Blog

  • Kwibuka30: Kayiranga yavuze kuri Rayon Sports… – #rwanda #RwOT

    Ku Cyumweru taliki 7 Mata 2024 ni bwo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hacanwa Urumuri rw’icyizere. Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi aharuhukiye abarenga ibihumbi 250 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kuwa Kabiri, umuryango wa Rayon Sports ugizwe n’Abayobozi, Abakinnyi, Abatoza n’Abafana bakoze urugendo rwo #Kwibuka30, ndetse bunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, baruhukiye mu rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro.

    Kayiranga Jean Baptiste wakiniye ikipe ya Rayon Sports mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse na nyuma yayo akanayitoza, ni umwe mu bari bari kumwe nayo muri uru rugendo rwo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Nyuma y’urugendo rwo #Kwibuka30, yasobanuye uko iyo kipe yari ibayeho mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi nk’umuntu wari uyirimo icyo gihe. Yavuze ko yari ikipe yari ifite abakinnyi babaye abavandimwe ndetse ko hari igihe byabaga ngombwa ko bibwirira umutoza abo abanzamo kugira ngo babone intsinzi.

    Ati: 'Ni ikipe ntabona uko nsobanura mu minota micye kubera ko n’iyo wenda ngize amahirwe yo kubona uwo twakinanaga ugihumeka cyangwa se wenda tukandikirana, amarangamutima aragaruka ugatekereza ibyo bihe hanyuma ugatekereza uburyo twatakaje amahirwe yo kwandika amateka arenze aya CECAFA kubera ko icyo gihe wabonaga ko byashoboka.

    Iyo ikipe yashoboye kugera muri ½, buriya n'umukino wa nyuma uba ushoboka. Rero abantu bose twakinannye icyo gihe ni abakinnyi urumva uwo twari tumaranye imyaka micye wasanganga ari nki biri, abandi wasangaga ari ine ndetse n’itanu, twari twarabaye nk'abavandimwe.

    Ni ikipe nakubwira ko buri muntu wese yari afite uburyo yiyizi, uburyo yimenya ariko akagira n'uburyo bagenzi be bamumenya bakaba banamenya n'iminota bamusabira ku mutoza. Icyo gihe byarashobokaga ko nka Kayiranga, abakinnyi bandi babonaga ko nkwiye gukina igice cya kabiri wenda kandi umutoza anshyiramo iminota 15.

    Icyo gihe rero inama yaraterenaga nk'abakinnyi bakuru bari bafite ijambo abitwaga ba Misiri, abitwaga ba Nazeri, abitwaga ba Hemeyica, ni abakinnyi basaga n’aho ari bakuru kuri njye ho gato ariko bakoraga nk'inama bakavuga bati kugira ngo tubone ibitego bakavugana n'umutoza (Raoul), noneho iyo umusaruro utabaga mwiza byaga ngombwa ko umukino ukurikiyeho bya bindi abakinnyi basabye ko umutoza abyemeza.

    Rero abakinnyi bo bonyine babaga bazi umukinnyi babona koko wabaha umusaruro kandi nta mutima mubi. Umukinnyi wese wajyaga mu kibuga cyane cyane ko ikintu kinini twarwaniraga cyabaga ari ugutsinda gusa.

    Iyo rero wabonaga mugenzi wawe yaguheshaga intsinzi warabivugaga kuko iyo wabaga uri hanze wabaga ureba umupira neza kandi ukamenya ubuhanga bwa buri mukinnyi. Abakinnyi rero b’icyo gihe babaga ari bakuru kandi bafite umutima n'ishyaka ry’uko Rayon Sports yatsinda bidashingiye ku mafaranga bari bubone.”

    Kayiranga Jean Baptiste yavuze ko nyuma yo kugaruka mu Rwanda yamenye ko bamwe mu bakinnyi bakinanaga bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Icyo gihe yari agaruwe na Rayon Sports, biramubabaza bitewe nuko hari harimo n'abo babanaga mu nzu bityo bituma yumva ko nawe yagombaga guhitanwa na Jenoside.

    Abajijwe uko ibintu byabaga bimeze mu kibuga mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi niba ntabijyanye n’amoko byajyaga birimo, yavuze ko byatangiye kuza mu 1993 ndetse anatanga urugero rw’ukuntu Interahamwe zigeze kubakura mu kibuga batsinze Etincelles FC.

    Yagize ati: “Mu 1993, ibintu by'amashyaka byari bitangiye kuza, ndibuka ko hari umukino twakinnye na Entincelles FC niho ibyo bintu by’ivangura wabonaga ko bitangiye kuza.

    1993 ishira cyangwa se intangiriro yi 1994, mu matiriki ya mbere kuko ubwo twakinaga umukino na Etincelles FC tukayitsinda, ariko kubera ko muri sitade hari harimo abantu bazanye ibirango by'amashyaka ya MRND, umukino barawuhagaritse urasubikwa twatsinze, bikora nk’aho tutatsinze.

    Umukino baje kuwugarura turongera turawutsinda noneho baremera tubavamo gutyo. Ntekereza ko ni cyo gihe byatangiye ibintu by’ivangura, ibintu by'amashyaka, ibintu by’urwangano.”

    “Ariko mu kibuga hagati, njye imikino yose nakinnye kuko iyo uri mu kibuga, iyo umukinnyi aciriye undi uramubona, iyo umukinnyi atutse undi uramubona, iyo umukinnyi abwiye undi ikigambo kibi uracyumva, buriya mu kibuga kugira ngo ubone uwo mwanya wo kwinjira mu bwoko bw'umuntu, ubwo ntabwo aba ari umukinnyi nyine.

    Uwo mwanya sinzi ko yawubona, hanze byarashobokaga ko bari gusangira bagashobora gutukana, ubusinzi bukazamo ariko kubera ko izo nzira cyane ntazinyuragamo ntabwo nakubwira ngo uyu yatutse uyu cyangwa uyu.

