Blog

  • Bigoranye APR yatsinze REG mu byiciro byombi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Amakipe ya APR mu bagabo n’abagore mu mukino wa Basketball, mu mikino itari yoroshye yatsinze aya REG.

    Yari imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Basketball yari yakomeje kuri ku wa Gatanu, aho mu bagore APR WBBC yatsinze REG WBBC amanota 77-75 ni mu gihe mu bagabo APR BBC yatsinze REG BBC 78-75.

    REG BBC ni yo yinjiye mu mukino neza aho ibifashijwemo n’abakinnyi nka Shyaka Olivier begukanye agace ka mbere ku manota 24-17.

    Abasore ba APR BBC bagarutse mu gice cya kabiri bashaka gutsinda ndetse biranabahira aho babifashijwemo n’abarimo Nshobozwabyosenumukiza bagatsinze 27 -12. Bajya kuruhuka APR BBC iri imbere n’amanota 44-36.

    APR BBC yahuye n’uruva gusenya aho REG BBC yayicanyeho umuriro maze ibifashijwemo n’abarimo nka Pitchou Manga, Antino Alvarezes wabonaga ari mu mukino neza, bayitsinze amanota 19 itaratsinda inota na rimwe. APR BBC yabonye inota rya mbere ubwo hari hasigaye iminota 3 n’amasegonda 28 ngo aka gace karangire. Ni inota ryatsinzwe na Zion Style kuri ‘Free throw’. Aka gace REG BBC yakegukanye ku manota 25-11.

    APR yaje mu gace ka nyuma ikina ari ugupfa no gukira, Nshobozwa na Adonis mu minota ya 3 ya gace ka nyuma bari bamaze kugabanya ikinyuranyo hasigayemo amanota 3 muri 6 barushwaga.

    Gusa Pitchou wa REG yahise atsinda amanota 2 na Antino Alvarezes atsidna 3 hahita hajyamo amanota 8 y’ikinyurabyo.

    Styles na Adonis batsinze amanota 2 buri umwe, Nshobozwa atsinda 3 bifasha APR gusatira REG aho ku minota ibiri ya nyuma hari hasigayemo inota 1.

    Amanota abiri ya Zion Styles yatsinze kuri “free throw” habura amasegonda 18, yafashije APR kuyobora irusha REG inota rimwe (byari 76-75).

    Uyu musore wigaragaje cyane mu gace ka nyuma, habura amasegonda abiri, ku makosa y’abakinnyi ba REG BBC, Zion Styles yakiriye umupira mwiza yahawe na Ntore Habimana maze atsinda andi manota 2 kuri “dunk”. Byari bivuze ko ishyizemo amanota 3 y’ikinyuranyo. Aka gace APR BBC yagatsinze ku manota 23-14. Umukino warangiye APR BBC iwegukanye ku manota 78-75.

    Antino Alvarezes wa REG ni we watsinze amanota menshi 22, yakurikiwe na Kambuyi Manga Pitchou bakinana watsinze 20 ni mu gihe Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson wa APR yatsinze 19.

    Uyu mukino wari wabanjirijwe n’uwo APR WBBC yatsinzemo REG WBBC amanota 77-75. Uyu mukino bakaba bitabaje iminota 5 y’inyongera kuko 40 isanzwe yarangiye amakipe yombi anganya 64-64.

    Adonis Filer ntabwo yari mu mukino neza uyu munsi

    Antino Alvarezes watsinze amanota menshi muri uyu mukino, yagoye APR BBC cyane

    Zion Styles ni we wagoye REG mu gace ka nyuma

    REG WBBC yatsinzwe bigoranye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bigoranye-apr-yatsinze-reg-mu-byiciro-byombi-amafoto

  • Minisitiri Abdallah yagaragaje igitaramo ‘Ewa… – #rwanda #RwOT

    Abahanzi bakomeye mu bihangano byo kuramya no guhimbaza Imana bahurijwe mu gitaramo cyateguwe n'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, BSR.

