Blog

  • Imirimo yo kubaka stade Amahoro igeze ku kigero cya 95% – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imirimo yo kubaka stade Amahoro itegerejwe na benshi, isa nigeze ku musozo kuko ubu igeze ku kigero cya 95%.

    Iyi stade izajya yakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza, biteganyijwe ko izaba yuzuye mu mpera z'ukwezi kwa Gicurasi, mu kwa 6 ikazatangira gukinirwaho.

    Igikorwaremezo cya 1 muri East Africa.

    STADE AMAHORO, imirimo yo kuyivugurura igeze kuri 95%. Mu kwa 6 Stade izaba itanzwe.

    Icyo mbaza, tizayuzura? pic.twitter.com/DHtN4AvuLe

    — HITIMANA Jean claude (@Hitclo) March 28, 2024

    Source : https://yegob.rw/imirimo-yo-kubaka-stade-amahoro-igeze-ku-kigero-cya-95-videwo/

  • Eddy Kenzo yaheze mu mayira abiri abajijwe ku… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu Tariki 29 Werurwe 2024 ni bwo umuhanzi Edrisah Kenzo Musuuza wamamaye nka Eddy Kenzo yageze i Kigali aho yitabiriye igitaramo cya Baba Experience cya Platini P kizaba kuwa 30 Werurwe 2024 muri Camp Kigali.

    Eddy Kenzo umaze iminsi avugwa mu rukundo na Minisitiri ushinzwe ibyerekeranye n'Ingufu muri Uganda, Phiona Nyamutoro, yabajijwe kuri uru rukundo rwabo, arya indimi.

    Ubwo uyu mugabo yaganiraga n’itangazamakuru, yabajijwe ati “Ese Phionah Nyamutoro ni umukunzi wawe?”. Eddy Kenzo ati “Ibyo tubireke”. Gusa Eddy Kenzo abajijwe niba arimo kwishimira kuzamurwa mu ntera k’umukunzi we, yikirije ati “Yego”.

    Minisitiri Nyamutoro Phionah yatangiye kuvugwa mu rukundo na Eddy Kenzo mu mwaka ushize ubwo yari akiri Umudepite, biza kuba ibindi bindi ubwo mu minsi ishize Eddy Kenzo yamuherekezaga mu irahira ku mirimo mishya.

    Eddy Kenzo aherutse guherekeza Minisitiri Nyamutoro Phionah mu irahira imbere y’umukuru w’igihugu cya Uganda Yoweli Museveni

    Eddy Kenzo ubwo yageraga mu Rwanda yakiriwe na Platini P

    Eddy Kenzo yaheze mu mayira abiri abajijwe ku mukunzi we Minisitiri Phionah

    Platini P ubwo yari agiye kwakira Eddy Kenzo yafashe ifoto n’abakobwa ba Kigali Protocal

    Reba ikiganiro twagiranye na Eddy Kenzo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141366/eddy-kenzo-yaheze-mu-mayira-abiri-abajijwe-kuri-minister-bari-mu-rukundo-141366.html

  • Mbere yo gucakirana na APR FC, abakinnyi ba Muhazi United baricinya icyara #rwanda #RwOT

    Mbere y’uko Muhazi United ikina na APR FC umukino w’umunsi wa 25, abakinnyi b’iyi kipe y’Iburasirazuba bahagaze neza mu mufuka nyuma yo guhembwa amezi 2 y’ibirarane.

    Aba bakinnyi bari bamaze iminsi bishyuza, ku munsi w’ejo hashize ku wa Kane tariki 28 Werurwe 2024 ni bwo aba bakinnyi bahembwe amezi 2 y’ibirarane by’imishahara bari bafitiwe.

    Ubu abakinnyi bakaba barasubukuye imyitozo bitegura umukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona bazakinamo na APR FC ku Cyumweru tariki ya 31 Werurwe 2024.

    Mu bakinnyi basubukuye imyitozo, ISIMBI ifite amakuru ko ibura abakinnyi babiri ari bo; Nduwimana Louis Romeo wagize ibyago ndetse na Uwayezu Aime urwaye.

    Kugeza ubu Muhazi United mu gihe hasigaye imikino 6 ngo shampiyona irangire, Muhazi United iri ku mwanya wa 8 n’amanota 31.

    Muhazi United yahembwe amezi 2

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mbere-yo-gucakirana-na-apr-fc-abakinnyi-ba-muhazi-united-baricinya-icyara

  • Eddy Kenzo yageze mu Rwanda avuga ku rukundo rwe na Minisitiri #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomoka muri Uganda, Eddy Kenzo yageze mu Rwanda abajijwe ku rukundo rwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Iterambere ry’Ingufu n’Amabuye y’Agaciro muri Uganda, Phiona Nyamutoro yanga kugira byinshi abivugaho.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Werurwe 2024 ni bwo uyu muhanzi yageze mu Rwanda aho yitabiriye igitaramo yatumiwemo na Nemeye Platini cya ‘Baba Experience’ kizaba ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu muri Camp Kigali.

