Blog

  • Kwibuka30: Amasomo atatu Abanyarwanda bakuye… – #rwanda #RwOT

    Mu ijambo yavuze atangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Mata 2024, mu muhango wabereye muri BK Arena, Perezida Kagame yavuze ko nyuma ya Jenoside habayeho gutekereza, Abanyarwanda barenga akaga bahuye nako, baba abantu bafite ahazaza.

    Perezida Kagame yavuze ko ibi byavuyemo amasomo atatu Abanyarwanda bubakiyeho, ndetse no ku banyafurika muri rusange. Yavuze ko nk'Abanyarwanda 'ari twebwe ubwacu bo guha ubuzima bwacu agaciro bukwiye'. Ati 'Ntabwo twasaba abandi guha ubuzima bw'Abanyafurika agaciro, karuta ako tubuha twebwe ubwacu. Iryo niryo shingiro ryo kwibuka no kuvuga amateka yacu, nk'uko twayabayemo.'

    Isomo rya kabiri, Umukuru w'Igihugu yavuze ko ni 'ukudategereza ko hari undi uza gutabara cyangwa ngo usabe uruhushya rwo gukora igikwiye kugirango urinde/utabare abaturage'. Yavuze ko abantu bashyira ibikangisho ku Rwanda batazi 'ibyo baba bari kuvuga'.

    Umukuru w'Igihugu, yavuze ko kudategereza guhabwa uruhushya n'abandi, biri mu mpamvu u Rwanda 'rwitabira ibikorwa byo kubungabuhanga amahoro no gufatanya n'ibindi bihugu mu buryo bw'amasezerano iyo tubisabwe'.

    Isomo rya Gatatu Perezida Kagame yavuze ko ryavuye mu rugendo rwo kwiyubaka k'u Rwanda ni 'ugushikama ukarwanya Politiki ishingiye ku moko uko yaba imeze kose'.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko 'Jenoside ari ugushaka gushimisha ubwoko bumwe wangisha ubundi, kubera ko ibiyitera ari Politiki n'ibisubizo nabyo bigomba kuba Politiki'.

    Perezida Kagame yavuze ko Politiki y'u Rwanda idashingiye ku moko cyangwa idini. Kandi ntabwo izongera kuyishingiraho ukundi.

    Yavuze ko nta kintu kibi cyaba ku Banyarwanda 'kuruta ibyo twanyuzemo'. Yavuze ko u Rwanda rutuwe n'abantu Miliyoni 14 'biteguye guhangana n'icyo ari cyo cyose cyashaka kudusubiza inyuma'.

    Perezida Kagame yavuze ko amateka y'u Rwanda yerekana kandi ashushanya imbaraga abantu bifitemo. Yasabye buri wese gukoresha imbaraga afite avuga ukuri kandi akora ibikwiye.

    Perezida Kagame yavuze ko amateka asharira Abanyarwanda banyuzemo yabasigiye amasomo atatu arimo kwirwanirira

    Perezida Kagame yavuze ko icyizere cy'u Rwanda kiri mu rubyiruko

     

    KANDA HANO UREBE IJAMBO RYOSE RYA PEREZIDA KAGAME YAVUZE MU GUTANGIZA #KWIBUKA30

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141714/kwibuka30-amasomo-atatu-abanyarwanda-bakuye-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi-141714.html

  • Ni iki Prof. Gambari washimwe na Perezida Kagame yakoze mu gihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi yabaga? #rwanda #RwOT

    Mu muhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30 mu ijambo rye Perezida Kagame yagarutse kugushima abantu n'ibihugu bitandukanye byagize uruhare mu rugendo rwo kubohora no kwiyubaka k'u Rwanda mu myaka 30; Muri abo harimo Prof Ibrahim Gambari ukomoka mu gihugu cya Nigeria.

    Ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi yatangiraga, isi yose yabaye ntibindeba ndetse Umuryango w'Abibumbye wemeza kugabanya ingabo zabo zari mu Rwanda, Prof Ibrahim Gambari wari uhagarariye igihugu cye cya Nigeria yibukije abagize akanama k'Umuryango w'Abibumbye ko kugabanya ingabo za LONI ari agahomamunwa ko ibizavamo bizaba amateka mabi isi yose izahora yibuka. Niko byagenze.

    Prof. Gambari wasimbuye Keating wa New Zealand ku buyobozi bw'akanama ka LONI gashinzwe umutekano, yibukwa nk'umuntu wasabye LONI kuba yagira icyo ikora ku byaberaga mu Rwanda.

    Gambari na Keating bari bahuriye ku kibazo cyo kubabazwa no kubona nta cyo LONI ikora, nk'uko Keating yabivuze tariki 20 Mata 1994, mu gihe ubwicanyi bwari bukabije, ati 'Birakomeye gusobanura uguceceka kw'akanama gashinzwe umutekano'.

    Gambari, Keating n'abandi bifuzaga ko LONI yatabara mu Rwanda, bisanze bahanganye n'abagize ako kanama k'umutekano bahoraho kandi abo ni bo bafataga ibyemezo. Uwari uhagarariye u Bwongereza muri LONI ku buryo buhoraho, Sir David Hannay yavuze ko kurinda Abasivili mu Rwanda 'bidashobora kugerwaho gusa.' Uwo mudipolomate w'u Bwongereza, yavuze ko LONI idafite ubushobozi bwo gutabara mu Rwanda.

