Umuyobozi w'ishyaka rya PS-Imberakuri, Mukabunani Christine avuga ko muri Transit Center ari ahantu habi, ko abahajyanwa kenshi usanga biva kuri munyumvishirize. Avuga kandi ko bamwe mu bakora muri ibi bigo atari abakwiye kuba bahakora kuko nta bumenyi. Ahamya ko abavayo ubwabo bagaragaza ishusho y'ubuzima bubi bwaho.
Mu kiganiro yagiranye na Primo Media Rwanda, avuga ko Gereza zo mu Rwanda ari nziza kurusha Transit Center. Ati' Ni nziza kurusha Transit, kubera ko uzarebe n'abantu bafunzwe muri za Brigade, baba bifuza ko babamanura bakabajyana Central. Ubwo ibyo bifite icyo bivuze rero!. Akenshi rwose aba akubwira ati iyaba bari banambabariye bakamvana hano, niba batandekuye ngo ntahe basi ni bamanure banjyane Central'.
Akomeza ati' Urumva rero, hariya hantu h'igihe gitoya ni habi, ni habi pe! Ku buryo nta muntu wakwifuza kujyayo'. Ashimangira ko muri ibi bigo hadakwiye kuba nk'ahantu ho kujya gukomeshereza umutu udashaka, ko hakwiye kujyanwayo ukwiye kandi koko akamarayo igihe gitoya nk'uko byateganijwe.
Asaba ko muri ibi bigo abo bahashinze bakwiye kumenya ko abahazanwa ari abantu, ko hakwiye kugirirwa isuku kuko uhazanwe nubwo yaba afite imyitwarire mibi ariko ni umuntu wo kwitabwaho, akigishwa kugira ngo asubire mu muryango ameze neza.
Avuga kandi ko abajyanwayo batigishwa neza, ko kandi nawe abazi ndetse ko kutigishwa neza biva kuri ubwo buzima bubi babamo. Ahamya ko ugezeyo nti witabweho, ntugaburirwe neza, nturyame heza ubwonko bugenda ugahinduka 'Ikihebe'.
Mu mboni za Mukabunani Christine, asanga abajyanwa muri biriya bigo binyurwamo by'igihe gito (Transit Center) bakwiye kwigishwa no kwitabwaho kuko kujyanwayo bitabambura kuba abantu, ko kandi bakwiye kugenzwa gahoro kugira ngo ubwenge bwabo busubire ku murongo, bumve ko ari abantu, ko bakenewe muri sosiyete (mu muryango), bumve ko ntawe ubajugunye, ko kubazana aho ng'aho ari ukugira ngo basubire mu murongo babe abantu, ko kandi kuhabazana atari ukuza kubumvisha, kuhabajugunya cyangwa kubakomesha.
Mukabunani, ahamya ko umuntu nk'uyu unywa ibiyobyabwenge akenshi buba bwarayobye(ubwenge), ko rero iyo ubimufashijemo ukamukanda kurushaho bugendera rimwe.
Mukabunani, asaba ko abashyirwa cyangwa abahabwa kuyobora no kwita kubazanwa muri ibi bigo bakwiye kuba abantu bashoboye, bize ibijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe, imitekerereze ya muntu( Psychology) ku buryo amenya uko yafata umuntu umuzaniwe, wabaswe n'ibiyobyabwenge cyangwa se ufite iyindi myitwarire kugira ngo amufashe kuzasubira muri Sosiyete ari muzima. Asaba kandi ko abahabwa kuyobora no kwita ku bazanwa muri ibi bigo bakwiye kuba ba bandi bazi kwita ku nshingano zabo, kuzishyira mu bikorwa, atari bamwe bakora akazi ariko batazi cyangwa se batita ku nshingano z'ibyo bakora, atari ubona azaniwe umuntu akumva ko agomba kumukomesha kugira ngo amwumvishe ko afunzwe, ko ataje iwe mu rugo.
intyoza
Ni umukino watangiye neza ku ruhande rw'u Rwanda kuko ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 28 aribwo u Rwanda rwabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Mugish Gilbert usanzwe akinira ikipe ya APR FC.
Amakipe yombi avuye kuruhuka umukino wakomeje ukinirwa hagati mu kibuga ariko ntakimwe n'igerageza kureba mu izamu ry'iyindi kugeza ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 90 aribwo Kapiteni w'u Rwanda, Djihad Bizimana yatsinze igitego cyashimangiye intsinzi.
