Blog

  • Etincelles FC inigiye Rayon Sports i Nyamiram… – #rwanda #RwOT

     Rayon Sports yari yakiriye Etincelles mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona y’u Rwanda, National Primus Premier league.

    Mbere y’umukino Rayon Sports yari ku mwanya wa kabiri n’amanota 48, ariko ikaba idatekereza igikombe kuko yarushwaga na APR FC amanota 11.

    Ku ruhande rwa Etincelles yo mbere y’umukino yari ku mwanya wa 13 n’amanota 26, ikaba yari mu myanya irwana no kutamanuka kubera ko amanota ari amwe na Sunrise.

     Umukino watangiye abakinnyi ba Etincelles bashaka gutungura Rayon Sports, nuko Cyiza Husein arekuye ishoti, umupira awushota Muhire Kavin ujya muri Koruneri.

    Koruneri yongeye guterwa na Cyiza Husein, nuko Mitima Issac umupira awukuramo n’umutwe.

    Ku munota wa Karindwi, Rayon Sports yabonye uburyo bwari buvuye ku ishoti rya Serumogo, nuko Aman Rutayisire akora akazi gakomeye umupira arawugarura.

    Rayon Sports yongeye kubona uburyo ku munota wa cumi, ubwo Arsène Tuyisenge yazamukanye umupira yiruka cyane, maze ku bufatanye bwa ba myugariro n’umuzamu Arakaza Marc Arthur umupira bawushira muri Koruneri. Koruneri byarangiye ntacyo imariye Rayon Sports kubera ko ba myugariro ba Etincelles bahise bakuraho umupira batuje.

    Umukino wagumye gukinirwa mu kibuga hagati, Etincelles ikubakira kuri Kakule Mukata Justin, naho rayon Sports igakina yubakiye kuri Muhire Kavin.

     Ku munota wa 21 Arsène Tuyisenge yongeye gucisha umupira imbere y’izamu rya Etincelles, umupira ubura uwushyira mu izamu, nuko ugarurwa na ba myugariro ba Etincelles.

    Bitihise, Arsène Tuyisenge yongeye kurekura inkuba y’ishoti mu izamu rya Etincelles, nuko umuzamu Arakaza Marc Arthur arikuramo.

     Abafana ba Rayon bari bari kuri Kigali Pele Stadium, bari bafite icyizere cyo kubona amanota atatu, kubera uko ikipe yabo yakinaga neza.

    Arakaza Marc Arthur yongeye kurokora Etincelles ku munota wa 29, ubwo yari akuyemo urutambi rwa kufura yari itewe na Iraguha Hadji, aho benshi bari bagize ngk aguye mu izamu afite umupira.

    Etincelles FC yahise izamukana umupira umupira ikorerwaho ikosa rya kufura. Kufura ya Etincelles yatewe na Gedeo Bendeka, nuko Habimana Hussein ashizeho umutwe umupira unyura ku ruhande.

    Arakaza Marc Arthur wari wiyemeje kurokora Etincelles, yongeye gukuramo ishoti rikomeye rya Arsène Tuyisenge, ku mupira mwiza wari uzamukanwe na Iraguha Hadji.

    Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, umusifuzi wa kane ahitamo kongeraho iminota ibiri kugira ngo igice cya mbere kirangira. 

    Iminota ibiri y’inyongera yarangiye nta kipe yinjije igitego nuko amakipe yombi ajya ku ruhuka anganya ubusa ku busa.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Etincelles 

    Umutoza wa Etincelles yaje yakaniye gutsinda Rayon Sports 

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku Ruhande rwa Rayon Sports 

    Umutoza wa Rayon sports akazi ke kari mu mazi abira

    Abasimbura ku ruhande rwa Etincelles FC 

    Abakinnyi ba Rayon Sports babanje ku ntebe y’abasimbura 

    Kakule Justin wa Etincelles ni umwe mu bakinnyi bazonze Rayon Sports 

    Mu gice cya kabiri Etincelles yamanutse mu kibuga yariye amavubi, ubwo yahise itera ishoti rikomeye mu izamu rya Rayon Sports, nuko umuzamu Ndiyae Khadime wari mu izamu rya Rayon akora akazi gakomeye.

    Etincelles yari itangiranye imbaraga zidasanzwe, ku munota wa 52 Gedeo Bendeka yatsinze igitego cya mbere maze abafana ba Rayon Sports bagwa mu kantu.

