Blog

  • Abakinnyi ba Rayon Sports ntibishimiye umutoza #rwanda #RwOT

    Abakinnyi ba Rayon Sports ntabwo bavuga rumwe n’umutoza Julien Mette bitewe n’uburyo abakinishamo ari na yo ntandaro bavuga yo gutakaza imikino imwe n’imwe.

    Uyu mufaransa waje mu mikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2023-24, yafashije Rayon Sports yatakazaga bya hato na hato kongera gutsinda ubu ikaba iri ku mwanya wa kabiri n’ubwo shampiyona yagiye ariko iracyari muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro ndetse ubuyobozi bukaba bunifuza kumwongera amasezerano.

    Gusa guhera ku mukino w’umunsi wa 25 batsinzwemo na APR FC 2-0 ntabwo abakinnyi bishimiye uburyo yakinishije iyi kipe aho yakinnye akoresha abagarurira 3, yakinnye sisiteme bakunda kwita 3-5-2.

    Rayon Sports yakurikijeho Mukura VS iyitsindira i Huye bigranye 1-0, nabwo yari yakinnye n’ubundi iyi sisiteme, abakinnyi batashye biciraguraho.

    Byahumiye ku mirari ubwo yongeraga gukina iyi sisiteme ejo hashize ku wa kane tariki ya 4 Mata 2024 mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona bakiriyemo Etincelles FC kuri Kigali Pele Stadium.

    Byaje kuba bibi kuko iyi kipe yo mu Burengerazuba bw’u Rwanda yabatsindaga itababariye ibitego 3-1, bigaragara ko ibitego byose ari amakosa y’ubwugarizi.

    Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports basohotse mu kibuga bivovota kubera imikinishirize y’umutoza aho bavuga ko ari yo yatumye batakaza umukino.

    Amakuru avuga ko bamwe mu bakinnyi bakuru mu ikipe bamwegereye bakamubwira ko gukina ubu buryo batarabwitoje bitegura shampiyona ngo babumenyere ahubwo akabibahinduriraho shampiyona igeze ahakomeye bitapfa gukunda ariko we ntiyabyumva.

    Abakinnyi ntibishimiye imikinishirize y’umutoza

    Julien Mette ntarimo guhuza n’abakinnyi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-ba-rayon-sports-ntibishimiye-umutoza

  • Hategekimana Richard yashimiwe byimazeyo na M… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 4 Mata 2024, mu nyubako ya Kigali Convention Center, umwanditsi akaba n'umuyobozi w'Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda, Hategekimana Richard, yamuritse ku mugaragaro igitabo yise 'Paul Kagame: Imbarutso y’Ubudasa bw'u Rwanda.'

    Hategekimana Richard yasobanuye ko impamvu imutera kwandika cyane ku mateka, ibigwi ndetse n'ubutwari bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari igihango gikomeye bafitanye cy'uko yamuhaye ubuzima, akamufasha mu rugendo rw'amashuri ye kuva mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye, kugeza aminuje muri za kaminuza zitandukanye.

    Ati: 'Mu 1999 ubwo nigaga mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yaje gushyira ibuye ry'ifatizo ku ishuri rya Rusumo High School. Icyo gihe nk'uko iteka asanzwe abigenza, yaganirije abaturage bari bari aho ba Kirehe, hanyuma abafite ibibazo n'ibitekerezo bashaka kumuha, abasaba ko bajya ku murongo kugira ngo babaze ibibazo byabo.

    Njye rero navukiye mu gihugu cya Tanzania, Papa wanjye niho yapfiriye. Mbana inaha na mama, ariko mu buzima bukomeye turi abana batanu. Kwiga, twiga nabi, kuburara, kubwirirwa, ku ishuri bakanyirukana buri munsi. Ariko muri uwo mwaka wa mbere nari nawusoje mfite amanota 87% muri ubwo buzima bwose bubi.'

    Yakomeje asobanura uko yaje kubonwa na Perezida Kagame bigoranye, maze agahabwa umwanya wo kuvuga ibibazo byose yari afite bikubiyemo imibereo mibi yari abayemo we n'umuryango we.

    Mu ijambo rye yagize ati: ' Natakiye Papa wanjye ahita ategeka ngo 'uriya mwana mumwigishe arangize kwiga.' Iryo jambo yavuze, icyitwa imibereho mibi cyarangiye uwo munsi.'

    Ubwo kuva ako kanya yatangiye gufashwa n'ababishinzwe, MINALOC imuha iby'ibanze byose nkenerwa mu buzima, ariga kandi neza kugeza aminuje ahabwa amafaranga y'ishuri n'icyahoze cyitwa Purefegitura ya Kibungo, none ubu ni umwalimu muri kaminuza.

