Blog

  • APR FC yanganyije na Muhazi United, Rayon Sports itsinda Mukura VS ibyaranze umunsi wa 25 wa shampiyona y'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Imikino y'umunsi wa 25 ya shampiyona y'u Rwanda yakomeje mu mpera z'iki cyumweru, ni imikino itagize icyo ihindura ku rutonde rwa shampiyona ku makipe ahatanira igikombe.

    Ni imikino yatangiye ikinwa uhereye ku munsi wo kuwa kane, aha ikipe ya Gasogi United yatsindiwe mu rugo n'ikipe ya Etoile de l'Est aho umukino warangiye ari igitego kimwe kubusa.

    Bucyeye bwaho, ikipe y'Amagaju yari ari mu rugo iwayo i Huye aho isanzwe yakirira imikino yayo, yatsinze Marine FC igitego kimwe ku busa.

    Kuwa Gatandatu nibwo amakipe akomeye ariko Rayon Sports yegukanye intsinzi imbere ya Mukura VS, Gikundiro ikaba yaratsinze igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Ngendahimana Eric.

    Kuri Kigali Pele Stadium, ikipe ya Police FC yahatsindiwe na Gorilla FC ibitego 2-0, ibi byatumye iyi kipe ya Gorilla yiyongerera amanota ashobora no kuyigumisha mu kiciro cya mbere kuko ubu yagejeje amanota 26 biyishyira ku mwanya wa 12.

    Uyu mukino wakurikiwe n'uwahuje ikipe ya Kiyovu SC yatsindiye i Nyamirambo ikipe ya Musanze FC ibitego 3-1, ibi bituma ikipe Musanze ibura umwanya wa kabiri wahise ufatwa na Rayon Sports.

    Kuri iki cyumweru nibwo hasozwaga imikino y'umunsi wa 25 aho APR FC yanganyirije na Muhazi United igitego kimwe kuri kimwe.

    I Bugesera, ikipe y'ako karere ikaba yanganyije na Etincelles ibitego 2-2, naho i Nyagatare ikipe ya Sunrise FC yahatsindiwe na AS Kigali ibitego 2-0.

    Kugeza ubu Ikipe ya APR FC iracyayoboye urutonde rwa Shampiyona y'u Rwanda aho ifite amanota 59 igakurukirwa na Rayon Sports ifite amanota 48.

    Mu gice cy'amakipe amanuka, ikipe ya Etoile de l'Est iracyari ku mwanya wa Nyuma n'amanota 22, ikabanzirizwa na Bugesera ifite amanota 24.

    Uko imikino yakinwe yose yagenze:

    Uko amakipe akurikiranye ku rutonde rw'agateganyo:

    The post APR FC yanganyije na Muhazi United, Rayon Sports itsinda Mukura VS ibyaranze umunsi wa 25 wa shampiyona y'u Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-yanganyije-na-muhazi-united-rayon-sports-itsinda-mukura-vs-ibyaranze-umunsi-wa-25-wa-shampiyona-yu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-yanganyije-na-muhazi-united-rayon-sports-itsinda-mukura-vs-ibyaranze-umunsi-wa-25-wa-shampiyona-yu-rwanda

  • Umufana wa Mukura VS yaguye hasi araraba ubwo Rayon Sports yatsindaga igitego – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umufana wa Mukura VS yaguye hasi araraba ubwo Rayon Sports yatsindaga igitego cya Ngendahimana Eric.

    Hari mu mukino wa Shampiyona wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Werurwe 2024, warangiye Rayon Sports itsinze Mukura VS igitego 1-0 cyabonetse ku munota wa 71 w'umukino.

    Source : https://yegob.rw/umufana-wa-mukura-vs-yaguye-hasi-araraba-ubwo-rayon-sports-yatsindaga-igitego/

  • Manchester City yaguye miswi na Arsenal, Liv… – #rwanda #RwOT

    Uko umukino wagenze umunota ku munota:

    Umukino urangiye amakipe yombi anganyije 0-0, Manchester City kuri ubu iri kumwanya wa 3 n’amanota 64 naho Arsenal iri kumwanya wa 2 n’amanota 65. Liverpool ihise ibyubgukiramo kubera ko ihise ifata umwanya wa mbere n’amanota 67.

    90+4′ Abakinnyi ba Manchester City baracyari kurwana no gushaka igitego gusa ba myugariro ba Arsenal bakaniye

    Umukino wongeweho iminota 5

    85′ Arsenal ibonye uburyo bwiza ku mupira Martin Odegaard yarahaye Leandro Trossard awuzamukana yiruka ageze imbere y’izamu arekura ishoti Stefen Ortega  arikuramo

    81′ Jack Grealish ahinduye umupira mwiza ufatwa na Jeremy Doku ariko awupfusha ubusa awutera hanze

    76′ Arsenal iri kurushwa cyane iri gukora impinduka ngo irebe ko nayo yakina neza Bukayo Saka avuyemo hajyamo Gabriel Martinelli 

    71′ Mike Arteta yongeye gukora impinduka akuramo Gabriel Jesus hajyamo Leandro Trossard 

    70′ Manchester City ikomeje guhererekanya umupira neza gusa ntacyo biri kubyara 

    64′ Mike Arteta nawe akoze impinduka akuramo Kiwior na Jorginho hajyamo Tomiyasu na Thomas Partey 

    61′ Pep Guardiola akoze impinduka mu kibuga akuramo Kovacic na Phil Foden hajyamo Jack Grealish na Jeremy Doku 

    60′ Manchester City ibonye kufura nziza  ku ikosa ryari rikorewe Phil Foden gusa itewe na Kevin De Bryne ba myugariro ba Arsenal bayikuraho mu buryo bworoshye 

    55′ Umukino uri kugenda gake Manchester City ihererekanya neza ariko kubona izamu biri kugorana 

    51′ Arsenal irase uburyo bwashoboraga kuvamo igitego ku mupira waruhinduwe na Bukayo Saka ashaka Gabriel Jesus ariko uragenda unyura imbere y’izamu habura uwuhirikira mu izamu

    46′ Manchester City itangiye igice cya kabiri ikomeza kuba hejuru Rico Lewis aha umupira Kovacic nawe arekura ishoti riremeye gusa rinyura impande y’izamu gato cyane 

    Igice cya kabiri cyatangiye 

    Igice cya mbere kirangiye amakipe yombi anganya 0-0

    45’umukino wongeweho iminota 2 y’inyongera 

    43′ Phil Foden arekuye ishoti riremeye ryashoboroga guteza ibibazo mu izamu ariko ba myugariro ba Arsenal baritambika

