Blog

  • Umutoza w’Amavubi aranyuzwe cyane – #rwanda #RwOT

    Tariki 19 Werurwe ni bwo ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yageze mu gihugu cya Madagascar aho yitabiriye imikino 2 ya gicuti izahuramo na Botswana na Madagascar.

    Nyuma y’imyitozo ya mbere muri iki gihugu, umutoza mukuru w’Amavubi, Frank Torsten Spittler yabwiye itangazamakuru ko ubu afite ikipe nziza kandi yiteguye kuzitwara neza muri iyi mikino ndetse no mu gihe kizaza.

    Yagize ati: “Nizeye ko abakinnyi banjye bazitwara neza kuko ubundi iyo utsinze umukino, ibintu bitangira kukorohera ariko tugomba no gukomeza gukora cyane. Aya ni amezi ane ndi kumwe n’aba bakinnyi kandi uko iminsi irimo kugenda turimo turahuza haba mu kibuga ndetse no hanze yacyo. Iyo urebye uburyo abakinnyi bari kwitwara mu myitozo, ukareba itsinda mfite, ubu ndanyuzwe cyane.”

    Abakinnyi ikipe yataye muri Madagascar nta n’umwe ufite ikibazo

    Umutoza w’ikipe y’igihugu yakomeje avuga ko iyi mikino ya gicuti izamufasha kwitwara neza mu mikino afite muri Kamena uyu mwaka. Yagizi ati: “Ndashaka kureba niba ibyo mbabwira gukora mu myitozo bashobora no kubikora mu mukino. Hari bamwe bari kumva vuba ibyo mbabwira kuko twari kumwe ubushize, ariko hari n'abandi duhuye bwa mbere. Bisaba igihe ariko reka turebe ikizava muri iyi mikino ibiri.'

    Mu mikino ya gicuti, u Rwanda ruzakina na Botswana tariki 22 Werurwe naho tariki 25  Werurwe bakine na Madagascar. Iyi mikino izafasha u Rwanda gukomeza kwitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizaba mu 2026, aho tariki 10 June bazasura Lesotho.

    Nshuti Innocent ubu ari kumwe n’abandi mu ikipe y’igihugu 




    Urutonde rw’abakinnyi Amavubi azakoresha mu mikino ya gicuti arimo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141002/umutoza-wamavubi-aranyuzwe-cyane-141002.html

  • Ni ivangura! Mushikiwabo yashyigikiye Aya Nak… – #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi umuhanzikazi Aya Daniako wamamaye ku izina rya Aya Nakamura ukomoka muri Mali ariko akaba abarizwa mu Bufaransa ari naho akorera ibikorwa bye by’umuziki, yibasirwa na benshi nyuma y’uko  bitangajwe ko ariwe uzaririmba mu itangizwa  imikino ya ‘Paris Olympics 2024’ izaba muri Nyakanga.

    Igitekerezo bivugwa ko cyatanzwe na Perezida Emmanuel Macron, ko uyu muhanzikazi w'imyaka 28 ari we waririmba muri ibi birori. Gusa ibi ntibyakiriwe neza n’Abafaransa benshi banenze ko Aya Nakamura adakwiye guhagararira iki gihugu kuko ataricyo akomokamo ndetse ko n’igifaransa avuga ari kibi kuko akivangamo n’ururimi kavukire rw’iwabo muri Mali.

    Kuva Perezida Macron yavuga ko Aya Nakamura ariwe waririmba mu gutangiza imikino ya ‘Paris Olympics’ byahise biteza impaka

    Izi mpaka zafashe indi ntera ubwo itsinda rito ry'abatsimbarara ku bya cyera ryitwa Les Natifs (ba kavukire) ryatangaje ifoto yaryo kuri internet iriho inyandiko ivuga ngo: 'Ntibishoboka Aya. Iyi ni Paris, ntabwo ari isoko ry'i Bamako (Aho yavukiye muri Mali)'.

    Kuri ubu Madamu Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa akaba yaranahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda, yagize icyo avuga kuri Aya Nakamura wateje sakwe sakwe mu Bufaransa.

