Blog

  • Bukayo Saka yakuwe mu ikipe y’igihugu y’u Bwo… – #rwanda #RwOT

    Amakuru ava mu mwiherero w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, avuga ko Bukayo Saka atigeze abasha gukorana imyitozo na bagenzi be kubera imvune yari afite. Bivugwa ko imvune ya Bukayo Saka, yayikuye kuri St George’s, mu mukino wo mu cyumweru cyabanje. 

    Saka yasubiye muri Arsenal kugira ngo ajye kwitabwaho, dore ko tariki 31 Werurwe, Arsenal izacakirana na Manchester City muri English Premier League, amakipe yombi ari guhanganira igikombe cya Shampiyona. 

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza ryavuze ko nta gahunda yo gusimbuza Bukayo Saka izabaho, mu gihe bagenzi be bari kwitegura gucakirana n’u Bubiligi hamwe na Brazil mu mikino ya gicuti. 

    Bukayo Saka ni intwaro ikomeye u Bwongereza buhombye ukurikije uko yari ahagaze muri uyu mwaka w’imikino. 

    Saka amaze gutsindira Arsenal ibitego 16, yayifashije kandi kugera muri kimwe cya Kane cya UEFA Champions League, ndetse ari kuyifasha kwiruka ku gikombe cya Shampiyona. Bukayo Saka amaze gukinira Ubwongereza imikino 32, amaze kuyitsindira ibitego 11.

    Bukayo Saka yamaze gutandukana na bagenzi be mu mwiherero w’ikipe y’igihugu yu Bwongereza kubera imvune 

    Bukayo Saka na Harry Kane mu ikipe y’igihugu y’u Bwongereza 

    Saka yageze mu ikipe y’igihugu y’Ubwongereza yaravunitse 

    Nubwo Saka yavunitse ni umukinnyi ukomeje gufasha Arsenal kugera kuri byinshi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141079/bukayo-saka-yakuwe-mu-ikipe-yigihugu-yu-bwongereza-141079.html

  • Ni impamvu za Politiki? Umunyarwenya Kigingi… – #rwanda #RwOT

    Aba banyawenya bombi bari ku rutonde rw'abagombaga gutaramira Abanyarwanda n'abandi mu gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 21 Werurwe 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Ndetse Michael Sengazi yari aherutse kwifata amashusho ayasakaza ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo na Instagram akangurira abafana be kutazacikwa n'iki gitaramo. Kigingi we nta kintu yigeze avuga kuva yatangazwa ko azitabira iki gitaramo.

    Bari guhurira ku rubyiniro n'abarimo Isacal, Muhinde, Clement, Mavid na Pazzo, Killaman na Dr Nsabi, Rusine Patrick, Umushumba, Rusine Patrick, Fally Merci, Patrick Salvador ndetse na Dr Okello Hilary.

    Fally Merci utegura ibi bitaramo abinyujije muri kompanyi yashinze ya CIM yari aherutse kubwira InyaRwanda ko bahisemo gutumira Kigingi, bitewe n'ukuntu yitwara ku rubyiniro, kandi abantu bari bamukumbuye.

    Anavuga ko biri muri gahunda bihaye ijyanye n'uko buri nyuma y'amezi atatu batumira umunyarwenya wo mu kindi gihugu mu rwego rwo gufasha abanya-Kigali gususuruka.

    Akomeza ati 'Gen-z Comedy buri mezi atatu dutumira umunyarwenya wo hanze y'Igihugu ubushize hari Okkello(Uganda) ubu twazanye Kigingi kugirango dukomeze twubake umubano n'abanyarwenya b'abaturanyi. Kigingi twamuzanye kuko ararenze kandi avuga n'ururimi abanyarwanda bumva cyane.'

    Alfred Aubin Mugenzi wamenyekanye nka Kigingi akurikirwa n'abarenga ibihumbi 107 kuri Instagram, yaje mu Rwanda mu bihe bitandukanye, atanga ibyishimo mu bitaramo yagiye atumirwamo. Yakunze kugaragara mu bitaramo by'urwenya bitegurwa na Nkusi Arthur, n'ibindi bihuza abanyarwenya.

    Kuba atagaragaye muri iki gitaramo, hari ababihuje n'impamvu za Politiki bashingiye kuba u Rwanda n'u Burundi bitabanye neza muri iki gihe.

    U Burundi buherutse gufunga imipaka ibihuza n'u Rwanda. Ndetse mu minsi ishize Ikipe ya Dynamo BBC yanze gukina yambaye imyambaro ya 'Visit Rwanda' mu mukino wari kuyihuza na FUS Rabat yo muri Maroc barasezerwa mu irushanwa rya BAL 2024.

    Abategetsi b'u Burundi bashinja kandi u Rwanda gufasha umutwe wa RED-Tabara guhungabanya umutekano no kwica abantu mu Burundi. Ariko ibyo u Rwanda rurabihakana.

    Hagati ya 2015 na 2022 u Burundi bwafunze imipaka yabwo n'u Rwanda, umuturage w'u Burundi uciye inzira y'ubutaka akemererwa kujya mu Rwanda ahawe uburenganzira bwanditswe na leta.

    Ibi byagize ingaruka zikomeye ku bitaramo by'abahanzi b'Abanyarwanda bari bateguye gukorera mu Burundi, kuko byagiye bihagarikwa mu bihe bitandukanye.

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Fally Merci utegura ibitaramo bya Gen-Z Comedy yavuze ko kuba Kigingi atabonetse mu kwizihiza imyaka ibiri y'ibi bitaramo by'iseka rusange, byaturutse ku mpamvu zitunguranye yagize.

    Ati '(Ntabwo ari impamvu za Politiki), Oya! Ni impamvu zitunguranye, we yanyandikiye arambwira ati kubera impamvu zitunguranye, ntabwo ndibuboneke. Rero, ntabwo ari impamvu za Politiki.'