    Ariko ibigaragara aho byabereye kuri sitade ni uko uwo mukino bawusubitse, Interahamwe zikadusanga mu kibuga bavuga n'amagambo mabi, Abatutsi b'i Nyanza nuko dusohoka mu kibuga gutyo turitahira umukino barongera bawusubiramo, turongera turatsinda.”

    Kayiranga yakomeje avuga uko noneho umupira wari umeze mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko ubuyobozi ari kimwe mu byabafashije. Ati” Nyuma ya 1994, urumva ukurikije ibihe twari tuvuyemo ni ubuyobozi.

    Buriya guhinduka k’ubuyobozi, abantu bashobora kudahita bahinduka ariko iyo ubuyobozi bubaye bwiza abantu nabo bagenda bahinduka kubera ko umuntu agenda yiga, buriya cyane cyane iyo umwigisha ari mwiza. Rero ubuyobozi bwaje, n’iyo bwo bwonyine butavuze byinshi, buriya igitsure ni ikintu cy'ingenzi.

    Rero urebye wenda aho tuvuye n'abantu tubonye, ntekereza ko ubuyobozi bwagize uruhare runini hanyuma umupira usa n’aho kuri twebwe byatubereye umuti wo kudasubira inyuma cyane kuko urumva iyo ushobora kubona amafoto 2, uba utandukanye n'umuntu wabonye ifoto imwe.

    Twe twari dufite ifoto ya mbere ariko dufite n'ifoto ya 2, rero byatubereye nk'umuti kujya mu mupira kandi tugasubira muri bya bihe by'ibyishimo kandi n'abantu batwishimiye. Rero icyo numva navuga ni uko umupira mu by’ukuri watubereye umuti mwiza kandi n'abafana ntekereza ko hatangiye kujya huzura kuri sitade ndetse hatangira no kuba hatoya;

    Ariko umupira ubuyobozi bwarawushyigikiye cyane wongera ugaruka vuba turongera turakina tugira ibihe byiza, buri muntu wese agarura icyizere ko umupira ushobora kongera gukinwa kandi ko dushobora kongera kugera no ku byo tugezeho kiriya gihe”.

    VIDEO: Eric Munyantore – InyaRwanda Tv

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141783/kwibuka30-kayiranga-yavuze-kuri-rayon-sports-ya-mbere-ya-jenoside-nuko-interahamwe-zabasub-141783.html

  • Uko Tennis yamoye ibikomere bya Umulisa Joselyine yasigiwe n’iyica rubozo yakorewe muri Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Umulisa Joselyne washinze umuryango TRCF (Tennis Rwanda Children’s Foundation) yavuze ko ari igitekerezo yagize bitewe n’uburyo umukino wa Tennis wagize uruhare rukomeye mu kumwomora ibikomere yasigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Umulisa wabaye umukinnyi wa Tennis ukomeye, yashinze umuryango TRCF ugamije guteza imbere no kumenyekanisha umukino wa Tennis cyane cyane mu bakiri bato.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Umulisa yavuze ko ari igitekerezo yagize bitewe n’uburyo umukino wa Tennis wamwomoye ibikomere yasigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Tennis njyewe yarankijije, yankijije ibikomere byinshi nasigiwe na Jenoside. Muri ibyo bikomere harimo bibiri yankijije nari mfite ihungabana ridasanzwe ariko kubera gushyira umutima mu kibuga n’agapira, Tennis ubundi dukunda kuyita umukino w’intekerezo kubera ko uba utekereza cyane ibyo uba urimo gukora mu kibuga kuruta ibyo waba ukora hanze.'

    'Ubwonko bwa we bwose buragenda bukajya kuri ka gapira, ndagashyira he, ndakagarura nte ugahugira muri icyo gikorwa gusa, ibyo bishobora kugukiza ibibazo byose waba ufite byagize ingaruka ku bwonko cyangwa byo kwihugiraho.'

    Yakomeje avuga ko icya kabiri yamukijije ari umugongo yatewe no gufatwa ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ati 'Ikindi yankijije ni umugongo narwaye naratewe n’ingaruka za Jenoside. Hari ibintu umuntu aba atavugira kuri Camera bidutera imigongo ariko hari abahanga banditse ibitabo babyandikamo mu mateka yose y’u Rwanda aho tugenda turabibona, turabibwirwa kandi n’ikindi n’uwaba afite gushidikanya hari iyica rubozo abagore n’abakobwa bakorerwaga.'

    'Hari abananiwe kubikira cyane abari bakiri bato, abari bari kumwe n’abantu babarusha imbaraga, nyuma ya Jenoside rero abantu hafi ya twese twisanze dufite icyo gikomere n’iyo ngaruka ya Jenoside, Tennis yaramfashije rero.'

    Yunzemo ko ikindi cyatumye ashinga uyu muryango ari ugufasha igihugu cyamufashije kuko yari impfubyi buri buri ariko igihugu cyaramufashije ariga, arivuza, arakira amera neza akaba yumva wari umwenda agifitiye.

    Ikindi kwari ukugira ngo yuse ikivi. Ati 'iwacu nta kigwari kigeze giturukayo, numvaga ko ibyo bapfuye muri Jenoside badakoze kuko hari imirimo myinshi hano ku Isi bagombaga gukora barayivutswa, njyewe nari umuntu wo gukomerezaho cyane cyane ko numvaga nkwiye kubahesha ishema, hari ibyo twita mu Kinyarwanda gupfa uhagaze, ntabwo njyewe nigeze nifuza ko napfa mpagaze, numvaga nkwiye guhagarara mu mwanya w’umuryango wanjye kandi nkaba uw’umumaro ku gihugu.'

