Blog

  • Shakira yahishuye uko ubwiza bwe bwamugejeje… – #rwanda #RwOT

    Shakira Mebarak, umuhanzikazi akaba n'umwanditsi w'indirimbo ukomoka muri Colombia, ni umwe mu bagore bamaze igihe mu muziki ndetse byanahiriye dore ko kuva mu 1990 kugeza ubu Shakira agihagaze neza.

    Asubiza amaso inyuma, Shakira yagarutse kuburyo kera yakoresheje uburanga bwe nk'intwaro yo kugera aho ashaka mu muziki. Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru cy'imideli Allure Magazine cyanashyize hanze amafoto ye mashya.

    Yavuze ko akigirwa inama yo gukoresha ubwiza bwe atahise ayakira neza

    Shakira yagize ati: 'Kera hari inama nagiriwe mbanza kuyifata nabi ariko nyuma nza gusanga ni nziza. Bambwiye ko ubwiza bwanjye bushobora kumfasha, gusa sinahise mbyumva neza. Maze kubona rero uburyo abantu bitaga ku miterere yanjye, nahise ntangira kubikoresha'.

    Shakira yavuze ko yageze aho agatangira gukoresha ubwiza bwe nk'intwaro mu muziki

    Yakomeje agira ati: 'Nabonye abantu bataritaga cyane ku mpano yanjye bakirebera ubwiza gusa. Kuva ubwo nakoraga amashusho y'indirimbo nambaye imyenda igaragaza imiterere yanjye nkanakunda kuririmba nitaka. Abantu barabikunze'.


    Shaki yavuze ko kugaragaza cyane imiterere ye abantu babimukundiye

    Uyu muhanzikazi w'imyaka 47, akaba n'umubyeyi w'abana babiri yasoje avuga ati: 'Ntabwo nicuza ko nakoresheje ubwiza bwanjye kugira ngo mbashe kugera kure mu muziki. Ese iyo ntabikoresha mwari kuba mwaramenye? Hari abahanzikazi bafite impano batamenyekana kuko ariyo gusa bakoresha kandi batazi ko ubwiza bwabo bwabageza kure'.

    Shakira umaze imyaka irenga 30 mu muziki yavuze ko iyo adakoresha uburanga bwe atazi ko yari kugera aho ageze ubu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141661/shakira-yahishuye-uko-ubwiza-bwe-bwamugejeje-kure-mu-muziki-141661.html

  • Miliyoni yabonye nyirayo! Abanyeshuri 11 begu… – #rwanda #RwOT

    Imbere y'abayobozi batandukanye bo mu nzego za Leta bayobowe na Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, abikorera, abayobozi ba za kaminuza zo mu Rwanda, abarimu ndetse n'abandi banditsi, abanyeshuri 11 barangajwe imbere na Mutoni Clairia wiga muri kaminuza ya ULK-Kigali wegukanye igihembo gikuru kingana n'amafaranga Miliyoni 1Frw ku manota ye 84.2%, bahatambukanye umucyo.

    Uwabaye uwa kabiri, ni Cyiza Joseph wa UNILAK wahembwe mudasobwa watsinze ku kigero cya 83%. Mu bandi babashije kuza muri 11 ba mbere bahembwe ku rwego rw'igihugu, harimo uwitwa Ihirwe Metode Emmanuel wa INES-Ruhengeri, Niyoyita Georgette wa ULK-Gisenyi, Nshuti Esther nawe wa ULK-Gisenyi; 

    Iradukunda Jean Pierre wa ULK- Kigali, Bintunimana Reverien wa EAUR-Nyagatare, Kayiranga Mbonigaba Elie wa ULK-Kigali, Uwineza Joyeuse wa ULK-Kigali, Habarurema Philibert wa Ines-Ruhengeri, hamwe na Mushimiyimana Bishobokaninkindi Jeannette wa ULK-Kigali.

    Nyuma y'uko aba bose bashyikirijwe ibihembo byabo, Minisitiri Utumatwishima yabahaye ubutumwa bukomeye anabemerera kuzabakira kuri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, bakagirana ibiganiro byihariye mu kwezi gutaha kwa Gicurasi.

    Minisitiri yagize ati: 'Ntabwo icya ngombwa ari amafaranga bahembye. Ndetse kugira ngo tuzabiganire neza, nagira ngo nsabe abo tui kumwe muri Minisiteri bashinzwe ubuhanzi, mbabwire ngo tuzashake umwanya mu kwezi kwa 5 twakire bariya bana batsinze. 

    Ntabwo tuzabongerera amafaranga icyo cyo kibe kivuyemo ariko tuzabakira, dusangire, tuganire, kubera ko buriya icyo watsinda cyose, aho watsinda hose n'aho watsindira hose uba watsinze. 

    Hanyuma kubera ko bifite aho bihuriye n'ubwenge no gusoma ibitabo n'ibijyanye no gushaka ubumenyi, ni intambwe idasanzwe mwateye kandi muri abantu bo muri kaminuza. Numva icyo mwakabaye mwari mugamije, atari amafaranga menshi, ahubwo ari ukugira umugisha wo kuza nk'aha ngaha ugatsinda muri benshi.

    Hanyuma, wenda ku wo bahaye miliyoni we agomba no gutekereza umushinga akayibyaza umusaruro, ariko abandi bo wenda ariya mwahawe muyanywemo akantu. 

    Ariko nagira ngo rwose mbabwire ko twe icyo twakora nka Minisiteri, tuzabakira kuri Minisiteri tumenyane, tuganire, tubereke andi mahirwe ari muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Abahanzi, ndetse tube twanafatanya kubaka niba mushaka kuba abanditsi, uru rugaga rurimo n'amaraso y'abatoya.'

