Blog

  • Umunyarwanda Samuel Gueulette yafashije ikipe ye kuzamuka mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’umunyarwanda ukina mu kibuga hagati asatira, Samuel Gueulette n’ikipe ye ya Raal La Louvière bazamutse mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi ibura imikino 8 ngo shampiyona irangire.

    Iyi kipe yabigezeho nyuma y’uko ikipe yari kubatambamira ya Hoogstraten yaraye itsinzwe umukino w’umunsi wa 27 na Dessel Sport 2-0, inanirwa byibuze kugira amanota 45.

    Raal iyoboye urutonde rwa shampiyona rw’icyiciro cya 3 mu Bubiligi iba yarabigezeho tariki ya 16 Werurwe 2024 ariko iza gutsindwa na Heist 2-1.

    Iyi shampiyona amakipe abiri ya mbere ahita azamuka mu cyiciro cya kabiri, imwe yamenyekanye kuko mu gihe hasigaye imikino 7 kugira ngo iyi shampiyona irangire, igishoboka ni uko umwanya wa kure yarangizaho ari umwanya wa 2.

    Raal La Louvière ubu ni iya mbere n’amanota 65 ikurikiwe na Lokeren-Temse ya kabiri ifite 64 zo zikaba zimaze gukina imikino 26.

    Heist ya 3 isigaje imikino 7 ifite amanota 43. Bivuze ko iramutse itsinze imikino ya yo yose isigaye yarangiza ifite amanota 64, bivuze ko itageza amanota 65 Raal La Louvière ifite ubu.

    Samuel Gueulette akaba yafashije ikipe kuzamuka mu cyiciro cya kabiri nyuma y’uko yakinnye imikino yose y’iyi kipe ari umukinnyi ngenderwaho, buri gihe aba ari mu bakinnyi babanza mu kibuga.

    Samuel Gueulette akaba ari n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi guhera mu batarengeje imyaka 20, abatarengeje imyaka 23 ndetse n’ikipe nkuru yarahamagawe.

    Raal yazamutse mu cyiciro cya kabiri

    Samuel Gueulette yafashije ikipe ye kuzamuka mu cyiciro cya kabiri

    Gueulette (wa kabiri uhereye ibumoso mu bunamye) ni umukinnyi ubanza mu kibuga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyarwanda-samuel-gueulette-yafashije-ikipe-ye-kuzamuka-mu-cyiciro-cya-kabiri-mu-bubiligi

  • Uko umujinya wari utumye Sibomana Patrick Papy yandika asezera mu ikipe y’igihugu #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’Umunyarwanda ukina asatira anyuze ku mpande, Sibomana Patrick Papy ukinira ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya yari asezeye mu ikipe y’igihugu kubera kutakira gukurwa mu bakinnyi b’Amavubi bagiye muri Madagascar.

    Sibomana Patrick Papay yari mu bakinnyi 38 umutoza w’ikipe y’igihugu Frank Spittler yahamagaye yitegura imikino 2 ya gicuti, Madagascar na Botswana, akaba umukinnyi umwe muri 14 bakina hanze y’u Rwanda bahamagawe muri uru rutonde.

    Tariki ya 12 Werurwe, Papy na Gitego Arthur na we ukina muri Kenya mu ikipe ya AFC Leopards bari bageze mu Rwanda bakomezanya umwiherero n’abandi bakinnyi biganjemo abakina imbere mu gihugu.

    Amavubi afite imikino 2 ya gicuti ejo ku wa Gatanu na Botswana ndetse na Madagascar ku wa Mbere tariki ya 25 Werurwe 2024 ni mu gihe tariki ya 18 Werurwe ari bwo bahagurutse mu Rwanda berekeza muri Madagascar.

    Sibomana Patrick Papy akaba yaratunguwe no kutisanga ku rutonde rw’abakinnyi bagomba kwerekeza muri Madagascar.

    Si we gusa kuko n’abandi benshi bibajije uburyo uyu mukinnyi wategewe indege asigaye, hakibazwa impamvu yo kuba yaramuhagamaye.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mukinnyi atahise yakira kuba asigaye mu gihe ahamya ko yari hejuru ameze neza hari n’abagiye arusha, afata umwanzuro wo kwandika asezera mu ikipe y’igihugu kuko kuri we ibyamubayeho yabifataga nko kumusebya babigambiriye.

    Gusa mu gihe yarimo ategura uko yandika ibaruwa, inshuti ze za hafi, abakinnyi bagenzi be babwiye uyu rutahizamu w’imyaka 27 ko yaba ahubutse ndetse abikoreshejwe n’umujinya ko akiri muto hakiri imikino myinshi yo gukina kandi akamenya ko abatoza ikipe y’igihugu ifite ubu ejo bazahinduka.

