Blog

  • Apotre Yongwe yakatiwe, hategekwa ko arekurwa… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 19 Werurwe 2024 ku isaa kumi z’umugoroba ni bwo byari bitegenyijwe ko Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo ruherereye i Kibagabaga rusoma umwanzuro w’urubanza rwa Harerimana Joseph wamamaye nka Apotre Yongwe.

    Uyu mugabo yari agiye gusomerwa umwanzuro w’urubanza aregwamo icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi n’ubwambuzi bushukanyi aregwa kuva umwaka ushize wa 2023.

    Ku isaha ya saa kumi z’umugoroba (4:00 pm) umunyamakuru wa InyaRwanda yari yageze kuri uru Rukiko. Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo ntirwasomeye umwanzuro w’urubanza ku gihe kuko sisiteme (system) y’Urukiko ngo yari yagize ikibazo.

    Ku isaha ya saa Kumi ni bwo Urukiko rwasomye umwanzuro uhamya ko Apotre Yongwe akatiwe umwaka umwe usubitse ndetse akazatanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi 750.

    Ku mpamvu zikomeye zatumye uyu mugabo ahabwa iki gihano zirimo izo kuba atarigeze agora Urukiko ndetse akaba ari n’ubwa mbere yari ajyanwe mu nkiko

    Ku wa Kabiri tariki 27 Gashyantare 2024 ni bwo Harerimana Joseph wamamaye nka Apotre Yongwe, yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, aburana ku byaha aregwa n’ubushinjacyaha birimo ibyo kwihesha ikintu cy’undi, asabirwa gufungwa imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshatu.

    INKURU WASOMA: Nawe yatuye ikote! Apotre Yongwe yasabiwe gufungwa imyaka itatu

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye InyaRwanda ko 'Apôtre Yongwe’ yafunzwe ku Cyumweru cyo ku wa Tariki 1 Ukwakira 2023 aho yari akurikiranweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ibizwi nk’ubutekamutwe.

    INKURU WASOMA: Apotre Yongwe’ yatawe muri yombi

    Ku wa 23 Ukwakira 2023 ni bwo yaburanye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha aregwa. Ku wa 26 Ukwakira 2023 ni bwo Apotre Yongwe yakatiwe igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo ari nabwo yahise ajyanwa i Mageragere.

    INKURU WASOMA: Apôtre Yongwe yakatiwe iminsi 30 y’agateganyo ahita ajyanwa i Mageragere

    Apotre Yongwe yakatiwe umwaka umwe usubitse, hategekwa ko arekurwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140975/apotre-yongwe-yakatiwe-hategekwa-ko-arekurwa-140975.html

  • Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports ntibakozwa ibyo kongera amasezerano #rwanda #RwOT

    Mu gihe umwaka w’imikino urimo ugana ku musozo, Rayon Sports yatangiye gutekereza uko yakwiyubaka ihereye ku bakinnyi isanganywe, ni mu gihe hari n’abo izarekura.

    Ubu iyi kipe iri ku mwanya wa kabiri irushwa na APR FC ya mbere amanota 13 mu gihe hasigaye imikino 6 gusa ngo shampiyona isozwe, bivuze ko amahirwe kuri iki gikombe nta yo.

    Gusa iri muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro aho icyegukanye yazasohokera u Rwanda muri CAF Confederation Cup.

    Iyi kipe ifite abakinnyi benshi basoje amasezerano, yatangiye kuganira na bamwe muri bo cyane ko hari nk’abo izarekura nka Ndekwe Felix, Paul Gomis, Youssef Rharb na Mugisha François Master nta mahirwe bafite yo kuguma muri iyi kipe

    Iyi kipe mu bakinnyi izagumana yatangiye kwegera umwe kuri umwe nka Mucyo Junior Didier ukina iburyo yugarira, ariko uyu mukinnyi yabateye utwatsi, ntabwo ngo yiteguye kuguma ari umusimbura wa Serumogo bityo ashaka kujya aho azabona umwanya wo gukina.

    Undi ni Tuyisenge Arsene wabonye ikipe imwifuza yo hanze y’u Rwanda ariko Rayon Sports yanga kumurekura, bivugwa ko na we atiteguye kuba yakongera amasezerano ahubwo intumbero ye ari ugusohoka hanze y’u Rwanda.

