Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/twamusuye-mu-rugo-mama-bamuciyemo-ibice-ndeba
Abayobozi batandukanye hirya no hino ku Isi, barimo abakuru b’ibihugu bitandukanye, abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga n'inshuti z'u Rwanda, bakomeje koherereza abanyarwanda ubutumwa bw'ihumure mu gihe bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, yagize ati 'Nyuma y’imyaka 30, ni gute ntashobora gutungurwa cyane no kubura ubumuntu kwa Jenoside yakorewe Abatutsi, agahinda nagize ubwo nabonaga abarenga 10,000 bishwe ku munsi umwe gusa, n'ibihumbi 45 bashyinguwe mu mva rusange ahahoze urusengero i Nyamata.'
Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Ursula von der Leyen, yagize ati: 'Turaha agaciro abishwe kandi turashima urugendo rw'u Rwanda ruva mu mwijima rugana ku byiringiro, no kuva mu bubabare rugana ku iterambere. Ni urugero rwiza ku Isi.'
Ni mu gihe Perezida w’Inama ya Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, EU, Charles Michel, yavuze ko imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, ari umwanya wo kwibuka abo yatwaye ubuzima no kwigira ku makosa yakozwe.
Ati 'Nyuma y'imyaka 30 kandi ndabizi icyo umugabane wacu ugomba Afurika, nzi amateka ateye ikimwaro, nzi abayagizemo uruhare, ni nayo mpamvu mu 2000 u Bubiligi bwasabye imbabazi. Inshingano zo kwibuka, mbere na mbere ni ukwiga, kwigira ku makosa.'
Uwahoze ari Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adams, yagize ati 'Nyuma y'imyaka 30 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mboherereje ubu butumwa kuva muri Isiraheli bwuzuye amarangamutima ku nshuti zanjye zose n'imiryango yanjye bari mu Rwanda. Nifatanije namwe mwese mu guha icyubahiro miliyoni imwe y'Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside, gusa kubera abo bari bo.'
Umuyobozi wa Komisiyo y'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU, Moussa Faki Mahamat, yavuze ko bifatanyije n’Abanyarwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, anashimangira ko iki gikorwa kigomba gukorwa mu guharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi.
Ku rundi ruhande, Umuyobozi wungirije wa AU , Monique Nsanzabaganwa, yatangaje ko Komisiyo y'Umuryango w'Ubumwe bw'Afurika (AU) yiyemeje kurinda urubyiruko gukoreshwa nk'ibikoresho byo gukwirakwiza imvugo y'inzangano n'ingengabitekerezo ya Jenoside, cyane cyane muri ibi bihe biriho aho usanga bahura n'amakuru menshi kubera murandasi n’imbuga nkoranyambaga.
Intumwa yihariye y'Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri Centrafrique akaba n'Umuyobozi w'Ubutumwa bw'Umuryango ugamije kugarura amahoro muri iki gihugu, Ambasaderi Valentine Rugwabiza, yagize ati 'Kuri uyu munsi, Abanyarwanda bose, haba mu gihugu ndetse no mu mahanga, Turibuka, dukomeje kurinda Ubumwe bw’agaciro kandi tugatanga ibyo dufite byose mu gukurikirana urugendo rwacu rwo gukomeza kubaka ubuzima bwacu, igihugu cyacu no kurwanya ikwirakwizwa ry’ingengabitekerezo ya Jenoside muri Afurika.'
Perezida w’Akanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Charles Michel, mu butumwa yacishije kuri X, yagaragaje ko ari mu Rwanda ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ahatangirijwe igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yavuze ko Isi itazibagirwa abana, abagore n’abagabo barenga miliyoni bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yagize ati: “Ntabwo tuzibagirwa abazize Jenoside ndetse ntitwakwibagirwa umuhate w’abarokotse Jenoside n’ubutwari bwo kubabarira bwabaye urumuri n’icyizere cy’ahazaza.”