    Mushikiwabo Louise yavuze ko yatunguwe no kubona ibyo Aya Nakamura ari gukorerwa

    Mu kiganiro Mushikiwabo yatumiwemo kuri televiziyo mpuzamahanga ya ‘TV5 Monde’, yabajijwe icyo atekereza ku biri gukorerwa Aya Nakamura. Yasubije ati :”Byarantunguye cyane kubona umuhanzikazi ufite inkomoko muri Afurika, ufite impano kandi uri mu bagezweho akorerwa biriya”.

    Mushikiwabo yakomeje ati ”Nkibona biriya natekereje ko cyaba ari igikorwa cya politiki gifite aho gihuriye n’ibiri kuba mu Burayi no mu Bufaransa. Sinumva uburyo umuhanzikazi nk’uriya atakirwa neza nk’uko ari ngo aririmbe mu mikino ya Olempike. Ariya magambo bamubwiye ngo i Paris si isoko rya Bamako ni irondaruhu.”

    Yavuze ko ibyo uyu muhanzikazi ari gukorerwa ari irondaruhu

    Mushikiwabo wagaragaje ko ibyo Aya Nakamura ari gukorerwa ari ivangura rishingiye ku irondaruhu, yavuze ko bibabaje kuba umuhanzikazi w’impano nka Nakamura abwirwa ko ataririmba muri iriya mikino ahubwo akaba afatwa nk’ukwiye kuririmba mu isoko muri Afurika. Yanagaragaje kandi ko abantu badakwiye gutegeka umuhanzi ururimi cyangwa injyana akora ahubwo ko bakwiye kwakira neza impano ye.

     Mushikiwabo avuze ibi yerekana ko ashyigikiye Aya Nakamura uri mu bahanzikazi bakunzwe cyane mu bihugu bivuga Igifaransa, nyuma yaho Nakamura nawe yanditse kuri Twitter/X abasubiza abamwibasiye ati: 'Mushobora kuba mugira ivanguraruhu ariko ntimuri ibipfamatwi. Icyo nicyo kibababaza. Ndi nimero ya mbere mu mpaka ubu, ariko se hari icyo mbagomba? Nta na kimwe.'

    Mu butumwa Aya aherutse gutanga, nawe yavuze ko abakomeje kumurwanya ari abagendera ku ivanguraruhu

    Aya Nakamura ukomeje guteza impaka mu Bufaransa, yagiye akundwa mu ndirimbo nka ‘Love d’un voyou’, ‘Djadja’, ‘Copines’, ‘La Dote’, ‘Doudou’ n’izindi nyinshi. Yatangiye kumenyekana cyane kuva mu 2017  ubwo yasohoraga album ya mbere yise ‘Journal Intime”.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140990/ni-ivangura-mushikiwabo-yashyigikiye-aya-nakamura-wateje-impaka-mu-bufaransa-140990.html

  • Umunyamakuru Eric Niyonkuru wakoreye inyaRwan… – #rwanda #RwOT

    Niyonkuru Eric utuye i Burayi mu gihugu cya Finland, ni umunyamakuru wamenyekanye mu bihe bishize mu bitangazamakuru birimo inyaRwanda, Igihe ndetse n’iyahoze ari Royal Tv. Yakoraga cyane mu bijyanye no gutunganya amashusho (Videographer).

    Yatanze umusanzu ukomeye mu myidagaduro mu Rwanda ku bw’ubuhanga bwe mu gufata no gutunganya amashusho. Ikiganiro aheruka gukora ni ikivuga ko “Amb.Diane Gashumba yavuze kuri Rayon Sports yihebeye no ku muziki | Inshingano yawe na Perezida Kagame”. 

    Uyu mugabo waminuje muri Mount Kenya University isigaye yitwa Mount Kigali University, abitse ikamba rya Rudasumbwa yambitswe ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye muri Ecole Secondaire St Joseph Le Travailleur (Mr ESSJT 2013-2014).

