Blog

  • Muhazi United y'abakinnyi 10 yahagamye APR FC mu mukino wa Shampiyona – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC yanganyije na Muhazi United y'abakinnyi 10 igitego 1-1 mu mukino w'Umunsi wa 25 wa Shampiyona waberaga i Nyamirambo kuri Kigali Pelé Stadium.

    APR FC yahise igira amanota 59, irusha Rayon Sports ya kabiri amanota 11 mu gihe hasigaye imikino itanu gusa.

    Source : https://yegob.rw/muhazi-united-yabakinnyi-10-yahagamye-apr-fc-mu-mukino-wa-shampiyona/

  • Ni byo twifuzaga – Perezida Kagame agaruka kuri Arsenal #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame yavuze ko yagize amahirwe yo kureba umukino wa shampiyona y’u Bwongereza wahuje Arsenal afana ndetse na Manchester City n’ubwo bitagenze uko babyifuzaga.

    Ni umukino waraye ubereye kuri Etihad Stadium mu Mujyi wa Manchester aho City yari yakiriye Arsenal y’i London maze iminota 90 irangira ari ubusa ku busa.

    Mu kiganiro yagiranye na Royal Fm na Radio10, umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu yabajije Perezida Kagame niba yaraye abashije kureba uyu mukino, avuga ko yagize amahirwe yo kuwureba.

    Ati “Yego nawukurikiye, akenshi iyo mfite umwanya ndabikurikira. Ejo rero nari mfite umwanya narabikurikiye.”

    Perezida Kagame kandi yavuze ko nk’abakunzi ba Arsenal bitagenze uko babyifuzaga ariko na none ngo mu mupira ni ko bigenda.

    Ati “Ni byo twifuzaga. Umupira ni ko ugenda, ntabwo iteka biba amahire uko umuntu abishaka. Reka turebe iyindi mikino iri imbere uko izagenda.”

    Arsenal ikaba yabuze amahirwe yo gukomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona kuko Liverpool ni yo yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 67, Arsenal 65, Manchester City 64 ni mu gihe hasigaye imikino 9 ngo shampiyona irangire.

    Perezida Kagame yavuze ko batahiriwe n’umukino wa nimugoroba

    Arsenal yaraye inganyije na Manchester City

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ni-byo-twifuzaga-perezida-kagame-agaruka-kuri-arsenal

  • Kuva kuri Vestine na Dorcas kugera kuri Fortr… – #rwanda #RwOT

    Cyabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 31 Werurwe 2024, mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena, aho cyahuje Abakristu mu matorero n'amadini anyuranye.

    Ni kimwe mu bitaramo cyari kimaze igihe cyamamazwa, abantu banyuranye bakangurirwa kuzakitabira ahanini bitewe n'abaramyi n'amakorali yatumiwe.

    Cyaririmbyemo abaramyi b'amazina akomeye nka Israel Mbonyi, Zoravo wo muri Tanzania, James na Daniella, Chrisus Regnat, Elie Bahati, Alarm Ministries, Shalom Choir ndetse na Jehovah Jireh Choir.

    Cyateguwe n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR) mu gusoza ubukangurambaga bwiswe ‘Shyigikira Bibiliya’, bwo gushishikariza abantu gutera inkunga Bibiliya kugira ngo itazabura burundu mu Rwanda. 

    Ubwo yari ayoboye igitambo cya Missa cya Pasika, ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Werurwe 2024, Karidinali Kambanda yavuze ko Pasika ari umunsi wibutsa ko Yezu yatsinze urupfu.

    Ati 'Dushime Umwami Imana waduhaye gutsinda ku bwa Yesu Kirisitu wazutse. Kuzuka kwe kwatanze urumuri rutuma tubona Yezu Kirisitu uwo ari we.''

    Mu gitaramo ‘Ewangelia Celebrations’, Kambanda yashimye Imana ku bw'ibirori n'ibyishimo bya Pasika 'ukaduha impano ikomeye y'ijambo ryawe. 

    Yavuze ati 'Jambo wawe yigize umuntu Yezu Kristu arabitugarigariza, igihe yabwiraga umuhengeri ati 'tuza'. Yavuze ko Kristu ari umuremyi ushobora kurema ubundi buzima bushya 'ari bwo yatugaragarije muri Pasika azuka'.

    Ku munsi wa Pasika hazirikanwa amasomo atandukanye harimo Isomo ryo mu Abanyakolosi 3.1-4. 