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Canada, Mélanie Joly, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagize ati 'Twifatanyije n'Abanyarwanda mu guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gukomeza abayirokotse.'
Minisitiri w'u Bwongereza ushinzwe Iterambere na Afurika, Andrew Mitchell, yavuze ko ubuhamya bw’abarokotse Jenoside butanga umukoro wo guharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi, aho yagize ati: “Uyu ni umunsi w’agahinda ku #Rwanda mu gihe hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Perezida w'u Bufaransa Emmanuel Macron mu gihe cyo gutangiza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, yashimangiye ubutumwa yatanze ku ya 27 Gicurasi 2021, avuga ko akomeje umugambi we n'u Bufaransa wo gukomeza kugendana n'u Rwanda agatoki ku kandi.
Perezida wa Kenya, William Ruto, yagaragaje u Rwanda nk'Igihugu gifite abaturage baranzwe n'umuhate n'ubudaheranwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, rukaba ari icyitegererezo ku Isi.
Ni ubutumwa yoherereje u Rwanda mu bihe byo #Kwibuka30, aho yashimiye byumwihariko Perezida Kagame ukomeje kuyobora Abanyarwanda mu cyerekezo gishya.
Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, we yasabye uruhare rwa buri wese mu guharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi. Ati “Amahoro abe inkingi y’ahazaza h’abaturage bacu.”
Ni mu gihe ibihugu birimo u Buhinde, u Bufaransa, Ethiopia, Sénégal na Bénin biri mu bihugu byahagararanye n’Abanyarwanda mu gutangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, binyuze mu gutaka inyubako n’ahantu nyaburanga habyo mu matara yerekana ibendera ry’u Rwanda.
Amahanga yifatanije n’abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994
Rayon Sports y’abagabo n’abagore, ku munsi w’ejo bazibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ni mu muhango uzabera ku Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro.
Ni mu gihe u Rwanda kuva ejo tariki ya 7 Mata 2024 rwinjiye mu cyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Ni igikorwa iyi kipe ikora buri mwaka, mu rwego rwo guha agaciro Abatutsi bishwe muri Jenoside bazira uko bavutse.
Uyu muhango izawukora ejo ku wa Kabiri tariki ya 9 Mata 2024, uzabanzirizwa n’urugendo aho bazahagurukira kuri New Life Bible Church saa 14h00′.
Uru rugendo ruzaba rugana ku Rwibutso rwa Nyanza aho biteganyijwe ko bazashyira indabo ku mva, bakanunamira imibiri ihashyinguye mu rwego rwo kuyiha icyubahiro.
Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro aho Rayon Sports izajya kwibukira, rushinguyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi irenga ibihumbi 105, muri bo abasaga 3000 biciwe ku musozi wa Kicukiro.
Umwaka ushize ubwo u Rwanda n’inshuti za rwo bibukaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, Rayon Sports n’ubundi yibukiye ku Rwibutso rwa Nyanza, umwaka wari wawubanjirije yari yasuye Urwibutso rwa Ntarama mu Bugesera.
Biragoye kurondora amazina y'abahanzi bishwe muri Jenoside uko yakabaye kuko uretse abari bazwi cyane kurusha abandi bitewe n'aho bakoreraga ubuhanzi bwabo, hari abandi batarashyirwa ahagaragara cyangwa amazina yabo akaba azwi na bamwe. Muri abo twavuga nk'ababarizwaga mu matsinda, amatorero na korali zo hirya no hino mu Rwanda.
Gusa, uko iminsi igenda iza niko urutonde rw'abahanzi bahitanywe na Jenoside rugenda rugaragazwa, uko ubushakashatsi bugenda bukorwa cyangwa abantu bibukiranya.
Bamwe mu bahanzi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994:
1.Sebanani Andre
Mu mazina azwi cyane harimo Sebanani Andereya, uyu yari umucuranzi n'umuririmbyi muri Orchestre Impala, akaba yari azwi no mu ikinamico kuri radio Rwanda aho yakinaga mu itorero Indamutsa. Yanaririmbye ku giti cye indirimbo zitari nke harimo 'Karimi ka shyari', 'Mama Munyana' n'izindi.
