Blog

  • Iburengerazuba: Hon Dr Frank Habineza yabijej… – #rwanda #RwOT

    Kuwa Gatanu tariki ya 29 Werurwe 2024, umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije  (DGPPR Green Party) Hon Dr. Frank Habineza ubwo yari mu Nteko Rusange yatorewemo abakandida bazahagararira iryo shyaka mu matora y’Abadepite azaba muri Nyakanga yabereye mu karere ka Karongi ku rwego rw’Intara y’Uburengerazuba, yavuze ko ikibazo cy’izamuka ibiciro by’ingendo bazakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo hashyirweho  igiciro cyoroheye abagenzi.

    Dr Frank Habineza yavuze ko ikibazo cy'ibiciro by'ingendo yagejejweho n’Abarwanashyaka ba DGPR Green Party, azakomeza kugikorera ubuvugizi kugira ngo 'Nkunganire yakuweho yongere ishyirweho”.

    Ubwo yaganiraga n’Abarwanashyaka ba DGPR Green Party bo mu turere twa Rubavu, Karongi, Rutsiro, Nyamasheke, Ngororero, Rusizi na Nyabihu, yasabye  abarwanashyaka b'Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR Green Party) kwiyumvamo ubushobozi n'imbaraga kugira ngo bazabashe guhatana mu matora bagere ku ntsinzi.

    Hon Dr Frank Habineza, yavuze ko kuba hari ibibazo byinshi by'abaturage Ishyaka ayoboye ryarabashije gukorera ubuvugizi bikabonerwa umuti, ari inzira nziza n'igihamya cy'uko bashoboye kandi ko n'ibindi byose byatanzwe n'abaturage bizasesengurwa bigakorerwa ubuvugizi na byo bigahabwa umurongo.

    Yasabye Abarwanashyaka ba 'Democratic Green Party of Rwanda' ko badakwiriye kumva ko ari abakene ngo kuko iyo umuntu yamaze kumva ko akennye n’iyo yayagira ntacyo yaba amumarira.

    Ku kibazo cy'ibiciro by'ingendo biherutse kuzamurwa kubera “Nkunganire” yakuweho na Leta, Hon .Dr Frank Habineza yagize ati: 'Iki kibazo cy'ibiciro by'ingendo nari namenye mbere ko gishobora kubaho, ngaragaza ko abaturage batari babasha kugira ubushobozi mu mufuka wabo ku buryo hakurwaho nk'unganire ntibyumvikana ariko tuzakomeza kukigaragaza uko byagenda kose kizakemuka'.

    Ikibazo cy'ibiciro by'ingendo cyagaragajwe n'abaturage benshi mu nteko rusange   y'Abarwanashyaka ba DGPR nk'inzitizi ishobora gutuma ababyeyi bakumbura abana babo ariko bakabura ubushobozi bwo kubageraho kubera ibiciro by’ingendo byiyongereye.

    Muri iyo Nteko Rusange y’Abarwanashyaka b’ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije “DGPR Green Party” hatowe abandida 14 bazaba bahagarariye uturere turindwi tugize Intara y’Iburengerazuba.

    Dushimimana Mediatrice na Ntakirutimana Jackson batorewe mu Karere ka Rutsiro. Nyabihu hatorwa Ntihanuwayo Modeste  na Uwineza Germaine, mu karere ka Ngororero hatowe  Masengesho Louis na Uzayisenga Adelphine.

    Mu karere ka Karongi hatowe Bazambanza Olivier na Umwali Christine. Muri Rubavu  batora Sibomana Hussein na Akingeneye Alice, mu karere ka Nyamasheke botoye  Rugira Pascal na Dusabimana Olivier mu gihe Akarere ka Rusizi, Uwamahoro Maombe na Akimana Jean Paul aribo batowe.

