Blog

  • RIP Beltran! Rutahizamu ukomeye cyane muri Africa yitabye Imana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukomoka muri Colombia witwa Guillermo Beltran, yaguye mu kibuga bari mu myitozo ahita apfa azize ikibazo cy'umutima.

    Nk'uko tubicyesha ikinyamakuru The Sun cyo mu Bwongereza, ibi byabaye ejo kuwa Gatanu.

    Guillermo Beltran wakinaga nka rutahizamu mu ikipe ya Real Santa Cruz yo muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu gihugu cya Bolivia yabyutse bisanzwe ajya mu myitozo mu gitondo mu gihe ari gukinana na bagenzi be aza kwikubita hasi.

    Abakinnyi ndetse n'abatoza bahise bashaka imbangukiragutabara ngo imujyane kwa muganga ariko bamugejejeyo basanga yapfuye maze nyuma aza gukorerwa isuzuma basanga yishwe n'ikibazo cy'umutima yari asanzwe arwaye.

    Source : https://yegob.rw/rip-beltran-rutahizamu-ukomeye-cyane-muri-africa-yitabye-imana/

  • Byiringiro Lague ibyo yakoze mu mukino wahuje Amavubi na Botswana bishobora gutuma afatirwa ibihano bikakaye mu ikipe y’igihugu Amavubi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mukino wa gicuti waraye uhuje Botswana n'u Rwanda muri Madagascar ukaza kurangira amakipe yombi yanganyije 0-0, Byiringiro Lague yagaragaje imyitwarire itari imyiza ishobora kumuviramo ibihano.

    Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 33, umutoza Amavubi, yabonye ko ibyo yasabye bamwe mu bakinnyi batarimo kubikora niko gukora impinduka, akuramo Byiringiro Lague hinjiramo Tuyisenge Arsene.

    Lague ntiyabyishimiye maze, agisohoka mu kibuga ageze aku meza y'abasifuzi, agira umujinya akubita agacupa k'amazi kari kahateretse kikubita hasi, ndetse kandi ntiyahise ajya kwicarana na bagenzi be ku ntebe y'abasimbura ahubwo ajya mu rwambariro.

    Uyu musore bishobora kutamugendekera neza kuko kimwe mu bintu umutoza Frank Spittler yagaragaje ari uko atishimira imyitwarire nk'iyi.

    Uyu mukinnyi ashobora kwisanga ahanwe kuko twibukiranye ko ubwo Hakim Sahabo yakoraga ibintu nk'ibi ku mukino wa Zimbabwe (yarasimbujwe ntiyabyishimira na we atera agacupa k'amazi ishoti), ku mukino ukurikiyeho wa Afurika y'Epfo yahise amubanza ku ntebe y'abasimbura.

    Source : https://yegob.rw/byiringiro-lague-ibyo-yakoze-mu-mukino-wahuje-amavubi-na-botswana-bishobora-gutuma-afatirwa-ibihano-bikakaye-mu-ikipe-yigihugu-amavubi/

  • “Sorry Prince” Rutahizamu wa Rayon Sports, Rudasingwa Prince yirukanywe nabi muri Academy ya APR FC – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Rayon Sports, Rudasingwa Prince yavuze ukuntu yirukanwe nyuma y'imyaka 3 aba muri Academy ya APR FC.

    Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda, Prince yagize ati 'Umutoza Rubona yanyoherereje ubutumwa kuri phone ngo SORRY PRINCE'.

    Iyi SMS yatumye yumva ko ubuzima burangiye ariko nyuma yibyo yakomeje guhura n'ubuzima bugoye kugera uyu munsi Ubwo ari umukinnyi wa Rayon Sports.

    Uyu munsi muri #RTVKICKOFF twakiriye rutahizamu w'ikipe ya #RayonSports , mu kiganiro twagiranye nakuyemo isomo ryo kudacika intege.

