Blog

  • Coach Gael agiye kumujyana muri Illuminati !… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yakoreye kuri Instagram, Bruce Melodie yagarutse ku kibazo cy'abatekamutwe b'abahanuzi bamaze kumujujubya bitewe n'ubuhanuzi bw'ibinyoma bamaze kumubwira inshuro nyinshi ariko ntibusohore.

    Nyuma gato yo kubura Buravan, Jay Polly na Yanga bitabye Imana, Umuhanuzi utuye i Kanombe mu Busanza, yamuhanuriye ko yari agiye gupfa umwaka ushize wa 2023 icyo gihe agirwa inama yo kwiyegereza Imana cyane.

    Nyuma y'uko yari yamuteye ubwoba ko uyu mwaka wa 2024 atazawugeramo, Bruce Melodie yabifashe nko kuvangirwa kuko ari uko uwo muhanuzi yabonaga abahanzi benshi barimo gupfa umunsi ku wundi hanyuma nawe bamubwira ko ariwe usigaye.

    Uyu mwaka ugitangira, uyu muhanzi yongeye kwandikira Bruce amubwira ko Imana yasanze Bruce Melodie ntacyo yica ndetse nta n’icyo akiza,bityo ikaba yarahisemo kumureka. Ibyo Bruce Melodie yaje kubica amazi kubera ko yabonaga uyu muhanuzi yavangiwe.

    Undi muhanuzi wa kabiri, yabwiye Bruce Melodie ko Imana itanze ingabo nyinshi ku bwe kubera ko hari abantu benshi bashaka kumujyana muri Illuminati. Ku bw’ibyo, abahanuzi bamubwiye ko agiye gutandukana na Coach Gael mu buryo budasobanutse.

    Nyuma yo kumubwira gutyo, yahise amubwira ko nibiramuka bibaye agomba kuzicara agashima Imana kuko azaba arenze icyo kigeragezo. Aha yashakaga kugaragaza ko Coach Gael ariwe wifuza kuzamujyana muri uyu muryango wa Illuminati.

    Abafana babajije Bruce Melodie niba ari Yongwe wamuhanuriye ubu buhanuzi kuko ariwe byoroshye ko babasha guhura, Bruce Melodie yatangaje ko atari we abantu bamutekereza baba bibeshye cyane ahamya ko undi we ari umuntu utazwi mu ruganda rw'imyidagaduro.


    Ubuhanuzi Bruce Melodie aherutse ni uko Coach Gael agiye kumujyana muri Illuminati


    Bruce Melodie amaze kujujubywa n’abo yise ‘abatekamutwe b’abahanuzi’


    Bruce Melodie yagakwiye kuba yarapfuye mu mwaka ushize nk’uko babimuhanuriye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141621/coach-gael-agiye-kumujyana-muri-illuminati-bruce-melodie-amerewe-nabi-nabahanuzi-141621.html

  • Bagiranye ibihe byiza! Yemen Zelfani yagaragaje agahinda gakomeye ku rupfu rw’umutoza wa APR FC -Ifoto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko umutoza wongerera imbaraga abakinnyi ba APR FC, Umunya-Tunisia Dr Adel Zrane yitabye Imana aguye iwe mu rugo.

    Kugeza ubu nti haramenyekana impamvu yaba yahitanye uyu mutoza wahoze mu ikipe ya SIMBA SC.

    Yapfiriye iwe mu rugo, kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Mata 2024.

    Umutoza wahoze atoza ikipe ya Rayon Sports Yemen Zelfani yagaragaje ko yifatanyije n'abakunzi b'uyu mutoza.

    Source : https://yegob.rw/bagiranye-ibihe-byiza-yemen-zelfani-yagaragaje-agahinda-gakomeye-ku-rupfu-rwumutoza-wa-apr-fc-ifoto/

  • Police yari ifite akazi katoroshye! Umusifuzi wasifuye umukino w’abagore wahuje Fatima na Gatsibo yakubiswe hitabazwa amapingu -Amafoto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukino 1/4 w'igikombe cy'Amahoro mu bagore wahuje Fatima na Gatsibo wabayemo imirwano idasanzwe, aho umwe mu bakinnyi yambitswe amapingu mu gihe umusifuzi wo hagati yakubiswe bidasanzwe.

    Ku munota wa 87 w'umukino ubwo umusifuzi wo hagati yatangaga ikarita itukura ku munyezamu wa Fatima kubera gufata umupira yarenze urubuga rw'amahina.