    Umutoza Frank Spittler yakoze ibara

    Uwavuga ko uyu mudage utoza Amavubi yakoze ibara ntiyaba abeshye kuko ntabwo bikunze ko umukinnyi uhamagawe avuye hanze y’igihugu ngo nurangiza umusige.

    Ubusanzwe abakinnyi bakina hanze y’igihugu ni abakinnyi ubundi umutoza ahamgara yaritondeye cyane, yarabakurikiranye mu makipe ya bo niba bakina ndetse bari ku rwego yifuza kuko ntabwo byumvikana uko wahamagara umukinnyi agategerwa indege aje gufasha abandi imyitozo gusa.

    Abaye ari umukinnyi ahamagaye bwa mbere byagira uruhengekero ariko si ubwa mbere kuko no mu mikino ibiri iheruka yaramuhamagaye ndetse anamuha iminota yo gukina, bivuze ko atari umukinnyi yahamagaye ku bw’impanuka yai amuzi, gusa wakibaza icyabaye.

    Ese Papy koko yari akwiye gusigara?

    Ikibazo cya mbere ahubwo ni ukwibaza niba yari akwiye guhamagarwa kuko muri iyi minsi nubwo muri Kenya ntabwo ameze neza, gusa kuba yari yahamagawe ntiyagombaga kumukura mu bakinnyi bagomba kujya muri Madascar, yari kwirengera ibyo yakoze

    Gusa na none amakuru ISIMBI ikesha bamwe mu bakinnyi bari mu mwiherero, bahuza na Papy uvuga ko atagombaga gusigara kuko ari umwe mu bakinnyi bari banameze neza mu myitozo.

    Ikintu na none wakibaza ni uburyo Papy ubona umwanya wo gukina mu ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya, inshuro nyinshi anabanza mu kibuga yasigaye ariko abakinnyi b’abasimbura nka Tuyisenge Arsene na Iraguha Hadji muri Rayon Sports bakagenda, ntituvuze Mugisha Gilbert wa APR FC benshi banahuriza ku kuba muri aba bakinnyi bakina ku ruhande ari we uri hasi y’abandi bose.

    Sibomana Patrick Papy yari agiye gusezera mu ikipe y’igihugu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uko-umujinya-wari-utumye-sibomana-patrick-papy-yandika-asezera-mu-ikipe-y-igihugu

  • Abanyamideli 10 bazamuye Ibendera ryu Rwanda… – #rwanda #RwOT

    Abakora umwuga wo kumurika imideli b'abanyarwanda bakomeje gushimangira ubuhanga n'ubushobozi bwabo muri uyu mwuga haba mu Rwanda no ku rwego mpuzamahnga.

    Mu minsi ishize, nibwo bamwe mu bakora uyu mwuga bacanye umucyo mu Cyumweru cyahariwe imideli i Paris kizwi nka 'Paris Fashion Week.' Muri abo harimo Munezero Christine, Mushikiwabo Denyse, Umutoni Ornella, Niyirera Esther ndetse na Umufite Anipha.

    Iyi, ntabwo ari inshuro ya mbere aba banyamideli batanu bigaragaza kuri 'stage' mpuzamahanga zikomeye cyane ku Isi, kuko mu 2023 Munezero nabwo yitabiriye Paris Fashion Week ndetse na New York Fashion Show, naho Umutoni hamwe n'abandi bamaze kwandika izina mu kumurika imideli ku rwego mpuzamahanga bagirana imikoranire na Prada, Elie Saab, Erdem, The Row, Officine Générale, Namacheko, n’abandi.

    1.     Munezero Christine

    Umunyamideli Munezero Christine ni umwe mu bakobwa b’abahanga mu bijyanye no kumurika imideli. Ubuhanga bwe yabushimangiye ubwo yaserukiraga u Rwanda i Burayi mu 2021 agahesha igihugu ishema muri Paris Fashion Week, aho yaje ku mwanya wa mbere muri 92. Mu ntangiro za 2022, nabwo Munezero yahagarariye igihugu i Paris muri ‘The Haute Couture & Fall Winter Clothing.’

    Mu 2023, uyu mukobwa yaserukanye umucyo mu birori bya Paris Fashion Week. Mu rugendo rwe amaze imyaka itanu, Christine amaze gukorana n’ibigo nka Maison Valentino, Maison Malgiela, Chroe, Dior, Versace, Maxmara, Gucci, Giambattiste Vali, akorana na Moshions n’abandi. Mu bindi birori yitabiriye harimo Milan Fashion Week, Ney York Fashion Week na London Fashion Week.





    2.     Mushikiwabo Denyse

    Mushikiwabo Denyse ni umwe mu bamurika  imideli b’abanyarwanda bagaragaye mu birori by’imideli bitandukanye byabereye ku mugabane w’u  Burayi. Umwaka ushize, yagaragaje ko ari mu bihe bye byiza ubwo yagaragaraga ku byapa i New York ari kwamamaza imyambaro ya Polo, igikorwa cyashimangiye ko amaze kugera ku rwego rwo hejuru.

