Blog

  • Israel Mbonyi yujuje Miliyoni 1 y’abamukuriki… – #rwanda #RwOT

    Israel Mbonyi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Nina Siri', 'Umukunzi' n'izindi, yageze kuri aka gahigo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Werurwe 2024, mu gihe amaze igihe ashyize imbaraga mu gukora ibihangano by'ivugabutumwa ryubakiye mu ndimi z'amahanga cyane cyane Igiswahili.

    Abaye uwa gatatu mu baririmbyi bo mu Rwanda bujuje Miliyoni y’aba ‘Subscribers’ kuri Youtube nyuma ya Ambassadors of Christ choir ifite Miliyoni 1.16 na Meddy ufite Miliyoni 1.3. Mu bahanzi ku giti cyabo, Mbonyi araza ku mwanya wa kabiri mu bafite ka gahigo.

    Meddy uyoboye uru rutonde yatangiye gushyira ibihangano kuri Youtube, kuva ku wa 17 Gicurasi 2013, kandi bimaze kurebwa n'abantu barenga Miliyoni 256, mu myaka 11 ishize.

    Ararusha ibihangano bitatu Israel Mbonyi, kuko we afiteho ibihangano 60. Kuri we Israel Mbonyi, ni umusaruro agezeho acyesha abakunzi b'inganzo ye.

    Yabwiye InyaRwanda ati 'Hamwe no gusenga, gushyigikirwa n'Imana n'abakunzi biri mu bituma ibi byose bishoboka. Kugeza kuri Miliyoni 1 biratanga icyizere cy'iyaguka ry'imbuga nkoranyambaga zanjye n'umurimo w'Imana.'

    Yatangiye gushyiraho ibihangano kuri shene ye ya Youtube, ku wa 16 Gashyantare 2012, bivuze ko imyaka 12 irashize, kandi shene ye ibaruye/yanditse mu gihugu cya Canada. Imibare igaragaza ko ibihangano yashyizeho mu bihe bitandukanye bigeze kuri 66, kandi bimaze kurebwa n'abantu barenga Miliyoni 173.

    Bivuze ko Meddy aramurusha Miliyoni 83 z'abarebye ibihangano byabo. Nk'umuvugabutumwa, Israel Mbonyi kuri Youtube ye yashyizeho amagambo aboneka muri Yesaya 6:8 hagira hati 'Numva ijwi ry'Umwami Imana riti 'Ndatuma nde, ni nde watugendera?' Maze ndavuga nti 'Ni jye. Ba ari jye utuma.'

    Israel Mbonyi avuga ko amaze iminsi ategura uruhererekane rw'ibitaramo 'Africa Tour' bizabera mu bihugu birindwi muri Afurika mu rwego rwo kwamamaza ingoma y'Imana, no kubasha kugera ku bakunzi b'umuziki we bari hirya no hino mu bihugu.

    Avuga ko ibiganiro bigeze kuri 70% hategurwa ibi bitaramo, kandi biratanga icyizere. Yamaze kwemeza ko azakorera ibitaramo bibiri muri Uganda, ndetse azataramira muri Kenya, Tanzania, Malawi, Zambia, Zimbabwe ndetse na Afurika y'Epfo.

    Arakomeza ati 'Dufite icyo twise 'Africa Tour' ubu ni byo duhugiyemo. Kandi bigeze kuri 70% tubitegura birashoboka cyane.'

    Atangaje ibi mu gihe tariki 8 Nyakanga 2024, ategerejwe mu gitaramo azakorera mu Bubiligi, aho azamurikira Abanyarwanda bahatuye Album ye yise 'Nk'umusirikare'.


