Blog

  • Julien Mette yagiriwe icyizere muri Rayon Sports, mu nzira zo guhabwa amasezerano mashya #rwanda #RwOT

    Umufaransa utoza Rayon Sports, Julien Mette mu gihe gito ayimazemo ubuyobozi bwashimye umusaruro bukaba bwifuza kumuha amasezerano mashya.

    Yageze muri Rayon Sports mu mpera za Mutarama 2024 aho yasinye amasezerano azarangirina n’uyu mwaka w’imikino.

    Gusa mu gihe gito ahamaze imikorere ye ikaba yarashimwe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ndetse n’unuterankunga w’iyi kipe, Skol.

    Ku wa Kane w’iki cyumweru, Rayon Sports yagiranye umwiherero na Skol wagarutse ku gutegura shampiyona y’umwaka utaha ndetse no kureba uburyo iyi yasozwa neza.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko kimwe mu byagarutsweho harimo n’umutoza Julien Mette aho bemeje ko agomha guhabwa undi mwaka w’amasezerano.

    Rayon Sports amaze kuyitoza imikino 7 ya shampiyona aho yatsinzemo 5 atsindwa 2, ubu ni iya kabiri ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 45 irushanwa na APR FC ya mbere 13. Yafashije Rayon Sports kugera muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro aho bazakina na Bugesera FC.

    Julien Mette arongerwa amasezerano y’umwaka umwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/julien-mette-yagiriwe-icyizere-muri-rayon-sports-mu-nzira-zo-guhabwa-amasezerano-mashya

  • Dani Alves wahoze ari mukinnyi wa FC Barcelone, yafunguwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urukiko rwo muri Espagne rwanzuye ko uwahoze ari myugariro wa FC Barcelone, Dani Alves, afungurwa nyuma yo kwishyura miliyoni 1€.

    Dani Alves yari amaze muri gereza kimwe cya kane cy'igifungo cy'imyaka ine n'igice yakatiwe mu kwezi gushize, ashinjwa gufata ku ngufu.

    Source : https://yegob.rw/dani-alves-wahoze-ari-mukinnyi-wa-fc-barcelone-yafunguwe/

  • Hari abasabwa Miliyoni 40 Frw: Abatunze imbwa… – #rwanda #RwOT

    Abatunze Imbwa n’ipusi mu Bwongereza babwiye MailOnline ko bishyuzwa amafaranga menshi kubera imiti, aho ibiciro byiyongereye birimo amafaranga arenga 100 yo kuzivuza amaso na 400 yo kuvura munda n'inzoka, mu gihe imiti myinshi yerekana ko ihenze cyane kuruta ubwishingizi.

    Kugeza ubu mu Bwongereza ngo umuti w’amaso y’imbwa uhagaze amapawundi 400 aya uyashyize mu manyarwanda ni 650,116.69 Frw, ushaka kuzogoshesha yishyura amapawundi ibihumbi 22 angana na 35,759,827.29Frw. Mu gihe kubaga inda imbwa cyangwa ipusi bihagaze amapawundi 10,000 angana na 16,254,466.95 Frw.

    Impungenge ziragenda ziyongera kubera ko ubuyobozi bw’umuryango CMA ukurikirana amatungo mu Bwongereza, bwaburiye ba nyiri amatungo ku bijyanye n’ibiciro bikomeje kuzamuka. Byumwihariko bashobora kwishyura amafaranga menshi kuri veterineri kubera imiti y'amatungo yabo, imiti yandikiwe no kuyitaho.

    Isuzuma rya CMA ryerekanye ko abatunze imbwa n’ipusi badashobora guhabwa amakuru ahagije harimo urutonde rw’ibiciro byo kuzivuza, kugirango bashobore guhitamo uburyo bwiza buciriritse bwo kuvuza amatungo yabo.

    Kandi byagaragaye ko ba nyirubwite benshi bafite amafaranga bahitamo kwerekeza mumahanga kubiciro bihendutse. Aho bamwe bajya kuvaza imbwa zabo mu Bufaransa no mu Budage ahari ibiciro biri hasi.

    Kugereranya byerekana ko abazitunze bashobora kuzivuza ku mafaranga make mu mahanga, hamwe n'ibanze ry'ubuvuzi bw'injangwe igura amapawundi 23 mu Bufaransa na 28 mu Budage ugereranije n'amapawundi 54 mu Bwongereza.

    Uwitwa Emma Carter wahuye n’ikibazo cyo gutanga amafaranga menshi kuva veterineri yishyuye amapawundi 9.300 igihe yabagishaga mu nda imbwa ye yitwa Arthur amaranye imyaka 12. Aya mafaranga yayitanzeho bayibaga mu nda uyashyize mu manyarwanda ni 15,112.57Frw

    Madamu Carter, ukomoka muri Catterall muri Lancashire, yabwiye MailOnline ko  imbwa ye yitaweho cyane ariko ikibazo cyaje kuba amafaranga yishyujwe. Aho avuga ko ibiciro by’abaveterineri ‘Bihangayikishije’.