    Ibitekerezo byatanzwe n'Abarwanashyaka ba DGPR Green Party, mu Ntara enye n’umujyi wa Kigali, bizanozwa burundu mu Nteko Rusange yo ku rwego rw'Igihugu izaba muri Gicurasi 2024 ari nayo izemerezwamo abakandida Depite bazahagararira Ishyaka rya Democratic Green Part of Rwanda mu matora y'Umukuru w'Igihugu yahujwe n'ay’Abadepite ateganyijwe kuba muri Nyakanga uyu mwaka.

    Hon Dr Frank Habineza yijeje abitabiriye Inteko rusange mu karere ka Karongi kuzakora ubuvugizi ku kibazo cy’ibiciro by’ingendo yagejejweho

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141410/iburengerazuba-hon-dr-frank-habineza-yabijeje-ubuvugizi-ku-biciro-byingendo-bibahangayikis-141410.html

  • Impanuka y’amayobera muri Kigali Pele Stadium (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nushaka ubyite agashya cyangwa amahano, gusa ibibereye muri Kigali Pele Stadium benshi bananiwe kubisobanukirwa, ubwo imodoka imanutse ikava aho yari iparitse ikinjira muri stade.

    Bibaye mbere gato y’umukino wa Police FC na Gorilla FC w’umunsi wa 25 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2023-24.

    Uyu mukino wagombaga kuba saa 12h30′ ariko ukererwaho iminota bitewe n’uko harimo undi mukino wa shampiyona y’abagore wahuje Inyemera na AS Kigali.

    Ubwo umukino wa Police FC witeguraga gutangira ni bwo aya mahano yaguye muri Pele Kigali Stadium.

    Byagenze bite?

    Abazi neza Kigali Pele Stadium bazi igice gikunda kwicarwamo cyane n’abakinnyi cyagereye imyanya y’icyubahiro.

    Kugira ngo uhinjira bigusaba kunyura aho baparika imodoka (parking), wanasohoka akaba ari ho unyura, iyo modoka rero ni ho yaturutse.

    Iyi midoka bishoboka kuba yari iparitse nabi, yamanutse inyura muri uwo muryango yinjira muri Stade iragenda igera hasi hafi y’ikibuga ariko ntiyinjira mu kibuga kuko yahise igonga inkingi. Umuntu umwe ni we wakomeretse.

    Amakuru muri Stade akaba avuga ko iyi modoka yakoze impanuka mu buryo bw’amayobera ishobora kuba ari iy’umunyamabanga wa Police FC, CIP Claudette Umutoni. Nyuma y’iyi mpanuka umukino ubana watangiye.

    Aha ni ho imodoka yamanutse

    Yagonze inkingi ihita iyihagarika

    ‘Number plate’ yahise ivaho

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impanuka-y-amayobera-muri-kigali-pele-stadium-amafoto

  • RBA FC itozwa na Kwizigira Jean Claude imaze gutsinda none ahaye ubutumwa bukomeye abifuza ko yegura ku mirimo yo gutoza iyi kipe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya RBA FC, itozwa na Kwizigira Jean Claude, yatsinze ikipe y'abakozi ba Marriot Hôtel, none yaboneyeho acecekesha abashaka ko yegura ku mirimo yo gutoza iyi kipe.

    Wari umukino wa Gicuti, warangiye RBA FC itsinze Marriott Hôtel ibitego 3-0, harimo kimwr cya Mugaragu, none ahaye ubutumwa bukomeye abifuza ko yegura.

    Nyuma y'umukino, Kwizigira yagize ati 'Harya ngo murashaka ko negura?'

    Source : https://yegob.rw/rba-fc-itozwa-na-kwizigira-jean-claude-imaze-gutsinda-none-ahaye-ubutumwa-bukomeye-abifuza-ko-yegura-ku-mirimo-yo-gutoza-iyi-kipe/

  • Umuhanzi Theo Bosebabireba yahishuye ko afana Rayon Sports n’icyo yifuza kuyikorera #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Uwiringiyimana Theogene uzwi nka Theo Bosebabireba yahishuye ko ari umukunzi wa Rayon Sports ukomeye ndetse hari n’indirimbo yenda gusohora yayikoreye.