    Mu kiganiro Prof.Gambari yatanze mu 2004, ubwo yari Umunyamabanga wungirije, akaba n'umujyanama wihariye w'Umunyamabanga Mukuru wa LONI ku bijyanye na Afurika, Prof. Gambari yavuze ko icyo gihe, abagize akanama ka LONI ku buryo budahoraho (non-permanent members) akenshi bafatwaga nk'abashyitsi, ku buryo n'ibitekerezo batangaga bitahabwaga agaciro nk'ibya ba bandi batanu bahoraho mu kanama ka LONI gashinzwe umutekano.

    N'ubwo abagize akanama ka LONI gashinzwe umutekano ku buryo budahoraho nta jambo rikomeye babaga bafite, ariko Prof. Gambari yasobanuye ko ibimenyetso bihari ndetse n'ubutumwa (Fax) bwoherejwe n'uwari uyoboye Ingabo z'Umuryango w'Abibumbye zari mu Rwanda (UNAMIR) General Dallaire, bigaragaza ko hari ubwoko burimo kwicwa kandi ku buryo bwateguwe.

    Byafashe ibyumweru ndetse n'amezi kugira ngo ibyo bihugu bikomeye, byicare byige uko ibyaberaga mu Rwanda bikwiye kwitwa, niba byakwitwa Jenoside cyangwa se bitakwitwa gutyo, ariko n'ubwo byari bimeze nabi ubwicanyi bukomeje, ntibashatse kugira icyo bakora ngo bahagarike ubwicanyi.

    Prof. Gambari abajijwe impamvu igihugu cye kitatabaye mu Rwanda n'ubwo ibindi bihugu byari byanze, yavuze ko nta bushobozi igihugu cye cyari gifite bwo gutabara ku buryo bwihuse nk'uko byari bikenewe.

    Gusa ubu ngo iyo asubije amaso inyuma asanga Afurika hari icyo yari gukora mu guhagarika Jenoside, itanagombye gutegereza LONI cyangwa ibihugu bikomeye.

    The post Ni iki Prof. Gambari washimwe na Perezida Kagame yakoze mu gihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi yabaga? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ni-iki-prof-gambari-washimwe-na-perezida-kagame-yakoze-mu-gihe-jenoside-yakorerwaga-abatutsi-yabaga/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ni-iki-prof-gambari-washimwe-na-perezida-kagame-yakoze-mu-gihe-jenoside-yakorerwaga-abatutsi-yabaga

  • Nyuma y'uruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida w'Afrika y'Epfo yahinduye imyumvire ku kibazo cya Kongo #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutega amatwi ijambo rya Perezida Paul Kagame rijyanye no kwibuks ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Cyril Ramaphosa w'Afrika y'Epfo uri mu banyacyubahiro bitabiriye umuhango wo gutangiza icyunamo, yagize ati:'Mvanye mu Rwanda imyumvire mishya.

    Ni ngombwa ko twese dufatanya gushakira ibibazo bya Kongo umuti wa politiki, [aho kwibwira ko byakemurwa n'intambara] kuko aka karere gakeneye amahoro.

    Afrika y'Epfo ni kimwe mu bihugu byohereje ingabo muri Kongo mu butumwa bw'Umuryago w'ibihugu byo mu majyepfo y'Afrika, SADC, zikaba zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kongo, mu ntambara ihanganyemo n'umutwe wa M23.

    Mu ijambo ryakoze ku mitima y'abarikurikiye, Perezida Kagame yagarutse ku bajenosideri bo muri FDLR, bagize indiri uburasirazuba bwa Kongo, n'ubu nyuma y'imyaka 30 bakaba bagifite intego yo kugaruka mu Rwanda gusoza umugambi wabo wa jenoside, babifashijwemo n'ubutegetsi bwa Kongo.

    Perezida Kagame ariko yagaragaje ko abafite imigambi yo gusubiza uRwanda mu miborogo barushywa n'ubusa, cyane cyane aho yagize ati:'Iki ni igihugu cy'abaturage miliyoni 14, biteguye kurwanya ikintu cyose cyatuma bongera gutsembwa '.

    Afrika y'Epfo, kimwe n'abandi barwana ku ruhande rwa Leta ya Kongo, bakomeje kwibutswa ko iyo leta yamaze kwinjiza FDLR mu ngabo zayo, kuyishyigikira ku rugamba bikaba bisobanuye kurwanirira abajenosideri.

    Impuguke muri politiki kandi ntizahwemye kwamagana icyemezo cya Perezida Ramaphosa cyo kohereza abasirikari muri Kongo, zisanga ibibazo cya Kongo gishingiye ahanini ku miyoborere mibi, ibuza bamwe mu baturage uburenganzira bwabo, Abakongomani ubwabo bakaba bakwiye kwicarana bagashaka ibisubizo binyuze mu biganiro.