    Hagira hati 'Bavandimwe, ubwo mwazukanye na Kristu, nimuharanire ibyo mu ijuru, aho Kristu ari, yicaye iburyo bw’Imana; nimurangamire iby’ijuru, aho kurarikira iby’isi. Koko mwapfanye na Kristu, none ubugingo bwanyu bwihishe hamwe na We mu Mana. Aho Kristu azigaragariza, We bugingo bwanyu, icyo gihe namwe muzagaragara muri kumwe na We, mu ikuzo ryisesuye.'

    Imyaka 25 irashize inkuru nziza igeze mu Rwanda:

    Mu nyandiko ya Vincent Harolima, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Ruhengeri akaba na Perezida wa Komisiyo y'Abapesikopi Ishinzwe Ukwemera ashima Imana kubera 'Abamisiyoneri b'Afurika bayituzaniye (inkuru nziza).'

    Akomeza ati 'Nyagasani Mana, dukomereze mu kwemera, mu kwizera no mu rukundo. Duhe kuba abahamya b'ukuri n'abagabuzi b'amahoro yawe. Uko bukeye dutere indi intambwe mu nzira y'amizero. Roho Mutagatifu atumurikire, adukomeze mu nzira y'umukiro. Bikira Mariya, Nyina wa Jambo, Mwamikazi wa Kibeho, udusabire. Amen.”

    Vestine na Dorcas bafashijwe muri iki gitaramo nyuma yo gutaramirwa n’abahanzi b’amazina akomeye

    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Christian Irimbere uherutse gukora igitaramo cye bwite 


    Itsinda rya James na Daniella ryahembuye imitima ya benshi muri iki gitaramo cyari kigamije gushyigikira umuryango wa Bibiliya


    Byari ibihe byo kuramya no kwegerana n’Imana muri iki gitaramo cyo kwizihiza Pasika 



    Christian Irimbere asuhuzanya na Fortran Bigirimana baherutse guhurira mu gitaramo



    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Papi Clever ufatanya n’umugore we Dorcas 


    Itsinda rya Alarm Ministries ryakoresheje imbaraga zikomeye muri iki gitaramo rinyura benshi


    Ibihumbi by’abantu bahuriye muri iki gitaramo cyabereye muri BK Arena kuri iki Cyumweru


    Abo mu miryango inyuranye bahuriye muri iki gitaramo mu gushima Imana yabarinze kuva mu myaka ishize


    Itsinda rya Vestine na Dorcas ryitabiriye iki gitaramo bari kumwe n’umujyanama wabo Murindahabi Irene


    Umuramyi Annette Murava wamamaye mu ndirimbo ‘Niho Nkiri’ ari kumwe n’umugore we Bishop Gafaranga bitabiriye iki gitaramo


    Umunyamuziki wo mu Bufaransa, Fortran Bigirimana yagaragaye muri iki gitaramo nyuma yo gushyira hanze Album ye


    Alex Muyoboke wabaye umujyanama w’abahanzi yashyigikiye abarimo Israel Mbonyi muri iki gitaramo cyo kwizihiza Pasika


    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Bosco Nshuti ari mu bitabiriye iki gitaramo 



    Umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Igitangazamakuru (RBA), Rugaju Reagan (Uri ibumoso) ari kumwe n’umunyarwenya Samu wo mu itsinda Zuby Comedy



    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi witegura gukora igitaramo tariki 12 Gicurasi 2024 


    Israel Mbonyi niwe washyize akadomo kuri iki gitaramo cyambukiranyije umunsi 





    Itsinda rya Ben na Chance bitegura gukorera ibitaramo muri Canada bari mu bitabiriye iki gitaramo























    JEHOVAHI JIREH YATANZE IBYISHIMO BISENDEREYE MURI IKI GITARAMO CYO KWIZHIZA PASIKA


    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo ‘Ewangelia Celebrations’ cyabereye muri BK Arena

    AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141486/kuva-kuri-vestine-na-dorcas-kugera-kuri-fortran-ibyamamare-byitabiriye-igitaramo-abakristu-141486.html

  • Tonzi yamuritse Album ya Cyenda, Liliane Kaba… – #rwanda #RwOT

    Igitaramo cyo kumurika album ‘Respect’ cyabereye muri Crown Conference Hall iherereye Nyarutarama.

    Ni album yari yashyize hanze ku wa 04 Mutarama 2024 iriho indirimbo 15 zirimo ‘Respect' yayitiriye, 'Nshobozwa' yakoranye na Gerald, 'Merci', 'Warabikoze', 'Umbeshejeho', 'Uwirata', 'Nimeonja', 'Ndashima' na Muyango Jean Marie, 'Niyo', 'Unyitaho' na Joshua, 'Ubwami', 'Ndakwizera', 'Nahisemo', 'Kora' ndetse na 'Wageze'.

