Blog

  • Rayon Sports yamuhaye icyizere cyubuzima, ar… – #rwanda #RwOT

    Munyakazi 'Inshuti y'urubyiruko' arazwi cyane cyane ku rubuga rwa Twitter aho atambutsa ibitekerezo bye bwite. Aherutse kwandikira Perezida Kagame amushimira aho agejeje u Rwanda, ariko kandi amusaba gukomeza gusigasira umutekano w'u Rwanda, kugirango abasize bakoze Jenoside batazabona aho kumenera.

    Hari aho yanditse agira ati 'Ati 'Igihe nabahaga igikumwe cyanjye [Mu matora], nari mbahaye ububasha bwo kunyobora, kundinda no kunteza imbere. Ndagusabye muturinde imigambi y'umwanzi warundanyije ibitwaro n'Ingabo zo kuturimbura, …ariko kandi mu murage wawe, watugaragarije ko tugomba kubikorera iyo, ahari ubutaka buhagije, mbona igihe kigeze.'

    Ni umugabo w'abana batanu. Inyandiko zimuvugaho zigaragaza ko yavukiye mu Karere ka Nyanza i Busoro mu Majyepfo y'u Rwanda, kandi ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye afite imyaka 13 y'amavuko; Se, nyina na mushiki we baricwa.

    Yakuriye mu muryango w'Abakristo, ariko nyuma yaje guhindura idini yinjira muri Islam. Asanzwe ari rwiyemezamirimo mu bwubatsi wanashinze kompanyi yise Karame Rwanda, ndetse yayoboye ikipe ya Rayon Sports kuva muri Nyakanya 2019 kugeza muri Nzeri 2020.

    Binyuze muri iriya kompanyi yashinze, aherutse gufasha umuhanzi mu njyana gakondo, Cyusa Ibrahim gukora indirimbo 'Amateka' mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yayikoreye mu Karere ka Kamonyi aho yarokokeye.

    Iyi ndirimbo Cyusa yayanditse ubwo yari mu Bwongereza yagiye gutaramira Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda.

    InyaRwanda yagiranye na Munyakazi ikiganiro cyibanze ku myaka 30 ishize mu rugendo rw'icyizere, ubutumwa ku rubyiruko no kwandika igitabo

    Igisobanuro cy'imyaka 30 ishize atangiye abonye ubuzima

    Munyakazi yavuze ko imyaka 30 ishize irimo isomo rikomeye kuri we, kandi ryatangaga icyizere. Kuko mu gihe cya Jenoside, ryari icuraburindi, ariko icyizere cy’umucyo cyatangiye gututumba ubwo Ingabo zari iza RPA zahagarukaga zigahagarika Jenoside.

    Asobanura ko Ingabo zari iza RPA zakoze igitangaza mu gihe cy’iminsi 100 babasha guhagarika Jenoside. Ubuzima bwe abukubira mu byiciro bitatu.

    Icyiciro cya mbere ni ‘iryo curaburindi abanyarwanda twari turimo, igihe habaga Jenoside yakorerwaga abatutsi, aho mu by’ukuri nta cyizere nta gito cy’ubuzima umuntu yari afite kuko ibintu byose byasaga naho bihindutse umuyonga’.

    Igice cya kabiri ni ukurokorwa n’Ingabo zari iza RPA. Ni icyiciro avuga ko cyatutumbagamo icyizere, urumuri rutangiye kwaka, ariko harimo ibibazo by’urumuri, aho abantu barokotse bari bakeneye gutangira kwiyubaka, buri wese yibaza uko azabaho.

    Ni ibintu byari biremereye buri wese nubwo bwari ubuzima busharira ariko abantu bari bariho. Igice cya gatatu, ni igihe yatangiye kwiyubaka no kwiteza imbere.

    Ibi byose byari bishingiye ku kureba abarokotse mu rwego rwo kubagarurira icyizere no kubabwira guharanira kusa ikivi. Ati “Igice cya Gatatu, ni ukubaho no guharanira kwiteza imbere kandi tukabaho neza.”

    Munyakazi avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye afite imyaka 13 y’amavuko, kandi ko ibyabanje mbere bijyanye no kubavangura ibyibuka nk’ibyabaye ejo.

    Yibuka ko muri icyo gihe, bagiye bavangurwa mu ishuri, kandi buri wese yari afite ifishe ivuga ubwoko bwe. Ubwo ingabo zari iza RPA ziteguraga kubohora Abanyarwanda, hari abatangiye kwicwa bashinjwa kuba ibyitso. Ndetse byaravugwaga cyane kuri Radio.

    Munyakazi avuga ko bitewe n’ibihe yanyuzemo na bagenzi be, byari bigoye kubona icyizere cy’ubuzima no gushaka gukurikira inzozi ze.    

    Asobanura ko Jenoside itegurwa yashyize ubwoba mu miryango myinshi, ku buryo iyo yatahaga mu rugo yasangaga ababyeyi be bafite ubwoba ariko ntibamubwire impamvu, bakamubwira gukomeza gukora imirimo.

    Yatanze urugero, avuga ko ubwo indege ya Habyarimana yahanurwaga, umukozi w’iwabo akabibabwira, Nyina yahise avuga ati ‘turashize’.

    Munyakazi ati “Uwo mwuka wo mu rugo nakubwiraga utaratangaga icyizere ni nk’aho ababyeyi bahise batwerurira y’uko hagiye kuba ibintu bibi kurushaho. Iwacu mu miryango icyizere cyari gike.”


    Ibyo gukunda umupira w’amaguru si ibya vuba

    Munyakazi yavuze ko mbere ya Jenoside, mu gihe cy’amashuri abanyeshuri bahuriraga mu kibuga bagakina, kenshi ugasanga barakinira mu kibuga ari amakipe menshi.