    Minisitiri Utumatwishima kandi, yashimangiye ko Minisiteri ifunguye kugira ngo yakire buri wese ushobora kubaha uburyo bwo gufasha iterambere ry'abanditsi ndetse n'iterambere ry'abahanzi muri rusange, ariko hibandwa cyane ku cyateza urubyiruko imbere. 

    Uyu muyobozi, yanakomoje ku rubyiruko rusigaye rutekerwa imitwe n'abatubuzi, abasaba kujya babanza gushishoza mbere yo kugira icyo bakora, avuga ko nka Minisiteri bakomeje gushaka ikintu icyo aricyo cyose cyafasha urubyiruko rw'u Rwanda kubona umurimo aho bishoboka.

    Yanasabye za kaminuza kongera ubumenyi baha urubyiruko bigisha kugira ngo nibagera ku isoko biborohere gutsinda no kubona akazi.

    Hategekimana Richard uyobora Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda, yafashe umwanya asaba inzego za Leta zari zitabiriye iki gikorwa kukigiramo ubufatanye bwisumbuye, avuga ko bibaye byiza cyaba icya Minisiteri haba iy'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, iy'Uburezi, ndetse n'izindi bifite aho bihuriye, ku buryo bajya bagishyigikira mu buryo bukomeye cyane cyane mu bijyanye no guhemba abana.

    Umuyobozi Mukuru w'Inama Nkuru y'Amashuri Makuru na Kaminuza, Dr Rose Mukankomeje, yasabye kaminuza zo mu Rwanda zitaritabira aya marushanwa guhaguruka zigatangira kwitabira, asaba n'abanyeshuri gutangira kwandika ibitabo byanditswe mu rurimi rw'Ikinyarwanda kandi bakamenya no kubifata neza.

    Mutoni Clairia wahawe miliyoni, yashimiye Urugaga rw'Abanditsi rwateguye iki gikorwa, avuga ko amafaranga yabonye agiye kumufasha gukomereza aho yari ageze mu rugendo rwo kwandika ibitabo bye yari yaratangiye ndetse n'ibindi yitegura gushyira ahagaragara.

    Mu magambo ye yagize ati: 'Icya mbere ndabyishimiye cyane nanashimira ababashije gutegura iki gikorwa na buri wese wagiteye inkunga. Icyo numva ngiye gukoresha iyi miliyoni, ntabwo amafaranga nabonye nubwo ari menshi yahita akora umushing munini cyane, ahubwo ndakomereza ku ho nari ngeze kuko bntije imbaraga ngiye gukomereza ho nari ngeze mu bitabo byanjye ibyo nari ndi gukora, ndetse n'ibindi nteganya gusohora.'

    Clairia yavuze ko mu gihe usanga hari abakobwa benshi binubira kuguma mu rugo cyane, we yabifashe nk'ikintu cyiza cyamuteye n'imbaraga zo gukunda gusoma no gukora ubushakashatsi, bimufasha gutangira kwandika ibitabo ashingiye ahanini ku byo yasomye mu byanditswe n'abandi.

    Ati: 'Mbere na mbere ndanabishimira Imana kuko niyo mugenga wa byose, niyo yampaye kuba ngeze aha ngaha aka kanya, ntabwo ari uko ndusha abandi ubwenge, nta n'ubwo ari uko nanarusha abandi gukoresha imbaraga, gusa nabishyizemo umutim wanjye wose. 

    Icyo nashishikariza abantu bose by'umwihariko urubyiruko, njyewe nabagira inama yo kujya bagaburira ubwonko bwabo nk'uko dukenera kugaburira imibiri yacu kugira ngo ikomere, bagaburire n'ubwonko bwabo kugira ngo bakure bamenye uko bakwiteza imbere.'

    Umuyobozi w'Icyubahiro w'Uurugaga rw'Abanditsi mu Rwanda akaba n'Umuyobozi wungirije wa kaminuza ya East African University Rwanda, Prof Kabera Callixte, yavuze ko rwari urugendo rurerure abanyeshuri bamazemo igihe kitari gito hakorwa amarushanwa yahereye ku rwego rw'Intara kugera ku rwego rw'igihugu.

    Akomoza ku gikurikiyeho nyuma y'aya marushanwa, uyu muyobozi yagize ati: 'Urugendo rurakomeza kuko turi kubaka umuco kwandika no gusoma dutoza urubyiruko cyane cyane ururi muri kaminuza ariko n'amashuri yisumbuye ndetse n'abanza bizagerwaho, kugira ngo tubashe kubaka abantu bafite umuco wo gukunda kwandika no gusoma mu rwego rwo kurema uruganda rw'abanditsi bazatuma ubukungu burushaho gushingira ku bumenyi. Rero ubumenyi buri mu bitabo, ubumenyi buranditse, icyo dusaba ni ukugira ngo abantu bagire uwo muco, bashake ubwo bumenyi, hanyuma ubwo bumenyi babashe kuba babukoresha aho bari hose.'


    Mutoni Clairia wiga muri ULK-Kigali ashyikirizwa ibihembo bye na Ambasaderi wa Pakisitani mu Rwanda

    Mutoni yegukanye miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda


    Cyiza wa UNILAK ashyikirizwa ibihembo bye birimo na mudasobwa

    Methode wabaye uwa gatatu ashyikirizwa ibihembo bye 

     









    Kaminuza ya ULK niyo yegukanye igikombe mu marushanwa yo kwandika no gusoma ibitabo ku rwego rw’igihugu


    Umuyobozi wa ULK, Dr Prof Rwigamba Balinda yambikwa umudali w’ishimwe na Minisitiri Utumatwishima


    Dr Ignace Niyigaba umwanditsi unafite ikigo cy’ishuri, ahabwa igikombe na Minisitiri Utumatwishima


    Dr Ignace ni umuyobozi wungirije w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda

    Kaminuza zose zitabiriye zashimiwe


    Dr Rose Mukankomeje yavuze kuri kaminuza zititabira amarushanwa yo kwandika no gusoma ibitabo


    Urubyiruko rwitabiriye rwishimiye gufata ifoto y’urwibutso na Minisitiri Utumatwishima urufite mu nshingano

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igikorwa cyo guhemba abanyeshuri 11 batsinze ku rwego rw’igihugu ndetse na za kaminuza baturukamo

    AMAFOTO: Freddy RWIGEMA – InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141655/miliyoni-yabonye-nyirayo-abanyeshuri-11-begukanye-ibihembo-mu-marushanwa-yo-gusoma-no-kwan-141655.html

  • Sinzi aho nakura amagambo yasobanura uko meze mu mutima – The Ben mu gahinda kenshi #rwanda #RwOT

    Umuhanzi The Ben yagaragaje agahinda gakomeye yatewe n’urupfu rwa Nyirakuru ubyara nyina, Mukangarambe Yoniya uheruka kwitaba Imana.

