Blog

  • Kwibuka 30: Perezida Kagame na Madamu bacanye… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhango wabaye kuri iki Cyumweru tariki 7 Mata 2024, witabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma n’abandi banyacyubahiro, wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ruruhukiyemo imibiri ibihumbi 259.

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame babanje gushyira indabo ku mva rusange ndetse banunamira imibiri y'inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi ishyinguye ku Gisozi.

    Urumuri rw'Icyizere' ntirujya ruzima mu gihe cyo Kwibuka kimara iminsi 100, rusobanura kudatezuka ku rugamba rwo gushaka amahoro, kubabarirana ndetse no kugera ku bumwe n'ubwiyunge kw'Abanyarwanda. Iyi minsi 100 yo Kwibuka ihwanye n'iminsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yamaze aho bicwaga  amahanga arebera.

    Abahagarariye ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga baje kwifatanya n'u Rwanda mu bikorwa byo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, nabo bashyize indabo ku mva.

    Abo bayobozi barimo Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua; Visi Perezida wa Uganda, Jessica Alupo; Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland n'Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo.

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ruruhukiyemo imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi irenga ibihumbi magana biri na mirongo itanu (250,000).

    Aha hakaba ari ku gicumbi cy' imiryango y'abarokotse Jenoside, abavandimwe n'inshuti bahurira bibuka ababo.

    Nk'ahantu ho kwibukira no gutanga inyigisho ku mateka yaranze u Rwanda, urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rushyira imbaraga mu kwigisha abantu ububi bwa Jenoside n'ubundi bwicanyi ndengakamere mu rwego rwo kurinda ko yakongera kubaho ukundi.

    Mu gihe cy'iminsi ijana yo Kwibuka, abasura uru rwibutso basabwa gusiga ubutumwa bwo kwibuka mu gitabo cyagenewe abashyitsi, mu rwego rwo gukomeza kwibuka abazize Jenoside no gutera imbaraga abayirokotse.

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rugizwe n'ibice bitatu bisurwa, igice kinini ni ikivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hari igice cyagenewe kwibuka abana bazize Jenoside n'igice kigaragaza amateka ya Jenoside yakozwe mu bindi bihugu kw'Isi.

    Hari ibindi bice nkaho abantu bashobora kwigira amateka bakoresheje ikoranabuhanga, ubusitani ndetse n'imva rusange zishyinguwemo imibiri y'abazize Jenoside. Ibi bice byose bitanga inyigisho ku basura urwibutso.


    Perezida Kagame na Madamu bacanye urumuri rw'icyizere 

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye imibiri y'inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi ishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi

    Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua 

    Visi Perezida wa Uganda, Jessica Alupo

    Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland

    Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihigu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo 

    Bill Clinton wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1993 kugeza mu 2001 (Uri hagati) na Nicolas Sarkozy wabaye Perezida w’u Bufaransa (Uri iburyo) ari mu bitabiriye umuhango wo gutangiza ibikorwa byo #Kwibuka30 


    Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bitabiriye kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi bunamiye inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Gisozi






    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141700/kwibuka-30-perezida-kagame-na-madamu-bacanye-urumuri-rwicyizere-amafoto-141700.html

  • Kwibuka30: Si igihe cyo kuganiraho ku mbuga n… – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro 'Waramutse Rwanda' cya Televiziyo Rwanda cyagarutse ku myitwarire ikwiye kuranga Abanyarwanda mu gihe hibukwa ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yatwaye ubuzima bw'abarenga Miliyoni.

    Rutikanga yavuze ko imibare igaragaza ko hakiri abakomeje guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ariko ko mu gihe nk’iki, inzego z’umutekano zirushaho kuba maso mu rwego rwo guhangana n’abo bose.

    Umuvugizi wa Polisi yumvikanishije ko mu myaka 30 ishize, hari urubyiruko rwinshi ‘hagati aha ngaha’ usanga badaha ubumere bungana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Imyaka 30 irashize, dufite urubyiruko rwinshi hagati aha ngaha, rwavutse hagati aha usanga ko ubu buremere tuvuga twe tuyifata bo butababamo cyane kuko nta ‘experience’ barabyumva, bumva amateka’.

    Yibukije buri wese ukoresha imbuga nkoranyambaga kwitondera ku byo atangaza kuri Jenoside yifashishije murandasi, kuko bishobora kumuviramo gukoramo ibyaha.

    Akomeza ati “Reka tubonereho kubibutsa ko bagomba kubifata mu buremere bwabyo. Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo ari ikintu cyo gukinisha, si ikintu cyo gukerensa, si icyo gukinaho ikinamico. Si icyo no kuganiraho ku mbuga nkoranyambaga uko wishakiye. Ndagira ngo iki kintu tucyibukiranye aka akanya abantu batazavaho bisanga baguye mu bibazo.”

    Rutikanga yasabye buri wese kwirinda imvugo zisesereza, izibiba inzangano, izipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa se izikwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, zaba zivugiwe mu biganiro bisanzwe cyangwa ku mbuga nkoranyambaga kimwe n'indi myitwarire yaba igamije gutiza umurindi urwango n'amacakubiri.