    Israel Mbonyi yatangaje ko yujuje Miliyoni 1 y'abakurikira umuyoboro we wa Youtube 'Subscribers'


    Israel Mbonyi yavuze ko ari gutegura uruhererekane rw'ibitaramo 'Africa Tour' bizagera mu bihugu birindwi


    Israel Mbonyi amaze imyaka 12 atangiye gushyira ibihangano ku muyoboro wa Youtube


    Gutangira kuririmba mu rurimi rw'igiswahili byatumye ibihangano bicengera mu hirya no hino ku Isi


    KANDA HANOUREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SIKILIZA' YA ISRAEL MBONYI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140988/israel-mbonyi-yujuje-miliyoni-1-yabamukurikira-kuri-youtube-yitegura-ibitaramo-yise-africa-140988.html

  • Ikipe y’Igihugu yageze muri 1/4 #rwanda #RwOT

    Ikipe y’Igihugu ya Basketball y’abakina ari 3 mu bakobwa batarengeje imyaka 23 yageze muri 1/4 cy’Imikino Nyafurika ya All African Games irimo kubera muri Ghana.

    U Rwanda rwabigezeho nyuma yo gutsinda imikino 2 muri 3 aho rwatangiye rutsinda Ethiopia amanota 22-10, rwatsinzwe na DR Congo amanota 15-12 ni mu gihe umukino watanze itike ya 1/4 ari uwo batsinze Algeria amanota 13 kuri 12, ni mu mukino hitabajwe iminota y’inyongera nyuma y’uko amakipe yombi yanganyije.

    Uyu munsi u Rwanda rurakina umukino wa nyuma w’amatsinda na Mali yatsinze imikino yayo yose uko ari itatu ari na yo iyoboye itsinda, u Rwanda rukaba urwa kabiri.

    Mu bagabo bari mu itsinda B, bamaze gukina imikino uwo batsinze Côte d’Ivoire amanota 18-16 ni mu gihe Centrafrique yabatsinze 10-5 biteganyijwe ko uyu munsi ikina na Misiri umukino wa 3.

    Muri iki cyiciro u Rwanda ni urwa nyuma n’inota rimwe gusa na Misiri ya mbere ifite inota rimwe kuko muri iri tsinda amakipe yose yaratsindanye.

    Abakobwa bageze muri 1/4

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ikipe-y-igihugu-yageze-muri-1-4

  • Umuhanzikazi Tonzi yagarukiye ku muryango w’urupfu nyuma yo kubyara (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Uwitonze Clementine [Tonzi] yavuze uburyo yarwaye nyuma yo kubyara akagera aho abona agiye kwitaba Imana.

    Ni mu kiganiro uyu mubyeyi uheruka gushyira hanze album ye ya 9 yise ‘Respect’, yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI aho yavuze ko ubwo yari mu myiteguro arimo akora kuri iyi Album yarwaye akaremba.

    Ati “Mu minsi ishize nararwaye cyane, inshuti zanjye zirabizi ku buryo nanjye ntacyo natanze kuba nkiriho, iyo nirebye ndimo nkora kuko ni ibintu nakumbuye, kubyuka nkava mu rugo, nkambara inkweto, kongera gusohora ijwi ni ibintu nakubwiye.”

    “Kuba Imana yongeye kumpa bwa buzima bwumva ubushyuhe, bumpa kurira nkihanagura amarira, ubuzima mfite Mana ndabugushimiye hari abarwaye bagwa ku maseta, kuba ndiho ni ukugira ngo igihe nk’iki nongere nzamure icyubahiro cya we.”

    Yakomeje avuga ko yarwaye mu buhumekero nyuma yo kubyara kugeza aho yabonye igisigaye ari ugupfa ariko Imana yaramukijije.

    Ati “Narwaye mu buhumekero, no gupfa byari hafi nyuma yo kubyara. Ni ubwa mbere nari ndwaye byo kurwara uretse bya bindi urwara malaria, umutwe n’isereri wenda ushonje cyangwa ugasitara ino rikakurya, ntabwo nari narigeze ndwara bya bindi abaganga baguhagarara hejuru bimwe ubona ko birangiye.”

    Tonzi wamamaye mu ndirimbo nka Humura, tariki ya 1 Mutarama 2024 nibwo yashyize hanze iyi Album iriho indirimbo 15, akaba ateganya gukora igitaramo kizaherekeza iyi Album.

