Blog

  • Umukinnyi ntiyatinyaga kwita mugenzi we bakinana inyenzi – Kayiranga Jean Baptiste #rwanda #RwOT

    Kayiranga Baptiste wakiniye akanatoza Ikipe y’Igihugu 'Amavubi’ na Rayon Sports, yavuze ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 umukinnyi atatinyaga kwita mugenzi we inyenzi.

    Gusa avuga ko mu byamufashije kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 harimo ko yakinaga ndetse by’umwihariko akaba yari mu ikipe ikomeye.

    Jenoside yabaye Kayiranga Jean Baptiste akinira Rayon Sports, mu buhamya bwe yatanze mu minsi yatambutse, yavuze ko mu kibuga wasangaga abakinnyi bitana inyenzi, hakaba kandi n’ivangura rishingiye ku turere mu makipe.

    Ati 'Mu irangamuntu ho habaga amoko, ariko mu byangombwa by’abakinnyi nta byabagaho kuko ntabyo nabonye, gusa nyine byabaga biri mu mitwe y’abantu. Wasangaga umukinnyi ku giti cye, ashaka umwanya, akazi cyangwa amafaranga cyangwa ashaka kugutsinda, yakwitaga umututsi cyangwa inyenzi bitewe na politiki yariho icyo gihe, akabyuririraho.'

    'Icyo gihe umuntu yashoboraga kukwita ati 'wa nyenzi we’ cyane urugamba rwo kubohora igihugu rwaratangiye. Mu kibuga kumwe mucyocyorana, gusa ntabwo ari ibintu byabaga ari indirimbo. Ntabwo byari ibintu byabaga mu bakinnyi b’ikipe imwe, niba mukina na Etincelles, byanze bikunze wasangaga ibyo bintu biri buze cyane, Nyanza, Rubavu byari ibintu bihanganye, Rayon Sports ikina na Mukungwa cyangwa Flash, ibyo bintu warabyumvaga rwose.'

    Kayiranga yakomeje avuga ko ibi bitabuzaga umukino kuba ndetse ukarangira kuko umukinnyi atashoboraga kubwira umusifuzi ko bamwise inyenzi.

    Ati 'Nahunze ubwo twari tumaze kubona imodoka ipakiye imirambo i Nyakabanda. Umuhungu twabanaga yari afite imodoka, tujya mu bice by’iwabo i Gitarama kuko twumvaga wenda ho hashobora kuba hari amahoro. Twahuye na bariyeri nk’eshatu cyangwa enye ariko dukoresha pasiporo kuko ho nta bwoko bwabagamo, dutanga n’amafaranga.'

    'Tugeze za Musambira, banshakiye imodoka kuko nari umukinnyi (wa Rayon Sports), bari bamenye, ni uko nkomeza i Gitarama mpurirayo n’umwe mu bagabo bari mu buyobozi bwa Rayon Sports, na we yarahungiyeyo, tujya i Cyangugu ariko nko mu matariki 10 Gicurasi yantegeye indege, njya muri Tanzania.'

    Kayiranga Baptiste yavuze ko Rayon Sports ariyo yamugaruye mu Rwanda mu 1995, imukuye mu Burundi, aho yari yarahamagawe n’umutoza Raoul Shungu wari muri Inter Stars.

    Ati 'Nagiye mu Burundi ari Raoul umpamagaje, yari afite ikipe bita Inter Stars ikomeye (n’ubu irahari), amaze kumenya ko mpari nsubirayo. Nahamaze nk’amezi atatu, baranamvuza kuko nari naravunitse, Rayon Sports yari irimo kwiyubaka iraza irantwara. Rayon Sports yantwaye inyibye.'

    Ku bijyanye n’abakinnyi bakinanaga bazize Jenoside mu 1994, Kayiranga avuga ko yamenye amakuru yabo ubwo yari agarutse mu Rwanda mu 1995, ashavuzwa cyane n’umwe mu bakinnyi bamufashaga muri Rayon Sports witwaga Munyangabo Longin.

    Ati 'Amakuru y’abapfuye nayamenye ngarutse i Kigali. Mu bo twakinanaga harimo uwitwaga Masaka, ni naho yakomokaga, yaje muri Rayon Sports maze amezi atatu cyangwa atanu nanjye nyigezemo. Hari undi witwa Munyangabo Longin, yakinaga nka Rutahizamu, na we yapfuye muri ibyo bihe, yari umukinnyi mwiza wihuta, yigeze no kujya gukora igeragezwa mu Bubiligi ntibyakunda, yari icyitegererezo cyanjye, yaranyubakaga cyane mu mupira w’amaguru. '

    Abandi bakinnyi uyu mutoza avuga ko atakwibagirwa harimo barumuna ba Tigana wakinaga muri Rayon Sports, barimo Martin na Gaturira ndetse n’umutoza wo muri Mukura Victory Sports witwaga Charles, wamufashaga cyane mu myitozo n’ubwo yari muri imwe mu makipe bari bahanganye, Kunde wo muri Kiyovu Sports n’abandi.

    Kayiranga Baptiste ukomoka i Murambi muri Rwamagana, yakiniye ikipe y’abana y’i Gikondo na APE Rugunga, aho nyuma y’imyaka ibiri gusa yahise abengukwa na Rayon Sports.

    Ati 'Hagati ya 1995 na 1996 nari ngiye kuva muri Rayon Sports njya muri Mukura, ariko ntibyakunda kuko Rayon Sports yahise yongera irangarura. Nshoboza Gérard wayoboraga Rayon Sports yarabimenye, ahita asubiza udufaranga Mukura yari impaye. Mu 1996 nagiye muri Tunisia nkinira Avenue Sportif de la Marsa imyaka ibiri, ngaruka muri Rayon Sports. '

    Nyuma yo guhagarika gukina mu 2000, yabaye umutoza wungirije Buuni Safari 'Brésilien’ na Raoul Shungu mbere y’uko akora amahugurwa y’ubutoza mu Budage, aho yavuye agaruka muri Rayon Sports yahesheje igikombe cya shampiyona nk’umutoza mukuru mu 2005.

    Yatoje kandi AS Kigali, Kiyovu Sports, Gicumbi FC, Mukura VS, Pépinière FC, Amavubi makuru, U-20, Amavubi y’abagore na Alliance Sports Club yo muri Tanzania.

