Blog

  • Kigali Pele Stadium igiye gusenywa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nshimiyimana Alexis Redamptus ushinzwe Ibikorwaremezo muri Minisiteri ya Siporo, asobanura impamvu Kigali Pelé Stadium izasenywa hakubakwa indi stade iri ku rundi rwego.

    Yabitangaje mu kiganiro uyu Nshimiyimana Alex yagiranye n'ikinyamakuru Igihe agaruka ku mihindagurikire y'amazina yagiye ahabwa iyi sitade.

    Yavuze ko yatangiye yitwa Sitade rejiyonari nyuma iza kwitwa Kigali Pele Stadium mu rwego rwo guha icyubahiro nyakwigendera Pele witabye Imana.

    Yakomeje avuga ko impamvu igiye kuvugururwa ari uko izina yahawe ndetse n'abariyihaye bitari ku rwego rumwe bikaba bigiye gutuma isenywa hakubakwa indi iri ku rwego rukomeye.

    Source : https://yegob.rw/kigali-pele-stadium-igiye-gusenywa/

  • Bakoreshaga inyamaswa zo mu gasozi! Abagabo batatu biyitaga abapfumu, batawe muri yombi – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    RIB yataye muri yombi abagabo batatu, aribo Kayitare Joseph, Mutajiri Kikara Innocent na Mazimpaka Bernard bakurikiranyweho ibyaha birimo gutunga no gukoresha inyamaswa zo mu gasozi bifashisha mu cyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya.

    Aba bafashwe bizezaga abantu ko bafite imbaraga zidasanzwe zibafasha kugaruza ibyabo byibwe cyangwa kubavura indwara zitandukanye. Bafungiye kuri Station za RIB za Nyamirambo na Nyarugenge kandi ntabwo ari ubwa mbere bafungiwe bene ibi byaha.

    RIB irashimira abatanga amakuru kuri ibi byaha inashishikariza buri wese kwirinda kwishora mu bikorwa nk'ibi kuko bigira ingaruka ku buzima no ku bukungu bwabo.

    Source : https://yegob.rw/bakoreshaga-inyamaswa-zo-mu-gasozi-abagabo-batatu-biyitaga-abapfumu-batawe-muri-yombi-amafoto/

  • Icyamamare muri Muzika, Davido agiye kujyana mu nkiko ibinyamakuru byamubeshyeye #rwanda #RwOT

    Davido, icyamamare muri Afrobeat cyo muri Nigeria, yasabye abanyamategeko be gutanga ikirego nyuma y'ikinyoma gishobora kugaruka abagitanze bagamije gutebya ku munsi wo kubeshya.

    Iyo nkuru ibeshya yavugaga ko Davido yatawe muri yombi muri Kenya nyuma y'uko indege ye bwite bayisanzemo ikiyobyabwenge cya 'Cocaine'.

    Uyu mugabo w'imyaka 31 y'amavuko, wari ushoje ibitaramo muri Uganda na Kenya, yavuze ko iyo nkuru ari impimbano kandi 'irimo kutigengesera bikabije'.

    Ibyo, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga byatumye asohora itangazo ku mbuga nkoranyambaga agira ati:'Sinigeze mfatwa n'uwo ari we wese mu gihugu na kimwe ku cyaha na kimwe ku Isi, haba iwacu muri Nigeria, iwacu muri Amerika, cyangwa mu bihugu amagana nagize iwacu mu kazi kanjye'.

    Iyo nkuru, yasohotse kuwa mbere ku munsi wo kubeshya, yatangajwe bwa mbere na K24 TV yo muri Kenya, ihita ikwira vuba vuba ku mbuga nkoranyambaga.

    Davido, yari amaze gutaramira imbaga y'abantu mu bitaramo byiswe Timeless Concert i Kampala na Raha Fest i Nairobi, avuga ko yahise ahamagarwa n'abantu benshi cyane.

    Iki kinyoma cyatumye urwego rukurikirana ibyaha muri Kenya, Directorate of Criminal Investigations (DCI), rugaragaza kuri Twitter ko iyo nkuru ya K24TV ari 'Fake News ( inkuru mpimbano)'.

    Kuwa kabiri Davido yagize ati: 'Ndashaka kubwira abafana banjye ko izo nkuru atari ukuri. Narangije neza ibitaramo byanjye muri Uganda na Kenya kandi nsubira neza iwacu muri Nigeria. Mbona biriya birego bihimbano bigize ibyaha mpuzamahanga kandi birimo kutigengesera bikabije nubwo bwose byitwaje 'umunsi wo kubeshya''.

