Blog

  • Abakinnyi bajya bamurangarira kubera ubwiza bwe! Umusifuzi Akhona Makalima uzwiho kugira ikimero n’ubwiza bihebuje ategerejwe mu bazasifura umukino wa Al Ahly na Simba SC – AMAFOTO  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusifuzi Akhona Zennith Makalima wamamaye kubera ikimero cye ari mu bazasifura Al Ahly na Simba SC, ku ya 05 Mata 2024.

    Uyu Akhona Zennith Makalima afite imyaka 36 y'amavuko, akaba akomoka muri Africa y'Epfo.

    Kubera ikimero cye cyiza, amafoto ye yongeye kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga zo muri Tanzania nyuma yaho azaba ari mu basifuzi bazakoresha VAR ku mukino wa Al Ahly na Simba SC muri CAF Champions League.

     

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-bajya-bamurangarira-kubera-ubwiza-bwe-umusifuzi-akhona-makalima-uzwiho-kugira-ikimero-nubwiza-bihebuje-ategerejwe-mu-bazasifura-umukino-wa-al-ahly-na-simba-sc-amafoto/

  • Dj Sonia wa RBA mu gahinda gakomeye #rwanda #RwOT

    Umukobwa umaze kubaka izina mu Rwanda mu kuvangavanga imiziki mu Rwanda, Dj Sonia ari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko musanze we yitabye Imana.

    Kayitesi Sonia wamamaye nka Dj Sonia, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, uyu munsi ni bwo yatangaje ko umuvandimwe we Patrick yitabye Imana.

    Uyu mukobwa w’imyaka 25, yavuze ko atazigera yibagirwa musaza we witabye Imana. Ati “sinzigera nkwibagirwa musaza wanjye.”

    Dj Sonia wavukiye mu karere ka Huye akaba asanzwe ari umukozi w’Ikigo cy’Igihugi cy’Itangazamakuru (RBA).

    DJ Sonia ari mu gahinda ko kubura musaza we

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/dj-sonia-wa-rba-mu-gahinda-gakomeye

  • DJ Sonia mu gahinda ko kubura musaza we – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yasangije abamukurikira, yagaragaje ko ari kunyura mu bihe bitamworoheye kubera kubura musaza we bamaze no guherekeza. Yagize ati: 'Sinzigera nkwibagirwa musaza wanjye.'

    Benshi mu bakurikira uyu mukobwa bifatanije na we bifuriza iruhuko ridashira musaza we witwaga Patrick, banaboneraho kwihanganisha DJ Sonia n'umuryango we mu bihe bitoroshye.

    DJ Soni yabonye izuba kuwa 31 Ukwakira 1998, avukira mu Karere ka Huye kuri se witwa Pio Nkubito na Mathilde Mukarutesi.

    Ni umwe mu bakora umwuga wo kuvanga umuziki bari ku ruhembe rw'imbere by'umwihariko mu bari n'abategarugori, akaba kandi akorera Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA) nka DJ ariko na none nk'umunyamakuru.

    DJ Sonia uri mu bakobwa bamaze kugwiza ibigwi mu myidagaduro ari mu bihe bitoroshye byo kubura musaza we Benshi bakomeje gufata mu mugongo DJ Sonia ari na ko bifuriza kuruhukira mu mahoro umuvandimwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141613/dj-sonia-mu-gahinda-ko-kubura-musaza-we-141613.html

  • Byinshi ku isoko ryubuhanzi rizitabirwa n’u… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Mata 2024, ni bwo Inama y'Abaminisitiri yateranye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Paul Kagame. Yashyize mu myanya abayobozi banyuranye, kandi hatangazwa gahunda zinyuranye zirimo n'isoko ryo guteza imbere ubuhanzi rizitabirwa n'u Rwanda rizabera mu Mujyi wa Abidjana muri Côte d’Ivoire kuva ku tariki ya 13 kugeza kuya 20 Mata 2024.

    Inyandiko zinyuranye zivuga ko kuri iri soko ry'ubuhanzi, zigaragaza ko ryashinzwe mu 1993 bigizwemo uruhare n'iserukiramuco ry'ubuhanzi n'imbyino Nyafurika 'Agence intergouvernementale de la Francophonie,'.