    Yagereranije uburyo ibinini 60 5mg bya Omeprozel yahaye imbwa ye Arthur, bigura amapawundi 60 aya ni 97,491.55Frw, mu gihe umugabo we yishyura amapawundi 110 k’umwaka kuri 20mg z’ibinini bya Omeprozel. Byumvikane ko amafaranga batanze ku binini by’imbwa yakoresheje rimwe aruta cyane kuyo batanze ku binini by’umwaka wose umugabo yafataga.

    Undi uri kurira ayo kwarika kubera ibiciro biri hejuru byo kuvuza imbwa ni Nikki Bentley wakoresha amapawundi 20.000 yo kwita no kuvura imbwa ye yitwa Nellie yo mu bwoko bwa German Shepherd yapfuye mbere ya Noheri mu 2023 nyuma yo kurwara Lymphoma ndetse na Gastroenteritis haemorrhagic. Aya mafaranga Nikki yavujije imbwa ye angana na 32,491.17 Frw.

    Yizera ko abaveterineri batishyuza gusa ibimenyetso byinshi ku buvuzi ahubwo banakora ibizamini bidakenewe kandi bihenze kugirango bibonere amafaranga

    Madamu Bentley w’imyaka 59, yatangarije MailOnline ati: ‘Igiciro cyo gusura abaveterineri, kuvura no gufata imiti cyazamutse cyane mu myaka yashize kandi bigaragara ko abaveterineri ntacyo bibabwiye kubiciro byabo bihanitse ahubwo ko bishimira kubona bishyuwe aho kwita ku mbwa zacu”.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141100/hari-abasabwa-miliyoni-40-frw-abatunze-imbwa-nipusi-barinubira-ibiciro-biri-hejuru-byo-kuz-141100.html

  • Bigenda bite ngo Zaba wi Rwanda na Asake wa… – #rwanda #RwOT

    Niba ukurikiranira hafi ntakuntu waba utarahura na misa y'urwenya ya Burideal, umusore muto uba abara inkuru ziganjemo iz'amakuru y'imyidagaduro mu buryo bwitwaye nk'ubukoreshwa na Kiliziya Gatolika.

    Uburyo abikoramo bikaba byaratumye izina rye rihita rizamuka nubwo avuga ko yagiye aterwa imijugujugu hari naho akomoza ku kuba haba hari abamusabye kubihagarika cyangwa bakazamugezayo.

    Si uwe wenyine kuko mu ba vuba Zaba Missed Call, umwe mu bamaze gushinga imizi muri sinema amaze igihe aca igikuba yitwaye nka Yesu Kristo akanayita 'Yesu w'Inyongera' [Prime Jesus].

    Ibi bikaba ari ibintu bidakunze gufatwa kimwe tukaba dushingiye ku nkuru ikomeje kugarukwaho ya Asake twifuje kunyura muri iyi ngingo ngo tunumve icyo abantu bamwe babitangazaho.

    Ibya Asake bihagaze gute?

    Ku wa 29 Gashyantare 2024 ni bwo yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Only Me' aho abayitwaye nka Musenyeri ashagawe n'Abapadiri.

    Ibi bikaba byarazamuye inyunganizi zitandukanye z’abiganjemo abakristo n'abanyamadini muri rusange bagaragaza kwiyambika mu buryo butajyanye n’ibyo arimo gukora bidakwiye.

    Muri 2022 DMW na we yibasiwe cyane n'abasilamu bavuga ko atarakwiriye gukoresha isengesho rya 'mat' mu ntangiriro z'indirimbo ye 'Jaye Lo'.

    Nubwo umuhanzi afite uburenganzira bwo gukora uko ashaka ibihangano bye abanyamadini bakomeza kugaragaza ko hari ubwo abahanzi barengera.

    Ese ubundi bihagaze bite  ibirebana no gukoresha ibimenyetso Bitagatifu mu buryo bwa gihanzi

    Ibyo kuba abahanzi basa n’abubahuka ibimenyetso bifatwa nk'Ibitagatifu mu ndirimbo z'amashusho ntabwo bitangiye muri iki gihe nk’uko raporo yakozwe na MTV ibigaragaza,aho yerekana ko mu amashusho yasohokaga icyo gihe agera kuri 38% yabaga yifashishije ibi bimenyetso.

    Nko mu ndirimbo yayobowe na Perlicks, uyu muhanga mu gutunganya amashusho yifashishije muri Gwagwalada ya BNXN,umukobwa wambaye nk'Umubikira arimo anywa itabi yari abizi neza ko ari igikorwa kirengeye.

