Blog

  • MU MAFOTO: Ihere ijisho uburanga bwa Anicia G… – #rwanda #RwOT

    Mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo Anicia Gaothusi yegukanye ikamba rya Miss Botswana 2024, aryambikwa na Miss Lesego chombo yasimbuye kuri uyu mwanya.

    Ibirori by’akataraboneka byabereye i Tlonkweng byasize Anicia Gaothusi w’imyaka 22 y’amavuko, ukomoka mu gace ka Tutume ariwe wegukanye ikamba rya Miss Botswana. Uyu niwe wabashije gukura ikamba mu maboko ya Lesego Chombo uherutse kugera muri Top 4 muri Miss World kandi akegukana ikamba rya Miss World Africa.

    Miss Botswana 2024 yegukanye ikamba riherekejwe n’imodoka nshya ya Volkswagen Polo, ndetse n’akayabo k’amafranga agomba kumufasha mu myiteguro ya Miss World 2025 ayo kwiyitaho n’ayo kwita ku bijyanye n’imyambaro ye mu gihe cy’umwaka.

    Kwegukana ikamba rya Miss Botswana byonyine, byahise bihesha Miss Anicia amahirwe yo kuzahagararira iki gihugu mu irushanwa ya Nyampinga w’Isi ry’umwaka utaha, rizaba riba ku nshuro ya 72. Muri iri rushanwa riteganijwe umwaka utaha, nibwo Krystyna Pyszkova wambaye ikamba rya Miss World azaryambika uzamusimbura mu birori biba bihanzwe amaso n’abatuye isi bose.

    Nk’uko bisanzwe Miss Botswana, Anicia Gaothusi afite ibisonga bibiri bigiye kumufasha mu rugendo rw’umwaka wose, harimo Miss Halle Hirschfeld wabaye igisonga cya mbere, ndetse na Sebaga Manyapetsa wabaye igisonga cya kabiri cya Nyampinga wa Botswana.

    Iri siryo rushanwa rya mbere ry’ubwiza Anicia yegukanye  kuko no mu 2019 yatsindiye ikamba rya Miss Teen International Botswana. 

    Mu buzima busanzwe, Miss Anicia ni umunyeshuri uri kuminuza mu bijyanye n’amategeko, muri kaminuza ya Gaborone University College of Law and Professional Studies. 

    Nyuma y’uko yicaye kuri iyi ntaba iba yifuzwa na benshi, Miss Anicia yafashe umwanya ashimira abamushyigikiye bakamwereka urukundo, barimo n’abo bataziranye bamuteye inkunga bakamunambaho kugeza ku ikamba nyirizina. 

    Miss Lesego Chombo watanze ikamba, nawe yafashe umwanya anyarukira ku rubuga rwa Instagram, maze ashimira abamubaye hafi mu rugendo rwose rwo kuba Miss Botswana 2022, ndetse atangaza ko icyo yifuzaga cyane mu irushanwa rya Nyampinga w’Isi ari ugushakira isi icyizere, akerekana ko kwizera Imana n’imbaraga zayo bikora koko.

    Reba hano amafoto agaragaza neza ubwiza bwa Anicia Gaothusi wegukanye ikamba rya Miss Botswana 2024:

    Yambitswe ikamba na Miss Lesego Chombo yasimbuye kuri iyi ntebe

    Miss Botswana 2024 n’ibisonga bye




    Mu 2019 yegukanye ikamba rya Miss Teen International Botswana

    Miss Anicia Gaothusi niwe uzahagararira Botswana muri Miss World 2025

    Anicia asimbuye Miss Lesego Chombo wabaye Miss Botswana 2022

    Ubu Miss Lesego ni Miss World Africa 2024

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141224/mu-mafoto-ihere-ijisho-uburanga-bwa-anicia-gaothusi-wambitswe-ikamba-rya-miss-botswana-202-141224.html

  • Amavubi yadwingiye Madagascar imbere y’abafana ba yo (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Amavubi yasoje imikino ya gicuti atsinda Madagascar ibitego 2-0, ni ibitego bya Mugisha Gilbert na Bizimana Djihad.

    Wari umukino wa kabiri wa gicuti ku Rwanda, ni nyuma y’uko ku wa Gatanu w’icyumweru gishize rwari rwanganyije ubusa ku busa na Botswana, umukino na wo wabereye muri Madagascar.

