Blog

  • Platini yashimiye se, Nizzo ahanuka ku rubyiniro, abana ba Jay Polly bagirira umugisha mu gitaramo cy’amateka ‘Baba Experience’ #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda Nemeye Platini umaze kwamamara nka Platini P cyangwa Baba, yaraye akoze igitaramo cy’amateka yafashijwemo na benshi mu bahanzi babyirukanye ari muri Dream Boys.

    Uyu muhanzi usigaye akora umuziki ku giti cye nyuma y’uko itsinda yabarizwagamo rya Dream Boys ari kumwe na Mujyanama Claude [TMC] risenyutse, yakoze igitaramo yise ‘Baba Experience’ aho yibanze ku ndirimbo cyane yahimbye atangiye gukora wenyine.

    Ni igitaramo cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) benshi bazi nka Camp Kigali mu ijoro ryakeye ryo ku wa Gatandatu tariki ya 30 Werurwe 2024.

    Uyu mugabo umaze imyaka 15 mu muziki wacurangirwaga na Symphony Band, mu gice cya mbere cy’iki gitaramo yinjiriye mu ndirimbo “Jirewu” aheruka gushyira hanze, akurikizaho “Fata Amano” yakoranye na Safi Madiba. “Ya Motema” yakoranye na Nel Ngabo, yageze kuri “Aba Ex” ibintu bihindura isura muri Camp Kigali.

    Uyu mugabo wize Itangazamakuru n’itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda yakomeje gususurutsa abakunzi be mu ndirimbo ze ziryoheye amatwi kugeza ageze mu za kera akiri muri Dream Boys.

    Mu rwego rwo guha icyubahiro Jay Polly, yaririmbye indirimbo “Mumutashye” bakoranye itsinda Dream Boys ritarasenyuka.

    Uyu muhanzi yanaje guhamagara abana babiri b’abakobwa basizwe na Jay Polly maze avuga ko abahaye miliyoni (buri umwe) anasaba n’undi wese kuba yagira icyo afasha aba bana. Babiri bemeye kwishyura umwaka umwe w’amashuri (buri umwe ubwo ni imyaka 2), Ishimwe Clement na Coach Gael buri umwe yatanze miliyoni 2, Alliah Cool atanga miliyoni 1, Rocky Entertainment batanga miliyoni 1 n’abandi benshi, hakusanyijwe arenga miliyoni 16.

    Muri iki gitaramo kandi, Platini yatunguranye azana se Nemeye Michel ku rubyiniro amushimira ku buryo yamwitangiye muri byose, avuga ko atazibagirwa ukuntu ari we wamuhaye amafaranga yatumye akora indirimbo ya mbere, uyu mubyeyi yamuhaye ibihumbi 5 kuko ari yo yari afite imbere n’inyuma.

    Abari muri Camp Kigali bakomeje kuryoherwa n’igitaramo aho abahanzi nka Nel Ngabo, Riderman, Butera Knowless na Eddy Kenzo basusurukije abakitabiriye.

    Itsinda rya Urban Boys ubu rigizwe na Humble Jizzo na Nizzo kuko Safi Madiba atari mu Rwanda kandi yari yaranarivuyemo, abantu bongeye kwiryishimira kubabona bongera kuririmba basusurutsa abakunzi ba bo mu ndirimbo za kera zakunzwe.

    Gusa umuhanzi Nizzo akaba yaje guhura n’uruva gusenya aho ubwo bari bageze ku ndirimbo ‘Till i die’, yaje kumanuka ku rubyiniro yikubita hasi, ni nyuma yo gukandagira nabi hafi y’aho urubyiniro rurangirira agahita anyerera. Yaje guhagurutswa asubira ku rubyiniro akomeza kuririmba.

    Platini yashimiye se

    Abana ba Jay Polly bagiriye umuhisha muri iki gitaramo

    Urban Boys yari ikumbuwe

    Nizzo Kaboss yaje guhirima

    Knowless yaje kumushyigikira

    Platini yakoze igitaramo cy’amateka

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/platini-yashimiye-se-nizzo-ahanuka-ku-rubyiniro-abana-ba-jay-polly-bagirira-umugisha-mu-gitaramo-cy-amateka-baba-experience

  • Sandrine Isheja yahishuye ko abantu bamwe bar… – #rwanda #RwOT

    Ni mu gitaramo “Baba Xperience” cya Platini P cyabareye muri Camp Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Werurwe 2024.

