Blog

  • #Kwibuka30: Twumvane indirimbo 20 zifashishwa… – #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana, ubwo yari mu Nama Mpuzamahanga ku kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, yabereye mu Intare Arena kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Mata 2024,  yavuze ko Jenoside ishegesha ikiremwamuntu, ikangiza ubuzima, bwo shingiro rya byose. Ati “Mu Rwanda, Abatutsi baratsembwe hashingiwe ku mugambi mubisha wa Leta yari igamije kubamaraho.”

    Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ‘ishushanya ibagiro ry’abantu ryaranze impera y’ikinyejana cya 20, rizahora ryibukwa mu mateka ya muntu.

    Mu buryo bunyuranye bufasha abanyarwanda gukomera muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, harimo n'indirimbo zagenewe ibyo bihe. Hari abahanzi bagiye bakora mu nganzo bagahumuriza u Rwanda n'abanyarwanda babinyujije mu bihangano bitandukanye.

    Muri izo ndirimbo, harimo izihimbwe vuba kugeza no muri uyu mwaka, ariko na none hari izahimbwe mu bihe byo ha mbere nyuma y'ibi bihe by'icuraburindi byashegeshe u Rwanda.

    Abahanzi bakuru nka Nyiranyamibwa, Massamba Intore, Senderi, Munyanshoza Dieudonné Mibirizi, Bonhomme, n'abandi bagiye bagaruka ku mateka ariko na none bakitsa ku kwiyubaka kw'abanyarwanda.

    1. Amateka – Cyusa Ibrahim


    Umuhanzi mu Njyana Gakondo, Cyusa Ibrahim yashyize ahagaragara amashusho y'indirimbo yise 'Amateka' yakoreye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi kuko ariho yarokokeye mu rwego rwo kubika amateka no gusaba urubyiruko guharanira kuyamenya.

    Cyusa Ibrahim yabwiye InyaRwanda  ko yahimbye iyi ndirimbo agendeye ku myaka 30 ishize, aho avugamo amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo 'kugira ngo n'abato bayamenye'. Ni indirimbo avuga ko yahimbye ubwo yari yagiye mu gitaramo mu Bwongereza, aho yataramiye abanyarwanda n'inshuti zabo.

    2. Rwanda Komera – Sherrie Silver Foundation


    Umuryango wita ku bana ubafasha gukuza impano zabo 'Sherrie Silver Foundation' wahuje ibyamamare mu ngeri zinyuranye mu ndirimbo bise 'Rwanda Komera' mu rwego rwo kwibuka no kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Mata 2024, mu gihe abanyarwanda n'inshuti bitegura gutangira ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatwaye ubuzima bw'abarenga miliyoni mu minsi 100.

    3. Ndagiye – Nsengimana Justin

    “>

    Umuhanzi ukorera umuziki mu Karere ka Ngororero uzwi cyane mu bihangano bigaruka ku bumwe n'ubwiyunge, Nsengimana Justin, yashyize ahagaragara indirimbo ye nshya yise 'Ndagiye', avuga ko yakomoye ku buhamya bw'umwana w'umubyeyi wishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ubwo yashyiraga hanze iyi ndirimbo, Nsengimana Justin yavuze ko yayikoze mu rwego rwo kubika amateka no kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    4. Ibuka – Nyiranyamibwa Suzanne

    “>

    5. Nturi Wenyine – Senderi Hit, Mibirizi, Mani Martin, Kitoko, Grace

    “>

    6. Icumu Ryarunamuwe/Nyabarongo – Munyanshoza Dieudonne Mibirizi

    “>

    7. Twigirire Ikizere – Senderi Hit

    “>

    8. Twarabakundaga – Munyanshoza Dieudonné Mibirizi

    “>

    9. Mbahoze Nte – Nyiranyamibwa Suzanne

    “>

    10. Ntibizongere Kubaho – Munyanshoza Dieudonné Mibirizi

    “>

    11. Ijambo Rya Nyuma – Bonhomme

    “>

    12. Imfura Zo Ku Mugote – Munyanshoza Dieudonne

    “>

    13. Icyizere – Grace Mukankusi

    “>

    14. Humura Rwanda – Masamba Intore Ft Rwandan Stars

    “>

    15. Komera – Clarisse Karasira

    “>

    16. Humura Rwanda – Kamaliza

    “>

    17. Wibabara – Nyiranyamibwa Susanne

    “>

    18. Dusane ubuzima – Munyanshoza Dieudonné Mibirizi

    “>

    19. Impore Rwanda – All Rwandan Cinema Stars

    “>

    20. Never Again – Various Artists

     “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141683/kwibuka30-twumvane-indirimbo-20-zifashishwa-mu-kwibuka-jenoside-yakorewe-abatutsi-mu-1994–141683.html

