Blog

  • Corneille Nyungura mu myiteguro yo gushyira h… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, yavuze ariko ko guhera uyu munsi buri wese ashobora guhitamo kuzaba mu ba mbere bazayumva ubwo izaba igiye hanze. Ni Album yashyize ku mbuga zinyuranye zirimo nka Spotify, Apple Music, Deezer, Amazon Music, Sound Cloud ndetse na Tidal.

    Yaherukaga gushyira hanze indirimbo ‘Ego’ yakoranye na Youssoupha Musik na Mélodie Jade.  “L’Echo des Perles” ibaye Album ya Cyenda uyu muhanzi agiye gushyira hanze, kuko mu 2002 yasohoye Album ya mbere yise “ Parce qu’on vient de loin', mu 2005 ashyira hanze Album ya kabiri yise 'Les marchands de rêves', mu 2007 yasohoye Album ya Gatatu yise 'The Birth of Corneillius';

    Mu 2009 yasohoye Album ya Kane yise 'Sans titre', mu 2011 yasohoye Album ya Gatanu yise 'Les inséparables', naho mu 2013 yasohoye Album ya Gatandatu yise 'Entre nord et sud', mu 2019 yasohoye Album ya Karindwi yise 'Parce qu’on aime' n'aho mu 2022 yasohoye Album yise 'Encre Rose.'

    Mu Ukwakira 2019, uyu muhanzi yavuzwe cyane mu itangazamakuru ahanini biturutse ku ndirimbo ye 'Le Bonheur (Bisobanuye 'Umunezero' mu Kinyarwanda) yakunzwe cyane mu bihugu bikoresha ururumi rw'Igifaransa. 'Le Bonheur' yitsa cyane ku butumwa bwo gukangurira buri wese, ko ibyishimo ari ingenzi mu buzima bwa buri umwe.

    Album ze za mbere ntizakunzwe cyane, biri mu byatumye Album 'Les inséparables' yashyize hanze mu 2011 yarongeye kuyisubiramo mu 2012 mu rwego rwo kuyongerera uburyohe.

    Mu mpera za 2014 yabaye umwe mu bahatanye kuri Televiziyo yo mu Bufaransa TF1 mu irushanwa ‘Danse avec les Stars' ryabaga ku nshuro yaryo ya gatanu.

    Cornelius Nyungura yavutse ku wa 24 Werurwe 1977. Ni umunya-Canada ushyize imbere gukora ibihangano byubakiye mudiho wa R&B.

    Yavukiye mu Burengerazuba bw'u Budage ahitwa Freiburg im Breisgau, abyarwa na Émile Nyungura na nyina w'Umunyarwandakazi. Inyandiko zinyuranye zivuga ko, igihe kinini yabaye mu Rwanda, ndetse yahavuye mu 1994 ahunze Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Se wa Corneille, Émile Nyungura, yari umuyobozi w'ishyaka rya Politiki PSD yafatwaga nk’urwanya Leta. Corneille yiboneye iyicwa ry’ababyeyi be na barumuna be na bashiki be batatu ubwo yari afite imyaka 17 y'amavuko.

    Nyuma, uyu mugabo mu 1997 yimukiye mu Mujyi wa Quebec muri Uganda. Aririmba ibihangano bye mu rurimi rw'Igifaransa ndetse n'Icyongereza. Yakunze kuvuga ko yatangiye umuziki afatiye urugero ku barimo Prince, Marvin Gaye ndetse na Stevie Wonder.

    Corneille yanditse indirimbo ” Il était temps ” ayandikiye Virginie Pouchain nyuma yo kwemererwa guhagararira u Bufaransa mu marushanwa ya Eurovision song contest 2006. Iyi ndirimbo yarangije iri ku mwanya wa 22 muri 24 zizari zajyeze ku rwego rwa nyuma

    Mu 2006, ni bwo Corneille yashakanye n'umunyamideri wo muri Canada Sofia de Medeiros kugeza ubu bafitanye abana babiri. 

    Corneille Nyungura yatangaje ko ari kwitegura gushyira hanze Album ya Cyenda yise '”L’Echo des Perles”


    Nyungura yatangaje ko iyi Album izajya hanze tariki 12 Mata 2024 ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki


    Nyungura yari amaze amezi abiri ashyize hanze indirimbo yakoranye na Aya Nakamura, umuhanzikazi umaze igihe yijunditswe mu Bufaransa

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘LE BONHEUR’ YA CORNEILLE NYUNGURA

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NYUNGURA YAKORANYE NA AYA NAKAMURA


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141571/corneille-nyungura-mu-myiteguro-yo-gushyira-hanze-album-ya-cyenda-141571.html

  • Yabihanuriwe mu myaka 14 ishize! Appolinaire… – #rwanda #RwOT

    Tariki 31 Werurwe 2024 ni bwo Appolinaire Nshuti usanzwe ari umuramyi yagizwe Pasiteri, akaba ari umuhango wahuriranye n’ibirori bikomeye byo kwizihiza isabukuru y’imyaka ibiri ishize atangije umuryango w’ivugabutumwa yise ‘Rejoice Room Ministry’.