    Niyonkuru wakuriye mu itorero rya ADEPER Cyahafi ndetse akaba ari naho impano yo kuririmba yazamukiye, yabwiye inyaRwanda ko impano yo kuririmba ayivoma ku babyeyi be dore ko se aririmba muri korari Sayuni yo muri ADEPER Cyahafi.

    Nubwo muri iyi minsi ari bwo atangiye gushyira hanze indirimbo ze bwite, asanzwe ari umunyamuziki dore ko aho yize mu cyiciro cya mbere cy'amashuri yisumbuye, yabaga mu itsinda rya Power Boys, icyo gihe ikigo cy'ishuri cyabakoreye indirimbo “Tunogere Imana”.

    Uyu muramyi mushya muzika nyarwanda yungutse, yahishuye ko Umwuka Wera yamuhase kongera gukoresha impano yahawe akavuga ubutumwa bwiza, mu gihe nk’iki. Ni bwo yaje kwandika indirmbo “Atatenda” iri mu Giswahili.

    Ati “[Iyi ndirimbo Atatenda] Nayihawe mu gihe nabonaga ibihe biruhije bamwe barimo kugira ibyiringiro no kwizera Imana ko icyo yavuze izagisohoza, ikihesha icyubahiro”.

    Yakomeje avuga ko iyi ndirimbo imwinjije mu muziki mu buryo bweruye ikubiyemo ubutumwa bwo kwibutsa abantu guhigura no gushima ku bahawe ubuhamya n'ibitangaza Imana yabakoreye, bigakomeza abandi.

    Eric Niyonkuru unafite impano yo guconga ruhago, yavuze ko inzozi afite mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yamaze kwinjiramo “ni uko benshi bazakizwa ndetse abababaye bakongererwa ibyiringiro n'imitima ikabohorwa” binyuze mu bihangano bye.

    Mu mboni ze, avuga ko muzika ya Gospel imaze kugera ku rwego rushimishije mu Rwanda, haba mu gutunganywa kw'ibihangano n'ubuhanga mu miririmbire “byateye imbere”. Ati “Nanjye nzafatanya n'abandi gukorera Imana kugira ngo ubutumwa bwiza burusheho kugera kure”.

    Eric Niyonkuru yavuze ko amashusho y’iyi ndirimbo ye “Atatenda” yakoranye na Eric Reagan urambye muri Gospel, azayashyira hanze mu mpeshyi y’uyu mwaka. Ni indirimbo yakozwe n’aba Producer babiri Ben Records na Clement Level.

    INKURU WASOMA: Eric Niyonkuru yarushinze na Ingabire bamaze imyaka 5 bakundana

    Eric Niyonkuru winjiye mu muziki arangamije gukora indirimbo zomora imitima ya benshi

    Eric Niyonkuru yisunze Eric Reagan bakorana indirimbo ye ya mbere yise “Atatenda”

    Aba Producer bakoze ku ndirimbo “Atatenda”, Ben Records (Ibumoso) na Clement Level (Iburyo) wanagize uruhare rwo kuyandika akaba aba muri Congo Kinshasa

    Niyonkuru na Ingabire ku munsi w’ubukwe bwabo bwabaye mu 2019

    Niyonkuru yakoreye inyaRwanda Tv mu myaka yatambutse agituye mu Rwanda

    Abitse ikamba rya Rudasumbwa yambitswe ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye

    UMVA INDIRIMBO “ATATENDA” YA ERIC NIYONKURU FT ERIC REAGAN

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140994/umunyamakuru-eric-niyonkuru-wakoreye-inyarwanda-yinjiye-mu-muziki-140994.html

  • Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru w… – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yakiriye aba bayobozi Akamanzi na Amadou kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Werurwe 2024 muri Village Urugwiro. Bagiranye ibiganiro ibiganiro bigaruka ku mishinga y'ubufatanye bw'u Rwanda na BAL ndetse n'imikino ya nyuma y’iri rushanwa iteganyijwe kubera i Kigali hagati ya tariki 24 Gicurasi kugeza tariki 1 Kanama 2024.

