Blog

  • Sitting Volleyball: Bigoranye cyane, Gisagara… – #rwanda #RwOT

    Yari imikino ya nyuma muri uyu mwaka w’imikino wa 203-24, imikino yose ikaba yaberaga ku kibuga cy’akarere ka Bugesera kuva ku wa Gatandatu w’icyumweru dusoze kugera ku Cyumweru tariki 24 Werurwe.

    Urugendo rw’aya makipe kuva muri 1/4

    Nk’uko twabivuze ku wa Gatandatu hatangiye imikino ya 1/4 ndetse na 1/2, ndetse ku Cyumweru haba imikino ya nyuma.

    Gasabo yageze ku mukino wa nyuma isezereye Rubavu muri 1/4 iyitsinze amaseti 2-0 (25-13, 25-16), na ho muri 1/2 isezerera Rusizi iyitsinze amaseti 3-0 (25-15, 25-18 na 25-20). Rusizi yari yasezereye Nyagatare muri 1/4 ku maseti 2-0.

    Ikipe ya Gisagara yo yageze ku mukino wa nyuma ikuyemo Rwamagana muri 1/4 iyitsinze amaseti 2-0 (25-13, 25-22), mu gihe muri 1/2 yahigitse Musanze iyitsinze amaseti 3-2 (24-26, 25-15, 21-25, 25-19, 15-13). Musanze yari yageze muri 1/2 isezereye Burera muri 1/4 ku maseti 2-0.

    Mu Bagore

    Mu bagore ho, Bugesera ni yo yegukanye Igikombe cya Shampiyona nyuma yo gutsindira Gicumbi ku mukino wa nyuma amaseti 3-2 (14-25, 23-25, 25-21, 25-16, na 15-10).

    Mu bagore ho nta mikino ya 1/4 yabayeho, ahubwo bahereye muri 1/2

    Muri 1/2 Bugesera yasezereye Musanze iyitsinze amaseti 3-0 (25-10, 25-23, 25-23), mu gihe Gicumbi yo yageze ku mukino wa nyuma isezereye Nyarugenge ku maseti 3-0 (25-12, 25-11, 25-17).

    Ikipe ya Gisagara yegukanye iki gikombe icyambuye Gasabo yari ikibitse

    Musanze ni yo yatwaye umwanya wa gatatu mu bagabo, itsinze Rusizi amaseti 3-0 (25-15, 25-21, 25-23).

    Bugesera y'abagore yegukanye Igikombe cya shampiyona ku nshuro ya gatandatu yikurikiranya kuko kuva mu 2018 ari yo ibitse ibikombe byose byakiniwe

    Umukino wa Gasabo na Gisagara wari ukomeye cyane dore ko aya makipe ariyo afite abakinnyi benshi bakomeye muri uyu mukino mu Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141201/sitting-volleyball-bigoranye-cyane-gisagara-vc-yatsinze-gasabo-yegukana-igikombe-cya-shamp-141201.html

  • Pastor Julienne Kabanda wa Grace Room Ministr… – #rwanda #RwOT

    Pastor Julienne Kabanda yashakanye na Pastor Kabanda Stanley, bombi bakaba abakozi b’Imana barambye mu kugabura ibyejejwe by’Imana, umurimo bakora mu bwitange bwinshi. Imana ikomeje kubaha umugisha w’uburyo bwinshi uko bwije n’uko bucyeye Imana. 

    Umugabo ayobora Itorero Jubilee Revival Assembly, naho umugore akayobora Grace Room Ministry ibarizwamo abaturuka mu matorero atandukanye biganjemo urubyiruko. Impanuro ku muryango no ku rubyiruko, ibikorwa by’ubugiraneza, byafashije Grace Room gushinga imizi.

    Kuri ubu amakuru agera ku InyaRwanda ni uko umuryango wa Pastor Stanley Kabanda na Julienne Kabanda uri mu mashimwe yo kwibaruka umwana wa gatanu. Ni umwana w’umuhungu wabonye izuba mu masaha macye ashize.

