Blog

  • Frank Torsten Spittler watangiye gushimagizwa yahinduye iki mu Mavubi? Ni we mucunguzi? #rwanda #RwOT

    'Nubona Amavubi ujye uberereka!' Ubu aka kanya abakunzi b’ikipe y’igihugu Amavubi barimo kumwenyura bitewe n’uburyo irimo yitwara muri iyi minsi aho mu mikino 4 yatsinzemo ibiri, inganya ibiri kandi nta gitego yigeze yinjizwa.

    Hashize imyaka n’imyaka abakunzi b’Amavubi barifashe mapfubyi, nta rushanwa rikomeye yigeze yitabirwa kuva 2004 yajya mu gikombe cy’Afurika, nyuma yongeye kugerageza gusubirayo ndetse inashima mu ijonjora ry’igikombe cy’Isi ariko biranga.

    Ntabwo ngiye kugaruka mu mateka y’Amavubi mu myaka yashize ahubwo reka tugaruka ku Mavubi y’ubu, turebe icyahindutse ku buryo benshi batangiye kuyigarurira icyizere.

    Tariki ya 1 Ugushyingo 2023 ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje Umudage Frank Torsten Spitller nk’umutoza mukuru w’u Rwanda asimbura Carlos Ferrer ukomoka muri Espagne.

    Ni umutoza utari ufite ibigwi ku buryo benshi bibazaga aho aturutse ndetse bamwe bakemeza ko ntacyo azakora na we ari ugutsindwa nk’abandi bose bamubanjirije.

    Amaze gutoza imikino 4 harimo imikino 2 y’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi yanganyijemo na Zimbabwe ubusa ku busa ndetse anatsinda Afurika y’Epfo ibitego 2 akaba ayoboye itsinda. Aheruka gukina indi mikino ibiri ya gictu na Botswana ku wa Gatanu w’icyumweru gishize aho banganyije 0-0 ni mu gihe ejo hashize yatsinze Madagascar 2-0, bivuze ko afite amanota 8/12.

    Uyu mudage yahinduye iki mu Ikipe y’Igihugu

    Ni umutoza wagiye agaragaza igitsure no kutavugirwamo ku buryo umukinnyi unyuranyije n’ibyo yifuza ahubwo bahita bashwana atitaye ku mukinnyi uwo ari we.

    Benshi bazi ko ubwo yahamagaraga ikipe y’igihugu bwa mbere bitegura imikino ya Zimbabwe na Afurika y’Epfo bamwe mu bakinnyi basezerewe bitewe n’imyitwarire idahwitse harimo no gusa no kuzamura intugu, nka Mugunga Yves yasezerewe kubera kwicara ku mupira.

    Benshi bibuka ku mukino wa Zimbabwe ubwo yasimbuzaga Hakim Sahabo, benshi byarabatunguye ndetse na Sahabo ubwo yasohokaga mu kibuga kubera kutishima akubita agacupa k’amazi, icyabaye ni uko ku mukino wa Afurika y’Epfo yahise amubanza ku ntebe y’abasimbura.

    Tutagiye kure na none, ku wa Gatanu w’icyumuweru gishize mu mukino wa gicuti u Rwanda rwanganyijemo na Botswana, Byiringiro Lague ubwo yari asohotse asimbuwe yagaragaje imyitwarire itari myiza aho yakubise agacupa k’amazi k’abasifuzi ndetse ahita anerekeza mu rwambariro aho kujya ku ntebe y’abasimbura. Frank Spittler yahise amukura mu bakinnyi bakinnye na Madagascar ku munsi w’ejo hashize ku wa Mbere. Umuntu yavuga ko yaciye akavuyo no kutavugirwamo mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu.

    Ibi ni nabyo Muhire Kevin yavuze ati 'uyu mutoza afite igitsure kiri hejuru, ibintu byose ni kuri gahunda, tujya gukina afite ibyo yakubwiye iyo utabikoze ahita agukuramo, iyo ugiye mu kibuga ukabikora uko yabikubwiye umusaruro uraboneka.'

    Gukinisha abakinnyi bitewe n’uko bahagaze mu myitozo…

    Muri iyi mikino 4 uyu mutoza yagaragaje kudahidagura 11 be cyane. Iyo usesenguye neza usanga agendera ku bintu 2 harimo uko abakinnyi bahagaze mu myitozo ndetse n’ubunararibonye bafite hakiyongeraho n’uko bamenyeranye.

