Blog

  • Seif yatakambiye Kiyovu Sports #rwanda #RwOT

    Nyuma yo guhagarikwa na Kiyovu Sports, Niyonzima Olivier Seif yamaze kwandikira iyi kipe ayisaba imbabazi.

    Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports, bwahagaritse kapiteni wa yo Niyonzima Olivier Seif kugeza shampiyona irangiye kubera imyitwarire idahwitse akomeje kugaragaza.

    Mu ibaruwa iyi kipe yandikiye Seif tariki ya 9 Werurwe 2024, yamumenyeshaga ko kubera imyitwairire idahwitse ahagaritswe imikino 6.

    Icyo gihe yagize iti “Dushingiye ku masezerano wagiranye na Kiyovu Sports ku wa 1 Kanama 2023 mu nshingano zikubiye muri ayo masezerano ku ngingo ya yo ya kane, dushingiye ku myitwarire idahwitse ikomeje kukugaragaraho muri Kiyovu Sports;”

    “Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports Association, nyuma yo kungurana ibitekerezo kuri iyi myitwarire, turakumenyesha ko utemerewe gukina imikino 6 ikurikiranye ya Kiyovu Sports Club izakina uhereye tariki ya 10 Werurwe 2024.”

    Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati amakuru ISIMBI yamenye ni uko yamaze kwandikira Kiyovu Sports ayisaba imbabazi ngo imubabarire agaruke mu kazi ko amakosa yakoze atazayasubira.

    Amakuru avuga ko uyu mukinnyi ashinjwa kugumura bagenzi be bakanga gukora imyitozo igihe ikipe yiteguraga umukino w’umunsi wa 23 batsinzwemo na Etoile del’Est kubera bari bafitiwe ibirarane by’imishahara.

    Niyonzima Olivier Seif yasabye imbabazi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/seif-yatakambiye-kiyovu-sports

  • Rutahizamu Danny Usengimana yabonye ikipe nshya #rwanda #RwOT

    Danny Usengimana yamaze gusinyira ikipe ya AS Laval ikina mu cyiciro cya gatatu muri Canada.

    Uyu mukinnyi uheruka kwimukira muri Canada benshi bumvaga ibya ruhago yarabiretse cyane ko yaherukaga gutangaza ko ubu agiye kuba umwalimu wo muri Gym.

    Mu ijoro ryakeye ni bwo iyi kipe ibarizwa mu Mujyi wa Québec yatangaje ko yasinyishije uyu rutahizamu wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda.

    Iyi kipe ikaba ikina muri shampiyona y’abatarabigize umwuga, mu cyiciro cya mbere mu Mujyi wa Québec gifatwa nk’icyiciro cya gatatu muri Canada.

    Muri Nyakanga 2023 ni bwo Danny Usengimana yasoje amasezerano ye muri muri Police FC, ntiyongereye andi ahubwo nyuma yahise yimukira muri Canada.

    Mu Kuboza 2023 yagarutse mu itangazamakuru cyane avuga uburyo Police FC yamubujije amahirwe yo kujya gukina muri FC Nantes mu Bufaransa kandi yari yahawe ubutumire.

    Danny Usengimana uretse Police FC mu Rwanda, yanakiniye APR FC. Yakinnye no hanze ya rwo nko muri Tanzania mu ikipe ya Singida United ubu yahindutse Singida Fountain Gate.

    Yahawe ikaze na AS Laval

    Danny Usengimana aheruka gutandukana na Police FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-danny-usengimana-yabonye-ikipe-nshya

  • Judith Suminwa Tuluka, umugore wa mbere ugizwe Minisitiri w'intebe mu mateka ya Kongo-Kinshasa. #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'amezi 3 Perezida Tshisekedi yarananiwe gushyiraho umukuru wa guverinoma, ahanini kuko abo yatekerezaga bose batabona kimwe uburyo bwo kurangiza ikibazo cy'intambara ica ibintu mu burasirazuba bw'igihugu.

    Madamu Suminwa Tuluka wo mu ishyaka UDPS rya Perezida Tshisekedi, yari Minisitiri w'igenamigambi muri guverinoma ya Sama Lukonde asimbuye ku mwanya wa Minisitiri w'intebe.

    Ese umuntu unengwa kuba nta gikorwa na kimwe yakoze kijyane n'igenamigambi ry'igihugu, azabasha inshingano ziremereye kurushaho, zirimo kurangiza iyo ntambara, kuzahura ubukungu no kuvana Abanyekongo mu bukene bukabije, nk'uko shebuja Tshisekedi yabisezeranyije abaturage ubwo yiyamamarizaga manda ya 2?