    Iki gitaramo kizaba kuri Pasika umunsi isi yose iba yizihiza izuka rya Yesu Kristo. Kizaba tariki 31 Werurwe 2024 muri BK Arena.

    Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Utumatwishima Abdallah, yabanje gusobanura ko ‘Ewangela’ bisobanura ‘Ubutumwa bwiza’, asaba abantu kutacikanwa n’iki gitaramo.

    Yagize ati: 'Rubyiruko mwikwirengagiza se, dore aho muzizihiriza Pasika.' Yavugaga muri iki gitaramo cya Pasika gitegerejwe na benshi bakunda kuramya no guhimbaza Imana.

    Yongeraho ati: 'Ni umwanya mwiza wo kwiyeza, gushimira Imana no gutegura imitima tukinjira mu cyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, tumeze neza.'

    Igitaramo cya ‘Ewangelia Easter Ewangelia Celebration Concert’ kizaba kuwa 31 Werurwe 2024, kizaririmbamo amatsinka nka Christus Regnat, Shalom choir, Jehovah Jireh na Alarm Ministries.

    Hazaririmba kandi abaramyi bakunzwe bitangaje mu Rwanda ari bo James na Daniella na Israel Mbonyi, bakaba nabo batangaza ko biteguriye gutaramira abazitabira iki gitaramo.

    Iki gitaramo kizabera muri BK Arena aho kwinjira ari 5,000Frw, 10,000Frw, 15,000Frw, 20,000Frw na tabule ya 200,000Frw.

    Ushaka kugura tike wayisanga ku nsengero zitandukanye ariko no mu buryo bw'ikoranabuhanga wakwifashisha urubuga www.ticqet.rw 

    Amasaha arabarirwa ku ntoki ngo abakunzi b’ibihangano by’umwuka bahurira mu gitaramo cy’amateka muri BK ArenaAmatike arik ugurishwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ndetse hari n’insengero zitandukanye wayasangaho

    Minisitiri Dr Utumatwishima yasabye abantu kuzitabira igitaramo cya Ewangelia avuga ko ari ahantu hakwiye ho kwizihiriza Pasika

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141395/minisitiri-abdallah-yagaragaje-igitaramo-ewangelia-kizabera-muri-bk-arena-nkahantu-heza-ho-141395.html

  • Impakanizi, Ben & Chance, Chiboo na Zeo Trap… – #rwanda #RwOT

    Kimwe no mu yandi mezi yatambutse, abahanzi nyarwanda bakomeje gushimangira ko 2024 nta kujenjeka ndetse ko biyemeje guha abanyarwanda umuziki mwiza kandi ku gihe.

    Mu gihe kwa gatatu k'umwaka kubura amasaha macye ngo gushyirweho akadomo, InyaRwanda yaguteguriye indirimbo 10 z'intoranwa zagufasha gukomeza kuryoherwa n'impera z'ukwezi, ari nako winjirana akanyamuneza mu mpera muri weekend kandi wizihiza neza Umunsi wa Pasika.

    1.     AbaTwin — Chiboo

    “>

    Abakurikirana Junior Giti kuva mu mwaka ushize wa 2023, bakunze kumubonana n’umusore witwa Freddy Chiboo usanzwe ari umuhanzi. Akenshi aho ubonye ikipe ya Giti Business Group, Junior Giti na Chriss Eazy, uhabona n’uyu musore witwa Freddy Chiboo. Hari amakuru ko baba bamaze igihe bagerageza gukorana.

    Imihanzi Chiboo amaze iminsi ibiri gusa ashyize hanze indirimbo ye nshya ikomeje gukundwa cyane ku mbuga nkoranyambaga yise 'AbaTwin' nyuma y'igihe ayamamaza.

    2.     Ingabe — Impakanizi

    “>

    Umuhanzi Iradukunda Yves [Impakanizi] usanzwe ubarizwa mu Itorero Ibihame, yashyize hanze indirimbo yise 'Ingabe,' nyuma yo gutaramira imbere y'abarimo Perezida Paul Kagame na Madamu Jeanette Kagame cy'Itorero Inyamibwa bise 'Inkuru ya 30' cyabaye ku wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2024 mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena.

