Blog

  • Mani Martin yavuze uko Ccile Kayirebwa yahin… – #rwanda #RwOT

    Ubuhanzi bwabaye igikoresho gikomeye cyenyegejeje umugambi wo kurimbura abatutsi. Indirimbo z'abarimo Bikindi Simon zumvikanye igihe kinini kuri Radio zihamagarira urwango no gushyira mu bikorwa umugambi wagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mani Martin wavukiye i Rusizi, ubwo yari mu kiganiro na InyaRwanda, yavuze ko yakuze afite amatsiko yibaza impamvu abahanzi benshi yakuze akundiraho ibihangano batakiriho, kuko yumva ashaka kuzahura nabo akamenya uko bakoresheje inganzo yabo.

    Ni ibintu byakomeje kubyiganira mu mutima we kugeza ubwo ahuye na Cécile Kayirebwa bagirana ikiganiro kirambuye cyagejeje ku kumenya ko amateka asharira u Rwanda rwanyuzemo yanahitanye benshi mu bahanzi baririmbye amahoro n'urukundo.

    Byahinduye imyumvire ye! Uyu muhanzi avuga ko yari yarakuze muri we atekereza ko kugirango azatere ikirenge mu cy’abahanzi yakuze akunda kandi akundira ibihangano, bizamusaba gukora ibihangano byinshi ‘ubundi nkapfa cyangwa nkajya kuba mu mahanga’.

    Yavuze ati “Natekerezaga y’uko ariko bimeze! Kuko niko kuri nari nkuriyemo. Amaze kunsobanurira [Cécile Kayirebwa] ko abahanzi benshi bishwe muri Jenoside, abandi bari muri za Gereza kuko bagize uruhare muri Jenoside, abandi bahunze igihugu ariko hakaba hari n’abandi bahunze kubera ayo mateka n’ubundi yari yaratangiye mbere.”

    Yavuze ko kuva uwo munsi aganira na Cécile Kayirebwa ari bwo yafashe icyemezo cyo gukoresha ubuhanzi bwe mu kubaka icyo ‘gihugu cyasenywe’.

    Hagati aho ariko kandi, Kayirebwa yanabwiye Mani Martin ko hari abahanzi bari bafite impano ikomeye mu muziki bayikoresheje mu guhembera urwango, ndetse bakanahembera amacakubiri na mbere yaho.

    Umunsi abazwa ibibazo bibiri byakomereye umutima we

    Mani Martin yavuze ko igihe kimwe ubwo yari mu Bufaransa, yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru waho, amubaza kuri we n'aho akomoka.

    Uyu munyamakuru yamubajije ibibazo byamukomereye ku buryo kubisubiza byamusabye gutekereza kabiri, ariko kandi ntiyari azi byinshi kuko yari akiri muto.

    Umunyamakuru yabajije Mani Martin niba avuka mu Rwanda, hanyuma amubaza ubwoko bwe. Ati “Nigeze kujya rimwe mu gihugu cy’u Bufaransa, umunyamakuru ambaza ibibazo bibiri byankomereye cyane, yarambajije ngo uva mu Rwanda ndavuga ngo yego, arambaza ngo uri Umuhutu cyangwa uri Umututsi, uri mu bishe abandi cyangwa uri mu bishwe.”

    Mani Martin yavuze ko yakomerewe no gusubiza ibibazo kuko yari akiri umwana muto, ariko yabwiye uyu munyamakuru ko ari umuhanzi kandi ukomoka mu Rwanda.

    Uyu munyamakuru yabwiye Mani Martin ko Abanyarwanda ‘bose nahuye nabo bamwe bari abatutsi abandi ari abahutu’.

    Mani Martin yahise akebura uyu munyamakuru amubwira ko ‘uyu munsi ni umunsi wawe wo guhura noneho n’umuhanzi w’umunyarwanda’. Ati “Birashoboka cyane ko uhitamo umunyarwanda uri we uyu munsi. Kuko, twese ibituranga tubihitamo.”