    Uyu munsi Amavubi y’u Rwanda yakinaga na Madagascar mbere y’uko agaruka mu Rwanda.

    Ni umukino umutoza Frank Spittler yari yahisemo kubanza mu izamu Maxime Wenssens wa Union Saint-Gilloise mu Bubiligi wakinaga umukino wa mbere mu Mavubi.

    Hakiri kare ku munota wa, Ange Mutsinzi yatakaje umupira ufatwa na rutahizamu wa Madagascar ariko ateye mu izamu, umunyezamu Wenssens awukuramo.

    Ku munota wa 25 Nshuti Innocent yahushije igitego cyabazwe ku mupira wari uvuye kuri kufura yari itewe na Sahabo, Rubanguka agahindura imbere y’izamu ariko Nshuti akananirwa kuwushyira mu rushundura.

    Mugisha Gilbert yaje gutsindira u Rwanda igitego cya mbere ku munota wa 27 ku mupira mwiza yari ahawe na Muhire Kevin. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.

    Iminota 10 y’igice cya kabiri wabonaga amakipe yombi agifite inyota y’igitego ariko umukino wakinirwaga mu kibuga hagati nta mahirwe yaremwe.

    Amavubi yakoze impinduka za mbere ku munota wa 58 aho Nshuti Innocent yahaga umwanya Biramahire Abeddy ni nako ku munota wa 62 Mugisha Gilbert yahaye umwanya Gitego Arthur.

    Madagascar yashyize igitutu ku basore b’u Rwanda ariko umunyezamu Maxime Wenssens n’ubwugarizi bw’u Rwanda babyitwaramo neza.

    Ku munota wa 86, Muhadjiri Hakizimana yinjiye mu kibuga asimbura Sahabo Hakim.

    Izi mpinduka zafashije u Rwanda kuko byaje gutuma Amavubi yongera imbaraga mu busatirizi maze ku munota wa 90 Djihad Bizimana atsinda igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye rya Djihad ku mupira yari ahawe Biramahire Abeddy. Umukino warangiye ari 2-0.

    Bizimana Djihad wagize umukino mwiza yatsinze igitego cy’agashinguracumu

    Manzi Thierry yari ahagaze neza mu bwugarizi

    Mangwende yagize igice cya kabiri cyiza

    Umukino we wa mbere Maxime Wenssens yahesheje Amavubi intsinzi kandi ntiyinjizwa igitego

    Bizimana Djihad wagize umukino mwiza yatsinze igitego cy’agashinguracumu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yadwingiye-madagascar-imbere-y-abafana-ba-yo-amafoto

  • Irambona Eric wakiniye amakipe arimo Rayon Sports yasezeye ruhago kumugaragaro #rwanda #RwOT

    Myugariro wo ku ruhade rw’ibumoso wakanyujijeho mu makipe nka Rayon Sports, Irambona Eric yasezeye kumugaragaro gukina umupira w’amaguru.

    Uyu mukinnyi wari umaze hafi imyaka ibiri nta kipe agaragaramo, kuri iyi nshuro nibwo yeruye ko yasezeye ruhago nk’uwabigize umwuga atazongera gukina.

    Ibi yabihamirije ISIMBI ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ubwo yizihizaga imyaka 5 we n’umugore we Olivia bamaze barushinze.

    Irambona aheruka mu kibuga mu mwaka w’imikino wa 2021-22 ubwo yakiniraga Kiyovu Sports. Nyuma y’uyu mwaka akaba yarahise amera nkuretse umupira nubwo atahise abitangaza aho yagiye gukora muri Banki.

    Uyu myugariro akaba yarakiniye amakipe nka Rayon Sports yagezemo muri 2012 ayivamo nyuma y’imyaka 8, hari muri 2020 ubwo yerekezaga muri Kiyovu Sports yakiniye imyaka 2.

    Muri Rayon Sports yatwaranye na yo ibikombe bitandukanye birimo Super Cup, ibikombe bya shampiyona 3 (2012-13, 2016-17 na 2018-19) ndetse n’igikombe kimwe cy’Amahoro.