    36′ Manchester City nayo yongeye gusubirana umukino, Bernardo Silva ahinduye umupira ashaka umutwe wa Erling Haaland awushyiraho gusa unyura hepfo y”izamu 

    30’Arsenal muri iyi minota itangiye gusatira cyane, Bukayo Saka azamukanye umupira yiruka awuhindura usanga Declan Rice nawe  awuhereza  Gabriel Jesus yihambura ishoti ba myugariro ba Manchester City barishyira muri koroneri 

    26′ Myugariro wa Manchester City, Nathan Ake agize ikibazo cy’imvune ahita asimbuzwa Rico Lewis 

    24′ Abakinnyi ba Arsenal bari gukina bacungira ku kwirikankana imipira ibonye uburyo kuwo Martin Odegaard azamukanye yiruka awuhereza Gabriel Jesus nawe awumusibije imbere y’izamu ariko umunyezamu wa Manchester City ahita awufata 

    23’Abasore ba Manchester City bakomeje guherekanyiriza mu rubuga rwa Arsenal ariko kubona aho bamenera ngo barekure amashoti habuze

    20′ Arsenal iri kurushwa cyane mu bijyanye no guhererekanya yaribonye uburyo ku mupira wari wirukankanwe na Bukayo Saka ariko birangira Nathan Ake awumwambuye neza

    16’ikipe ya Manchester City niyo ikomeje guhererekanya umupira neza kurusha Arsenal abakinnyi nka Gvardiol bagindura imipira imbere y’izamu ariko ntigire icyo ibyara

    8′ Ben White wa Arsenal azamukanye umupira neza ageze imbere y’izamu awuhindura ashaka Gabriel Jesus ariko ashyizeho umutwe ntiwagana mu izamu

    3′ amakipe yombi ari gukinira mu kibuga hagati agerageza gushaka uko yagera imbere y’izamu 

    1′ umukino utangijwe na Arsenal Gabriel Jesus ahereza umupira David Raya nawe arekura umupira muremure ashaka abakinnyi bagenzi be ariko biranga

    Abakinnyi 11 ba Manchester City babanje mu kibuga:

    Stefen Ortega 

    Manuel Akanji

    Rúben Dias

    Nathan Aké

    Josko Gvardiol

    Rodri Hernandez Castigante [Rodri]

    Matteo Kovacic

    Kevin De Bruyne

    Bernado Silva, Phil Foden

    Erling Braut Haaland

    Abakinnyi 11 ba Arsenal babanje mu kibuga:

    David Raya

    Ben White

    William Saliba

    Gabriel Maghalaes 

    Kiwior

    Declan Rice

    Jorginho

    Martin Ødegaard

    Bukayo Saka

    Gabriel Jesus

    Kai Havertz

    Uyu ni umukino ushobora kugira uruhare runini mu kugena ikipe izatwara igikombe kubera ko mu gihe Manchester City ariyo yatsinda yahita ijya ku mwanya wa 2 irusha Arsenal amanota 2 naho Arsenal yo  ariyo itsinze yakomeza kuba ku mwanya wa mbere inganya amanota na Liverpool ariko iyirusha ibitego .

    Guhera muri 2015 ntabwo ikipe ya Arsenal iratsindira Manchester City kuri Eitihad Stadium,ikaba iheruka kuyihatsindira muri 2013, icyo gihe bikaba byararangiye ari ibitego 3-1.

    Mu mikino 13 iheruka guhuza aya makipe yombi, Manchester City yatsinzemo 12 naho Arsenal itsindamo 1 gusa uheruka kubahuza muri shampiyona aho warangiye ari igitego 1-0 cyatsinzwe na Gabriel Martinelli.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141460/live-manchester-city-yakiriye-arsenal-mu-mukino-wishiraniro-141460.html

  • Iki gitaramo “Ewangelia Celebration” Cyahuje ibihumbi by’abantu ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 31 Werurwe 2024 mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena. Ni ubwa mbere kigiye kuba mu rwego rwo gufasha Abakristu mu kwizihiza Umunsi wa Pasika mu buryo byihariye.

    Mu bihe bitandukanye ibitaramo byubakiye ku kwizihiza uyu munsi, byari byararumbye ariko byongeye kugaruka muri uyu mwaka.

    KURIKIRANA UKO IKI GITARAMO KIRI KUGENDA UMUNOTA KU MUNOTA 

    Saa 18:29': Chorale Shalom yakiriwe ku rubyiniro

    Iyi korali ibarizwa mu itorero rya ADEPR Nyarugenge aho abayishinze bisanishije n’ijambo ry’Imana rivuga ngo “Ariko njyeweho nzaririmba imbaraga zawe, Kuko wambereye igihome kirekire kinkingira. Mu gitondo nzaririmbisha imbabazi zawe ijwi rirenga, n’ubuhungiro ku munsi w’amakuba yanjye”. Soma muri Zaburi 59:17.

    Yashinzwe mu 1986, itangira ari korali y'abana bato. Icyo gihe muri ADEPR Nyarugenge hari korali nkuru imwe ariyo Hoziyana.

    Mu 1986, abari bayigize bari bafite imyaka iri hagati ya 15-17 y’amavuko. Yaje kuba korali y'urubyiruko, icyo gihe mu Gakinjiro haza indi korali yitwaga korali Cyahafi kuri ubu yitwa Baraka ari nayo yahise iba iya kabiri.

    Mu 1990, ni bwo Shalom choir yaje kwemererwa n’itorero ryabo kwitwa izina dore ko yari imaze igihe kirekire ari iy’abana yitwa Korali Umunezero hanyuma bahita bitwa Shalom Choir.

    Ku wa 17 Nzeri 2023, iyi korali yakoreye igitaramo gikomeye muri BK Arena, icyo gihe bari bashyigikiwe na Israel Mbonyi. Muri iki gitaramo baririmbyemo mu kwizihiza Pasika, bisunze indirimbo z’abo zakunzwe mu buryo nka ‘Yasannye Umutima’ ubundi bafasha benshi kwizihiza.

    Iyi korali muri ADEPR, yanaririmbye indirimbo yitwa 'Nzirata Umusaraba' imaze imyaka itanu isohotse, ndetse na 'Muri iyisi'. Ifite abaririmbyi b'abahanga babasha kumvikanisha ijwi ry'abo, bikanyura benshi. Igizwe n’abagore, abagabo, abasore n’abakobwa bahuriza hamwe mu murimo wo gukorera Imana n’ivugabutumwa ryagutse.

