Blog

  • Hitabajwe abashinzwe umutekano! Umufana yinjiye mu kibuga mu gihe umukino wa Rayon Sports na Mukura VS wari urimbanyije – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubwo umukino wahuzaga Rayon Sports na Mukura VS wari urimbanyije, umufana yacunze ku jisho abashijwe umutekano wo ku kibuga maze yinjira mu kibuga.

    Byabaye ku munota wa 13 w'umukino, ubwo uyu musore yageze mu kibuga asuhuza Bugingo Hakim mbere y'uko asohorwa n'abashinzwe umutekano batabariye hafi kuko yashakaga gusuhuza abandi bakinnyi ba Rayon Sports.

    Uyu mukino warangiye Rayon Sports yari yasanze Mukura VS i Huye maze iyihatsindira igitego 1-0, itahana intsinzi i Kigali.

    Source : https://yegob.rw/hitabajwe-abashinzwe-umutekano-umufana-yinjiye-mu-kibuga-mu-gihe-umukino-wa-rayon-sports-na-mukura-vs-wari-urimbanyije-amafoto/

  • Uko byifashe mu gitaramo Baba Xperience cya P… – #rwanda #RwOT

    Mu ihema rinini rya KECV [Camp Kigali] hateguwe ibyicaro biri mu byiciro bitatu bijyanye n'amafaranga abakitabira bishyura, kuvuga guhera kuri 5000Frw, 10000Frw na tabule za 200,000Frw zateguriwe abantu 8. Aba mbere bamaze kugera mu byicaro.

    Abitabiye iki gitaramo bari kwakiranwa ikaze n'abagize Kigali Protocal. Hateguwe kandi ahantu hagenewe kwifotoreza kandi hirya no hino hagaragara amafoto manini y'umuhanzi Platini nyiri iki gitaramo.

    Abantu mu byicaro barimo bashyiriweho ahantu ho gufatira ibyo kunywa no kurya kandi ahantu hose usanganirwa n'ibyapa by’abaterankunga b'iki gikorwa barimo Mützig kimwe mu binyobwa bya Bralirwa bikundwa n'abatari bacye.

    Abafana batangiye kwinjira mu masaha ya saa kumi n’imwe, ubona ko bafitiye inyota kureba uko iki gitaramo kiza kugenda cyane ko gihurijwemo abahanzi bakomeye.

    Mu bahanzi baza kwigaragaza muri iki gitaramo barimo Zeo Trap, Nel Ngabo, Kenny Sol, Urban Boyz, Riderman, Butera Knowless na Eddy Kenzo.

    Big Fizzo wari utegerejwe muri iki gitaramo ntabwo yabashije kugera mu Rwanda bitewe n'impamvu atasobanuye ariko bamwe bayibonera mu ndererwamo yo kuba umubano w'u Rwanda n'u Burundi utameze neza.

    Iki gitaramo cya Platin P kirayoborwa n'umunyamakuru Sandrine Isheja wamaze kwibikaho agahigo ko kuba umutegarugori wa mbere nyarwanda ugiye kwitabira amarushanwa y'amasiganwa y'imodoka.

    Ni mu gihe DJ Bisosso aza kuba avangira umuziki abitabira kino gitaramo kitezweho kuza kwitabirwa na Dr Muyombo Thomas [Tom Close] na Minisitiri Dr Utumatwishima Abdallah.Abanyabirori b’i Kigali baje gushyigikira Platini babyifuza babanzaga kunyura ku itapi y’umutukuUmunyamakuru wa Magic FM akaba umujyanama w’abahanzi DJ Diddyman ari mu bitabiye iki gitaramoAbantu bamwe bagiye bazana uwababiri mbega n’igitaramo kitabiwe n’abakundana Emmy Ikintege uri mu banyamakuru bahagaze neza mu myidagaduro yitabiye Baba XperienceAbakunzi ba Platini n’umuziki muri rusange batangiye kuhagera hakiri kareKigali Protocal niyo iri kwakira abitabiye igitaramo cya Baba XperienceMu baje bitabiye iki gitaramo bazanye ibyapa byerekana ko iki gitaramo ari mpuzamahangaBuri umwe aragenda anyura ahabugenewe akerekana itike yaguze abatazifite bagafashwa kuzibonaAbasore b’ibigango bari kureberera ibijyanye n’umutekano kugira ngo ibintu birusheho kugenda uko byateguweAmafoto ya Platini ari mu nguni zitandukanye zahari kubera iki gitaramo muri Camp Kigali