    Tonzi yavuze uburyo yagarukiye ku muryango w’urupfu

    Source : http://isimbi.rw/iyobokamana/Umuhanzikazi-Tonzi-yagarukiye-ku-muryango-w-urupfu-nyuma-yo-kubyara-VIDEO

  • Batanga impamvu zitangaje! Ibyamamare 10 byaz… – #rwanda #RwOT

    Muri buri birori byiyubashye, hakunze kuba hateguwe itapi itukura iba yateguriwe ibyamamare bikomeye, aho abayinyuraho bose bafatwa amafoto y'urwibutso ndetse hakaba n'ubwo bagira ibibazo bicye bahabarizwa.

    Akenshi aya mafoto akunze gusiga inkuru, aho bamwe baba bambaye neza, abandi bambaye imyambaro igaragaza ubwambure bwabo, abandi bakahagwa ku buryo baseba imbere y'Isi yose ndetse n'ibindi bitangaje. Igitutu kiba gihari, ni imwe mu mpamvu igaragazwa na bimwe mu byamamare byeruye bigatangaza ko bidakunda kunyura ku itapi itukura.

    1.     Ed Sheeran


    Umuhanzi Ed Sheeran yigeze gutangariza umwe mu byamamare byo kuri TikTok ati: 'Njyewe mba mbona nsa nabi, sibyo? Nanga itapi itukura.”

    2.     Adele


    Umuhanzikazi Adele yabwiye Vogue ati: “Nanga itapi itukura. Mba numva ntatekanye, mba numva gusa, Oh, ntashaka kubikora. Nukuri mpita ndwara igifu.”

    3.     Victoria Beckham


    Umunyamideli Victoria yigeze gutangariza ikinyamakuru Sunday Times ati: 'Sinjye urota mvuye kuri iriya tapi ngo ndangizanye nayo. Sinzi niba ari imyaka yo gufotorwa no kunengwa,ariko mba numva ngiye gushyirwa ku ka rubanda, mba numva ntatekanye kandi mba numva ntagishoboye kuba njye.'

    4.     Zayn Malik


    Umuhanzi Zayn Malik nawe yigeze gutangariza GQ ko yahatiwe kunyura ku itapi itukura muri Met Gala, avuga ko uko waba ukomeye kose mu mitekerereze bigorana cyane kuhanyura nk'uko bikwiye.

    5.     Queen Naija

    Umuhanzikazi w’umunyamerika Queen Naija yatangarije  Power 105.1 ati: “Mvugishije ukuri ntabwo nkunda itapi itukura. Iyo nyigezeho mba numva ibirenge byanjye bindya.'

    6.     Jeff Daniels

    Umukinnyi wa filime w’umunyamerika Jeff Daniels yabwiye Jimmy Kimmel Live ati: “Itapi itukura nta cyiza cyayo… haba hariyo igitutu cyinshi ku buryo iyo uhavuye uhita ukenera kujya kwiyuhagira. Kandi ikindi haba hari 'microphones' nyinshi zigutegereje.'

    7.     Rene Russo


    Umukinnyi wa filime akaba n’umunyamideli Rene yabwiye Telegraph ko yanga imyambarire yo ku itapi itukura, kuko aba azi neza ko bagiye kuvuga ko yasaga nabi uko byagenda kose.

    8.     Gabourey Sidibe

    Umukinnyi wa filime Sidibe yigeze kubwira ikinyamakuru People ko yishima iyo abonye ibyo kunyura ku itapi itukura birangiye. Ati: 'Nanga itapi itukura muri rusange ntabwo njya nsobanukirwa ibyayo rwose.'

    9.     Cillian Murphy

    Umukinnyi wa filime Cillian yabwiye Irish Post ko ibyo kunyura ku itapi itukura atari ibintu bye kuko nta mutekano ajya ahagirira.

    10.    FKA Twigs



    Uyu muhanzikazi we yatangaje ko kera aribwo yangaga iby'amatapi atukura, ariko ubu avuga ko abifata nk'indi mihango yose isanzwe ntabigire ibintu birebire.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140972/batanga-impamvu-zitangaje-ibyamamare-10-byazinutswe-ibyo-kunyura-ku-itapi-itukura-amafoto-140972.html

  • Minisitiri Dr.Utumatwishima yasabye abantu ku… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 18 Werurwe 2024 ni bwo muri BK Arena habereye ikiganiro n'itangazamakuru gisobanura neza ibyo abantu bakwiye kwitega ku Inkuru ya 30, igitaramo cy'amateka cy'Inyamibwa.