    Akomeza agira ati'Umunyamategeko wanjye ari kureba inzira y'amategeko yo kurega ibitangazamakuru byazanye aya makuru ayobya'.

    K24 TV ntabwo iragira icyo ivuga ku kuba Davido agiye kwisunga amategeko. Abanyakenya benshi babona icyo kinyoma kitari gikwiye, abandi bavuga ku mbuga nkoranyambaga ko bizeye ko ibi bizakemurwa mu bwumvikane.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/04/03/icyamamare-muri-muzika-davido-agiye-kujyana-mu-nkiko-ibinyamakuru-byamubeshyeye/

  • Itangazo risaba guhinduza amazina ya BAKUNDA Jadot #rwanda #RwOT

    Uwitwa BAKUNDA JADOT, mwene Bakunda Anicet na Habimana francoise, utuye mu Mudugudu w'Amahoro, Akagari ka Kimihurura, Umurenge wa Kimihururira, Akarere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali yanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo Bakunda Jadot akitwa Bakunda Jadot Michel mu gitabo cy'irangamimerere.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/04/03/itangazo-risaba-guhinduza-amazina-ya-bakunda-jadot/

  • Umuhungu wa P. Diddy yajyanywe mu nkiko aregw… – #rwanda #RwOT

    Hari imvugo zigira ziti: ”Umwana agenda nka Se’, cyangwa ngo ‘Umwana akora ibyo yabonye ku mubyeyi we’. Izi mvugo nizo zikomeje gukoreshwa ku mbuga nkoranyambaga nyuma yaho umuhungu wa P.Diddy witwa Christian Combs ajyanjywe mu rukiko ashinjwa ibyaha bisa nkibo Se akurikiranyweho.

    Kuwa Kabiri w’iki cyumweru ni bwo Christian Combs uzwi cyane nka King Combs mu muziki, yajyanjywe mu rukiko n’umukobwa wahawe izina rya ‘Jane Doe’ mu rwego rw’umutekano we. Uyu yavuze ko mu 2021 umuhungu wa Diddy ari bwo bamenyanye agatangira kumutereta.

    Umuhungu wa Diddy yajyanywe mu nkiko ashinjwa ibyaha nk’ibya Se

    Ibyatangiye biganisha ku rukundo byaje guhinduka ubwo Christian Combs yahatirizaga uyu mukobwa kunywa ibiyobyabwenge ku gahato. Jane Doe yabwiye urukiko ko yanze kunywa ibi biyobyabwenge ariko ngo Christian akaza kubishyira mu kinyobwa cye atabizi.

    Yavuze ko ubwo yanywaga kuri iki kinyobwa yaje guta ubwenge akaba ari nabwo Christian Combs yamufashe ku ngufu. Uhagarariye Jane Doe mu rukiko witwa Tyrone Blackburn yabwiye itangazamakuru ko uyu muhungu wa Diddy yafashe ku ngufu umukiriya we inshuro ebyiri kandi ko na Se abizi kuko mbere yo kujyana ibi mu rukiko babanje kubimumenyesha agasaba ko impande zombi zahura zigashaka umuti atari ukujya imbere y’amategeko.

    Christian Combs arashinjwa gufata ku ngufu no kunywesha ibiyobyabwenge ku gahato

    Ibi Christian Combs w’imyaka 26 ashinjwa, uretse kuba bisa nk’ibyo Se Diddy aregwa, birasa nk’ibyo yigeze kuregwa na Brean Hicks wari umukunzi we mu 2020, wabwiye itangazamakuru ubwo batandukanaga ko Christian Combs yajyaga amuhatiriza kunywa ibiyobyabwenge.

    Christian Combs utorohewe n’imbuga nkoranyambaga ziri gukoreshwa na benshi bavuga ko ibyo ashinjwa bidatangaje kuko yahoranaga na Se areba ibyo akora nawe akabikora. Ajyanjwe mu nkiko mu gihe Se Diddy nawe atorohewe aho akurikiranyweho gufata ku ngufu abakobwa 5 no gucuruza abakobwa. Bibaye kandi nyuma y’icyumweru kimwe gusa inzu zabo 2 zisazwe n’abashinzwe umutekano.

