Blog

  • Ibyishimo byasendereye abakunzi ba APR WFC nyuma yo kwegukana igikombe -Amafoto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR WFC yegukanye igikombe cy'ikiciro cya kabiri nyuma yo gutsinda Forever WFC ibitego 3-0, zose zizamukana mu kiciro cya mbere.

    Bivuze ko mu mwaka utaha muri shampiyona, abakunzi ba ruhago barajya bareba derby ya APR WFC na Rayon Sports WFC.

    Source : https://yegob.rw/ibyishimo-byasendereye-abakunzi-ba-apr-wfc-nyuma-yo-kwegukana-igikombe-amafoto/

  • Impinduka ku muganda rusange wari uteganyijwe tariki ya 30 uku kwezi mu gihugu hose – YEGOB #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubutegetsi bw'lgihugu yatangaje ko mu rwego rwo kwitegura umunsi mukuru wa Pasika, umuganda rusange wagombaga kuba ku itariki ya 30 Werurwe 2024 utakibaye.

    Gusa abaturage barasabwa gukomeza gukora isuku mungo zabo nk'uko bisanzwe bazirikana gusibura ndetse no gusiba ibinogo birekamo amazi mu buryo bwo kwirinda indwara.

    Source : https://yegob.rw/impinduka-ku-muganda-rusange-wari-uteganyijwe-tariki-ya-30-uku-kwezi-mu-gihugu-hose/

  • Harimo gukinira Amavubi! Intego za Nyandwi Th… – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje mu kiganiro cyihariye ya giranye na InyaRwanda ku murongo wa Telephone. Nyandwi Theophile yatangiye agaruka kubuzima abayemo muri Iraq, ndetse n’uko ahagaze mu kibuga.

    Yagize Ati” hano muri Iraq turakomeye ubuzima buragenda ndetse igihugu nta kibazo. Iyi kipe ya Masafi nayisinyiye umwaka umwe ndetse badusaba kuyizamura mu cyiciro cya mbere. Ubu turi ku wanya wa 3, ikipe ya mbere y’iya kabiri baratura inota rimwe, kandi bazahira mu mpera w’icyumweru gitaha. Maze gukinira Masafi imikino 11 nsindamo ibitego 3 ntanga imipira 7 ivamo ibitego.”

    Nyandwi Theophile yavuye mu Rwanda umwaka ushize, aho yari amaze imyaka 3 akinira ikipe ya Bugesera FC.

    Nyandwi w’imyaka 24, avuga ko inzozi ze ari ukuzakinira ikipe y’igihugu Amavubi nawe agashyiraho itafari rye.

    Yagize Ati” abantu benshi bajya bagira ngo ntabwo ndi umunyarwanda gusa siko bimeze. Ndi umunyarwanda wavukiye i Rusizi ku mubyeyi w’umunyarwanda n’undi wo muri DR Congo. Ubu ndi gukora cyane kugira ngo ndebe ko igihe cyazagera ikipe y’igihugu Amavubi ikanyiyambaza kandi ndabizi ko bizakunda.”

    Nyandwi Theophile yize amashuri ye muri DR Congo nyuma agaruka mu Rwanda akina imikino y’Umurenge Kagame Cup, ari naho ikipe ya Bugesera FC yamubonye, bivuye ku mutoza Abdul. 

    Nyandwi Theophile afite uruhare rw’ibitego 10 mu mikino 11 ya shampiyona amaze gukina 

    Ikipe ya Masafi Nyandwi Theophile akinira, niyo yari yaguze Musa Esenu 

    Nyandwi Theophile avuga ko ikibura ari uguhabwa umwanya naho we na bagenzi be biteguye guha buri kimwe ikipe y’igihugu Amavubi 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141180/harimo-gukinira-amavubi-intego-za-nyandwi-theophile-umwe-mu-bakinnyi-bahagaze-neza-muri-ir-141180.html

  • Bagurukije Inuma eshatu! Udushya 5 twaranze i… – #rwanda #RwOT

    Ni mu mukino-shusho wamaze amasaha ibiri n'iminota 30' wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2024 mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena.

    Ni ubwa mbere bakoreye igitaramo muri iyi nyubako, kuko mu 2023 bakoze igitaramo nk'iki bise 'Urwejeje Imana' cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, ubwo bizihizaga imyaka 25 ishize babonye izuba.

    'Inkuru ya 30' yasize urwibutso kuri benshi, ahanini bitewe n'inkuru bakubiyemo, yagaragaje uburyo Abanyarwanda bari barahejejwe imahanga, bakoze uko bashoboye bagaruka mu Rwanda, batangiza urugamba rwo kongera kubaka Igihugu kibereye buri wese.

    Ni igitaramo cyitabiriwe na Perezida Kagame na Madamu, abari muri BK Arena bamushimira ku bwo kwifatanya nabo mu rugendo rwo kubara imyaka 30 ishize.

    Bamwe mu bakoresha urubuga rwa X [Yahoze ari Twitter] cyane cyane urubyiruko, bagiye bandika bagaragaza ko bagize amahirwe yo kumenya amateka byisumbuyeho binyuze muri iki gitaramo 'Inkuru ya 30' cyari kimaze hafi amezi atatu cyamamazwa.

    Mu ijambo rye, Umuhuzabikorwa w'Umuryango w'Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku Rwego rw'Igihugu, Mudahemuka Audace yashimye buri wese wifatanyije n'itorero Inyamibwa muri iki gitaramo 'Inkuru ya 30'.

    Yavuze ko cyari cyateguwe na AERG babinyujije mu itorero ryayo Inyamibwa. Kandi bagikoze bagamije 'kwishimira ibyo u Rwanda rwagezeho rw'imyaka 30 ishize'.

    Ati 'Kandi ni igitaramo kigamije nanone kudufasha gukomeza gushimira cyane Inkotanyi zafashe iya mbere zigatera intambwe zikaza kubohora Igihugu. Ndetse zihagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.'

    Uyu muyobozi yavuze ko iki gitaramo cyabaye umwanya mwiza wo gushimira Perezida Kagame ku bwo kwifatanya nabo, kandi bamushimira kuba yarafashe iya mbere mu Ingabo zahoboye Igihugu kandi zigahagarika Jenoside.

    Ati 'Ni umwanya mwiza kandi wo kumushimira aho agejeje u Rwanda, aho agejeje atuyobora, ubuyobozi bwiza, aho tugeze twubaka Igihugu aturangaje imbere.'

    Iki gitaramo cyari kigizwe n'indirimbo n'imbyino byagaragaje urugendo rw'igihe Abanyarwanda bari bakiri umwe, abavuye ishyanga bakiyemeza kubohora u Rwanda, abahejejwe ishyanga n'abaje gufata umwanzuro wo kubohora u Rwanda.

    Mu mukino w'isaha n'iminota 30 berekana neza aho u Rwanda rugeze, Mudahemuka Audace yavuze ko iki gitaramo gikwiye kubera umwanya mwiza urubyiruko ndetse n'Abanyarwanda muri rusange 'uruhare rwacu mu gukomeza gusigasira ibyagezweho ndetse tunarushaho kubyagura dushingiye ku cyerekezo intore izurusha intambwe yaduhaye aricyo 2050'.

