Blog

  • Rayon Sports WFC yegukanye cya shampiyona #rwanda #RwOT

    Rayon Sports y’abagore yegukanye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore, ni nyuma yo gutsinda Muhazi United WFC 1-0.

    Uyu munsi hakinwaga umunsi wa 21 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore, umunsi ubanziziriza uwa nyuma w’iyi shampiyona.

    Umukino wagiye kuba Rayon Sports iyoboye urutonde ifite amanota 55, AS Kigali ya kabiri ifite 48 ariko yo isigaje imikino 3.

    Byari bivuze ko AS Kigali itsinze imikino yose isigaje yari kuzagira amanota 57, Rayon Sports ikaba yasabwaga gutsinda umukino wa Muhazi United kuko yari kugira 58, amanota AS Kigali itazageza ni yo Rayon yatsindwa umukino usoza.

    Rayon Sports yari yamanutse mu Burasirazuba bw’u Rwanda gusura Muhazi United, ikaba yaje kubigeraho nyuma yo gutsinda iyi kipe 1-0 cya Mukandayisenga Jeannine ku munota wa 66.

    Rayon Sports yakinaga umwaka wa yo wa mbere mu cyiciro cya mbere, ikaba yegukanye igikombe cya mbere cya shampiyona y’icyiciro cya mbere. Ni igikombe cya kabiri cya shampiyona yegukanye kuko yazamutse mu cyiciro cya mbere itwaye igikombe shampiyona y’icyiciro cya kabiri.

    Indi mikino yabaye Inyemera yanganyije na Bugesera, AS Kigali yatsinze ES Mutunda 2-0, Indangaharwa yanganyije na Freedom 1-1, Fatima yatsinze Rambura 4-0.

    Rayon Sports yegukanye shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-wfc-yegukanye-cya-shampiyona

  • Zari Hassan yashyize urujijo ku mwana Diamond yabyaranye na Hamisa Mobetto #rwanda #RwOT

    Zari Hassan wabyaranye na Diamond Platnumz yavuze ko umuhungu wa Hamisa Mobetto yabyaranye na n’uyu muhanzi atazi niba ari byo kuko nta rimwe yigeze abimubwiraho.

    Ni nyuma y’uko yari abajijwe impamvu abana be yabyaranye na Diamond Platnumz batajya bagaragara bari kumwe n’umuvandimwe wa bo, umuhungu yabyaranye na Hamisa Mobetto.

    Zari yavuze ko we yaretse Diamond Platnumz akaba ari we uzabihuriza kuruta ko uko we yabikora cyane ko we atanabizi.

    Ati “Diamond ku giti cye ni we uzabisobanura niba uriya mwana ari uwe cyangwa atari uwe, ariko njye ntabyo nzi.”

    Yavuze ko we namubwira ko umwana ari uwe ndetse ko yifuza ko amenyana n’abasigaye azamwakirana yombi.

    Ati “Nambwira ngo uyu ni umwana wanjye ndashaka ko amenyana n’abandi, nzamuha ikaze, nta kintu na kimwe arambwira rero ntabyo nzi.”

    Mobetto mu minsi ishize ubwo yari abajijwe kuri iki kibazo, yavuze ko nta kintu yakivugaho ku bw’umutekano w’umwana we bigendanye n’imyaka afite.

    Umuhungu wa Mobetto na Diamond, Dylan yavutse ubwo uyu muhanzi yabanaga na Zari Hassan banafitanye abana babiri.

    Gusa kuva yavuka ntabwo Diamond yigeze amufata nk’umwana we aho na nyina yagiye yumvikana kenshi avuga ko atari umwuzukuru we.