    Yasobanuye ko Michael Sengazi atataramiye bitewe n'uko atubahirije gahunda bari bamuhaye. Yavuze ati 'Urumva yari azi ko aza gukora hagati ya bariya bashyitsi [ Dr Hillary Okello na Patrick Salvador] kandi abashyitsi bo ubwabo bari bateguye ko bari bwakirane [Kwakira undi kuri Stage] niko 'Stage' y'abo yateguye.'

    Akomeza ati 'Rero yahise abivamo, kandi mbona ntakindi twakora. Nari kwica 'set' y'abashyitsi iyo nza kugira icyo mpinduraho.'

    Kigingi ari mu banyarwenya b'abahanga badashidikanywaho na benshi bitabira ibitaramo by'urwenya. Kigingi yaje mu Rwanda kuhataramira mu gitaramo cy'urwenya cya Comedy Jam, cyabereye muri Serena Hotel agihuriyemo na Nkusi Arthur ndetse na Anne Kansiime wo muri Uganda.

    Kigingi yahuriye ku rubyiniro na bagenzi be barimo Eric Omondi, Nkusi Arthur, Chipkeezy, Herve, Babu, Michael n'abandi.

    Mu 2019, Kigingi yateye urwenya mu iserukiramuco 'Kigali International Comedy Festival' ryahuje abanyarwenya b'inkorokoro, ryateguwe na Comedy Knights ifatanyije n'Uruganda rwa SKOL Brewery Limited Rwanda.

    Icyo gihe, Kigingi yavuze ko ari ku nshuro ya munani ataramiye mu Rwanda. Ati 'Si ubwa mbere nje gutaramira mu Rwanda. Ndumva ubu ari ku nshuro ya munani. Umuntu arakura mu bintu akora, ibihugu byacu birahuye cyane, ariko na none bikagira n'aho bitandukanira.'

    Umunyarwenya Kigingi yabuze ku munota wa nyuma mu gitaramo cya Gen-z Comedy

    Kigingi yabwiye abategura ibi bitaramo ko yagize impamvu zitunguranye n’ubwo hari ababihuje n’uko ibihugu byombi bitabanye neza muri iki gihe

    Umunyarwenya Michael Sengazi yageze Camp Kigali ataha adataramiye abitabiriye Gen- Z Comedy 

    Michael Sengazi witegura gutaramira muri Canada, yashakaga gutera urwenya mbere y’uko Patrick Salvador asoza ariko siko byagenze 


    Fally Merci yavuze ko Kigingi yagize impamvu zatumye adataramira abakunzi be muri ibi bitaramo

    Umunyarwenya Patrick Salvador yongeye kwemeza abanya-Kigali, avuga ko yifuza kuzahura na Perezida Kagame
    Nkusi Arthur yashimiwe uruhare yagize mu guteza imbere ibitaramo bya Gen-Z Comedy bitegurwa na Fally Merci


    Umuhanzi Juno Kizigenza aganira na Massamba Intore ndetse na Aimable Twahirwa ukora muri Minisiteri y'Urubyiruko ndetse n'Iterambere ry'Ubuhanzi











    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141075/ni-impamvu-za-politiki-umunyarwenya-kigingi-yabuze-michael-sengazi-ataha-atigaragaje-141075.html

  • EXCLUSIVE: Umuyobozi wa Isibo FM avuze ku ban… – #rwanda #RwOT

    Bazwi cyane mu biganiro bisesengura ku miyoboro itandukanye ya Youtube, kandi no ku mbuga nkoranyambaga z'abo barabica bigacika. Ku buryo kumva ko batangiye gukorera Radio ari imwe mu ngingo yagarutsweho cyane muri iki gihe.

    Isibo FM iherutse gutangiza ku mugaragaro ibikorwa byayo, aho ivugira kuri 98.7 FM. Yibarutswe na Isibo TV nyuma y'imyaka itatu ishize igeza ku Banyarwanda ibiganiro byubakiye ku gufasha Abantu kwidagadura, kwiteza imbere, kwiyungura ubumenyi n'ibindi.

    Ni Radio yatangiye ikoresha umurongo wakoreshwaga na KFM nyuma y'uko ivuye ku isoko. Ndetse bafite n'izindi 'Frequency' eshatu [Ubwo zose hamwe ni enye] bizatuma yumvikana mu bice bitandukanye by'Igihugu.

    Ndetse hari gahunda yo gushyira ibiganiro byayo ku mbuga zirimo nka Youtube, ku buryo abantu bashobora kubikurikira imbona nkubone.

    Ni Radio ifite ibyuma bigezweho by'ikoranabuhanga, ku buryo hari 'Software' bafite igaragaza gahunda za Radio bazajya bishyura ibihumbi 3000 by'amadorali buri mwaka.

    Abahanga mu bijyanye n'imitunganyirize ya Radio, bavuga ko kuvuga neza kwa Radio bituruka ku byuma, bidashingira ku murongo iyo Radio ivugiraho.

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Umuyobozi wa Isibo, Kabanda Jado yavuze ko nyuma yo gutangiza Televiziyo Isibo, yagize n’igitekerezo cyo gushinga Radio mu rwego rwo kwagura urugendo rw’itangazamakuru yinjiyemo, agamije gushyira itafari rye ku guteza imbere uyu mwuga.

    Uyu mugabo avuga ko gushinga Televiziyo byoroshye ‘kurusha gushinga Radio’. Ashingiye kuri ‘Frequency’ enye za Radio yahawe, avuga ko azabasha kumvikana ku kigero cya 85% mu bice bitandukanye by’Igihugu.

    Ati “Mu Burasirazuba mfite ‘Frequency’ yaho, mfite iyo muri Butare (Huye), indi mirongo y’indi n’ayo nzabimenyesha. Ariko twabonye enye. Natwe iminara yacu iri kuri Jali. Hari n’iminara iri ‘nyarupfubire’ mu Burasirazuba….”