  • Rocky Kirabiranya yavuze umwenda afitiye Yakuza, iby’ihangana rye na Junior Giti (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umusobanuzi wa filime umaze kubaka izina mu Rwanda, Uwizeye Marc wamamaye nka Rocky Kirabiranya yavuze ko atigeze ahangana na mugenzi we muri uyu mwuga, Junior Giti kuko yawumutanzemo ndetse hari n’ubufasha yamuhaye.

    Ni nyuma y’igihe benshi babagereranya bibaza urusha undi mu gukura filime mu ndimi z’amahanga azishyira mu kinyarwanda bizwi nk’agasobanuye, uburyo babikoramo bigatuma abazireba baryoherwa ni ho benshi bahera bavuga ko bahanganye.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Rocky yavuze ko atigeze ahangana na Junior, aho ahamya ko yasanze Junior yaratangiye umwuga wo gusobanura.

    Ati “Junior ntabwo twagahanganiyemo, namusanzemo asobanura, nigaga mu mashuri yisumbuye asobanura ari umusitari, ariko na we yarigaga kuko iwabo habaga ibyuma yaratahaga agasobanura ariko atari ukuvuga ngo ni mukuru cyane.”

    Ku ngingo yo kuba Junior yaramuzamuye, yavuze ko atigeze amuzamura ariko yemeza ko hari ubufasha yamuhaye nk’umuntu wamutanze mu mwuga.

    Ati “Namusanzemo aramfasha ahubwo, hari ukuntu umuntu aba afite studio ukamubwira ngo wantije, akagutiza, ntabwo ari ukunzamura ahubwo ni ukumfasha, hari benshi yayitije batazamutse.”

    Yakomeje ashimira Yakuza (na we ni umusobanuzi wa filime), uyu ngo ni we watumye akora agasobanuye, yemeza ko hari ideni amufitiye azamwishyura.

    Ati “Ahubwo Yakuza buriya ni we muntu nzi, ni we muntu watumye njya mu gasobanuye ntabwo nashakaga kukajyamo. Yakuza kandi azi ko ibintu byarangiye kuriya? Yakuza mubamo ideni bizarangira mwishyuye kandi akabibona ko yakoze igikorwa gikomeye, ni we watumye njya mu gasobanuye ntabwo nagombaga kukajyamo kandi ntabwo kampfiriye ubusa.”

    Rocky yatangiye gusobanura filime muri 2015, muri 2019 mu bihembo bya Made in Rwanda Awards, yegukanye igihembo cy’umusobanuzi w’umwaka.

    Rocky avuga ko atigeze ahangana na rimwe na Junior Giti

    Yakuza ngo ni we watumye akora agasobanuye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/rocky-kirabiranya-yavuze-umwenda-afitiye-yakuza-iby-ihangana-rye-na-junior-giti-video

  • 'Walk to Remember', umwe mu miyoboro ikomeye inyuzwamo ubutumwa bwo guhangana n'ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Nyuma y'imyaka 4 Urugendo rwo Kwibuka 'Walk to Remember ', rutaba kubera ingamba zo kwirinda Covid-19, kuri iki cyumweru tariki 07 Mata 2024, ruzasubukirwa.

    'Walk to Remember' y'uyu mwaka ni kimwe mu bikorwa bijyanye no kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, urwo rugendo rukazatangirira ku ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura, rwerekeza kuri BK Arena i Remera, guhera saa 14h00.

    'Walk to Remember' yatangiye mu mwaka w'2009, ikaba igamije gusobanurira cyane cyane urubyiruko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugirango buri wese amenye uruhare rwe mu komora ibikomere byayo, no kuyikumira bityo ntizongere kuba ukundi.