    Umubyeyi ukwanga akuraga ibyamunaniye.

    Kimwe mu bimenyetso by'ibanze bigaragaza ko uyu mugore atazoroherwa n'inshingano, ni ibyo yavuze mu ijambo rye rya mbere, aho yatangaje ko azarwanya'umwanzi ugaragara n'uwihishe', nawe akaba aguye mu mutego nk'uwo Tshisekedi yaguyemo, wo kwita'abanzi' abantu bose bamusaba kurangiza intambara ya M23 binyuze mu biganiro.

    The post Judith Suminwa Tuluka, umugore wa mbere ugizwe Minisitiri w'intebe mu mateka ya Kongo-Kinshasa. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/judith-suminwa-tuluka-umugore-wa-mbere-ugizwe-minisitiri-wintebe-mu-mateka-ya-kongo-kinshasa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=judith-suminwa-tuluka-umugore-wa-mbere-ugizwe-minisitiri-wintebe-mu-mateka-ya-kongo-kinshasa

  • Ibyari ibyishimo byahindutse amarira kuri Rwatubyaye Abdul aho yagiye mu mahanga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Myugariro Rwatubyaye Abdul ukinira KF Shkupi yo muri Macedonia yabonye ikarita itukura mu mukino wahuje ikipe ye na FK Vardar Skopje.

    Ayo makipe yombi yari ari gukina umukino w'umunsi wa 25 wa Shampiyona.

    Ni umukino warangiye ikipe ye itsinze ibitego 3-0 ndetse iguma ku mwanya wa kabiri ku rutonde rusange.

     

    Source : https://yegob.rw/ibyari-ibyishimo-byahindutse-amarira-kuri-rwatubyaye-abdul-aho-yagiye-mu-mahanga/

  • Ntawe uzongera kugukomangira ngo ashaka amafaranga y’umutekano! Itangazo ryigenzi rigenewe buri muntu wese utuye mu mujyi wa Kigali – YEGOB #rwanda #RwOT

    Guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 01 Mata 2024, haratangira gukoreshwa uburyo bushya mu kwishyura umusanzu w'Umutekano (Irondo ry'Umwuga) hose mu Mujyi wa Kigali.

    Kwishyura uyu musanzu ubu birakorwa gusa ukoresheje telephone igendanwa. Kanda *152# ukurikize amabwiriza. Umuturage azajya abyikorera kuri telephone ye.

    Source : https://yegob.rw/ntawe-uzongera-kugukomangira-ngo-ashaka-amafaranga-yumutekano-itangazo-ryigenzi-rigenewe-buri-muntu-wese-utuye-mu-mujyi-wa-kigali/

  • Ruharwa Stanislas Mbonampeka yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Amakuru yizewe aremeza ko Stanislas Mbonampeka wari Minisitiri w'ubutabera muri Leta y'abicanyi yatawe muri yombi mu gihugu cy'ububiligi tariki ya 28 Werurwe 2024 nkuko byemejwe nabo mu muryango we. Mbonampeka w'imyaka 82 akaba afungiye muri gereza iherereye ahitwa Haren mu majyaruguru y'umugi wa Bruxelles.

    Mbonampeka yari atuye I Ndera arinaho yakoreye ibyaha kuko niwe wazanye Interahamwe zishe Abatutsi mu iseminari, CARAES no kuri Paruwasi.

    Ubwo inkundura y'amashyaka yatangiraga muri 1991, Mbonampeka yifatanyije na ba Lando Ndasingwa mu gushinga ishyaka ryo Kwishyira Ukizana PL, ariko naniwe waje kuricamo ibice hamwe na Justin Mugenzi barema igice cya Hutu Power cyifatanyije na MRND na CDR akaba kandi ari Power iri ku isonga ry'umugambi wa Jenoside.

    Interahamwe z'I Ndera ndetse n'abasirikari babarizwaga kwa Gen Nsabimana kuko nawe niho yari atuye, nibo biraye mu Batutsi bari batuye muri ako gace.

    Bacunze ababiligi bamaze gusiga abatutsi maze babiraramo si ukubica tariki ya 11 Mata 1994.

    Mbonampeka nk'abandi bicanyi bose yahungiye mu Zaire, nyuma ajya muri Cote d'Ivoire bamwima ubuhungiro. Nyuma yaje kujya mu Bufaransa abifashijwe n'izindi nterahamwe ariko yimwa ubuhungiro ahubwo umuryango uharanira inyungu z'abacitse ku icumu CPCR zimushyiriraho impapuro zimufata mu mwaka wa 2008.