    Sandrine Isheja wayoboye ik gitaramo, mbere yo kwakira Mr Kagame ku rubyiniro yavuze ukuntu abantu bamwe bari bazi ko ari mugabo we.

    Ubusanzwe umugabo wa Sandrine Isheja yitwa Kagame Peter, bakaba bamaze imyaka 8 biyemeje kubana. Birumvikana kuba Sandrine Isheja na Mr Kagame ari ibyamamare bamwe bibwiraga ko bihuje.

    Muri iki gitaramo cya Platini, Mr Kagame yaririmbye iminota ibarirwa mu 10 aririmba indirimbo ze zirimo Tugende. Rwagati, yafashe umwanya wo gushima abaje gushyigikira Platini P muri Baba Xperience.

    Mr Kagame ni we muhanzi wa Kabiri waririmbye mu gitaramo Platini P yiyambajemo abahanzi batandukanye b’ibyamamare nka Eddy Kenzo, Butera Knowless, Mr Kagame, Urban Boys n’abandi.

    Mr Kagame yatanze ibyishimo mu minota micye yerekana ko asobanukiwe n’urubyiniroUyu muhanzi si kenshi aboneka ku rubyiniro ariko yagaragaje ubuhanga nubwo yaririmbye ‘Playback’Mr Kagame ari m bahanzi bamaze igihe kirekire mu muziki w’u RwandaSandrine Isheja yavuze ko abantu bamwe bari bazi ko umugabo we ari Mr Kagame

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141431/sandrine-isheja-yahishuye-ko-abantu-bamwe-bari-bazi-ko-mr-kagame-ari-umugabo-we-amafoto-141431.html

  • Platini P yakoze igitaramo cyamateka ashimir… – #rwanda #RwOT

    Baba Xperience, igitaramo cya Platini P cyabereye muri Camp Kigali kuri uyu wa 30 Werurwe 2024, cyashimangiye ko yagwije ibigwi, bikuzuzanya n’ibyatangajwe na Minisitiri Dr Utumatwishima Abdallah wamwise 'umusaza' kandi ko atigeze acika intege, akaba agishoboye.

    Mu gice cya mbere, Platini P yinjiriye mu kivugo ashimangira ko ari umunyabigwi mu muziki. Ni mu gihe kuko imyaka 15 amaze mu muziki ishimangira icyo ashoboye.

    Uyu muhanzi wacurangirwaga na Symphony Band bitozanije iminsi myinshi mu masaha y'igitondo bitegura iki gitaramo, yari afite ababyinnyi barenga 25 n'abaririmbyi bamufashaga.

    Platini yinjiriye mu ndirimbo iri mu zo aheruka gushyira hanze yise “Jirewu”. Uyu mugabo wari wambaye imyambaro irimo ibara ry'umukara n'icyatsi, yakomereje ku ndirimbo yakoranye na Safi Madiba bise “Fata Amano”.

    Platini P yanyuzagamo akifashisha injyana zo muri Congo Kinshasa mu gususurutsa abantu mu mbyino zibyinitse abifashijwemo n'itsinda ry'ababyinnyi bari bambaye bajyanishije na za ga mu ntoki.

    Nel Ngabo yafashije Platini P mu ndirimbo bakoranye yitwa “Ya Motema” iri mu zigifite uburyohe kugeza n'ubu. Platini yakurikijeho indirimbo yitwa “Aba Ex” yakoranye na Ben Adolphe.

    Butera Knowless nawe yasanze Platini ku rubyiniro, bafatanya gususurutsa abakunzi babo mu ndirimbo bakoranye yitwa “Ntabirenze”.

    Ubwo yakiraga Platini ku rubyiniro, Sandrine Isheja wayoboye iki gitaramo, yavuze ko Platini P ari umunyamakuru wiyeguriye umuziki kuko yize itangazamakuru kandi akaba ashobora gutungurana umunsi umwe akinjira mu itangazamakuru.