    Kayiranga Jean Baptiste ni izina rizwi cyane muri ruhago, nawe yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

    Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/umukinnyi-ntiyatinyaga-kwita-mugenzi-we-bakinana-inyenzi-kayiranga-jean-baptiste

  • Hashimirwe Perezida Kagame wahagaritse Jenoside Isi yose irebera – Uwayezu Jean Fidele uyobora Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele, yashimiye ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi n’uwari umugaba wa zo Nyakubahwa Perezida Paul Kagame kuba barahagaritse Jenoside Isi yose irebera.

    Ni mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho Rayon Sports yari yasuye Urwibutso rwa Nyanza ya Kicuro ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 9 Mata 2024.

    Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi b’iyi kipe, abakunzi bayo, abakinnyi b’amakipe y’abagabo ndetse n’abagore n’abandi Banyarwanda.

    Uyu muhango wabimburiwe n’urugendo rwahagurutse kuri New Life Kicukiro rugana ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, ahashyinguye imibiri y’Abatutsi barenga 105 000.

    Perezida wa Rayon Sports yavuze ko mu izina ry’iyi kipe ashimira cyane Perezida Kagame n’Ingabo za RPA zari iza FPR yari ayoboye zabashije guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi Isi yose irebera.

    Ati “Nashimira ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi n’uwari umugaba wazo Nyakubahwa Perezida Paul Kagame kuba barahagaritse Jenoside isi yose irebera. Mu izina ry’umuryango wa Rayon Sports turabashimira cyane barakoze, barakoze'.

    'Jenoside yakozwe na Leta mbi ikoresheje urubyiruko. Iyo tuje hano tuba tuje kuhakura amasomo ngo ibyabaye ntibizasubire, ahubwo ngo twebwe dukoreshe imbaraga inshuro zirindwi twubake igihugu abo bandi basenye'.

    Yakomeje avuga ko nka Rayon Sports abereye umuyobozi ndetse n’abandi banyarwanda batazemera ko hari abakomeza guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Nkuko babitubwiye leta yakoresheje imbaraga nyinshi mu gutegura Jenoside no gushishikariza abaturage kuyikora, aho ubu ikigezweho ari uguhakana. Twebwe nka Rayon Sports n’abandi banyarwanda ntabwo tuzemera ko bahakana ukuri kwabaye. Ntabwo ibihumbi 105 biri aha ndetse na miliyoni irenga babihakana, ubikora na we ni umujenosideri'.

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicuro rugizwe n’ibice 3, icya mbere kirimo amazina y’Abatutsi bahashyinguwe, icya kabiri kirimo imva ishinguwemo imibiri irenga ibihumbi 105 ni mu gihe icya gatatu ari Ubusitani bubumbatiye ibihe bitandukanye Abatutsi banyuzemo muri Jenoside n’akamaro gakomeye ibidukikije by’umwihariko ibimera byagize mu kurokora Abatutsi.

    Uweayezu Jean Fidele yavuze ko batazemera kurebera hari abagihakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/hashimirwe-perezida-kagame-wahagaritse-jenoside-isi-yose-irebera-uwayezu-jean-fidele-uyobora-rayon-sports

  • Iyo bwiraga twasubiraga mu mirambo tukaryama!… – #rwanda #RwOT

    Maniraho Ernest, ni umwe mu barokokeye ku musozi wa Nyanza ya Kicukiro, nyuma y'ibibazo byinshi birimo no kubura ababyeyi be bose ndetse n'abavandimwe be batatu afite imyaka 7 gusa y'amavuko.

    Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Ernest n'umuryango we bari batuye mu murenge wa Kagarama, hirya gato y'ahubatse Akarere ka Kicukiro ubu.

    Mu muryango w'abana batanu, Ernest yasigaranye na mushiki we gusa abandi bose ndetse n'ababyeyi babo barishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ernest yavuze ko iwabo batangiye kujya baterwa n'interahamwe mbere y'uko Jenoside yakorewe Abatutsi itangira ku mugaragaro ku ya 7 Mata 1994.

    Yagize ati: 'Bajyaga baza kudutera buri munsi. Buri mugoroba, ababyeyi bacu bajyaga bajya ku irondo hanyuma twebwe tukajya kwihisha, barazaga bakatubwira nimugoroba ngo nitujye kwihisha mu rutoki rwari iruhande yacu. Twabayeho muri iyi minsi yose twihisha mu rutoki, mu masaka.'

    Hashize iminsi interahamwe zikomeje kubabuza amahoro, ababyeyi ba Ernest bumvikanye ko umuryango wabo ugomba guhungira kuri Paruwasi (Kicukiro), kuko bari bazi ko interahamwe zidashobora gutera Kiliziya cyangwa ngo zinjiremo kuko bizeraga ko ari mu Ngoro y'Imana.

    Yavuze ko we n'abavandimwe be batatu ndetse na nyina ari bo bagiye kuri Pruwasi ya Kicukiro, naho se na mukuru we wari imfura iwabo bagasigara barinze inzu.

    Mu ijoro Ernest na mama we basubiraga mu rugo bagiye kureba umuvandimwe we na se, ni bwo indege ya Habyarimana yahanutse, maze bashatse guhindukira ngo basubire kuri Paruwasi biranga bitewe n'uko icyo gihe ibintu byahise biba bibi kurushaho.

    Mu rugendo rurerure kandi rugoye cyane Erenest yakoranye n'umubyeyi we bagerageza gushaka ubuhungiro, niho interahamwe zari kumwe n'abasirikare zaje kumwicira zimukubise gerenade.

    Ati: 'Hanyuma muri uwo mwanya, nibwo batangiye gutera za gerenade. Ubwo njyewe nari ndi kumwe na mama, na bakuru banjye. Nari ndi kumwe na mama mufashe akaboko, bateye gerenade ya mbere, yahise imutwara yamunkuye mu kaboko. Sinahise menya ahantu agiye kuko gerenade yaramutwaye, nanjye mpita nikubita hasi nubamye, gusa nanjye nahise mera nk'upfuye, mpita nsinzira ako kanya.'

    Ernest yakomeje avuga ko icyo gihe abagerageje kwiruka abenshi n'ubundi bagwaga aho bitewe n'uko aho hantu hari hagoswe n'interahamwe n'abasirikare benshi.

    Muri iryo joro interahambwe zagarutse aho Ernest yari aryamye mu mirambo, zije kwambura abapfuye bambaye ibintu bihenze, no kureba niba hari abagihumeka ngo nabo babice burundu, ndetse ziza no kubishyira mu bikorwa kuko zari zitwaje intwaro zikomeye zirimo imihoro n'ibindi.