    Yavuze ko mu 2016 yagize amahirwe yo kujya kwiga muri Amerika, maze atekereza ineza itangaje yagiriwe na Perezida Kagame n'icyo yamwitura, niko kumwandikaho igitabo kivuga ubutwari bwe ariko nabwo ntiyanyurwa amwandikaho n'ikindi yamuritse uyu munsi, kandi yavuze ko agikomeje kumuvuga ibigwi kuko ibyo agezeho byose ariwe abikesha.

    Ati: 'Mfitanye nawe igihango gikomeye cyane cy'uko yampaye ubuzima, hari n'abandi banyarwanda bagiye bafashwa muri ubwo buryo ariko tujye twibuka gushima kuko si abayobozi bose bakora kuriya cyangwa bakoze kuriya. Hari n'abo ugeraho b'abayobozi babishinzwe bakaguca n'intege hari n'ababimbwiye.'

    Richard yatangaje ko yatekereje kwandika iki gitabo ashingiye ku ijambo Perezida Kagame yigeze kuvuga rikomoza ku budasa bw'u Rwanda.

    Iki gitabo Richard amaze igihe yandika, gishingiye ku bushakashatsi yakoze ku mateka y'u Rwanda kuva mbere y'umwaduko w'abazungu, uko byari bimeze mu gihe cy'ubukoloni, mu gihe cya Repubulika zombi n'uko imibereho y'abanyarwanda yari ihagaze muri icyo gihe, byose arabisesengura maze abigereranya n'ubuyobozi buriho, asanga Perezida Paul Kagame afite ubudasa mu miyoborere ye.

    Bimwe mu bikorwa bishimangira ubudasa bwa Perezida Kagame Richard yagarutseho, harimo ibikorwa by'ubutwari yaherewe imidali na Perezida Museveni wa Uganda, urugamba rwo kuzura u Rwanda, akora n'ibindi byinshi byamugize umugaba w'ikirenga w'ubudasa.

    Iki gitabo cyaguzwe ku bwinshi, n’abarimo abayobozi ba za kaminuza zitandukanye zikorera mu Rwanda bari bitabiriye iki gikorwa, ba rwiyemezmirimo barimo Sina Gerard, n’abandi bo mu nzego zinyuranye.

    Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, yashimiye Hategekimana Richard ku bwo gukotana kwe mu guteza imbere ubwanditsi mu Rwanda, yizeza Urugaga rw'Abanditsi ko mu bikorwa byose bateganya gukora bimeze nk'icyo bakoze uyu munsi, bazakomeza gufatanya. Yahimiye abitabiriye uyu muhango ku bwo guha agaciro ubwanditsi n'ubumenyi, ndetse n'igitabo cyanditswe kuri Perezida wa Repubulika y'u Rwanda.

    Yagize ati: 'Mbonereho gushimira Richard ku giti cye. Ibi ngibi 90%, ni imbaraga no gukotana bya Richard, yabitangiye kera, ahanganye na byo igihe kirekire, mbese niwe wumva neza igisobanuro cyo gukotana. Iyo agukomangiye ntufungure, aza iwawe akahatera urundi rugi akajya akomanga kuri urwo rugi. Richard rwose, njye naje muri ibi birori byawe kugira ngo ngukeze kandi nkushimire imbaraga n'umuhate ushyira mu bintu byose. Nagira ngo mbwire abanyarwanda turi kumwe muri iyi salle, mbwire urubyiruko, mbwire abanditsi, natwe kuri Minisiteri harafunguye.

    Ibi ni ibintu bishya baduhaye nk'inshingano kuva mu kwezi kwa 12, turacyiga mu by'ukuri umurongo mwiza wo gufatanya n'abahanzi mu byiciro byose byabo bitandukanye. Umuntu wese ufite ubumenyi n'ibisobanuro byabyo n'ibyo twafatanya, dufunguye imiryango kugira ngo twige mutwigishe. Twebwe mu rubyiruko hari umwe ujya utubwira ngo twicare twige, ubu twaricaye turimo kwiga n'ibijyanye n'ubuhanzi.'

    Minisitiri yasoje ashimira urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa, abasaba gutangira kwitoza umuco wo kwandika.


    Richard hategekimana yamuritse igitabo cyashibutse mu gihango afitanye na Perezida Paul Kagame


    Minisitiri Utumatwishima yashimiye Richard Hategekimana wanditse igitabo gishingiye ku mateka azakenerwa cyane n’urubyiruko mu gihe kiri imbere


    Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi n’Umuyobozi w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda


    Iki gitabo gikubiyemo amateka y’u Rwanda ndetse n’ubudasa bwa Perezida Paul Kagame mu miyoborere


    Dr Mugisha Francis uyobora televiziyo ya Goodrich yabimburiye abandi mu kugura igitabo cyamuritswe na Hategekimana Richard




    Kaminuza ya UTAB nayo ntiyasigaye mu kugura kopi nyinshi z’iki gitabo

    Kaminuza ya East African University nayo yaguze iki gitabo

    Sina Gerard nawe usanzwe ari umwanditsi ukomeye w’ibitabo yashyigikiye mugenzi we Richard agura kopi z’iki gitabo

