Blog

  • Zirakuruhura umutima! Top 10 yindirimbo zakw… – #rwanda #RwOT

    Muri iki cyumweru kiri kugana ku musozo, abahanzi nyarwanda biganjemo abakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bashyize hanze indirimbo zinogeye amatwi kandi zihumuriza imitima ya benshi.

    Mu ndirimbo zitari nkeya zasohotse muri iki cyumweru, InyaRwanda yaguhitiyemo 10 gusa muri zo zagufasha kwinjira neza muri weekend ya mbere ya Mata.

    1.    Ndakomeye – Gabby Kamanzi

    Nyuma y’igihe kirenga umwaka wose adashyira hanze indirimbo, Gabby Kamanzi yagarukanye indirimbo yise ‘Ndakomeye’ yo gusubizamo benshi ibyiringiro.

    “>

    2.     Asama Ndakuzuza — Chryso Ndasigwa

    Umuramyi uri mu bakomeje kwigaragaza neza, yatangiye ukwezi kwa Mata ahumuriza imitima y’abantu, abibutsa ko Imana ariyo ibeshaho abayo n’aho baba babona bigoye cyane.

    “>

    3.     Ntujy'uhinduka — Prosper Nkomezi

    Umwe mu bahanzi b’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana Prosper Nkomezi nawe yahamije ubudahangarwa bw’Imana buhoraho iteka ryose mu ndirimbo yise ‘Ntujy’uhinduka.’

    “>

    4.     Agakiza/Umuragwa — Jado Sinza

    Umuramyi Jado Sinza uherutse gukora igitaramo cy’amateka cya ‘Redemption Live Concert’ agafatiramo amashusho y’indirimbo zinyuranye, yinjiye muri Mata ashyira ahagaragara imwe muri izo ndirimbo yise ‘Agakiza,’ igaruka cyane ku gisobanuro cya Pasika.

    “>

    5.  Ndi amahoro — Victors Gospel Band ft Papi Clever

    Papi Clever na Dorcas bamenyerewe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bahuje imbaraga n’itsinda rya Victors Gospel Band basubiramo indirimbo yo mu gitabo yitwa ‘Ndamahoro.’

    “>

    6.     Yanyishyuriye — Alarm Ministries

    Itsinda rimaze guhamya ibigwi mu kwamamaza Kristo haba mu Rwanda no mu mahanga rya Alarm Ministries, bamaze gushyira ahagaragara indirimbo yo mu gitabo ‘Yanyishyuriye,’ bafatiye amashusho ubwo bari muri BK Arena mu gitaramo cya ‘Ewangelia Easter Celebration’ cyabaye kuri Pasika.

    “>

    7. Birakumvira – Richard Zebedayo 

    Richard Zebedayo, umusore ukunzwe cyane mu gusubiramo indirimbo z’abandi baramyi akabikora mu buryo bwihariye, yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ‘Birakumvira’ yahimbwe na Paccy Ishimwe afatanije na Innocent Tuyisenge.

    “>

    8.     Ni Heri Kuona Ndugu — Papi Clever & Dorcas ft Merci Pianist

    Itsinda rya Papi Clever na Dorcas bafatanije na Merci Pianist bashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo bashyize mu rurimi rw’Igiswahili bayita ‘Ni Heri Kuona Ndugu.’

    “>

    9. Yeriko – Fortran Bigirimana

    Umuramyi w’umurundi ukunzwe cyane mu Rwanda, Fortran Bigirimana yashyize ahagaragara indirimbo ihumuriza abafite ibibazo yise ‘Yeriko.’

    “>

    10.  Proud — Molan Majesty

    Umuhanzi ukomeje kuzamuka ku muvuduko uri hejuru, Molan Majesty, yatangiye ukwezi kwa Mata ashyira hanze indirimbo y'urukundo yise 'Proud.' Ayishyize ahagaragara nyuma y'izindi ebyiri yashyize hanze zirimo 'Ndabara Doo,' ndetse n’iyitwa 'Igisare' yamwinjije mu muziki.