    Ku mugoroba w’ejo hashize ni bwo uyu mubyeyi witabye Imana tariki ya 28 Werurwe 2024 yasezewe bwa nyuma.

    Yoniya wari utuye Kayonza akaba yasezeweho bwa nyuma mu muhango wabereye i Remera mu Karere ka Gasabo.

    Ni umuhango witabiwiriwe n’abavandimwe n’inshuti, aho benshi mu byamamare bari baje gufata mu mugongo uyu muhanzi.

    The Ben yari yatabawe n’abarimo Muyoboke Alex, David Bayingana, Israel Mbonyi, Okkama, Alliah Cool, Uncle Austin, Tom Close n’umugore we n’abandi.

    Mu ijambio rye The Ben yavuze ko nta magambo menshi yabona yo kuvuga, gusa ngo yari umubyeyi mwiza amwizeza ko bazamubera aho atari.

    Ati “Warakoze kumbera inshuti nziza. Sinzi aho nakura amagambo yasobanura uko meze mu mutima, reka nkwizeze ko icyo wabibye muri twe kizatanga umusaruro kandi tuzaba aho utari. Wabaye umubyeyi waranzwe n’urukundo, impuhwe n’ubugwaneza. Imana igihe iruhuko ridashira mubyeyi!”.

    Mukangarambe Yoniya yitabye Imana tariki ya 28 Werurwe 2024 aho yari afite afite imyaka 89, akaba asize abana 10, abazukuru 32 n’abazukuruza 39.

    Yoniya yitabye Imana ku myaka 89

    The Ben yari yatabawe n’abarimo ibyamamare

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/sinzi-aho-nakura-amagambo-yasobanura-uko-meze-mu-mutima-the-ben-mu-gahinda-kenshi

  • Undi mukinnyi wakiniraga Dynamo BBC yamaze gutandukana niyi kipe iherutse gusezererwa muri BAL kubera kwanga kwambara umwambaro uriho ibirango bya ‘Vist Rwanda’ – YEGOB #rwanda #RwOT

    Undi mukinyi wa Dynamo BBC witwa David Deng Dikong ufite ubwenegihugu bwa Sudan y'Epfo ntakibarizwa mu ikipe ya Dynamo BBC akaba agiye gukina mu ikipe ya Chaux Sports yo muri RDC.

    Ku makuru dufite, n'abandi bakinnyi bakomakomeye bo muri Dynamo BBC baba bamaze kubona amakipe hanze y'igihugu cy'u Burundi.

    Mu minsi mike ishije nibwo uwitwa Israel Otobo wakiniraga iyi Dynamo BBC yo mu Burundi yagarutsweho cyane nyuma yo gusezererwa muri BAL kubera kwanga kwambara umwambaro wa 'Visit Rwanda', nawe yasezeye muri iyi kipe.

    Hari amakuru yavugwa ko uyu mukinnyi ategerejwe i Kigali mu Rwanda gusinyira APR BBC.

    Source : https://yegob.rw/undi-mukinnyi-wakiniraga-dynamo-bbc-yamaze-gutandukana-niyi-kipe-iherutse-gusezererwa-muri-bal-kubera-kwanga-kwambara-umwambaro-uriho-ibirango-bya-vist-rwanda/

  • Yinyujije muri Real Madrid biranga! Sobanukir… – #rwanda #RwOT

    Michael James Owen yavutse taliki 14 Ukuboza mu 1979, avukira mu gace ka Cheshire mu gihugu cy'u Bwongereza.

    Avuka kuri nyina witwa Jeannette mu gihe se yitwa Terry Owen ndetse akaba yaranakinnye umupira w'amaguru mu makipe nka Chershire City na Everton.

    Michael Oween wakuze afana Everton cyane, yatangiye gukina umupira w'amaguru ku myaka 7 abifashijwemo na se umubyara wamubonagamo kuzavamo umukinnyi w'umupira w'amaguru ukomeye.

    Ku myaka 12 gusa ni bwo yatangiye gukinira Liverpool y'abato nyuma yuko yanifuzwaga n'andi makipe y'abato arimo iya Chelsea ndetse n’iya Arsenal. 

    Yaragiye yitwara neza ndetse anayifasha gukora amateka mu 1995 yegukana igikombe cya FA Cup cyayo cya mbere abigizemo uruhare rukomeye.

    Mu mwaka w'imikino wo mu 1969-1997 yaje kuzamurwa mu ikipe nkuru maze anatsinda igitego ku mukino we wa mbere bari bakinnyemo na Wimbledon muri Premier League.

    Michael James Owen yaje kungukira mu bihombo bya Robbie Fowler wari usanzwe ari rutahizamu wa mbere wa Liverpool agira ikibazo cy'imvune bituma ariwe witabazwa imikino yose.

    Aya mahirwe yayabyaje umusaruro ahita aba umukinnyi utsinze ibitego byinshi muri Premier League mu mwaka w'imikino wo mu 1997-98 ndetse anahabwa igihembo cy'umukinnyi mwiza ukiri muto.