    Ibi biganiro bibaye nyuma y’uko ejo kuwa Kabiri nabwo Madamu Jeannette Kagame agiranye ibiganiro na Clare Akamanzi uyobora NBA Africa ndetse na Perezida wa Basketball Africa League, Amadou Gallo Fall, akaba ari ibiganiro byibanze ku bufatanye mu kubaka ibibuga by’imikino wa Basketball, guteza imbere siporo n’ubuzima mu rubyiruko rw’u Rwanda muri rusange.

    U Rwanda rukomeje guteza imbere imikino mu buryo butandukanye harimo kubaka ibikorwa remezo ndetse no kwakira amarushanwa atandukanye.

    Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi ndetse na Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140999/perezida-kagame-yakiriye-umuyobozi-mukuru-wa-nba-africa-nuwa-bal-140999.html

  • Umutoza w’Amavubi aricinya icyara #rwanda #RwOT

    Umudage utoza Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Umupira w’Amaguru (Amavubi), Frank Spittler yavuze ko yishimiye urwego rw’abakinnyi afite ubu ndetse ko yizeye ko bazitwara neza muri Madagascar.

    Ikipe y’Igihugu Amavubi ubu iri muri Madagascar aho yagiye gukina imikino 2 ya gicuti na Madagascar na Botswana.

    Nyuma yo gukora imyitozo ya mbere muri Madagascar, Frank Spittler yavuze ko abakinnyi bose yahamagaye bahageze kandi ubu akaba anyuzwe n’urwego bariho.

    Ati “Ikipe ubu iruzuye kandi ndabyishimiye, nkurikije ibyo mbona mu myitozo bazamuye urwego, muri uyu mwanya ndanyuzwe rwose.”

    Yakomeje avuga ko hari hashize amezi 4 batabonana ariko yishimye bitewe n’uko yabonye abakinnyi be.

    Ati “Niko mbikeka ariko ntibivuze ko iyo utsinze umukino umwe ibintu bizahita byoroha ahazaza, gusa tugomba kugora cyane. Ikintu bagomba kumenya, amezi 4 tutabonana bisaba igihe kugira ngo njye n’abakinnyi duhuze ugereranyije n’amakipe ya bo bakinira, biratandukanye, wenda ni ibitekerezo bitandukanye n’abakinnyi batandukanye ariko uyu munsi ndishimye bitewe n’ibyo nabonye.”

    Spittler yavuze ko kandi abakinnyi bari kumwe ubushize bumva ibyo ababwira ariko na none hari imbogamizi z’uko hari abashya bahamagawe bwa mbere.

    Ati “Icyo niteze ni ukureba ibyo tuvuga tunakora mu myitozo ari byo bazampa mu kibuga, hari bamwe twari kumwe ubushize bumva ibyo mbabwira ariko ubu hari n’abandi bashya, bisaba igihe ariko reka turebe ikizava muri iyi mikino 2.”

    Ku wa Gatanu tariki ya 22 Werurwe, Amavubi azakina na Botswana ni mu gihe tariki ya 25 Werurwe 2024 izakina na Madagascar, ni imikino yombi izabera muri Madagascar.

    Frank Spittler yishimiye ikipe afite

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-w-amavubi-aricinya-icyara

  • Israel Mbonyi yabaye umuhanzi wa 3 w’Umunyarwanda wujuje miliyoni y’abamukurikira kuri YouTube #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yujuje miliyoni y’abamukurikira kuri YouTube (1 Million Subscribers).

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Werurwe 2024 uyu muhanzi yageze kuri aka gahigo ko kuzuza miliyoni y’abantu biyandikishije gukurikira ibikorwa bye ku muyoboro wa YouTube by’umwihariko indirimbo ze.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Mbonyi yagize ati “murakoze miliyoni y’abiyandikishije (subscribers). Imana ihe umugisha buri umwe.”

    Ageze kuri aka gahigo mu gihe yitegura gukora ibitaramo bikomeye mu bihugu 7 byo muri Afurika.

    Abaye umuhanzi wa 3 ugeze kuri aka gahigo ni nyuma ya Ambassadors of Christ Choir ifite miliyoni 1.16 ndetse n’umuhanzi Ngabo Medard [Meddy] ufite ubu miliyoni 1.31.