    Umulisa avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abatutsi barenga miliyoni bakicwa mu minsi 100 gusa bitoroshye ko uwayirokotse yakira ibikomere ahubwo agendana nabyo, ikibaho ari ukoroherwa ariko iyo hari ikimukomerekeje biba bibisi.

    Umulisa Joselyne yavuze ko Tennis yamwomoye ibikomere yasigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/uko-tennis-yamoye-ibikomere-bya-umulisa-joselyine-yasigiwe-n-iyica-rubozo-yakorewe-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Umunsi Bill Clinton asaba imbabazi u Rwanda,… – #rwanda #RwOT

    Hagati ya 1993 na 2001 Leta Zunze Ubumwe z'Amerika (USA), igihugu cy'igihangange kimaze imyaka itari mike gitanga ubufasha mu by'umutekano mu bihugu bitandukanye ku Isi yari iyobowe na Perezida Bill Clinton, nyamara iki gihugu ni kimwe mu byarebereye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Nk’uko binagaragazwa, USA iri mu bihugu byakomye mu nkokora Umuryango w'Abibumbye kuba wakongera Abasirikare bo kuza gutanga ubufasha, nyamara iki gihugu ngo cyari gifite abakomando bacyo ku kiyaga cya Tanzania bari biteguye kugira icyo bakora mu gihe haba hari umuturage wa Amerika ukozweho.

    Muri 1998, Bill Clinton yaje gusura u Rwanda yemera ko habayeho uburangare bukomeye bw'amahanga, ariko ko igihe kigeze ngo Leta Zunze Ubumwe za Amerika itange umusanzu mu gufasha Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yanavuze ko biteguye gutanga ubufasha mu kubaka u Rwanda no guhangana n'abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, bari bakigerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda mu bitero bizwi nk’iby'abacengezi, banasezeranya gutanga umusanzu mu bikorwa byo gutanga ubutabera buboneye.

    Mu ijambo ritari rito yavuze, Bill Clinton yagarutse ku kimugenza ati: 'Naje hano guha icyubahiro mu izina ry'igihugu abababariye, baburiye ubuzima muri Jenoside [Yakorewe Abatutsi], ndizera ko hamwe n'uru rugendo buri nguni yose y'Isi uyu munsi n'ejo izamenya inkuru yabo.'

    Agaruka ku kinyejana yise icy'amaraso cyabayemo intambara y'Isi ya mbere n’iya kabiri, Jenoside yakorewe Abayahudi na Jenoside yakorewe Abatutsi, asa n’uvuga ko gisize amasomo akomeye yagakwiye gutuma hafatwa ingamba zihamye zo kurengera ikiremwantu.

    Mu gusaba imbabazi zo kuba ntacyo amahanga yafashije u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yagize ati: 'Amahanga yose hamwe n'ibihugu bya Afurika dufite kwemera uruhare rwacu rwatumye ibi biba. Ntabwo twakoze iyo bwabaga ubwo ibi byabaga;

    Ntabwo twakabaye twaremeye ko inkambi ziba ubuturo n'ijuru rito ry'abicanyi. Ntabwo twahise twita ibyaha byakorwaga mu izina ryabyo rikwiye ko ari Jenoside [Yakorewe Abatutsi];

    Ntabwo twahindura ahahise ariko dushobora kandi tugomba gukora ibishoboka byose mu gufasha kubaka ejo hazaza.

    Dufitiye umwenda abishwe, abo barokotse babakundaga, gukora iyo bwabaga tukaba maso kandi tugahagurukira kurwanya abo bose bacyifuza gukora nk’ibi mu bihe bizaza;

    Dufitiye kandi umwenda abaturage bose b'Isi kuko amaraso yose amenwe atesha agaciro ikiremwantu akanatiza umurindi ihohotera bigakomeza guha urwaho ikibi;

    Dufitiye umwenda abaturage bose b'Isi wo gukora igishoboka tukishyira hamwe ku buryo twongera amahirwe yo guhagarika ibikorwa bibi nk'ibi aho bitashoboka tukihutira gutanga ubutabazi bwihuse;

    Mureke twubake Isi idaha urwaho ivangura yaba iri shingiye ku gihugu, uruhu, ubwoko cyangwa amadini ku buryo nta kiremwamuntu kizongera kunyura mu bihe nk'ibi ahubwo abantu bagaterwa ishema no kubaho.'

    Bill Clinton yagarutse ku ngingo irebana no gusana ibyangiritse no gufata mu mugongo Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ati: 'Icya Gatatu dufite gukorera hamwe mu gushakira umuti ingaruka za Jenoside [Yakorewe Abatutsi]. Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatanze ubufasha ku Rwanda bwo gufasha mu kongera kwiyubaka no kuzamura ubukungu ariko dufite gukora ibirenze;

    Nejejwe no kubabwira ko Amerika ari cyo gihugu cya mbere kizatanga ubufasha mu kigega cy'Abarokotse Jenoside [Yakorewe Abatutsi]. Uyu mwaka tuzatanga Miliyoni 2 z'amadorali kandi ubufasha bwacu buzakomeza no mu myaka iri imbere kandi nasaba n'ibindi bihugu kubigira gutyo ku buryo Abarokotse n'imiryango yabo babasha kwitabwaho uko bikwiriye.'

    Yakomeje kandi kugaragaza ko ikibazo cyose akizi ko ari ingaruka mbi z'Ubukoloni bwazanye ivangura ati: 'Bwana Perezida na Visi Perezida mwerekanye icyerekezo cyo kubaka igihugu kimwe aho abaturage bose babasha kubana mu mahoro n'umutekano. 

    Nk’uko mwabivuze igihugu cyari kimwe mbere y’uko Abanyafurayi bahurira i Berlin bakigabaganya Afurika. Amerika iri kumwe namwe, tuzakomeza kandi gufasha Abaturage b'u Rwanda kwiyubaka.'

