Blog

  • Rutahizamu uyoboye abandi mu Rwanda arifuza gukinira Amavubi #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukomoka muri Nigeria ukinira Bugesera FC, Ani Elijah arifuza kuba yakinira ikipe y’igihugu Amavubi.

    Uyu rutahizamu uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona y’u Rwanda aho ubu afite 14 akurikiwe na Victor Mbaoma wa APR FC ufite 13, yasabye kuba bahabwa ubwenegihugu agakinira u Rwanda.

    Nta byinshi biramenyekana bijyanye n’aho ubusabe bwe bugeze, gusa amakuru ISIMBI yamenye ni uko abo bireba barimo na FERWAFA babibwiwe ndetse n’umutoza w’ikipe y’igihugu Frank Torsten Spittler yashimye urwego rwe ku buryo amubonye ahamya ko hari icyo yamufasha.

    Gusa muri iyi minsi u Rwanda rukaba rwitondera cyane gutanga ubwenegihugu ku bakinnyi baza mu ikipe y’igihugu nyuma y’ibyo rwahuye nabyo muri 2014 ruhanwa kubera Daddy Birori wari ufite imyirondoro 2.

    Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi, umukinnyi umwe ni we wenyine umaze kubuhabwa ari we umunya-Côte d’Ivoire, Gerard Gohou wabuhawe muri 2022 ariko na we akaba atarongeye guhamagarwa.

    Visi perezida wa FERWAFA, Habyarimana Marcel aheruka kubwira ISIMBI ko ku kijyanye no guha ubwenegihugu abakinnyi bakaza gukinira Amavubi, hari ibyo basabye umutoza n’abatinga akagaragaza ko uwo muntu ugiye kugeza hari icyo yafasha, inzego zibishinzwe zizabisuzuma zikabutanga.

    Ani Elijah ari ku mwaka we wa mbere muri Bugesera mu myaka ibiri yasinyiye iyi kipe mu mpeshyi ya 2023.

    Ani Elijah arifuza gukinira Amavubi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-uyoboye-abandi-mu-rwanda-arifuza-gukinira-amavubi

  • Jason Nshimye n’umugore we banditse igitabo k… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe u Rwanda n'Isi yose muri rusange bagiye kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ni byinshi mu bitabo bikomeje kwandikwa kuri iyi Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bigaruka ku mateka mabi yaranze u Rwanda.

    Aba banditsi banavuga uko u Rwanda rwaje kwikura muri aya mahano rukiyubaka nyuma y’imyaka 30 gusa ibintu byasaga nk’aho bitashoboka. Muri aba banditsi harimo n’Umunyarwanda Jason Nshimye ufite igitabo gishya cy’amapaji asaga 300.

    Jason Nshimye asanzwe ari Umuyobozi w’umuryango IBUKA muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 2020, akaba ari n'umusirikare ufite ipeti rya Ofisiye mu ngabo z'Amerika zirwanira mu kirere.

    Umusanzu we mu kubaka u Rwanda, anawunyuza ku kwandika ibitabo aho kuri ubu yashyize hanze igitabo yise “Rwanda. Remember, Unite, Renew”.

    Muri iki gitabo, Jason Nshimye n’umugore we bagaruka ku mateka ashaririye ya Jenoside yakorewe Abatutsi uko yateguwe ndetse n’uko ivanguramoko ryatangiye mu gihe cy’ubukoloni kugeza aho ingabo za RPA ziyihagaritse mu 1994 ndetse kikavuga no ku rugendo rwo kwiyubaka k’u Rwanda rushingiye ku bumwe n’ubwiyunge.

    Bavugamo uko Bishop Andre Perraudin yagize uruhare mu gutangiza ingengabitekerezo n'uburyo abandi banyaburayi bakomeje guhembera urwango rwagejeje u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Muri iki gitabo kandi babaramo inkuru y’amateka mabi banyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’uko baje kurokoka barokowe n'Inkotanyi kandi zikabafasha kongera kwiyubaka no kwiga.

    Hari aho bavuze uburyo babaye mu bigo by'imfubyi, ariko nyuma Leta y’u Rwanda ikavuga ko ari byiza kurutaho ko abana bakurira mu miryango.

    Bagaragaje kandi uburyo Ubumwe n’Ubwiyunge bwabaye imbarutso yo kongera kwiyubaka ku gihugu cyasaga nk’icyarimbutse kigasubira ku busa mu bice hafi ya byose bigize ubuzima bw’igihugu birimo ubukungu, ubuvuzi, uburezi, ikoranabuhanga, ishoramari, siporo n’ibindi.

    Umwanditsi Jason Nshimye avuga ko iki gitabo bateganya no kugishyira mu zindi ndimi kugira ngo kizabashe kugera kuri benshi batumva ururimi rw’icyongereza.

    Ati: “Intego nkuru ni uko kizashyirwa mu ndimi nyinshi zishoboka kugira ngo abantu benshi bashobore kumva ubuhamya bugikubiyemo.”

    Yakomeje avuga ko “Iki gitabo kiri kuboneka kuri Amazon ebook. Ariko ‘hard copy’ umuntu ashobora gufata mu ntoki izasohoka vuba muri iyi minsi.”

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Jason Nshimye yagarutse ku myaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye, rukaba rukataje mu kwiyubaka ari na ko rumurikira amahanga, asaba urubyiruko gukuramo isomo na cyane ko hari ababiharaniye ndetse bamwe muri bo bagatanga n’ubuzima bwabo.

