Blog

  • Aline Gahongayire yafashwe n’ikiniga ubwo yavugaga ibyo Tonzi yamukoreye #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire yafashwe n’ikiniga ubwo yavugaga uburyo mugenzi we Tonzi yabanye na we mu bihe bigoye kugeza n’uyu munsi.

    Ni mu kiganiro abahanzikazi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bibumbuye muri ‘The Sisters’ ari bo Gaby Kamanzi, Phanny, Tonzi na Aline Gahongayire bagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI cyagarukaga ku gitaramo Tonzi afite azaririmbiramo indirimbo zigize Album ye ya 9 aheruka gushyira hanze.

    Aline Gahongayire ubwo yagarukaga kuri Tonzi, yavuze ko yamubereye nk’umuyobozi kuko yashatse ahumye ariko undi amubera inshuti aramufasha ku buryo atazigera abyibagirwa.

    Ati “Kumenya Tonzi kwanjye ni imbaraga, sinzibagirwa ibihe nanyuzemo n’iyo twaba tumaze imyaka itatu tutavugana ariko urwibutso rw’ibyiza bya Tonzi byasigaye muri njye nzarinda nsaza bitarava mu mutwe wanjye.'

    'Narongowe mpumye ntazi ibyo ndimo ariko Tonzi yambereye umuyobozi mwiza muri urwo rugendo, yambereye igitangaza, ndabyibuka nakoze ubukwe amaze iminsi itatu avuye muri Amerika araza anyambarira neza ahagararana nanjye , nkumva ari mushiki wanjye birenze kuba turirimbana.'

    Uyu muhanzikazi wavuganaga ikiniga cyinshi, yavuze ko atazibagirwa ubwo yabyaraga umwana we agahita apfa ko yari kumwe na Tonzi, wamubaye hafi cyane ko umugabo we atari yabashije kuboneka.

    Ati 'Ndabyibuka igihe naringiye kubyara ndi mu bitaro ngiye kubagwa, nari ku gitanda ntabwo nzabyibagirwa, warakoze cyane, ndabyara umwana arapfa, Tonzi ahagararana nanjye arambwira ngo humura mfite urwandiko rw’uru rugendo.'

    'Sinzabyibagirwa yabanye nanjye, aramfubika ambera inshuti , arantambagiza muri uru rugendo narindi gucamo kugeza ubwo yambwiraga uko nambara , uko nitwara, ntacyabuze iwanjye anyakirira abashyitsi , ndabyibuka tujya gutaha yarwaniye fagiture arayishyura, ishusho nabonyeho umwana wanjye yari ampagaze inyuma amfashe mu bitugu. Byari gushoboka ko Imana ihashyira undi muntu ariko Tonzi ni we wari uhari ntacyatuma umutima wanjye utamwubaha.'

    The Sisters ni bamwe mu bazaba bari mu gitaramo cya Tonzi kizaba tariki ya 31 Werurwe 2024 azamurikiramo Album ye ya 9 iriho indirimbo 15.

    Gahongayire yafashwe n’ikiniga ubwo yavugaga kuri Tonzi

    Source : http://isimbi.rw/iyobokamana/article/aline-gahongayire-yafashwe-n-ikiniga-ubwo-yavugaga-ibyo-tonzi-yamukoreye

  • Shiboub wa APR FC utari mu Rwanda n’umutoza we bahize abandi mu bihembo by’Ukwezi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunya-Saduni ukinira ikipe ya APR FC, Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman yatowe nk’umukinnyi w’ukwezi kwa Gashyantare ni mu gihe umutoza we, Thierry Froger yabaye umutoza w’ukwezi.

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Werurwe 2024 ni bwo Rwanda Premier League ndetse na sosiyete y’imikino y’amahirwe ya Gorilla Games bahembye abakinnyi bitwaye neza muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu kwezi kwa Gashyantare 2024.

    Nk’ibisanzwe hahembwe ibyiciro bine, aho umunyezamu wakuyemo umupira ukomeye ‘save’ yabaye Nzeyurwanda Jimmy Djihad wa Kiyovu Sports ku mukino wa Gorilla FC.

    Uyu munyezamu wegukanye iki gihembo ku nshuro ya kabiri, yahigitse Habineza Fils François wa Etoile del’Est na Muhawenayo Gad wa Musanze FC ibyo bakoze ku mukino wa Rayon Sports ndetse Pavelh Ndzila wa APR FC ku mukino wa Bugesera FC.

    Igitego cy’ukwezi cyegukanywe na Ani Elijah wa Bugesera, ni igitego yatsinze Gasogi United. Yahigitse icya Destin Malanda w’Amagaju FC ku mukino wa Gasogi United, icya Shiboub wa APR FC ku mukino wa Sunrise FC ndetse n’icya Niyibizi Ramadhan wa APR FC ku mukino wa Mukura VS.

    Igihembo cy’umutoza w’ukwezi cyari gihataniwe n’abatoza Guy Bukasa wa AS Kigali, Julien Mette wa Rayon Sports, Habimana Sosthene wa Musanze FC ndetse na Thierry Froger wa APR FC waje kucyegukana abikesha ko mu mikino 5 yatsinzemo 4 anganya umwe.

    Igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi cyahawe umunya-Sudani ukinira APR FC, Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman utari uhari aho ari mu ikipe y’igihugu, igihembo yagifatiwe n’umutoza we.

    Uyu mukinnyi watsinze ibitego 4 mu mikino 4, yahigitse Shabani Hussein Tchabalala wa AS Kigali, Destin Malanda w’Amagaju FC na Samuel Mpipong wa Mukura VS.