Sebanani yasize umugore Mukamulisa Anne Marie hamwe n'abana bane nabo ndetse bateye ikirenge mu cya se.
2.Rugamba Sipiriyani
Irindi zina riza imbere mu bahanzi bazize Jenoside, ni Rugamba Sipiriyani uzwi cyane mu ndirimbo nyinshi hamwe n'amasimbi n'amakombe.
Imwe mu nkuru zasohotse mu kinyamakuru 'Imvaho Nshya' muri Mata 2011, ivuga ko ubwo Rugamba yicwaga muri Jenoside mu 1994 yari kumwe n'abandi baririmbyi be kimwe n'abagize umuryango we.
3.Bizimana Loti
Bizimana Loti uzwi mu ndirimbo 'Nsigaye ndi umuzungu' na 'Nta munoza', nawe yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu muririmbyi ubuhanzi bwe mu ndirimbo bwari bishingiye ku gushyenga ariko bugaha impanuro abantu. Mu buzima busanzwe ngo yari umuntu ukunda gushyenga n'ubundi.
4.Karemera Rodrigue
Urutonde rw'abahanzi bari bakomeye bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ruriho na Karemera Rodrigue nk'umwe mu bihangage muri muzika mu baririmbaga ku giti cyabo. Nyakwigendera azwi mu ndirimbo 'Kwibuka', 'Ubarijoro' n'izindi.
5. Emmanuel Sekimonyo
Uyu yari umuririmbyi ukomeye ku giti cye. Yari azwi cyane mu ndirimbo 'Umwana w'umunyarwanda'.
6. Bizimungu Dieudonné
Umuhanzi Bizimungu Dieudonne bahimbaga ‘Nzovu y’imirindi’ n’umugore we Uwimbabazi Agnes bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Bizimungu yaririmbaga ku giti cye, uyu ijwi rye rizwi mu ndirimbo Ibango ry'ibanga.
7. Uwimbabazi Agnes
Uyu yari umugore wa Bizimungu Dieudonne bakaba baranaririmbanaga. Ijwi rye ryumvikana mu nyikirizo y'indirimbo 'Munini yaje'.
8. Gatete Sadi
Uyu muhanzi yari azwi muri Orchestre Abamararungu. Iyi niyo yaririmbye indirimbo nka 'Ijambo ry'uwo ukunda', 'Julienne' 'Urugo rw'umugabo' n'izindi.
9. Rugerinyange Eugène
Rugerinyange Eugene nawe yazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu muhanzi yari azwi muri Orchestre Ingeli, ikiriho kugeza ubu.
10. Murebwayire Mimir
Uyu mubyeyi yaririmbaga muri Orchestre Les Citadins. Iyi izwi mu ndirimbo nka 'Ancila' 'Rugori Rwera' n'izindi.
Uretse abahanzi ku giti cyabo n'abaririmbaga mu matsinda, hari n'abandi bari bazwi muri za Korari nka: Iyamuremye Saulve wabarizwaga muri Korali Indahemuka, Rwakabayiza Berchmas na Kayigamba Jean de Dieu baririmbaga muri Chorale de Kigali, Kalisa Bernard, waririmbaga muri Chorale Ijuru n'abandi.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatusti, ntawibwiraga ko u Rwanda ruzongera kuzanzamuka mu buhanzi ngo rwongere rugire abacuranzi n'umuziki rufite ubu.Â
Mu kwiyubaka u Rwanda rwagize mu myaka 30 ishize, ntawatinya kuvuga ko no muri muzika hari byinshi byakozwe kandi bitanga icyizere ko ejo hazaza hazaba ari heza.