    Abandi bakinnyi Rayon Sports itekereza kongerera amasezerano barimo Nsabimana Aimable, Ngendahimana Eric, Kalisa Rashid, Muhire Kevin nubwo na we bigoye ko azaguma muri iyi kipe.

    Mucyo Junior Didier ntakozwa ibyo kongera amasezerano

    Tuyisenge Arsene na we ngo ntiyiteguye kongera amasezerano muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bamwe-mu-bakinnyi-ba-rayon-sports-ntibakozwa-ibyo-kongera-amasezerano

  • ADEPR yanyomoje amakuru yo kwemerera igitsina… – #rwanda #RwOT

    Amakuru amaze iminsi acicikana avuga ko Itorero rya ADEPR ryafashe umwanzuro wo gutanga uburenganzira ku bagore n'abakobwa babarizwamo bakita ku mibiri yabo mu buryo bifuza ndetse bakambara nk’uko bifuza, nyuma yo gutakaza umubare munini w'ababangamirwa n'amategeko bahabwa yo.

    Inyandiko yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga iragira iti 'Itorero rya ADEPR mu Rwanda ryakomoreye abagore n'abakobwa ibirimo gusuka no kudefiriza, gusinga inzara no kwambara amaherena. Ibi byakozwe nyuma y'uko umubare munini w'urubyiruko ukomeje kwigira mu yandi madini abaha ubwisanzure kuri iyo myifatire”.

    Nyuma yo kubona aya makuru, ADEPR yisunze urubuga rwa X, itangaza ko ari amakuru y’ibihuha. ADEPR ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X yanditse iti 'Ayo makuru si yo ni ikinyoma'. Batangaje ibi bifashishije inyandiko ikubiyemo ibyagaragajwe nk’impinduka muri iri torero yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga, bayinyuzamo umusaraba banandikaho ko ari ibihuha.

    Hashize nk’ibyumweru bitatu kuva aya makuru atangiye gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga

    ADEPR yanyomoje aya makuru yari amaze igihe asakazwa ku mbuga nkoranyambaga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140969/adepr-yanyomoje-amakuru-yo-kwemerera-igitsinagore-kwambara-amapantalo-gusiga-inzara-no-gus-140969.html

  • George Weah wegukanye Ballon d’Or azitabira i… – #rwanda #RwOT

    Muri Nzeri uyu mwaka kuva tariki 1 kugera tariki 4, mu Rwanda hazabera imikino y’igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho mu mupira w’amaguru, izitabirwa n’ibihangange muri uyu mukino byakanyujijeho mu myaka yatambutse.

    Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 19 Werurwe, uyu mugabo wayoboye Liberie hagati ya 2018 na 2024, yatangaje ko yagiranye ibiganiro na Fred Siewe uyobora Igikombe cy'Isi cy'Aba-Veterans (VCWC) n'Ishyirahamwe ry'Imikino y'Abakanyujijeho ku Isi (FIFVE) ndetse byatanze umusaruro wo kuzitabira iri rushanwa.

    Ati “Nagize ibiganiro byiza na Fred Siewe washinze akaba n'Umuyobozi wa VCWC 2024 kandi nemeye ubutumire bwe bwo kuzitabira iki gikorwa cyihariye kizabera i Kigali kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 4 Nzeri 2024.”

    George Weah yabaye umukinnyi ukomeye mu makipe arimo Monaco, Paris Saint Germain AC Milan, Chelsea, Man City na Marseille. Uyu mugabo w’imyaka 57 niwe mukinnyi rukumbi ukomoka muri Afurika ufite igihembo cya Ballon d’Or yegukanye mu 1995.

    George Weah ni we munyafurika wa mbere wahembwe nk’umukinnyi wa mbere ku Isi 

    George Weah yabaye Perezida wa Liberia kuva 2018 kugera 2018

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140965/george-weah-wegukanye-ballon-dor-yemeje-ko-azitabira-igikombe-cyisi-cyabavetera-kizabera-m-140965.html

  • Gura itike hakiri kare yo kwinjira mu gitaram… – #rwanda #RwOT

    Igitaramo cyiswe “Ewangelia Easter Celebration Concert” kizaba tariki 31 Werurwe 2024, ni igitaramo kidasanzwe kizahuza abarimo James na Daniella, Chrisus Regnat, Ambassadors Choir, Alarm Ministriies, Shalom Choir ndetse na Jehovah Jireh Choir, bazahurira ku rubyiniro rwa BK Arena bagafatanya n’abakiristo kwizihiza umunsi wa Pasika.

    Ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo biri mu byiciro bine (4) aho bihera ku mafaranga ibihumbi bitanu gusa (5000 RWF) ahasanzwe, ahisumbuyeho ni ibihumbi icumi (10000 RWF), muri VIP ni ibihumbi cumi na bitanu (15,000 RWF), muri VVIP ni ibihumbi makumyabiri (20,000 RWF) naho kumeza yicarwago n’abantu batandatu (6) ni ibihumbi magana abiri (200,000 RWF).

    Amatike ari kuboneka kuri www.ticqet.rw ndetse n’ahandi hatandukanye mu mujyi wa Kigali nka Camelia CHIC, Camelia- Makuza Peace Plaza, Camelia Kisimenti, La Gardienne (Kiyovu), Uncle’s Resto (Kicukiro), St Famille Parish, Regina Pacis, Omega church (Kagugu), Bethesda Holy church, Foursquare Gospel church, Restoration center (Masoro), Zion Temple (Gatenga), New Life Bible church (Kicukiro) na Eglise Vivante (Rebero).

    Iki gitaramo cya Pasika cyiswe “Ewangelia Easter Celebration Concert”, cyateguwe ku bufatanye n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR). BSR imaze iminsi mu bukangurambaga bwo gushyigikira Bibiliya ngo itazabura, akaba ari gahunda yafunguwe n’Umuvugizi Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Antoine Karidinali Kambanda.

    Umwe mu bari gutegura iki gitaramo, Nicodeme Nzahoyankuye, yabwiye InyaRwanda ko bagiteguye mu rwego rwo gufasha Abakristu kwizihiza Pasika. Ati “Iki gitaramo kigamije gufasha abantu kwizihiza Pasika. Abantu bazahabwa umwanya mwiza wo gutaramana n’amatsinda n’abahanzi bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.”

    Aho wagura itike yo kwinjira mu gitaramo cya Pasika kizabera muri BK Arena

    Abaramyi James na Daniella bazaririmba muri iki gitaramo kibura iminsi micye

    Korali Ambassodors izafatanya n’abazitabira iki gitaramo kwizihiza Pasika

    Korali Christus Regnat iri muzizaririmba muri iki gitaramo kidasanzwe cya Pasika

    Korali Shalom nayo itegerejwe muri iki gitaramo kizabera muri BK Arena

    Alarm Ministries nayo izaririmba muri iki gitaramo kizaba ku itariki 31 Werurwe 2024

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140961/gura-itike-hakiri-kare-yo-kwinjira-mu-gitaramo-cyamateka-cya-pasika-kizabera-muri-bk-arena-140961.html

  • Umukinnyi wakoze amateka akomeye muri ruhago hano mu Rwanda yamanitse inkweto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'umunyarwanda wakiniye amakipe arimo Rayon Sports, APR FC na Zanaco yo muri Zambia uzwi ku izina rya Nizeyimana Mirafa yasezeye gukina ruhago ku myaka 28 nk'umukinyi wabigize umwuga.

    Ibi yabitangariije B&B Fm Umwezi kuri uyu wa Mbere tarriki 18 Werurwe 2024.

    Mu ijambo rye ryuzuye ikiniga, yavuze ko ibirimo amarozi, gusabwa amafaranga n'abo yari yizeye kumufasha ari bimwe mu byatumye asezera umwuga wo gukina ruhago akiri muto.

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wakoze-amateka-akomeye-muri-ruhago-hano-mu-rwanda-yamanitse-inkweto/

  • Abahanzi nyarwanda baza imbere mu bakora ku n… – #rwanda #RwOT

    Ibihangano bihuriyemo abantu barenze umwe bikunze gutanga umusaruro mwiza bitari mu Rwanda gusa nubwo ariho tuza kwibanda no hanze hari indirimbo nyinshi zagiye zifata imitima ya benshi kubera ko zahuriyemo abahanzi b'ibyamamare benshi mu cyongereza bazita 'All Star Song'.

    Ugarutse gato mu Rwagasabo indirimbo zihuje abahanzi barenze umwe usanga zikunze kuboneka nubwo bitakiri cyane nka mbere aho wasangaga abahanzi barenga batanu mu ndirimbo imwe kuri ubu baba bari munsi ariko ntibibuza izo ndirimbo kugira igikundiro cyo hejuru.