    X uri mu batunganya amashusho yavuze kuri iyi ngingo agira ati'Abantu benshi bakoresha ibi bimenyetso bagamije gukurura abantu benshi bareba ibikorwa byabo babizera neza ko amashusho bakoze azagera kure rero abahanzi baba bumva ko ari inzira ikomeye yo kurema amakuru.'

    Abandi nabo bakaba bagaragaza ko ibi abahanzi usanga babikora kugira ngo berekana ko imbaraga abantu bizerera mu madini kenshi ziba ari ikinyuranyo.

    Hari kandi n’ababa babibona igisubizo gihura neza n’ibyo bifuza.

    Dunsin Bankole avuga kuri iyi ngingo yagize ati'Abahanzi rimwe na rimwe usanga baba bashaka kwerekana ishusho nyayo ijyanye n’ibyo bumva byagakwiye guhura n'ubuhanzi bifuza mu ndirimbo, bakisanga bageze no muri ibyo bimenyetso.'

    Umwe mu bahanga mu birebana no gutegura ibitaramo no gutunganya filimi, Moyo Onipede ati'Kenshi umuhanzi icyo aba ayishyize imbere ni icyateza ubuhanzi bwe imbere kurusha ibindi bintu byose, ibyo abakristo cyangwa abandi banyamadini bamutekerezaho.'

    Hari ubwo abahanzi babihuriramo n'ibibazo bikomeye

    Byinshi bivugwa kuri iyi ngingo aho abizera babibonamo kurangira kw’Isi, abandi bakavuga  kurengera ariko abahanga mu buhanzi bavuga ko butagira imbibi bwageza uwari wese ku rugero atigeze arota no kugukora icyaricyo cyose cyane iyo kidafite uwo cyakwangiza.

    Na none ariko siko buri gihe bihira ababikora kuko hari ubwo Lil Nas X uhorana udushya yashyize hanze indirimbo yise 'J Christ' byarakaje benshi mu bakurikiraga agahiga ahomba abagera ku bihumbi 150 byihuse.

    Davido hari amashusho ye yigeze gufungwa bitewe no kuba hari uko atasobanuraga neza ibirebana n'imyimerere ya benshi mu majyaruguru ya Nigeria.

    Rema muri 2023 igitaramo cye cyarahagaritswe bitewe n'imyigaragambyo yakozwe nabo mu idini rya Orthodox muri Ethiopia, bavuga ko batakwemera ko azamuri icyo gihugu kandi hari ibyo akora by'imihango ya shitani nk'umukufe yambara mu ijosi usobanuye ngo hatwikwe amatorero.

    Imyambarire n’imyitwarire ya Zaba wongeyeho Prime Jesus hari abatarayikiriye neza bavuga yagiye kure mu buhanzi bweAsake  hari abagaragaza ko atari akwiye kwifashisha imyitwarire n’imyambarire y’abakozi b’Imana mu bintu bitajyanye

    KANDA HANO UREBE ONLY ME YA ASAKE

    “>

    KANDA HANO UREBE IBIGANIRO BYA BURIDEAL BYATEJE IMPAKA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141098/bigenda-bite-ngo-zaba-wi-rwanda-na-asake-wa-nigeria-bisange-bahanganye-nibimenyetso-bitaga-141098.html

  • Bakoranye indirimbo ya kabiri ntiyasohoka! In… – #rwanda #RwOT

    Ni ibintu avuga ko bireba abafite aho bahuriye n'uruganda rw'umuziki yaba abahanzi, abanyamakuru n'abandi. Kandi gushyira hamwe ntibivuze gusangira icyo kunywa no kurya, no kugiranira ibiganiro byihariye biganisha ku mubano.

    Yumvikanisha ko buri wese akwiye kugira intekerezo zagutse, aho yumva ko iterambere rya mugenzi we ari naryo terambere rye. The Ben yashimangiye ko akunda cyane Bruce Melodie, kandi ko yabimubwiye imbona nkubone mu bihe bitandukanye.

    The Ben yavuze ko yahuye bwa mbere na Bruce Melodie mu mwaka wa 2017, ubwo yari akiri kumwe n'umujyanama we wa mbere ubu abarizwa muri Uganda.

    Icyo gihe bari bataragira n'igitekerezo cyo gukorana indirimbo. The Ben ati 'Naramuhobeye, bimwe ajya avuga ngo naramukanze, naramuhobereye, ndamubwira muvandimwe ndagukunda, kandi ndatekereza ko uri umwe mu bafite amahirwe y'intangiriro nziza…'

    Icyo gihe ahura na Bruce Melodie yari ataragera ku bihangano byinshi, kandi yamubwiye ko afite 'inkoni izamufasha kugera aho ashaka'. Ati 'Iryo jambo nararimubwiye, naramubwiye nti ufite inkoni, genda ukore ibintu bidasanzwe…'

    Yavuze ko amagambo yamubwiriye muri Uganda, yongeye kuyamusubiriramo ubwo bari mu Mujyi wa Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gikorwa cya Rwanda Day, ku wa 2-3 Gashyantare 2024.