    Aha niho Minisitiri Dr Utumatwishima Abdallah yahereye yibutsa abantu ko bakwiye kuzitabira iki gitaramo asa n’uvuga ko yizera ko ntawuzacikanwa n'iki gitaramo kizaba ku wa 23 Werurwe 2023 muri BK Arena.

    Ibi yabigarutseho agira ati'Kuba twese tuzitabira igitaramo cy'Inyamibwa za AERG simbigarukaho.' Nka Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi azi uko aterura aganiriza abo yaragijwe.

    Ariko aboneraho gutanga impanuro ahereye ku kuba mu kiganiro bahaye itangazamakuru nta mwari n'umutegarugori warimo agaragaza ko bidakwiye ati'Ariko muri 2024, nk'uko Mutesi Lydie yabigarutseho,  dukeneye ko umukobwa, umudamu baboneka kuri buri meza aganirirwaho iterambere. Nusanga wateguye gutya, ujye umenya ko wacyishe! Tubikosore.'

    Kwinjira muri iki gitaramo bikaba biri mu byiciro guhera mu myanya isanzwe kuzamuka kugera mu y'icyubahiro birimo 5000Frw, 10000Frw, 20000Frw, 25000Frw na 30000Frw.

    Hakaba ariko harateguwe ameza y'ibihumbi bigera kuri 300Frw agenewe umuryango, inshuti n'abandi bihuje ari umunani.

    Igitaramo cy’inyamibwa za AERG cyahumuye aho abantu bazakurikirana inkuru y’imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe n’Inkotanyi kandi u Rwanda rwibohoyeMuri BK Arena ahazabera igitaramo niho hatangiwe ubusobanuro kuri iki gitaramo abagabo bakaba aribo batanze ubusobanuro mu buryo butubahirije ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye Yibukije abantu ko Inkuru ya 30 yumva nta we ukwiye kuyicikwa? abasaba kandi kuzajya bubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu byo bakora byose 

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140963/minisitiri-drutumatwishima-yasabye-abantu-kuzitabira-igitaramo-cyinyamibwa-anatanga-impanu-140963.html

  • Abafite ubumuga bw’uruhu binubira guhezwa bahawe ihumure n’icyizere ko bizaba amateka #rwanda #RwOT

    Ibi babitangaje nyuma y’ubukangurambaga bwabereye mu murenge wa Bugeshi mu isoko rya Kabumba no mu nteko z’abaturage, hibandwa mu gukangurira abaturage gufata abafite ubumuga bw’uruhu nk’abantu basanzwe ndetse bakabita amazina yabo asanzwe.

    Nezerwa Ukwishatse ufite ubumuga bw’uruhu utuye mu murenge wa Nyakiriba avuga ko hari ihohoterwa bagihura naryo bijyanye no kubareba, kubavuga ndetse n’amazina babita bigatuma batisanga muri sosiyete.

    Ati'’Ihohoterwa duhura naryo, wanyura ahantu ukabona barakureba no mu cyaro usanga batwita amazina ataduha agaciro ndetse hari n’aho baduheza cyane cyane mu mashuri bikozwe n’abanyeshuri bagenzi babo, ndasaba rwose ko ubuyobozi bwadufasha bugacyaha abantu bamwe bakitwita amazina atajyanye n’igihe kuko bituma tutisanga mu bandi”.

    Habumugisha Aboubacar wo mu murenge wa Gisenyi avuga ko bagihura n’ibibazo by’amazina bakitwa n’ababitegereza cyane bikabatera ipfunwe bigatuma bamwe na bamwe bitinya ntibegere abandi, agasaba ko hakongerwa ubukangurambaga kuko aho bwabaye bahinduye imyumvire.