    Israel Mbonyi yujuje miliyoni y’abiyandikishije gukurikira ibikorwa bye ku muyoboro we wa YouTube

    Source : http://isimbi.rw/iyobokamana/article/israel-mbonyi-yabaye-umuhanzi-wa-3-w-umunyarwanda-wujuje-miliyoni-y-abamukurikira-kuri-youtube

  • Ikipe y'igihugu y'Ubufaransa yasohoye imyenda mishya izakoresha muri Euro 2024 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu y'Ubufaransa yashyize hanze imyambaro yakozwe n'uruganda rwa Nike izakoresha mu gikombe k'Ibihugu cy'Uburayi gitegerejwe muri Kamena 2024 (Euro 2024).

    Nk'uko Ubufaransa buzwi ku ibara ry'ubururu n'ubundi umwambaro buzajya bukinana bwakiriye urasa ubururu, hariho inkoko (isake) mu gituza k'ibumoso n'ikirango cya Nike mu gituza cy'iburyo.

    Hejuru y'isake isa nka zahabu iri kuri uyu mwambaro hagaragaraho inyenyeri 2 zigaragaza ibikombe by'isi ikipe y'igihugu y'Ubufaransa imaze gutwara.

    Kuri uyu mwambaro wa mbere, imipira y'ubururu izajya yambarwa ku makabutura y'umweru nayo ariho isake ku kaguru k'iburyo ndetse hariho uturongo tw'ubururu tuzengurutse ikabutura ku maguru yombi ahagana ku gice cyo hasi.

    Umwambaro wa kabiri ugizwe n'umupira w'umweru ufite uturongo tumanutse n'ikabutura y'ubururu nayo ifite uturongo tumanutse.

    Imyenda y'Ubufaransa ni imwe mu yakunzwe cyane, binajyana no kuba iyi kipe y'Igihugu ari imwe mu zifite abafana benshi muri Afurika n'u Rwanda rurimo.

    Uretse iyi myambaro y'ikipe y'igihugu n'abakinnyi b'iyi kipe ubwo bahamagarwaga bagaragaye mu myambarire idasanzwe yashimwe na benshi. Abakinnyi barimo Ousman Dembele, Ibrahima Konate, Jules Kounde, Antoine Griezman, Marcus Thuram, Olivier Giroud, Warren Zaire-Emery n'abandi ni bamwe mu bagaragaye bambaye bidasanzwe.

    Ibi byose binajyana no kuba Ubufaransa ari kimwe mu bihugu bizwiho kwiyitaho cyane ku bijyanye n'imyambarire biranga abanyagihugu.

    Euro 2024 itegerejwe kuva tariki 14 Kamena kugeza tariki 14 Nyakanga 2024 ikazabera mu Budage. Igikombe giheruka cyegukanywe n'ikipe y'igihugu y'Ubutaliyani.

    Amafoto y'imyambaro mishya abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'u Bufaransa bazajya bambara:

    Imyambaro abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'u Bufaransa bagiye bambaye ubwo bitabiraga ubutumire bw'ikipe yabo:

    Source : https://yegob.rw/ikipe-yigihugu-yubufaransa-yasohoye-imyenda-mishya-izakoresha-muri-euro-2024/

  • Nyabihu : Mudugudu yishwe akaswe igitsina – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Nyabihu mu murenge wa Rugera akagari ka Jali umudugudu wa Nyarutembo haravugwa urupfu rw'umuyobozi w'umudugudu wishwe akaswe igitsina cye.

    Ni amakuru yamenyekanye ku munsi wo ku wa Kabiri tariki ya 19 Werurwe 2024 bivugwa ko uyu mugabo yajyanye n'undi mugabo mugenzi we bakajya gufata agacupa mu murenge wa Shyira bahana imbibi nyuma yaho akaza kuboneka yapfuye umubiri we wuzuyeho ibikomere.