    Uyu muhungu ajyanywe mu nkiko, mu gihe na Se akurikiranyweho ibyaha bisa n’ibye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141595/umuhungu-wa-p-diddy-yajyanywe-mu-nkiko-aregwa-ibyaha-nkibya-se-141595.html

  • Kiyovu Sports yihimuye kuri Sunrise, Musanze… – #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sports yakiriye Sunrise mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona y’u Rwanda “Primus Premier League”. Ni umukino Kiyovu Sports yatangiye ifite amanota 34, Sunrise yo iwutangira ifite amanota 26.

    Ku ruhande rwa Kiyovu Sports yamanutse mu kibuga nta gikomeye iri kurwanira kuko itari mu makipe arwana no kutamanuka, ikaba kandi itari mu makipe ahatanira igikombe.

    Sunrise yo, yatangiye umukino iri ku gitutu gikomeye, kuko nayo irebye nabi ishobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

    Muri uyu mukino, Kiyovu Sports yari ifite gahunda yo kwihimura kuri Sunrise, kubera ko mu mwaka w’imikino ushize, Sunrise yatsinze Kiyovu Sports iyikura amata ku munwa, kubera ko Kiyovu Sports yahise ibura igikombe cya Shampiyona. 

    Mbere y’umukino amakipe yombi yabanje gufata umunota wo kwibuka umutoza wa APR FC, Dr Adel Zrane witabye Imana ku munsi w’ejo, akaba yarapfuye bitunguranye.

    Umukino ugitangira abakinnyi ba Kiyovu Sports bokeje igitutu gikomeye imbere y’izamu rya Mfashingabo Didier urindira ikipe ya Sunrise. Ku munota wa karindwi, ukwataka kwa Kiyovu kwayihiriye ifungura amazamu ku gitego cya Alfred Leku.

    Kiyovu Sports ikimara gufungura amazamu yagumye kotsa igitutu mu izamu rya Sunrise gusa Mfashingabo Didier aguma gutabara ikipe yo mu Mutara.

    Mu minota 20 ya mbere y’abakunzi ba Kiyovu Sports bari bizihiwe kuko abakinnyi babo nka Mugiraneza Forduard, Mosengo Tansele, Alfred Leku, Nizeyimana Djuma bari bari gukina umupira uryoheye abafana, ari na ko botsa igitutu ku ikipe ya Sunrise.

    Kuva ku munota wa 25 abakinnyi ba Sunrise batangiye gutinyuka Kiyovu Sports, batangira kugerageza amashoti mu izamu rya Kiyovu Sports, gusa Nzeyurwanda Djihad aguma kuba ibamba.

    Ku munota wa 37, Richard Kirongozi yongeye gukora ibyo abakunzi ba Sunrise badashaka ayiterekamo igitego cya kabiri.

    Kiyovu ikimara gutsinda igitego cya kabiri, ntabwo yigeze ituza kuko yagumye kwataka bikomeye izamu rya Sunrise.

    Ku munota wa 43 Alfred Leku watsinze igitego cya mbere, yongeye aterekamo umutwe ku mupira wari uzamukanywe na Richard Kirongozi, nuko Kiyovu Sports ibona igitego cya gatatu.

    Nk’aho ibitego bitatu byo mu gice cya mbere bitanyuze Kiyovu Sports, yagumye kwataka Sunrise, gusa ku bw’amahirwe igice cya mbere kirangira Sunrise itariye igitego cya Kane.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku Ruhande rwa Kiyovu Sports 

    Alfred Leku yatsinze igitego cya mbere cya Kiyovu Sports 

    Abakinnyi ba Kiyovu Sports bari kwishimira igitego cya mbere 

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Sunrise 

    Sunrise yakinnye igice cya mbere iri mu mazi abira 

    Abasimbura ku ruhande rwa Sunrise 

    Ba Kapiteni ku mpande zombi bari kumwe n’abasifuzi mbere y’umukino 

    Mu gice cya kabiri, Kiyovu Sports yagarukanye imbaraga zidasanzwe, nta mpuhwe na nkeya yari ifitiye ikipe ya Sunrise. Abakinnyi bayo barimo Mugiraneza Forduard wakinaga mu kibuga hagati yagumye kubaka umukino akinana na bagenzi bakinaga ku mpande, baguma kotsa igitutu gikomeye Mfashingabo Didier wari mu izamu rya Sunrise.