    Rutikanga yavuze ko ibikorwa byo Kwibuka bitangiye ‘muri rusange umutekano umeze neza’ kandi ‘uzacungwa kurushaho’.

    Yavuze ko hateguwe gahunda ngari izifashishwa mu gucunga umutekano, yaba ahari inzibutso za Jenoside, ahazabera ibiganiro, inzira zizifashishwa n’ibindi.

    Ku nsanganyamatsiko igira iti: 'Kwibuka twiyubaka' nk'uko bitangazwa n'Inyoborabikorwa yashyizwe ahagaragara na Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe); mu by'ingenzi bizazirikanwa harimo ibyo u Rwanda rumaze kugeraho, nko kubumbatira ubumwe bw'Abanyarwanda, kwibuka no gusigasira amateka y'Abanyarwanda, ubutabera n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda no guhora turwanya umuco wo kudahana hakurikiranwa abagize uruhare muri Jenoside no kwamagana imvugo zibiba urwango.

    Mu cyumweru cy’icyunamo hari ibikorwa bibujijwe birimo ibirori by’ibyishimo bihuza imbaga y’abantu, ubukwe n’imihango ijyanye nabwo, umuziki mu tubari cyangwa se aho bafatira amafunguro n’ahandi hahurira abantu benshi utajyanye no kwibuka, ibitaramo mu tubari no mu tubyiniro ndetse no kwerekana sinema n’ikinamico ritajyanye n’icyunamo.

    Ku rwego rw'Igihugu, Icyumweru cy'icyunamo kiratangirira ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ku Gisozi, muhango wo kwibuka ukomereze muri BK Arena ari na ho habera Umugoroba wo Kwibuka.

    Mu turere icyunamo kizatangirizwa ku rwibutso rw'Akarere cyangwa ku rundi rwibutso ruzagenwa n'akarere, mu midugudu yose habera igikorwa cyo kwibuka kizarangwa no gutanga ibiganiro no gukurikira ubutumwa bw'umunsi.

     Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi atari igihe cyo kuvuga ibyo wishakiye ku mbuga nkoranyambaga

    Uyu munsi, Abanyarwanda n'Isi yose baribuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hatangiye kandi Icyumweru cy’Icyunamo ku rwego rw’Igihugu, n'iminsi 100 y'ibikorwa byo Kwibuka 

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE CYAGARUTSE KU KWIBUKA KU NSHURO YA 30 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141696/kwibuka30-si-igihe-cyo-kuganiraho-ku-mbuga-nkoranyambaga-uko-wishakiye-141696.html

  • #Kwibuka 30: Umuryango Mpuzamahanga w’Abayahu… – #rwanda #RwOT

    WJC ni Umuryango mpuzamahanga uhagarariye Abayahudi bo bihugu, Guverinoma, Inteko Ishinga Amategeko n'imiryango mpuzamahanga byo mu bihugu 100 byo ku Isi.

    Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatandutu tariki ya 6 Mata 2024, WJC yagaragaje ko bifatanyije n'Abanyarwanda mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    WJC yagize iti: 'Kongere y'Abayahudi ku Isi, mu izina ry'imiryango y'Abayahudi mu bihugu 100 byo hirya no hino ku Isi. Twifatanyije n'Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ibitekerezo byacu byereke ku bantu bose bashegeshwe n'amateka ashaririye banyuzemo abo ni inzirakarengane, abarokotse n'ababakomokaho. Duhaye icyubahiro ababuze ubuzima kandi tunakomeza abarokotse'.

    Bongeyeho bati: ' Ku Isi haracyagaragara abahakana n'abapfobya Jenoside. Umuryango mpuzamahanga ugomba gushyira hamwe mu kwirinda iryo curaburindi. Kongere y'Abayahudi ku Isi, ihagurutse ishize amanga mu kwamagana urwango n'ubugome uko bwaba bumeze kose n'aho byagaragara hose mu gihe kiri imbere.

    Twese hamwe twifatanyije n'Abaturage b'u Rwanda, nka Kongere y'Abayuhudi ku Isi mu guharanira ko bitazongera na rimwe ukundi.'

    WJC yatangaje ibi, mu gihe abayobozi mu bihugu bitandukanye bamaze kugera mu Rwanda bitabiriye gutangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141697/kwibuka-30-umuryango-mpuzamahanga-wabayahudi-wifatanyije-nu-rwanda-kwibuka-141697.html

  • Kwibuka 30: Byinshi ku bashyitsi bimena baje… – #rwanda #RwOT

    Imyaka 30 irashize habaye Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994,kuri ubu hakaba hagiye gutangizwa urugendo rw'iminsi 100 yo Kwibuka.

    Iki gikorwa cyatangirijwe ku rwego rw'igihugu ku Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ndetse hakaba hanateganijwe ibikorwa birimo n'Ijoro ryo Kwibuka kuri uyu wa 07 Mata.

    Ibi byose bikaba byitabirwa n'abavuga rikijyana, Abayobozi mu nzego zo hejuru za Guverinoma y'u Rwanda n'Abashyitsi b'imena barimo nka Bill Clinton wari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Hari kandi Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia, Abiy wabaye umusirikare w'Umuryango w'Ababibumbye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi i Kigali hari 1995.