    Bill Clinton ni umwe mu bashyitsi b'imena bari i Kigali mu gutangiza kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse yagiranye ibiganiro byihariye na Perezida Kagame byagarutse ku mutekano wo mu Burasirazuba bwa Congo hamwe n'ikibazo cy'Abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bakibarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.Bill Clinton yagaragaje ko Afurika n’Amahanga muri rusange bafitiye umwenda u Rwanda Bill na Hillary Clinton ubwo bari kumwe na Perezida Bizimungu basuhuza abaturage ibihumbi bari baje ku kibuga cy’indege i KanombeUbwo Bill Clinton aheruka i Kigali yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame byikije ku ngingo zitandukanye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141791/umunsi-bill-clinton-asaba-imbabazi-u-rwanda-agasezeranya-miliyoni-2-zamadorali-abarokotse-141791.html

  • Nashakaga kwica interahamwe 1000

    Mu buhamya Theo Makombe yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yagarutse ku rugendo rwe rwo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse yavuze ko yari yarihaye umuhigo wo kuzica Interahamwe 1000 bitewe n’ibyo yabonye.

    Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/nashakaga-kwica-interahamwe-1000

  • Byagizwemo uruhare n’uwayoboraga Rayon Sports… – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri nyuma y’uko Umuryango wa Rayon Sports ugizwe n’Abayobozi, abakinnyi, abatoza n’abafana bakoze urugendo rwo Kwibuka, ndetse bakunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, baruhukiye mu rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru, Kayiranga Jean Baptiste wanakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, abajijwe uko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yavuze ko yahunze anyuze mu Burundi nyuma agakomereza muri Tanzania abifashijwemo n’uwayoboraga Rayon Sports muri icyo gihe.

    Yagize ati: “Navuye mu Rwanda mu kwezi kwa 5, ngera i Gitarama, uwari umuyobozi wa Rayon Sports ni we wantwaye. Nawe yari yahunze ariko afite ukuntu abayeho, yari Perezida wa Rayon Sports amenye ko nageze i Gitarama aravuga ati ‘mumuzane’.

    Byari bikomeye Jenoside yari yatangiye, ndagenda ahantu yabaga yipfuritse ndyama ahongaho nkarya ibyo yaryaga, aza gushaka abantu baduherekeza, tugera i Cyangugu twinjira i Burundi tugezeyo ampa n’itike.

    Nari mu bantu mbese yemeraga icyo gihe nk'umukinnyi, yaravuse ati ubwo ariwe uri hafi reka mufashe. Yarambwiye ati ‘ni mbaho nawe urabaho’. Tugeze i Burundi aranyambutsa ansiga Tanzania arambwira ati ‘rero wirwarize uzi gukina umupira shaka ikipe,ariko ibyo byose ni Imana yamukoresheje”. 

    Yakomeje avuga ko yabaye muri Tanzania gusa nyuma akaza gusubira mu Burundi atumijweho ngo ajye gukina umupira w’amaguru ndetse bikaza no kurangira asubiye muri Rayon Sports.

    Yagize ati: “Nabaye ahongaho Tanzania sinabona ikipe kubera ko nasanze shampiyona irimo hagati. Raoul (umutoza) watozaga muri Inter Stars yamenye ko ndi Tanzania antumaho umuntu amukuye i Burundi, amuha amafaranga barantegera nsubira i Bujumbura. 

    Ubwo nasubiye i Bujumbura nari maze muri Tanzania amezi nka 4 ndi kumwe n’uwitwa Risere Tanganyika we yari afite Visa ashaka kujya mu Bubiligi. 

    Nsubiye i Burundi rero njya muri Inter Stars nkinayo amezi 3 gusa, noneho nagiyeyo ndwaye gusa mfite amasezerano ariko Rayon Sports iza kunyiba inkura i Burundi ntarangije amasezerano. 

    Ubwo Raoul wari wangaruye i Burundi nawe baramunyiba bangarura muri Rayon Sports, dutangirana nyine kubaka umupira. 

    Icyo gihe Murangwa yabigizemo uruhare, n'undi mugabo witwa Rudasingwa. Abo rero ni abantu ntapfa kwibagirwa n'umugabo bita Omar wari Perezida wa Rayon Sports. 

    Abo ntakwibagirwa ni benshi mu buzima bwanjye, mbura uko mbivuga rimwe na rimwe cyane cyane no mu bihe nk'ibi, mpita ndeba abo twanganaga, abo twakinanaga, abankundaga, abamfashije nabuze muri ibyo bihe nkavuga nti ni ugushima Imana”.

    Kayiranga Jean Baptiste yakiniye Rayon Sports mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse na nyuma aza kuyisubiramo maze mu 1966 ajya gukinira ikipe ya Avenue Sportif de la Marsa yu Budage mu gihe kingana n’imyaka 2, ariko nyuma na none aza gusubira muri Murera maze muri 2000 ahita ahagarika gukina ruhago burundu.

    Nyuma yo guhagarika gukina ruhago, yabaye umutoza wungirije Buuni Safari 'Brésilien' na Raoul Shungu mbere y'uko akora amahugurwa y'ubutoza mu Budage, aho yavuye agaruka muri Rayon Sports yahesheje igikombe cya shampiyona nk'umutoza mukuru mu 2005.

    Yatoje kandi AS Kigali, Kiyovu Sports, Gicumbi FC, Mukura VS, Pépinière FC, Amavubi Makuru, U-20, Amavubi y'abagore na Alliance Sports Club yo muri Tanzania.