    Denyse yahesheje igihugu ishema mu birori bitandukanye by’imideli birimo New York Fashion Week, Milan Fashion Week aho yamurikaga imyambaro ya Diesel, Paris Fashion Week, London Fashion Week aho yakoranye n’ibigo nka Balmain, David Koma, Ulla Johnson n’ibindi



    3.     Umutoni Ornella

    Umunyarwandakazi Umutoni Ornella ari mu baserutse neza mu birori bya New York Fashion Week byabaye mu ntangiriro z’uyu mwaka aturutse muri Elite Model Mangement. Nyuma yaho gato, Ornella yitabiriye Paris Fashion Week.






    4.     Niyirera Esther

    Niyirera Esther, umwe mu banyarwandakazi bamaze kwandika izina mu bijyanye no kumurika imideli, amaze guserukira igihugu mu birori bitandukanye birimo Paris Fashion Week, n’ibindi.

    5.     Umufite Anipha

    Umufite Anipha wabaye igisonga cya Miss Supranational Rwanda 2019, afite amateka akomeye mu byo kumurika imideli ku rwego mpuzamahanga, aho amaze kwitabira ibirori birimo London Fashion Week, Milan Fashion Week, Paris Fashion Week n’ibindi.





    6.     Umuhoza Linda

    Umunyamideli Umuhoza Linda wiyeguriye umutima w’umuraperi Logan Joe, yamamaye cyane binyuze mu gukorana n’inzu zikomeye z’imideli birimo Moshions, Maison Munezero, Rwanda Clothing, Sonia Mugabo, Inzuki, Uzi Collection n’izindi.

    Umwaka ushize, abifashijwemo na Issi Model Africa, Umuhoza yitabiriye ibirori bya Paris Fashion Week aho yerekanye imyambaro ya Alessandra Rich n’ibya Milan Fashion Week aho yamuritse imyambaro ya Blimarine n’ibindi.





    7.     Isheja Morella

    Isheja Morella umaze kuba umwamikazi wa Gucci na Dior, ni umwe mu bakomeje guhagararira neza igihugu mu mideli ku ruhando mpuzamahanga.

    Mu 2022, Isheja wanyuze muri Miss Rwanda 2021 yitabiriye ibirori byo kumurika imideli bya ‘Dior Fall 2022’ byabereye muri Korea ku Mugabane wa Aziya, yitabira ibindi nka Paris Fashion Week n’ibindi.





    8. Mushimiyimana Anitha

    Mushimiyimana Anitha yaserukiye u Rwanda mu birori byo kumurika imideli bizwi nka ‘The Fashion Factor’ bibera i Dubai, anatsindira kuba ‘The Look of The Year’ mu marushanwa ya Rwanda Global Top Model Competition.’




    9. Diane Ngabonziza

    Diane Ngabonziza uri mu begukanye irushanwa rya Rwanda Global Top Model yahagarariye u Rwanda mu Buhinde mu marushanwa ya Supermodel Worldwide 2023. Aha, yitwaye neza kuko yabashije kwegukna igihembo cy’uwahize abandi mu bwiza. 






    10.  Mwiza Amelia

    Umwaka ushize, Mwiza Amelia hamwe na mugenzi we Munyana Peace Kenson bagiye guhagararira u Rwanda i Dubai mu birori byo kumurika imideli bya ‘Fashion Factor Dubai.’



    Icyo gihe Amalia na Kenson baherekejwe na Diane Ngabonziza ndetse na Paulette Ndekwe utegura igikorwa cya Rwanda Globl Top Model.  

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140918/abanyamideli-10-bazamuye-ibendera-ryu-rwanda-ku-ruhando-mpuzamahanga-amafoto-140918.html

  • Access Bank yagaragaje amahirwe ari mu ishora… – #rwanda #RwOT

    Prossie Kalisa yatangaje ibi mu Nama ya 'Women In Leadership Summit & Awards' yateguwe na Lead Access, ikigo kiyobowe na Iris Irumva – umwe mu bari n'abategarugori b'abahanga mu bijyanye no gutegura amahugurwa no mu ishoramari.

    Iyi nama yabereye muri Kigali Convention Center [KCC] kuwa Kane tariki 14 Werurwe 2024, isozwa kuwa Gatanu tariki 15 Werurwe 2024 hatangwa ibihembo byatanzwe n'abarimo Access Bank iri mu baterankunga bakuru b'iki gikorwa.

    Umunsi wa mbere w’iyi nama waranzwe no gusangira ibitekerezo ku ngingo zitandukanye zirimo guteza imbere ba rwiyemezamirimo b'abari n'abategarugori yaba ababitangiye ndetse n’abitegura kubyinjiramo.