    Mu kiganiro yagiriye ku rubuga rwa X na Godfather, The Ben yavuze ko kuba Bruce Melodie avuga ikibazo nawe akamusubuza biba biri mu murongo wo gusubiza abumva ko 'mbanshaka kwigira mwiza'.

    Ati 'Iyo maze kuvuga hari abantu bamwe na bamwe bavuga bati Ben aba ashaka kwigira mwiza. Aho kugirango nigire mubi nakwigira mwiza.'

    Yavuze ko azi uburyo amakuru y'imyidagaduro akorwamo, ariko ko iyo bigeze aho habaho abantu bo ku ruhande bapanga ibindi bintu bitari byiza biba bitakiri 'showbiz' nk'uko buri wese yabyumva.

    Ati 'Nkunda 'Show' ariko iyo habayeho kuvuga ko 'behind the scene' hari abandi bantu bari gupanga ibindi bintu birenze by'ubugome by'indengakamere, ariko bibaye ari 'showbiz' abantu bakishima… Ntacyo bitwaye, ariko bikaba 'showbiz'. '

    Akomeza ati 'Umuhanzi yasohora indirimbo, nanjye nkasohora indirimbo, abafana bakishima… Ben yamara igihe adasohora indirimbo abafana bakababara, bakamutuka, iyo ni 'showbiz'… Ariko iyo hari gupangwa ibindi bintu bitari byiza, hari ibihamya bihari bifatika, ntibaza ko nagomba kujya hano ngo mpanure… Nagerageje kugoragoza ibyabaye, mugenzi wanjye hari interview yavuze avuga ko yumvise asuzuguwe…'

    The Ben yavuze ko akimara kureba ikiganiro Bruce Melodie yavugiyemo ko yamusuguye ubwo bari bagiye gukorana indirimbo ntibikunde, yumvise ko ari ibintu bisanzwe, ariko bigeze aho bishimangirwa na Producer Made Beats wakoze iyi ndirimbo yumvisemo ikindi kintu.

    Yavuze ko icyo gihe yahise afata umwanzuro wo gusaba imbabazi Bruce Melodie. Ndetse, ko ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru yumvikanishije ibyabaye byose.

    The Ben yavuze 'ntabwo nasuzuguye umuhanzi mugenzi wanjye ku bushake, nabigambiriye'. Ati '[…] Mu by'ukuri nta n'ubwo namenye ko yasuzuguwe, ndetse namusaba imbabazi ejo bundi nabikuye ku mutima, mu mutima imbere ndamubwira nti umbabarire…'

    Yavuze ko nyuma yo gusaba imbabazi, yabonye abantu bateye urwenya ku mbabazi yasabye ku buryo atari yarigeze yumva ko hari abantu babifata uko bashaka.

    The Ben yifuza ko igihe kimwe yazibuka neza ibyabaye ubwo Bruce Melodie yajyaga kumureba bwa mbere bafitanye gahunda yo gukorana indirimbo, agasanga ari gukina 'Play Station' ari kumwe na Producer Zizou.

    Yahishuye ko nubwo Bruce Melodie yababajwe cyane no kuba batarakoranye indirimbo ya mbere nk'uko bari bapanze, ariko hari indirimbo ya kabiri bagerageje gukorana yari gukorwa na Producer Element akibarizwa muri Country Records, ariko ntiyigeze isohoka.

    Ati 'Hagati y'icyo gihe n'uyu munsi, habayemo indi 'Project' yanjye nawe urumva. Wabibaza na Element, wabibaza na County Records yose yari ihari…'

    Yavuze ko kuba iyi ndirimbo itarasohotse hari izindi mpamvu zabayeho, ariko bidakwiye guhuzwa no kuvuga ko The Ben asuzugura.

    Aha niho The Ben ahera yibaza impamvu Bruce Melodie buri gihe mu itangazamakuru yumvikana cyane agaruka ku ndirimbo ya mbere bari gukorana ikozwe na Producer Made Beats.

    The Ben yumvikanishije bibaho ko umuhanzi ashobora kujya gukorana indirimbo na mugenzi we akagira ibyo ahugiramo, ariko ntibibuze ko umushinga ukomeza.

    Yatanze urugero avuga ko ubwo yari agiye gukorana na KrizBeatz, hari igihe yamusize muri studio asigara yandika ajya gukina na Tekno uri mu bakomeye muri Nigeria. Ati 'Ariko yaragarutse (KrizBeatz) turakomeza turakorana.'

    Yavuze ko icyubahiro aha Bruce Melodie, ari cyo kimwe n'icyo yaba umuhanzi ukizamuka mu rwego rwo kumwerekana urugendo rw'umuziki.

