Blog

  • Urukundo rutarimo amafaranga ruracyabaho? – #rwanda #RwOT

    Imwe mu mico imaze gucika, ni ukubona abantu babiri bakundana batagonganira ku kintu cy’amafaranga nk’uko mu myaka ya cyera umusore yakundanaga n’inkumi imyaka igataha kandi nta bya mirenge batakaje ndetse urukundo rukarushaho gushinga imizi.

    Kuri uyu wa mbere, umuhanzi Wizkid umwe mu bakomeye muri Africa akaba yarakundanye n'ibyamamare bikomeye harimo Tiwa Savage, yashyize hanze ubutumwa avuga ko amafaranga atagura urukundo nk'uko bamwe bajya babigenza iyo bari gutereta.

    Mu bitekerezo byagiye bitangwa kuri iyi ngingo, abenshibagaragaje ko ibyo avuga atari ukuri kuko aho ifaranga rikubise hahita horoha bityo kubona urukundo ufite ifaranga akaba ari ibintu byoroshye cyane kurusha ikindi kintu icyo aricyo cyose.

    Uwitwa Beela yatanze igitekerezo ku butumwa bwa Wizkid ati 'Boss ntabwo twemeranya' undi witwa Valking yahise yandika ngo 'Amafaranga ashobora kugura urukundo rwange ariko ibyo Wizkid avuga ni ukuri.'

    Uraranganyije amaso mu bitekerezo bigera ku 8,000 bimaze gutangwa kuri ubu butumwa, usanga abakobwa nka 70% bemera ko amafaranga agura urukundo ndetse n'ikigero kiri hejuru ku bahungu bemeza ko amafaranga ashobora kugura urukundo ndetse abandi bakagaragaza ko ubwo butumwa butafashwe neza n'abakobwa by'umwihariko mu gihugu cya Nigeria kuko ari ingingo ibagonga.

    Kugeza aha, bigaragara ko umubare munini waba uw'abakobwa n'abahungu bemeza ko amafaranga ashobora kugura urukundo bityo akaba ariyo mpamvu nta muntu ugipfa kwishora mu rukundo kandi nta mafaranga yo gukoresha afite.

    Zimwe mu ngingo zishyigikira abasaba amafaranga mu rukundo, bavuga ko uko iminsi yicuma iterambere rirushaho kwiyongera kandi byose bikaba bisaba amafaranga mu kugendana n'iterambere haba mu gusa neza, mu bikoresho abantu bacyenera bya buri munsi nka Telephone ndetse n'ibindi.

    Abenshi mu bakobwa bemeza ko batakundana n'umusore wakwemera kubabona basa nabi (Ni ukuvuga umusore wemera kubona bafite imisatsi mibi agakomeza akarebera, kubona atambaye umwenda ugezweho agakomeza kurebera, telephone igezweho,…)

    Ku bwo kwaka amafaranga no gutegera amaboko abakunzi babo, niyo mpamvu usanga abakobwa babayeho ubuzima bwiza kurusha abahungu kandi abakobwa ari bo bafite ikigereranyo kinini cy'abashomeri ugereranyije n'abahungu.

    Ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo cy'ibarurisha mibare mu Rwanda, cyagaragaje ko umwaka ushize abakobwa bari abashomeri bangana na 20.1% mu gihe abahungu bari 13.9% ariko ugasanga abakobwa aribo batunze telephone zigezweho, udushya twose tugezweho udusangana abakobwa mu ba mbere.

    Nyamara n'ubwo abenshi mu bakobwa bagaragaza amafaranga nk'ingingo ya mbere kuba bakundana n'umuntu runaka, bakunze kugaragaza ko iyo wakunze urukundo rw'ukuri rutaryarya bidasaba cyane kureba ku butunzi bw'uwo wakunze ariko mu gihe bisaba kwihingamo urukundo, abakobwa benshi basaba ikibatera imbaraga.

    Wizkid yatangaje ko amafaranga atagura urukundo n’ubwo benshi mu bataze ibitekerezo banze kwemeranya nawe

    Wizkid yakundanye n’abakobwa benshi ariko biba akarusho biranavugwa cyane ubwo yakundanaga na Tiwa Savage

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141521/urukundo-rutarimo-amafaranga-ruracyabaho-141521.html

  • Umutoza wa APR FC yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Uwari umutoza wa APR FC ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi b’iyi kipe, Dr Adel Zrane yitabye Imana.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Mata 2024 ni bwo urupfu rw’uyu mugabo watozaga ikipe y’Ingabo z’igihugu rwamenyekanye aho abakinnyi n’abatoza bagenzi be babibwiwe ubwo barimo bajya mu myitozo bahita basubira inyuma.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko yaguye iwe mu rugo. Abakinnyi b’iyi kipe bakaba batangiye kumwifuriza iruhuko ridashira binyuze ku mbuga nkoranyambaga za bo.

    Dr Adel Zrane akaba yarageze muri APR FC mbere y’uko uyu mwaka w’imikino utangira, akaba yari yarasinye amasezerano y’umwaka umwe.

    Ni umugabo wari uzwi mu mupira wo mu Karere aho yatoje Simba ari kumwe n’Umubiligi Patrick Aussems bagatwarana igikombe cya shampiyona ya Tanzania cya 2018-19 ndetse na 2019-20 ndetse na 2020-21 ubwo yari kumwe na Didier Gomes da Rosa.

    Dr Adel Zrane kandi yanyuze mu makipe atandukanye nka Etoile Sportif du Sahel y’iwabo muri Tunisia, Al Ain yo muri Arabie Saoudite, Al-Wehdat Sportif Club yo muri Jordanie, yari kumwe kandi n’Ikipe y’Igihugu ya Mauritania yitabiriye Igikombe cya Afurika cya 2022 muri Cameroun.