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141671/zirakuruhura-umutima-top-10-yindirimbo-zakwinjiza-neza-muri-weekend-video-141671.html

  • Ibiciro ni nkubuntu! Tech Heaven yafunguye a… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Mata 2024, nibwo hafunguwe ku mugaragaro iduka ricuruza ibikoresho by'ikoranabuhanga birimo amatelefoni, za mudasobwa zigezweho kandi zikomeye, Printer, ndetse n'ibindi byinshi.

    Umwihariko w'iri duka, ni uko rifite urubuga ushobora gusura ugasangaho ibindi bikoresho byose by'ikoranabuhanga, birimo televiziyo, 'ecouteurs,' firigo n'ibindi byose nkenerwa mu buzima bwa buri munsi, ari rwo www.techheaven.rw.

    Umuyobozi mukuru w'iri duka, Manzi Eric, yatangarije InyaRwanda ko muri Tech Heaven batangiranye ibintu bishya gusa kandi biherekejwe n'ubwasisi budasanzwe bwa Pasika bugomba gusozanya n'uku kwezi kwa Mata.

    Manzi yagize ati: 'Muri Tech Heaven byose ni bishya ahubwo, ni ijuru riri ku isi nk'uko izina ribivuga. Muri Tech Heaven dufite akarusho kuko turacyari mu bihe bya Pasika. Turi gutanga poromosiyo ukwezi kose, twagabanyijeho 20%.'


    Mu bindi byiza byo kugurira ibikoresho muri Tech Heaven, harimo guhabwa garanti y'umwaka wose kuri buri gikoresho cyose. Ku bari guhaha bifashishije urubuga rwa Tech Heaven bo bashyizwe igorora, kuko iyo uguzeho igikoresho icyo ari cyo cyose ugabanyirizwa 20% ku giciro, bakakikugezaho ako kanya ku buntu aho waba uherereye hose mu gihugu.

    Umuyobozi w'iri duka yagize ati: 'Icya mbere duha abakiliya bacu ni garanti, kugura igikoresho cyizewe kandi uzi n'inkomoko yacyo. Batazaguhangika ugasanga mu kanya imashini irazimye cyangwa telefoni irazimye nta garanti ufite. Ikindi ni uko muri serivisi zose dutanga dufite abantu b'inzobere muri byo, babifitiye impamyabumenyi n'impamyabushobozi, twarabyigiye dufite n'abakozi babyigiye.'

    Ubudasa buri muri Tech Heaven ni uko ariho honyine hari igisubizo ku bantu bifuza gutumiza hanze ibikoresho bikomeye by'ikoranabuhanga birimo 'Gaming-Laptop,' 'Gaming-Desktop,' n'ibindi byose ushobora kubona ko bitari ku rwego rwo mu Rwanda. Utumye igikoresho cye muri Heaven Tech kigera ku cyicaro cy'iri duka nyuma y'iminsi itatu, hanyuma nyiracyo akagerayo akagihabwa.

    Abakenera ibikoresho by'ikoranabuhanga mu kazi kabo ka buri munsi, barimo abayobozi b'ibigo bikomeye na za kampani, abiga amasomo y'ikoranabuhanga bakenera mudasobwa zikomeye, bose bahamagariwe kugana iri duka, kuko ubuyobozi bwaryo buri no kwiga ku cyakorwa ngo abarigana boroherezwe kwishyura mu byiciro.

    Uramutse wifuza kugura ibikoresho by'ikoranabuhanga muri Tech Heaven aho waba uri hose mu gihugu, wabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo cyangwa ukabahamagara mu masaha ayo ariyo yose kuri telefoni igendanwa: 0788443277.

    Tech Heaven iherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati h'ino y'inyubako ya Makuza, ni ukuvuga ku muhanda uva ku Nkurunziza usa nk'ugana kwa Makuza, muri metero nka 500 gusa uba uhageze. Harangwa n'icyapa kinini cyanditseho Tech Heaven na serivisi zose batanga, haruguru y'umuhanda ku nyubako iri munsi neza y’icyicaro gikuru cya Banki ya Kigali.