Gutsinda uyu mukino ku ruhande rw'u Rwanda bivuze ko mu mikino ibiri Amavubi akiniye muri Madagascar ikuyeyo intsinzi imwe ndetse no kunganya kumwe, kwabayeho mu cyumweru gishize kuwa gatanu, ubwo Amavubi yanganyije na Botswana 0-0.
Usibye uyu mukino wabaye uyu munsi, ikipe ya Botswana yanganyije n'u Burundi 0-0, ibi biza bisanga kandi ko u Burundi bwari bwanganyije na Madagascar 0-0.
Amavubi nk'Ikipe yabaye ikipe nziza y'irushanwa yahembwe n'Ubuyobozi bwa Ruhago n'ubwa Siporo muri rusange muri Madagacar.








Umukinnyi wa filime akaba azandika ndetse anazitunganya Tyler Perry niwe uza kumwanya wa mbere w’abakinnyi ba filime bakize ku Isi mu 2014 n’umutungo wa Miliyari 1 y’Amadolari. Uyu mugabo wanubatse sitidiyo nini mu mujyi wa Atlanta ikinirwamo filime, ari no ku rutonde rw’abirabura bakize cyane muri Amerika.
Umukinnyi wa filime akaba n’umuhanga mu mukino wa ‘Catch’, Dwayne Johnson benshi bita The Rock, ari ku mwanya wa gatatu n’umutungo wa Miliyoni 800 z’Amadolari.
Yiswe “Umwami wa Bollywood”. Shan Rukh Khan ni umukinnyi w'Umuhinde ukunzwe cyane ku Isi, akaba n'umwe mu bakinnyi bahenze kubinjiza muri filime.
Tom Cruise ni umukinnyi wa Filime w'Umunyamerika ukomoka muri New York. Ni umwe mu bakinnyi beza b'ibihe byose. Filime ze zagurishijwe Miliyoni ku Isi yose. Muri 2020, umutungo wa Tom Cruise wari ufite agaciro ka miliyoni 600 z’amadolari, bituma aba umukinnyi wa 3 ukize kurusha abandi ku Isi.
George Clooney ni umukinnyi w'Umunyamerika ukomoka muri Kentucky. Yatsindiye ibihembo byinshi bitandukanye kubera ubuhanga mu gukina mu yiswe 'Ocean's Eleven' na 'Three Kings'. Yakiriye intsinzi mu bice byinshi, kandi ntabwo yagiye ahagaragara. George Clooney afite umutungo ufite agaciro ka miliyoni 500 z’amadolari.
Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime afatanya n’ishoramari, Kevin Hart uherutse gusura u Rwanda mu 2023, kugeza ubu afite umutungo wa miliyoni 455 akesha gukina filime inyinshi zivanzemo iz’urwenya.
Azwi cyane kubera uruhare yagize muri “Terminator”. Yabaye Guverineri w'Intara ya Californiya kuva mu 2003- 2011. Afite umutungo w'agaciro ka miliyoni 450 z'Amadorali y'Amerika.
Icyamamare muri Sinema, mu gukina filime, kuzandika no kuzishoramo ifaranga, Adam Sandler uherutse gusohora igice cya kabiri cya filime ‘Murder Mystery’ yakunzwe, ahagaze umutungo wa miliyoni 440 z’amadolari.
Uyu mukinnyi abenshi bamwibuka muri Filime zitandukanye z’imirwano ariko ahanini yamamariye muri Rambo, uyu afite umutungo ufite agaciro ka miliyoni 400 z’amadolari.


Ibyishimo byatashye umutima wa Eddy Kenzo, amarangamutima ayashyira hanze arata amashimwe Nyamutooro bavugwa mu rukundo
Phiona Nyamutooro ari mu bantu b’imbere mu ishyaka rya NRM aha yari kumwe na Perezida Museveni
Biravugwa ko Eddy Kenzo yahawe impano y’imodoka na Nyamutooro Phiona
Amaze igihe kitari gito yinjiye muri politike aho yatangiriye muri Komisiyo y’Urubyiruko
Amaze igihe akora mu Nteko Ishingamategeko ya Uganda yinjiyemo nk’urubyiruko