    Iki gitaramo cyatangiye ku isaha ya Saa Moya n’iminota 20, mu gihe abantu batangiye kwinjira ku isaha ya Saa Kumi n’Imwe z’umugoroba. Ni igitaramo cyari kiyobowe na Mpazimaka Kennedy, umubyeyi wa Arthur Nkusi na Sintex.

    Umuhanzikazi Tonzi umaze imyaka isaga 20 mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, niwe wabanje ku rubyiniro mu ndirimbo ye yise ‘Respect’, uyu muhanzikazi yashimishije abitabiriye igitaramo gusa aza kubisikana n’abandi baramyi bari bitabiriye iki gitaramo barimo Liliane Kabaganza weretswe urukundo rudasanzwe.

    Umunyabigwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no muri DRC-Congo, Liliane Kabaganza yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane zirimo ‘Abiringiye Uwiteka, Yesu Ndakwihaye, Yakoze imirimo’ n’izindi zashyize abantu mu bicu.

    Liliane Kabaganza yeretswe urukundo rudasanzwe kuko kuva yajya ku rubyiniro, abantu baririmbanye nawe kugeza avuyeho. Yaje guha umwanya Tonzi agaruka ku rubyiniro arongera atanga ibyishimo.

    Tonzi yavuze ko iyi album idasanzwe kuko yayikoze atari mu bihe bimworoheye.Ko yayikoze atwite akaza no guhura n'ibibazo birimo uburwayi bwamufashe ayigezemo hagati, ariko agahatana kugeza irangiye.

    Muri iki gitaramo kandi Tonzi yazamuye abana be batatu ku rubyiniro, bagaragaza ubuhanga budasanzwe mu kuririmba dore ko baririmbiye abitabiriye iki gitaramo.

    Si abana ba Tonzi gusa baririmbye ahubwo na Maranatha Family Choir nabo batanze ibyishimo bisendereye binyuze mu indirimbo zabo zirimo ‘Uri Uwera’.

    Itsinda ‘The Sisters’ ryagiye ku rubyiniro rigishyiraho akadomo. Abantu bashimishijwe no kubona Gabby Kamanzi, Aline Gahongayire, Phanny Wibababara ndetse na Tonzi bongeye guhurira ku rubyiniro nyuma y’igihe kinini iri tsinda ritandukanye ku mpamvu wabereye urusobe benshi.

    Aba baramyi bagiye bafatanya kuririmba indirimbo za buri umwe mu bagize itsinda.

    Aba banyuze abantu mu majwi meza ya live ndetse banasa neza mu myambaro idasanzwe. Zimwe mu ndirimbo bafatanyije kuririmba harimo ‘Ndanyuzwe’ ya Aline Gahongayire, Humura’ ya Tonzi, Nzahora Nshima’ ya Tonzi n’izindi.

    Muri rusange ni igitaramo cyaranzwe no kugaragaza amarangamutima cyane aho bamwe mu baririmbye bagiye bibuka ibyo Imana yabakoreye bakarira. Ni igitaramo cyari cyitabiriwe mu buryo butari bunini ariko na none butari buke kuko Crown Conference Hall cyabereye, nubwo hari hato ugereranyije n’amazina y’abari bari mu gitaramo habashije kuzura.

    Tonzi yakoze igitaramo cyo kumurika album ‘Respect’ ya Cyenda ashyize hanze kuva yakwinjira mu muziki

    Liliane Kabaganza yeretswe urukundo rudasanzwe

    Itsinda ‘The Sisters’ ryongeye gutaramana

    Mu gitaramo cya Tonzi hakaswe umutsima

    Abana ba Tonzi baririmbye

    Ubwitabire bwari bihagije

    Papa wa Arthur Nkusi niwe wayoboye iki gitaramo

    • Maranatha Family Choir nayo yatanze ibyishimo
    • Umwana muto wo muri Matanatha Family Choir byamurenze ararira

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141466/tonzi-yamuritse-album-ya-cyendaliliane-kabaganza-yerekwa-urukundo-amafoto-141466.html

  • Carcarbaba yamuritse imodoka nshya, Miss Kali… – #rwanda #RwOT

    Ku wa Kane w'icyumweru gishize tariki 28 Werurwe 2024, nibwo kompanyi icuruza imodoka ya Carcarbaba yamuritse ubwoko bushya bw'imodoka zikorwa n’uruganda Dongfeng ruri mu za mbere zikomeye mu Bushinwa, isanzwe ihagarariye mu Rwanda no mu Karere.