    Appolinaire Nshuti yimitswe ndetse ahabwa inkoni y’Ubushumba na Bishop Karemera Emmanuel wa Kanombe Living Word Church wasezeranyije ibyamamare Kimenyi Yves na Miss Muyango Claudine – bakoze ubukwe mu ntangiriro za 2024.

    Mu kiganiro na inyaRwanda, Pastor Appolinaire Nshuti yavuze ko anezerewe cyane ku bwo kuba Umushumba. Ati “Ni umunezero! Ubundi nari maze imyaka igera kuri 14 babimpanurira aho ngiye kwigisha, ariko nkabona atari ibyange, ariko Imana igenda inyereka impamvu ko nkwiriye kwimikwa ikabinkundisha none isezerano ry’Imana rirasohoye.

    Yavuze ko kuba Pasiteri agiye kubikoresha neza, akigisha ukuri kw’Ijambo ry’Imana. Aragira ati “Icyo bisobanuye rero hari ibyo nsoma muri Bibiliya nkabona abandi babikora nabi kandi njyewe ntemerewe kubikora bikambabaza. Rero ubu Uwiteka yampaye ubwo bubasha kandi azamba hafi kugira ngo mbe igikoresho ye kizima”.

    Tariki 04 Werurwe 2023 ni bwo Pastor Appolinaire Nshuti yambikanye impeta y’urudashira n’umukunzi we Jenny Umurerwa mu birori bashyigikiwemo n’ibyamamare nka Massamba Intore, Aline Gahongayire, Nelson Mucyo, Rev. Dr Antoine Rutayisire n’abandi. 

    Avuga ko Imana yamukoreye ubukwe bwiza cyane. Yavuze ko hari ibintu 3 yungukiye mu rushako, akaba yabiheraho ashishikariza urubyiruko kurushinga. Yavuze ko iyo uri wenyine utekereza wenyine, ariko iyo ushatse murafatanya ibyo wakoraga bikikuba.

    Pastor Appolianire usanzwe ari umuramyi ukunzwe mu ndirimbo zirimo “Ineza” yakoranye na Patient Bizimana utuye muri Amerika, yongeyeho ati “Iyo ushatse, ugira umugisha wikubye kabiri. Iyo ushatse, byonyine ni icyubahiro kuri wowe n’umuryango n’igihugu”.

    Ati: “Ibyo nishimira mu rushako, icya mbere ni iterambere kuva nshatse ibyo nakoraga byateye imbere ntabwo ngifata umwanzuro njyenyine, buriya umugore ni ikintu gikomeye, hari ibyo nakoraga nzi ngo ni byiza aho nshakiye umugore wanjye yongeramo ubwenge bwe biba byiza kurushaho”.

    Pastor Appolinaire avuga ko atarashaka umugore yari afite umuryango avukamo gusa n’inshuti, “ubu mfite imiryango 2 hiyongereyemo n’uwa madamu, turushaho kwaguka”. Ati “Ikindi nagira inama urubyiruko bareke imiryango yabo igire uruhare mu gushaka kwabo, iki kintu kirakomeye cyane”.

    Mu mboni ze avuga ko “Impamvu ubona ingo zisenyuka ni uko umusore ahura n’umukobwa gusa yamureba ikimero ngo mbonye umugore sinanze ubwiza pe n’umugore wanjye ni mwiza cyane ariko famille yanjye yabigizemo uruhari.

    Data hari ijambo yambwiye ati ‘mwana wanjye ujya mu ishamba utazi ugaca inkoni utazi, uzitonde mu rushako’, kandi koko ababyeyi banjye bagize uruhare mu rushako rwanjye”.

    Nyuma yo gukora ubukwe, umugore we yasubiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho asanzwe atuye, umugabo aguma mu Rwanda. Appolinaire yagize icyo abivugaho ati “Mvuze ko bitagoye kuba madamu tutaba turi kumwe naba mbeshye.”

    Yavuze ibanga ribafasha kurwubaka rugakomera, ati “Ikidufasha gukomeza twishimye nta kindi ni ‘communication’ cyane, turayubaha, no gusenga dushyiraho uburyo buhoraho bwo gusengana hagati yanjye nawe gusa biradufasha cyane”.