    Kuri Mani Martin, buri wese uri kuri iyi Si ni igihangano cya nyriibiremwa kandi gitandukanye n’ikindi.

    Anabona ko abantu bafite byinshi bahuriyeho kurusha ibyo batandukaniyeho. Yavuze ko buri wese akwiye kumva ko adashobora kuba nk'undi.

    Mani Martin yavuze ko buri wese ugitekereza kugira ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi bitekerezo biyihembera  'arihemukira'.

    Yavuze ko ‘urwango rubabaza cyane urufite’ kandi ‘ibintu byose utekereza ni ibihangano byawe bwite bikurimo’. 

    Ati “Ni wowe wa mbere bibanza kugiraho ingaruka. Niyo ukoze igikorwa, cyangwa ugakwirakwiza amakuru ashobora gutuma byagira uwo bibangamira n’ubundi biranga bikakugarukira, kuko muri ubu buzima niko bimeze.”

    Mani Martin avuga ko buri mubyeyi w’umunyarwanda wese afite inshingano zo kwigisha amateka abana be ndetse n’abandi ashobora guhura nabo kandi akayavuga uko ari n’uko yabaye.

    Ni igihe cyo gufungurira abato bakarushaho kumenya no kwiga amateka mu nzira zose zishoboka kuko ‘ubutamenya buriya ni bubi’. 

    Ati “Icyo umubyeyi wacu yatubwiye tugiha agaciro kurusha ikindi cyose […] Ni ngombwa cyane ku bwiza abana ukuri kw’ayo mateka.”

    Uyu munyamuziki yagaragaje ko ubuhanzi ari intwaro ikomeye cyane mu kongera kubanisha abantu. Yavuze ko hari abantu bashobora kuba batumvikana mu buzima bwa buri munsi, ariko bakaba bahurira ku gukunda umuhanzi cyangwa igihangano kimwe.

    Ati “Ni intwaro rero dukwiye kuba dukoresha cyane mbere na mbere mu guhuza abantu, kubera ko n’iyo tutabikoze tubigambiriye usanga ibikorwa byacu bihuza abantu.”

    Yavuze ko buri muhanzi uhanga akwiye kubanza gutekereza ku gihangano agiye gushyira hanze, kandi agakora uko ashoboye nawe akabanza gukira ibikomere mbere y’uko atambutsa ubutumwa bwe mu nganzo aba yageneye rubanda. Ati “Turi ahantu turebwa n’abantu bose, turamutse dufite gukira gukomeye, n’abatwumva bakira.”

    Mani Martin yagaragaje ko ari umugisha ukomeye kuba yarakuriye mu gihugu nk’u Rwanda, gitanga amahirwe kuri buri wese.

    Ati “Nagize umugisha wo gukurira mu gihugu, aho nshobora kuva i Cyangugu nkagera Rusumo ntawe umbajije ngo uri uwahe? Kuba gusa mfite irangamuntu y’umunyarwanda bikaba bihagije. Rero ni ikintu cy’ingenzi.”

    Yavuze ko kuba umuhanzi aririmba ubutumwa bwe bugasakara hirya no hino bimwongerera inshingano zo gukomeza gutanga ubutumwa agendeye mu murongo w’abakunzi be no guharanira guhindura sosiyete nziza kurusha uko yayisanze.

    Mani Martin yatangaje ko Cécile Kayirebwa ariwe wamufashije kumenya amateka yaranze abahanzi mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi


    Mani Martin yavuze ko yakomerewe no gusubiza ibibazo by'umunyamakuru w’Umufaransa wamubajije ibijyanye n'ubwoko

    Mani Martin yavuze ko yiyemeje gukoresha inganzo ye mu rugendo rwo kubaka u Rwanda 

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MANI MARTIN

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141762/mani-martin-yavuze-uko-cecile-kayirebwa-yahinduye-imyumvire-ye-nuko-umufaransa-wamubajije–141762.html

  • Ubutumwa bwa Ali Kiba na Ykee Benda bifatanyi… – #rwanda #RwOT

    Aba bombi batangaje ubutumwa bwabo bifashishije urubuga rwa Instagram, bagaragaza ko bari kumwe n'u Rwanda n'Isi muri iki gihe bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw'abarenga Miliyoni mu gihe cy'iminsi 100 aho bicwaga amahanga arebera.