    Tukaba twifuje uyu munsi kugaruka kuri bamwe mu bahanzi bakunze kugaragara mu ndirimbo ugasanga zigize igikundiro cyo hejuru barimo n'abakumbuwe mu muziki nyarwanda bitewe n'impamvu zinyuranye.

    Princess Priscillah

    Ubuhanzi bwa Umuratwa Priscillah biragoye kuba wabona ubushidikanyaho ahanini bishingiye ku ijwi rye ryihariye bituma abo bagiye bahuza bose barabashije kubona icyo bari biteze ku  gukundwa kw’ibihangano byabo.

    Uyu mukobwa umaze ikinyacumi kirenga yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amaze guhurira mu ndirimbo zitari nkeya n'abahanzi bakomeye kandi zagiye zikundwa cyane.

    Uhereye mu myaka ya mbere y’uko ava mu Rwanda yasize akoranye indirimbo na Jay Polly yitwa You&I,hakaza kandi Gumana Nanjye yakoranye na Mani Martin, ari mu bagize uruhare mu ndirimbo zahuriyemo abahanzi benshi.

    Kandi umusanzu watumye zirushaho kugira aho zigera muri izo twavuga Bagupfusha Ubusa ubwo yageraga i bwotamasimbi yakoranye Ntacyadutanya na The Ben, Nka Paradizo na Meddy kimwe na Wabaga he yahuriyemo na Emmy.

    Riderman

    Ubu aragana ku kuzuza ibinyacumi bibiri atangiye umuziki by'umwuga kuko yawutangiye mu mwaka wa 2005, yaje kuba ikirango cy'umuziki by'umwihariko wa Hip Hop.

    Ibi byatumaga agenda yiyambazwa n'abandi bahanzi kuko igihangano cyose yakoragaho n'ubu kandi usanga gihita kigira uburyohe budasanzwe.

    Mu ndirimbo uyu mugabo yagizemo uruhare zikaza zitandukanye twavuga Umfatiye Runini yahuriyemo na Urban Boyz, Ungaraguza Agati na Dream Boyz, Ntakibazo yahuriyemo na Urban Boyz na Bruce Melody, Depanage na Ariel Wayz, Ndakabya ya Christopher,  Ubunyunyusi na Mico The Best, Indi Ntambwe na The Unit.

    Fireman

    Tuff Gangz ni yo yamuritse mu myaka yaza 2008, Fireman imirongo ye ikagira igikundiro cyo hejuru yagiye anyura mu bihe bitoroshye ariko nta na rimwe yigeze bibura igikundiro.

    Mu bihe bitandukanye yagiye yitabazwa akanitabaza abahanzi banyuranye bahuriye mu ndirimbo zitandukanye zagiye zigira igikundiro cyo hejuru ahanini bishingiye ku buryo uyu mugabo yandika kandi agira ihuza magambo.

    Mu ndirimbo uyu mugabo yagizemo uruhare tutagiye kure wahera kuri Muzadukumbura yakoranye na Nel Ngabo, Bafana Bafana yahuriyemo na Butera Knowless na Bull Dogg, Umutima w'Umusirikare na Rocky Kimomo na Sean Brizz.

    Hakaza kandi n’izimaze iminsi nka Ntarirarenga yahuriyemo na Jay C na Safi Madiba, Itangishaka na King James, hakaza kandi Umuhungu wa Muzika na Bruce Melodie.

    Bushali

    Ari mu bahanzi bihagazeho cyane abakora injya ya Hip Hop aho yatigishije mu buryo bufatika imihanda ya Kigali ndetse bikaza kwaguka agafata igihugu cyose.

    Uyu mugabo winjiye mu muziki mu mwaka wa 2013, yamamaye mu njyana ya Kinyatrap bamwe banamufata nk'Umwami wayo kuva icyo gihe yagiye ashyira hanze indirimbo zakunzwe cyane.

    Yaje kubonwa n'abandi bahanzi nk’iturufu yo kuba indirimbo ashyizeho amaboko ihita igira amavuta maze batangira kugenda bamwiyambaza yaba abakizamuka n’abamaze kugira aho bagera cyangwa na we akagira abo yitabaza.

    Zimwe mu zavuba aheruka harimo Irizi Waririzi yakoranye na  Icenova, Ntabya Gang na Bushali, Bermuda na Bull Dogg na Davis D, Kurura yakoranye na Juno Kizigenza.