    Ubwo yari muri Academy ya #APRFC yarirukanwe umutoza akoresheje SMS byatumye yumva ko ubuzima burangiye ariko nyuma yibyo yakomeje guhura… pic.twitter.com/paYwO7scCO

    — Rigoga Ruth (@rigogaruth) March 23, 2024

    Source : https://yegob.rw/sorry-prince-rutahizamu-wa-rayon-sports-rudasingwa-prince-yirukanywe-nabi-muri-academy-ya-apr-fc-videwo/

  • Rayon Sports WFC y’imyaka 2 yegukanye igikomb… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2024 ni bwo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu bagore yakomeje hakinwa umunsi wa 21.

    Umukino wari utegerejwe na benshi ni uwo ikipe ya Muhazi United yakiriyemo Rayon Sports WFC ku kibuga cya AVEGA i Rwamagana bitewe nuko iyi kipe ya Murera y’abagore yasabwaga gutsinda uyu mukino ubundi igahita yegukana igikombe cya shampiyona.

    Umukino watangiye utinze bitewe n’uko ku kibuga hari imbangukiragutabara itujuje ibyangombwa bikaba ngombwa ko hazanwa ibyujuje. Yaje kuzanwa, umukino utangira Saa munani n’iminota 18.

    Ikipe ya Muhazi United WFC yatangiye igora ikipe ya Rayon Sports WFC ikina imipira miremire ndetse ukongeraho n’ikibuga kitari kiza ku buryo gukina umupira wo hasi byagoranaga.

    Umukinnyi usanzwe ugenderwaho mu ikipe ya Rayon Sports WFC, Mukandayisenga Jeanine uzwi nka ‘Kaboy’ yagerageje uburyo bwinshi imbere y’izamu, gusa ntibimukundire ariko bigeze ku munota wa 66 bitakunda aterekamo igitego cya 1.

    Nyuma y’iminota 10, imvura yari yahereye kare ishaka kugwa yahise igwa biba ngombwa ko amakipe aba avuye mu kibuga, ariko iza guhita abakinnyi basubira mu kibuga. Umukino warangiye Muhazi United WFC yari imbere y’abafana bayo itsinzwe igitego 1-0.

    Rayon Sports WFC ihise itwara igikombe hakibura umukino 1 ngo shampiyona irangire kubera ko ifite amanota 58 ikaba irusha AS Kigali WFC iyikurikiye amanota 7 nubwo yo ifite umukino w’ikirarane.

    Iyi kipe ya Gikundiro y’abagore yashinzwe muri 2022 ihita itangira gukina shampiyona y’icyiciro cya 2. Yazamutse muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mwaka ushize none ihise itwara igikombe.

    Rayon Sports WFC yegukanye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere nyuma y’imyaka 2 ishinzwe 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141153/rayon-sports-wfc-yimyaka-2-yegukanye-igikombe-cya-shampiyona-141153.html

  • Breaking! Israel Mbonyi azaririmba mu gitaram… – #rwanda #RwOT

    Igitaramo cya Pasika “Ewangelia Easter Celebration Concert” cyateguwe n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR) mu gusoza ubukangurambaga bwiswe ‘Shyigikira Bibiliya’, bwo gushishikariza abantu gutera inkunga Bibiliya kugira ngo itazabura burundu mu Rwanda.

    Kizaba tariki 31 Werurwe 2024, kibere muri BK Arena, inyubako yagenewe ibikorwa by’imyidagaduro ikaba yakira abantu barenga ibihumi icumi bicae neza. Ni igitaramo cy’amateka cyatumiwemo Israel Mbonyi, James na Daniella, Chrisus Regnat, Alarm Ministries, Shalom Choir na Jehovah Jireh Choir.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Nicodeme Nzahoyankuye [Peace Nicodeme], umwe mu bari gutegura iki gitaramo, yavuze ko mu baramyi batumiwe harimo na Israel Mbonyi. Yavuze ko bateguye iki gitaramo mu rwego rwo gufasha Abakristu kwizihiza Pasika.