    Nzeyurwanda Jimmy Djihad wa Kiyovu Sports ni we wegukanye igihembo cya Save y’ukwezi

    Igihembo cy’igitego cy’ukwezi cyegukanywe na Ani Elijah wa Bugesera FC

    Igihembo yagishyikirijwe na Eric Nshimiyimana

    Igihembo yagishyikirijwe na Eric Nshimiyimana

    Abegukanye ibihembo, haraburamo Shiboub uri mu ikipe y’igihugu ya Sudan

    Umunyamakuru Kwizigira Jean Claude ni we wayoboye uyu muhango

    Ephrem Kayiranga wa Radio&TV1 ubwo yaganiraga na Mugenzi Faustin wa Isibo Radio wakiraga abanyamakuru

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Shiboub-wa-APR-FC-utari-mu-Rwanda-n-umutoza-we-bahize-abandi-mu-bihembo-by-Ukwezi-AMAFOTO

  • Mu mukino witabiriwe na Amadou Gallo Fall uyobora BAL , ikipe ya Patriots BBC yatsinze APR BBC amanota 73-59 #rwanda #RwOT

    Mu mukino wa shampiyona y'u Rwanda mu mukino wa Basketball wabaye kuri uyu wa Gatatu, ukabera muri Lycée de Kigali, warangiye ikipe ya Patriots BBC itsinze APR BBC amanota 73-59.

    Ni umukino kandi wakurikiwe n'umuyobozi wa Basketball Africa League (BAL), Amadou Gallo Fall wageze mu Rwanda uhereye kuri uyu wa Kabiri.

    Amadou Gallo ari kumwe n'Umuyobozi wa NBA Africa, Claire Kamanzi bakiriwe na Madamu Jeanette Kagame ndetse kuri uyu wa Gatatu, bahuye na Nyakubahwa Perezida  Paul Kagame.

    Muri uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Werurwe 2024, ikipe ya Patriots Basketball Club niyo yatangiye neza kuko agace ka mbere karangiye ari amanota 19 ya Patriots ku 9 ya APR BBC.

    Agace ka kabiri k'uyu mukino kandi karangiye ikipe ya APR BBC yakitwayemo neza kuko yakoze amanota 20 ku manota 9 ya Patriots BBC, ibi byatumye bajya kuruhuka APR BBC iyoboye n'amanota 29 kuri 28.

    Mu gace ka gatatu k'uyu mukino ikipe ya Patriots BBC yaciye amarenga ko ishobora gutwara amanota yose y'uyu munsi kuko yakoze amanota 26-18.

    Agace ka nyuma karangiye ikipe ya Patriots BBC nabwo yongeye kukayobora n'amanota 19 kuri 12 ya APR BBC, bityo birangira umukino usojwe ku manota 73-59.

    Gutsinda uyu mukino kwa Patriots Basketball Club byayihaye uberanganzira bwo kuyobora urutonde rwa shampiyona rw'agateganyo kuko kugeza ubu ntabwo iratsindwa umukino n'umwe.

    The post Mu mukino witabiriwe na Amadou Gallo Fall uyobora BAL , ikipe ya Patriots BBC yatsinze APR BBC amanota 73-59 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mu-mukino-witabiriwe-na-amadou-gallo-fall-uyobora-bal-ikipe-ya-patriots-bbc-yatsinze-apr-bbc-amanota-73-59/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-mukino-witabiriwe-na-amadou-gallo-fall-uyobora-bal-ikipe-ya-patriots-bbc-yatsinze-apr-bbc-amanota-73-59

  • Patriots yatsinze APR iyirusha (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Basketball mu bagabo umunsi wa 18, APR BBC yatsinzwe irushwa na Patriots BBC 73-59 mu mukino utari woroshye.

    Ni umukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Werurwe 2024 muri LDK aho Gymnase yari yakubise yuzuye.

    Patriots BBC yazanye umujinya wo kuba APR BBC yari yarayisezereye muri Playoffs z’umwaka ushize ikanegukana igikombe, ubu yari inafite umukinnyi nka Dixon wavuye muri Patriots BBC.

    APR yagowe n’agace ka mbere k’umukino, byatumye abakinnyi nka Hagumintwari Steve na Kenneth Gasana bafasha Patriots kukegukana ku manota 19 ku 9 ya APR BBC.

    APR yagarutse ku yagarutse mu gace ka kabiri ishaka kuguramo aya manota 9 yarushwaga mu gace ka mbere ndetse ibifashijwe n’abakinnyi nka Nshobozwabyosenumukiza, Adonis Filer, Dixon ndetse na Ntore Habimana watsinze amanota 3 ishuro 3 muri aka gace, byafashije iyi kipe y’ingabo z’igihugu kwegukana aka gace ku manota 20-9 ndetse bahita bajya kuruhuka ari 29 ya APR BBC kuri 28 ya Patriots BBC.

    Agace ka gatatu, Patriots BBC yagarukanye APR BBC ibifashijwemo na Perry William na Ndizeye Dieudonne bari mu mukino, bayifashije kugatsinda 26-18.

    Agace ka nyuma k’umukino wabonaga APR BBC yacitse intege, Patriots BBC yakomerejeho igatsinda amanota 19-12. Umukino warangiye ari amanota 73 ya Patriots BBC kuri 59 ya APR BBC.

    APR BBC yatsinzwe Patriots BBC iyirusha

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/patriots-yatsinze-apr-iyirusha-amafoto

  • Akumiro: Minisitiri mu Bubiligi yitabiriye umuhango wo kwambika ikamba abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. #rwanda #RwOT

    Minisitiri Caroline Désir ushinzwe uburezi muri 'Fédération Wallonie-Bruxelles' mu Bubiligi, ni umwe mu bitabiriye umuhango wo guha ikuzo abagaragaje umuhate mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ni umuhango wo gutanga igihembo cyitiriwe Ingabire Victore Umuhoza(IVU), wabereye aho mu Bubiligi tariki 16 Werurwe 2024.

    Hari abasesenguzi basanga nta gitangaza kuba bamwe mu banyapolitiki b'Ababiligi bagaragara mu bikorwa nk'ibi, kuko n'ubundi Ububiligi bufitanye isano ya hafi n'amateka mabi yaranze u Rwanda. Uruhare rw'abakoloni b'Ababiligi mu macakubiri yavuyemo Jenoside yakorewe Abatutsi ni ihame, ntirugibwaho impaka. Kuba rero hari ababiligi bakwifatanya n'abajenosideri cyangwa ababakomokaho ntibitunguranye, cyane ko bimaze no kuba akamenyero.

    Ariko hari n'abasanga biteye impungenge kubona umutegetsi wo ku rwego rwa minisitiri atinyuka kwitabira, ku mugaragaro, gahunda yo gupfobya no guhakana Jenoside yemejwe n'isi yose, ndetse mu Bubiligi hakaba hari n'itegeko rihana abagaragayeho iyo myitwatire, nubwo kuheza ubu ntawe rirahana.