    Hari hashize imyaka 3 uyu muryango wibarutse umwana wabo wa kane w’umukobwa. Umwana wabo wa gatatu w'umuhungu bamwibarutse nyuma y'igihe kinini kingana n’imyaka 10, akaba yarabonye izuba kuwa 4 Ugushyingo 2015 mu bitaro bya Nyirinkwaya. 

    Icyo gihe Se w'umwana, Pastor Stanley Kabanda yatangarije inyaRwanda ko uyu mwana wabo bamwise Rhema Kabanda kuko ari ijambo ry'Imana rihishuwe. 

    Blessing Teta Kabanda niwe mfura y’uyu muryango wa Couple y’Abapasiteri, naho Favour Tona Kabanda akaba umwana wabo wa kabiri. Favour anaherutse kwinjira mu muziki, akorana indirimbo na Steve N, bishimangira ko abikomeje yagera kure cyane.

    Pastor Julienne Kabanda yibarutse umwana wa gatanu

    Pastor Stanly Kabanda hamwe na Pastor Julienne Kabanda

    Abana bane ba Pastor Stanley Kabanda na Pastor Julienne Kabanda bamaze kubona murumuna wabo

    Umuryango wa Pastor Stanley na Pastor Julienne

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141209/pastor-julienne-kabanda-wa-grace-room-ministry-yibarutse-umwana-wa-gatanu-141209.html

  • Turahirwa Moses yongeye gushyira hanze amafoto yambaye ubusa buri buri #rwanda #RwOT

    Umunyamideli Turahirwa Moses washinze inzu y’iimideli ya Moshions, yongeye kuvugisha benshi nyuma y’amafoto yambaye ubusa buri buri yongeye gushyira hanze.

    Iyi foto Turahirwa yasangije abamukurikira, bigaragara ko yafashwe ubwo yari avuye muri 'piscine’ mu gihe uwamufotoye yamuturutse inyuma afata ifoto yambaye ubusa buri buri.

    Uyu musore ukunze kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga, yaherukaga gusohora amafoto nk’aya mu ntangiriro za 2023.

    Icyo gihe yari yasohoye ifoto byagaragaraga ko yafashwe mu buryo busa n’ubwateguwe kuko uyu musore yari ahantu hameze nko muri ‘studio’ yifashe nk’umuntu uzi ko ari gufotorwa koko.

    Icyakora iyi foto yari yabanjirijwe n’iyo yari yafashe mu mpera za 2022 ubwo yasohoraga indi yambaye ubusa yikinze umwenda ku myanya y’ibanga.

    Turahirwa Moses yongeye kurikoroza n’amafoto yambaye ubusa

    Source : http://isimbi.rw/imideli/article/turahirwa-moses-yongeye-gushyira-hanze-amafoto-yambaye-ubusa-buri-buri

  • Chairman wa APR FC yishongoye kuri Rayon Spor… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru saa cyenda kuri Kigali Pele Stadium nibwo hakinwe umukino wanyuma wa shampiyona y'icyiciro cya 2 mu bagore. Wari wahuje APR WFC ndetse na Forever WFC,byarangiye ikipe y'Ingabo z'igihugu mu bagore ariyo yegukanye igikombe itsinze ibitego 3-0.

    Nyuma y'uyu mukino Chairman wa APR FC yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru abazwa niba mu ikipe y'Abagore bazongeramno abandi bakinnyi bitewe nuko bazamutse mu cyiciro cya mbere aho bazahatana n'amakipe akomeye arimo na mukeba Rayon Sports .

    Yahise avuga ko ubundi Rayon Sports atari umukeba wabo agira ati'Kare nigeze gutekereza ubukeba njya numva muvuga nkibaza aho buturuka mbere na mbere,ese ubukeba sinzi n’icyo binavuga.