    Kabanda Jado avuga ko icyekerezo yubakiyeho ibi bitangazamakuru biri mu mpamvu zatumye ahitamo abanyamakuru ‘abantu bitako batwika’. Ati “Mu by’ukuri njye ndi mu myidagaduro, ntabwo naje mu makuru, ntabwo naje muri Politiki, rero intego yacu n’imyidagaduro, amasaha 24 kuri 24.”

    Avuga ko guhuriza mu kiganiro Fatakumavuta, DC Clement ndetse na ‘Peacemaker Pundit’ mu 'Isibo Radar’, no guhuriza Dj Brianne, Djihad na Emmy Nyawe mu kiganiro ‘rwari urugendo rutoroshye’.

    Yavuze ko aba bose bari bamaze umwaka baratangiye ibiganiro byo gukorera iyi Radio, kandi buri wese yagiye amuganiriza ukwe. Kabanda ati “Guhuriza Fatakumavuta na Clement mu kiganiro kimwe byarangoye cyane, ariko baje kubyumva, bumva ko ntabwo ari njye bakorera bakorera abanyarwanda… Kubazana rero narabicaje, ndabaganiriza, mbumvisha ibyo ng’ibyo barankundira baremera…”


    Yabahuje kugirango biyunge? Yibuka no gutegura umunyamategeko?

    Uyu muyobozi yavuze ko guhuriza Fatakumavuta na Clement mu kiganiro bitari mu murongo wo kubunga, ariko ko nabyo bibaye byaba ari intambwe nziza, ahubwo yabikoze mu rwego rwo kugirango ibibarimo babihe Abanyarwanda.

    Ibitekerezo bya bamwe mu bantu babonye ibiganiro bizajya bitambuka ku Isibo FM, byuzuye abavuga ko ubuyobozi bw’iki gitangazamakuru bukwiye gutegura umunyamategeko kuko hari abashobora kuzakurikiranwa bitewe n’ibyo batangaje kuri Radio.

    Jado Kabanda yavuze ko basanzwe bakorana na Maitre Bayisabe uburanira na Bruce Melodie. Kandi yumvikanisha ikosa umunyamakuru yakorera kuri Youtube yarikorera no kuri Radio, bityo ko aha hose amakosa angana.

    Yavuze ko nta muntu ukwiye gushidikanya ku bushobozi bw’abanyamakuru yazanye, kuko abakeneyeho ubushobozi bujyane no kuganiriza Abanyarwanda.

    Ati “Njye ntabwo nkeneye Igifaransa, nkeneye Ikinyarwanda. Niba nzanye umuntu uvuga Igifaransa nzashaka umunyamakuru uvuga Igifaransa (amwakire). Twe tubwira Abanyarwanda, ntabwo tubwira Abafaransa cyangwa Abongereza.

    Akomeza ati “Ikintu nshaka kubanza kuvuga cya mbere niba nonaha Djihad akora ikiganiro ujye ku biganiro bye akora byose birarebwa, ni ukubera iki afite ‘Audience’ bivuze ko umuntu udafite ‘Youtube’ akeneye kumwumva kuri Radio. Icya kabiri wemera ko impano ishobora gukora kuruta ubumenyi wakuye ku ishuri…’

    Kabanda avuga ko yize ibijyanye na Mechanic Automobile ariko ko bitewe n’amahugurwa yakoze ajyanye na ‘Production’ yaje kwisanga akora ibikorwa bifite aho bihuriye n’amashusho n’amajwi.

    Yavuze ko Djihad na Brianne na bagenzi be yabazanye kubera ko ‘nkeneye ko baganiriza abaturage’. Avuga ko Fatakumavuta, Pundit na Clement abitezeho gusesengura amakuru ajyanye n’imyidagaduro.

    Akomeza ati “Guhuza aba bagabo [Fatakumavuta na Clement] ntabwo byari byoroshye. Ntabwo ari ikintu cyari cyoroshye. Ntabwo wakumva umuntu wagutukaga hariya, undi atuka undi hariya, ngo ubabwire uti noneho ibitutsi byanyu simbyitayeho nitaye ku kiri muri mwe. Nicyo nshaka noneho. Ni byiza barankundiye, baratangiye.'

    Yabazanye agamije kuzamura izina rya Radio?

    Kugeza ubu Isibo FM n'iyo bucura muri Radio zikorera mu Rwanda. Aha niho Kabanda ahera avuga ko kwitabaza abantu basanzwe bazwi kuri murandasi, yabikoze mu murongo wo kwamamaza iyi Radio.

    Yavuze ko umusaruro wo kuba yarahisemo abanyamakuru bazwi, watangiye kwigaragaza mu gihe gito, kuko bisunze imbuga nkoranyambaga zabo bagaragaza ko batangiye urugendo rwo gukorera Isibo FM.

    Ati “Navuga ko abantu benshi iyi Radio bayimenye. Banshyiriye ku mbuga nkoranyambaga zabo (Abanyamakuru yakiriye) icyo ni kimwe kandi ni cyiza. Ni n’ikintu nakwishyura amafaranga menshi, iyo ni imwe mu nzira buri muntu agira uburyo akoramo ibintu bye yo mu mikorere ye cyangwa yo kumenyekanisha ikintu cye.'

    Uyu muyobozi yavuze ko ntawe ukwiye gutekereza ko atazarambana n’aba banyamakuru, kuko ‘ni abanyamakuru beza’ yifuza gukorana nabo imyaka n’imyaka.

    Ati “Hari abavuze ngo bafite amezi atatu ukwa kane bakitaba RIB. Ziriya ni inzego zacu nyine turakorana. Iyo watannye barakugarura ntabwo RIB ari iyo gufunga…Kuki idakumira se kitaraba (Icyaba) nabyo birakorwa…”

    Kabanda yavuze ko abantu badakwiye gutega iminsi aba banyamakuru, kuko ari abantu bazi icyo gukora, ahubwo bakwiye kubashyigikira mu rugendo rushya rwa Radio. Ati “Nibabe iminsi, be kubatega iminsi. Babahe umwanya bumve ibibarimo nicyo nababwira.”

