Blog

  • Nta numwanya wo kuruhuka yabonye! Dore ibyabaye kuri Hakim Sahabo umuze kwigwizaho urukundo rw’abanyarwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo hashije tariki ya 25 nibwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yari yitabiriye imikino ya gicuti yaberaga mu mujyi wa Antananarivo muri Madagascar yasoje imikino yayo.

    Nyuma y'umukino u Rwanda rwatsinzemo Madagascar 2-0, ikipe ya Standard de Liege yahise itumizaho umukinnyi wayo Hakim Sahabo.

    Uwo mukinnyi yatumijweho byihutirwa kugira ngo ajye gufatanya n'abandi kwitegura umukino wa shapiyona bafite kuri uyu wa gatanu na Gent.

    Source : https://yegob.rw/nta-numwanya-wo-kuruhuka-yabonye-dore-ibyabaye-kuri-hakim-sahabo-umuze-kwigwizaho-urukundo-rwabanyarwanda/

  • Kigali! Umusore yariwe utwe muri Betting maze birangira yihanuye muri Etaje ‘ava mu igorofa rya kane’ – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu Gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 26 Werurwe 2024, mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo, umusore wari mu kigero cy'imyaka 32 yasimbutse mu igorofa rya kane arapfa.

    Birakekwa ko yiyahuye kubera ko yari amaze kuribwa amafaranga Miliyoni eshanu mu mikino y'amahirwe ibizwi nka betting nk'uko tubikesha TV1 dukesha iyi nkuru.

    Source : https://yegob.rw/kigali-umusore-yariwe-utwe-muri-betting-maze-birangira-yihanuye-muri-etaje-ava-mu-igorofa-rya-kane/

  • Ibihugu 10 byo muri Africa bifite abaturage b… – #rwanda #RwOT

    Ibihugu byinshi biri mu nzira y’amajyambere muri Africa bigaragaza umubare munini w'abantu batazi kwandika ndetse no gusoma, ibyo bigatuma bagaragaza n'urwego ruri hasi rw'ubukungu.

    Iyi ngingo iragaragaza ibihugu by’Afurika bihanganye n'igipimo kinini cy'abatazi gusoma no kwandika, cyatewe n'impamvu zitandukanye nk’uko raporo zimwe na zimwe zagiye zibigaragaza. 

    Kutamenya gusoma no kwandika bigaragaza ko hari byinshi bitagenda neza birimo imbogamizi mu kwaguka kw'Igihugu, ubuzima butarimo umutekano, kudakorerwa ubukangurambaga bwo kwiga gusoma no kwandika n'ibindi byatuma benshi birara ntibige.

    Ubushakashatsi bwagaragaje ibihugu bigihanganye n'iki kibazo cyo kugira abaturage benshi batazi gusoma no kwandika birimo: Ivory Coast, Chad, Benin,Somalia, Burkina faco, Nigeria n'ibindi.

    Byatangaje ko kandi ibihugu biherereye ku mugabane w'Uburayi nka Finland, Norway, Luxembourg, Andorra, Greenland, Liechtenstein bifite 100% ku bijyanye no gusoma no kwiga.

    Ni mu gihe bihugu biherereye muri America, n'ibindi bihugu nka Japan, Germany, United Kingdom, France, Canada, Australia, Netherlands, Belgium, Sweden, Switzerland, Denmark, New Zealand, Ireland, Iceland, and Monaco, bifite nibura 99% y'abantu bazi gusoma no kwandika.

    Nk’uko tubicyesha Business Insider, Nigeria ni cyo gihugu gifite umubare muto w'abantu bazi gusoma no kwandika ku Isi ndetse no muri Africa.

    Dore imbonerahamwe igaragaza ibihugu 10 muri Afurika bifite umubare muto w'abaturage batazi gusoma no kwandika.

    Source: Business Insider Africa 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141260/ibihugu-10-byo-muri-africa-bifite-abaturage-benshi-batazi-gusoma-no-kwandika-141260.html

  • Avuye muri gereza, afite imyaka 44 nabagore… – #rwanda #RwOT

    Amakuru agezweho arimo kuvugwa cyane ni ay'intsinzi ya Faye uherutse gutorerwa kuba Perezida wa Senegal. Faye yabonye izuba mu 1980 mu Burengerazuba bwa Senegal, afite impamyabumenyi y'icyiciro cya Gatatu mu mategeko.

    Nyuma yo gusoza amasomo, yatangiye gukora mu kigo cya Leta gishinzwe imisoro. Yaje kuba umuntu w'imbere mu ishyaka rya PASTEF, gusa ntibaje guhirwa mu matora ya 2019 kuko umukandida wabo Sonko yagiye ashijwa ibirego birimo ibyo gufata ku ngufu, birangira atsinzwe.

    Mu Ugushyingo 2023 ni bwo PASTEF yemeje ko Faye ari we uzabahagararira mu matora ya Perezida yo muri 2024.