    3.     Exit — AY ft Hollix, Taz & PoppA

    “>

    Umuraperi AY yahurije hamwe abandi baraperi bagenzi be bakomeje kuzamuka neza mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda barimo Hollix, Taz na PoppA mu ndirimbo nshya bise 'Exit.'

    4.     Nonese Mpeze? – Yee Fanta

    “>

    Yee Fanta ni umwe mu ba-producer bakiri bato ariko bamaze gukora ku mishinga ikomeye hano mu Rwanda. Uyu musore w'imyaka 21 y'amavuko, amaze iminsi atangiye gukora n'indirimbo ze ku giti cye. Kuri ubu, yamaze gushyira hanze iyo yise 'Nonese Mpeze?' ikubiyemo ibimaze iminsi bivugwa mu myidagaduro ku mihanda, harimo n'amakimbirane avugwa hagati ya The Ben na Bruce Melodie.

    5.     Step in Like – Angell Mutoni

    “>

    Umuhanzikazi Angell Mutoni ukunze kuririmba indirimbo ziganjemo iziri mu rurimi rw'Icyongereza avanga n'Ikinyarwanda, mu mwaka ushize  yashyize hanze Extended Play [EP] yise 'For Now' yakoranye na Dr Nganji wo muri Green Ferry Music, iri mu nzu zitunganya imiziki zafashije benshi barimo Bushali, B-Threy n'abandi batandukanye bamaze kubaka amazina. Kuri ubu yashyize hanze indi iri mu rurimi rw'Icyongereza yise 'Step in Like.'

    Angell Mutoni uri mu batanga icyizere asanzwe ari umuraperi akaba n'umuririmbyi wandika indirimbo. Aririmba Afro-Hiphop, RnB na Pop.

    Uyu mukobwa afite mixtape eshatu ndetse na EP ebyiri. Ari mu bahanzi 10 bitabiriye RFI Prix Découvertes, mu 2016. Yagiye kandi agaragara mu maserukiramuco atandukanye muri Afurika y'Iburasirazuba birimo Blankets & Wine, Kigali Up, Amani Festival, Bayimba n'ayandi.

    6.     Twaramugabiwe — Ben & Chance

    “>

    Imwe muri couple zikunzwe cyane muri Gospel haba mu Rwanda no mu mahanga ya Ben & Chance, yamaze gushyira hanze indirimbo yabo bise 'Twaramugabiwe.'

    7.     Ni irihe Shyanga — True Promises Ministries

    “>

    Itsinda ry'abaririmbyi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, True Promises Ministries ryatangiye urugendo rwo gukora zimwe mu ndirimbo zizaba ziri kuri Album yabo ya mbere biri mu mpamvu bateguye igikorwa cyo kuzifatira amashusho kizaba tariki 15 Nyakanga 2024. Kuri ubu, bamaze gushyira hanze indirimbo bise 'Ni irihe Shyanga.'

    8.     Naona Pendo Kubwa — Papi Clever & Dorcas

    “>

    Couple ya Papi Clever & Dorcas imaze gukundwa m'abatari bacye kubera gusubiramo indirimbo zo mu gitabo cy'indirimbo, bamaze iminsi bakora n'indirimbo ziri mu rurimi rw'Igiswahili, aho ubu bashyize hanze iyitwa 'Naona Pendo Kubwa.'

    9.     Yesu Niwe Mwungeri Mwiza — Siloam Choir

    “>

    Imwe muri korali zo mu Itorero rya ADEPR mu Rwanda ikunzwe cyane mu ndirimbo bise 'Warandondoye,' ubu noneho yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Warandondoye.'