    Abashyitsi batandukanye bamaze kugera mu Rwanda, Ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali, Abiy Ahmed wari kumwe n'umugore we Zinash Tayachew, bakiriwe n'itsinda ry'abayobozi bo mu Rwanda riyobowe na Minisitiri w'Ubuhinzi, Dr Musafiri Ildephonse.

    Nyuma yo kugera mu Rwanda, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu Minisitiri w'Intebe, Abiy Ahmed, yakiriwe na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro, bagirana ibiganiro.

    Abiy asanze mu Rwanda abandi banyacyubahiro barimo Perezida wa Repubulika ya Czech, Petr Pavel, Andry Rajoelina wa Madagascar n'umugore wa Gen Mamadi Doumbouya wa Guinea-Conakry, Lauriane Darboux, baraye bahageze.

    Hategerejwe abandi barimo Perezida wa Afurika y'Epfo, Cyril Ramaphosa na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Naledi Pandor, intumwa za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziyobowe na Bill Clinton ndetse na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Bufaransa, Stéphane Séjourné.

    Aba bayobozi bazaba bari mu gikorwa cyo gutangira icyumweru cy'icyunamo ku rwibutso rwa Kigali no muri B.K Arena kuri uyu wa 7 Mata 2024.

    Guverinoma y'u Rwanda kandi izaganira na bo ku buryo bwo kongerera imbaraga umubano wa rwo na buri gihugu, hagamijwe inyungu z'ababituye.

    The post 'Walk to Remember', umwe mu miyoboro ikomeye inyuzwamo ubutumwa bwo guhangana n'ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/walk-to-remember-umwe-mu-miyoboro-ikomeye-inyuzwamo-ubutumwa-bwo-guhangana-ningaruka-za-jenoside-yakorewe-abatutsi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=walk-to-remember-umwe-mu-miyoboro-ikomeye-inyuzwamo-ubutumwa-bwo-guhangana-ningaruka-za-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Umusore witwa Dushimimana Vincent inyama yamunize ahita apfa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku manywa yo kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Mata 2024, Nibwo umusore w'imyaka 22 witwa Dushimimana Vincent wo mu Mudugudu wa Rwasama, Akagari ka Gacurabwenge mu Murenge wa Byumba, Akarere ka Gicumbi, yamize inyama iramuniga bimuviramo gupfa.

    Amakuru atangwa n'abari hafi y'aho iyi nyama yamwamburiye ubuzima, bavuze ko uyu musore ngo mu ma saa sita z'amanywa, yari kumwe n'undi musore mugenzi we, bagiye gufatira amafunguro muri resitora iri muri ako gace icuruza n'inyama z'umutwe w'inka, batumiza izo kurya, mu kuyikanja arayimira iramuniga imuheza umwuka, bagerageza kumufasha ngo bayimukure mu muhogo yari yahagamyemo, ariko biba iby'ubusa ahita apfa.

     

    Hakuzimana Jean Marie Vanney, Umuyobozi w'Umudugudu wa Rwasama ibi byabereyemo, akaba ari no mu bahageze nyuma yo guhuruzwa n'abaturage bikimara kuba, yagize ati: 'Uwo musore yari hamwe na mugenzi we. Iyo resitora bariragamo, isanzwe iteka amafunguro aciriritse hiyongereyeho n'inyama. Buri wese rero yatumije inyama ye yo kurya, mu kuyikanja imera nk'imunize atangira guhera umwuka, abari hafi aho bagerageza kumufasha ngo barebe ko ayigarura, ntibyakunda. Yaje gusohoka ngo ajye gufata akayaga hanze ahita agwa hasi barebye basanga yashizemo umwuka'.

     

    Ababonaga ibyo biba, mbere yo gushiramo umwuka, bagerageje kumukorera ubutabazi bw'ibanze bagira ngo bakize ubuzima bwe ariko birananirana, bibashobeye batabaza inzego z'ubuyobozi n'izishinzwe umutekano zihutira kuhagera zifata umurambo ushyikirizwa ibitaro ngo ukorerwe isuzuma nkuko KigaliToday ibitangaza dukesha iyi nkuru.