    InyaRwanda igiye kugaruka ku bintu bitanu byaranze iki gitaramo 'Inkuru ya 30' utamenye:

    1.Bagurukije inuma eshatu

    Umukino bakinnye ushushanya urugendo rw'imyaka 30 ishize, waranzwe n'ibice binyuranye birimo n'igice kigaragaza uburyo amahoro yongeye gutaha mu Rwanda nyuma y'icuraburindi Abanyarwanda banyuzemo igihe kinini ariko ntibemere gutsikamirwa.

    Mu gushushanya amahoro n'umunezero mu gihugu, bifashishije inuma eshatu 'nzima' zagurukijwe muri BK Arena, zigurukira mu bice bitandukanye by'iyi nyubako, binyura umubare munini mu gisobanuro cy'uko amahoro aganje mu rwagasabo.

    Urubuga Falcoloft ruvuga ko inuma zikunze kuba cyane mu mijyi myinshi hirya no hino ku Isi, kuko ari inyamaswa zikunda kuba no kororerwa mu Mujyi.


    2.Teta Ndenga Nicole yagedeneye ku igare

    Umukobwa witwa Teta Ndenga Nicole wegukanye ikamba rya 'Miss Heritage' muri Miss Rwanda 2020, yatunguranye ku rubyiniro agaragara agendera ku igare.

    Uyu mukobwa uri mu bakomeye mu itorero Inyamibwa, yigaragaje mu myambaro yanditseho 'Visit Rwanda' ishushanya abasiganwa muri Tour du Rwanda.

    Yagendeye ku igare ku rubyiniro, ndetse yambaye n'ingofero y'abasiganwa, asuhuza basaza be, mu rwego rwo kugaragaza uburyo u Rwanda rwiteje imbere.

    Berekanye ko mu myaka 30 ishize, u Rwanda rwagize ubukungu buhamye, ibikorwa by'imyidagaduro bitezwa imbere n'ibindi bifasha benshi muri iki gihe.

    3.Imvura yaguye, bamwe bitwaza imitaka

    Kuri gahunda yari yatanzwe, iki gitaramo cyagombaga gutangira saa kumi n'ebyiri z'umugoroba, kigasozwa ahagana saa yine n'igice z'ijoro, ariko siko byagenze.

    Imvura yaguye mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali, kandi imara igihe kinini byatumye hari abatabasha kugera kuri BK Arena ku gihe bari bateguye.

    Byatumye abateguye iki gitaramo bahitamo gukomeza gucuranga zimwe mu ndirimbo z'abahanzi bo hambere zigaruka ku Rwanda n'Abanyarwanda.

    Mu gihe cy'isaha irenga, iyi mvura yagengeje macye, bituma hari abitwaza imitaka kugirango babashe kwinjira, icogoye, igitaramo gitangizwa ahagana saa moya n'igice z'ijoro.


    4.Umuyobozi yatungiriwe muri iki gitaramo

    Mbere y'uko iki gitaramo gishyirwaho akadomo, Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa by'Itorero Inyamibwa, Rusagara Rodrigue yahamagawe ku rubyiniro ashimirwa uruhare yagize mu gutuma iki gitaramo 'Inkuru ya 30' kigenda neza.

    Ubwo yazamukaga ku rubyiniro, Rusagara yatunguwe ababyinnyi n'abaririmbyi b'iri torero bamuririmbira indirimbo yo kumwifuriza isabukuru y'amavuko.

    Bivuze ko iki gitaramo cyabaye ku itariki imwe n'iyo yizihizaho isabukuru y'amavuko. Umuyobozi wa AERG Audace ku rwego rw'Igihugu, Mudahemuka Audace yavuze ko bishimira uruhare Rusagara yagize mu gutuma iki gitaramo kigenda neza.

    5.Bunamiye Buravan

    Umuhanzi Iradukunda Yves [Impakanizi] usanzwe ubarizwa mu Itorero Ibihame niwe wafunguye ku mugaragaro iki gitaramo. Yatangiriye mu murishyo w'ingoma, maze abantu barizihirwa, aho yaririmbye indirimbo zirimo 'Ingaragu', 'Umunyabigwi', 'Ingabe' aherutse gushyira hanze n'izindi.

    Yakunze kugaragara cyane mu bitaramo byubakiye kuri gakondo. Mbere yo kuva ku rubyiniro yaririmbye indirimbo yitwa 'Gusakaara' mu rwego kunamirwa Buravan. 

    Impakanizi yavuze ko Buravan yari inshuti ye, kandi ari ngombwa kwizihiza ubuzima bwe. Ati 'Natangiye mbabwira ko muri beza ariko ntabwo nibeshye. Ngiye kubasangiza igihangano cy’umwe mu nshuti zanjye ntagifite ubu ngubu, ariko twigeze, nibaza ko buri wese uri hano aramuzi, mumfashe dutaramane. Ni Yvan Buravan.'

    Urufatiro rw'itorero Inyamibwa mu gihe cy'imyaka 26 ishize

    Ingero ni nyinshi z'amwe mu matorero yo mu Rwanda yagiye ashingwa ariko mu gihe kitari kinini agacikamo ibice, igice kimwe kigatangira kwikorana.

    Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’Itorero Inyamibwa, Rusagara Rodrigue, aherutse kubwira InyaRwanda ko imyaka 26 ishize Inyamibwa igishinze imizi bitewe n'impamvu ikomeye iri torero rishingiyeho. Ati “Impamvu yo kubaho iruta impamvu y’abantu bashobora kutumvikana ku kintu.'

    Arakomeza ati 'Impamvu rero cyangwa se umusingi w’icyatumye dukora cyangwa se abatangije Itorero Inyamibwa, ni yo ituma dukomeza. Ntabwo rero twebwe duhungabanywa n’ibibazo cyangwa se n’ibigeragezo byahuye bivuye ku mpamvu z’umuntu umwe, babiri cyangwa batatu bahuriye hamwe…'

    Uyu muyobozi avuga ko nta muntu ‘uva mu Inyamibwa kuko ibikorwa byacu haba ari mu itorero no hanze y’itorero ari Inyamibwa’

    Yavuze ko abagize  uruhongore rw'Inyamibwa (Abakiri bato) n'Inyamibwa bakibyina ndetse n'Inyamibwa Nkuru (abakuze).

    Ibikorwa bifatika Itorero Inyamibwa ryagezeho

    Iri torero ryashinzwe mu 1998. Rusagara avuga ko kuva icyo gihe kugeza n’uyu munsi ‘twafashije abanyeshuri bacitse ku icumu rya Jenoside kuva mu bwigunge’.

    Avuga kandi ko kuva icyo gihe bateje imbere umuco, bafasha abari bifite impano yo kubyina kuyisobanukirwa no kuyigaragaza. Ati “Abari bafite impano twarayizamuye.”