    Ku munota wa 56, Alfred Leku wari wamaze gutsinda ibitego bibiri, yongeye kuzamukana umupira imbere y’izamu rya Sunrise, awutanga kwa Richard Kirongozi nawe wari watsinze igitego cya kabiri, nuko atera ishoti ryabyaye igitego cya Kane.

    Umutoza wa Kiyovu Sports wari wiyemeje gushimisha abakunzi bayo, yahisemo gukura mu kibuga Hakizimana Felicien, ashyiramo Muhozi Fred wari witezweho gucenga abakinnyi ba Sunrise.

    Muhozi Fred akigera mu kibuga, yacenze abakinnyi ba Sunrise bari bamaze gutakaza intsinzi, aguma koza amaso y’abakunzi ba ruhago bari bari kuri Kigali Pele Stadium.

    Mu minota ya nyuma, abakinnyi ba Sunrise bagerageje kureba ko babona igitego cy’impozamarira, biguma kwanga kuko Nzeyurwanda Djihad yagumye gukuramo amashoti ya Robert Mukogotya na Yafes Mubulu.

    Iminota 90 isanzwe yarangiye Kiyovu Sports ifite ibitego bine ku busa bwa Sunrise, umusifuzi ahitamo kongeraho iminota itanu y’inyongera. Umukino warangiye nta gitego Sunrise ibonye, nuko Kiyovu Sports ibona intsinzi y’ibitego bine ku busa.

    Gutsinda uyu mukino ku ruhande rwa Kiyovu Sports byatumye irara ku mwanya wa Gatandatu n’amanota 37, naho Sunrise irara ku mwanya wa 14 n’amanota 24.

    Undi mukino wabereye kuri Stade Ubworoherane, Musanze FC yatsinze Gasogi United ibitego bibiri kuri kimwe. Gutsinda uyu ku ruhande rwa Musanze FC, byatumye irara ku mwanya wa gatatu n’amanota 47, naho Gasogi irara ku mwanya wa 10 n’amanota 29.

    Abafana ba Kiyovu Sports bari bishimye kuri Kigali Pele Stadium 

    Nzeyurwanda Djihad yakoze akazi gakomeye ku mukino Kiyovu Sports yatsinzemo Sunrise ibitego bine ku busa 

    Nzeyurwanda Djihad yagumye gukuramo amashoti ya Robert Mukogotya na Yafes Mubulu, aguma kugora ikipe ya Sunrise 

    Richard Kirongozi ari kwishimira kimwe mu bitego yatsinze

    Sunrise yananiwe kubona igitego kimwe mu izamu rya Kiyovu Sports 

    Kiyovu Sports yahaye ibyishimo bisendereye abafana bayo

    AMAFOTO:  Ngabo Serge  – InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141592/kiyovu-sports-yihimuye-kuri-sunrise-uwa-nabi-musanze-yivugana-gasogi-united-amafoto-141592.html

  • Ev. Esther Kamaliza yahishuye uko yahuriye n’… – #rwanda #RwOT

    Ev. Kamaliza ni umukozi w’Imana ukunda gusenga cyane, ubuzima bwe akaba yarabweguriye gukorera Imana abinyujije mu gufasha abana mu kwiga amashuri, abinyujije mu mushinga yise “Esther’s Hope for Children” ukorera Nakivale muri Uganda. Anafasha abapfakazi kumenya gusoma, kwandika ndetse akabigisha indimi.

    Evangelist Ester Kamaliza yavukiye mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo), ku babyeyi bakijijwe, akaba ari ho yigiye amashuri abanza, akomereza ayisumbuye mu Rwanda ho igihe gito “ni bwo nabonaga Visa yo kujya gutura muri Amerika mu mwaka 2011, nkaba ariho nakomereje amashuri yisumbuye ndeste na Kaminuza”.

    Ubu afite impamyabumenyi y’icyiciciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelor’s Degree) mu buganga (Nurse), ndetse akaba yaratangiye kwiga na Master’s muri tewolojiya [Amasomo ya Bibiliya] muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo “ninjire mu muhamagaro wanjye neza wo kwiha Imana narabyize”.