    The Ben avuga ko ashobora kuba ariwe muhanzi wa mbere wo mu Rwanda ufitanye indirimbo nyinshi na bagenzi be, kuko n'iyo asubije inyuma amaso asanga arusha indirimbo n'abahanzi bo hambere bamamaye mu mateka.

    Kuri we abisobanura nk'umugisha yagisha kuba yarabashije gukorana indirimbo n'abahanzi benshi. Imibare ya hafi igaragaza ko afite indirimbo zirenga 38 yakoranye n'abandi bahanzi.

    Afite indirimbo 'Uzaba uzaba' yakoranye na Roger, 'Sinarinkuzi', 'Sibeza' na 'Thank you my God' yakoranye na Tom Close, 'Karibu sana' na 'Inzu y'ibitabo' yakoranye na Diplomat, 'Impfubyi' yakoranye na Bull Dogg, 'Rahira' yakoranye na Liza Kamikazi;

    Lose Control, Ndi uw'ikigali na Jambo yakoranye na Meddy, 'For Real' yakoranye na Igor Mabano, Ngufite k'umutima na Muruturuturu yakoranye n'umuraperi Bushali, 'Kwicuma' yakoranye na Jay Polly na Green P,

    'Nkwite nde' yakoranye na Adrien Misigaro, 'Zoubeda' yakoranye na Kamichi, 'Tugumane' yakoranye na Uncle Austin, Ijambo nyamukuru, Ndi uw'ikigali na Africa Mama Land yakoranye n'umuraperi K8 Kavuyo, 'Inkuba Remix' yakoranye na Riderman.

    'Karara' yakoranye na Neg g the general, 'Ntacyadutanya' na Priscilla, 'Why' na Diamond, 'Can't get enough' na Otile Brown, Sheebah (Binkolera), Butera Knowless (Mbahafi), Rema Namakula (This is Love), B2C (No You No Life),

    Ben Kayiranga (Only U), Christo Panda (Ashit), Mucoma (Umutoso), ⁠Babu (GoLo), ⁠Yvan Buravan ndetse na Mike Kayihura (Ihogoza), ⁠Kid Gaju (Kami), Bac T (Ice Cream), Ally Soudi (Umwiza wanjye), 'Imvune z'abahanzi, ⁠Ommy Dempoz (I got you) n'izindi.

    The Ben yatangaje ko yagerageje kuvugisha kuri Telefoni Bruce Melodie kugirango amusabe imbabazi inyumva nkumve ariko ntibyakunda 

    The Ben avuga ko yari yasabye Bruce Melodie gukorana indirimbo iri mu buryo bwiza bw’aho buri wese ayiyumvamo kandi ikwiriye abafana

    The Ben yahishuye ko hari indirimbo ya kabiri yakoranye na Bruce Melodie ihera mu kabati ka Country Records
    The Ben ntiyumva impamvu buri gihe Bruce Melodie yitsa ku ndirimbo ya mbere itarakozwe igihe yamusangaga ari gukina ‘Play Station’
    The Ben yavuze ko ashingiye ku mubano utari mwiza hagati ye na Bruce Melodie byarenze ‘Showbiz’ ku buryo atabura gutekereza ko hari ikindi kibyihishe inyuma

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141114/bakoranye-indirimbo-ya-kabiri-ntiyasohoka-inzigo-ya-the-ben-na-bruce-melodie-irenze-ibyo-a-141114.html

  • Amb Nduhungirehe aranenga Ishimwe ryagenewe Ingabire Victoire uhakana Jenoside #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yageneye Minisitiri w’Uburezi muri Guverinoma ya Wallonie mu Bubiligi, Caroline Désir, witabiriye umuhango wo gutanga iri shimwe rigenerwa 'uwaharaniye demokarasi n’amahoro' nk’uko RifDP ibisobanura, wabaye tariki ya 16 Werurwe 2024.

    Ambasaderi Nduhungirehe yasobanuye ko abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ari bo bahabwa iri shimwe umwaka ku wundi.

    Yatanze urugero ku mwaka wa 2013, iri shimwe ryahawe Colonel Luc Marchal wayoboye ingabo z’u Bubiligi zari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda mu gihe cya jenoside, zatereranye Abatutsi barenga 2000 bari muri ETO Kicukiro.

    Muri 2011, Colonel Marchal yavuze ko nta jenoside yabaye mu Rwanda, agaragaza ko ibyaha byakozwe mu gihugu ari 'ugusubiranamo’ kandi ko abantu bishe kugira ngo baticwa.

    Mu 2014, iri shimwe ryahawe umunyamakuru Ann Garrison w’Umunyamerikakazi. Yahakanye Jenoside yakorewe abatutsi n’iyakorewe muri Srebrenica.