    Aha niho hateguriwe abari gutambuka ku itapi y’umutuku babyifuza gucyura amafoto n’amashusho y’urwibutsoIhema ryateguriwe ni uku ryasaga mu masaha ya saa kumi nimwe zishyira saa kumi nebyiri aba mbere bari bamaze gufata ibyicaroIbyo kunywa bitandukanye byateguwe mu bice bitandukanye byorohereza abantu ku bibona mu buryo bagiye bishyuramoGorilla Events niyo yarimbishije irihema mu bijyanye n’amatara ndetse urubyiniro n’umuziki nibo babizanye

    AMAFOTO: RWIGEMA FREDDY NA SERGE NGABO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141427/uko-byifashe-mu-gitaramo-baba-xperience-cya-platini-p-amafoto-141427.html

  • Imbaraga bagiteruranye ziteye ubwoba, hakiyongeraho imihigo bahize bikaba ibindi bindi -Amafoto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rayon Sports WFC yahize no kwegukana igikombe cy'Amahoro nyuma yo kumanika igikombe cya shampiyona ku mwaka wa yo wa mbere mu cyiciro cya mbere mu bagore.

    Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo hakinwaga imikino isoza shampiyona y'icyiciro cya mbere mu bagore aho igikombe cyashyikirijwe Rayon Sports yakegukanye mu mpera z'icyumweru gishize itsinze Muhazi United 1-0.

    Ni igikombe yashyikirijwe nyuma yo kunyagira Fatima WFC 5-0 mu mukino wabereye mu Nzove.

    Source : https://yegob.rw/imbaraga-bagiteruranye-ziteye-ubwoba-hakiyongeraho-imihigo-bahize-bikaba-ibindi-bindi-amafoto/

  • Uwayezu Jean Fidèle yateruye igikombe cya 5 atwaranye na Rayon Sports – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rayon Sports WFC yatsinze Fatima WFC ibitego 5-0, ihabwa Igikombe cya Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere yegukanye mu cyumweru gishize.

    Ni igikombe yashyikirijwe na Visi Perezida wa FERWAFA, Habyarimana Matiku Marcel.

    Rayon Sports y'Abagabo n'Abagore ziyobowe na Uwayezu Jean Fidèle, zimaze kwegukana ibikombe bine ari byo Icy'Amahoro, Super Cup na RNIT Savings Cup by'umwaka ushize mu bagabo n'igikombe cya Shampiyona y'Icyiciro cya Kabiri mu Bagore.

    Source : https://yegob.rw/uwayezu-jean-fidele-yateruye-igikombe-cya-5-atwaranye-na-rayon-sports-amafoto/

  • Rayon Sports WFC yashyikirijwe igikombe cya s… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo hasojwe imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu bagore hakinwa umunsi wa 22. 

    Saa munani kuri Skol Stadium mu Nzove Rayon Sports WFC yari yakiriye Fatima FC ndetse inyinyagira ibitego 5-0 byatsinzwe na Nibagwire Libellee, Nyirarukundo Uwitonze, Mukandayisenga Jeannine ‘Kaboy’ ndetse na Mary Chavinda watsinze 2 wenyine.

    Nyuma y’uyu mukino, Rayon Sports WFC yahise ishyikirizwa igikombe yegukanye ku mukino uheruka yatsinzemo Muhazi United WFC igitego1-0. Muri rusange iyi kipe isoje shampiyona ifite amanota 61 ikaba irusha amanota 4 AS Kigali WFC ya 2 n’amanota 57.

    Iyi kipe ya Gikundiro y’abagore yashinzwe muri 2022 ihita itangira gukina shampiyona y’icyiciro cya 2, izamuka muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mwaka ushize none niyo yahise itwara igikombe.