    Yahishuye uko yahuye n’umugisha we bivuye mu gukora akazi ko gukoropa ubwiherero. Avuga ko akigera muri Amerika yagiye gukomereza amashuri yisumbuye mu kigo cy’abihaye Imana kubera ko atari agejeje imyaka yo kuba yakora akazi kuko yari afite imyaka 16 ariko “numvaga shaka gukora kabone n’iyo batampemba nkabikora nk’ubu volunteer’s”.

    Ev. Esther Kamaliza yabwiye inyaRwanda ko yahise yigira inama yo gukora isuku mu bwiherero akabikora nk’umukorera bushake. Ati “Ni bwo nigiriye inama mfata umwanzuro wo kuzajya nsukura ‘Toilet’ [ubwiherero], no kujyana imyanda ahabugenewe, ibyo nabikoze imyaka itatu mbikora amasaha abiri buri munsi mu mwaka”.

    Icyakora ntabwo yakoraga amezi 12, ahubwo mu mwaka umwe yakoragamo amezi 2. Avuga ko ubwo yatangiraga aka kazi katamuhemba, abana biganaga bavuga ururimi rumwe baramusekaga cyane gusa “sinshike intege ngakomeza kubikora”. Akomeza avuga ko atatekerezaga ko muri ako kazi k’ubuvorontere ari ho lmana asenga izamuhera umugisha.

    Ev. Esther Kamaliza ati “Mu gihe nakoraga ako kazi, abazungu bo muri icyo kigo baramfotoraga ntabizi barebye umutima mbikorana umunsi umwe barampamagara bambwira ko bakeneye ko dukorana kubera ko hari icyo bambonyemo – umutima w’urukundo no gufasha abandi nta gihembo ntegereje”.

    “Ni bwo bambajije icyo nifuza mbabwira ko mfite igitekerezo cya Esther’s Hope for Children bemera kumfasha kuyitangira, dutangirana abana 9 bigaga icyongereza muri Kampara, mbishurira ishuri no kubatunga nyuma Esther’s Hope yaje gukomera, ubu ifite abanyeshuri 150 biga mu mashuri y’incuke, 350 biga mu mashuri yisumbuye, bose hamwe ni 500”.

    Aba bana batishoboye abishurira ishuri n’amafunguro ku ishuri, ndetse yubaste ibyumba 10 byo kwigiramo akaba agikomeje no kubaka ibindi. Ati “Mfite na Clinic ikurikirana abo bana ifite aba Doctor n’aba Nurse bakurikirana ubuzima bw’abo bana buri munsi. Muri make natanze akazi ku bakozi 50 bakora muri ibyo bikorwa nk’akazi ka buri munsi”.

    Kuba urubyiruko rwinshi rukunze gushyira amaboko mu mifuka, bamwe muri bo bagategereza akazi ko mu Biro, Esther Kamaliza arabagira inama yo gukunda umurimo, bakirinda gusuzugura akazi ako ari ko kose kuko Imana yakaguheramo umugisha.

    Ati “Inama nabagira mu bijyanye n’umurimo ni ugukora akazi ako ariko kose badategereje igihembo, kwirinda ubunebwe no kwirinda kumva ko basuzuguritse, guharanira kwigira batareba ku bandi kubera ko akazi gato gashobora kugukingurira indi miryango utatekerezaga.”

    “Urugero naguha nkoresheje Bibirlya ni uko Yesu ajya gutoranya intumwa ze 12 zose yazisanze mu kazi, ntawe yasanze iwabo mu rugo. Ikindi ni uko twese ntitwaremewe gukora akazi ko mu biro ahubwo twaremewe gukora akazi dushoboye kandi dukunda.”

    Uyu mukozi w’Imana wasubirijwe mu kazi benshi bafata nk’agasuzuguritse ndetse akaba yaranagakoraga atagamije igihembo, yavuze ko akazi ako ariko kose kakubeshaho neza “iyo wize kubaho bijyanye n’umushahara ugakuramo utararikiye uko abandi babayeho”.

    Umuvugabutumwa Esther Kamaliza yanyuze mu bikomeye mbere yo kuba ukomeye

    Esther’s Hope for Children yashinzwe mu mwaka wa 2014, itangirana abana icyenda. Ubu ni ikigo gikomeye kuko bafite amashuri n’amavuriro. Ugenekereje, ibikorwa remezo bafite, abakozi bahemba n’inkunga baha abana batishoboye, bifite agaciro karenga Miliyoni y’amadorali. Ni ibintu ashimira Imana yamuhereye umugisha mu kazi gaciriritse.