    Rusagara avuga ko imyaka ishize 26 ishize bafashije ababyinnyi babo mu mibereho. Ati “Bivuze ngo iyo tubyinnye, duserutse ahantu, tugatanga amafaranga, ni ugufasha abantu mu mibereho ariko binjiza.”

     Ikindi ni uko batanze icumbi ku bantu. Yavuze ko bafite inzu y’itorero aho umubyinnyi wese atajya abura aho aba. Ikindi bishimira muri iyi myaka, ni uko batembereje abantu imahanga kandi bimakaza umuco Nyarwanda.

     

    Perezida Kagame yitabiriye igitaramo ‘Inkuru ya 30’ cy’Itorero Inyamibwa 


    Madamu Jeannette Kagame ubwo yari muri BK Aren akurikirana igitaramo cy’Inyamibwa






    Ibihumbi by’abanyarwanda bashimiye Umukuru w’Igihugu ku bwo kwifatanya n’abo muri iki gitaramo 





    Abarimo umukinnyi wa filime wamamaye nka ‘Madederi’ muri Papa Sava yitabiriye iki gitaramo





    Munyaneza Landry, Perezida w’Itorero Inyamibwa akaba n’Umutoza Mukuru

































    Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2020 yitabiriye iki gitaramo






    ISHIMWE RY’ITORERO INYAMIBWA KURI PEREZIDA KAGAME WITABIRIYE IGITARAMO CY’ABO
    “>

    KANDA HANO UREBE UBWO INYAMIBWA ZARIRIMBAGA INDIRIMBO ‘NDANDAMBARA’ YAMAMAYE MU BURYO BUKOMEYE

    “>

    VIDEO: Murenzi Dieudonne- InyaRwanda.com


    AMAFOTO: Freddy Rwigema &Serge Ngabo-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141179/bagurukije-inuma-eshatu-udushya-5-twaranze-igitaramo-inkuru-ya-30-amafoto-50video-141179.html

  • Itorero Inyamibwa ryageneye ubutumwa bwumwih… – #rwanda #RwOT

    Babitangaje mu ishimwe ry'urwibutso bari bafite mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2024, nyuma yo gukora igitaramo cy'amateka bise 'Inkuru ya 30'.

    Ni igitaramo cyahuje ibihumbi by'abantu barimo na Perezida Kagame na Madamu bakiranwe urugwiro n'akaruru k'ibyishimo bakigera muri BK Arena.

    Bamwe mu majwi bagiye bahanika bumvikanisha ko biteguye kugira uruhare mu matora ateganyijwe bakongera gutora Perezida Kagame.

    Mu ijambo rye, Umuhuzabikorwa w'Umuryango w'Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku Rwego rw'Igihugu, Mudahemuka Audace yashimye buri wese wifatanyije n'itorero Inyamibwa muri iki gitaramo 'Inkuru ya 30'.

    Yavuze ko cyari cyateguwe na AERG babinyujije mu itorero ryayo Inyamibwa. Kandi bagikoze bagamije 'kwishimira ibyo u Rwanda rwagezeho rw'imyaka 30 ishize'.

    Ati 'Kandi ni igitaramo kigamije nanone kudufasha gukomeza gushimira cyane Inkotanyi zafashe iya mbere zigatera intambwe zikaza kubohora Igihugu. Ndetse zihagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.'

    Uyu muyobozi yavuze ko iki gitaramo cyabaye umwanya mwiza wo gushimira Perezida Kagame ku bwo kwifatanya n'abo, kandi bamushimira kuba yarafashe iya mbere mu Ingabo zahoboye Igihugu kandi zigahagarika Jenoside.

    Ati 'Ni umwanya mwiza kandi wo kumushimira aho agejeje u Rwanda, aho agejeje atuyobora, ubuyobozi bwiza, aho tugeze twubaka Igihugu aturangaje imbere.'

    Iki gitaramo cyari kigizwe n'indirimbo n'imbyino byagaragaje urugendo rw'igihe Abanyarwanda bari bakiri umwe, abavuye ishyanga bakiyemeza kubohora u Rwanda, abahejejwe ishyanga n'abaje gufata umwanzuro wo kubohora u Rwanda.

    Mu mukino w'isaha n'iminota 30 berekana neza aho u Rwanda rugeze, Mudahemuka Audace yavuze ko iki gitaramo gikwiye kubera umwanya mwiza urubyiruko ndetse n'Abanyarwanda muri rusange 'uruhare rwacu mu gukomeza gusigasira ibyagezweho ndetse tunarushaho kubyagura dushingiye ku cyerekezo Intore izurusha intambwe yaduhaye aricyo 2050'.

    Mudahemuka Audace yavuze ko Itorero Inyamibwa ari umusaruro w'ubutwari bw'Inkotanyi, ari nayo mpamvu banze guheranwa n'agahinda, ahubwo biyemeza kongera ubumwe no gushinga itorero mu rwego rwo kudaheranwa n'amateka ashaririye banyuzemo.

    Iri torero ryashinzwe mu 1998, hagamijwe kugirango Abanyamuryango basusuruke, kandi bubake ubudaheranwa. Ati 'Murabona y'uko rimaze kugera ahashimishije.'

    Mudahemuka yavuze ko bishimiye ubwitabire bw'iki gitaramo, kandi baciye agahigo ko kuba itorero rya mbere ryakoreye igitaramo muri BK Arena. Ati 'Nibwo bwa mbere habaye igitaramo cy'umuco kikitabirwa muri ubu buryo.'

    Uyu muyobozi yavuze ko byumwihariko bashima Perezida Kagame. Ati 'Twishimye cyane y'uko yaje kubana natwe muri iki gitaramo cy'inkuru ya 30. Twishimiye cyane uburyo atuba hafi, twishimiye cyane uburyo atuyoboye nk'Abanyarwanda, turabimushimiye'.

    Yakomeje avuga ko nk'Inyamibwa kandi nk'urubyiruko ndetse n'Abanyarwanda muri rusange nubwo 'dutarama twagirango tumubwire ko n'ubwo dukomeje gutarama ariko turakomeza kuzirikana cyane ko hari indi nkuru itagira uko isa yo ku wa 15 Nyakanga muri uyu mwaka.'

    Akomeza ati 'Mu mutubwirire muti urubyiruko ndetse n'Abanyarwanda, turiteguye kandi turi kumwe nawe.' 