    Bamwe batwara ibikombe 20 abandi bagatwara ibikombe 6,mukunda kugereranya ibintu bitagereranywa.Nti mugakunde kugereranya ibintu bitagereranyika ariko niba ari'adversary' byo byaba aribyo  ariko ni ikipe twubaha ubundi ifite abafana,ifite abantu bayikunda.

    Ku bijyhanye n’uko bagiye kubaka ikipe y'Abagore yamaze kuzamuka muri shampiyona y'icyiciro cya mbere, yavuze ko nta bakinnyi benshi bazirirwa bagura ahubwo bazakomeza kubakira ku bana ndetse ko kuba bazahura na Rayon Sports WFC nta bwoba bibateye.

    Yagize ati'Dufite uburyo dushaka kubaka ikipe y'abana ariko tukayubaka muri politiki tuzamemo iminsi cyane y'abana.

    Ku buryo twagira ireme ridashingiye mu byo kugura abakinnyi cyane ibyo guhura nabo(Rayon Sports WFC) ,tuzahatana nabo niba mwarebye ukuntu abana bakina ,mukareba impano zabo,urabona ni ibintu bishimishije dushaka ko dukomeza kubafasha bakiyubaka.

    APR WFC yegukanye igikombe muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri nyuma y’uko ku munsi w’ejo na Rayon Sports WFC nayo yegukanye icyo muri shampiyona y'icyiciro cya mbere itsinze Muhazi  WFC igitego 1-0.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141193/chairman-wa-apr-fc-yavuze-ko-rayon-sports-atari-umukeba-wabo-141193.html

  • Kayonza: Ihingwa ry’amasaka nk’igipimo cyo gu… – #rwanda #RwOT

    Abaturage batuye mu kagari ka Nkamba mu mu Murenge wa Ruramira mu karere ka Kayonza bavuga ko bahisemo guhinga igihingwa cy’amasaka kandi kitari  bihingwa byatoranyijwe mu gace batuyemo kubera igiciro gito cy’ibigori bahabwa n’abamamyi babagurira imyaka.

    Umunyamakuru wa InyaRwanda.com wageze mu midugudu igera kuri itanu yose bigaragara ko ubutaka bunini buhari  buhinzeho amasaka nyamara atagaragara ku rutonde rw’ibihingwa Umurenge wabo wahize guhinga mu gihembwe cya  2024 B.

    Abaturage bavuga ko nubwo hari abahingaga amasaka mu gihembwe cy’ihinga cya B ariko ntibyari bisanzwe ko bitabira amasaka kurusha ibindi bihingwa ,ibintu bavuga ko bishobora guteza ikibazo mu kwihaza mu biribwa .

    Umuturage utuye mu Mudugudu wa Akabarima yabwiye InyaRwanda.com ko umusaruro w’ibigori n’ibishyimbo ushobora kuzaba muke biturutse ku buryo  abitabiriye  guhinga biyongera ku buryo mu mirima itanu nibura itatu muri yo iba ihinzeho amasaka bitewe nuko abaturage bifuza kubona amafaranga mu gihe bazaba bejeje.

    Uwo muturage avuga ko uburyo amasaka yahinzwemo bishobora kuzateza ikibazo cyo kubura ibiribwa .

    Yagize ati” Uyu mwaka abaturage bahinze amasaka kurusha uko bahinze ibishyimbo kubera ko amasaka nta mirimo myinshi agira kandi akaba agurishwa Ku giciro cyiza. “

    Uyu muturage arakomeza avuga ko ihingwa ry’amasaka rizagira ingaruka kandi bashobora kuzagira ikibazo cyo kwihaza mu biribwa.

    Agira ati ” Mu by’ukuri aya masaka ntabwo umuturage  uyejeje ashobora gukemuza  ikibazo cy’ibiryo mu ngo zacu kuko uwusaruruye ahita ayagurisha amafaranga avuyemo akayikenuza bikarangira. Icyo ubuyobozi bukwiye gukora nuko bwajya bugaragaza ubutaka buhingwaho amasaka ubundi ahasigaye hagahingwa ibishyimbo imyumbati n’ibigori kugira turwanye guhura n’inzara .”