    10. Ta Bonte – Laetitia Mulumba

    “>

    Laetitia Mulumba wamenyekanye mu ndirimbo zirimo “Kwizera”, akaba umugore wa Producer Gates Mulumba [Bill Gates] umwe mu bashyize itafari ku muziki wa Gospel mu Rwanda, yasohoye indirimbo nshya iri mu rurimi rw’Igifaransa cy’Abafaransa, atangaza ko ari gahunda azakomeza bijyanye n’uko Imana izamushoboza.

    Umuramyi Laetitia Mulumba utuye mu Bufaransa yatangiye urugendo rwo kuririmba mu Gifaransa ahereye ku ndirimbo yise “Ta bonté” yavomye mu Amaganya ya Yeremiya.

    11. Insinzi ya Yesu – Boaz Choir Samuduha

    “>

    Korali Boaz ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Samuduha muri Paruwasi ya Kicukiro, nyuma y'uko ishyize hanze indirimbo zirimo “Uri Uwera,” “Mutima wanjye,” basoje ukwezi kwa Werurwe bashimangira 'Insinzi ya Yesu,' mu ndirimbo bashyize hanze mbere y'uko Pasika yizihizwa.

    12.  Ninjye Ubivuze — Eleda Sanze

    “>

    Umuhanzi Sanze Eleda ubarizwa mu Itorero ry'Abadivantisiti rya Gisozi,yashyize hanze amashusho y'indirimbo yise 'Ninjye Ubivuze,' ashimangira ko Imana itajya ibeshya isohoza ibyo yakoze ku bayiringiye.

    13.  Ntuma — Mado Okoka Esther

    “>

    Hakomeje kuboneka impano nshya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Mado Okoka Esther ni umwe mu banyempano binjiye mu muziki wa Gospel mu 2023. Mado Okoka Esther, atuye ku mugabane w'uburayi mu gihugu cya Danmark, akaba asengera muri Zion Temple. Uyu muhanzikazi amaze umunsi umwe ashyize hanze indirimbo nshya yise 'Ntuma.'

    14.  Shimwa — Gisa Claudine

    “>

    Gisa Claudine uri mu bahanzi bakizamuka mu ndirimbo ziramya zigahimbaza Imana, batanga icyizere cy’ejo heza, yashimye Imana mu ijwi ryeruye mu ndirimbo nshya yise “Shimwa”.

    15.  Burya — Elisa & Chantina

    “>

    Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Muhayimana Elisa Claude [Elsa Cluz] wamamaye muri Korali Yesu Araje, yinjije umugore we Chantina muri uyu muziki, bakorana indirimbo 'Burya' igaragaramo n'umwana wabo.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141392/impakanizi-ben-chance-chiboo-na-zeo-trap-mu-bagufasha-guherekeza-werurwe-izasozwa-kuri-pas-141392.html

  • Amagaju FC yashyize Marine FC mu makipe arwan… – #rwanda #RwOT

    Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatanu saa cyenda ubera kuri sitade mpuzamahanga ya Huye.

    Abakinnyi 11 b’Amagaju FC babanje mu kibuga:

    Ndikuriyo Patient

    Bizimana Ipthi-Hadji

    Dusabe Jean Claude 

    Abdel Matumona Watonda 

    Tuyishime Emmanuel

    Masudi Narcisse

    Nkurunziza Seth

    Rukundo Abdul Rahman

    Ndayishimiye Edouard

    Irumva Justin

    Malanda Destin Exauce

    Abagabo bihinduje 

    Abakinnyi 11 ba Marine FC FC babanje mu kibuga:

    Tuyizere Jean Luc 

    Ishimwe Jean Rene

    Mutangana Derrick

    Ilunga Ngoyi Alvine

    Sibomana Sultan Bobo

    Gikamba Ismael

    Usabimana Olivier

    Byiringiro Gilbert

    Raul Vyamungu

    Nkundimana

    Nzau Mbuangi Ginola

    Uyu mukino watangiye utinzeho iminota 5 bitewe n'inshundura zari zagize ikibazo. Ukimara gutangira, Amagaju FC yabonye kufura yari iteretse ahantu heza ku ikosa Byiringiro Gilbert yarakoreye Irumva Justin, yatewe neza na Rukundo Abdourahman iragenda ijya mu nshundura umunyezamu wa Marine FC Tuyizere Jean Luc ntiyamenya uko byagenze igitego kiba kirabonetse.