    Kaminuza ya ULK yashimiwe uruhare rwayo mu guteza imbere ibitabo

    Umuryango wa Pan African Movement Rwanda yiyemeje gushyigikira iki gitabo

    Ambasaderi wa Pakisitani mu Rwanda, Naeem Ullah Khan yaguze igitabo, ashishikariza abanyarwanda kugira umuco wo kugira isomero rito mu ngo zabo

    Abayobozi mu nzego zitandukanye bari baje gushyigikira iki gikorwa

    Richard yashimiye abamushyigikiye bose kugira ngo ashobore kwandika igitabo kivuga ibigwi Perezida Kagame

    AMAFOTO: Freddy RWIGEMA – InyaRwanda

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze uyu muhango wo kumurika igitabo “Paul Kagame: Imbarutso y’Ubudasa bw’u Rwanda”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141636/hategekimana-richard-yashimiwe-byimazeyo-na-minisitiri-utumatwishima-ku-gitabo-yanditse-ku-141636.html

  • Afatwa nk’amaso ya Se! Byinshi ku mukobwa wa… – #rwanda #RwOT

    Imyanya ikomeye ikomeje guhabwa abantu bafite amaraso mashya ndetse kugeza ubu bamwe mu barebera hafi bakaba bavuga ko ari uburyo bwiza bwo gutegurira amayira Gen Muhoozi byitezwe ko isaha ku isaha yaba Perezida wa Uganda asimbuye Se 

    Natasha Museveni Karugire [Kukukuru] afatwa nk’amaso ya Se umubyara, akaba ari we mukobwa mukuru n'umwana wa Kabiri Perezida Yoweri Museveni na Janet Museveni.

    Hirya yo kuba ari umwana w'Umukuru w'Igihugu, azwiho kuba ari umwanditsi, umunyamideli, inararibonye mu bukungu n'umuhanga mu gutunganya filime kenshi akunze kugaragara yambaye ingofero.

    Natasha akaba yaravutse mu 1976, avukira muri Tanzania aho ababyeyi be bari barahungiye.

    Avukana na Muhoozi Kainerugaba uherutse kugirwa Umugaba w'Ingabo za Uganda, akagira barumuna be barimo Pasiteri Patience na Diana imboni y'ubushabitsi bw'uyu murango.

    Natasha akaba yarashakanye na Edwin Karugire, Umunyamategeko akanaba n'Umushoramari ukomeye bashyingiranwe muri 2000 mu bukwe bwitashywe na Ayesha Gaddafi.

    Mu mwaka wa 2001, bakaba aribwo aba bombi babyaranye umwana wabo wa mbere.

    Natasha yize muri Kenya, akomereza muri Kaminuza ya London mu Bwongereza aho yize ibijyanye n'Imideli. 

    Mu 2018 ni bwo yashyize hanze filime ya mbere yise '27 Guns' akomeza kugenda akora n'izindi zitandukanye.

    Yakoze inshingano zitandukanye zirimo n’izo mu biro by'Umukuru w'Igihugu. Mu bihe bitandukanye yagiye agira uruhare rukomeye mu bikorwa byo kwiyamamaza kwa Se umubyara cyane mu 2006 na 2021.

    Natasha ni we mfura mu bakobwa akanaba ubuheta bwa Perezidsa MuseveniNatasha Museveni nyuma y’igihe akorana na Se mu biro bye, yagizwe Guverineri wa Banki Nkuru ya Uganda Benshi bafata Natasha Museveni w’imyaka 48 nk’amaso ya Perezida Museveni

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141635/afatwa-nkamaso-ya-se-byinshi-ku-mukobwa-wa-perezida-museveni-wagizwe-guverineri-wa-banki-n-141635.html

  • Chris Brown na Kanye West mu byamamare 10 bir… – #rwanda #RwOT

    Zimwe mu ndwara zihangayikishije Isi hari izo mu mutwe zirimo ubwoko butandukanye, byumwihariko imwe mu ndwara ikomeye yibasira intekerezo za muntu izwi nka ‘Bipolar Disorder’ cyangwa ‘Manic Depression’ mu ndimi z’amahanga.

    Benshi mu barwaye iyi ndwara bakunze kurangwa no kugira akajagari mu mutwe, kwishima birenze urugero cyangwa kubabara birenze urugero, kubabara nta mpamvu ibimuteye cyangwa kumwenyura byaburi kanya ntakimusekeje bigendana n’imihindagurikire mu myifato (Mood Swings). 

    Iyi ndwara rero abayirwaye benshi barabihisha mu gihe hari n’abayirwaye batazi ko bayirwaye. Hari kandi n’abayirwaye bakabihisha banga ko basekwa cyangwa ko bahabwa akato, ari nayo mpamvu bamwe mu byamamare bayirwaye bahisemo kubitangaza kugirango berekana ko kuyirwara ntakibazo kirimo ndetse bakanakora ubuvugizi kuri iyi ndwara.