    Ryaherukaga kubera i Abidjan ku wa 5-12 Gicurasi 2022, kuko riba buri nyuma y'imyaka ibiri. Ni ku nshuro ya 13 iri soko ry'ubuhanzi rigiye kuba, kuri iyi nshuro rizitsa cyane ku nsanganyamatsiko yubakiye ku kugaragaza uruhare rw''urubyiruko, mu guhanga udushya n'imirimo'.

    Rizitabirwa n'ibihumbi by'abahanzi babarizwa mu bihugu bitandukanye byo ku Mugabane w'u Burayi, Afurika ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ijonjora ry'abahanzi bazitabira iri soko ryubakiye ku buhanzi ryatangiye ku wa 14 Ukuboza 2023, ndetse byitezweho iri soko rizaba urubuga rwiza ku rubyiruko rw'Afurika mu kugaragaza ubumenyi bw'abo mu bijyanye no guhanga udushya.

    RFI yanditse ko iri soko ry'ubuhanzi rizitabirwa n'abahanzi 63 batoranyijwe, bazagaragaza ibikorwa by'abo bishikamiye ku mbyino, ikinamico, urwenya n'ibindi.

    Rizitabirwa n'amatsinda 20 y'abanyamuziki, amatsinda atandatu y'abakora urwenya, amatsinda 14 y'ababyina imbyino zigizweho n'abandi.

    RFI yakomeje ivuga ko ari umwanya mwiza kuri aba bahanzi kugaragariza abashoramari ibyo bakora, barimo abajyanama b'abahanzi, abagira uruhare mu gutegura ibirori n'ibitaramo n'abandi.

    Kamaté ukuriye iri soko ry'ubuhanzi, yasobanuye ko intego y'abo ari ukugaragaza ibikorwa by'abahanzi no kubahuza n'abashobora kugura ibihangano by'abo.

    Yunganirwa na Hassane Kassi Kouyaté ukuriye Komite y'Ubuhanzi muri iri serukiramuco, avuga ko hafi 65% by'abitabira iri soko ry'ubuhanzi, banitsa ku ruhare rw'abo mu guteza imbere ihame ry'uburinganire.

    Ati 'Yaba abagabo bakina, bandika, bayobora, impungenge zishingiye kuri ibi bibazo. Nyuma yibyo, tubona ko abaduhanze amaso, ku mugabane wacu, batangiye kwifuza rwose kwinjiza tekinoloji nshya mu byo baremye.'

     

    Kuva ku wa 11-13 Ukuboza 2023, komite ishinzwe gutegura isoko ry'ubuhanzi yakoze inama yabereye mu Mujyi wa Abidjan yanogeje imitegurire

     

    U Rwanda rwatumiwe nk'Umushyitsi w'Icyubahiro muri iyi nama ishamikiye ku isoko ry'ubuhanzi



     

    Itangazo ry'Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro yateranye ku wa 3 Mata 2024  

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141609/byinshi-ku-isoko-ryubuhanzi-rizitabirwa-nu-rwanda-umushyitsi-wicyubahiro-muri-cote-divoire-141609.html

  • Nta mukinnyi ngira umpeka, sinavuguruza ubuyobozi imbere y’abanyamakuru – Umutoza wa Kiyovu agaruka kuri Seif #rwanda #RwOT

    Joslin Bipfubusa umutoza wa Kiyovu Sports yavuze ko Seif yababarirwa cyangwa ntababarirwe ntacyo bimubwiye kuko nta mukinnyi kamara kuri we.

    Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe 2024 ni bwo Kiyovu Sports yandikiye kapiteni wa yo, Niyonzima Olivier Seif imuhagarika imikino 6 (kugeza shampiyona irangiye) kubera imyitwarire itari myiza yagaragaje.

    Seif akaba yaranditse asaba imbabazi ubuyobozi bw’iyi kipe ko amakosa yakoze atazayasubiramo.

    Umutoza wa Kiyovu Sports, Joslin Bipfubusa abajijwe niba uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yarababariwe, yavuze ko ari ugutegereza igisubizo cy’ubuyobozi.