    Yakuze agerageza gukina umupira w’amaguru, ariko uyu mukino ntiwatejwe imbere cyane ahanini bitewe n’ivangura nubwo ritari ‘rinini cyane’.

    Ati “Ntabwo wasangaga muri karitsiye dushobora gukina ngo iyi ni ikipe y’Abatutsi, iyi ni ikipe y’Abahutu, Oya! Wasanga dukina nk’abana.”

    Ariko uko yagiye akura, yumvise ko hari amakipe yari ashingiye ku moko no ku turere aho ‘wasangaga abantu bamwe bashaka kubyinjiza muri Sports ku buryo mu makipe usanga harimo amacakubiri’. 

    Ati “Ariko muri rusange muri Politiki ya siporo wabonaga ko abantu bari gushyiramo ako kantu k’amacakubiri.”

    Hakoreshejwe izihe mbaraga kugirango abantu bongere gusubira muri Stade?

    Amateka agaragaza ko kuri sitade zinyuranye zo mu Rwanda, ari hamwe mu hantu habereye ibikorwa byo gutoteza Abatutsi.

    Ubwo Ingabo zari iza RPA zari zimaze gutangiza gahunda yo kubohora u Rwanda, hari abatutsi biswe ibyitso barafungwa mu bihe bitandukanye, bamwe baricwa, abandi baratotezwa kuva mu 1990 banicishwa inzara.

    Kuri Munyakazi ‘Sitade zabaye ikimenyetso ‘cy’amacakubiri cyangwa ryatoteza ryakorerwaga umututsi kandi noneho bigakorerwa ahantu hagari’.  

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, habaye imikino inyuranye yafashije mu kongera guhuza Abanyarwanda barenga iby’amako.

    Umukino wa mbere wabaye wahuje Rayon Sports na Kiyovu Sports. Munyakazi ati “Ni hamwe mu hantu hahuje abanyarwanda bose, yaba uwari urokotse Jenoside yakorerwaga Abatutsi, yaba abayigiragamo uruhare, yaba abari batahutse bavuye hanze y’u Rwanda n’abandi bantu.”

    Akomeza ati “Abantu bahurizwa muri Sitade n’ibyishimo byo kureba umupira. Ndetse baza ntawe ushyizweho agahato cyangwa uhamagawe na Leta…Bicaye muri Sitade bahurira ku kureba umupira…”

    Kongera kwiyubaka kwe Rayon Sports yabigizemo uruhare:

    Munyakazi yavuze ko mu 2019 ajya kuyobora Rayon Sports ‘Igihugu cyari kimaze kugera ku rwego rushimishije’ mu rwego rw’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda ndetse no kwiyubaka, yaba ku gihugu no ku muntu ku giti cye.

    Avuga ko umwanya yabonye wo kuyobora Rayon Sports watumye atanga umusanzu we mu kubaka “Igihugu no gukomeza mu murongo Igihugu cyari kimaze gushyiraho wo kwiteza imbere, wo kubana, wo kwiyunga, wo kubabarira abantu bagize nabi, batwiciye abantu. Wari umwanya wo kongera gutanga umusanzu wanjye ku gihugu cyanjye’.

    Ibihe bitatu bya Rayon Sports byamwubatse

    Munyakazi avuga ko kuyobora Rayon Sports ari kimwe mu bintu azahora azirikana mu buzima bwe. Kuko ayifiteho urwibutso rudasaza.

    Yavuze ko Rayon Sports ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi yari ikomeye cyane, ku buryo yatsindaga amakipe cyane. Yibuka ko iyi kipe yigeze gutsinda ikipe Al Hilal yo muri Sudani mu mikino Nyafurika, bitegura kuzajya muri Kenya.

    Munyakazi anavuga ko Rayon Sports yarimo abakinnyi bakomeye nk’abarimo ‘Tanganyika’ bamamaye cyane. Ibindi yibuka ni igihe Rayon Sports yajyaga muri Zanzibar ikazana igikombe cya Cecafa.

    Asobanura ko ari nk’ibitangaza, kuko bitumvikanaga ukuntu ikipe yo mu gihugu cyari kivuye muri Jenoside yabashije kwegukana igikombe.

    Ati “Nicyo gihe navuga ko cyampaye icyizere cy’ubuzima, ndetse n’uko igihugu gishobora gutera imbere kigakomera kurushaho.”

    “Niba tugenda tugahiga amahanga tuvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho Igihugu cyari cyasenyutse kugera hasi hashoboka, nabonye ko byose bishoboka.”

    Munyakazi yavuze ko yongeye gukorwa ku mutima n’igihe Rayon Sports yajyaga itsinda APR FC ibitego biri hagati ya bine na bitanu. Ati ” Biriya nabyo biba ari ibihe bigukora ku mutima ukumva y’uko koko byose bishoboka.”


    Yatangiye kwandika igitabo ku byaranze ubuzima bwe

    Munyakazi yatangaje ko yatangiye urugendo rutoroshye rwo gukubira ubuzima bwe mu gitabo atekereza ko azamurika mu myaka iri imbere.

    Ni urugendo avuga ko yatangiye mu rwego rwo kubika amateka ye no kuyasangiza abandi, birenge ibyo yagiye agarukaho mu bitangazamakuru n’ahandi.

    Ati “Nibyo! Numva mfite uwo mukoro wo kwandika igitabo kugirango aya mateka tubona uyu munsi no myaka igihumbi abazaba bariho bazayabone. Bizakorwa binyuze mu nzira nyinshi…”

    Yavuze ko urugendo yatangiye rwo kwandika akwiye kurujyanamo n’abandi bafite ubushake n’umuhate wo kubika amateka ya Jenoside u Rwanda rwanyuzemo.