    Modeli nshya yamuritswe uyu munsi ni Forthing Friday, ikoresha amashanyarazi 100% ikaba ifite ubushobozi bwo kugenda ibirometero 420 mu gihe yuzuye neza.


    Carcarbaba yamuritse imodoka nshya y’amashanyarazi

    Queen Kalimpinya wamuritswe nka Brand Ambassador' wa Carcarbaba icuruza imodoka z’uruganda Dongfeng, yavuze ko yishimiye cyane kuba umufatanyabikorwa w'iyi kompanyi cyane ko asanzwe ari umuntu ukunda imodoka kandi akaba yaranabanje gufata umwanya  wo kwiga kuri izi modoka za Dongfeng byumwihariko.

    Yagize ati: 'Kuba umufatanyabikorwa wa Carcarbaba ni ibintu nishimiye kubera ko Donfeng ni imodoka nabanje kwigaho mbere y'uko nifatanya na Carcarbaba kugira ngo ninjya kuba umuvugizi 'Brand Ambassador' w'ubu bwoko bw'imodoka nzabe nzi neza ibyo ndi gushishikariza abandi kujyamo.'

    Kalimpinya yavuze ko mu bintu bitatu yakundiye izi modoka byanamutera gushishikariza abandi kuzigura, harimo imikorere yazo myiza n'ubushobozi buhanitse, ikoranabuhanga rigezweho, ndetse no kuba ikoze mu buryo budahungabanya ibidukikije, nk'imwe mu ngamba y'Isi yose.

    Akomoza ku cyo azakora mu rwego rwo kumenyekanisha izi modoka, Queen yagize ati: 'Icyiza cy'abanyarwanda ni uko dukunda ibintu byiza kandi tuzi kwihitiramo ibidukwiriye. Rero ndateganya kumenyekanisha Carcarbaba mu buryo bwose, yaba ari ku mbuga nkoranyambaga zanjye zose, yaba ari mu mukino nkina wa Rally, ngira ngo abantu benshi bakunda amamodoka banakurikirana imikino y'amasiganwa ku modoka. Naho rero nzagerageza kumenyekanisha ubu bwoko bw'imodoka.'


    Queen Kalimpinya agerageza imdoka nshya ya Carcarbaba

    Queen Kalimpinya uherutse no mu Bushinwa, aho yasuye n'uruganda rukora izi modoka za Dongfeng, yavuze ko akigerayo yatunguwe cyane no kubona habayo ubwoko bwinshi cyane bw'imodoka nziza kandi zikorerwa mu Bushinwa. Yishimiye ko ho usanga abantu bose badakoresha ubwoko bumwe bw'imodoka, asobanura ko ari ikintu cyiza kigaragaza ko isoko rikangukiye kumenya imodoka no kwihitiramo.

    Yakomeje agira ati: 'Ikindi kintu cyiza nabonye mu Bushinwa ni uko bakangukiye gukoresha imodoka z'amashanyarazi, ari nacyo igihugu cyacu kiri kugerageza gukora, kizana imodoka nyinshi za Hybrid cyangwa se EV kugira ngo turusheho kubungabunga ibidukikije. Ni zimwe mu ngamba Carcarbaba ifite, turashaka gufatanya n'u Rwanda kubungabunga ibidukikije.'

    Kimwe mu bintu byamukoze ku mutima cyane ubwo yari ari mu Bushinwa, ni uburyo imodoka ziteranyirizwayo uhereye ari ibati kugeza irangiye, ashimangira ko DongFeng ifite gahunda yo gutangira guteranyiriza imodoka zayo mu Rwanda.


    Umuyobozi wa Carcarbaba, John Mugabo, asobanura impamvu bahisemo Queen Kalimpinya nk’umuvugizi w’iyi kampani

    Umuyobozi wa Carcarbaba, John Mugabo, umugabo ufite uburambe burenga imyaka 25 mu bucuruzi bw'imodoka, yasobanuye ko impamvu bahisemo Kalimpinnya nka 'Brand Ambassador' w'iyi kampani, ari uko bashatse kugendera mu murongo w'igihugu wo gushyigikira abari n'abategarugori mu nzego zose baherereyemo, kandi ikirenzeho uyu mukobwa akaba asanzwe amenyerewe no muri siporo y'imodoka idakunze kurangwamo  ab'igitsina gore.