    Kayiranga Jean Baptiste yavuze uko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bigizwemo uruhare n’uwayoboraga Rayon Sports 

    KAYIRANGA UBWO YAGANIRAGA N’ABANYAMAKURU

    VIDEO: Eric Munyantore – InyaRwanda Tv

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141779/byagizwemo-uruhare-nuwayoboraga-rayon-sports-uko-kayiranga-jean-baptiste-yarokotse-jenosid-141779.html

  • Nasanze iwacu i Mibirizi ari amatongo -Munyan… – #rwanda #RwOT

    Munyanshoza aza imbere mu bahanzi bakoresha inganzo y’abo mu kubika amateka binyuze mu bihangano bakora bibumbatiye, gusubiza icyizere cy’ubuzima mu bantu, kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi.

    Izi ndirimbo zibitse amateka y'ahiciwe Abatutsi, amazina y'abishwe, uko umugambi wo kurimbura Abatutsi wacuzwe kugeza ushyizwe mu bikorwa, kongera kwiyubaka kw'abarokotse…Zifasha gukomeza kuzirikana abishwe, zigatera imbaraga zo guharanira kusa ikivi.

    Muri iki gihe, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe), niyo itanga uburenganzira kugira ngo indirimbo yo Kwibuka isohoke nyuma y'igenzura yikorwa bigendanye n'ubutumwa buba bukubiyemo.

    Hari abahanzi baririmba ku ndirimbo zo kwibuka gusa, n'abandi bakora indirimbo zo kwibuka n'iz'ubuzima busanzwe.

    Abazwi cyane barangajwe imbere na Munyanshoza Dieudonné wamamaye nka Mibirizi kubera indirimbo yise 'Mibirizi', Nyiranyamibwa Suzanne, Nzaramba Eric [Senderi], Rwamihare Jean de Dieu [Bonhomme] uzwi mu ndirimbo 'Inkotanyi ni ubuzima', Mukankusi Grace uzwi mu ndirimbo 'Icyizere' n'abandi.

    Aba bahanzi n'abandi bagize uruhare mu isanamitima binyuze mu bihangano bagiye bashyira hanze mu bihe bitandukanye, bikoze mu buryo bw'amajwi. Rimwe na rimwe bigaherekezwa n'amashusho agaragaza ibice babaga baririmba, abishwe muri Jenoside n'ibindi.

    Munyanshoza Dieudonné [Mibirizi], ni umuririmbyi wabaye no mu basirikare ba RDF [Rwanda Defence Force]. Muri Kamena 2016, nibwo yasezerewe asubira mu buzima busanzwe, akomeye ku ntego yo gukomeza kurinda ibyagezweho.  

    Imyaka ibaye 30, uyu muhanzi akomeje urugendo rwubakiye kuri izi ndirimbo z’isanamitima. Yabwiye InyaRwanda ko ajya guhanga indirimbo zo Kwibuka byaturutse ku kuntu yageze iwabo, agasanga Jenoside yarahashegeshe.

    Ati “Uko nari narahasize mu 1989 n’uko nahasanze mu 1995 wagirango siho. Kubera ko nari narahasize ari heza, hari amazu, amashuri, amavuriro, Kiliziya, imihanda nsanga noneho ni amatongo. Nsanga ubuzima bwarahungabanye, ngirango n’ahandi hose niko byari bimeze.

    Akomeza ati “Icyo gihe rero muri njyewe niho navuga ko natangiye guhinduka muri njyewe, ntangira kumva ko natangira gukora indirimbo zijyanye no Kwibuka. Niho mbyanziyemo, akababaro nagize kuko uko nari narasize iwacu, abenshi barishwe, ibintu byarasenyutse, ubuzima bwarahungabanye noneho nifuza kugirango mvuge ayo mateka.'

    Uyu muhanzi avuga ko icyo gihe ari nabwo yagize igitekerezo cyogukora indirimbo ‘Mibirizi’ yacuranzwe cyane. Niyo ndirimbo ya mbere yagiye hanze irimo amazina y’abishwe muri Jenoside ndetse irimo n’imisozi itandukanye bari batuyeho.

    Nyuma yakoze indirimbo ‘Nyanza ya Butare’, ‘Imfura zo ku Mugote’ ndetse na ‘Twarabakundaga’. Munyanshoza avuga ko izi ndirimbo zikimara kujya hanze, zumvikanye mu bice bitandukanye by’Igihugu, zifasha abantu mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge n’isanamitima, kandi nawe zitangira kumwomora ibikomere.

    Avuga ko ibi byose byagiye bikomeza intego yari yihaye yo gukomeza kubika amateka ya Jenoside binyuze mu ndirimbo. Ati “Nanjye byampaye umuhate wo kuba nakomeza kuririmba. Ni aho byatangiriye kuririmba indirimbo zo kwibuka.”

    Agaragaza ko adafite gushidikanya muri we ko ubuhanzi bwagize uruhare rukomeye mu komora ibikomere no gusana imitima kuko ‘iyo urebye mu bihangano ubutumwa byagiye bitanga ni ukongera gutuma abantu basubira inyuma bakareba ku ntandaro n’inkomoko y’amacakubiri yatugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi’.

    Munyanshoza yavuze ko akora indirimbo ye ‘Mibirizi’ yari ayikoze ayikoreye agasozi k’iwabo, ariko ko yamenyekanye cyane bigera ubwo atangira gutumirwa mu bice bitandukanye by’Igihugu kuyiririmba, kandi abantu avugamo atari abaho.

    Ni indirimbo avuga ko yageze kure kuko muri kiriya gihe abanyeshuri bagiye bayandika mu makayi y’abo, bagera aho aririmba abantu b’i Mibirizi bishwe, bagasimbuza amazina y’abo bishwe ariko ‘inkikirizo n’ibindi bakabireba’.