    Nyuma yaje kongera amasezerano y'imyaka 5 mu ikipe ya Liverpool asinyira kuzajya ahembwa ibihumbi 100 by'Amayero bituma ahita ashyiraho agahigo ko kuba umukinnyi ukiri muto uhembwe amafaranga menshi mu mateka y'umupira w'u Bwongereza.

    Mu mwaka w'imikino wakurikiyeho nabwo Michael Owen ni we wabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Premier League gusa nyuma aza kuvunika bituma amara hafi amezi 5 adakandagira mu kibuga.

    Muri 2001 ni bwo Liverpool yegukanye ibikombe 3 birimo icya Europa League, icya Football League Cup ndetse n’icya FA Cup babifashijwemo na Michael Owen watsinze ibitego 2 ku mukino wa nyuma.

    Ibi byaje gutuma uyu mukinnyi ahabwa igihembo cya Ballon d'Or ahita aba Umwongereza wa mbere wegukanye iki gihembo nyuma ya Kevin Keegan wari waracyegukanye mu 1979.


    Michael Owen yegukana igihembo cya Ballon d’Or 

    Kubera kwitwara neza Michael Owen yaje kongera amasezerano y'imyaka 4 muri Liverpool yemererwa kuzajya ahembwa ibihumbi 70 by'Amayero ku cyumweru.

    Yakomeje kwitwara neza biza no kugera aho atsindira Liverpool ibitego 217 muri rusange mu mikino 297 yari amaze gukinira Liverpool ndetse atangira kwifuzwa n'amakipe atandukanye arimo Real Madrid ariko Gerard Houllier watozaga Liverpool icyo gihe akavuga ko batamugurisha.

    Muri 2004  byarangiye Michael Owen yerekeje muri Real Madrid aguzwe miliyoni 8 z'Amayero ariko agezeyo ibintu ntibyagenda neza, akajya yicazwa ku ntebe y'abasimbura bikanatuma abafana bamuvugiriza induru.

    Yakinnyeyo imikino 36 atsindayo ibitego 13 muri shampiyona ahita asubira mu Bwongereza agiye gukina mu ikipe ya Newcastle United atanzweho miliyoni 16 z'Amayero. Agezeyo yatangiye kugira ibibazo by'imvune bituma amara amezi 18 adakandagira mu kibuga.

    Nyuma yo kuva mu mvune yagarutse mu kibuga maze mu mwaka w'imikino wa 2007-08 ahita aba umukinnyi watsindiye Newcastle United ibitego byinshi ariko mu mwaka ukurikiyeho iyi kipe ihita imanuka muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri.

    Byatumye Michael Owen ahitamo kwerekeza mu ikipe ya Manchester United agendeye ubuntu, gusa naho ntabwo yigeze ahagirira ibihe byiza kubera ko mu myaka 3 yakinnyeyo imikino 31 atsindamo ibitego 5 gusa.

    Muri 2012 yavuye mu  ikipe y'amashitani atukura yerekeza muri Stoke City ariko ntiyakinayo imikino myinshi maze taliki 19 Werurwe muri 2013 atangaza ko asezeye ku mupira w'amaguru burundu.

    Michael Owen yasize amateka muri Premier League arimo kuba umukinnyi ukiri muto wagejeje ku bitego 100 ndetse akaba no mu bakinnyi 10 batsinze ibitego 150.

    Ku bijyanye n'ikipe y'igihugu y'u Bwongereza, uyu mukinnyi yatangiye kuyikinira ahereye mu kipe y’abatarengehe imyaka 15 maze mu 1998 aba ari bwo atangira gukinira iy'abakuru. Michael Owen yabaye umukinnyi ukiri muto ukiniye u Bwongereza ndetse akanatsinda igitego.

    Muri rusange yayikiniye imikino 89 atsindamo ibitego 40 gusa nta gikombe yigeze atwarana nayo.

    Uyu ni umwe mu bakinnyi bazaba bari mu Rwanda mu kwezi kwa 9 guhera tariki ya 1 kugeza ku ya 10 uyu mwaka wa 2024 mu mikino y’Igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho kizakinirwa i Kigali.


    Michael Owen yakoreye amateka mu ikipe ya Liverpool ndetse anafatwa nk’umunyabigwi wayo


    Michael Owen yinyijuje muri Real Madrid ariko ntibyagenda neza

    Michael Owen mbere yo gusoza ruhago yakiniye na Manchester United 


    Uyu munyabigwi ategerejwe i Kigali 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141645/yinyujije-muri-real-madrid-biranga-sobanukirwa-michael-owen-ubitse-ballon-dor-akaba-ateger-141645.html

  • Rurageretse hagati ya King James na Pasiteri… – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X saa sita z'ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Mata 2024, Pasiteri Blaise yavuze ko mu mwaka wa 2021 yahaye amafaranga King James angana n'amadorali ibihumbi 30 [Miliyoni 38, 660, 100 Frw] kugirango bakorane ubucuruzi 'Business'.

    Ni 'Business' yari ishingiye ku gukora no gutunganya ubufu bwa Kawunga. Pasiteri Blaise yavuze ko ibyo yumvikanye n'uyu muhanzi 'ntiyabyubahirije'.

    Kandi ko n'amafaranga yari yamuhaye atigeze ayamusubiza. Uyu mugabo usanzwe ari umuvugabutumwa, yavuze ko aya mafaranga yayoherereje King James wamamaye mu ndirimbo zinyuranye yifashishije Banki yo mu gihugu cya Suède aho asanzwe atuye.

    Kuva icyo gihe, uyu mugabo yatangiye inzira zo kwishyura ideni rya Banki yafashe, ndetse yongereho n'inyungu asabwa na Banki.

    Nyuma yo kubona ko atabashije kumvikana na King James, yitabaje inzego zinyuranye zirimo Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) atanga ikirego.