    Uyu mugabo ntabwo itangazamakuru ryari kumurekura ritamubajije ku rukundo rwe na Minisitiri Phiona Nyamutoro aheruka no guherekeza yagiye kurahira.

    Ubwo yari abajijwe niba koko bakundana, yagize ati “Ibyo tube tubiretse”. Mu gushaka nko kumwinja, umunyamakuru yamubajije niba yarishimiye kuzamurwa mu ntera k’umukunzi we, agira ati “yego”.

    Phiona Nyamutoro yari asanzwe mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda ahagarariye urubyiruko by’umwihariko akaba umunyamuryango wa NRM, Ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda.

    Tariki ya 22 Werurwe 2024 ni bwo Nyamutoro yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Iterambere ry’Ingufu n’Amabuye y’Agaciro muri Uganda. Aba bombi batangiye kuvugwa mu rukundo umwaka ushize ubwo Phiona yari akiri Umudepite.

    Eddy Kenzo yari yaherekeje Phiona kurahira, aha bari kumwe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni

    Ubwo Phiona yarahiraga

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/eddy-kenzo-yageze-mu-rwanda-avuga-ku-rukundo-rwe-na-minisitiri

  • “Utekereje ku ikipe ya hano ngo irusha izindi, wasanga uri umuswa nk'azo” Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle yasubije APR FC ibaratisha ibikombe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'iminsi mike Chairman wa APR FC avuze ko ku bwabo babona ikipe ya Rayon Sports atari mukeba kubera ko nta hantu na hamwe bahuriye mu gutwara ibikombe by'imbere mu gihugu, byatumye Uwayezu Jean Fidèle uyobora Gikundiro nawe amusubiza.

    Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko bubaka Rayon Sports bareba urwego Nyafurika, batarajwe ishinga n'ubukeba bwo mu Rwanda.

    Yagize ati 'Uwabivuze afite icyo yashakaga kugeraho, njye sinabyumvise. Icya ngombwa ni ugusobanukirwa icyo ubukeba ari cyo. Twe dukina umupira tugahura n'amakipe yose, hari abadutsinda, hari n'abo dutsinda n'iyo (APR) irimo'.

    Yakomeje agira ati 'Ntabwo dukeneye gushaka umukeba mu Rwanda, dufite icyerekezo kirekire. Uramutse utekereje ku ikipe ya hano ngo irusha izindi wasanga uri umuswa nka zo kuko mu mupira wacu ntaho twari twagera.'

    Source : https://yegob.rw/utekereje-ku-ikipe-ya-hano-ngo-irusha-izindi-wasanga-uri-umuswa-nkazo-perezida-wa-rayon-sports-uwayezu-jean-fidele-yasubije-apr-fc-ibaratisha-ibikombe/

  • Imodoka 6 zakoreye impanuka icyarimwe i Kigali mu muhanda rwa gati – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri wa Kane tariki 28 Werurwe 2024, i Remera mu mujyi wa Kigali habereye impanuka y'imodoka 6 zagonganye icyarimwe.

    Kubw'amahirwe nta muntu wigeze apfira muri iyi mpanuka, gusa ariko hari bakomeretse byoroheje ndetse n'imodoka zirangirika.

    Mng #RwoX
    Nuva mu rugo cg urimo gusubirayo ukagerayo amahoro, jya ushima Imana.

    Iyi ni impanuka imwe nabonye i Remera ejo, ni impanuka yangirikiyemo imodoka nyinshi zigera nko kuri 6 niba nibuka neza.
    N'ubwo wagira amahirwe ntihagire ugwa muri iyo mpanuka, gusa abayirimo… pic.twitter.com/cNe9dXAo6I

    — Ingabire Egidie Bibio (@EgidieBibio) March 29, 2024

    Source : https://yegob.rw/imodoka-6-zakoreye-impanuka-icyarimwe-i-kigali-mu-muhanda-rwa-gati/

  • Eddy Kenzo yageze i Kigali – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Werurwe 2024 ni bwo umunyabigwi mu muziki wa Africa y’Iburasirazuba, Edrisah Kenzo Musuuza wamamaye nka Eddy Kenzo, yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

    Yakiriwe na Nemeye Platini ari nawe wamutumiye mu gitaramo gikomeye cyo kwizihiza imyaka 14 amaze mu muziki yise ‘Baba Xperience’ giteganyijwe kuri uyu wa 30 Werurwe 2024 muri Camp Kigali.