    Ati “Ubutumwa bumvaga bwagendaga bubafasha, bukabubaka […] Natekereza ko ubutumwa bwagiye buca mu bihangano, yaba mu ndirimbo, mu mivugo byagiye bifasha abarokotse Jenoside, ko nubwo yasigaye wenyine agomba gukomereza, agomba kudaheranwa n’akababaro…”

    Munyanshoza anasanga izi ndirimbo zo Kwibuka zitarafashije gusa abarokotse, ahubwo zanafashije n’abandi bamenya amateka y’Igihugu, kandi urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge rurashoboka.

    Uyu muhanzi usanzwe ubarizwa muri Orcheste Impala, avuga ko ubu amaze gukora indirimbo 100 zo kwibuka zirimo cyane cyane izo avuga ku dusozi dutandukanye abatutsi bari batuyeho.

    Ni ibintu avuga ko yagezeho nyuma y’ibiganiro bitandukanye yagiye yitabira bijyanye no kwibuka akumva ubuhamya bw’ahatangiwe ‘nkumva nshatse kuvuga kuri ayo mateka’.

    Muri uru rugendo rwo gukora indirimbo zo Kwibuka kandi, yagiye ahura na bamwe mu barokotse Jenoside bakamuha ubuhamya bw’agasozi babaga bashaka ko akoraho indirimbo, hanyuma akabihuriza hamwe akandika indirimbo. Ati “Hari abaza bakansaba ko nabafasha kugirango amateka yabo ntazibagirane…”

    Indirimbo ye 'Mibirizi' yamamaye yayisohoye tariki 1 Mata 1995. Yatambutse 'bwa mbere' kuri Radio Rwanda saa saba n'igice nyuma y'amakuru yo mu rurimi rw'Igifaransa. Icyo gihe, Radio Rwanda yafunguraga saa kumi n'imwe za mu gitondo igafunga saa mbiri z'ijoro.

    Yayihimbiye agace yavukiyemo ahitwa i Kimbogo mu Ntara y'Uburengerazuba; kandi yamuhaye gukomeza umurongo w'indirimbo zo Kwibuka, atangira no gukora izindi ndirimbo zivuga ku bice bitandukanye byo mu Rwanda. Munyanshoza Dieudonné yatangaje ko yatangiye urugendo rwo gukora indirimbo zo Kwibuka nyuma yo kubona uburyo Jenoside yashegeshe ku ivuko rye


    Munyanshoza yavuze uko yagendaga ahimba indirimbo, yagiye ahura n'abarokotse bamusabaga guhimba indirimbo ku dusozi twari dutuyeho abatutsi benshi


    Munyanshoza yavuze ko amaze kugeza ku ndirimbo zirenga 100 zivuga ku dusozi tunyuranye twiciweho Abatutsi

    KANDA HANOUREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MUNYANSHOZA DIUEDONNE

     “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141774/nasanze-iwacu-i-mibirizi-ari-amatongo-munyanshoza-ku-mvano-yo-gukora-indirimbo-zo-kwibuka–141774.html

  • Mufti w’u Rwanda yashimiye Inkotanyi: Gen Mub… – #rwanda #RwOT

    Guhera ku wa 11 Werurwe 2024 ni bwo Abayisilamu binjiye mu kwezi gutagatifu kwa Ramadhan aho Umusilamu wese abasabwa kwegerana na Allah byisumbuyeho asiba, asenga, yitandukanye n'ibyaha kandi afasha.

    Kuri uyu wa 10 Mata 2024 akaba aribwo kwasojwe n'umunsi uri mu yo intumwa y'Imana yavuze ko ari uw'umugisha kurusha indi mu buzima bw'umusilamu mu buzima bwo ku isi.

    Bitandukanye n’indi minsi ya Eid al Fitr irizihizwa mu gihe u Rwanda n'Isi yose bari mu gihe  cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mu ijambo rya Mufti Hitimana wayoboye isengesho ry’uyu munsi ryabereye kuri Kigali Pele Stadium, yibukije Abayisilamu kwizihiza uyu munsi  ariko bazirika ibihe byo Kwibuka 30 ati'Bavandimwe ba Isilamu uyu munsi wa Eid al Fitr uhuriranye n'ibihe twibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.'

    Yongeraho ati'Bityo turasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza igihe turimo cy'icyunamo ba Isilamu bavandimwe tugomba guhora twibuka ko kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi ishoboke yateguwe inashyigikirwa n'ubutegetsi bubi bwateguye umugambi wo kurimbura igice cy'abanyarwanda babarizwaga mu bwoko bw'Abatutsi maze mu minsi ijana gusa abarenga Miliyoni baricwa bazira gusa ko ari Abatutsi.'

    Agaragaza uburyo habayeho igihe cyo kwigisha ingengabitekerezo mbi ati'Ubwo butegetsi bwabibye ingengabitekerezo ya Jenoside bunayikorera propaganda n'icengezamatwara ryo kwanga Abatutsi no kubarimbura;

    Umuryango w'Abayisilamu mu Rwanda [RMC] wifatanije n'imiryango yabuze ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ubifurije gukomeza gutwaza no gukomera baharanira gukomeza kubaho no gukomeza kwiyubaka.'

    Mufti Hitimana yaboneyeho kandi gushimira Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi ati'Turasaba Abayisilamu gukomeza umuco mwiza wo gufasha Abarokotse Jenoside no kubaba hafi;

    Na none tuributswa tugendeye ku mvugo y'Intumwa y'Imana Mohamad aho yagize ati’udashimira abantu ntiyashobora gushimira n'Imana;

    Natwe dufashe uyu mwanya ngo dushimire abari ingabo z'inkotanyi bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bari bayobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.'

    Yagarutse kandi ku buryo Inkotanyi zubatse igihugu ati'Barokoye abanyarwanda babakangurira ndetse babagarurira icyizere cyo kubaho, bimakaza imiyoborere myiza ihuza abanyarwanda ndetse igaha buri wese uburenganzira n'ubwisanzure kandi baca burundu amacakubiri n'ivangura iryari ryose mu bana b'u Rwanda.'