    Ubukangurambaga bwo gutanga Bibiliya burakomeje

    Ku bo muri Kiliziya Gatolika, Bibiliya igizwe n'ibitabo 73. Ku baporoti hari 66, naho aba-orthodoxe bavuga ko hari 78. Ni mu gihe Abayahudi bemera ibitabo 39 gusa.

    Ku wa 22 Kanama 2023, Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (Bible Society Of Rwanda), watangije ubukangurambaga bwiswe ‘Shyigikira Bibiliya’ mu rwego rwo kwirinda ko yabura burundu bitewe n’uko watakaje abaterankunga bagera kuri 80%, bigatuma igiciro cya Bibiliya kiyongera cyane.

    Ubu bukangurambaga bugamije kwibutsa buri wese ko afite ishingano zo guharanira ko Bibiliya ikomeza kuboneka mu Rwanda kuko bidakozwe ishobora kubura burundu. Ni amahirwe kandi n’umugisha abanyarwanda bafite, kuko Bibiliya iri mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

    Imyaka 50 irashize Umuryango wa Bibiliya ukorera mu Rwanda. Kandi muri iyi myaka yose wakoze uko ushoboye kugira ngo Bibiliya iboneke. Abaterankunga bawo, baragabanutse ku kigero cya 80%, bigira ingaruka ku giciro cya Bibiliya kuko cyahise gitumbagira.

    Umuryango wa Bibiliya ni uw’abemeramana, ukaba uhuje amatorero ya Gikristo na Kiliziya Gatolika, bakoresha Bibiliya kandi bemera Bibiliya nk’ijambo ry’Imana. Ufite intego yo gutuma Bibiliya iboneka mu Rwanda, ikaboneka mu ngano ishoboka gutwarika, kandi ikaboneka mu kinyarwanda.

    Ikaboneka kandi ku giciro cyoroheye buri wese. Uyu muryango ufatanya n’amatorero mu kuyisakaza mu bakristu mu bihe bitandukanye. Uyu muryango ukorera Kacyiru, kandi ufite inzego eshatu z’ubuyobozi.

    Ubwo yari ayoboye igitambo cya Missa cya Pasika, kuri uyu Gatandatu, tariki ya 30 Werurwe 2024, Karidinali Kambanda yavuze ko Pasika ari umunsi wibutsa ko Yezu yatsinze urupfu.

    Ati 'Dushime Umwami Imana waduhaye gutsinda ku bwa Yesu Kirisitu wazutse. Kuzuka kwe kwatanze urumuri rutuma tubona Yezu Kirisitu uwo ari we.''

    Yagaragaje ko umuzi w'ibibazo abantu bahura nabyo ahanini bishingiye ku gutera umugongo Imana.

    Ati 'Aha ni ho ikibazo kiri. Niba umuntu yireba, yikunda, aharanira inyungu ze, ntabwo bashobora guhuza, ntibashobora kumvikana. Iyo abantu bateye Imana umugongo n'umubano hagati yabo uragorana ndetse n'ibiremwa n'Isi tubifata nabi, na yo ikaduhinduka. Imana ni yo izi neza icyagirira umuntu akamaro, ikamenya no kubihuza n'inyungu rusange za bose ndetse n'ibindi biremwa bidukikije.''

    Saa 18: 20': Rev Julie Kandema yakiriye abashyitsi bitabiriye iki gitaramo

    Yavuze ko iki gitaramo ari umwanya mwiza wo kubana n'abaturutse mu matorero atandukanye n'abo muri Kiliziya Gatolika n'abandi 'baje kwifatanya natwe'.

    Kandema yabanje gushima abamaze kugira uruhare bitanga uko bifite kugirango Bibiliya zikomeze kuboneka'. Yakiriye abarimo Karidinari Antoine Kambanda witabiriye iki gitraramo, usanzwe ari Umuvugizi w'Umuryango wa Bibiliya mu Muryango; yakiriye kandi abayobozi bakuriye amatorero atandukanye ya Gikristu n'abandi.

    Saa 18: 15': Nyiricyubahiro Bishop Samuel Kayinamura yavuze isengesho

    Kayinamura usanzwe Umuvugizi Wungirije w'Umuryango wa Bibiliya mu muryango, yisunze amagambo aboneka muri 1 Petero 3-4, yasabye abakristu gukomeza kuzirikana 'agaciro gakomeye ku muzuko'. Mu isengesho rye, yashimye Imana ku bwo 'kwikorera uburemere bw'ibyaha byacu… Urukundo rwawe rwagaragaej ku musozi wa Kaluvari ni rwo rufatiro rwo kwizera kwacu n'ibyiringo byacu… Imbaraga zawe zihindura ubuzima, zizazana ibyiringiro no kugarura ibyiringiro ku bizera bose…'

    Saa 17: 57': Alarm Ministries yakiriwe ku rubyiniro

    Iri tsinda niryo ryafunguye iki gitaramo kigamije kwizihiza Pasika. Binjiriye mu ndirimbo yamamaye yitwa 'Yanyishyuriye'. Iri ku rutonde rwa 88 ku ndirimbo zo guhimisha, igira iti 'Yanyishyuriye. Ya myenda yose. Yambabariy’ ibyaha, Atuma nera de! Niwe ufite imbaraga. Zihagije rwose. Zo gukiza babembe, Zigakiz’umutima….'

    Bakomereje ku ndirimbo ya 91 mu gushimisha yitwa 'Ayi Gitare cy'Imana'. Igira iti 'Ai Gitare Cy'ImanaReka nguhungirehoKubg'imbabazi zaweKera Waramenewe; non'ubu nkwihishemo umujinya w'Imana…. Amazi n'amarasoByo mu rubavu rwaweBinkiz'uburyo bgombiUrubanza rw'ibyahaN'imbaraga mbi zabyo: Bye Kuzansind'ukundi.'

    Mu Rwanda hari amatsinda atandukanye akunzwe mu muziki usingiza Imana nka Healing Worship team, Gisubizo Ministries, Kingdom of God Ministries, True Promises Ministry n’andi, gusa iyo uvuze Alarm Ministries, benshi babyumva kabiri dore ko yaboneye izuba amatsinda atari make ya hano mu Rwanda.

    Wongeraho kuba yarakoze indirimbo zinyuranye zahembuye benshi. Ikindi ni uko abaririmbyi ba Alarm Ministries batanze umusanzu ukomeye mu yandi matsinda yaba mu kubagira inama no mu kubabera urugero rwiza mu miririmbire.