    Muri rusange, ababikurikiranira hafi bemeza ko ibi ari ubugome n' agasuzuguro bamwe mu bategetsi b'Ababiligi bafitiye abazize n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse ubushotoranyi bakomeje gukorera u Rwanda.

    Twifashishije ubutumwa Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yashyize ku rubuga'X'(rwahoze ari Twitter), twifuje kugaruka ku ngero yatanze za bamwe mu bamaze guhabwa icyo gihembo cyitiriwe Ingabire Victore Umuhoza, kugirango mwirebere uburyo uru ari urubuga rwo kugororera abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Birumvikana IVU witiriwe icyo gikorwa, kimwe n'abacyitabira, bose basangiye uruhare muri icyo cyaha ubundi gihanwa n'amategeko.

    Mu mwaka wa 2013, ikamba ryambitswe Colonel w'Umubiligi, Luc Marchal.

    Uyu Col Marchal niwe wari uyoboye abasirikari b'Ababiligi bari muri MINUAR mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Azwiho by'umwihariko kuba, tariki 11 Mata 1994, yaratereranye Abatutsi bari bahungiye muri ETO-Kicukiro, maze abasaga 2.000 bakicwa.

    Col Luc Marchal kandi ni umwe mu batarigeze bemera ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, dore ko mu w'2011 yatangaje ko ibyabaye ari 'ubwicanyi busanzwe, bamwe mu baturage bica abandi byo kubikiza ngo nabo batabica'.

    Muw'2014, igihembo cyitiriwe IVU cyahawe Ann Garrison, umunyamakurukazi wo muri Amerika, wamamaye mu guhakana Jenoside aho zabaye hose ku isi, by'umwihariko iyakorewe Abatutsi.

    Ann Garrison wababajwe cyane n'urupfu rwa Théoneste Bagosora, umucurabwenge wa Jenoside, avuga ko ibyabaye mu Rwanda ari' ugusubiranamo hagati y'Abahutu n'Abatutsi bapfa amoko yabo'.

    Muri 2015, uwari utahiwe gushimirwa ni'Bemeriki' Judi Rever, umunyamakurukazi ukomoka muri Canada.

    Mu gitabo cye' In Praise of Blood “, Judi Rever avuga ko 'Abahutu bishe Abatutsi kuko bari ibyitso bya FPR-Inkotanyi, babikiza kubera ubwoba, mbese byo kwirwanaho'. Judi Rever anahamya ko umujenosideri Jean-Paul Akayezu, wanabihamijwe n'Urukiko Mpuzamahanga rw'Arusha, ngo' yari umuntu mwiza, ushyira mu gaciro, ndetse wanarengeye Abatutsi'.

    Mu mwaka wa 2016, hahembwe Umuholandi Anneke Verbraeken n'Umukongomani Patrick Mbeko.

    Anneke Verbraeken yakoresheje imbaraga ze zose mu kurengera abajenosideri baba mu Buholandi. By'umwihariko yarwanyije icyemezo cyo kohereza mu Rwanda Iyamuremye Jean-Claude alias ” Nzinga, Interahamwe yamaze Abatutsi muri Kicukiro, na Jean-Baptiste Mugimba, wari mu bayobozi b'Impuzamugambi za CDR. Ntacyo byamumariye ariko, kuko Mugimba na Iyamuremye ubu bafungiye mu Rwanda.

    Patrick Mbeko, nawe ni umuhakanyi kabombo wa Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko we ayita gusa' ibyaha byibasiye inyokomuntu'. Twibutsa ko iki nacyo kiri mu byaha bihanwa n'amategeko yo mu Bubiligi.

    2017, Umubiligi Alain Debrouwer, niwe wahawe igihembo cyitiriwe IVU. Uyu ni ruharwa mu bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, we akemeza ko habaye' Jenoside yakorewe Abanyarwanda bose'.

    Alain Debrouwer ni inshuti magara ya Yohani Kambanda wiyemereye imbere y'urukiko ko guverinoma yari abereye Minisitiri w'Intebe yakoze Jenoside.

    Uwo Alain Debrouwer yagize uruhare mu gushinga ikiguri cy'abajenosideri, RDR, cyakoreraga mu nkambi z'impunzi muri Zayire y'icyo gihe, ndetse Ingabire Victoire anakibera umuyobozi. RDR niyo yaje kuvamo FDLR na FDU-INKINGI ya Ingabire Victoire.

    Muw'2018, umwanditsi Charles Onana ukomoka muri Cameroun, n'umunyamakuru wo muri Canada, Phil Taylor, nibo bashimiwe guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Abinyujije mu nyandiko ze no mu biganiro atanga hirya no hino, Charles Onana ahora mu ntambara zo gutagatifuza guverinoma yiyise iy'Abatabazi, kandi ahubwo ari iy'abatabyi, kuko ari yo yashyize mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Uyu rwabuzisoni agera n'aho yemeza ko radiyo rutwitsi ya RTLM nta cyaha yakoze, kuko yari ifite uburenganzira bwo kwisanzura mu gutanga ibitekerezo.

    Kwibasira Abayobozi b'u Rwanda, Charles Onana yabigize iturufu yo kubona amahaho n'amaramuko.

    Phil Taylor, nawe ntaho ataniye na mugenzi we Onana, dore ko bombi bavuga ko nta Jenoside yigeze ikorerwa Abatutsi, ko ahubwo 'yahimbwe ikanakwirakwizwa n'ubutegetsi buriho mu Rwanda'.

    Muri 2019, igihembo cyitiriwe IVU cyahawe umugome Robin Philpot, umunyamakuru wo muri Canada.

    Robin Philpot afite umwihariko wo kwihanukira akavuga ko nta bagore basambanyijwe ku ngufu, nk'intwaro ya Jenoside, akemeza ko ahubwo ' FPR-Inkotanyi yashishikarije Abatutsikazi gushinja ubusambanyi Abahutu biteguraga gushyingiranwa, mu rwego rwo kubahindura ibicibwa'.

    Ubu bushinyaguzi abusangiye na mwene nyina John Philpot, wahembwe muw'2022, uyu akaba ari inshuti y'akadasohoka ya Jean-Paul Akayezu, yanabereye umwunganizi mu mategeko.