    Uyu muyobozi yagize ati: 'Ikindi gishimishije ni uko ari bake cyane bakora iriya siporo y'amamodoka. Birashimishije kubona umuntu w'umwana mutoya, uvuga uti 'nanjye ndashaka guhangana n'abagabo, ntware imodoka.' Twese twari tuzi ko ari siporo y'abagabo ariko kumubonamo birashimishije. Uretse natwe n'abantu bazwi ku Isi nka Lewis Hamilton yaratangaye biranamushimisha cyane.

    Ni ikintu natwe cyadukuruye, twiyemeza guhera kuri we , tugakorana nawe, akatubera Brand Ambassador, akadufasha kumenyekanisha imodoka zacu, turi no guteganya kuzamuha imodoka ya siporo nibicamo nk'uko tubiteganya tuzamushakira imodoka ya Dongfeng ya siporo, ajye ajya gupiganwa n'abandi nawe afite imodoka nziza. Ubwo n'abandi bazagenda bakurikiraho, niwe ufunguye umuryango, akaba afunguriye n'abandi.'

    Kugura imodoka muri Carcarbaba biherekezwa n'amahirwe menshi harimo  iyo kuba  ihabwa guranti y’imyaka itanu

    Ndetse uyiguze agakorerwa maintenance ku Buntu mu gihe cy’umwaka wose. Muri Carcarbaba uhasanga igaraje rigezweho rifite ibikoresho byose ndetse n’abakanishi baturutse ku ruganda bo kwita kuri izi modoka .Carcarbaba ikorera mu Kanogo hafi na Sawa Citi. Telephone yabo ni 0788708280.


    Umwari umwe rukumbi umenyerewe mu marushanwa y’imodoka, Queen Kalimpinya yasinyanye amasezerano na Carcarbaba icuruza imodoka za Dongfeng


    Carcarbaba yamuritse imodoka y’amashanyarazi


    Igihe yuzuye neza, ifite ubushobozi bwo kugenda ibirometero 420


    Imbere mu modoka nshya ya Carcarbaba




    Moteri yayo


    Mbere yo gutangira gukorana na Carcarbaba, Queen Kalimpinya yabanje kwiga ku modoka za Dongfeng bacuruza mu Rwanda


    Kalimpinya agerageza imodoka nshya


    Yavuze ko agiye kwamamaza izi modoka ahashoboka hose haba mu Rwanda no mu Karere


    Queen Kalimpinya hamwe n’abayobozi ba Carcarbaba


    Impande zombi ziyemeje kugira ubufatanye bwiza


    Imiryango irafunguye ku bifuza kugura izi modoka muri Carcarbaba

    Kanda hano urebe amafoto yaranze umuhango wo kumurika ku mugaragaro imodoka nshya ya Carcarbaba ndetse na ‘Brand Ambassador’ mushya Queen Kalimpinya

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141471/carcarbaba-yamuritse-imodoka-nshya-miss-kalimpinya-agirwa-brand-ambassador-amafoto-141471.html

  • Umukinnyi Micomyiza Rosine Cisse yahisemo kwishushanyaho itariki y’agahinda kuri we #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Basketball na REG WBBC, Micomyiza Rosine Cisse yahisemo kwishushanyaho itariki y’agahinda kuri we, itariki yaburiyeho se umubyara.

    Uyu mukinnyi uri mu bahagaze neza, tariki ya 30 Werurwe 2024 yarimo yibuka imyaka 4 amaze abuze umubyeyi we (papa we).

    Rosine akaba yarahisemo kwishushanyaho iyi tariki y’agahinda kuri we yo yaburiyeho umubyeyi, ari yo tariki ya 30 Werurwe 2020.

    Ni igishushanyo yashyize ku kuguru kwe kw’ibumoso, yanditseho ati 'RIP (Rest in Peace) Dad' cyangwa 'Uruhukire mu mahoro papa' akurikizaho itariki yapfiriyeho ya 30 Werurwe 2024.

    Rosine Micomyiza akaba amaze kwandika izina muri Basketball aho muri 2017 yigaga muri Uganda Christian University, aho yanatowe nk’umukinnyi mwiza wahize abandi muri shampiyona ya Uganda, yaje kuvayo aza mu Rwanda mu ikipe ya The Hoops yavuyemo muri 2023 ari bwo yasinyiraga REG WBBC.

    Yishyizeho igishushanyo kimwibutsa itariki se yapfiriyeho, mu mpera z’icyumweru gishize yari amaze imyaka 4

    Micomyiza Rosine ni umwe mu bakinnyi bahagaze neza kuri ubu mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukinnyi-micomyiza-rosine-cisse-yahisemo-kwishushanyaho-itariki-y-agahinda-kuri-we

  • FERWAFA ibyo kuzana abanyamahanga mu Mavubi, umupira mu biganza by’umutoza #rwanda #RwOT

    Ishyirahawe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, ryahakanye amakuru y’uko hari abakinnyi bimwe ubwenegihugu ngo bakinire u Rwanda, rihamya ko biteguye kwakira ufite icyo yafasha cyose.