    Aragira ati “Iki gitaramo kigamije gufasha abantu kwizihiza Pasika. Abantu bazahabwa umwanya mwiza wo gutaramana n’amatsinda n’abahanzi bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.”

    Israel Mbonyi wiyongereye mu bazaririmba muri iki gitaramo gitegerejwe na benshi, aherutse kwandika amateka yo kuzuza Miliyoni y’abamukurikira kuri Youtube. Ni mu gihe kandi afite indirimbo ya Gospel ikomeje kuza ku isonga mu Karere mu gukundwa cyane, iyo akaba ari “Nina Siri” imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 40 mu mezi 8 gusa.

    Mbonyi agiye kongera gutaramira muri BK Arena afitemo amateka akomeye dore ko mu myaka ibiri yikurikiranya, yayikoreyemo ibitaramo bya Noheli, akitabwa n’abakunzi be ibihumbi n’ibihumbi kugera aho amatike yose agurwa agashira (Sold Out). Biri no mu byatumye hari abamwita ‘Nyiri BK Arena’ na cyane ko ari we muhazi rukumbi wayujuje.

    Israel Mbonyi ategerejwe mu gitaramo cya Pasika kizabera muri BK Arena

    Ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo biri mu byiciro bine (4) aho bihera ku bihumbi bitanu gusa (5000 RWF) ahasanzwe, ahisumbuyeho ni ibihumbi icumi (10000 RWF), muri VIP ni ibihumbi cumi na bitanu (15,000 RWF), muri VVIP ni ibihumbi makumyabiri (20,000 RWF) naho kumeza yicarwago n’abantu batandatu (6) ni ibihumbi magana abiri (200,000 RWF).

    Abifuza kugura amatike y’iki gitaramo cy’imboneka rimwe cyo kwizihiza Pasika cyiswe ‘Ewangelia Easter Celebration’, bayagura banyuze ku rubuga rwa WWW.TICQET.RW n’ahandi hatandukanye mu mujyi wa Kigali nka Camelia CHIC, Camelia- Makuza Peace Plaza, Camelia Kisimenti, La Gardienne (Kiyovu), Uncle’s Resto (Kicukiro);

    St Famille Parish, Regina Pacis, Omega church (Kagugu), Bethesda Holy church, Foursquare Gospel church, Restoration center (Masoro), Zion Temple (Gatenga), New Life Bible church (Kicukiro) na Eglise Vivante (Rebero). Ushobora no guhamagara izi nimero bakagufasha kubona itike byoroshye: 0788304142, 0788880901 na 0787837802.

    REBA INDIRIMBO “NINA SIRI” YA ISRAEL MBONYI UTEGEREJWE MU GITARAMO CYA PASIKA

    Israel Mbonyi agiye gutaramira muri BK Arena bwa mbere kuva yakuzuza Miliyoni y’abamukurikira kuri Youtube

    Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo cya Pasika yatangiye kugurishwa

    Shalom Choir iherutse kuzuza BK Arena nayo izaririmba muri iki gitaramo

    Korali Jehovah Jireh iri mu makorali azatanga ibyishimo muri iki gitaramo cya Pasika

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141150/breaking-israel-mbonyi-azaririmba-mu-gitaramo-cyamateka-ewangelia-easter-celebration-kizab-141150.html

  • Faustinho yavuze icyatumye yerekeza kuri Isib… – #rwanda #RwOT

    Uramutse ukoresha imbuga nkoranyambaga cyane ntabwo wabura kuba hari aho wabonye Radio nshya ya Isibo ivugira kuri 98.7 bitewe n'abanyamakuru basanzwe bazwi cyane iri kwibikaho bo mu biganiro by'imyadagaduro na siporo.

    Umwe mu banyamakuru bazajya bakora mu kiganiro cya siporo cyanatangiye uyu munsi kuwa Gatandatu, Faustinho yaganriye na InyaRwanda Tv agaruka kuri byinshi birimo n'impamvu yatumye afata umwanzuro wo kwerekeza ku Isibo.