    Dr Adel Zrane yitabye Imana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-apr-fc-yitabye-imana

  • Rutahizamu Usengimana Dany uherutse kwimukira muri Canada yasinyiye ikipe ya AS Laval yo mu cyiciro cya gatatu muri icyo gihugu #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'ikipe ya Alliance Soccer Laval yahoze yitwa CS Monteuil ibarizwa mu mujyi wa Québec yatangaje ko yamaze guha amasezerano rutahizamu w'Umunyarwanda, Usengimana Dany aho agomba gukinira iyi kipe mu gihe cy'umwaka umwe.

    Usengimana uheruka gukina mu Rwanda mu ikipe ya Police FC mu mwaka ushize w'imikino wa 2022-2023, aho yari yimukiye mu gihugu cya Canada asanzeyo umugore we usanzwe atuyeyo witwa Nyangabire Francine.

    Amakuru ikinyamakuru RUSHYASHYA yamenye ni uko uyu mukinnyi yasinye amasezerano y'umwaka umwe muri iyi kipe ya AS Laval yo mu kiciro cya mbere Ligue1 yo mu ntara ya Québec.

    Icyiciro cya mbere mu ntara ya Québec gifatwa nk'icyiciro cya gatatu muri icyo gihugu cya Canada, ni icyiciro gikinwamo n'amakipe 11 y'abagabo ndetse na 12 y'Abagore.

    Rutahizamu Usengimana Dany w'imyaka 28 y'Amavuko agiye gukina muri Canada nyuma yaho yanyuze mu makipe atandukanye yo mu Rwanda arimo Isonga FA, Police FC na APR FC, nyuma yerekeje hanze akinira arimo Singida yo muri Tanzania na Tersana yo mu gihugu cya Misiri.

    Usengimana yanakiniye ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi mu marushanwa atandukanye arimo iya gishuti ndetse n'iyi gushaka amatike atandukanye kuva mu mwaka wa 2016 ubwo yahamagarwaga bwa mbere.

    The post Rutahizamu Usengimana Dany uherutse kwimukira muri Canada yasinyiye ikipe ya AS Laval yo mu cyiciro cya gatatu muri icyo gihugu appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/rutahizamu-usengimana-dany-uherutse-kwimukira-muri-canada-yasinyiye-ikipe-ya-as-laval-yo-mu-cyiciro-cya-gatatu-muri-icyo-gihugu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rutahizamu-usengimana-dany-uherutse-kwimukira-muri-canada-yasinyiye-ikipe-ya-as-laval-yo-mu-cyiciro-cya-gatatu-muri-icyo-gihugu

  • Yunamiye umubyeyi we kuri Album nshya, Shaggy… – #rwanda #RwOT

    Bruce Melodie ubwo yari mu kiganiro na Voice of America n'umunyamakuru Jackson Mvunganyi, yavuze ko iyi Album izajya hanze muri uyu mwaka, kandi agaruka ku rugendo rwagejeje ku kuba muri iki gihe ari mu bahanzi bakomeye, ndetse n’ibitaramo ari gutegura azakorana na Shaggy wo muri Jamaica bizagera no mu Rwanda.

    Uyu munyamuziki yumvikanishije ko urugendo rwe mu muziki rutari ruharuye nk’uko buri wese yabyiyumvisha, kuko rwabanjirijwe no kwandika indirimbo ubwo yari akiri mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza, ahanini biturutse ku ndirimbo z’itsinda rya KGB yumvaga.

    Ariko kandi avuga ko imiririmbire y’umuraperi Riderman yaje kuganza muri we, noneho atangira kwandika indirimbo yisunze ibihangano bya Riderman, ariko nabyo ntibyatinda muri we.

    Anavuga ko icyo gihe muri we yari atangiye kwiyumvamo umuziki, bituma atangira kujya gukorera i Nyamirambo, ariko abura amafaranga yo kwishyura indirimbo bituma ahitamo gutangira kwiga gukora (Production) indirimbo.

    Yavuze ubu akigerageza kwikorera indirimbo, ariko yahisemo kubiharira aba Producer bakiri bato. Uyu muhanzi umaze irenga 10 mu muziki, anavuga ko yagiye kwiga ibijyanye no gutunganya indirimbo, ariko ko ubwo yahuraga na Producer Fazzo ariwe wamubwiye ko amubonamo ubushobozi bwo kuririmba.

    Ati “Ni we wambwiye ati muvandimwe ushobora kuririmba. Ushobora gutangira urugendo rwawe rw’umuhanzi, naramubwiye nti ndumva nshaka kuba Producer.”

    Bruce Melodie avuga ko icyo gihe yakoze indirimbo yise ‘Tubivemo’ mu buryo bwo kugerageza, ariko ko bitewe n’uburyo yakiriwe byatumye arushaho kumva ko yakwinjira mu muziki.

    Avuga ko ashingiye ku bitekerezo by’abantu, yahise akora indirimbo ya kabiri yise ‘Telephone’ abona abantu barayikunze, icyo gihe hari mu 2012. Yibuka ko icyo gihe, hari ibitangazamakuru byinshi, ariko ko imbuga nkoranyambaga zari zitaracengera cyane mu bantu.

    Nyuma, avuga ko yahise ashyira hanze indirimbo yise ‘Uzandabure’ iba igihamya cy’uko akwiye gukora umuziki akareka ibyo gutunganyiriza indirimbo abandi bahanzi. Ati “Icyo cyabaye igihamya cy’uko noneho ndi umuhanzi. Nakiriwe neza. Kandi buri wese yarambwiraga ngo ufite ijwi ryiza, ntawavugaga ku bijyanye n’uko indirimbo ikoze.”