    Ibyo bidahagije, Kakule Justin yongeye kuzamukana umupira asiga ba myugariro ba Rayon nuko atanze umupira kwa Gedeo Bendeka, ahita atsinda igitego cya kabiri cya Etincelles.

    Ku munota wa 58, Etincelles yakoze ibyo bose batatekerezaga nuko Jordan Nzau Simbumba atsinda igitego cya gatatu ku ruhande rwa Etincelles.

     Etincelles FC ikimara gutsinda ibitego bitatu byahise bica intege abakunzi ba Rayon Sports, yagumye gucurika ikibuga, ukagira ngo niyo yahindutse Rayon.

    Ku munota wa 74 Muhire Kevin yongeye kurekura ishoti rikomeye kugira ngo arebe ko yabonera Rayon Sports igitego cy’impozamarira, nuko Arakaza Marc Arthur wagize umukino mwiza, umupira arawurenza awushira muri Koruneri.

    Rayon yongeye kubona kufura ku munota wa 80, nuko Iraguha Awad umupira awukuramo n’umutwe, Etincelles iguma gusugira mu izamu ryayo.

     Rayon Sports yagumye kwataka ishaka igitego nuko ku munota wa 83, abataka ba Rayon Sports barekura amashoti abiri umufiririzo mu izamu rya Etincelles, nuko ayo mashoti akagarurwa na myugariro Kwizera Emable.

    Abakinnyi ba Rayon Sports bagumye gukanira, nuko Muhire Kevin azamura umupira kwa Charles Baale, nuko umupira awusunikira mu izamu rya Etincelles.

    Rayon Sports ikimara kubona igitego cya mbere cy’impozamarira abafana ntabwo bishimiye kubera ko bari bazi ko hakirimo umwenda w’ibitego bibiri.

    Iminota 90 isanzwe yarangiye Etincelles ifite ibitego bitatu kuri kimwe cya Rayon Sports nuko umusifuzi yongera iminota irindwi.

    Mu minota y’inyongera Rayon Sports yagumye kwataka bidasanzwe, gusa ba myugariro ba Etincelles baguma kuba ibamba. Ni nako Etincelles FC nayo yanyuzagamo ikataka kugira ngo irebe ko yabona igitego cya Kane.

    Umukino warangiye Etincelles FC ibonye intsinzi y’ibitego bitatu kuri kimwe cya Rayon Sports.

    Gutsinda uyu mukino ku ruhande rwa Etincelles FC yahise ishimangira ko itari mu makipe amanuka mu cyiciro cya kabiri kubera ko yahise ijya ku mwanya wa 12 n’amanota 29.

    Arakaza Marc Arthur yakoze akazi gakomeye ubwo yakuragamo amashoti y’abakinnyi ba Rayon Sports 

    Ba myugariro ba Etincelles nabo bakoze akazi katoroshe ubwo bakinaga na Rayon Sports 

    Arakaza Marc Arthur wari mu izamu rya Etincelles, ni umwe mu bakinnyi bazonze Rayon Sports 

    Etincelles FC ikimara gutsinda ibitego bibiri, yacuritse ikibuga aba Rayon Sports baribura

    Abakinnyi ba Etincelles FC bari kwishyimira igitego cya gatatu 

    Amarira yari yose ku bafana ba Rayon Sports ubwo bari bamaze gutsindwa na Etincelles 

    Etincelles FC ikimara gutsinda Rayon Sports yahise ishiraho umuncyo igarahaza ko yo itari mu Makipe amanuka mu kiciro cya kabiri 

    📷 AMAFOTO: Ngabo Serge 

    💻 Umwanditsi: ISHIMWE Walter 

    Inyarwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141631/etincelles-fc-inigiye-rayon-sports-i-nyamirambo-amafoto-141631.html

  • Bisaba itoroshi kubona indirimbo bahuriyemo!… – #rwanda #RwOT

    Mu gutangira k’umuziki w'uruzungu wazamukanye n'abahanzikazi bakomeye kandi bagize uruhare ntashidikanywaho mu kuwugeza aho uri, muri abo twavuga nka Miss Jojo, Miss Shanelle, Oda Paccy na Liza Kamikazi.

    Uko kandi wagendaga ukura niko hagendaga hiyongeramo n'abandi nka Young Grace, Princess Priscillah, Teta Diana, Butera Knowless, Marina Queen Cha, Charly na Nina.