    Faye ariko yagarutsweho cyane ku bw'impamvu za politike, akomeza gushyiramo imbaraga zirimo n’iz’abayoboye iki gihigu nka Perezida Abdoulaye Wade wagaragaje ko amushyigikiye.

    Yiyamamaje avuga ko azarandura ruswa, agahangana yivuye inyuma n'ibibazo by’ibura ry'akazi.

    Uyu mugabo yabaye Perezida nyuma y'iminsi mbarwa afunguwe ku mbabazi za Macky Sall na we wariho amazi abira kuko yasubitse amatora.

    Faye yifuza ko imbaraga Ubufaransa bufite mu bukungu mu iki gihugu zagera ku musozo.

    Uyu mugabo yavuze ko agiye gushyiraho Visi Perezida mu rwego rwo kurushaho kwimakaza demokarasi no kugabanya imbaraga uba usanga zikubiwe n'umukuru w'igihugu.

    Mu bindi byinshi uyu mugabo ashaka gushyiramo imbaraga harimo kuzamura urwego rw'igisirikare n'ubutabera by'iki gihugu yaba imbere mu gihugu no mu ruhando mpuzamahanga.

    Faye afite abagore babiri ari bo Marie Khone Faye na Absa Faye. Marie Khone akaba ari umugore w'inkundwakazi w'uyu mugabo bafitanye abana 4 barimo abahungu 3 n'umukobwa umwe. Nta mwana kugeza ubu afitanye na Absa.

    Ni inshuti y’akadasohoka y'umusangirangendo we Sonko yanitiriye umwe mu bana be nk'ikirango cy'igihango cy'ubucuti bafitanye.

    Perezida Diomaye Faye agiye kuyobora Senegal asimbuye Macky Sall wari umaze imyaka 12 ayobora iki gihuguYinjiye ku rutonde rw’aba Perezida bakiri bato ku isi dore ko ibihugu byinshi muri iki gihe biyoborwa n’abashobora no kumwibaruka Afite amashagaga akomeye yo gushyira Senegal ku rundi rwego no kugabanya ijambo u Bufaransa bufite muri iki gihuguAha yari kumwe n’abagore be babiri akaba ari mu bagabo bavuga rikijyana ku isi bafite abagore barenze umweAbagore ba Diomaye ba Perezida mushya wa Senegal, Absa na Marie Khone Faye 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141251/avuye-muri-gereza-afite-imyaka-44-nabagore-2-ubuzima-bwa-faye-perezida-mushya-wa-senegal-141251.html

  • Bruce Melodie yanditse amateka atarakorwa n’u… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Bruce Melodie ndetse na Shaggy barimo kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho barimo kumenyekanisha indirimbo yabo ‘When She’s around’, bakoze amateka binjira ku rutonde rwa Billboard Africa rusanzwe rugaragaraho ibihangange.

    Uyu muhanzi Bruce Melodie abikesha indirimbo ‘When She’s around ‘ yakoranye na Shaggy yabaye umuhanzi wa mbere wo mu Rwanda ukoze amateka yo kuza ku rutonde rw’indirimbo zo mu njyana ya Afro Beats zikunzwe muri Amerika ruzwi nka Billboard USA Afro bests Songs chat.

    Iyi ndirimbo yahoze ari ‘Funga Macho’ ikaza kuba ‘When she’s around’ na Shaggy yaje ku mwanya wa 20  w’indirimbo zikunzwe aho yaje imbere y’ibihangange nka Kizz Daniel, Bella Shmurda n’abandi.

    Iyi ndirimbo imaze amezi ane hanze, imaze kurebwa n’abasaga Miliyoni eshanu n’abandi.

    Bruce Melodie yanditse amateka aza ku rutonde rwa Billboard Afro Beats 

    Bruce Melodie na Shaggy bakomeje  kumenyekanisha indirimbo yabo ‘When She’s around iri mu zikunzwe cyane dore ko baherutse muri Good morning America 

    Reba When she’s around ya Bruce Melodie na Shaggy

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141268/bruce-melodie-yanditse-amateka-atarakorwa-nundi-muhanzi-nyarwanda-141268.html

  • Kwinjira muri Gospel ni icyemezo cyiza kuri N… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu ni bwo umuhanzi Niyo Bosco usanzwe ubarizwa muri Kikac Music, yatangarije ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, RBA, ko agiye kwinjira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana akareka indirimbo yari asanzwemo zizwi nk’iz’isi.

    Ni umwanzuro watunguye benshi by’umwihariko abakurikirana imyidagaduro umunsi ku munsi kuko nta gihe cyari giciyemo abonye inzu imureberera inyungu z’umuziki we nyuma y’imyaka isaga ibiri asiragizwa. Yari aherutse gusinya muri Kikac Music aho ahuriyemo na Bwiza.

    Icyatunguranye ni ukubona uyu muhanzi ahinduye ibitekerezo nyamara yari ageze kure imishinga yo gukora amashusho y’indirimbo zigize Ep aherutse gushyira hanze yise ‘New Chapter’ iriho indirimbo zitandukanye zirimo ‘Ndabihiwe’ aherutse gushyirira hanze video, ‘Smile, Hora mama’ n’izindi.