    Bruce Melodie avuga ko akora umuziki ajyanishije n’ibigezweho n’ibyo abantu bakunze, biri mu byatumye akora indirimbo zubakiye ku mudiho wa Rock, Afrobeat, Amapiano n’izindi njyana.

    Kuri we avuga ko kwandika indirimbo bishingira ku kuba mu rugo iwe ahafite studio y’umuziki, no kuba akunze kujya cyane muri studio yifashisha piano akandika indirimbo zinyuranye.

    Biri mu byatumye akora Album yise 'Sample' yitegura gushyira hanze. Yavuze ko kuri Album ye hariho indirimbo ‘Narinziko uzagaruka’ yahimbiye umubyeyi we (Mama) witabye Imana.

    Uyu muhanzi asobanura ko yandika iyi ndirimbo yishyize mu mwanya wa mushiki we wari ukiri muto ubwo Umubyeyi w’abo yitabaga Imana. Ati “Nishyize mu mwanya we, ndavuga nti natekerezaga ko uzagaruka, nakoze indirimbo zitanga ibyishimo, indirimbo zo kubyina, nakoze ku butumwa byinshi….'

    N'ubwo ari kwitegura gushyira hanze Album, avuga ko amaze iminsi mu biganiro na Shaggy biganisha ku bitaramo bashaka gukorera i Burayi, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no mu Rwanda.

    Akomeza ati “Turi gutegura ibitaramo (we na Shaggy) twabyita ko ari ibitaramo bizazenguruka Isi, kubera ko tuzajya mu Burayi, hano muri Amerika, tuzajya mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, mu rugo mu Rwanda, muri rusange uyu mwaka ni uwo guhura n’abafana banjye.’

    Bizaba ari ku nshuro ya Kabiri Shaggy azaba ataramiye i Kigali, kuko ahaheruka mu 2008 mu bitaramo byari byateguwe na Sosiyete ya MTN yaririmbyemo.

    Orville Richard Burrell CD wamenyekanye ku Isi nka Shaggy, aherutse gutangaza ko kuva mu 2008 ataramiye mu Rwanda ahafata nk'ahantu heza yageze mu rugendo rwe rw'ubuzima, kandi akangurira abatuye Isi kuhagera bakaba abahamya bw'ibyo yabonye.

    Abikubira mu ijambo rimwe akavuga ko ari urwibutso afite ku mutima nyuma y'imyaka 15. Ni umwe mu bahanzi b'ibikomerezwa ku Isi, bagiye bashyira itafari ku rugendo rw'abandi bahanzi batandukanye, byanatumye yiyemeza gukorana na Bruce Melodie.

    Shaggy yavuze kuva yava mu Rwanda ahabwira buri wese nk’ahantu heza yageze mu buzima bwiza. Ati “Nageze mu Rwanda, kandi nzabikangurira buri wese kujyayo. Icyo nabwira buri wese mpazi nk’ahantu hasa neza cyane.”

    Uyu munyamuziki wamamaye mu ndirimbo zinyuranye zirimo 'Boombastic', yavuze ko yanyuzwe n’uburyo imihanda ya Kigali isa neza n’uburyo buri kimwe kiri ku murongo.

    Yavuze ko yagiye mu bihugu bitandukanye byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ariko ko ‘nta gihugu yabonye cyaruta u Rwanda’.

    Orville Richard Burrell wamenyekanye nak Shaggy ari mu bahanzi bamaze igihe kinini mu muziki, kandi izina rye ryatangiye guhangwa amaso nyuma yo gusohora indirimbo 'It wasn't me' yabiciye bigacika mu bihugu bitandukanye ku Isi.

    Anazwi cyane mu ndirimbo ziirmo nka 'Bombastic', 'In the Summertime', 'Oh Carolina', 'Angel' n'izindi. Yari amaze igihe atumvikana cyane mu bitangazamakuru by'i Kigali.

    Bruce Melodie yatangaje ko ari gutegura ibitaramo na Shaggy bizabera mu Rwanda

    Bruce Melodie yavuze ko yinjiye mu muziki ahanini biturutse ku bihangano bya Ridermana na KGB yakundaga kumva

    Bruce Melodie avuga ko Producer Fazzo ariwe wamubwiye ko yavamo umuhanzi mwiza kurusha gukorera indirimbo bagenzi be

    Bruce Melodie na Shaggy baherutse guhurira mu kiganiro 'Good Morning America' kiri mu bikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

    KANDA HANOUREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WHEN SHE'S AROUND' YA BRUCE MELODIE NA SHAGGY

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141518/yunamiye-umubyeyi-we-kuri-album-nshya-shaggy-kongera-gutaramira-i-kigali-bruce-melodie-yav-141518.html

  • Gukundana n’umukobwa mwiza byongera ‘Stress’-… – #rwanda #RwOT

    Nk'uko tubizi umugabo wese yifuza kuba yagira umugore mwiza n’abasore bakifuza umukobwa w’ikizungerezi abantu bose babona bakamutangarira bavuga ko yahisemo neza kuko akenshi bareba uburanga bw’inyuma ku mubiri kuko mu mutima biragoye kuba umuntu wese yabireba akaba ariyo mpamvu twahisemo kubabwira ibibi  byo gukundana n’abakobwa beza bafite igikundiro cyinshi.

    Nk'uko bitangazwa n'ubushakashatsi bwakoze muri Kaminuza ya Valence muri Espagne, kumarana iminota 5 n'umukobwa mwiza, uteye neza kandi w'igikundiro ngo byaba byongera mu mubiri ‘Cortisol’, iyi ikaba ari umusemburo wa siteresi (Stress).