    Inkuru bifitanye isano: Perezida Kagame na Madamu mu bitabiriye igitaramo ‘Inkuru ya 30’ cy’Inyamibwa



    Itorero Inyamibwa ryashimiye Perezida Kagame witabiriye igitaramo bateguye bise 'Inkuru ya 30'

     

    Perezida Kagame ari kumwe na Madamu bari muri BK Arena mu gitaramo cy'Itorero Inyamibwa 


    Umuhuzabikorwa wa AERG ku rwego rw’Igihugu, Mudahemuka yavuze ko bakozwe ku mutima no kuba Perezida Kagame na Madamu babashyigikiye muri iki gitaramo













    Inyamibwa babwiye Perezida Kagame ko bazirikana itariki ya 15 Nyakanga uyu mwaka izaberaho amatora y'Umukuru w'Igihugu


    PEREZIDA KAGAME NA MADAMU BAKIRANWE URUGWIRO N’ABITABIRIYE IGITARAMO ‘INKURU YA 30’

    “> 

    INYAMIBWA ZARIRIMBYE INDIRIMBO ‘NDANDAMBARA’ YAMAMAYE CYANE

    “> 

    Kanda hano urebe amafoto yaranze igitaramo 'Inkuru ya 30' cy'Itorero Inyamibwa 

    AMAFOTO: Serge Ngabo&Freddy Rwigema- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141165/itorero-inyamibwa-ryageneye-ubutumwa-bwumwihariko-perezida-kagame-witabiriye-igitaramo-cya-141165.html

  • Ibyishimo ni byose ku bakinnyi ba Rayon Sports WFC begukanye igikombe cya shampiyona – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports WFC yegukanye igikombe cya shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda mu bagore.

    Aba bakobwa begukanye iki gikombe habura umukino umwe ngo shampiyona irangire. Rayon Sports WFC yegukanye igikombe cyayo cya mbere, ku mwaka wayo wa kabiri igize muri iyi shampiyona.

    Rayon Sports WFC itwaye igikombe ku mukino yatsinzemo Rwamagana WFC igitego 1-0.

    RAYON SPORTS YEGUKANYE IGIKOMBE CYA SHAMPIYONA YA 2024!! @RayonSportsWFC @skollager_rayon

    CONGRATULATIONS 🎈🎉 pic.twitter.com/KLHbmXJDp9

    — IMFURAYACU Jean Luc (@imfuraluc01) March 23, 2024

    Source : https://yegob.rw/ibyishimo-ni-byose-ku-bakinnyi-ba-rayon-sports-wfc-begukanye-igikombe-cya-shampiyona-videwo/

  • Umunyamakuru Faustinho Simbigarukaho yatangaje impamvu yamuteye kuva aho yakoraga akerekeza kuri radiyo Isibo Fm imaze ibyumweru bibiri ishinzwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mugenzi Faustin uzwi nka Faustinho yatangaje icyatumye ahitamo kwerekeza kuri Radiyo nshya ya Isibo FM yakomotse ku Isibo TV.

    Umwe mu banyamakuru waru ukunzwe n'abatari bake hano mu Rwanda akaba azajya akora mu kiganiro cya siporo kuri radiyo Isibo Fm yatangarihe InyaRwanda Tv dukesha iyi nkuru  byinshi birimo n'impamvu yatumye afata umwanzuro wo kwerekeza ku Isibo.

    Yavuze ko icyamweje ari igihe iki gitangazamakuru kimaze ndetse n'umushinga gifite dore ko n'abakiyobora batuma umunyamakuru yisanzura.

    Yagize ati: 'Icyanyemeje ahanini ni igihe iki gitangazamakuru kimaze. Ni gishya ariko kuri uko kuba gishya cyaraje gihita gifatisha. Televiziyo Isibo irakurikirwa hano mu Rwanda, urabibona n'ibikorwa irimo itegura.

    Yakoze kuri Radio & TV 10 ahava muri 2023 yerekeza ku Ishusho TV.

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-faustinho-simbigarukaho-yatangaje-impamvu-yamuteye-kuva-aho-yakoraga-akerekeza-kuri-radiyo-isibo-fm-imaze-ibyumweru-bibiri-inshinzwe/

  • Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bitabiriye ‘Inkuru ya 30’ yamaze benshi ipfa bamwe bagataha batabishaka (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame na Madame Jeannette Kagame bitabiriye igitaramo ‘Inkuru ya 30’ cyahuje ibihumbi by’abantu cyateguwe n’Itorero Inyamibwa.

    Ni igitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa 23 Werurwe 2024 muri Kigali Arena.

    Ubundi igitaramo mu mu Rwanda gifite amateka akomeye. Dushingiye ku muco Nyarwanda habaho amako y’ibitaramo 5 ari byo; Igitaramo cy’Umuryango, icy’Umuganura, icy’Imihigo, icy’uburere mboneragihugu n’Igitaramo Nyizihizangoma ari na cyo Inyamibwa zataramiyemo Abanyarwanda. Gusa byose bigahurira ku kuba bibumbatiye umuco Nyarwanda.

    Iki gitaramo cyari cyitezwe na benshi, uretse Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame, kitabiriwe n’abandi bayobozi bakomeye mu nzego z’igihugu nk’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Dr Jean-Damascène Bizimana, Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, Tito Rutaremera n’Umuvugizi Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Simon Kabera n’abandi.

    Iki gitaramo cy’amateka cyahuje isinzi y’abantu, cyateguwe n’Itorero Inyamibwa AERG mu rwego rwo kwizihiza no kuzirikana ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka 30 rumaze rwibohoye nk’uko byasobanuwe na Rusagara Rodrigue ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’iri torero.

    Ati “Buri Munyarwanda wese muri iyi myaka 30 afite inkuru yabara, hari aho Igihugu cyacu kigeze ndetse hari ibikorwa byinshi twishimira byagezweho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    Iki gitaramo cyatibiriwe n’abiganjemo urubyiruko n’abandi bakunda imbyino gakondo, cyarimo imikino itandukanye, imbyino, indirimbo zose gakondo zijyanye n’umuco Nyarwanda.

    Iri torero ryashingiwe muri Kaminuza y’u Rwanda mu 1998 mu rwego rwo kwikura mu bwigunge no kwiteza imbere, ryaherukaga gukora igitaramo ‘Urwejeje Imana’ nacyo kitabiriwe n’abantu benshi aho cyabaye muri 2023 muri Camp Kigali.

    Saa 19h30′ ni bwo umushyushyarugamba (MC) Lion Imanzi yageze ku rubyiniro aho yahise yakira umuhanzi Iradukunda Yves [Impakanizi] usanzwe ubarizwa mu Itorero Ibihame, mbere yo kuva ku rubyiniro yaririmbye ‘Gusakara’ ya Yvan Buravan mu rwego rwo kumwunamira.

    Saa mbili hafi n’iminota 40, Itorero Inyamibwa ryakiriwe ku rubyiniro binjiriye mu murishyo w’ingoma n’inanga iherekejwe n’amajwi yumvikanisha uko byagiye bisimburana mu buzima bw’Abanyarwanda kugeza aho umunyarwanda ariho atewe ishema no kwitwa umunyarwanda n’ubwo ubuzima butari bworoshye mbere ya 1994.

    Iyi ndirimbo bateye kandi yumvikanisha uko Abanyarwanda batari bemerewe kuba mu gihugu cy’abo mu mudendezo bari baherereyemo mbere y’uko u Rwanda rubuhorwa.

    Hakurikiyeho umukino w’umusaza n’umwuzukuru we. Uyu mwana yabazaga Sekuru impamvu baheze ishyanga, akamubaza impamvu badataha mu Rwanda. Sekuru yamubwiraga ko bisaba 'Intwari’ ariko kandi birashoboka ko bataha mu Rwanda.