    Alarm Ministries batumbagirijwe izina binanyuze mu ndirimbo zitandukanye zirimo nka Songa Mbele, Hariho impamvu n’izindi zitandukanye. 

    Saa 17:52': Umushyushyarugamba (MC) yatangije iki gitaramo

    Yavuze ko ari igitaramo cyihariye yaba mu buryo bwo mu mwuka no gushyigikira urugendo rwo kugez Bibiliya ku Banyarwanda benshi. Ati 'Imana ishimwe yakugejejeho. Iki ni igitaramo cy'umugisha, ni igitaramo cy'ivugabutumwa, ni igitaramo kigamije gushyigikira Bibiliya.'

    Iki gitaramo cyiswe “Ewangelia Easter Celebration Concert” kiraba kuri iki Cyumweru muri BK Arena kuva saa Kumi z’umugoroba. Ni igitaramo cy’amateka cyatumiwemo Israel Mbonyi, Zoravo wo muri Tanzania, James na Daniella, Chrisus Regnat, Alarm Ministries, Shalom Choir na Jehovah Jireh Choir.

    Zoravo wongerewe mu bari buririmba muri iki gitaramo, yaje mu Rwanda bwa mbere ku butumire bwa Jado Sinza mu gitaramo cyabaye tariki 17 Werurwe 2024. Harun Laston uzwi nka Zoravo mu muziki arakunzwe cyane muri Tanzania, akaba yaramamaye mu ndirimbo nka “Majeshi Ya Malaika”, “Anarejesha” na “Sina Cha Kukurudisha”.

    Igitaramo cya Pasika cyiswe “Ewangelia Easter Celebration Concert” kiri buririmbemo abarimo umuramyi Zoravo, cyateguwe n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR) mu gusoza ubukangurambaga bwiswe ‘Shyigikira Bibiliya’, bwo gushishikariza abantu gutera inkunga Bibiliya kugira ngo itazabura burundu mu Rwanda.

    Mu kiganiro aherutse kugirana na InyaRwanda, Nicodeme Nzahoyankuye [Peace Nicodeme], umwe mu bateguye iki gitaramo, yavuze ko mu baramyi batumiwe harimo na Israel Mbonyi. Yavuze ko bateguye iki gitaramo mu rwego rwo gufasha Abakristu kwizihiza Pasika. Aragira ati “Iki gitaramo kigamije gufasha abantu kwizihiza Pasika”.

    Mu bafite amashyushyu y’iki gitaramo harimo na Minisitiri Utumatwishima!

    Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Utumatwishima Abdallah, yagaragaje ko “Ewangelia Easter Celebration Concert” ari ahantu heza ho kwizihiriza Pasika. Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X kuwa 29 Werurwe 2024, Minisitir Utumatwishima yabanje gusobanura ko ‘Ewangela’ bisobanura ‘Ubutumwa bwiza’.

    Yasabye abantu bose by’umwihariko urubyiruko afite mu nshingano kutacikanwa n’iki gitaramo. Ati 'Rubyiruko mwikwirengagiza se, dore aho muzizihiriza Pasika.' Yongeraho ati 'Ni umwanya mwiza wo kwiyeza, gushimira Imana no gutegura imitima tukinjira mu cyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, tumeze neza.'

    Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yavuze ko abatuye Isi n'Abakirisitu muri rusange bahura n'ibigeragezo n'ibindi bibagusha mu byaha, bityo bagomba guhora biyambaza Kristu wazutse kuko ari we ubabarira.

    Ni ubutumwa yahaye abarenga ibihumbi 60 bitabiriye Misa ya Pasika, yabereye muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero i Vatican.

    Imyaka 25 irashize inkuru nziza igeze mu Rwanda:

    Mu nyandiko ya Vincent Harolima, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Ruhengeri akaba na Perezida wa Komisiyo y'Abapesikopi Ishinzwe Ukwemera ashima Imana kubera 'Abamisiyoneri b'Afurika bayituzaniye (inkuru nziza).'

    Akomeza ati 'Nyagasani Mana, dukomereze mu kwemera, mu kwizera no mu rukundo. Duhe kuba abahamya b'ukuri n'abagabuzi b'amahoro yawe. Uko bukeye dutere indi intambwe mu nzira y'amizero. Roho Mutagatifu atumurikire, adukomeze mu nzira y'umukiro. Bikira Mariya, Nyina wa Jambo, Mwamikazi wa Kibeho, udusabire. Amen.


    Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Karidinali Kambanda akaba n’Umuvugizi w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda yitabiriye iki gitaramo cyo kwizihiza Pasika


    Chorale Shalom yashyize abantu mu mwuka ubwo yaririmbaga indirimbo yabo yamamaye bise ‘Yaranguraniye’

    Shalom Choir yishimiwe mu buryo bukomeye mu ndirimbo zirimo ‘Yasannye Umutima’ imaze amezi arindwi igiye hanze     

    AMAFOTO: Ngabo Serge &Dox Visual-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141463/live-abaramyi-7-barimo-israel-mbonyi-bahuje-ibihumbi-byabakristu-mu-gitaramo-cyo-kwizihiza-141463.html

  • Winner Bet Rwanda yafunguye ishami rya Gatanu… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Werurwe 2024, Winner Bet Rwanda yafunguye ibikorwa by'ishami ryayo rya Gatanu ku mugaragaro nyuma y'igihe kingana n’ukwezi iri shami ritangiye kubera igisubizo abatuye ahazwi nko ku Kinamba mu Karere ka Gasabo.

    Ubwo batangiraga umuhango wo gufungura iri shami ku mugaragaro, Umuyobozi Mukuru wa Winner Bet Rwanda, Shaul Haztir yavuze ko yishimiye cyane intambwe bagezeho yo gufungura iri shami bari kumwe n'abakiliya babo.

    Ni umuhango waranzwe n'ibyishimo biri hejuru byumwihariko ku bakunzi y'imikino y'amahirwe batega banyuze muri Winner Bet Rwanda, aho abari bafite amatike bakinnye agatsindwa, bahawe andi mahirwe yo gutsindira ibindi bihembo bitandukanye birimo ingofero nziza zanditseho Winner Rwanda, itike y'ubuntu 'Freebet,' telefone, ibyo kurya bajyanye mu ngo zabo, jezi z'amakipe akunzwe hirya no hino ku Isi n'ibindi.

    Umwe mu banyamahirwe babashije gutsindira ibihembo muri Winner Bet, Karekezi Leon, yatangaje ko yishimiye kuba babegereje ibikorwa byabo ku Kinamba, ashishikariza abantu kuyigana ari benshi kuko yishyura neza kandi ku gihe. Yaboneyeho no gukangurira abantu gukina mu rugero, buri wese mu bushobozi afite.