    John Philpot, yahawe igihembo cy'abakataje mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y'amezi make yanditse ku rukuta rwa Facebook rwa Achille Bagosora, umuhungu w'umujenosideri ruharwa Théoneste Bagosora, ati:' Papa wawe yari umugabo nyawe. Njyewe mufata nk'intwari y'Abanyarwanda'!

    Muri make rero, izi ni ingero za bamwe mu bashimiwe kuba intarushwa mu gutoneka imitima y'Abanyarwanda, n'abandi bababajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Turashima byimazeyo Ambasaderi Olivier Nduhungirehe wafashe umwanya wo kwegeranya amakuru kuri bamwe mu batamirijwe ikamba ry'ubugome.

    Birumvikana Ingabire Victoire yumva ari ishema kwitirirwa igikorwa nk'iki cy' ubugambanyi. Icyakora akwiye kujya azirikana ko amarira y'abapfakazi n'imfubyi ashinyagurira, atazamugwa amahoro.

    Kuri Minisitiri Caroline Désir n'abandi batiza umurindi ibikorwa nk'ibi byo guhonyora amategeko ahana guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, amenye ko amateka yo atibagirwa kandi adahonyorwa uko wishakiye. Amaherezo akubuza amahwemo.

    The post Akumiro: Minisitiri mu Bubiligi yitabiriye umuhango wo kwambika ikamba abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/akumiro-minisitiri-mu-bubiligi-yitabiriye-umuhango-wo-kwambika-ikamba-abahakana-bakanapfobya-jenoside-yakorewe-abatutsi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=akumiro-minisitiri-mu-bubiligi-yitabiriye-umuhango-wo-kwambika-ikamba-abahakana-bakanapfobya-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Inkuru z’uko Kizz Daniel ari kwica urubozo um… – #rwanda #RwOT

    Kizz Daniel wabaye ikimenyabose mu mwaka wa 2016 nyuma yo gushyira hanze indirimbo yise 'Woju', uyu muhanzi yamaze ubuzima bwe bwose ashyira mu rujijo abakunzi be bibaza niba yarigeze agira umugore dore ko iby'urukundo rwe bitajya bimenyekana kuko akunze kugira ubuzima bwe bwite ibanga cyane noneho byagera ku bijyanye n'urukundo bwo bikaba ibindi bindi.

    Mu mpera za 2020 nibwo umukobwa wavukaga mu cyaro cya kure wari umubyinnyi kabuhariwe yaje guhura n’umuhanzi Kizz Daniel. Uyu mukobwa yari atunzwe n’umwuga w’ububyinnyi ndetse n’udufaranga duke yakuragamo akagira utwo afashisha iwabo dore ko batari bifashije.

    Ifoto ya Kizz Daniel n’umugore we mu myaka ya kera

    Uyu mukobwa wari uwo mu cyaro ariko na none uzi kwiyitaho ndetse akanagira imiterere idasanzwe, Kizz Daniel yahise atangira kumubenguka ko ibyo aribyo byose uretse kuba ari umubyinnyi, aranicuruza, icyo gihe ikintu cyahise kimuza mu mutwe, ni ukumwishyura bakaryamana.

    Uyu mukobwa wari waraje mu mujyi aje kwihigira ubuzima, yaramukaniye amubwira ko bitakunda ko baryamana, ubwo umwe ataha ukwe n’undi ukwe.

    Nyuma y’iminsi mike cyane barongeye barahura ariko uwo munsi Kizz Daniel yari yarahiriye gukora ibishoboka byose akaryamana n’uyu mukobwa wari ufite imiterere myiza.

    Kizz Daniel yaje gutera umukobwa inda akimukubita amaso

    Icyo gihe iryo joro byaje kurangira baryamanye, uwo mukobwa ahita anahatwarira inda. Uyu mukobwa nyuma y’iminsi mike yaje kubwira uyu muhanzi ko yamuteye inda, ariko undi ntiyabyumva abitera utwatsi. Icyakora uyu mukobwa yakomeje kubimubwira uko bukeye n’uko bwije, akamubwira ko natemera ko ariwe wamuteye inda, azamuteza abantu.

    Igihe cyaje kugera aba bombi bemeranya ko uyu mukobwa azaza akajya abana na Kizz Daniel ariko atari umugore n’umugabo, ahubwo ari ukugira ngo ajye yita ku mwana bazabyara, amuhe ibere n’ibindi byose. Ibi byabaye kubera ko Kizz Daniel yashakaga gufasha uyu mugore begeranye dore ko iwabo w’uyu mukobwa batari banifashije.

    Kizz Daniel n’umugore we

    Ku itariki ya mbere Werurwe 2021 nibwo uyu mugore yaje kwibaruka impanga z’abana batatu, icyakora ku bw’ibyago umwe aza kwitaba Imana.

    Icyakora uko aba bombi babanaga mu rugo rumwe, ntabwo umuryango w’uyu mukobwa wari wemerewe na gato kumugeraho (kumusura), mu gihe uyu mugore yari abayeho gusa nk’umukozi wo kwita ku bana nta kindi.

    Uyu mugore ntabwo yari yemerewe no gusohoka mu cyumba cye cyangwa se kurenga igipangu dore ko n’iyo abana barwaraga, bahamagaraga abaganga bakabitaho bari mu rugo. Uyu muhanzi yakoraga uko ashoboye agafunga uyu mukobwa ngo adasohoka mu rugo dore ko no gukoresha murandasi atari abyemerewe, ubundi ikindi gihe akamwambura na telephone ye. Impamvu yabikoraga, kwari ukugira ngo abantu batamenya ko abana n’umukobwa babyaranye.

    Byavuzwe ko yagiye kenshi ahohotera umugore we akamufata nabi

    Uko ibi byose byabaga, ababyeyi b’uyu mukobwa bakomezaga gutakamba bamusaba kubaha umukobwa wabo ariko akanga agakanira. Uyu mukobwa iyo yabwiraga Kizz Daniel ko yifuza gutangira gukora ubushabitsi, yamubwiraga ko nta kintu yabuze mu rugo ku buryo ajya gutangira ubushabitsi.