    Bamwe mu bakurikirana imyidagaduro Nyarwanda bemeza ko gospel, wabakabaye ariwo muziki yakoze agitangira bitewe n’ubuzima yanyuzemo ndetse ko zimwe mu ndirimbo yagiye aririmba, atabaga ari umutima nama we ahubwo yabikoreshwaga n’abo babaga bari kumwe. Zimwe mu ndirimbo zitungwa agatoki, harimo ‘Piyapuresha, Urugi, Buriyana’ n’izindi zirimo amagambo aganisha ku ishimisha mubiri azwi nk’ibishegu.

    Umwe mu baganiriye na InyaRwanda ariko utifuje ko dutangaza amazina ye, yagize ati “Njyewe mbona Niyo Bosco yaratinze gufata iki cyemezo cyangwa se akaba yaratinze gutangaza ko yagifashe. Kuko iyo urebye ubuzima bwa Niyo Bosco, kuba ari aho ari aha, ni Imbaraga z’Imana. Yakabaye yarabibonye umunsi wa mbere agihura na Irene Mulindahabi wamuhinduriye ubuzima, buriya kiriya gihe nicyo cyari cyiza cyo gukora umurimo w’Imana”.

    Uyu musore avuga ko guhindura akajya muri Gospel ari byiza ariko bitari kuba byiza nk’iyo abikora mbere. Ati “Ubu ushobora no gutekereza ko yabonye iby’imiziki ya secular yanze, akisunga gospel n’ubwo utamenya icyo yagendeyeho ariko birashoboka kuko hano arimo arakorana n’amarangamutima kuruta uko muri secular yakoraga ku marangamutima ariko harimo n’unwenge bwinshi, bajora. 

    Gusa muri gospel ibyo ntabibayo, upfa gushyira hanze indirimbo ivuga Imana by’umwihariko iyo uzwi amata aba abyaye amavuta kandi wibuke ko umuziki wo guhimbaza no kuramya Imana ariwo ufite isoko rinini muri iyi minsi.

    Niyo Bosco araza kubyungukiramo cyane kuko asanzwe ari umwanditsi mwiza w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, twabonye izo yandikiye Dorcas na Vestine zigakundwa, simbona ko agiye kugorwa no kwandika ize cyane ko asanzwe yandikira abandi bahanzi bo muri gospel”.

    Icyakora yasoje avuga ko bimusaba imbaraga kugirango yerekane ko ubushobozi yari afite muri Secular abugumana. Ati “Ihurizo rimwe rihari ni iryo kwibaza arashaka kuba umuhanzi uhagaze ute muri gospel? Ese kuba we biramusaba iki?.

    Mubyo agomba gukoraho harimo kuba agomba gushyiramo imbaraga ziruta izo yakoreshaga kuko batamumenyereye muri iyi nzira cyane ko indirimbo ya gospel agira ari ‘Izindi Mbaraga’ yakoranye na Aline Gahongayire”.

    Icyakora amakuru agera ku Inyarwanda avuga ko ataretse secular music muri rusange ahubwo ko azajya acishamo akaririmba indirimbo zihumuriza ndetse zikanakebura abantu. Izo yaretse ni izirimo amagambo aganisha ku ishimisha mubiri, urukundo rw’abasore n’inkumi n’ibindi bishamikiye aho.

    Bivugwa ko zimwe mu ndirimbo Niyo Bosco yari yaratangiye gufatira amashusho zigize Ep zitagisohotse by’umwihariko izitajyana n’umurongo we mushya.

    Niyo Bosco yamaze kwinjira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

    Niyo Bosco ashoboka guhirwa n’urugendo rushya

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141256/kwinjira-muri-gospel-ni-icyemezo-cyiza-kuri-niyo-bosco-141256.html

  • U Rwanda rurasigara na none? Ibihugu 5 byamaz… – #rwanda #RwOT

    Umuhango wabereye muri Mombai ku mugoroba kuri uyu wa 09 Werurwe 2024, wasize umunya-Czech Republic, Krystyna Pyszkova, ariwe ubaye Miss World wa 71 yegukana ikamba rya 2024 agaragirwa na Yasmina Zaytoun wo muri Leban wabaye igisonga cya mbere mu irushanwa ryaranzwe no kwigaragaza cyane kw’abanyafurikakazi.

    Mu gihe iby'irushanwa ry'ubwiza rya Miss Rwanda bitarahabwa umurongo uhamye ndetse hakaba hataremezwa n'igihe Miss Nshuti Muheto Divine azabasha guhagararira igihugu mu marushanwa ya Miss World nk'uko byari biteganijwe, hari ibihugu by'inkwakuzi byamaze kwibikaho itike ibyerekeza mu birori by'ubwiza bya Miss World bizaba umwaka utaha biba bihanzwe amaso n'Isi yose.