    Yagize ati: 'Winner Bet ije ikenewe kuko hari andi masosiyete asanzwe twatsindiraga ibihembo ugasanga batwishyuye nabi, ariko Winner Bet igihe yaziye nabonye yishyura neza.'

    Bakundase Jean Paul n'akanyamuneza kenshi yaje yunga mu rya mugenzi we, avuga ko ari ibyishimo bigeretse ku bindi kubona witabiriye ibirori ugatahana n'ibihembo.

    Ati: 'Twishimye cyane nawe urabyumva nyine kuba waje uje gutaha ishami rishya rya Winner Bet ugatahana n'ibihembo, ni ibintu bishimishije twishimye cyane kabisa! Cyane cyane nk'abantu dusanzwe dukina imikino y'amahirwe bigiye kudufasha kuba watsindira n'ayo mafaranga yagira icyo akumarira. Abantu ndabashishikariza gukina imikino y'amahirwe ariko na none bakina mu rugero, ntabwo uba ukwiye gukina ngo urenze urugero.'

    MC Buryohe, umunyamakuru w'imyidagaduro wa Radiyo na Televiziyo Isibo, akaba n'umushyushyarugamba (MC) uri mu bagezweho mu kuryoshya ibirori hano mu Rwanda, niwe wari uyobowe iki gikorwa cyanyuze abakitabiriye bakinnye bagatsindira ibihembo, bagasangirira hamwe ibiribwa ndetse n'ibinyobwa, ari  nako banyuzamo bagacinya akadiho binjira neza muri Pasika.

    Ni mu gihe umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri Winner Rwanda, Mbabazi Clement yavuze ko bafunguye iri shami mu rwego rwo kubahiriza ubusabe bw'abakiliya bari basanzwe bakinira imikino y'amahirwe bifashishije ikoranabuhanga.

    Mu ijambo rye yagize ati: 'Ubusanzwe Winner Rwanda yatangiye umwaka ushize mu 2023, dutangira dukorera kuri interineti. Uyu munsi rero bitewe n'ubusabe bw'abakiliya, bagiye badusaba kuba twafungura amashami tukabegera kurushaho. Ni muri urwo rwego rero twafunguye amashami atanu, uyu munsi tukaba twafunguye irya gatanu ku mugaragaro, ariko tukaba twari tumaze igihe kigera ku kwezi dutangiye gukora.'

    Akomoza ku musaruro babonye mu gihe kingana n'umwaka umwe bamaze batangije ibikorwa byabo mu Rwanda, Clement yagize ati: 'Uyu munsi natwe ubwacu byaradutangaje, kubona mu gihe gito nk'icyo ngicyo abantu badukunda bikabije cyane ahubwo bakirirwa batubaza bati muzaza ryari? Rero turabyishimira twazanye imikino itari imenyerewe hano mu Rwanda harimo uwitwa Aviator, nitwe bantu ba mbere bawuzanye muri iki gihugu, urakundwa cyane cyane.'

    Uyu muyobozi yakomeje asobanura ko batunguwe cyane no kubona n'abagore basigaye bakina uyu mukino wa Aviator bakawishimira, mu gihe byari bisanzwe bimenyerewe ko ibijyanye n'imikino y'amahirwe byitabirwa n'abagabo cyane.

    Ati: 'Turashishikariza abantu bakina imikino y'amahirwe kugana Winner ari benshi, kuko hari ibintu byinshi cyane tubateganyirije bituma bazakina bunguka kandi banezerewe.'

    Umwihariko wa Winner Rwanda, ni uko wazanye ubwasisi 'bonus' utasanga ahandi, aho uwakinnye ntabashe gutsindira ibyo yari yakiniye adataha amaramasa ahubwo ahabwa andi mahirwe arenze abiri yo kuba hari ikindi kintu yabasha gutsindira.

    Winner Rwanda yaboneyeho no kwifuriza Pasika nziza abakunzi n'abakiliya bayo, ndetse inatangaza ko no mu bihe byegereje byo Kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ku nshuro 30, izakomeza kwifatanya n'abandi banyarwanda bose.

    Winner Rwanda ni ishami rito rya sosiyete yagutse wa Winner Bet ikorera mu bihugu birenga 33 biherereye ku mugabane wa Afurika, i Burayi ndetse no muri Amérique Latine. Mu Rwanda, iyi sosiyete yahafunguye amarembo muri Nyakanga 2023, itangira ikorera kuri interineti gusa. 

    Kugeza ubu, Winner Rwanda ifite amashami atanu aherereye ku Kinamba hatashywe ku mugaragaro, Nyabugogo, Kimironko, Kagugu ndetse no mu Giporoso. Icyicaro cya Winner Rwanda, giherereye mu Mujyi wa Kigali kuri Simba Center muri 'etage' ya mbere.

    Ibyishimo byari byose mu gufungura ishami rishya rya Winner Bet ku mugaragaro

    Abanyamahirwe bitabiriye bakinnye batahana bimwe muri ibi bihembo

    Muri Winner Bet ntawe utaha amara masa

    Bamwe bahawe amajezi meza, ingofero n’ibindi

    MC Buryohe uri mu bashyushyarugamba beza mu Rwanda niwe wafashije abitabiriye kwizihirwa

    MC Buryohe hamwe na bamwe mu begukanye ibihembo

    Mbabazi Clement ushinzwe iyamamazabikorwa muri Winner Rwanda asobanura ibyishimo bafite kuri uyu munsi

    Akanyamuneza kari kose ku bakunzi b’imikino y’amahirwe byumwihariko abatuye ku Kinamba

    Bavuze ko iri shami rigiye kubabera ingirakamaro, bashimangira ko bagiye kujya bakina mu rugero 

    Iri ribaye ishami rya 5 rya Winner Rwanda mu gihe cy’umwaka bamaze bafunguye imiryango mu gihugu

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze umuhango wo gufungura ku mugaragaro ishami rya gatanu rya Winner Bet Rwanda

    AMAFOTO: Freddy Rwigema – InyaRwanda 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141433/winner-bet-rwanda-yafunguye-ishami-rya-gatanu-itanga-pasika-ku-bitabiriye-amafoto-141433.html

  • 'Nshengurwa n'icyubahiro Kagame ahabwa mu ruhando mpuzamahanga' -Tshisekedi #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye n'ibitangazamakuru Le Monde, RFI na Wallstreet Journal, tariki 29 Werurwe 2024, Perezida wa Kongo-Kinshasa, Félix Tshisekedi yatangaje ko ababazwa n'uburyo Umuryango Mpuzamahanga ukomeje guha icyubahiro gikomeye Perezida Paul Kagame, ngo ukaba udaha agaciro ibirego bye bishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23.