    Tukaba twifuje kugaruka kuri bamwe muri abo bamaze kugera i Kigali harimo nabakiriwe muri Village Urugwiro na Perezida Kagame.

    Mohamed Ould Ghazouani

    Yabonye izuba mu Ukuboza 1956, yabaye umusirikare wari ugeze ku rwego rw'ipeti rya Jenerali, guhera mu mwaka wa 2019 yatangiye kuyobora Mauritania nka Perezida wa Cyenda.

    Yabaye Chairperson w'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kugera muri Gashyantare 2024, uyu mugabo kandi yagiye agira imyanya ikomeye irimo kuyobora ibirebana n'ubutasi n’indi myanya mu gisirikare ikomeye.

    Guhera muri 2018 kugera muri Werurwe 2019, yabaye Minisitiri w'Ingabo.

    Bill Clinton

    William Jefferson Clinton yabonye izuba muri Kanama 1946. Ni umunyapolitiki wabaye Perezida wa 42 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagati ya 1993 na 2001, bivuze ko ari we wari Umukuru w'Igihugu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ari mu banyamuryango b'imbere b'ishyaka ry’aba-Demokarate yabayeho kandi Guverineri wa Arkansas hagati ya 1979 na 1981 ndetse no hagati ya 1983 na 1992.

    Yasoreje Kaminuza muri Georgetown muri 1968, aza no gukomereza muri Yale Law ari naho yahuriye n'umugore we Hillary Rodham.

    Abiy Ahmed Ali

    Abiy Ahmed Ali ni umunyapolitiki wabaye Minisitiri w'Intebe wa Gatatu wa Ethiopia kuva muri 2018. Yahawe igihembo cy'amahoro cyitiriwe Nobel muri 2019.

    Ubu kandi akaba ari we Muyobozi wa EPRDF, ishyaka rimaze imyaka 28 riyoboye Ethiopia. Akaba yarinjiye mu gisirikare afite imyaka 14 atangirira mu nyeshyamba.

    Mu nyuma yaje kwinjira mu ngabo z'igihugu aho yakoraga mu ishami ry'Ubutasi n'Itumanaho, akaba ari no mu basirikare b'Umuryango w'Abibumbye boherejwe mu Rwanda 1995 nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

    Yavuye mu nshingano za gisirikare ageze ku ipeti rya Lt Colonel.

    Nicolas Sarkozy


    Nicolas Paul Stephane Sarkozy De Nagy Bocsa yabonye izuba muri Mutarama 1955 yabaye Minisitiri w'Ingengo y'Imari hagati ya 1993 na 1995.

    Yabaye Minisitiri w'Umutekano anaba kandi Minisitiri w'Uburucuruzi mu mwaka wa 2008, yashyingiranwe n'umuhanzikazi Carla Bruni.

    Yanabaye Perezida w’u Bufaransa kuva mu 2007 kugeza 2012.

    Andry Rajoelina 


    Andry Nirina Rajoelina yabonye izuba muri Gicurasi 1974 ni umunyapolitiki n'umushoramari, yabaye Perezida  wa Madagascar guhera muri 2019 ariko akaba yarigezeze kuyobora iki gihugu hagati ya 2009 na 2014 mu nzibacyuho.

    Yabayeho kandi Meya wa Antananarivo mu gihe cy'umwaka, afite ibikorwa bikomeye birimo nka kompanyi yo kwamamaza yashinze mu 1999 kimwe na radiyo na televiziyo yashinze muri 2007.

    Cyril Ramaphosa

    Matamela Cyril Ramaphosa yabonye izuba mu Gushyingo 1952,ari mu bagabo bakomeye mu bucuruzi akanaba ni umwe mu banyapolitiki bakomeye muri Afurika y’Epfo.

    Guhera mu mwaka wa 2018, yatangiye inshingano nka Perezida wa Gatanu wa Afurika y’Epfo, ari mu banyafurika y’Epfo baharaniye ukwishyira ukizana ku mwirabura mu gihe cy4abagashaka buhake cya Apartheid.

    Yabaye Umunyamabanga w'Ishyaka rya ANC guhera muri 1991 ubwo Nelson Mandela yari Perezida ndetse yagize uruhare rukomeye mu biganiro byashyize indunduro kuri Apartheid.

    Uyu mugabo mu mboni za Nelson Mandela yamubonagamo nk4umusimbura mwiza gusa mu 1996 aza gufata umwanzuro ava muri politiki yiyegurira ubushabitsi.

    Yaje kugaruka muri politiki mu 2012 aza no kuba Visi Perezida hagati ya 2014 na 2018 mu wa 2017 ni bwo yaje gutorerwa kuyobora ANC nyuma yo kwegura kwa Jacob Zuma yahise aba Perezida.

    Perezida Petr Pavel

    Yabonye izuba mu Ugushingo 1961 ni umunyapolitiki wo muri Czech wanabaye umusirikare ukomeye wari ugeze ku rwego rw'ipeti rya General. Yatangiye kuba Perezida wa Czech guhera muri Werurwe 2023, mbere yaho yabaye Chairman w'Akanama ka Gisirikare ka NATO hari hagati ya 2015 na 2018.