    Uyu muhanzi wiyeguriye indirimbo zihimbaza Imana, yatunguye benshi ubwo yashyiraga hanze indirimbo isanzwe irimo ubutumwa bwa Polisi y’Igihugu yise ‘Gerayo Amahoro’ aho aba ashishikariza abantu kudatara imodoka banyweye ibisindisha.

    Uyu muhanzi akaba yabwiye ISIMBI ko ntaho bihuriye no kugwa kuko irimo ubutumwa bwiza bwo gufasha abantu.

    Aha ni nabwo yahise yerurira ISIMBI ko ari umufana ukomeye wa Rayon Sports ndetse ateganya no kuyikorera indirimbo, gusa ngo umwanya wo kujya kuyishyigikira ujya umubana muto.

    Ati “Mu ndirimbo zisigaye inyuma bagomba gutegereza, ngiye kuzakora indirimbo ya Rayon Sports. Njyewe ndi umu-rayon. Ndayikunda cyane. Yego wenda simbibonera umwanya ariko nk’uko hari ibintu biba mu gihugu by’imyidagaduro nanjye ngomba kugira ikinshimisha, ngomba rero kugira ikinshimisha mu gihe nabonye umwanya.”

    Yakomeje avuga ko nta muntu n’umwe wabimusabye cyane ko nta n’umuyobozi wo muri Rayon Sports baziranye, ahubwo ari ukubera urukundo ayikunda.

    Ati “Niwumva nayishyize hanze (indirimbo ya Rayon) utazavuga ngo naguye. Ibyo ninjye urimo kubyivugira nta muntu wantumye kuko nta n’umurayon n’umwe tuziranye.”

    Theo Bosebabireba ni umwe mu hanzinyarwanda bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana banditse izina, azwi cyane mu ndirimbo nka ‘Ikiza Urubwa’, ‘Ingoma’ ndetse na ‘Bosebabireba’ yaje kwitirirwa.

    Theo Bosebabireba yavuze ko ari umukunzi wa Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/iyobokamana/article/umuhanzi-theo-bosebabireba-yahishuye-ko-afana-rayon-sports-n-icyo-yifuza-kuyikorera

  • Amarangamutima y’umunyamakuru Rugaju Reagan nyuma yo kwesa umuhigo (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w’Imikino mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Rugaju Reagan yashimiye Imana nyuma yo kuzuza abantu ibihumbi 100 biyandikishije (Subscribers) kujya bakurikira ibiganiro bye umunsi ku munsi ku muyoboro wa YouTube yise “Rugaju Reagan Sports”.

    Uyu muyoboro we wa “Rugaju Reagan Sports” akaba awunyuzaho amakuru ya Siporo yuje ubusesenguzi umunsi ku munsi.

    Ageze kuri aka gahigo ko kuzuza ibihumbi 100 by’abayindikishije gukurikira ibiganiro bye nyuma y’amezi 9 akoze ikiganiro cya mbere, amaze gushyiraho ibiganiro 197.

    Reagan wamaze gushyikirizwa igikombe na YouTube, yavuze ko kuba agejeje abantu ibihumbi 100 atari uko arimwiza cyangwa umuhanga kurusha abandi ahubwo byose ni Imana.

    Ati “kuba nujuje ibihumbi 100, hari benshi batangiye mbere yanjye banakomeye ariko muri icyo gihe gito ntibihite binakunda, si uko ndi mwiza cyangwa ndi umuhanga kurusha abandi, ni ubuntu bw’Imana.”