    Aragira ati “Urubyiruko rukuremo isomo ryo kwanga amacakubiri, ironda ruhu cyangwa akarere. Ikindi urubyiruko rwavanamo ni uko bafite umuti w'ibibazo bikomereye ibihugu byinshi. Icya nyuma ni uko kwitangira igihugu ari byo musingi w'amahoro arambye”.

    Jason Nshimye bashyize hanze igitabo gishya bise “Rwanda. Remember, Unite, Renew”

    Jason Nshimye n’umugore we banyujije ubuhamya bwabo mu gitabo bise “Rwanda. Remember, Renew, Unite”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141532/jason-nshimye-numugore-we-banditse-igitabo-ku-nzira-yumusaraba-banyuzemo-muri-jenoside-yak-141532.html

  • Umutoza wa APR FC yitabye Imana bitunguranye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza wongerera imbaraga abakinnyi ba APR FC, Umunya-Tunisia Dr Adel Zrane yitabye Imana aguye iwe mu rugo.

    Ntabwo kugeza ubu haramenyekana impamvu yaba yahitanye uyu mutoza wahoze mu ikipe ya SIMBA SC.

    Yapfiriye iwe mu rugo, kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Mata 2024.

    Source : https://yegob.rw/umutoza-wa-apr-fc-yitabye-imana-bitunguranye/

  • Ish Kevin na Logan Joe nabo babirimo! RIB yataye muri yombi ibasambo byiba imodoka bikoresheje ubuhanga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kabiri urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi insore sore z'abajura bazengereje abantu babiba ibikoresho byo mu modoka zabo ndetse bakiba n'amamodoka.

    Umuvugizi wa RIB Murangira Thierry, yavuze ko aba bajura bakoreshaga uburyo budasanzwe bwo kwiba.  hari ubwo aba bajura bafataga imachine bakajya aho imodoka iparitse, bagakoresha porogarame ibereka aho sensor z'imodoka ziherereye ubundi bakazizimya, nyiri imodoka yaza yakwatsa imodoka ikanga kwaka.

    Ubwo aba bajura nabo babaga bacungiye hafi, imodoka yakwanga kwaka bakaza bambaye ama-sarubeti meza, bari no mu modoka, ubundi bakabaza uwo muntu ufite imodoka yanze kwaka, niba bamuha ubufasha. Icyo gihe umuntu ntiyakwanga guhabwa ubufasha kandi afite ikibazo.

    Icyo ibi bisambo byakoraga byajyaga mu modoka bigacomora sensor zikora (zimwe bazimije), bigashyiramo izapfuye, ubundi bakabwira nyiri modoka bati 'sensor zawe zarapfuye, ese ko dufite uwaziguhera kuri make nituzikora uraduha angahe?', ubwo umuntu yakumvikana nabo, umwe muri bo akajyana za sonsor bacomoyemo akagenda akaba arizo agarura, ubundi bakazimugurisha.

    Aba basore nyuma yo kujya bakorera amafaranga menshi babinyujije muri ubu buryo, nyuma bajyaga kuryoshya, bajyaga kureba Ish Kevin , Logan Joe, ndetse na Dj Olivier bagakora ikizwi nka house part batumiye n'abakobwa basangira.  Ish Kevin niwe wabakoreraga ikizwi nka hosting.

    Aba basore batawe muri yombi ku bufatange n'inzego z'umutekano ndetse n'amakuru atangwa n'abaturage.

    Source : https://yegob.rw/ish-kevin-na-logan-joe-nabo-babirimo-rib-yataye-muri-yombi-ibasambo-byiba-imodoka-bikoresheje-ubuhanga/

  • Top 15 yindirimbo zafashije abakristo kweger… – #rwanda #RwOT

    Indirimbo, ni bumwe mu buryo abakristo bifashisha baramya, bahimbaza ndetse basuka amarangamutima n'ibyifuzo byabo imbere y'Imana. Hamwe n'ibyo rero, abaramyi nyarwanda haba abasanzwe bakora uyu muziki ndetse n'abakizamuka, ntabwo bigeze bahwema gushyira hanze indirimbo nshya zikubiyemo ubutumwa bwiza cyane cyane buganisha ku mbabazi, ubwitange n'urukundo ruhebuje Kristo yagaragaje ubwo yitangiraga abantu ku musaraba.

    Mu ndirimbo nyinshi zasohotse mu mpera za Gashyantare ndetse no mu kwezi kwa Werurwe zafashije abantu kwegerana n'Imana no kurushaho gutekereza ku rukundo yabakunze, InyaRwanda yaguhitiyemo 15 gusa zanyuze benshi.

    1. Tugumane – Nice Ndatabaye ft Ben & Chance

    “>

    Indirimbo 'Tugumane' y'umuhanzi Nice Ndatabaye yahuriyemo n'imwe muri couple z'abaramyi zikunzwe hano mu Rwanda, Ben & Chance, imaze ibyumweu bibiri igiye hanze, ariko yanyuze imitima ya benshi

    2. Respect — Tonzi

    “>

    Iyi ni indirimbo umuramyi Tonzi yitiriye album ye ya cyenda 'Respect' aherutse kumurikira imbere y'imbaga nyamwinshi ku munsi wa Pasika.