    Mu bihe bitandukanye Ali Kiba yakunze kugaragaza ko yumva neza amateka asharira Abanyarwanda banyuzemo, akifatanya nabo mu kuzirikana no kunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ari mu bahanzi Mpuzamahanga basaba buri wese guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi. Uyu munyamuziki w’imyaka 37 y’amavuko wamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo nka ‘Mwana’, ‘Dodo’ yanditse avuga 'Turi kumwe namwe Rwanda muri ibi bihe'.

    Ali Kiba ari mu bahanzi bubashywe muri Tanzania akaba umwanditsi w'indirimbo uri mu bakomeye wita cyane ku kuririmba indirimbo zubakiye ku mudiho wa Bongo Flava.

    Ni umwe mu bakomoka mu gace ka Kigoma, ndetse yashinze inzu y'umuziki yise Kings Music label, aherutse no gutangiza Radio yise 'Crown Fm Radio'.

    Arazwi cyane binyuze mu ndirimbo zirimo nka: Mwana, Aje, Chekecha Cheketua, Cinderella, Nakshi Mrembo, Usiniseme, Dushelele, Single Boy yakoranye na Lady Jaydee, Mapenzi Yana Run Dunia, Macmuga n'izindi.

    Mu butumwa bwe bwo kuri Instagram, Ykee Benda wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, yasabye buri wese guhora yibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi no 'gukorera ibyiza abana bacu n'abazabakomokaho.'

    Ykee Benda ari mu bahanzi bakomeye muri Uganda bagiye begukanye ibikombe byihariye mu muziki. Ni umwanditsi w'indirimbo akaba na Producer.

    Mu bihangano bye yibanda cyane ku byubakiye ku njyana ya Afrobeats, Pop, Dancehall, R&B ndetse na Reggae. Inyandiko zinyuranye zivuga ko yatangiye umuziki mu mwaka wa 2015, kuva ubwo atangira kumenyekana.

    Ni umwe mu bahanzi babarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Mpaka Records abereye umuyobozi. 

    Amaze gukorana indirimbo n'abarimo Jason Derulo (USA), Reekado Banks (Nigeria), Tekno (Nigeria), Jay Prayzah (Zimbabwe), Mr. Bow (Mozambique), Manzu (Sierra Leone) n'abandi.

     

    Ali Kiba yifatanyije n'Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ykee Benda yasabye buri wese guhora azirikana inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo gutegura ejo heza hazaza h'abana babo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141758/ubutumwa-bwa-ali-kiba-na-ykee-benda-bifatanyije-nabanyarwanda-kwibuka30-141758.html

  • Kwibuka30: Nyampinga wu Bubiligi yazirikanye… – #rwanda #RwOT

    Tariki 24 Gashyantare 2024 ni bwo Kenza yatangajwe ko yahigitse abandi bakobwa bari bahatanye muri Miss Belgique mu birori byabereye ahazwi nka 'Proximus Theater' mu Bubiligi.

    Kenza Johanna Ameloot w'imyaka 22 ufite umubyeyi (nyina) w'umunyarwandakazi, kuri ubu niwe ufite ikamba rya Nyampinga w'u Bubiligi (Miss Belgique) w'umwaka wa 2024. Uwo mubyeyi we yitwa Gakire Joselyne akaba ari umunyarwandakazi, Se akaba ari Umubiligi.

    Mu gihe abanyarwanda bari kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Kenza Johanna Ameloot yagaragaje ko azirikana ibi bihe abanyarwanda barimo ashyira ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bugaragaza ko azirikana ibi bihe.

    Ku ikubitiro, Kenza yabanje gushyira ku mbuga nkoranyambaga ze umunara w'i Paris urimo kwaka handitseho 'Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi' nyuma y'ubwo butumwa, yabuherekesheje ubundi bwo kwibuka.