    Aba ni bamwe mu byamamare bikomeye ku Isi byagiye bitangaza ko birwaye iyi ndwara y’akajagari mu bihe bitandukanye:

    1. Chris Brown

    Umwe mu bahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga, Chris Brown, ari mu byamamare bya mbere byatangaje ko bitatewe isoni no kuba bibana n’indwara ya ‘Bipolar Disorder’. Mu 2014 ubwo uyu muhanzi yitabaga urukiko rwa Los Angeles azira kunywa ibiyobyabwenge agakubita umuntu akamukomeretsa mu kabyiniro, yabwiye urukiko ko arwaye iyi ndwara ibimutera. Ibi byatumye asuzumwa n’abaganga basanga koko arayirwaye ategekwa kujya muri ‘Rehab’ no kujya afata imiti yo guhangana n’iyi ndwara.

    2. Kanye West

    Uretse kuba Kanye West Ye akunze kubigarukaho cyane mu ndirimbo ze ko arwaye iyi ndwara, rimwe na rimwe ajya yiyita ‘umusazi’, uyu muraperi ntazibagirana ibyo yakoze mu 2020 kubera iyi ndwara biri no mu byabaye intandaro yo gutandukana kwe na Kim Kardashian nyuma yaho uyu muraperi yavuze muri Rehab igihe kitarangiye. Muri iki gihe Ye yarafite imyitwarire idasanzwe ndetse byabaye ngombwa ko polisi imifungisha ijisho kuko byakekwaga ko yakwibabaza. Iki gihe kandi Instagram na X (Twitter ) byari byamubaniye gukoresha izi mbuga bitewe n’amagambo yandikaga.

    3. Lil Wayne

    Icyamamare mu muziki, Dwayne Carter, umuraperi uzwi cyane ku izina rya Lil Wayne, nawe ntiyigeze atinya kuvuga ko abana uburwayi bwa ‘Bipolar Disorder’. 

    Yakunze kujya abivuga mu ndirimbo ze kimwe na Kanye West, gusa mu 2021 yatangaje ko ubwo yarafite imyaka 12 yashatse kwirasa akaba aribwo yajyanywe mu baganga b’indwara zo mu mutwe bakamubwira ko arwaye iyi ndwara. Kuva ubwo Lil Wayne afashwa n’imiti kugirango yirinde ko yashyira ubuzima bwe mu kaga.

    4. Selena Gomez

    Umuhanzikazi w’icyamamare, Selena Gomez, akaba n’umukinnyi wa filime, ni umwe mu byamamare byakunze gushyira umucyo ku ndwara zo mu mutwe. Byumwihariko mu 2022, Selena yashyize hanze filime mbarankuru ku buzima bwe bwo mu mutwe yise ‘My Mind & Me’ aho yatangaje ko arwaye indwara zo mu mutwe zirimo agahinda gakabije (Depression) na ‘Bipolar Disorder’.

     Uyu muhanzikazi kandi yashinze umuryango ufasha abana bafite indwara zo mu mutwe witwa ‘Rare Foundation’ unaherutse kwakira inkunga ya Miliyoni 2 z’Amadolari bazihawe na Lionel Messi.

    5. Mariah Carey

    Icyamamarekazi mu njyana ya ‘R&B’, Mariah Carey, akaba n’umwanditsi w’indirimbo, uri mu bamaze igihe mu muziki, mu 2018 yatangarije People Magazine ko amaze igihe kinini arwaye indwara y’akajagari mu ntekerezo kuko yatangiye kuyirwara kuva mu 2001. Uyu muhanzikazi iki gihe yatangaje ko afite ubwoba ko mu bana be hari uwazamukurikiza akayirwara.

    6. Jean- Claude Van Damme

    Kabuhariwe muri filime z’imirwano akaba n’umuhanga mu mirwano njya rugamba, Jean Claude Van Damme, wakunzwe muri filime zirimo nka ‘Lion Heart’, ‘Universal Soldier’, ‘Sudden Death’ n’izindi. 

    Uyu mugabo ukomoka mu Bubiligi nawe afite indwara y’akajagari mu ntekerezo. Mu 2011 Van Damme mu kiganiro yagiranye na televiziyo ya CBS News, yatangaje ko arwaye iyi ndwara ndetse ngo amahirwe agira kuba atayigaragaza cyane ni uko akunze kumara igihe kinini mu myitozo ngorora mubiri no gutwara igare.

    7. Catherine Zeta-Jones

    Umukinnyi wa filime Catherine Zeta-Jones, akaba n’umugore w’icyamamare Michael Douglas, uzwi cyane muri filime nka ‘Chicago’, ‘Cocaine Godmother’ n’izindi, nawe yatangaje ko arwaye ‘Bipolar Disoder’ mu 2013. Zeta-Jones avuga ko yatangiye kurwara iyi ndwara mu myaka y’ubukumi bwe gusa ntahite atangira gufata imiti kugeza agize imyaka 35 y’amavuko.