    Mu ijambo rye ndetse no mu kiganiro yagiranye na televiziyo 'SABC' yo muri Afrika y'Epfo minsi mike ishize, Perezida Kagame yasobanuye ko ubufatanye hagati y'uRwanda n'Afrika y'Epfo bwahoze ari ntamakemwa ku butegetsi bwa Nelson Mandela na Thabo Mbeki, ndetse anashima uruhare rukomeye icyo gihugu cyagize mu gufasha uRwanda mu nzira yo kongera kwiyubaka.

    Uwo mubano ngo waje kuzamo kidobya ku ngoma zakurikiyeho muri Afrika y'Epfo, cyane cyane ubwo abajenosideri n'abandi banyabyaha, nka Kayumba Nyamwasa, Patrick Karegeya n'ibindi bigarasha, batangiraga guhungira muri Afrika y'Epfo, ndetse bakanahacurira imigambi yo guhungabanya umutekano w'uRwanda.

    Ese uru ruzinduko rwa Perezida Ramaphosa mu Rwanda, rusa n'urutari rwitezwe na benshi, rwaba rugiye kuvugurira isura y'umubano hagati y'ibihugu byombi, nk'uko hari benshi babyizeye, banabyifuza? Tubitege amaso.

    The post Nyuma y'uruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida w'Afrika y'Epfo yahinduye imyumvire ku kibazo cya Kongo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyuma-yuruzinduko-rwe-mu-rwanda-perezida-wafrika-yepfo-yahinduye-imyumvire-ku-kibazo-cya-kongo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyuma-yuruzinduko-rwe-mu-rwanda-perezida-wafrika-yepfo-yahinduye-imyumvire-ku-kibazo-cya-kongo

  • Kwibuka 30: Meddy, Ally Soudy, Sonia Rolland… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 07 Mata ni bwo hatangijwe Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi,mu muhango watangiriye ku Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali turi ku Gisozi ugakomereza muri BK Arena.

    Miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly akaba yagaragaje ko ibisekuru byo muri za 50 na kugera muri 80, wasangaga bihererekanya ingengabitekerezo ya Jenoside yanabaye imvano ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ariko ubu byahindutse u Rwanda rugizwe n'abanyarwanda baharanira icyarwubaka ati'Uyu munsi turi igisekuru cyatorejwe kikanahabwa ibya ngombwa bitari ibyo kurandura iryo hererekanwa [Ry'ingengabitekerezo ya Jenoside] gusa ahubwo no kubaka u Rwanda rukomeye, rwunze ubumwe turi abadahagarikwa.'

    Uyu mukobwa yaboneyeho gushimira kandi abagize uruhare mu kubohora igihugu ati'Ku babyeyi bacu babohoye igihugu, bayobozi turashaka kubahamiriza ko ibyuya n'umuhate wanyu bitapfuye ubusa.'

    Miss France 2000, Sonia Rolland ufite Nyina w'umunyarwanda na Se w'umufaransa yifatanije n'abanyarwanda avuga ko yakabaye ari i Kigali ariko bitabashije gukunda ariko azirikana ibihe u Rwanda rwinjiyemo.

    Sonia Rolland ati'Rwanda rwambyaye, Banyarwandakazi, Banyarwanda bavandimwe, kuri uyu munsi wo kwibuka ku nshuro ya 30 abacu bazize akarengane kuko bavutse ndabahumurije mwese. '

    Mu gusoza yasabye ko abantu bose barushaho guharanira ko Jenoside yakorewe Abatutsi itazasubira bibaho #NeverAgain.

    Meddy na we yagaragaje ko u Rwanda rwinjiye mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 30 ati'Imyaka 30 ishize u Rwanda rwanyuze mu minsi y'umwijima Hora Rwanda #Kwibuka30.'

    Ally Soudy yagize ati'Imyaka 30 irashize, babyeyi twabuze, muhumure twarakuze, ikirenze ibindi, twarashibutse, aya amashami mubona, muhumure azera udushami, ntaho tuzajya, Imana yonyine niyo igena. Reka tubane m’urukundo n’ubumwe.'

    Sonia Rolland yakomeje abanyarwanda muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ally Soudy yifashishije abana be yibutsa abanyarwanda ko u Rwanda ruzahorahoMeddy yikije ku myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye asaba abantu gukomera Mutesi Jolly yashimiye abagize uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141709/kwibuka-30-meddy-ally-soudy-sonia-rolland-na-mutesi-jolly-batanze-ubutumwa-bwihumure-141709.html

  • Imitima yacu yuzuye ishimwe n’agahinda icyari… – #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki 7 Mata 2024, mu muhango wabereye muri BK Arena witabiriwe n’abayobozi barimo Salva Kiir wa Sudani y'Epfo; Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique, Perezida Denis Sassou-N’Guesso wa Congo-Brazzaville, Perezida Mialy R. Rajoelina wa Madagascar, Perezida Petr Pavel wa Czech Republic;

    Perezida Mohamed Cheikh El Ghazouani wa Mauritania, Abiy Ahmed, minisitiri w’intebe wa Ethiopia, Jessica Alupo Visi Perezida wa Uganda, Visi Perezida Rigathi Gachagua wa Kenya, Guinea ihagarariwe na Lauriane Doumbouya, umugore wa Perezida Mamady Doumbouya,

    U Bwongereza buhagarariwe na Andrew Mitchell, Minisitiri w’terambere na Africa ndetse na Audrey Azoulay, umuyobozi mukuru wa UNESCO.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko muri iki gihe u Rwanda n'Isi bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi 'imitima yacu yuzuye agahinda n'ishimwe'. Ati 'Tubiruka abacu bishwe, kandi tukishimira uko u Rwanda rumeze ubu.'