    Munyakazi avuga ko nubwo atorohewe ‘ariko numva nzabikora’. Hashize igihe atangiye kwandika iki gitabo, ariko bitewe n’akazi n’inshingano ntarabasha gushyira ku murongo neza iki gitabo gikubiyemo ‘ibyo nabonye kugirango n’abandi bazabyigireho’

    Kuri Paji ya mbere y’iki gitabo ‘ni Sadate utekereza u Rwanda rw’abakurambere bavuye ku gasozi ka Gasabo bakagera ku muhanda ugana kuri Plateau bakavuga bati ni Kigali’.

    Muri iki gitabo kandi ni ‘Sadate ubona u Rwanda rwaguka, rugeze mu nduga ruraguka’ akibaza imbaraga zidasanzwe zakoreshejwe.

    Avuga ko akiri gutekereza kuri ‘Cover’ y’iki gitabo niba izashingira ku buzima bwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa se ku bakurambere b’intwari bitangiye u Rwanda.  


    Munyakazi Sadate yatangaje ko Rayon Sports yamugaruriye icyizere cy’ubuzima, byanamuhaye imbaraga zo kuba yaratangiye kwandika igitabo ku buzima bwe

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA SADATE MUNYAKAZI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141799/rayon-sports-yamuhaye-icyizere-cyubuzima-ari-kwandika-igitabo-munyakazi-sadate-yahishuye-b-141799.html

  • Bamutemye amaguru yombi, batemagura abo tuvukana bose ndeba – uko Vanessa yarokotse biteye ikiniga #rwanda #RwOT

    Ishimwe Vanessa ukomoka mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Ntarama, yavuze urupfu rw’agashinyaguro abavandimwe be n’ababyeyi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bishwe agasigara wenyine mu muryango.

    Ni ubuhamya uyu mubyeyi wavukaga mu muryango w’abana 7 yahaye ikinyamakuru ISIMBI mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Batandatu baje kwicwa ndetse n’ababyeyi ba bo arokoka wenyine.

    Ubwo Jenoside nyirizina yatangiraga ku mugaragaro Vanesa yari kumwe na nyina, gusa kuko bumvaga urusaku rwinshi nyina ajya kubaza ibyabaye, agarukana inkuru mbi y’uko bari kwica abatutsi, bigira inama yo guhungira mu gishanga cya CND.

    Ubwo bateranaga nk’umuryango ngo basenge nyina yatangiye kuvuga ishapure yiyambaza umubyeyi Bikiramariya ndetse basaba Imana kubarokora, nibwo igitero cyabaguyeho.

    Nibwo bahamagaye nyina wa Vanessa mu izina bati: “Turareba ko Bikiramariya wambaza ari bubakize”.

    Yavuze ko bahereye kuri se ubabyara, bamukubita impiri eshatu mu mutwe ndetse yicwa n’umuturanyi yari yaragabiye inka, amwica amubaza impamvu amwishe kandi bari inshuti, ndetse amwibutsa ko bari bafitanye igihango yaramugabiye, ariko amushyira ibitambaro mu kanwa kugirango adakomeza kuvuga, aramwica.

    Yakomeje agira ati” Ubwo bageraga kuri mama bamukoreyeho ubufindo. Bamushishimuye igikumwe cy’urutoki kugera hafi y’inkokora bamubaza niba hari ikintu Bikiramariya ari kumufasha kuko basanze asenga”.

    Nyuma batemye amaguru yombi bahereye mu ngasire, bamujomba n’icumu mu ijosi bamusiga aboroga atarapfa. Bahise bajya kuri mukuru we bamukuraho izuru.

    Ibyo byakurikiwe no gufata mukuru wa Vanessa bamwambura imyenda bamufata ku ngufu ndetse bavuga ko bagiye kumujomba igisongo mu myanya y’ibanga, mama wa bo ataka abasaba kureka gutoteza umwana we, birangira bamutemyemo ibice bine arapfa.

    Musaza we umukurikira yari muto bamukubise ku ngiga y’igiti kugeza ashizemo umwuka.

    Ubwo Vanessa yabonaga ibikorewe abavandimwe be yashatse kwiruka ariko baramugarura bamutema ku maguru ndetse n’amaboko gusa we basiga adapfuye

    Yagumye mu gishanga na bya bikomere kugeza igihe biboreye kubera kubura ubuvuzi ndetse imbwa zikajya ziza zikarya umuryango we abireba, na we zikaza kurigata ibisebe bye byari bimaze kubora.

    Yaje kumva amakuru ko abahungiye mu gishanga bagiye kubagota bose bakicwa binyuze mu gutwika igishanga bagahiramo. Igishanga cyaratwiswe ku bw’amahirwe ahungira mu gahuru kari hafi aho, umuriro ugeze hafi y’igihuru urazima Imana iramurokora.

    Yaje guhura n’abandi Batutsi bari baturanye bamubwira ko nyirarume akiri muzima ndetse bamugeza aho ari, atangira kujya amuvurisha ibyatsi, Interahamwe zaza akamukubita ku bitugu akamuhungana.

    Ubwo Vanessa yari mu rugo yakiriye inkuru nziza ko Inkotanyi zaje gutabara izanywe na nyirarume. Ati: “Inkotanyi zabanzaga kukuganiriza, nyuma zikarokora ubuzima bwawe zabanje kukuremamo icyizere”.