    8. Pete Wentz

    Umuhanzi akaba n’umucuranzi wa gitari, Pere Wentz, uba mu itsinda rya ‘Fall Out Boys’ rikomeye mu njyana ya Rock ryakunzwe mu ndirimbo nka ‘Dance’, ‘Sugar’ n’izindi. Mu 2018 ubwo yari yatumiwe mu kiganiro kuri televiziyo ya MTV, Pete Wentz yatangaje ko arwaye iyi ndwara.

    9. Demi Lovato

    Umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime, Demi Lovato, wigeze no kurengwa n’ibiyobyabwenge mu 2017 akajyanwa muri Rehab, yakunze kugaruka ku bibazo byo mu mutwe afite birimo n’indwara ya ‘Bipolar Disorder’ yarwaye kuva mu 2011.

    10. Mel Gibson

    Umunyabigwi muri Sinema, Mel Gibson, wanakinnye filime ya Yesu yitwa ‘The Passion of The Christ’ yatumye yamamara, mu 2008 nibwo yatangaje ko arwaye indwara y’akajagari mu ntekerezo. Ibi kandi yongeye kubivugira muri filime mbarankuru yise ‘Acting Class of 1977’ igaruka ku nzira ye muri sinema.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141628/chris-brown-na-kanye-west-mu-byamamare-10-birwaye-indwara-yakajagari-amafoto-141628.html

  • Rayon Sports yandagarijwe i Nyarugenge! Etincelles FC ifashe Rayon Sports iyihana nk’umubyeyi uhana umwana we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Etincelles FC yatsinze Rayon Sports ibitego 3-1 mu mukino w'umunsi wa 26 wa shampiyona y'Icyiciro cya Mbere.

    Ikipe y'i Rubavu yatsindiwe na Gedeo Bendeka Molollia watsinze bibiri na Jordan Nzau Dimbumba watsinze kimwe, iyo mu Nzove itsindwa na Charles Baale.

    Etincelles FC itsinze Rayon Sports iyisanze i Nyarugenge kuri Kigali Pelé Stadium.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-yandagarijwe-i-nyarugenge-etincelles-fc-ifashe-rayon-sports-iyihana-nkumubyeyi-uhana-umwana-we/

  • Agahinda ntikica, kagira mubi! Abafana ba Rayon Sports bagaragaje agahinda batewe no gutsindwa na Etincelles FC ibarusha cyane kandi ibasanze i Kigali – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'umukino wa Etincelles FC yatsinzemo Rayon Sports ibitego bitatu kuri kimwe, abafana ba Rayon Sports bagaragaje kababaro n'agahinda ku mazo batewe no gutsindwa na Etincelles FC ibasanze i Kigali.

    Gutsinda uyu mukino kwa Etincelles FC byatumye ishimangira ko itari mu makipe amanuka mu cyiciro cya kabiri kubera ko yahise ijya ku mwanya wa 12 n'amanota 29.

    Source : https://yegob.rw/agahinda-ntikica-kagira-mubi-abafana-ba-rayon-sports-bagaragaje-agahinda-batewe-no-gutsindwa-na-etincelles-fc-ibarusha-cyane-kandi-ibasanze-i-kigali-amafoto/

  • RIP Luke! Myugariro w’ikipe y’igihugu ya Africa Y’Epfo wari ukiri muto yishwe arashwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwari myugariro w'ikipe ya Kaizer Chiefs yo muri Afrika y'Epfo witwa  Luke Fleurs yaraye yishwe arashwe n'abajura bashakaga imodoka yari atwaye.

    Uyu musore wari ufite imyaka 24 yakiniye ikipe ya SuperSport United ndetse n'ikipe y'igihugu ya Africa Y'Epfo U17 na U23.

    Byabaye ejo tariki 3 Mata 2024, aho uwamurashe yahise atwara iyo modoka yashakaga n'ubundi. Polisi ikaba iri gukora iperereza.

    Source : https://yegob.rw/rip-luke-myugariro-wikipe-yigihugu-ya-africa-yepfo-wari-ukiri-muto-yishwe-arashwe/

  • Etincelles FC inigiye Rayon Sports i Nyamiram… – #rwanda #RwOT

     Rayon Sports yari yakiriye Etincelles mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona y’u Rwanda, National Primus Premier league.

    Mbere y’umukino Rayon Sports yari ku mwanya wa kabiri n’amanota 48, ariko ikaba idatekereza igikombe kuko yarushwaga na APR FC amanota 11.

    Ku ruhande rwa Etincelles yo mbere y’umukino yari ku mwanya wa 13 n’amanota 26, ikaba yari mu myanya irwana no kutamanuka kubera ko amanota ari amwe na Sunrise.

     Umukino watangiye abakinnyi ba Etincelles bashaka gutungura Rayon Sports, nuko Cyiza Husein arekuye ishoti, umupira awushota Muhire Kavin ujya muri Koruneri.