    Aya magambo yo gucika intege aragaragaza ko Tshisekedi, nawe ubwe amaze kubona ko kurega u Rwanda ibinyoma ari ugucurangira abahetsi, akaba rero akwiye guhindira umuvuno kuko uyu wo wanze gufata.

    Abasomye ibisubizo Tshisekedi yahaye ibyo bitangazamakuru batangajwe n'ubuswa burimo. Urugero ni nk'aho avuga ko ashyigikiye 'Wazalendo', ariko akaniyemerera ko ibyo uwo mutwe ukora ari amahano, ngo bikaba binyuranye n'ibyo wari witezweho byo 'kurengera igihugu'.

    Perezida Tshisekedi yemeye ku mugaragaro ko nta hame na rimwe rya kimuntu 'Wazalendo' bubaha, cyane ko ngo ari ibyihebe bitagira uwo byumvira, nawe ubwe arimo.

    Nk'izindi ngoma zose zijya guhirima, ubutegetsi bwa Kinshasa nabwo ntibuzi gutandukanya umwanzi n'umukunzi.

    Muri icyo kiganiro Perezida Tshisekedi yongeye kwikoma bamwe mu bari mu butegetsi bwe, cyane cyane mu gisirikari, ashimangira ko 'Abanyekongo bavuga ikinyarwanda atari bo bagambanyi bonyine, ko hari n'ibyitso byo mu moko avuga izindi ndimi'.

    Abasesengura ibyo muri Kongo basanga ibi byo kwishisha umuhisi n'umugenzi, ukubwije ukuri wese ukamufata nk'umwanzi, bishobora guca intege na bake bari bagifite agatima ko kurwanirira Tshisekedi.

    Gusubizaho igihano cy'urupfu bifatwa nko gutera ubwoba cyangwa gushaka kwikiza abo Tshisekedi adashaka, nabyo bikazamubyarira abandi banzi cyane cyane mu nzego nkuru z'igisirikari.

    Kuri iki cyumweu, ubwo yari ayoboye igitambo cya misa ya Pasika, Karidinali Fridolin Ambongo akaba na Arisheveke wa Kinshasa, yavuze ko ibi bikorwa bya Leta ya Kongo byo guhutaza abagaragaza ibitagenda, bizatuma hari benshi biyunga n'umutwe wa M23. Karidinari Ambongo ati:' Hari benshi bazahitamo kwigira mu barwanya ubu butegetsi, kuko muri iki gihe Kongo twayigereranya n'umurwayi urembye bikabije, mbese uri muri koma'.

    Twibutse ko uretse Corneille Nangaa wahoze ari inkoramutima ya Tshisekedi, hari n'ibindi bikomerezwa bidasiba kwifatanya na M23. Abaheruka banababaje cyane abambari ba Tshisekedi, ni abahoze mu buyobozi bw'ishyaka RRPD rya Joseph Kabila wigeze kuba Perezida wa Kongo.

    Abasirikari bakomeye mu mapeti bamaze kujya muri M23 bo ntibabarika, bose bakaba bashinja ubutegetsi irondabwoko n'irondakarere, ruswa n'ubusahuzi, imiyoborere idahwitse, n'ibindi bibi cyane ngo biganisha Kongo aharindimuka.

    Aho guterwa ishyari rero n'uburyo amahanga yubaha Kagame,Tshisekedi aramutse atekereza, yagombye kwibaza impamvu we akomeje kuba ruvumwa, yewe n'imbere mu gihugu cye, maze agahindura ingendo.

    Naho gushengurwa n'uko Perezida Kagame ahabwa icyubahiro mu ruhando mpuzamahanga, Tshisekedi ashatse yaba yiyegereza umugozi wo kwimanika, kuko ibikorwa bya Kagame bizakomeza kumwubahisha, ndetse no kurusha uko bimeze ubu.

    The post 'Nshengurwa n'icyubahiro Kagame ahabwa mu ruhando mpuzamahanga' -Tshisekedi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nshengurwa-nicyubahiro-kagame-ahabwa-mu-ruhando-mpuzamahanga-tshisekedi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nshengurwa-nicyubahiro-kagame-ahabwa-mu-ruhando-mpuzamahanga-tshisekedi

  • Tuma Basa wa YouTube yatunguranye: Ibyamamare… – #rwanda #RwOT

    Imyaka igera kuri 15 irashize Platini ryinjiye by'umwuga mu muziki nyarwanda binyuze mu itsinda rya Dream Boys yari ahuriyemo na TMC. Aba bombi bashinze iri tsinda nyuma yo gusoza amasomo muri Groupe Officielle de Butare [Indatwa n'Inkesha].

    Baje gukomezanya ubwo bigaga no muri Kaminuza y’u Rwanda ariko biza kurangira igihe kigeza baratandukana kubera ingingo zitandukanye zirimo no kuba TMC yaragiye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

    Kuri ubu Platini P akomeje umuziki, akaba yakoze igitaramo gikomye cyo kwizihiza imyaka amaze atangiye urugendo rw'umuziki. Cyabereye muri Camp Kigali kuri uyu wa 30 Werurwe 2024, akaba yafashijwe n'abahanzi bihagazeho mu Rwanda hamwe na Eddy Kenzo.

    Ku ruhande rw'abakunzi b’umuziki baje gushyikira Platini harimo n'abafite izina rikomeye mu muziki guhera kuri Massamba Intore benshi bafatiraho urugero mu muziki, hakaza n'ibindi byamamare nka Rocky Kimomo, Alliah Cool, Queen Douce, Tuma Basa uri mu bayobozi b'imbere ba YouTube, Coach Gael, Ross Kana, Clapton Kibonge na Chriss Eazy.

    Igitaramo cya Baba Xperience cya Platini P kikaba cyaratewe inkunga n’abarimo Mitziig kimwe mu binyobwa bya Bralirwa abageraga ahabereye iki gitaramo bakaba bakirwaga na Kigali Protocal mu gihe ibirebana n’amatara n’umuziki byakozwe na Gorilla Events.