    Yashimiye bikomeye bikomeye Inkotonyi ubwiotange zakoresheje kugira ngo zihagarike Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ishimwe Vanessa yavuze urupfu ababyeyi be n’abavandimwe biswhe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/bamutemye-amaguru-yombi-batemagura-abo-tuvukana-bose-ndeba-uko-vanessa-yarokotse-biteye-ikiniga

  • #Kwibuka30: Yari nyakamwe! Yakoze ubukwe umutima uvirirana, gukodesha ababyeyi – Agahinda ka Umulisa Joselyne nyuma y’ubukwe bwe (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umulisa Joselyne wahoze ari umukinnyi wa Tennis, yagarutse ku bikomere yagize nyuma yo gushinga urugo yakomoye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko yagiye gukora ubukwe yarangiritse bikabije aho n’abaganga bamubwiraga ko nyababyeyi ishobora kuba yaragize ikibazo, rero igikomere cya mbere yari afite 'nibazaga nindamuka ntabyaye cyangwa iyo nda ikavamo nzabyifatamo nte? Ko gukora ubukwe ari ukugira ngo nagure umuryango, nasengaga Imana nyisaba ngo izampe urubyaro.'

    Yakomeje kandi avuga ko ikindi gikomere yagendanaga nacyo kwari ukwibaza abantu bazaba bicaye mu gisharagati mu ruhande rwe kuko umuryango wari warishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'ikindi gikomere nagize, ubwo abandi babaga bashyushye bakubaza bite ko utantwerera njye ntabwo byigeze bimbaho, sinigeze ntekereza ku mafaranga, naravugaga ngo amafaranga yose naba mfite ubukwe burataha, ahubwo nari mpangayikishijwe n’abantu bari bwicare mu gisharagati ku ruhande rwanjye.'

    'Nageze aho mbwira umwe mu bantu bo mu muryango wanjye nti waretse tugatira abantu? Nari mfite ubwoba ko iwabo w’umuhungu bari buturushe abantu, nti se baravuga iki? Barabona ko ntakunzwe? Barabona ko abantu banze kubutaha kubera ko hari ikintu runaka kindi kidahari? Nari mfite ubwoba ku buryo no kwambara ikanzu numvaga itajyamo.'

    Ikindi cyari gikomeye cyane kuruta ibindi, yibazaga n’abo bantu nibaramuka babonetse umubyeyi wo gushimira (kumwe batanga impano bashimira ababyeyi).

    Ntabwo ubukwe bwe yigeze abwishimira kuko yatekerezaga ibintu byinshi cyane mu mutwe we, yagize amahirwe asanga abantu baje ku ruhande rwe nabwo atekereza ko ari abo ku ruhande rw’umugabo baje kuzuza iyo myanya, asigara yibaza uko ari buze gutwikururwa kuko, nabyo byabaho uzamutinyisha (kumwarika) akibaza aho azava, uwo we yaje no kumubura yisanga ari mu rugo n’umugabo we gusa.

    Ahandi yaje kugirira ikibazo gikomeye ni igihe yari atwite kuko atari afite umuntu mukuru wo mu muryango wo kubaza uko umugore utwite yitwara, uko ibihembwe by’umubyeyi bikurikirana byageze aho agaragaza ibimenyetso byo kubyara ariko ntiyabimenya.

    Yisanze kwa muganga wenyine kandi agomba kubyara abazwe, nta muntu wo kumufasha n’umwe afite ndetse na nyuma yo kubyara yariyozaga kandi baramubaze.

    Ati 'nyuma yo kubyara nariyozaga kandi narabazwe. Nafataga essui-mains nkayihambira aho nabazwe ubundi nkoga n’ukuboko kumwe ukundi kugafata kuri essui-mains ngo amazi atajya mu gisebe.'

    Umulisa Joselyne akaba yarahuye n’ibihe bikomeye cyane nyuma yo kubyara aho nta muntu wo kumwitaho yari afite, ni we wiyogerezaga umwana akanitekera igikoma.

    Ati 'Nta muntu nari mfite untekera igikoma, nta muntu nari mfite umpa agasosi, nta muntu nari mfite unyitaho, namaraga gukarabya umwana, na we ntabwo nari nzi uko bamukarabya usibye kubaza nk’abaturanyi cyangwa ababyeyi bakuru. Mabukwe ni we nakundaga kubaza ariko na we simubwire byose kuko natinyaga ko azavuga ko ndi umugore w’igishwi.'

    'Konsa umwana sinari mbizi, kumukarabya byari ikindi, kwicara ngo mukarabye byari ikindi kuko nari nabazwe, kunama ngo mugereho cyari ikindi kibazo.'

    Joselyne avuga ko ikindi gikomere agendana ari igikomere cy’uko iyo abonye umuntu wese wambaye ishati y’iroza amubonamo mama we kuko ari yo yapfuye yambaye.

    Nyina ngo bamuroshye mu Kagera, na we mu rwego rwo kwirengera ko hatagira umenya ko ari umututsi yahise ajya mu bwato arambuka, bageze hagati nyina arazamuka aza ashaka gufata ku bwato ngo arebe ko bwamurokora ariko kuko iyo azamuka bakamubona bari kubica bombi niko kubwira umusare ngo akate ubwato hari umuntu ushaka kubufataho ariko amuhisha ko ari nyina, iyo shusho ikaba itajya imuva mu mutwe kuba yarapfuye amureba kandi ari we wari kumutabara, gusa na we nta mahitamo yari afite kuko bari gupfa bombi.

    Umulisa Joselyne yavuze agahinda yahuye nako nyuma yo gushinga urugo

    Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/kwibuka30-yari-nyakamwe-yakoze-ubukwe-umutima-uvirirana-gukodesha-ababyeyi-agahinda-ka-umulisa-joselyne-nyuma-y-ubukwe-bwe-video

  • Kwibuka30: Ingabo za Loni zatereranye Abatuts… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 11 Mata, Umutwe w'Ingabo z'Umuryango w'Abibumbye zo mu Bubiligi zatereranye abatutsi barenga 2000 bari bawuhungiyeho mu ishuri rya ETO-Kicukiro, kandi nta bundi butabazi bafite.