    Source : https://yegob.rw/umusore-witwa-dushimimana-vincent-inyama-yamunize-ahita-apfa/

  • Rayon Sports ntiyaba yarongereye umubare w’am… – #rwanda #RwOT

    Guhera kuwa Kabiri w’iki Cyumweru kugeza kuwa Gatanu hakinwaga imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yo ku munsi wa 26, gusa imwe mu mikino yari itegerejwe na benshi ni iy’amakipe ari kurwana no kutamanuka mu cyiciro cya 2 dore ko iby’igikombe byo byarangiye kikaba cyaramaze kubona nyiracyo.

    Kuwa Kane Saa cyenda Rayon Sports yari yakiriye Etincelles FC yo mu karere ka Rubavu nayo irwana no kutamanuka, ni umukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium. 

    Mbere y’uyu mukino umutoza wa Etincelles FC, Bizimuremyi Radjab yari yavuze ko Rayon Sports nta cyo iharanira bityo ko bagiye kuyitegura bikomeye kugira ngo bazayitsinde.

    Aya magambo yaje guhinduka impamo maze Etincelles FC ifata Murera iyiterekamo ibitego 3-1 abantu baratungurwa.

    Ibi byahise bituma iyi kipe yo mu karere ka Rubavu igira amanota 29 iva ku manota 26 ndetse ihita iva ku mwanya wa 14, ijya kuwa 12.

    Mbere yuko uyu mukino uba amakipe yarwanaga no kutamanuka yari 5 ariko nyuma yawo yahise aba 7. 

    Benshi bari biteze ko Etincelles FC itsindwa ikagumana amanota 26 igakomeza kurwana na Sunrise FC, Bugesera FC ndetse na Etoile de l’Est.

    Ariko ibintu byahise bihinduka hiyongeramo na Gasogi United, Marine FC ndetse na Gorilla FC yari yatsinze Etoile de l’Est kuwa Kabiri igasa nk’aho ivuye muri iki cyiciro.

    Ubwo bivuze ko muri aya makipe buri yose yakora amakosa mu mikino 4 isigaye ishobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

    Ni nde wigiza nkana muri aya makipe?

    Nyuma yuko Etincelles FC itsinze Rayon Sports, birasa nk’aho mu mikino 4 isigaye kuri aya makipe arwana no kutamanuka, ikipe isigaje gukina n’amakipe adafite icyo arwanira ariyo ifite amahirwe yo kuguma mu cyiciro cya mbere kurusha andi.

    Gasogi United

    Iyi kipe kuri ubu iri ku mwanya wa 10 n’amanota 29 ikaba irimo umwenda w’ibitego 6, gusa nubwo iri kuri uyu mwanya irebye nabi yakwisanga yamanutse bitewe n’imikino isigahe gukina aho ifite imikino 2 izahuramo n’amakipe nayo arwana no kutamanuka.

    Isigaje kwakira Sunrise FC, APR FC, gusura Mukura VS mu karere ka Huye ndetse no kwakira Etincelles FC kuri Kigali Pelé Stadium.

    Gorilla FC

    Iyi kipe kuri ubu iri ku mwanya wa 11 n’amanota 29 n’umwenda w’ibitego 6, gusa yo ntabwo ifite imikino 2 cyane kubera ko usibye 1 naho indi izaba ikina n’amakipe adafite kinini arwanira cyane.

    Isigaje kwakira Musanze FC, gusura Sunrise FC kuri Gorogota Stadium, gusura APR FC kuri Kigali Pelé Stadium ndetse no kwakira Mukura VS kuri Kigali Pelé Stadium.

    Etincelles FC

    Iyi kipe yo mu karere ka Rubavu kuri ubu iri ku mwanya wa 12 n’amanota 29 ikaba ifite umwenda w’ibitego 7, gusa nayo ntabwo isigaje imikino ikomeye bitewe nuko izakina n’amakipe adafite kinini aharanira.

    Isigaje kwakira Muhazi United, kwakirwa na AS Kigali, kwakira Kiyovu Sports kuri sitade Umuganda ndetse no kwakirwa na Gasogi United kuri Kigali Pelé Stadium.

    Marine FC

    Iyi kipe nayo yo mu karere ka Rubavu iri ku mwanya wa 13 n’amanota 29 n’umwenda w’ibitego 9 gusa isigaje gukina imikino ikomeye kubera ko ifitemo imikino 2 y’amakipe arwana no kutamanuka.