    Byamusabye ko ava muri Suède aza mu Rwanda mu bihe bitandukanye gukurikirana Dosiye ye aho igeze. Yagaragaje ko yigomwe byinshi birimo kwishyura amatike y'indege ndetse yishyura n'avoka ariko ikibazo nticyarangira.

    Mu butumwa bwe yasabye Perezida Kagame kumurenganura. Asoza agira ati 'Ntanga n'amafranga y'amatike y'indege n'ay'aba avoka ariko ikibazo ntikirangire kuko yagiye ananiza ubutabera nubwo adahakana umwenda amfitiye, ariko akinangira kunyishyura. Ndabinginze mundenganure.'

    Mu butumwa yanyujije kuri konti ya X, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima yavuze ko Pasiteri Baise asanzwe ari inshuti ikomeye ya King James, wamuhaye amadorali ibihumbi 30 ngo bakorane ubucuruzi (Business) nta masezerano bagiranye (Kontaro) nyuma barahomba.

    Ati 'Rubyiruko, Blaise ntabarangaze. Ni inshuti ikomeye ya King James. Yamuhaye 30K USD nta contract bakorana business barahomba.'

    Minisitiri Utumatwishima yavuze ko yavuganye na Blaise kandi ko yicaranye na King James baganira kuri iki kibazo, kandi uyu muhanzi yemera kwishyura ariko bikanyura mu butabera kuko inzira y'ubucuti yanze.

    Ati 'Navuganye na Blaise. Nicaranye na King James. King James yemera kwishyura ariko bikanyura mu butabera kuko inzira y'ubucuti yanze. Ajye mu butabera.'

    InyaRwanda ifite amakuru yizewe avuga ko intandaro y'iki kibazo yabaye uruganda rukora ifu y'ibigori yitwa 'Ihaho', King James yafunguye mu 2020.

    Pasiteri Blaise wafatanyije na King James mu gutangiza uru ruganda, byageze igihe asaba ko amafaranga yashoyemo yose ayasubizwa, ni nyuma y'uko hari hamaze iminsi hagaragara ibibazo by'uko uru ruganda rutagitanga inyungu rwari rwitezweho mu bihe bitandukanye.

    King James yagiye abwira Pasiteri Blaise ko bitakunda ko amafaranga yose ayasubizwa, ari nayo mpamvu inzego z'ubutabera zigomba kwifashishwa mu kugaragaza ko umugabane wa buri umwe, hashingiye ku byo buri wese yashoye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141652/rurageretse-hagati-ya-king-james-na-pasiteri-blaise-umwishyuza-miliyoni-38-frw-141652.html

  • Chriss Eazy na Shaffy binjiye ku rutonde rwa… – #rwanda #RwOT

    Ni ibintu bagezeho mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 4 Mata 2024, nyuma y'amezi arindwi ashize iyi ndirimbo bayishyize hanze ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki. Yarakunzwe cyane mu buryo bukomeye, iracengera ahanini binyuze ku bantu bayirebaga ku muyoboro wa Youtube wa Shaffy.

    Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw'amajwi na Producer Element yagiye hanze ku wa 26 Ukwakira 2023, bivuze ko nta mwaka urashira aba bahanzi bombi bahuje imbaraga. Yanditswe kandi igirwamo uruhare n'abarimo Shaffy, Chriss Eazy, Element, Junior Giti, Dylan Kabaka, ndetse na Christopher

    Yarakunzwe mu buryo bukomeye, icurangwa cyane mu bitangazamakuru, ibirori nk'ubukwe ifasha benshi kwizihiza, bigeze mu busabane bw'abantu biba ibindi bindi.

    Ni indirimbo yihariye impera z'impeshyi ya 2023, ndetse yumvikana cyane mu bantu bakoresha imbuga nkoranyambaga zigezweho na Instagram na Tik Tok.

    Shaffy ubarizwa muri Amerika, yabwiye InyaRwanda ko iyi ndirimbo igeze kuri uru rwego ahanini biturutse ku mbaraga we na mugenzi we bashyizemo.

    Yavuze ko iyi ndirimbo yamweretse ko 'gufatanya ari ikintu gikomeye'. Ati 'Nk'uko twayikoze turi babiri ni nayo ndirimbo dufite twembi ifite umubare munini w'abayirebye kuri Youtube kurusha izindi zose twakoze.'

    Akomeza ati 'Bivuze ko ubufatanye bwacu bwagize imbaraga runaka. Nkaba nshimira cyane Christopher na Element bampaye igitekerezo cyo kongeraho Chriss Eazy kuri iyi ndirimbo. Ni ibintu ubona byabyaye umusaruro mwiza.'

    Shaffy yavuze ko yageze kuri iyi ndirimbo bigoye, kuko byamusabye kwigomwa byinshi, yumva inama z'abantu benshi, ahitamo iby'ingenzi. Ni indirimbo avuga ko byamusabye kuva muri Amerika akaza mu Rwanda kureba Element kugirango irangire.

    Imibare igaragaza ko kugeza ubu, abahanzi batanu mu Rwanda ari bo bonyine bari bafite indirimbo zabashije kugera kuri Miliyoni 10 z'abazirebye. Barangajwe imbere na Ngabo Medard Jorbert [Meddy], Bruce Melodie uherutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umuhanzi akaba n'umunyamakuru Andy Bumuntu ndetse na Israel Mbonyi witegura gutaramira mu Bubiligi.

    Meddy afite indirimbo zagiye zirenza Miliyoni 10 y’abazirebye kuri Youtube. Nka ‘Queen of Sheba’ yarebwe n’abantu Miliyoni 16 ndetse na ‘My Vow’ yarebwe n’abantu Miliyoni 34.

    Bruce Melodie afite indirimbo ‘Katerina’ yagejeje Miliyoni 13 ndetse na ‘Totally Crazy’ yakoranye na Harmonize wo muri Tanzania.