    Umwe mu bahinzi twasanze mu Mudugudu wa Cyabitana uhana imbibi na Nyagacyamo ,yombi abahatuye bitabiriye guhinga amasaka ku buryo wagira ngo ni umuhigo uri mu mihigo y’Ubuhinzi yabwiye InyaRwanda .com ko bahinga amasaka by’amaburakindi kubera igiciro cy’ibigori kiri hasi.

    Yagize ati” Twahinze amasaka bitadushimishije kuko ni igihingwa usarura ntukirye kandi ugahita ugurisha , bitandukanye n’ibigori kuko byo ushobora gushesha ukaryamo kawunga ,ikibazo twahuye nacyo nuko abamamyi tugurisha ibigori ikilo batwishyura 210 mu gihe ibiciro Leta yashyizeho bagihera abakorana n’abo Tubura yahaye imbuto n’ifumbire .Icyo twumva cyakorwa ni uko ababishinzwe badufasha tugajya tugurisha ibigori ku giciro cyiza,nibwo twareka guhinga amasaka .”

    Umwe mu baturage usanzwe ari umujyanama w’Ubuhinzi yabwiye InyaRwanda.com ko bakora ubukanguramba bumvisha abahinzi ko bagomba guhinga ibihingwa byahizwe mu mihigo kugira ngo batagwa mu mutego wo gutekenika mu gukora raporo.

    Ati” Umujyanama w’Ubuhinzi agerageza kwibutsa abaturage ko bagomba guhinga ibihingwa byatoranyijwe mu gihembwe cy’ihinga ariko imbogamizi tugira ni uko mu mudugudu bagaragaza ko bazahinga ibishyimbo n’ibigori ariko abaturage bagahinga amasaka bavuga ko ariyo atabahombya .”

    Uwo mujyanama w’Ubuhinzi abajijwe niba badatekenika mu gutanga raporo mu gihe ubutaka bwagombaga guhingwaho ibyatoranyijwe hagahingwa amasaka.

    Ati” Natwe turabibona ko mu mudugudu wacu bahinze amasaka ahantu twavuze ko hazahingwa ibyari bisanzwe bihahingwa . Gutekenika ntawe ubikora abishaka ahubwo utungurwa nuko ubutaka bwagarajwe ko buzahingwaho ibyatoranyijwe bahinzemo amasaka .Ntabwo nakwemeza ko hatabaho gutekenika kuko ibyo twavuze ko bazahinga ataribyo bahinga.Turifuza ko inzego zadufasha kwigisha abaturage byaba ngombwa hakajyaho ibihano ku bazahinga ibitarateganyijwe guhingwa .”

    Umuyobozi w’Akarere ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu karere ka Kayonza, Munganyinka Hope mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com yahakanye  ko nta gutekenika bikorwa mu mihigo y’Ubuhinzi ariko kandi akemeza ko guhinga amasaka abaturage babikora bitemewe .

    Yagize ati” Amasaka ntari mu buhingwa byatoranyijwe bigomba guhingwa kandi abaturage babikora batabizi ko bitemewe kuyahinga.Ibyo kwitwaza igiciro cy’ibigori ntabwo aribyo bibatera kuko hari igiciro cyashyizweho bagurirwaho badahenzwe .Ku byo gutekenika ntabwo byashoboka Akarere gahiga ibyatanzwe bivuye mu midugudu ariko nta tekenika ribaho .”

    Visi meya Munganyinka yabwiye InyaRwanda.com ko umurenge wa Ruramira n’indi itaburamo imvura badakwiye guhinga amasaka ndetse  ko inzego z’Ibanze zizakomeza gukora ubukanguramba mu rwego rwo gushishikariza abaturage guhinga ibihingwa byatoranyijwe aho guhinga amasaka atari mu mihigo . 