    Abakinnyi ba Rayon Sports WFC bambitswe imidari

    Ibyishimo byari ibyishimo ubwo bashyiraga igikombe mu kirere 

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fideli aterura igikombe 

    Abakinnyi bose bafashije Rayon Sports WFC kwegukana iki gikombe 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141425/rayon-sports-wfc-yashyikirijwe-igikombe-amafoto-141425.html

  • Rayon Sports WFC yahawe igikombe cya shampiyona, ihiga undi muhigo inahabwa agatubutse (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona ku mwaka wa yo wa mbere mu cyiciro cya mbere mu bagore, Rayon Sports WFC yahize no kwegukana igikombe cy’Amahoro.

    Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo hakinwaga imikino isoza shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore aho igikombe cyashyikirijwe Rayon Sports yakegukanye mu mpera z’icyumweru gishize itsinze Muhazi United 1-0.

    Ni igikombe yashyikirijwe nyuma yo kunyagira Fatima WFC 5-0 mu mukino wabereye mu Nzove.

    Ni ibitego byatsinzwe na Mary Chavinda watsinze 2, Nibagwire, Uwitonze Nyirarukundo na Mukandayisenga Jeannine [Kaboy].

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko ubu amaso bayahanze mu gikombe cy’Amahoro aho bagomba kuzacakirana na AS Kigali muri 1/4 mu cyumweru gitaha.

    Ati “ni byo turishimye ariko urugamba ntirurarangira. Tugiye kwitegura turebe ko n’igikombe cy’Amahoro tuzakegukana.”

    Umunyamabanga wa FERWAFA, Kalisa Adolphe Camarade, yavuze ko nk’ikipe izahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika bazakora ibishoboka byose kugira ngo yitware neza.

    Ati “turabizeza ko nka Federasiyo, mu marushanwa muzakina nk’ikipe izaba ihagarariye u Rwanda tuzakora ibishoboka byose kugira ngo mwitware neza.”

    Rayon Sports uretse igikombe yegukanye na sheki ya FERWAFA yagiherekeje, yahawe kandi agahimbazamusyi ka miliyoni 16 z’amafaranga y’u Rwanda na Skol nk’umuterankunga w’iyi kipe, perezida wa Rayon Sports kandi yemereye aba bakinnyi miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda bazagabana azaba avuye ku mufuka we.

    Rayon Sports ikaba yakoze amateka yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere ku mwaka wa yo wa mbere, yari yazamutse kandi yegukanye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri.

    Rayon Sports yari yabanje kunyagira Fatima

    Bashyikirijwe igikombe begukanye

    Byari ibyishimo bikomeye kuri Rayon Sports WFC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-wfc-yahawe-igikombe-cya-shampiyona-ihiga-undi-muhigo-inahabwa-agatubutse-amafoto

  • Menya irengero ry’abahanzi bo muri Congo bahe… – #rwanda #RwOT

    Amezi agiye kuba atanu (5) Bad Rama atangarije itangazamakuru ry’i Kigali ko yamaze gusinyisha abahanzi babiri bakomeye baturuka mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Akimara kubitangaza, hirya no hino mu gihugu ibintu byaracitse abantu batangira kuvuga ko “Ubundi uriya niwe mushoramari dukeneye mu muziki, ushora atitangiriye itama kandi akanatekereza kure ku buryo bwo kwagura umuziki ku ruhando mpuzamahanga”.

    Wibuke ko mbere yo gusinyisha aba bahanzi, ibikorwa bya The Mane mu Rwanda  byari byaradindiye ku rwego rwo hejuru mu buryo bwagaragariraga buri wese. 

    Icyo gihe yaje gutangaza ko impamvu ibyo bikorwa byadindiye, ni uko yarimo afungura ishami rya The Mane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bityo bikaba bitari ibintu byoroshye kubikurikiranira rimwe.

    Byaje kurangira n’iryo shami arifunguye maze aryita ‘The Mane Entertainment Hub’, ari nabwo nyuma yo kurifungura yahitaga asinyisha aba bahanzi baturuka muri Congo cyane ko yanavuze ko kurifungura ari byo byamufashije kugera kuri aba bahanzi.

    Icyo gihe Bad Rama yanatangaje ko  ko agiye gutangira no kugirana amasezerano n’abahanzi bo mu Rwanda bagakorana muri The Mane y’i Kigali.

    Kuri ubu igice cy’umwaka kigiye kwihirika abantu batazi irengero ry’ibikorwa by’aba bahanzi uyu mugabo yamurikiye abanyarwanda.