    Nyuma yuko Marine FC itsinzwe ku munota wa mbere yahise itangira gushaka uko yakwishyura igerageza kurema uburyo imbere y'izamu gusa umukinnyi wayo unyura ku ruhande rw'ibumoso,Olivier Usabimana akabupfusha ubusa.

    Ku munota wa 32  myugariro wa Marine FC, Ilunga Ngoyi Alvine yagoganye na Malanda Destin w'Amagaju FC yikubita hasi arababara cyane bituma ahita asimbuzwa Hirwa Jean De Dieu.

    Binyuze ku bakinnyi barimo Kapiteni wayo Masudi Narcisse Amagaju FC yakomeje gukina neza binashoboka ko yabona igitego cya 2, ku munota wa 33 Amagaju FC yongeye kubona  kufura nziza ku ikosa ryari rikorewe Rukundo Abdourman aba ari nawe wongera kuyitera ariko rutahizamu Vyamungu arataba akura umupira mu izamu akoreshe umutwe.

    Igice cya mbere cyarangiye Amagaju FC ikiyoboye n'igitego 1-0. Mu gice cya kabiri Marine FC yaje ikora impinduka mu kibuga, Nzau Mbwangi ava mu kibuga hajyamo Amadou Kada Moussa inatsa umuriro imbere y'izamu abakinnyi nka Vyamungu barekura amashoti ariko ntaboneze mu izamu.

    Ku munota 60 Amagaju FC nayo yakije umuriro imbere y'izamu Irumva Justin na Rukundo Abdourahman barekura amashoti aremereye gusa ntiyajya mu izamu neza.

    Umutoza w'Amagaju FC, Niyongabo Amaris yaje gukora impinduka mu kibuga ku munota wa 70 havamo Irumva Justin na Ndayishimiye Eduard hajyamo Niyitegeka Omar na Iradukunda Daniel. Umukino ugiye kurangira Marine FC yabonye kufura izamurwa na Gikamba Ismail maze Vyamungu ashyiraho umutwe ariko umunyezamu w'Amagaju FC ahita awufata.

    Umukino warangiye Amagaju FC atsinze igitego 1-0 bituma ihita ijya ku mwanya wa 6 n’amanota 35 mu gihe Marine FC yo iri kumwanya wa 11 n’amanota 28.

    Imikino ya shampiyona yo  ku munsi wa 25 irakomeza gukinwa mu mpera z’iki Cyumweru, ku munsi w’ejo kuwa Gatandatu Mukura VS ikina na Rayon Sports, Gorilla FC na Police FC, Kiyovu Sports na Musanze FC mu gihe mu Cyumweru APR FC izakina na Muhazi United, Sunrise FC na AS Kigali ndetse na Bugesera FC na Etincelles FC.

    Nyura hano urebe igitego cyiza Amagaju FC yatsinze

     

    Abakinnyi 11 b’Amagaju FC babanje mu kibuga 

    Abakinnyi 11 ba Marine FC babanje mu kibuga 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141389/amagaju-fc-yashyize-marine-fc-mu-makipe-arwana-no-kutamanuka-video-141389.html

  • Uwahoze ari umukunzi wa 50 Cent yamushinje ku… – #rwanda #RwOT

    Ibi, Daphne Joy yabitangaje nyuma y'amakuru avuga ko 50 Cent yashakaga kurera umuhungu wabo wenyine nyuma y'uko ajyanwe mu rukiko na Sean Diddy Combs.

    Mu butumwa burebure yashyize kuri Instagram, Joy yamaganye 50 Cent avuga ko amufata nk'umubyeyi utakiriho ku muhungu wabo Sire, amushinja kumusambanya ku gahato no kumukubita mu mugihe gihe cyose bamaranye.