    Igice cya Kabiri, uyu muhanzi yibanze ku ndirimbo bakoze ubwo bari mu itsinda rya Dream Boyz, rwagati aririmba “Umutashye” mu rwego rwo guha icyubahiro Jay Polly dore ko ari iyo bakoranye.

    Yanaririmbye mu buryo butunguranye indirimbo ya bagenzi be Urban Boyz bise “Umwanzuro”, ubundi ageze hagati arahagarara asaba abakunzi be kumufasha gushima Se umubyara, Nemeye Michel.

    Uyu mubyeyi niwe wahaye amafaranga ibihumbi bitanu Platini ngo ajye gukora indirimbo ye ya mbere ari nayo yatumye yamamara. Ayo mafaranga ni yo umubyeyi we yari afite imbere n’inyuma.

    Platini kandi yavuze ko umutima wuzuye ibyishimo kubona ukuntu abantu baje kumushyikira. Yafashe umwanya ashimira kandi byimazeyo Jay Polly.

    Mu gusoza igitaramo yashimiye abahanzi n’abandi bose bagize uruhare mu kugira ngo Baba Xperience ibashe kubaho.Platini P yataramye mu byiciro bibiri birushaho gutanga ibyishimo bikomeyePlatini P yashimiye umubyeyi wamwibarutse wanabaye imbarutso yo kwinjira mu muziki Riderman yafatanije na Platini P mu ndirimbo zitandukanye bakoranyeByari ibyishimo ku muryango wa Jay Polly mu gitaramo cya Platini PNel Ngabo yafatanije na Platini P kuririmba “Ya Motema” bakoranyeButera Knowless yaririmbanye na Platini indirimbo bise “Ntabirenze” binyura ibihumbi byari biteraniye muri Camp KigaliPlatini P yerekanye ubushobozi n’izina yamaze kubaka mu muziki nyarwanda Platini P yatangiriye muri Dream Boyz ariko n’ubu akora ku giti cye aracyahagaze bwumaUbuhanga mu mibyinire Platini yongeye kubwerekana afatanije n’ababyinnyi be benshi

    AMAFOTO: Freddy Rwigema & Serge Ngabo – InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141435/platini-p-yemeje-ko-ari-baba-aririmbana-na-butera-knowless-na-nel-ngabo-mu-gice-cya-mbere–141435.html

  • Abakobwa ba Jay Polly baherewe asaga Miliyoni… – #rwanda #RwOT

    Rwagati mu gitaramo cyabereye muri Camp Kigali kuri uyu wa 30 Werurwe 2024, Platini P yafashe umwanya ahamagara abana ba Jay Polly ku rubyiniro, avuga ko abahaye Miliyoni 1Frw, asaba n’undi wese ufite ubushake ko yakwitanga.

    Ibi byazamuye amarangamutima ya benshi mu bantu bari bitabiriye iki gitaramo, Forzza yemera kuzishyura umwaka w’amashuri, umubyeyi wavuye mu Bufaransa yemera undi mwaka wo kuzabishyurira, na Alliah Cool aritanga.

    Abandi nabo baje kugenda bemera ko bageneye aba bana impano y'amafaranga, muri abo harimo kompanyi zitandukanye. Abitanze bose hamwe batanze agera muri Miliyoni 16Frw.

    Nemeye Platini yavuze ko azakurikirana ko iki gikorwa gishyirwa mu bikorwa, agenda ahamagara umwe ku wundi mu bitanze.