    Mbonampeka kandi yari umunyamigabane wa RTLM.

    Mbonampeka yashakanye na Marie Claire Mukamugema umwana wa gatatu wa Mbonyumutwa uzwiho kuba umuhezanguni w'umuhutukazi, utarumva nanubu uburyo Abatutsi batashize kandi hari n'abari mu buyobozi bw'igihugu.

    Yirirwa kuri murandasi araga abana be nabo abereye nyirasenge bo muri Jambo ASBL ibitekerezo bya MDR PARMEHUTU.
    Ubwo noneho umugabo we yafashwe agiye gukaza umurego.

    Kwibuka ku nshuro ya 30 byakabaye interahamwe zose zifashwe kugirango zitazasaza zitarabazwa amahano zakoze!

    The post Ruharwa Stanislas Mbonampeka yatawe muri yombi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ruharwa-stanislas-mbonampeka-yatawe-muri-yombi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ruharwa-stanislas-mbonampeka-yatawe-muri-yombi

  • Amafoto arivugira- Perezida Kagame ku kimushi… – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Radio 10 na Royal Fm kuri uyu wa Mbere tariki 1 Mata 2024. Ni ikiganiro cyibanze ku ngingo zinyuranye zirimo urugendo rw’imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye, Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, urugamba rwo kubohora u Rwanda, ubuzima bw'urugamba yabayemo n’ibindi.

    Yavuze ko nk’Umukuru w’Igihugu iyo asubije inyuma amaso akareba ibibazo byose u Rwanda rwanyuzemo n’aho rugeze, bishimangira iterambere ridasanzwe buri wese atari gupfa gutekereza iyo hatabaho imbaraga za buri umwe no gufatanya.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko buri wese afashe umwanya wo kwitegereza amafoto yo mu 1990 kugeza mu 1994, akongera kureba amafoto ya kiriya gihe kugeza ubu, abona ko igihugu cyahindutse mu nguni zose z’ubuzima.

    Amafoto ntabeshya. Ati “Ujye ureba n'amafoto gusa ubwayo, urebe ifoto y’u Rwanda mu 1990, 1994 wongere urebe amafoto ubu ngubu, amafoto arakwereka, araguha inkuru y’ibyabaye.'

    Kagame yavuze ko muri iriya myaka y’1990 n’1994, Abanyarwanda babaye mu buzima bugoye bw’itotezwa, aho ibikorwaremezo byinshi byari byarasenywe.

    Ariko ko mu Rwanda rwa none ‘abantu barabanye, ntawe utotezwa, ntawe ugenda ku muhanda ngo abazwe ngo wowe uturuka he, iso ni inde? w’uw’ubuhe bwoko? Ntawe ujya kujya mu ishuri ngo bamubaze aho bavuka, ntawe ujya ku kazi ngo mubaze, igihugu gitera imbere…”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko ubukungu bw’igihugu (GDP) mu 1990 na 1994 bwari hasi ya Miliyari ebyiri z’Amadorali, ariko ubu bugeze kuri Miliyari 15 z’Amdorali.

    Agereranya aho u Rwanda ruvuye nko kuva ikuzimu. Ati “Urwo rugendo ubwarwo ruragusobanurira. Bikanakwereka ko hakiri umuvuduko ugana no ku bindi bizagerwaho vuba cyangwa mu gihe kindi kigera kure…”

    Yavuze ko iyo urebye igishushanyo cy’Igihugu muri rusange, cyangwa se ukajya mu cyaro ubuzima abaturage babayemo muri iki gihe ‘bitandukanye/butandukanye inshuro nyinshi n’uko bari bameze kiriya gihe.”

    U Rwanda yifuza gusaziramo:

    Perezida Kagame yavuze ko igihe azaba agiye mu kiruhuko cy’izabukuru, yifuza kuzakomeza kuba mu Rwanda rurimo Abanyarwanda babanye neza n’iyo baba bafitanye ibibazo bikaba ari ibisanzwe, kandi bikagira ababikemura.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko yifuza u Rwanda rutekanye, ruteye imbere aho ikintu cyose gikorwa ku murongo, kandi kibereye buri muturarwanda.

    Yatanze urugero rwumvikanisha ko u Rwanda yifuza, rukwiye kuba rwujuje byose bisabwa byafasha ufite indwara iyo ari yo yose kuvurirwa mu gihugu aho kuba hanze y’Igihugu.