    Yavuze ko icyamweje ari igihe iki gitangazamakuru kimaze ndetse n'umushinga gifite dore ko n'abakiyobora batuma umunyamakuru yisanzura.

    Yagize ati: 'Icyanyemeje ahanini ni igihe iki gitangazamakuru kimaze. Ni gishya ariko kuri uko kuba gishya cyaraje gihita gifatisha. Televiziyo Isibo irakurikirwa hano mu Rwanda, urabibona n'ibikorwa irimo itegura.

    Nk’ejo bundi naraje duhita duhera kuri Rwanda Premier League Awards, ndebye ubutumwa mbona ko iba ikurikirwa cyane. Cyangwa se urumva no kuba ari televiziyo nshya ariko ikaba icishwaho ibyo bihembo by'ukwezi ni ibintu bikomeye.

    Njyewe nanyuzwe n'uwo mutekano Isibo TV ifite kuva yatangira, burya ntibakubeshye ureba ikigo uvuga ngo ese hano nzahakorera numvikane, ibyo nzakora abaturage bizabageraho mu buryo bworoshye.

    Abantu batanatekereza ibindi, ikintu cya mbere umunyamakuru akunda ni ahantu nyine ukora ibintu byawe, abantu bakabyumva ndetse ukanareba n'ubuyobozi butazakugora kuko numvise umushinga wabo ni abantu batagoranye.

    Ubona ko ni igitangazamakuru kitazitira umunyamakuru ahubwo kimufasha no kuzamura izindi mpano zimurimo…. Ibyo biri mu byankuruye ariko n'amafaranga nayo aba akenewe.  

    Ikiza ni icyo ngicyo cyo kuvuga ngo ni Radio yifuza ko uha ibyiza abanyarwanda, nanjye rero naravuze nti kuki ntaba ndi umwe mu bazatanga ibyo bintu kandi ndabizi ko bizagenda neza'.

    Mugenzi Faustinho wari umaze umwaka n'amezi 2 akora ku Ishusho Tv yavuze kandi ko udushya abantu bagiye bamumenyeraho cyane cyane binyuze mu kogeza imipira ntaho twagiye bityo ko bazakomeza kutwumva ndetse akaba yumvaga anakumbuye gukorera kuri Radiyo.

    Uyu munyamakuru uvuka mu karere ka Huye yatangiye itangazamakuru ahereye kuri Contact FM/TV muri 2015, muri 2019 yerekeza ku Isango Star, ahava nyuma y'umwaka umwe ajya kuri Radio & TV 10 naho ahava muri 2023 yerekeza ku Ishusho TV.

    Kanda hano urebe ikiganiro twagiranye na Faustinho


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141158/faustinho-yavuze-icyatumye-yerekeza-kuri-isibo-tv-radio-video-141158.html

  • Umutoza wa Rayon Sports Julien Mette yongeye kumwenyurira muri iyi kipe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza w'Umufaransa utoza Rayon Sports, Julien Mette akaba amaze igihe gito muri iyi kipe aho ubuyobozi bwishimiye umusaruro bikaba bigiye gutuma ahabwa andi masezerano mashya.

    Amakuru dukesha ISIMBI ni uko kimwe mu byagarutsweho harimo n'umutoza Julien Mette aho bemeje ko agomha guhabwa undi masezerano y'umwaka.

    Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kane w'iki cyumweru, Rayon Sports yagiranye umwiherero na Skol wagarutse ku gutegura shampiyona y'umwaka utaha ndetse no kureba uburyo iyi yasozwa neza.

    Rayon Sports amaze kuyitoza imikino 7 ya shampiyona aho yatsinzemo 5 atsindwa 2 biyishyira ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona n'amanota 45 irushanwa na APR FC ya mbere 13.

    Si ibyo gusa kuko uyu mutoza yafashije Rayon Sports kugera muri 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro aho bazakina na Bugesera FC.