    Urutonde rw’abitanze harimo na kompanyi zitandukanye. Uku niko bagiye bitanga;

    Miliyoni 1Frw yatanzwe na Kompanyi

    Miliyoni 2Frw yatanzwe na Nemeye Platini

    Miliyoni 1Frw yatanzwe na Kompanyi

    Miliyoni 2Frw atanzwe na Ishimwe Clement

    Miliyoni 2Frw yatanzwe na Coach Gael

    Miliyoni 1Frw yatanzwe na Kompanyi

    Miliyoni 1Frw yatanzwe na The Choice

    Miliyoni 1Frw yatanzwe na Rocky Entertainment

    Miliyoni 3Frw yatanzwe na Forzza

    Miliyoni 1Frw yatanzwe na Ishusho Art

    Miliyoni 1Frw yatanzwe na Alliah Cool

    Sharifa umwe mu babyeyi babyaranye na nyakwigendera Jay Polly yagize ati: 'Mu izina rya Jay Polly turabashimiye cyane ndimo ndarira sinari byiteze ndabashimiye.'

    Jay Polly yakoranye indirimbo zitandukanye na Dream Boyz yahoze ibarizwamo Platini P ariko we na mugenzi we TMC bakaza kwanzura gusesa iri tsinda, umwe atangira gukora umuziki ku giti cye, undi ajya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ibyishimo byatashye umutima w’umuryango wa Jay Polly kubera umugisha baboneye muri Baba XperienceAbarimo Platini bahaye impano abana ba Jay Polly harimo amafaranga afatika ndetse n’ay’ishuriPlatini P yafashe umwanya aha icyubahiro gikwiriye Jay Polly bahuriye mu mishinga myinshiBaba Xperience ya Platini P cyabaye igitaramo kizakumburwa na benshi by’umwihariko abakunzi n’umuryango wa Jay Polly

    AMAFOTO: Serge Ngabo & Freddy Rwigema

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141437/abakobwa-ba-jay-polly-baherewe-asaga-miliyoni-16frw-mu-gitaramo-cya-platini-p-141437.html

  • The Social Aspect of Mobile Betting #rwanda #RwOT

    The Social Aspect of Mobile Betting The iGaming industry has […]

    The post The Social Aspect of Mobile Betting appeared first on UGWIRE.

    Source : https://ugwire.com/social-aspect-mobile-betting/

  • Killaman yashinze urugo afite 2000rwf gusa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Killaman uherutse gukora ubukwe, ku mbuga nkoranyambaga benshi bagiye bamushinjya gusesagura, gusa we avuga ko ibyo yakoze bifite ishingiro kandi yasohozaga ibyo yasezeranyije umugore we.

    Ku ntangiriro, Killaman ubwo yari amaze gutera inda umukobwa bakundanaga, ntiyigize yihakana umwana ahubwo yemeye kumurera.

    Gusa nubwo yemeye kumurera, nawe ntako yari abayeho kuko yabanaga mu nzu n'abandi basore batatu, kandi bakodesha. Gusa kubera urukundo yanga gutererana uwo mwari.

    Umukobwa kuko yabonaga ubushobozi ari ntabwo yabwiye Killaman ko agiye kujya mu cyaro kwa Nyirakuru akaba ariho abyarira ariko Killaman aramubwira ati ' ese nugenda ubwo nge ndaba nkweretse urukundo nyabaki ?, guma aha icyo nzarya nicyo nawe uzarya'.

    Gusa nubwo Killaman yabanaga nabo basore batatu, yasaga nkaho ariwe ubakuriye ndetse ari nawe ukora. Inzu bakodeshaga n'abo basore bari barayishyuye amezi 4, ndetse ari inzu ifite imiryango ibiri. Ubwo Killaman yafashe umwe awubanamo n'umugore we, undi awurekera babasore.

    Ku munsi wambere Killaman yabaniyeho n'umugore we, Killaman yari afite 2000 rwf gusa !!. Ubwo bwarakeye arayamusigira ngo aze guhaha, nawe ajya gushakisha.

    Ubwo bakomeje kubana, bicira isazi mu jijo, ndetse bariye kawunga umwaka wose, ati uko iryoha ahubwo ari uko ariyo igura make. Icyo gihe kawunga yagura 300rwf,  Saa Sita bakarya inusu igura 150 rwf na nijoro bikaba gutyo. Iyo kawunga yabobekaga umugore yajyaga gusoroma dodo zimejeje mu  isambu ndetse no ku muhanda, bakaziteka bakazirya gatatu, uyu munsi Saa Sita, nijoro, n'ejo Saa sita !.