    Ndetse mu bihe bya vubaha hajemo Fifi Raya, Angell Muthoni, Kaya Byinshi, Alyn Sano, Bwiza na Ariel Wayz.

    Ntabwo wavuga kandi kw’ihererekana ry'ibisekuru by'umuziki mu bari n'abategarugori ngo wiyibagize France Mpundu, Kellia, Utah, J Sha, Nana n'abandi.

    Nyamara ariko ubufatanye hagati y'aba bahanzikazi bwagiye bukomeza kugenda gake, ibintu bitari kure cyane yo kuba n’abisanga muri uru ruganda bakiri bake ugereranije n'abasaza babo.

    Birumvikana burya kugira ngo abantu bisange mu kibuga ni uko akenshi babona ko hari abaza kubakira ariko mu gihe cyose bakiri bake n’abagana iyo nzira bakomeza kuba bake.

    Kugeza ubu ubwo twakoraga iyi nkuru, twari tumaza kubona uburyo bigoye kuba wabona indirimbo yahuriyemo abahanzikazi babiri nk’uko biba bikorwa mu bahanzi bisanzwe.

    Mu ndirimbo twabonye nabwo bigoranye zahuriyemo abahanzikazi harimo Rimwe ya Oda Paccy na Butera Knowless, Ndabizi ya Kellia na Alyn Sano kimwe na Do Me Marina na Queen Cha.

    Kuba byonyine gushakisha indirimbo abahanzikazi bagiye bahuriramo bigasaba gutekereza inshuro nyinshi kugira ngo byibuze ugire iyo ubona, bigaragaza imbaraga zikiri nkeya mu mikoranire.

    Kuri ubu kandi biragoye kuba wabona umuhanzikazi wasohoye indirimbo ugasanga bagenzi be bamushyigikiye, bakaba bagira icyo bayivugaho cyangwa bakayisangiza ababakurikira.

    Kugeza ubu ntawakirengagiza kandi ko abahanzikazi babasha gutegura ibitaramo yaba ibito n’ibinini babifashijwemo na bagenzi babo no muri rusange ari bake.

    Ibi bikaba bigaragaraza icyuho kigikomeye mu iterambere ry'umuziki nyarwanda dore ko mu bahanzi usanga batanga ibyishimo, banakomeye kugeza ubu ku Isi, abagore benshi nibo bari mu bushorishori.

    Binagendana n'uburyo bahagaze mu buryo bw'ubushobozi aho bamwe bamaze kwigwizaho abarirwa muri za Miliyari z'Amadorali nka Tylor Swift ubarirwa muri Miliyari 1.1 y'amadorali na Rihanna wa Miliyari 1.4 y'amadorali.

    Kellia ari mu bahanzikazi bashya barikuzamuka banabashije guhuza imbaraga n’abagenzi babo bakorana indirimboOda Paccy ari mu bakora injyana ha Hip Hop bamaze iminsi gusa uregendo ruracyari rurerure ku bari n’abatagerugori mu Rwanda mu buhanziButera Knowless ari mu bahanzikazi bihagazeho gusa amaze igihe kinini nyamara nubwo yagiye yumvikana kugira ubushake bwo gufasha barumuna be biracyari mu mishingaKuba abahanzikazi bakiri bake n’abarimo guhuza imbaraga bigoye bituma nabinjiyemo bigorana kuguma kugasongeroQueen Cha ari mu bahanzikazi bake babashije guhuza imbaraga na bagenzi be   bagakora igihangano gifatikaAlyn Sano aheruka kugaragaza ko ubuhanzi busaba kwihangana kandi abari n’abategarugori bakugira ari bake 

    KANDA HANO UREBE DO ME YA MARINA NA QUEEN CHA IRI MURI NKE ABAHANZIKAZI BAHURIJEMO AMABOKO

    “>

    KANDA HANO UREBE NDABIZI KELLIA YAHURIYEMO NA ALYN SANO

    “>

    KANDA HANO UREBE RIMWE YA ODA PACCY NA BUTERA KNOWLESS

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141620/bisaba-itoroshi-kubona-indirimbo-bahuriyemo-imikoranire-yabahanzikazi-nyarwanda-mu-manga-141620.html

  • Etincelles FC yanyagiye Rayon Sports iva mu murongo utukura (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ibitego 3 Etincelles FC yanyagiye Rayon Sports byayifashije kuva mu makipe arwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

    Hari mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24, umunsi wa 26 wo Rayon Sports yari yakiriyemo Etincelles FC kuri Kigali Pelé Stadium.