    Kuba yazirikanye akereka abanyamahanga ibihe igihugu cyamubyariye umubyeyi kirimo gicamo, ni ibintu by'ubutwari cyane ko hari abanyarwanda benshi bagera hanze y'Igihugu bagatangira kunenga ndetse abenshi bakaba babeshywa ku mateka nabo bagatana.

    Kenza Ameloot asanzwe aza mu Rwanda gusura igihugu cyamubyariye umubyeyi ndetse mu minsi yashize yahazanye n'umukunzi we dore ko ubwo umukunzi we yagiraga isabukuru, Kenza Ameloot yamwifurije isabukuru akoresheje amashusho bafatiye mu Rwanda.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141760/kwibuka30-nyampinga-wu-bubiligi-yazirikanye-ibihe-byo-kwibuka-jenoside-yakorewe-abatutsi-141760.html

  • Ababyeyi bacu banze guheranwa n’agahinda ngo tubeho neza – Nshuti Dominique Savio #rwanda #RwOT

    Kapiteni wa Police FC, Nshuti Dominique Savio yabwiye urubyiruko ko ubu igihe kigeze ngo na bo batange umutahe wo kubaka igihugu.

    Ni ubutumwa uyu mukinnyi yatanze mu gihe u Rwanda rurimo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Nshuti Dominique Savio akaba yavuze ko imbaraga abavandimwe n’ababyeyi batanze ngo babeho neza zitagomba gupfa ubusa.

    Ati “Imbaraga n’umurava tubikura kuri bo! Ababyeyi n’abavandimwe bacu banze guheranwa n’agahinda n’umubabaro batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 kugira ngo tubeho neza. Twe nk’urubyiruko nitwe mbaraga z’igihugu, igihe kirageze ngo natwe dukorere igihugu cyacu cyiza kizira ikibi. Twibuke Twiyubaka!”

    Nshuti Dominique Savio yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda nka Rayon Sports, AS Kigali, APR FC na Police FC arimo uyu munsi.

    Savio yageneye ubutumwa urubyiruko

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ababyeyi-bacu-banze-guheranwa-n-agahinda-ngo-tubeho-neza-nshuti-dominique-savio

  • Byansabye gukora indirimbo zitanga ubutumwa k… – #rwanda #RwOT

    Senderi ari mu bahanzi bagize uruhare rukomeye bakoresha inganzo zabo mu rugendo rwo kubohora u Rwanda no kubaka Igihugu. Ibihangano bye byubakiye ku kuvuga u Rwanda, kurinda ibimaze kugerwaho, gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibindi.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Senderi yumvikanishije ko umusanzu w'umuhanzi mu rugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge wigaragaje cyane mu myaka 30 ishize.

    Yavuze ko abahanzi bahanze ibihangano byagaruriye ihumure Abanyarwanda, kandi nawe yabigizemo uruhare. Ati “Nkanjye nihereyeho, nakoze indirimbo zagombaga guhumuriza abarokotse Jenoside mu 1994 kuko nabibonye. 

    Ndi umuhamya wo guhamya ko abarokotse bari bakeneye amagambo abahumuriza, ndetse bari bababaye cyane birenze uko umuntu utarabonye Jenoside aka kanya iyo amubonye ameze atabyumva.”

    Uyu muhanzi yavuze ko ubwo yatangiraga gukora indirimbo zijyanye no kwibuka, byamusabye gukora indirimbo zirenze guhumuriza abarokotse ‘n’uwakoze Jenoside yamara kuzireba akabona ko yakoze icyaha cya Jenoside, icyaha ndengakamere’.

    Senderi yavuze ko indirimbo ze zarenze gufasha abarokotse, ahubwo zifasha n’abakiri bato batabonye Jenoside ndetse n’abari mu mahanga kumenya ububi n’ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Bazibonaga ku mbuga nkoranyambaga no kuri Televiziyo. Zagiye zifasha benshi kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Senderi yahumurije abarokotse, ashima ko ‘baranzwe n’ubutwari bukomeye’. Ati “Mukomere, kandi mwatwaje gitwari. Mukomere, mukomere. Icyo nababwira ni uko mwerekanye ubudasa, mwerekana ubutwari budasanzwe, burangwa n’imbabazi. burangwa n’ubudasa mwaremwanwe.”