    Irambona Eric yasezeye kumugaragaro

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/irambona-eric-wakiniye-amakipe-arimo-rayon-sports-yasezeye-ruhago-kumugaragaro

  • Amashusho! Chairman wa APR FC Col Richard Karasira atanze ubutumwa kwihangana rya APR FC na Rayon Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira, yashimangiye ko badafata Rayon Sports nka mukeba kuko bayikubye inshuro nyinshi mu bikombe.

    Uyu yanavuze ko ikipe yabo y'Abagore itazagura umuhisi n'umugenzi nk'uko Rayon Sports yabikoze.

    Iyi kipe ya APR WFC yatwaye igikombe cyo mu cyiciro cya kabiri ihita izamuka mu cyiciro cya mbere Aho igiye kuzajya ihura na mucyeba w'ayo Rayon Sports WFC.

    Reba amashusho 👇

    Source : https://yegob.rw/amashusho-chairman-wa-apr-fc-col-richard-karasira-atanze-ubutumwa-kwihangana-rya-apr-fc-na-rayon-sports/

  • USA: Ruti Jol yaririmbiye mu nyubako yataram… – #rwanda #RwOT

    Cyabaye ku wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2024, aho Ruti Joël yifashishije indirimbo zinyuranye cyane cyane iziri kuri Album ye yise 'Musomandera' yashyize hanze muri Mutarama 2024, igakundwa mu buryo bukomeye ahanini biturutse ku ndirimbo ziyigize.

    Iki gitaramo cyabereye mu nzu y'imyidagaduro ya Atrium, ahasanzwe habera ibitaramo by'abahanzi bakomeye muri Amerika n'abandi. Iyi nyubako yabereyemo ibitaramo by'abahanzi bakomeye ku Isi barimo Koffi Olomide wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) wahataramiye ku wa 11 Ugushyingo 2022, umuraperi Shawn Corey Carter [Jay-Z] wahataramiye mu 1998 n'abandi.

    Iki gitaramo cyabaye mu buryo bwa 'Live' kandi cyatambukaga ku rubuga rwa Youtube mu rwego rwo gufasha abatabashije kuhagera. Ibi byakozwe bitewe n'uko iyi nyubako isanzwe irimo ibikoresho by'ikoranabuhanga byifashishwa igihe ushaka gutambutsa ibirori n'ibitaramo mu buryo bw'ikoranabuhanga.

    Iri nyubako imaze imyaka 30 itangiye kwakira ibirori n'ibitaramo byiganjemo ibyo kumurika imideli n'ibitaramo by'abahanzi, kwerekana filime, gufatiramo amashusho y'indirimbo z'abahanzi, ubukwe, gutunganyirizamo filime n'ibindi.

    Yubatswe mu buryo bushobora gufasha ababyifuza gutunganyirizamo ibiganiro bya Televiziyo, gukoreramo inama, imikino y'iteramakofe, kandi itegurwa mu buryo buri wese yifuzagamo. Yashyizwemo n'ibindi birimo nka 'Restaurant', 'Parking' yagutse n'ibindi.  

    Ruti Joel niwe muhanzi wenyine waririmbye muri iki gitaramo mu gihe cy'amasaha ibiri. Yabwiye InyaRwanda, ko yishimiye uburyo Abanyarwanda n'abandi babarizwa muri Atlanta bamwakiriye 'ku nshuro yanjye ya mbere mbataramiye'.

    Umwe mu bateguye iki gitaramo, yavuze ko bagiteguye 'mu rwego rwo gutaramana n'abafana ba Ruti batuye mu Majyepfo y'Uburasirazuba bw'Amerika'.

    Yavuze ko ashingiye ku migendekere y'iki gitaramo birashoboka ko 'Abanyarwanda bakunda gakondo'. Ati 'Byaratunejeje kubona abantu bafata indege bakava mu y'indi Mijyi, abandi bagatwara imodoka amasaha atandatu kugirango baze mu gitaramo cya Ruti Joel.'

    Ni cyo gitaramo cya mbere Ruti Joël akoreye muri Amerika nyuma y'imyaka ine isaga ari mu muziki. Yaherukaga gutaramira abakunzi be mu birori bya Rwanda Day byabereye mu Mujyi wa Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 2-3 Gashyantare 2024.