    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi afite indirimbo ‘Nitaamini’ yarebwe n’abantu Miliyoni 15 ndetse na ‘Nina Siri’ yarebwe n’abantu Miliyoni 42. Ni mu gihe Andy Bumuntu afite indirimbo ‘On Fire’ yarebwe n’abantu Miliyoni 15.

    Amashusho y'indirimbo 'Bana' yafashwe na Telephone ya iPhone 14 na iPhone 13 yaba ku gice cya Shaffy ndetse no ku gice cya Chriss Eazy, hanyuma arahuzwa.

    Shaffy yaherukaga gusohora indirimbo zirimo 'Icyo wampaye', 'Faithful', 'Naruguyemo' n'izindi, ni mu gihe Chriss Eazy yaherukaga gusohora indirimbo zirimo 'Inana', 'Stop', 'Edeni' n'izindi.


    Shaffy yatangaje ko gukorana indirimbo na Chriss Eazy byaturutse ku gitekerezo yahawe na Element na Christopher


    Shaffy yavuze ko kuba indirimbo yakoranye na Chriss yujuje Miliyoni 10 bigaragaza umusaruro w'ubufatanye


    Kugeza ubu, Shaffy na Chriss Eazy binjiye ku rutonde rw'abahanzi batanu bafite indirimbo yarebwe na Miliyoni 10


    Shaffy yavuze ko afite ishimwe rikomeye kuri Junior Giti wamufashije kugera kuri iyi ndirimbo yakoranye na Chriss Eazy

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BANA' YA CHRISS EAZY NA SHAFFY

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141647/chriss-eazy-na-shaffy-binjiye-ku-rutonde-rwabujuje-miliyoni-10-kubera-indirimbo-141647.html

  • Pasiteri Blaise Ntezimana yatakambiye Perezida Kagame kubera umuhanzi King James ashinja kumwambura #rwanda #RwOT

    Pasiteri Blaise Ntezimana usanzwe uba muri Sweden, yatakambiye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ngo amufashe gukemura ikabazo afitanye n’umuhanzi King James ashinja kumwambura arenga miliyoni 38 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Ni mu butumwa uyu mugabo yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, avuga ko yamuhaye amafaranga ibihumbi 30 by’amadorli (ni ukuvuga arenga gato miliyoni 38 z’amafaranga y’u Rwanda) bagiye gukora ubucuruzi bw’uruganda rwo gutunganya ifu y’ibigori rwitwa 'Ihaho’ uyu muhanzi yatangije muri 2020.

    Yakomeje avuga ko ibyo bumvikanye ntabyo yakoze ndetse n’amafaranga ntiyayamusubiza, akaba yaratanze ikirego ariko akaba abona ntacyo byatanze.

    Yagize ati 'Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mbandikiye mbasaba kundenganura nkabona ubutabera. Nk’uko mudasiba kubikorera abana b’u Rwanda. Muri 2021 nahaye amafaranga umuhanzi Ruhumuriza James uzwi ku izina rya King James ngo dukorane business yari yatangiye yo gukora no gutunganya ubufu bwa kawunga.'

    'Ibyo twumvikanye ntiyabyubahirije n’amafaranga ntayo yansubije kandi nayamuhaye nyagujije banki yo mu gihugu cya Sweden aho ntuye. Kuva icyo gihe kugeza ubu ndimo ndishyura ideni rya banki hiyongereyeho n’inyungu no gusiragira muri RIB (Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha) ntanga n’amafaranga y’amatike y’indege n’ay’abanyungamira mu mategeko ariko ikibazo ntikirangire kuko yagiye ananiza ubutabera n’ubwo adahakana umwenda amfitiye, ariko akinangira kunyishyura. Ndabinginze mundenganure.'

    Ibi kandi byashimangiwe na Minisitiri w’urubyiruko no guteza imbere ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah wavuze ko iki kibazo kizakemurirwa mu Butabera kuko inzira y’ubucuti byanze, ni nyuma yo kuvuga ko yaganiriye na bo bombi.

    Ati 'Rubyiruko Blaise ntabarangaze, ni inshuti ikomeye ya King James. Yamuhaye ibihumbi 30$ nta masezerano bagiranye, bakorana ubucuruzi barahomba.'
    Yakomeje agira ati 'navuganye na Blaise, nicaranye na King James. King James yemera kwishyura ariko bikanyura mu Butabera kuko inzira y’ubucuti yanze. Ajye mu Butabaera.'

    Umuhanzi King James akaba yirinze kugira ikintu na kimwe avuga kuko iki kibazo ngo kiri mu Butabera ni ugutegereza.

    Nyakubahwa Perezida wa Repubulika @PaulKagame , mbandikiye mbasaba kundenganura nkabona ubutabera. Nk’uko mudasiba kubikorera abana b’u Rwanda.
    Muri 2021 Nahaye amafranga umuhanzi Ruhumuriza James, uzwi ku izina rya King James @kingRuhumurizaJ ngo dukorane business yari… pic.twitter.com/W4p5iteNEh

    — Pastor Blaise Ntezimana (@BlaiseNtez) April 4, 2024

    Rubyiruko,
    Blaise ntabarangaze.
    Ni inshuti ikomeye ya King James. Yamuhaye 30K USD nta contract bakorana business barahomba.

    1. Navuganye na Blaise
    2. Nicaranye na King James

    King James yemera kwishyura ariko bikanyura mu butabera kuko inzira y’ubucuti yanze.
    Ajye mu butabera. https://t.co/SaVGbNEggL

    — UTUMATWISHIMA (@jnabdallah) April 5, 2024

    Pasiteri Blaise yashinje King James kumwambura

    King James ngo yemera kwishyura ariko binyuze mu nkiko

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/pasiteri-blaise-ntezimana-yatakambiye-perezida-kagame-kubera-umuhanzi-king-james-ashinja-kumwambura

  • Inzozi ze zabaye impamo nubwo icyo yakubitiwe kimutunze! Roger wa Rayon Sports uko yisanze ari umukinnyi ntasimburwa #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Rayon Sports ukina mu kibuga hagati, Kanamugire Roger yavuze ko ikintu cyamufashije kubona umwanya uhoraho muri Rayon Sports imbere y’abanyamahanga ari ukumvira inama z’abatoza kandi akazikurikiza.