Icyumweru cyo kuva ku wa 07 Mata buri mwaka kugeza ku wa 13 Mata, u Rwanda ndetse n'inshuti z'u Rwanda bibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Muri iki cyumweru, Abanyarwanda byumwihariko urubyiruko rusobanurirwa amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo kugira ngo bitazongera kuba ukundi ndetse bagashishikarizwa kwimika amahoro ndetse no guharanira iterambere ry'Igihugu muri rusange.
Nk'uko amahanga yose yahagurukiye gufata mu mugongo u Rwanda, uruganda rwa Bralirwa rwagaragaje ko rwifatanyije n'abanyarwanda muri rusange muri iki gihe turi kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu butumwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo, Bralirwa yatangaje ko yifatanyije n'abanyarwanda kwibuka ndetse bashishikariza abantu gukomeza kwiyubakira igihugu cyubakiye ku mahoro ku buryo ibyababye bitazongera ukundi.
Bralirwa yagize iti 'Bralirwa yifatanyije n'abanyarwanda ndetse n'inshuti z'u Rwanda muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Twubaha Kwibuka abishwe ndetse dushima imbaraga no kwihangana ku barokotse. Twese hamwe, mureke dukomeze inzira y'amahoro ndetse n'u Rwanda rwunze ubumwe.'
Muri iki cyumweru cyo kwibuka, abantu barakomeza kwihugura ku mateka yaranze u Rwanda, kubabarirana no kwiyunga, gusura inzibutso hirya no hino mu gihugu ndetse n'ibindi bikorwa biganisha ku iterambere rirambye mu nzira y'amahoro.

Bralirwa yifatanyije n’abanyarwanda muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi
Abakinnyi batandukanye bifatanyije n’Abanyarwanda n’Isi yose muri rusange Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 aho ubutumwa bwa bo bwagiye bugaruka ku guharanira ko bitazongera ukundi.
Guhera tariki ya 7 Mata 2024, u Rwanda rwinjiye mu cyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Abakinnyi mu mikino itandukanye, nk’abantu bakurikirwa n’umubare munini, ijwi rya bo rikaba rigera kure, batanze ubutumwa mu rwego rwo kwifatanya n’abandi banyarwanda muri ibi bihe bitoroshye.
Haruna Niyonzima ukinira Al Ta’awon yo muri Libya, yabwiye ISIMBI ko ari ibihe nk’abasiporutifu bakwiye gushyira hamwe bakibutsa ababakurikira kwamaganira kure abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati “Muri iki gihe u Rwanda n’Isi twibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, nk’abasiporutifu twese dukwiriye gushyira hamwe twibutsa abakunzi bacu, Abanyarwanda muri rusange kwamaganira kure abapfobya n’abagifite Ingengabitekerezo ya Jenoside. Tugire uruhare mu kwiyubakira u Rwanda ruzira urwango. Twibuke Twiyubaka!”
Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Volleyball na REG VC, Niyogisubozo Samuel Tyson, yasabye Abanyarwanda guhorana inyota yo kusa ikivi cy’Abatutsi bishwe muri Jenoside bazira uko bavutse.
Ati “Ubutumwa nagenera Abanyarwanda muri ibi bihe bikomeye byo Kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ugukomeza kubaho dukomeye kandi dukomeza kurwanirira kusa ikivi cy’abacu bishwe bazira uko bavutse. Dukomeze twibuke kandi twiyubaka.”
Mbesutunguwe Samuel wa Police HC ndetse n’ikipe y’igihugu ya Handball yavuze ko nk’abanyarwanda bagomba guharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi.
Ati “Tugomba Kwibuka Twiyubaka duharanira ko bitazongera kubaho ukundi. Rwanda mugogongo uduhetse reka abawe tukwihoreze tukwizeza ko bitazongera kubaho ukundi.”
Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin yihanganishije buri munyarwanda wagizweho ingaruka na Jenoside ariko na none ashimira Inkotanyi zayihagaritse.