    Yakomeje ashimira buri muntu wese wagize uruhare mu kuba yujuje ibihumbi 100 uyu munsi aho ari na we munyamakuru wa mbere wa Siporo wujuje ibihumbi 100 kuri YouTube nk’umunyamakuru atari igitangazamakuru.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amarangamutima-y-umunyamakuru-rugaju-reagan-nyuma-yo-kwesa-umuhigo-video

  • Bosebabireba umaze kujya mu bihugu 10 yakoze… – #rwanda #RwOT

    Uwiringiyimana Theogene wamamaye nka Theo Bosebabireba mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, afatwa nk’umuhanzi wa mbere mu Rwanda mu bafite abafana benshi cyane. Arambanye ubwamamare mu muziki wa Gospel wamuhuje n’abakomeye.

    Mu myaka irenga 20 amaze mu muziki, amaze gutaramira mu bihugu birenga 10. Amaze imyaka hafi itanu azengurukana ‘East Afrika’ n’umuryango A Light to the Nations [aLn] wa Ev. Dana Morey mu biterane bikomeye ndetse ubu baritegura kujya muri Uganda muri Gicurasi.

    Theo Bosebabareba ukunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo zirimo “Kubita utababarira”, avuga ko mu bihugu byose yataramiyemo, yasanze Polisi y’u Rwanda ari ntagereranywa. Biri mu byatumye afata ikaramu yandika indirimbo yise “Gerayo Amahoro” yahimbiye Polisi y’u Rwanda (RNP) mu rwego rwo gushishikariza abaturarwanda kumvira Polisi.

    Ni indirimbo yageze hanze tariki 29 Werurwe 2024, ikaba irimo ubutumwa bukomeye busaba abatwara ibinyabiziga kujya bagabanya umuvuduko “kuko aho ugiye ntabwo ugiye kuzura umuntu wapfuye”. Avuga ko kumvira bizana umugisha, naho kutumvira bikazana amakuba. Ati “Polisi y’u rwanda ubahwa, Polisi y’u Rwanda nimwubahwe”.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Theo Bosebabireba yahishuye ko indi mpamvu yatumye akora iyi ndirimbo, ni igihe yongeye gutunga imodoka, yibonera uburyo Polisi y’u Rwanda ikora akazi kayo neza cyane. Yahise abihuza na serivisi mbi yabonye zitangwa na Polisi zo mu bihugu yagezemo, yanzura gushimira Polisi y’u Rwanda binyuze mu ndirimbo. 

    Ati “Ni indirimbo nakoze ya Polisi cyangwa ishishikariza abantu kumvira Polisi y’u Rwanda no gushimira Polisi imirimo ikora nkanjye nk’umuntu. Iki gitekerezo nakigize nk’uko umuntu agira ibintu bitekerezo bisanzwe, hanyuma ariko nakigize aho nongeye gutungira imodoka, ntangiye gukoresha umuhanda ndi mu kinyabiziga buri munsi;

    Ndabanza ndeba uburyo Polisi yitwara mu muhanda, ndeba ukuntu babwira abantu no kuba nsanzwe nkunda n’igihugu, Polisi y’igihugu cyanjye nsanzwe n’ubundi nayishyigikira bibaye ngombwa ko nanayifasha wenda nubwo ntaba umupolisi ariko nyine habaye ubufasha bwanjye nabikora. Noneho no kuba ngenda mu bindi bihugu nkareba uko Polisi yaho yitwara, ibihugu maze kujyamo birenga 10 nagiye ndeba.” 

    Arakomeza ati “Urumva iyo ugenda, ureba itandukaniro n’iby’aho uri n’iby’iwanyu. Nakomeje rero kugenda mbona Polisi y’u Rwanda ari ntagereranywa, bituma numva ngize amarangamutima yo kuba nanjye nayishyigikra cyangwa nkashyigikira ibikorwa ikora cyane ko ikorera igihugu kandi ishaka iterambere ry’igihugu cyangwa ry’abanyagihugu”. 