     Akomoka mu muryango w'abasirikare byanatumye mu mwaka wa 1983 yinjira mu Akademi ka Gisirikare.

    Uyu mugabo akaba ari mu bavuga rikijya mu Muryango w'Ubumwe bw'Uburayi.

    Dr Peter Mathuki

    Yabonye izuba mu 1969,ni umuhanga mu birebana n'abikorera akaba n'inararibonye muri politiki, akaba ari we Umunyamabanga Mukuru wa Afurika y'Ibirasirazuba. Mbere yo kugera kuri uyu mwanya yabanje kuba umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y'uyu muryango hagati ya 2012 na 2017.

    Yabaye kandi Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Ubucuruzi y'Afurika y'Iburasirazuba hagati ya 2018 na 2021. 

    Uyu mugabo akaba afite impamyabumenyi y'icyiciro cya Gatatu mu Bucuruzi, akagira impamyabumenyi y'ikirenga mu Bubanyi n'Amahanga, ari mu bagabo b'inzobere muri politiki y'Akarere k'Ibiyagabigari.

    Perezida Salva Kiir

    Perezida wa Sudani y’Epfo guhera muri 2011? yabaye kandi Visi Perezida wa mbere wa Sudani hagati ya 2005 na 2011. 

    Uyu mugabo akaba yarabonye izuba mu 1951 yarwanye intambara nyinshi nk’umusirikare w’igihugu ndetse nk’inyeshyamba.

    Perezida Sassou Ngueso

    Yabonye izuba 1943 yabaye Perezida wa Repubulika ya Congo  Brazaville kuva mu 1997, akaba ariko yari yarigeze kuyoboraho iki gihugu hagati ya 1979 na 1992.

    Uyu mugabo akaba ariko yaranyuze mu gisirikare hagati ya 1960 mbere y’uko akivamo ageze ku ipeti rya Second Lieutenant.Abashyitsi batandukanye bitabiriye umuhango wo gutangiza urugendo rw’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141698/kwibuka-30-byinshi-ku-bashyitsi-bimena-baje-kwifatanta-nabanyarwanda-kwibuka-141698.html

  • Sherrie Silver Foundation yahuje abarimo Miss… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Mata 2024, mu gihe Abanyarwanda n'inshuti bitegura gutangira ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatwaye ubuzima bw'abarenga Miliyoni.

    Ubwo yari mu Nama Mpuzamahanga ku Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, yabereye mu Intare Arena kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Mata 2024, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana yavuze ko Jenoside ishegesha ikiremwamuntu, ikangiza ubuzima, bwo shingiro rya byose. Ati “Mu Rwanda Abatutsi baratsembwe hashingiwe ku mugambi mubisha wa Leta yari igamije kubamaraho.”

    Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ‘ishushanya ibagiro ry’abantu ryaranze impera y’ikinyejana cya 20, rizahora ryibukwa mu mateka ya muntu.

    Mu mashusho y'iyi ndirimbo yakozwe na Sherrie Silver baririmba bakangurira buri wese kumenya no kwiga amateka. Bibutsa kandi ibihe byaranze itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Hari aho baririmba bagira bati 'Twibuke amateka yacu aho urukundo rwabuze n'icyizere kikabura. Jenoside yakorewe Abatutsi maze tubura, ababyeyi, inshuti n'abavandimwe.'

    Bakangurira kandi ubumwe n'ubwiyunge, bagasaba gushyira hamwe. Bongeraho bati: 'Twimakaze ukuri, twimike ineza, reka urumuri ruganze, twibuke twubaka Isi yacu, kandi twubaka u Rwanda rwiza.'

    Iyi ndirimbo yanditswe bigizwemo uruhare na Sherrie Silver ndetse na Sano Panda ari nawe wayikoze mu buryo bw'amajwi (Audio).

    Igaragaramo Sherrie Silver, umubyinnyi Mpuzamahanga usanzwe ari Ambasaderi w'Ikigega Mpuzamahanga cy'Iterambere ry'Ubuhinzi (IFAD); umuhanzi wubakiye umuziki we kuri Afrobeat na Hip Hop, Chriss Eazy, umuhanzi mu njyana gakondo Massamba Intore;

    Umukinnyi w'umupira w'amaguru wabigize umwuga, Kenneth Omeruo wakiniye ikipe y'Igihugu ya Nigera, umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Adrien Misigaro washinze umuryango yise 'MHN';

    Umuraperi Danny Nanone wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, Tumaine Basaninyenzi [Tuma Basa] uyobora ishami rya Urban Music ku rubuga rwa YouTube, umuhanzikazi Alyn Sano ukora injyana ya R&B, Jazz na Soul wanageze muri kimwe cya kabiri cy'irushanwa The Voice Afrique;

    Hari kandi umunyamakuru akaba n'umunyarwanda ubarizwa mu Bubiligi Naomi Schiff wamamaye mu masiganwa y'imodoka wo mu Bubiligi, umuhanzikazi akaba n'umwanditsi w'indirimbo Ariel Fitz;

    Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2020 wanashinze inzu y'imideli ya Zöi ndetse na Orezi umunyamuziki akaba n'umwanditsi w'indirimbo ukomeye muri Nigeria.