    Iyi cortisol ni umusemburo (Hormone) ukorwa n'umubiri w' umuntu iyo afite akajagari mu mutwe (stress). Ibi rero byaje guhuzwa n'ibibazo by'umutima uwo musore cyangwa umugabo ashobora guhura na byo nyuma igihe akunda umukobwa mwiza.

    Ubu bushakashatsi bwagiye bwibanda ahari abantu babiri, umukobwa n'umusore nyuma rero biza kugaragara ko iyo umukobwa yagendaga , stress y'umusore yagabanyukaga ariko yahaguma igakomeza ikiyongera.

    Nk'uko aba bashakashatsi babivuga, ngo impamvu nyamukuru ibitera ahanini ni uko umusore aba yiyumvisha ko uko ameze cyangwa ateye bidahagije kugira ngo abe yakwigondera umukobwa mwiza nk'uwo arimo abona, ibi bikamutera stress nyinshi.

    Ibi kandi ngo bihindura isura, iyo umusore yemerewe urukundo n’umukobwa mwiza niko stress izamuka kuko ngo abayicaye adatekanye yibaza ko uyu mukobwa amubeshya atamukunda bya nyabyo, cyangwa ko n’abandi basore baba bamushaka ari benshi.

    Nk'uko byagaragaye, cortisol nyinshi mu mubiri ishobora gutera ibibazo byo kurwara indwara za diyabete, kwiyongera k’umuvuduko w’amaraso, indwara z’umutima bikaba byanatera kuba atakongera kubasha kuba igitsina cye cyahaguruka igihe yifuza kuryamana n'umugore.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141487/gukundana-numukobwa-mwiza-byongera-stress-ubushakashatsi-141487.html

  • Ubwambure bwa Moses bwararikoroje: Ibyaranze… – #rwanda #RwOT

    Ukwezi kwa Werurwe 2024 kwihariwe ahanini na The Ben na Bruce Melodie, abantu benshi bibaza ku buryo ibibazo by’aba bagabo bombi bizarangira ku kaba kwari kwatangijwe n'ubukwe bwa Killaman nabwo bwasize amakuru menshi.

    Kwabaye ukwezi abantu binjijwemo  n'ubukwe bwa Killaman bwabaye kuwa 02 Werurwe 2024, bukaba bwararanzwe n'ubwitabire buri hejuru bwa benshi mu bari muri Sinema n'abahanzi banasusurukije ababutashye.

    Killaman akaba yarakoze ubukwe na Umuhoza Shemsa bari bamaranye imyaka igera ku 8 banafitanye abana 2 ariko nyuma y’icyo gihe cyose babana biyemeza gusezerana mu mategeko,gusaba no gukwa no gusezerana imbere y'Imana.

    Mu bambariye umugeni harimo Lynda Priya na Inkindi Aisha mu bafite izina riremeye naho ku ruhande rw'umukwe akaba yarambariwe n'abarimo Rocky Kimomo, Mitsutsu n'abandi.

    Abahanzi bayobowe na Dany Nanone bakaba barasusurukije abitabiye ibirori by'ubu bukwe.

    Diplomate yahise yinjiza abantu mu kwezi mu ndirimbo y'amateka yahuriyemo na Li John ariko akanitabazamo umunyamakuru Mwanafunzi, ibyatunguye abantu akaba ari uburyo izina ry'indirimbo, uko yakozwe mu buryo bw'amashusho n'amajwi bikaba ntaho bihuriye.

    Izina rikaba ari Icyuki Gikaze ukibona iri zina wakwibwira ko ugiye kumva ibintu by'isi ya none y'imyidagaduro ubutumwa bw'ibishegu nyamara siko kuri harimo inkuru y'ubuzima bukakaye isi ikomeje kunyuramo.

    Uyu mugabo akaba yarasobanuye ko yahisemo izina mu rwego rwo gukurura imitima ya benshi ngo abone uko abagezaho ubutumwa yifuzaga ko bugera kure.

    Inkuru ya The Ben yahise ifata indi ntera nyuma y’uko uyu mugabo agiye gusura Bright Future Academy agatanga ubwisungane mu kwivuza ku banyeshuri 280 n'inkunga y'amafaranga Miliyoni 5Frw yo gufasha ikigo.

    Nyuma ikiganiro yagiranye n'itangazamakuru, akumvikana avuga ko atigeze asuzugura Bruce Melodie ahubwo uyu muhanzi yasanze arimo akina Playstation na Zizou bikavamo kudahuza ku mushinga w'indirimbo bagomba gukorana.

    Ni impamvu itarakiriwe neza na benshi mu bakunzi b'umuziki nyarwanda bagaragaza ko batumva ukuntu gukina byaba imvano yo kutabasha gukorana indirimbo.

    Bruce Melodie na we mu gusubiza The Ben wanamusabye imbabazi niba ibyo yarabifashemo agasuzugura, yavuze ko amubabariye ariko akwiye kugira imbaduko mu byo akora ko imikino itakabanje mbere y'imirimo.

    Ibitekerezo byahise bitangira kuba byinshi ku mbuga ku buryo hafi ya kimwe cya kabiri cy'ukwezi kwa Werurwe 2024 ubusesenguzi n'ibindi bijyana n'imyidagaduro wasangaga aribo bagarukaho.

    Bamwe bagaragaza ko ubundi The Ben yakoze ikosa atakabaye yaririwe avuga kuri Bruce Melodie wamaze gutora iturufu yo gukorera amakuru ku mbuga mu gihe uyu muhanzi ari mu basubirizwaga ahanini n'abafana ko bizagorana ko bagendera ku muvuduko umwe muri ibyo.

    Igitaramo cy'urwenya cyo kwizihiza imyaka 2, Fally Merci amaze atangiye urugendo rwo gutegura ibyo yise Gen Z Comedy cyasize gishimangiye ko uruganda rw'urwenya rumaze gushinga imizi aho abantu bitabiye kugera aho hari ababuze aho bicara kandi bakahagereye igihe.