    Perezida Kagame yashimiye abarokotse Jenoside kuko bemeye gutanga imbabazi, avuga ko ari umwenda bafitiwe. Ati 'Ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi tubarimo umwenda utagira ingano.'

    'Twabasabye gukora ibidashoboka, mwikorera umutwaro w'ubwiyunge. Kandi mukomeje gukorera Igihugu cyacu ibidashoboka buri munsi, turabashimira.'

    Yavuze ko uko imyaka ishira, abakomoka ku barokotse Jenoside bakomeje kunyura mu bihe bigoye, birimo gushakisha ababo batigeze babona cyangwa batigeze bagira amahirwe yo kubona. Ati 'Uyu munsi, namwe tubafite ku mutima.'

    Kagame yavuze ko 'amarira yacu atemba ajya mu nda ariko turakomeza nk'umuryango'.

    Umukuru w'Igihugu, yavuze ko Abanyarwanda batagira ingano banze kwifatanya n'abicanyi, bamwe kubera ubutwari batanga ubuzima bwabo.  

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko urugendo rw'u Rwanda rwari rurerure, kandi rwari rukomeye. 

    Avuga ko uburemere bw'abishwe muri Jenoside 'bwatwigishije guca bugufi, kandi ayo 'masomo twize akubiye mu maraso yamenetse.'

    Yavuze ko amahitamo yafashwe n'Abanyarwanda, ari uwo musaruro w'aho u Rwanda rugeze. Ati 'Umusingi wa byose ni ubumwe. Ayo yari amahitamo yacu ya mbere, kwemera igitekerezo cy'u Rwanda rwasubiranye ubumwe no kubaho muri ubwo buryo.'

    Kagame yavuze ko Abanyarwanda bahisemo gutekereza birenze ibyago 'twagize', bahitamo kuba 'abantu bafite ejo hazaza'.

    Mu ijambo rye, yashimye kandi abayobozi b'Ibihugu n'Abakuru ba za Guverinoma bitabiriye umuhango wo Kwibuka, abashimira ku bw'umusanzu batanze mu kubaka u Rwanda.

    Ati “Twishimiye kuba mwifatanyije natwe kuri uyu munsi uremereye. Umusanzu wo kongera kubaka Rwanda ntugira uko ungana, kandi wadufashije kugera aho duhageze ubu.'

    Umukuru w'Igihugu yashimye Igihugu cya Uganda, aho ingabo za FPR-Inkotanyi yari akuriye zateye zituruka. Yavuze ko Uganda yacumbikiye Abayarwanda imyaka myinshi, ndetse benshi bayishinja gukorana na FPR.

    Yashimye kandi Ethiopia yafashije u Rwanda kongera kwiyubaka.  Anashima Minisitiri w'Intebe, Abiy Ahmed wari mu bitabiriye, wabaye umusirikare mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu Rwanda, Jenoside ikirangira.

    Kagame kandi yashimye Kenya, u Burundi ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bacumbikiye impunzi z'Abanyarwanda benshi.

    Yanashimye Tanzania ku bwo kwakira Abanyarwanda n'Imishyikirano y'Amahoro yaberaga muri Arusha. Ku buyobozi bwa Julius Nyerere, wubatse umusingi w'ibihugu byombi.

    Kagame yanashimye Congo-Brazaville ndetse na Captaine Mbaye Diagne umusirikare wa Senegal wiciwe mu Rwanda arokora Abatutsi.  

    Yashimiye abari bahagarariye Nigeria, Czech Republic na New Zealand, bavugiye mu kanama gashinzwe umutekano ka ONU ko ibyari biri kubera mu Rwanda ari Jenoside. Yavuze ko aba bose banze igitutu cya Politiki, bagaragaza ukuri ubwo bari mu nama ya ONU.


    Perezida Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda bababajwe no kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko banishimira uko u Rwanda rwahindutse 

    Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rugeze aho rugeze ubu kubera ko Abanyarwanda bahisemo inzira y'ubumwe 'kandi tukabaho dutyo'


    Gutangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi byakomereje muri BK Arena nyuma yo kuva ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141711/imitima-yacu-yuzuye-ishimwe-nagahinda-icyarimwe-perezida-kagame-atangiza-kwibuka30-141711.html

  • Jurien Timber wa Arsenal mu kwifatanya n’abanyarwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, yagarutse ku rugendo aheruka kugirira mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Myugariro wa Arsenal Jurien Timber ni umwe mu bakinnyi b’iyi kipe batanze ubutumwa bujyanye no Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 aho yavuze ko ubwo aheruka mu Rwanda yasuye Urwibutso rwa Jenoside yiga byinshi.