    Appolinaire Nshuti yavuze ko “nk’abakristo, Yesu yavuze ko adusigiye Umwuka Wera nk’umufasha, rero n’ibi nabyo iyo mushyizeho amahame mugasaba Mwuka Wera kuza arabafasha. Ndi mu bagabo bishimye muri iki gihugu cy’u Rwanda”.

    Ubwo Pastor Appolinaire Nshuti yasukwagaho amavuta

    Bishop Karemera Emmanuel niwe wimitse Pastor Appolinaire Nshuti

    Bishop Karemera yabahaye Bibiliya nk’Intwaro iruta izindi bazajya bitwaza

    Pastor Appolinaire Nshuti yashimiye ababyeyi bamuhaye uburere bwiza bakamutoza gukunda Imana

    Bakoze ibirori bikomeye nyuma yo guhabwa inkoni y’Ubushumba

    Appolinaire Nshuti hamwe n’umugore we bavuga ko bari muri ‘Couple’ zishimye cyane

    Baherutse kwizihiza isabukuru y’umwaka umwe bamaze mu rushako

    REBA INDIRIMBO “INEZA” YA APPOLINAIRE NSHUTI FT PATIENT BIZIMANA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141572/yabihanuriwe-mu-myaka-14-ishize-appolinaire-nshuti-yabaye-pasiteri-yimikwa-na-bishop-karem-141572.html

  • Uko mukuru wa Miss Naomie yibwe akanakomerets… – #rwanda #RwOT

    Niba warakurikiranye amakuru kuva ku mugoroba w'uyu wa 02 Mata 2024, wumvise ibisambo byafashwe byakoraga ibikorwa by'ubujura bakanakomeretsa abo bibye.

    Aho bakomerekeje umwe mu bakozi  batangaga  esanse muri Masaka nyuma y’uko abahaye serivisi y'ibihumbi 45Frw bakagenda batishyuye kumuvuduko mwinshi bamukurubana hasi.

    Hari kandi ibikorwa byo kwiba inzoga n'ibindi bintu muriza Super Markets  ndetse bimwe Umuvugizi wa RIB akaba yatangaje ko bagiye babisangira na bamwe mu bahanzi basanzwe bafite amazina azwi hano mu Rwanda.

    Undi wibwe akaba ari Kathia Kamali, wahaye ikiganiro itangazamakuru avuga ku isanganya ryamubayeho aho yari yaherekejwe na barumuna be aribo Brenda na Miss Naomie.

    Mu kiganiro Kathia yatanze yatangiye agaragaza uko byagenze ati'Ukuntu njyewe banyibye narindi mu muhanda wa Nyarutarama noneho imodoka iza inyuraho iri kurangisha niba ari Igitego Hoteli ibintu nk’ibyo ngibyo.'

    Ubundi agaruka ku buryo abasore bari bayirimo bavugaga neza bamurata ubwiza ati'Twashakaga kubabwira ko muri beza n’ikinyabupfura cyinshi cyane, ndangije ndavuga ngo murakoze, barangije basi bati, waduhaye nimero yawe ndavuga oya sinjya ntanga nimero ku bantu ntazi.'

    Mu kumusezeraho bazanye ukuboko akubahaye nawe batangira guhangana ati'Basi 'bye' niba utaduha nimero zawe mu gihe njyanyeyo akaboko bahita bankurura umwe wari wicaye ku ruhande ahita afata akaboko kanjye ashaka kukavuna ubwo nibwo narwanaga na telefone yanjye ndikuvuza ni induru.'

    Yongeraho ati'Umwe mu bo mwabonye wari utwaye ahita ansunika gwa mu muhanda nshika ibisebe byinshi ku mavi, ngwa neza munsi y'ipine bashaka kunyura ku kaguru nkakuraho ni uko byagenze, ntanga ikirego kuri RIB ndategereza.'

    Uyu mukobwa uvuga ko ibyo byamubayeho mu masaha y'umugoroba mu ntangiriro za Werurwe 2024,agira inama abantu abasaba kuba maso no kwihutira kujya bahita batanga ikirego.

    Kathia yagize ati'Ntimukavugishe abantu mutazi kuko abo bantu ntabwo basaga n'abajura, umuntu utwara imodoka ntabwo asa n'umujura, numvaga ntakintu cy'umumaro mfite bakeneye, abantu ntibagapfe kubabaza ibyo bashaka ngo mubatege amatwi mujye mubihorera mugende.'

    Ashishikariza abantu kujya bitabaza inzego zibishinzwe ati'Niba hari ikintu kibabayeho mujye mutanga ikirego mutegereze, muzagira abantu babafasha kuko nanjye ntabwo narinzi ko bizakunda ndaruhutse meze neza kuko abantu banyatatse babafashe.'