    Ati”Abantu babana n’ubumuga bw’uruhu turacyahura n’ihezwa, harubwo uhura n’abantu ukabona akwise amazina atajyanye n’igihe bigatuma bamwe muri twe bahora bitinya ntibegere abandi, hakwiye kongerwa ubukangurambaga kuko aho twagiye tubukora byagiye bihindura imyumvire, bisaba kwegera abaturage cyane cyane mu cyaro kuko usanga bakiri inyuma”.

    Mpumuje Anselme uhagariye abafite ubumuga mu karere ka Rubavu yahumurije abafite ubumuga bw’uruhu abizeza ko ibibazo by’ihezwa bigiye gushira kuko babivuganyeho n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge binyuze mu kwigisha abaturage guhindura imyumvire.

    Ati”Twavuganye na ba gitifu b’imirenge y’icyaro ko badufasha mu bukangurambaga kugirango abo baturage bagifite imyumvire iri inyuma bakita abafite ubumuga ya mazina abatesha agaciro babireke ahubwo basobanurirwe ko nabo ari abantu nk’abandi kandi bafite ubushobozi bumwe, bakabikora begera abaturage mu midugudu n’utugari”.

    Mu Rwanda habarurwa abantu 1238 bafite ubumuga bw’uruhu nk’uko bigaragazwa n’umuryango w’abafite ubu bumuga. Leta y’u Rwanda ikaba yarabashyiriyeho uburyo bwo kubafasha kubona serivisi z’ubuvuzi nta kiguzi batanze zirimo kubapima amaso, kubaha ingofero, gushiririza uduheri dushobora kuvamo kanseri y’uruhu, kubaha n’amavuta y’uruhu ndetse n’amadarubindi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Ubuzima/article/Abafite-ubumuga-bw-uruhu-binubira-guhezwa-bahawe-ihumure-n-icyizere-ko-bizaba-amateka

  • Umwana wimyaka 12 yatse ubufasha, Alicia Key… – #rwanda #RwOT

    Umwana w'imyaka 12 y’amavuko, Tennyson Artigliere, yatse ubufasha kugira ngo ishuri rifashwe afatanyije na bagenzi be ati: “Nkimara kubona imeri ko ishuri ryanjye bagiye kurifunga, natekereje icyakorwa, nashakaga kugira icyo mpindura, kuko ishuri ryatanze ibyishimo ku bantu benshi ntiryari rikwiriye gufungwa''.

    Yahise atangiza GoFundMe kugira ngo haboneke $102,000 [Miliyari 131 Frw]. Agera kuri $56,000 n’abantu batandukanye utabariyemo Alicia Keys. Inkunga ya Alicia Keys ingana na Miliyoni 60 z’amadorali, yatumye amafaranga yari akenewe ahita yuzura ndetse aranarenga.

    Alicia Keys ubwo yara afite imyaka 12 y’amavuko soje kwiga muri PPAS ni bwo yasinye muri label ya mbere. Yahiriwe n’umuziki, kuko amaze gutsindira ibihembo 16 bya Grammy Awards. Yabaye umwe mu bacuruje ibihangano bye wanakoze alubum zagiye zikundwa na benshi.

    Uretse Alicia Keys wize muri PPAS, ibindi byamamare byize muri iri shuri harimo Britney Spears, Claire Danes, Jesse Eisenberg, Lana Candor, Sarah Hyland, na Josh Peck.

    Alicia Keys yitanze arenga Miliyari 60 Frw nk’inkunga y’ishuri yizeho

    Alicia Keys nawe yize mu ishuri rya PPAS

    Umwanditsi: Aline Rangira Mwihoreze

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140960/umwana-wimyaka-12-yatse-ubufasha-alicia-keys-yitanga-arenga-miliyari-60-frw-ku-kigo-yizemo-140960.html

  • Judi Rever yaba yabaye umuvugizi mushya w'ishyirahamwe Igicumbi? #rwanda #RwOT

    Hashize imyaka irenga itatu abantu barwanya Leta y'u Rwanda bihishe inyuma y'umwambaro w'abarokotse nyamara bagamije gahunda zabo za politiki zitagira aho zihurira no kwamagana Jenoside, Kwibuka abayizize ndetse no guharanira imibereho myiza y'abarokotse.