    Uyu mukinnyi w’imyaka 23, ari ku mwanya we wa kabiri muri Rayon Sports yagezemo avuye muri Heroes, benshi bemeza ko ari umwe mu bakinnyi bafite ahazaza heza bitewe n’imikinire ye.

    ku mwanya we hari abandi bakinnyi Rayon Sports ifiteho kandi bafite amazina barimo n’abanyamahanga nka Madjaliwa nubwo yivumbuye atagikina nta cyuho kigaragara cyane.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Kanamugire Roger yavuze ko kumvira inama z’abatoza no gukora cyane ari byo byamufashije kuba ari umukinnyi ubanzamo muri Rayon Sports.

    Ati 'ikintu cyamfashije ni inama z’umutoza, ibyo yagiye ambwira nanjye nkagenda nkosora, ikindi ni ukwigirira icyizere niba aguhaye umwanya ugashyiramo imbaraga kugira ngo witware neza, ni ibyo byamfashije no gukora cyane.'

    Roger akomeza avuga ko atifuza ko umupira we warangirira muri Rayon Sports ahubwo agomba gukora cyane kugeza agiye gukina i Burayi mu makipe yabigize umwuga kuko ari zo ntego ze.

    Ati 'Intego zanjye nk’umukinnyi uwo ari we wese ni ugukina kugira ngo ntere imbere, urumva iyo uri mu ikipe nkuru nka Rayon Sports uba ushaka gukina ngo uhave ujye gukina hanze mu makipe yabigize umwuga, ni yo ntego yanjye mu mupira.'

    Kanamugire Roger avuga ko bitewe n’uko akiri umwana atarebaga cyane umupira wo mu Rwanda, nta mukinnyi w’umunyarwanda yakuze akunda ahubwo yakunze akunda umunya-Espagne ubu ukinira Liverpool, Thiago Alcântara.

    Ati 'Navuga ko nta mukinnyi wo mu Rwanda nakuze mfatiraho icyitegererezo, nta we rwose ahubwo nakuze nkunda Thiago Alcântara. Urumva nkiri umwana nakundaga kureba cyane umupira wo hanze.'

    Avuga ko kuba yarisanze mu ikipe nka Rayon Sports ari kimwe mu bintu byamushimishije. Ati 'ibintu byanshimishije ni byinshi ariko kuza mu ikipe nka Rayon Sports nkabona umwanya wo gukina, nkatangira guterura ibikombe byaranshimishije cyane.'

    Nubwo uyu munsi umupira umutunze ariko ntabwo yakwibagirwa ko ari cyo kintu yakubitiwe cyane, aho ababyeyi bamubwiraga ko nta kintu bizamumarira.

    Ati 'umupira ni cyo kintu nakubitiwe cyane, urumva hari ukuntu ababyeyi baba bakubwira ko nta kintu uzakumarira, nkajyayo nihishe naza nkakubitwa, ariko nyuma babonye umusaruro wabyo.'

    Kanamugire Roger yatangiye umupira we awuhereye mu Irerero rya United Eagles rya Kacyiru, yahise ajya umu irerero rya Heroes yakiniye imyaka 2 bagahita bayizamura mu icyiciro cya kabiri, bakinnye umwaka umwe bayizamura mu cyiciro cya mbere itatinze yahise isubira mu cyiciro cya kabiri, akinayo umwaka umwe ari na bwo Rayon Sports yamubengukaga ihita imugura ubu ari ku mwaka we wa kabiri muri iyi kipe.

    Kumvira inama z’abatoza no gukora cyane ni byo byafashije Kanamugire Roger kubona umwanya uhoraho muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/inzozi-ze-zabaye-impamo-nubwo-icyo-yakubitiwe-kimutunze-roger-wa-rayon-sports-uko-yisanze-ari-umukinnyi-ntasimburwa

  • Kamonyi-Rukoma: Abaturage bati' Dufite impamvu zifatika zo gushima no kwitorera Perezida' #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi kuri uyu wa 04 Mata 2024 bwasoje imikino y'umupira w'amaguru yahuzaga utugari 59 tugize aka karere, aho binyuze muri iyi mikino hagiye hatangwa ubutumwa ku kwimakaza imiyoborere myiza no gusaba abaturage kwitegura neza amatora y'Umukuru w'Igihugu n'Abadepite kandi bakazayitabira. Ni igikorwa cyasorejwe mu Murenge wa Rukoma. Abaturage, bavuga ko mu myaka 30 ishize bafite impamvu zifatika zo kwitabira amatora, ko kandi bafite impamvu ituma bashima ibyo ubuyobozi bwabagejejeho. Basaba kandi ko iyi mikino yashyirwa mu mihigo ikajya iba kenshi.

    Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wasoreje iyi mikino mu Murenge wa Rukoma, mu butumwa yahaye abaturage, yabasabye kuzirikana ko uyu mwaka wa 2024 mu kwezi kwa Nyakanga tariki 15 hari amatora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite, abasaba kwitegura no kuzayitabira. Yabibukije ko abagejeje igihe cyo gutora basabwa kuba bafite 'INDANGAMUNTU' kuko ariyo ya mbere isabwa uzatora wese.

    Aho ni hagati mu mukino igice cya mbere kirangiye, abaturage n'abakinnyi bari kumva ubutumwa bwa Meya Dr Nahayo Sylvere.

    Dr Nahayo, akomeza avuga ko mu myaka 30 ishize Igihugu kibohowe ndetse hagahagarikwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubuyobozi bwakoze byinshi mu kongera kubaka Igihugu cyari cyarasenyutse.