    Rayon Sports yamaze gutakaza igikombe cya shampiyona, yari ifite umukoro ukomeye wo kwikura imbere ya Etincelles FC yakinaga byo gupfa no gukira kuko yashakaga kuva mu makipe arwana no kutamanuka.

    Igice cya mbere wabonaga Rayon Sports ikina ariko nta mahirwe afatika yabonye, ni mu gihe Gedeo Bendeka wa Etincelles yahushije amahirwe 2. Amakipe yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.

    Rayon Sports yagowe bikomeye n’intagiriro z’igice cya kabiri aho iminota Etincelles FC yayitsinze ibitego 3.

    Ku munota wa 52, Gedeo Bendeka yatsinze igitego cya mbere, ku munota wa 55 yongeramo icya kabiri ni mu gihe ku munota wa 58 Jordan Nzau Dimbumba yashyizemo icya 3.

    Rayon Sports yakoze impinduka Mucyo Junior Didier winjiyemo igice cya kabiri kigitangira asimbura Serumogo. Ganijuru Elie na Iradukunda Pascal baje kujyamo basimbura Mugisha François Master na Tuyisenge Arsene.

    Rayon Sports yagerageje kwishyura maze Charles Baale ayitsindira impozamarira ku munota wa 85. Umukino urangira ari 3-1.

    Etincelles FC ikaba yamaze kugera ku mwanya wa 10 ivuye ku wa 14, ifite amanota 29 inganya na Gasogi na Gorilla FC ziyikurikiye, Marines FC ifite 28, Sunrise FC 26, Bugesera FC 24, Etoile del’Est ikagira 22.

    Undi mukino wabaye uyu munsi Mukura VS yatsinze Muhazi United 2-0. Iyabaye ejo hashize Musanze FC yatsinze Gasogi United 2-1, Sunrise itsindwa na Kiyovu Sports 4-0. Kuwa Kabiri, Gorilla FC yatsinze Etoile del’Est 1-0, Police FC itsinda Amagaju 2-0.

    Umunsi wa 26 uzasozwa ejo, Marines izakira Bugesera FC, ni mu gihe umukino wa AS Kigali na APR FC wasubitswe kubera umutoza wa APR FC ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi Dr Adel Zrane yitabye Imana.

    Etincelles FC yatsinze Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/etincelles-fc-yanyagiye-rayon-sports-iva-mu-murongo-utukura-amafoto

  • Ingaruka zo kohereza ingabo muri Kongo zikomeje kwisukiranya ku butegetsi bw'Afrika y'Epfo #rwanda #RwOT

    Nyuma y'umunsi umwe gusa yeguye ku mwanya w'umukuru w'inteko ishinga amategeko y'Afrika y'Epfo, kuri uyu wa kane Madamu Nosiviwe Mapisa Nqakula yishyikirije Polisi, kubera ibyaha bya ruswa akurikiranyweho.

    Madamu Mapisa Nqakula aregwa kuba, ubwo yari Minisitiri w'ingabo hagati ya 2014 na 2021, yarakiriye ruswa y'ibihumbi byinshi by'amadolari, maze atanga isoko mu buryo bufifitse, abizi ko rwiyemezamirimo agiye guhangika leta ibikoresho bya gisirikari bitujuje ubuziranenge.

    Abanenga icyemezo cya Perezida Cyril Ramaphosa cyo kohereza ingabo z'Afrika y'Epfo muri Kongo, bavuga ko bimwe muri ibyo bikoresho ari byo izo ngabo zifashisha ku rugamba, ngo ikaba imwe mu mpamvu intambara ikomeje kuzigora.

    Amakuru akomeje kugarukwaho cyane n'ibitangazamakuru bikomeye, birimo n'urubuga 'National Security News' rwibanda cyane ku makuru y'umutekano muri Afrika y'Epfo, aravuga ko mu cyumweru gishize hari abasirikari b'icyo gihugu barambitse intwaro hasi, maze bishyira mu maboko y'umutwe wa M23 bahanganye ku rugamba.

    Leta y'Afrika y'Epfo yabihakanye, nubwo hari abasanzwe batanga amakuru yizewe bakomeza kwemeza ko abo basirikari koko ubu ari imfungwa za M23.