    Theo Bosebabireba ukubutse mu biterane by’ivugabutumwa bya ALN byabereye mu Karere ka Kirehe na Ngoma kuwa 07-10 Werurwe na 14-17 Werurwe 2024, avuga ko yasanze akwiriye gushyigikira ibyiza Polisi y’u Rwanda ikora, “nkashyiraho itafari nk’umuntu uririmba, nkumva ibyo navuze byose byageze kure, ibimvuzweho byose bikagera kure”. 

    Ati “Naravuze nti reka nanjye nzafatanye na Polisi y’igihugu, nanjye mbwire abantu nti kwirukanka ku muvuduko cyane si byiza, gutwara ikinyabiziga utabifitiye uruhushya si byiza, gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha si byiza, n’ibindi bintu Polisi ibuza si biza”. 

    Uyu muhanzi yanavuze ko abantu baramutse bubahirije ibyo basabwa byose na Polisi, baba ari abakristo. Ati “Ubundi muri rusange ni uko wenda nimbivuga abantu bari bubyumve ukundi, ubundi ibintu Polisi ibuza byose, abantu babiretse baba ari abakristo. Ibyo Polisi ibuza, ni byo n’Imana ibuza, ni byo n’ubukristo bubuza”.

    Ni ayahe magambo ari mu ndirimbo “Gerayo Amahoro” ya Theo Bosebabireba?

    InyaRwanda iragufasha kumenya amagambo akubiye muri iyi ndirimbo nshya “Gerayo Amahoro” yakorewe Polisi y’u Rwanda, ikaririmbwa n’umuhanzi usanzwe aririmba Gospel. Theo Bosebabireba akiyishyira hanze, abakunzi be bamushimiye cyane bamwe banamusaba kuzakora indirimbo y’Ingabo z’u Rwanda (RDF) kuko nabo bamukunda. 

    Theo Bosebabireba aterura agira ati “Gerayo amahoro, gera aho ugiye amahoro. Polisi y’u Rwanda ikwifurije kugerayo amahoro. Gabanya umuvuduko kuko aho ugiye ntabwo ugiye kuzura umuntu wapfuye, gerayo amahoro. Gerayo amahoro niyo ntego ya Polis y’u Rwanda. 

    Kumvira bizana umugisha tubimenye. Naho kutumvira bikazana amakuba. Polisi y’u Rwanda ubahwa, Polisi y’u Rwanda nimwubahwe. Ntitwakubaka igihugu ngo tukigeze aho kigeze abo tucyubakira barimo bahitanwa n’impanuka kandi kwirinda impanuka nabyo bishoboka. 

    Gutwara ibinyabiziga wanyoye ibisindisha kirazira, gutwara ikinyabiziga uvugira kuri telefone kirazira, gutwara ikinyabiziga udafite uruhushya rwo kugitwara nabyo birazira. Zirikana ubuzima bwawe n’ubwa bagenzi bawe. 

    Gukunda igihugu ni ukwikunda ugakunda n’abagituye. Umutekano ni uwacu ubwacu, ibyo gucungana n’abaducunga tubyirinde. Nimukomeze ‘Discipline’ mwatojwe n’urwababyaye, maze uruhagararire iyo mu mahanga, muruheshe ishema, imidali muyizane hano mu rwatubyaye. 

    Mutabara aho rukomeye, turabizirikana, muzimya inkongi y’umuriro, turabizirikana n’izindi nshingano nyinshi mukora nazo turazizirikana”.