    Arsenal isanzwe ifitanye ubufatanye n’u Rwanda mu kwamamaza ubukerarugendo binyuze muri ‘Visit Rwanda’, abakinnyi ba yo batanze ubutumwa mu gihe kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Mata 2024 u Rwanda rwatangiye icyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30.

    Abakinnyi ba Arsenal n’abahoze bayikinira bakaba batanze ubutumwa bw’ihumure ku banyarwanda muri ibi bihe bikomeye u Rwanda n’inshuti z’u Rwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Jurien Timber ukomoka mu Buholandi akaba yavuze ko ubwo muri 2023 aheruka mu Rwanda yasuye Urwibutso rwa Jenoside maze agasobanurirwa byinshi bijyanye n’ubukana Jenoside yakoranywe.

    Ati “Mu rugendo rwanjye ruheruka mu Rwanda nasuye Urwibutso rwa Jenoside niga byinshi ku mateka. Mu Kwibuka ku nshuro ya 30 ubutumwa bwanjye ku bakinnyi bato ni ugukomeza gukora cyane, bakaguma hamwe no kugira umuhate wo kugera ku nzozi zanyu.”

    Umukinnyi wa Arsenal y’abagore, Caitlin Foord na we yari mu Rwanda yavuze ko ibyabaye ku Rwanda mu myaka 30 ishize bibabaje.

    Ati “Nabibonyemo isomo rikomeye ariko nanone binababaje kubona gusa ko byabaye mu myaka 30 gusa ishize.”

    Umunya-Irilandekazi Katie Alison McCabe na we ukinira Arsenal y’abagore yavuze ko kubona aho igihugu kigeze kiyubaka n’aho cyavuye, ari amateka akomeye cyane.

    Ati “Byankozeho ku giti cyanjye n’imitima y’abakobwa kubona aho igihugu cyari kiri mu bihe byashize naho kiri ubu.”

    Ray Parlour wayikiniye hagati y’i 1992 kugeza 2004 yavuze ko byari bigoye guhisha amarangamutima ye nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside akabona ubukana yakoranywe, gusa na none yishimira ko yahageze bikaba byaramufashije gufunguka ku maso.

    Umuyobozi ushinzwe tekinike muri Arsenal wanayikiniye hagati ya 2001 kugeza 2004, Umunya-Brazil Eduardo César Daud Gaspard [Edu] wavuze ko ubwo yasuraga Urwibutso yabonye ko Abarokotse Jenoside hari ibibazo bagihura nabyo.

    🕯️”‘Kwibuka’ means 'to remember’.”

    Today, we stand with the people of Rwanda to mark the 30th commemoration of the 1994 Genocide against the Tutsi.

    🇷🇼 Our players and legends reflect on their time visiting Rwanda and learning about its history.@visitrwanda_now pic.twitter.com/hRtL5fyWYW

    — Arsenal (@Arsenal) April 7, 2024

    Jurien Timber na Katie Alison McCabe muri 2023 basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi

    Eduardo César Daud Gaspard ubwo yasuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi

    Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/jurien-timber-wa-arsenal-mu-kwifatanya-n-abanyarwanda-kwibuka-jenoside-yakorewe-abatutsi-yagarutse-ku-rugendo-aheruka-kugirira-mu-rwanda

  • Kwibuka 30: Arsenal yifatanyije nu Rwanda, i… – #rwanda #RwOT

    Abantu batandukanye barimo Inshuti z’u Rwanda bari kwifatanya n’Abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye. Ni muri Urwo rwego ikipe ya Arsenal ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza nayo yifatamyije n’u Rwanda mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo zirimo X, Instagram ndetse na Facebook.

    Ni ubutumwa bwatambukijwe n’abakinnyi bayo bo mu ikipe y’abagabo n’abagore ndetse n’Abanyabigwi bose bakaba barasuye u Rwanda. 

    Abo ni myugariro ukomoka mu Buhorandi, Jurrien Timber ukinira ikipe y’abago ,umunya-Australia, Caitlin Jade Foor, Umunya -Ireland Katie McCabe ndetse n’umunyaabigwi ndetse akaba abashinzwe siporo muri iyi kipe Eduardo César Daud Gaspar.

    Muri ubu butuma batanze basimburanwa bagize bati” 

    Jurrien Timber”Kwibuka.

    Katie McCabe: Uyu munsi ni umwaka wa 30 wo Kwibuka 

    Caitlin Jade Foor: Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

    Jurrien Timber: Mu rugendo mperuka gukorera  mu Rwanda nasuye Urwibutso rwa Jenoside kandi nize byinshi ku amateka.

    Caitlin Jade Foor: Nasanze ari Uburezi  ariko nanone  icyarimwe bibabaje kumenya ko hashize imyaka 30 gusa bibaye.

    RP: Mu by’ukuri byari bigoye gufata amarangamutima yacu bitewe n’ibyo abantu banyuzemo gusa nanone nashimishijwe nuko byamfunguye amaso.

    Eduardo César Daud Gaspar: Igihe najyaga mu Rwibutso, nabonye ibibazo abakiriho bahura nabyo kandi ndabimenya .