    Mu minsi ishize ubuyobozi bw'ingabo z'Afrika y'Epfo bwemeye ko hari abasirikari bayo 2 biciwe muri Kongo, ariko bikavugwa ko umubare w'abamaze kwicwa, abakomeretse n'abafashwe bugwate, uruta kure uwatangajwe n'Afrika y'Epfo.

    Ibi byose biraba mu gihe aho muri Afrika y'Epfo hateganyijwe amatora rusange mu kwezi gutaha, abakurikiranira hafi politiki y'icyo gihugu bakemeza ko bishobora gutuma ishyaka ANC riri ku butegetsi, rihura n'ingorane muri ayo matora.

    The post Ingaruka zo kohereza ingabo muri Kongo zikomeje kwisukiranya ku butegetsi bw'Afrika y'Epfo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ingaruka-zo-kohereza-ingabo-muri-kongo-zikomeje-kwisukiranya-ku-butegetsi-bwafrika-yepfo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingaruka-zo-kohereza-ingabo-muri-kongo-zikomeje-kwisukiranya-ku-butegetsi-bwafrika-yepfo

  • Kwitwara neza kw’ikipe y’igihugu Amavubi mu mikino ya gicuti, byatumwe izamuka ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi, yazamutse imyanya ibiri, igera ku wa 131 ku rutonde rw'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku Isi, FIFA, rwerekana uko amakipe y'ibihugu akurikirana.

    Argentine ni yo ya mbere ku Isi mu gihe ikipe y'igihugu ya Maroc iyoboye ibindi kipe z'ibihugu muri Afurika.

    U Rwanda ruzamutse nyuma yo kwitwara neza mu mikino 2 ya gicuti rwitwayemo neza muri Madagascar aho yanganyije na Botswana ndetse itsinda na Madagascar ibitego 2-0.

    Source : https://yegob.rw/kwitwara-neza-kwikipe-yigihugu-amavubi-mu-mikino-ya-gicuti-byatumwe-izamuka-ku-rutonde-ngarukakwezi-rwa-fifa/

  • FERWAFA yemereye APR FC gusubika umukino wa shampiyona yari ifitanye na AS Kigali – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryemereye APR FC gusubika umukino wa shampiyona yari ifitanye na AS Kigali kuri uyu wa 5.

    Uyu mukino wasubitswe ku busabwe bwa APR FC nyuma y'urupfu rw'uwari umutoza wayo Dr Adel Zrane witabye Imana kuwa 2 w'iki cyumweru.

    Source : https://yegob.rw/ferwafa-yemereye-apr-fc-gusubika-umukino-wa-shampiyona-yari-ifitanye-na-as-kigali/

  • RIP! Manizabayo wakiniraga Ikipe y'Abato ya Benediction Club yitabye Imana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Manizabayo Étienne wakiniraga Ikipe y'Abato ya Benediction Club yitabye Imana nyuma yo kugongwa n'imodoka ubwo we na bagenzi be bo mu makipe atandukanye, barimo n'abakuru, bari mu myitozo kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Mata 2024.

    Iyi mpanuka yabereye mu muhanda uva mu Byangabo ubwo bamanukaga berekeza mu Gataraga.

    Source : https://yegob.rw/rip-manizabayo-wakiniraga-ikipe-yabato-ya-benediction-club-yitabye-imana/

  • Yabyaye ku munsi w’ubukwe bwe ntibyahagarika… – #rwanda #RwOT

    Ibi ni bimwe byiswe ko amata yabyaye amavuta ubwo ku munsi wari utegerejweho ubukwe, abageni bakiriye umwana w'imfura yabo ariko ntibyabangamira ibirori byateganyijwe.

    Mu rukerera ku isaha ya saa kumi 4h00 z'igitondo umugore utatangajwe imyirondoro yafashwe n'ibise ahita yibaruka, akomerezaho n'imyiteguro y'ubukwe bwaburaga amasaha macye, saa yine za mu gitondo (10h00).

    Amashusho yanyujijwe ku rubuga rwa TikTok agaragaza umugore wibarutse nyuma y'amasaha macye agakomeza ibirori bye byo gushyingirwa akomeye nkaho nta kintu cyabaye.

    Ati 'Nari mfite ubukwe ndasezerana isaha ya saa yine mbyara mbereho amasaha ane. Sinari niteze ko nshobora kubyara kuri uyu munsi kuko nibarutse ku mezi arindwi'. Ubwo yamaraga kwitera ibirungo no kwitunganya, yambaye agatimba yerekeza ahateganijwe ubukwe.