      

    Yavuze ko intera u Rwanda n’Abanyarwanda bamaze kugeraho ari umusanzu w’abarokotse ‘nk’uko Igihugu cyabibasabaga’.

    Avuga ko uretse gukora ibihangano nk'ibi bigaruka ku mateka, bifasha urubyiruko, ari na byiza ko abakiri bato bashyira imbaraga mu kumenya amateka y'Igihugu.

    Kuri we, asanga urubyiruko rwamenya amateka y'Igihugu cyane binyuze mu kuyigishwa mu itorero. Ati 'Ndasaba urubyiruko kumenya amateka y'u Rwanda neza bajya mu itorero ahigirwa neza uburere mboneragihugu ku buryo hatagira ugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.'

    Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Nzabivuga ibyo u Rwanda rwagezeho', avuga ko abakuru bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside bakwiriye kuzibukira.

    Ati 'Nsaba abakuru, uwaba agifite ingengabitekerezo ya Jenoside kuyireka akayoboka inzira y'Ubumwe bw'Abanyarwanda.' Arakomeza ati 'Tukarinda ibyagezweho muri iyi myaka 30 tukanabyongera.'


    Senderi yatangaje ko yakoze indirimbo zitanga ihumure ku barokotse Jenoside, kandi zikabwira n'abakoze Jenoside ko ari icyaha kidasaza


    Senderi avuga yavuze ko urubyiruko rukwiye kwigishwa amateka binyuze mu itorero


    Senderi avuga ko imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, umusanzu w'umuhanzi wigaragaza mu rugendo rw'isanamitima

    Ubutumwa bwa Senderi mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi

    KANDA HANOUREBE UBUTUMWA BWA SENDERI MU #KWIBUKA30


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141749/byansabye-gukora-indirimbo-zitanga-ubutumwa-ku-warokotse-nuwakoze-jenoside-imyaka-30-ya-se-141749.html

  • Kwibuka30: Icyusa cyIngenzi numwanditsi Rur… – #rwanda #RwOT

    Iki gisigo bise 'Impamvu yarokotse ('La raison de sa Survie) bagishyize hanze kuri iki Cyumweru tariki 7 Mata 2024, mu gihe Abanyarwanda n'Isi batangiye iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw'abarenga Miliyoni.

    Rurangwa Jean Marie Vianney wanditse iki gisigo, asanzwe ari Umwarimu, umwanditsi w'ibitabo, ikinamico ndetse n'imivugo.

    Muri iki gisigo gishya, yishyize mu mwanya w'umusore warokotse Jenoside ubabaye, wigunze, wubitse umutwe, wibaza niba koko Imana ibaho.

    Ni umusore uri gutekereza ibihe byiza byangijwe n'abicanyi, banamwambuye ibyo we yafataga nk'agaciro gakomeye cyane. Yibuka abe batakiri kumwe, bene wabo, ababyeyi be n'abandi yari kuba ari kumwe nabo iyo baticwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Muri we yumva imiborogo y'abana bato bariraga bahamagara ababyeyi babo. Ari kubona amashusho y'abagabo batemagurwaga kuva mu gitondo kugeza n'ijoro.

    Ni umusore uri gutekereza ku bagore bafatwaga ku ngufu muri Jenoside, bakabakorera ibintu biteye ubwoba, abasaza binginga ababicaga bakabaha amafaranga kugira ngo 'babice neza'.

    Icyusa cy'Ingenzi yabwiye InyaRwanda ko yahuje imbaraga na Rurangwa Jean Marie Vianney mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi no 'kumvikanisha ubukana Jenoside yakoranwe'.

    Jenoside yakorewe Abatutsi Jean Marie Vianney Rurangwa atari mu Rwanda, aho akuriye yamenye amateka y'u Rwanda, yiyemeza gukora igisigo yishyize mu mwanya w'umusore warokotse Jenoside ubara inkuru y'uko byagenze.