    Ku ngoma ye ntuzapfa kubona yahinduye umurongo we w’inyuma (Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel Mangwende, Manzi Thierry ndetse Mutsinze Ange Jimmy) uretse kuba bahagaze neza, ni n’abakinnyi bamenyeranye bakinanye igihe kinini.

    Ibi bitandukanye n’abamubanjirije aho wasangaga bakunda guhindagura cyane, buri mukino wabaga ufite ikipe ya wo.

    Nubwo bamwe badahuriza ku mihamagarire y’uyu mutoza n’abakinnyi ahamagara, ariko ni umutoza utagendera ku marangamutima cyangwa ngo agendere ku mazina ahubwo umukinnyi uhagaze neza ni we ukina.

    Urugero, nyuma yo guhamagara Sibomana Patrick Papy avuye muri Kenya, avuga ko yasanze urwego rwe ruri hasi (nubwo we atabyemera) yahise amusezerera atitaye ku kuba yarategewe indege.

    Abakinnyi nka Seif na Mugisha Bonheur bari bamaze kumenyerwa nk’abakinnyi babanzamo mu Mavubi, bishobora kuzabasaba imbaraga kugira ngo abizere kuko mu mikino 2 ya gicuti iheruka nta mwanya uhagije bahawe.

    Yizeye abungiriza be bimuha umusaruro

    Amakuru avuga ko ari umutoza ukunda kugisha inama abungiriza be (Jimmy Mulisa na Yves Rwasamanzi) ndetse rimwe na rimwe agafata umwanzuro agendeye ku bitekerezo bamuhaye cyane cyane ku bakinnyi bahamagarwa.

    Amakuru avuga ko uyu mutoza mu bakinnyi yagombaga guhamagara yatekereje ku bakinnyi nka Haruna Niyonzima ukinira Al Ta’awoon muri Libya, shampiyona imwe na Manzi Thierry ukinira Al Ahli Tripoli, yashakaga guhamagara kandi Rafael York mu cyiciro cya kabiri muri Sweden muri Gefle IF ndetse n’umunyezamu Kwizera Olivier ukinira Al Kawkab muri Saudi Arabia.

    Bivugwa ko nyuma yo kuganira n’abungiriza be ari bwo bafashe umwanzuro wo kubareka kubera ko bamubwiye ko ari abakinnyi badashobotse nka Rafael York na Haruna ngo ni abakinnyi bagorana cyane ku batoza, Kwizera Olivier akaba azira kuba yarigeze guhamagarwa ntiyitabire ubutumire.

    Nyuma yo gushaka amakuru akumva ko hari ukuntu bagoranye, yahisemo kubareka abasimbuza abandi kandi byaramuhiriye bikaba birimo no kumuha umusaruro.

    Intsinzi yatangiye kuboneka mu Mavubi

    Amaze kugaragaza ko nta marangamutima agira, akinisha uwo abona ameze neza byakwanga agahita amukuramo

    Kevin Muhire yavuze ko ari umutoza ugira igitsure cyinshi

    Abatoza be arabumva

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/frank-torsten-spittler-watangiye-gushimagizwa-yahinduye-iki-mu-mavubi-ni-we-mucunguzi

  • Umunyezamu Maxime Wenssens ukina mu Bubiligi nyuma yo gukina umukino wa mbere mu ikipe y’igihugu Amavubi yagize icyo avuga kuri Ntwari Fiacre ufatwa nk'umunyezamu wa mbere – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyezamu Maxime Wenssens usanzwe akinira Union Saint-Gilloise yo mu Bubiligi, yavuze ko kuba mugenzi we Ntwari Fiacre ari we ufatwa nk'umunyezamu wa mbere nta kibazo abigiraho kuko ari umunyezamu mwiza, mu gihe na we ahawe amahirwe azagaraza icyo ashoboye.

    Hari mu mukino we wa mbere akinnye mu ikipe y'igihugu Amavubi, yatsinzemo Madagascar ibitego 2-0.

    Nyuma y'uyu mukino, Maxime Wenssens yagize ati 'Ni gake mu izamu habaho guhangana. Kuba Fiacre ari we mahitamo ya mbere ni ibintu nakira neza kandi ni umunyezamu mwiza, ntabwo mbigiraho ikibazo. Sinzi ibirenze nafasha ikipe, ariko gutsinda ni yo aba ari intego muri siporo, mbere na mbere umusaruro ni wo urebwa. Nzatanga byose ku ikipe no ku gihugu.'