    Mu zindi hari Nituebue yakoranye na Slum Drip na B Threy, Mubiganza na Major Pabla, Ngufite Ku Mutima Zizou Al Pacino na The Ben.

    Phil Peter

    Nzeyimana Philbert [Phil Peter] umunyamakuru wabigize umwuga byumwihariko mu gisata cy'imyidagaduro akabihuza kandi no kuyobora ibikorwa bihuza abantu benshi birimo ibitaramo n'ibirori yaba ibito n'ibinini.

    Ibyo kandi abihuza no kuba umwe mu bavanzi b'umuziki bihagazeho, uyu musore mu myaka mike ishize yinjiye muri gahunda y'umuziki aho agenda ahuriza abahanzi batandukanye mu ndirimbo.

    Ibi bikaba ari ibintu bimenyewe ku ba DJ batandukanye hirya no hino ku Isi, gusa uwavuga ko yinjiranye amavuta ntabwo yaba abeshye kuko indirimbo yose ateguye igira ingaruka nziza zo hejuru.

    Imwe mu mishinga y'ibihangano yagiye agiramo uruhare ikaza hejuru twavuga Jugumila yahuriyemo na Chriss Eazy na Kevin Kade byari nyuma gato yuko yari yakoranye Terimometa na Kenny Sol.

    Hari kandi Amata na Social Mulla, Agafoto na Marina, P Fla na Aime Bluestone.

    Meddy

    Ngabo Medard Jobert [Meddy] ari mu bahanzi baza imbere mu gukorana ibihangano n'abandi bigatanga umusaruro uri hejuru.

    Uyu muhanzi ukomeje kugenda yinjira mu bijyanye n'ubuzima bushingiye ku ngoma y'ijuru akora ibihangano byo kuramya no guhimbaza Imana.

    Amaze gukorana indirimbo n'abahanzi banyuranye barimo Otile Brown bakoranye Dusuma yabaye amateka mu Karere k'Ibiyaga Bigari ikundwa cyane.

    Mu zindi zatanze umusaruro wo hejuru harimo Lose Control na The Ben, Ndi uw'i Kigali na The Ben na K8 Kavuyo, Sibyo na Kitoko, Ntacyo Nzaba na Niyo Ndirimbo yakoranye na Adrien Misigaro.

    Ariel Wayz

    Uwayezu Arielle [Ariel Wayz] ari mu bahanzikazi bamaze igihe gito ariko bahise bafata imitima ya benshi kubera ubuhanga agaragaza mu muziki yize ku ishuri ry'umuziki ry'u Rwanda ryamamaye nka [Nyundo Music School].

    Uyu mukobwa yagiriwe icyizere gikomeye mu bijyanye no guhurira mu ndirimbo n'abandi aho bamwe bagiye bamwitabaza na we hari abo yitabaje  kandi zagize igikundiro cyo hejuru.

    Muri izo twavuga Away na Juno Kizigenza, Nasara na Dany Nanone, Uno na Bruce The 1st, Closer na 2 Saint, Kigali na Mr Kagame, Ndagukumbuye na King James.

    Butera Knowless

    Byagorana kuba wasoza urutonde   utavuze mu b'imbere, Butera Knowless, uyu mugore ari mu bahanzikazi bakora umuziki w'uruzungu bamaze ikinyacumi kirenga.

    Ariko muri icyo gihe indirimbo yagiye yitabazamo abandi cyangwa izo we ubwe yagiye yitabazwamo zagiye zikundwa byo hejuru utagiye kure wahera kuri Njyenyine aheruka guhuriramo na Yverry.

    Hakaza Darling yahuriyemo na Ben Pol, Teamo na Roberto, Umugisha na Juno Kizigenza, Mahwi na Nel Ngabo, Ntabirenze na Platini P.

    Bamwe muri aba bahanzi twavuze bikaba biba bigoranye kubisukira cyane ko baba bifuzwa na benshi ku buryo ibiciro byo kugira ngo babashe ku kwemerera ko mwakorana biba biri hejuru.

    Bitari n’ibyo ingingo ziherekeza amafaranga yo kubishura zijyana n’aho gukorera,amashusho uzayakora n'ibindi bijyana no kumenyekanisha indirimbo mwakoranye nabyo ntabwo biba byoroshye.