    Diamond ntajya yikoza uyu muhungu yabyaranye na Hamisa Mobetto

    Zari Hassan ngo umunsi Diamond yamubwiye ko ari umwana we azamwakira ahure n’abavandimwe be

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/zari-hassan-yashyize-urujijo-ku-mwana-diamond-yabyaranye-na-hamisa-mobetto

  • Nyagatare: Abana 150 biga mu mashuri 7 bajyan… – #rwanda #RwOT

    Kuwa Gatanu Tariki 22 Werurwe 2024, Abanyeshuri 150 biga mu bigo birindwi biga mu mashuri abanza bajyanwe mu mavuriro atandukanye mu karere ka Nyagatare, nyuma gufatwa no kuruka no guhitwa bakaba bakeka ko bazize amata banyweye ku bigo bigaho.

    Ababyeyi bo mu karere ka Nyagatare baganiriye na InyaRwanda.com, bavuga ko abana babo nyuma yo kunywa amata bakeka ko yari ahumanyijwe bafashwe n’uburwayi.

    Ibi byatumye bajyanwa ku kigo Nderabuzima cya Cyabayaga ndetse n’icya Nyagatare ndetse abagera kuri 18 bagaragazaga ko barembye bajyanwe mu bitaro by’Akarere ka Nyagatare kugira ngo bitabweho n’abaganga.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yemeje ko abana 150 bajyanwe kuvurirwa ku bigo Nderabuzima bibiri n’ibitaro by’Akarere ka Nyagatare ariko ahamya ko abana bajyanwe kuvurwa biga mu bigo birindwi.

    Meya Gasana yakomeje avuga ko ibivugwa ko abo bana bazize amata yahumanyijwe bagemuriwe n’ikusanyirizo rya Bugaragara bitahabwa agaciro kuko hataramenyekana impamvu yatumye batwara. Avuga ko ikusanyirizo ry’amata rya Nyagatare rigemurira ibigo by’amashuri 39 ariko abajyanwe ku mavuriro biga mu bigo 7 gusa.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141143/nyagatare-abana-150-biga-mu-mashuri-7-bajyanwe-mu-bitaro-nyuma-yo-kunywa-amata-bakeka-ko-y-141143.html

  • Perezida wa Rayon Sports ku byo kongera kwiyamamaza cyangwa kutongera umupira yawushyize mu kirere #rwanda #RwOT

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle yavuze ko kugeza ubu atakwemeza niba aziyamamariza kongera kuyobora iyi kipe cyangwa atazabikora kuko bitari mu biganza bye.

    Uyu muyobozi w’imyaka 58 uri ku mpera za manda ye y’imyaka 4 yatorewe mu Kwakira 2020, avuga ko we ubu ikimuraje ishinga ari ukubanza gusoza manda ye.

    Yabitangaje nyuma y’umwiherero ubuyobozi bw’iyi kipe bwagiranye n’ubwa Skol ku wa Kane w’iki cyumweru bareba aho umwaka w’imikino ugeze ndetse n’uko bakwitegura umwaka utaha.

    Yagize ati 'Icyo ndwana na cyo ni ukurangiza manda, ibindi ntabwo nabimenya. Kubera ko muri njye nzaba ndangije manda, ikiri mu mutwe nwanjye ni ugutoresha tugatora undi kuko manda izaba irangiye, uwo ninjye.”

    Gusa yakomeje avuga ko nta bushobozi afite bwo kubyemeza cyangwa kubihakana ko uruhare runini ruri mu biganza by’Abarayon ndetse n’uko azaba yiyumva muri icyo gihe.

    Ati 'Mu buzima ariko ntabwo twigenga, abakunzi bashobora kumbwira ngo perezida tubabarire dufashe wenda dukorere umwaka umwe cyangwa ibiri. Nkareba nkanasanga birashoboka, nshobora kureba nkasanga ariko nabishakaga ariko ubuzima cyangwa iki biratuma ntakora, ubu si nakubwira ngo ni uku bizagenda.”

    Ku ngoma ye, Rayon Sports yegukanye ibikombe 3 Icy’Amahoro, Super Cup na RNIT Savings Cup ni mu gihe mu bagore begukanye igikombe cya shampiyona y’abagore mu cyiciro cya kabiri.