    Isigaje kwakira Police FC,gusura Etoile de l’Est, kwakira Musanze FC ndetse no gusura Sunrise FC.

    Sunrise FC

    Iyi kipe ibarizwa mu karere ka Nyagatare iri ku mwanya wa 14 n’amanota 26 ikaba ifite umwenda w’ibitego 14, gusa nayo isigaje imikino ikomeye kubera ko izakinamo n’amakipe 3 nayo arwana no kutamanuka.

    Sunrise FC izasura Gasogi United, yakire Gorilla FC, isure Amagaju FC ndetse inakire Marine FC.

    Bugesera FC

    Iyi kipe yo mu karere ka Bugesera iri ku mwanya wa 15 n’amanota 24 ikaba irimo umwenda w’igitego 1, gusa yo ntabwo isigaje gukina imikino ikomeye cyane bitewe nuko izakina n’amakipe 3 asa nkaho adafite icyo aharanira.

    Isigaje kwakira Rayon Sports, gusura Police FC, kwakira Muhazi United ndetse no gusura Etoile de l’Est.

    Etoile de l’Est

    Ikipe ya Etoile de l’Est iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 22 ikaba ifite umwenda w’ibitego 19, gusa n’ubundi isigaje imikino ikomeye nubwo isa nk’aho yamanutse.

    Isigaje kwakirwa n’Amagaju FC, kwakira Marine FC, gusura Police FC ndetse no kwakira Bugesera FC.

    Bijyendanye n’iyi mikino isigaye ikipe ya Etoile de l’Est n’ubundi iracyafite amahirwe menshi yo kumanuka ndetse na Sunrise FC naho andi makipe yo ashobora kuzabona amanota ayemerera gukomeza gukina shampiyona y’icyiciro cya mbere.

    Gutsindwa kwa Rayon Sports byatumye amakipe ajya mu bibazo aba menshi

    Etincelles FC ikomeje kurwana no kutamanuka mu cyiciro cya 2

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141678/rayon-sports-ntiyaba-yarongereye-umubare-wamakipe-ari-mu-bibazo-ni-nde-wigiza-nkana-141678.html

  • #Kwibuka30: Urugendo rwo Kwibuka Jenoside yak… – #rwanda #RwOT

    Kuwa 07 Mata 2024, guhera ku isaha ya saa munani z'umugoroba ni bwo urugendo rwo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ruzatangira.

    Abazitabira uru rugendo bazahagurukira ku Inteko Ishingamategeko ku Kimihurura, urugendo rukaba ruzasorezwa kuri BK Arena, ari naho hazakomereza Ijoro ryo #Kwibuka30.

    Perezida wa PLP [Peace&Love Proclaimers], Israel Nuru Mupenzi yavuze ku mpinduka zabayeho muri iki gikorwa kigiye gusubukurwa.

    Yagize ati: 'Bwa mbere iki gikorwa cyari gisanzwe kibera muri Stade Amahoro yakira ibihumbi 25, ariko kuri ubu cyimuriwe muri BK Arena hazakira ibihumbi 3.'

    Mupenzi yavuze ko impinduka zabayeho mu birebana n’abari basanzwe bitabira ari ukubera ubushobozi bwagabanutse bw’ahazabera iki gikorwa.

    Biteganijwe ko iki gikorwa kizitabirwa n'Abavuga rikijyana n'Abayobozi mu Nzego zo hejuru za Guverinoma y'u Rwanda.

    Urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, rwatangiye kuba guhera mu 2009, akaba ari igikorwa cyatangijwe n'Urubyiruko rubarizwa muri PLP.

    Iki gikorwa cyatangijwe hagamijwe intego zinyuranye zirimo kurushaho gufasha urubyiruko kumenya amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi no guharanira ko itazasubira.

    Hakaba harimo kandi na gahunda yo kurufasha kumenya uburyo bwo guhangana n'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141666/kwibuka30-urugendo-rwo-kwibuka-jenoside-yakorewe-abatutsi-rugiye-gusubukurwa-nyuma-yimyaka-141666.html

  • Shampiyona y’u Rwanda yasubitse ibihembo bya Werurwe na Mata #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Rwanda Premier League, Mudaheranwa Hadji Youssuf akaba Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Shampiyona y’u Rwanda (Rwanda Premier League Board) yavuze kubera ibihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata, ibihembo by’abakinnyi bitwaye neza muri Mata na Werurwe 2024 bizatangwa muri Gicurasi.