    Mu nyikirizo y’iki gisigo, Cyusa aririmba ashishikariza Abanyarwanda n’Isi yose mu kwibuka ‘kubera ko ari ngombwa’. Ati “Yemwe banyarwanda kwibuka ni ngombwa Pe. Tuzirikana abacu bazize uko baremwe.'

    Icyusa cy'Ingenzi yatangaje ko bakoze iki gisigo mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu 2022, Rurangwa yasohoye igitabo yise 'Au-delà de l'imaginable' gishingiye ku buzima bwa nyabwo Abanyarwanda babayemo mu buhunzi mu Burundi. Ni igitabo yatuye Abanyeshuri yigishije kuri Collège Saint Albert i Bujumbura.

    Iki gitabo cyaje kiyongera ku bindi bitabo afite bishingiye ku nkuru mpimbano (Roman), byanamusunikiye gukora umuvugo ugaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi akifashisha Icyusa cy'Ingenzi mu kuwushyira mu majwi. 


    Icyusa cy’Ingenzi yifashishije umwanditsi Rurangwa gushyira mu majwi igisigo cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi 

    Rurangwa Jean Marie Vianney yanditse igisigo yishyize mu mwanya w'umusore warokotse Jenoside

    KANDA HANO WUMVE IGISIGO 'LA RAISON DE SA SURVIE' CYA JEAN MARIE VIANNEY RURANGWA NA ICYUSA CY'INGENZI


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141733/icyusa-cyingenzi-numwanditsi-rurangwa-bahuriye-mu-gisigo-gishingiye-ku-ntekerezo-zumusore–141733.html

  • Kwibuka 30: Jimmy Gatete yageneye ubutumwa Ur… – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Jimmy Gatete ufatwa nk’Umunyabigwi w’Amavubi dore ko yayafashije gukina igikombe cy’Afuruka cya 2004 yagize ati: “Kwibuka ni umwanya wo guha icyubahiro no kuzirikana abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.”

    “Ni umwanya kandi wo gufata mu mugongo abarokotse aya mateka, tukabahumuriza.”

    Uyu munyabigwi kuri ubu usigaye utuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ageze ku rubyiruko yagize ati “Ku rubyiruko, ni umwanya wo kwiga mugasobanukirwa amateka ya Jenoside ya nyayo kuko abayagoreka banahakana Jenoside ari benshi kandi ari mwe mugomba kubarwanya. Twibuke Twiyubaka.”

    Muri ibi bihe bitoroshye u Rwanda rurimo byo Kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abakinnyi b’Abanyarwanda b’umupira w’amaguru ni bamwe mu bakomeje kugenera ubutumwa Abanyarwanda cyane cyane bibanda ku rubyiruko.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141757/kwibuka-30-jimmy-gatete-yageneye-ubutumwa-urubyiruko-141757.html

  • Jimmy Gatete yasabye urubyiruko kudaha icyuho abagoreka amateka y’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Jimmy Gatete wahoze ari rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, yasabye urubyiruko guhangana n’abagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Uyu umunyabigwi w’Amavubi utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri ibi bihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko Kwibuka ari umwanya wo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Kwibuka ni umwanya wo guha icyubahiro no kuzirikana abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Ni umwanya kandi wo gufata mu mugongo abarokotse aya mateka, tukabahumuriza.”

    Yasabye urubyiruko kwiga amateka ya nya yo y’u Rwanda kuko ari bwo bazahangana n’abagoreka amateka y’u Rwanda kuko bagihari kandi ari benshi.

    Ati “Ku rubyiruko, ni umwanya wo kwiga mugasobanukirwa amateka ya Jenoside ya nyayo kuko abayagoreka banahakana Jenoside ari benshi kandi ari mwe mugomba kubarwanya. Twibuke Twiyubaka.”

    Jimmy Gatete yakiniye ikipe y’igihugu kuva 2001-2009, yakiniye amakipe nka Mukura VS, Rayon Sports ndetse na APR FC.