    Yagize ati: 'Ndibuka ko njyewe kwa kundi nari ndyamye, interahamwe yaraje inkandagira mu mugongo, hari umubyeyi wari wegereye iruhande rwanjye urimo gutaka cyane no hirya yanjye hariyo undi mugabo, ankandagiyeho sinakwinyeganyeza ahubwo wa mudamu aravuga ati 'njyewe ntabwo napfuye.' Mu kuvuga gutyo, yahise abwira mugenzi we kuko uwo nguwo yari ari gusaka, ati 'mpereza umuhoro nice uyu nguyu.' Yarawumunagiye, wa muhoro uraza unyikubita ku kirenge ndikanga ndavuga ngo ni njyewe bagiye kwica.

    Ahita afata uwo muhoro, ahita atema wa mudamu wari uri iruhande rwanjye. Amaze kumutema, ahita atema na wa mugabo wari iruhande rwanjye, bose bahita bapfa.'

    Ernest icyo gihe yarakomeje araryama amara iminsi aryamye mu mirambo. Nyuma yaho, yaje guhura na mushiki we wo kwa nyina wabo wari ufite imyaka itatu ari gushaka nyina.

    Yasobanuye ko we n'uwo mwana babanje gushaka mama we bamubuze, bajya gushaka mama w'uwo mwana basanga aryamye mu muhanda yapfuye ari konsa umwana nawe yapfuye.

    Kuva icyo gihe, babayeho ubuzima bugoye cyane ari abana bato bwakwira bagasubira kuryama mu mirambo. Muri ubwo buzima bushaririye niho Inkotanyi zaje kubasanga bihishe mu rutoki zibajyana mu bandi bari barokotse.

    Nyuma, baje kujyanwa i Byumba, baza no kujyanwa mu kigo cy'imfubyi bitabwaho n'umusirikare ubu uri mu kiruhuko k'izabukuru, kugeza igihe nyina wabo na nyirasenge baje kumenya ko bakiriho bakajya kubakurayo.

    Ernest ageze kwa nyina wabo yasanzeyo mushiki we nawe wari wararokotse babanayo mu buzima butoroshye, kuvuga 'Mama' ari ikibazo cy'ingutu, atakira ko imfura yabo yahoze izobereye mu byo kwiruka nayo yaba yarapfuye, gusa baza kumenya ko we na se batwikiwe mu Kiliziya.

    Ernest waje gukura akagira umuryango, yasoje ubuhamya bwe ashimira Inkotanyi zafashijwe n'Imana mu kubarokora ndetse na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame wabitayeho mu buzima bugoye bw'ubupfubyi, asaba urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe rufite yo kugira igihugu gitekanye, barushaho gukora ibyagiteza imbere nabo ubwabo biteza imbere.


    Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye Maniraho Ernest afite imyaka 7

    Ernest yagejeje ubuhamya bw’ibyamubayeho ku rubyiruko rusaga ibihumbi bitanu rwari rwitabiriye umugoroba wa Our Past Initiative 

      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141782/iyo-bwiraga-twasubiraga-mu-mirambo-tukaryama-ubuhamya-bwa-maniraho-ernest-wagizwe-imfubyi–141782.html

  • Kwibuka 30: Minisitiri Dr Utumatwishima na Mi… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Mata 2024 mu Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, cyateguwe n’umuryango Our Past umaze imyaka 12 utegura 

    Cyitabiriwe n’urubyiruko rusaga ibihumbi bitanu. Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu barimo Min Dr Utumatwishima Abdallah, uyobora minisiteri y’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi na Minisitiri Aurore Mimosa Munyangaju uyobora minisiteri ya Siporo.

    Our Past yagaragayemo inyigisho ku mateka yaranze u Rwanda mu myaka ya mbere y’1994 kugeza hakozwe Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, hakinwa imikino yirekana uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa ndetse hatangwa n’ubuhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe  Abatutsi aho bavuze ubuzima bushaririye babayemo muri icyo gihe.

    Umuraperi Bruce the 1st yaririmbye indirimbo ihumuriza abarokotse Jenoside  yakorewe Abatutsi ndetse inahumuriza n’abandi bari bitabiriye iki gikorwa cyo #Kwibuka30. Ni indirimbo yitwa ‘Ndi Urumuri’ igaragaza icyizere cy’ejo hazaza.

    Min Dr Utumatwishima na Min Aurore Mimosa bitabiriye igikorwa cyateguwe na Our Past cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 

    Abasaga ibihumbi bitanu bitabiriye Our Past mu gikorwa cyabereye ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141780/kwibuka-30-minisitiri-dr-utumatwishima-na-minisitiri-aurore-mu-barenga-5000-bitabiriye-our-141780.html

  • Yatanze Mituweli 500! Tecno yunamiye inziraka… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe u Rwanda n'Isi muri rusange bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Tecno Mobile Rwanda nayo yifatanyije n'abanyarwanda bose muri ibi bihe, mu gikorwa cyo kunamira inzirakarengane ziruhukiye mu rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro, ahiciwe Abatutsi basaga 3,000.

    Ubwo bunamiraga izi nzirakarengane, bamwe mu bakozi ba Tecno Mobile Rwanda bari bahagarariye abandi basobanuriwe muri macye amateka y'urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro.

    Umukozi wa Ibuka, Gasigwa Gilbert yavuze ko uru rwibutso rufite umwihariko w'uko Umuryango w'Abibumbye wasize Abatutsi mu kaga bari babahungiyeho bazi ko bashobora kubarinda ariko bikaza kurangira bishwe muri Mata 1994.

    Yagize ati: 'Abagize Umuryango w'Abibumbye bari hano mu Rwanda bafite inshingano yo kubungabunga amahoro, nicyo cyari cyabazanye ariko n'Abatutsi bahigwaga bari batuye hano mu Mujyi wa Kigali, Kicukiro, mu nkengero zaho, babahungiyeho bizeye ko bari bubone ubutabazi ariko ntabwo ari ko byagenze baje kubasiga birangira babishe.'

    Yakomeje avuga ko uru rwibutso ari ikimenyetso kigaragaza ugutsindwa k'Umuryango w'Abibumbye cyangwa kunanirwa gushyira mu nshingano icyari cyabazanye mu Rwanda.