    Uyu munyezamu utabyumvise yahise yadukira umusifuzi ni ko mutera ingume rubura gica.

    Ibi byakuruye imvururu zajemo abandi bakinnyi n'abayobozi b'aya makipe, aho byasabye Polisi y'igihugu gutabara ariko na yo ntibayivira barayirwanya, ibyatumye umwe mu bakinnyi ba Fatima Uwiragiye Chantal yambikwa ipingu.

    Nyuma y'iminota irindwi y'imvuru umukino waje gukomeza kandi nta yindi karita y'umutuku yatanzwe.

    Umukinnyi wa Fatima wari wambitswe amapingu yaje gufungurwa akomeza umukino, urangira ari ibitego 2-0 bivuze ko Fatima yaje gukomeza muri ½ ku bitego 3-2 mu mikino yombi.

    Source : https://yegob.rw/police-yari-ifite-akazi-katoroshye-umusifuzi-wasifuye-umukino-wabagore-wahuje-fatima-na-gatsibo-yakubiswe-hitabazwa-amapingu-amafoto/

  • Mukansanga Salima uherutse kugura imodoka akayabo k’amamiliyoni menshi, yanze gusifura umukino wa Marines FC na Bugesera FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusifuzi Mpuzamahanga, Mukansanga Salima Rhadia uherutse kugura imodoka akayabo ka miliyari 46Frw, ntagisifuye umukino w'umunsi wa 26 wa shampiyona uzahuza Marines FC na Bugesera FC.

    Biteganyijwe ko uyu mukino uzaba ku wa Gatanu tariki ya 5 Mata kuri Stade Umuganda Saa Cyenda z'amanywa.

    Amakuru atugeraho yemeza ko Mukansanga Salima ariwe ubwe wanze gusifura uyu mukino avuga ko afite urugendo kuri uyu munsi w'umukino.

    Ubu hakaba hari gushakwa undi musifuzi uzasifura uyu mukino kuko yaguwaguwe ngo awusifure ariko ahite agenda.

    Source : https://yegob.rw/mukansanga-salima-uherutse-kugura-imodoka-akayabo-kamamiliyoni-menshi-yanze-gusifura-umukino-wa-marines-fc-na-bugesera-fc/

  • Abakinnyi bajya bamurangarira kubera ubwiza bwe! Umusifuzi Akhona Makalima uzwiho kugira ikimero n’ubwiza bihebuje ategerejwe mu bazasifura umukino wa Al Ahly na Simba SC – AMAFOTO  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusifuzi Akhona Zennith Makalima wamamaye kubera ikimero cye ari mu bazasifura Al Ahly na Simba SC, ku ya 05 Mata 2024.

    Uyu Akhona Zennith Makalima afite imyaka 36 y'amavuko, akaba akomoka muri Africa y'Epfo.

    Kubera ikimero cye cyiza, amafoto ye yongeye kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga zo muri Tanzania nyuma yaho azaba ari mu basifuzi bazakoresha VAR ku mukino wa Al Ahly na Simba SC muri CAF Champions League.

     

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-bajya-bamurangarira-kubera-ubwiza-bwe-umusifuzi-akhona-makalima-uzwiho-kugira-ikimero-nubwiza-bihebuje-ategerejwe-mu-bazasifura-umukino-wa-al-ahly-na-simba-sc-amafoto/

  • Dj Sonia wa RBA mu gahinda gakomeye #rwanda #RwOT

    Umukobwa umaze kubaka izina mu Rwanda mu kuvangavanga imiziki mu Rwanda, Dj Sonia ari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko musanze we yitabye Imana.

    Kayitesi Sonia wamamaye nka Dj Sonia, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, uyu munsi ni bwo yatangaje ko umuvandimwe we Patrick yitabye Imana.

    Uyu mukobwa w’imyaka 25, yavuze ko atazigera yibagirwa musaza we witabye Imana. Ati “sinzigera nkwibagirwa musaza wanjye.”

    Dj Sonia wavukiye mu karere ka Huye akaba asanzwe ari umukozi w’Ikigo cy’Igihugi cy’Itangazamakuru (RBA).

    DJ Sonia ari mu gahinda ko kubura musaza we

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/dj-sonia-wa-rba-mu-gahinda-gakomeye

  • DJ Sonia mu gahinda ko kubura musaza we – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yasangije abamukurikira, yagaragaje ko ari kunyura mu bihe bitamworoheye kubera kubura musaza we bamaze no guherekeza. Yagize ati: 'Sinzigera nkwibagirwa musaza wanjye.'