    Eddy Kenzo akigera ku kibuga cy’indege, yijeje abanyarwanda kuzabaha igitaramo kidasanzwe, avuga ko ubushuti bwe na Platini P bumaze igihe kinini kandi buhamye ari na cyo gitumye aza kumushyigikira.

    Eddy Kenzo wavuze ko mu Rwanda ari mu rugo, yavuze ko iyo ari mu Rwanda akunda kurya ubugari ndetse avuga ko atibuka umunsi wa mbere aza mu Rwanda ariko ibyo ari byo byose akaba ari mu myaka 15 ishize.

    Iki gitaramo Platini P agiye gukora, kizagaragaramo Eddy Kenzo, Urban Boyz, Kenny Sol n’abandi.

    Eddy Kenzo yakiriwe na Platini P

    Eddy Kenzo yatangaje ko azaririmba indirimbo zirimo ‘No one like me’ 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141362/eddy-kenzo-yageze-i-kigali-141362.html

  • Abagore 10 bo muri Sinema bakize cyane ku Isi… – #rwanda #RwOT

    Mu bakinnyi ba Filime bakize kurusha abandi, hari umutungo ubazwe mu buryo bw'amafaranga baba bafite ni kimwe mu byibandwaho harebwa urusha undi umutungo. 

    Kuri uru rutonde higanjemo abakinnyi ba filime b’abagore bubatse izina banahuriye ku kuba bamaze igihe kinini muri sinema byumvikana ko uburambe bwabo muri uyu mwuga ari naho babashije gukura agatubutse.

    Dore abagore 10 bo muri Sinema batunze agatubutse ku Isi mu 2024:

    1. Jami Gerts ufite $3.2 Billion

    Ku mwanya wa mbere mu bakinnyikazi ba filime bakize ku Isi mu 2024, hari icyamamarekazi Jami Gerts wamamaye muri filime nka ”Lost Boys’. ‘Less Than Zero’ n’izindi. Uretse kuba anakina filime, Jami Gerts ninawe waguze ikipe ya ‘Atlanta Hawks’ ikomeye muri NBA. Afite umutungo wa Miliyari 3.2  z’Amadolari.

    2. Impanga za Olsen ($500 Millinon)

    Abavandimwe babiri b’impanga aribo Mary-Kate Olsen na Ashley Olsen nibo bari ku mwanya wa kabiri. Bombi bamamaye cyane muri filime yitwa ‘Full House’ ndetse basanzwe ari n’abahanzi b’imideli. Batunze miliyoni 500 z’Amadolari.

    3. Reese Witherspoon ($420 Million)

    Icyamamarekazi muri Sinema, Reese Witherspoon wamamaye muri filime zitandukanye zirimo nka ‘Legally Blonde’, ‘Wild’, ‘Big Little Lies’ n’izindi, ndetse anakora ibikorwa by’ubucuruzi bw’imyenda ikorwa na kompanyi ye akaba anafite inzu itunganya filime yitwa ‘Hello Sunshine’. Reese afite umutungo wa miliyoni 420 z’amadolari.

    4. Victoria Principal ($400 Million)

    Umukinnyi wa filime akaba n’umwanditsi wazo, Victoria Ree Principal, wamamaye cyane kuva mu 2001 niwe uri ku mwanya wa kane. Victoria wanagannye ubucuruzi bw’ibikoresho by’ubwiza bikorwa na kompanyi ye ‘Principal Secret’ atunze miliyoni 400 z’amadolari.

    5.Jessica Alba ($390 Million)

    Icyamamarekazi muri Sinema, Jessica Alba, uzwiho kugira uburanga bukurura benshi, yatangiye kumenyekana akiri muto afite imyaka 13 gusa. Azwi cyane nko muri ‘Fantastic Four’, ‘Honey’, n’izindi. Uretse gukina filime Jessica Alba anafite kompanyi ikora ibikoresho by’abana yitwa ‘The Honest Company’ imwinjiriza agatubutse. Kuri ubu Alba atunze miliyoni 390 z’Amadolari.

    6. Jennifer Aniston ($320 Million)

    Undi mugore ufite izina rikomeye i Hollywood, Jennifer Aniston wamamaye cyane muri filime nyinshi nka ‘Friends’, ‘Just Go With It’, ‘Murder Mystery’, n’izindi. Aniston w’imyaka 55 y’amavuko atunze miliyoni 320 z’amadolari.

    7. Julia Roberts ($255 Million)

    Umunyabigwi muri Sinema anamazemo igihe, Julia Roberts, wubatse izina muri filime zitandukanye zitandukanye zirimo nka ‘Mystic Pizza’, ‘Steel Magnolias’, ‘Pretty Woman’ n’zindi. Julia Roberts afite umutungo wa Miliyoni 255 z’Amadolari.