    Anategerejwe mu kindi gitaramo kizabera mu Mujyi wa Portland muri Leta ya Maine, ku wa 30 Werurwe 2024 mu rwego rwo 'kwegera abakunzi ba gakondo batuye mu Majyaruguru y'Uburasirazuba bwa Amerika'.

    Uyu muhanzi yari yihaye gahunda yo gukorera ibitaramo bibiri muri Amerika mbere y'uko agaruka mu Rwanda.

    Ruti ni umusore w'urubavu ruto wakuriye iruhande rwa Massamba Intore na Jules Sentore bamuharuriye urugendo rw'umuziki we. Byasembuwe no kuba umwe mu bagize Gakondo Group n’itoreri Ibihame anywana n'umuco kuva ubwo. 

    Ijwi ry'uyu musore ryumvikanye mu ndirimbo 'Diarabi' yakoranye na Jules Sentore ndetse na King Bayo witabye Imana.

    Ni indirimbo nawe avuga ko yamwaguriye amarembo y'umuziki, abatari bamuzi batangira kubazanya ngo uwo musore ni nde w'ijwi ryiza! 

    Muri Gashyantare 2019 yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'La vie est belle' yasubiyemo y'umuhanzi w'umunyabigwi mu muziki Papa Wemba. Iyi ndirimbo yumvikana mu rurimi rw'Igifaransa n'Igishwahili.

    Uyu musore avuga ko gukurira muri Gakondo Group byamufashije kumenya kubyina no guhamiriza mu Ibihame Cultural Troupe yigiramo imibyinire gakondo n'ibindi.

    Urugendo rw'umuziki we yarushyigikiwemo na Masamba Intore wamuhaye album z'indirimbo ze azigiraho kuririmba ndetse ngo rimwe na rimwe bakoranaga imyitozo yo kuririmba.

    Ruti Joel yakoreye igitaramo gikomeye muri Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
    Iki nicyo gitaramo cya mbere, Ruti Joel akoreye muri Amerika nyuma ya Rwanda Day

    Ibyishimo byari byose ku Banyarwanda n’abandi basanzwe bakunda Ruti Joel bataramiwe nawe


     

    Iyi nyubako Ruti Joel yakoreyemo igitaramo yabereyemo ibitaramo by’abahanzi bakomeye ku isi barimo Koffi Olomide na Jay-Z

    Nyuma yo gutaramira muri Atlanta, Ruti Joel atagerejwe muri Leta ya Maine

     

    Koffi Olomide yakoreye igitaramo gikomeye muri iyi nyubako mu 2022




    Ruti Joel ategerejwe mu gitaramo kizabera muri Portland, ku wa Gatandatu tariki 30 Werurwe 2024

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141210/usa-ruti-joel-yaririmbiye-mu-nyubako-yataramiyemo-abarimo-jay-z-na-koffi-olomide-amafoto-141210.html

  • Bari guhinyuza ibyavuzwe! Abaraperi 15 bamar… – #rwanda #RwOT

    Kugeza ubu, abakurikiranira hafi umuziki nyarwanda babasha kubona impano zitangaje zivuka mu njyana ya Hip hop umunsi ku wundi. Indebakure ndetse n'abasesengura neza iyi ngingo, bemeza ko nta gushidikanya umuziki wa Hip hop nyarwanda ukomeje kujya mu maboko meza ndetse mu minsi ya mbere iraba yamaze gutambuka ku zindi zisanzwe zimenyerewe cyane.

    Bamwe muri aba baraperi bakomeje kuzahura injyana ya Hip Hop bamaze igihe bakora ariko bari kwigaragaza cyane muri iyi minsi, abandi batangiye vuba ariko mu by’ukuri impano zabo ziri kwivugira.

    Dore bamwe mu baraperi b’amaraso mashya bakwiye guhangwa amaso mu muziki nyarwanda mu 2024:

    1. Zeo Trap 

    “>

    Umuraperi Zeo Trap uri mu bahanzwe amaso mu njyana y'umujinya [HipHop] mu Rwanda, ni umuraperi ukunzwe,ni  umwe mu batanga icyizere mu muziki Nyarwanda kuva yatangira urugendo rwa muzika wenyine atandukanye na Byina Trap, itsinda yamenyekaniyemo.