    Yakomeje avuga ko yishimiye uburyo yakiriwe mu Mavubi, gusa ngo aracyagowe n'ururimi.

    Ati 'Nishimiye uko nakiriwe mu ikipe y'igihugu, byaroroshye kuko harimo umwuka mwiza kandi byagenze neza kuko twahise tubona intsinzi kuri Afurika y'Epfo. Umwuka ni mwiza kandi biroroshye nubwo hari ibyo ntumva, ariko hari abavuga Igifaransa cyangwa Icyongereza, ntabwo bigoye cyane.'

    Source : https://yegob.rw/umunyezamu-maxime-wenssens-ukina-mu-bubiligi-nyuma-yo-gukina-umukino-wa-mbere-mu-ikipe-yigihugu-amavubi-yagize-icyo-avuga-kuri-ntwari-fiacre-ufatwa-nkumunyezamu-wa-mbere/

  • Hashize iminsi 198 mu izamu ry’ikipe y’igihugu Amavubi hatarinjizwamo igitego – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuva ikipe y'igihugu Amavubi yatozwa n'Umudage Frank Spittler, ntabwo iyi kipe irinjizwa igitego mu mikino ine imaze gukina.

    Mu izamu ry'ikipe y'igihugu Amavubi haheruka kwinjizwamo igitego ku itariki 9 Nzeri 2023, ubwo Senegal yari iwayo yanganyaga n'Amavubi igitego 1-1 mu gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026, aho u Rwanda ruyoboye itsinda C.

    Bivuze ko hashize iminsi 198 nta gitego kinjira mu izamu ry'u Rwanda. Mu mikino yakurikiye u Rwanda rwanganyije na Zimbabwe 0-0, u Rwanda rutsinda Africa y'Epfo ibitego 2-0.

    Ndetse kandi mu mikino ibiri ya gicuti, Amavubi yanganyije na Botswana 0-0, ejo abasore b'u Rwanda batsinda Madagascar yari iwayo ibitego 2-0.

    Source : https://yegob.rw/hashize-iminsi-198-mu-izamu-ryikipe-yigihugu-amavubi-hatarinjizwamo-igitego/

  • Vinícius Júnior yarize ubwo yasobanuraga iby’irondaruhu yakorewe muri Espagne – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunya-Brazil ukinira Real Madrid, Vinícius Júnior, yarize ubwo yasobanuraga iby'irondaruhu yakorewe muri Espagne.

    Vinicius Junior yaganiriye n'abanyamakuru mbere y'umukino wa gicuti wa Brazil na Espagne, wabereye i Santiago Bernabeu ku wa gatandatu w'icyumweru gishize.

    Vinicius yabajijwe ibibazo bitatu bijyanye n'irondaruhu yahuye naryo mu myaka mike ishize ararira

    Ati 'Ndashaka gukina umupira gusa ariko biragoye gutera imbere.

    Source : https://yegob.rw/vinicius-junior-yarize-ubwo-yasobanuraga-ibyirondaruhu-yakorewe-muri-espagne/

  • Abatuye muri utu turere ni ukwitwaza umutaka! Uko ikirere cyo mu Rwanda kiraba kimeze kuri uyu wa kabiri tariki 26 Werurwe 2024 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Iteganyagihe ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Werurwe 2024 hagati ya saa 06:00 na saa 12:00 hateganyijwe imvura mu turere dukurikira.

    Utu turere ni Bugesera, Ngoma, Kirehe, Gisagara, Huye, Nyamagabe, Nyaruguru, Rusizi, Nyamasheke na Karongi; ahandi hasigaye nta mvura ihateganyijwe.

    Source : https://yegob.rw/abatuye-muri-utu-turere-ni-ukwitwaza-umutaka-uko-ikirere-cyo-mu-rwanda-kiraba-kimeze-kuri-uyu-wa-kabiri-tariki-26-werurwe-2024/

  • Mu myaka 16 ishize, Frank utoza Amavubi yinji… – #rwanda #RwOT

    Tariki 2 Ugushyingo 2023 ni bwo Frank Spittler ukomoka mu Budage yagizwe umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu “Amavubi”, asimbuye Carlos Alós Ferrer wari umaze kubabaza abanyarwanda kubera umusaruro mubi yari abazaniye. 