    Iduka rya Tech Heaven ricuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga ryafunguye amarembo


    Batanga serivisi zitandukanye zijyanye n’ikoranabuhanga


    Umuyobozi mukuru wa Tech Heaven, Manzi Eric yahaye ikaze abifuza kugura no gutumiza ibikoresho byose by’ikoranabuhanga


    Amahirwe yo guhahira muri Tech Heaven ni menshi



    Bafite mudasobwa za mbere zikomeye kandi zihendutse



    Abakenera mudasobwa zifite ubushobozi buhambaye bashyizwe igorora


    Ubwoko bwose burahari



    Ibikoresho byabo ni nta makemwa




    Ibi bikoresho byose biba bifite garanti y’umwaka wose kuko birizewe




    Muri ibi bihe bya Pasika hari igabanirizwa rya 20% kugeza ku mpera z’uku kwezi

    Abakozi bose bakora muri Tech Heaven babifitiye impamyabumenyi ndetse n’impamyabushobozi

    Nta mpungenge muri Tech Heaven

    AMAFOTO: Freddy RWIGEMA – InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141676/ibiciro-ni-nkubuntu-tech-heaven-yafunguye-amarembo-ku-bifuza-ibikoresho-byikoranabuhanga-b-141676.html

  • Umugore wa nyakwigendera Dr Adel Zrane yatangaje ko umugabo we yitabye Imana atabonye umwana wabo wa 2 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore wa nyakwigendera Dr Adel Zrane wari umutoza wongerera imbaraga abakinnyi ba APR FC, yavuze ko umugabo we yitabye Imana mu gihe uyu munsi yari isabukuru y'imyaka 2 ku muhungu wabo ndetse umugabo we akaba asize uyu mudamu atwite umwana wabo wa 2.

    Kuri Nyakwigendera Dr Adel Zrane kandi ngo zari inzozi ze kugura ikibanza mu Rwanda akaba ariho atuza umuryango we ndetse akanahakorera ubworozi bw'inka gusa agiye iyo mishinga yose atayishyize mu bikorwa.

    Source : https://yegob.rw/umugore-wa-nyakwigendera-dr-adel-zrane-yatangaje-ko-umugabo-we-yitabye-imana-atabonye-umwana-wabo-wa-2/

  • Umuyobozi wa STT yatawe muri yombi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi Uwimana Jean Marie Vianney, wari umuyobozi wa Super Free to Trade (STT) yakoraga mu buryo butemewe ubucuruzi bw'amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga.

    Mubusanzwe abashoyemo amafaranga muri STT, bagiraga inyungu bahabwaga ku munsi bitewe n'umubare w'amafaranga bashoyemo. Amafaranga make umuntu yashoboraga gushoramo ni $75 (Frw 107,000) mu gihe amenshi yari $30,000 (Rwf miliyoni 38).

    Nyuma yuko BNR ibijemo, iyi STT yahise ifunga imiryango bituma abashoyemo baheba amafaranga yabo.

    Source : https://yegob.rw/umuyobozi-wa-stt-yatawe-muri-yombi/

  • Umubyinnyi General Benda yakuyemo imyenda yambara ubusa kubera Bruce Melodie #rwanda #RwOT

    Umubyinnyi umaze kwandika izina mu Rwanda, General Benda yasanzwe n’ibyishimo ubwo umuhanzi Bruce Melodie yari amaze kumukurikira ‘follow’ kuri Instagram maze ariruka akuramo imyenda.

    Ni mu mashusho yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yagaragaje ibyishimo bidasanzwe.

    Uyu mubyinnyi aba agira ati “yebaba data we, Bruce Melodie atangiye kunkurikiria (follow), sinabyizera.”

    Yahise ajya mu muhanda yiruka agira ati “ndasaze we, ndasaze, sinabyizera Bruce Melodie yatangiye kunkurikira, Yesu we, Mana we ndasaze.”

    Yageze ahantu arahagarara akuramo imyenda asigara yambaye akenda k’imbere maze agira ati “iyi myenda ninshaka nyijugunye.”

    Amakuru akaba avuga ko uyu mubyinnyi, mu buzima busanzwe ari umufana ukomeye cyane w’umuhanzi Bruce Melodie.