    Benshi mu bakurikira uyu mukobwa bifatanije na we bifuriza iruhuko ridashira musaza we witwaga Patrick, banaboneraho kwihanganisha DJ Sonia n'umuryango we mu bihe bitoroshye.

    DJ Soni yabonye izuba kuwa 31 Ukwakira 1998, avukira mu Karere ka Huye kuri se witwa Pio Nkubito na Mathilde Mukarutesi.

    Ni umwe mu bakora umwuga wo kuvanga umuziki bari ku ruhembe rw'imbere by'umwihariko mu bari n'abategarugori, akaba kandi akorera Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA) nka DJ ariko na none nk'umunyamakuru.

    DJ Sonia uri mu bakobwa bamaze kugwiza ibigwi mu myidagaduro ari mu bihe bitoroshye byo kubura musaza we Benshi bakomeje gufata mu mugongo DJ Sonia ari na ko bifuriza kuruhukira mu mahoro umuvandimwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141613/dj-sonia-mu-gahinda-ko-kubura-musaza-we-141613.html

  • Byinshi ku isoko ryubuhanzi rizitabirwa n’u… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Mata 2024, ni bwo Inama y'Abaminisitiri yateranye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Paul Kagame. Yashyize mu myanya abayobozi banyuranye, kandi hatangazwa gahunda zinyuranye zirimo n'isoko ryo guteza imbere ubuhanzi rizitabirwa n'u Rwanda rizabera mu Mujyi wa Abidjana muri Côte d’Ivoire kuva ku tariki ya 13 kugeza kuya 20 Mata 2024.

    Inyandiko zinyuranye zivuga ko kuri iri soko ry'ubuhanzi, zigaragaza ko ryashinzwe mu 1993 bigizwemo uruhare n'iserukiramuco ry'ubuhanzi n'imbyino Nyafurika 'Agence intergouvernementale de la Francophonie,'.

    Ryaherukaga kubera i Abidjan ku wa 5-12 Gicurasi 2022, kuko riba buri nyuma y'imyaka ibiri. Ni ku nshuro ya 13 iri soko ry'ubuhanzi rigiye kuba, kuri iyi nshuro rizitsa cyane ku nsanganyamatsiko yubakiye ku kugaragaza uruhare rw''urubyiruko, mu guhanga udushya n'imirimo'.

    Rizitabirwa n'ibihumbi by'abahanzi babarizwa mu bihugu bitandukanye byo ku Mugabane w'u Burayi, Afurika ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ijonjora ry'abahanzi bazitabira iri soko ryubakiye ku buhanzi ryatangiye ku wa 14 Ukuboza 2023, ndetse byitezweho iri soko rizaba urubuga rwiza ku rubyiruko rw'Afurika mu kugaragaza ubumenyi bw'abo mu bijyanye no guhanga udushya.

    RFI yanditse ko iri soko ry'ubuhanzi rizitabirwa n'abahanzi 63 batoranyijwe, bazagaragaza ibikorwa by'abo bishikamiye ku mbyino, ikinamico, urwenya n'ibindi.

    Rizitabirwa n'amatsinda 20 y'abanyamuziki, amatsinda atandatu y'abakora urwenya, amatsinda 14 y'ababyina imbyino zigizweho n'abandi.

    RFI yakomeje ivuga ko ari umwanya mwiza kuri aba bahanzi kugaragariza abashoramari ibyo bakora, barimo abajyanama b'abahanzi, abagira uruhare mu gutegura ibirori n'ibitaramo n'abandi.

    Kamaté ukuriye iri soko ry'ubuhanzi, yasobanuye ko intego y'abo ari ukugaragaza ibikorwa by'abahanzi no kubahuza n'abashobora kugura ibihangano by'abo.

    Yunganirwa na Hassane Kassi Kouyaté ukuriye Komite y'Ubuhanzi muri iri serukiramuco, avuga ko hafi 65% by'abitabira iri soko ry'ubuhanzi, banitsa ku ruhare rw'abo mu guteza imbere ihame ry'uburinganire.

    Ati 'Yaba abagabo bakina, bandika, bayobora, impungenge zishingiye kuri ibi bibazo. Nyuma yibyo, tubona ko abaduhanze amaso, ku mugabane wacu, batangiye kwifuza rwose kwinjiza tekinoloji nshya mu byo baremye.'