    Twabegeranirije amafoto agaragaza ibyamamare byitabiye iki gitaramo cy’amateka cya Platini P wizihizaga imyaka igera kuri 15 amaze atangiye umuziki mu buryo bw’umwuga kandi yishimira aho ageza nk’umuhanzi ukora ku giti cye.Butera Knowless, Ishimwe Clement na Eddy Kenzo mu bagize uruhare kandi banakurikira Baba XperienceUrban Boyz yishimiwe bikomeye mu gitaramo Nizzo Kaboss yahanutse ku rubyiniroMuyoboke Alex uri mu bagize uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Baba Xperience yihera ijisho uko bigenda aha yari kumwe n’abarimo Sky 2KIKAC yari yabukereye guhera kuri Claude, Bwiza na Niyo Bosco bose baje gushyigikira Platini Keza Terisky na we umaze gushinga imizi mu myidagaduro aha yafataga ifoto n’inshuti zeAbana ba Jay Polly n’umubyeyi bitabiye igitaramo baronkeye imigisha Dany Nanone na Afrique mu bitabiye igitaramo cya Baba XperienceUmugabo wa Sandrine Isheja ari mu bitabiye igitaramo cyayobowe n’umugore weOkkam yaserukanye n’umugore we mu gitaramo cya Baba Xperience Tuma Basa, Coach Gael, Kenny na Eddy Kenzo bihera ijisho Baba XperienceDJ Douce yagaragaje ubuhanga afite mu kuvanga umuziki mu gitaramo cya Platini PChriss Eazy, Igor Mabo n’umugore we bitabiye igitaramo cya Baba Xperience Alliah Cool inshuti magara ya Platini P ibyishimo byari byose mu gitaramo cy’amateka cya PlatiniKenny Sol wanataramye mu gitaramo cya Platini P aha yari kumwe na Ross Kana basigaye babana muri 1:55AMClapton Kibonge umaze kuba urufatiro mu myidagaduro nyarwanda ishingiye kuri sinema n’ubwiza mu bashyigikiye Platini PRocky Entertainment bari babucyereye mu gitaramo cya Platini PAkanyamuneza kari kose kuri Juno Kizigenza yitegereza ibyo mukuru we Platini akozeBamwe banyuzagamo bagafata amashusho n’amafoto by’urwibutsoReagan Rugaju wishimira ko amaze gushyikirizwa igihembo cy’ifeza kuri YouTube yaje gushyigikira Platini PBabu Rwanda wa Isibo muri The Choice yitabiye Baba XperienceDJ Phil Peter yifatanije na Platini P inshuti ye magara banagiranye ikiganiro kihariye cyo gusobanura intego y’iki gitaramoAbafana ibyishimo byari byose abana ba Jay Polly n’umubyeyi wabo bari mu bitabiyeSandrine Isheja ni we wayoboye igitaramo cya Platini P inshuti ye magaraDJ Diddyman ukorera RBA ari mu bitabiye iki gitaramoInkumi z’ikimero zari zabukereye mu gitaramo cya Baba XperienceCyari igitaramo kitabiwe n’ingeri zitandukanye z’abakunzi b’umuziki nyarwanda

    AMAFOTO: Freddy Rwigema & Ngabo Serge – InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141434/tuma-basa-wa-youtube-yatunguranye-ibyamamare-byashyigikiye-platini-p-muri-baba-xperience-a-141434.html

  • Pasika Nziza! Mbonyi, Zoravo, James na Daniel… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo cyiswe “Ewangelia Easter Celebration Concert” kiraba kuri iki Cyumweru muri BK Arena kuva saa Kumi z’umugoroba. Ni igitaramo cy’amateka cyatumiwemo Israel Mbonyi, Zoravo wo muri Tanzania, James na Daniella, Chrisus Regnat, Alarm Ministries, Shalom Choir na Jehovah Jireh Choir.

    Zoravo wongerewe mu bari buririmba muri iki gitaramo, yaje mu Rwanda bwa mbere ku butumire bwa Jado Sinza mu gitaramo cyabaye tariki 17 Werurwe 2024. Harun Laston uzwi nka Zoravo mu muziki arakunzwe cyane muri Tanzania, akaba yaramamaye mu ndirimbo nka “Majeshi Ya Malaika”, “Anarejesha” na “Sina Cha Kukurudisha”.

    Igitaramo cya Pasika cyiswe “Ewangelia Easter Celebration Concert” kiri buririmbemo abarimo umuramyi Zoravo, cyateguwe n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR) mu gusoza ubukangurambaga bwiswe ‘Shyigikira Bibiliya’, bwo gushishikariza abantu gutera inkunga Bibiliya kugira ngo itazabura burundu mu Rwanda.

    Mu kiganiro aherutse kugirana na InyaRwanda, Nicodeme Nzahoyankuye [Peace Nicodeme], umwe mu bateguye iki gitaramo, yavuze ko mu baramyi batumiwe harimo na Israel Mbonyi. Yavuze ko bateguye iki gitaramo mu rwego rwo gufasha Abakristu kwizihiza Pasika. Aragira ati “Iki gitaramo kigamije gufasha abantu kwizihiza Pasika”.

    Mu bafite amashyushyu y’iki gitaramo harimo na Minisitiri Utumatwishima!

    Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Utumatwishima Abdallah, yagaragaje ko “Ewangelia Easter Celebration Concert” ari ahantu heza ho kwizihiriza Pasika. Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X kuwa 29 Werurwe 2024, Minisitir Utumatwishima yabanje gusobanura ko ‘Ewangela’ bisobanura ‘Ubutumwa bwiza’.

    Yasabye abantu bose by’umwihariko urubyiruko afite mu nshingano kutacikanwa n’iki gitaramo. Ati: 'Rubyiruko mwikwirengagiza se, dore aho muzizihiriza Pasika.' Yongeraho ati: 'Ni umwanya mwiza wo kwiyeza, gushimira Imana no gutegura imitima tukinjira mu cyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, tumeze neza.'

    Israel Mbonyi aratanga ibyishimo muri BK Arena mu kwizihiza Pasika

    Israel Mbonyi utegerejwe muri iki gitaramo cy’amateka kibera muri BK Arena, aherutse kwandika amateka yo kuzuza Miliyoni y’abamukurikira kuri Youtube. Ni mu gihe kandi afite indirimbo ikomeje kuza ku isonga mu Karere mu gukundwa cyane, iyo akaba ari “Nina Siri” imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 40 mu mezi 8 gusa.

    Mbonyi agiye kongera gutaramira muri BK Arena afitemo amateka akomeye dore ko mu myaka ibiri yikurikiranya, yayikoreyemo ibitaramo bya Noheli, akitabwa n’abakunzi be ibihumbi n’ibihumbi kugera aho amatike yose agurwa agashira (Sold Out). Biri no mu byatumye hari abamwita ‘Nyiri BK Arena’ na cyane ko ari we muhazi rukumbi wayujuje.

    Ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo biri mu byiciro bine (4) aho bihera ku bihumbi bitanu gusa (5000 RWF) ahasanzwe, ahisumbuyeho ni ibihumbi icumi (10000 RWF), muri VIP ni ibihumbi cumi na bitanu (15,000 RWF), muri VVIP ni ibihumbi makumyabiri (20,000 RWF) naho kumeza yicarwago n’abantu batandatu (6) ni ibihumbi magana abiri (200,000 RWF).

    Abifuza kugura amatike y’iki gitaramo cy’imboneka rimwe cyo kwizihiza Pasika cyiswe ‘Ewangelia Easter Celebration’, bayagura banyuze ku rubuga rwa WWW.TICQET.RW, ku nsengero zitandukanye no mu bice binyuranye muri Kigali nka Camelia CHIC, Camelia- Makuza Peace Plaza, Camelia Kisimenti, La Gardienne (Kiyovu), Uncle’s Resto (Kicukiro);

    St Famille Parish, Regina Pacis, Omega church (Kagugu), Bethesda Holy church, Foursquare Gospel church, Restoration center (Masoro), Zion Temple (Gatenga), New Life Bible church (Kicukiro) na Eglise Vivante (Rebero). Ushobora no guhamagara izi nimero bakagufasha kubona itike byoroshye: 0788304142, 0788880901 na 0787837802.

    Zoravo arataramira muri BK Arena mu gitaramo cya Pasika kiba ku mugoroba w’iyi Pasika

    James na Daniella babimburiye abandi baramyi gutaramira muri BK Arena baratanga ibyishimo muri iki gitaramo cya Pasika

    Zoravo wishimiwe cyane mu gitaramo cya Jado Sinza arafatanya n’abaturarwanda kwizihiza Pasika

    Minisitiri Utumatwishima avuga ko mu gitaramo ‘Ewangelia’ ari ahantu heza ho kwizihiriza Pasika

    Igitaramo “Ewangelia Easter Celebration Concert” kiraba ku mugoroba w’iki Cyumweru

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141429/pasika-nziza-mbonyi-zoravo-james-na-daniella-namakorali-akunzwe-barahurira-mu-gitaramo-cya-141429.html

  • Platini yashimiye se, Nizzo ahanuka ku rubyiniro, abana ba Jay Polly bagirira umugisha mu gitaramo cy’amateka ‘Baba Experience’ #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda Nemeye Platini umaze kwamamara nka Platini P cyangwa Baba, yaraye akoze igitaramo cy’amateka yafashijwemo na benshi mu bahanzi babyirukanye ari muri Dream Boys.

    Uyu muhanzi usigaye akora umuziki ku giti cye nyuma y’uko itsinda yabarizwagamo rya Dream Boys ari kumwe na Mujyanama Claude [TMC] risenyutse, yakoze igitaramo yise ‘Baba Experience’ aho yibanze ku ndirimbo cyane yahimbye atangiye gukora wenyine.

    Ni igitaramo cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) benshi bazi nka Camp Kigali mu ijoro ryakeye ryo ku wa Gatandatu tariki ya 30 Werurwe 2024.

    Uyu mugabo umaze imyaka 15 mu muziki wacurangirwaga na Symphony Band, mu gice cya mbere cy’iki gitaramo yinjiriye mu ndirimbo “Jirewu” aheruka gushyira hanze, akurikizaho “Fata Amano” yakoranye na Safi Madiba. “Ya Motema” yakoranye na Nel Ngabo, yageze kuri “Aba Ex” ibintu bihindura isura muri Camp Kigali.

    Uyu mugabo wize Itangazamakuru n’itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda yakomeje gususurutsa abakunzi be mu ndirimbo ze ziryoheye amatwi kugeza ageze mu za kera akiri muri Dream Boys.

    Mu rwego rwo guha icyubahiro Jay Polly, yaririmbye indirimbo “Mumutashye” bakoranye itsinda Dream Boys ritarasenyuka.

    Uyu muhanzi yanaje guhamagara abana babiri b’abakobwa basizwe na Jay Polly maze avuga ko abahaye miliyoni (buri umwe) anasaba n’undi wese kuba yagira icyo afasha aba bana. Babiri bemeye kwishyura umwaka umwe w’amashuri (buri umwe ubwo ni imyaka 2), Ishimwe Clement na Coach Gael buri umwe yatanze miliyoni 2, Alliah Cool atanga miliyoni 1, Rocky Entertainment batanga miliyoni 1 n’abandi benshi, hakusanyijwe arenga miliyoni 16.

    Muri iki gitaramo kandi, Platini yatunguranye azana se Nemeye Michel ku rubyiniro amushimira ku buryo yamwitangiye muri byose, avuga ko atazibagirwa ukuntu ari we wamuhaye amafaranga yatumye akora indirimbo ya mbere, uyu mubyeyi yamuhaye ibihumbi 5 kuko ari yo yari afite imbere n’inyuma.

    Abari muri Camp Kigali bakomeje kuryoherwa n’igitaramo aho abahanzi nka Nel Ngabo, Riderman, Butera Knowless na Eddy Kenzo basusurukije abakitabiriye.

    Itsinda rya Urban Boys ubu rigizwe na Humble Jizzo na Nizzo kuko Safi Madiba atari mu Rwanda kandi yari yaranarivuyemo, abantu bongeye kwiryishimira kubabona bongera kuririmba basusurutsa abakunzi ba bo mu ndirimbo za kera zakunzwe.

    Gusa umuhanzi Nizzo akaba yaje guhura n’uruva gusenya aho ubwo bari bageze ku ndirimbo ‘Till i die’, yaje kumanuka ku rubyiniro yikubita hasi, ni nyuma yo gukandagira nabi hafi y’aho urubyiniro rurangirira agahita anyerera. Yaje guhagurutswa asubira ku rubyiniro akomeza kuririmba.

    Platini yashimiye se

    Abana ba Jay Polly bagiriye umuhisha muri iki gitaramo

    Urban Boys yari ikumbuwe

    Nizzo Kaboss yaje guhirima

    Knowless yaje kumushyigikira

    Platini yakoze igitaramo cy’amateka

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/platini-yashimiye-se-nizzo-ahanuka-ku-rubyiniro-abana-ba-jay-polly-bagirira-umugisha-mu-gitaramo-cy-amateka-baba-experience