    Ibyishimo by’uko Bruce Melodie yamukurikiye

    Yakuyemo imyenda asigarana uw’imbere gusa

    General Benda yasazwe n’ibyishimo

    Bruce Melodie yatumye General Benda akuramo imyenda

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umubyinnyi-general-benda-yakuyemo-imyenda-yambara-ubusa-kubera-bruce-melodie

  • Yashakaga gutura mu Rwanda, asize umugore atwite – Umugore wa Adel watozaga APR FC yavuze amagambo akomeye (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Moha Bader umugore wa Dr Adel Zrane watozaga APR FC uheruka witaba Imana, yavuze ko umugabo we yakundaga cyane u Rwanda ndetse bari bafite gahunda yo kuzahimukira bakaza kuhatura bakaba ari ho barera abana ba bo.

    Uyu mutoza wari ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi b’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, yazize urupfu rutunguranye aho yitabye Imana ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki ya 2 Mata 2024, RIB yahise itangira iperereza ku cyamwishe.

    Mu mugoroba wo kwizihiza ubuzima bwe wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya
    5 Mata 2024 mbere y’uko umubiri ujyanwa muri Tunisia gushyingurwayo kuko ari ho akomoka, umuyobozi wa APR FC, Col Richard Karasira agaruka ku cyamwishe yagize ati “yitabye Imana ku mpavu zitunguranye z’uburwayi, ari umusore agenda ariko umutima ugira utya urahagarara, ni ibyo kwakira twese, ni byo tubamo twese, ni ho tugana twese.”

    Ni umuhango kandi witabiriwe n’abasiporutifu batandukanye nk’umutoza wa Mukura VS, Afahamia Lofti, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Mukura VS, Musoni Protais n’uwigeze kuba Chairman wa Police FC, Rtd ACP Rangira Bosco, umuyobozi wa League Hadji Mudaheranwa, Team Manager wa AS Kigali, Bayingana Innocent n’abandi.

    Hari kandi na Niyonkuru Zephanie, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo na we wari waje kwifatanya na APR FC.

    Murumuna wa Dr Adel Zrane, Amini Zrane yavuze ko bigoye kubyakira ariko na none ari ukwihangana, yavuze ko yakundaga u Rwanda ndetse anashimira APR FC ibyo bakoreye umuvandimwe we.

    Ati “Ndihanganisha abantu bose mpereye ku muryango wa Zrane, umuryango w’abanyarwanda, nyakubahwa muyobozi wa APR FC, ikipe yose, abatoza n’abafana ba APR FC, baturage b’u Rwanda, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Adel yakundaga cyane igihugu cyanyu, yakundaga abaturage ndetse n’ikipe ye, nkanjye urimo kuvuga mu izana rye n’umuruango wa Zrane, turabashimira ibyo mwakoreye umuvandimwe wanjye ndetse natwe.”

    Yakomeje kandi avuga ko ikintu kigaragaza cyane ko yakundaga u Rwanda ari uko yahisemo no gupfira mu Rwanda.

    Moha Bader, umugore wa Dr Adel Zrane yavuze ko umugore we yakundaga cyane u Rwanda kugeza aho bari barahisemo no kuzahatura akaba ari ho barerera umwana wa bo w’umuhungu wujuje imyaka 2.

    Ati “Adel yakundaga cyane u Rwanda, abaturage ba rwo hari harabaye nko mu rugo ha kabiri, aho twitegurira kuzaba mu minsi iri imbere, u Rwanda ni cyo gihugu twari twarahisemo gutuza tugaturamo tukarera umuhungu wacu wagize isabukuru y’imyaka ibiri uyu munsi.”

    Yakomeje kandi avuga ko uyu mutoza yari afite intumbero n’imishinga myinshi kandi yagutse kuri APR FC.

    Ati “Adel yari ifite intumbero ndende ku ikipe ya APR FC, atari ku ikipe nkuru gusa ahubwo n’amakipe y’abato. Nyuma ya Tanzania u Rwanda rwakoze ku mutima we.”

    Yahaye umugabo we isezerano ko azishakamo imbaraga zose arere umwana wa bo ndetse n’undi atwite utaravuka, yizeye ko bazakura bazi uwo se yari we.