Ati “Ndihanganisha buri munyarwanda wagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nshishikariza urubyiruko twese ko twaharanira ko bitazongera ukundi. Ndashimira Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Uwahoze ari myugariro wa Rayon Sports akaba aheruka gusezera, Irambona Eric Gisa yasabye abakuru kwigisha abana amateka y’ukuri y’u Rwanda kandi muri ibi bihe bakaba hafi y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bafite intimba n’agahinda.
Ati “Dukwiye kwigisha abana amateka, amateka y’ukuri bakamenya ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari ikibi kiruta ibindi. Ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi ziragaragara, ni igihe rero cyo kwirinda ko itazongera kuba ukundi. Tube hafi abarokotse Jenoside kuko ibi ni ibihe bitoroshye kuri bo, bafite agahinda, barababaye kandi twirinde buri muntu wese wagerageza kubakomeretsa, ikindi dutange amakuru ku gihe mu gihe tubonye abagifite Ingengabitekerezo ya Jenoside.”
Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, mu minsi 100 gusa abarenga miliyoni miliyoni barihswe bazira uko bavutse.
Minisitiri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo iramenyesha ko Guverinoma y'u Rwanda yatanze ikiruhuko tariki ya 8 Mata 2024.
Ni ikiruhuko gikurikira umunsi u Rwanda rwatangiriyeho icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni umunsi ukomeye ugaruka ku myaka 30 mu Rwanda Abatutsi barenga miliyoni bishwe bazizwa uko bavutse.

Source : https://yegob.rw/itangazo-ryihutirwa-rireba-abakoresha-nabakozi-mu-nzego-za-leta-nizabikorera/
Uyu mukobwa uri mu bari bahataniye ibihembo bya Trace Awards byatangiwe mu Rwanda ku wa 22-23 Ukwakira 2023, yanditse kuri konti ye ya Instagram mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 7 Mata 2024, agaragaza ko yifatanyije n'Abanyarwanda 'Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994'.
Yavuze ko mu 'isengesho rye azirikana Abanyarwanda', asaba buri wese 'gusengera amahoro, ihumure n'ubwiyunge'.
Sega''EL yamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'Trakass Pa pu Moin', ndetse mu Kwakira 2023, yari ku rutonde rw'abahanzi baririmbye mu birori bikomeye byatangiwemo ibihembo bya Trace Awards byabereye mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena.
Icyo gihe yari no mu bari bahataniye ibihembo, aho yari ahatanye mu cyiciro cy'umuhanzi mwiza ukorera umuziki ku mugabane wa Ocean 'Best Artist Indian Ocean'.
Ni we mukobwa wenyine wahatanye muri iki cyiciro, kuko yari ahataniye igikombe n'abasore barimo Mikl ndetse na Goulam. Sega El yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo nka “Trakass Pa Pou Moin” , “En Lèr” , “C’est Gayar D’aimer” n'izindi.
Ubwo yatangizaga ibikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30 mu muhango wabereye muri BK Arena, Perezida Kagame yavuze ko hari amasomo atatu Abanyarwanda bakuyemo nyuma y'imyaka 30 ishize.
Ati: 'Icya mbere, twebwe gusa, Abanyarwanda n'Abanyafurika, ni twe dushobora guha agaciro gakwiriye ubuzima bwacuâ¦'
Yavuze ko icya kabiri ari 'kudategereza gutabarwa cyangwa gusaba uruhushya rwo gukora igikwiye ngo urengere abantu'.
Perezida Kagame yavuze ko icya gatatu ari 'kurwanya iteka politike y'ivanguramoko. Jenoside ni ivanguramoko ry'uburyo bubi bukabije⦠kandi kuko impamvu zayo ziba ari iza politike, n'umuti wayo ugomba kuba uwa politike.'
Ati 'Kubera iyo mpamvu, politike yacu ntishingiye ku moko cyangwa idini, kandi ntizongera kumera ityo.'