    Ubusanzwe amazina ye ni Byiringiro Francois ariko amaze kwamamara mu njya ya HipHop yo mu bwoko bwa Trap nka Zeo Trap. Mu 2021 nibwo itsinda Byina Trap yabarizwagamo ryatandukanye nyuma yo gukora indirimbo zitandukanye zakunzwe zirimo 'Amazi y'Abasoda, Byina Dril ' n'izindi.

    Nyuma  Zeo Trap yafashe umwanzuro wo gutangira urugendo rwa wenyine, akora indirimbo zirimo 'Akaradiyo [Dior freestyle], Si sawa ndetse na Elee' yamubereye ikiraro akamenyekana ndetse kuri ubu akaba ari umwe mu baraperi bahagaze neza muri muzika nyarwanda.

    2. Fifi Raya

    “>

    Fiona Ishimwe uzwi mu muziki nka Fifi Raya, ni umwe mu baraperikazi b'amaraso mashya w'umuhanga kandi ugezweho mu njyana ya Hip Hop, aho akunzwe cyane mu ndirimbo zirimo 'Wasara,' 'Kule,' 'Cyane' n'iyitwa 'Mon Bebe' aherutse gushyira hanze.

    3. Bruce The 1st

    “>

    Mukiza Bruce [Bruce The 1 st] ni umuraperi wihagazeho muri iki gihe, yabonye izuba ku wa 12 Kanama 2002. Mu minsi ishize, uyu muraperi yashyize hanze 'Bwe Bwe Bwe' yahurijemo abandi baraperi bakomeye mu Rwanda, barimo Ish Kevin, Bull Dogg na Kenny K Shot, bagaruka ku buryo hari ibinyamakuru bidaha agaciro abaraperi.

    Ku myaka 15 y'amavuko ni bwo yatangiye kwandika indirimbo bikarangirira ku mpapuro nta cyizere afite cy'uko bizashoboka. Mu 2018 yasohoye indirimbo ye ya mbere yitwa 'Born&Raise' biturutse ku cyizere yahawe n'inshuti ze cy'uko azi kuririmba.

    4. Hollix

    “>

    Mu mwaka ushize, nibwo Ish Kevin, uri mu baraperi bamaze gukomeza izina rye mu muziki w'u Rwanda, yatangiye gufata ukuboko umuraperi ukomeje kwigaragaza neza witwa Hollix, amusinyisha muri 'Label' yise “Trappish Music” inafite studio itunganya imiziki mu buryo bw'amajwi n'amashusho.

    5. Nessa

    “>

    Nessa umwe mu bahanzikazi b'abahanga mu gukora ijyana ya Hip Hop umaze kumenyekana ku bw'amagambo akakaye akoresha mu ndirimbo ze, ariko zigakundirwa ubuhanga bwazo yashyize hanze iyitwa Ikenge. Usibye iyitwa 'Ishori,' uyu muraperikazi afite n'izindi zirimo 'Muhe Nyina' yahuriyemo na Beat Killer umutunganyiriza indirimbo..

    6. Angell Mutoni

    “>

    Umuhanzikazi Angell Mutoni ukunze kuririmba indirimbo ziganjemo iziri mu rurimi rw'Icyongereza avanga n'Ikinyarwanda, mu mwaka ushize  yashyize hanze Extended Play [EP] yise 'For Now' yakoranye na Dr Nganji wo muri Green Ferry Music, iri mu nzu zitunganya imiziki zafashije benshi barimo Bushali, B-Threy n'abandi batandukanye bamaze kubaka amazina.

    Angell Mutoni uri mu batanga icyizere asanzwe ari umuraperi akaba n'umuririmbyi wandika indirimbo. Aririmba Afro-Hiphop, RnB na Pop.

    Uyu mukobwa afite mixtape eshatu ndetse na EP ebyiri. Ari mu bahanzi 10 bitabiriye RFI Prix Découvertes, mu 2016. Yagiye kandi agaragara mu maserukiramuco atandukanye muri Afurika y'Iburasirazuba birimo Blankets & Wine, Kigali Up, Amani Festival, Bayimba n'ayandi.