    Akaba yarashyigikiwe kandi na Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Abdallah Utumatwishima wagiye kandi akomeza gukangurira abantu kwitabira ibikorwa by'uyu musore.

    Ku rundi ruhande ariko byerekanye ko u Burundi bwafunze imipaka ariko bukanahagarika ibikorwa byose byaruhuza n'u Rwanda cyangwa Abanyarwanda kuko abanyarwenya nka Kigingi bari batumiwe muri iki gikorwa batigeze bakigeramo.

    Nyuma gato hahise hinjiramo inkuru ya Moses wa Moshions wongeye gushyira hanze amafoto n'amashusho yambaye ubusa, ibi bikaba byaraje bikurikirana nuko yari yamaze gushyira ku isoko imyambaro yise Infaransa mu birori byitabiwe n'abanyamahanga bigaserukamo Kaya Byinshi, Amalon, Nillan na Mistaek.

    Inyamibwa nazo zaje gukora igitaramo cy'amateka cyitabiriwe na Perezida Kagame na Madamu, kikaba  cyarabereye muri BK Arena cyiswe Inkuru ya 30, cyagarukaga ku myaka abanyarwanda bamaze mu buhunzi kimwe n'ishize u Rwanda rubohowe n'Inkotanyi zanahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Igitaramo cya Baba nacyo cyatangiye gushyuha hibazwa uko kizagenda bamwe bagaragaza ko yahisemo ahantu hatoye bitewe n'imyaka amaze mu muziki ndete n'abahanzi yiyambaje.

    Ibi byakurijeho kuba uyu muhanzi yaravuze ko gahunda y'igitaramo yise Baba Xperience ishobora kuba ngarukamwaka ariko atagomba kujya ahantu hagutse atabanje kureba niba naho abantu bita hato abantu bazaza.

    Mu bahanzi uyu mugabo yifuje ko bamufasha ku rubyiniro yibanze kubo bafitanye amateka yihariye arimo no kuba barakoranye indirimbo na Zeo Trap yasabwe n'abafana ko yatumira.

    Mu bandi Mr Kagame, Nel Ngabo, Kenny Sol, Riderman, Butera Knowless, Eddy Kenzo na Big Fizzo yari yamutumiye uretse ko atabashije kugera i Kigali ku mpamvu zitandukanye.

    Kikaba ari igitaramo cyasize amakuru menshi arimo uburyo Kina Music imaze kuba ubukombe mu gukora umuziki wa Live bishingiye kuri Butera Knowless na Nel Ngabo bitwaye neza bikomeye.

    Cyerekanye ko Urban Boyz yari ikumbuwe gishimangira ubuhanga bwa Riderman, Mr Kagame, Zeo Trap na Kenny Sol nabo bariyerekanye ndetse banashima abakunzi b'umuziki nyarwanda.

    Ikintu cyashimishije abantu kurushaho akaba ari uburyo Platini P yatumiye umuryango wa Jay Polly akanagenera umwanya wo kuzirikana uyu muraperi, akagenera impano abana yasize byatumye bahabwa n'abandi amafaranga y'ishuri.

    Ibitaramo byashyize akadomo kuri Werurwe bikaba ari Easter Ewangelia Celebration Concert na Respect Album Launch ya Tonzi bikaba byose nubwo byabereye amasaha amwe n'itariki byitabiwe.

    Imyidagaduro mu Karere

    Yashyuhijwe n'inkuru ya Zari watangaje ko atazi niba koko Diamond yarabyaranye na Hamissa Mobeto kuko uyu muhanzi atajya abigarukaho avuga ko akwiye kuzabisobanura neza.

    Ku rundi ruhande urukundo rwa Minisitiri Phiona Nyamutooro na Eddy Kenzo rwongeye kuzamuka byo ku rwego rwo hejuru ndetse aba bombi bakaba bikomeza kwemezwa ko baba bana ndetse banafitanye umwana.

    Inkuru yo gutandukana kwa Chameleone na Daniella Atim nayo yagarutsweho hamwe uyu muhanzi yemera ko amakosa araye ahandi akavuga ko ibyo ashijwa ntabyo azi  ahubwo ko uyu mugore azi ukuri ku rukundo rwabo rumaze imyaka igera kuri 16.

    Ubukwe bwa Killaman na Umuhoza Shemsa bwafunguye amakuru y’imyidagaduro ya WerurweIgitaramo cy’Inkuru ya 30 cy’Inyamibwa cyagize ubwitabire bwo hejuru gitanga ibyishimo bisendereyeEddy Kenzo, Butera Knowless, Kenny Sol mu bafashishije Platini P muri Baba XperienceEaster Ewangelia Celebration Concert cyabaye igitaramo cy’amateka mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza ImanaThe Sisters bashyigikiye Tonzi mu gitaramo cyo kumurika Album, Respect

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141489/ubwambure-bwa-moses-bwararikoroje-ibyaranze-werurwe-2024-mu-myidagaduro-141489.html

  • Beyonce, Taylor Swift na Rema mu begukanye ib… – #rwanda #RwOT

    Mu masaha macye ashize nibwo hatanzwe ibihembo ngaruka mwaka bya ‘iHeartRadio Music Awards’, bitangwa na radiyo y’imyidagaduro iHeartRadio iri mu zikomeye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuva mu 2008 yashingwa ndetse inafite amashami mu Bwongereza no mu Bufaransa.

    Ibirori byo gutanga ibi bihembo ku nshuro ya 12 byabereye mu nzu ngari y’imyidagaduro isanzwe yakira ibirori bitandukanye ya Dolby Theatre mu mujyi wa Los Angeles. Umuraperi akaba n’umukinnyi wa filime Ludacris niwe wayoboye ibi birori.