    Theo Bosebabireba yanyujije ishimwe rye kuri Polisi y’u Rwanda mu ndirimbo yise ‘Gerayo Amahoro’

    Nyuma y’iminsi micye ishize Theo Bosebabireba abwiye inyaRwanda ko agiye gushyira hanze indirimbo itari iya Gospel ariko kandi itari na Secular, kuri ubu yasohoye “Gerayo Amahoro”

    UMVA INDIRIMBO NSHYA YA THEO BOSEBABIREBA YISE “GERAYO AMAHORO”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141401/bosebabireba-umaze-kujya-mu-bihugu-10-yakoze-mu-nganzo-ahamya-ko-polisi-yu-rwanda-ari-ntag-141401.html

  • Bakwiriye guhabwa amaboko! Muyoboke Alex yata… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu Tariki 29 Werurwe 2024 ni bwo habaye ikiganiro n’itangazamakru gitegura igitaramo ‘Baba Xperience’ cya Platini P giteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu Tariki 30 Werurwe 2024 muri Camp Kigali.

    Muri iki kiganiro higanje ibibazo bigaruka ku mpamvu Platini P yafashe ahantu hato ho gukorera iki gitaramo aho ashinjwa na bamwe ko yafashe ahantu hato kandi afite abafana benshi ndetse ko yazanye abahanzi bakomeye akajya Camp Kigali kandi yakabaye ajya muri BK Arena.

    Muyoboke Alex wabaye umujyanama w’itsinda Urban Boyz, Dream Boys n’abandi, yavuze ko ari mu ikipe irimo gutegura iki gitaramo ndetse yifuza gusubiza iki kibazo.

    Ku ikubitiro Platini P yabajijwe niba yaregereye Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubahanzi, avuga ko atigeze abegera abasaba ubufasha ahubwo yabatumiye ndetse ategereje ko bazaza.

    Muyoboke Alex wabaye umujyanama w’abahanzi b’ibyamamare mu Rwanda, yavuze ko abahanzi bakwiriye koroherezwa kuko bigoye ko bahabwa amaboko igihe bakeneye ibikorwa remezo.

    Yagize ati “Abahanzi bakwiriye guhabwa amaboko, iriya BK Arena ni iya BK, n’ubwo bavuga ko ari iy’abahanzi ariko ntabwo ari ko bimeze. N’ubwo hari icyo babafasha ariko bagomba guhabwa ubufasha, bakoroherezwa guhabwa serivisi. Kuko biracyagoye rwose kuko babaca amafaranga menshi batabasha kugaruza”.

    Muyoboke Alex avuga ko n’ubwo abahanzi babwirwa ko ibikorwa remezo ari ibyabo, ntabwo bijya bikunda ko boroherezwa

    Muyoboke Alex yatakambiye Leta kugira ngo yorohereze abahanzi

    Eddy Kenzo nawe yari yitabiriye ikiganiro n’itangazamakuru cya Baba Xperience

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141394/bakwiriye-guhabwa-amaboko-muyoboke-alex-yatakambiye-leta-kubera-abahanzi-141394.html

  • Indirimbo yabaye BAL, BAL, BAL, tugiye guhinyuza buri umwe udushidikanyaho – Umutoza wa APR #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR BBC, Maz Trakh avuga ko kuba muri shampiyona birimo kubagora ntaho bihuriye na BAL kuko yo bayiteguye neza ari yo bashyizeho umutima.

    Ibi uyu mutoza babitangaje nyuma y’umukino baraye batsinzemo REG BBC bigoranye amanota 78-75.

    APR BBC nk’ikipe izahagararira u Rwanda muri Basketball Africa League (BAL) benshi bavugaga ko uko izitwara imbere y’amakipe nka Patriots BBC na REG BBC ari byo bizatanga ishusho y’uburyo izatwara muri iri rushanwa.

    Nyuma yo gutsindwa inarushwa na Patriots BBC, igitutu cyarazamutse cyane.

    Maz abajijwe uko ikipe imeze n’uko biteguye iri rushanwa, yabwiye ISIMBI ko ikipe ye iri mu bihe bigoye kubera shampiyona y’u Rwanda na BAL yabaye indirimbo.

    Ati “Ndakeka ikipe yacu iri mu bihe bigoye kubera Shampiyona y’u Rwanda na BAL, buri wese aba avuga BAL, BAL, BAL. Ntabwo dushyize umutima cyane kuri shampiyona, turareba cyane BAL.”