    Iyi nama yagarutse ku ruhare rw'umwari n'umutegarugori mu buhinzi, ishoramari no guhanga udushya mu gihe igice cya nyuma kibanze ku birenana n'amafaranga no kwigira ku mwari n'umutegarugori.

    Iyi ngingo yasobanuwe neza n'umuhanga mu birebana n'ibikorwa n'ibigo by'imari wari uhagarariye Access Bank Rwanda muri iyi nama, Prossie Kalisa.

    Kuki Access Bank yateye gutera inkunga Women In Leadership Summit&Awards?

    Ingingo yo gushyigikira umwari n'umutegarugori nk'ikigo cy'imari cya Access Bank, ni ingenzi ndetse Access Bank ifite gahunda zihariye yatangije zo gufasha abari n'abategarugori mu iterambere.

    Gahunda zatangijwe na Access Bank mu gufasha abari n'abategarugori zirimo ibijyanye no kubafasha kubona igishoro ariko hakabaho n'uruhande rwo kubafasha kwiyungura ubumenyi mu birebana n'ishoramari.

    Binyuze muri 'W Academy', abari n'abategarugori babona umwanya w'amahugurwa binyuze mu myiherero itandukanye ibategurirwa, bagasangira ibitekerezo bitandukanye. Biri mu murongo wa gahunda Access Bank yihaye wo gufasha abari n'abategarugori kumenyekanisha ibyo bakora.

    Kugeza ubu muri Access Bank, abakozi b'igitsinagore bari ku kigero cya 49% ndetse imwe mu myanya y'ubuyobozi ikorwamo n'igitsinagore nka Head of Treasury, Chief Internal Auditor n'iyindi.

    Mu birebana na gahunda zo kubitsa hashyizweho inyungu yihariye ndetse no mu birebana no kwaka inguzanyo abari n'abategarugori batekerejweho mu buryo bwo gukomeza korohereza ubushabitsi bwabo binyuze muri Access Bank.

    Ibyo Prossie Kalisa yikijeho ku ngingo irebana n'amafaranga no kwigira ku mwari n'umutegarugori:

    Yatangiye abwira abari bateraniye muri KCC bimwe mu bibazo abona abari n'abategarugori bagifite, avuga ko hakirimo kwitinya, kumva ko ibirebana n'amafaranga ari iby'abagabo ndetse anagera ku ngingo yo kuba hari abatazi neza icyo bashaka.

    Prossie Kalisa yagize ati: 'Tugomba kuvuga ku mafaranga, tugomba kumenya uburyo bwo gukoresha amafaranga. Kugeza ubu ntabwo turagera ku rwego rwifuzwa rwo kumenya gukoresha no gushaka amafaranga.”

    Ashimangira iyi ngingo yagize ati: 'Abari n'abategarugori kenshi nta cyizere twigirira tuba twumva ko ibyo bireba abagabo gusa. Nyamara twaba abanyamiliyari muri iyi isi tugomba gutekereza uburyo bwo gutangira buboneye.'

    Yagaragaje ko bisaba ibitambo kugera ku mafaranga ati: 'Hari uburyo ugomba kubitekerezaho byaba na ngombwa ukagira ibyo wiyima, ni ibintu bitoroshye ariko birakenewe kugira ngo ugire ayo wizigamiye.'

    Yerekanye ko hakiri imbogamizi zitandukanye ati: 'Ntabwo dufite amakuru ahagije ku birebana no gushora imari inzira ishoboka harimo kumenyana n'abandi babitangiye tukava ha hantu runaka uba wumva bihagije.'

    Prossie Kalisa yerekanye ko hari abajya no kwaka inguzanyo muri Banki nta gitekerezo gihamye bafite ati: 'Kugeza uyu munsi dushobora kugira abari n'abategarugori baza bakaba badafite icyo bagiye kuyakoresha.'

    Uyu muyobozi yagaragaje kandi ko amafaranga yose waba ufite watangira gukora ibyo ukunze, agaragaza ko benshi mu bari n'abatagarugori bagana ibigo by'imari usanga baka Miliyoni 5Frw kugera kuri Miliyoni 10Frw kandi ibyo bakora bibasha gukunda.

    Yerekanye ko kugeza ubu kwinjira mu ishoramari bidasaba imyaka ahubwo bishingira ku cyo wiyemeje gukora kandi uba ukeneye iteka kugira ubumenyi bwisumbuye, gushakisha abafite amakuru yisumbuye ku byo ushaka kujyamo.

    Prossie Kalisa yagaragaje kandi ko Access Bank ifite gahunda zitandukanye zigamije gufasha abari n'abategarugori bifuza kwiyungura ubumenyi ndetse n'urubyiruko muri rusange mu birebana n'ishoramari.