    Uyu munsi ni wo Interahamwe n'abandi bahutu bari bavuye muri Komini Murambi yose bateye kuri Kiliziya ya Kiziguro ahari hihishe abatutsi bagera 5,500.

    Icyo gitero bagabye kuri Kiliziya ya Kiziguro, cyari kiyobowe n'uwahoze ari Burugumesitiri wa Murambi Gatete Jean Baptiste ari kumwe na Mwange wari Burugumesitiri mushya wa Komini Murambi, Valens Byansi wari Perezida wa CDR muri Murambi, Rwabukumba wahoze ayobora Komini Muvumba, Nkundabazungu n'abasirikare.

    Nyuma ya Jenoside, Burugumesitiri Gatete Jean Baptiste yakatiwe n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, igifungo cy'imyaka 30 naho Onesphore Rwabukumba akatirwa igifungo cya burundu n'urukiko rwo mu Budage.

    Abo bicanyi bategetse abapadiri n'ababikira kwitandukanya n'Abatutsi bagombaga kwicwa. Icyo gihe, abasirikare barashe amasasu ndetse batera na za gerenade mu kiliziya yuzuyemo impunzi z'Abatutsi na ho abaturage n'Interahamwe bakicisha ibikoresho bya gakondo. Abari bakirimo akuka babajugunya ari bazima mu cyobo cya metero 50 cyari cyaracukuwe mbere hafi ya kiliziya.

    Impunzi z'Abatutsi zigera ku 30,000 ziturutse muri za Segiteri Mata, Rwamiko, Gorwe, Gisororo na Matyazo zahungiye kuri Paruwasi ya Kibeho zihabwa ikaze na Padiri Pierre Ngoga.

    Burugumesitiri wa Komini Kivumu, Gregoire Ndahimana, yakoresheje inama n'abayobozi bose b'inzego z'ibanze muri Komini Kivumu, abategeka ko bashishikariza Abatutsi bose guhungira ahantu hamwe, cyane cyane mu Kiliziya ya Nyange. Abapolisi bo kuri Komini bategekwa gukwirakwiza ayo makuru bizeza Abatutsi ko nibahungira ahantu hamwe ari bwo babasha kurindirwa umutekano.

    Kuva kuri 11-15/04/1994, abatutsi biciwe ahitwaga Segiteri Zoko, muri Selile ya Merezo, ku ishuri ribanza rya Nyamabuye, ku Gitare n'i Kavumu (ubu hubatse Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi) mu Karere ka Gicumbi.

    Kuri iyo tariki, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Bubiligi, Willy Claes, yabonanye n'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye amubwira ko u Bubiligi buri gukura ingabo zabwo mu mutwe w'ingabo za UNAMIR wari ushinzwe kugarura amahoro mu Rwanda.

    Abatutsi bagera ku 3000 bari bamaze gutereranwa n'Ingabo z'Umuryango w'Abibumbye, bajyanwe kwicirwa i Nyanza ya Kicukiro ku mabwiriza yatanzwe na Colonel Leonidas Rusatira. Ingabo za FPR Inkotanyi zabashije kurokora abagera kuri 97 gusa kuri uwo munsi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141806/ingabo-za-loni-zatereranye-abatutsi-3000-bari-bazihungiyeho-ibyaranze-tariki-ya-11-mata-19-141806.html

  • Kwibuka30: Rumaga yagaragaje ubusizi nkinzir… – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, muri iki gihe u Rwanda n’Isi bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’abarenga Miliyoni mu gihe cy’iminsi 100.

    Rumaga yavuze ko umusanzu w’umusizi mu kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda ukwiriye gushingira mu mico n’imigirire ari naho banyuzamo ‘ibihangano byabo’.

    Ati ‘Rero uruhare nyirizina, rurashingira ku bihangano byabo. Igihe tugeze aho igihugu cyitwigomba, biradusaba kunga ubumwe, ari cyo Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda, ubona yimirije imbere, rero kugaragara aho ngaho, gutanga umusanzu mu buhanzi bwe mu buryo bw’ibifatika n’ibidafatika…'

    Yavuze ko hari abasizi bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, bityo ko mu gihe nk’iki cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bakwiye kuzikoresha’ bagaragaza ukuri ku mateka u Rwanda rwanyuzemo'.

    Rumaga yakomeje asaba urubyiruko gukomeza kubungabunga ibimaze kugerwaho, kandi ibyagezweho ‘biri mu ishusho y’ibiboneka n’ibitaboneka’. Yavuze ko witegereje ifoto yo mu myaka 30 ishize n’u Rwanda rwa none, ubona ko Igihugu cyahindutse mu buryo bugaragarira buri wese.

    Uyu musizi wamamaye mu bisigo binyuranye, yavuze ko urubyiruko rukwiriye kwiga ‘kurema ibishya biza kunganira ibyo twagezeho’. Kuri we, yaba urubyiruko ndetse n’abahanzi bafite uruhare runini mu guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ariko kandi nabo basabwa kubanza kumenya amateka y’u Rwanda mbere y’uko bayabwira abandi. Ati “Kuko n’abahakana n’abapfobya bitwaza ingingo bita ko zibarengera, rero (ni ingenzi) kumenya amateka y’Igihugu, kumenya amateka yawe nk’umunyarwanda, no kumenya amateka y’umuryango.”

    Yavuze ko nk’umusizi akangurira abasizi bagenzi be kumenya amateka y’u Rwanda n’amateka ya muntu kugira ngo bazabashe kuyabara neza.