Sega”El yanditse kuri konti ye ya Instagram agaragaza ko yifatanyije n'Abanyarwanda mu Kwibuka ku nshuro 30 ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Sega”El yavuze ko mu isengesho rye azirikana Abanyarwanda, kandi asaba buri wese guharanira Amahoro

Sega”El ari mu bahanzi bari i Kigali bitabiriye itangwa ry'ibihembo 'Trace Awards' byabereye muri BK ArenaÂ

Sega ari mu bari bahataniye ibihembo bya Trace Awards mu cyiciro cya ‘Best Artist Indian Ocean’
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TRAKASS PA POU MOIN' YA SEGA EL
Irambona Eric wahoze ari myugariro wa Rayon Sports, yasabye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA mu rwego rwo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwuhariko abasiporutifu ko ryajya ritegura irushanwa ngaruka mwaka ryo Kwibuka.
Ni ubutumwa yatanze mu gihe u Rwanda n’Isi yose muri rusange ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 7 Mata batangiye icyumweru cyo Kwibuka Jenisode yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Irambona Eric, ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi aho yabaye afite umwaka umwe n’igice, akaba yararokokeye muri Nyamasheke mu Murenge wa Shangi.
Uyu mugabo uheruka gusezera umupira w’amaguru aho yakiniye Rayon Sports imyaka 8 na Kiyovu Sports imyaka 2, yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko umupira w’amaguru wagize uruhare rukomeye mu kunga abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Gusa akomeza avuga ko abona FERWAFA mu rwego rwo kwibuka abari abakinnyi, abayabozi b’amakipe n’abafana ko hagateguwe irushanwa ngaruka mwaka ryo Kwibuka.
Ati “Nkeka yaba Minisiteri igira gahunda yo kwibuka abasiporutifu n’amakipe agira gahunda yo kwibuka abasiporutifu, ariko hari nk’ibindi bikorwa byagakozwe bihoraho, hakabaho nk’irushanwa rihoraho, hakabaho nk’irushanwa ngaruka mwaka ryo Kwibuka abasiporutifu bazize Jeniside, kwibuka abari abayobozi b’amakipe, abakinnyi, abafana.”
“Kikaba atari igikorwa kigorwa n’ikipe imwe nk’uko wenda Rayon Sports ijya kwibuka ahubwo akaba ari igikorwa rusange gihuriweho n’amakipe yose, hakaba irushanwa hagatangirwamo ubutumwa nkeka ko ubwo butumwa bwagera kure.”
Irushanwa ryo Kwibuka riheruka kuba ryateguwe na FERWAFA ryabaye muri 2017 ubwo hakinnye ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ndetse n’iya Maroc.
Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/kwibuka30-irambona-eric-yahaye-umukoro-ferwafa-video
Imyaka 30 irashize Jenoside yakorewe Abatusti ibaye gusa bamwe mu bacurabwenge bayo bakuru kugeza n'ubu ntabwo baragezwa imbere y'inkiko ngo bahanirwe bikwiye ibyaha bakoze benshi baracyidegebya mu bihugu byiganjemo iby'ibihangange byo ku Mugabane w'u Burayi na Amerika.
Ibi nibyo Perezida Kagame yagarutseho avuga ku buryo n'ubu mubyara we wari Umukozi w'Umuryango w'Ababimbye atarabona ubutabera wishwe mu 1994 atarabona ubutabera agaruka ku bihe Florence yanyuzemo yanageze ku ngingo y'ubutabera.
Ibi Perezida Kagame abivuga agira ati'Ikibabaje, ni uko uwagambaniye Florence n'abo bari kumwe yakomeje gukorera Loni na nyuma ya Jenoside, kandi ibimenyetso by'uruhare rwe muri Jenoside byaramenyekanye.'
Yongeraho ati'Abantu baramubonye yishimira urupfu rwa Florence mu ijoro ry'icyo gitero. Yakomeje gukora muri Loni imyaka myinshi, kandi nubwo hari ibimenyetso bimuhamya uruhare rwe, aracyidegembya mu Bufaransa.'