    3. Wahinduye ibihe — Chryso Ndasigwa

    “>

    Chryso Ndasigwa mbere yo gukora igitaramo cy'amateka muri BK Arena, yashyize hanze indirimbo ihamya imirimo itarangaje y'Imana, mu ndirimbo yise 'Wahinduye Ibihe.'

    4. Twaramugabiwe — Ben & Chance

    “>

    Mbere gato y'uko hizihizwa izuka rya Kristo, Ben & Chance bakoze mu nganzo bashyira hanze indirimbo bise 'Twaramugabiwe,' ikubiyemo ubutumwa bw'uko Imana yatanze umwana wayo ngo apfire abanyabyaha ku musaraba.

    5. Ibyiringiro — James & Daniella

    “>

    Couple ya James & Daniella imaze kwandika amateka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana haba mu Rwanda no mu mahanga, yahamije ko Yesu ariwe byiringiro by'abamwizera kandi ko batazigera bakorwa n'isoni mu ndirimbo bise 'Ibyiringiro.'

    6. Simaragido — Antoinette Rehema

    “>

    Umuramyi Antoinette Rehema utuye muri Canada, yakoze mu nganzo agaruka ku buzima busharira yanyuzemo mu bihe bishize ari naho hakomotse indirimbo nshya yise “Simaragido”.

    7. Amenipitia — Bosco Nshuti

    “>

    Ku gicamunsi cyo ku wa 13 Werurwe 2024, Bosco Nshuti yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Amenipitia' ishimira Yesu Kristo wakijije umwana w'umuntu, akamwishyurira umwenda wose yari afite. Uyu muramyi yashyize hanze amashusho y’indirimbo y’Igiswahili agamije kugeza ubutumwa n’aho atakandagiza amaguru, yagura umurimo w’ivugabutumwa.

    8. Arandinda — Patient Bizimana

    “>

    Umuhanzi w'indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, Patient Bizimana nawe yakoze mu nganzo mu kwezi gushira ashimangira uburinzi bw'Imana mu ndirimbo nziza yise 'Arandinda.'

    9. Jambo — Jesca Mucyowera

    “>

    Mu ndirimbo yise 'Jambo,' umwe mu baramyi bakunzwe cyane hano mu Rwanda, Jesca Mucyowera yashimangiye Ubutatu Bwera/Butagatifu, ahamagarira abantu bose kwizera Imana.

    10. Uri Imana yo Gushimagizwa — Josh Ishimwe

    “>

    Umwe mu baramyi bakiri bato kandi bakunzwe n'abatari bake, Josh Ishimwe ukora umuziki wo kuramya no gihimbaza Imana mu njyana ya gakondo, yafashe umwanya asingiza Imana yaremye byose mu rurimi rw'Ikirundi mu ndirimbo yise 'Uri Imana yo Gushimagizwa.'

    11. Kwizera Yesu – Zabron & Deborah

    “>

    Zabron Ndikumukiza n’umugore we, Deborah Ndikumukiza batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagize itsinda “Zabron & Deborah”, basubiyemo indirimbo yabo yakunzwe cyane “Kwizera Yesu” bayiririmbana na BCC Vessels of Praise.

    12. Murinzi we — Vumilia

    “>

    Mfitimana Vumilia uri mu bakunzwe mu ndirimbo ziramya Imana, nawe yasoze Gashyantare akora mu nganzo, aho yaririmbye akomoza ku cyizere afite cyo kuzareba umwami Yesu ugiye kugaruka gutwara abizeye bakiranutse. Uyu muramyi usengera mu Itorero ry'Abadivantisiti b'Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Igitondo' yanditse mu bihe byamubereye amateka nyuma yo kuganira na Mwuka Muziranenge.

    13.Aba Yesu Bishimira – Papi Clever & Dorcas Ft Merci Pianist

    “>

    Couple ya Papi Clever na Dorcas imenyerewe mu gusubiramo indirimbo zo mu gitabo, yatangiye ukwezi kwa Werurwe ishyira abantu mu mwuka, aho bashyize hanze indirimbo y'170 bahuriyemo na Merci Pianist yitwa 'Aba Yesu Bishimira.'

    14. Shimwa — Gisa Claudine

    “>

    Gisa Claudine uri mu bahanzi bakizamuka mu ndirimbo ziramya zigahimbaza Imana, batanga icyizere cy’ejo heza, yashimye Imana mu ijwi ryeruye mu ndirimbo nshya yise “Shimwa,' ikubiyemo ubutumwa bushimira Imana ku bw'urukundo yakunze abari mu Isi cyane igatanga umwana wayo ikunda.

    15. Holy Spirit — Hope Promise

    “>

    Umuramyi Hope Promise ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aherutse gukora mu nganzo aririmba indirimbo “Holy Spirity” isobanura akamaro ka mwuka wera mu gukiza inyoko muntu.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141522/top-15-yindirimbo-zafashije-abakristo-kwegerana-nimana-muri-werurwe-yasojwe-kuri-pasika-vi-141522.html

  • Abanyamakurukazi bakomeje kuza imbere mu buda… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi twifuje kugaruka ku banyamakurukazi bamaze kubaka izina mu byo bakora ku buryo ku rwego rw'igihugu usanga banitabazwa mu bikorwa bikomeye yaba ku biyobora, abandi ugasanga babazeweho inkuru zifatika n'ibindi.