    7. Nadiya

    “>

    Nadiya Nana ni umukobwa ukomatanya kubyina, kuririmba no kugaragara mu mashusho y'indirimbo. Uyu muraperikazi ari mu bakwiye guhangwa amaso muri uyu mwaka, kuko yagaragaje ubuhanga bwe mu ndirimbo zirimo 'Mu Mizi' na 'Way to the Top.'

    8. Jaja Rwanda

    “>

    Umwe mu baraperi bari kuzamuka neza mu Rwanda ariko ukorera muzika ye muri Amerika, maze gukorana n’abaraperi benshi mu Rwanda barimo nka Ish Kevin, Bruce The 1st, Fireman, Bull Dogg ndetse na Khalifan Govinda. Mu minsi ishize, uyu muraperi aherutse kwisunga umuraperi mugenzi we uzwi ku izina rya Logan Joe bakorana indirimbo bise ‘Like Me’.

    9. Pro Zed

    “>

    Ngabonziza Shema Darcin Pro Zed uri mu basore batunganya indirimbo bakundwa cyane cyane n'abakunzi ba Hip Hop yo mu bwoko bwa Trap na Drill Music, ubu noneho yamaze no kwinjira mu muziki kandi ari no mu baraperi bakomeje gutanga icyizere muri iyi njyana.

    10. Dice Kid

    “>

    Umuraperi Dice Kid uri mu bahanzi bahuye n’umuraperi w’umunyabigwi Kendrick Lamar ubwo aheruka mu Rwanda, ni umwe mu bakwiye guhangwa amaso muri iki gihe bitewe n’ubudasa akomeje kugaragaza muri iyi njyana ya Hip hop. 

    11. Chaka Fella

    “>

    Umuraperi Chaka Fella ari mu bakunzwe muri iki gihe bitewe n'ibihangano bye bishimangira ubuhanga mu njyana ya Hip Hip byumwihariko muri Drill igezweho muri iki gihe. Mu ndirimbo ze harimo iyo aherutse gushyira ahagaragara yitwa '6:30 AM,' 'Game' yamuhuje na Zeo Trap na Mr Kiswahili n'izindi.

    12. Maestro Boomin

    “>

    Maestro Boomin ni umwe mu baraperi bakomeje kuzamura igikundiro mu banyarwanda uririmba cyane mu rurimi rw'Icyongereza. Uyu, afite indirimbo zikunzwe zirimo 'Racks' yafatanije na Ish Kevin, 'Hustlin' yahuriyemo na Kenny K Shot, 'Lost My Mind' yakoranye na Riderman ndetse n'izindi.

    13. Soldier Uno

    “>

    Soldier Uno wavutse mu 2003 akavukira ku Muhima mu Mujyi wa Kigali, ubusanzwe yitwa Mugisha Landry ari mu bahanzi bari kuzamuka neza muri Drill Music kandi atanga icyizere cyo kuzageza kure cya mu muziki mu bihe bye biri imbere.

    14. Bobby Bangs

    “>

    Bobby Bangs nawe ni umuraperi ukwiye guhangwa amaso muri uyu mwaka. Yakoranye indirimbo n'abaraperi nka Ish Kevin mu ndirimbo bise 'Trust is Gone,' iyo yahuriyemo na Kenny K Shot bise 'Amaribori,' iyo aherutse gusohora yise 'Fashion Killa' n'izindi.

    15. Dylan Flex

    “>

    Ingabire Sandra uzwi nka Dylan Flex, ni umwe mu baraperikazi b'impano itangaje bakwiye guhangwa amaso muri uyu mwaka. Uyu mukobwa w'imyaka 20 y'amavuko, afite indirimbo  yitwa 'Fasho' yahuriyemo na Dj Fortune na Alma Ras.

    Mu zindi ndirimbo yagiye yumvikanamo harimo iyitwa 'Flex' yahuriyemo na Dr. Nganji, Slum Drip, RoMeo Rapstar ndetse na Icenova, 'Turahashumika' yakoranye na Papa Cyangwe n'izindi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141202/bari-guhinyuza-ibyavuzwe-abaraperi-15-bamaraso-mashya-bo-guhangwa-amaso-mu-2024-141202.html

  • Big Fizzo araza i Kigali cyangwa impamvu irak… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 30 Werurwe 2024 abakunzi bategereje ari benshi kwitabira igitaramo kigaruka byihariye ku rugendo rw'imyaka 14 Platini P amaze mu muziki.