    Umunyamabanga shingabikorwa w'u Murenge wa Shyira Ndandu Marcel yemeje iby'urupfu rwuyu mugabo.

    avuga ko umurambo wabonywe n'umuturage mu gitondo ahanzwi nko mu Mudugudu wa Mukaka ibi bikimara kumenyekana hari abagabo batatu batawe muri yombi bacyekwaho kugira uruhare mu rupfu rw'uyu mugabo barimo Nyiri akabari, Uwo baturukanye iwabo ndetse nuwo basangiraga.

    Abaturage babonye umurambo wa nyakwigendera bavuze ko yishwe nabi cyane kuko yakaswe n'igitsina

    Source : https://yegob.rw/nyabihu-mudugudu-yishwe-akaswe-igitsina/

  • Meya Mulindwa yagarutse ku buzukuru ba Shitan… – #rwanda #RwOT

    Iminsi ibaye myinshi hacicikana inkuru z'abo abantu bita abuzukuru ba Shitani, ibi bikaba byaragiye bitera impugenge abantu kubera ibikorwa by'ihotetera bavugwaho.

    Mu mpera z'icyumweru gishize bongeye kugaruka mu matwi nyuma y’uko abaturage batangaje ko abo bambuye bakanatera ibyuma umwe mu bagore batuye i Rubavu yapfuye.

    Havuzwe kandi ko bafata ku ngufu, havugwa umwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza n'abandi hakagira n'ibindi bikorwa by’urugomo.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Meya wa Rubavu Bwana Mulindwa, yasobanuye iki kibazo agira ati'Uretse ko abantu babahaye izina, ibintu biri mu baturage umuntu ashobora kuvuga izina abantu bose bakarifata ariko ubundi ni abana navuga b'inzererezi kandi mu mijyi myinshi babamo ntabwo ari byiza ntabwo tubyoroshya.'

    Yongeraho ati'Ni abana baba barataye ishuri bakagira ikibazo cy'uburere mu miryango bagatangira kuba inzererezi bamwe muribo bagatangira ibikorwa bitari byiza by'ubujura.'

    Agaruka ku bikorwa abo bana bakunze gukora ati'Kubona umuntu agenda ari kuri telefone akayimwambura akiruka ukaza kubyumva hano ukongera ukabyumva hirya bamwe muribo iyo tubona bimaze gufata intera yindi tubakurikirana mu rwego rw'umutekano.'

    Akomeza agira ati'Tukabajyana kugororerwa by'igihe gito mu bigo by'igororero by'igihe gito basubira ku murongo bakagaruka mu muryango ariko tugashyiraho n'ingamba zo kureba b'abana n'imiryango yabo.'

    Agaragaza ko hari n'ibikorwa by'ubukangurambaga bakora ati'Gufatanya n'abafatanyabikorwa tukabahuriza mu bigo, tukabaganiriza ariko tukanagira n’uburyo bwo kuganiza ababyeyi babo,tukabarura tukamenya ngo ni ikihe kibazo cyatumye ajya mu muhanda.'

    Meya asobanura ko  abo bantu badahari ati'Nta mutwe w'abuzukuru ba Shitani tugira uretse ibyo bibazo by'abana b'inzererezi bageraho bagashaka kwambura n'abaturage.'

    Ibyo Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu asobanura bihura nibyo Umuvugizi wa Polisi, ACP Rutikanga aheruka gutangaza ko nta gatsiko, umutwe w'abantu n'abandi bagamije gukora ibikorwa bihungabanya umutekano wabasha gukorera ku butaka bw'u Rwanda.

    Ku rundi ruhande impuguke muri politiki y'u Rwanda, zigaragaza ko kugira ngo iki kibazo gikomeza kugenda gifata intera kizabashe gukemuka,bizahera ku baturage ubwabo n'inzego z’ibanze bakava muri ntiteranya bakerekana abakora ibyo bikorwa kuko babazi.