    Yaboneyeho kandi gusabira igihugu byumwihariko ko Allah yazafasha mu bihe by'ingenzi Abanyarwanda berekezamo ati'Turasaba Imana Nyagasani ko yakomeza guha igihugu cyacu umutekano tunayisaba ko yakomeza kurinda Abayobozi beza b'igihugu cyacu ndetse ikabaha imbaraga zo gukomeza guteza imbere u Rwanda n'Abanyarwanda.'

    Allah turamusaba ko n'ibikorwa byose duteganya nk'abanyarwanda mu bihe bizaza birimo n'amatora azaba mu kwezi kwa Karindwi y’uko twazabinyuramo neza kandi tugakomeza gushyigikira nk’uko twabyiyemeje twese nk'abanyarwanda ibyiza twagezeho.

    Gen Mubarakh Muganga na Minisitiri Dr Abdallah bitabiye isengesho rya Eid al FitrLucman Nzeyimana Umunyamakuru wa RBA yitabiye isengesho anagirana ibiganiro bitandukanye n’abaryitabiyeAbayisilamu basabwe kuzirikana ibihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bakizihiza Eid al Fitr mu buryo bwihariyeAbayisilamu bitabiye isengesho ari benshi ndetse bibukiranya ko nyuma y’ukwezi kwa Ramadhan umusilamu agomba gukomeza kurangwa n’ibikorwa biboneye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141785/mufti-wu-rwanda-yashimiye-inkotanyi-gen-mubarakh-na-minisitiri-utumatwishima-mu-bitabiriye-141785.html

  • Kwibuka30: Leta yakijijwe mbere yacu ni ukuri… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro na inyaRwanda, Rev Alain Numa yabajijwe umusanzu abona watangwa n’abatuye Isi yose by’umwihariko abakristo mu kwimakaza amahoro arambye, Jenoside ntizongere kubaho ukundi, asubiza ko “Ku bwanjye rero ni gahunda igomba kwimakazwa n’abashumba bakuru b’amatorero, kuko bavuga/babwiriza bakumvwa cyane.”

    Yashimye Leta y’u Rwanda ko yatangije gahunda ya Ndi Umunyarwanda aho umunyarwanda wes yisanga mu gihugu cye cy’u Rwanda, ashimangira ko “Ubundi Leta yakijijwe mbere yacu ni ukuri, yatangije gahunda ya Ndi Umunyarwanda kandi twe nk’abakristo twakabaye twaratangije Ndi Umukristo bityo ntihagire umukristo wisangamo Hutu/Tutsi/Twa”.

    Yabuze ko abanyamadini bakwiriye gufata iya mbere bakigisha abakristo bashumbye kurangwa n’urukundo, bakaba abakristo ba nyabo atari ku izina gusa na cyane ko abo ku izina gusa bari mu bishe inzirakarengane muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ati “Abashumba bafate iya mbere babicengeze mu bakristo tuzumve Ndi Umukristo iganje.”

    Rev. Pastor Alain Numa ni umugabo w’umugore umwe Pastor Umurerwa Jacqueline babyaranye abana bane. Ni umukozi w’ikigo cya mbere cy’itumanaho mu Rwanda no muri Afrika, MTN, akaba amaze imyaka 23 ari umukozi muri iyi sosiyete y’itumanaho ifite izina rikomeye muri Afrika. Kuwa 21 Ukuboza 2019 ni bwo Alain Numa yimitswe nka Rev. Pastor.

    Rev. Numa yavukiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu mujyi wa Lubumbashi, umujyi wa kabiri kuri Kinshasa. Yabonye izuba kuwa 20 Nzeri 1973. Se umubyara ni Pierre Marcotte akaba Umubiligi, naho Nyina yitwa Mukarukaka Ellena akaba umunyarwandakazi.

    Ubwo Numa yari afite imyaka 5 y’amavuko ni bwo ababyeyi be batandukanye, gusa icyo bapfuye avuga ko atakizi, ati “Ibyo bapfuye simbizi kuko banahura sinari mpari”. Bamaze gutandukana, Se yahise yigira i burayi, Numa na nyina bakomeza kuba muri Congo.

    Nyina yahise afata umwanzuro w’uko berekeza i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi kwa Se (Sekuru wa Numa ubyara nyina), akaba ari ho n’ubuzima bwatangiriye urebye kuri Alain Numa. Yavuze ko yakuriye i Burundi aba ari naho yiga.

    N’ubwo babaga i Burundi ariko, si ho nkomoko yo kwa nyina, ahubwo ni abanyarwanda bari barahungiye i Burundi mu mwaka wa 1959 nyuma y’amateka mabi yaranze u Rwanda yaje kurugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye inzirakarengane zirenga Miliyoni imwe mu minsi 100.

    Amaze gukura ni bwo yamenye ko i Burundi atari iwabo ahubwo ko bari bahari nk’impunzi. Nyuma yo kumenya ko bakomoka mu Rwanda, yaje gufata umwanzuro wo guharanira uko ababyeyi be bataha iwabo mu Rwanda, ni ko kujya mu gisirikare. Avuga ko yari amaze kuba umusore ushoboye byinshi. Yaje mu Rwanda ari ku rugamba rwo kubohora igihugu.

    Rev Alain Numa ari mu barwanye urugamba rwo kubohora u Rwanda

    Alain Numa asanzwe ari umukozi wa MTN Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141789/kwibuka30-leta-yakijijwe-mbere-yacu-ni-ukuri-yatangije-ndi-umunyarwanda-rev-alain-numa-141789.html

  • Imana ikomeze irinde igihugu cyanyu ariko munasengere igihugu cyanjye amahoro aboneke – Shiboub wa APR FC #rwanda #RwOT

    Umunya-Sudani ukinira APR FC, Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman, yifatanyije n’Abanyarwanda muri ibi bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, aboneraho gusaba inkunga Abanyarwanda gusengera igihugu cye kikabonekamo Amahoro.