    Mu 2015, iri shimwe ryahawe umunyamakuru Judi Rever wo muri Canada. Ambasaderi Nduhungirehe yibukije ko mu gitabo uyu munyamakuru yise 'In Praise of Blood'. Yatangaje ko Judi Rever yigeze gutangariza kuri televiziyo yo mu Bufaransa ko Akayesu Jean Paul wahamijwe ibyaha bya jenoside n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha mu 1998 yari umuntu mwiza, 'warokoye Abatutsi.'

    Mu 2019, iri shimwe ryahawe Umuholandi Anneke Verbraeken n’Umunye-Congo Patrick Mbeko. Kuri uyu Muholandi, Ambasaderi Nduhungirehe yasobanuye ko yiyemeje gufasha uwari we wese wafatiwe na Leta y’u Buholandi akekwaho uruhare muri jenoside.

    Kuri Patrick Mbeko, Ambasaderi Nduhungirehe yatangaje ko uyu munyamakuru atemera ko mu Rwanda habaye Jenoside, ahubwo we asobanura ko ari ubwicanyi bwakorewe Abatutsi, bwakwitwa 'icyaha cyibasiriye inyokomuntu'.

    Mu 2017, iri shimwe ryahawe Alain Debrouwer wabaye umujyanama w’ishyaka IDC muri Afurika. Ambasaderi Nduhungirehe yagaragaje ko uyu Mubiligi avuga ko 'habaye jenoside yakorewe Abanyarwanda bose'.

    Yatangaje ko nyuma ya Jenoside, Debrouwer yagize uruhare rukomeye mu ishingwa rya RDR mu 1995.
    Iri shyaka ryashingiwe muri Zaïre, ryahuje abari bagize 'Guverinoma y’Abatabazi' n’abahoze muri EX-FAR barimo Colonel Bagosora wateguye jenoside.

    Ingabire yayoboye FDU-Inkingi, ishyaka rikomoka kuri RDR

    Ambasaderi Nduhungirehe yibukije ko RDR ari yo yahindutse FDU-Inkingi yayobowe na Ingabire.
    Ati 'Ndibutsa ko RDR yaje guhinduka FDU-Inkingi, ishyaka ryabohowe na Ingabire Victoire.'

    Yakomeje asobanura ko mu 2018, iri shimwe rya RifDP ryahawe umwanditsi Charles Onana wo muri Cameroon n’umunyamakuru Phil Taylor wo muri Canada.

    Kuri Onana, Ambasaderi Nduhungirehe yibukije ko uyu mwanditsi azwiho cyane guhakana Jenoside, kandi ko yabigaragarije mu bitabo yanditse no kuri televiziyo, ashyigikira Leta yateguye Jenoside, ashyigikira ishingwa rya RTLM izwi nka 'Radiyo y’Urwango' cyangwa 'Radiyo y’Umuhoro'.

    Ambasaderi Nduhungirehe yagaragaje ko Taylor yavugiye mu ruhame ko u Rwanda 'rwacuze Jenoside, rujya kuyicuruza hanze', agamije guhakana ukuri kw’amateka y’uburyo yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa.

    Mu 2019, RifDP yahaye iri shimwe umunyamakuru Robin Philpot wo muri Canada.

    Ambasaderi Nduhungirehe yagaragaje ko Robin na we yashyigikiye Akayesu, Umunyarwanda wa mbere wahamijwe ibyaha bya jenoside n’urukiko rwa Arusha.

    Mu 2022, iri shimwe ryahawe John Philpot, umuvandimwe wa Robin. Ambasaderi Nduhungirehe yasobanuye ko uyu munyamategeko yunganiraga Akayesu mu rukiko rwa Arusha, kandi ko yahawe iri shimwe nyuma y’amezi atandatu yihanganishije umuhungu wa Bagosora ku rupfu rwa se.

    Ambasaderi Nduhungirehe ku rukuta rwe rwa X yabwiye Minisitiri Caroline na Mukandoli ko kwitabira uyu muhango ari ugushyigikira igikorwa kibi

    Ambasaderi Nduhungirehe, ashingiye kuri izi ngero, yasobanuye ko nta gushidikanya, iri shimwe ryagenewe abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagaragaje ko kwitabira uyu muhango kwa Minisitiri Caroline ari ugushyigikira igikorwa kibi.

    Yagize ati 'Mu gihe abahabwa iri shimwe biganjemo abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, umwanzuro udashidikanywaho ni uko abahakanyi ari bo barigenewe.'

    ' Kuba Minisitiri wo mu Bubiligi yitabira uyu muhango mu gihe hashize imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye (#kwibuka30) ntibyumvikana na gato.'

    Ambasaderi Nduhungirehe uretse gutungurwa na Minisitiri w’Uburezi muri Guverinoma ya Wallonie mu Bubiligi, Caroline Désir yavumbuye n’inyangabirama ziba zihishe hirya no hino mu bihugu by’iburayi na Amerika.

    Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa X rwahoze ati Twitter, umugore witwa Mukandoli Eluce , ukoresha konte ya @Elucema2 wagaragaye nk’umwe mu bateguye uyu muhango, akaba umunyamuryango w’icyiswe ishyaka rutwitsi cya FDU Inkingi, akaba yaragaragaye nk’urwanya Leta y’u Rwanda ku mugaragaro.

    Mukandoli Eluce wambaye umushanana ari kumwe na Minisitiri w’Uburezi muri Guverinoma ya Wallonie mu Bubiligi, Caroline Désir mu birori bya RifDP

    Mukandoli Eluce yakunze kugaragara ari kumwe n’umuhezanguni w’umunyamakurukazi witwa Michela Wrong,ubu yagaragaye ari kumwe na Minisitiri w’Uburezi muri Guverinoma ya Wallonie mu Bubiligi, Caroline Desire aho yari yitabiriye umuhango wo gutanga iri shimwe rigenerwa 'uwaharaniye demokarasi n’amahoro' nk’uko RifDP ibisobanura, wabaye tariki ya 16 Werurwe 2024 ; biba buri mwaka bitegurwa na RifDP uyu mugore Mukandoli akaba ari no mubayobozi bawo .

    Iri shimwe ryatangiye gutangwa muri Werurwe 2011 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bw’abagore. RifDP yasobanuye ko yaryitiriye Ingabire mu rwego rwo kumuha icyubahiro.
    Inkomonko y’inkuru 'Source' : https://twitter.com/onduhungirehe/status/1769755653629722881

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Politiki/article/Amb-Nduhungirehe-aranenga-Ishimwe-ryagenewe-Ingabire-Victoire-uhakana-Jenoside

  • Umunezero ni wose kwa Meddy na Mimi bizihiza… – #rwanda #RwOT

    Itariki nk'iyi mu mu 2022, nibwo umunezero usendere watashye mu buzima bwa Ngabo Medard Jobert n’umugore we Mimi Mehfira, ubwo bibarukaga umwana w’umukobwa bise Myla Ngabo.

    Uyu munsi, bari kwizihiza isabukuru y’imyaka ibiri y’imfura yabo.

    Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram n’akanyamuneza kenshi, Meddy yifashishije amashusho agaragaza urugendo rwose rw’umwana wabo kuva bamusama kugeza uyu munsi yujuje imyaka ibiri maze aragira ati: “Igikomangomakazi cyanjye gito cyujuje imyaka ibiri!!! Isabukuru nziza y’imyaka 2 gikomangomakazi cyanjye, mutima wanjye wose! Mwana wanjye! Ufite umutima wa Zahabu! Uri umugisha wanjye ukomeye kandi mbiha agaciro cyane. Imana iguhe imigisha uyu munsi n’iminsi yose myiza y’ubuzima bwawe! Nkurukunda kuruta ikindi kintu cyose. Nshimiye Imana ku bwawe.”

    Umuhanzi nyarwanda Ngabo Medard Jobert [Meddy] wamaze kwinjira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, n'umufasha we Mimi Mehfira bibarutse umwana w’imfura bamaze hafi umwaka umwe basezeranye kubana akaramata.

    Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2020, nibwo Meddy yasabye uyu munya-Ethiopia  ko yareka igihe basigaje ku Isi bakazakimarana.

    Muri Kanama 2019, Mimi yari yatangaje ko nyuma y'igihe amanyanye n'uyu musore yabonye ari umwizerwa bityo ko amusabye ko babana atazuyaza.

    Tariki ya 1 Mutarama 2019 ni bwo Meddy yerekanye umukunzi we mu Rwanda mu gitaramo cya East African Party Meddy yari yatumiwe kuririmbamo.

    Urukundo rwa Meddy na Mimi rwatangiye muri 2017 ubwo Meddy ubwe yatangazaga ko hari umukobwa utari Umunyarwanda asigaye atereta uba muri Amerika.

    Umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy n'umukunzi we Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopia, bakoze ubukwe ku wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021, bubera i Dallas muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

    Ibyo birori byitabiriwe n'abantu bake mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Coronavirus.

    Mu babyitabiriye harimo abahanzi n'abandi bazwi cyane cyane mu Rwanda no muri Amerika barimo umuhanzi The Ben, Emmy, Miss Grace Bahati wabaye Nyampinga w'u Rwanda muri 2009, King James, Adrien Misigaro, K8 Kavuyo, Shaffy n'abandi.