    Uyu mwaka birashoboka ko yakongeraho ibindi 3 kuko Rayon Sports y’abagore itsinze umukino w’uyu munsi yahita yegukana shampiyona y’icyiciro cya mbere ni mu gihe ikiri no mu gikombe cy’Amahoro. Mu bagabo ubu basigaye mu gikombe cy’Amahoro aho bageze muri 1/2.

    Perezida wa Rayon Sports yavuze ko atakwemeza niba azongera kwiyamamariza kuyobora Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Perezida-wa-Rayon-Sports-ku-byo-kongera-kwiyamamaza-cyangwa-kutongera-umupira-yawushyize-mu-kirere

  • RIP Modeste na Venuste! Agahinda ni kose ku muryango w’aba basore – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abasore nka Ntakirutimana Modeste w'imyaka 23 na murumuna we Havugimana Venuste w'imyaka 20 babaga bitabye Imana .

    Bari iwabo mu Mudugudu wa Amizero, Akagari ka Rushyarara, Umurenge wa Karambi, Akarere ka Nyamasheke, baguye mu bwiherero bombi barapfa.

    Bapfuye ubwo umuto yajyaga kugerageza gukuramo mukuru we wari wabuguyemo mbere.

    Source : https://yegob.rw/rip-modeste-na-venuste-agahinda-ni-kose-ku-muryango-waba-basore/

  • U Rwanda mu bihugu Nyafurika bifite ubukungu… – #rwanda #RwOT

    Nk'uko bigaragaza muri raporo yashyizwe ahagaragara na Banki y'Isi muri uyu mwaka, Niger, Senegal n'u Rwanda, biri mu bihugu biri ku isonga mu kugira ubukungu buri kwihuta cyane mu 2024. Ni mu gihe ubukungu bw'u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 8% mu myaka ya 2021-2023.

    Hashingiwe ku byagzweho mu myaka ishize, biragaragaraza neza ko Afurika izarushaho kwaguka cyane mu birebana n'ubukungu muri uyu mwaka. Uyu mugabane ukomeje gutera intambwe ikomeje mu kugira ubukungu buri kwihuta cyane ndetse ukomeje no gutera imbere mu ikoranabuhanga hatitawe ku kuba utuwe n'abaturage bacye.Kugeza ubu, Aziya yonyine niyo ifite ubukungu bwihuta cyane kurusha Afurika.

    Igihamya ko Afurika ikomeje kugendera ku muvuduko uri hejuru, ni uko ku rutonde rw'ibihugu 20 biri kwihuta cyane mu bukungu umugabane wa Afurika ariwo ufiteho ibihugu byinshi bigera kuri 11 byose.

    Raporo ivuga ko hejuru ya 50% by’ibihugu 20 bya mbere kuri uru rutonde ari ibyo muri Afurika. Iyi raporo ikomeza igira iti: “Muri rusange, umusaruro rusange w'imbere mu gihugu (GDP) w'uyu mugabane, uteganijwe kuzamuka ku kigero cya 3.8% na 4.2% muri 2024 na 2025. Ibi birenze ibipimo byateganijwe ku isi bingana na 2,9% na 3.2% '.

    Raporo ivuga ko nubwo Afurika yagize umuvuduko muke mu 2023, uyu mwaka amateka agiye guhinduka bijyanye n'uko ibihugu bigize uyu mugabane bikomeje guhuriza hamwe imbaraga mu nzira y'amajyambere.