    Sengabo Jean Bosco [Fatakumavuta], Niyigaba Clement [DC Clement] ndetse na Mbarubukeye Etienne [Pundit Peace Maker] bazajya bahurira mu kiganiro bise 'Isibo Radar' kizajya gitambuka kuri iriya Radio, ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu, ndetse no ku Cyumweru kugeza mu masaha akuze.

    Bombi bakoreye ibitangazamakuru bitandukanye, yaba ibyifashisha amajwi n'amashusho. Ariko abakoresha umuyoboro wa Youtube babazi cyane, ahanini bitewe n'ubusesenguzi bagiye bakora ku ngingo zinyuranye n'uburyo batangije uruhererekane rw'ibiganiro bise 'Operations'.

    99% by'ibizaba bigize iki kiganiro ni ubusesenguzi. Bazajya bitsa ku muziki, Filime, bongereho no gukora inkuru bakubiye mu cyiswe 'Operation'.

    DC Clement aherutse kubwira InyaRwanda ko nubwo bazwi nk'abanyamakuru b'abataripfana ku muyoboro wa Youtube, ariko mu kiganiro 'Isibo Radar' bazakomeza gukora bubahirije amahame y'itangazamakuru.

    Ati 'Cyane! Kuko hari amahame y'itangazamakuru anagenga ibitangazamakuru bitandukanye na Youtube, ukuri gufite ibimenyetso ko ntagutinya ku kuvuga, ariko nanone nta kurengera kurimo.'

    Fatakumavuta aherutse kubwira InyaRwanda ko yagarutse mu itangazamakuru rya Radio afite intego yo kugaragaza ko ariwe musesenguzi wa mbere mu bijyanye n'imyidagaduro.

    Fatakumavuta yari amaze igihe kinini atumvikana mu itangazamakuru ryo kuri Radio. Yavuze ko kugaruka kwe kuzumvikana cyane mu biganiro by'ubusesenguzi azajya akora. Ati 'Abantu bitege indi ntera mu busesenguzi bw'amakuru ajyanye n'imyidagaduro.'


    Umuyobozi wa Isibo, Kabanda Jado yatangaje ko nyuma yo gushinga Televiziyo yagize n'igiterekezo cyo gushinga Radio 

    Kabanda Jado yavuze ko guhuriza mu kiganiro Fatakumavuta na Clement


    Isibo TV/Fm ikorera Le Plestige- Rwandex mu Mujyi wa Kigali


    Sengabo Jean Bosco [Fatakumavuta]

    Niyigaba Clement [DC Clement]
    Mbarubukeye Etienne [Pundit Peace Maker]

    Gateka Esther uzwi nka DJ Brianne

    Emmanuel Rukundo (Emmy Nyawe) 




    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N’UMUYOBOZI WA ISIBO TV/FM

    “>

    VIDEO: Murenzi Dieudonne- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141072/exclusive-umuyobozi-wa-isibo-fm-avuze-ku-banyamakuru-be-bateje-impaka-video-141072.html

  • Khadime wa Rayon Sports utaremera ibiganiro yavuze ibyo kuguma muri iyi kipe #rwanda #RwOT

    Umunya-Senegal ufatira Rayon Sports, Khadime Ndiaye yavuze ko we yifuza kuguma muri Rayon Sports umwaka utaha w’imikino ariko na none bikaba bitari mu biganza bye.

    Uyu mukinnyi yaje muri Rayon Sports mu mikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2023-24 muri Mutarama 2024 aho yasinye amezi 6, bivuze ko amasezerano ye azarangirana n’uyu mwaka w’imikino.

    Khadime Ndiaye agaruka ku kuba amasezerano ye narangira azaguma muri Rayon Sports, Khadime yavuze ko abyifuza ariko bitari mu biganza bye.

    Ati 'Ntabwo ari njye wavuga kuri ibyo ni umpamagariye ariko njye nifuza kuba nasigara muri Rayon Sports kuko ni ikipe nziza nagiriyemo ibihe byiza.'

    Gusa nubwo abivuga ariko amakuru ISIMBI yamenye ni uko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwegereye uyu mukinnyi ngo babe baganira kukongera amasezerano ariko akaba atarimo kubyumva neza.

    Ni mu gihe hari andi makuru avuga ko Khadime yaba yaregerewe n’andi makipe hano mu Rwanda arimo na Police FC amwifuza ngo abe yayerekezamo.

    Khadime Ndiaye yavuze ko we kuguma muri Rayon Sports ntacyo bimutwaye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/khadime-wa-rayon-sports-utaremera-ibiganiro-yavuze-ibyo-kuguma-muri-iyi-kipe

  • RIB yataye muri yombi umukozi wa minisiteri y’urubyiruko – YEGOB #rwanda #RwOT

    RIB yafunze Niyigena Patrick, umukozi ushinzwe guhanga udushya mu bucuruzi no guteza imbere impano muri Minisiteri y'Urubyiruko, ukekwaho kwaka no kwakira ruswa y'amafaranga bamwe mu bitabiriye irushanwa rya YouthConnekt Awards 2024, abizeza ko bazaza ku rutonde rwabatsinze.

    Ukekwaho icyaha akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge mu gihe iperereza rikomeje hanategurwa dosiye kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

     

    Source : https://yegob.rw/rib-yataye-muri-yombi-umukozi-wa-minisiteri-yurubyiruko/

  • Yari yaratangiye gusarura ! RIB yataye muri yombi umuturage wahingaga urumogi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 21 Werurwe 2024,hagaragaye umuturage wahingaga urumogi mu Mudugudu wa Muramba, Akagari ka Mulinja,mu Murenge wa Kigoma ho mu Karere ka Nyanza.

    Uyu mugabo w'imyaka 38 yatawe muri yombi n'inzego z'ubugenzacyaha, akaba afungiye kuri RIB, Sitasiyo ya Kibirizi.