    Kubera imyiteguro y'ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 birimbanyije, abarwanya u Rwanda ndetse n'abahakana Jenoside bakomeje kwitwaza iri shyirahamwe igicumbi bakwirakwiza ibitekerezo byabo. Mu bari imbere hari Judi Rever wemeje ku mugaragaro ko nta Jenoside yabaye mu Rwanda ndetse ko abapfuye bose bishwe n'Inkotanyi.

    Judi Rever yumvikanye anavuga ko Inkotanyi zari zarakwiriye igihugu cyose aba arizo zica Abatutsi, mbese akaba ari ya mvugo y'abicanyi ngo Abatutsi bariyishe cyangwa barizize. Nyuma y'amagambo ya Judi Rever, wibaza icyo abagize igicumbi bahuriyeho cyane ko ahakana Jenoside abo mu igicumbi bavuga ko barokotse. Ikigaragara bose bakurikiye inyungu za politiki bitwikiriye umwambaro w'abarokotse.

    Uyu muryango kandi ukorana hafi n'abandi bantu batandukanye bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi barimo Agnes Mukarugomwa, Jean Claude Mulindahabi n'abandi.
    Ubwo igicumbi cyavukaga, Umuryango uharanira inyungu z'abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA-Rwanda, wamaganye abarimo Basabose Philippe bashinze icyo gicumbi mu izina ry'abarokotse Jenoside kandi umugambi nyamukuru aruwo gusebya u Rwanda n'ubuyobozi bwarwo.

    Ku ikubitiro harimo Basabose Philippe, Ben Rutabana wa RNC, Dada Gasirabo, Hosea Niyibizi, Uwibambe Léontine, Tabitha Gwiza, Louis Rugambage, Nkubana Louis, Jovin Bayingana n'abandi.
    Perezida wa IBUKA, icyo gihe ubwo igicumbi cyashingwaga, Nkuranga Eugene, yatangarije ibitangazamakuru ko icyo iri tsinda rigamije ari ugukora ishyirahamwe ribumbira hamwe abatuka n'abasebya ubuyobozi bw'u Rwanda.

    Ati 'Nta kuntu ushobora guharabika ngo utuke uwo uzi neza ko ari we wakurokoye, ari we warokoye igihugu.'
    Yakomeje agira ati 'Twebwe rero, nk'abahagarariye inyungu z'abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, inshingano zacu za mbere ni ugukora ubuvugizi kugira ngo ibibazo abacitse ku icumu basigiwe na Jenoside bibonerwe ibisubizo.'

    Kuba mu bavuga ko bashinze ririya shyirahamwe harimo abacitse ku icumu rya Jenoside, IBUKA ivuga ko bitavuze ko bagomba gukora ibinyuranyije n'amategeko ngo birirwe basebya u Rwanda ari na yo mpamvu bakwiye gukurikiranwa.

    Nkuranga ati 'Twebwe nka IBUKA, dukangurira abanyamuryango bacu gukurikiza amategeko yaba abari mu Rwanda cyangwa mu mahanga aho bari hose, kugira ngo na bo ubwabo biyubake.'

    Abarokotse Jenoside nibo bazi ubukana bwayo, bityo kuba uwayirokotse yakwifatanya n'uwayikoze, ni ikigaragaza ko ashaka inyungu za politike zitagize aho zihuriye nizo kurengera abarokotse

    The post Judi Rever yaba yabaye umuvugizi mushya w'ishyirahamwe Igicumbi? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/judi-rever-yaba-yabaye-umuvugizi-mushya-wishyirahamwe-igicumbi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=judi-rever-yaba-yabaye-umuvugizi-mushya-wishyirahamwe-igicumbi

  • Uri byose byanjye! Kimenyi yifurije umugore w… – #rwanda #RwOT

    Ku isabukuru ya mbere umugore we yizihije babana nk’umugabo n’umugore byemewe imbere y’Imana n’amategeko, Kimenyi Yves yifurije Muyango isabukuru nziza mu butumwa busobanura neza urwo amakunda.