    Nyuma yo gusangizwa incamake y'amateka akakaye y'urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro, itsinda ryaturutse muri Tecno ryagejeje ubutumwa bw'ihumure kuri bamwe mu bagize Umuryango w'abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG).

    Umukozi ushinzwe Itumanaho, Isakazamakuru ndetse n'ibikorwa bya Tecno, Muhire Léon Pierre yatangaje ko atari ubwa mbere Tecno ikoze igikorwa nk'iki, asobanura ko bahisemo kugenera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwishingizi 'ubufasha bw'ubuzima' kubera ko iyo umuntu afite ubuzima abasha gukora n'ibindi byose.

    Yagize ati: 'Twatekereje ko muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, hari benshi mu miryango iba ikeneye iryo humure no kwegerwa. Ni muri urwo rwego rero twatekereje kuza kwibuka nk'abakozi ba Tecno kandi nka Tecno muri rusange mu Rwanda hose, tukaza kwibukira hano i Nyanza nka hamwe hafi hatwegereye kuko dukorera muri Kigali, tukaza tukibuka, tukamenya amateka tukayiga, ariko tukarenga n'icyo kintu tugafasha n'Ababyeyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye muri aka gace.'

    Umwe muri aba babyeyi bahawe ubwishingizi witwa Mukabaruta Herena, yatangaje ko bishimye cyane ku bw'ubu bufasha bahawe kandi bashimira Tecno yabatekerejeho.

    Yagize ati: 'Turishimye, turabashimiye ku bw'uko baduhaye Mituelle de Sante muri iyi minsi yo kwibuka ku nshuro ya 30 twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ubu ni ukuvuga ko Mituweli idahagarara, ahubwo irakomerezaho twivuza. Ubwo rero, ni ubuzima bwiza baduhaye uyu mwaka wa 2024 na 2025.

    Turabashimiye rero Tecno, dushimira GAERG, dushimira Nyakubahwa Paul Kagame ku bw'urubyiruko aba yaratoje kwita ku babyeyi, babo Imana ibahe umugisha.'

    Usanganwa Augustin nawe warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yagize ati: 'Ka Mituweli rwose turagashima cyane, kubera ko buriya iyo ufite Mituweli uba ufite ubukire buhagije nta n'icyanagushobora. Buri ndwara yose yaba ikujeho ugomba kujya kuyivuza, cyangwa umwana yaba arwaye ukagenda ntugire icyo utinya. Nta bushobozi twe tuba dufite, muba mutwibutse nk'abantu bakuze b'intwaza, namwe rubyiruko rubyiruka ubungubu, Imana ibongere imigisha, mudushimira na Paul Kagame n'ubuyobozi bwiza.'

    Ubuyobozi bwa GAERG bwashimiye byimazeyo Tecno Mobile Rwanda ku gikorwa cy’ingenzi yakoze, avuga ko ibi bishimangira ko u Rwanda ari igihugu cyiza kirimo abanyarwanda beza ‘bagenda muri wa mujyo n’icyerekezo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ashakamo umunyarwanda muzima.”

    Nyuma yo gusoza iki gikorwa, Tecno yifatanije n'Umuryango wa Our Past wibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

    Iki gikorwa cyitabiriwe n'urubyiruko rusaga ibihumbi bitanu, cyaranzwe n'imikino, ubuhamya, indirimbo ndetse n'ubutumwa bugaruka ku kwibuka ku nshuro ya 30 ndetse no guharanira kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.


    Tecno Mobile Rwanda yifatanyije n’Abarokotse kwibuka ku nshuro ya 30 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994



    Ni igikorwa bakoreye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro


    Basobanuriwe amateka y’uru rwibutso ruruhukiyemo imibiri 105,600 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi



    Bamwe mu bakozi ba Tecno bashyize indabo ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Bamwe mu babyeyi barokotse nabo bashyizeho ururabo

    Bunamiye inzirakarengane za Jenoside zishyinguye mu rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro

    Kuri uru rwibutso habashije kurokokera Abatutsi 100 gusa

    Mu rwego rwo kurushaho kubakomeza, Tecno yahaye ababyeyi barokotse Jenoside bafashwa n’umuryango wa GAERG ubwishingizi mu kwivuza

    Tecno kandi, yifatanije n’umuryango w’urubyiruko ‘Our Past’ mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

    Ni mu gikorwa nacyo cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro

    Cyitabiriwe n’urubyiruko rusaga 5,000

    N’abanyamahanga bitabiriye uyu mugoroba wo kwibuka

    Hacanwe urumuri rw’icyizere

    Urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa rwasabwe kubahiriza inyigisho rwahawe

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    AMAFOTO: Ngabo Serge – InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141781/yatanze-mituweli-500-tecno-yunamiye-inzirakarengane-zazize-jenoside-yakorewe-abatutsi-yifa-141781.html

  • Kwibuka30: Rayon Sports yunamiye inzirakareng… – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye mu gihe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bari kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 aho n’umuryango wa siporo nawo watakaje abakunzi bawo.

    Uru rugendo rwabaye kuri uyu wa wa Kabiri, tariki ya 9 Mata 2024 rukaba rwatangiriye ku rusengero rwa New Life Bible ku Kicukiro Saa munani, abagize umuryango wa Rayon Sports bazamuka berekeza i Nyanza ku rwibutso, bunamira inzirakarengane ziharuhukiye, basura n’ubusitani bw’uru rwibutso, basobanurirwa amateka banakangurirwa kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Uwayezu Jean Fidèle usanzwe ayoboye umuryango wa Rayon Sports niwe wari urangaje imbere uyu muryango wari ugizwe n'abakinnyi b’ikipe y’abagabo, abakinnyi b’ikipe y’abagore, ndetse n’abafana b’iyi kipe muri rusange. Yavuze ko impamvu bakora uru rugendo ari ukugira ngo bifatanye n'abandi Banyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yagize ati: 'Nk’uko tujya tubikora muri ibi bihe, umuryango wa Rayon Sports dufata umwanya tugakora urugendo, tugasura rumwe mu nzibutso ziri mu gihugu kugira ngo twifatanye n'abandi Banyarwanda muri rusange mu kwibuka. Kwibuka kubera iki, twibuka muri rusange Abanyarwanda, Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kubera ko ni ngombwa nk'Abanyarwanda.”