    Abantu benshi bakurikiranira hafi muzika Nyarwanda bakomeje kwibaza icyaba cyarabaye kugira ngo aba bahanzi babe bageze iki gihe nta kintu kirenze barashyira hanze gikorewe muri The Mane kandi mu byo Bad Rama yatangaje ni uko bari bagiye gushyira hanze imiziki ku rwego rwo hejuru.

    Mu gushaka kumenya iby’iki kibazo, InyaRwanda.com twagerageje kubaza nyir’ubwite Bad Rama ngo atubwire ku irengero ry’aba bahanzi baturuka mu gihugu cyo muri Congo.

    Bad Rama yavuze ko bitewe n’amakimbirane ari hagati y’u Rwanda na Congo, byahise bituma imikoranire yabo ihagaraga rugikubita (akimara kubereka Abanyarwanda) kuko abaturage n’abayobozi bo mu gihugu cya Congo bendaga kwica aba bahanzi bababwira ko ibyo bakoze byo kugirana amasezerano y’imikoranire n’abanyaRwanda, ari amahano bakoze.

    Bad Rama yagize ati: “Tukimara gusinya amasezerano y’imikoranire ndetse n’abanyarwanda bose bakamenya ko The Mane igiye gutangira gukorana n’abahanzi bo muri Congo, amakuru yageze ku baturage bo muri Congo, bukeye nyuma y’umunsi umwe gusa byahise bihindura isura mu gihugu cyo muri Congo n’abaturage bo muri Congo aho bari ku isi hose muri rusange”.

    Bad Rama arakomeza ati: “Icyo gihe umuhanzi BM yarampamagaye arambwira ati ‘Ndapfuye, ndugarijwe! Abantu bamereye nabi cyane; abahanzi, abayobozi n’abandi bantu ku isi yose bari kumpamagara bambwira bati ni ibiki wakoze? Ni gute wagambanira igihugu ugasinyana imikoranire na Kompanyi ikomeye yo mu gihugu cy’u Rwanda yitwa The Mane ubizi ko tutumvikana?”‘.

    Bad Rama avuga ko uyu muhanzi yahise amusaba ko baba bahagaze kugirana imikoranire kuko iyo baza gukomezanya byari kugaragara nabi mu gihugu cye cya Congo bakamufata nk’umugambanyi wagambaniye igihugu.

    Agira ati: “Nahise ntekereza ku bihombo ngize  kuko hari amafaranga menshi twari tumaze gushora harimo nko kubaka Studio n’ibindi bikorwa, ariko ntabwo nigeze mbyitaho cyane kuko biroroshye guhomba amafaranga kurusha guhombya umuntu igihugu cye cyamubyaye kuko yari (BM) yugarijwe bikomeye kurusha uko njyewe nari nugarijwe n’igihombo”.

    Akomeza avuga ko bagerageje n’uburyo bwo gukorana mu buryo bw’ibanga ariko basanga n’ubundi nta kintu byabagezaho kuko nta kintu wakora utamamaza ibikorwa byawe, byumvikane ko n’ubundi byarangira bimenyekanye ko bagikorana. Ati: “Naramwumvise imikoranire duhita tuyihagarika”. Byumvikane ko na Babbi imikoranire yahise nawe ihagarara.

    Ubu The Mane iracyari aho, nta muhanzi uragaragazwa ko ayirimo bya nyabyo nyuma y’uko imikoranire ye n’aba bahanzi bo muri Congo ihagaze, icyakora Bad Rama avuga ko nka The Mane Hub bari gutegura uburyo bakongera kubona abandi bahanzi bakorana barimo n’abanyarwanda.

    Bad Rama yatangaje icyadindije ibikorwa by’abahanzi bo muri Congo aherutse gusinyisha

    Umuhanzi BM wo muri Congo yari yugarijwe n’abaturage

    Umuhanzi Babbi nawe abarizwa muri Congo

    Reba indirimbo ‘All Night Long’ ya Babbi

    “>

    Reba indirimbo ‘YE LE’ ya BM

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141374/menya-irengero-ryabahanzi-bo-muri-congo-baherutse-gusinyishwa-na-bad-rama-muri-the-mane-141374.html

  • Isheja Sandrine abaye umutegarugori wa mbere… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe bisanzwe bimenyerewe ko amarushanwa yo gusiganwa mu modoka ahanini yitabirwa n'ab'igitsina-gabo, umunyamakurukazi Isheja Sandrine yabaye umutegarugori wa mbere ugiye kuyitabira, yiyongera ku mwari umwe rukumbi umaze kuba ubukombe muri aya marushanwa, Queen Kalimpinya wabaye Igisonga muri Miss Rwanda.