    Umuyobozi wa karere ka Nyanza yatangaje ko uyu mugabo yatawe muri yombi ku bufatanye n'abaturage batanze amakuru.

    Uyu mugabo yahingaga urumogi mu murima we wa masaka ndetse no mu gikari k'inzu ye.  Ubwo uyu mugabo yafatwaga, inzego z'umutekano zasanze afite ibiti 70 by'urumogi mu murima we harimo n'ibyumye bicyekwa ko yari yaratangiye gusarura.

    Nubwo mu Rwanda hasohotse itegeko ryemera guhinga urumogi, ariko ntibyemewe ku bantu bose , byemewe ku babifiteye uburenganzira gusa kandi nabwo ku mpamvu z'ubuvuzi. Bivuze ko uyu muturage nahamwa n'icyaha azahanwa.

    Source : https://yegob.rw/yari-yaratangiye-gusarura-rib-yataye-muri-yombi-umuturage-wahingaga-urumogi/

  • Perezida wa Rayon Sports, Jean Fidele yavuze ko bafite ihurizo rikomeye kandi rigomba kubonerwa igisubizo #rwanda #RwOT

    Uwayezu Jean Fidele uyobora Rayon Sports, yemeje ko iyi kipe ifite ihurizo ry’uburyo izongerera amasezerano umubare munini w’abakinnyi barimo gusoza ndetse n’uko izagura abandi kuko ari benshi.

    Rayon Sports ni imwe mu makipe afite abakinnyi benshi bari ku mpera z’amasezerano ya bo, ikaba isabwa amafaranga atari make yo kugura abakinnyi no kuba yakongerera amasezerano abarimo gusoza igikeneye.

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko ubuzima bwose ari ihurizo rero iri hurizo bafite bakaba bagomba kurishakira igisubizo.

    Ati “Ubuzima bwose busanzwe ni ihurizo, n’abo tubazana byari ihurizo n’ubu kuzashaka abandi ni ihurizo, icyangombwa ni uko iryo hurizo turishakira igisubizo.'

    Yakomeje avuga ko amakipe yo mu Rwanda atarihaza ngo agire amarero afatika ku buryo yajya agaburira ikipe nkuru bityo ko bagomba kugura.

    Ati 'n’ubu tuzabagura kuko ni cyo gisubizo gihari, hari abo tuzongera amasezerano, hari abo tuzagura bashya kugira ngo tugire ikipe umwaka utaha izakina shampiyona, izakina igikombe cy’Amohoro ndetse n’amarushanwa Nyafurika nituramuka tugiyeyo.'

    Yavuze ko iyi kipe mu bakinnyi izongeramo harimo abakinnyi batatu bashobora kuzava mu irerero rya yo ry’i Nyanza, gusa ngo intego ni ukureba uburyo mu myaka 4 cyangwa 5 iri imbere ikipe yazaba itunzwe n’abakinnyi yirereye itajya ku isiko cyane, ariko kuri ubu bagomba kubagura ntaho babikwepera.

    Rayon Sports ifite umukoro utoroshye aho abakinnyi ba yo 15 bageze ku mpera z’amasezerano ya bo, bagomba kubaganiriza bakagira abo bongerera abandi bakabarekura ahubwo bakajya gushaka abasimbura ba bo.

    Jean Fidele yavuze ko ihurizo bafite bagomba gushaka uko rikemurwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Perezida-wa-Rayon-Sports-Jean-Fidele-yavuze-ko-bafite-ihurizo-rikomeye-kandi-rigomba-kubonerwa-igisubizo

  • Police HC yerekanye abakinnyi bashya 8 yaguze (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo gukomeza kubaka ikipe ya Police Handball Club, ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwerekanye abakinnyi 8 bashya bwaguze baza bunganira abandi basanzwe muri iyi kipe.

    Ibi bibaye nyuma y’aho iyi kipe ya Police HC mu marushanwa y’Igikombe cy’Intwari iyi kipe yatsinzwe na APR HC ku mukino wa nyuma.

    Abakinnyi yaguze yahereye ku bakinnyi bayigoraga iyo babaga bahuye bakinira ikipe ya Gicumbi HC barimo Kubwimana Emmanuel, Kayijamahe Yves na Akayezu Andre bakunze kwita Kibonge wanakiniye APR HC. Police kandi yakuye abandi bakinnyi babiri muri Gicumbi ari bo Hakizimana Dieudonne na Ndayisaba Etienne.

    Hari kandi na Byiringiro Jean D’Amour wavuye mu ikipe ya Vision Jeunesse Nouvelle ya Rubavu, Hakim Mupipi Prince na Rugwiro Yvan bombi bavuye mu ishuri ryisumbuye rya Kigoma.

    Umutoza wa Police HC, Rtd CIP Antoine Ntabanganyimana yavuze ko aba bakinnyi baje kongera imbaraga mu ikipe.

    Yagize ati' Twashatse kongera imbaraga mu ikipe no kuziba icyuho cy’abakinnyi b’abapolisi bagiye mu yindi mirimo itandukanye muri uyu mwaka. Uyu mwaka kandi dufite amarushanwa atandukanye kandi akomeye, ni ngombwa ko tugura abandi bakinnyi bashya kandi beza.'

    Yakomeje asezeranya abakunzi ba Police HC ko bazitwara neza muri uyu mwaka w’imikino. Yabasabye gukomeza kuba hafi y’ikipe bayitera ingabo mu bitugu.

    Ati' Turashimira ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ndetse n’abakunzi ba Police HC uko twabanye mu mwaka w’imikino wa 2023. Turabasaba gukomeza kuba hafi y’ikipe natwe tubasezeranya kuzitwara neza muri uyu mwaka w’imikino wa 2024.”