    “Umuryango wa Rayon sports uri mu bandi Banyarwanda, tugomba rero kubibuka kugira ngo tubasubize agaciro kabo. By’umwihariko rero nk'umuryango wa Rayon Sports, umuryango w'Abasiporutifu, abapfuye ni ababyeyi bacu, ni abavandimwe bacu, ni imiryango yacu. 

    Abo nabo turabibuka ariko noneho no muri abo harimo abakunzi ba Rayon Sports, abanyamuryango se cyangwa n'abashinze Rayon Sports, abakinnyi bayikiniye, abasiporutifu n'abandi muri rusange. Abo nabo turaza tukabibuka tugakora iki gikorwa kugira ngo gikomeze kibere isomo n'abandi basiporutifu”.

    Abayobozi ba Rayon Sports bunamira inzirakarengane zishyinguye mu Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro

    Uwayezu Jean Fideli yakomeje avuga ko muri aba basiporutifu harimo urubyiruko kandi mu gihe Jenoside yabaga mu bayigizemo  uruhare hakaba hari harimo urubyiruko akaba ariyo mpamvu bikwiye ko noneho hongera gukoresha  izo mbaraga z'urubyiruko hubakwa igihugu.

    Yagize ati: 'Abasiporutifu cyane cyane harimo urubyiruko, igihe Jenoside yabaga muri iki gihugu imbaraga z'urubyiruko zakoze akazi gakomeye cyane mu gusenya igihugu, mu kwica abantu. Ubu rero na none ni byiza ko dukoresha izo mbaraga z'urubyiruko rwacu mu kongera kubaka igihugu, mu kongera kubaka siporo Nyarwanda kuko siporo ni urukundo, ni ugukundana, ni ugufatanya, ni ugufasha kubaka igihugu.”

    “Abo rero, iyo tuje hano bahakura amasomo menshi cyane dore ko benshi bashobora kuba baravutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Iyo tuje na none hano hari amasomo tuhakura bakatuganiriza, bakatubwira urupfu abacu bapfuye, abanyarwanda bapfuye ku buryo tuhakura amasomo yo kwanga ikibi.

    Nk’uko babidusobanuriye mwabyumvise ubu ikigezweho ni ukuyihakana, abayikoze barayiteguye barayikora ubu bageze igihe cyo kuyihakana. Urubyiruko rero twebwe, mwebwe n'abasiporutifu muri rusange ni inshingano zacu zo kurwanya abo ngabo bashaka kuyihakana bakoresheje imbuga nkoranyambaga, bakoresheje siporo' .

    Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro ikipe ya Rayon Sports yasuye rushyinguyemo imibiri  irenga ibihumbi 105, muri bo abasaga 3000 biciwe ku musozi wa Kicukiro. 

    Ntabwo ari ubwa mbere iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda ikoze iki gikorwa kuko mu mwaka ushize n’ubundi bari basuye uri Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro mu gihe muri 2022 ho bari basuye Urwibutso rwa Ntarama mu Bugesera.

    Abakinnyi ba Rayon Sports barimo Muhire Kevin, Mucyo Didier Junior, umutoza Julien Mette n’abafana basobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Abafana, abakinnyi n’abayobozi ba Rayon Sports bari mu rugendo rwerekezaga ku Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro

    Mitima Isaac yunamura inzirakarengane ziruhukiye mu Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro

    VIDEO: Eric Munyantore – InyaRwanda Tv

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141775/kwibuka30-rayon-sports-yakoze-urugendo-rwo-kwibuka-yunamira-inzirakarengane-zazize-jenosid-141775.html

  • Rayon Sports yakoze urugendo rwo Kwibuka, inunamira Abatutsi bazize Jenoside mu 1994 #rwanda #RwOT

    Abayobozi, abakinnyi, abatoza n'abafana b'amakipe ya Rayon Sports mu bagabo n'abagore, bakoze urugendo rwo kwibuka ku ncuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mbere yo gusura Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro aho bunamiye inzirakarengane zihashyinguye.

    Uru rugendo rwabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 9 Mata 2024, rwatangiriye ku rusengero rwa New Life ku Kicukiro, bazamuka berekeza i Nyanza ku Rwibutso.

    Rwitabiriwe n'ubuyobozi bwa Rayon Sports burangajwe imbere na Perezida w'uyu Muryango, Uwayezu Jean Fidèle, abakinnyi b'amakipe y'abagabo n'abagore ndetse na bamwe mu bafana.

    Nyuma yo kugera ku Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro, abagize Rayon Sports basobanuriwe byinshi kuri uru rwibutso rushyinguyemo Abatutsi basaga ibihumbi 105, barimo abasaga 3000 biciwe ku musozi wa Kicukiro.

    AMAFOTO:

    The post Rayon Sports yakoze urugendo rwo Kwibuka, inunamira Abatutsi bazize Jenoside mu 1994 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/rayon-sports-yakoze-urugendo-rwo-kwibuka-inunamira-abatutsi-bazize-jenoside-mu-1994/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rayon-sports-yakoze-urugendo-rwo-kwibuka-inunamira-abatutsi-bazize-jenoside-mu-1994

  • Kwibuka30: Abapolisi bu Rwanda bari mu butum… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhango wabereye mu bihugu bitandukanye ahari abapolisi b'u Rwanda mu butumwa bwa Loni birimo; Repubulika ya Centrafrique, Sudani y'Epfo no mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, aho inzego z'umutekano z'u Rwanda zoherejwe mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba, urangwa no gucana urumuri rw'icyizere, urugendo rwo kwibuka no gufata akanya ko guceceka mu rwego rwo kunamira inzirakarengane zirenga miliyoni zishwe mu gihe cy’iminsi 100 mu myaka 30 ishize.

    Umuhango wo kwibuka wabereye i Juba, mu murwa mukuru, witabiriwe na Visi Perezida wa Sudani y’Epfo ushinzwe uburinganire n'ihuriro ry'urubyiruko, Rebecca Nyandeng de Mabior, Ambasaderi w'u Rwanda muri Sudani y’Epfo ufite icyicaro muri Uganda, Col (rtd) Joseph Rutabana, uwungirije Intumwa yihariye y'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye mu butumwa bw'Amahoro muri Sudani y'Epfo (UNMISS), Guang Cong, abayobozi b’amadini, abahagarariye ibihugu byabo n’abandi.

    Visi Perezida Nyandeng yagaragaje ko kuba harabaye Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ugutsindwa kw'ikiremwamuntu muri rusange, kuko yabaye Isi yose irebera ntigire icyo ikora mu kuyihagarika.