    Yagize ati: 'Twimukiye i New York kugira ngo tuguhe amahirwe yo kuba se w’umuhungu wawe kandi wamubonye inshuro 10 mu myaka 2 twamaze tuba kure yawe ho ikirometero 1. Ndambiwe gushyigikira no kurinda isura y'umuhungu wacu utigeze wifuza kurinda.”

    Akomoza ku by'ihohoterwa yamukoreraga yagize ati: 'Reka dushyire ahabona ibikorwa byawe bibi byo kumfata kungufu no kumpohotera ku mubiri. Ntukintegeka kandi Imana yanjye izamporera kuri iyi ngingo. 

    Wamaze kwangiza burundu icyizere nari ngufitiye nk'umukuru w'umuryango wacu wagombaga kundinda amagambo y'ibinyoma yamvugwagaho. Wangije imitima yacu mu bihe bya nyuma.'

    Hagati aho, 50 Cent yamaganye ibirego bya Joy mu butumwa bwihuse bwashyizwe ahagaragara n'umuvugizi we. Yavuze ko ibirego bya Joy byose byatewe n’icyemezo cye cyo gushaka kurera umuhungu wabo w’imyaka 12 wenyine.

    Iri tangazo riragira riti: 'Ibirego bya Daphne Joy bidafite ishingiro aherutse kuncinja biragaragara ko ashaka ko nemera icyemezo cye cyo gushaka kurera umuhungu wanjye wenyine. Umwana wanjye Sire, ni cyo kintu k'ingenzi kuri njye kiza ku mwanya wa mbere kandi kumugumisha hantu yumva atekanye nicyo nibandaho muri iki gihe.”

    50 Cent yasobanuye ko gufata icyemezo cyo kurera umuhungu wabo wenyine ari ugushaka kumurinda, atanga atanga impamvu y'uko uwo babyaranye uyu mwana ari mu bijyanye n'ikirego cya Lil Rod yarezemo Diddy.


    Daphne Joy akomeje gushinja umuraperi 50 Cent babyaranye umwana w’umuhungu


    Joy nawe ari gushinjwa kuba inshoreke ya Diddy

    Bombi bakomeje kwitana ba mwana ku gushaka kwikubira umwana wabo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141385/uwahoze-ari-umukunzi-wa-50-cent-yamushinjije-kumukubita-no-kumufata-ku-ngufu-141385.html

  • Ghana: Anita Pendo yishimiye kwakirwa na Amba… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro na inyaRwanda, Anita Pendo yagaragaje ibyishimo yatewe no kwakirwa na Ambasaderi w'u Rwanda muri Ghana. Ati: 'Kwakirwa na Hon Mbabazi Rosemary kuri njye umugisha si bose bawubona kuko baba bafite gahunda nyinshi numvise ntekanye kandi nezerewe.'

    Ku ngingo irebana nuko afata ibihembo yagize ati: 'Njyewe uko mbona ibihembo, nsanga ari ishimwe ry’imirimo umuntu aba yarakoze ni ukuri.'

    Agaruka ku buryo yisanze ahatanye muri Ladies in Media Awards yagize ati: 'Bajya kuntoranya bavuze ko bagira abantu babo mu bihugu bitandukanye nibo bakurikirana umunsi ku munsi icyiciro bashaka, rero ubwo babonye ibyo nkora nubwo ntabazi babiha agaciro.'

    Kuba ari mu bahatanye asanga ari iby'agaciro gakomeye ati: 'Kuba umwe mu bahatanye [Nominated] ubwabyo ni agaciro mbona baba baduhaye, nk’ubu ndi mu cyiciro cya 'Best Radio Host of the Year' turi 9 bo mu bihugu bitandukanye.'

    Anita Pendo avuga ko akigera muri Ghana, umunsi wa mbere yitabiye inama n'abana b'abakobwa n’abahungu b’abanyeshuli mu bukangura mbaga ku bijyanye no gusoma ibitabo.