    Ni nyuma y’inkuru zimaze iminsi zivugwa ko hari bamwe mu bakinnyi bemeye gukinira u Rwanda ariko babwirwa ko nta bwenegihugu bagitanga.

    Uwashyirwaga mu majwi cyane ni Kandet Diawara ukinira Le Havre mu Bufaransa bivugwa ko n’abatoza bamushimye ariko bamutanze amakuru akavuga ko babwiye abatoza ko nta bwenegihugu barimo gutanga ahubwo bakwibanda ku bakinnyi bafite inkomoko mu Rwanda. Uyu mukinnyi yahise ahamagarwa muri Guinea.

    Visi perezida wa FERWAFA, Habyarimana Matiku Marcel yavuze ko atari byo ndetse ko hari ibyo basabye umutoza, nabitanga bizarebwaho.

    Ati “Ni ibivugwa nyine ni ngombwa kubaza amakuru y’ukuri. Byose biri mu biganza by’umutoza hari ibyo twamusabye ko azatanga tukabisuzuma, icyo gihe nabizana bizarebwaho.”

    Yakomeje avuga ko nibabitanga bakabona hari icyo yafasha, inzego bireba bazabirebaho ubundi ubwenegihugu bakabuhabwa.

    Ati “mu gihe twabona uwo mukinnyi hari icyo yazana mu ikipe y’igihugu, icyo gihe byasuzumwa n’inzego zibishinzwe zikabyemeza, ariko ibivugwa ntabwo biba ari byo buri gihe.”

    Umukinnyi uheruka guhabwa ubwenegihugu ni Gerard Bi Goua Gohou ukomoka muri Côte d’Ivoire aho yabuhawe mu Gushyingo 2022 ndetse ayikinira imikino 3 ya gicuti atsindamo igitego kimwe. Gusa ntabwo yongeye guhamagarwa.

    Mu gihe hazaboneka umukinnyi wafasha Amavubi, azahabwa ubwenegihugu aze kongera imbaraga mu ikipe y’igihugu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-ibyo-kuzana-abanyamahanga-mu-mavubi-umupira-mu-biganza-by-umutoza

  • Dj Brianne agiye kubagwa #rwanda #RwOT

    Gateka Esther Brianne umaze kubaka izina mu ruganda rw’imyidagaduro nka Dj Brianne kubera ubuhanga bwe mu kuvangavanga imiziki, agiye kubagwa.

    Uyu mukobwa uheruka kwinjira mu itangazamakuru aho akorera Isibo Radio, agiye kubagwa uburwayi bwo mu nda.

    Amakuru agera ku Kinyamakuru ISIMBI ni uko Dj Brianne agiye kubagwa ku gifu bagakuraho ibinure biriho kuko byabaye byinshi.

    Akaba agiye kubagirwa ku Bitaro bya Gisirikare i Kanombe mu gace ka Muhabura (Muhabura Wing).

    Dj Brianne ugiye kubagwa kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Mata 2024, biteganyijwemo ko ‘operation’ imara hafi amasaha 8, nyuma ni bwo abantu be bashobora kumubona.

    Dj Brianne ni umwe mu gitsina gore kirwanyeho akaba amaze kugira aho agera mu gihe hari igihe yagezemo nta cyizere cy’ubuzima bitewe n’ubuzima bushaririye yakuriyemo ari naho yakuye igitekerezo cyo gushinga umuryango yise La Perle Foundation wita ku bana bari mu buzima bwo ku muhanda.

    Dj Brianne agiye kubagwa uburwayi bwo mu nda

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/dj-brianne-agiye-kubagwa

  • Nyuma yigitaramo, Cardinal Kambanda yashimye… – #rwanda #RwOT

    Cardinal Kambanda yahaye Israel Mbonyi iyi mpano ya Bibiliya, nyuma y'uko uyu muhanzi atanze ibyishimo bisendereye mu gitaramo gikomeye cyo kwizihiza Pasika 'Ewengalie Celebrations' cyabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere tariki 1 Mata 2024.