    Abinyujije ku rubuga rwa Instagram yagize ati: “Isabukuru nziza y’amavuko ku mugore ufite umutima wanjye, roho yanjye n’urukundo rwanjye. Buri munsi marana nawe aba ari impano, urugendo rwiza mpora nifuza gusangiza abandi. Uko umwaka uhita, ni ko urukundo nkukunda rurushaho gukura rukomeye, rwimbitse… 

    Isabukuru yawe y’amavuko ibe yuzuye umunezero wose, ibitwenge, ndetse n’urukundo uzana mu buzima bwanjye. Uri byose byanjye, kandi ndakwishimira birenze uko amagambo yabisobanura. Ndagukunda Mwiza wanjye, ndishimye bihebuje ku bw’uyu mwaka.”

    Kimenyi kandi yifashishije amwe mu mashusho yishimanye n’umugore we, yandikaho ati: “Nabuze icyo kuvuga ariko ndagukunda cyane cyane mukunzi wanjye.”

    Yashyize kandi amashusho ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza ibihe byiza akomeje kugirana n’umugore we aho basohokeye ku mazi mu rwego rwo kumufasha kuryoherwa n’umunsi we. 

    Aya mashusho yaherekejweho n’umutoma ugira uti: “Nkukunda ubuziraherezo.”

    Mu ntangiriro z’uyu mwaka ku wa Kane tariki 4 Mutarama 2024, nibwo Kimenyi Yves, umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga ndetse na Miss Uwase Muyango wabaye Nyampinga uberwa n’amafoto mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 basezeranye imbere y’amategeko muri salle y’Umujyi wa Kigali.

    Ku wa Gatandatu tariki 06 Mutarama 2024, wari umunsi udasanzwe bwa Kimenyi na Muyango, aho Kimenyi yasabye ndetse agakwa Muyango Claudine basanzwe bafitanye umwana w’umuhungu kandi bari bamaze igihe kinini babana, mu birori bibereye ijisho byabereye kuri Romantic Garden ku Gisozi.

    Urukundo rw’aba bombi rwatangiye kugarukwaho mu 2019. 

    Miss Muyango akomeje kuryoherwa n’umunsi we w’amavuko

    Ubwo basezeranaga imbere y’amategeko byari umunezero udasanzwe

    Muyango na Kimenyi bafitanye umwana umwe w’umuhungu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140964/uri-byose-byanjye-kimenyi-yifurije-umugore-we-muyango-isabukuru-nziza-yamavuko-140964.html

  • Imirimo 5 ya mbere ihemba amafaranga menshi m… – #rwanda #RwOT

    Ibi byatumye abanyafurika benshi bamwe bajya gushakira ubuzima mu bihugu by’amahanga bakurikiranye ubuzima bwiza n’akazi gahemba agatubutse. Ni mu gihe kandi hakomeje kugaragara benshi bareka akazi kubera kudahembwa neza.

    Hari bamwe bafite akazi gahemba neza nk’ab’adogoteri, abanyamategeko, abatwazi b’indege, abacungamari n’abandi, gusa aba bakora aka kazi ngo nibo bacye. Gusa kandi hari indi mirimo ihemba amafaranga menshi itaraganwa n’abantu benshi.

    Nk’uko ikinyamakuru Business Insider Africa cyibitangaza, ngo nubwo kubona akazi gahemba neza bikiri ikibazo cyugarije abanyafurika benshi, hari imirimo 5 iri mu ya mbere ihemba amafaranga menshi muri Africa mu 2024 ariyo ikurikira:

    1. Abakora ‘Software’ (Software Developers)

    Aba ni abantu bakora cyangwa bubaka imiyoboro (System, Application, Website), ikorera kuri murandasi. Nk'uko Glassdoor ibitangaza ngo iterambere rya software ni akazi kinjiza kandi gahembwa menshi ku mugabane wa Afurika. 

    Hamwe no gukenera cyane imirimo yo guteza imbere software muri Afrika, abanyafurika babifitemo ubuhanga babona akazi byoroshye ndetse bishyurwa amadolari 107.731 ($107,731)  k’umwaka. Mu manyarwanda, ararenga Miliyoni 138 (138,348,257 Frw), ni ukuvuga ko ku kwezi uba uhembwa arenga miliyoni 1 Frw.