    Beyonce yahawe igihembo cy’umuhanzi w’udushya agishyikirizwa na Stevie Wonder

    Ku ikubitiro habanje gutangwa ibihembo byumwihariko bibiri, birimo icyahawe icyamamarekazi Beyonce ashimirwa udushya yahanze mu muziki, ahabwa icyiswe ‘Innovator Award’, mu gihe Cher w’imyaka 77 yahawe igihembo cy’umunyabigwi mu muziki ‘Icon Award’.

    Abahanzi batandukanye barimo abasanzwe bafite amazina akomeye nibo begukanye ibihembo bya 2024 iHeartRadio Music Awards, barimo Taylor Swift, Miley Cyrus, SZA, Jell Roll, J.Cole, Drake, Olivia Rodrigo, 21 Savage, Victoria Monet n’abandi. 

    Taylor Switf, SZA, Beyonce, Jell Roll, Victoria Monet, Blink 182 mu begukanye ibihembo

    Byumwihariko Rema wo muri Nigeria yegukanye igihembo cy’indirimbo nziza yahuriwemo n’abahanzi babiri (Best Collaboration’ abikesha ‘Calm Down’ yasubiranyemo na Selena Gomez. Burna Boy akaba yegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza w’umunyafurika ahigitse Wizkid, Tems na Tyla.

    Rema na Burna Boy nibo bahanzi nyafurika babashije gutwara ibihembo muri ‘2024 iHeartRadio Musi Awards’

    Dore urutonde rw’abegukanye ibihembo bya ”2024 iHeartRadio Music Awards’:


    Innovator Award:

    Beyoncé

    Icon Award:

    Cher

    Landmark Award:

    Green Day

    Song of the Year:

    • 'Calm Down' – Rema and Selena Gomez
    • 'Creepin’' – Metro Boomin with The Weeknd and 21 Savage
    • 'Cruel Summer' – Taylor Swift
    • 'Dance The Night' – Dua Lipa
    • 'Fast Car' – Luke Combs
    • 'Flowers'- Miley Cyrus
    • 'Kill Bill' – SZA – WINNER
    • 'Last Night'- Morgan Wallen
    • 'Paint The Town Red' – Doja Cat
    • 'vampire' – Olivia Rodrigo
    • Artist of the Year:
    • Drake
    • Jelly Roll
    • Luke Combs
    • Miley Cyrus
    • Morgan Wallen
    • Olivia Rodrigo
    • Shakira
    • SZA
    • Taylor Swift – WINNER
    • Usher

    Duo/Group of the Year:

    • (G)I-DLE
    • Blink-182
    • Dan + Shay
    • Fall Out Boy
    • Foo Fighters
    • Jonas Brothers
    • Måneskin
    • OneRepublic – WINNER
    • Paramore
    • Parmalee

    Best Collaboration:

    • 'All My Life' – Lil Durk ft. J. Cole
    • 'Barbie World (with Aqua)' Nicki Minaj and Ice Spice
    • 'Boy's a liar Pt.2' – PinkPantheress and Ice Spice
    • 'Calm Down'- Rema & Selena Gomez – WINNER
    • 'Creepin’' – Metro Boomin with The Weeknd and 21 Savage
    • 'Good Good' — Usher, Summer Walker and 21 Savage
    • 'Rich Flex' – Drake and 21 Savage
    • 'Thank God' – Kane Brown and Katelyn Brown
    • 'Tomorrow 2' — GloRilla with Cardi B
    • 'TQG' – Karol G and Shakira

    Best New Artist (Pop):

    • David Kushner
    • Doechii
    • Jelly Roll – WINNER
    • Rema
    • Stephen Sanchez



    Pop Song of the Year (New for 2024):

    • 'Calm Down' – Rema and Selena Gomez
    • 'Cruel Summer' – Taylor Swift
    • 'Flowers'- Miley Cyrus – WINNER
    • 'Kill Bill' – SZA
    • 'vampire' – Olivia Rodrigo

    Pop Artist of the Year (New for 2024):

    • Doja Cat
    • Miley Cyrus
    • Olivia Rodrigo
    • SZA
    • Taylor Swift – WINNER


    Pop Album of the Year:

    GUTS – Olivia Rodrigo – WINNER


    Country Song of the Year:

    • 'Fast Car' – Luke Combs
    • 'Heart Like A Truck' – Lainey Wilson – WINNER
    • 'Last Night' – Morgan Wallen
    • 'Rock and A Hard Place' – Bailey Zimmerman
    • 'Thank God' – Kane Brown and Katelyn Brown

    Country Album of the Year:

    One Thing At A Time – Morgan Wallen – WINNER

    Country Artist of the Year:

    • Jason Aldean
    • Jelly Roll
    • Lainey Wilson
    • Luke Combs
    • Morgan Wallen – WINNER

    Best New Artist (Country):

    • Corey Kent
    • Jackson Dean
    • Jelly Roll – WINNER
    • Megan Moroney
    • Nate Smith

    Hip-Hop Song of the Year:

    • 'All My Life'- Lil Durk ft. J. Cole – WINNER
    • 'fukumean'- Gunna
    • 'Just Wanna Rock' – Lil Uzi Vert
    • 'Rich Flex' – Drake and 21 Savage
    • 'Tomorrow 2'- GloRilla with Cardi B

    Hip-Hop Album of the Year:

    Heroes & Villains – Metro Boomin – WINNER


    Hip-Hop Artist of the Year:

    • 21 Savage
    • Drake – WINNER
    • Future
    • Gunna
    • Lil Durk

    Best New Artist (Hip-Hop):