    Uyu  muhanzi yamufungiye ahantu ha wenyine igihe kirekire ndetse rimwe na rimwe akajya anyuzamo akanamukubita iyo yatahaga yasinze, ubundi akanamuzaniraho abandi bagore bakamusambanira imbere. Uyu mukobwa yaragiye arwara ihungabana, yumva arihebye, ubuzima arabwanga byose bitewe n’ibyo yanyuragamo.

    Uyu mugore yaje kujya asaba uyu muhanzi ko yamuha ubwigenge akamureka akitahira, ariko umuhanzi akanga akabitera ishoti ahubwo agakomeza kumwica urubozo .

    Igihe cyaje kugera amwemerera ko agiye kumuha ubwigenge ndetse akanamugira umugore we ariko na none akajya nabwo agendera ku mabwiriza ye.

    Yari yaranze ko yanatangira ubushabitsi

    Tubibutse ko iki gihe cyose abantu batari bazi ko uyu muhanzi afite umugore ndetse kandi ari nako abantu bakomeza kwibaza impamvu adashaka umugore, akaba ariho abantu baheraga bavuga ko iby’urukundo rw’uyu muhanzi ari amayobera.

    Icyakora hari amakuru yari yaratangiye guhwihwiswa ko uyu muhanzi yaba afite umugore ariko amufata nabi. Kizz Daniel yaje gutekereza kure, asaba abantu bose bashaka ko basinyana amasezerano yo kubamamariza, bagombaga no gushyiramo n’umugore we nawe akajya abamamariza. Ibi byose akaba yarabikoze mu buryo bwo kuyobya uburari no kwereka Isi yose ko afata neza umugore we ndetse banakorana.

    Ibi byarabaye kugeza ubwo ejo bundi uyu muhanzi noneho yiyemereye ko yamaze gusezerana n’umugore kandi ko uwo mugore bamaranye imyaka ine. Ibi byaje gutungura abantu benshi cyane kuko batari barigeze bamenya cyangwa se babona uwo mugore we .

    Kuri ubu uyu muhanzi asigaye ashyira hanze amafoto n’amashusho ari kumwe n’uyu mugore we ubona ko bishimanye mu rukundo rwabo.

    Kuri ubu aba bombi bakunze gushyira hanze amashusho bari kwishimira hamwe

    Reba indirimbo ‘My G’ ya Kizz Daniel

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141005/inkuru-zuko-kizz-daniel-ari-kwica-urubozo-umugore-we-ziteye-gute-zatangiye-gute-141005.html

  • Patrick Salvador yavuze urwibutso afite i Kig… – #rwanda #RwOT

    Bombi bihagezeho mu gutera urwenya, n'ubwo Patrick Salvadro amateka ye agaragaza ko imyaka 10 ishize ari mu ruganda yigaragaje nk'umunyempano udasanzwe, w'ijwi rigari, kandi wagiye wifashisha inkuru zinyuranye akanyura benshi.

    Aba bagabo bombi bageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Werurwe 2024.

    Bategerejwe mu gitaramo kizaba kuri uyu wa Kane tariki 21 Werurwe 2024, muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, bazahuriramo n'abanyarwenya bo mu Rwanda barimo Nkusi Arthur, Rusine, Muhinde, Kigingi wo mu Burundi n'abandi.

    Patrick Salvador yabwiye InyaRwanda ko yishimiye kongera 'kugaruka mu rugo'. Yavuze ko ari ubwa mbere agiye kwitabira ibitaramo bya Gen-Z Comedy, kandi ko yabyumvishe mu bihe bitandukanye biturutse ku banyarwenya yagiye abona banyuzemo.

    Yavuze ko yakira ubutumire bwa Fally Merci atazuyaje bitewe n'uko yari asanzwe afite ishusho nziza kuri ibi bitaramo.

    Salvador yavuze ko kuba hagiye kwizihiza imyaka ibiri y'ibitaramo bya Gen-Z Comedy bigaragaza 'iyaguka ry'uruganda rwa Comedy no gukura'. Ati 'Ntewe ishema na Fally Merci. Ikibanze muri ibi byose ni uko yakomeje gushikama mu ruganda.'

    Uyu mugabo yavuze ko mu 2025 azaba yizihiza imyaka 15 ari muri 'Comedy', bituma agira inama buri wese yo kudacika intege mu buzima, kuko uko urusha gukora ari nako ukomeza gutera imbere mu buzima bwa buri munsi.

    Salvador yavuze ko Abanyarwanda n'abanya-Uganda ari bamwe, kuko 'iyo urebye ubuzima bwacu n'ubwanyu ni bumwe'. Ati 'Mumenye ko turi bamwe.'

    Yavuze ko mu 2022 ubwo yataramiraga i Kigali ku nshuro ye ya mbere, yasigaranye urwibutso, kuko yabonye ukuntu yashyigikiwe mu buryo bukomeye.

    Akomeza avuga ko yataramiye i Kigali, mu gihe Anne Kansiime yari yaramaze kwigurira imitima y'abanyarwanda benshi, ku buryo yibazaga uko we azakirwa.

    Ati 'Nta byinshi bari bazi kuri njye. Hari Anne Kansiime wari ukomeye muri icyo gihe, ariko byarangiye dushyizwe ku rwego rumwe, ni uko nihuje n'abafana b'i Kigali. Niyo mpamvu mvuga ko aha ni mu rugo.'

    Dr Okello Hillary yavuze ko yakoranye igihe kinini na Salvador, ko kuba bagiye guhurira ku rubyiniro bisobanuye ibintu byinshi. Yavuze ko kuri uyu wa Kane yiteguye gutanga ibyishimo bisendereye.

    Ati 'Ndashaka gushimira Imana, ndashaka gushimira abagira uruhare mu gutegura ibi bitaramo ku bwo kudacika intege. Ejo nditegura cyane. Bitegura ibidasanzwe kandi byiza, inkuru nziza, ni ukwishima, mwese muzaze.'

    Patrick yaherukaga i Kigali muri Seka Live yabaye ku wa 4 Ukuboza 2022 muri Kigali Convention Center. Icyo gihe yataramiye abakunzi be yihuta biturutse ku kuba yarahageze atinze bitewe n’indege yamutindije.