    Imfura ya Meddy na Mimi yujuje imyaka 2 y’amavuko

    Bamwifurije imigisha mu minsi yose asigaje ku isi

    Myla Ngabo

    Ibyishimo byari byose ubwo bizihizaga isabukuru y’umwaka umwe

    Yakorewe ibirori by’akataraboneka

    Uyu mwana yazanye umunezero udasanzwe muri uyu muryango

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141089/umunezero-ni-wose-kwa-meddy-na-mimi-bizihiza-isabukuru-yamavuko-yimfura-yabo-amafoto-141089.html

  • Isi ikomeje kubabana nto: Umujenosideri Eric Tabaro Nshimiye yafatiwe muri Amerika #rwanda #RwOT

    Urwego rushinzwe Iperereza muri OHIO, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, kuri uyu wa kane tariki 21 Werurwe 2024, rwataye muri yombi Umunyarwanda Eric Tabaro Nshimiye, wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Eric Tabaro Nshimiye akurikiranyweho kubeshya inzego z' ubutegetsi n'iz'ubucamanza muri Amerika, dore ko ngo amaze imyaka myinshi atanga ubuhamya bw'ibinyoma, agamije guhisha uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Eric Tabaro Nshimiye kandi ngo yanayobeje ubucamanza mu rubanza rwabereye ahitwa Boston muw'2019, ubwo yashinjuraga undi mujenosideri Jean-Léonard Teganya, waje no guhamwa n'ibyaha.

    Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Eric Tabaro Nshimiye na Jean-Léonard Teganya bigaga muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda i Butare, mu ishami ry'ubuganga. Bombi bari ibyamamare mu Nterahamwe zo muri iyo Kaminuza no muri Butare muri rusange, ari naho bakoreye ubwicanyi.

    By'umwihariko, abatangabuhamya babwiye abakozi b'Urwego rushinzwe Iperereza muri Ohio, ko Eric Tabaro ubwe yishe abantu benshi muri Butare, abakubise mu mutwe ubuhiri bushinzemo imisumari bitaga' Ntampongano'. Mu bo ashinjwa kwica, harimo umwana w'imyaka 14, ndetse n'umugabo wadodaga imyenda y'abaganga bo mu bitaro bya Kaminuza i Butare.

    Eric Tabaro Nshimiye kandi anakurikiranyweho gusambanya ku ngufu abagore bo mu bwoko bw'Abatutsi, mbere yo kubica no kubajugunya mu byobo rusange.

    Ubwo ingoma y'abajenosideri yatsindwaga muw'1994, Eric Tabaro Nshimiye nawe yahungiye mu cyitwaga Zayire, aho yanakomereje imyitozo nk'izindi nterahamwe, zigamije kugaruka mu Rwanda gusoza umugambi wa Jenoside.

     

    Amaze kubona ko ibyo gutera u Rwanda bitakibahiriye, yahungiye muri Kenya, aho yaje kuva ajya muri Amarika.

    Eric Tabaro Nshimiye w'imyaka 52 ubu afite ubwenegihugu bw'Amerika, yahawe amaze kubeshya ko ntaho ahuriye na Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Bwana Michael J.Krol, umwe nu bakurikiranye idosiye ya Eric Tabaro Nshimiye, yabwiye itangazamakuru ko urwego akorera rutazahwema gushakisha abagizi ba nabi bibeshya ko Amerika izabafasha gucika ubutabera.

    Itariki umujenosideri Eric Tabaro Nshimiye azagerezwa imbere y'urukiko ntiratangazwa.

    The post Isi ikomeje kubabana nto: Umujenosideri Eric Tabaro Nshimiye yafatiwe muri Amerika appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/isi-ikomeje-kubabana-nto-umujenosideri-eric-tabaro-nshimiye-yafatiwe-muri-amerika/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=isi-ikomeje-kubabana-nto-umujenosideri-eric-tabaro-nshimiye-yafatiwe-muri-amerika

  • Ikipe ya Chelsea na Manchester City zishobora kwisanga zamanuwe mu cyiciro cya kabiri – YEGOB #rwanda #RwOT

    Icyaha cyo gukoresha amafaranga menshi arenze ayinjijwe mu bwongereza gikomeje gukora ku makipe atandukanye, agakatwa amanota ndetse amwe namwe akaba ashobora no kuzamanurwa mu cyiciro cya kabiri.

    Amwe mu makipe amaze kuzira irikosa harimo Nottingham Forest yakaswe amanota 4 ndetse na Everton yakaswe 10 gusa akaza kugabanywa akagirwa 6.

    Kuri ubu ikipe ya Chelsea fc na Manchester City ziri kuregwa iki cyaha nubwo komisiyo ishinzwe guhana amakipe yo mu Bwongereza itaremeza ko iki cyaha kizihama.

    Komisiyo ishinzwe guhana aya makipe yo mu Bwongereza ivuga ko aya makipe yombi nahamwa n'iki cyaha, azahanwa byihanukiriwe ndetse ko no kumanurwa mu cyiciro cya kabiri bishoboka.

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-chelsea-na-manchester-city-zishobora-kwisanga-zamanuwe-mu-cyiciro-cya-kabiri/