    2. Abasesengura amakuru (Data Analysts)

    Aba ni abahanga mu gukusanya, gutunganya no gusesengura amakuru kugirango bafashe amashyirahamwe gufata ibyemezo byuzuye. Bakoresha uburyo bwibarurishamibare n’ibikoresho bya ‘software’ kugirango bakure ubushishozi muri ‘datasets’ nini kandi bamenyeshe ibyo babonye abafatanyabikorwa binyuze muri raporo bakora.

    Dukurikije imibare yaturutse muri Glassdoor, umushahara mpuzandengo ku basesengura amakuru muri Amerika ni hafi $ 65.000 ku mwaka. Umushahara mpuzandengo ku basesengura amakuru mu Bwongereza ugera ku 30.000 ku mwaka, mu gihe muri Canada, umushahara ugereranyije uri hafi C $ 50.000 ku mwaka.

    3. Full Stack Developers

    Abahanga bafite inararibonye mu gutezimbere imbere-impera n’inyuma-yanyuma ya porogaramu. Bafite ubumenyi butandukanye, harimo ubumenyi bw’indimi nka HTML, CSS, na JavaScript kumurongo w’imbere n’indimi nka Python, Java, na PHP kumugongo wa nyuma. 

    Abafite ubu bumenyi baracyenerwa cyane mu nganda nyinshi, kuko zishobora gukora ku nzego zose za porogaramu y’urubuga kandi zishobora kugira uruhare mu iterambere kuva itangiye kugeza irangiye. Abakora aka kazi umushahara wabo muri Afrika urashobora kuba hafi $ 113,600 – $ 250,000 k’umwaka.

    4. Abafite ubumenyi mu ikoranabuhanga

    Abakora umwuga w’ikoranabuhanga (IT) barakenewe cyane mu bihugu byinshi bya Afurika, kubera ko amashyirahamwe agenda yishingikiriza ku ikoranabuhanga mu kunoza imikorere no kuvugana n’abakiriya. Abakora umwuga w’ikoranabuhanga bashushanya, kubaka no kubungabunga sisitemu ya mudasobwa n’imiyoboro kandi barashobora gukora mu nganda zitandukanye, harimo imari, ubuvuzi, na guverinoma.

    Raporo yakozwe na Banki Nyafurika itsura amajyambere ivuga ko umushahara mpuzandengo ku bakora umwuga w’ikoranabuhanga muri Afurika uri hafi $ 40.000- $ 50.000 ku mwaka. Nyamara, bamwe mubakora umwuga wa IT barashobora kwinjiza byinshi cyane, cyane cyane iyo bakorera ibigo binini mpuzamahanga cyangwa bafite imyanya y’ubuyobozi.

    5. Abajyanama mu micungire y’imishinga 

    Abajyanama mu micungire bagira inama amashyirahamwe uburyo bwo kunoza imikorere no kugera ku ntego zayo no gucunga imishinga. Bashobora gukora mu nganda zitandukanye, harimo imari, ubuvuzi, n'inganda. Inshingano nyinshi z’ubuyobozi muri Afrika zirashobora gutanga umushahara munini kubantu bafite ubumenyi n’uburambe bukwiye muri aka kazi. Dore imishahara y’abakora aka kazi mu byiciro bitandukanye:

    -Umuyobozi mukuru (CEO) $ 100,000- $ 200,000 k’umwaka.

    -Umuyobozi mukuru ushinzwe imari (CFO) – $ 80.000- $ 150,000 k’umwaka.

    -Umuyobozi mukuru ushinzwe kwamamaza (CMO) – $ 60.000- 100.000 $ k’umwaka.

    -Umuyobozi mukuru ushinzwe ikoranabuhanga (CTO) – $ 80.000- $ 150,000 k’u mwaka.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140971/imirimo-5-ya-mbere-ihemba-amafaranga-menshi-muri-africa-mu-2024-140971.html