    Ati “[…] Buri gihe ikintu cya mbere utekereza iyo witsamuye abandi bajya muri Kenya, abajya muri Afurika y’Epfo, nditsamuye mfite ibibazo, ndashaka kujya kuvuzwa mu Buhinde, uko kwitsamura kuki tutakuvura hano, kuki tutaha abo bantu serivisi ngo tubikorere hano?…”

    Perezida Kagame yavuze ko yifuza gusazira mu Rwanda rufite ubushobozi bwo kuvura indwara zose, aho Abanyarwanda bazaba batekanye kandi bashyize hamwe
    Perezida Kagame yavuze ko hari ibigaragaza ko ubuzima bw'abaturage bwahindutse mu myaka 30 ishize u Rwanda rwihoboye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141499/amafoto-arivugira-perezida-kagame-ku-kimushimisha-iyo-arebye-u-rwanda-yifuza-gusaziramo-141499.html

  • Werurwe yanze irungu! Top 10 yindirimbo zasu… – #rwanda #RwOT

    Kimwe n'andi mezi atangira umwaka wa 2024, ukwezi kwa Werurwe kwamaze gushyirwaho akadomo kwaranzwe no gukora cyane ku ruhande rw'abahanzi nyarwanda muri rusange, haba abakizamuka bigaragaje cyane ndetse n'abawumazemo igihe bafatwa nk'inkingi za mwamba.

    Ibi ni ibishimangira ko uko bwije n'uko bukeye umuziki nyarwanda urushaho kugenda utera intambwe kandi ishimishije.

    Mu ndirimbo amagana zagiye ahagaragara mu kwezi kwa Werurwe ndetse no mu mpera za Gashyantare, InyaRwanda yaguteguriye 10 z'intoranywa muri zo zacuranzwe, zikabyinwa, zigasakazwa hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga bigatinda:

    1.   Jugumila – Dj Phil Peter ft Chriss Eazy & Kevin Kade

    “>

    Indirimbo 'Jugumila' yahuje abahanzi bakunzwe mu Rwanda barimo Chriss Eazy, Kevin Kade na Dj Phil Peter, yagiye ahagaragara mu mpera za Gashyantare ariko ku bwo kuyamamaza cyane n'ubuhanga ikoranye, iyi ndirimbo yakomeje kuba isereri mu mitwe ya benshi cyane ko byari bigoranye kubona ahabereye ibirori nticurangwe.

    2.     Imbwa Zimoka – Kinabeat & ZeoTrap

    “>

    Byiringiro Francois [Zeo Trap] uri mu bahanzwe amaso mu njyana y'umujinya [HipHop] mu Rwanda, ni umwe mu bakoze indirimbo zanyuze imitima ya benshi mu kwezi gushize kwa Werurwe. Imwe mu zikunzwe kugeza uyu munsi, ni iyo yakoranye na Kinabeat bise 'Imbwa Zimoka.'

    3. Bwe Bwe Bwe – Bruce The 1st ft Ish Kevin, BullDogg & Kenny K-Shot

    “>

    Mukiza Bruce [Bruce The 1 st] ni umuraperi wihagazeho muri iki gihe, muri Werurwe, yashyize hanze 'Bwe Bwe Bwe' yahurijemo abandi baraperi bakomeye mu Rwanda, barimo Ish Kevin, Bull Dogg na Kenny K Shot, bagaruka ku buryo hari ibinyamakuru bidaha agaciro abaraperi.

    4.     Uzitabe — Butera Knowless

    “>

    Nyuma ya 'Oya Shn,' 'Njyenyine' yahuriyemo na Yverry n'izindi ndirimbo zagize Butera Knowless umunyabigwi mu muziki nyarwanda, aherutse gushyira hanze  indirimbo nshya ariko abantu bishimiye iyitwa “Uzitabe” ikaba ari indirimbo yibutsa abanyarwanda kurushaho gukunda igihugu.

    5.     Ntabya Gang – Papa Cyangwe ft Bushali

    “>

    Indirimbo 'Ntabya Gang' ni imwe mu ndirimbo ikunzwe, igaragara kuri album ya mbere y'umuraperi Abijuru King Lewis [Papa Cyangwe] yahuriyemo na Bushali, yise 'Live and Die.'