    Bamwe mu baturage baganiriye na InyaRwanda.com twababajije uko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bugaragaza umusaruro muri raporo kandi hatarahinzwe ibyagombaga guhingwa, batubwira ko abajyanama b’Ubuhinzi bafata umusaruro usanzwe uboneka mu gihe cyo guhinga ibyashyizwe mu mihigo bitahinzwe kubera amasaka, bakavuga ko bishobora kuba intandaro y’amanota make aka karere gakunze kugira ugereranyije n’uturere two mu Ntara y’Iburasirazuba.

    Abaturage bahisemo guhinga amasaka atari mu mihigo abayobozi bahiga 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141192/kayonza-ihingwa-ryamasaka-igipimo-cyo-gutekenika-mu-mihigo-141192.html

  • Chairman wa APR FC yongeye gukora mu jisho Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira yavuze ko abantu bakwiye kurekera kugereranya APR FC na Rayon Sports nk’amakipe y’abakeba kuko nta hantu na hamwe aya makipe ahuriye.

    Ni nyuma y’uko iyi kipe y’ingabo mu cyiciro cy’abagore yaraye yegukanye igikombe cya shampiyona y’icyciro cya kabiri.

    Col Richard Karasira yabajijwe niba kuba iyi kipe izamutse mu cyiciro cya mbere, abantu bazabona ihangana rya yo na Rayon Sports nk’uko bimeze kuri mukeba mu bagabo, yavuze ko ubwo bukeba ntabwo abona kandi abantu bakwiye kureka kugereranya ibitagereranywa.

    Ati “Kare nigeze gutekereza ubukeba mujya muvuga, nkibaza mbere na mbere aho buturuka. Sinzi icyo binavuga. Bamwe bari ku bikombe 20, abandi bari ku bikombe bitandatu, mukunda kugereranya ibintu bitagereranywa, ntimukagereranye ibintu bitagereranywa.”

    Abanyamakuru bamubwiye ko baba bashaka kumvikanisha ikipe ihangana cyane na APR FC, Col Karasira avuga ko niba ari uko bimeze, aho bafite ukuri.

    Ati “Ariko niba ari ikipe duhanganye, ni byo. Kuko ni ikipe twubaha ubundi, ifite abafana, ifite abantu bayikunda.”

    Chairman wa APR FC, Col Karasira Richard yaherukaga kuvuga ko APR FC ari yo ifite abafana benshi mu Rwanda kurusha Rayon Sports ibintu bitakiriwe neza n’abakunzi b’iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

    Col Richard Karasira yavuze ko nta bukeba buri hagati ya APR na Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/chairman-wa-apr-fc-yongeye-gukora-mu-jisho-rayon-sports

  • APR HC na Police HC zatangiye neza shampiyona (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Shampiyona ya Handball mu bagabo yatangiye mu mpera z’icyumweru gishize, APR HC na Police HC zihabwa amahirwe kurusha andi makipe zitwara neza.

    Hakinwe umunsi wa mbere ndetse n’uwa kabiri, Gicumbi HC ni yo itarakinnye imikino ya yo aho yabaye ibirarane.

    Tariki ya 23 Werurwe i Kigoma saa 9h00′, ES Kigoma yatsinze UR Rukaran31-24, saa 10h30′ UR Rukara yatsinzwe na Police HC 49-13, saa 12h00′ Police HC itsinda 33-13 ES Kigoma.

    Muri ADEGI GITUZA, saa 9h00′ Adegi Gituza yatsinzwe na UR Huye 35-30, saa 10h30′ UR Huye yatsinzwe APR HC ibitego 45-13 mu gihe saa 12h00′ APR yihanije Adegi 26-9.

    Kimisagara, habereye umukino umwe wo Gorillas yatsinzwe na Nyakabanda 27-25. Imikino ya Gorillas HC na Gicumbi, saa n’uwa Gicumbi na Nyakabanda yarasubitswe.

    Shampiyona yakomeje ku Cyumweru tariki ya 24 Werurwe 2024, i Kigoma guhera saa 9h00′ ES Kigoma yatsinze 21-27 UR Huye, saa 10h30′ UR Huye yatsinze Nyakabanda 37-31 ni mu gihe saa 12h00′ Nyakabanda yongeye gutsindwa na ES Kigoma 34-28.