    Uyu mugabo yanigaragarje muri Seka Live yabaye ku wa 31 Nyakanga 2022. Ku wa 31 Werurwe 2019, nabwo yataramiye i Kigali muri Seka Fest. No muri 2023, yatanze ibyishimo mu bitaramo bya Seka Live nyuma y'uko avuye mu Bwongereza.

    Okello wo muri Uganda yaherukaga gutaramira i Kigali, ku mugoroba wa tariki 9 Werurwe 2023 mu gitaramo cya Gen-Z Comedy cyabereye ahitwa Art Rwanda Ubuhanzi incubation Center (Murugando).

    Uyu munyarwenya yahanzwe ijisho nyuma y'uko azanye na Anne Kansiime i Kigali mu gitaramo cya Seka Live cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, cyabaye tariki 22 Nzeri 2022.

    Ibi bitaramo bya Gen-Z Comedy byamaze kuba ikimenyabose! Impano z'abarimo Muhinde, Kadudu, Isekere Nawe n'abandi zatangiye gutangarirwa n'abantu benshi mu gihe hadashize imyaka ibiri batangiye kugaragaza ko bashoboye mu bijyanye no gutera urwenya.

    Fally Merci avuga ko imyaka ibiri bategura ibi bitaramo 'twishimira ubwitabire bw'abantu' ariko kandi 'ntiturabona abaterankunga cyangwa se abamamaza ibikorwa byabo batugana'.

    Akomeza ati 'Kugeza ubu twandikiye ibigo binyuranye, ndetse na za company. Hari icyizere cy'uko tuzabona abazajya bamamaza ibikorwa byabyo banyuze muri Gen-Z Comedy.'


    Patrick Salvador, Fally Merci utegura ibitaramo bya Gen-Z Comedy ndetse na Dr Hillary Okello


    Hillary yavuze ko bishimishije kuba agiye guhurira ku rubyiniro na Mukuru Patrick Salvador


    Salvador yatangaje ko mu 2020 yakoreye igitaramo cye cya mbere i Kigali afite ubwoba kuko atari azwi nk’uko Anne Kansiime yari azwi 

    Salvador na Okello bashimye Fally Merci ku bwo kudacika intege mu itegurwa ry’ibi bitaramo


    Aba banyarwenya bategerejwe mu gitaramo kuri uyu wa Kane tariki 21 Werurwe 2024

    AMAFOTO: Freddy Rwigema-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141004/patrick-salvador-yavuze-urwibutso-afite-i-kigali-dr-okello-ateguza-ibyishimo-muri-gen-z-co-141004.html

  • Imodoka ya Miss Shanitah yagarutsweho! Ibyara… – #rwanda #RwOT

    Hari ku isaaha ya saa tatu n’iminota 46 ubwo Umucamanza yatangizaga urubanza Ubushinjacyaha, buregamo umunyamakuru, Nkundineza Jean Paul. Ni urubanza rwanzwe n’udushya tudandukanye;

    Ku ikubitiro Nkundineza Jean Paul yavuze ko atameze neza, abajijwe niba urubanza rusubikwa,avuga ko ari bwihangane akaburana arwaye. Yagiye guhabwa amazi , avuga ko afite aye.


    Ubushinjacyaha bwatangiye busobanura ko uyu Nkundineza Jean Paul akurikiranweho icyaha kirimo icyo guhotera uwatanze amakuru.

    Bwasobanuye ko uyu Jean Paul yise ‘Mutesi Jolly akagome, empoli, kuvuga ko atamukunda’ n’ibindi ariko Ubucamanaza busaba ko Ubushinjacyaha bwasobanura neza iyi ngingo kuko gutuka umuntu atari icyaha no kudakunda umuntu atari icyaha.

    Nkundineza Jean yavuze ko kwita amakuru yatanze ibihuha, ataribo kuko we afite amakuru ndetse avuga ko urabanza rubaye ruri mu muhezo yabigaragaza, Umucamanza yavuze ko atari ngombwa gushyira uru rubanza mu muhezo, ahubwo ko ibyo bimenyetso aza kubyishakira cyane ko biri mu nkiko z’u Rwanda.

    Nkundineza Jean Paul yireguye ashingiye ku magambo yavuzwe na Mutesi.


    Nkundineza yavuze ko kwita ‘Mutesi Jolly akagome’ yashingiye ku mvugo y’uyu mukobwa wavuze ko ntakibazo cyaba gihari abaye ariwe wafungishije Prince Kid.

    Jean Paul kandi ku mvugo ‘Mafia’ , yavuze ko yashingiye ku gikorwa cyo guha imodoka Miss Umunyana Shanitah ngo ayifotorezemo ariko atari buyicyure, abona imvugo yamukoreshejeho zikwiye.


    Nkundineza kandi avuga ko kwita ‘Mutesi Jolly ‘Empoli’ bivugwa umuntu udafite umuco, avuga ko yashingiye ku magambo y’uyu mukobwa aho yavuze ko abagabo ari ‘Inyana z’imbwa’. Avuga ko uwo muntu nta burere yaba afite cyane ko ari Nyampinga w’u Rwanda.


    Abunganira Nkundineza Jean Paul bavuga ko icyaha aregwa atari icyaha ahubwo ari amakosa, ndetse basaba Urukiko ko agirwa umwere kuko yari ari mu kazi ndetse Jean Paul avuga ko igihe yaba akatiwe gufungwa, yafungwa asubikiye.

    Nkundineza Jean Paul yavuze ko abatangabuhamya bamutangiye ubuhamwa barimo Irasubizwa Jules na Rukundo Emmy, bahaswe ibibazo nk’abakekwa aho kubazwa nk’abatangabuhamya, ibintu byatumye bavuga ibitari ukuri.

    Ubwunganizi buvuga ko imvugo z’aba bombi, zidakwiye kwitabwaho kuko aba bombi babajijwe uruhande rwa Jean Paul rutabizi bityo ko batizeye ibyo bakoze.

    Ubushinjacyaha bwasabiye  Nkundineza Jean Paul gufungwa imyaka 10 n’igazabu ya Miliyoni 1 y’Amafaranga y’u Rwanda .

    Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwanzuye ko umwanzuro w’urubanza uzasomwa ku wa 18 Mata 2024.