    Katie McCabe: Byankoze ku mutima no ku mitima y’abakobwa nyuma yo kubona aho igihugu cyahoze n’aho kiri kugeza ubu.

    Jurrien Timber: Abantu mu Rwanda ni beza batwakiriye neza. Twabonye amasura yishimye gusa.

    Eduardo César Daud Gaspar: Nishimiye imbaraga zabo rwose.

    Jurrien Timber: Kubona abana,bakina umupira,bishimye byari bitangaje. Ku Kwibuka ku nshuro ya 30, ubutumwa bwanjye ku bakinnyi bato ba AS Kigali na Nyagatare ni ugukomeza gukora cyane, kuba hamwe no gutinyuka kugira ngo mugere ku nzozi zanyu.

    Katie McCabe: Ubutumwa bwacu ku bakobwa n’abakiri bato bakina umupira w’amaguru mu Rwanda.

    Caitlin Jade Foor: Ni ugukomera  kandi ugahora wiyizera muri wowe.

    RP: Mukomeze mukore imyitozo kandi muhore mufite inzozi.

    Eduardo César Daud Gaspar: Ntibyoroshye kuhagera ariko inzozi ni ikintu cyiza ushobora kugira imbere mu mutima wawe”.

    Arsenal ifitanye umubano n'u Rwanda nyuma yuko kuva muri Gicurasi 2018 Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwinjiye mu bufatanye n'iyi kipe , u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere  aho  aho yambara 'Visit Rwanda' ku kuboko kw'ibumoso ku ikipe nkuru, iy'abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y'abagore.

    .

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141705/kwibuka-30-arsenal-yifatanyije-nu-rwanda-igenera-ubutumwa-abanyarwanda-141705.html

  • Kwibuka30: Perezida Kagame yavuze kuri Mubya… – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki 7 Mata 2024, mu ijambo yavuze ko ubwo yatangizaga ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw'abarenga Miliyoni.

    Ni mu muhango wabereye muri BK Areba, witabiriwe n'abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma, abahoze ari Abakuru b'Ibihugu, abayobozi bahagarariye ibihugu n'imiryango mpuzamahanga n'abandi.

    Uyu muhango witabiriwe n'abarimo Salva Kiir wa Sudani y'Epfo; Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique, Perezida Denis Sassou-N’Guesso wa Congo-Brazzaville, Perezida Mialy R. Rajoelina wa Madagascar, Perezida Petr Pavel wa Czech Republic;

    Perezida Mohamed Cheikh El Ghazouani wa Mauritania, Abiy Ahmed, minisitiri w’intebe wa Ethiopia, Jessica Alupo Visi Perezida wa Uganda, Visi Perezida Rigathi Gachagua wa Kenya, Guinea ihagarariwe na Lauriane Doumbouya, umugore wa Perezida Mamady Doumbouya

    U Bwongereza buhagarariwe na Andrew Mitchell, Minisitiri w’terambere na Africa ndetse na Audrey Azoulay, umuyobozi mukuru wa UNESCO.

    Mu ijambo ry'iminota irenga 45', Perezida Kagame yavuze inkuru ishingiye ku buzima bwe ijyanye na Mubyara we  wakoraga mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere, UNDP, aho yari amaze imyaka irenga 15.

    Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatangiraga, Florence yaheze mu nzu yari hafi y'ikigo cya Gisirikare cya Camp Kigali, ari kumwe n'umwisengeneza, hamwe n'undi mwana ndetse n'abaturanyi bose bageraga kuri 12.   

    Telefone yari mu nzu ye yakoraga. Kagame avuga ko yamuhamagaraga kenshi yifashishije telefone yisunze 'Satellite'. Umukuru w'Igihugu, yavuze uko yakomezaga kuvugana na Mubyara we ari nako 'yarushagaho kwiheba (Mubyara)'.

    Yavuze ko Ingabo yari ayoboye 'ntizashoboraga kugera muri ako gace Florence yari aherereyemo'.

    Kagame yavuze ko ubwo Lt Gen Romeo Dallaire wari uyoboye Ingabo za Loni zari zishinzwe kubungabunga amahoro mu Rwanda (MINUAR) mu 1994 yamusuraga ku Murindi, yamusabye 'gutabara Florence'. Ati 'Yambwiye ko azagerageza.'

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko inshuro ya nyuma yavuganye ku murongo wa Telefone na Florence, yamubajije niba hari umuntu wamugezeho. Ati 'Yambwiye ko ntawe, atangira kurira.'

    Kagame yavuze ko Mubyara we yamubwiye kureka gukomeza umugambi we wo gutabara Abatutsi bicwaga. Ati '…Hanyuma arambwira.., Paul reka gukomeza gushaka kudukiza. Ntabwo tugishaka kubaho. Nahise numva icyo ashaka kuvuga, hanyuma arakupa (telefone).'

    Umukuru w'Igihugu, yavuze ko muri icyo gihe 'nari mfite umutima ukomeye' ariko 'byanciye intege kuko numvise icyo yageragezaga kumbwira (mubyara we).'

    Kagame yavuze ko mu gitondo cya tariki 16 Gicurasi 1994, nyuma y'ukwezi kw'iyicarubozo, Mubyara we n'abo bari bari kumwe barishwe uretse Umwisengeneza umwe wabashije gucika.