    Source : https://yegob.rw/umutoza-wa-rayon-sports-julien-mette-yongeye-kumwenyurira-muri-iyi-kipe/

  • Umukinnyi yaguye mu kibuga ahita apfa – #rwanda #RwOT

    Nk’uko tubicyesha ikinyamakuru The Sun cyo mu Bwongereza, ibi byabaye ejo kuwa Gatanu. Guillermo Beltran wakinaga nka rutahizamu mu ikipe ya Real Santa Cruz yo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu cya Bolivia gihana imbibi ba Brazil muri Amerika y’Epfo, yabyutse bisanzwe ajya mu myitozo mu gitondo mu gihe ari gukinana na bagenzi be aza kwikubita hasi.

    Abakinnyi ndetse n’abatoza bahise bashaka imbangukiragutabara ngo imujyane kwa muganga ariko bamugejejeyo basanga yapfuye maze nyuma aza gukorerwa isuzuma basanga yishwe n’ikibazo cy’umutima yari asanzwe arwaye.

    Mu butumwa ikipe ye ya Real Santa Cruz yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize iti: “Uyu munsi, saa moya n’igice, twabuze umukinnyi twakundaga, Guillermo Denis Beltran.

    Turahamagarira cyane abafana bose kuza kwifatanya natwe mu gusezera bwa nyuma ku mukinnyi wacu, wasize ikimenyetso mu mitima yacu no mu mateka y’ikipe yacu. 

    Yari inshuti yacu, mugenzi wacu kandi yari intangarugero kuri benshi. Ishyaka rye mu mukino n’umwuka we udashira bizakomeza kwibukwa no guhabwa agaciro iteka ryose.”

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Bolivia naryo ryifurije iruhuko ridashira uyu mukinnyi ndetse no ku mukino wa gicuti ikipe y’igihugu yakinnyemo na Algeria ejo kuwa Gatanu, abakinnyi bafashe umunota wo kumwibuka.

    Guillermo Beltran waguye mu kibuga ari mu myitozo agahita apfa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141149/umukinnyi-yaguye-mu-kibuga-ahita-apfa-141149.html

  • West wa El Classico yasingije Rocky Kimomo ag… – #rwanda #RwOT

    Muri gahunda ya inyaRwanda, Ubuhanzi n'Imyidagaduro mu Turere, twageze mu Karere ka Rubavu tuganira na West uri mu bafite amakuru menshi kuri iyi ngingo mu Burengerazuba.

    Uyu mugabo yagarutse ku rugendo rwe mu bushabitsi mu muziki, anavuga uko byamuhuje n'abafite aho bahuriye n'ubuhanzi, icyo byamumariye n’ibyo ateganya muri iki gice n'ibindi.

    InyaRwanda: Gutegura ibirori n'ibitaramo hano bikorwa gute?

    West: Bisaba kuba ufitanye imikoranire n'abafite imyidagaduro mu nshingano zabo aba mbere ni abahanzi, aba kabiri ni itangazamakuru kuko ni ryo riba rizi amakuru yo muri ka gace ugiye gukoreramo.

    InyaRwanda: Dusubire inyuma gato winjiye gutse mu Bushabitsi?

    West: Mu mwaka wa 2010 ni bwo natangije ahantu hitwa El Classico Beach, ngitangira ubu bucuruzi natangiye mbana n'abahanzi n'amatsinda yabo n'ubu kandi turacyakorana.

    Nkorana na The Same Abiru, ni itsinda twatangiye dukorana banagize uruhare mu kugira ngo ndusheho gukunda imyidagaduro.

    Hari kandi Selekta Daddy, DJ Willy, MC Isma, MC T Blaise, umukobwa witwa Cyntho Tremy na we turakorana cyane mu gutegura ibirori bibera hano.

    InyaRwanda: Imbogamizi mwagiye muhura nazo mu kazi kanyu ni izihe?