    Frank yahawe amasezerano y'umwaka umwe ushobora kongerwa, ariko aho bigereye aha bemwe batangiye gushira ivuga kubera umusaruro udasanzwe akomeje kugaragaza.

    Uyu mutoza uri hafi kwinjira muri ½ cy'amasezerano ye, amaze gutoza Amavubi imikino 4 atsindamo 2 anganya 2 ndetse akaba atarinjizwa igitego na kimwe muri iyo mikino, aho amaze gusarura amanota 8 kuri 12.

    Ibi bimugira umutoza wa 3 umaze gusarura amanota menshi mu mikino 4 ya mbere ku batoza b'Amavubi kuva 2008, inyuma ya Stephen Constantine wasaruye amanota 9, na Micho wasaruye amanota 10.

    Ese abatoza b’Amavubi bitwara gute mu mikino yabo ya mbere?

    Imibare tugiye kugenderaho ni iy'imikino 4 ibanza buri mutoza wahawe Amavubi ku buryo buhoraho yatoje, n’umusaruro yakuyemo. Impamvu y’imikino 4 ni uko ariyo mikino Frank amaze gutoza, bivuze ko tugomba kuyinganyisha n’iy’abandi batoza bamubanjirije.

    Mu mibare twakoze ntabwo twabaze abatoza bahawe u Rwanda by’agateganyo barimo Eric Nshimiyimana, Kanyankore Gilbert, Cassa Mbungo Andre, Lee Johnson ndetse na Jimmy Mulisa. Ubundi nk'uko twabivuze haruguru, kuva mu 2008 u Rwanda rwahaye amasezerano ahoraho yo gutoza Amavubi abatoza 9.

    Branko Tucak

    Umutoza tugiye guheraho ni Branko Tucak watoje u Rwanda kuva 2008. Uyu mutoza mu mikino ine ye ya mbere yatsinzemo imikino 2 anganya 1 atsindwa umwe, bivuze ko yasaruye amanota 7 kuri 12 yakiniye, atsindamo ibitego 6 atsindwa 3.

    Sellas Tetteh

    Niwe mutoza wasimbuye Branko, atoza Amavubi mu mwaka umwe, aho mu mikino 4 ye ya mbere yatsinzwe – nta mukino n'umwe yatsinze, yanganyije umukino 1, atsindwa 3, akaba yaracyuye inota rimwe kuri 12 yakiniye.

    Akaba ariwe mutoza wacyuye amanota make mu ikipe y'igihugu “Amavubi” mu mikino 4 ya mbere mu myaka 16 ishize. Sellas Tetteh yaje gutoza u Rwanda avuye kwegukana imikino y’igikombe cy’Isi n’ikipe y’igihugu ya Ghana, mu batarengeje imyaka 20.

    Milutin Sredojevic

    Uyu mutoza bakunze kwita Micho niwe mutoza wa gatatu tugezeho watoje u Rwanda imyaka 2 mu 2011-2013, aho mu mikino 4 ye ya mbere nta mukino n’umwe yatsinzwe, yatsinze imikino 3 anganya umwe asarura amanota 10 kuri 12 yakiniye, akaba ariwe mutoza watsinze imikino myinshi mu Amavubi mu mikino 4 ye ya mbere kuva mu 2008.

    Stephen Constantine

    Uyu mutoza afite umwihariko ko ariwe watoje imikino micye gusa kuko muri rusange yatoje u Rwanda imikino 5. Mu mikino 4 ye ya mbere, Stephen yatsinzemo imikino 3, atsindwa umukino umwe, byatumye asarura amanota 9 kuri 12.

    Johnny Mckinstry

    Johnny ni umwe mu batoza bamaze igihe mu Rwanda dore ko yahamaze imyaka igera kuri 2. Mu mikino 4 ye ibanza yatsinzemo 2 atsindwa 2, akaba yarasaruye amanota 6 kuri 12 yakiniyeho.

    Antoine Hey

    Niwe wasimbuye Johnny ndetse akaba ari umwe mu batoza batatinze mu Rwanda. Uyu mutoza wageze mu Rwanda mu 2017, mu mikino 4 ya mbere yanganyije imikino 2 atsinda umwe atsindwa undi, atahana amanota 5 kuri 12.

    Mashami Vincent

    Antoine Hey amaze kwigendera, ikipe y’igihugu yaje guhabwa umutoza Mashami Vincent ari nawe mutoza w’umunyarwanda wari uhawe gutoza Amavubi mu buryo buhoraho.