    Yavuze ko byaje kugaragaza ko umunyarwanda wakoraga muri UNDP ariwe wagambaniye Mubyara  we n'abo bari bari kumwe, aho yabwiye abicanyi.

    Umukuru w'Igihugu, yavuze ko abatangabuhamya bibuka ko ijoro ryakurikiye icyo gitero, uwo watanze ubuhamya yishimiye iyicwa rya Florence.

    Yavuze ko nubwo ibimenyetso bishinja uwagambaniye Mubyara we byagaragaye, acyidedembya, kuko ubu ari mu Bufaransa.

    Kagame yavuze ko yabajije Lt Gen Romeo Dallaire uko byagenze kugirango ntibabashe gutabara Mubyara we Florence.

    Romeo yabwiye Kagame ko abasirikare be bagiye gutabara Florence basanga hafi y'inzu ye hari interahambwe 'bisubirirayo' badakoze icyabajyanye. Ati 'Yambwiye ko abasirikare be basanze bariyeri y'interahamwe, hanyuma barahindukira bisubirayo.'

    Muri icyo gihe, Lt Gen Romeo Dallaire yahaye ubutumwa Kagame bwa Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwasabaga Ingabo zari iza RPA kurinda abanyapolitiki n'abasivile bahunganga bajya mu Burundi, banyuze mu muhanda.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko atarenganya Lt Gen Romeo Dallaire kuko ari umuntu mwiza, wakoze ibyo yari ashoboye kandi yashoboraga gukora mu bihe bibi byari bikomeye cyane.

    Kagame yavuze ko ubwicanyi bwabaye mbere y'umwaka w' 1994, bwatumye we n'andi Magana y'Abanyarwanda baba impunzi mu bihugu bitandukanye.

    Yumvikanisha ko imyaka 30 ishize u Rwanda rwiyubatse, ari umusaruro w'amahitamo yakozwe n'Abanyarwanda. Ati 'Umusingi wa byose ni ubumwe. Twishimiye ko inshuti zacu ziri kumwe natwe, zavuye mu bice bitandukanye by'Isi.'

    “Twishimiye kuba mwifatanyije natwe kuri uyu munsi uremereye. Umusanzu mwatanze mu kwiyubaka k'u Rwanda ni munini cyane ndetse wadufashije kugera aho turi uyu munsi.''


    Perezida Kagame yavuze ko Mubyara we yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma yo kugambanirwa n'umunyarwanda wakoraga muri UNDP


    Kagame yavuze ko Ingabo zari ziyobowe na Romeo Dallaire zasubiye inyuma, nyuma yo gusanga hafi y'urugo Mubyara we yari arimo hari interahmwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141708/kwibuka30-perezida-kagame-yavuze-kuri-mushiki-we-wishwe-muri-jenoside-141708.html

  • Ubutumwa Miss Sonia Rolland yageneye Abanyarwanda mu gihe cyo Kwibuka #rwanda #RwOT

    Sonia Rolland Uwitonze, umunyarwandakazi wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000, yifatanyije n’abanyarwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho yahumurije buri munyarwanda wese, kubera akazi yabuze uko aza mu Rwanda.

    Kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Mata 2024, u Rwanda rwinjiye mu cyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Ni ku nshuro ya 30 u Rwanda rurimo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bwinshi bw’inzirakarengane zazize uko zavutse.

    Sonia Rolland akaba yavuze ko bitewe n’akazi arimo yabuze ko aza mu Rwanda kwifatanya n’Abanyarwanda ariko abazirikana.

    Ati “Rwanda rwambyaye, Banyarwandakazi, Banyarwanda bavandimwe, kuri uyu munsi wo Kwibuka ku nshuro ya 30 abacu bazize akarengane kuko bavutse, ndabahumurije mwese. Akazi ndimo kure katumye ntaza kwifatanya namwe ariko ndabizeza ko mbazirikana cyane, byumwihariko muri uku kwibuka twiyubaka, kandi dusaba kugira ngo ntibizongere kubaho ukundi.”

    Sonia Rolland yavutse kuri Landrada w’Umunyarwandakazi wari mu bahigwaga(Abatutsi), se umubyara akaba ari Jacques Rolland w’umufaransa.

    Kubera itotezwa uyu muryango wakorerwaga kimwe n’abandi Batutsi, mu 1990 baje kuva mu Rwanda bahungira i Burundi, n’aho haje kuba intambara y’abaturuage maze mu 1994 bimukira mu Bufaransa ari naho batuye, ubu afite nyina gusa mu gihe se yitabye Imana muri 2014.

    Sonia Rolland yashinze umuryango witwa Maïsha Africa ufasha abana babaye mu buzima bubi barimo n’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Sonia Rolland yifatanyije n’abanyarwanda

    Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/ubutumwa-miss-sonia-rolland-yageneye-abanyarwanda-mu-gihe-cyo-kwibuka

  • Kamonyi-Kwibuka30: Ubumwe bw'Abanyarwanda niwo musingi w'Iterambere rirambye-Meya Dr Nahayo #rwanda #RwOT

    Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wari umushyitsi mukuru mu gutangiza ku mugaragaro Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yibukije abari ku rwibutso rwa Kibuza mu Murenge wa Gacurabwenge ko bakwiye kuzirikana cyane ko ntawe ukwiye guha umwanya ibikorwa n'amagambo bihembera ingengabitekerezo ya Jenoside, ko kandi 'Ubumwe bw'Abanyarwanda niwo musingi w'iterambere birambye'.