    Yakomeje avuga ko kuba muri shampiyona batameze neza cyane nta kibazo kirimo kuko bitwaye neza mu mikino ya gicuti.

    Ati “Ntabwo tumeze neza muri shampiyona y’u Rwanda ni mu gihe twakinnye neza mu mikino ya gicuti, navuga ko tudashyize cyane umutima kuri shampiyona y’u Rwanda, Patriots na REG ni amakipe meza cyane, yombi twakinnye na yo turi abanyamahirwe kuba dutsinze uyu mukino.”

    Yasabye abafana b’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu gutuza kuko mu byumweru 6 bazahinyuza buri umwe ushidikanya kuri APR BBC.

    Ati “Abafana nababwira ko tumeze neza, muri ibi byumweru 6 tugomba kwereka buri umwe uburyo tumezemo neza.”

    Maz Trakh yakomeje avuga ko kuba baratakaje umukinnyi nka Dixon bagiye kwitoza ibindi bakazabireba nyuma, gusa yavuze ko mu kwezi gutaha kwa Kane hari undi mukinnyi bazakira uzabafasha muri BAL.

    Mu rwego rwo gukomeza kwitegura imikino yo mu gace ka Sahara kazakinira muri Sénégal kuva tariki ya 4 kugeza 12 Gicurasi 2024 bashaka itike ya ¼ cya BAL izabera mu Rwanda muri Kigali Arena, yemeje ko bagiye gukina imikino ya gicuti myinshi.

    APR iri mu itsinda rimwe na AS Dounes yo muri Sénégal, US Monastir yo muri Tunisia na Rivers Hoopers yo muri Nigeria, kugira ngo izakine 1/2 birasaba ko izasoza mu makipe 2 ya mbere.

    Maz Trakh utoza APR BBC yavuze ko vuba bazahinyuza abatabemera

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/indirimbo-yabaye-bal-bal-bal-tugiye-guhinyuza-buri-umwe-udushidikanyaho-umutoza-wa-apr

  • Ibyo wamenya kuri rutahizamu Noam Emeran wanyuze muri Manchester united akaba afite umubyeyi wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi na nyina w'Umunyarwandakazi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Noam Emeran ni rutahizamu ukomoka mu Rwanda akaba akinira FC Groningen mu cyiciro cya kabiri mu Buholandi, yayigiyemo nyuma yo kuva muri Manchester United.

    Se umubyara yitwa Emeran Fritz Nkusi yakiniye Amavubi hagati ya 2005 na 2007, nyina nawe ni umunyarwandakazi.

    Nyuma y'uko u Rwanda ruhanwe kubera gukinisha Daddy Birori kubera ko yari afite imyirondoro inyuranye, hafashwe umwanzuro wo kwambura ubwenegihugu abakinnyi bose babuhawe kugira ngo bakinire u Rwanda, ni cyo cyiciro na Fritz Nkusi yabwambuwemo, byatumye yanga ko umwana we yakinira Amavubi atinya ko nawe yazamburwa ubwenegihugu.

    Amakuru atugeraho avuga ko uyu mubyeyi noneho yemeye ibiganiro ariko bitararangira kuko bivugwa ko hari amafaranga yasabye kugira ngo Emeran Noam aze gukinira u Rwanda.

     

    Source : https://yegob.rw/ibyo-wamenya-kuri-rutahizamu-noam-emeran-wanyuze-muri-manchester-united-akaba-afite-umubyeyi-wakiniye-ikipe-yigihugu-amavubi-na-nyina-wumunyarwandakazi/

  • RBA FC yakusanyije Hoteli ebyiri zikomeye izi… – #rwanda #RwOT

    Marriot Hotel na Four Points By Sheraton ni ikipe yari yabukereye ishaka gutsinda RBA FC, ni ikipe kandi yatozwaga na Rutanga Eric uzwi nka myugariro wa Police FC.