    Kathia avuga ko mubo RIB yerekanye 2 aribo yamenyemo mu bamugiriye nabi kuko undi yari yicaye inyuma avuga ko uretse kuba byaramukomerekeje telefone bamutwaye ari iPhone 15 ihagaze Miliyoni 1.3Frw.

    Kathia yashimiye RIB yakomeje gukurikirana ikirego cye abamugiriye nabi bakaba babafasheYavuze ko abantu bamukomerekeje bakanamwiba byabaye muri Werurwe 2024Kathia yasabye abantu kwitondera abantu baza babaza ibibazo ko bagakwiye kujya babagendera kure kuko harimo ababa batagamije icyiza 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141582/uko-mukuru-wa-miss-naomie-yibwe-akanakomeretswa-namabandi-i-kigali-141582.html

  • Abasirikari benshi b'Afrika y'Epfo baba barishyize mu maboko ya M23! #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha urubuga 'National security News' rwo muri Afrika y'Epfo, aravuga ko mu mpera z'icyumweru gishize hari abasirikari 'benshi' b'icyo gihugu bashyize intwaro hasi ubwo bari boherejwe ku rugamba kurwana na M23, maze bishyira mu maboko y'uwo mutwe uhanganye n'igisirikari cya Leta ya Kongo n'abayishyigikiye.

    Uretse kwemeza ko ari benshi, urwo rubuga ntiruvuga umubare nyawo w'ababaye ingwate za M23, gusa rwongeyeho ko muri abo harimo n'abakomoka muri Malawi.

    Igisirikari cy'Afrika y'Epfo cyahakanye aya makuru, kivuga ko agamije guharabika isura yacyo. Gusa abasanzwe bakurikira uru rubuga bavuga ko rukunze gutanga amakuru yizewe.

    Malawi yo kugeza ubu yaruciye irarumira.

    Afrika y'Epfo na Malawi ni bimwe mu bihugu byohereje ingabo muri Kongo, mu butumwa bw'umuryango SADC.

    izo ngabo zagiye mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Kongo kuva mu mpera z'umwaka ushize, zisimbuye yo iz'Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba, zo zirukanywe muri Kongo, zimaze kwanga kwivanga mu ntambara zabonaga ko yarangizwa n'inzira y'ibiganiro.

    Kugeza ubu Leta y'Afrika y'Epfo yemera ko imaze gutakaza abasirikari 2 gusa, nubwo amakuru atangwa n'abadafite aho babogamiye ahamya ko abapfiriye ku rugamba, abakomeretse n'abafashwe mpiri ari benshi cyane.

    Kuva Perezida Cyril Ramaphosa yafata icyemezo cyo kohereza ingabo 2.900 muri Kongo, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, abanyapolitiki, sosiyetse sivile n'abandi bakurikiranira hafi ibyo muri Afrika y'Epfo, ntibahwemye kugaragaza ko icyo cyemezo kirimo ubuhubutsi, ndetse bakongeraho ko abo basirikari bazahurira n'akaga muri Kongo.

    Zimwe mu mpamvu zishingirwaho n'abarwanya icyemezo cyo kohereza abasirikari b'Afrika y'Epfo muri Kongo, ni uko ngo batahawe imyitozo ihagije mbere yo koherezwa ku rugamba, kandi bakaba batazi akarere k'imirwano nk'uko abarwanyi ba M23 bakamenyereye cyane, dore ko abenshi ari ho bavukiye.

    Ikindi, ngo igisirikari cy'Afrika y'Epfo nta bikoresho bihagije kandi bigezweho kigifite, dore ko ngo ibyo cyahoranye byashaje, amafaranga yo kubisimbura akigira mu mifuka y'ibikomerezwa, kubera ruswa yamunze inzego zose z'icyo gihugu.

    Indi ngingo ikomeye cyane, ndetse inahurizwaho n'impuguke nyinshi muri politiki, ni uko intambara ya Kongo idashobora kurangizwa n'urusaku rw'imbunda, ko ahubwo Abakongomani ubwabo bakwiye kwicarana ku meza y'ibiganiro, bagashakira hamwe umuti w'ibibatanya bahereye mu mizi yabyo.

    Thabo Mbeki wigeze kuba Perezida W'Afrika y'Epfo nawe aherutse guteza ubwega, yamagana ubutegetsi bw'igihugu cye bufasha Leta ya Kongo guhohotera igice kimwe cy'abaturage bayo.

    Uwo musaza ufite ijambo rikomeye mu ruhando mpuzamahanga, yunze mu rya Nyakwigendera Nelson Mandela, isi yose yubahira kuba yarakuye abaturage b'Afrika y'Epfo mu bucakara bwa gashakabuhake, mbere yo gutabaruka nawe akaba yaramaganye ivangura rikorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.