    Jimmy Gatete yasabye urubyiruko guhangana n’abakigoreka amateka y’u Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/jimmy-gatete-yasabye-urubyiruko-kudaha-icyuho-abagoreka-amateka-y-u-rwanda

  • Abategetsi b'u Burundi banze gutatira igihango bafitanye n'abajenosideri #rwanda #RwOT

    Mu gihe kuri iki cyumweru tariki 07 Mata 2024 hafi isi yose yifatanyaga n'u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, u Burundi ni kimwe mu bihugu bike byifashe, byanga kugira ubutumwa bitanga bwo gufata Abanyarwanda mu mugongo.

    Abasesenguzi mu bya politiki, barimo n'Abarundi, bagaye iyi myitwarire y'abategetsi b'u Burundi, kuko, n'ubwo ibihugu byombi byaba bifite ibyo bitumvikanaho, ntabwo bari kwirengagiza ko Jenoside ari icyaha ndengakamere gikorerwa abatuye isi yose, kuyamagana rero bikaba ari inshingano za buri wese ushyira mu gaciro.

    Byongeye, 'umuturanyi ni umuzimyamuriro', nk'uko bizwi mu muco u Rwanda n'u Burundi bisangiye. Ntitwiriwe tuvuga ko uyu mugani u Rwanda rwanawushyize mu bikorwa, ubwo muw'2013 rwatabaranaga ingoga, rukajya kuzimya isoko rya Bujumbura ryagurumanaga.

    Abategetsi b'u Burundi birengagije ko ibyago by'umuturanyi biba ari ibyawe, kumutabara no kumwihanganisha bikaba mu by'ukuri ari ukumuguriza. Ushobora kudakunda umututsi rwose. Icyakora kwirengagiza Jenoside yamukorewe, bigusanisha cyane na bene kuyikora.

    Ntituvuze ko abategetsi b'u Burundi bishimiye ibyago by'umuturanyi, nubwo bizwi ko hari abari mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi, bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Uwabishidikanyaho yareba ibaruwa (y'ibanga ariko dufitiye kopi), Perezida Evariste Ndayishimiye yandikiye Minisitiri w'Intebe tariki 06/07/2022, asaba ko haba ubwitonzi mu gusaba ihererekanya ry'abanyabyaha hagati y'ibihugu byombi, kuko muri CNDD-FDD na FRODEBU harimo abarwanashyaka benshi bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yandika iyi baruwa, Perezida Ndayishimiye yirindaga kwikora mu nda!

    Mu gihe Loni yemeje ko mu gusobanura ibyabaye mu Rwanda muw'1994, hakoreshwa imvugo'JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI', ndetse ubu ku isi yose ikaba ariyo mvugo idakuka, ibyegera bya Perezida Ndayishimiye byo biracyakoresha nkana imvugo iteza urujijo. Urugero ni nk'inyandiko Ambasaderi Willy Nyamitwe yashyize ku rubuga rwa X, aho avuga' JENOSIDE YO MU RWANDA', imvugo asangiye n'abajenosideri n'abandi babari inyuma, igamije gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi .

    Ibi byose ariko ntibitunguranye ku muntu ukurikirana ibibera muri aka karere k'Ibiyaga Bigari. Niba se Perezida Ndayishimiye yarohereje abasirikari b'u Burundi gufasha Leta ya Tshisekedi n'abajenosideri bo muri FDLR gutsemba Abatutsi bo muri Kongo, ni hehe handi abahishe ?

    Iyi myitwarire itakijyanye n'igihe y'abayoboke ba CNDD-FDD, iragaragaza rya rondabwoko ryabagize imbata. Baribeshya ko ibafasha kwigarurira imitima y'abo bita 'rubanda nyamwinshi', batazi ko ushyigikira umurozi ejo akakumaraho urubyaro.