    Mashami Vincent kandi yakoze agahigo ko kuva mu 2004 u Rwanda rwava mu mikino y’igikombe cy’Afurika, ariwe mutoza watoje Amavubi igihe kinini kigera ku myaka 4. Mu mikino 4 ye ya mbere Mashami nta mukino n'umwe yatsinze, yanganyije 2 atsindwa 2 atagana amanota 2 kuri 12.

    Carlos Alós Ferrer

    Ku mwanya 8 rero haraza umutoza Carlos Alos Ferrer ariwe waherukaga gutoza Amavubi uyu mutoza ntabwo yagiye kure y'umutoza yari asimbuye, kuko mu mikino ye ine ya mbere nta mukino n'umwe yatsinze, yanganyije imikino 2 atsindwa 2 atahana amanota 2 ku manota 12 yakiniye.

    Torsten Frank Spittler

    Niwe mutoza ufiye Amavubi kuri ubu ndetse akaba amaze amezi asatira 6 muri aka kazi. Uyu mutoza amaze gutoza imikino igera kure 4 akaba ataratsindwa umukino n'umwe, aho amaze gutsinda imikino 2 anganya ibiri. 

    Uyu mutoza kandi ntabwo aranjizwa igitego, akaba ariwe mutoza ushyizeho aka gahigo mu ikipe y'igihugu “Amavubi” ko kumara imikino 4 ya mbere yikurikiranya ikipe itinjijwe igitego.

    Ibi byabaye nyuma yo gutsinda Madagascar kuri uyu wa mbere mu mukino wa gicuti wabereye muri iki gihigu ibitego 2-0, ndetse bakaba bari banganyije na Botswana ubusa ku busa. 

    Imikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi, uyu mutoza yatsinze Afurika y'Epfo ibitego 2-0 ndetse akaba yari yanganyije na Zimbabwe ubusa ku busa, akaba ari umwe mu batoza babashije kwigarurira imitima y'abanyarwanda yari yarazagaye, ndetse akaba yatuma hari abareba Amavubi bagaturika bagaseka kubera ibyishimo.

    Umusaruro wa Frank kuva yagera mu Amavubi mu Ugushyingo umwaka ushize

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141243/mu-myaka-16-ishize-frank-utoza-amavubi-yinjiye-mu-batoza-bakirigise-abanyarwanda-abandi-bi-141243.html

  • Vinicius Jr yaturitse ararira ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Real Madrid ukomoka muri Brazil, Vinicius Jr yaturitse ararira ubwo yari abajijwe iby’irondaruhu akorerwa.

    Yari mu kiganiro n’itangazamakuru gitegura umukino wa gicuti uri buhuze Brazil na Espagne mu rwego rwo kurwanya irondaruhu cyane cyane irikorerwa abakinnyi b’umupira w’amaguru wahawe insanganyamatsiko yitwa ‘Uruhu Rumwe’, ni umukino uri bubere kuri Santiago Bernabeu ya Real Madrid asanzwe akiniraho.

    Vinicius ubwo yari abajijwe ku irondaruhu akunze gukorerwa n’abafana bandi makipe, ikiniga cyamufasha araturika ararira ariko avuga ko irondaruhu ridakorerwa muri Espagne gusa.

    Ati “Irondaruhu ntiribera muri Espagne gusa, ni ku Isi yose. Buri munsi njya mu rugo numva mbabaye, ntekereza ko nta muntu unshyigikiye.”

    Yakomeje agira ati “ntabwo nigeze ntekereza kuva muri Espagne, kuko ibyo byaba bivuze ko abakora irondaruhu batsinze. Ntabwo nzava mu ikipe nziza ku Isi.”

    Uyu rutahizamu ukomoka muri Brazil, ni nshuro nyinshi ari muri Real Madirid yagiye akorerwa irondaruhu nko ku mikino ya Napoli na Inter Milan muri Champions League.

    Vinicius Jr yaturitse ararira

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/vinicius-jr-yaturitse-ararira-ubwo-yari-mu-kiganiro-n-itangazamakuru

  • Byiringiro Lague yakubiswe akanyafu #rwanda #RwOT

    Nyuma y’imyitwarire yagaragaje ku mukino wa mbere wa gicuti Amavubi yanganyijemo na Botswana, Byiringiro Lague umutoza Frank Spittler yahisemo kumukura mu bakinnyi baraye bakinnye na Madagascar.