    Ubariye ku wa make n’uwa menshi amafaranga bishyurwa ku kugira ngo mukorane indirimbo uzakwimenyera ibyikorwa ry'amashusho n'amajwi ikigereranyo rusanye yaba Miliyoni 1 Frw.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140947/abahanzi-nyarwanda-baza-imbere-mu-bakora-ku-ndirimbo-ikagera-kure-140947.html

  • Abakoresha Mobile Money bagiye gushyirwa igor… – #rwanda #RwOT

    Ubwo hatangazwaga umusaruro w'umwaka ushize wa sosiyete y'itumanaho mu Rwanda ya  MTN Rwanda ndetse n'imigabo n'imigambi by'umwaka mushya wa 2024, Mobile Money Rwanda Ltd nayo yaboneyeho gukomoza kuri bimwe mu byiza iteganyiriza abafatabuguzi bayo muri uyu mwaka.

    Kimwe mu by'ibanze Mobile Money Rwanda Ltd yifuza kugeza ku bakiliya bayo muri uyu mwaka, harimo kuborohereza kubona inguzanyo ahantu henshi hatandukanye uko babyifuje.

    Umuyobozi mukuru wa Mobile Money Rwanda Ltd, Chantal Umutoni Kagame, abisobanura yagize ati: 'Uyu mwaka mu bintu byinshi tugiye gukora harimo n'uko dushobora guha abanyarwanda bose bakoresha Mobile Money uburyo bwo gushobora kwiguriza ahantu hatandukanye uko babishatse. Gahunda dufite ni ukubazanira abafatanyabikorwa benshi bashoboka bashobora kubaha iyo nguzanyo. 

    Uyu munsi dufite umuntu umwe gusa, benshi mwatubwiye ko mutabona uko mwiguriza kuri Mocash. Gahunda dufite ni uko mbere y'uko amatora atangira dushaka kubazanira abandi tuzakorana bashobora kubaha imyenda. Kuzana abantu benshi bapiganwa, bizaborohera kubona inguzanyo nyinshi kandi ku mafranga make.'

    Mu tundi dushya Mobile Money ihishiye abayikoresha, harimo ko muri uyu mwaka bazatangira kubona uburyo bwo kwishyura ibicuruzwa mu mahanga bakoresheje telefone aho baba baherereye hose mu gihugu bifashishije amakarita y'ikoranabuhanga ya Mobile Money.

    Umuyobozi wayo yagize ati: 'Mushonje muhishiwe rero, ibyo ni bimwe mu bintu byinshi itsinda rigari rya Mobile Money riri gukoraho kugira ngo umuntu wese ukoresha Mobile Money yiyumve ahantu hose ntihagire aho ahezwa. 

    Tugiye kandi gukangurira abandi banyarwanda gukomeza Mobile Money kuko tumaze kugira abarenga Miliyoni 5 bayikoresha ariko iyo urebye ku banyarwanda bose twumva ntaho turagera. Uyu mwaka kubera ibicuruzwa bishya tugiye kuzana n'abaducururiza twashoboye kwigisha cyane, tuzi neza ko nk'uko twakoze neza mu mwaka ushize ni nako tugiye gukomeza gukora kugira ngo ufite Mobile Money atumva hari ikintu undi muntu amurusha.'

    Mobile Money Rwanda kandi ikomeje gukorana bya hafi na Minisiteri zitandukanye zirimo iy'ubuhinzi, iy'ubuzima n'iy'uburezi, kugira ngo ishobore kugeza ku banyarwanda serivisi zinyuranye basanzwe bahabwa n'izo Minisiteri mu buryo bworoshye kandi binyuze muri Mobile Money. 

    Muri izo serivisi harimo nk’Ubwisungane mu kwivuza, kwishyura amafaranga y'ishuri, n'ibindi, aho umuturage atazongera gukora urugendo rurerure ajya kwishyura amafaranga ahubwo azajya yishyura ayo abonye yose kandi akayishyurira aho ari hose.

    Ikigo cya Mobile Money Rwanda Ltd ntabwo cyishimira ubwiyongere bw'umubare w'abakoresha Mobole Money gusa, ahubwo barishimira ko n'abakoresha kode ya MoMo pay mu kwishyura ibicuruzwa na serivisi zitandukanye buri munsi biyongereye cyane mu 2023 bakarenga Miliyoni 2,6.