    6.    Akanyoni — Okkama

    “>

    Umuhanzi Okkama uri mu bagezweho muri iyi minsi, aherutse gushyira hanze indirimbo yise 'Akanyoni,' irakundwa ndetse iramamazwa cyane ku mbuga nkoranyambaga maze biyongerera igikundiro. Mu bakomeje kuyikundisha benshi, harimo n'umukunzi w'uyu muhanzi, Tracy Teta banabyaranye umwana w'umukobwa.

    7.     Mirror — Fela Music

    “>

    Uwavuga ko itsinda rya Fela rigizwe na Feikel na Labii, riri muri amwe ari kugerageza kongera gutanga ibyishimo bikwiye, ntabwo yaba abeshye.

    Iri tsinda rimaze gushinga imizi mu muziki nyarwanda, baherutse gushyira hanze indirimbo nshya ' Morror,' mu gihe bavuga ko bari kunyura mu bihe bitoroshye mu muziki wabo nubwo bitayibujije gukundwa na benshi cyane ko ari iy'urukundo.

    8.     Nzagutegereza — France Mpundu

    “>

    Umuhanzikazi Gusenga Munyampundu Marie France wamamaye mu muziki ku izina rya France Mpundu, ni umwe mu bahanzikazi b'abanyarwanda batanga icyizere muri uyu mwaka. Binyuze mu mikoranire ye na Juno Kizigenza, izina ry'uyu mukobwa rimaze kuzamuka, ndetse aherutse no gushyira hanze 'Nzagutegereza,' ikomeje kunyura benshi.

    9.     Mon Bebe — Fifi Raya

    “>

    Fiona Ishimwe uzwi mu muziki nka Fifi Raya, ni umwe mu baraperikazi b'amaraso mashya w'umuhanga kandi ugezweho mu njyana ya Hip Hop. Nyuma yo gushyira hanze izindi ndirimbo ze zakunzwe cyane, mu ntangiriro za Werurwe, uyu mukobwa yashyize hanze 'Mon Bebe' nayo ikomeje gukundwa no guhererekanwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.

    10.  Icyuki Gikaze — Diplomat ft Li John

    “>

    Nyuma yo gushyira hanze iyitwa 'Kalinga,' umuraperi Diplomat uri mu bafite igisobanuro gikomeye mu muziki nyarwanda aherutse kongera gukora mu nganzo ashyira hanze indirimbo yahuriyemo na Ismael Mwanafunzi na Li John.

    Muri iyi ndirimbo 'Icyuki Gikaze,' yumvikanamo mu magambo akomeye aho agaruka ku buryo none umurwayi asigaye yitwa umukiliya, itsinda ry'ibihunyira rikaba ryitwa 'Parliament'.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141490/werurwe-yanze-irungu-top-10-yindirimbo-zasusurukije-abakunzi-bumuziki-nyarwanda-video-141490.html

  • Ni nka Jenoside bariho bakora – Perezida Kaga… – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Radio 10 na Royal Fm kuri uyu wa Mbere tariki 1 Mata 2024. Ni ikiganiro cyibanze ku ngingo zinyuranye zirimo urugendo rw’imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye, ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 n’ibindi.

    Muri iki kiganiro, Umukuru w’Igihugu yavuze ko Jenoside yatangiye ‘kera’ mbere y’iyi myaka 30 ishize. Yavuze ko iyo usubije inyuma amaso buri myaka 30 uhereye muri za 60 mbere yaho gato, nyuma y’aho gato, ibyabaye byatumye (…) abantu baba impunzi, abandi bapfa, gutatana mbese kw’Abanyarwanda…”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 30, bisa n’aho amateka y’ivunguramoko nta masomo yasize ku mahanga kuko muri iki gihe ‘hari ibintu mu karere nabyo bisa na biriya’.

    Ati “Ubu turi mu 2024, urumva ni indi myaka 30 uhereye mu 1994, 2024 icyo tuvuga turibuka ariko hari ibintu mu Karere nabyo bisa na biriya. Iyo urebye aba bantu bicwa muri Congo i Burasirazuba, impunzi dufite hano zirenga ibihumbi 100 by’abantu bahunze iwabo kubera ko bicwa, kubera ko batotozwa, kandi bagatotozwa bavuga ko aba bantu ni Abatutsi. Iby'uko ari abatutsi cyangwa Abanyarwanda bo muri Congo ntabwo ibyo bivugwa, ndetse bikajyamo no gufatanya n'interahamwe FDLR hariya muri Congo y'Iburasirazuba…'

    Perezida Kagame yavuze ko ashingiye ku bibera mu Burasirazuba bwa Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo bisa n’aho ari Jenoside iri gukorwa. Ati “Iriya ni nka Jenoside erega bariho bakora.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko uretse no muri Afurika, no mu bindi bihugu byo mu mahanga ‘irondakoko, ivanguramoko’ naho bihaboneka.