    1.     Botswana




    Umukobwa w’uburanga w’imyaka 22 gusa y’amavuko, Anicia Gaothusi, niwe wegukanye ikamba rya Miss Botswana 2024 asimbuye Miss Lesego Chombo wahagarariye neza igihugu cye mu irushanwa rya Miss World ry'uyu mwaka akanegukana ikamba rya Miss World Africa.



    Kwegukana ikamba rya Miss Botswana byonyine, byahise bihesha Miss Anicia amahirwe yo kuzahagararira iki gihugu mu irushanwa ya Nyampinga w’Isi ry’umwaka utaha, rizaba riba ku nshuro ya 72.

    2.     Vietnam





    Huỳnh Trần Ý Nhi w'imyaka 21 y'amavuko, niwe wagiriwe icyizere cyo kuzahagararira Vietnam muri Miss World iteganijwe umwaka utaha. Iri kamba rya Miss World Vietnam, yaritsindiye ku ya 22 Nyakanga 2023, i Binh Dinh.



    Ý Nhi yize ibijyanye n'ubuyobozi mu bucuruzi muri kaminuza mpuzamahanga ya Ho Chi Minh, ubu akaba yiga muri kaminuza ya Sydney, muri Australia. Kuri ubu, uyu mukobwa arimo kwitegura kwitabira Miss World izaba mu ntangiriro z’umwaka utaha nk'uko bitangazwa n'abategura iri rushanwa.

    3.     Belize





    Ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize, ni bwo rwiyemezamirimo Noelia Hernandez wari usanzwe yibitseho ikamba rya Miss Teen 2019, yahigitse abandi bakobwa bari bahatanye akambikwa ikamba rimwemerera kuzahagararira Belize muri Miss World 2025. 




    Hernandez abaye uwa kabiri ugiye guhagararira Belize muri iri rushanwa nyuma ya Elise-Gayonne Vernon wahagarariye iki gihugu umwaka ushize akabasha no kuza mu bakobwa 40 ba mbere.

    4.     Gibraltar




    Shania Ballester wambitswe ikamba rya Miss Gibraltar 2024 mu mpera z'icyumweru gishize asimbuye Miss Faith Torres wari uryambaye kuva mu 2022, niwe uzahagararira Gibraltar mu irushwa rya Nyampinga w'Isi rizaba umwaka utaha. Igisonga cya mbere cya Miss Gibraltar ni Phoebe Noble, naho icya kabiri akaba Lauren Shephard.




    Mu bindi bihembo Miss Shania yegukanye harimo icya Miss Photogenic, Miss Elegance, Best Interview n'icya Top Model.

    5.     Panama




    Karol Esther Rodriguez niwe watorewe kuzaserukira Panama birori bya Miss World bizaba umwaka utaha ku nshuro ya 72. Esther yatsindiye iri kamba ku ya 9 Ukuboza 2023, ahigitse abandi 16 bari barihuriyeho.

    Mu buzima busanzwe, uyu mukobwa w'imyaka 21 y'amavuko, asanzwe ari umukorerabushake mu muryango utegamiye kuri Leta ugamije gukumira no gusubiza mu buzima busanzwe abana bahuye n'ihohoterwa.


    Karol yize iby'ububanyi n'amahanga muri kaminuza, akaba umunyamideli wabigize umwuga n'umuhanga mu bijyanye no koga. Si ibyo gusa, kuko yigeze no guserukira Panama mu mukino wa Volleyball ku rwego mpuzamahanga. 

    Zimwe mu nzozi ze, harimo gukora mu Muryango w'abibumbye no gukoresha ijwi rye mu kurwanya imyumvire idahwitse ku b'igitsina-gore mu kazi.

    Mu gihe imyiteguro igeze mu bindi bihugu bishakisha abakobwa bazabiserukira mu irushanwa rya Miss World ry'umwaka, iby'u Rwanda byo birasa nk'ibikigoranye kuko n'irushwa rya Miss Rwanda ubwaryo ryarahagaze.

    U Rwanda ruheruka muri Miss World muri Werurwe 2022, ubwo Miss Rwanda 2021, Ingabire Grace yaruserukiraga ariko ntabashe guhirwa ngo yegukane ikamba.

    Nyuma yaho gato kuwa 19 Werurwe 2022, Nshuti Divine Muheto yegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2022 mu birori by'agatangaza byabereye mu Intare Arena.


    Kuwa 09 Gicurasi 2022 haje gushyirwa hanze itangazo rya Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco yabaye Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterembere ry'Ubuhanzi rihagarika irushanwa ry'ubwiza rya Miss Rwanda biza no gutangazwa ko n’andi marushanwa yose y'ubwiza yahagaritswe.

    Ibi byaturutse ku iperereza ryarimo rikorwa n'ubugenzacyaha bw'u Rwanda ku byaha by'ihohotera rishingiye ku gitsina Prince Kid [Ishimwe Dieudonne], Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup yari ifite mu nshingano Miss Rwanda yari akurikiranweho.