    Ati “Ntekereza ko ubutumwa bwo gusaba imbabazi mwabubonye, rero mureke turindire tuzabona icyo ubuyobozi buzamusubiza.”

    Abajijwe niba guhagarikwa kwe nta cyuho byateje mu ikipe, yavuze ko kuri we nta mukinnyi kamara.

    Ati “Kuri njye nta mukinnyi kamara ubaho, abakinnyi bose barangana umwe ahari cyangwa adahari bose barakina, nta mukinnyi kamara ngenderaho mvuga ngo uyu ni we umpeka, oya.”

    Abajijwe niba abona Seif yari akwiye imbabazi, yagize ati “ibyo nta kintu nabivugaho kuko birandenze, umwanzuro wafashwe n’abayobozi ntabwo naza imbere y’abanyamakuru ngo nyivuguruze.”

    Seif ashinjwa kuba yaragumuye abakinnyi bagenzi be ngo ntibazajye gukina umukino wa Etoile del’Est batarishyurwa ibirarane by’imishahara ibabereyemo.

    Joslin Bipfubusa yavuze ko nta mukinnyi kamara kuri we

    Seif yasabye imbabazi ubuyobozi bwa Kiyovu Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nta-mukinnyi-ngira-umpeka-sinavuguruza-ubuyobozi-imbere-y-abanyamakuru-umutoza-wa-kiyovu-agaruka-kuri-seif

  • Mugiraneza Frodouard yateye utwatsi ibyo kwerekeza muri APR FC #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ukina mu kibuga hagati muri Kiyovu Sports, Mugiraneza Frodouard yavuze ko ibyo kwerekeza muri APR FC atari byo na we abyumva mu itangazamakuru.

    Uyu mukinnyi uri ku mpera z’amasezerano ye muri Kiyovu Sports, amakuru menshi avuga ko umwaka utaha w’imikino wa 2024-25 azaba akinira ikipe ya APR FC.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Frodouard abajijwe niba umwaka utaha azaguma muri Kiyovu Sports, yagize ati “ibyo ng’ibyo ni ibanga.”

    Abajijwe niba koko amakuru amwerekeza mu ikipe y’ingabo z’igihugu yambara umukara n’umweru, yaryumyeho avuga ko ari ukubeshya.

    Ati “Ibyo ng’ibyo ni ukubeshya rwose nta makuru mbifiteho, naba nkubeshye.”

    Mugiraneza Frodouard ari ku mpera z’amasezerano y’imyaka 2 yasinyiye Kiyovu Sports avuye muri Marines FC.

    Kwerekeza kwe muri APR FC benshi babihuza no kuba ubwo yakiniraga Marines FC, Col Richard Karasira ni we wayoboraga Marines FC ubu akaba ari Chairman wa APR FC kandi akaba ari umwe mu bakinnyi akunda imikinire ye.

    Frodouard yahakanye ibyo kwerekeza muri APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mugiraneza-frodouard-yateye-utwatsi-ibyo-kwerekeza-muri-apr-fc

  • I Gatsibo umusifuzi yakubiswe mu gikombe cy’Amahoro, Polisi yitabaza amapingu #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Fatima yambitswe amapingu nyuma y’imirwano yasoje 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro mu bagore iyi kipe yakinaga na Gastibo.

    Hari mu mukino wo kwishyura wa 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro wabaye ejo hashize, Gatsibo yari yakiriyemo Fatima. Gatsibo yaje kuwutsinda 2-0 ni mu gihe Fatima yatsinze ubanza 3-0.

    Mu minota 55 y’umukino Gatsibo yari yamaze kubona ibitego 2, yasabwaga kimwe gusa kugira ngo hitabazwe penaliti.

    Byaje kuba bibi ku munota wa 87 ubwo umunyezamu wa Fatima yahabwaga ikarita itukura kubera gufata umupira yarenze umurongo w’urubuga rw’amahina maze ahita yadukira umusifuzi aramukubita.