    Jean Paul Nkundineza yasabye ko agirwa umwere cyangwa se agafungwa igihe gisubitse 

    Jean Paul Nkundineza yavuze ko nta cyaha yemera 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141000/imodoka-ya-miss-shanitah-yagarutsweho-ibyaranze-urubanza-rwa-nkundineza-jean-paul-waburany-141000.html

  • Harimo Congo nu Burundi: Ibihugu 10 bikennye… – #rwanda #RwOT

    Nubwo bigaragara ko isi ifite ubutunzi buhagije bwatuma buri kiremwa muntu cyose kigira imibereho myiza, hari bimwe mu bihugu byiganjemo ibyo ku mugabane wa Afurika birimo u Burundi, Sudani y'Epfo na Congo bikomeje kuza mu bihugu bishegeshwe n'ubukene bukabije ku isi.

    Kuva icyorezo cya Covid-19 cyahagaritse iterambere cyagenzaga macye mu mpera za 2022, IMF yavuze ko abantu miliyoni 198 bashobora kuba barinjiye mu rwego rw’abakene cyane.

    Amakuru meza, ni uko isesengura riherutse gukorwa n'itsinda ry'abahanga mu bukungu muri Banki y'isi ryagaragaje ko kuri ubu ubukene ku isi bwagabanutse ku kigero cy'uko igipimo cyenda gusubira uko cyahoze mbere y'icyorezo cya Covid-19. 

    Amakuru mabi ni uko hafi 50% by’abatuye isi baba munsi y’umurongo wo hagati w'ubukene ungana n’amadolari 6.85 ku munsi: bivuze ko bisaba amafaranga menshi kugira ngo ufatwe nk’umukene mu gihugu gikize.

    Biteye impungenge cyane kubona ibihugu 10 bya mbere byose byasohotse ku rutonde rw'ibihugu bikennye cyane ku isi ari ibyo muri Afurika. Dore urutonde rw'ibihugu 10 bya mbere bikennye ku isi mu 2024 nk’uko bitangazwa na Global Finance:

    1.     Sudani y'Epfo — 476 $


    Sudani y'Epfo yaranzwe n'ibikorwa by'urugomo rukabije kuva yashingwa mu 2011, ni cyo gihugu kiyoboye ibindi bihugu 100 byasohotse ku rutonde rw'ibihugu bikennye cyane ku isi mu 2024. Iki gihugu gituwe n'abaturage barenga miliyoni 11 cyamunzwe n'ibibazo by'amacakubiri mu bya politiki n'imibereho, ubusumbane, ruswa n'intambara. 

    Umubare munini w'abahatuye bakora mu bikorwa by'ubuhinzi gakondo, nubwo ihohoterwa n'ihindagurika ry'ibihe rikabije byagiye bikumira abahinzi guhinga uko bikwiye no gusarura imyaka yabo. Ni mu gihe Banki y’isi ivuga ko mu mwaka wa 2023 abantu barenga miliyoni 9 muri iki gihugu bari bakeneye ubufasha bw'imibereho.

    2.     U Burundi — 890 $


    U Burundi buza ku mwanya wa kabiri mu bihugu bikennye cyane ku isi, kiri mu bihugu bitagira umutungo kamere kandi cyahungabanijwe n’intambara y’abenegihugu imaze imyaka 12. Hafi 80% by’abaturage b'u Burundi bagera kuri miliyoni 13 bashingira ubuzima bwabo ku buhinzi. 

    Ikibazo cyo kubura ibiribwa kikubye hafi inshuro ebyiri ugereranije n'ibindi bihugu byo muri Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara. Abaturage bafite amashanyarazi muri iki gihugu ntabwo bageze kuri 5%, mu gihe kubona amazi n'ibijyanye n'isuku bikomeje kuba ingorabahizi.

    Perezida Evariste Ndayishimiye yashyizeho umwete mu kongera ubukungu no gusana umubano w'ububanyi n'amahanga, maze mu 2022 Amerika ndetse n'Umuryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'Uburayi byongera gutanga ubufasha nyuma yo gukuraho ibihano byari byarafatiye iki gihugu.

    3.     Repubulika ya Centrafrique – 1,127 $


    Repubulika ya Centrafrique ikungahaye kuri zahabu, peteroli, uraniyumu na diyama,  ituwe n’abaturage bakennye cyane bikayishyira mu bihugu bikennye cyane ku isi kuva mu myaka icumi ishize.

    4. Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo – 1,510 $


    Kuva yabona ubwigenge yiyomoye ku Bubiligi mu 1960, DRC imaze imyaka ibarirwa muri za mirongo ihanye n'igitugu gikaze, umutekano mucye ushingiye ku bibazo bya politiki, ndetse n'urugomo ruhoraho bituma iza mu bihugu bikennye cyane ku isi. Abagera kuri 65% by’abaturage batuye iki gihugu bagera kuri miliyoni 100 babona amafaranga ari munsi ya $ 2.15 ku munsi.

    Nyamara ariko, Banki y’Isi ivuga ko DRC ifite amikoro n’ubushobozi byo kuba kimwe mu bihugu bikize muri Afurika kandi kiyoboye n’iterambere ry'umugabane wose kuko ni cyo kinini mu gutanga colbat ku isi, kikaba n'isoko rya mbere ry'umuringa muri Afurika wifashishwa mu gukora ibinyabiziga by'amashanyarazi.

    5.     Niger – 1,600 $


    Hafi 80% by’ubutaka bwa Niger butwikiriwe n’ubutayu bwa Sahara hamwe n’abaturage biyongera cyane batunzwe n’ubuhinzi buciriritse. Ibura ry'ibiribwa, indwara n'imfu biriyongera cyane muri iki gihugu. Imirwano ikunze kugaragara mu gisirikare na Boko Haram ishami rya Leta ya Kisilamu (ISIS) yimuye ibihumbi by'abaturage.

    6.     Mozambique – 1,584 $


    Nubwo Mozambique ikungahaye ku mutungo kamere ikaba yubakitse neza, iracyafite ibibazo byayizanye mu bihugu 10 bya mbere bikennye cyane ku isi, aho ihindagurika ry'ikirere n'imidugararo ya politiki ari bimwe muri nyirabayazana. Icyatumye biba bibi kurushaho, nuko kuva mu 2017 ibitero byagabwe n’imitwe y’inyeshyamba za kisilamu byibasiye igice cy'Amajyaruguru ikungahaye kuri gaze.