    Yakomoje kuri bimwe abona nk'umuyobozi bwa Kamonyi bishimira ndetse banaratira abandi. Ati' Tugiye nko mu burezi, turishimira ko twabonye amashuri menshi, meza! Ajyanye n'icyerekezo, abana bariga amashuri yarabegereye. Muri iyi myaka 30 mu by'ukuri twe nk'Akarere ka Kamonyi turishimira ko twateye intambwe ikomeye, aho abana babasha kwiga hafi y'aho batuye bikanatuma abagana ishuri biyongera'.

    Abaturage bari benshi ku kibuga ku buryo bugaragara.

    Akomeza ati' Ugiye nko mu Buzima, ibigo nderabuzima, Poste de Sante, Ubwisungane mu kwivuza, ibyo byose ni ibintu dushima mu myaka 30 mu by'ukuri twabashije kugeraho kandi tubona n'umusaruro wabyo kuko umuturage hari aho yavuye hari n'aho ageze ku bijyanye n'iterambere'. Akomeza avuga ko imyaka 30 ari urugendo rwiza rw'impinduka zigaragara ariko ko urugendo rukomeje ku bijyanye n'ibikorwa biganisha ku iterambere no kuba hafi y'umuturage.

    Uwizeye Tabita, Umuturage wa Rukoma ahamya ko nta cyamubuza na kimwe gutora kuko imiyoborere myiza ariyo ikimubeshejeho. Ati' Twahawe byinshi mu iterambere kubera imiyoborere myiza. Twahawe imihanda, Amazi, Abakene barubakirwa. Nararyamye ndasinzira mu gihe 1994 nabundabundaga mpetse agahinja ariko aho tubohorewe twararyamye turasinzira, dufite umutekano usesuye. Rero mfite impamvu zatuma ntora. Tuyobowe neza, twagejejwe ku iterambere, turaryama tugasinzira ntawe utubuza umutekano. Nta mpamvu n'imwe rero yatuma ndatora ni na rwara nzatega na Moto, ariko ndabisengera'.

    Abiganjemo urubyiruko bitabiriye kureba iyi mikino.

    Nshimiyimana Alphonse, Umuturage wa Rukoma avuga ko binyuze mu butumwa bwatangiwe muri iyi mikino, yungukiyemo ko buri muturage ugejeje igihe cyo gutora akwiye kuzirikana ko asabwa Indangamuntu, ko utayifite akwiye kwihutira kuyishaka.

    Avuga ko mu myaka 30 ishize, hari byinshi byakozwe bishingiye ku miyoborere myiza iha buri munyarwanda agaciro n'ijambo, ko kandi ibyo bigize impamvu ye yo gutora.Ati' Hashyizweho gahunda zitandukanye za Leta, hariho Girinka, hashyizweho Mituweli aho abantu bizigamira bagatanga ubwisungane mu kwivuza, hagiyeho VUP abakecuru n'abasaza bagifite agatege bakabasha gukorera amafaranga ndetse bakabona n'ibyo kurya kandi n'iyo Mituweli bakayibona. Ni byinshi twagezeho, dukomeje gutera iyo ntambwe tujya imbere byarushaho kuba byiza'. Akomeza avuga ko ibyo byose byagezweho umuturage yagiye abigiramo uruhare rurimo no kwishyiriraho abamuyobora bamubereye kandi bumva bakanashyira mu bikorwa ibitekerezo n'ibyifuzo bye yatanze.

    Byari ibyishimo mu baturage cyane ko abakinnyi ari abana babo, abavandimwe babana umunsi ku wundi.

    Ntibiringirwa Zaburoni, umuturage mu Mudugudu wa Nyirabihanya, Akagari ka Taba, Umurenge wa Rukoma avuga ko nta gishimisha nko kuba umuturage ariwe ugira uruhare mu kwihitiramo binyuze mu matora uzamuyobora. Agira kandi ati' Impamvu umuturage agomba gutora ni uko ari we ugomba kwishyiriraho abagomba kumuvuganira mu bibazo ahura nabyo, agahabwa ijambo mu buryo bwose bushoboka'.

    Mu mpamvu avuga ko zimusunikira ku kugira uruhare mu kwitorera Perezida wa Repubulika ndetse n'Abadepite, avuga' Hashyizweho Ubumwe n'ubwiyunge abaturage barasabana, biyumvanamo. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika agerageza gufasha buri muturage wese ahereye ku wo hasi. Iyo niyo mpamvu abaturage bishimiye cyane gushyigikira no gutera igikumwe ku bw'ibyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yamaze kutugezaho no muri gahunda zimwe na zimwe; kwiteza imbere, mu mibereho myiza n'ibindi'.

    Abayobozi batandukanye bihera ijisho imikino yahuje abaturage babo.

    Muri iyi mikino y'umupira w'amaguru yahuzaga utugari tugize Umurenge wa Rukoma ahasorejwe iki gikorwa, mu bagabo akagari ka Remera katsinze aka Murehe bigoranye kuko byasabye ko bitabaza Penaliti, Remera yegukana igikombe. Ni mu gihe kandi mu bagore, ikipe y'Abakobwa b'Akagari ka Remera yatsinze iy'Abakobwa b'Akagari ka Buguri iyitwara igikombe.

    Icyagaragaye gikomeye ni uburyo abaturage bitabiriye cyane imikino nk'iyi, ndetse bamwe bakaba basabye ko imikino nk'iyi yashyirwa mu mihigo ikazajya iba kenshi kuko ituma abaturage bishima, basabana ndetse bakanahahererwa ubutuma butandukanye.

    Mu kibuga byari ishiraniro.

    Abazanye ibikombe n'imipira byahawe amakipe.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/04/05/kamonyi-rukoma-abaturage-bati-dufite-impamvu-zifatika-zo-gushima-no-kwitorera-perezida/