    Aha ni bwo n’abandi bakinnyi bahise babyivangamo, imvurururu ziba imvururu biba ngombwa ko na polisi iza guhosha ariko na yo barayirwanya ari nabyo byaviriyemo Uwiragiye Chantal wa Fatima kwambikwa amapingu.

    Nyuma uyu mukinnyi yaje kurekurwa akomeza umukino warangiye ari 2-0, Fatima ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 3-2, ikaba muri 1/2 izahura n’Indahangarwa.

    Uwiragiye Chantal yambitswe amapingu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/i-gatsibo-umusifuzi-yakubiswe-mu-gikombe-cy-amahoro-polisi-yitabaza-amapingu

  • Musore, umukobwa muganira nakubwira ibi bintu 5 uzamenyeko yiteguye kuguha umutima we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe umusore afitanye ubushuti n'umukobwa, bijya bigora umusore gufata iyambere ngo abwire umukobwa ko amukunda. Gusa hari Ibintu 5 umukobwa wagukunze akubwira.

    1. Amateka y'umuryango we

    Abakobwa mu busanzwe ntibakunze kubwira abantu batazi ubuzima bw'imiryango bakomokamo, keretse uri umuntu wa hafi yabo cyangwa uwo bakunda.

    Iyo umukobwa atangiye kukubwira amateka y'umuryango we, ni ikimenyetso cy'uko aba yatangiye kukwiyumvamo ku buryo yifuza ko mwakundana cyangwa kuba ubucuti mufitanye bwakomeza.

    2. Akubwira abamusaba urukundo

    Umukobwa ukwiyumvamo kukubwira abagabo cyangwa abasore bagerageza kumutereta, biterwa no kuba aba yifuza kugutera ishyari.

    Hari ubwo anakubwira ko bose yagiye abanga ariko ntagusobanurire impamvu, gusa nk'umuntu mukuru nibigera kuri iyi ngingo uzamenye aho aganisha.

    3. Imyaka ye

    Twese tuzi buryo ki igitsina gore kigorwa cyane no kuvuga imyaka yabo ya nyayo.

    Niba umukobwa muganira akemera kukubwira imyaka ye ya nyayo ku buryo anemera no kukwereka icyangombwa cye cy'amavuko, bisobanuye ko aba agufata nk'inshuti ye ikomeye.

    4. Ingendo ze

    Umukobwa ukwiyumvamo akubwira gahunda y'ingendo ze zose cyangwa aho aherereye mu gihe ubimubajije.

    Impamvu ni uko aba abona nta mpamvu n'imwe yatuma atakubwiza ukuri kandi uri uw'ingenzi kuri we.

    5. Uzamenya niba yishimye cyangwa ababaye

    Mu gihe umukobwa cyangwa umugore agukunda, nta pfunwe ryo kuba yakubwira niba yishimye cyangwa ababaye azakira ndetse na nyirabayazana yabyo.

    Mu busanzwe mu gihe umugore atagukunda ntashobora gutuma hari amakuru ajyanye n'ibyiyumvo bye umenya kuko uba utari mu mwanya wo kubimenya.

    Source : https://yegob.rw/musore-umukobwa-muganira-nakubwira-ibi-bintu-5-uzamenyeko-yiteguye-kuguha-umutima-we/

  • Buri wese afite nyina! Ibyihariye ku bana 4 b… – #rwanda #RwOT

    Uyu muraperi afite abana bane, umukobwa umwe n'abahungu batatu, bose yabyaranye n'abagore batandukanye nabo b'ibyamamare mu ngeri zitandukanye. Lil Wayne, akora ibishoboka byose akereka abana be urukundo; akabasohokana mu mikino n'ibitaramo bikomeye, akabashyira ku mbuga nkoranyambaga ze, ndetse n'ibindi.

    Mu mwaka ushize, nibwo Lil Wayne yatangaje ko nubwo adafite Se bikaba binagoye gukorera abandi ibintu wowe utigeze ukorerwa, we akora uko ashoboye ngo ashyire abana be imbere y'ibintu byose kandi ashyigikira abagore bose bamubyariye abana kuko ari abantu bakomeye.