    Meya Mulindwa yavuze ko nta tsinda rihari ryitwa abuzukuru ba Shitani ari abana b’inzererezi Iminsi ibaye myinshi havugwa ibi bikorwa ariko yavuze ko nta byacitse ari ibisanzwe mu mijyi ariko batabyoroheje ahubwo bakomeje kubikurikirana bafatanije n’abaturage n’inzego zibishinzweAkarere ka Rubavu kazwiho kuba ahantu benshi bifuza gusohoka yaba abanyamahanga n’abanyarwanda 

    Uyu mujyi uwugenze uba ubona isuku ahantu hose, Hoteli zigezweho n’ibindi bikorwa byoroherereza abawugenderera

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE TWAGIRANYE NA MEYA MULINDWA I RUBAVU

    “>


     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140967/meya-mulindwa-yagarutse-ku-byabuzukuru-ba-shitani-bayogoje-ibintu-i-rubavu-video-140967.html

  • Nta kimwaro bibatera! Ibyamamarekazi 10 byaku… – #rwanda #RwOT

    Kuba gukuramo inda ku bushake bikigirwa ibiganga rikomeye, hari bamwe mu byamamarekazi byiyemereye  ko bazikuyemo  ndetse ntibaterwe ikimwaro no kubivuga  ku mugaragaro. Benshi muri bo ni abahanzikazi n’abakinnyi ba filime bazwi imahanga ndetse abenshi ni abo muri Amerika.

    Aba kandi babitangaje mbere y’uko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rishyizeho itegeko ryemerera igitsina gore gukuramo inda ku itariki 24 Kamena 2022.

    Ikinyamakuru Hollywood Reporter cyatangaje ko ibi byamamarekazi bihuriye ku kuba byariyemereye gukuramo inda ku bushake bakiri  bato, ababikoze bakuze, n’ababikoze bitewe n’uko batashakaga kubyara ngo byitambike mu nzira y’akazi kabo.

    Ibi byamamarekazi 10 kandi ngo bihuriye ku kuba ari ‘Proud Pro-Choice’, ni ukuvuga ni babantu bemera ko umugore akoresha umubiri we icyo ashaka yahitamo gukuramo inda cyangwa kuyigumana, byabindi bavuga ngo ”My Body My Choice’ bivuga ngo ‘Umubiri wanjye, amahitamo yanjye’.

    Dore urutonde rw’ibyamamarekazi 10 byakuyemo inda ku bushake:

    1. Nicki Minaj

    Umuraperikazi Nicki Minaj niwe uyoboye uru rutonde, dore ko we yiyemerera ko yakuyemo inda zirenze imwe. Mu 2014 yabwiye Rolling Stone ko akiri umwana w’imyaka 17 yasamye inda agahitamo kuyikuramo kuko yari akiri muto ntanubushobozi afite.

    Ntibyagarukiye aha kuko mu ndirimbo ye yise ‘Dear Old Nicki’ avugamo ko yakuyemo inda inshuro nyinshi gusa akaba atabyicuza kuko yabikoze ariyo mahitamo ya nyuma afite. Ibi kandi ngo nibyo byatumye atandukana n’umuraperi Meek Mill mu 2018 ubwo yakuragamo inda yari yamuteye bigatuma bahita bashwana bamaranye imyaka 3.

    2. Britney Spears

    Umuhanzikazi w’icyamamare mu njyana ya Pop, udakunze guhisha ukuri ku buzima bwe nawe yiyemereye ko yakuyemo inda ku bushake. Mu gitabo kivuga ku buzima bwe aherutse gusohora yise ‘The Woman In Me’, yavuze ko ubwo yari akiri mu rukundo n’umuhanzi Justin Timberlake yamuteye inda akaza kuyikuramo. Britney yavuze ko mu gukuramo iyi nda yabitewe ahanini n’uko Justin atashakaga ko babyara ndetse ngo n’umuryango we ntiwifuzaga ko abyara kuko yari akiri mu ntangiriro zo kumenyekana.

    3. Lil Kim

    Icyamamarekazi mu njyana ya ‘Rap’, Kimberly Denise uzwi cyane nka Lili Kim, uri mu bagore batinyutse iyi njyana mu myaka ya kera, yigeze gutangaza ko ubwo yari afite imyaka 19 yasamye inda y’icyamamare Notorious B.I.G Biggie gusa agahitamo kuyikuramo dore ko icyo gihe Biggie yari afite umugore Faith Evans usanzwe nawe ari umuhanzikazi. Lil Kim avuga ko yayikuyemo kuko yangaga ko aramutse ayigumanye byahita bisenya urugo rwa Biggie.