    Cyari igitaramo cy’amateka cyaririmbyemo: Israel Mbonyi, Zoravo wo muri Tanzania, James na Daniella, Chrisus Regnat, Elie Bahati, Alarm Ministries, Shalom Choir na Jehovah Jireh Choir cyateguwe n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR) mu gusoza ubukangurambaga bwiswe ‘Shyigikira Bibiliya’, bwo gushishikariza abantu gutera inkunga Bibiliya kugira ngo itazabura burundu mu Rwanda.

    Israel Mbonyi yabwiye InyaRwanda, ko yanyuzwe n'impano yahawe na Cardinal Kambanda amushimira ku bwo gukoresha ijwi rye mu kugeza kure ivugabutumwa.

    Ati 'Aranshimiye ampa impano ya Bible. Cardinal Kambanda aranejeje cyane. Ambwiye ko twahetse ubutumwa mu ndirimbo tubugeza kure cyane.'

    Muri iki gitaramo, Cardinal Kambanda yashimye Imana ku bw'ibirori n'ibyishimo bya Pasika 'ukaduha impano ikomeye y'ijambo ryawe.

    Yavuze ati 'Jambo wawe yigize umuntu Yezu Kristu arabitugarigariza, igihe yabwiraga umuhengeri ati 'tuza'. Yavuze ko Kristu ari umuremyi ushobora kurema ubundi buzima bushya 'ari bwo yatugarije muri Pasika azuka'.

    Cardinal Kambanda yavuze ko Bibiliya 'niyo iduhuza twese kuko mu Rwanda, Abanyarwanda tubara ko 97% cyangwa 98% ari Abakristu bivuga ngo twese duhurira kuri Bibiliya, ijambo ry'Imana bigaragarira no muri iki gitaramo cyaduhuje'. 

    Yashimye buri wese witabiriye iki gitaramo mu rwego rwo kwizihiza Pasika 'ngo tunashyigikire Bibiliya'. 

    Yavuze ko Bibiliya ari cyo gitabo gikuru 'dufite hano ku Isi' kandi nta gitabo kiriho gifite agaciro gakomeye mu mateka hano ku Isi kiruta Bibiliya. Ati 'Ibyo nabihamya nemeye, kuko nziko ariko bimeze'.

    Cardinal Kambanda yavuze ko Bibiliya imaze imyaka ibihumbi bitatu, ariko hashize imyaka 2025 'tubonye Yezu waturokeye'. Yibukije ko Pasika ari umunsi ukomeye ku mukristu, kuko imwumvisha uko Krsito 'yadutsindiye urupfu akaduha ubuzima'. Ati 'Urupfu niwe mwanzi mubi w'ubuzima, ariko Yesu yaramudutsindiye.'

    Yavuze ko abantu bakiriye ijambo ry'Imana 'Isi yagira amahoro, ingo zagira amahoro, ibihugu byagira amahoro'. Kambanda yasabye buri wese gukora uko ashoboye kugirango Bibiliya ikomeze kuboneka ku bakristu.

    Israel Mbonyi- Uyu muhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, afatwa nka Nimero ya mbere muri iki gihe, ahanini bitewe n’ibihangano bye.

    Ubwo yari ageze ku rubyiniro, yinjiriye mu ndirimbo ye yise ‘Ndashima’ imaze amezi umunani igiye hanze, aho imaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni 1.5.

    Ku rubyiniro yari kumwe n’abakobwa batatu ndetse n’abasore batatu bamufashije kunoza neza amajwi. Yaserutse yambaye ipantalo y’ibara ry’umukara ndetse n’umupira w’ibara ry’umweru.

    Yakomereje ku ndirimbo ye yise ‘Tugumane’, avuga ko ari imwe mu ndirimbo ze akunda mu buryo bukomeye. Uyu munyamuziki yashyize abantu mu mwuka ubwo yaririmbaga indirimbo ye yitiriye Album 'Nk'umusirikare' yafatiye amashusho mu Intare Conference Arena.

    Israel yigeze kubwira InyaRwanda ko yahisemo kwita iyi album izi zina, ashingiye ku majwi menshi y'abafana bakunze iyi ndirimbo ubwo yayibaririmbiraga ku nshuro ya mbere, bakanyurwa n'ubutumwa bukubiyemo.

    Yavuze ko yari afite amazina menshi yashakaga kwita iyi album, ariko atarabona izina rya nyaryo, ahitamo kwemeranya n'abakunzi be.

    Nina Siri yabaye Nina Siri muri iki gitaramo

    Iyi ndirimbo kuva yasohoka yacengeye cyane mu mitima ya benshi, cyane cyane abakoresha ururimi rw'Igiswahili. Umubare w'insengero n'Abakristu bayisubiramo ugenda wiyongera umunsi ku munsi, ari na ko benshi bayisakaza ku mbuga nkoranyambaga.