    Abo bakambwe bombi bavuze ko icyo gice cy'Abakongomani nigikomeza gufatwa nk'abanyamahanga mu gihugu cyabo, nta kabuza kizashaka uko cyirwanaho, kandi ko nta gisirikari kizabakoma imbere uko cyaba gikomeye kose.

    Ibi byose Perezida Ramaphosa yabyimye amatwi, ahitamo gushora abasirikari be mu ntambara batazi impamvu yayo, none dore ingaruka zatangiye kubisukiranyaho.

    Ramaphosa yashyize imbere inyungu ku giti cye n'agatsiko ke, dore ko bitakiri ibanga Tshisekedi yamweguriye ibirombe by'amabuye y'agaciro, azacukura igihe cyose azaba amufasha guhangana na M23.

    Ibyo birombe nyamara ahubwo bishobora kuzaba irimbi ry'urwo rubyiruko yohereje mu mikaka y'intare za Sarambwe, dore ko uwanze kumva atanze no kubona!

    The post Abasirikari benshi b'Afrika y'Epfo baba barishyize mu maboko ya M23! appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abasirikari-benshi-bafrika-yepfo-baba-barishyize-mu-maboko-ya-m23/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abasirikari-benshi-bafrika-yepfo-baba-barishyize-mu-maboko-ya-m23

  • APR FC irimo gushaka uko umubiri w’umutoza wa yo wagezwa muri Tunisia, abakinnyi bashenguwe n’urupfu rwe #rwanda #RwOT

    Abakinnyi ba APR FC bashenguwe n’urupfu rw’umutoza wa yo wari ushinzwe kubongerera imbaraga, Dr Adel Zrane witabye Imana ejo hashize ku wa Kabiri.

    Ni urupfu rwaje rutunguranye aho uyu mutoza yasanzwe mu nzu ye yitabye Imana hakaba harimo gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyamwishe.

    Mu itangazo ikipe ya APR FC yahise isohora, yagize iti 'N’akababaro kenshi, ubuyobozi bwa APR FC buratangaza ko umutoza wa yo wari ushinzwe kongerera abakinnyi imbaraga Dr Adel Zrane yitabye Imana. Impamvu z’urupfu rwe ntiziramenyeka.'

    Abakinnyi ba APR FC bakaba bashenguwe bikomeye cyane n’urupfu rw’uyu mutoza bafataga nk’inshuti ya bo magara.

    Umunya-Sudani akaba na kapiteni wungirije w’iyi kipe, Sharaf Eldin Shiboub, yagize ati 'mbuze amagambo navuga nshuti yanjye magara. Ruhukira mu mahoro, sinzi icyo navuga gusa ngiye kuvuga ngo roho ya we nziza iruhukire mu mahoro, umutima washengutse.'

    Umugande ukinira APR FC, Taddeo Lwanga we ati 'Ubuzima ni buto cyane. Ejo hashize twaravuganye ntabwo nari nzi ko uri buhure n’uwakuremye uyu munsi. Ruhukira mu mahoro nshuti yanjye.'

    N’abandi bakinnyi ba APR FC bakomeje kugaragaza ko bashenguwe n’urupfu rw’uyu mutoza babinyujije ku mbuga nkoranyambaga nubwo bamwe wabonaga babuze amagambo yo kuvuga.

    APR FC ikaba kandi yatangaje ko irimo gukorana n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hamenyekane icyishe uyu mutoza ukomoka muri Tunisia, ni nako harimo gushakwa uko umubiri we wagezwa iwabo.

    Ati 'Ubuyobozi bwa APR FC bufashijwe na Minisiteri y’Ingabo, barimo gukorana n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwa Dr Adel. Na none irimo gukorana n’umuryango we muri Tunisia ku buryo umubiri we wagezwa mu rugo.'

    Iyi kipe kandi yasoje ivuga ko nubwo batakiri kumwe nk’umuntu uhumeka ariko ibigwi bye bizahora mu mitima y’abakunzi ba APR FC.

    Dr Adel Zrane akaba yarageze muri APR FC mbere y’uko uyu mwaka w’imikino utangira, akaba yari yarasinye amasezerano y’umwaka umwe.

    Ni umugabo wari uzwi mu mupira wo mu Karere aho yatoje Simba ari kumwe n’Umubiligi Patrick Aussems bagatwarana igikombe cya shampiyona ya Tanzania cya 2018-19 ndetse na 2019-20 ndetse na 2020-21 ubwo yari kumwe na Didier Gomes da Rosa.