    Muri Adegi Gituza, habereye umukino umwe gusa wo Police yatsinze Adegi 46-21 ni mu gihe umikino Gicumbi yagombaga gukina na Police wasubitswe.

    Ku kibiga cya Kimisagara cya saa 9h00′ Gorillas yatsinze UR Rukara 38-22, saa 10h30′ UR Rukara itsindwa na APR 33-14 ni mu gihe saa 12h00′ APR HC yatsinze Gorillas 42-20.

    Mu bagore uko yagenze

    ISF Nyamasheke 34-15 UR Huye
    UR Huye 10-33 ESC Nyamagabe
    ESC Nyamagabe 27-17 ISF Nyamasheke

    Nyakabanda yatunguye Gorillas irayitsinda

    Mbesutunguwe umwe mu bakinnyi bafashije Police kwitwara neza

    APR yitwaye neza mu mpera z’icyumweru

    Umunyezamu wa APR, Arsene na we yaratsinze

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-hc-na-police-hc-zatangiye-neza-shampiyona-amafoto

  • Kamonyi-Nyamiyaga: Inkuba yishe umukobwa wari mu murima akura ibijumba #rwanda #RwOT

    Ahagana ku mugoroba wo kuri uyu wa 24 Werurwe 2024, mu Mudugudu wa Kirehe, Akagari ka Kidahwe, Umurenge wa Nyamiyaga, Akarere ka Kamonyi ubwo imvura yari itangiye kugwa, Inkuba yakubise umwana w'umukobwa w'imyaka 15 y'amavuko witwa Niyonizera Benitha wari mu murima yatumwe gukura ibíjumba, iramwica.

    Amakuru y'iyi nkuru mbi, yamenyekanye atanzwe n'umukuru w'umudugudu wari umaze kuyahabwa. Avuga ko Nyakwigendera ari mwene Niyonsenga Jean Baptiste na Nirere Justine, akaba yigaga mu mwaka wa Kabiri w'amashuri yisumbuye muri GS Nyamiyaga.

    Akimara kwicwa n'Inkuba, umurambo wajyanywe mu rugo aho yabanaga na Mama we na Nyirakuru. Nyuma, urwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha-RIB rwatanze uburenganzira ko ababyeyi banyakwigendera bakora inyandiko igaragaza ko yazize inkuba bakabona kumushyingura.

    Ubuyobozi bw'Akagari ka Kidahwe buyobowe na Gitifu Murenzi bwatangarije intyoza.com ko ubwo iyi nkuba yakubitaga, Nyina w'umwana yirutse ajya kureba ariko asanga byarangiye, umwana we iramwishe.

    Gitifu Murenzi, avuga ko uyu mubyeyi( Mama) yari amaze imyaka igera muri itatu yarahukaniye iwabo n'uyu mwana we w'umukobwa bahunze umugabo. Ahamya kandi ko umuryango numara gufata icyemezo nkuko babisabwe na RIB nta kibazo cyo gutabara kuko abaturage muri buri Sibo mu Midugudu igize Akagari ka Kidahwe bishyiriyeho ikimina cya'Dutabarane', aho ugize ibyago bamutabara uko babigennye.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/03/24/kamonyi-nyamiyaga-inkuba-yishe-umukobwa-wari-mu-murima-akura-ibijumba/

  • Tshisekedi ntazavuge ko atagiriwe inama.Dore Perezida wa Sudani y'Epfo, Salva Kiir, asubiye i Kinshasa kumukura ku izima. #rwanda #RwOT

    Nyuma y'ukwezi kumwe gusa avuye mu ruzinduko rw'akazi muri Kongo-Kinshasa, Perezida wa Sudani y'Epfo, Mayardit Salva Kiir, ari nawe uyoboye Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba muri iki gihe, kuri iki cyumweru yasubiye i Kinshasa, aho yongera kubonana na Perezida Félix Tshisekedi wa Kongo.