    Kuva icyo gihe ariko hakomeje kugaragazwa ubushake bwo kuba amarushanwa yasubukurwa, inshingano zo gukurikirana ibyo zihabwa Inteko y'Umuco harimo no gukurikirana imishinga n'ibihembo by’abakobwa begukanye muri Miss Rwanda 2022.

    Kimwe mu byari byitezwe ko bagomba gukurikirana harimo no kuba Miss Muheto yajya guhagararira u Rwanda mu marushanwa y'ubwiza ya Miss World 2023 nk’uko biri mu byo yari yemerewe ariko ntiyigeze abasha kujyayo, ndetse n'iby'umwaka utaha birasa nk'aho bikirimo urujijo rwinshi niba azitabir cyangwa atazitabira.

    Haribazwa ikibura ngo Miss Muheto azabe ari kumwe n'abandi bakobwa muri Miss World 2025 kuko iya 2024 yo byarangiye atayitabiriye. Miss Muheto natitabira Miss World kuri iyi nshuro, bikwiriye kuzabazwa Inteko y’Umuco kuko ikomeje kuryumaho ku nshingano yahawe.

    U Rwanda rumaze kwitabira Miss World inshuro eshanu. Ku ya mbere mu 2016 rwahagarariwe na Miss Mutesi Jolly, mu 2017 hagenda Miss Iradukunda Elsa, mu 2018 ruhagararirwa na Miss Iradukunda Liliane, mu 2019 ruhagararirwa na Miss Nimwiza Meghan. 

    Mu 2020 ntibyabashije gukunda kubera ko icyorezo cya Covid-19 cyakomye mu nkokora iri rushanwa, Miss Naomie Nishimwe ntiyagenda, hanyuma mu 2021 hagenda Miss Ingabire Grace.

    Uretse kureba ubwiza bw’abitabira amarushanwa kuri ubu hakozwe amavugurura anyuranye atuma n'umuryango mugari uyagiriramo inyungu binyuze mu mishinga y'abayitabira.

    Hari kandi no kuba ari umwanya mwiza ku bafite ibikorwa byabo wo kwamamaza n'izindi nyungu zitandukanye nyinshi zishamikiye kuri aya marushanwa z’ibifatika n'ibidafatika birimo no gutinyura abayitabira.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141254/u-rwanda-rurasigara-na-none-ibihugu-5-byamaze-gukandagiza-ikirenge-muri-miss-world-2025-am-141254.html

  • Sunny yakomoje ku manyaga yakorewe na Bruce Melodie akamuhombya bikomeye #rwanda #RwOT

    Sunny yatangaje ko yahemukiwe na Bruce Melodie bakoranye indirimbo ‘Kungola’ bikarangira ayimwibye, ahamya ko yamuhombeye n’ubwo abenshi bayikunze.

    ‘Kungola’ ni indirimbo Sunny yakoranye na Bruce Melodie, yagiye hanze mu 2019, ni imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane ku buryo Bruce Melodie akiyifashisha mu bitaramo bitandukanye bitewe n’uburyo ihagurutsa abafana.

    N’ubwo iyi ndirimbo yakunzwe, ikaba igiye kuzuza Miliyoni eshatu z’abayirebye kuri YouTube, Sunny we avuga ko yamuhombeye kuko Bruce Melodie yayimwibye.

    Ibi Sunny yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Chita Magi TV ku muyiboro wa YouTube, ahamya ko yashoye muri iyi ndirimbo agahomba kandi ko ari ibisanzwe mu bucuruzi.

    Yahishuye ko amajwi y’iyi ndirimbo (Audio) abarizwa ku mbuga zicururiza umuziki za Bruce Melodie, hakaba handitseho ko indirimbo ari iya Bruce Melodie yakoranye na Sunny, nyamara amashusho yayo akaba agaragaza ko indirimbo ari iya Sunny yakoranye na Bruce Melodie.

    Yagize ati “Buriya Bruce Melodie yarampemukiye mu buryo nabitekerejoho nsanga si we, nsanga nta mpamvu yo kumurenganya[…]. Twakoranye indirimbo, byari ubucuruzi, mu bucuruzi urashora ugahomba bibaho.”

    Aha Chita yahise abaza Sunny niba koko iyi ndirimbo yaramuhombeye, asubiza abyemeza.

    Ati “Yego niko nabivuga.” Yunzemo ati “Urumva indirimbo yarayibye, indirimbo ubundi ni Bruce Melodie ft Sunny (Audio), amashusho ni Sunny ft Bruce (Video), rero harimo amanyanga.”

    Sunny yakomeje avuga ko kuba indirimbo ye yaribwe atabishyira kuri Bruce Melodie gusa ahubwo ko ari ibintu nanone ashinja ikipe ye.

    Ati “Nimba ari we (Bruce Melodie) Imana izatubwira, nimba ari we cyangwa umwe mu ikipe ye, ntabwo namenya ngo ndabishinja nde, gusa uwabikoze uwo aribwe wese mu ikipe ibisubizo bizagaragara.”