     

    Kuva ku wa 11-13 Ukuboza 2023, komite ishinzwe gutegura isoko ry'ubuhanzi yakoze inama yabereye mu Mujyi wa Abidjan yanogeje imitegurire

     

    U Rwanda rwatumiwe nk'Umushyitsi w'Icyubahiro muri iyi nama ishamikiye ku isoko ry'ubuhanzi



     

    Itangazo ry'Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro yateranye ku wa 3 Mata 2024  

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141609/byinshi-ku-isoko-ryubuhanzi-rizitabirwa-nu-rwanda-umushyitsi-wicyubahiro-muri-cote-divoire-141609.html

  • Nta mukinnyi ngira umpeka, sinavuguruza ubuyobozi imbere y’abanyamakuru – Umutoza wa Kiyovu agaruka kuri Seif #rwanda #RwOT

    Joslin Bipfubusa umutoza wa Kiyovu Sports yavuze ko Seif yababarirwa cyangwa ntababarirwe ntacyo bimubwiye kuko nta mukinnyi kamara kuri we.

    Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe 2024 ni bwo Kiyovu Sports yandikiye kapiteni wa yo, Niyonzima Olivier Seif imuhagarika imikino 6 (kugeza shampiyona irangiye) kubera imyitwarire itari myiza yagaragaje.

    Seif akaba yaranditse asaba imbabazi ubuyobozi bw’iyi kipe ko amakosa yakoze atazayasubiramo.

    Umutoza wa Kiyovu Sports, Joslin Bipfubusa abajijwe niba uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yarababariwe, yavuze ko ari ugutegereza igisubizo cy’ubuyobozi.

    Ati “Ntekereza ko ubutumwa bwo gusaba imbabazi mwabubonye, rero mureke turindire tuzabona icyo ubuyobozi buzamusubiza.”

    Abajijwe niba guhagarikwa kwe nta cyuho byateje mu ikipe, yavuze ko kuri we nta mukinnyi kamara.

    Ati “Kuri njye nta mukinnyi kamara ubaho, abakinnyi bose barangana umwe ahari cyangwa adahari bose barakina, nta mukinnyi kamara ngenderaho mvuga ngo uyu ni we umpeka, oya.”

    Abajijwe niba abona Seif yari akwiye imbabazi, yagize ati “ibyo nta kintu nabivugaho kuko birandenze, umwanzuro wafashwe n’abayobozi ntabwo naza imbere y’abanyamakuru ngo nyivuguruze.”

    Seif ashinjwa kuba yaragumuye abakinnyi bagenzi be ngo ntibazajye gukina umukino wa Etoile del’Est batarishyurwa ibirarane by’imishahara ibabereyemo.

    Joslin Bipfubusa yavuze ko nta mukinnyi kamara kuri we

    Seif yasabye imbabazi ubuyobozi bwa Kiyovu Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nta-mukinnyi-ngira-umpeka-sinavuguruza-ubuyobozi-imbere-y-abanyamakuru-umutoza-wa-kiyovu-agaruka-kuri-seif

  • Mugiraneza Frodouard yateye utwatsi ibyo kwerekeza muri APR FC #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ukina mu kibuga hagati muri Kiyovu Sports, Mugiraneza Frodouard yavuze ko ibyo kwerekeza muri APR FC atari byo na we abyumva mu itangazamakuru.

    Uyu mukinnyi uri ku mpera z’amasezerano ye muri Kiyovu Sports, amakuru menshi avuga ko umwaka utaha w’imikino wa 2024-25 azaba akinira ikipe ya APR FC.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Frodouard abajijwe niba umwaka utaha azaguma muri Kiyovu Sports, yagize ati “ibyo ng’ibyo ni ibanga.”

    Abajijwe niba koko amakuru amwerekeza mu ikipe y’ingabo z’igihugu yambara umukara n’umweru, yaryumyeho avuga ko ari ukubeshya.

    Ati “Ibyo ng’ibyo ni ukubeshya rwose nta makuru mbifiteho, naba nkubeshye.”

    Mugiraneza Frodouard ari ku mpera z’amasezerano y’imyaka 2 yasinyiye Kiyovu Sports avuye muri Marines FC.

    Kwerekeza kwe muri APR FC benshi babihuza no kuba ubwo yakiniraga Marines FC, Col Richard Karasira ni we wayoboraga Marines FC ubu akaba ari Chairman wa APR FC kandi akaba ari umwe mu bakinnyi akunda imikinire ye.

    Frodouard yahakanye ibyo kwerekeza muri APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mugiraneza-frodouard-yateye-utwatsi-ibyo-kwerekeza-muri-apr-fc