    Mu bandi bagaragara muri iyi ndirimbo kandi harimo umubyinnyi wo muri Ghana wamamaye cyane ku rubuga rwa Tik Tok, Lisa Quama, Dj Toxxyk, umubyinnyi wabigize umwuga wo mu Bubiligi, Regina Eigbe uzwi cyane kuri Tik Tok ndetse n'umuhanzi Okkama.

    Sherrie Silver Foundation yanifashishije muri iyi ndirimbo Ndanda Alphonse wakanyujijeho mu makipe atandukanye mu Rwanda, umukinnyi wa filime n'ikinamico, Malaika Uwamahoro akaba n'umuhanga mu kuvuga imivugo,

    Hari kandi umuhanzi Platini uherutse gukora igitaramo 'Baba Experience', Umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA), Lucky Nzeyimana, Producer Sano Panda wagize uruhare mu ikorwa ry'iyi ndirimbo; 

    Umunyamakuru wa B&B FM Kigali, David Bayingana, umukinnyi wa filime akaba n'umubyinnyi Didier Maniraguha ndetse n'umushyushyarugamba akaba n'umunyamakuru Regis Isheja.


    Sherrie Silver Foundation yashyize hanze indirimbo yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi


    Tuma Basa umwe banyarwanda bakoze mu bigo bikomeye bicuruza umuziki birimo Youtube agaragara muri iyi ndirimbo yo #Kwibuka30


    Umuhanzi mu njyana gakondo, Massamba Intore ari mu bagize uruhare mu ikorwa ry'iyi ndirimbo yo #Kwibuka30

    Umunyamuziki Nemeye Platini [P] ari mu byamamare byifashishijwe muri iyi ndirimbo


    Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2020 ari mu bagaragara muri iyi ndirimbo yo #Kwibuka30


    Umubyinnyi Mpuzamahanga Sherrie Silver washinze umuryango 'Sherrie Silver Foundation'

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KOMERA RWANDA' YA SHERRIE SILVER FOUNDATION

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141674/sherrie-silver-foundation-yahuje-abarimo-miss-naomie-tuma-basa-platini-na-massamba-mu-ndir-141674.html

  • Udushya dukomeje kuba twinshi muri ruhago y’i Nyarugenge! Mu cyumweru kimwe gusa, umukinnyi yakinanye amapingu, none ubu abandi bacenganye mu kibuga babisikana n’inka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mukino wahuje Miroplast na Impeesa, wagaragayemo agashya ubwo abashumba bagiye kuragira babisikana n'abatoza bari guha abakinnyi amabwiriza, inka zirisha zinyuranamo n'abakinnyi bashaka ibitego.

    Uyu mukino warangiye Miroplast itsinze Impeesa ibitego 4-0 ku munsi wa 20 wa shampiyona y'icyiciro cya kabiri.

    Mu cyumweru kimwe gusa, nabwo umukinnyi wa Fatima WFC akinanye amapingu nyuma yo gushaka kurwanya abashinzwe umutekano, none ubu abandi bacenze inka muri shampiyona yo ku rwego rw'igihugu.

    Source : https://yegob.rw/udushya-dukomeje-kuba-twinshi-muri-ruhago-yi-nyarugenge-mu-cyumweru-kimwe-gusa-umukinnyi-yakinanye-amapingu-none-ubu-abandi-bacenganye-mu-kibuga-babisikana-ninka/

  • Ntakizabangamira ikindi! Gutangiza Icyumweru… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki 7 Mata 2024, ni bwo hazatangizwa icyumweru cy’icyunamo, aho abanyarwanda bose bazaba bari mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu midugudu hirya no hino mu gihugu guhera saa tatu zuzuye za mu gitondo.

    Ubwo yari mu kiganiro n'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, RBA, Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana yasubije abantu bakomeje kwibaza niba ibikorwa byo gusenga ku Cyumweru bitaza guhagarara.

    Yagize ati: 'Hari ikibazo ubu, abantu batandukanye bagenda batubaza kandi cyumvikana, batubwira bati 'ko ku itariki 7 hazaba ari ku Cyumweru, igikorwa cyo kwibuka kikaba kizahurirana n'amateraniro/amasengesho/Misa, bizakorwa bite?' 

    Ntabwo ari ibintu bigoye, ni uburyo bw'uko abantu bareba uko babihuza kuko ibikorwa byo mu mudugudu bijyanye no kwibuka bizatangira saa tatu za mu gitondo. Bivuze yuko amasengesho ashobora kuba mbere y'iyo saha.'

    Minisitiri Jean Damascene yakomeje asobanura ko abantu bashobora gutangira amateraniro/Misa mu masaha ya kare ya mu gitondo ku buryo babona n'uko baza kuba bageze mu midugudu yabo saa tatu zuzuye mu gikorwa cyo gutangiza icyunamo.