    Umwana yabazaga amateka y’u Rwanda, uko u Rwanda rumeze, Sekuru nawe akamubwira ubwiza bw’ u Rwanda akamusezeranya ko bazataha vuba.

    Uyu mukino wakurikiwe n’indirimbo ‘Iya 1 Ukwakira’ yumvikanamo Ubutwari bw’Inkotanyi zabohoye igihugu ari na zo zayihimbye aho hanumvikanamo uduce zari zimaze gufata nka Ruhengeri, Kagituma, Umutara, Gatanu, i Burunga n’ahandi.

    Nyuma y’iyi ndirimbo 'Iya Mbere Ukwakira’, bakurikijeho umuhamirizo w’Intore, Umutahano, Intagishyika, Ikotaniro ndetse no kwiyereka mu Ikondera.

    Hakurikiyeho kandi Umusizi akaba n’umukinnyi wa filime, Rudahigwa Emmanuel ‘Rugaba’ wamamaye muri filime 'Papa Sava’, aho yakoze mu nganzo ashimira Perezida Kagame uburyo u Rwanda rwateye imbere kubera we, asaba Abanyarwanda kuzagira uruhare mu matora ya Perezida wa Repubulika azaba muri Nyakanga 2024.

    Inyamibwa zakomeje gususurutsa abantu bagenze ku Ndirimbo ‘Ndandambara’ ya Nsabimana Léonard yamamaye mu buryo bukomeye mu gihe cy’amatora ya Perezida Kagame, abantu bari muri Kigali Arena bayishimiye mu buryo bukomeye.

    Saa 23h39′ ni bwo iri torero Inyamibwa ryashyize akadomo kuri iki gitaramo cyanyuze benshi bamwe bagataha batabishaka. Bagisoje mu ndirimbo nka 'Rwanda uri nziza’, 'Kigali uteye neza kandi utatse ibyiza’, Imihigo y’imfura’ ndetse na 'Reka ndate ubutwari bw’inkotanyi’.

    Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bitabiriye iki gitaramo

    Rugaba yakoze mu ngazo

    Inyamibwa zakoze igitaramo cy’amateka

    Umuhanzi Iradukunda Yves yunamiye Yves Buravan

    Kigali Arena yo yari yakubise yuzuye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/perezida-kagame-na-madame-jeannette-kagame-bitabiriye-inkuru-ya-30-yamaze-benshi-ipfa-bamwe-bagataha-batabishaka-amafoto

  • Bruce Melodie yikije ku gushinga Banki n’ibyo… – #rwanda #RwOT

    Bruce Melodie uvuga ko akora ibintu yihuse kandi bitamubuza kumva abagenda gacye, yishimira ko yabashije guhabwa umwanya kuri televiziyo yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Avuga ko yishimira kandi kubona ibyo arimo gukora byose abikora ku bwo gukomeza kurushaho gutera ishema igihugu ndetse akishimira uburyo yakirwa aho ageze hose.

    Bruce Melodie avuga ko yasanze muri Amerika bafite umuco wo hejuru wo gushyigikira ubuhanzi kandi iyo bakwishimiye barabikwereka bakanagufasha muri byose harimo kugura ibikorwa byawo no kwitabira ibirori n'ibitaramo wategura.

    Avuga yatunguwe n’uko ibinyamakuru byo hanze bikora aho bikoresha imbaraga nyinshi kandi bikaba bigoye kubona iminota myinshi mu kiganiro. Ati: 'Mbambona nkeneye akandi gahe gato ariko nkabona na ba Obama iyo baje bakora iminota itanu.'

    Ku birebana n’abantu bavuga ko atari we utumirwa, hatumirwa Shaggy, we agaherekeza, Bruce yavuze ko ababivuga bibeshya kuko indirimbo ari iye. Ati: 'Tuza hano twembi kuko bidufitiye akamaro.'

    Melodie kandi yagaragaje ko umuziki awubonera mu kugira abo mukorana beza bikanajyana n'urukundo n'amarangamutima kurusha amafaranga n’ubwo yerekana ko kumenyekanisha ibyo ukora bihenze byikubye gukora indirimbo.

    Mu byo yigiye kuri Sean Paul na Shaggy ni uko adakwiye gushyira imbaraga mu gushaka gukorana n'abahanzi bakomeye ahubwo yanakorana n’aboroheje ariko agashyira imbara mu gushakira isoko ibyo bakoze.

    Yagarutse ku buryo yigeze kuregwa na Super Level imusaba za Miliyoni, avuga isomo yabikuyemo. Ati: 'Nagiye mu rukiko bwa mbere mfite imyaka 21 bandega miliyoni 18Frw muri 2014 uwo muntu wandeze nari nzi ko anyishe ariko yaranyigishije.'

    Bruce Melodie yavuze kandi ku muzingo yitegura gushyira hanze agaragaza ko hari indirimbo zigera kuri 90, bakaza gukuramo 32, ariko 17 akaba ari zo zizajya hanze. Yavuze ko 10 muri zo bamaze kuzemeza bigoranye ariko izindi 7 bikomeje kuba ingorabahizi.

    Aha ni naho yahereye avuga ko yiteguye muri Gicurasi gushyira hanze indirimbo nshya yitwa “Soweto” izafatirwa amashusho muri Nigeria aho avuga ko hari ibikoresho bihagije byafasha mu gufata amashusho meza.

    Bruce Melodie afite gahunda yo gukora kandi uruhererekane rw'ibitaramo mu Rwanda, muri Afurika y'Iburasirazuba, Amerika n'u Burayi.

    Nk’uko yabisobanuye yifuza kuzabikora amaze gushyira hanze uyu muzingo. Aragira ati: 'Sinifuza gutangira uruhererekane rw'ibitaramo byanjye ntarasohora Album.'

    Mu gusoza Bruce Melodie yakomoje ku biraka binyuranye yanze kwitabira bizaba mu kwezi kwa Karindwi, abyanga ku bw'igihugu cy’u Rwanda. Muri ibyo biraka harimo nk’ibyo muri Dubai.

    Melodie ati: 'Mu kwa Karindwi ngomba kuba ndi mu Rwanda nta mpamvu n’imwe, nta na gahunda n’imwe nshobora gushyira aho hantu kubera ko nzi ko igihugu kinkeneye ngomba kuba mpari.'

    Ukwezi kwa Nyakanga 2024 ni ko guteganijwemo amatora y'Umukuru w'Igihugu mu Rwanda aho igengabihe yashyizwe hanze igaragaza ko tariki ya 14 hazatora ababa hanze y'igihugu naho 15 ukaba umunsi w'ubukwe nyamukuru ku baba mu gihugu nk’uko abanyarwanda bafata amatora.

    Bruce Melodie yagarutse kandi ku kuba bagiye gushora amafaranga mu bucuruzi bukomeye we yita karahabutaka. Aragira ati: 'Umuntu uzabona uyu mushinga azamenye ko amafaranga agiye gukwira mu bafana.'