    4. Uma Thurman

    Icyamamarekazi muri Sinema, Uma Thurman uzwi cyane muri filime nka ‘Kill Bill’, Pulp Fiction’,n’izindi nyinshi. Mu 2021 Uma yatangarije The Washington Post ko akiri muto afite imyaka 15 yatewe inda maze ababyeyi be bagahitamo ko ayikuramo. Yavuze ko icyo gihe abikora byamubabaje cyane kuko yumvaga ababyeyi be bamukoresheje amakosa gusa ngo amaze gukura yabonye ko ibyo ababyeyi be bamutegetse gukora byari umwanzuro ukwiriye ku buzima bwe dore ko yasamye akiri umwana.

    5. Whoopi Goldberg

    Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime Whoopi Goldberg uri mu biraburakazi ba mbere i Hollywood baciye agahigo ko gutwara igihembo cya ‘Oscar’, nawe ntiyigeze aterwa ipfunwe no kwemera ko yakuyemo inda ku bushake. Mu gitabo cyitwa ‘The Choices We Made’, Whoopi avuga ko ku myaka 19 yatewe inda akayikuramo bitewe n’amikoro make.

    6. Chelsea Handler

    Umunyarwenya akaba n’icyamamare kuri televiziyo Chelsea Handler, wanahoze ari umukunzi wa 50 Cent w’igihe kirekire, nawe yiyemereye ko yakuyemo inda ku bushake. Mu 2019 Chelsea yatangaje ko yakuyemo inda gusa yirinda kuvuga igihe yabikoreye. Yavuze ko gukuramo inda aricyo kintu gikomeye yakoze mu buzima bwe.

    7. Milla Jovovich

    Umukinnyi wa filime akaba n’umunyamideli wamamaye muri filime zirimo nka ‘Resident Evil’, Hellboy, Missinon Impossible’ n’izindi nawe mu 2020 yatangaje ko yigeze gukuramo inda ku bushake. Milla yavuze ko yabikoze mu 2016 ndetse ngo yabikoze kuko icyo gihe asama atari abyiteguye agahitamo kuyikuramo. Igitangaje nuko iyi nda yakuyemo ari iyo yatewe n’umugabo we Paul Anderson.

    8. Keke Palmer

    Umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime w’icyamamare, Keke Palmer, mu 2019 yatangarije Los Angeles Times ko acyinjira mu myidagaduro yasamye agahitamo kuyikuramo. Ngo yabonaga aramutse akomeye gutwita akabyara hari amahirwe byamuvutsa kandi ko yari akiri muto afite impungenge zo kuba umubyeyi.

    9. Toni Braxton

    Icyamamarekazi mu njyana ya R&B, Toni Braxton, benshi bakunze mu ndirimbo ‘Unbreak My Heart’, yatangaje ko kera mu 2001 yasamye inda agahitamo kuyikuramo mu ibanga rikomeye ndetse ngo ibi yirinze kubibwira umuryango we n’umukunzi we icyo gihe wari wayimuteye, ahubwo aza kubibabwira nyuma yaramaze kubikora.

    10. Chrissy Teigen

    Icyamamarekazi mu mideli, Chrissy Teigen, akaba n’umugore w’icyamamare John Legend, nawe yemeye ko yakuyemo inda ku bushake. Mu 2020 yatangaje ko we n’umugabo we Legend bahisemo gukuramo inda y’umwana wabo wa Gatatu bitewe n’uko abaganga bari bababwiyeko umwana atameze neza mu nda ndetse ko nakomeza kumutwita atazavuka ari muzima. Icyo gihe ngo bahisemo gukuramo inda ifite amezi atanu.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140986/ntakimwaro-bibatera-ibyamamarekazi-10-byakuyemo-inda-ku-bushake-amafoto-140986.html