    Ni ibihembo Rwanda Premier League itanga buri mpera z’ukwezi aho baba bahemba abakinnyi n’abatoza bitwaye neza.

    Binyuze mu butumwa Rwanda Premier League yanyujije ku mbuga nkoranyambaga za yo, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Shampiyona y’u Rwanda, Mudaheranwa Hadji Youssuf yavuze ko kubera ibihe bidasanzwe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 u Rwanda n’Isi yose muri rusange bagiye kwinjiramo, ibi bihembo byimuwe bikazatangirwa rimwe muri Gicurasi.

    Ati 'Nk’uko mubizi mu bihe tugiye kwinjiramo, u Rwanda n’Isi yose tuzibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibikorwa twajyaga dukora byo guhemba abakinnyi n’umutoza bitwaye neza, icyo gikorwa muri Mata ntikizakorwa kizimurirwa muri Gicurasi.'

    Yakomeje agira ati 'Ibyo bizadufasha guhemba abitwaye neza muri Werurwe na Mata. Ndasaba abasiporutifu bose muri rusange gukomeza gufata mu mugongo no gushyigikira abarokotse Jenoside tubaba hafi.'

    Guhera ejo ku Cyumweru tariki ya 7 Mata 2024 hazatangira icyumweru cy’icyunamo aho Abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda n’Isi yose muri rusange bazaba bunamira banibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Ibikorwa byo Kwibuka bizakomeza mu minsi 100. Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, mu minsi 100 gusa yari imaze gutwara ubuzima bw’abantu barenga miliyoni bazira uko bavutse.

    Ibi bihembo byasubitswe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/shampiyona-y-u-rwanda-yasubitse-ibihembo-bya-werurwe-na-mata

  • Urukiko rwakatiye Innocent Kayumba wari umuyobozi wa gereza ya Rubavu wagiraga uruhare mu iyicwa ry’imfungwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu, mu burengerazuba bw'u Rwanda, rwaraye ruhanishije Innocent Kayumba wahoze ari umuyobozi wa gereza ya Rubavu igifungo cy'imyaka 15 kubera uruhare rwamuhamijwe mu mpfu z'imfungwa zabereye muri iyi gereza.

    Umunyamategeko wunganiraga Kayumba yabwiye BBC ducyesha iyi nkuru, ko bateganya kujurira.

    Uru rukiko rwahannye kandi bamwe mu bari bafungiye muri iyi gereza kubera kugira uruhare mu mpfu za bagenzi babo.

    Abo ni nka Emmanuel Byinshi wahawe igihano cyo hejuru cy'imyaka 25 ndetse agategekwa no kwishyura ihazabu ku miryango yabuze ababo.

    umucamanza yatangaje ko Innocent Kayumba ahamwa n'icyaha cyo gukubita byavuyemo urupfu rwa Jean Marie Vianney Nzeyimana wapfuye nyuma yo gukubitwa cyane azira kwiba ikiringiti cya mugenzi we. Rwamuhanishije igifungo cy'imyaka 15 no kwishyura ihazabu ya miliyoni eshanu z'amafaranga y'u Rwanda.

    Jean de Dieu Baziga na Innocent Gapira, bari bashinzwe iperereza muri gereza, na bo bahamijwe ibyaha bahanishwa igifungo cy'imyaka 13 kuri buri muntu.

    Emmanuel Byinshi wahawe igihano cyo hejuru cyo gufungwa imyaka 25, yari afungiye muri gereza ya Rubavu, akaba yahamijwe uruhare mu rupfu rwa bagenzi be barimo Lambert Makdadi. Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa burundu.

    Uretse abahamijwe ibyaha, urukiko rwanagize umwere Ephrem Gahungu wasimbuye Kayumba ku buyobozi bwa gereza ya Rubavu, kimwe na Augustin Uwayezu wari umwungirije.

    Umucamanza yavuze ko uru rubanza rwari rurimo Innocent Kayumba  ari rumwe mu zari zigoye.