    Rumaga avuga ko kumenya amateka bizabafasha ‘gusubiza neza abayagoreka’. Ati “Ni byiza ko twiga amateka bahanzi bagenzi banjye, by’umwihariko basizi. 

    Ni byiza ko tumenya amateka y’umunyarwanda, ni byiza ko tumenya amateka yacu, tukibuka ko turi mu Isi imeze nka ‘Debate’, ni urugendo, ni impaka, impaka rero zitsinda umuntu ufite ingingo zimurengera.


    Umusizi Rumaga yatangaje ko abasizi bakwiye kurushaho kumenya amateka mu rwego rwo kubaka u Rwanda


    Rumaga yavuze ko abahanzi n'urubyiruko bafite umukoro wo kuvuga ukuri ku mateka y'u Rwanda


    Rumaga yavuze ko urubyiruko rukwiye guharanira guhanga ibishya mu rugendo rwo kubaka ibimaze kugerwaho

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UMUSIZI RUMAGA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141790/rumaga-yagaragaje-ubusizi-nkinzira-ihamye-yo-kuvuga-amateka-yu-rwanda-video-141790.html

  • Muyoboke Alex yagaragaje uko ivangura rya mbe… – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, aho yavuze ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuhanzi butari ku rwego rushimishije ahanini bitewe n’ivangura ryarimo, aho bamwe inganzo yabo yagiye ipfukiranwa bitewe no kubazwa ubwoko bwabo.

    Muyoboke yavuze ko abahanzi bahoraga ku nkeke, bigatuma batabasha kugaragaza ibibarimo. Ati “…Duhere mu myaka ya mbere y’1994, aho wasangaga imyidagaduro, wabonaga ko iri hasi nayo ntiyaburagamo ivangura, ntiyaburagamo ku kubaza uwo uriwe niba ugiye kuririmba ahantu. Kenshi abahanzi byarabagoraga nabo ubwabo. Kuko bahoraga bari ku nkeke y’ubwoko bw’abo, uwo ariwe cyangwa n’aho avuka.”

    Muyoboke usanzwe ari Umuyobozi wa Decent Entertainment, yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abahanzi bashyize hamwe bitewe na Leta y’ubumwe bakora indirimbo zamagana Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi bisunze inganzo yabo baririmbye amahoro n’urukundo.

    Ati “Yaba ari ukora imivugo, yaba ari ukora ikinamico, ubona y’uko abahanzi batasigaye inyuma kugirango nabo batange umusanzu muri iyi myaka 30 ishize.”

    Yavuze ko muri iyi myaka 30 ishize, uruhare rw’abahanzi mu kubaka  ubumwe bw’Abanyarwanda rwigaragaza cyane ko ari ijwi rigera kure.

    Muyoboke yavuze ko hari ibihangano byinshi by’abahanzi bigaruka ku bumwe, indirimbo zisana imitima kandi zitsa ‘ku bumwe butari buriho mu myaka myishi iki gihugu cyabayeho’. Akomeza ati “Aho usanga abahanzi nabo bitabira ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.”

    Yagaragaje ko muri iyi myaka 30 ishize, abahanzi bunze ubumwe, kandi binagaragarira mu ndirimbo zo kwibuka bagiye bahuriramo n’abandi bahanzi.

    Muri iki kiganiro, Muyoboke yavuze ko abahanzi mu myaka 30 ishize, bakoze ibikorwa binyuranye birimo gusura no kuremera abarokotse Jenoside. Asobanura ko ibi bigaragaza ubumwe bw’abahanzi, no kwerekana ko bumva neza umurongo wa Leta y’ubumwe.

    Kuri Muyoboke, buri muhanzi wese akwiye gukoresha ijwi rye mu kwamagana abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ati “Reka twereke Isi ko ibyo bavuga ari ukubeshya [Abahakana Jenoside], kuko dufite igihugu cyiza, dufite igihugu kizamo abanyamahanga benshi bagisura, ariko abanyamahanga sibo batuvugira, nitwe twabyivugira…”

    Yavuze ko muri ibi bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, umuhanzi akwiye kurangwa n’ibikorwa byo kuba hafi abarokotse Jenoside no kubahumuriza binyuze mu bihangano n’ubutumwa bw’ihumure.

    Muyoboke yagaye kandi abahanzi bigira ba ntibindeba mu gihe cyo Kwibuka, avuga ko buri munyarwanda afite inshingano zo Kwibuka.

    Yavuze ko urubyiruko arizo ngufu z'Igihugu, bityo bafite n'uruhare runini mu kwamagana abagihembera ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Ati 'Urubyiruko nizo ngufu z’Igihugu. Ibi bihe turimo ni ibihe byo kwitwararika, ni ibihe byo kwiga amateka yacu ndetse tunarwanya ba bantu bakoresha imbuga nkoranyambaga bangisha cyangwa babwira urundi rubyiruko rutari mu gihugu ndetse n’abanyamahanga, kuko nimwe mukoresha izi mbuga nkoranyambaga, mubereka ibyiza muri iyi myaka 30 ishize habaye Jenoside yakorewe Abatutsi kugirango dukomeze twiyubakira igihugu cyacu.”