    Iyi ndirimbo iherutse gukura ku mwanya wa mbere indirimbo 'Enjoy' ya Diamond na Jux ku rutonde rw'indirimbo zikunzwe muri Tanzania. Yaracengeye mu buryo bukomeye, biri mu bituma iyo Israel Mbonyi ayiteye yikirizwa n'ibihumbi by'abantu.

    Israel aherutse kubwira InyaRwanda ko akora indirimbo 'Nina Siri' yari afite gushidikanya muri we yiyumvisha ko itazakundwa cyane, ahanini biturutse ku kuba yarakunze kuririmba cyane mu rurimi rw'ikinyarwanda.

    Uyu muhanzi yavuze ko kuva yasohora iyi ndirimbo yabonye ubutumwa bw'abantu benshi bashimye uburyo yayikozemo n'ubutumwa bukubiyemo.

    Tariki 19 Werurwe 2024, yujuje Miliyoni 1 y'abamukurikira kuri Youtube, mu gihe amaze igihe ashyize imbaraga mu gukora ibihangano by'ivugabutumwa ryubakiye mu ndimi z'amahanga cyane cyane Igiswahili.

    Yabaye uwa gatatu mu baririmbyi bo mu Rwanda bujuje Miliyoni y’aba ‘Subscribers’ kuri Youtube nyuma ya Ambassadors of Christ Choir ifite Miliyoni 1.16 na Meddy ufite Miliyoni 1.3. Mu bahanzi ku giti cyabo, Mbonyi araza ku mwanya wa kabiri mu bafite ka gahigo.

    Cardinal Kambanda yahaye Israel Mbonyi impano ya Bibiliya,amushimira ku bw'ivugabutumwa akora 

    Ibyishimo ni byose kuri Israel Mbonyi nyuma y'uko ahawe Impano ya Bibiliya na Cardinal Kambanda


    Israel Mbonyi yatanze ibyishimo bisendereye muri iki gitaramo 'Ewangelia Celebrations'
    Israel Mbonyi yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe kuri Album 'Nk'Umusirikare'

    Israel Mbonyi yaririmbye anezerewe nyuma y'uko imyaka 10 ishize ari mu muziki

     

    Inkuru bifitanye isano: Abarimo Israel Mbonyi na James&Daniella basigiye ibyishimo Abakristu bizihije Pasika mu gitaramo cyambukiranyije umunsi 

    KANDA HANO UREBE UKO ISRAEL MBONYI YITWAYE MURI IKI GITARAMO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141464/nyuma-yigitaramo-cardinal-kambanda-yashimye-israel-mbonyi-amuha-impano-amafoto-video-141464.html

  • Hazashya ariko ntabyo guhangana kuko nta mukeba dufite – Dorthée wa Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Mukeshimana Dorthée ukinira Rayon Sports WFC yavuze ko kuzamuka kwa APR WFC mu cyiciro cya mbere ntacyo bivuze kuko n’ubundi igikombe cya shampiyona bazakisubiza umwaka utaha.

    Ni nyuma y’uko iyi kipe yegukanye shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore mu mwaka wa yo wa mbere ihigitse AS Kigali WFC yabaye ubukombe mu mupira w’amaguru w’abagore.

    Uyu mukinnyi wakiniye AS Kigali bakanatwarana ibikombe bitandukanye, yabajijwe icyo bivuze kuba APR izamutse mu cyiciro cya mbere ihasanga AS Kigali na Rayon Sports, avuga ko hazashya ariko na none akaba yizeye ko bazisubiza igikombe kuko nta kipe ifite ubushobozi bwo kubahangara.

    Ati “Uko biri kose hazashya ariko twebwe nta mukeba kuko turashoboye, turishoboye ntabyo guhangana guhari tuzatsinda nk’uko dutwaye igikombe cya mbere muri Rayon, n’umwaka ukurikiraho tuzagitwara.”

    APR WFC akaba ari indi kipe izamutse mu cyiciro cya mbere nyuma yo kwegukana igikombe cy’icyiciro cya kabiri, ni nyuma y’imyaka ibiri iri mu cyiciro cya kabiri.

    Benshi bategereje kuzareba ihangana riri mu ikipe y’abagabo niba ari naryo bazabona muri Rayon Sports na APR z’abagore.

    Mukeshimana Dorthée avuga ko nta mukeba Rayon Sports WFC ifite

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/hazashya-ariko-ntabyo-guhangana-kuko-nta-mukeba-dufite-dorthee-wa-rayon-sports