    Inkuru zikaba ariko zikomeje kuzamuka ko amahirwe ari make  yo kuba Big Fizzo umaze igihe kitari gito adataramana n'abanyarwanda yo kuba bazamubona i Kigali.

    Kuri iyi ngingo ubwo InyaRwanda yageragezaga kuvugana na Platini P ku makuru y'ukuri ahari ashingiye kubiganiro bari kugirana ntakintu gifatika yabitangajeho.

    Amakuru y’uko Big Fizzo ashobora kutaboneka i Kigali akaba ashingira ahanini ku kuba u Burundi bumaze iminsi bwarafashe umwanzuro wo gufunga imipaka ibuhuza n'u Rwanda.

    Ndetse mu minsi yashize iki gihugu kikaba cyarabujije ikipe yari igihagariye mu mikino ya BAL [Basketball African League] kutambara ibirango bya Visit Rwanda.

    Ibi byaje no kurangira biyiviriyemo guterwa mpaga ubugira Kabiri biyiviramo gusezerwa muri iri rushanwa cyane ko mu mahame ya siporo ubundi bitemewe kuyivangamo ibirebana na politike mu buryo ubwo aribwo bwose.

    Mu minsi yashize kandi ubwo Gen Z ya Fally Merci yizihizaga isabukuru y'imyaka 2, mu banyarwenya bari batumiwemo harimo abo mu Burundi nka Kigingi na Michael Sengazi ariko bose nta numwe wagaragaye ku rubyiniro.

    Mu bihe bitandukanye hagiye hagaragara ibibazo hagati y'ibihugu by'u Rwanda n'u Burundi byagiye bihita binajyana no kwifata kw'abahanzi cyangwa n’abifuza kugirana imikoranire ugasanga bakomwa mu nkokora.

    Ababyibuka Israel Mbonyi yasubitse ibitaramo yari afite mu Burundi muri 2021 bitewe nuko yimwe uruhushya rwo gutaramira muri iki gihugu ku mpamvu zitavuzweho rumwe n'abarebera hafi ibya politike yo mu Karere.

    Meddy na we muri 2018 yasubitse ibitaramo na we yarafite mu Burundi nabwo bishingiye ku makuru yari amaze iminsi acicikana ko azagirirwa nabi nakandagira muri iki gihugu.

    Papa Cyangwe na we aheruka gutangaza ko atabashije kubona uko afata amashusho y'indirimbo yakoranye na Sat B kubera ifungwa ry'imipaka.

    Amatsiko ni menshi ku gitaramo cya Platini P by’umwihariko kubamaze imyaka igera kuri 15 bakurikira ibikorwa bye by’umuziki ari nako bagura amatikePlatini P ni bwo bwa mbere agiye gukora igitaramo gikomeye nk’umuhanzi ku gite cye ndetse yavuze ko Baba Xperience bitewe nuko izakirwa ashobora kuyigira ngarukamwakaHakomeje kwibazwa niba koko Big Fizzo azabasha gutaramira Camp Kigali dore ko akumbuwe na benshi mu Rwanda Hamaze iminsi zitandukanye zigaragaza ko u Burundi butifuza guhurira ku ngingo nimwe nabayo n’u Rwanda n’abanyarwanda ntawamenya niba Big Fizzo azashimangira ko imyidagaduro itagira imipakaAbifuza amatike bari kuyagura bifashishije ikoranabuhanga rya *727*50*2*28#

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141216/big-fizzo-araza-i-kigali-cyangwa-impamvu-irakomeza-kuba-ya-yindi-platini-yaryumyeho-141216.html

  • Amakipe ya APR yasoje imikino ibanza ya Volleyball neza #rwanda #RwOT

    Amakipe ya APR mu bagabo n’abagore muri Volleyball yasoje imikino ibanza ya shampiyona ahagaze neza, ni nyuma y’uko APR VC yatsinze Police VC n’aho APR WVC igatsinda Rwanda Revenue Authority.

    Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo habaye imikino isoza igice kibanza cya shampiyona ya Volleyball mu bagabo n’abagore umwaka w’imikino wa 2024.