    Dore ibihugu 10 bya mbere byo muri Afurika biza mu myanya y'imbere ku rutonde rw'ibihugu bifite ubukungu bwihuta cyane muri 2024:

    1. Niger – 11.2%

    2. Senegal – 8.2%

    3. Libya – 7.9%

    4. Rwanda – 7.2%

    5. Côte d’Ivoire – 6.8%

    6. Ethiopia – 6.7%

    7. Benin – 6.4%

    8. Djibouti – 6.2%

    9. Tanzania – 6.1%

    10. Togo – 6%

    Uri ruri mu bihugu 10 byo muri Afurika biri kugendera ku muvuduko uri hejuru mu bijyanye n’ubukungu mu 2024 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141133/u-rwanda-mu-bihugu-nyafurika-bifite-ubukungu-buri-ku-muvuduko-uri-hejuru-mu-2024-141133.html

  • Okkama, Fela Music na Young Grace mu bakwinji… – #rwanda #RwOT

    Harabura iminsi micye ngo ukwezi kwa Werurwe k'umwaka wa 2024 gushyirweho akadomo. Werurwe, ni ukwezi kwagaragayemo kwigaragaza cyane kw'abahanzi b'abanyempano by'umwihariko abafatwa nk'abakizamuka mu muziki.

    No muri iki cyumweru kiri kugana ku musozo, abahanzi nyarwanda brakoze cyane, abatari baherutse nka Young Grace baragaruka, abo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana nabo bashyira hanze ibihangano bishya byinjiza abantu mu bihe bya Pasika cyane ko byegereje.

    Mu ndirimbo nyinshi zasohotse muri iki cyumweru, InyaRwanda yaguhitiyemo indirimbo 10 gusa zagufasha kuryoherwa n'impera za Weekend ndetse n'impera z'ukwezi kwa Werurwe muri rusange:

    1.     Ingabo — Victor Rukotana

    “>

    2.     Akanyoni — Okkama

    “>

    3.     Mirror — Fela Music

    “>

    4. Bwe Bwe Bwe — Bruce The 1st, Ish Kevin, BullDogg & Kenny K-Shot

    “>

    5.     Dangerous — Young Grace

    “>

    6.     Ni Insazi — Amag The Black

    “>

    7.     Ndabihiwe — Niyo Bosco

    “>

    8.     Uri Imana yo Gushimagizwa — Josh Ishimwe

    “>

    9.     Simaragido — Antoinette Rehema

    “>

    10.  Jambo — Jesca Mucyowera 

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141119/okkama-fela-music-na-young-grace-mu-bakwinjiza-neza-muri-weekend-video-141119.html

  • Perezida wa Rayon Sports yavuze ko nta bushobozi afite bwo kwanga cyangwa kwemera kongera kwiyamamariza kuyobora iyi kipe #rwanda #RwOT

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle yavuze ko kugeza ubu atakwemeza niba aziyamamariza kongera kuyobora iyi kipe cyangwa atazabikora kuko bitari mu biganza bye.

    Uyu muyobozi w’imyaka 58 uri ku mpera za manda ye y’imyaka 4 yatorewe mu Kwakira 2020, avuga ko we ubu ikimuraje ishinga ari ukubanza gusoza manda ye.

    Yabitangaje nyuma y’umwiherero ubuyobozi bw’iyi kipe bwagiranye n’ubwa Skol ku wa Kane w’iki cyumweru bareba aho umwaka w’imikino ugeze ndetse n’uko bakwitegura umwaka utaha.

    Yagize ati 'Icyo ndwana na cyo ni ukurangiza manda, ibindi ntabwo nabimenya. Kubera ko muri njye nzaba ndangije manda, ikiri mu mutwe nwanjye ni ugutoresha tugatora undi kuko manda izaba irangiye, uwo ninjye.”

    Gusa yakomeje avuga ko nta bushobozi afite bwo kubyemeza cyangwa kubihakana ko uruhare runini ruri mu biganza by’Abarayon ndetse n’uko azaba yiyumva muri icyo gihe.

    Ati 'Mu buzima ariko ntabwo twigenga, abakunzi bashobora kumbwira ngo perezida tubabarire dufashe wenda dukorere umwaka umwe cyangwa ibiri. Nkareba nkanasanga birashoboka, nshobora kureba nkasanga ariko nabishakaga ariko ubuzima cyangwa iki biratuma ntakora, ubu si nakubwira ngo ni uku bizagenda.”