    Berekanye aba bakinnyi mu gihe ku wa Gatandatu tariki ya 23 Werurwe ari bwo hazatangira shampiyona ya Handball aho Police HC ikazakina n’Ishuri ryisumbuye rya Kigoma (ES Kigoma) na Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara i Kigoma. Bucyeye bwaho tariki 24 Werurwe Police HC izakina na Gicumbi HC hamwe n’Ishuri rya ADEGI Gituza ku kibuga cya ADEGI Gituza mu karere ka Gatsibo.

    Kibonke yasinyiye Police HC

    Kayijamahe Yves yerekanywe muri Police HC

    Abakinnyi 8 Police HC yasinyishije

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/police-hc-yerekanye-abakinnyi-bashya-8-yaguze-amafoto

  • Gen Muhoozi Kainerugaba yagizwe Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda, UPDF #rwanda #RwOT

    Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, yagize umuhungu we Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda.

    Muhoozi wari umujyanama wihariye wa Perezida mu bijyanye n'ibikorwa bidasanzwe, asimbuye Gen Wilson Mbadi wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubucuruzi.

    Lt Gen Sam Okiding yagizwe Umugaba Mukuru w'ingabo wungirije, asimbuye Gen Peter Elwelu wagizwe umujyanama wa Perezida

    Museveni kandi yazamuye mu ntera abandi basirikare bakuru nka Brig Gen David Mugisha wahawe ipeti rya Major General na Col Asaph Nyakyikuru wahawe ipeti rya Brig General.

    Perezida Museveni kandi yakoze impinduka zitandukanye muri Guverinoma.

    Muhoozi wagizwe Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda, asanzwe ahabwa amahirwe yo gusimbura se ku butegetsi, dore ko yatangije igisa nk'ishyaka cyiswe 'MK Movement', gikomeje kwigarurira imitima y'urubyiruko.

    Amatora ya Perezida ataha ateganyijwe mu 2026, aho amakuru avuga ko Museveni ashobora kutazayagaragaramo.

    The post Gen Muhoozi Kainerugaba yagizwe Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda, UPDF appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/gen-muhoozi-kainerugaba-yagizwe-umugaba-mukuru-wingabo-za-uganda-updf/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gen-muhoozi-kainerugaba-yagizwe-umugaba-mukuru-wingabo-za-uganda-updf

  • Salvador na Arthur banyuze abarimo Minisitiri… – #rwanda #RwOT

    Yavuze ibi ashingiye kandi ku kuba Patrick Salvador, Nkusi Arthur, Rusine Patrick n’abandi banyeganyeje imbavu z’abanya-Kigali mu gitaramo cyabereye muri Camp Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 21 Werurwe 2024.

    Ni kimwe mu byari bitegerejwe na benshi. Buri munyarwenya wanyuze imbere y’abitabiriye, yumvikanishije ko afite uruhare mu gutuma ibi bitaramo bimaze imyaka ibiri bishikamye.

    Kuri Fally Merci ntibisanzwe. Ati “Ntabwo nari nziko mpuza mungana gutya! Imana Ishimwe cyane. Ndabakiriye. Ejo Naje hano kureba izi ntebe, ndavuga nti zizuzura?'

    Mu gutera urwenya, Felly yavuze ukuntu mu minsi ishize yitabiriye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, akorwa ku mutima n’insanganyamatsiko yateguwe, mu kuvuga amagambo nawe yisangamo. Ati 'Navuyeyo numva ndi umugore, ariko nyine navuyeyo bose mbabwiye ngo muri abantu b’abagabo.”

    Iki gitaramo kitabiriwe n'ibihumbi by'abantu bataramiwe na Patrick Salvador na Okello bo muri Uganda, Dr Nsabi, Killamar, Rusine Patrick, Nkusi Arthur, Muhinde n'abandi.

    Ibi bitaramo bya Gen-Z Comedy byamaze kuba ikimenyabose! Impano z'abarimo Muhinde, Kadudu, Isekere Nawe n'abandi zatangiye gutangarirwa n'abantu benshi mu gihe hadashize imyaka ibiri batangiye kugaragaza ko bashoboye mu bijyanye no gutera urwenya.

    Fally Merci avuga ko imyaka ibiri bategura ibi bitaramo 'twishimira ubwitabire bw'abantu' ariko kandi 'ntiturabona abaterankunga cyangwa se abamamaza ibikorwa byabo batugana'.

    Akomeza ati 'Kugeza ubu twandikiye ibigo binyuranye, ndetse na za company. Hari icyizere cy'uko tuzabona abazajya bamamaza ibikorwa byabyo banyuze muri Gen-Z Comedy.'

    InyaRwanda igiye kugaruka ku bintu 10 byaranze isabukuru ya Gen-Z Comedy: 

    1.Patrick Salvador kuri ‘Stage’, umunyarwenya w'umunsi

    Uyu mugabo yumvikanishije ko kongera gutaramira i Kigali biri mu binyuze mu mutima we. Yavuze ko yifuza guhura na Perezida Kagame mbere y’uko ‘mva muri ubu buzima’.

    Yavuze ko Kagame ari Umuyobozi wita kube ‘kurusha abayobozi bacu’. Patrick yavuze ko buyobozi bwo mu Rwanda bureba kure, kuko Minisitiri w’Urubyiruko nawe ari urubyiruko mu Rwanda, ariko ko muri Uganda ‘uwacu ari mu myaka 80’.

    Yanateye urwenya kuri Bobi Wine wamamaye muri Uganda muri Politike y’iki gihugu. Uyu mugabo yongeye kugaruka kandi ku bwiza budashamaje bw’abagabo, avuga ko bitaborohera gukora urukundo n’abakunzi babo.

    Yavuze ko imyaka 15 ishize ari mu ruganda rwo gutera urwenya, ariko ko nta muntu uramukoresha mu bijyanye no kwamamaza yifashishije insura ye. Ati ‘Ariko bakoresheje ijwi ryanjye’.

    Salvador aherutse kubwira InyaRwanda ko mu 2025 azaba yizihiza imyaka 15 ari muri 'Comedy', bituma agira inama buri wese yo kudacika intege mu buzima, kuko uko urusha gukora ari nako ukomeza gutera imbere mu buzima bwa buri munsi.