    • Doechii
    • Ice Spice – WINNER
    • Lola Brooke
    • Sexyy Red
    • Young Nudy

    R&B Song of the Year:

    • 'Creepin’'- Metro Boomin with The Weeknd and 21 Savage
    • 'CUFF IT'- Beyoncé
    • 'Good Good' — Usher, Summer Walker and 21 Savage
    • 'On My Mama' – Victoria Monét
    • 'Snooze'- SZA – WINNER

    R&B Album of the Year:

    SOS – SZA – WINNER

    R&B Artist of the Year:

    • Beyoncé
    • Brent Faiyaz
    • Chris Brown
    • SZA – WINNER
    • Usher


    Best New Artist (R&B):

    • Coco Jones
    • Fridayy
    • Kenya Vaun
    • October London
    • Victoria Monét – WINNER

    Best African Music Artist:

    • Burna Boy – WINNER
    • Rema
    • Tems
    • Tyla
    • Wizkid

    Alternative Song of the Year:

    • 'Lost' – Linkin Park
    • 'Love From The Other Side' – Fall Out Boy
    • 'One More Time'- Blink-182 – WINNER
    • 'Rescued'- Foo Fighters
    • 'This Is Why'- Paramore

    Alternative Album of the Year:

    The Record – boygenius – WINNER

    Alternative Artist of the Year:

    • Blink-182
    • Fall Out Boy – WINNER
    • Foo Fighters
    • Green Day
    • Paramore

    Best New Artist (Alt and Rock):

    • Bad Omens
    • HARDY
    • Jelly Roll
    • Lovejoy
    • Noah Kahan – WINNER

    Rock Song of the Year:

    • '72 Seasons' – Metallica
    • 'Dead Don't Die'- Shinedown
    • 'Lost' – Linkin Park – WINNER
    • 'Need A Favor' – Jelly Roll
    • 'Rescued' – Foo Fighters

    Rock Album of the Year:

    72 Seasons – Metallica – WINNER

    Rock Artist of the Year:

    • Disturbed
    • Foo Fighters – WINNER
    • Jelly Roll
    • Metallica
    • Shinedown

    Dance Song of the Year:

    • '10:35'- Tiësto ft. Tate McRae
    • 'Baby Don't Hurt Me' – David Guetta, Anne-Marie and Coi Leray
    • 'Padam Padam' – Kylie Minogue
    • 'Praising You' – Rita Ora ft. Fatboy Slim
    • 'Strangers' – Kenya Grace – WINNER



    Dance Artist of the Year:

    • Anabel Englund
    • David Guetta
    • Illenium
    • Kylie Minogue
    • Tiësto – WINNER

    Latin Pop / Urban Song of the Year:

    • 'La Bachata' – Manuel Turizo
    • 'La Bebe (remix)' – Yng Lvcas and Peso Pluma
    • 'Lala'- Myke Towers
    • 'Shakira: Bzrp Music Sessions, Vol. 53'- Shakira and Bizarrap – WINNER
    • 'TQG'- Karol G and Shakira

    Latin Pop / Urban Album of the Year:

    MAÑANA SERÁ BONITO – Karol G – WINNER

    Latin Pop / Urban Artist of the Year:

    • Bad Bunny
    • Feid
    • Karol G – WINNER
    • Manuel Turizo
    • Shakira

    Best New Artist (Latin Pop / Urban):

    • Bad Gyal
    • GALE
    • Mora
    • Yng Lvcas
    • Young Miko – WINNER

    Regional Mexican Song of the Year:

    • 'Bebe Dame'- Fuerza Regida and Grupo Frontera
    • 'Ella Baila Sola' – Eslabon Armado and Peso Pluma – WINNER
    • 'Indispensable' – Carin León
    • 'Qué Onda Perdida' – Grupo Firme ft. Gerardo Coronel
    • 'Qué Vuelvas'- Carin León and Grupo Frontera

    Regional Mexican Album of the Year:

    Genesis – Peso Pluma – WINNER


    Regional Mexican Artist of the Year:

    • Calibre 50
    • Carin León
    • El Fantasma
    • Grupo Frontera
    • Peso Pluma – WINNER

    Best New Artist (Regional Mexican):

      Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141507/beyonce-taylor-swift-na-rema-mu-begukanye-ibihembo-bya-2024-iheartradio-music-awards-141507.html

    • Abaherwe 10 batunze amafaranga menshi muri Af… – #rwanda #RwOT

      Mu gihe ku mugabane w’Afurika hari henshi harangwa ibibazo by’ubukungu n’iterambere, imanuka ry’agaciro k’ifaranga n’ahandi hari ubukene bukabije, ntibibujije ko hari ahandi bahiriwe n’ibikorwa byabo bikabakiza.

      N’ubwo twatangiye ukwezi gushya kwa Mata, ibintu mu bukungu byagiye bihinduka kuva muri Mutaramo nk’uko Forbes Magazine ibitangaza. Abatangiye uyu mwaka wa 2024 bakize bagiye basubira inyuma, mu gihe abandi biyongereye mu mutungo.

      Muri ntangiriro za Mutaramo, umuherwe Johann Rupert niwe warutunze amafaranga menshi muri Afurika kuri Miliyari 10.3 z’Amadolari, akurikirwa na Aliko Dangote kuri Miliyari 9.5 z’Amadolari. Kuri ubu Dangote yamukubise inshuro asubira ku mwanya wa mbere na Miliyari 15.1 z’Amadolari.