    Uyu muhanzikazi yakomeje agaragaza ko nta kibazo afitanye na Bruce Melodie ariko na none atabura kuvuga ko yamuhemukiye kuko agorwa no gusobanurira abantu ko indirimbo ari iye.

    Ati “Rero Bruce Melodie nta kibazo mfitanye na we, ariko kuba nyine navuga ko yampemukiye ntabwo nareka kubivuga kubera ko iyo umuntu ambajije indirimbo akareba agasanga zidahuye binsaba gusubiza ibibazo byinshi, icyo cyo nticyabura, ajye amenya ko ahemuka.”

    Iyi ndirimbo ubu tuvugana imaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni ebyiri n’ibihumbi maganacyenda (2.9M Views) kuri YouTube, yarakunzwe cyane ariko Sunny we ahamya ko yamuhombeye.

    Ni ndirimbo mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Madebeats mu gihe amashusho yayo yayobowe na Nameless Campos.

    Sunny yavuze ko Bruce Melodie yamuhemukeye

    RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/sunny-yakomoje-ku-manyaga-yakorewe-na-bruce-melodie-akamuhombya-bikomeye

  • Ntizirimo iya Zuchu yaciye agahigo: Indirimbo… – #rwanda #RwOT

    Mu myaka itambutse uruganda rw'umuziki rwakomeje kuzamuka ari nako bijyana no kuzamuka ku mibare y'abakurikirana indirimbo zitandukanye ku mbuga zicururizwaho umuziki.

    Uyu munsi tukaba tugiye kugaruka ku ndirimbo kugeza ubu zimaze kugira abazirebye inshuro nyinshi kuri YouTube zikaba zikoze mu njyana zitandukanye.

    Uretse kuba zarakozwe n'abanyafurika ariko zarasakaye ku ruhando rw'isi zigira igikundiro cyinshi kugeza n'ubu zikaba arizo ziza imbere.

    Iz'indirimbo zikaba zitarimo indirimbo Sukari ya Zuchu yaciye agahigo ko kuba indirimbo mu Karere k'Uburasirazuba y'umuhanzi ku giti cye yabashije kugeza Miliyoni z'inshuro yarebwe.

    Mu zindi mu Karere bitegerejwe ko zizaca aka gahigo hakaba harimo Slowly ya Meddy imaze kurebwa inshuro Miliyoni 97 na Jeje imaze kugeza Miliyoni 94 ya Diamond Platnumz.

    22. Waah ya Diamond Platnumz na Koffi Olomide-(Tanzania)

    Diamond Platnumz yihuje n'umujyabigwi mu muziki Koffi Olomide mu ndirimbo Waah yayobowe na Kenny ikaba imaze kurebwa inshuro Miliyoni 154.

    21. Johnny ya Yemi Alade-(Nigeria)

    Yemi yatangiye umuziki we by'umwuga mu mwaka wa 2009 gusa indirimbo Johnny yakoze muri 2013 yamwubakiye izina, Johnny ikaba imaze kurebwa inshuro Miliyoni 162.

    20. Mad Over You ya Runtown —(Nigeria)

    Iyi ndirimbo ikaba ariyo yashyize ku ruhando mpuzamahanga Runtown ndetse yihariye umwaka hafi wose wa 2017 ikunzwe byo hejuru kugeza ubu imaze kurebwa inshuro Miliyoni 163.

    19. If ya Davido—(Nigeria)

    Imaze kurebwa inshuro Miliyoni 178 ikanaza mu ndirimbo z'amateka rurangiranwa mu muziki Davido amaze gukora.

    18. Essence ya Wizkid—(Nigeria)

    Muri 2020 ni bwo Essence yashyizwe hanze ikaba yari indirimbo ya Kane muzigize umuzingo wa Wizkid 'Made In Lagos' na wo wa Kane.

    Kugeza ubu imaze kurebwa inshuro Miliyoni 179 ikaba ifite uduhigo dutandukanye turimo nko kuba yarageze mu ndirimbo 100 zishyushye kuri Billboard no muzikunzwe mu ruhando mpuzamahanga 200.

    17. I Fink u Freeky-Die Antwoord—(South Africa)

    Die Antwood rikaba ari tsinda ryatangiriye muri Cap Town mu mwaka wa 2008 n'ubundi bakaba bagikorera muri Afurika Yepfo iri tisnda rikaba ririmo Ninja, Yolandi na god.

    I Fink u Freeky ikaba ari indirimbo yabo bashyize hanze mu mwaka wa 2012 ikaba kugeza ubu imaze kurebwa inshuro Miliyoni 189.

    16. Ugly Boy ya Die Antwoord-(South Africa)

    Iyi ndirimbo imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 202 biyishyira no ku mwanya wa Gatatu muri Afurika Yepfo mu ndirimbo zimaze kurebwa kenshi kuri YouTube.

    15. Reason With Me ya Rudeboy-(Nigeria)

    Paul Okoye [Rudeboy] indirimbo yayishyize hanze muri 2019 imaze kurebwa inshuro Miliyoni 207.