    Wumvise neza aya magambo hamwe no kuvuga ati: 'Ni ahantu heza rata washyira ibintu byawe ukaba wizeye umutekano', wumva ari ugushinga ikigo cy'imari [Banki].

    Bruce Melodie na Coach Gael bahuriye muri kompanyi batifuza kuvuga izina iri kubaka Kigali Universe ikaba ari nayo yashoye muri UGB ikipe y’umukino wa BasketballBruce Melodie yavuze ko amaze kwiyungura ubumenyi ku birebana n’umuziki mu gihe amaze muri Amerika aho yasobanukiwe ko adakeneye cyane gukorana n’abahanzi barenze icyo akeneye ari ukumenyekanisha cyane ibyo akoraYavuze ko adashobora gufata ikiraka icyo ari cyo cyose muri Nyakanga 2024 kubera ibikorwa by’amatora biteganijwe muri uku kwezi bityo agomba kuzaba ari mu Rwanda Yavuze ko yishimiye kubona intambwe Amerika yagezeho mu gushyigikira abahanzi 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141157/bruce-melodie-yikije-ku-gushinga-banki-nibyo-kwanga-ibiraka-ku-bwigihugu-141157.html

  • KURIKIRANA UKO IKI GITARAMO CY'ITORERO INYAMIBWA KIRI KUGENDA

    Saa 21: 45': Baririmbye indirimbo 'Iwacu' y'umunyabigwi mu muziki w'u Rwanda, Cecile Kayirebwa.

    Bayiririmbye bagaragaza amashusho y'imisozi myiza itatu ihagaragariye Abanyarwanda baturutse amahanga yose bari kuyinyuramo bataha nk'ikimenyetso cy'intsinzi y'Inkotanyi mu kubohora u Rwanda, intore zose zari ku rubyiniro zigaragiye ya misozi yose.

    Saa 21: 29': Iya mbere Ukwakira

    Baririmbye iyi ndirimbo banerekana ikarita y'u Rwanda n'Abasirikare bayizengurutse bari gupanga urugamba rwo kubohora u Rwanda. Iri mu ndirimbo zamamaye cyane, kuko igaruka ku rugamba.

    Iyi ndirimbo yahimbwe n'inkotanyi bavuga ko iyo tariki aribwo binjiye. Ubwo binjiye ingabo za mouvoma (Ubwo bavugaga ingabo za kera) ko zababonye zigahunga; Habyarimana agahamagaza amahanga bakaza n’abo bakabatsinda.

    Muri rusange ni indirimbo yo kwirata ubutwari. Hari aho baririmba bati ‘Iya mbere ukwakira ku wa 90, twarose inzozi nziza ko tugiye kwambuka, mu gitondo cya mbere twari dusesekaye ntawadukomeye imbere, oye Nkotanyi.”

    Bavugamo uduce bari bamaze gufata nka Ruhengeri, Kagituma, Umutara, Gatanu, i Burunga n’ahandi.

    Nyuma y'iyi ndirimbo 'Iya Mbere Ukwakira', bakurikijeho umuhamirizo w'intore, umutahano, intagishyika, ikotaniro ndetse no kwiyereka mu ikondera.

    Urugamba rwo kubohora Igihugu rwaranzwe n'ubwitange bw'Ingano zari iza RPA, uruhare rw'Abanyarwannda bari mu mahanga, imbere mu gihugu n'ahandi kugeza ubwo Ingabo zibashije gutsinda urugamba.

    Mu rugendo rw'urugamba, Ingabo za RPA zagiye zihimba indirimbo zabafashije mu kwishakamo 'Morale', ndetse amatorero nk'Isamaza, Indahemuka n'abandi babarizwaga mu Bubiligi bahimba indirimbo zabaye iz'ibihe byose.

    Saa 21: 25': Inyamibwa zinjiye mu mukino w'umusaza n'umwuzukuru we. Uyu mwana yabazaga Sekuru impamvu baheze ishyanga, akamubaza impamvu badataha mu Rwanda. Sekuru yamubwiraga ko bisaba 'Intwari' ariko kandi birashoboka ko bataha mu Rwanda.

    Umwana yabazaga amateka y'u Rwanda uko u Rwanda rumeze, Sekuru nawe akamubwira ubwiza bw' u Rwanda akamusezeranya ko bazataha vuba.

    -Mu 2023 iri torero ryakoze igitaramo bise 'Urwejeje Imana' cyatanze ibyishimo ku mubare munini. Bizihirijemo isabukuru y'imyaka 25 yari ishize ishushanya urugendo rw'iterambere bagezeho n'iyaguka mu bijyanye no guteza imbere umuco binyuze mu mbyino n’indirimbo.

    Iri torero ribarizwamo abantu bazwi nka Muvunyi Ange Nina ukina muri Indoto ari 'Mimi', Umuratwa Kethia Anitha wabaye Miss Supranational 2021, Teta Ndenga Nicole wabaye 'Miss Heritage' muri Miss Rwanda 2020, Musoni Kevine wageze mu bakobwa bavuyemo Miss Rwanda 2022.

    Abarimo Muyango Jean Marie, Muyoboke Alex, Angel&Pamella, Aimable Twahirwa, Mutesi Scovia bitabiriye iki gitaramo cyashushanyije imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye 

    Akanyamuneza kari kose ku bitabiriye iki gitaramo cyihariye mu muco w’u Rwanda

    Saa 21: 02':Abagize Itorero Inyamibwa bagize bati 'Turi Inyamibwa z'u Rwanda, Dore abakobwa, Dore abahungu. Iyi ni inkuru ya 30.'

    Bifashishije umurya w'inanga, babaze inkuru y'ubuzima bugoye Abanyarwanda banyuze mu gihe cy'ubuhunzi, ariko ko umutima wateraga utekereza ku gihugu cy'abo.

    Saa 20: 35: Itorero Inyamibwa ryakiriwe ku rubyiniro binjiriye mu murishyo w'ingoma n'inanga iherekejwe n'amajwi yumvikanisha uko byagiye bisimburana mu buzima bw'Abanyarwanda kugeza aho umunyarwanda ariho atewe ishema no kwitwa umunyarwanda n'ubwo ubuzima butari bworoshye mbere ya 1994.

    Iyi ndirimbo bateye kandi yumvikanisha uko Abanyarwanda batari bemerewe kuba mu gihugu cy'abo mu mudendezo bari baherereyemo mbere y'uko u Rwanda rubuhorwa.

    Inyamibwa bati 'Ikaze mu gitaramo cy'Itorero Inyamibwa…. Inkotanyi zatubereye umubyeyi, imyaka 30 ishize n'iyo gushimira inkotanyi, iyi ndirimbo ya kabiri twayise 'iyo ni inkuru'.

    Saaa: 30: Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze muri BK Arena, bakiranywa ibyishimo n'ibihumbi by'abantu, maze Umukuru w’Igihugu nawe arabasuhuza.

    Umushyushyarugamba Mc Lion Imanzi ahuje amajwi n'abitabiriye iki gitaramo, bashimye Perezida Kagame ku kuyobora urugamba rwagejeje Abanyarwanda ku ntsinzi.