    Yavuze ko Politiki iciciritse y’imiyoborere ikomeje gukoma mu nkokora imiyoborere y’ibihugu byinshi, kandi ko kwimika ikibi nta nyungu bitanga ku miyoborere n’imibereho y’abantu.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko kubaka ikintu bigira aho bishingira harimo imyumvire, gusesengura, ubuyobozi bwa Politiki bujyanye n’aho abantu bagana cyangwa ibihugu bigana.

    Yavuze ko buri wese wagize uruhare muri Jenoside nta nyungu yakuyemo. Biri no mu mpamvu buri wese ashobora kwibaza ati ‘byakongera gusubirwamo ushaka iki, kubera iki?’

    Umukuru w’Igihugu, yavuze ko muri Politiki habayeho kurwanya ikibi ‘nubwo cyatwaye abantu batabarwa’ ariko ‘noneho icyari gisigaye ni ukuvuga ngo tugire dute kugirango twubake ubuzima’.

    Kagame yavuze ko abishe abantu ‘ntacyo wabasaba’ ahubwo icyo bakwiriye’ ni ukubibazwa cyangwa se bakabihanirwa nk’uko biteganyijwe n’amategeko.

    Ariko kandi hari abatotejwe, abishwe n’abasigaye bagombaga gufashwa mu buzima kongera kwiyubaka, kubaho no kumva ko ntawuzabatoteza igihe icyo ari cyo cyose mu buzima bwabo.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko abiciwe basabaga ubutabera kandi bagomba kubuhabwa, hanyuma icyo wabasaba ni ‘uruhare rwabo mu kongera kubaha ubuzima bw’abakiriho n’abandi batakiriho’.

    Ati “Ndetse nta kuntu byagerwaho bitazanyemo na bariya bandi bamwe muri bo cyangwa ababo bagize uruhare mu kubuza ubuzima abandi, niko Igihugu cyubakwa, niko cyongera kigasubirana n’ababigizemo uruhare, abiciwe, abishwe, bose bagomba kugaruka hamwe ku gihugu cyabo, kandi birashoboka n’ubu turabibona ko bimaze kugenda bishoboka n’ubu turabibona ko bigenda bishoboka…'

    Perezida Paul Kagame yavuze ko mu gihe u Rwanda rwitegura kwinjira mu Kwibuka ku nshuro ya 30, amateka y'ivanguramoko rwanyuzemo asa nk’aho ntacyo yigishije amahanga, kuko nyuma y'imyaka 30 ishize, ibikorwa nk'ibi bigaragara mu Burasirazuba bwa RDC

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141493/ni-nka-jenoside-bariho-bakora-perezida-kagame-avuga-ku-bibera-muri-rdc-141493.html

  • Byarantunguye cyane – Anita Pendo #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Anita Pendo yegukanye igihembo mu bihembo bya ‘Ladies Media Awards 2023’ byatangiwe muri Ghana, yageze mu Rwanda mu ijoro ryakeye.

    Ibi bihembo byatanzwe ku wa Gatandatu tariki ya 30 Werruwe 2024 muri Ghana, Anita Pendo akaba yari ahatanye mu cyiciro cya ‘African Female Entertainment Show Host of the Year’, akaba yaje kwegukana iki gihembo ahigitse abarimo; Delay [Ghana], Jacinta Ngobese [Afurika y’Epfo], Vanessa Marawa [Afurika y’Epfo], Azeeza Hashim [Kenya], Matela [Afurika y’Epfo], Violet Gwara [Zimbabwe], Rita Isaaka [Ghana].

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Anita Pendo yavuze ko yatunguwe no kwegukana iki gihembo.

    Ati “ntabwo nari niteguye iki gihembo ntababeshye ariko Imana yari izi igihe cya nyacyo. Ndashima ubuntu, impuhwe n’urukundo rw’Imana. iri ni itangiriro.”

    Ibi bihembo bitegurwa na Ladies in Media Organisation byatangwaga ku nshuro ya kabiri, bitegurwa mu rwego rwo kuzirikana igitsina gore gikora umwuga w’itangazamakuru muri Afurika.

    Anita Pendo yavuze ko yatunguwe cyane no kwegukana iki gihembo

    Anita Pendo ashyikirizwa igihembo cye yegukanye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/byarantunguye-cyane-anita-pendo