    Inama ya Women In Lead yatewe inkunga na Access Bank nyuma yo gusanga ifite intego ihura neza na zimwe muri gahunda z’iki kigo cy’imariIris Irumva watangije iki gikorwa binyuze muri kompanyi ye ya Lead Access yashimiye abaterankunga n’abafatanyabikorwa barimo Access BankUmunya Kenya uri mu bagezweho ku mbuga nkoranyambaga yaganirije abitabiriye iyi nama ku kamaro ko kumenya kugabanyisha cyangwa kujya mu biciro kuri buri kintu cyoseWomen In Lead yatewe inkunga na Access Bank yikije ku ngingo nyinshi zitandukanye zose zigamije gukomeza gushyigikira iterambere ry’umwari n’umutegarugoriBamwe mu bafite imishinga yagiye ihembwa na Access Bank bari bashyiriweho umwanya wo kuyimurikaAccess Bank ikomeje gushyigikira iterambere ry’imishinga itandukanye by’umwihariko yorohereza umwari n’umutegarugoriWomen In Lead yari inama ikomatanije no gutanga ibihembo ku bari n’abategarugori bamaze igihe bagaragaza ubudasa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141015/access-bank-yagaragaje-amahirwe-ari-mu-ishoramari-ku-bari-nabategarugori-amafoto-141015.html

  • Ni nde ukwiye kubazwa ibya Hip Hop yo mu Rwan… – #rwanda #RwOT

    Wumvise mu ndirimbo nyinshi zikorwa n'ababaraperi yaba abato n'abakuru, wumvamo agahinda gakomeye bibaza icyo bazizwa ko ntacyo bakora bagenzi babo badakora bakibaza impamvu badahabwa umwanya.

    Umwaka ushize ubwo Kendrick Lamar yazaga gutarama mu bitaramo bya Move Afrika,abaraperi bo mu Rwanda  barahagurutse bagaragaza ko batumva ukuntu umugabo uri mu ba mbere ku Isi bashoboye aza mu bagomba kujyana na we ku rubyiniro hakaburamo ukora injyana nk’iye.

    Zeo Trap ari mu baraperi bato ariko batera ibyishimo abakunzi b’iyi njyana nabayihirimbaniye bishimira kuba hari abazatuma iyi njyana izahoraho

    Ubundi injyana Hip Hop ihagaze gute mu ruhando mpuzamahanga?

    Turimo gukora kuri iyi nkuru twatereye akajisho ku rutonde mpuzamahanga rwabakuye agatubutse mu muziki urebye mu icumi baza imbere bayobowe n'umuraperi muri 2024 Jay Z utunze Miliyari 2.5 z'amadorali.

    Kuri uru rutonde iyo ukomeje ururebaho usanga mu icumi bari imbere harimo na P Diddy, Dr Dre na Kanye West aba bagabo umuzi w'ubutunzi bwabo ukaba ari injyana ya Hip Hop.

    Imibare kandi rusange mu buryo injyana zitandukanye zikunzwe ku isi igaragaraza ko Hip Hop ariyo ifite abakunzi benshi ni mu gihe kuko abakora iyi njyana akenshi usanga bibanda ku bibazo bikomeye bihari.

    Dany Nanone ari mu baraperi bamaze igihe bakora neza, banafite ibikorwa bimeze neza ariko ni gake wabona yahawe ikiraka 

    Abaraperi bavuga iki kuri iyi njyana mu Rwanda

    Umuraperi Riderman agenda akomeza kugaragaza yaba mu biganiro atanga no mu ndirimbo ze ko Hip Hop yirengagizwa nkana nko mu ndirimbo 'Impamvu'.

    Hari igitero yumvikanamo agira ati'Benshi ntitunywa mugo ntituzi urugomo, abagore dufite ntabwo tubatera uruguma, impamvu zituma twimwa amahirwe zirimo no kuba abaraperi tudatanga ruswa.'

    Aherutse kandi kumvikana agira ati'Dutangira umuziki badufata nka mayibobo. Bakadufata nk'abantu badafite ikinyabupfura, ugasanga ibigo birakorana n'abahanzi ba R&B twebwe ntibikorane natwe, iyo myumvire yagiye ihinduka.'

    Nubwo ariko Riderman agaragaza ko hari ibimaze kugerwaho, iyo urebye mu birori n'ibitaramo bitegurwa, mu bikorwa byo gusinyisha abahanzi mu bikorwa byo kwamamaza cyangwa by'ubukangurambaga havugwamo  icyuho.

    Fireman aherutse kumvikana kumvikana avuga ko bitumvikana uko umuntu ajya gukora ubukangurambaga bwo gukumira inda ziterwa abangavu, agatwara umuhanzi uririmba indirimbo zo kwinezeza rimwe na rimwe zinazamura ubushyuhe, asize umuraperi uririmba ibintu byafasha umuryango mugari.