    Ni imikino yabaye ku Cyumweru tariki 24 Werurwe 2024 muri Lycée Notre Dames de Anges.

    Mu bagabo, APR VC yaje gutsinda Police VC mu mukino utari woroshye cyane ko bitabaje iseti ya kamarampaka, APR iwutsinda ku maseti 3-2.

    Police VC yatangiye neza ndetse yegukana iseti ya mbere kuri 25-23, APR yahise itsinda ikurikiyeho kuri 25-22. Police yatsinze iseti ya 3 ku manota 25-17 ni mu gihe na APR yegukanye iya kane ku manota 25-19. Hahise hitabazwa kamarampaka yegukanywe na APR ku manota 15-9

    Uyu mukino wabanjirijwe n’uwo APR WVC y’umutoza Peter Kamasa yihanijemo Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority) iyitsinze amaseti 3-0 (25-19, 25-15 na 25-22)

    Kugeza ubu mu bagabo REG ni yo iyoboye urutonde n’amanota 23, Kepler ikagira 21 ni mu gihe APR na Police zifite 20. Mu bagore APR ifite 13, Police 12, RRA ikagira 11.

    APR WVC yihanije RRA

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amakipe-ya-apr-yasoje-imikino-ibanza-ya-volleyball-neza

  • Mu irushanwa ni umwanya w’abagabo si uwo kugerageza – Mangwende ku bakinnyi bashya bari mu Mavubi #rwanda #RwOT

    Umukinnyi mpuzamahanga w’Umunyarwanda ukinira FAR Rabat muri Maroc, Imanishimwe Emmanuel [Mangwende] yavuze ko uyu mwanya ari wo mwanya mwiza wo kureba abakinnyi bashya baje mu ikipe y’igihugu cyane abaturutse hanze y’igihugu kuruta uko babarebera mu marushanwa.

    Ni nyuma y’uko yari abajijwe uko abona abakinnyi bashya baje mu ikipe y’igihugu Amavubi, yavuze ko ari abakinnyi beza bakiri bato bigendanye n’aho bakina bazafasha.

    Ati “Abakinnyi baje ni beza, kuko urebye aho abakina ku myaka ya bo baba bakiri abakinnyi bato, ubona ko mu gihe kiri imbere hari byinshi bazadufasha, navuga ko ku rwego rw’Amavubi aka ni ko kanya keza ko kubazana.”

    Yakomeje avuga ko ubundi iyo bagiye mu marushanwa atari ho ho kurebera abakinnyi bagomba kureberwa mu mikino ya gicuti.

    Ati “Nkeka ko iyo twagiye mu marashanwa aba ari umwanya w’abagabo ntabwo ari umwanya wo kuvuga ngo twazana umukinnyi tukamureba, nkeka nitugera mu marushanwa tuzaba twamaze kureba abo dukeneye ndetse n’abo twari dufite tuzagira abo tugarura kuko twari dufite ikipe nziza kandi tugomba gukomereza aho twari tugeze.”

    Mu bakinnyi bashya bari mu ikipe y’igihugu iri muri Madagascar mu mikino ya gicuti harimo umunyezamu Maxime Wenssens ukina mu Bubiligi, Rubanguka Steve udakunze guhamagarwa ubu akaba akina muri Saudi Arabia.

    Mangwende abona mu mikino ya gicuti ari cyo gihe cyiza cyo kugerageza abakinnyi mu Mavubi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-irushanwa-ni-umwanya-w-abagabo-si-uwo-kugerageza-mangwende-ku-bakinnyi-bashya-bari-mu-mavubi

  • Itangazo ry’usaba guhindurirwa amazina mu irangamimerere #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa UMUTONIWASE Azizah mwene Harindintwari Idrissa na Kayitesi Marie Jeanne, utuye mu Mudugudu wa Musagara, Akagari ka Kanazi, Umurenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera, mu Ntara y’Iburasirazuba wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo UMUTONIWASE Azizah, akitwa MUTONI Grace UWASE mu gitabo cy’irangamimerere. Impamvu atanga yo guhinduza izina ni Niyo mazina nakoresheje mu ishuli kuva ngirangira kwiga.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Amatangazo-y-akazi/article/Itangazo-ry-usaba-guhindurirwa-amazina-mu-irangamimerere-5353