    Yatangaje ko nyuma y'uko ibi bikorwa byo gutangiza icyunamo mu mudugudu bizaba birangiye ahagana saa sita/sita n'igice, abantu bose bazaba bemerewe gusubira mu mirimo yabo ku buryo nta gikorwa kizafungwa.

    Ati: 'Abashaka kujya gusenga bazasenga, bazakomeza basenge, amateraniro azakomeza. Nka Kiliziya Gatolika yatumenyesheje ko yo yamaze no kubigena, hazaba Misa mu gitondo mbere ya saa tatu, ku buryo saa tatu izaba yarangiye abaturage banageze mu midugudu, hanyuma ku mugoroba hakaba indi Misa ya kabiri ku bazaba batashoboye kwitabira iya mu gitondo. N'andi madini yareba uko abihuza kuko ni ibikorwa byacu twese, ni ibikorwa by'abanyarwanda kandi bidufitiye akamaro ku buryo bishobora kuba nta na kimwe kibangamiye ikindi.'

    Ibi bitangajwe, mu gihe ku wa 7 Mata 2024, guhera ku isaha ya saa munani z'umugoroba aribwo urugendo rwo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ruzaba rutangiye.

    Abazitabira uru rugendo bazahagurukira ku Inteko Ishingamategeko ku Kimihurura, urugendo rukaba ruzasorezwa kuri BK Arena, ari naho hazakomereza Ijoro ryo #Kwibuka30.


    Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana yavuze ko ibikorwa byose bisanzwe birimo n’amateraniro/Misa bizakomeza mbere na nyuma yo gutangiza icyumweru cy’icyunamo mu midugudu 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141688/ntakizabangamira-ikindi-gutangiza-icyumweru-cyicyunamo-bizahuzwa-namasengesho-asanzwe-aba–141688.html

  • Musoni Kevine witabiriye Miss Rwanda ari mu g… – #rwanda #RwOT

    Inkuru y'inshamugongo y'urupfu rw'umubyeyi wa Musoni Kevine, yatangajwe n'uyu mukobwa ku munsi w'ejo tariki 05 Mata 2024, agaruka ku bihe byiza yanyuranyemo n'umubyeyi we birimo n'uburyo bajyaga baganira bitaruye abandi bose, bishimangira umubano ukomeye bari bafitanye.

    Mu butumwa burebure Musoni yashyize ku rubuga rwa Instagram, yavuze ko azakumbura ibiganiro yagiranaga na se ubwo babaga bitaruye abandi bantu bose mu ijoro, avuga ko azakumbura indoro zabo zumvwaga nabo ubwabo gusa ndetse n’uburyo yari inshuti ye magara.

    Yongeyeho ko kuba hafi cyane y’umubyeyi we byamwigishije ibintu byinshi atari kuba yaramenye birimo n’icyo ubuzima buteganyiriza abantu kuri buri cyiciro cyabwo iyo hataza kubaho ubushuti bukomeye bari bafitanye.

    Ati: “Nzahora iteka nibuka ibyo wanyigishije kandi nzakora uko nshoboye mbisangize n’abavandimwe banjye bakiri bato batagize amahirwe yo kugira ibihe byiza by’umubyeyi n’umwana nk’ibyo njye nawe twagiranye, kandi nzakomeza gusunika no gukomera nk’uko wahoraga iteka ubintoza.

    Rukundo rwanjye rw’ubuziraherezo unsuhurize Imana nk’uko wahoraga ubivuza ngo ‘muzaba mwishimanye mwicaye ku bicu.’ Ryoherwa n’imirimo y’amaboko yawe natwe hano ndabizi ko umugabo mwishimanye ku bicu azatwitaho neza cyane. Urabeho Papa.”

    Yifashishije ifoto ya Papa we ari kumwe n’abavandimwe be bato, Kevine yagize ati: “Nta munsi n’umwe wacu wo gusura wigeze usiba n’igihe wabaga urwaye nawe unaniwe washakaga kutwumva ngo umenye uko tumeze n’ibibazo byacu. 

    Warankunze urukundo rwawe ndarwumva ruraseseka n’abatubona bakifuza umubano dufitanye. Wanyigishije ibintu byinshi ndetse igikuru umpa Kristo ariwe mpano ikomeye, kuko ntabwo nzi uko nari kubaho iyo bitaza kuba ku bw’Imana ya papa itanga amahoro.”

    Itorero Inyamibwa Kevine abarizwamo, ryamwihanganishije mu butumwa bugira buti: “Umuryango mugari w’Itorero Inyamibwa AERG twifatanyije mu kababaro n’umwana wacu Musoni Kevine ku bwo kubura umubyeyi we, Papa we witabye Imana. Umuryango we wose w’amaraso turawukomeje muri ibi bihe bitoroshye.”

    Abakobwa bahuriye mu irushwanwa rya Miss Rwanda 2022, barimo Bahali Ruth, Kayumba Darina, Mutabazi Sabine, Kelia Ruzindana, Sebihogo Merci, n’abandi nabo bagiye bamwoherereza ubutumwa bwo kumukomeza no kumwereka ko bari kumwe.