    8. Sandra Bullock ($250 Million)

    Icyamamarekazi muri Sinema, Sandra Bullock wahoze ari umwarimu mbere yo gukina filime, azwi muri filime zirimo ‘Bird Box’, ‘The Proposal’, ‘Ocean’s 8’ yakinannye na Rihanna n’izindi. Sandra Bullock wagizwe umugore mwiza kurusha abandi mu 2015, atunze miliyoni 250 z’amadolari.

    9. Julia Louis Dreyfus ($247 Million)

    Umunyarwenyakazi Julia Louis Dreyfus anakina filime, wakunzwe muri ‘Downhill’, Tuesday’, Veep’ n’izindi. Julia ufite Se w’umuherwe witwa Gerard-Louis Dreyfus, nawe yabashije gukorers agatubutse muri Sinema, aho ubu atunze miliyoni 247 z’amadolari.

    10. Jane Fonda ($200 Million)

    Icyamamare muri Sinema, Jane Seymour Fonda w’imyaka 86 wamamaye muri filime nka ‘Grace and Frankie’, ‘Barbarella’, ’80 For Brady’ n’izindi. Jane Fonda unazwoho kuba akora ibikorwa byo kuvugira uburenganzira bw’abagore, atunze miliyoni 200 z’amadolari.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141363/abagore-10-bo-muri-sinema-bakize-cyane-ku-isi-mu-2024-amafoto-141363.html

  • IBITAVUGWA: Kuki Noam Emeran wanyuze mu makipe nka Manchester bikomeje kugorana ko akinira u Rwanda kandi se yararukiniye? #rwanda #RwOT

    Benshi babifata nk’inzozi zizaba zibaye impamo kubona umukinnyi nka Noam Emeran yambaye umwenda uriho ibendera ry’u Rwanda akinira ikipe y’iguhugu Amavubi, gusa kugeza ubu uyu mukinnyi biracyagoranye.

    Uyu rutahizamu usatira anyuze ku ruhande w’imyaka 21, akinira FC Groningen mu cyiciro cya kabiri mu Buholandi, ni nyuma yo kuva muri Manchester United.

    Ni umwe mu bakinnyi bakabaye baremeye gukinira u Rwanda mu buryo bworoshye, ariko kuva muri 2021 babigerageza ntibirakunda.

    Hari impamvu 2 zumvikana zari gutuma Noam Fritz Emeran yemera gukinira u Rwanda, iya mbere ni uko se umubyara, Emeran Fritz Nkusi yakiniye u Rwanda, iya kabiri ni uko nyina ari umunyarwandakazi.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mukinnyi yiteguye gukinira igihugu ababyeyi be bazamubwira gukinira.

    Nyina we ku giti cye yumva yakinira u Rwanda, ariko impamvu byakomeje kugorana ni se, Emeran Fritz Nkusi kubera ko yababajwe cyane n’uburyo yakiniye u Rwanda ariko nyuma akamburwa ubwenegihugu.

    Emeran Fritz Nkusi wari myugariro wo ku ruhande rw’iburyo, yakiniye Amavubi hagati ya 2005 na 2007. Nyuma y’uko u Rwanda ruhanwe kubera gukinisha Daddy Birori (hari mu ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2015) kubera ko yari afite imyirondoro inyuranye, hafashwe umwanzuro wo kwambura ubwenegihugu abakinnyi bose babuhawe kugira ngo bakinire u Rwanda, ni cyo cyiciro na Fritz Nkusi yabwambuwemo.

    Muri 2021 nyuma yo kubona ko bigoye ko yakwemera ko umwana we yakinira u Rwanda, amaze kubatera utwatsi inshuro nyinshi, FERWAFA yagerageje no kwifashisha umwe mu bakinnyi bakinanye ngo abe yabimwumvisha ariko amutera utwatsi amubwira ko bitashoboka, ngo ntacyamwizeza ko umwana we na we atazamburwa ubwenegihugu.

    Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko aho ibintu bigeze ubu, uyu mubyeyi noneho yemeye ibiganiro ariko bitararangira kuko bivugwa ko hari amafaranga yasabye kugira ngo Emeran Noam aze gukinira u Rwanda.

    Mu gihe byakunda nubwo bifite amanota make, muri Kamena 2024 Emeran Noam yazahamagarwa mu Mavubi azaba agiye gukina imikino ya Benin na Lesotho mu ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.

    Biracyagoranye ko Emeran Noam akinira Amavubi

    Emeran Fritz Nkusi yababajwe n’uko bamwambuye ubwenegihugu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibitavugwa-kuki-noam-emeran-wanyuze-mu-makipe-nka-manchester-bikomeje-kugorana-ko-akinira-u-rwanda-kandi-se-yararukiniye