    Lion Imanzi ati 'Inkuru ya 30 ntiyari kuba yuzuye, iyo umubyeyi wagize uruhare ataza ngo twifatanye, reka tumushimire Nyakubahwa Perezida Kagame na Madamu Jeannette baje kwifatanya natwe.' Abitabiriye iki gitaramo bahanitse amajwi bati 'Ni wowe, Ni wowe, Ni wowe…'

    Saa 20: 00': Umuhanzi Impakanizi yunamiye Yvan Buravan

    Uyu muhanzi Iradukunda Yves [Impakanizi] usanzwe ubarizwa mu Itorero Ibihame niwe wafunguye ku mugaragaro iki gitaramo. Yatangiriye mu murishyo w'ingoma, maze abantu barizihirwa.

    Yakunze kugaragara cyane mu bitaramo byubakiye kuri gakondo. Mbere yo kuva ku rubyiniro yaririmbye indirimbo yitwa 'Gusakaara' mu rwego kunamirwa Buravan.

    Impakanizi yavuze ko Buravan yari inshuti ye, kandi ari ngombwa kwizihiza ubuzima bwe. Ati 'Natangiye mbabwira ko muri beza ariko ntabwo nibeshye. Ngiye kubasangiza igihangano cy’umwe mu nshuti zanjye ntagifite ubu ngubu, ariko twigeze, nibaza ko buri wese uri hano aramuzi, mumfashe dutaramane. Ni Yvan Buravan.'

    Saa 19: 30': Umushyushyarugamba Lion Imanzi watangije iki gitaramo, yumvikanishije ko cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza imyaka 30 ishize ‘u Rwanda rwibohoye’.

    Yavuze ko ubuyobozi bw'Inyamibwa bushimira buri wese witabiriye gufatanya n'abo kwizihiza iyi myaka 30 ishize u Rwanda ruvuye habi.

    Ati “Ndashimira buri wese witabiriye iki gitaramo. Ni ukugaragaza urugendo rw’imyaka 30 ishize. Ni imyaka 30 ishize, u Rwanda rwihoboye, kandi igaragaza ko buri munyarwanda wese akwiriye Igihugu.”

    Yavuze ko iyo yivuga yisanisha n'igisobanuro cy'izina 'Lion' (Intare). Akomeza ati “Ni Lion Imanzi, Intare y’ishyamba, indangagaciro zose z’ubumanzi, ni intare idasanzwe, reka dutangirane n’igikorwa cyaduhurije hamwe. Tugiye kubaha icyo urubyiruko rwita ‘show’. Tuje gutaramana bya Kinyarwanda, abafana ba gakondo muri he? Amajwi yanyu ntabwo ndi kuyumva. Mwihe amashyi y’uburambe (kuramba). Uri umunyarwanda ntiwakifuza kuva kuri iyi si vuba.”

    Saa 19: 00': Imvura yaguye mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali, ariko ntibyabujije bamwe mu bantu gutangira kuhagera bifashishije ibinyabiziga binyuranye.

    Imvura yamaze igihe kitari gito, ariko abari imbere muri BK Arena bumvaga indirimbo zinyuranye z'abahanzi bo hambere baririmba barata u Rwanda n'izindi zagarukaga ku buzima busanzwe.

    Saa 17:00: Ab'inkwakuzi bari batangiye kugera muri BK Arena biteguye kwihera ijisho iki gitaramo cyihariye kuri gakondo y'Abanyarwanda.

    Ni kimwe mu bitaramo bimaze igihe byamamazwa! Cyabaye kuri wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2024 mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena. Ni ubwa mbere Itorero gakondo rigiye gukorera igitaramo muri iriya nyubako, ikodeshwa arenga Miliyoni 24 Frw ku munsi umwe.

    Mu bihe bitandukanye abahanzi nyarwanda bagiye bayitaramiramo mu bitaramo bagiye bahuriramo n'abandi, no ku banyamahanga ni uko byagenze!

    Iri torero rizwi cyane mu guteza imbere umuco. Ryifashishwa cyane mu bukwe no mu bindi birori n’ibitaramo bitsimbataza umuco w’u Rwanda.

    Kubyina mu bukwe ni agace kamwe k’ibyo bakora. Ni ababyinnyi ba Kinyarwanda babigize umwuga, baririmba, babyina, amazina y’inka, bakaraza n’ibindi byose bijyanye n’imbyino Nyarwanda.

    Inyamibwa ni itorero ryashinzwe n’abanyeshuri bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rishingwa n’abanyeshuri bo mu cyahoze ari Kaminuza y’u Rwanda.

    Intego ya mbere y’iri torero kwari ukwikura mu bwigunge. Ni intego yakuze, iva mu kubyina hagati yabo, ahubwo igera no ku kwizihiza abandi babareba, kugera aho bizihiza ibirori ku rwego rw'Isi- Ibi bisobanuye ko bakuze cyane.

    Ibikorwa bifatika Itorero Inyamibwa ryagezeho:

    Iri torero ryashinzwe mu mwaka wa 1998. Rusagara avuga ko kuva icyo gihe kugeza n’uyu munsi ‘twafashije abanyeshuri bacitse ku icumu rya Jenoside kuva mu bwigunge’.

    Avuga kandi ko kuva icyo gihe bateje imbere umuco, bafasha abari bifite impano yo kubyina kuyisobanukirwa no kuyigaragaza. Ati “Abari bafite impano twarayizamuye.”

    Rusagara avuga ko imyaka ishize 26 ishize bafashije ababyinnyi babo mu mibereho. Ati “Bivuze ngo iyo tubyinnye, duserutse ahantu, tugatanga amafaranga, ni ugufasha abantu mu mibereho ariko binjiza.”

    Ikindi ni uko batanze icumbi ku bantu. Yavuze ko bafite inzu y’itorero aho umubyinnyi wese atajya abura aho.

    Ikindi bishimira muri iyi myaka, ni uko batembereje abantu imahanga kandi bimakaza umuco Nyarwanda.

    Urufatiro rw'itorero Inyamibwa mu gihe cy'imyaka 26 ishize:

    Ingero ni nyinshi z'amwe mu matorero yo mu Rwanda yagiye ashingwa ariko mu gihe kitari kinini agacikamo ibice, igice kimwe kigatangira kwikorana.

    Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’Itorero Inyamibwa, Rusagara Rodrigue, aherutse kubwira InyaRwanda ko imyaka 26 ishize Inyamibwa igishinze imizi bitewe n'impamvu ikomeye iri torero rishingiyeho. Ati “Impamvu yo kubaho iruta impamvu y’abantu bashobora kutumvikana ku kintu.'