    Yashimiye u Rwanda intambwe rumaze gutera mu budaheranwa, ubwiyunge by'umwihariko no guha ubushobozi urubyiruko n'abagore mu kubaka igihugu no kuba ku isonga mu kubaka amahoro n'ubwiyunge.

    Yashimangiye ko Sudani y'Epfo ishyigikiye u Rwanda mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ahamagarira abandi bayobozi b'Afurika guhagarara ku ijambo ryabo barwanya imvugo z'urwango, kutihanganirana n'amakimbirane akomeje kwiyongera.

    Muri iki gihugu, umuhango wo kwibuka wabereye no mu Ntara ya Upper Nile, mu gace ka Malakal, ahakorera abapolisi b'u Rwanda bagize umutwe RWAFPU-1.

    Uhagarariye Umuryango w'Abibumbye mu butumwa bw'Amahoro mu gace ka Malakal, Alfred Orono Orono yavuze ko mu gihe u Rwanda rwibuka ruba rwunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi rutanga urugero rwiza rw'amahoro arambye.

    Yongeyeho ko u Rwanda ari urugero rwiza ku Banyasudani y’Epfo, aho ibihe bibi by'amakimbirane bishobora guhinduka bigasimburwa n’amahoro arambye.

    Muri Repubulika ya Centrafrique

    Abapolisi n'ingabo z'u Rwanda bari mu butumwa bw'Umuryango w'abibumbye bwo kubungabunga amahoro n'umutekano muri Centrafrique (MINUSCA) bahuriye mu muhango wo kwibuka wabereye mu kigo cya RWAFPU1-9 mu murwa mukuru Bangui. Uyu muhango wo kwibuka wayobowe n'Ambasaderi w'u Rwanda muri icyo gihugu, Kayumba Olivier.

    Witabiriwe kandi n'Intumwa yihariye y'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, Amb. Valentine Rugwabiza, Umuyobozi w'Ishami rya Polisi mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye muri Centrafrique (MINUSCA), Commissioner of Police (CP) Christophe Bizimungu, Abanyarwanda baba muri icyo gihugu, abayobozi muri Guverinoma n'abakozi b'Umuryango w'Abibumbye bakomoka mu bindi bihugu bitanga umusanzu mu butumwa bw'amahoro.

    Ambasaderi Kayumba yavuze ko u Rwanda rukomeje urugendo rwo guhindura amateka, asaba urubyiruko kwirinda ibikorwa byose bishobora gukurura urwango n’amacakubiri, ahubwo bakarushaho kugira uruhare mu kurinda ibyagezweho.

    Yagize ati: “Urubyiruko rufite inshingano zikomeye zo gukomeza kubaka u Rwanda dushaka, kuko rufite imbaraga zo kubikora. Ibyagezweho murabibona, mugomba kubirinda, kubisigasira no kurushaho kubibyaza umusaruro.'

    Mu kigo cy'Abapolisi b'u Rwanda bagize umutwe RWAFPU-3, giherereye mu Mujyi wa Bangassou, umuhango wo kwibuka witabiriwe n'abayobozi muri Guverinoma ya Centrafrique, abahagarariye amadini ndetse n'abakozi ba MINUSCA, waranzwe n'amasengesho n'ubutumwa bwagarutse ahanini ku buryo Jenoside yateguwe igashyirwa mu bikorwa amahanga arebera n'uko yaje guhagarikwa n'ingabo zahoze ari iza APR.

    Mu butumwa bwe bwo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, Antonio Guterres, yagize ati: “Mu 1994, miliyoni y'abana, abagore n'abagabo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

    Ntiduteze kuzibagirwa abavukijwe ubuzima cyangwa ngo twibagirwe ubutwari no kwihangana kw’abacitse ku icumu, umuhate wabo n’ubushake bwo kubabarira bikomeje kuba ikimenyetso cy'urumuri n’ibyiringiro.”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141769/kwibuka30-abapolisi-bu-rwanda-bari-mu-butumwa-bwa-un-bibutse-abazize-jenoside-yakorewe-aba-141769.html

  • Yarokoye ibihumbi! Menya Lt Gen Dallaire wata… – #rwanda #RwOT

    Dallaire agenda atanga ibiganiro bitandukanye, yanditse ibitabo, yifashishijwe mu ndirimbo na filimi bigaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ,kenshi agaruka ku buryo u Rwanda rwatereranwe n'amahanga ubwo abatutsi bicwaga.

    Uyu mugabo mu kiganiro kimwe yagiranye na The Globe and Mail, yagarutse ku buryo yatse ubufasha kenshi bwagombaga gukiza abicwaga ariko bikaba iby'ubusa mu gisubizo yatanze.

    Mu gisubizo yatanze Dallaire yumvikanye agira ati'U Rwanda n'abaturage barwo n'ingabo narinyoboye mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro baratereranwe kugeza igihe bishwe.'

    Yongeraho ati'Igihe nasabaga ubufasha nibutswaga ko nta peteroli iri mu Rwanda, nta diyama, nta n'ikindi kintu cy'ingirakamaro gihari. Hari ikiremwa muntu gusa, ubuzima bw'abirabura butari bufite agaciro na gato.'

    Byinshi uyu mugabo yagiye agarukaho ndetse byemezwa ko ibihe yanyuzemo mu Rwanda byamugizeho ingaruka mu buryo bw'ubuzima tukaba twifuje kugaruka ku buzima bwe.

    Dallaire yavukiye mu gace Denekamp, Netherland mu muryango w'abasirikare kuva kuri Roméo Louis Dallaire na Catherine Vermeassen.

    Dallaire yaje kugera muri Canada afite amezi 6 hari mu 1946, yaje gukurira muri Montreal,yinjiye mu gisirikare, mu 1963 yinjira mu ishuri ry'abofisiye rya Saint Jean.

    Mu mwaka wa 1970, yasoreje amasomo y'icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza muri Royal Military College muri Canada, yakomeje kugenda yiga amasomo ya Gisirikare mu bice bitandukanye by'Isi.

    Mu 1989 yagizwe Brig Gen ahita anahabwa kuyobora batayo ya 5, mbere gato yo koherezwa mu butumwa bw'amahoro mu Rwanda hagati ya 1990 kugera muri 1993 yakozeho mu ishuri rya gisirikare rya Saint Jean.