    Musoni Kevine yapfushije se umubyara


    Yavuze ko yari inshuti ye magara ndetse bari bafitanye umubano wihariye


    Kevine yavuze ko umubyeyi we yamutoje byinshi byiza birimo no kumenya Imana

    Bajyaga bagirana ibiganiro byabo gusa

    Kevine n’abavandimwe be basigaranye mama wabo gusa

    Byari umunezero gusa ubwo se wa Kevine yari akiriho

    Ni byinshi amwibukiraho

    Kevine yasezeranije se kuba intwari agakomera nk’uko yabimutoje akiriho

    Ni umwe mu bakobwa bageze mu cyiciro cya nyuma muri Miss Rwanda 2022

    Ari mu kababaro kenshi nyuma yo kubura umubyeyi we yakundaga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141690/musoni-kevine-witabiriye-miss-rwanda-ari-mu-gahinda-ko-kubura-se-amafoto-141690.html

  • Kigali: Abagabo barataka gukubitwa n’abagore… – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bagabo bo mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, barataka ihohoterwa bakorerwa ririmo ibitutsi no gukubitwa n’abagore bashakanye bikavugwa ko abo bashakanye babakubita bitwaje ihame ry’uburinganire n’ubwuzizanye.

    Abaganiriye na Bplus TV, bavuze ko abafasha babo bashakanye babahoza ku nkeke bababwira ko nta jambo bagifite mu ngo zabo ahubwo ko ari bo barisigaranye none bikaba bigira ingaruka ku bana babo babyaranye nyuma yuko hari abahisemo guhunga ingo zabo kugira ngo birinde amakimbirane.

    Umugabo utifuje ko imyirondoro ye bijya mu itangazamakuru ati: “Umugore nishakiye andaza ku nkeke antuka, ancunaguza navuga akanyuka inabi ngo ntagaciro kanjye ndetse ko nta n’ijambo nkigira mu rugo rwanjye”.

    Undi nawe ati: “Amakimbirane yacu agaruka ku bana twabyaye kuko usanga nabo banduye imico mibi bakanaba mu buzima butari bwiza kuko icyakabatunze tukirwaniramo bigatuma ntaterambere tugeraho”.

    Si aba bagabo gusa bavuga iki kibazo cy’ihohoterwa abagore bakorera abagabo bashakanye kuko n’abagore bagenzi babo baratabaza nkuko bamwe babibwiye umunyamakuru wa BPlus Tv.

    Uyu agira ati: “Abagabo b’inaha baragowe pe kuko bakubitwa amanywa n’ijoro noneho udakubiswe acirwa mu maso hagira uvuga undi ati ibeshye unkoreho urebe ngo baraguhambira bakakujugunya mu nkuta enke (Gereza)”.

    Iki kibazo akenshi usanga kibaho kubera ko hari abagiteza bitwaje ihame ry’uburinganire.

    Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine agaruka kuri iki kibazo cy’abagabo bahohoterwa n’abagore avuga ko abayobozi bakwiye kujya begera imiryango ifitanye amakimbirane ndetse n’abarikorerwa bakageza akababari kabo mu nzego z’ubuyobozi bireba.

    Agira ati “Amakimbirane ntiyagakwiye mu muryango Nyarwanda ndetse ntanumwe ukwiye guhohoterwa hagati y’abashakanye. Ubuyobozi bukwiriye kwegera iyo miryango ndetse n’abahohoterwa bakegera inzego bireba bakazigezaho akababaro kabo”.

    Ivomo: BPlus TV 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141685/kigali-abagabo-barataka-gukubitwa-nabagore-bashinjwa-kwitwaza-uburinganire-141685.html

  • Gaby Kamanzi yateguje igitaramo gikomeye anak… – #rwanda #RwOT

    Gaby Kamanzi afite album imwe gusa yitwa “Ungirira Neza” ifite indirimbo 11 arangamiye gukora cyane akazagera kuri Album zirenga 9. Indirimbo ye afata nk’iy’ibihe byose, ni “Amahoro” ari nayo yamufunguriye amarembo y’ubwamamare mu Rwanda no mu Karere. 

    Yamamaye kandi mu ndirimbo “Wowe”, “Neema ya Gorigota” “Arankunda” n’izindi nyinshi zomoye/zomora imitima ya benshi ndetse zinamuhesha ibikombe bikomeye birimo Salax Award, Groove Awards, Sifa Reward n’ibindi byinshi birimo n’ibitangirwa hanze y’u Rwanda.

    Uyu muramyi afatwa nk’ishyinga ry’inyuma mu muziki wa Gospel mu Rwanda dore ko hari n’umukozi w’Imana wamwise ‘Miss Gospel’ mu gusobanura ko ari we muhanzikazi wa mbere mu Rwanda. Ijwi rye ryiza, ubutumwa bwururutsa imitima n’ubuhamya bwe bwiza biri mu bituma ahorana igikundiro mu bakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

    Nyuma y’imyaka myinshi amaze adataramira abakunzi be mu gitaramo cye bwite, kuri ubu abazaniye inkuru nziza y’igitaramo cye kizaba muri uyu mwaka wa 2024, ariko itariki n’ukwezi ntabwo arayitangaza. Mu kiganiro na inyaRwanda, Gaby Kamanzi yagize ati “Uyu mwaka byanze bikunze, nzakora Concert yanjye. Muzabimenyeshwa.”