    Ati “Nshuti yanjye Adel wari usobanuye byose kuri njye, wari umuntu mwiza nifuzaga mu buzima bwanjye, wari byose kuri njye. Urwibutso wansigiye ruzahorana nanjye kugeza mvuye kuri iyi si, nzashaka imbaraga ku bw’umuhungu wacu ndetse n’umwana wacu ugiye kuvuka, bazakura bazi se uwo yari we.”

    Umuyobozi wa APR FC, Col Richard Karasira yavuze ko uyu mutoza yatumye APR FC imera neza ndetse bari bafitanye imishinga myinshi.

    Ati “Twari dufitanye imishinga, umugore we ni ‘Senior therapist’ naho murumuna we ni muri urwo rwego. Hari ibyo twashakaga kuzakorana kuko ni ibintu ubona bitaba inaha.”

    Yakomeje asaba uyu muryango ko nibabyemera iyo mishinga bazayikomeza bakayikorana.

    Umunyamabanga uhoraho muri MINISPORTS, Niyonkuru Zephanie, yavuze ko cyari icyumweru kitoroshye kuri Siporo y’u Rwanda.

    Ati “Iki cyabaye icyumweru kigoye mu mikino yacu. Ejo twapfushije undi mukinnyi [w’amagare]. Turabihanganisha mu izina rya Minisiteri [ya Siporo] na Leta y’u Rwanda. Kuri Chairman wa APR, twababwira ngo mwihangane, uburyo mwabyitwayemo ni bwo Bunyarwanda.”

    Na we yasabye umugore wa Zrane ko imishinga yari afitanye na APR FC yayikomeza kuko ari kimwe mu bizamushimisha aho ari.

    Nyuma yo kumusezeraho bwa nyuma mu Rwanda, umubiri we urahita ujyanwa muri Tunisia kugira ngo n’umuryango we umusezere ndetse anashyingurwe.

    Umugore we yavuze ko bari bafite gahunda yo kwimukira mu Rwanda

    Umuvandimwe wa Adel Zrane, Amini Zrane yavuze ko mukuru we yakundaga cyane u Rwanda

    Abakinnyi ba APR FC bari bafite agahinda ku bwo kubura umutoza wa bo

    Chariman wa APR FC yavuze ko bari bafitanye imishinga migari

    Abatoza bakoranaga na Adel

    Abakunzi ba APR FC bari baje kumusezeraho bwa nyuma

    Dr Adel Zrane yasezeweho bwa nyuma

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/yashakaga-gutura-mu-rwanda-asize-umugore-atwite-umugore-wa-adel-watozaga-apr-fc-yavuze-amagambo-akomeye-amafoto

  • Nyirakuru wa The Ben yasezeweho mu rusengero… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu Tariki 05 Mata 2024 nibwo Mukangarambe Yunia, nyirakuru w’abahanzi The Ben na Green P yasezeweho n’umuryango we haba mu rugo ndetse no ku rusengero mbere y’uko ashyingurwa.

    Ku munsi w’ejo tariki 04 Mata nibwo Mukangarambe Yunia, yibutswe ubuzima yabayemo mbere yo kwitaba Imana.


    Ni umuhango wabereye i Remera ahabereye ikiriyo kuko uyu mubyeyi yari atuye mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba. Ni umugoroba wa nyuma wo kumwibuka witabiriwe n’abarimo Tom Close, Alliah Cool n’izindi nshuti za The Ben.

    Kuri uyu wa Gatanu nibwo uyu mubyeyi yasezeweho mu rusengero rwa Anglican Church Remera. Ni umuhango witabiriwe n’inshuti n’abandimwe.


    Nyuma yo kuva ku rusengero, inshuti n’abavandimwe bahise berekeza i Rusororo aho uyu mubyeyi agiye gushyingurwa.

    Mukangarambe Yunia yasezeweho mu rusengero 

    Inshuti n’abavandimwe basezeyeho bwa nyuma kuri Mukangarambe Yunia 

    The Ben n’umugore we Uwicyeza Pamella basezeye kuri nyirakuru 

    Mama wa The Ben yasezeye ku mubyeyi we  

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141665/nyirakuru-wa-the-ben-yasezeweho-mu-rusengero-amafoto-141665.html

  • Abahanzikazi nyafurika bahuje amaboko bigatan… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe bigoye ko mu Rwanda wapfa kubona indirimbo abahanzikazi bahuriyemo, muri Afurika hari abagiye bahuza imbaraga bigatanga umusaruro ufatika.