    Salvador yavuze ko Abanyarwanda n'abanya-Uganda ari bamwe, kuko 'iyo urebye ubuzima bwacu n'ubwanyu ni bumwe'. Ati 'Mumenye ko turi bamwe.'

    2.Abanyarwenya batanga icyizere babanje kwigaragaza

    Rumi yasekeje abantu agendeye ku nkuru y’ukuntu yagiye kugura ururabo mu Biryogo bakamuha amababi ya ‘mucyayicyayi’.

    Yanabaze inkuru y’ubuzima bwihariye mu karitsiye ya Gatsata. Ati ‘Muri Gatsata abantu baravumba ukagirango barabyigiye.”

    Mavide na Pazzo bageze ku rubyiniro, bavuze ko imyaka ibiri ishize bakorana na Gen- Z Comedy bishimira ko ‘babyibushye’ (Abantu basetse barihirika).

    Bateye urwenya ku kuntu abantu bakoresha ubwiherero n’ibindi. Bavuye ku rubyiniro bashima uko bakiriwe.

    Muhinde yongeye kwemeza abantu. Aho yagarutse ku rwenya rwitsa cyane ku ndeshyo ye. Yavuze uburyo yatashye ubukwe bwa Killaman abantu bakamushidikanyaho, kandi ko yagowe no kubona ikote ryo kwambara.

    Yagiye anibanda cyane ku byamamare nka Juno Kizigenza, Kenny Sol, Clapton kibonke n’abandi. Mu gihe cy’iminota 10″ uyu musore yemeje Abanya-Kigali, ava kuri ‘Stage’ ashima uko yakiriwe.

    Clement Inkirigito we yifashishije inganzo ye ahuza no kuririmba, yaririmbye indirimbo ishingiye ku rugendo kugirango abashe gutera urwenya muri Gen- Z Comedy.

    Yagiye avangamo indirimbo z’abahanzi bazwi barimo nka Riderman, Ambassadors of Christ n’abandi. Asoje yavuze ati “Niba hari inzozi twagiraga ni ukubona abantu bangana gutya.”

    3.Rusine yongeye kwemeza abantu

    Uyu musore yavuze ko yishimira imyaka ibiri ishize ibi bitaramo biba. Yateye urwenya ku kuntu urukundo rwa Zaba na Lynda Priya rwatangiriye muri Gen- Z Comedy.

    Yavuze ko kuba ibi bitaramo byarakomeje kuba ‘bigaragaza umuhate n’imbaraga zanyu’. Rusine avuga ko iyi sabukuru idasanzwe kuri we, kandi ko impano ye yatangiye guhangwa amaso binyuze muri ibi bitaramo.

    Yavuze ko binateye ishema kuba Fally Merci yarakomeje gukora ibi bitaramo by’urwenya ‘n’ubwo nta baterankunga bafite’.  Uyu musore yavuze ko umubare munini w’abafana b’ibi bitaramo bakwiye no gutekereza ‘Business’ bakora bahuriramo.

    Yatanze urugero rwo gushinga ‘Business’ ijyanye no gushyiraho irimbi rusange. Ati “Njyewe nindamuka mpfuye muzamfashe abantu bazambarira umurambo bazabe bareshya.”

    4.Hari ababuze aho kwicara

    Fally Merci yavuze ko yatunguwe n’umubare w’abantu bitabiriye iki gitaramo. Yavuze ko hari ababuze aho kwicara, ndetse n’aho guparika imodoka.

    Merci yavuze ko ababuze aho kwicara, ndetse ko n’intebe zabaye nke cyane. Kuri we, afite inzozi zo kuzakorera muri Sitade Amahoro ‘kuko niyo ifite Parking nini kurusha BK Arena’.

    Ati 'Kubera ko ntabwo nari mbiteze ko muraza mungana gutya. Igitangaje intebe zose zo muri iki kigo ziri hano, ariko zose zashize, ndisegura ku bantu bahagaze. Ntabwo twabyita ko ari ugutsindwa ahubwo ni intsinzi kubabona mwaje muri benshi gutya.'

    5.Bakase umutsima mu kwizihiza isabukuru- Ashima Nkusi Arthur

    Merci yavuze ko iyi myaka ibiri ishize yaranzwe n’ubwitabire budasanzwe, kandi bakoreye ahantu hanyuranye. Yahamagaye ku rubyiniro, Minisitiri Utumatwishima amufasha gukata umutsima (Cake) mu rwego rwo gutanga igisobanuro gishyitse cy'iyi sabukuru.

    Yashimye Nkusi Arthur ‘ku bwo kumbera ikitegerezo’. Yavuze ko ari we watumye atangira urugendo rwo gutera urwenya. Ati 'Ni umuntu mfatiraho urugero. Ni we watumye ninjira muri ‘Comedy’. Ntabwo navuga amagambo menshi ariko ni Mukuru wanjye.'

    6.Nkusi Arthur yatangaje ko ari kwitegura kwibaruka imfura ye

    Nkusi usanzwe utegura ibitaramo bya Seka Live, yateye urwenya ku ngingo zinyuranye, agera n’aho atangaza ko ari kwitegura kwibaruka imfura ye.

    Yavuze ko yari amaze igihe kinini ategereje iyi nkuru. Ati “Umunsi umugore wanjye ambwira ko atwite naramubwiye nti urakoze.” Yavuze ko abantu bafite amafaranga batajya birushya mu buzima bw’abo ‘kuko binigaragaza mu gihe cyo gutereta’.

    Yateye urwenya rwubakiye ku kugaragaza uburyo imbwa ari itungo ryubashywe n'ubwo hari abatabyumva neza. Nkusi yavuze ko ririya tungo ryifashishwa mu mirimo inyuranye, bityo byakageze aho n'abahanzi batangira kurisingiza mu mivugo.


    7.Platini yatumiye abantu mu gitaramo cye

    Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Attention', yavuze ko hari abantu yari yarabuze cyane, ariko ko yabasanze mu bitaramo bya Gen- Z Comedy.