    Muyoboke Alex yagaragaje ko ivangura ryari mu buhanzi mbere ya Jenoside ryabukomye mu nkokora


    Muyoboke yavuze ko nyuma ya Jenoside, ubuhanzi bwongeye kwiyubaka kandi ntibwasigaye inyuma muri iyi myaka 30 ishize


    Muyoboke yagaragaje ko mu myaka 30 ishize, ubuhanzi bwagize uruhare rukomeye mu kubaka u Rwanda

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MUYOBOKE ALEX

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141792/muyoboke-alex-yagaragaje-uko-ivangura-rya-mbere-ya-jenoside-yakorewe-abatutsi-ryasubije-in-141792.html

  • Ni Habyarimana warizanye: Inkomoko y’ijambo “… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, Dr Gasanabo Jean Damascène yasobanuye ko ijambo Interahamwe ryazanwe na Perezida Habyarimana ashaka kuvuga ‘abantu bashyize hamwe.’

    Ubwo yabisobanuraga yagize ati: “Iryo jambo, ni Habyarimana warizanye, Interahamwe mbese abantu bashyize hamwe. Ubundi, iyo abantu bashyize hamwe haba hari impamvu, ni ukuvuga ngo dushyize hamwe kugira ngo tugere kuri iki ngiki. Dukore iki dufatanyije kugira ngo tugere ahantu twiyemeje.”

    Yasobanuye ko ubwo Habyarimana yashyiragaho interahamwe, yari afite umugambi wo kumara Abatutsi, ari na cyo cyakozwe. Yongeyeho ko ijambo ubwaryo ritari ribi, ahubwo ibikorwa ryakoreshejwemo ari byo bibi.

    Ati: “Interahamwe rero amaze kuzishyiraho afatanije n’abayobozi be, bahera mu rubyiruko. Urubyiruko buriya bumva vuba, noneho cyane iyo nta kazi bafite, umuyobozi aravuze dukurikire. Nta n’ubwo batekereza, ntabwo bibaza, oya. Abajyanye mu bintu bibi, ariko bo ntabwo babona ko ari bibi kuko byavuzwe na wa wundi w’umuyobozi kandi bemera.”

    Dr Gasanabo yasobanuye ko impamvu byafashe intera ikomeye ari uko byavuye mu buyobozi bukuru kandi bafata nk’icyitegererezo cyabo, ababwiye icyo bagomba gukora baragikora kuko nta n’ikindi bakoraga.

    Ati: “Ni ukuvuga ngo rero, iyo abenshi bafashe uwo mujyo bakajya muri uwo mugambi nyine, bose barakurikira kandi bakurikira badatekereje n’ingaruka zawo.”

    Umushakashatsi Dr Gasanabo Jean Damascéne yasobanuye inkomoko y’interahamwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141800/ni-habyarimana-warizanye-inkomoko-yijambo-interahamwe-141800.html

  • Kwibuka30: Apotre Serukiza Sosthene yashimye… – #rwanda #RwOT

    Umushumba Mukuru w’Itorero rya Eglise Messianique Pour la Guerison des ames au Rwanda, Apotre Serukiza Sosthene, yifatanije n’abanyarwanda mu bihe bikomeye byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, atanga ubutumwa bugaruka ku byagezweho mu myaka 30 ishize, ashimira ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda.

    Apotre Serukiza Sosthene yibukije abakirisito inshingano bafite muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro y 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko Imana ifite umugambi mwiza ku Rwanda. Ati: “Imana yaremye iki gihugu ikakiremera n’Abanyarwanda, umugambi wayo ni mugari ni munini. Ntacyasenya iki gihugu”.

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Apotre Serukiza yagarutse ku myaka 30 ishize abanyarwanda biyubaka nyuma y’ibihe by’umwijima n’ubwicanyi bw’indengakamere bari bavuyemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abarenga miliyoni imwe. Yavuze ko Imana yahaye u Rwanda ubuyobozi bwiza bwaje nk’impano ikomeye.

    Ati: “Imyaka 30 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’abakozi b’Imana tuyibona nk’urufatiro rwiza, kubaka ‘Fondation’ y’igihugu kitajegajega, kitanyeganyezwa, gifite imbaraga n’imizi ku buryo ntawapfa kugisenya. Ni nk’umuntu ugiye kubaka inzu y’igorofa ndende ikomeye, atinda muri ‘Fondation”.

    Uyu mushumba akaba n’umubwirizabutumwa bwiza yasabye abamenye Imana kwatura ibyiza ku gihugu cy’u Rwanda, kuko kwatura birema ndetse Imana igahira ibyo batuye bikaba impamo. Yatangaje ibi ubwo yari abajijwe uruhare rw’abakristo mu bihe byo #Kwibuka30.

    Yagize ati: “Kwatura ibintu byiza bikomeye ku gihugu. Abizera Imana barahagararaga bakatura ibyo bizera, bakatura ibyo bifuza kubona byiza kandi Imana ikabisohoza. Abantu ni bature amahoro, bature ubuzima, bature ubutsinzi, bature ko Imana iri muri bo”.

    Arashimira ubuyobozi bwiza bwabaye hafi abanyarwanda bagahumurizwa. Ati: “Bibiliya iravuga ngo ubuyobozi bwose butangwa n’Imana, ariko hari ubuyobozi buza bukaza ari igisubizo ku gihugu. Turashimira ubuyobozi dufite bwiza bwaje bugahumuriza Abanyarwanda”.

    Apotre Serukiza yakomeje ashimira ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame wahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, ati” Hari ubuyobozi buza bukaza ari igisubizo cy’Igihugu ndetse bukaza ari umusemburo wo gukira kw’Igihugu”.

    Asoza ati: “Turashimira Imana ko yaduhaye ubuyobozi bwiza bwaje mu nzira yuko ari umusemburo w’ibyiza atari inkoni ihana igihugu cyangwa kugisenya. Ubuyobozi nk’impano Imana yaduhaye tuzahora tubuzirikana kandi tunashimira iyabikoze”.