    7.     Malawi – 1,688 $


    Ubukungu bwa Malawi, kimwe  mu bihugu bito muri Afurika, ahanini bushingiye ku bihingwa, ariko imihindagurikire y'ikirere ikomeje kubabera ikibazo cy'ingutu. Ibura ry'ibiribwa mu bice by’icyaro ni ryinshi cyane. Muri iki gihe, Malawi irimo guhangana n’ikibazo cy’ubukungu cyateje ibura rya peteroli, izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa, ndetse no gutakaza agaciro kw'ifaranga ku kigero gikabije.

    8.     Liberia – 1,789 $


    Hashize imyaka myinshi Repubulika ya kera cyane muri Afurika yashyizwe mu bihugu bikennye cyane ku isi. Icyizere cyo kuva kuri uru rutonde, cyari kiri hejuru cyane igihe George Weah wahoze akina umupira w’amaguru yabaye Perezida mu 2018. 

    Ku bw'amahirwe macye uko byari byitezwe, ahubwo imyaka yose yamaze ku butegetsi yaranzwe n'izamuka ry'agaciro k'ifaranga rikabije, ubushomeri ndetse n'iterambere rihagaze nabi ry'ubukungu kugeza mu 2023 ubwo yatsindwaga n'umuyobozi utavuga rumwe n'ubutegetsi Joseph Boakai. Kuva Boakai yajya ku butegetsi, ikibazo cyatangiye kugabanya ubukana iterambere ritangira kwiyongera, ndetse biteganijwe ko rizagera kuri 4% muri 2024.

    9.     Chad – 1,807 $


    Igihugu cya Tchad kiri mu bihugu 10 bifite peteroli nyinshi muri Afurika nyamara ubukene bukomeje kukibasira kuko ari icya cyenda mu bihugu bikennye cyane ku isi. Mu 2003 peteroli nyinshi yakoreshejwe n'umutegetsi wigenga w'igihugu, Idriss Deby, kurwanya inyeshyamba no guhashya abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwe. 

    Igihe Deby yicwaga mu 2021, inama ya gisirikare iyobowe n’umuhungu we, Mahamat Idriss, yigaruriye igihugu. Itegekonshinga ryahagaritswe nyuma gato, guverinoma n’inteko ishinga amategeko biraseswa. Ashigikiwe n’igisirikare cye, Mahamat yakomeje kuba umukuru w'igihugu w'inzibacyuho kugeza na n'ubu.

    10.  Madagascar – 1,907 $


    Kuva yabona ubwigenge yiyomoye ku Bufaransa mu 1960, Madagascar yahuye n'imivurungano ya politiki, guhirika ubutegetsi n'amatora atavugwaho rumwe. Perezida Andry Rajoelina watowe mu 2019, yaje ku butegetsi asezeranya guhangana na ruswa, kugabanya ubukene no guteza imbere ubukungu gusa byarangiriye mu masezerano gusa. Madagascar iracyafite kimwe mu bipimo by'ubukene biri hejuru ku isi ku kigero cya 75%, iterambere ricumbagira, kandi guta agaciro kw'ifaranga bihagaze hafi ku 10%.

    Mu bindi bihugu byo muri Afurika biza ku rutonde rw’ibihugu bikennye cyane ku isi mu 2024 harimo Uganda, Tanzania, Mali, Zambia, Zimbabwe, Togo, Egypt, Nigeria, Afurika y’Epfo, Somalia, Ethiopia, Angola, Ghana, Kenya, u Rwanda ruza ku mwanya wa 23 n’ibindi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141006/harimo-congo-nu-burundi-ibihugu-10-bikennye-cyane-ku-isi-mu-2024-141006.html

  • Dani Alves yemerewe kurekurwa yishyuye miliyoni y’Amayero #rwanda #RwOT

    Myugariro ukomoka mu gihugu cya Brazil wakiniye amakipe nka FC Barcelona wari wakatiwe igifungo cy’imyaka 4 n’igice, yarekuwe yishyuye amafaranga y’ubwishingizi (bail).

    Ku wa Kane tariki ya 22 Gashyantare 2024, ni bwo uyu munya-Brazil yagejejweho imyanzuro y’inteko iburanisha yo muri Espagne, aho yakoreye icyaha ashinjwa.

    Alves w’imyaka 40 yahamwe n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina akatirwa gufungwa imyaka 4 n’amezi 6, kumara indi myaka itanu afungishijwe ijisho n’indi icyenda n’igice ategera uwo yakoreye icyaha, ndetse akanishyura impozamarira kuri uwo mugore ingana n’ibihumbi 128,5£.

    Uyu mugabo akaba yarajuririye iki cyemezo asaba ko yarekurwa ahubwo agatanga amafaranga y’ubwishingizi azwi nka “bail” nk’ikimenyetso cy’uko atazigera atoroka ubutabera.

    Ikinyamakuru EL Pais cyo muri Espagne cyatangaje ko Dani Alves yemerewe ubu busabe bwe, arekurwa yishyuye miliyoni y’amayero.

    Mundo Deportivo itangaza ko yambuwe na Passport ye akazajya yitaba urukiko buri cyumweru, abuzwa kwegera uwo yakoreye icyaha byibuze mu kilometero kimwe ndetse no kuba yamuvugsiha.

    Mu ijoro rya tariki ya 30 ishyira 31 Ukuboza 2022, bari mu bwiherero bw’akabyiniro ka Sutton i Barcelone, by’umwihariko mu gice cy’abanyacyubahiro 'VIP Section’, uyu mukinnyi yamukoresheje imibonano mpuzabitsina ku gahato.

    Dani Alves yakiniye FC Barcelona kuva mu 2008 kugeza 2016, ariko aza kuyisubiramo mu 2021/2022. Ni we mukinnyi wa kabiri wahamagawe inshuro nyinshi mu ikipe y’Igihugu ya Brésil.

    Dani Alves yarekuwe atanze amafaranga y’ubwishingizi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Dani-Alves-yemerewe-kurekurwa-yishyuye-miliyoni-y-Amayero