    Byagorana kuba wakora urutonde rw’abaraperi bakora neza bakanagira igikundiro ngo usige Khalifan Govinda

    Bimwe mu byagiye bivugwa ku njyana ya Hip Hop n’abayikora

    Tutagiye kure Coach Gael, rwiyemezamirimo wabigize umwuga mu nguni zitandukanye zirimo n'imyidagaduro, yumvikanye avuga ko adashobora gukorana n'umuraperi agaragaza ko imico yabo irimo no gukoresha ibiyobyabwenge itajyana n'intumbero afite.

    Gusa kuri iyi ngingo bamwe bavuga ko  aba umwe agatukisha bose ahubwo haba hakwiye kurebwa uko ibibazo bihari byakemuka ariko akazi kagakomeza.

    Bamwe bafata igisekuru cy’abaraperi nka Fireman na P Fla nk’abahanuzi bitewe n’ibyo bagiye bagenda bavuga mu mirongo yabo

    Riderman ufatwa nk’urufatiro rw’iyi njyana kandi wabashije kuyihuza n’irindi shoramari yagiye mu bihe bitandukanye agaragaza ko abaraperi ibyo bavugwaho bififitse 

    Igikwiye gukorwa:

    Guha ibiraka abakora iyi njyana nabo bakabasha kubona uko babaho kuko usanga bakora iyo bwabaga bagakora ibihangano byiza binakundwa ariko bakimwa uburyo bwatuma bakomeza gukora ibintu byabo neza.

    Kumva ko Hip Hop ari injyana iri mu zigize umuziki igahabwa rugari mu binyamakuru yaba ibyandika iby'amajwi n'amashusho kuko bavuga ko hari ibyo usanga byaramaze gufata umurongo ntakuka w’uko iyi njyana n’abayikora ntaho bamenera.

    Abaraperi n'abahanzi muri rusange nabo bafite gukomeza kurwana inkundura mu gukora ibyiza yaba mu buhanzi no kugaragza imico iboneye mu rwego rwo gukomeza guteza ubuhanzi imbere dore ko bimaze kugaragara ko bwatunga ababurimo nta nkomyi.

    Ubuhanzi bukomeza gutera imbere mu Rwanda

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140954/ni-nde-ukwiye-kubazwa-ibya-hip-hop-yo-mu-rwanda-140954.html

  • Amafoto: Nyuma yo kugirwa inama yo kureka guconga ka ruhango Neymar Jr yazanye ingamba shyashya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu musore ukomoka mu gihugu cya Brazil w'imyaka 32 mu munsi ishize Nyuma yimvune abafana bari batewe impungenge n'umubyibuho we bikaza no gutuma bamurakarira bakamubwira amagambo mabi harimo no kumugira inama yo kureka umupira gusa ubu mu mafoto agaragara hanze amugaragaza asa nkuwongeye kuba 'fit' ndetse ari no munzu zikorerwamo siporo agabanya ibiro anaterura ibyuma bitandukanye .

    iyi foto yagaragaye hagati y'itariki ya 14 na 19 Gashyantare acyiva mu mvune.
    Ifoto yagiye hanze imugaragaza ibiro byaragabanutse kandi ari no mu myitozo ikomeye

    Ikipe ye ya Al Hilal niyo iyoboye Urutonde rwa Saudi Arabia pro league ifite amanota 68 ikurikirwa na Al Nassr FC ifite amanota 56 bageze ku munsi wa 24 wa shampiyona yabo

    Reba nandi mafoto ye

    Source : https://yegob.rw/amafoto-nyuma-yo-kugirwa-inama-yo-kureka-guconga-ka-ruhango-neymar-jr-yazanye-ingamba-shyashya/

  • Rafael York ukina i Burayi, nyuma yo kudahamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi, yahise agenera ubutumwa Abanyarwanda bakunda ruhago – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rafael York ukina hagati asatira mu ikipe ya Gefle IF yo mu cyiciro cya 2 muri Suède, yatangaje ko yatunguwe no kuba atarahamagawe mu ikipe y'igihugu Amavubi yitegura imikino ibiri ya gicuti muri uku kwezi kwa Werurwe.

    Yagize ati 'Nta muntu wamvugishije, nta n'ubwo bavugishije ikipe yanjye. Naratunguwe kuko meze neza bitandukanye n'umwaka ushize ubwo navunitse ubugira gatatu. Ubu maze amezi abiri nkina ndi mu bihe byanjye kandi mpora niteguye gukinira ikipe y'igihugu.'

    Abakinnyi b'ikipe y'igihugu Amavubi ubu barabarizwa Antananarivo aho bitegura gukina imikino ibiri ya gicuti na Botswana na Madagascar.