    14. Pana ya Tekno-(Nigeria)

    Indirimbo Pana iri muzimaze kugwiza abazirebye benshi mu gihugu cya Nigeria aho imaze kurebwa inshuro 208 biyishyira muri iki gihugu cyonyine ku mwanya wa Gatanu.

    13. Yope Remix ya Innoss'B na Diamond Platnumz-(Congo)

    Innoss'B ari mu bahanzi bihagazeho mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo indirimbo yasubiranyemo na Diamond Platnumz ikaba imaze kurebwa inshuro Miliyoni 225.

    Uyu mugabo mu busanzwe akaba yaravukiye mu muryango w'abanyamuziki aho yahoze aririmbana n'umuvandimwe we mu itsinda rya Maisha Soul.

    Aba bombi bakaba baritorezaga mu kigo cy'urubyiruko cya Goma bigishwa n'umuhanga mu gukora filime Petna Ndaliko Katondolo.

    12. Way Maker ya Sinachi—(Nigeria)

    Imaze kurebwa inshuro zigera kuri 255 ikaba yarakozwe na Sinach uri mu bahanga mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana muri Nigeria.

    Iyi ndirimbo ikaba yaramushyize mu ndirimbo z'ibihe byose zimaze kurebwa inshuro nyinshi kuri YouTube zakozwe n'abahanzikazi.

    11. Ye ya Burna Boy-(Nigeria)

     'Ye' ni indirimbo kuva yajya hanze muri 2018 yagize igikundiro cyo hejuru byanatumye irebwa inshuro zigera kuri Miliyoni 260 ikaba ari mwe muzari zigize umuzingo wa Gatandatu wa Burna Boy kugeza ubu imaze kurebwa inshuro Miliyoni 260.

    10. Last Last ya Burna  boy-(Nigeria)

    Burna Boy yashyize hanze Last Last kuwa 13 Gicurasi 2022 itigisa isi mu buryo bugaragara ikaba yarakozwe bikomowe ku ndirimbo ya Toni Braxton yitwa He Wasn't Man Enough imaze kurebwa inshuro zigera kuri Miliyoni 264.

    9. Joro ya Wizkid—(Nigeria)

    Yagiye hanze mu mwaka wa 2019 ikaba yaratunganijwe mu buryo bw'amajwi na Northboi yagiye yegukana ibihembo bitandukanye inaca uduhigo dutandukanye kuri YouTube ikaba imaze kurebwa inshuro Miliyoni 269.

    8. Baby On Fire ya Die Antwoord—(South Africa)

    Iyi ndirimbo imaze kurebwa inshuro Miliyoni 273 kuva yajya hanze muri 2012 ikaba amashusho yayo yari yatunganijwe na Ninja afatanije na Terence Neale.

    7. Fall ya Davido—(Nigeria)

    Fall ni yo ndirimbo ya Davido imaze kurebwa inshuro nyinshi ku rubuga rwa YouTube aho imaze kugeza Miliyoni 282.

    6. Rush ya Ayra Starr-(Nigeria)

    Inshuro zirenga Miliyoni 320 ni zo indirimbo ya Ayra Starr 'Rush' imaze kurebwa kuva yajya hanze kuwa 16 Nzeri 2022 ikaba ari nayo yamuritse izina rye mu ruhando mpuzamahanga.

    Ikaba ari mwe muzigize umuzingo wa mbere w'uyu mukobwa yise '19&Dangerous'

    5. On The Low ya Burna Boy—(Nigeria)

    On the low ya  burna boy imaze kurebwa inshuro Miliyoni 375 ikaba yaragiye hanze kuwa 16 Ugushyingo 2018 ikaba ari indirimbo ikomatanije injyana ya Afrobeat na Dancehall.

    4. Magic in the Air ya Magic System na  Chawki—(Ivory Coast)

    Imaze kurebwa inshuro zisaga Miliyoni 456 ikaba yaragiye hanze kuwa 19 Gicurasi 2014 yakozwe n'itsinda ryo muri Ivory Coast bafatanije na Chawki wo muri Morocco.

    Ubundi Magic System ikaba yarashizwe mu mwaka wa 1996 irimo Asalfo, Tino na Manadja.

    Aba bagabo bakaba baracuruje hifashishijwe CD izigera kuri Miliyoni 1.5 rikaba ryaragize igikundiro cyo hejuru cyarigejeje kuri aka gahigo.

    3. Ckay ya Love Nwantiti-(Nigeria)

    Imaze kurebwa inshuro Miliyoni 468 ikaba yarasohotse kuri EP ya CKay ya 8 ikaba yaragiye yishimirwa bikomeye ndetse izagusubirwamo n'abarimo Joeboy na Kuami Eugene muri 2020.

    2. Cal Down ya Rema-(Nigeria)

    Cal Down kuva yajya hanze kuwa 11 Gashyantare 2022 yagize igikundiro cyo hejuru ndetse yiharira intonde zitandukanye yaba muri Afurika no kuyindi migabane imaze kurebwa inshuro Miliyoni 572.