    Fiona Muthoni NaringwaYasoreje mu ishami ry'Itangazamakuru n'Itangazamakuru mu cyiciro cya Kabiri cya Kaminuza muri Kaminuza y'u Rwanda, guhera muri Mata 2018 yatangiye gukorera CNBC Africa, akaba kandi anatanga umusanzu mu biganiro bya Forbes Africa Magazine.

    Ku myaka miKe, Muthoni ni bwo yatangiye kujya atangaza inkuru  byumwihariko ku bukungu, mu mwaka we wa mbere wa Kaminuza yatangiye gukorera TV10 mu gisata cy'Icyongereza aho yakoze imyaka igera kuri 2.

    Uretse gukora kuri Televiziyo, afite ubumenyi mu kwandika ubwo, yigaga muri Kaminuza yaje mu banyeshuri bane bahawe Buruse yo kujya gukomereza amasomo yabo muri Sued.

    Yakoreyeho kandi ikinyamakuru cya Taarifa cyandikirwa kuri murandasi aho naho ushobora kuhasanga zimwe mu nkuru yakoze, uyu mugore kandi yanyuze mu marushanwa y'ubwiza ya Miss Rwanda 2015, muri 2017 aza kuba Igisonga cya mbere cya Miss Africa.

    Mutesi ScoviaYavukiye mu Burasirazuba bw'u Rwanda mu mwaka wa 1986, yasoreje ayisumbuye mu birebana na siyanse y’ubumenyamuntu, kuri ubu akaba ari Umuyobozi w'Ikinyamakuru cya Mamauwagasabo gikorera kuri murandasi.

    Iki kikaba kimaze kugirirwa icyizere bigaragazwa n'uburyo abantu bagikurikira cyane kuri YouTube mu nkuru ziganjemo izigaruka kuri politike ya Karere cyane iy'u Rwanda aho hari byinshi mu bibazo bagenda bagira uruhare mu ikemukwa ryabyo.

    Uyu mugore akaba ari umwe mu mpirimbanyi kandi z'uburenganzira bw'abari n'abategarugori,akaba amaze kwigwizaho igikundiro bitewe n'uburyo atarya iminwa ndetse no mu bikomeye.

    Anita Pendo

    Yavukiye muri Uganda mu mwaka wa 1986, akaba umwe mu bashyushyarugamba banabihuza no kuvanga umuziki bamaze kugwiza ibigwi dore ko ari muri bake b'abagore babikora.

    Ibi kandi abifatanya no kuba umunyamakuru w'ikigo cy'igihugu cy'itangazamakuru, RBA byumwihariko mu kiganiro cyibanda ku myidagaduro cya Moto Moto, udushya bakorera muri iki kiganiro tukaba dukururira benshi kugikurikira.

    Mu 1994 muri Kanama akaba aribwo we n'umuryango we urimo abavandimwe be bato kuko ariwe mfura bagarutse mu Rwanda, Se yitwa Cyprien Mpabuka naho Nyina Apophia Mukampabuka.

    Se yitabye Imana akiri muto nk'imfura bimusunikira kugutangira gufata inshingano akiri muto ngo we na Mama we babashe kubona uko babaho n'abavandimwe babo.

    Uyu mugore afite abana 2 b'abahungu ndetse mu bihe bitandukanye agaragaza ko nta cyiza cyaruta kuba umubyeyi.

    Mu minsi ishize aheruka kwegukana igihembo cya African Female Entertainment Show Host muri Ladies in Media, ibihembo bitangirwa muri Ghana aho yageze akakirwa na Ambasaderi, Rosemary Mbabazi.

    Sandrine IshejaAfite imyaka 35, avuka mu muryango w'abana 3, akaba ari we mukobwa wenyine na bucura, yasoreje amashuri yisumbuye muri Saint Andre.

    Yasoreje Kaminuza mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda aho yakuye impamyabumenyi y'icyiciro cya Kabiri mu Itangazamakuru n'Itumanaho.

    Afite kandi impamyabumenyi y'icyiciro cya Gatatu mu Buringanire n'Ubwuzuzanye yabonye afite imyaka 26.

    Yakoreye Radiyo Salus ubwo yigaga muri Kaminuza i Butare, aza gukomereza ku Isango Star aho yavuye ajya kuri KFM muri 2013, gusa ntiyahatinda kuko muri 2014 yatangiye gukorera Kiss FM n'ubu ariyo agikorera.

    Avuga ko yahisemo itangazamakuru kuko yifuzaga akazi kazajya gatuma ahora ahura n'abantu kenshi guhitamo gukorera Radiyo agaragaza ko yasanze aribyo bizatuma abasha guhanga udushya binyuranye na televiziyo ihita ikugira icyamamare rimwe rimwe bitanatewe n’uko ushoboye.

    Ubu akaba ari umubyeyi w'abana babiri yabyaranye na Peter Kagame, bashyingiranwe mu mwaka wa 2016, ari mu bagore biyambazwa mu kuyobora ibikorwa bikomeye birimo inama mpuzamahanga, ibitaramo n'ibindi birori kandi bashoboye.

    Aissa Cyiza

    Yabonye izuba mu 1990, ubu akora ikiganiro cya AM to PM kuri Royal FM, yanyuze mu bitangazamakuru bitandukanye birimo Isango Star,  kuva yakwinjira mu itangazamakuru mu mwaka wa 2012.