    Apotre Serukiza yabwiye abanyarwanda ko Imana yabahaye umugisha ukomeye w’ubuyobozi bwiza bwavanye u Rwanda mu icuraburindi

    Apotre Serukiza yahumurije Abanyarwanda muri ibi bihe byo #Kwibuka30

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141787/kwibuka30-apotre-serukiza-sosthene-yashimye-ubuyobozi-bwu-rwanda-bwubatse-igihugu-kitanyeg-141787.html

  • Kwibuka30: Intore Tuyisenge yagaragaje uruhar… – #rwanda #RwOT

    Tuyisenge yabwiye InyaRwanda ko hari abahanzi bakoresheje inganzo mu kubiba urwango, bityo ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abahanzi bari bafite umukoro wo kongera kwigarurira icyizere cy’abantu binyuze mu bihangano by’isanamitima.

    Ati “Abahanzi twari dufite umukoro ukomeye. Kuko hari abahanzi bagenzi bacu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kubera ibihangano bakoze byagiye bibiba inzangano, byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, (rero) twari dufite umukoro wo kugira ngo tugaragaze indi sura itandukanye n’iyo Abanyarwanda batubonagamo, tunashimira ko hari urundi rubyiruko rw’abahanzi bagize uruhare mu kubohora iki gihugu.”

    Tuyisenge yavuze ko muri uru rugendo, abahanzi batakoze ibihangano gusa, ahubwo banitabiriye ibikorwa birimo gusura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi, kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi batanze ‘Mutuelle de Sante’ ndetse bakora n’ibindi bikorwa.

    Uyu muyobozi akaba n’umuhanzi, agaragaza ko n’ubwo abahanzi bari mu byiciro bitandukanye by’ubuzima, binyuze mu itorero ry’Igihugu bigishijwe amateka y’u Rwanda ndetse n’indangagaciro zikwiriye kubaranga.

    Tuyisenge avuga ko ibi byafashije kumenya amateka ya nyayo. Asobanura ko mu myaka 30 ishize, abahanzi bagize uruhare rukomeye mu isanamitima binyuze mu bihangano bagiye bashyira hanze.

    Ati “Mu myaka 30 ishize abahanzi bagize uruhare rukomeye mu isanamitima ku banyarwanda, aho hakozwe ibihangano byinshi bitandukanye yaba imivugo, indirimbo, amakinamico ndetse na Cinema bigaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.”   

    Ati “Mu myaka 30 ishize abahanzi bagize uruhare rukomeye mu isanamitima ku banyarwanda, aho hakozwe ibihangano byinshi bitandukanye yaba imivugo, indirimbo, amakinamico ndetse na Cinema bigaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

     

    Tuyisenge yatangaje ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abahanzi bari bafite umukoro ukomeye


    Tuyisenge yavuze ko uretse gukora indirimbo z'isanamitima, bafashije n'abarokotse Jenoside

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA INTORE TUYISENGE


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141793/kwibuka30-intore-tuyisenge-yagaragaje-uruhare-abahanzi-bagize-mu-isanamitima-nyuma-yabijan-141793.html

  • Kwibuka30: Prof. Dr. Fidle Masengo yagaragaj… – #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Prof. Dr Fidele Masengo uyobora Itorero Foursquare Gospel church, yageneye ubutumwa Abanyarwanda, ashima Imana yabanye n’u Rwanda mu rugendo rw’imyaka 30 rw’ubwiyunge.

    Mu kiganiro na inyaRwanda, yagize ati “U Rwanda twifuza ndetse n'u Rwanda Imana yishimira ni ururimo Abanyarwanda biyunze n'Imana kandi biyunze ubwabo. Turashima Imana ku bw'urugendo rw'ubwiyunge tumaze imyaka dukora”. 

    Ku bijyanye n’icyakorwa abatuye Isi bakabana mu mahoro, yagize ati “Kumenya agaciro k'ikiremwamuntu (Mugenzi wanjye), Ubuyobozi bwiza, Kumenya Yesu Umwami w'amahoro, Indangagaciro zubakiye ku bumuntu ni bimwe mu bihembera amahoro twese dukeneye.”

    Prof. Dr. Fidele Masengo ni umukozi w’Imana uzwiho kwicisha bugufi, akaba n’inzobere mu mategeko yaminujemo. Ni umubwirizabutumwa bwiza, ndese n’umwanditsi w’ibitabo aho amaze kwandika bibiri kandi byakunzwe ari byo “Intimacy with God” na “Preparing For Marriage God’s Way”, ndetse aritegura gushyira hanze “Beyond Boundaries”.

    Prof. Dr Masengo Fidele yakuriye mu itorero rya Restoration church nyuma aza gutangiza Foursquare Gospel church. Mu mwaka wa 1997 ubwo yigaga mu mwaka wa gatatu wa kaminuza i Butare mu yahoze ari UNR, nibwo yakiriye agakiza yiyemeza kwamamaza Yesu Kristo. Mu mezi abiri nyuma yaho, ni bwo yatangiye ivugabutumwa.

    Mu 2001 ni bwo Prof. Dr. Masengo yashatse umugore ari we Pastor Solange Masengo, bambikana impeta basezerana kubana akaramata, ubu bafitanye abana 7. Mu mwaka wa 2005 ni bwo yagize igitekerezo cyo gutangira itorero Foursquare Gospel Church, ubu riri mu matorero akomeye mu Rwanda kandi anafite n’inyubako z’icyitegererezo.

    Ubutumwa bwa Prof. Dr. Fidele Masengo muri ibi bihe byo #Kwibuka30

    Prof. Dr. Fidele Masengo yagaragaje ibyafasha Isi kuba mu mahoro

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141795/kwibuka30-prof-dr-fidele-masengo-yagaragaje-ibyafasha-isi-kuba-mu-mahoro-141795.html