    Koruneri yongeye guterwa na Cyiza Husein, nuko Mitima Issac umupira awukuramo n’umutwe.

    Ku munota wa Karindwi, Rayon Sports yabonye uburyo bwari buvuye ku ishoti rya Serumogo, nuko Aman Rutayisire akora akazi gakomeye umupira arawugarura.

    Rayon Sports yongeye kubona uburyo ku munota wa cumi, ubwo Arsène Tuyisenge yazamukanye umupira yiruka cyane, maze ku bufatanye bwa ba myugariro n’umuzamu Arakaza Marc Arthur umupira bawushira muri Koruneri. Koruneri byarangiye ntacyo imariye Rayon Sports kubera ko ba myugariro ba Etincelles bahise bakuraho umupira batuje.

    Umukino wagumye gukinirwa mu kibuga hagati, Etincelles ikubakira kuri Kakule Mukata Justin, naho rayon Sports igakina yubakiye kuri Muhire Kavin.

     Ku munota wa 21 Arsène Tuyisenge yongeye gucisha umupira imbere y’izamu rya Etincelles, umupira ubura uwushyira mu izamu, nuko ugarurwa na ba myugariro ba Etincelles.

    Bitihise, Arsène Tuyisenge yongeye kurekura inkuba y’ishoti mu izamu rya Etincelles, nuko umuzamu Arakaza Marc Arthur arikuramo.

     Abafana ba Rayon bari bari kuri Kigali Pele Stadium, bari bafite icyizere cyo kubona amanota atatu, kubera uko ikipe yabo yakinaga neza.

    Arakaza Marc Arthur yongeye kurokora Etincelles ku munota wa 29, ubwo yari akuyemo urutambi rwa kufura yari itewe na Iraguha Hadji, aho benshi bari bagize ngk aguye mu izamu afite umupira.

    Etincelles FC yahise izamukana umupira umupira ikorerwaho ikosa rya kufura. Kufura ya Etincelles yatewe na Gedeo Bendeka, nuko Habimana Hussein ashizeho umutwe umupira unyura ku ruhande.

    Arakaza Marc Arthur wari wiyemeje kurokora Etincelles, yongeye gukuramo ishoti rikomeye rya Arsène Tuyisenge, ku mupira mwiza wari uzamukanwe na Iraguha Hadji.

    Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, umusifuzi wa kane ahitamo kongeraho iminota ibiri kugira ngo igice cya mbere kirangira. 

    Iminota ibiri y’inyongera yarangiye nta kipe yinjije igitego nuko amakipe yombi ajya ku ruhuka anganya ubusa ku busa.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Etincelles 

    Umutoza wa Etincelles yaje yakaniye gutsinda Rayon Sports 

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku Ruhande rwa Rayon Sports 

    Umutoza wa Rayon sports akazi ke kari mu mazi abira

    Abasimbura ku ruhande rwa Etincelles FC 

    Abakinnyi ba Rayon Sports babanje ku ntebe y’abasimbura 

    Kakule Justin wa Etincelles ni umwe mu bakinnyi bazonze Rayon Sports 

    Mu gice cya kabiri Etincelles yamanutse mu kibuga yariye amavubi, ubwo yahise itera ishoti rikomeye mu izamu rya Rayon Sports, nuko umuzamu Ndiyae Khadime wari mu izamu rya Rayon akora akazi gakomeye.

    Etincelles yari itangiranye imbaraga zidasanzwe, ku munota wa 52 Gedeo Bendeka yatsinze igitego cya mbere maze abafana ba Rayon Sports bagwa mu kantu.

    Ibyo bidahagije, Kakule Justin yongeye kuzamukana umupira asiga ba myugariro ba Rayon nuko atanze umupira kwa Gedeo Bendeka, ahita atsinda igitego cya kabiri cya Etincelles.

    Ku munota wa 58, Etincelles yakoze ibyo bose batatekerezaga nuko Jordan Nzau Simbumba atsinda igitego cya gatatu ku ruhande rwa Etincelles.

     Etincelles FC ikimara gutsinda ibitego bitatu byahise bica intege abakunzi ba Rayon Sports, yagumye gucurika ikibuga, ukagira ngo niyo yahindutse Rayon.

    Ku munota wa 74 Muhire Kevin yongeye kurekura ishoti rikomeye kugira ngo arebe ko yabonera Rayon Sports igitego cy’impozamarira, nuko Arakaza Marc Arthur wagize umukino mwiza, umupira arawurenza awushira muri Koruneri.

    Rayon yongeye kubona kufura ku munota wa 80, nuko Iraguha Awad umupira awukuramo n’umutwe, Etincelles iguma gusugira mu izamu ryayo.

     Rayon Sports yagumye kwataka ishaka igitego nuko ku munota wa 83, abataka ba Rayon Sports barekura amashoti abiri umufiririzo mu izamu rya Etincelles, nuko ayo mashoti akagarurwa na myugariro Kwizera Emable.