    West: Kuva natangira, COVID-19 niyo yankomereye cyane, ibintu by'utubari n'imyidagaduro byasubiye inyuma icyo gihe.

    InyaRwanda: El Classico Beach rimaze kuba izina rigari ubikesha iki?

    West: Umuntu nakoranye na we cyane ni Rocky Kimomo ni we muntu twakoranye bwa mbere ku buryo iri zina rya El Classico kugira ngo rigere aho rigeze arifiteho nka 80%, twarahuje dukorana mu buryo bw’akazi ariko 90% harimo ubucuti.

    InyaRwanda: Imyaka ibaye 14 utangiye gukora umaze kugera kuki?

    West: Nabashije kwitunga mu mafaranga nagiye nkorera, nabonye inshuti zikomeye, abana banjye biga neza, ndatuye mfite inzu, nambaye isaha y'igihumbi cy'idorali, impeta n'ibintu by’amabuye y'agaciro nacyo ni igishoro.

    InyaRwanda: Ni iki ubona cyakorwa kugira ngo ubuhanzi n'imyidagaduro birusheho gutera imbere?

    West: Wavuga ko hano bimeze neza ariko abantu bategura ibikorwa bikomeye by'imyidagaduro bakunze kwibanda mu mujyi wa Kigali, twifuza ko bajya bamanuka bakagera no mu Turere no mu Ntara.

    InyaRwanda: Ni iki wabwira abahanzi bakizamuka?

    West: Akenshi usanga abahanzi cyane abakiri bato batarazamuka ntabwo baba bari babona amafaranga ku buryo umuziki wabatunga kandi baba bafite nk'imyuga barize nko mu ishuri.

    Yamara kuba umuhanzi akabita, akumva ko yaba umuhanzi gusa, inama nabagira ni uko waba umuhanzi ariko ufite akandi kantu ku ruhande kakwinjiriza.

    InyaRwanda: Umwaka wa 2024 tukwitegeho iki?

    West: Mu mpeshyi nteganya gukora ibitaramo bizajya biba birimo abahanzi b'i Kigali n’aba hano i Rubavu.

    InyaRwanda: Inama waha urubyiruko by'umwihariko ruri mu buhanzi n'imyidagaduro

    West: Bakomeza cyane ntagucika intege kuko igihe turimo imyidagaduro hari agaciro imaze kugira mu Rwanda no kuba dufite ubuyobozi bushyigikira imyidagaduro na ryo ni ishema.

    Mu bihe bitandukanye West afasha abahanzi yaba mu buryo bwo kubategurira ibikorwa bibazamura ariko na none harimo n’abo areberera inyungu.

    Benshi mu bahanzi bakorana na we mu bikorwa bitandukanye harimo nka Jay Polly yanifurije gukomeza kuruhukira mu mahoro.

    Hari kandi Chris Eazy, Dany Nanone, Fireman, Bull Dogg ndetse mu bihe bitandukanye aha akazi abavanga umuziki binatuma hari ibihembo ahabwa kubera gushyigikira ubuhanzi n'imyidagaduro.

    KANDA HANO UREBE UNUMVE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA WEST


    West yasabye abahanzi cyane abakizamuka guhuza umuziki n’ibindi bintu kuko byabafasha kurushaho gutera imbere Yavuze ko ntagucika intege ku rubyiruko ruri mu myidagaduro cyane ko ubuyobozi bw’igihugu bushyigikiye ibyo bakora Yagaragaje ko hakiri ibibazo byo kuba abategura ibikorwa bikomeye mu myidagaduro badakunze kugera no mu Turere asaba ko byakosorwa Abagenderera El Classico Beach bagira uburyo buborohereza gutembera mu Kiyaga cya KivuWest agira ibikorwa by’uburobyi ku buryo amafi acuruza ari ayo aba yirobeye akanagira n’amacumbi ku bifuza kurara i Rubavu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141135/west-wa-el-classico-yasingije-rocky-kimomo-agaruka-ku-bahanzi-badashaka-gukora-video-141135.html