    Yavuze ko ari kwitegura gukora igitaramo tariki 30 Werurwe 2024 cyo kwizihiza imyaka ine ishize ari mu muziki, kizabera muri Camp Kigali.

    Yifashishije indirimbo ye 'Icupa' yaboneyeho gutumira abantu banyuranye barimo na Minisitiri Utumatwishima. Ati “Minisitiri Utumatwishima ‘invitation’ nyitangiye hano kandi ntubura bizambabaza cyane.”

    8. Hari abinjiye amatike adasuzumwe nk’uko bisanzwe

    Byafataga igihe kinini kugirango habeho kureba uko buri wese yaguze itike. Ibi byatumye hari umubare munini winjira hatarebwe uburyo baguzemo itike.

    Binjiye ari umubare munini bituma Camp Kigali yuzura mu buryo budasanzwe, kuko imibare yagaragaje ko abagera ku 4000 bitabiriye.

    Mu gitaramo hagati, Fally Merci yanyuzagamo akisegura akavuga ko umubare wabaye munini cyane ugereranyije n'abo yari yiteze, biri mu byatumye hari ibidakorwa neza nk'uko byari bisanzwe.


    9.Dr Nsabi na Killaman beretswe urukundo

    Bombi basanzwe bahurira muri Filime zabiciye bigacika hanze aha kuri YouTube. Guhurira ku rubyiniro bikomeza ubumwe bw’abo, bigatuma umubare munini udacikwa n’inganzo y’abo.

    Ku rubyiniro, Nsabi yisanishije n’abasore b’iki gihe, akoresha imvugo zigezweho mu rubyiruko ndetse aririmba indirimbo za Riderman zirimo nka ‘Primus’.

    Byageze aho Dr Nsabi asoma ibyanditswe Byera, ariko akagenda abisanisha n’ibigezweho. Yageze aho avuga ati “Gen- Z Comedy izatangira ari bacye ariko izagenda ikura gacye gacye. Yago nawe azaba umuhanzi.”

    10. Dr Okello Hillary yongeye kwisanga muri Gen-z Comedy

    Ni ku nshuro ya kabiri, uyu munyarwenya wo muri Uganda ataramiye i Kigali. Yateye urwenya ku kuntu imibu yo muri kiriya gihugu itubaha. Uyu musore yanaririmbye indirimbo ” Fou de Toi”.

    Yanateye urwenya ku mbaraga z’abagore mu bijyanye n’urukundo. Yavuze uburyo iyo umukobwa/Umugore agushaka akora uko ashoboye kugirango akugereho. Ati ‘Umugore rimwe aba yishimye, ubundi yarakaye.”

    Okello wo muri Uganda yaherukaga gutaramira i Kigali, ku mugoroba wa tariki 9 Werurwe 2023 mu gitaramo cya Gen-Z Comedy cyabereye ahitwa Art Rwanda Ubuhanzi incubation Center (Murugando).

    Uyu munyarwenya yahanzwe ijisho nyuma y'uko azanye na Anne Kansiime i Kigali mu gitaramo cya Seka Live cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, cyabaye tariki 22 Nzeri 2022.


    Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Abdallah Utumatwishima, yitabiriye iki gitaramo afasha Fally Merci gukata 'Cake' mu kwizihiza isabukuru y'ibi bitaramo



    Umunyarwenya Arthur Nkusi, uri mu babonye bwa mbere impano ya Fally Merci, yavuze ko atewe ishema n'urugendo rw'uyu musore




    Umunyarwenya uzwi nka ‘Umushumba’ yongeye gutembagaza benshi



    Platini yataramiye abitabiriye Gen- Z Comedy anabasaba kuzitabira igitaramo cye


    Umunyarwenya Clement yifashishije gitari yaririmbye indirimbo z’abahanzi banyuranye


    Umunyarwenya Patrick Rusine yashimye Fally Merci ku bwo kudacika intege


    Umunyarwenya Rusine Patrick uzwiho gutera urwenya akina nk’umuntu wasinze, yavuze ko imyaka ibiri ishize impano ye yakomeye binyuze muri ibi bitaramo


    Umunyarwenya Muhinde ukunzwe cyane ndetse akaba umwe mu bubakiye izina muri Gen- Z Comedy


    Abanyarwenya Isaac, Mavide na Pazzo n’abandi batanze ibyishimo muri iki gitaramo cy'urwenya  


    Umunyarwenya Patrick Salvador yavuze ko i Kigali ahafata nko mu rugo


    Impano ya Okello yatangiye kwigaragaza mu 2022, ubwo yazana i Kigali na Anne Kansiime


    Abarimo Rugaju w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Fuadi Uwihanganye wa B&B- Kigali ndetse n’umukinnyi wa filime MC Nario bitabiriye iki gitaramo


    Umunyarwenya Dr Hilary Okello yataramiye abanya-Kigali afite ishimwe ku mutima ku bwo kumwakira neza 


    Umukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya ‘Zaba’


    Umunyamakuru akaba n’umuhanzi, Andy Bumuntu


    Umukinnyi wa filime ‘Bamenya’ ari mu bagiriye ibihe byiza muri ibi bitaramo biba kabiri mu kwezi


    Umunyamakuru wa Radio Rwanda, Ruvuyanga ari mu bitaramo kwizihiza isabukuru ya Gen-Z Comedy




    Biragoye kwitabira ibi bitaramo bya Gen- Z Comedy ngo utahe udasetse kuko abanyarwenya baba bateguye 

    Minisitiri Utumatwishima yitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka ibiri ishize ibitaramo bya Gen-Z Comedy bifasha benshi gususuruka

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo cya Gen- Z Comedy

    AMAFOTO: Freddy Rwigema- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141076/salvador-na-arthur-banyuze-abarimo-minisitiri-utumatwishima-ibintu-10-byaranze-isabukuru-y-141076.html