    Abakinnyi ba Rayon Sports bagumye gukanira, nuko Muhire Kevin azamura umupira kwa Charles Baale, nuko umupira awusunikira mu izamu rya Etincelles.

    Rayon Sports ikimara kubona igitego cya mbere cy’impozamarira abafana ntabwo bishimiye kubera ko bari bazi ko hakirimo umwenda w’ibitego bibiri.

    Iminota 90 isanzwe yarangiye Etincelles ifite ibitego bitatu kuri kimwe cya Rayon Sports nuko umusifuzi yongera iminota irindwi.

    Mu minota y’inyongera Rayon Sports yagumye kwataka bidasanzwe, gusa ba myugariro ba Etincelles baguma kuba ibamba. Ni nako Etincelles FC nayo yanyuzagamo ikataka kugira ngo irebe ko yabona igitego cya Kane.

    Umukino warangiye Etincelles FC ibonye intsinzi y’ibitego bitatu kuri kimwe cya Rayon Sports.

    Gutsinda uyu mukino ku ruhande rwa Etincelles FC yahise ishimangira ko itari mu makipe amanuka mu cyiciro cya kabiri kubera ko yahise ijya ku mwanya wa 12 n’amanota 29.

    Arakaza Marc Arthur yakoze akazi gakomeye ubwo yakuragamo amashoti y’abakinnyi ba Rayon Sports 

    Ba myugariro ba Etincelles nabo bakoze akazi katoroshe ubwo bakinaga na Rayon Sports 

    Arakaza Marc Arthur wari mu izamu rya Etincelles, ni umwe mu bakinnyi bazonze Rayon Sports 

    Etincelles FC ikimara gutsinda ibitego bibiri, yacuritse ikibuga aba Rayon Sports baribura

    Abakinnyi ba Etincelles FC bari kwishyimira igitego cya gatatu 

    Amarira yari yose ku bafana ba Rayon Sports ubwo bari bamaze gutsindwa na Etincelles 

    Etincelles FC ikimara gutsinda Rayon Sports yahise ishiraho umuncyo igarahaza ko yo itari mu Makipe amanuka mu kiciro cya kabiri 

    📷 AMAFOTO: Ngabo Serge 

    💻 Umwanditsi: ISHIMWE Walter 

    Inyarwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141631/etincelles-fc-inigiye-rayon-sports-i-nyamirambo-amafoto-141631.html

  • Bisaba itoroshi kubona indirimbo bahuriyemo!… – #rwanda #RwOT

    Mu gutangira k’umuziki w'uruzungu wazamukanye n'abahanzikazi bakomeye kandi bagize uruhare ntashidikanywaho mu kuwugeza aho uri, muri abo twavuga nka Miss Jojo, Miss Shanelle, Oda Paccy na Liza Kamikazi.

    Uko kandi wagendaga ukura niko hagendaga hiyongeramo n'abandi nka Young Grace, Princess Priscillah, Teta Diana, Butera Knowless, Marina Queen Cha, Charly na Nina.

    Ndetse mu bihe bya vubaha hajemo Fifi Raya, Angell Muthoni, Kaya Byinshi, Alyn Sano, Bwiza na Ariel Wayz.

    Ntabwo wavuga kandi kw’ihererekana ry'ibisekuru by'umuziki mu bari n'abategarugori ngo wiyibagize France Mpundu, Kellia, Utah, J Sha, Nana n'abandi.

    Nyamara ariko ubufatanye hagati y'aba bahanzikazi bwagiye bukomeza kugenda gake, ibintu bitari kure cyane yo kuba n’abisanga muri uru ruganda bakiri bake ugereranije n'abasaza babo.

    Birumvikana burya kugira ngo abantu bisange mu kibuga ni uko akenshi babona ko hari abaza kubakira ariko mu gihe cyose bakiri bake n’abagana iyo nzira bakomeza kuba bake.

    Kugeza ubu ubwo twakoraga iyi nkuru, twari tumaza kubona uburyo bigoye kuba wabona indirimbo yahuriyemo abahanzikazi babiri nk’uko biba bikorwa mu bahanzi bisanzwe.

    Mu ndirimbo twabonye nabwo bigoranye zahuriyemo abahanzikazi harimo Rimwe ya Oda Paccy na Butera Knowless, Ndabizi ya Kellia na Alyn Sano kimwe na Do Me Marina na Queen Cha.

    Kuba byonyine gushakisha indirimbo abahanzikazi bagiye bahuriramo bigasaba gutekereza inshuro nyinshi kugira ngo byibuze ugire iyo ubona, bigaragaza imbaraga zikiri nkeya mu mikoranire.

    Kuri ubu kandi biragoye kuba wabona umuhanzikazi wasohoye indirimbo ugasanga bagenzi be bamushyigikiye, bakaba bagira icyo bayivugaho cyangwa bakayisangiza ababakurikira.