    Ubusanzwe akaba yarize amashuri abanza ku Muhima, yiga icyiciro rusange muri Groupe Officiel de Butare [Indatwa n'Inkesha].

    Ahavuye yasoreje ayisumbuye muri St Joseph aza kwinjira muri Kaminuza muri ICK, mu mwaka wa 2023 akaba aribwo yasezeranye kubana Sraith.

    Nubwo imyaka atari myinshi na we akiri muri 73% ku ijana by’abagize u Rwanda bari munsi y'imyaka 35 n'ibimubuza kugirwa icyizere kirimo no kuganiza Perezida Kagame.

    Nk’uko byagenze mu kiganiro cyihariye Radio 10 na Royal FM bagiranye na we ku wa 01 Mata 20224, akaba umwe mu bakiyoboye aho yafatanije na Oswald Oswakim umaze kugwiza ibigwi mu busesenguzi ku makuru ya politiki.

    Peace Tumwesigire Hillary

    Uyu mubyeyi ari mu bamaze gushinga imizi mu biganiro n'amakuru ajyanye n'umuryango ndetse akaba n'impirimbanyi mu birebana n'uburinganire n'ubwuzuzanye.

    Mu minsi ishize aheruka kwiyambazwa mu kiganiro yahuriyemo na Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Dr Uwamariya Valentine.

    Kikaba ari ikiganiro cyitsaga ku mavugurura ku itegeko ry'umuryango rikubiyemo byinshi ariko ingingo zibazweho cyane zikaba ari izigaruka ku kwemerera abafite imyaka 18 gusezerana n'ibirebana no gutandukana kubataramarana imyaka 5.

    Aha Peace Tumwesigire yagaragazaga ko abana badakwiye guseranywa ku bw'impuhwe kuko ingingo ikomeye yareberwagaho ari iy'uko umukobwa ashobora kuba yatwise.

    Undi akagaragaza ko hari benshi byagiye bibaho bakisuganya bakiyubaka yerekana nk’uwigeze kumugana ari mu bibazo  nk’ibyo, nyamara nyuma y'ubusobanuro yamuhaye bwamufashishije, yaragiye arabyara ubuzima bugakomeza, ubu akaba akomereje amasomo ye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika amahirwe  atarikubona iyo aba yarashatse.

    Byinshi uyu mugore agenda agiramo uruhare binyuze kandi mu kinyamakuru cya Family Magazine cyibanda ku bibazo by'ihohoterwa ribera mu muryango gikora ubuvugizi n'ibindi.

    Akaba kandi intyoza n'inararibonye mu gutanga amahugurwa mu byerekeranye n'uburinganire n'ubwuzuzanye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141526/abanyamakurukazi-bakomeje-kuza-imbere-mu-budasa-mu-rwanda-141526.html

  • MU MAFOTO: Reba uburanga bwa Andrea Aguilera… – #rwanda #RwOT

    Tariki 14 Nyakanga 2023, nibwo habaye irushanwa rya Miss Supranational ryabereye kuri Strzelecki Park Amphitheater muri Pologne, aho ryabaga ku nshuro ya 14.

    Ibi birori by'ishiraniro, byasize Umyanya-Ecuador Andrea Aguilera ariwe wicaye ku ntebe ya Miss Supranational 2023. Aguilera yaciye agahigo ko kuba umukobwa wa mbere ukomoka muri Ecuador ndetse n'umunya-Amerika y'Epfo wa kabiri wegukanye iri kamba, nyuma ya Stephanía Stegman wo muri Paraguay waryegukanye mu 2015.

    Uyu mukobwa si ubwa mbere yari ahesheje igihugu cye ishema mu bijyanye n'amarushanwa y'ubwiza, kuko no ku ya 4 Ukuboza 2021, yabashije kwitwara neza agirwa igisonga cya mbere cya Miss Grand International 2021.

    Miss Andrea Aguilera kandi, yabaye Miss Grand Ecuador mu 2021, ndetse aba igisonga cya gatatu cya Miss Earth mu 2019. Mu buzima busanzwe, uyu mukobwa ni umunyamideli ukomeye muri Ecuador.

    Biteganijwe ko irushanwa rya Miss Supranational 2024 rizaba iba ku nshuro ya 15, rizashyirwaho akadomo ku ya 6 Nyakanga 2024, mu birori bizabera i Nowy Sącz,muri Pologne, bizasiga Miss Andrea yambitse ikamba uzamusimbura.

    Ibihugu birimo u Buhinde, Peru, Pakistan, Paraguay, Pologne, Sierra Leone, Ghana, Côte d'Ivoire, Canada, Argentine, Cuba, Ecuador, Nigeria, Denmark, Brazil, u Bubiligi n'ibindi bihugu byamaze kwemeza ko bizitabira iri rushanwa riteganijwe muri Nyakanga uyu mwaka.

    Nyuma y’imyaka ibiri u Rwanda rutitabira iri rushanwa mpuzamahanga kubera isubikwa ry’ibikorwa by’amarushanwa y’ubwiza mu Rwanda, abategura iri rushanwa riri muri atanu (5) ya mbere akomeye ku Isi basubiranye inshingano.

    Kuri ubu hagiye gutorwa  umukobwa uzahagararira u Rwanda ndetse Abanyarwandakazi bose yaba ari abari mu Rwanda ndetse n'ababa mu mahanga bahawe amahirwe. Ni ibintu byaherukaga kuba mu myaka  icyenda ishize.