    Uyu ni umukino witabiriwe n’abafana benshi, batari barajwe ishinga no kureba umukino, ahubwo bashakaga kureba abanyamakuru bakunda bakorera ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, RBA.

    Umukino watangiye Kigali Marriott Hotel na Four Points By Sheraton ariyo iri kwiharira umukino, ariko ibyo yabyigize mu minota 10 ya mbere, kuko nyuma yayo Jean Claude Kwizigira n’abasore be bahise bahindura umukino barawiharira.

    Abari bitabiriye uyu mukino wabereye ku Munena, bagumye kuryoherwa n’amagenga y’abanyamakuru nka Mugaragu David, Munyabarenzi, ndetse n’abandi.

    RBA FC yagumye gukina neza nuko iza kubona amahirwe y’umutwe wa Raul Lionel Ntirushwa, gusa amahirwe aba make umupira ugonga umutambiko w’izamu.

    RBA yagumye kwataka bikomeye cyane. Ubwo Gilles yari mu rubuga rw’amahina, yaje gukorerwa amakosa na myugariro wa Kigli Marriott Hotel na Four Points By Sheraton nuko umusifuzi atanga penaliti. Penaliti ya RBA yatewe neza na Mugaragu Kubiteka David, nuko abobera RBA igitego cya mbere, igitego cyabonetse ku munota wa 33.

    Igice cya mbere cyarangiye RBA ifite igitego kimwe ku busa bwa Marriott Hotel na Four Points by Sheraton, igitego cya Mugaragu David.

    Mu gice cya kabiri, RBA yagumye kwiharira umupira nuko iza kubona kufura yatsinzwe neza  na Yves ku munota wa 61.

    Abakinnyi ba RBA bagumye kuzamura urwego uko umukino wagendaga ukura. Abanyamakuru nka Hubert Ndacyayisaba batangiye umukino urwego rw’imikinire ruri hasi, ariko yavuye mu kibuga ari rwego rwo hejuru.

    RBA yaje kubona igitego cya gatatu cyatsinzwe na Munyabarenzi ku munota wa 79. RBA ikimara kubona igitego cya gatatu yatangiye gukina umupira ituje ari na ko iguma gushimisha abakunzi bayo bari bari ku Mumena.

    Umukino warangiye RBA ya Jean Claude Kwizigira itsinze ibitego bitatu ku busa bwa Marriott hotel na Four Points by Sheraton yatozwaga na Rutanga Eric myugariro wa Police.

    Nubwo abari ku kibuga bishimiye intsinzi ya RBA, bagumye kwijujuta kubera ko batabonye bamwe mu banyamakuru bihebeye nka Reagan Rugaju, Rugangura Axel, Ruvuyanga n’abandi. 

    Four Points By Sheraton yifatanyije na Marriott hotel, zatsinzwe na RBA FC ibitego bitatu ku busa 

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa RBA FC 

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Marriott hotel na Four Points By Sheraton 

    Abafana bari bose ku Mumena, baje kureba uko abanyamakuru bogeza umupira bawukina

    Kwizigira Jean Claude umutoza wa RBA FC 

    Raul Lionel Ntirushwa ubwo yageragezaga gucika ba myugariro ba Marriott Hotel na Four Points By Sheraton 

    Abafana ba Marriott hotel na Four Points By Sheraton 

    Hubert Ndacyayisaba ku mupira, ari gucenga abakinnyi ba Marriott hotel na Four Points By Sheraton 

    David Mugaragu ku mupira ari gucenga abakinnyi ba Marriott hotel na Four Points By Sheraton 

    Ku Mumena abafana bari bakubise buzuye 

    AMAFOTO: Rwanda Magazine

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141400/rba-fc-yakusanyije-hoteli-ebyiri-zikomeye-izikubitira-mu-mufuka-amafoto-141400.html