    Source : https://yegob.rw/rafael-york-ukina-i-burayi-nyuma-yo-kudahamagarwa-mu-ikipe-yigihugu-amavubi-yahise-agenera-ubutumwa-abanyarwanda-bakunda-ruhago/

  • Kigali! Abagore b’abazunguzayi mu burakari bwinshi basohoye mu modoka umu Dasso nyuma y’uko bagenzi be bari bamaze gukubita umuzunguzayi mugenzi wabo – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rwagati mu mujyi wa Kigali, nyuma yaho abafata abakora abazunguzayi bafashe umuzunguzayi bakamukubita, bagenzi be b'abazunguzayi basohoye mu modoka umu Dasso.

    Ni nyuma y'aho abasore bambaye sivile bari muri iyi modoka, basotsemo maze bakubita umuzunguzayi bamwambika ubusa, baranamukomeretsa.

    Abo basore bahise biruka, gusa abandi bazunguzayi biganjemo abagore, bahise bafata umu-Dasso wari muri iyo modoka baramusigarana bamuziza ko yareberega abo basore bakubita uwo muzunguzayi ntagire icyo akora. Bakijijwe na Police yaje ijyana uwo mu Dasso maze uwakomeretse ajyanwa kwa muganga.

     

    Source : https://yegob.rw/kigali-abagore-babazunguzayi-mu-burakari-bwinshi-basohoye-mu-modoka-umu-dasso-nyuma-yuko-bagenzi-be-bari-bamaze-gukubita-umuzunguzayi-mugenzi-wabo-videwo/

  • Patriots BBC yihimuye kuri APR BBC ifata umwa… – #rwanda #RwOT

    Ni umukino wa wari witabiriwe n’abantu benshi kuko ari umwe mu mikino ikomeye muri Basketball y’u Rwanda. Ku i saha ya saa moya n'iminota 5 nibwo umusifuzi yatangije uyu  mukino, wagiye kuba amatike yamaze gushira burundu.

    Iminota ya mbere y'agace ka mbere Patriots BBC yari hejuru cyane umusore nka Hagumintwari Steven yari hejuru cyane, mu gihe abakinnyi ba APR BBC batinze kujya mu mukino bahuzagurika cyane dore ko kumena urukuta rwa Patriots BBC byari byabananiye.

    Nshobozwabyose agerageza kuzamura amanota ya APR BBC ariko bigoye

    Agace ka kabiri APR BBC yagatangiranye impinduka aho umutoza wayo yinjijemo umusore Ntore Habimana batangirana imbaraga nyinshi cyane atangira abafasha gukuramo ikinyuranyo aho yaje agahirwa cyane n'amanota 3. 

    Ikipe ya APR BBC muri aka gace wabonaga ko iri mu mukino cyane yashyuhanye ikipe ya Patriots BBC igatuma batakaza imipira  myinshi cyane.

    Amakipe yakomeje  guhangana cyane ariko abakinnyi nka Ndayisaba Dieudonne na Ntore Habimana bagakora ikinyuranyo ku mpande zombi ariko ubona ko umusore Ntore afatiye runini ikipe ya APR BBC. Aka gace kaje kurangira APR  BBC ikayoboye n'amanota  29-28 ya Patriots BBC.

    Nk’uko basoje agace ka kabiri  APR BBC yaje mu gace ka gatatu ishaka gufatiraho ngo yongere ikinyuranyo, abakinnyi nka Ntore, Hunt na Wamukota birabakundira bagumisha ikipe ya APR BBC mu mukino.

    Ndizeye Ndayisaba Dieudonné wa Patriots BBC yazonze cyane ikipe ya APR BBC ku mwihariko we asanzwe amenyereweho wo gutsinda amanota atatu cyane byaje no gukomeza kumuhira muri aka gace. 

    Patriots BBC yaje kongera gukanguka iyobora APR BBC aka gace kaza kurangira Patriots BBC iyoboye n'amanota 54 kuri 47 ya APR BBC. 

    Amakipe yombi yagarutse mu gace ka nyuma ubona ko yakaniranye  cyane ariko Patriots BBC igakomeza kuzamura ikinyuranyo. William Perry niwe wakomeje kuba ikinyuranyo muri uyu mukino ubona ko abasore b'ikipe ya APR BBC bamuburiye igisubizo burundu. 

    Muri aka gace wabonaga ko APR BBC yikosoye mu bwugarizi ibifashijwemo na Hunt ariko imbaraga ze ari umwe zikaba nke imbere y'abasore ba Patriots BBC. 

    Iminota 3 ya nyuma y'umukino yaje kuba inzozi mbi ku bakinnyi ba APR BBC, Patriots BBC yaje kubarusha cyane ku buryo budasanzwe, William Perry na Steven Hagumintwari baba ikinyuranyo. 