    Iri rushanwa rigiye kuba mu gihe, Umuratwa Kate Anitha ariwe ufite ikamba rya Miss Supranational 2021, yegukanye asimbura Umunyana Shanitah ufite ikamba rya 2019.

    Reba amwe mu mafoto agaragaza uburanga bwa Andrea Aguilera wambaye ikamba rya Miss Supranational 2023:


     

    Amarushanwa ya Miss Supranational ku nshuro ya 15, ateganijwe muri Nyakanga uyu mwaka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141530/mu-mafoto-reba-uburanga-bwa-andrea-aguilera-witegura-kurekura-ikamba-rya-miss-supranationa-141530.html

  • Ish Kevin, Logan na Producer Olivier mu basan… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Mata 2024, nibwo RIB yeretse itangazamakuru agatsiko k'abajura bibaga ibintu bitandukanye mu mahahiro manini (supermarkets), stations za essence no gushikuza abantu amatelefoni yabo.

    Aba bakekwaho ibi byaha, bafungiwe kuri station za RIB za Remera, Kimihurura na Kicukiro mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Abafunzwe ni: Nigena Patrick [Mawaya-Yize ibijyanye na Mechanic Automobile], Badrou Rachid usanzwe ari Umukanishi w'imyaka 20 [Ni mwene Muhammed Rachid usanzwe ufite igaraje];

    Hari kandi Rwigema Fred w'imyaka 19 y'amavuko, Mwizerwa Fabrice w'imyaka 20 [Yakodeshaga imodoka bakoreshaga mu bujura akabatwaramo], Niyomwungeri Pacifique [Yajyaga guhaha ibintu batwaraga] na Mugabo Frank wari ushinze gucunga imodoka bishe].

    Aba basore uko ari batandatu bakurikiranyweho ibyaha bitandatu: Gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ubujuru bukoresheje kiboko cyangwa ibikangisho, ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi, kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi n’icyaha cy’ubuhemu.

    Umuvugizi wa RIB, D. Murangira B. Thierry yavuze ko aba bose bafite ibyo bahuriyeho. Bane muri bo bavuka mu Murenge wa Kanombe mu Kagari ka Kibirizi, kandi bose bize ku mashuri abanza ya Busanza n’aho ayisumbuye biga kuri Samuduha Integrated College biga no muri Eto.

    Murangi atira “Urumva bahuriye ku kintu cy’ubukanishi, byo gukora imodoka, ni ibintu bazi. Bize ibintu bijyanye, bifite aho bihuriye, ikindi bakaba bose bari mu kigero hagati y’imyaka 19 na 22,  i abana bakuriye muri karitsiye imwe.”

    Akomeza ati “Ikindi bahuriyeho, abenshi muri bo si ubwa mbere bakurikiranywe mu bugenzacyaha. Babanje bakurikiranwa mu nzererezi kubera imyitwarire mibi bakiri munsi y’imyaka 18….”

    Murangira yavuze ko aba basore bose ari abakinishi beza byatumye bifashisha ubuhanga bafite biba abantu. RIB yiteze ko hari abazatanga ubuhamya bagaruka ku kuntu bakoranye n’aba basore, ariko bakibwa mu buryo batigeze bamenya.

    Badrou Rashid niwe wari uyoboye aka gatsiko k’abajura, ni nawe muhanga muri bo. Yatangiye akorana na Se mu igaraje akajya yibamo ibikoresho mu modoka z’abakiriya babaga bajyanyeyo imodoka.

    Rashid yaje gufatirwa mu bikorwa binyuranye, arafatwa arafungwa, ariko aza gutoroka. Muri Gashyantare 2023, urukiko rwa Nyarugenge rwamuhamije icyaha cy’ubuhemu akatirwa gufungwa imyaka ibiri.

    Tariki 30 Kamena 2023, Ubushinjacyaha bwamukurikiranyeho icyaha cy’ubujura kubera kwiba imodoka y’umuntu tariki 23 Kamena 2023.

    Tariki 23 Nzeri 2023, Rashid yakurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi muntu hakoreshejwe uburiganya. Tariki 21 Nzeri 2023, yari akurikiranyweho icyaha cyo kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi muntu, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburinganya no kwiyitirira imyirondoro.

    Uyu musore yaje gutoroka ajya muri Kenya, nabwo muri Kenya ariba agaruka mu Rwanda, atangira ibikorwa by’ubujura.

    Murangira B. Thierry yavuze ko hari abantu bibwe batamenye neza ko bibwe ari nayo mpamvu basaba abahuye n’iki kibazo kwegera RIB batanga ikirego.

    Ati 'Ku munsi wo gukora, (kwiba) Badrou ngo afite imashini i Scana imodoka, ubundi akamenya aho moteri iri akayifunga nyira yo ntabe akibashije kuyatsa. Umwe muri bagenzi be, bakorana yabaga ari aho, akaza akabaza nyiri imodoka, ngo bamufashe.'

    'Ubwo yakwemera rya tsinda rya Badrou rigahita riza rigakuramo 'sencers' 'imodoka bagashyiramo izapfuye, sencer imwe igura 300,000 frw kandi imodoka irimo sencers 2, ubwo bagahita bamuca 600,000 frw bakamushyiriramo za zindi ze bamwibye.'