    Dr Adel Zrane kandi yanyuze mu makipe atandukanye nka Etoile Sportif du Sahel y’iwabo muri Tunisia, Al Ain yo muri Arabie Saoudite, Al-Wehdat Sportif Club yo muri Jordanie, yari kumwe kandi n’Ikipe y’Igihugu ya Mauritania yitabiriye Igikombe cya Afurika cya 2022 muri Cameroun.

    Shiboub ni umwe mu bashenguwe n’urupfu rwa Dr Adel Zrane

    Taddeo Lwanga yavuze ko atari azi ko agiye kwitaba Imana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-irimo-gushaka-uko-umubiri-w-umutoza-wa-yo-wagezwa-muri-tunisia-abakinnyi-bashenguwe-n-urupfu-rwe

  • Ibyago bya Bènin yaba ari amahirwe ku ikipe y'igihugu Amavubi! Bènin iri mu myiteguro y’umukino n’u Rwanda yakomwe mu nkokora – YEGOB #rwanda #RwOT

    Minisiteri ya Siporo muri Bénin, yatangaje ko ikipe y'igihugu yabi bitazakunda ko yakirira u Rwanda iwabo mu mukino w'amajonjora yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi uzaba muri Kamena uyu mwaka.

    Bitangajwe nyuma yaho CAF itangaje ko ikibuga Bènin isanzwe yakiriraho, kitujuje ibisabwa ngo gikinirweho imikino mpuzamahanga.

    Batangaje ko batangiye kuvugurura iyo stade, ariko ko bitagera mu kwa Gatandatu yuzuye, bityo bakaba bataramenya aho bazakirira Amavubi.

    Umutoza wa Bènin arifuza ko bazakirira muri Togo, gusa Minisiteri ya Siporo muri Bénin yo ikifuza ko yakakirira muri Côte d'Ivoire.

    Bivuze ko Amavubi ayoboye itsinda C azakinira imikino yombi yo mu kwa gatandatu ku bibuga bitari ibyo mu bihugu bazakina na byo, kuko na Lesotho bazakurikizaho izabakirira muri Afurika y'Epfo.

    Source : https://yegob.rw/ibyago-bya-benin-yaba-ari-amahirwe-ku-ikipe-yigihugu-amavubi-benin-iri-mu-myiteguro-yumukino-nu-rwanda-yakomwe-mu-nkokora/

  • Rutahizamu uyoboye shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda arifuza gukinira Amavubi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukomeye cyane hano mu Rwanda ukomoka mu gihugu cya Nigeria ukinira Bugesera FC, Ani Elijah arifuza kuba yakinira ikipe y'igihugu Amavubi.

    Uyu rutahizamu uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona y'u Rwanda aho ubu afite 14 akurikiwe na Victor Mbaoma wa APR FC ufite 13, yasabye kuba bahabwa ubwenegihugu agakinira u Rwanda.

    Nta byinshi biramenyekana bijyanye n'aho ubusabe bwe bugeze, gusa amakuru ISIMBI dukesha iyi nkuru yamenye ni uko abo bireba barimo na FERWAFA babibwiwe ndetse n'umutoza w'ikipe y'igihugu Frank Torsten Spittler yashimye urwego rwe ku buryo amubonye ahamya ko hari icyo yamufasha.

    Source : https://yegob.rw/rutahizamu-uyoboye-shampiyona-yicyiciro-cya-mbere-mu-rwanda-arifuza-gukinira-amavubi/

  • Inzika! Kiyovu Sports irakubita agatoki ku kandi #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sports irakubita agatoki ku kandi, ifite inyota yo kwihorera kuri Sunrise FC yayibujije igikombe cya shampiyona umwaka ushize w’imikino ubwo yayitsindaga igitego 1-0.

    Ni mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24 aho Kiyovu Sports iri bwakire Sunrise FC kuri Kigali Pele Stadium.

    Kiyovu Sports ikaba yiteguye kugerera Sunrise FC mu kebo yayigereyemo tariki ya 21 Gicurasi 2023 ubwo yayitsindadaga 1-0 ikayibuza kwegukana igikombe cya shampiyona cya 2022-23.

    Sunrise FC iri mu makipe ari mu murongo utukura, ararwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri aho ubu iri ku mwanya 14 n’amanota 26 mu makipe 16.

    Dusubize amaso inyuma tariki ya 21 Gicurasi 2023 mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona ya 2022-23 aho Sunrise FC yari yakiriye Kiyovu Sports kuri Golgotha Stadium.

    Ni umukino Kiyovu Sports yasabwaga gutsinda uyu mukino kugira ngo ikomeze kwiyongerera amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona. Gusa siko byaje kugenda kuko yatsinzwe 1-0.