    Igitekerezo cyo kuyishinga [Esther’s Hope] “nakigize ubwo nari nkiri umwana, gusa mu buzima bwanjye nkunda abana, mu byo nanga nanga kubona umwana amerewe nabi”. Yavuze ko ubasanzwe afite impano yo kugira iyerekwa mu nzozi, ibyo arose bikabaho.

    Yahishuye ko na Esther’s Hope ari ko byagenze kuko byaturutse ku nzozi yajyaga arota zo gufasha abana. Ati “Bimwe mu byo nigeze kurota bikaba nkiri umwana, nigeze kurota nabyaye impanga, ubu narazibyaye. Igitekerezo cyo kuyishinga (Esther’s Hope) nshingiye ku byo nagendaga mbona mu nzozi binkangurira gutanga ubufasha ku bana bababaye”.

    Ati “Ni cyo cyanteye uwo mutima wo gufata imbararaga zanjye n’igihe cyanjye nkareka ibindi byari bimfitiye akamaro kugira ngo ntange umusanzu wanjye. Intego mfite ni uko buri mwaka najya ngira nk’abana 50 nongeraho ku bo nari nsanzwe mpa ubufasha kubera ko iyo mbonye umwana udafite uko ajya kwiga birambabaza”.

    Esther Kamaliza avuga ko kugira ngo umwana yisange mu bo afasha akenshi “tureba abatishoboye babuze uko bajya ku ishuri, imfubyi, akenshi ni ibyo tugenderaho kugira ngo tube twabafasha kwiga neza no kubona ubuvuzi dutanga. Icyo twifuza kuri abo bana duha ubufasha ni uko bazakura neza bakiga bakazashobora kwitunga nabo mu myaka iri imbere.”

    Impano nshya zikunze kuba zihishe mu bana bato, gusa Kamaliza avuga ko “ntacyo turatangira kuzikoraho, gusa Imana idufashije ubushobozi bwisumbuyeho bukaboneka tuzareba ukuntu twabafungurira Studio n’ibindi nkenerwa nk’ibibuga by’umupira bakagaragaza impano zabo gusa kuri ubu ntabwo turabitangira”.

    Ev. Esther Kamaliza yavuze ko ari kwitegura gushinga amashuri n’amavuriro mu Rwanda

    Bibiliya ivuga ko idini ry’ukuri ni irifasha imfubyi n’abapfakazi n’abadafite shinge na rugero. Ev, Esther Kamaliza ufite umutima wo gufasha, twamubajije niba ateganya gushinga Itorero na cyane ko ibiranga idini y’ukuri ari byo akora mu buzima bwa buri munsi binyuze muri Esther’s Hope for Children.

    Yagize ati “Kuri ubu ndi umu Evangelist gusa, mvuga ubutumwa ariko sindatekereza gushinga itorero, gusa natangiye kwiga theology ntawamenya umugambi w’Imana, ibiri imbere simbizi bizwi n’Imana nibona ko kwiriye gushinga itorero nzabikora, gusa njye ku bwa none gahunda mfite ni ugufasha gusa”.

    Yagiriye inam abanyamadini ati “Njye numva ko ivugabutumwa dukora rigomba guherekezwa n’ibikorwa by’ubugiraneza. Ni gute wabona umwana wabwiriwe udafite uko ajya ku ishuri ntumufashe kandi ufite ubwo bushobozi, yewe uri n’umukristo umutima ntugucire urubanza ko ugomba kumufasha indanga gaciro za gikristo zubakiye kubupfura no kugira impuhwe.”

    Ev. Esther Kamaliza wiyemeje gufasha abana batishoboye, avuga ko hari ibintu bimubangamira iyo abonye bikorerwa abana. Muri ibyo bikorwa harimo gukoresha umwana imirimo ivunanye, gukubita umwana, kubona umwana atagiye ku ishuri, kubona umwana adafite icyo arya no kubona umwana asa nabi afite umwanda.

    Kuba abanyamahanga benshi bakunze kugaragaza ishusho ya Afrika mu isura y’abana bambaye nabi, bishengura cyane umutima wa Ev. Esther wiyemeje kuba ijwi ry’abana batishoboye. Ati “Mbyakira nabi, kubera ko hari n’abana bo muri Africa bambara neza, badafite umwanda kubera ko bafata umwe usa nabi akitirirwa abandi bose;

    Nta kundi gusa ni ikibazo cy’imyumvire, gusa bizagenda bihinduka, simuri Afrika gusa wasanga abana basa nabi na hano [aravuga muri Amerika] wababona, muri Aziya naho wababona. Icyifuzo nkuramo ni uko mu bihugu byacu isuku yaba itegeko kubera ko nta cyiza cy’umwanda. Wibuke ko hari n’indwara zikomoka ku mwanda”.