    Iyi nkuru yateye benshi gutangara bibaza niba bishoboka ko umuntu ashobora kubyara umwana nyuma y'amasaha macye akerekeza mu birori akajya gusezerana n'umukunzi we.

    Abakurikira aba bantu batanze ubuhamya bw'abantu benshi bazi bakoze ubukwe bamaze kubyara kandi ubuzima bwabo bugakomeza kuba bwiza n'abana babo bakagira ubuzima bwiza.

    Source: Legit.ng

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141619/yabyaye-ku-munsi-wubukwe-bwe-ntibyahagarika-ibirori-141619.html

  • U Rwanda rwazamutseho imyanya 2 ku rutonde rw… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Mata 2024 ni bwo Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku Isi (FIFA) ryashyize ahagaragara uko ibihugu bihagaze ku rutonde rwayo muri uku kwezi.

    U Rwanda rwari ku mwanya wa 133 rwahise rwisanga ku mwanya wi 132 ubwo bivuze ko rwazamutseho imyanya 2. 

    Ibi bibaye nyuma yuko ikipe y’igihugu, Amavubi yitwaye neza mu mikino ya gicuti itsinda Madagascar ibitego 2-0 ndetse ikanganya na Botswana 0-0.

    Amavubi kuri ubu afite amanota 1112.44 avuye ku manota 1107.04 ubwo akaba yungutse amanota 5.4 ayakuye muri iyi mikino ya gicuti.

    Muri rusange ikipe y’igihugu y’igihugu ya Argentine niyo iyoboye urutonde rwa FIFA ikaba ikurikiwe niy’u Bufaransa, u Bubiligi, u Bwongereza ndetse na Brazil ku mwanya wa 5.

    Muri Afurika amakipe y’ibihugu aza ku mwanya wa hafi ni Morocco ya 13, Senegal ya 17 na Nigeria ya 30. Ni mu gihe mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Uganda ariyo iza hafi ku mwanya wa 92, Tanzania ya 119 ndetse na Sudani iri ku mwanya wi 127 mu gihe u Burundi bwo buri ku mwanya wi 140.

    Ikipe y’igihugu yazamutseho amanota menshi ni Indonesia yazamutseho imyanya 4 naho iyamanutse cyane ni Vietnam yamanutseho imyanya 10.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141618/u-rwanda-rwazamutseho-imyanya-2-ku-rutonde-rwa-fifa-141618.html

  • Nyuma ya Petit Pays, Gal Faye yateguje igi… – #rwanda #RwOT

    Atangaje ibi mu gihe mu mwaka wa 2017, yashyize hanze igitabo cye cya mbere yise 'Petit Pays' (Agahugu gato) yamurikiye mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, U Bubiligi, u Bufaransa, Norvège, Denmark, Suède n'ahandi mu rwego rwo kumvikanisha inkuru yakubiye muri iki gitabo.

    Ni igitabo yahinduye mu ndimi zirimo n'i Kinyarwanda abifashijwemo na Olivier Bahizi Uwineza. Muri Gashyantare 2017, yamurikiye iki gitabo mu Rwanda mu gitaramo cyarimo na Madamu Jeannette Kagame.

    Nyuma y'ukwezi kumwe, muri Werurwe 2017, yamurikiye iki gitabo cye mu nzu ndangamuco izwi ku izina rya 'Le Senghor' mu mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi.

    Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Instagram, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Mata 2024, Gaël Faye wamamaye mu ndirimbo zinyuranye nka 'Respire' yavuze ko ari mu byishimo bikomeye nyuma y'uko ari kwitegura gushyira akadomo ku iyandikwa ry'iki gitabo cye gishya yise 'Jacaranda.'

    Yavuze ko yifashishije iduka rya Loïs ukorera i Nyamirambo, yatangiye gushyira ku murongo impapuro zigize iki gitabo. Ati 'Nyuma y’amezi atari make nanditse, nshimishijwe no gucapa ibimenyetso by’igitabo cyanjye gikurikira 'Jacaranda' mu iduka rito rya Loïs i Nyamirambo, kamwe mu turere twa Kigali ahabera igice cy’inkuru.'