    Umuyobozi mukuru wa Mobile Money Rwanda Ltd, Chantal Umutoni Kagame yatangaje ko bagiye gukora ibishoboka byose ngo bakoresha Mobile Money be kugira ahantu na hamwe bahezwa  

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140956/abakoresha-mobile-money-bagiye-gushyirwa-igorora-140956.html

  • Rutahizamu wa Rayon Sports yasubukuye imyitozo nyuma y’ikibazo gikomeye yagize #rwanda #RwOT

    Nyuma hafi y’ukwezi agiriye ikibazo mu mukino w’umunsi wa 22 Rayon Sports yakinnyemo na Musanze, Rudasingwa Prince yasubukuye imyitozo.

    Hari mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24 wakinwe ku wa Gatanu tariki 23 Gashyantare 2024 aho Rayon Sports yari yakiriye Musanze FC saa 18h00′ kuri Kigali Pelé Stadium, umukino warangiye ari 1 cya Musanze FC ku busa bwa Rayon Sports.

    Umukino ubwo wari ugeze ku munota wa 88, Rayon Sports irimo irwana no kwishyura ni bwo habayeho iyi mpanuka, bateye umupira mu kirere maze Muhire Anicet wa Musanze FC azamuka mu kirere ahura na Rudasingwa Prince na we wari wazamutse bashaka gukina uyu mupira n’umutwe, maze bakubitana imitwe. Bombi bahise bikubita hasi bamera nk’abataye ubwenge maze abakinnyi bagenzi ba bo baba ari bo batabaza.

    Yahise yihutanwa kwa muganga basanga yagize ikibazo mu mutwe aho bahayeho kunyeganyega ku bwonko, abaganga bakomeje kumukurikirana akaba yarakize ubu ameze neza.

    Yasubukuye imyitozo ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 18 Werurwe 2024 aho yakoranye n’abandi mu Nzove bitegura umunsi wa 25 wa shampiyona uzakinwa mu mpera z’uku kwezi.

    Rudasingwa Prince yasubukuye imyitozo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/rutahizamu-wa-rayon-sports-yasubukuye-imyitozo-nyuma-y-ikibazo-gikomeye-yagize

  • Kanye West agiye kugaruka muri Africa nyuma y… – #rwanda #RwOT

    Mu mwaka wa 2028 ku wa 12 Ukwakira ni bwo umuraperi Kanye West ari kumwe n’uwahoze ari umugore we Kim Kardashian baje muri Afrika mu gihugu cya Uganda bahafatira amashusho ya zimwe mu ndirimbo zari zigize album yise “Yandhi” itarigeze isohoka.

    Nyuma yo kuva mu gihugu cya Uganda, hakomeje gukwirakwizwa amakuru y’uko azagaruka muri Uganda mu ntangiriro za 2019 mu bikorwa by’ubugiraneza, ariko abantu barategereza baraheba n’ubwo bamwe mu bayobozi bo muri Uganda bari bamaze kubyizeza abantu.

    Kuva icyo gihe, Kanye West ntabwo yongeye kugaruka muri Africa haba mu bikorwa by’umuziki, ubucuruzi cyangwa se kuruhuka nk’uko bamwe mu byamamare bakunze kuza kuruhukira muri Africa ndetse banatembera kugira ngo barusheho kumenya Isi mu buryo bwagutse.

    Kubera album “Vulture” yakoranye na Ty Dolla, umuraperi Kanye West yamaze gutangaza ko agiye kugaruka muri Africa nk’uko amaze iminsi azenguruka indi mibiumbe mu rwego rwo kumvisha abanyafurika album nshya yakoranye na Dolla TY Sign.

    Kubwo kuba atabasha kuzenguruka Africa yose, Kanye West yatangaje ko azataramira mu gihugu cya Misiri muri Saqqara Pyramids ku wa 20 Mata 2024.

    Saqqara Pyramids iherereye mu magepfo ya Cairo ibitse amateka y’uko ariyo bivugwa ko ikuze kurusha izindi Pyramids zose ziri muri Egypty ikaba ari nayo Pyramid ya mbere nini muri iki gihugu.

    Pyramid ya Saqqara niho Kanye West agiye gutaramira.


    Pyramid ya Saqqara ibitse amateka yo kuba ariyo ikuze mu Misiri

    Kanye West agiye gutaramira mu Misiri

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140943/kanye-west-agiye-kugaruka-muri-africa-nyuma-yimyaka-6-asuye-uganda-140943.html