    Ikigenza Perezida Salva Kiir si ukunoza ubucuti n'ubuhahirane hagati y'ibihugu byombi, ahubwo ni ukugerageza kongera kwereka Perezida Tshisekedi inyungu afite mu gushyikirana n'umutwe wa M23.

    Ni mu gihe abakurikiranira hafi ibibera mu burasirazuba bwa Kongo bose bahuriza ku mwanzuro umwe, w'uko intambara ihabera idashobora kurangizwa n'urusaku rw'imbunda, ko ahubwo umuti nyawo ari inzira y'ibiganiro hagati ya Leta ya Kongo n'umutwe wa M23.

    Uru ruzinduko rw'inkubirane rwa Perezida Salva Kiir i Kinshasa, rwa kabiri mu gihe cy'ukwezi kumwe gusa, ruratanga ubutumwa ko Perezida Tshisekedi nta yandi mahitamo asigaranye, uretse kuva ku izima, akicarana ku meza y'ibiganiro n'abo yita'umutwe w'iterabwoba'.

    Twibutse ko inama idasanzwe y' ibihugu bigize Umuryango w'Afrika y'Amajyepfo, SADC, yateraniye i Lusaka muri Zambiya kuri uyu wa gatandatu, tariki 23 Werurwe 2024, nayo yasabye Perezida Tshisekedi gukemura ibibazo by'intambara yo mu burasirazuba bw'igihugu cye yifashishije inzira ya Politike.

    SADC yohereje abasirikari muri Kongo gufasha Leta guhangana na M23, icyakora kuva yagera ku rugamba mu mpera z'umwaka ushize, abarwanyi ba M23 barushijeho kwigarurira uduce twinshi muri Kivu y'Amajyaruguru.

    Kuba rero SADC nayo igeze aho igira inama Tshisekedi yo gushyikirana n'abo yita 'umutwe w'iterabwoba', biragaragaza ko ibintu byamugeranye iwa Ndabaga.

    The post Tshisekedi ntazavuge ko atagiriwe inama.Dore Perezida wa Sudani y'Epfo, Salva Kiir, asubiye i Kinshasa kumukura ku izima. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/tshisekedi-ntazavuge-ko-atagiriwe-inama-dore-perezida-wa-sudani-yepfo-salva-kiir-asubiye-i-kinshasa-kumukura-ku-izima/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=tshisekedi-ntazavuge-ko-atagiriwe-inama-dore-perezida-wa-sudani-yepfo-salva-kiir-asubiye-i-kinshasa-kumukura-ku-izima

  • Stade Amahoro yahawe ubushobozi bwo kuzajya yakira ikoranabuhanga mu mikino rya VAR – YEGOB #rwanda #RwOT

    Stade Amahoro iri kugana ku musozo wo kuvugururwa, izaba ibifite ubushobozi bwo kwakira ikoranabuhanga ryifashishwa mu mikino rizwi nka VAR (Video Assistant Referee).

    Imirimo yo kuvugurura Stade Amahoro igeze kuri 95%, aho yashyizwe ku rwego mpuzamahanga haba ku kibuga (aho bakinira) n'ahandi hose. Ni muri urwo rwego hanateganyijwe ahazajya hakoresherezwa ikoranabuhanga rya VAR mu busanzwe ryigondera umugabo rigasiba undi.

    Iri koranabuhanga ryatangiye kugeragezwa mu 2016 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko riza kwemezwa mu 2018 n'ishyirahamwe rishyiraho amategeko agenga umupira w'amaguru ku Isi, IFAB, aho ku ikubitiro ryakoreshejwe mu Gikombe cy'Isi cyabereye mu Burusiya uwo mwaka.

    Source : https://yegob.rw/stade-amahoro-yahawe-ubushobozi-bwo-kuzajya-yakira-ikoranabuhanga-mu-mikino-rya-var/