    Gaël Faye yavuze ko hasigaye akazi katari kenshi mu itunganywa ry'iki gitabo, ariko yemeza ko kizasohoka muri Nzeri umwaka utaha. Avuga ati 'Haracyariho akazi gato kuri iyi nyandiko ariko ubu nshobora kwemeza ko nyuma y'imyaka umunani y'igitabo 'Petit Pays” igitabo cyanjye cya kabiri kizasohoka mu mwaka w’amashuri utaha muri Nzeri.'

    Gaël Faye ari mu banditsi b'ibitabo bakomeye. Yamenyekanye nk'umuririmbyi binyuze mu ndirimbo nka 'Je pars', 'Ma femme', 'Petit Pays' n'izindi.

    Igitabo cye 'Petit Pays' yagikozemo indirimbo ndetse na filime. Iki gitabo kigaragaza inkuru y'ubuzima bw'umwana wavukiye i Burundi wabyawe n'umunyarwandakazi w'impunzi n'umuzungu w'Umufaransa.

    Muri icyo gitabo, uwo mwana avuga uko yabonaga ubuzima muri icyo gihe, ibibazo by'amoko, Hutu na Tutsi.

    Uwo mwana uba ufite hagati y'imyaka 10 na 15, aba yibuka uburyo ubuto bwe bwaje kwicwa n'ibibazo bya politiki zo muri aka karere. Anavuga ku kibazo cyo kuvuka ku babyeyi badahuje uruhu.

    Nyuma yaje guhungishirizwa i Burayi ari nabwo yaje kubona ko kuba imvange bigoye kuko haba i Burundi no mu Burayi, hose abantu bamufataga nk'umunyamahanga.

    Amaze gukura yiyemeje kugaruka muri Afurika kuko ariho nibura yumvaga ari iwabo. Mu byatumye yumva yigaruriye icyizere ni ugukunda gusoma no kwandika.

    Iki gitabo kivuga ku mateka yaranze u Burundi n'u Rwanda, mu myaka ya za 90 kugera na nyuma yaho.

    Iki gitabo cyaciye uduhigo dutandukanye nko mu 2016, inzu isohora ibitabo yitwa Fnac yahembye Gaël Faye nk'umwanditsi mwiza w'umwaka mu cyiciro cy'abanditse ibitabo byo mu bwoko bwa Roman.

    Cyanatoranyijwe mu bitabo 650 byitabiriye irushanwa mu 2016. Igihembo cyatanzwe hagendewe ku matora y'abasomyi barenga 800 batoranyije 'Petit Pays' nk'igitabo gikubiyemo inkuru iryoshye kandi y'umwimerere kurusha ibindi.

    Gael Faye yanegukanye igihembo cya Prix Goncourt des Lycéens abicyesha igitabo cye 'Petit Pays.'

    Filime yakozwe muri iki gitabo ifite iminota 111, yayobowe n'Umufaransa, Eric Barbier, yakinwemo n'abana bavutse ku babyeyi b'abirabura n'abazungu nk'uko bimeze kuri Gaël Faye.

    Yagaragayemo Nsanzamahoro Denis wamenyekanye nka Rwasa muri sinema nyarwanda witabye Imana muri Nzeri 2019. Rwasa muri iyi filime agaragara nk'umusirikare w'ingabo zo mu bihe bya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


    Gaël Faye yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze igitabo gishya yise 'Jacaranda'


    Gaël Faye yavuze ko yifashishije icapiro rya Lois w'i Nyamirambo yatangiye gushyira ku murongo impapuro zigize iki gitabo cye gishya agiye gushyira ku isoko


    Iki gitabo Gaël Faye agiye gushyira hanze gishingiye kuri Album ye nshya yise 'Mauve Jacaranda'

    Mu 2017, Gaël Faye yamurikiye i Kigali igitabo cye cyamamaye yise ‘Petit Pays’-Aha yari kumwe na Isabelle Kabano, Delyade na Djibril bakinnye muri iyi filime 

    Mu bihe bitandukanye, Gaël Faye yagiye akora ibitaramo bikomeye yamurikiyemo iyi filime n’ibindi bihangano bye 


    Ku wa 24 Gashyantare 2017, nibwo Madamu Jeannette Kagame yitabiriye igitaramo Gael Faye yamurikiyemo igitabo cye ‘Petit Pays’ mu muhango wabereye mu isomero rya Kigali

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'PETIT PAYS' YA GAEL FAYE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141617/nyuma-ya-petit-pays-gael-faye-yateguje-igitabo-yacapiye-i-nyamirambo-141617.html