    Ibintu bitatu byafasha Afrika kwigobotora ubukene mu mboni za Ev. Esther Kamaliza

    Umuvugabutumwa Kamaliza avuga ko mu byafasha Afrika kwigobotora ubukene harimo gukora cyane, kumenya kwizigamira no kwirinda amakimbirane. Avuga ko aramutse afite ubushobozi buhagije ikintu yafasha abana ba Africa ni uko yatangiza ibigo by’amashuri hafi y’aho batuye “nkabafungurira amasomero.”

    Yavuze ko abana bo mu Rwanda batishoboye nabo yarabatekerejeho muri Esther’s Hope for Children. Ati “Ndi gutekereza kuza kubaka ishuri ndetse n’ivuriro aho mu Rwanda. Ni ibintu ndi kuganira n’abaterankunga, nibimara gusozwa bizakorwa kandi hamwe n’Imana bizakunda, gusa ni ibintu nkiri kuganiraho n’abaterankunga ba Esther’s Hope”.

    Nubwo hari abatangiza ibikorwa by’ubugiraneza, bikarangira bagiye no muri Politike, Ev. Esther Kamaliza we avuga ko adateganya na rimwe kuyijyamo. Aragira ati “Oya njyewe ntabwo muzayimbonamo, njyewe uko gahunda yanjye imeze ni ugushakisha ubushobozi ndetse no gutanga ubufasha, ibyo gukora ubuvugizi muri izo nzira oya”.

    Kuri ubu Ev. Esther Kamaliza yateguye igitaramo kizahuriramo abakozi b’Imana batandukanye nka Ev. Ndayshimiye na Pastor Kamikazi Naomi n’abaririmbyi batandukanye. Kizabera muri Uganda tariki 12-14 Mata 2024 kuri Shekinah Glory Church Nakivale. Gifite insanganyamatsiko igira iti “Guhinduka Ubwami bw’abatambyi n’Ishyanga ryera” Kuva 19.6.

    Yikije ku ntego yacyo, ati “Icya mbere ni ukubwira abapfakazi n’abababaye ko Yesu abakunda, muri make iki giterane ni icyo gutanga ihumure ku bababaye, bakaganira nanjye imbonankubone.” Avuga ko kizahuriramo abantu benshi batumiye n’abaterankunga babo baturutse muri USA, South Africa n’ahandi “bazadusura nka Esther’s Hope”.

    Ev. Esther Kamaliza hamwe n’umuryango we batuye muri Amerika

    Urukundo akunda abana rwashibutsemo umuryango w’ubugiraneza yise “Esther’s Hope for Children”

    Ev. Esther Kamaliza hamwe n’abagiraneza biyemeje gushyigikira iyerekwa rye

    Esther’s Hope ifasha abana bo mu miryango itishoboye ndetse irateganya no kuzamura impano zabo

    Bamwe mu bana bo muri Uganda bafashwa na Esther’s Hope for Children

    Umuvugabutumwa Esther Kamaliza agiye gukorera igitaramo muri Uganda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141593/ev-esther-kamaliza-yahishuye-uko-yahuriye-numugisha-we-mu-gusukura-ubwiherero-muri-amerika-141593.html

  • Kiyovu Sports yihimuye kuri Sunrise FC yagannye habi #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sports yanyagiye Sunrise FC iyihimuraho nyuma yo kuyibuza igikombe cya shampiyona cy’umwaka ushize.

    Hari mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2023-24 aho Kiyovu Sports yari yakiriye Sunrise FC.

    Mbere y’uyu mukino, Kiyovu Sports ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga za yo, yari yatangaje ko Sunrise FC igomba kuza kwishyura ibyo yabakoreye tariki ya 21 Gicurasi 2023.

    Kuri izo tariki, Sunrise FC ikaba yaratsindiye Kiyovu Sports kuri Golgotha Stadium 1-0 iyibuza igikombe cya shampiyona.