    Meya Dr Nahayo Sylvere, yibukije ko kuza kwibuka ari igikorwa cyiza cyo kongera guhesha agaciro abavukijwe ubuzima, Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994. Yagize ati' Iyo twaje hano rero kwibuka, tubifata nk'Igikorwa cyiza cyo gusubiza abishwe agaciro bambuwe tugahumuriza Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bikaduha imbaraga zo gukomeza kwiyubaka no kubaka Igihugu twifuza duharanira guhangana n'ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi tukibona zikigenda zibangamira umuryango Nyarwanda'.

    Nubwo imvura yashatse kuba kidobya, abitaburiye 'Kwibuka' nta wahagurutse cyane ko aya mateka ataburanye n'imvura, yibutsa benshi ibihe bigoye banyuzemo.

    Akomeza avuga ko Kwibuka ari n'umwanyamwiza haba ku bakuru ndetse n'abakiri bato wo gufata ingamba zo gukomeza kubaka Ubumwe bw'Abanyarwanda no gukumira icyo aricyo cyose cyabungabanya kuko' Ubumwe bw'Abanyarwanda ariwo musingi w'Iterambere rirambye'.

    Meya Dr Nahayo Sylvere, avuga ko mu rwego rwo kudaheranwa n'agahinda ndetse no kuzirikana Abarokotse Jenoside batishoboye by'umwihiriko muri iki gihe cy'iminsi ijana, Ubuyobozi bw'Akarere bwatangije gahunda y''Ubudaheranwa' igamije ahanini kuba hafi y'imiryango y'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi by'umwihariko abakeneye gutsindagizwa.

    Abayobozi batandukanye mu rwego rw'Akarere bari bahari.

    Akomeza ashimangira ko muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ari umwanya wo gukomeza guha icyubahiro abazize Jenosideyakorewe Abatutsi no gufata mu mugongo Abayirokotse himakazwa Umuco w'Amahoro, hamaganirwa kure ibikorwa byose n'amagambo agaragaramo Ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Dr Nahayo Sylvere, asaba buri wese by'umwihariko urubyiruko kwitabira ibikorwa byo Kwibuka by'umwihariko ibiganiro bizatangwa ahantu hatandukanye( mu bigo bya Leta n'iby'abigenga), ku ma Radiyo, Tereviziyo ndetse no ku mbuga nkoranyambaga. Yasabye buri wese kugira uruhare mu kurwanya no gukumira Ingengabitekerezo ya Jenoside kuko nta cyiza cyayo.

    Yagize kandi ati' Turashishikariza Abakuze, Urubyiruko, Abarezi, Abanyamadini kugira uruhare mu kubaka Igihugu kitarangwamo Ingengabitekerezo ya Jenoside. Duharanire ko buri wese yumva akamaro ko kwibuka kandi akabigira ibye. Mu muryango, Ababyeyi ni ngombwa ko baganiriza abana bakababwiza ukuri ku mateka. Babigishe Urukundo n'Ubumwe, ni wo murage dukwiye kubakiraho Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda'.

    Muri iki gihe cy'iminsi Ijana(100days), Dr Nahayo Sylvere yasabye buri wese kumva ko atekanye kandi afite icyizere cyo kubaho no guteza imbere Igihugu cye. Yibukije ko gushyigikira bya nyabyo ibyiza bimaze kugerwaho ari uguharanira Kwigira, Kurinda ibyagezweho, kubungabunga umutekano no kugira uruhare mu iterambere ry'Igihugu no mu miyoborere myiza.

    Agira kandi ati' Amahitamo y'Abanyarwanda azakomeza kuyobora imigirire ya buri wese ndetse n'uruhare rwa buri wese mu kugena ejo hazaza h'Igihugu cyacu kandi imbaraga zigaragara mu rubyiruko ni ikimenyetso gitanga icyizere y'uko imbere hacu ari heza ku rushaho'.

    Yijeje Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko nubwo hakiri ibibazo bibangamiye imibereho myiza yabo, ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi bufatanije n'Abarokotse, Abaturage muri rusange ndetse n'Abafatanyabikorwa batandukanye hazakomeza gushakwa Ibisubizo bikwiye. Yibukije ko ikingenzi cyo kwishimira ari Imiyoborere myiza igamije imibereho myiza n'iterambere ry'umunyarwanda wese, nta vangura, nta karengane, aho ihame ry'Ubunyarwanda ryabaye umusingi wo kubaka u Rwanda rushya. Ati' Duharanire gushyira imbere Igihango dufitanye nk'Abanyarwanda'.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/04/07/kamonyi-kwibuka30-ubumwe-bwabanyarwanda-niwo-musingi-witerambere-rirambye-meya-dr-nahayo/