    Aba bajuru babwiye ubugenzacyaha ko nibura ku munsi bashobora kwiba ibikoresho by’imodoka eshanu. Bavuze ko nyuma yo kwiba, bajyaga kwishismisha mu mafaranga bakuyemo bakajya gukodesha ‘Apartments’ ahantu hihariye, bagatumizaho inkumi ndetse aya mafaranga bavuze ko bayasangiraga n’abasitari (abantu bazwi cyane).

    Murangira yavuze ko batunguwe no kumva ko mu bantu bishimishaga muri aya mafaranga yavuye mu bujura harimo n’abasitari. Ati ” Byaranadutangaje hariho abasitari basangira, aba bantu b’abanyamuziki muzi ndaza kubabwira amazina y’abo, muri ‘Apartments’ mu Kagarama hariya, bakabatumira, bakarara banywa basangira amafaranga y’amajurano.”

    Aba bajura kandi bashikuzaga telefoni abantu banyuranye, ndetse bajya kuri sitasiyo ya ‘Essence’ bagashyira ‘essence’ mu modoka z’abo bakagenda batishyuye.

    Ibizamini byagaragaje ko Niyigena Patrick, Mizerwa Fabrice, na Mugabo Frank bafite ikigero cyo hejuru cy’uromogi mu maraso yabo-Aba bose barapimwe.

    Aba basore batandatu bavuze ko ibikorwa by’ubujura babikoreraga Kicukiro, Kagarama, mu Bugesera, Kimironko, Masaka, Kanombe, Gasabo, Kinyinya, Remera, Rwamagana n’ahandi.

    Bavuze ko nyuma y’umunsi bajyaga kuryoshya bishimira amafaranga babaga bakuye mu bikorwa by’ubujura. Murangira yavuze ko aba basore bajyaga muri Supermarket bagakuramo inzoga zihenze ziri hejuru y’ibihumbi 200 Frw kuri buri umwe.   

    Avuga ko mu bantu basangiraga n’aba bajuru harimo n’umuraperi Ish Kevin. Murangira ati “Naje gutangazwa no kuba basangiraga n’uwitwa Ish Kevin. Hariya mu nzu y’i Kagarama akabakira, n’uwitwa Logan…N’uwitwa Olivier usanzwe ari Producer bagasangira ijoro ryoshye, baryoshya. Muri macye urasangira n’abantu iby’ibano, muri macye uri umufatanyacyaha. Ku muntu tuzi w’abasitari, kugira amakenga ni ngombwa.”

    Murangira yavuze ko ubwo bafataga aba bajura batari kumwe na Ish Kevin, Logan na Olivier. Ati “Ngirango wenda bagize amahirwe iyo baza gufatirwa nk’aho ngaho, abo bose baba baragiye, kuko ni abafatanyacyaha. Basangiraga n’abantu, ibintu by’ubujura, byaturutse mu bujura.”

    Icyo amategeko ateganya:

    Icyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo gihanishwa igihano kiri hagati y’imyaka 7 n’imyaka 10.

    Icyaha cyo kwihesha ikintu cy'ubujuru bukoresheje kiboko cyangwa ibikangisho, gihanishwa hagati y’imyaka 5 na 7.

    Icyaha cy'Ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi gihanishwa igihano cy’igifungo kugera ku myaka 25.

    Icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi muntu hakoreshejwe uburiganya gihanishwa igifungo kiri hagati y'imyaka 2 n'imyaka 3.

    Icyaha cyo kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi gihanishwa igifungo cy'amezi abiri n'amezi atatu n'aho icyaha cy'ubuhemu gihanishwa imyaka iri hagati y'itatu n'itanu.

    RIB yerekanye agatsiko k'abajura bibaga ibintu bitandukanye mu mahahiro manini (supermarkets), stations za essence no gushikuza abantu amatelefoni yabo
    Aba bakekwaho ibi byaha bafungiwe kuri station za RIB za Remera, Kimihurura na Kicukiro-Ibi ni ibikoresho bakoreshaga mu bujura birimo na ‘Plaque’
    Murangira Thierry yavuze ko RIB ifite ubushake, ubumenyi n'ubushobozi bwo kurwanya ibyaha, asaba buri wese kwitonda igihe ashaka kwishobora mu bugizi bwa nabi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141550/ish-kevin-logan-na-producer-olivier-mu-basangiraga-ibyibano-nabasore-6-bakekwaho-ubujura-b-141550.html

  • Kukwikoreza umutwaro wa Congo ni nko kukwikoreza umurambo w'impyisi #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame ubwo yaganiraga n'itangazamakuru ryigenga mu Rwanda (Radio 10 na Royal FM) yagaragaje ko ibibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biterwa n'abayobozi b'icyo gihugu babi batubahiriza inshingano zabo zo kwita ku banyekongo bose, agaragaza ko bikwiriye kwikorezwa Abanye-Congo, aho kuba u Rwanda ndetse anashimangira ko kwikorezwa ibyo bibazo bya RDC ari nko kwikorezwa umurambo w'impyisi.

    Iyi ngingo yayigarutseho kuri uyu wa 01 Mata 2024, mu kiganiro na Radio10 ndetse na Royal FM. Cyagarutse ku ngingo zitandukanye zijyanye n'ubuzima bw'igihugu.

    Ibiranga Umurambo w'Impyisi ni ibihe?

