Kenshi usanga isi ya politike idahura cyane n'iy’imyidagaduro cyane ko ababibamo batabayeho ubuzima bumwe n'imikorere yabo isa nk’igenda ku mirongo ibiri iringaniye.
Akenshi abantu baba mu myidagaduro akabaye kose baba bashaka kugashyira hanze, nyamara byagera muri politike bigasaba kubanza gutekereza cyane.
Nubwo biba gacye, hari ubwo ababa muri ibi byiciro bibiri bagiye bisanga bakundana. Tugiye kugaruka ku bavuzwe cyane barimo Robert F Kennedy Jr uri mu biyamamariza kuyobora Amerika.
Cheryl Hines umugore wa Robert F Kennedy Jr
Cheryl Hines ni umukinnyi wa filime n'umunyarwenya ukomeye, akaba umugore wa Robert F Kennedy Jr wo mu miryango y'imbere muri politike ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ndetse muri iyi minsi arimo kwiyamamariza kuyobora iki gihugu.
Andrew Cuomo na Sandra Lee
Mu myaka ya za 2000 ni bwo Andrew Cuomo yisanze mu rukundo n'icyamamare mu guteka no kwandika Sandra Lee, muri ibyo bihe byose bakaba barakomeje guhisha iby'urukundo rwabo.
Byaje kurangira Andrew abaye Guverineri wa Leta ya New York, gusa bakomeza gukundana batarigeze basezerana kuko Sandra Lee atari umuntu wizerera mu birebana n’ibyo.
Muri 2019 ni bwo baje gutandukana, biza no kurangira Cuomo ahatiwe kwegura ku mwanya wa Guverineri akurikiranweho ibyaha by'ihohotera rishingiye ku gitsina.
Sandra na we bidateye kabiri yambitswe impeta n'umukunzi mushya arusha imyaka myinshi.
Shery Lee Ralph na Senateri Vincent Hughes
Umugabo wa Kabiri w'umukinnyi wa filime n'umuhanzi Sheryl Lee Ralph ni Senateri wa Leta ya Pensylvania, akaba yitwa Vincent Hughes. Ubwo basezeranaga muri 2005, Ralph yakerewe kugera ahabereye isezerano ryabo ho isaha yose. Ni ubukwe bwaritabiwe n'abagera kuri 425, bususurutswa na Korali y’abagera kuri 82.
Perezida Nancy Reagan na Jane Wyman

Perezida Ronald Reagan yabaye Umukuru w'Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika wa 40, mbere yaho ariko yari umukinnyi wa filime akanaba mu rukundo na Jane Wyman wari icyamamare kumurusha.
Aba bombi baje gusezerana kubana, babyarana abana 2, batandukana umugabo agikunda bikomeye uyu mugore.
Uyu mugabo yaje no kumwandikaho mu gitabo ariko Jane we akomeza guceceka kugera muri 2004 ubwo uyu mugabo yitabaga Imana.
Uyu mugore yashyize hanze ubutumwa bw’agahinda bugira buti: 'Amerika yahombye Perezida w’akataraboneka, igitangaza, umugwaneza kandi wiyoroshya.'
Rosario Dawson na Senateri Cory Booker
Ubwo Senateri Cory Booker yiyamarizaga kuba Perezida muri 2020, yari atangiye gukundana na Rosario Dawson icyamamare mu gukina filime.
Bari barahuye muri 2018, batangira gukundana muri 2019 ndetse byari ibyishimo kuri Rosario Dawson. Byaje kurangira Cory atabashije gutsinda, ariko bakomeza gukundana ndetse bari mu bitabiriye umuhango w’irahira rya Joe Biden mu 2021.
Aba bombi ariko baje gutandukana biyemeza gukomeza kuba inshuti.
Marilyn Monroe na Perezida John F Kennedy
:max_bytes(150000):strip_icc():focal(999x0:1001x2):format(webp)/marilyn-jfk-2000-a53017aa6ee4459f9a20ca7a3ed6419e.jpg)
Umukinnyi w'icyamamare wa filime Marilyn Monroe yakomeje kuvugwaho kuryamana na Perezida John F Kennedy ndetse byemezwa ko uyu mugore mbere yo kwitaba Imana yabanje guhamagara umugore wa JFK akamusaba imbabazi ko yamucaga inyuma.
Perezida Nicolas Sarkozy na Carla Bruni

Umuhanzikazi w'umunyamideli Carla Bruni yamamaye cyane muri 2002 ubwo yashyiraga hanze Album ye ya mbere. Yaje gusezerana kubana na Perezida Nicolas Sarkozy mu bukwe bwitabiriwe n'abantu bacye ba hafi yabo. Mu gihe umugabo we yari ku butegetsi, Bruni yakomeje gukora umuziki.
Daryl Hannah na John F Kennedy Jr
Umukinnyi wa filime Daryl Hannah yakundanyeho na JFK Jr wo mu miryango ya ba Kennedy abanyapolitike b'imbere bari bishimanye bagaragara babyinana ahirengeye ku nyubako.
JFK Jr yaje kwitaba Imana azize impanuka, ibintu byakomerekeje cyane Daryl Hannah.
Taylor Swift na Conor Kennedy
Taylor Swift ubwo yari afite imyaka 22 yakundanyeho na Conor Kennedy wari ufite imyaka 18 maze n’imiryango irabashyigikira dore ko Taylor Swift yari yarakoze indirimbo ivuga ku buhangange bw’uyu muryango.






















Ni umukino wakinwe aya makipe yombi yifuza umusaruro kuri uyu mukino cyane cyane kuri Etoile de l'Est iri kubarizwa ku mwanya wa 16 ari nawo wa nyuma ku rutonde rw'agateganyo kuko kuri ubu mbere y'uyu mukino yari ifite amanota 19 naho Gasogi yari ku mwanya wa 10 n'amanota 29.
Ikipe ya Gasogi United yari iri mu rugo yatakaje uyu mukino aho yatsinzwe na Etoile de l'Est igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Gabriel Godspower bityo iyi kipe ikomeza kwizera ko yazaguma mu kiciro cya mbere iramutse ikomeje kwitwara neza.
Iki gitego cyatsinzwe ku munota wa 59 nicyo cyagejeje ikipe yo mu karere ka Ngoma ko mu ntara y'i Burasirazuba ku manota 22 aho ubu irushwa inota rimwe na Gorilla FC izahura an Police FC kuri uyu wa Gatandatu.
Usibye uyu mukino wakinwe uyu munsi, hari indi mikino izakinwa ku munsi wa 25:
Kuwa Gatanu, tariki ya 29 Werurwe 2024:
Diddy ushinjwa ibyaha byo gufata ku ngufu no gucuruza abakobwa, yamaze kugurisha televiziyo ye
Yaraherutse kwegura kubuyobozi bukuru bw’iyi televiziyo yaramazeho imyaka 10
Diddy yari yarashinze televiziyo ya ‘Revolt TV’ mu 2013




















Umuhanzikazi Anitta ukomoka muri Brazil azitabira inama ya Global Citizen NOW 2024Â