    Mu 1993 ni bwo yahawe inshingano zo kuyobora abasirika b'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda, ibi bikaba byari no mu buryo bwo kureba uko zafasha mu ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano ya Arusha.

    Muri icyo gihe ariko niko FAR yarikomeje kwitegura igura ibikoresho nubwo hari gahunda y’ukoizari Ingabo za  RPA zigomba kwinjizwa mu gisirikare ndetse hakabaho no kugabana ubutegetsi.Ari nako hakomeza kandi kugenda hatagwa ibya ngombwa bigaragaza ubwoko buri umwe aturukamo.

    Bidatinze ku wa 06 Mata 1994 haje kumvikana inkuru y’uko indege ya Habyarimana wari kumwe na Perezida w'u Burundi n'abandi bakozi yahanuwe.

    Aha niho akazi Dallaire yari afite mu Rwanda kakomereye kuko intagondwa z'Abahutu zahise zitangira kwica Abatutsi maze Dallaire asaba abasirikare b'Ababiligi ko bamufasha kurinda Minisitiri w'Intebe, Agathe Uwilingiyimana utari ushyigikiye politiki y'ivangura bidatinze ariko Agathe, umugabo we n'ababasirikare baje kwicwa bishwe na FAR [Ingabo za Guverinoma ya Habyarimana].

    Iyicwa ry'aba basirikare ICTR yarihamije Col Theoneste Bagosora mu 2008, mu bihe bitandukanye Dallaire yandikiye Umuryango w'Abibumbye abasaba ko bakongera ingabo nyamara Akanama k'Umutekano karabyanze ahubwo basaba ko n’iziriyo zagabanywa.

    Ubwo abasirikare biganjemo abo mu Bubiligi n'ibindi bihugu by'u Burayi bafataga rutemikirere bakava mu Rwanda rwarimo ruberamo Jenoside yakorewe Abatutsi, abari  basigaye bigabanyijemo amatsinda atandukanye bajya kurinda ahantu hanyuranye hari hahungiye Abatutsi.

    Ibikorwa bya Dallaire bikaba bibarwa ko byakijije abagera ku bihumbi 32 mu gitabo uyu mugabo yanditse ashima byimazeyo umuhate w'abanya-Tunisia na Ghana mu gutabara ubuzima bw'Abatutsi bahigwaga.

    Haje gufatwa umwanzuro n'Umuryango w'Abibumbye wo kohereza ingabo zigera ku bihumbi 5.5 ariko Dallaire akomeza kugaragaza ko bidakwiye ko Abafaransa bakoherezwa bitewe n'amateka y'iki gihugu n'u Rwanda muri ibyo bihe na mbere harimo no kuba bwari bushyigikiye ibyabaga.

    Dallaire yanyuze mu nkiko za gisirikare nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi abazwa ku rupfu rw'abasirikare b'Ababiligi ashijwa kuba yarabahaye inshingano zikomeye ari bake.

    Mu kwisobanura ariko yagiye agaragaza ko yari yashyizeho uburyo baza gufashwa bibaye ngombwa ariko ko abasirikare ba Bangladesh yizeye batari bashoboye.

    Mu gitabo yanditse Shake Hands with the Devil, Dallaire agaragza uburyo ubumuntu bwabuze mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi amahanga akarebera.

    Ubwo yasubiraga muri Canada, yahawe inshingano zitandukanye hari imyanya itandukanye mu gisirikare muri Minisiteri zitandukanye kugera muri 1999 ubwo yagirwaga Umujyanama w'Umugaba w'Ingabo.

    Yaje guhura ariko n'uburwayi bw'ihungabana mu 2000 gusa akomeza gukurikiranwa muri Mutarama 2004 yagiye gutanga ubuhamya bushinja Col Bagosora ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yagiye akomeza guhabwa inshingano zinyuranye zirimo kuba Umujyanama wa Guverinoma mu by'Intambara, yaje kugirwa Senateri muri Werurwe 2005.

    Mu bihe bitandukanye yakomeje yiyambazwa ku bushakashatsi mu birebana n'intamabara ndetse na Jenoside ari nako yifashishwa mu biganiro, ibyegeranyo n'ibindi birebana na Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Dallaire yabaye inganzo y'indirimbo Kigali ya Jon Brooks, igaruka ku bihe bikomeye abasirikare bo muri Canada banyuzemo mu Rwanda.

    Yagiye ahabwa imidali itandukanye ku ruhare yagize mu gukiza Abatutsi muri Jenoside anafatwa na benshi nk'umusirikare w'ibigwi by'ibihe byose mu gisirikare cya Canada.

    Yahawe kandi impamyambumenyi z'ikirenga na Kaminuza zitandukanye zo mu bihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada.

    Dallaire yamaze imyaka 36 mu gisirikare, asoza inshingano ageze ku ipeti rya Lt Gen, yashakanye na Elizabeth Roberge baje gutandukana mu 2019.

    Kuva mu  2020 abana Marie Claude Michadu, uyu mugabo w'imyaka 77 afite abana 3 aribo Willem, Catherine na Guy.

    Yagerageje ibishoboka nubwo ubufasha bw’Umuryango w’Abibumbye bwakomeje kuba ingumeYagiye ahabwa inshinganzo zitandukanye muri Guverinoma ya Canada yaba akiri umusirikare na nyuma yayoAkomeza kugenda atanga ibiganiro kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse, yagiye ahabwa impamyabumenyi mu birebana n’amategeko na Kaminuza zikomeye ku isiYasoje imirimo ye nk’umusirikare ageze ku ipeti rya Lt Gen mu bihe bitandukanye agenda ahabwa imidali y’ishimye n’ibihembo binyuranye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141764/yarokoye-ibihumbi-menya-lt-gen-dallaire-watabaje-loni-abatutsi-bicwa-akabwirwa-ko-nta-kint-141764.html

  • Kwibuka30: Ibyihariye ku nzibutso 4 za Jenosi… – #rwanda #RwOT

    Mu gikorwa cyabaye ku ya 5 Mata 2024 ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, Umuyobozi Mukuru Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n'Umuco [UNESCO], Audrey Azoulay, yashyikirije Guverinoma y'u Rwanda, icyemezo gihamya ko inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi, zashyizwe mu Murage w'Isi iri shami rishinzwe kubungabunga.