    Avuga ko umuziki wo kuramya Imana amaze kuwukuramo inyungu nyinshi. Ati “Inyungu ya mbere, ni ugukorera Imana, abantu bakayimenya, bakava mu bibi; nta gihombo nabisanzemo, Imana ikwitaho kubera kuyikorera, yarangiza ikazanakwambika ikamba mu Ijuru. Ikindi, ni ukugira inshuti nazo ziri muziki, ndetse n’abandi. Numva ari ibyo navuga. Mbese message iratambuka neza, abantu bakamenya Imana, bakanaguhesha umugisha”.

    Gaby Kamanzi ni umwe mu banyuzwe cyane n’imigendekere y’igitaramo cya Tonzi cyabaye kuwa 31 Werurwe 2024 muri Crown Conference Hall i Nyarutarama aho Tonzi yamurikaga album ya 9 yise ‘Respect’ igizwe n’indirimbo 15. Gaby yanakiririmbyemo binyuze muri The Sisters abanamo na Aline Gahongayire, Phanny Gisele Wibabara na Tonzi.

    Yarase amashimwe Tonzi amushimira gutegura no gukora igitaramo cyiza cyane ndetse anagaragaza ko yishimiye kucyiririmbamo. Ati “Yego, byari iby’igiciro cyinshi kuri njye, guhagararana na Tonzi no kubana nawe ku munsi wa Concert ye” Yongeyeho ati: “Icyo navuga ku gitaramo cya Tonzi, ni uko cyabaye igitaramo cyiza cyane”. 

    Yavuze ko Tonzi yabaye intwari akumvira Imana. Mu magamabo ye aragira ati “Tonzi mbere na mbere, yumviye Imana, kuba yaremeye gukora Album ya 9 no kuyisohora ku mugaragaro mu gitaramo, yabaye intwari. Indirimbo ‘Respect’, umuntu yumvamo umuntu wabonye Imana ikora ibikomeye mu buzima, bigatuma yiyemeza kongera kuyubaha.”

    Gaby Kamanzi arateganya gukora igitaramo gikomeye muri uyu mwaka

    Yikije ku mitegurire y’iki gitaramo akurikira Tonzi ingofero. Ati “Ikindi, Concert yari iteguye neza cyane, Tonzi ahora ategura ibintu byiza, bifite gahunda, bisa neza, birimo amabara meza mbese ni ukuri byari byiza cyane, abifashijemo n’umugabo we Alpha, umugabo uzamura impano y’umugore we, aho kugirango ayizimye, ni ukuri nabigiyeho byinshi.” 

    Gaby Kamanzi avuga ko nyuma yo kubona uko Tonzi yitwaye kandi neza, nawe yahakuye umukoro. Ati “Kuba twongere kugaragara nka The Sisters mu gitaramo cye akaba yaradutumiye, tukongera tugakorana, byaranshimishije cyane sinabona uko mbivuga, gusa yarakoze. Ikindi, mfite ‘challenge’ nanjye yo gukora cyane nkawe, kugeza kuri album ya 9.”

    Kuri ubu Gaby Kamanzi afite indirimbo nshya yise “Ndakomeye” yagiye hanze mu minsi micye ishize. Ni indirimbo y’ubutumwa buhumuriza abagitegereje amasezerano y’Imana, ikababwira ko Imana iri kumwe nabo itabatereranye. Gaby arashimira cyane Producer Pashington wakoze Audio, ndetse agashimira Director Samy Switch wakoze Video. 

    Mu bandi yashimye ni Augustin Chikwanine wacuranze Violin, akaba yaranamufashije cyane muri Studio cyane na Fleury Kamana wabahaye aho bakorera. Gaby yanashimiye kandi musaza we Willy Kamanzi wamufashije mu gukora ‘translation’ mu cyongereza, n’abandi bose bamufashije, kugira ngo iyi Video ibashe gukorwa, at “Imana ibahe imigisha”.

    Tonzi yafashije The Sisters kongera kugaruka mu muziki

    Gaby Kamanzi avuga ko “Amahoro” ariyo ndirimbo ye y’ibihe byose

    Gaby Kamanzi hamwe n’umubyeyi we mu buryo bw’Umwuka, Apostle Yoshuwa Masasu

    Tonzi yanditse amateka mu gitaramo cyakuriwe ingofero n’abarimo Gaby Kamanzi

    Kumurika Album ya cyenda kwa Tonzi byatumye Gaby Kamanzi nawe yiyemeza gukora umuziki mu mbaraga nyinshi akazagera kuri Album icyenda, ni mu gihe kuri ubu afite album imwe gusa

    REBA INDIRIMBO NSHYA “NDAKOMEYE” YA GABY KAMANZI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141681/gaby-kamanzi-yateguje-igitaramo-gikomeye-mu-2024-anakurira-ingofero-tonzi-video-141681.html