    Ibi bikaba byararushijeho gushimangira  ko hari icyo bashoboye mu ruhando mpuzamahanga,  tukaba twabegeranyirije zimwe murizo ziza imbere yaba izo muri ibi bihe n’izo mu myaka yatambutse ariko n'ubu uzumvise yumva zirimo akantu.

    1.Adua (Remix)-Liya&Simi

    Liya yiyambaje Simi bakorana indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana, ubuhanga n'amajwi yabo bombi yihariye bikaba byaratumye igihangano bahuriyemo kigira uburyohe bwo hejuru.

    2.Shekere-Yemi Alade&Angelique Kidjo

    Indirimbo yasohotse ku muzingo wa Yemi Alade yise 'Woman Of Steel' yo mu 2019, ikaba yaragaragaje ko ubuhanga buhuye n'uburambe bitanga umusaruro ukomeye bitewe n'uburyo Angelique Kidjo yatanze umusanzu ufatika ndetse ikaba yarakozwe ifatiwe kuri 'Wombo Lombo' y'uyu munyabigwi.

    3.Tales By Moonlight-Tiwa Savage&Amaarae

    Bwa mbere aba bahanzikazi bahuriye kuri imwe mu ndirimbo zigize EP ya Tiwa Savage aherutse gushyira hanze yise 'Water&Garri', kwihuza kwabo bikaba byaravuyemo indirimbo y'iminota 3.

    4.Sad Girls Luv Money-Amaarae&Moliy

    Iyi ndirimbo ikaba ikoze mu njyana ya Afropop, igaruka ku buryo amafaranga ari ikintu cy’ibanze mu buzima, igaruka kandi ku buryo nta kintu kiba gikwiye kwitambika umuntu ku ntego ye  kandi ko iyo ubyiyemeje ukabasha no kubigeraho bitanga umunezero.

    5.Selense-Yemi Alade&Chidinna

    Mu mwaka wa 2014 ni bwo Yemi Alade na Chidinna bahuje amaboko bakora igihangano gifutse kinabyinitse, ibintu byashimangiye imbaraga z'ubufatanye ndetse iyi ndirimbo iracyafite uburyohe kugeza n'ubu.

    6.Girl Next Door-Tyla&Ayra Starr

    Iyi  indirimbo ikoze mu buryo bukomatanije injyana ebyiri arizo Amapiano na Afrobeat, Tyla ukomeje kongera uduhigo ku tundi na Ayra Starr bagaragaje ko igisekuru gishya cy'umuziki wa Afurika gifite imbaraga zo hejuru dore ko bombi bagifite imyaka mike.

    7.I Lay-Kaien&Xenia Mannaseh

    Ku muzingo wa mbere, Kaien Cruz yifashishije Xenia Mannaseh mu ndirimbo 'I Lay' uburyo bahuje amajwi n'injyana iy'indirimbo ikozemo, byakuruye abakunzi b'umuziki n'abafana babo.

    8.I Swear-Guchi&Yemi Alade

    Mu 2022 ni bwo Guchi yitabaje Yemi Alade bakorana igihangano cy'amateka gishingiye ku nkuru y'urukundo rwa babiri, aba bombi nubwo batari mu bisekuru bimwe ariko ubufatanye bwabo bwakoze ku mitima ya benshi bakunda injyana zirimo imitoma zinavuga ku nkuru z'urukundo.

    9.Disturbing U-Darkoo&Ayra Starr

    Aba bahanzikazi bakoze indirimbo igaragaramo kwirekura ndetse kugeza n'ubu iracyafasha benshi uburyo kandi babashije guhuza mu buryo bwihuse nka Darkoo na Ayra Starr byarafashije.

    10.Loyal-Simi&Fave

    Aba bombi bakaba barahuriye mu ndirimbo yanditse neza kandi banakora iyo bwabaga mu buryo bwo kuyiririmba byose byayihaye igisobanuro cyakoze ku marangamutima ya benshi.