Twifashishije inkuru zagiye zikorwa n'ibinyamakuru bikomeye nka BBC na Reuters twasanze Callixte Mbarushimana ari we Perezida Kagame yagarutseho.
Ese uyu mugabo ni muntu ki?
Callixte Mbarushimana ni umwe mu bakekwaho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi nubwo kugeza n'ubu atarabihamywa n'urukiko.
Ku wa 28 Nzeri 2010, Mbarushimana yagejejwe imbere y'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha [ICC] ku bw'ibyaha yari akurikiranweho yakoreye mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri 2009.
Nyamara ariko byajye kurangira arekuwe mu Kuboza 2011 hashingiwe ku bimenyetso bidahagije bimushinja.
Mbarushimana akaba akurikiranweho uruhare mu rupfu rw'abagera kuri 32 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi harimo n'abakozi b'Umuryango w'Abibumbye yari afite inshingano zo kurinda.
Yaje guhagarikwa mu Muryango w'Abibumbye ariko mu 2001 gusa mu 2004 atsindira indishyi z'akababaro zo kuba yarahagaritswe binyuranije n'amategeko.
Akaba yari yaratangiye gukorera Umuryango w'Abibumbye [Loni] kuva muri 1992 aho yakoreye mu bihugu birimo u Rwanda, Angola na Kosovo.
Uyu mugabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi yasigiwe inshingano zo kurinda abakozi b'uyu muryango bari batarahungishwa.
Mu bimenyetso byegereranijwe na ICTR, byagaragaje ko yagize uruhare mu gutoza Interahamwe akaza no kuziha imodoka za Loni zifashishije.
Mubo ashijwa ko yagize uruhare mu kwica hakaba harimo mubyara wa Perezida Kagame, Florence Ngirumpatse nabo bari kumwe.
Abatangabuhamya bagera muri 20 bakaba bemeza ko Mbarushimana yagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatusti harimo no kwica.
Mbarushimana akaba yarabaye Umunyamabanga Mukuru wa FDLR uyu mutwe ugizwe n'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bakomeje kugira uruhare mu bikorwa byo guhungabanya umutekano mu Karere.
Florence Ngirumatse yicanwe n’abo yumvaga ko arokora
Mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yarimo ikorwa, bamwe mu bakozi b'Umuryango w'Ababibumbye barishwe, uyu mubyeyi yari mu bakozi b'uyu muryango bari bazwi cyane kubera isano yari afitanye na Perezida Kagame.
Mu 1990 yigeze gutabwa muri yombi ubwo ibitero by'Inkotanyi byo kubohora igihugu byatangiraga nyuma mu 1994Â yafungiwe mu rugo iwe hamwe n'abandi bantu bagera kuri 12 biganjemo abakobwa b'abanyeshuri bari abana b'inshuti nabo bakoranaga.
Uyu mubyeyi yari yabafashe yizeye ko ubwo ari umukozi w'Umuryango w'Ababibumbye azabafasha akabarinda gusa byaje kurangira bidakunze kuko babuze n'uburyo bwo guhunga.
Muri ibyo bihe Interahamwe zabaga zica abantu hafi y'urugo rwe ari nako kandi bakomeza gukorera ibikorwa by'iyicarubozo uyu mubyeyi n'abakobwa yari yarahisemo gufasha.
Ku wa 16 Gicurasi 1994 nk’uko Perezida Kagame yabigarutseho akaba aribwo telefone yo mu rugo rw'uyu mubyeyi yavuyeho aza no kwicwa nyuma y'icyo gihe kingana n'ukwezi yari amaze yarabuze ubuhungiro we n'aba bakobwa bagiye bafatwa ku ngufu mu bihe bitandukanye.
Callixte Mbarushimana amaze imyaka igera kuri 30 ataragezwa imbere y’inkiko ku byaha ashijwa bya Jenoside yakorewe AbatutsiYigeze gutabwa muri yombi ku byaha nyoko muntu yakoreye mu mashyamba ya Congo KinshasaÂ
Â