    Kugeza ubu ntawakirengagiza kandi ko abahanzikazi babasha gutegura ibitaramo yaba ibito n’ibinini babifashijwemo na bagenzi babo no muri rusange ari bake.

    Ibi bikaba bigaragaraza icyuho kigikomeye mu iterambere ry'umuziki nyarwanda dore ko mu bahanzi usanga batanga ibyishimo, banakomeye kugeza ubu ku Isi, abagore benshi nibo bari mu bushorishori.

    Binagendana n'uburyo bahagaze mu buryo bw'ubushobozi aho bamwe bamaze kwigwizaho abarirwa muri za Miliyari z'Amadorali nka Tylor Swift ubarirwa muri Miliyari 1.1 y'amadorali na Rihanna wa Miliyari 1.4 y'amadorali.

    Kellia ari mu bahanzikazi bashya barikuzamuka banabashije guhuza imbaraga n’abagenzi babo bakorana indirimboOda Paccy ari mu bakora injyana ha Hip Hop bamaze iminsi gusa uregendo ruracyari rurerure ku bari n’abatagerugori mu Rwanda mu buhanziButera Knowless ari mu bahanzikazi bihagazeho gusa amaze igihe kinini nyamara nubwo yagiye yumvikana kugira ubushake bwo gufasha barumuna be biracyari mu mishingaKuba abahanzikazi bakiri bake n’abarimo guhuza imbaraga bigoye bituma nabinjiyemo bigorana kuguma kugasongeroQueen Cha ari mu bahanzikazi bake babashije guhuza imbaraga na bagenzi be   bagakora igihangano gifatikaAlyn Sano aheruka kugaragaza ko ubuhanzi busaba kwihangana kandi abari n’abategarugori bakugira ari bake 

    KANDA HANO UREBE DO ME YA MARINA NA QUEEN CHA IRI MURI NKE ABAHANZIKAZI BAHURIJEMO AMABOKO

    “>

    KANDA HANO UREBE NDABIZI KELLIA YAHURIYEMO NA ALYN SANO

    “>

    KANDA HANO UREBE RIMWE YA ODA PACCY NA BUTERA KNOWLESS

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141620/bisaba-itoroshi-kubona-indirimbo-bahuriyemo-imikoranire-yabahanzikazi-nyarwanda-mu-manga-141620.html

  • Etincelles FC yanyagiye Rayon Sports iva mu murongo utukura (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ibitego 3 Etincelles FC yanyagiye Rayon Sports byayifashije kuva mu makipe arwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

    Hari mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24, umunsi wa 26 wo Rayon Sports yari yakiriyemo Etincelles FC kuri Kigali Pelé Stadium.

    Rayon Sports yamaze gutakaza igikombe cya shampiyona, yari ifite umukoro ukomeye wo kwikura imbere ya Etincelles FC yakinaga byo gupfa no gukira kuko yashakaga kuva mu makipe arwana no kutamanuka.

    Igice cya mbere wabonaga Rayon Sports ikina ariko nta mahirwe afatika yabonye, ni mu gihe Gedeo Bendeka wa Etincelles yahushije amahirwe 2. Amakipe yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.

    Rayon Sports yagowe bikomeye n’intagiriro z’igice cya kabiri aho iminota Etincelles FC yayitsinze ibitego 3.

    Ku munota wa 52, Gedeo Bendeka yatsinze igitego cya mbere, ku munota wa 55 yongeramo icya kabiri ni mu gihe ku munota wa 58 Jordan Nzau Dimbumba yashyizemo icya 3.

    Rayon Sports yakoze impinduka Mucyo Junior Didier winjiyemo igice cya kabiri kigitangira asimbura Serumogo. Ganijuru Elie na Iradukunda Pascal baje kujyamo basimbura Mugisha François Master na Tuyisenge Arsene.

    Rayon Sports yagerageje kwishyura maze Charles Baale ayitsindira impozamarira ku munota wa 85. Umukino urangira ari 3-1.

    Etincelles FC ikaba yamaze kugera ku mwanya wa 10 ivuye ku wa 14, ifite amanota 29 inganya na Gasogi na Gorilla FC ziyikurikiye, Marines FC ifite 28, Sunrise FC 26, Bugesera FC 24, Etoile del’Est ikagira 22.

    Undi mukino wabaye uyu munsi Mukura VS yatsinze Muhazi United 2-0. Iyabaye ejo hashize Musanze FC yatsinze Gasogi United 2-1, Sunrise itsindwa na Kiyovu Sports 4-0. Kuwa Kabiri, Gorilla FC yatsinze Etoile del’Est 1-0, Police FC itsinda Amagaju 2-0.

    Umunsi wa 26 uzasozwa ejo, Marines izakira Bugesera FC, ni mu gihe umukino wa AS Kigali na APR FC wasubitswe kubera umutoza wa APR FC ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi Dr Adel Zrane yitabye Imana.

    Etincelles FC yatsinze Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/etincelles-fc-yanyagiye-rayon-sports-iva-mu-murongo-utukura-amafoto