    Umukino urangira APR BBC itsinzwe na Patriots BBC amanota 59 kuri 73.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141026/patriots-bbc-yihimuye-kuri-apr-bbc-ifata-umwanya-wa-mbere-amafoto-141026.html

  • MTN Rwanda iri kuvugutira umuti ibibazo bya… – #rwanda #RwOT

    Sosiyete y'Itumanaho ya MTN Rwanda ubwo yatangazaga ibyagezweho mu mwaka ushize n'ingamba za 2024, yakomoje no ku bigiye gukorwa mu kurushaho guhangana n'ikibazo cy'amarezo acikagurika na interineti igenda nabi gikunze kugarukwaho n'abakiliya b'iyi sosiyete.

    Umuyobozi ushinzwe tekinike muri MTN Rwanda, Eugene Gakwerere yasobanuye ko ahanini mu mwaka ushize bahuye n'imbogamizi y'izamuka ry'agaciro k'idolari ndetse n'intarambara ziri hirya no hino ku isi, ariko atanga icyizere ko muri uyu mwaka haricyo bakomeje kubikoraho

    Yagize ati: 'Ubu nk'umwaka ushize twatanze miliyari 44 kugira ngo dushobore kwagura umuyoboro wacu wa 'network,' ariko kubera ibibazo bya politiki n'ihindagurika ry'agaciro k'idolari byabaye ngombwa ko ayo twateganije gushyiramo adakora ibyo twari twateganije. Icya kabiri, ni amafaranga dutanga kugira ngo dushobore gutuma iminara yacu ikomeza gukora, abanyarwanda babone serivisi. 

    Idorali iyo rihindutse bigira ingaruka na none ku buryo dukodesha iminara mubona dukoresha ndetse na serivisi twishyura rimwe na rimwe ziba hanze kubera amasezerano tuba dufite ari mu madolari. Ariko nibyo turimo turakoraho, kugira ngo turebe ko ayo masezerano yose twayashyira mu ifaranga ryacu kugira ngo ye gukomeza kugira ingaruka muri serivisi dutanga.'

    Yavuze ko mu bintu bitatu by'ibanze bagiye kwibandaho muri uyu mwaka, harimo kuvugurura ibikorwaremezo bari basanganwe kugira ngo abanyarwanda/abafatabuguzi ba MTN barusheho kubona serivisi zigezweho zirimo na interineti yihuta.

    Kugeza ubu, mu iminara igera ku 1,300 MTN Rwanda ifite, imaze kuvugurura iminara 57 mu minara 440 igize Umujyi wa Kigali mu gikorwa biteganijwe ko kigomba gusozanya na Gicurasi uyu mwaka hamwe n'Intara y'Iburengerzaba.

    Ku bijyanye n'ikibazo abo mu Ntara y'Iburengerazuba baturiye imipaka bakunze kugaragaza cyo kubura amarezo bitewe n'abo mu guhugu cy'abaturanyi, Eugene yatangaje ko bakomeje kugikoraho cyane kugira ngo bamenye neza ko nta mufatabuguzi wabo 'uzongera kugira ikibazo cy'iminara ibateza akaduruvayo iba iri hakurya y'igihugu.'

    Asobanura ikibazo cy'abo ku mipaka uyu muyobozi yagize ati: 'Buriya biterwa n'impamvu eshatu zirimo kuba koko nta munara uhari ku buryo abo hakurya bashobora kuba bafite umunara uri hafi y'imbibi zacu, hari ingamba twashyizeho tugenda tuganira n'ibihugu duturanye kugira ngo turebe uburyo dushobora gukoresha ingufu ziri hafi y'imipaka, ariko kubera ibibazo biri muri Afurika, hari aho bikora n'aho bidakora. 

    Ariko rwose ku baturanyi twari twagerageje kubahiriza ibyo twemeranije mu nama twafashijwemo n'Ikigo Ngenzuramikorere, RURA, tukumvikana ibyo tugomba gukora twe nk'u Rwanda tukabikora bo ntibabikore rimwe na rimwe rero bigateza akaduruvayo abafatabuguzi bacu, ariko ni ibintu dukurikirana buri munsi tubifashijwemo n'abayobozi ndetse na RURA. Mu byo twateganyaga bigenze neza nabyo mbere y'uko twinjira mu bihe bikomeye by'amatora mu kwezi kwa 7 bigomba kuba byakemutse.'

    Si ukuvugurura gusa, kuko MTN Rwanda igiye no kugura indi minara mishya igera kuri 215 muri uyu mwaka wa 2024. Muri uyu mwaka kandi, MTN irateganya gushyiraho iminara yo kongerera ubushobozi ikoranabuhanga rya 5G aho bizaba bikenewe, ibifashijwemo n'abafatanyabikorwa bayo.

    Umuyobozi ushinzwe tekinike  muri MTN Rwanda, Gakwerere Eugene yatangaje ibiri gukorwaho mu guhangana n’amarezo acikagurika na interineti ikora nabi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141021/mtn-rwanda-iri-kuvugutira-umuti-ibibazo-byamarezo-acikagurika-na-interineti-mbi-141021.html