    Ku myaka 35 y'amavuko, Sandrine agiye gusiganwa mu marushanwa ya 'Spint Rally,' aho azaba asiganwa na Ayoto Fabrice. Aya marushanwa ari kuba kuri uyu wa Gatandatu Werurwe 2024, yitabiriwe n'abarimo Queen Kalimpinya uherutse kwandika amateka yo kuba umwari wa mbere mu Rwanda witabiriye aya marushanwa ya Rally.

    Yoto Fabrice, imbaraga zihishe inyuma yo kwinjira muri aya marushanwa kwa Sandrine, yahishuye ko uyu mugore amaze iminsi akora imyitozo ihagije mbere y'uko umunsi nyirizina w'amarushanwa ugera, kandi ko ishyaka n'ubwitange agaragaza muri siporo aribyo byamuteye kugerageza uyu mukino.


    Umunyamakuru Isheja Sandrine yinjiye mu masiganwa y’imodoka


    Sandrine Isheja na Yoto Fabrice

    Isheja yiyongereye ku mukobwa umwe rukumbi usanzwe umenyerewe muri uyu mukino wa ‘Rally’ ariwe Queen Kalimpinya

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141416/isheja-sandrine-abaye-umutegarugori-wa-mbere-winjiye-mu-marushanwa-yimodoka-mu-rwanda-amaf-141416.html

  • Reagan Rugaju yahawe igihembo n’urubuga mpuzamahanga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w'imikino Reagan Rugaju, nyuma yo gusabwa n'abakunzi be ko yafungura Youtube Channel, ndetse akaza no kuyifungura kuri ubu yagize abamukurikira barenze ibihumbi 100 (100k Sub).

    Uyu munyamakuru yakiriye igihembo cya YouTube gihabwa abantu baciye aka gahigo. Ubwo yakiraga iki gihembo yaboneyeho no gushimira abamufashije bose ndetse n'abamuhaye inkunga ya Subscribe.

    Source : https://yegob.rw/reagan-rugaju-yahawe-igihembo-nurubuga-mpuzamahanga/

  • Davido yakoreye igitaramo cy’umuriro muri Uga… – #rwanda #RwOT

    Ni mu gitaramo yise ‘Timeless Concert’, cyaraye kibereye ahazwi nka Kololo Independence Grounds, ahasanzwe n’ubundi habera ibitaramo bikomeye dore ko n’abarimo Diamond Platnumz bahataramiye.

    Mbere gato yuko Davido ataramira abantu, ibihuha n’ubwoba mu bafana n’abari bateguye iki gitaramo byari byatangiye kuba byinshi by’uko uyu muhanzi atari butaramire muri iki gihugu kuko amasaaha yari bugerere muri Uganda yari yarenze kare kandi batazi n’impamvu yamutindije. Abari baguze amatike bari batangiye kwicuza bikomeye.

    Gusa ariko mu minota mike habura akanya gato ngo igitaramo gitangire nibwo uyu muhanzi yaje kuhagera, aza yambaye idarapo ry’igihugu cya Uganda.

    Mu gitaramo hagati cyari cyakubise cyuzuye, mu mbaraga ze zose Davido yashimishije abafana be karahava, babyina zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe bidasanzwe ariko ageze kuri ‘Unavailable’ yakoranye na Musa Keys biba ibindi bindi.

    Davido yahuje urugwiro na bamwe mu bahanzi bakomeye muri Uganda barimo nka Pallaso, Jose Chameleone, Sheebah Karungi n’abandi.

    Reba amafoto y’igitaramo Davido yaraye akoreye muri Uganda

    Igitaramo cyari cyakubise cyuzuye

    Amafoto: Galaxy Fm

    Reba amashusho y’igitaramo Davido yaraye akoreye muri Uganda

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141409/davido-yakoreye-igitaramo-cyumuriro-muri-uganda-amafotovideo-141409.html