    Ni ubutumwa yatanze mu gihe u Rwanda kuva tariki ya 7 Mata 2024 rwatangiye icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mu butumwa bwe APR FC yanyujije ku mbuga nkoranyambaga za yo, Sharaf Eldin Shiboub yasabye Imana gukomeza kurinda u Rwanda.

    Ati “Ku baturage beza b’u Rwanda, hashize imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, gusa mwagaragaje umutima wo kwihangana n’urukundo, Imana ikomeze irinde igihugu cyanyu, amahoro n’urukundo bisakare mu gihugu.”

    Yakomeje kandi asaba Abanyarwanda gusengera igihugu cye cya Sudani kikabonekamo amahoro, ni nyuma y’igihe kiri mu ntambara nta mutekano urimo.

    Ati “Nk’umukinnyi, buri gihe nshyigikira amahoro, reka mfate aka kanya mbasabe musengere igihugu cyanjye nacyo kibonekemo amahoro.”

    Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatwaye ubuizima bw’Abatutsi benshi mu gihe gito aho mu minsi 100 gusa abarenga miliyoni bishwe bazira uko bavutse.

    Shiboub yasabye Abanyarwanda gusengera igihugu cye

    Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/imana-ikomeze-irinde-igihugu-cyanyu-ariko-munasengere-igihugu-cyanjye-amahoro-aboneke-shiboub-wa-apr-fc

  • Kamonyi-Nyamiyaga/Kwibuka30: Mushyire imbaraga hamwe murwanye ikibi-Gitifu Mudahemuka #rwanda #RwOT

    Mu nteko y'Abaturage yo kuri uyu wa 09 Mata 2024 mu kagari ka Kidahwe( ahavuka Intwari y'u Rwanda Fred Gisa Rwigema) mu Murenge wa Nyamiyaga, Akarere ka Kamonyi, Umuyobozi w'Umurenge yibukije abaturage ko igikorwa cyo Kwibuka kireba buri wese. Yabasabye gushyigikirana mu byiza, gushyira hamwe imbaraga bakarwanya ikibi. Yababwiye ko iyo u Rwanda ruza kugira imiyoborere myiza ikibi kitari kuganza icyiza, ko Jenoside itari gushoboka.

    Mudahemuka Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamiyaga yabwiye Abaturage ba Kidahwe bitabiriye inteko y'Abaturage ko bafitanye Igihango gikomeye n'Igihugu, ko bakwiye kwirinda icyo aricyo cyose cyakurura Amacakubiri, Ingengabitekerezo ya Jenoside kuko nta cyiza cyayo.

    Inteko y'Abaturage yabereye inyuma neza y'Akagari ka Kidahwe.

    Yagize ati' Muri Jenoside yakorewe Abatutsi tutagiye mu mateka maremare, iyo tugira imiyoborere icyaha, ikanahana ikanakumira, bari gutwika urugo rumwe rw'Umututsi Ubuyobozi n'Abaturage bahagera bakibuka ko babatoye, bakabuza ko ikibi kiba'.

    Yakomeje ati' Ariko kubera imiyoborere mibi, uwatwitse inzu y'Umututsi bamugororeye gukomeza gutwika n'izindi cyangwa no kwangiza ibindi. Aho rero, harimo kuyoboka buhumyi. Wigishijwe ibibi none nawe amahitamo n'umutimanama Imana yaguhaye ntushoboye kumenya gutandukanya ikibi n'icyiza'.

    Agira kandi ati' Abaturage ba Kidahwe muri iyi Midugudu twahuriyemo uko ari ibiri; Nyamiyaga na Kiranzi, mufite Igihango gikomeye n'Igihugu cyacu kubera ko musobanukiwe neza no kuba mwaragize imiyoborere mibi na Jenoside igashoboka hano. Ariko mufite n'ikindi gihango gikomeye!, mufite Intwari z'u Rwanda harimo Fred Gisa Rwigema umuturanyi wanyu hano hakurya kwa Kimonyo uri mu ntwari z'u Rwanda'.

    Yakomeje abibutsa ko bazi neza icyo amateka mabi yabazaniye ndetse n'abayagize mo uruhare, abibutsa ko bafite Intwari z'u Rwanda bakwigiraho, ko bafite Imiyoborere myiza. Yabasabye kumenya neza ko uyu munsi bafite amahitamo kandi meza, kumenya ko basobanukiwe ndetse bazi ingaruka z'ibibi kuko bazibonye. Ati 'Rero muzi ibyiza byo gukora ibikwiye kandi mu gihe gikwiye'.

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo muri aka Kagari ka Kidahwe, by'umwihariko abari mu Mudugudu bubakiwe, batanze ubutumwa mu ruhame rw'Inteko y'Abaturage ko 'biteguye kubabarira uwo ariwe wese uzabegera akagaragaza kwicuza no gusaba imbabazi z'ibibi yakoze'.

    Abaturage baganirijwe ku kwicungira umutekano birinda icyawuhungabanya, basabwa gushyira hamwe bagakora biteza imbere, ibibagoye bakegera ubuyobozi.

    Abitabiriye Iyi nteko y'Abaturage buri wese yasabwe kurangwa n'Ubutwari, kugira imyitwarire myiza muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Bibukijwe kandi kurangwa no gushyira hamwe, guharanira Ubumwe bw'Abanyarwanda, guharanira Umutekano bwite ndetse n'uw'Abanyarwanda bose.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/04/10/kamonyi-nyamiyaga-kwibuka30-mushyire-imbaraga-hamwe-murwanye-ikibi-gitifu-mudahemuka/