      Dore abantu 10 bakize cyane muri Afurika mu gihembwe cya mbere cya 2024, ibihugu bakomokamo nibyo bakora:

      Rank Name Net worth Country Industry Global rank
      1 Aliko Dangote $15.1 billion Nigeria Cement, Sugar 129th
      2 Johann Rupert & Family $11.2 billion South Africa Luxury goods 228th
      3 Nicky Oppenheimer & Family $9.5 billion South Africa Diamonds 256th
      4 Nassef Sawiris $8.9 billion Egypt Construction and investments 287th
      5 Nathan Kirsh $7.1 billion Eswatini (Swaziland) Retail, real estate 384th
      6 Mike Adenuga $6.9 billion Nigeria Telecom, oil 407th
      7 Abdulsamad Rabiu $6.3 billion Nigeria Cement, Sugar 461st
      8 Naguib Sawiris $3.8 billion Egypt Telecom 846th
      9 Mohamed Mansour $3.2 billion Egypt Diversified 1039th
      10 Koos Bekker $2.7 billion South Africa Media, investments 1255th

      Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141514/abaherwe-10-batunze-amafaranga-menshi-muri-africa-mu-2024-141514.html

    • Oda Paccy aracyashengurwa n’uko Lick Lick yihakaniye inda yamuteye bari mu kiganiro kuri radio (VIDEO) #rwanda #RwOT

      Umuraperi Uzamberumwana Pacifique uzwi nka Oda Paccy, yahishuye uburyo yababajwe bikomeye na Producer Lick Lick wahakanye inda yamuteye bari mu kiganiro kuri radio.

      Ibi uyu muraperi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI cyagarutse ku buzima bwe bwite.

      Oda Paccy yagiye agaruka ku buzima bugoye yanyuzemo, agahinda gakabije yagize n’ibindi.

      Muri ibyo yahuye na byo harimo uburwayi yagize muri 2020 abantu bose baramutererana barimo n’inshuti yizeraga, muri uwo mwaka ni nabwo Sosiyete ye yafashaga abahanzi ya Ladies Empire na yo yahuye n’ibibazo bimubana byinshi.

      Yanagarutse kandi ku gikomere akigendana yatewe n’umunyamakuru ndetse na Lick Lick.

      Yavuze ko yatumiwe mu kiganiro cya radio yirinze kuvuga (ariko ni Isango Star), agahurirayo na Lick Lick yari atwitiye.

      Yatunguwe n’uko umunyamakuru yabajije Lick Lick ko bivugwa Oda Paccy amutwitiye undi abitera utwatsi, ibintu byamuteye igikomere cyane.

      Ati 'Bantumiye kuri radio ntavuze izina mu gitondo, nsanga batumiye na Lick Lick twicaranye, umunyamakuru abaza Lick ngo ko bivugwa ko Paccy atwite? undi ati reka reka.'

      Oda Paccy ngo yabuze ayo acira n’ayo amira, muri make abura icyo akora kuko yari abizi neza ko nubwo abihakanye yari abizi.

      Ati 'Njye nabuze icyo nkora, wasubiza iki nyine kandi uzi neza ko umuntu abizi? Biri mu bintu biba byarambabaje ariko abo bantu barambabaje cyane. Kuba bataransabye imbabazi ni ikintu gikomeye cyane.”

      Yakomeje avuga ko byamuteye igikomere akigendana na cyo nyuma y’imyaka irenga 10, yasabye uyu munyamakuru kuzamusaba imbabazi.

      Ati'Ndabivuze nyuma y’imyaka irenga 10 n’indi. Barambabaje cyane. Hari muri cya gihe umuntu yumva akeneye abantu cyane ariko nyine ugasanga umuntu we icyo akeneye ni amakuru gusa.'

      Muri 2011 ni bwo Paccy yabyariye Lick Lick umwana w’umukobwa yise Lynca Mbabazi.

      Umubano waba bombi waje kuzamo ikibazo gikomeye kugeza aho muri 2012 Lick Lick yakoze indirimbo yise ‘Ntabwo Mbyicuza’ amashusho yayo agaragara aca amafoto ya Oda Paccy. Paccy na we muri 2015 yakoze indi amusubiza na we ayita ‘Ntabwo Mbyicuza.’

      Oda Paccy yavuze uburyo akigendana n’igikomere yatewe na Lick Lick

      Lick Lick ngo yamwihakaniye kuri radio

      Source : http://isimbi.rw/siporo/article/oda-paccy-aracyashengurwa-n-uko-lick-lick-yihakaniye-inda-yamuteye-bari-mu-kiganiro-kuri-radio-video

    • Ikipe ikinamo Yannick Mukunzi na Byiringiro Lague yatangiye Shampiyona inyagirwa imvura y’ibitego bituma ihita ijya ku mwanya wa nyuma – YEGOB #rwanda #RwOT

      Muri iyi Weekend dusoje, shampiyona y'Icyiciro cya Kabiri muri Suède yatangiye gukinwa ariko ikipe ya Sandvikens IF ikinamo Byiringiro Lague na Mukunzi Yannick ntibyayigendekeye neza ku munsi wa mbere.

      Byiringiro Lague wari wabanje ku ntebe y'abasimbura yinjira mu kibuga ku munota wa 77 ariko ntiyagira icyo afasha ikipe ye ku bitego 4-0 yanyagiwe na Landskrona BoIS ndetse ihita itangirira ku mwanya wa nyuma.

      Iyi kipe ya Sandviken IF, mu mwaka w'imikino ushize nibwo yazamutse mu kicyiciro cya Kabiri ivuye mu cya gatatu, bigizwemo uruhare n'aba bakinnyi 2 b'abanyarwanda kuko bari bayirimo izamuka.

      Source : https://yegob.rw/ikipe-ikinamo-yannick-mukunzi-na-byiringiro-lague-yatangiye-shampiyona-inyagirwa-imvura-yibitego-bituma-ihita-ijya-ku-mwanya-wa-nyuma/