    1.Jerusalema ya Master KG na Nomcebo-(South Africa)

    Iyi ndirimbo ya Master KG imaze kurebwa na Miliyoni 602 kuva yashyirwa hanze kuwa 29 Ugushyingo 2019 yaje gusubiranwamo na Burna Boy kuwa 19 Kamena 2020.

    Master KG's Jerusalema tops the list of most viewed African music videos on YouTube. It's also the most Viewed South African music video on YouTube.

    Yagiye ica uduhigo dutandukanye yaba kuri Billborad yaje kandi gusubiranwamo na Greeicy kuwa 17 Nzeri 2020 umwe mu bahanzi bihagazeho muri Amerika y'Amajyepfo.

    Master KG ni we uyoboye urutonde abikesha indirimbo Jerusalema yakoranye na Nomcebo uheruka mu Rwanda Rema uri mu basore bato ariko bahise bagwiza ibigwi mu muziki indirimbo ye Calm Down iza ku mwanya wa KabiriCKay na we aza imbere ndetse na we akomoka muri Nigeria ifite nyinshi mu ndirimbo zikomeje guca ibintu ku mbuga zicururizwaho umuzikiAyra Starr ari mu bari n’abategarugori bamaze kugira indirimbo yarebwe cyane kuri YouTubeNigeria ikomeje gutigisa umuziki ku isi niyo ifite abari n’abategarugori bari imbere kuri uru rutonde barimo Yemi Alade, Ayra Starr na Sinach

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO JERUSALEM IYOBOYE IZINDI KURI URU RUTONDE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141247/ntizirimo-iya-zuchu-yaciye-agahigo-indirimbo-nyafurika-zarebwe-cyane-kuri-youtube-141247.html

  • Umuraperi wavuyemo umuvugabutumwa! NPC yagara… – #rwanda #RwOT

    Uyu musore watangiye kwiga iby'ivugabutumwa mu 2020 avuga ko inzira yamufashije kwakira agikiza ari nayo yarangira undi musore wabaswe n'ubusinzi cyangwa ibindi byaha wibwira ko atakakira agakiza bitewe n'ishusho aba afite muri rubanda.

    Ibi yabigarutseho binyuze mu butumwa yatangiye mu ihuriro rya King's Men Conference nyuma yo kwakira ikibazo cy'umusore wamusabye kumufasha akamuha inama yazafasha mugenzi we utarakira agakiza wamusabye kumuha icyamufasha gukizwa mu buryo bworoshye.

    Yamusubije agira ati 'Umuntu ufite inshuti cyangwa umuvandimwe udakijijwe kandi wifuza gukizwa, namuha urugero rwanjye njyewe ntabwo nabanje kuririmba umuziki wa Gospel kugira ngo nkizwe ahubwo narakijijwe nyuma y'igihe mbona kuyiririmba Imana imbwira ko ngomba kuba umuvugabutumwa, ibyo byose nabitangiye nyuma yo gukizwa.'

    'Uwo muntu mubwire aze azane izo ndirimbo ze za Secular, azane ibyo byose afite yinjire mu nzu y'Imana n'iba ananywa izo nzoga mubwire aze niyo yaba avuye mu kabari, Imana izagenda ihindura n'imyitwarire ye n'ibitekerezo bye.'

    Akomeza ati 'Nanjye naje nziko nzakomeza kuba umuraperi ariko nisanze ndi umuvugabutumwa, iyo ugeze mu Mana nibwo umenya icyo gukora cyangwa umuhamagaro wawe. Ninjiye rwose mva mu kabari nkinjira mu rusengero nkumva ibyo bavuga ariko Imana yageze aho irampindura.'

    Uyu musore wamenyekanye cyane mu itsinda Inshuti z'ikirere, nyuma yo gukizwa akabatirizwa mu itorero Hebron Him Ministry yemeza ko ubu yaguye umurimo wo gukorera Imana aho agiye kujya yigisha abantu ijambo ryayo.

    Ev Niwe Paulin, Prosper Nkomezi, Umwanditsi w'ibitabo Fred Mugisha na Pastor na Pastor Mugisha Jackson ni bamwe mu batanze ibiganiro nyungurana bitekerezo byahuje abagabo n'abasore bari bahuriye muri Kigali Convention Centrer, baganira ku cyabafasha gukomera mu gakiza ariko baniteza imbere.

    EV Niwe Paulin wamamaye ku mazina ya NPC niwe wayoboye ibiganiro byaganiriwemo uko umukristu yahangana n’ibigeragezo, n’uko umugabo ukijijwe yakwiteza imbere
    NPC yifashishije inzira yatumye yakira agakiza mu gukangurira, asaba ubishaka kumvira ijwi ry’Imana nk’uko nawe byagenze agatangira kuririmba ‘Gospel’ 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘ARANKOROGOSHORA’ Y’UMURAPERI NPC

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141223/umuraperi-wavuyemo-umuvugabutumwa-npc-yagaragaje-icyafasha-uwabaswe-nubusinzi-kwakira-agak-141223.html