    Kiyovu Sports yari yarahiriye gusonga Sunrise FC iri mu murongo utukura, yaje kubigeraho ibatsinda 4-0.

    Hakiri kare ku munota wa 7, Alfred Leku yatsindiye Kiyovu Sports igitego cya mbere, ku munota wa 38 Richard Kilongozi yatsinze icya kabiri mbere y’uko Alfred Leko ashyiramo icya 3 ku munota wa 42. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 3-0.

    Sunrise FC yari yakoze impinduka 4 mbere y’uko igice cya mbere kirangira, yaje ishaka kwishyura ariko biranga.

    Ku munota wa 56, Richard Kilongozi yatsindiye Kiyovu Sports igitego cya kane, umukino urangira ari 4-0.

    Indi mikino y’umunsi wa 26 yabaye, Musanze FC yatsinze Gasogi United 2-1. Ejo hashize Gorilla FC yatsinze Etoile del’Est 1-0, Police FC itsinda Amagaju 2-0.

    Ejo Rayon Sports izakira Etincelles FC, Muhazi United yakire Mukura VS. Ku wa Gatanu Marines izakira Bugesera FC, ni mu gihe umukino wa AS Kigali na APR FC wasubitswe kubera umutoza wa APR FC ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi Dr Adel Zrane yitabye Imana. Umunsi wa 26 uzasozwa ku wa Gatandatu tariki ya 6 Mata 2024.

    Mu rugamba rwo kutamanuka, Etoile del’Est ni iya nyuma n’amanota 22, Bugesera FC ifite 24 ni mu gihe Etincelles na Sunrise FC zifite 26.

    Kiyovu Sports yanyagiye Sunrise FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-yihimuye-kuri-sunrise-fc-yagannye-habi

  • Umuvugizi wa APR FC yavuze ikigiye gukurikira nyuma y’urupfu rw’umutoza wiyi kipe witabye Imana bitunguranye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa APR FC, Tony Kabanda, yavuze ku rupfu rw'umutoza Dr. Adel Zrane witabye Imana kuri uyu Kabiri tariki 2 Mata 2024, aguye iwe mu rugo.

    Mu kiganiro yagiranye na Radiyo Rwanda mu Rubuga rw'imikino, Tony Kabanda yavuze ko iyo igihe cy'umuntu kigeze ntacyo wabihinduraho, igisigaye bagiye gufasha umuryango we.

    Ati 'Igeno ry'umuntu iyo ryageze nta kundi, urabyakira, ikiba gikurikiyeho ni ugufasha umuryango, guherekeza umuvandimwe kuko yari umukozi mwiza kimwe n'abandi.'

    “Igeno ry’umuntu iyo ryageze nta kundi, urabyakira, ikiba gikurikiyeho ni ugufasha umuryango, guherekeza umuvandimwe kuko yari umukozi mwiza kimwe n’abandi.”

    -Umuvugizi wa APR FC, Tony Kabanda, yavuze ku rupfu rw’umutoza Dr. Adel Zrane. #UrubugarwImikino #RBASports pic.twitter.com/2FB6Sx33ZT

    — RADIO RWANDA (@Radiorwanda_RBA) April 3, 2024

    Source : https://yegob.rw/umuvugizi-wa-apr-fc-yavuze-ikigiye-gukurikira-nyuma-yurupfu-rwumutoza-wiyi-kipe-witabye-imana-bitunguranye/

  • RIB ntabwo yari kurebera! Iby’urupfu rw’umutoza wa APR FC bikomeje kuba urujijo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri ubu urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye gukora iperereza ku cyishe Dr Adel Zrane wari umutoza ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi b'ikipe ya APR FC.

    Ku munsi w'ejo ku wa Kabiri tariki 02 Mata 2024, nibwo hasakaye inkuru y'icamugongo ivuga ko uyu mutoza wakomokaga muri Tunisia yitabye Imana aguye iwe mu rugo gusa icyo yazize kikaba kitaramenyekanye.

    Ibi byahise bituma umukino iyi kipe yiteguraga ku wa gatandatu wa As Kigali usubikwa ndetse iyi kipe inanyuza ubutumwa ku mbugankoranyambaga zayo yihanganisha abo mu muryango w'uyu mutoza.

    Source : https://yegob.rw/rib-ntabwo-yari-kurebera-ibyurupfu-rwumutoza-wa-apr-fc-bikomeje-kuba-urujijo/