    Byaje kuyigiraho ingaruka nubwo ku mukino w’umunsi wa nyuma batsinze Rutsiro 3-1 ariko igikombe cyegukanywe na APR FC banganya amanota 60 ariko ikayirusha umubare w’ibitego bazigamye.

    Kiyovu Sports rero ikaba yahigiye kwishyura Sunrise FC kugira ngo igore uruhare mu kuba yamanuka.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa yo rwa Kiyovu Sports, yagize iti 'Mwaramutse neza Sunrise? Ese muribuka tariki 21/05/2023? Muze tubahembere imirimo myiza mwakoze. Ni mukanya 15h00 Kigali Pele Stadium.'

    Mwaramutse neza @Sunrisefc_rw Ese muribuka tariki 21/05/2023?

    Muze tubahembere imirimo myiza mwakoze. Ni mukanya 15h00 kigali pele stadium.@NyagatareDistr pic.twitter.com/19RLWnP6gd

    — Kiyovu Sports (@SCKiyovuSports) April 3, 2024

    Kiyovu Sports yahize kwihimura

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/inzika-kiyovu-sports-irakubita-agatoki-ku-kandi

  • Ish Kevin yigaramye RIB #rwanda #RwOT

    Umuraperi Ish Kevin yigaramye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwavuze ko yasangiraga ibyibano n’abajura yerekanye ejo hashize ku wa Kabiri.

    Mu gitondo cy’ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 2 Mata 2024, RIB yerekanye itsinda ry’abajura 6 bibaga abaturage bakabacucura.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwavuze ko aba basore barimo bane bari abakanishi ndetse itsinda rya bo ryibaga imodoka abantu babaga bazisize ku muhanda. Izi modoka bibye ngo bazihinduranyaga plaque kugira ngo badatahurwa.

    Si ibyo gusa kuko banajyaga kuri station za lisansi zitandukanye bagashyirirwamo lisansi bagahita bagenda batishyuye ndetse banajyaga mu mahiriro (supermarkets) bagatwara inzoga zihenze bagahita bigendera batazishyuye.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko bakundaga gukoresha ibirori byo mu rugo bizwi nka ‘House Party’ kandi akaba yaratunguwe no kuba barasangiraga n’abahanzi nka Ish Kevin na Logan.

    Ati “Muri bya bindi babaga bibye bajyaga kuryoshya y’amafaranga bibye bya binyobywa bibye bakagenda bagakora ‘house party’ bagahura n’abantu batangaje, naje gutangazwa no kuba barasangiraga n’uwitwa Ish Kevin mu nzu y’i Kagarama akabakira, n’uwitwa Logan njye sinabazi na Olivier ukora indirimbo.'

    Ish Kevin abinyijije ku mbuga nkoranyambaga ze, yabyamaganiye kure avuga ko abo bantu atabazi ndetse ko niba hari umuntu umaze igihe yitwara neza, arimo.

    Ati “Ndasaba RIB n’ibi binyamakuru byose y’uko nibamara kumenya ko ntaho nziranye n’aba bana, ibi bitangazamakuru byakoreshejwe byanduza izina ryanjye, byazakoreshwa byose bivuguruza kuko ibi ntabwo ari byo k’umuntu umaze igihe yitwara neza nkanjye. Murakoze.”

    Uyu muraperi akaba yavuze ko kandi agiye kujya gutanga ikirego kugira ngo izina rye ryangijwe rikurweho icyasha. RIB ivuga ko yagize amahirwe kuko iyo bafata aba bajura bari kumwe na we yari gufungwa kuko yari umufatanyacyaha.

    Abajura RIB yerekanye bari bamaze igihe bacucura abaturage

    Ish Kevin yavuze ko ibyo RIB yavuze atari byo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ish-kevin-yigaramye-rib

  • Abirabura 8 b’ibyamamare bakize cyane ku Isi… – #rwanda #RwOT

    Kuwa Kabiri w’iki cyumweru Fores Magazine kabuhariwe mu gutangaza uko ubukungu bw’ibyamamare buhagaze n’uko bugenda buhindagurika. Yasohoye intonde ebyiri harimo urutonde rw’ibyamamare bikize cyane ku Isi, n’urutonde rw’abirabura b’ibyamamare bikize ku Isi mu 2024.

    Kuri uru rutonde rw’abirabura 8 batunze amafaranga menshi ku Isi, rwahuriweho n’abasanzwe bafite amazina akomeye mu myidagaduro ndetse bari basanzwe bazwiho ko bakize, gusa icyahindutse ni uburyo bakurikirana bitewe n’umutungo bafite.