    Ku ngoma ye, Rayon Sports yegukanye ibikombe 3 Icy’Amahoro, Super Cup na RNIT Savings Cup ni mu gihe mu bagore begukanye igikombe cya shampiyona y’abagore mu cyiciro cya kabiri.

    Uyu mwaka birashoboka ko yakongeraho ibindi 3 kuko Rayon Sports y’abagore itsinze umukino w’uyu munsi yahita yegukana shampiyona y’icyiciro cya mbere ni mu gihe ikiri no mu gikombe cy’Amahoro. Mu bagabo ubu basigaye mu gikombe cy’Amahoro aho bageze muri 1/2.

    Perezida wa Rayon Sports yavuze ko atakwemeza niba azongera kwiyamamariza kuyobora Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/perezida-wa-rayon-sports-yavuze-ko-nta-bushobozi-afite-bwo-kwanga-cyangwa-kwemera-kongera-kwiyamamariza-kuyobora-iyi-kipe

  • Abasore b’ikipe y'Igihugu Amavubi babashije kwimana u Rwanda muri Botswana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi b'ikipe y'igihugu Amavubi babashije kwihagararaho bimana u Rwanda mu mukino wayihuje na Botswana yari iwayo.

    Uyu mukino wa gishuti warangiye amakipe yombi anganyije 0-0. Amavubi asigaje gukina undi mukino wa gishuti na Madagascar.

    Source : https://yegob.rw/abasore-bikipe-yigihugu-amavubi-babashije-kwimana-u-rwanda-muri-botswana/

  • Byiringiro Lague wasimbujwe kubera umujinya agakubita agacupa k’umusifuzi arakiranuka n’umutoza we mu Mavubi? #rwanda #RwOT

    Ntabwo umukino wa gicuti waraye uhuje Amavubi na Botswana wagendekeye neza Byiringiro Lague aho yasimbujwe hakiri kare umujinya ukamutera agakubita agacupa k’amazi.

    Hari mu mukino wa gicuti waraye uhuje Botswana n’u Rwanda muri Madagascar aho amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa.

    Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 33, Umudage utoza Amavubi, yabonye ko ibyo yasabye bamwe mu bakinnyi batarimo kubimuha niko gukora impinduka.

    Yahise akuramo Rubanguka Steve hinjiramo Mugisha Bonheur Casemiro ni nako yakuyemo Byiringiro Lague hinjiramo Tuyisenge Arsene.

    Lague wabonaga atishimiye gusimbuzwa, agisohoka mu kibuga ageze aku meza y’abasifuzi, umujinya wamufashe maze ahita akubita agacupa k’amazi kari kahateretse kikubita hasi.

    Ndetse amashusho agaragaza ko atahise ajya kwicarana na bagenzi be ku ntebe y’abasimbura ahubwo yahise ajya mu rwambariro.

    Uyu musore bishobora kutamugendekera neza kuko kimwe mu bintu umutoza Frank Spittler yagaragaje ari uko atishimira imyitwarire nk’iyi.

    Uyu mukinnyi ashobora kwisanga ahanwe kuko twibukiranye ko ubwo Hakim Sahabo yakoraga ibintu nk’ibi ku mukino wa Zimbabwe (yarasimbujwe ntiyabyishimira na we atera agacupa k’amazi ishoti), ku mukino ukurikiyeho wa Afurika y’Epfo yahise amubanza ku ntebe y’abasimbura. Ntibizangire rero uwo bitungura mu gihe Lague atagaragara ku mukino wa Madagascar uzaba ku wa Mbere kuko biragoye ko iki gikorwa umutoza w’Amavubi yakirenza ingohe.

    Yavuye mu kibuga akubita agacupa k’amazi kubera umujinya

    Biragoye ko Frank Spittler ashobora kubireka bigatambuka

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/byiringiro-lague-wasimbujwe-kubera-umujinya-agakubita-agacupa-k-umusifuzi-arakiranuka-n-umutoza-we-mu-mavubi