    Icyemezo cyo kwandika Inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murage w'Isi mu Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n'Umuco [UNESCO], cyafatiwe mu Nama ya 45 y'Inteko Rusange ya Komite yiga ku Murage w'Isi, ku wa Gatatu, tariki ya 20 Nzeri 2023.

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko iki gikorwa kije cyiyongera ku bindi byakozwe, birimo nk'itangwa ry'ubutabera ryemejwe n'ishyirwaho ry'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, kwemeza Jenoside yakorewe Abatutsi bikozwe n'Umuryango w'Abibumbye n'indi miryango ndetse n'ibihugu.

    U Rwanda rwabonye icyemezo cy'uko izi nzibutso zashyizwe mu murage w'Isi wa UNESCO, nyuma y'imyaka 15 Leta y'u Rwanda ibisabye.

    Dore ibyihariye ku nzibutso enye zashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO:

    1. Urwibutso rwa Kigali

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi ruri mu nzibutso nini mu Rwanda, rushyinguyemo imibiri y'inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi barenga ibihumbi 250 muri Mata 1994.

    Kimwe mu byatumye uru rwibutso rushyirwa mu murage w'Isi, ni uko ruri mu Mujyi wa Kigali rukaba rwubatse mu Murwa Mukuru w'Igihugu, ahatuye abanyarwanda benshi baturuka hirya no hino mu gihugu ndetse n'abanyamahanga.

    Kuba kandi muri Kigali hatuyemo ba kavukire ndetse n'abandi baturuka mu turere twose tw'igihugu, ni ikintu gikomeye kuko abahashyinguye ari inzirakarengane za Jenoside zakomokaga mu bice byose by'igihugu.

    2. Urwibutso rwa Nyamata

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Nyamata, ruherereye mu Karere ka Bugesera mu Ntara y'Iburasirazuba, rukaba rushyinguyemo imibiri y'Abatutsi barenga ibihumbi 45.

    Uru rwibutso ni Kiliziya, aho abantu bahungiye bibwira ko badashobora kwicirwa mu nzu y'Imana, ariko nyuma leta iza gutanga itegeko ry'uko nta hantu na hamwe hagomba gusigara hatagabwe ibitero. 

    Ubwo Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu,  Dr Bizimana Jean Damascène yavugaga byimbitse ku cyatumye uru rwibutso rushyirwa mu murage w'Isi yaragize ati: 'Twagiye twerekana buri rwibutso n'umwihariko, Nyamata buriya ihagarariye abiciwe mu nsengero no muri Kiliziya zose.

    Ariko noneho Nyamata, ukanerekana imiturire y'u Bugesera kubera ko cyari igice kidatuwe, Abatutsi bimuwe mu bindi bice by'igihugu, bahaba mu buzima bugoye, u Bugesera barabutunganya kugeza ubwo bahabiciye.'

    3. Urwibutso rwa Bisesero

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Bisesero ruherereye mu Karere ka Karongi, rwafunguwe ku itariki ya 7 Mata mu 1997, ruza kongera kuvugururwa rumurikwa ku mugaragaro ku ya 27 Kamena mu 2014. Muri uru rwibutso hashyinguye imibiri y'Abazize Jenoside barenga ibihumbi 50. 

    Avuga kuri Bisesero, Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko iyari Perefegitura ya Kibuye yagushije ishyano rikomeye kubera ko muri Guverinoma y'abicanyi, yari iyifitemo abaminisitiri bane bose bayikomokamo harimo n'abakomokaga aha mu Bisesero, batije umurindi bikomeye Jenoside.

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero, hari amateka y'Abatutsi banze kwicwa batirwanyeho, bahangana n'ibitero bakoresheje intwaro gakondo, imisozi irabafasha. Uko kwanga gupfa rero, nabyo bifite isomo biha amahanga.

    4. Urwibutso rwa Murambi

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Murambi ruherereye mu Karere ka Nyamagabe, ruruhukiyemo imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside barenga ibihumbi 50. Uru rwibutso, rufite uwimihariko wo kuba rugaragaza uruhare rutaziguye rw'amahanga yahagarikiye Jenoside yakorerwaga Abatutsi, aho ingabo z'Abafaransa zari zarashyize ibirindiro mu cyiswe 'Zone Turquoise,' zarebereye abicwaga.

    Ubusanzwe aha i Murambi hahoze ikigo cy'amashuri cyarimo cyubakwa kitararangira, kikaba cyari ishuri ry'imyuga rya ETO (Ecole Technique Officielle). Mu bihumbi 50 by'abari bahahungiye, harokotse abatageze kuri 40 gusa.

    Uru rwibutso ni ahantu hari ishuri ariko igihe cya Jenoside kigeze, bahakusanyiriza Abatutsi, barabica. Icyo gihe abategetsi ba Perefegitura ya Gikongoro bahahurije Abatutsi benshi bababeshya ko bagiye kubarinda, ariko ku wa 20 no ku wa 21 Mata mu 1994 barabatsemba. Ni ahantu umuntu yavuga ko hahagarariye inzu zose za Leta n'iz'ubutegetsi ziciwemo Abatutsi mu 1994.

    Ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize tariki 6 Mata 2024, nibwo Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n'Umuco, UNESCO, ryashyize ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi mu Karere ka Nyamagabe, ikimenyetso cy'uko rwanditswe ku rutonde rw’Umurage w'Isi.

    Umuyobozi Mukuru wa UNESCO, Audrey Azoulay washyize ikimenyetso kuri uru rwibutso, yagaragaraje ko biteye agahinda kuba aharimo kubakwa ishuri ngo ritange ubumenyi harahinduwe aho kwicira abantu. Yongeyeho ko ibi bitanga umukoro wo kwimakaza uburezi bwita ku kiremwamuntu aho kuba uburezi bwimakaza urwango.

    Abasesengura amateka ya Jenoside, baremeza ko kuba hari inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi zanditswe na UNESCO mu murage w’Isi, byashimangiye uburemere n’agaciro amahanga aha Abatutsi basaga Miliyoni bishwe mu gihe cya Jenoside bazira ubwoko bwabo.

    Zimwe mu mpamvu Leta y’u Rwanda yashingiyeho mu gutanga iki gitekerezo, ni ukugaragariza Isi itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside ndetse no guhangana n’abayipfobya bari hirya no hino ku Isi.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141763/kwibuka30-ibyihariye-ku-nzibutso-4-za-jenoside-yakorewe-abatutsi-zashyizwe-mu-murage-wisi-141763.html