    Umunsi wa 2 ukaba waragenewe kuganira n'ibitangazamakuru byo muri Ghana, umunsi wa gatatu ari wo wo kuwa Gatandatu ukaba ari umunsi wo gutanga ibihembo.

    Anita Pendo yakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana, Mbabazi RosemaryAnita Pendo yavuze ko yishimira kubona hari abazirikana uruhare abantu bagira mu bisata bitandukanye by’ubuzimaKuri uyu wa Gatandatu ni bwo hazatangwa ibihembo bya Ladies in Media Awards muri Ghana byitabiriwe na Anita Pendo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141384/ghana-anita-pendo-yishimiye-kwakirwa-na-ambasaderi-anavuga-uko-afata-itangwa-ryibihembo-141384.html

  • Yamwise ‘umusaza’! Minisitiri Utumatwishima y… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Werurwe 2024 ni bwo Platini akora igitaramo gisobanuye we nk'umuhanzi wahoze mu itsinda akaza no gukomeza gukora cyane nk'umuhanzi ku giti cye.

    Nk’uko Platini yabitangarije itangazamakuru, mu bo yatumiye muri iki gitaramo cye harimo na Minisitiri ufite mu nshingano Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi.

    Minisitiri Abdallah yagaragaje ko ubutumire bwamugezeho, asaba abantu kutazahabura agira ati: 'Igitaramo cya Baba Xperience kizaba kuri uyu wa 30 Werurwe 2024 muri KCEV [Camp Kigali].'

    Akomeza agira ati: 'Uko dusanzwe dushyigikirana, umusaza Platini wanze gucika intege tuzamwitabe turi benshi.'

    Minisitiri kandi yagaragaje ko akurikiranira hafi indirimbo z'uyu muhanzi asaba ariko kumenya ibisobanuro by’imwe mu zo uyu muhanzi yise “Icupa”. Yagize ati: 'Icupa, niyo nshuti yo nyine nizera, ni icupa ry'amazi cyangwa ni iry'amata?'.

    Platini P avuga ko igitaramo cye Baba Xperience gishobora kuzajya kiba mu gihe runaka wenda buri mwaka.

    Kuri uyu 29 Werurwe 2024 yakoze ikiganiro n'itangazamakuru avuga ko imiryango izafungurwa hakiri kare, ariko umuhanzi wa mbere azagera ku rubyiniro saa kumi n'ebyiri n'igice.

    Yasabye abantu kuzahagera kare cyane ko afite abahanzi benshi barimo Zeo Trap, Kenny Sol, Urban Boyz, Butera Knowless, Big Fizzo na Eddy Kenzo, kandi bose bifuza kubataramira kakahava na we ubwe.

    Kwinjira muri iki gitaramo ni 5,000Frw, 10,000Frw na 200,000Frw ku bazazana ari 8. Kizayoborwa na Sandrine Isheja ufitanye amateka akomeye n'uyu muhanzi n'abandi benshi bazataramira muri iki gitaramo.

    Kugura itike wakwifashisha uburyo bukurikira: *727*50*2*28# na www.baba.rw Ni igitaramo cyatewe inkunga n’abarimo Mutziig kimwe mu binyobwa bifite icyanga kandi bimaze igihe bya Bralirwa.

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yasabye abantu kuzajya gushyigikira PlatiniPlatini n’abandi bazamushyigikira batangaje ko bamaze igihe bitegura, basaba abantu kuzahagerera igiheIgitaramo cya Platini P ni uruhurirane rw’ibisekuru by’umuziki nyarwanda n’Akarere muri rusange 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141391/yamwise-umusaza-minisitiri-utumatwishima-yasabye-abantu-kwitabira-igitaramo-cya-platini-141391.html

  • Mukura yiyemeje gukubita akanyafu Rayon Sport… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Werurwe ni bwo hazaba umukino w’amwe mu makipe akomeye muri shampiyona y’u Rwanda hagati ya Mukura Victory Sports izaba yakiriye Rayon Sports. Ni umukino uzatangira saa 15:00 PM, ukabera kuri sitade mpuzamahanga y’akarere ka Huye.