    1.     Reginae Carter


    Reginae Carter w'imyaka 25 y'amavuko, ni imfura ya Lil Wayne n'uwahoze ari umukunzi we Johnson, bibarutse ku ya 29 Ugushyingo 1998, ubwo uyu muraperi yari afite imyaka 16. Aba bombi bashyingiranywe mu 2004 ariko baza gutandukana nyuma y'imyaka ibiri.


    Reginae yize muri kaminuza ya Clark Atlanta nyuma aza kuba umunyamideli, rwiyemezamirimo, ndetse abihuza no gukora kuri televiziyo ndetse no gukina filime. 


    Hirya y'izi nshingano zose, uyu mukobwa afite n'inzu y'imyenda ya IFITIN.

    2.     Dwayne Michael Carter III


    Ku ya 22 Ukwakira 2008, nibwo Lil Wayne n'umunyamakuru wa Radio, Vivan bakiriye umwana w'umuhungu bakamwita Dwayne. Umuhungu wa mbere w’uyu muraperi yitiriwe amazina ya Se na sekuru, ndetse ahabwa akabyiniriro ka “Lil Tune.”

    Nyuma yo kuvuka kwa Dwayne, Lil Wayne yabwiye Power House ko yafashije Vivan n’abaganga mu ivuka ry'uyu mwana, ashimangira ko ariwe kintu cyiza cyamubayeho nyuma y'umukobwa we w'imfura.


    Bisa nk'aho Dwayne w'imyaka 15 y'amavuko ashobora gutera ikirenge mu cya se, kuko mu 2020 nibwo yagaragaye mu mashusho y'indirimbo “Fl4m3 $” yahuriyemo n'umubyeyi we Lil Wayne.

    3.     Kameron Carter

    Umuhungu wa kabiri akaba umwana wa gatatu wa Lil Wayne, yabonye izuba ku wa 9 Nzeri 2009 avukira i Los Angeles. Nyina, umukinnyi wa filime, London yakundanye na Lil Wayne kugeza igihe Kameron avukiye, hanyuma ahita akundana n'undi muraperi, Nipsey Hussle witabye Imana.


    Kimwe na mukuru we, Kameron w'imyaka 14 asa nk'aho azakurikira umwuga wa se, kuko yagaragaye kuri 'mixtape' ya se yagiye ahagaragara mu 2020, No Ceilings 3.


    Lil Wayne na Kameron bakunze kwitabira imikino ya basketball hamwe, ndetse bafitanye n'amafoto menshi batambuka ku itapi itukura.

    4.     Neal Carter


    Umuhungu muto wa Lil Wayne, Neal, yavutse ku ya 30 Ugushyingo 2009, nyuma y’amezi abiri gusa mukuru we Kameron avutse. Nyina wa Neal ni umuhanzikazi uririmba mu njyana ya R&B, Nivea.

    Nivea yigeze kuvuga ukuntu gutwitira icyarimwe na London byatumye baba inshuti za hafi, ashimangira ko abagore bose babyariye umuraperi Lil Wayne bishimiranye nta bibazo bagirana.


    Muri Werurwe uyu mwaka, nabwo Neal yagiye kuri Instagram aririmbira abamukurikira kuri uru rubuga, agace gato ku ndirimbo ye yise 'No Jumper.'

      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141594/buri-wese-afite-nyina-ibyihariye-ku-bana-4-ba-lil-wayne-amafoto-141594.html

  • APR FC yasabye gusubikirwa umukino wa Shampiyona yari ifitanye na AS Kigali ku wa Gatanu – YEGOB #rwanda #RwOT

    APR FC yasabye gusubikirwa umukino wa Shampiyona yari ifitanye na AS Kigali ku wa Gatanu kubera urupfu rw'uwari Umutoza ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi Dr Adel Zrane witabye Imana ku wa Kabiri.

    Dr Zrane yitabye Imana ejo ku wa kabiri tariki 2 Mata 2024, yaguye iwe mu rugo, RIB ikaba yatangiye iperereza kugira ngo hamenyekanye icyamwishe.

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-yasabye-gusubikirwa-umukino-wa-shampiyona-yari-ifitanye-na-as-kigali-ku-wa-gatanu/