    Umuraperi w’icyamamare Jay Z wari umaze imyaka 3 ayoboye ibyamamare bikize, kuri ubu yasimbuwe na Michael Jordan ndetse na Oprah Winfrey amuza imbere. Abashya biyongereye kuri uru rutonde barimo Magic Johnson na Lebron James.

    Dore abirabura 8 b’ibyamamare bakize cyane ku Isi mu 2024:

    1. Michael Jordan

    Umunyabigwi mu mukino wa Basketball, Michael Jordan, uzwi kuri numero ya 23, wagiye unyura mu makipe menshi arimo ‘Chicago Bulls’, niwe uyoboye ibyamamare by’abirabura bikize cyane ku Isi. 

    Uyu mugabo w’imyaka 61 afite umutungo wa Miliyari 3.2 z’Amadolari. Amafaranga menshi aherutse kuyinjiza ubwo yagurishaga ikipe ye ya Basketball yitwa Charlotte Hornets kuri Miliyari 3 mu 2023, mu gihe iyi kipe yayiguze mu 2010 kuri miliyoni 175 z’amadolari.

    2. Oprah Winfrey

    Icyamamarekazi kuri Televiziyo, Oprah Winfrey, umwanditsi w’ibitabo akaba anafite kompanyi OWP itunganya filime ni we ufite agahigo ko kuba yarabaye umwiraburakazi wa mbere watunze Miliyari y’amadolari mu 2003. Magingo aya Oprah Winfrey w’imyaka 70 atunze Miliyari 2.8 z’Amadolari.

    3. Jay Z

    Icyamamare mu muziki Shawn Carter, wamamaye nka Jay Z, ni umwe mu bahanzi bagannye ubucuruzi n’ishoramari bikabahira. Afite kompanyi ikora ibinyobwa bya ‘Champagne’ bizwi nka ‘Armand de Brignac’, afite indi ikora ibinyobwa bya ‘Cognac’ byitwa ‘D’Usse’.

    Afite kandi  inzu y’umuziki ya ‘Roc Nation’ ndetse Jay Z ni nawe ufite imigabane myinshi muri kompanyi y’ubutwazi ya ‘Uber’. Kugeza ubu afite Miliyari 2.5 z’Amadolari. Uyu mutungo wa Jay Z ni uwe utavanze nuwa Beyonce umugore we.

    4. Tyler Perry

    Bamuhaye akabyiniriro ka ‘King of Black Hollywood’, Tyler Perry kabuhariwe mu gutunganya filime, kuzandika no kuzikina, akaba anafite sitidiyo nini ikinirwamo filime yubatse mu mujyi wa ‘Atlanta’. Uyu mugabo uzwiho kwandika filime ziteye agahinda, kuri ubu atunze Miliyari 1.4 z’Amadolari.

    5. Rihanna

    Icyamamarekazi mu muziki, Rihanna, yateye intambwe nk’iya Jay Z wamwinjije mu muziki maze agana inzira y’ubucuruzi buramuhira. Afite kompanyi ikora ibikoresho by’ubwiza yitwa ‘Fenty Beauty’, n’indi ikora imyenda y’imbere y’abagore yitwa ‘Savage X Fenty’ biri kumwinjiriza agatubutse. Kuri ubu Rihanna atunze Miliyari 1.4 z’Amadolari.

    6. Tiger Woods

    Kizigenza mu mukino wa ‘Golf’, Tiger Woods, akaba ari nawe mwirabura wa mbere ufite ibikombe byinshi muri uyu mukino anafite kandi kompanyi ikora imyenda yitwa ‘Sun Day Red’ igira uruhare mu kumwinjiriza. Tiger Woods w’imyaka 48 afite Miliyari 1.3 z’Amadolari.

    7. LeBron James

    Icyamamare mu mukino wa Basketball, LeBron James, ukinira ikipe ya ‘Los Angeles Lakers’, niwe waciye agahigo ko gutunga Miliyari y’Amadolari agikina, mu gihe bagenzi be Michael Jordan na Magic Johnson, bayatunze baramaze guhagarika gukina. Magingo aya LeBron James w’imyaka 39 ufite imigabane mu ikipe ya Liverpool, atunze Miliyari 1.2 z’Amadolari.

    8. Magic Johnson

    Umunyabigwi muri Basketball, Magic Johnson, wabiciye bigacika mu ikipe ya ‘Los Angeles Lakers’, asanzwe afite ikipe yo muri NFL yitwa ‘Washington Commanders’ ndetse anafite kompanyi y’ubwishingizi yitwa ‘EquiTrust’ biri mu byimwinjiriza agatubutse. Magic Johnson w’imyaka 64 afite Miliyari 1.1 z’Amadolari.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141565/abirabura-8-bibyamamare-bakize-cyane-ku-isi-mu-2024-amafoto-141565.html