    Aya makipe agiye guhura, Rayon Sports ifite amanota 45 irusha amanota 6 ikipe ya Mukura Victory Sports. Iyi kipe yambara umukara n’umuhondo, irashaka gutsinda Rayon Sports ikagabanya umubare w’amanota, ku buryo binakunze yayijya imbere ku mpera za shampiyona.

    Rayon Sports isa n’aho yakuye amaso ku gikombe cya shampiyona, ikaba igomba gukina na Mukura irwana ku ishema ryayo gusa.

    Mukura izajya gukina uyu mukino imaze kwerekana umuterankunga wayo mushya utanga Service zijyanye n’amahoteri. 

    Iyo uganiriye na bamwe mu bayobozi ba Mukura Victory Sports bavuga ko umukino bafitanye na Rayon Sports bagomba kuwutsinda ku bubi na bwiza. 

    Bavuga ko bamaze igihe badatanga ibyishimo ku bakunzi babo, kuva basezererwa na Bugesera FC mu gikombe cy’Amahoro, bagatsindwa na APR FC muri shampiyona, ariyo mpamvu bagomba gukubita akanyafu Rayon Sports bakiyunga nabo.

    Mu minsi 2 ishize, Mayor wa Huye Sebutege Ange yasuye ikipe mu myitozo, abasaba gutsinda nta rundi rwitwazo

    Mukura iremeza ko igomba gucisha akanyafu kuri Rayon Sports 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141381/mukura-yiyemeje-gukubita-akanyafu-rayon-sports-141381.html

  • Turi ku wa Gatanu wahariwe Ingabo n’amashanyarazi #rwanda #RwOT

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Basketball mu bagabo n’abagore irakomeza kuri uyu wa Gatanu aho amakipe y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Gukwirakwiza Amashanyarazi (REG) acakirana n’Amakipe y’Ingabo z’Igihugu mu byiciro byombi.

    Uyu munsi hakaba hateganyijwe imikino 2 yonyine, ikaba iri bubere muri LDK guhera ku isaha ya 18h00′, irahuza amakipe y’Ingabo ndetse n’aya REG.

    Umukino w’abagore bari bube bakina umunsi wa 15 ni uwo uri bubanze aho APR WBBC ari yo iri bube yakiriye REG WBBC.

    Saa 20h00′ harahita hakurkiraho umukino wa basaza ba bo, APR BBC iheruka gukorwa mu ijisho na Patriots BBC, iraza kuba ikina na REG BBC ihagaze neza muri iyi minsi bakina umunsi wa 25.

    Shampiyona izakomeza ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu aho saa 13h00′, The Hoops ikina na EAUR, mu bagabo saa 15h00′ Patriots BBC izakina na Inspired Generation mu gihe saa 17h00′ Orion izakina na Tigers.

    APR iracakirana na REG

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/turi-ku-wa-gatanu-wahariwe-ingabo-n-amashanyarazi

  • Imirimo yo kubaka stade Amahoro igeze ku kigero cya 95% – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imirimo yo kubaka stade Amahoro itegerejwe na benshi, isa nigeze ku musozo kuko ubu igeze ku kigero cya 95%.

    Iyi stade izajya yakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza, biteganyijwe ko izaba yuzuye mu mpera z'ukwezi kwa Gicurasi, mu kwa 6 ikazatangira gukinirwaho.

    Igikorwaremezo cya 1 muri East Africa.

    STADE AMAHORO, imirimo yo kuyivugurura igeze kuri 95%. Mu kwa 6 Stade izaba itanzwe.

    Icyo mbaza, tizayuzura? pic.twitter.com/DHtN4AvuLe

    — HITIMANA Jean claude (@Hitclo) March 28, 2024

    Source : https://yegob.rw/imirimo-yo-kubaka-stade-amahoro-igeze-ku-kigero-cya-95-videwo/