    11.Seasons-Nana Fofie&Zuchu

    Nana Fofie yitabaje Zuchu mu ndirimbo baririmbye mu ndimi zirimo Yoruba na Swahili, ubuhanga bombi bafite n'igikundiro bamaze kugwiza bikaba byarabashije gutuma igera kure.

    12.Mind Game-Amakarh&Dunnie

    Ifite inkuru yihariye igaruka ku mbaraga z'urukundo ikaba kandi yagaragaje ubushobozi budasanzwe, aba bahanzikazi bafite n'uburyo bahuza mu kubara ibiba mu rukundo.Xenia Manasseh amaze imyaka itari mike mu muziki akaba ari mu batanga icyizere mu muziki wa Afurika y’Iburasirazuba afite imyaka 22Ku myaka 29 Amaarae igera kuri 14 ayimaze atangiye umuziki by’umwuga Liya amaze imyaka igera kuri 4 yinjiye mu muziki ku myaka 25 akaba amaze kwerekana icyo ashoboye mu muzikiChidinma ku myaka 32 igera kuri 13 ayimaze akora umuziki by’umwuga Imyaka igera kuri 7 ayimaze mu muziki Darkoo ari mu bakobwa bari imbere muri rapKu myaka 21 igera kuri 7 ayimaze atangiye umuziki ndetse yamaze kugwiza ibigwi mu Isi yose y’umuzikiAgize 44 gusa aracyafite igikundiro cyo hejuru mu 28 agiye kumara atangiye gukora umuzikiAgiye kumara imyaka 18 muri 35 afite atangiye gukora umuziki by’umwuga Tyla ku myaka 22 igera kuri itandatu agiye kuyimara yinjiye mu muziki by’umwuga

    KANDA HANO WUMVE I LAY YA KAIEN CRUZ NA XENIA MANNASEH

    “>

    KANDA HANO UREBE GIRL NEXT DOOR TYLA NA AYRA STARR

    “>

    KANDA HANO UREBE SAD GIRLS LUV MONEY AMAARAE NA MOLIY

    “>

    KANDA HANO UREBE SHEKERE YEMI ALADE NA ANGELIQUE KIDJO

    “>

    KANDA HANO UREBE ADUA SIMI NA LIYA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141663/abahanzikazi-nyafurika-bahuje-amaboko-bigatanga-indirimbo-zumutse-141663.html

  • Umuhanzi Cyusa Ibrahim yasohoye indirimbo yo Kwibuka (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Mu gihe u Rwanda n’inshuti z’u Rwanda zitegura kwinjira mu cyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, umuhanzi Cyusa Ibrahim yasohoye indirimbo yo kwibuka.

    Cyusa Ibrahim usanzwe uririmba mu Njyana Gakondo, yashyize hanze indirimbo yo Kwibuka yise ‘Amateka’, ni mu gihe ku Cyumweru tariki ya 7 Mata ari bwo hazatangira icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ni indirimbo yakoreye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi akaba ari na ho na we yarokokeye.

    Ni indirimbo yumvikanamo amateka y’ibyabaye mu rwego rwo gufasha n’abakiri bato kumenya amateka yo u Rwanda rwanyuzemo hato atazavaho yibagirana.

    Muri iyi ndirimbo yagaragajemo uburyo u Rwanda rwiyubatse nyuma y’ibihe bikomeye rwanyuzemo, ubu umutekano akaba ari wose.

    Yasabye kandi Abarokotse gukora cyane bakiteza imbere kuko ari bwo bazaba batsinze uwashakaga kubavutsa ubuzima bazira uko bavutse.

    Yabwiye urubyiruko n’abanyarwanda bose muri rusange kwirinda Ingengabitekerezo ya Jenoside no kurwanya bivuye inyuma uwo ari we wese ushaka kuzana amacakubiri mu banyarwanda.

    Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yatwaye ubuzima bw’inzirakarengane zazize uko zavutse aho mu minsi 100 gusa abarenga miliyoni bari bamaze kwicwa.

    Cyusa Ibrahim yasohoye indirimbo yo Kwibuka

    Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/umuhanzi-cyusa-ibrahimyasohoye-indirimbo-yo-kwibuka-video