    Arakomeza ati 'Impamvu rero cyangwa se umusingi w’icyatumye dukora cyangwa se abatangije Itorero Inyamibwa, ni yo ituma dukomeza. Ntabwo rero twebwe duhungabanywa n’ibibazo cyangwa se n’ibigeragezo byahuye bivuye ku mpamvu z’umuntu umwe, babiri cyangwa batatu bahuriye hamwe…'

    Uyu muyobozi avuga ko nta muntu ‘uva mu Inyamibwa kuko ibikorwa byacu haba ari mu itorero no hanze y’itorero ari inyamibwa’

    Yavuze ko bagire uruhongore rw'Inyamibwa (Abakiri bato) n'Inyamibwa bakibyina ndetse n'Inyamibwa Nkuru (abakuze).

    Perezida Kagame ku gisobanuro cy'imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye:

    Mu nama y'Igihugu y'Umushyikirano yabereye muri Kigali Convention Center, tariki 23-24 Mutarama 2024, Perezida Kagame yavuze ko imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye ifite igisobanuro cy'ibintu bibiri; ibyago bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n'Igihugu guhinduka kikaba Igihugu kindi Abanyarwanda bakwiye kitari ikijyanye n'ayo mateka bibuka.

    Ati “Imyaka 30 irimo ibintu bibiri: Irimo ibyo byago ariko irimo n’igihugu guhinduka kikaba igihugu kindi dukwiye, kitari ikijyanye n’ayo mateka nayo twibuka”.

    Yavuze ko muri ibyo bigenda bihinduka mu rugendo rw’iterambere ry’u Rwanda n’ubuzima bw’abantu n’imiterere y’Igihugu’ bijyanye n’ukuntu ibisekuru bisimburana. Yavuze ko abagejeje imyaka 30 ingana n’iyo u Rwanda rumaze ‘igihugu kibitezeho guhindura igihugu neza’.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko abagejeje iriya myaka bafite uko barezwe n’imiryango ndetse n’uburyo igihugu cyabareze mu bijyanye na Politiki.

    Ati 'Byose rero biri kuri bo, imyifatire yabo, imyumvire y'inshingano bafite no kumva ko Igihugu ari bo kireba mu myaka yindi 30 iri imbere yacu, bafite uruhare runini mu guhindura ubuzima bw'Abanyarwanda kurusha ndetse uko twebwe twabigenje.'

    Yabwiye abakiri bato ko uburere bahawe, bibaha impamvu yo kurwanirira igihugu no kumva ko igihugu aribo kireba.

    Ati “Bafite uruhare runini mu guhindura’ ubuzima bw’abanyarwanda, kurusha ndetse batwebwe uko twabigenje… Urwo rubyiruko cyane cyane nibo mbwira. Mugomba kumva uburemere bw’inshingano zanyu nk’abanyagihugu, nk’abantu bakwiriye kuba abantu bazima, biyubaka, bakubaka imiryango yabo, bakubaka n’igihugu.”

    Impamvu y'iki gitaramo 'Inkuru ya 30' cy'Itorero Inyamibwa

    Umuyobozi Ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’Itorero Inyamibwa, Rusagara Rodrigue, asobanura ko iki gitaramo kidasanzwe kuri buri munyarwanda, kuko buri wese afite inkuru yo kubara nyuma y'imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye.

    Ati 'Buri Munyarwanda wese muri iyi myaka 30 afite inkuru yabara, hari aho Igihugu cyacu kigeze ndetse hari ibikorwa byinshi twishimira byagezweho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    'Twe nk'Inyamibwa mu mbyino, umuco no kuwumenyekanisha dufite inkuru twabara. Turifuza ko Abanyarwanda dukomera ku bituranga, twifuje ko muri Werurwe, dutarama kinyarwanda, dutarama u Rwanda kubera ibyishimo dufite muri uyu mwaka.'

    Asobanura ko ibi biri mu mpamvu zatumye iki gitaramo bakita 'Inkuru ya 30'. Ati 'Ni yo mpamvu rero twahisemo gukora iki gitaramo cy'Inkuru ya 30, ntitube twaragikoze mu myaka yatambutse ni uko nta kindi gihe iyo myaka izongera guhura.'

    Impamvu y'ishingwa ry'Itorero Inyamibwa

    Umuyobozi Ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’Itorero Inyamibwa, Rusagara Rodrigue, avuga ko kuva Itorero Inyamibwa ryavukira muri Kaminuza y'u Rwanda mu 1998, rwari urugendo rurerure kandi ko ryashinzwe mu rwego rwo kwikura mu bwigunge no kwiteza imbere.

    Ati 'Urugendo rw'inyamibwa rwabaye rurerure n'u Rwanda ruduha urubuga rwo gukoreramo ibintu byose. Ntiwabyina abantu bari mu ntambara, ubyina ari uko abantu bari mu byishimo. Igitaramo twateguye ni umwanya mwiza wo kwerekana aho itorero ryavuye kandi rishobora kuva muri ibyo bibazo'.

    Akomeza ati 'Nk'itorero rya AERG, ryavutse hakiri ibikomere kuko ryavutse mu 1998 muri Kaminuza y'u Rwanda, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, benshi bari bafite ibikomere, ariko uyu munsi turifuza kugaragaza ko urugendo rw'inyamibwa rwabayemo ibintu byiza. Rero n'ubwo tutamaze imyaka 30 ariko dufite byinshi byo kugaragaza Igihugu cyacu cyagezeho kandi cyaduhaye.'

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette bitabiriye igitaramo cy’Itorero Inyamibwa bise ‘Inkuru ya 30’

    Abato batojwe umuco! Aba ni abana bo ku Nyundo bagaragaje ubuhanga mu kuvuza ingoma no kubyina

    Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2020 ari mu bihumbi by’abantu bitabiriye iki gitaramo ‘Inkuru ya 30’

    Abantu bicaye mu myanya bitewe n’ubwoko bw’itike yaguze imwinjiza muri iki gitaramo

    Umuhanzi Impakanizi yaririmbye muri iki gitaramo cyashushanyije urugendo rwo kwibohora k’u Rwanda

    Umushyushyarugamba Lion Manzi wayoboye iki gitatamo yifashishije indimi zinyuranye mu gufasha buri wese witabiriye iki gitaramo

    Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana yitabiriye iki gitaramo

    Impakanizi yunamiye Yvan Buravan binyuze mu ndirimbo ‘Gusaakaara’ yamamaye mu buryo bukomeye

    Lion Imanzi yashimye buri wese witabiriye iki gitaramo, avuga ko bigaragaza ko Abanyarwanda bakunda gakondo

    Mbere yo kwinjira muri iki gitaramo, bamwe babanje gushaka icyo kunywa no kurya

    Mu masaha y’umugoroba nka saa 17H: 00 hari hakonje bitewe n’imvura yaguye, bamwe bitwaza icyayi cyo kunywa





    Abantu bagiye binjira muri iki gitaramo bari mu matsinda, ariko nako baganira


    Inkuru ya 30- Itorero Inyamibwa ryakinnye umukino wagaragaje imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo ‘Inkuru ya 30’ cy’Itorero Inyamibwa muri BK Arena
    AMAFOTO: Freddy Rwigema &erge Ngabo- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141162/live-itorero-inyamibwa-ryahuje-ibihumbi-byabantu-mu-gitaramo-cyamateka-inkuru-ya-30-amafot-141162.html