    Uyu mukino wa gicuti wabaye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki ya 22 Werurwe 2024, ntabwo Lague wari wabanje mu kibuga yishimiye gusimbuzwa kare.

    Uyu mukino wa Botswana warangiye ari ubusa ku busa, ubwo wari ugeze ku munota wa 33, umutoza Frank Spittler yakoze impinduka 2 maze Byiringiro Lague na Rubanguka Steve bavuye mu kibuga hinjiramo Tuyisenge Arsene na Mugisha Bonheur Casemiro.

    Lague utarishimiye gusimbuzwa kuri uyu munota, yahise asohoka maze agana ku meza y’abasifuzi akubitana umujinya agacupa kari kahateretse kitura hasi, ari nako yahise akomeza mu rwambariro aho kujya ku ntebe y’abasimbura.

    Abantu batunguye n’iyi myitwarire y’uyu musore ukinira Sandvikens IF muri Sweden. Ndetse abazi umutoza Frank Spittler bari babizi ko atari bubireke ngo bigende gutyo.

    Akaba nk’uko twari twabitangaje ko ashobora kumukura mu bakinnyi bari bukine na Madagascar, ni ko byaraye bigenze kuko ntiyari mu bakinnyi 23 umutoza Frank Spittler yifashishije ku mukino wa gicuti yaraye atsinzemo Madagascar 2-0. Byiringiro Lague akaba uyu mukino yawurebeye muri Stade nk’abandi bafana bose.

    Byiringiro Lague ntabwo yari mu bakinnyi bakinnye na Madagascar

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/byiringiro-lague-yakubiswe-akanyafu

  • Maxime wavuze ikintu kimugora mu Mavubi, yagarutse no kuri Ntwari Fiacre bahanganiye umwanya #rwanda #RwOT

    Maxime Wenssens wa Union Saint-Gilloise mu Bubiligi, yavuze ko kuba mugenzi we Ntwari Fiacre ari we ufatwa nk’umunyezamu wa mbere nta kibazo abigiraho kuko ari umunyezamu mwiza, mu gihe na we ahawe amahirwe azagaraza icyo ashoboye.

    Ni nyuma yo gukina umukino we wa mbere aho Amavubi yaraye atsinzemo Madagascar ibitego 2-0.

    Uyu mukinnyi ukiri muto abajijwe uko abona Fiacre yari yasimbuye, yavuze ko mu izamu hatajya hakunda kubamo impinduka n’ihangana, rero ko nta kibazo ajya abigiraho kuba adakina kuko na Fiacre ari umunyezamu mwiza.

    Ati “Ni gake mu izamu habaho guhangana. Kuba Fiacre ari we mahitamo ya mbere ni ibintu nakira neza kandi ni umunyezamu mwiza, ntabwo mbigiraho ikibazo. Sinzi ibirenze nafasha ikipe, ariko gutsinda ni yo aba ari intego muri siporo, mbere na mbere umusaruro ni wo urebwa. Nzatanga byose ku ikipe no ku gihugu.”

    Yakomeje avuga ko yishimiye uburyo yakiriwe mu Mavubi, gusa ngo aracyagowe n’ururimi.

    Ati “Nishimiye uko nakiriwe mu ikipe y’igihugu, byaroroshye kuko harimo umwuka mwiza kandi byagenze neza kuko twahise tubona intsinzi kuri Afurika y’Epfo. Umwuka ni mwiza kandi biroroshye nubwo hari ibyo ntumva, ariko hari abavuga Igifaransa cyangwa Icyongereza, ntabwo bigoye cyane.”

    Maxime Wenssens aracyari mushya mu ikipe y’igihugu Amavubi, ni nshuro ya kabiri ahamagawe, ubwa mbere ni mu mpera z’umwaka ushize mu ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi aho u Rwanda rwakinnye na Zimbabwe na Afurika y’Epfo, ubundi ni ubu ubwo bari mu mikino ya gicuti yaberaga muri Madagascar.

    Maxime wakinnye umukino wa mbere, yavuze ko yakiriwe neza

    Yavuze ko Fiacre ari umunyezamu mwiza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/maxime-wavuze-ikintu-kimugora-mu-mavubi-yagarutse-no-kuri-ntwari-fiacre-bahanganiye-umwanya