    Mu itangazo ryasohowe na Guverinoma y'u Rwanda ku tariki 19 Mutarama 2023, ryavugaga ko rutewe impungenge n'itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 18 Mutarama 2023 na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), yahisemo kuvuga kuri bike mu bikubiye mu Itangazo rya Luanda ryo ku wa 23 Ugushyingo 2022.

    Umunyamakuru Aissa Cyiza yabajije Perezida Kagame impamvu ibibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC bidakemuka na cyane ko habaye ibiganiro byinshi byari bigamije guhosha ikibazo.

    Umukuru w'Igihugu yagaragaje ko nubwo ibyo bibazo biterwa n'ubuyobozi bwa RDC, hari ubwo abayobozi batandukanye ku Isi babyikoreza u Rwanda, icyakora akavuga ko bidakwiriye ahubwo umuzigo wa RDC ukwiriye kwikorezwa Abanye-Congo.

    Ati 'Ukwiriye kwikorezwa Abanye-Congo n'abayobozi ba Congo ntabwo ukwiriye kwikorezwa u Rwanda cyangwa abayobozi b'u Rwanda. U Rwanda barwikoreje umuzigo wa RDC igihe kinini ndetse birarambiranye. Kukwikoreza umuzigo wa Congo ni nko kukwikoreza umurambo w'impyisi.'

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko u Rwanda rufite ibibazo byinshi byo gukemura, bityo ko bidashoboka ko rwikorera imizigo y'ibindi bihugu birimo na RDC.

    Perezida Kagame yagaragaje ko ibibazo by'iki gihugu gihana imbibi n'u Rwanda mu Burengerazuba, ari uruvangitirane rwa politiki idafututse.

    Ati 'Abanyaburayi baravuga bati nitudafata Congo neza ngo tuyihe ibyo ishaka byose n'iyo byaba bidashyitse, Congo iratwarwa n'Abashinwa, iratwarwa n'Abarusiya, bakemera ikibi cya Congo, kuyigana no kwikoreza umugogoro wayo abandi ntibanawikorere ubwabo kugira ngo bakore ibyo bakorayo.'

    Perezida Kagame yagarageje ko ibyo byose byaba ibyo bakorayo n'imikoranire yabo ntacyo bitwaye u Rwanda, icyakora akavuga ko igiteye impungenge ari uko abo abashaka kugira indonke bakura muri RDC bitwaza u Rwanda.

    Ati 'Ibyo ariko nabyo nta n'ubufiteho ikibazo, ujya gukura ibyo akura muri Congo njye birandebaho iki? Ariko se njye baranshakaho iki? Kuki kugira ngo uvane ibyo ushaka muri Congo, ugomba kunyikoreza ibibazo bya Congo?'

    Perezida Kagame yavuze hari n'ibindi bibazo byo kubangamira Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, ashimangira ko baba Abatutsi cyangwa Abahutu bose batamerewe neza, nubwo hibasirwa cyane Abatutsi bo muri iki gihugu.

    Yavuze ko guhabwa uburenganzira badakwiriye kubasaba, ahubwo bagomba kubuhabwa, akemeza ko kutabuhabwa ari cyo gituma hahora intambara z'urudaca zihari uyu munsi, abantu bakicwa abandi bakagirwa impunzi mu bihugu bitandukanye, ibintu bigomba gushakirwa umuti urambye.

    Ati 'Ugomba kubishakira umuti ni Congo ntabwo ari u Rwanda. Ndetse ntabwo ari n'Umuryango w'Abibumbye.'

    Perezida Kagame yagaragaje ko ikindi gikomeje gituma intambara zo mu Burasirazuba bwa RDC zitaranduka ari FDLR yasize ikoze Jenoside mu Rwanda, ariko kuri iyi nshuro yahawe intebe mu gihugu, ihabwa ibikoresho bya gisirikare byose, intego ari ugutera u Rwanda.

    Ati 'Ibyo na byo ntabwo ari twe twabikemura ni RDC igomba kubikemura. Twe twafasha gusa mu buryo bwo kubikemura. Ariko igisigaye ni ukwirinda ngo ibyo bitazaza bikatumerera nabi bikaduteza umutekano muke. Ni yo nshingano twese dufite.'

     

     

     

    The post Kukwikoreza umutwaro wa Congo ni nko kukwikoreza umurambo w'impyisi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kukwikoreza-umutwaro-wa-congo-ni-nko-kukwikoreza-umurambo-wimpyisi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kukwikoreza-umutwaro-wa-congo-ni-nko-kukwikoreza-umurambo-wimpyisi

  • Rutahizamu Usengimana Danny yabonye ikipe nshya hanze y’u Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukomeye cyane mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi Usengimana Danny wakiniye APR FC, Police FC yatangajwe nk'umukinnyi mushya wa Alliance Soccer Laval (AS Laval) yo mu Cyiciro cya Mbere mu Ntara ya Québec muri Canada.

    Usengimana nta kipe yari afite nyuma yo kuva muri Police FC ku mpera z'umwaka w'imikino wa 2022/23.

    Kuri uyu wa 2 Mata 2024 ni bwo Ikipe ya AS Laval yatangaje Usengimana w'imyaka 28 nk'umukinnyi wayo mushya.

    Source : https://yegob.rw/rutahizamu-usengimana-danny-yabonye-ikipe-nshya-hanze-yu-rwanda/