    The post Abategetsi b'u Burundi banze gutatira igihango bafitanye n'abajenosideri appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abategetsi-bu-burundi-banze-gutatira-igihango-bafitanye-nabajenosideri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abategetsi-bu-burundi-banze-gutatira-igihango-bafitanye-nabajenosideri

  • Babo yakuye umukoro mu biganiro byo #Kwibuka3… – #rwanda #RwOT

    Ambasade y'u Rwanda mu Budage yatangaje ku rubuga rwa X ko iki gikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 7 Mata 2024 mu rwego rwo gutangiza icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, yatwaye ubuzima bw'abarenga Miliyoni.

    Abitabiriye iki gikorwa bagikoreye ahitwa Potsdamer Platz mu Mujyi wa Berlin mu Budage, berekeza ku rwibutso rwa Jenoside, mu rwego rwo kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Abitabiriye kandi bahawe ikiganiro na Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor César n'abandi. Iki gikorwa cyo #Kwibuka30 cyabaye mu gihe, ku wa 6 Gashyantare 2024 ahitwa i Lauchringen mu Budage hatashywe urwibutso rwa Jenoside nyuma y'imyaka 30 ishize.

    Ni urwibutso rwa mbere rwubatswe ku bufatanye bw’Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside, Ibuka, mu Budage ndetse n’Abanyarwanda baba muri icyo gihugu.

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda nyuma y'igikorwa cyo #Kwibuka30, Babo yavuze ko amateka yumvise yamukoze ku mutima, bituma yiyemeza gukomeza urugendo rwo kubaka u Rwanda rwifuzwa na buri wese.

    Ati 'Nyuma yo kumva amateka ya Jenoside nk'umuhanzi icyo niyemeje ni ugufatanya n'ubuyobozi kubaka Igihugu, ndetse no kubwira urubyiruko hamwe n'abana nzabyara kubigisha amateka y'itegurwa rya Jenoside n'uko yahagaritswe, ku buryo abana banjye cyangwa urubyiruko bazamenya uko bubaka igihugu. Icyo nicyo cyemezo nafashe.'

    Uyu muhanzikazi wamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye, yabwiye urubyiruko guhuza imbaraga mu rugamba rwo guhangana n'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko bafite ubushake n'ubushobozi bwo kwifashisha imbuga nkoranyambaga n'izindi nzira bagaragaza ukuri.

    Babo yavuze ko ubuhamya yiyumviye bw'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bwamusigiye umukoro wo 'gusigasira ubumwe n'ubwiyunge mu gihugu cyatubyaye nk'urubyiruko'. Ati 'Igihugu cyaratubyaye, dufite amateka yacu, hari ibyo twiga, ariko hari ibyo tutamenya, rero ni umwanya wacu wo kwiga amateka.'

    Ku nsanganyamatsiko igira iti: 'Kwibuka twiyubaka' nk'uko bitangazwa n'Inyoborabikorwa yashyizwe ahagaragara na Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe); mu by'ingenzi bizazirikanwa muri iki gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi harimo;

    Ibyo u Rwanda rumaze kugeraho, nko kubumbatira ubumwe bw'Abanyarwanda, kwibuka no gusigasira amateka y'Abanyarwanda, ubutabera n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda no guhora harwanya umuco wo kudahana hakurikiranwa abagize uruhare muri Jenoside no kwamagana imvugo zibiba urwango.


    Ambasaderi Igor Cesar [Uwa Gatatu uvuye iburyo] ari kumwe n'Abanyarwanda n'Inshuti mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye mu Budage


    Umuhanzikazi Babo [Ubanza Ibumoso] ari mu Magana y'urubyiruko bitabiriye igikorwa cyo kwibuka


    Babo yavuze ko ubuhamya bw'abarokotse Jenoside bwamuhaye umukoro wo kubaka Igihugu no kuzigisha amateka abazamukomokamo 


    Ambasaderi Igor Cesar yaganirije abitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi


    Ku wa 6 Gashyantare 2024, Ambasaderi Igor Cesar, yafunguye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Budage












    Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti  “Kwibuka, Twiyubaka”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141752/babo-yakuye-umukoro-mu-biganiro-byo-kwibuka30-byahuje-abanyarwanda-mu-mu-budage-amafoto-141752.html