    Uko iminsi yagiye yicuma Killaman yagiye ajyamo abantu amadeni agahishyi, ndetse batangira kuza gutwara ibintu byo munzu bakajya kubigurisha.

    Killaman n'umugore we babonye ko ubuzima bwanze bahimbye umutwe wo kubeshya mama wa Killaman, ko Killaman yaburiwe irengero…… Ibi byari ukugirango umugore ahabwe ubuhungiro muri Uganda aho Nyina wa Killaman yari atuye.

    Ubwo bahamagaye uwo mubyeyi,  Umugore wa Killaman amubwira ko Killaman yamubuze, (dore ko icyo giye yari yaranabyaye).   Ntakundi umubyeyi wa Killaman yari kubigenza , yasabye madamu Killaman ko yatega akamusanga muri Uganda akareka kuzaharira aho.

    Ubwo umwanzu warafashwe, ndetse umunsi wo kugenda Killaman aherekeza umugore we amugeza Nyabugogo.

    Killaman ubwo yamuherekezaga bageze Nyabugogo umugore yararize cyane ndetse amuteza abantu, gusa ntiyavuze ikimuriza, ariko kuko Killaman yari azi ibye yumvaga ko n'abandi bantu babimenye! . Kuri uwo munsi nibwo Killaman yabwiye umugore we ati ' Ndagusezeranya ko amarira nkurijije nzayaguhoza'.  Ubwo madamu Killaman yagiye Uganda gutyo.

    Gusa igitangaje, mu bakobwa Umugore wa Killaman yagendanaga nabo yasaga nkaho ariwe mwiza urimo, ndetse abo bakobwa bakajya bamubwira ngo witesheje agaciro ,washakanye na mayibobo , ntacyo azakugezaho, n'ibindi. Ndetse hari n'abasore bafite amafaranga bifuzaga kumutereta ariko urwo akunda Killaman rukamuganza.

    Ariko n'ubundi muri Uganda ntiyari agiye kubaho neza kuko naho yari agiye ntibari babayeho neza. Yagezeyo atangira gushaka ubuzima, baba mu nzu isakaje ihema, ndetse inzara irabakubita bikomeye.

    Killaman nawe yabonaga 5000rwf akaboherereza yabona 2000rwf akaboherereza kugirango bashake ikibatunga, ndetse rimwe yashatse uko abona 15000rwf arayamuba ubundi atangira kujya acuruza inyanya ku muhanda, nubwo nazo zahombaga.

    Ubuzima bwakomeje kumukubita kugeza aho Killaman byaje gutangira gucamo , ubundi amugarura mu Rwanda.

    Kuri ubu umwana w'imfura Killaman afitanye n'umugore we afite imyaka umunani, ariko igitangaje yibuka inzara yabakubitiye muri Uganda, ndetse akibuka n'uburyo barariraga icyayi cya mukaru gusa, kandi mu byukuri yari akiri umwana.

    Killaman rero avuga ko gukora ubukwe bwa menshi atari ugusesagura ahubwo yagirango asohoze isezerano yahaye umugore we ko azamuhanagura amarira yamurijije yose.  Reba videwo.

     

     

    Source : https://yegob.rw/killaman-yashinze-urugo-afite-2000rwf-gusa/

  • Buri wese izamugeraho! Theo Bosebabireba agiye guha impano ikomeye abakunzi ba Rayon Sports aho bari hose mu gihugu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwiringiyimana Theogene uzwi nka Theo Bosebabireba akaba umuhanzi w'Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yatangaje amakuru akomeye kuri Rayon Sports.

    Uyu muhanzi yavuze ko ari umukunzi wa Rayon Sports ukomeye ndetse hari n'impano y'indirimbo yenda gusohora yayikoreye.

    Uyu muhanzi akaba yabwiye ISIMBI ko ntaho bihuriye no kugwa kuko irimo ubutumwa bwiza bwo gufasha abantu.

    Source : https://yegob.rw/buri-wese-izamugeraho-theo-bosebabireba-agiye-guha-impano-ikomeye-abakunzi-ba-rayon-sports-aho-bari-hose-mu-gihugu/