    Source : https://yegob.rw/urukiko-rwakatiye-innocent-kayumba-wari-umuyobozi-wa-gereza-ya-rubavu-wicaga-imfungwa/

  • Nyarugenge -Mageragere! Abagabo barataka inkoni bakubitwa amanywa na n’ijoro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bagabo bo mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, barataka ihohoterwa bakorerwa ririmo ibitutsi no gukubitwa n'abagore bashakanye.

    Abo bagore bakubita abagabo babo bitwaje ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye, ibyo babona ko bidakwiye muri iki kinyejana.

    Abaganiriye na Bplus TV, bavuze ko abafasha babo bashakanye babaraza ku nkeke bababwira ko nta jambo bagifite mu ngo zabo ahubwo ko ari bo barisigaranye.

    Ibyo  bikaba bigira ingaruka ku bana babo babyaranye nyuma yuko hari abahisemo gutorongera bagahunga ingo zabo mu rwego rwo guhosha amakimbirane.

    Source : https://yegob.rw/nyarugenge-mageragere-abagabo-barataka-inkoni-bakubitwa-amanywa-na-nijoro/

  • Amagambo ya nyuma Adel Zrane yavuganye na kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude #rwanda #RwOT

    Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude yavuze ko bwa nyuma avugana n’umutoza wari ushinzwe kubongerera imbaraga, Dr Adel Zrane witabye Imana, yari yamubwiye ko hari ahantu agiye kujya gukarishya ubumenyi ku buryo umwaka utaha bazaba bakomeye kurushaho.

    Ibi yabivugiye muri filime yerekana ubuzima bw’uyu mutoza ukomoka muri Tunisia yari abayemo muri APR FC mbere y’uko yitaba Imana, uko yari abanye n’abakinnyi, abayobozi b’ikipe ndetse n’abafana.

    Hari mu muhango wo kwizihiza ubuzima bwe wabaye ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 5 Mata 2024 mbere y’uko umubiri we ujyanwa iwabo muri Tunisia aho azashyingurwa.

    Niyomugabo Claude akaba kapiteni wa APR FC, yavuze ko yaherukanaga n’uyu mutoza ku Cyumweru tariki ya 31 Werurwe 2024 ku mukino wa shampiyona banganyijemo na Muhazi United 1-1.

    Claude wari wabanje ku ntebe y’abasimbura, yagiye kubashyushya we na Ramadhan [Niyibizi] ngo bajye mu kibuga maze Ramadhan agenda mbere ye asigarana na we.

    Aha ngo yahise amubwira ko mu minsi mike hari ahantu agiye kujya kongera ubumenyi ku buryo umwaka utaha w’imikino amakipe azabumva.

    Ati 'Claude hari ahantu nzajya kwiga, nzamure ubumenyi nongere ku bwo nari mfite, ku buryo iyi shampiyona nirangira, itaha tuzaba dufite imbaraga amakipe azatwumva, ndamubwira ngo umutoza uzahirwe natwe ubumenyi uzatuzanira buzadufasha buri munsi.'

    Yakomeje avuga ko yari umuntu w’ingenzi ikipe ihombye ndetse akaba atazava mu mitima ya bo.

    Ati 'Tubuze umuntu, ntabwo azava mu mitima yacu, ni umuntu wadufashaga, tubuze umuntu wadufashaga, ndihanganisha umuryango we. Imana imuhe iruhuko ridashira.'

    Dr Adel Zrane yagizwe umutoza ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi ba APR FC mbere y’umwaka w’imikino wa 2023-24 utangira, yitabye Imana ku wa Kabiri w’iki cyumweru aho bamusanze mu nzu yitabye Imana, ku mugoroba w’ejo ubwo yasezerwagaho bwa nyuma mu Rwanda, Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira yavuze ko yazize uburwayi aho umutima wahagaze mu buryo butunguranye.

    Dr Adel Zrane yari afitiye imishinga migari APR FC

    Niyomugabo Claude yavuze ibihe bya nyuma yagiranye n’umutoza wa Dr Adel Zrane

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amagambo-ya-nyuma-adel-zrane-yavuganye-na-kapiteni-wa-apr-fc-niyomugabo-claude