  • Nendaga guhera umwuka! Antoinette Rehema yavu… – #rwanda #RwOT

    “Unyuza mu muriro nkagira ngo ushaka ko nshya, njyewe sinkamenye ko ugira ngo umpindure mushya, yewe n’iyo naba ndibwa ubuzima bukanga, sinari nzi ko biba ari uruganda unyuzamo ngo ubone uko wereka isi agaciro kanjye. Namenye ko ari byo bikwiye kwemera ubushake bwawe”. Antoinnette Rehema mu ndirimbo “Simaragido”. 

    Mu kiganiro na inyaRwanda, Antoinnette Rehema yavuze ko indirimbo ye nshya yise “Simaagido” ibumbatiye amateka ye, “ibyo nanyuzemo bingoye cyane byagiye bituma nenda guhera umwuka, umutima wenda guhagarara!! Ariko Uwiteka mutabaje aranyumva arantabara mu gihe nta byiringiro nari nsigaranye!”. 

    Uyu muramyi avuga ko yasenze abaza Imana impamvu y'ibimubabaza cyane kandi byikurikiranya, nk’uko nawe uyu munsi uri kubibaza Imana “mbabwa impamvu y'uko Uwiteka iyo ashaka kurema intwari ayinyuza mu bikomeye kugira ngo izakomeze n’abandi kandi ihinduke urugero rw'ubwiza bw'Imana”.

    Aragira ati “Nayisoje mvuga ibyo Imana yakoze kuva cyera ubwo umutima wanjye wari ushengutse unaniwe ko byayihagurukije ikantabara kuko ndi uw’agaciro. Iri ni ishimwe mfite uyu munsi kuko imibabaro si iy’ibihe byose byanze bikunze ifite garantie! Igihe ntarengwa kirahari kuri buri wese”.

    Antoinnette ukunzwe cyae mu ndirimbo yise “Kuboroga” aho atakambira Imana ngo itabare itorero, avuga ko iyi ndirimbo ye nshya ari ubuhamya butagomba kuba ubw’umuntu ku giti cye kuko burya abantu benshi bahuza amateka! Ati “Iyo tubisangije abandi utarabona ihumure burya ahita agarura ibyiringiro akongera kwizera kandi kwizera kurarema.”

    Yasobanuye ko “Simaragido” ari rimwe mu mabuye y'agaciro risa n’umukororombya utatse intebe y'Imana Bibiliya ivugaho, ni ibuye risa neza ndetse rikorwamo iby’agaciro ryifuzwa na bose”. Arakomeza ati “Rero Iyo Imana yamaze kukugira mushya ikugira uw’agaciro gakomeye kurusha nayo mabuye yaremye ngo adufashe.”

    Rehema avuga ko ntakuryama mu 2024 kuko afite ubutumwa bwinshi bwo gusangiza Itorero ry'Imana. Ati “Udakuye ibyawe muri Simaragido uzabikura mu yizayikurikira mu minsi mike iri imbere kuko mfite agaseke kandi karacyarimo byinshi. Rero ni umwaka tuzafatanyamo cyane mu guhumuriza imitima no kuyifasha kurushaho kwegerana n'Imana yacu.”

    REBA INDIRIMBO NSHYA “SIMARAGIDO” YA ANTOINNETTE REHEMA

    Rehema yasohoye indirimbo yavomye mu buzima busharira yanyuzemo

    Nyuma ya “Kuboroga” yakunzwe, Rehema yamaze gushyira hanze indi yise “Simaragido”

    Rehema yateguje indirimbo nyinshi muri uyu mwaka wa 2024

    Antoinnette Rehema ari mu bahanzi bari gukora cyane mu muziki wa Gospel

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141148/nendaga-guhera-umwuka-antoinette-rehema-yavuze-inkomoko-yindirimbo-yise-simaragido-vdeo-141148.html