Blog

  • Incamake ku buzima bwAbanyapolitiki 9 bishwe… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe  u Rwanda n'Isi bari mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, hagiye guhabwa icyubahiro abanyapolitiki  barwanyije politiki  y'ivangura n'uruhare bagize mu kuwanya Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye abasaga Miliyoni mu gihe kingana n’iminsi 100.

    Bakaba bazibukwa kuwa 13 Mata, umunsi wahariwe Kwibuka abanyapolitiki bavaga mu mashyaka atandukanye barwanije bivuye inyuma Jenoside yakorewe Abatutsi, bakahasiga ubuzima.

    Ku bari basanzwe hazongerwaho abandi 9 mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero rusanzwe rushyinguyemo abarenga  ibihumbi 14 barimo abanyapolitiki 12.

    Ku wa 13 Mata akaba ari na wo munsi haba hasozwa icyumweru  cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa  ibikorwa byo Kwibuka ariko bikaba bikomeza mu minsi 100.

    Tukaba twifuje kugaruka ku bagiye kongerwa ku rutonde rw'abari abanyapolitiki basanzwe baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero bishwe bazira ko bagaragaje kudashyigikira ibikorwa bya Guverinoma yariho.

    1.Boniface Ngulinzira


    Uyu mugabo wabaye Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga,yaharaniye ubumwe bw'abanyarwanda niyubahirizwa ry'amasezerano y'amahoro ya Arusha yari agamije guhuza Guverinoma ya Juvenal Habyarimo na RPF-Inkotanyi.

    Yari afitiye icyizere ko aya masezerano yazaba urufunguzo ruzatanga ibisubizo birambye, akongera guhuza abanyarwanda bose ndetse bikaba byashyira akadomo ku bikorwa byahemberaga Jenoside byariho.

    Kubera uburyo uyu mugabo atifuzaga na rimwe gukomeza kubona ibyakorwaga  n'ubutegetsi bwariho byarangiye avuye mu ishyaka rya MRND ryari ryarabatswe n'ivangura no gukomeza kwibasira Abatutsi yiyemeza kwinjira muri MDR.

    Mu 1993 yaje kwirukanwa muri Guverinoma na Habyarimana nk’uko bikubiye mu buhamya bw’umwe mu bakobwa b'uyu mugabo, Ngulinzira yahungishirijwe n'Abasirikare b'Umuryango w'Abibumbye muri ETO Kicukiro n'umuryango we ahari hahungiye ibihumbi by'Abatutsi bizera ko baza kuhabonera ubuhungiro nyamara bakaza gutereranwa n'ingabo za Loni.

    Ngulinzira yaje kwicwa ku wa 11 Mata 1994 ku musozi wa Nyanza hamwe n'Abatutsi ibihumbi bari barahungiye kuri ETO Kicukiro nyuma y'inzira y'umusaraba banyujijwemo.

    2.Godefroid Ruzindana

    Ruzindana wabaye Perefe wa Kibungo kuri ubu yagabanijwemo uturere twa Ngoma, Kirehe, Rwamagana na Kayonza, yarwanije politiki y'ivangura afatanije n'umuryango we kugeza bishwe.

    Yari umwe mu bari bagize ishyaka rya PSD, yishwe muri Gicurasi 1994 mbere y’uko yicwa yabanje gusimbuzwa Anaclet Rudakubana wazanye imashini zishe Abatutsi ibihumbi  mu gice cya Kibungo n'ibindi bihazengurutse.

    3.Jean Gualbert Rumiya

    Rumiya wabaye umwalimu muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda yaje kuva muri MRND ishyaka rya Habyarimana hari mu Ugushyingo 1992 kuko atari ashyigikiye ibikorwa byo gutoteza byakorerwaga Abatutsi.

    Uku kwivana mu ishyaka ry'Abahezanguni b'Abahutu byashingiye ahani ku mbwirwaruhame ibiba urwango ya Leon Mugesera yo mu 1992, atangira kugaragaza ko abantu bakwiye kwitandukanya n’ibyo bitekerezo.

    Ubwo yabonaga ko abarwashyaka ba MRND batifuzaga na gato kumva ibyo yavugaga, Rumiya yafashe umwanzuro wo kurivamo nk’umwe mu bari abayoboke baryo ndetse nk'umunyamuryango.

    Rumiya yaje kwicwa ku wa 04 Gicurasi 1994.

    4.Vincent Rwabukwisi

    Rwabukwisi yari umunyamakuru ariko akanaba umunyapolitiki  wakoreshaga ikinyamakuru cye yise Kanguka mu bukangurambaga bw'amahoro n'ubwiyunge hari kandi mu gihe ivangura n'ihohoterwa byari bimeze nabi cyane bigizwemo uruhare n'ibitangazamakuru bitandukanye.

    Yashinze Kanguka mu rwego rwo kurwanya ibitekerezo bibi by'ubuhezanguni byariho bidatinze Habyarimana yabonye ko ibitekerezo bya Kanguka bishobora kuzaganza maze ahitamo gutangiza Kangura ikinyamakuru cyanyujijwemo ametegeko y'urwango y'Abahutu n'ibindi bitekerezo byarwanyaga Abatutsi.

    Uyu mugabo kandi wari warashinze ishyaka rya UDPR yishwe ku wa 11 Mata 1994.

    5.Jean Baptiste Habyarimana


    Jean Baptiste wabaye Perefe wa Butare ubu yavuyemo uturere twa Huye, Nyanza na Gisagara, yari yiyemeje kwimakaza  politiki  yo kurwanya urwango na Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yari Umututsi wari waranze ko muri Butare hakwishwa Abatutsi kugeza ubwo yakurwaga ku buyobozi.

    Jean Baptiste yibasiwe bikomeye na Perezida Theodore wari uyoboye Leta yiyise iy'Abatabazi.

    6.Calixte Ndagijimana


    Ndagijimana yari Burugumisiteri wa Komine ya Mugina muri Gitarama, akaba yari n'umurwanashyaka w'ishyaka rya MDR ,yari muri Burugumesiteri bake barwanije Jenoside yakorewe Abatutsi, yaje kwishwa ku wa 21 Mata 1994.

    7.Narcisse Nyagasaza

    Nyagasaza yari Burugumesiteri wa Ntyazo muri Butare, yari umwe mu bari bagize ishyaka rya PL kimwe na Ndagijimana, yarwanije Jenoside yakorewe Abatusti muri Komine yari ayoboye kugeza ubwo yishwe ku wa 23 Mata 1994.

    8. Jean-Marie Vianney Gisagara

    Gisagara yari Bugumesitiri wa Nyabisindu muri Butare, yari umwe mu bari bagize PSD kimwe na Ndagijamana na Nyagasaga, Gisagara yarwanije Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza yishwe ku wa 05 Gicurasi 1994.

    9. Dr Theoneste Gafaranga

    Gafaranga yari umuganga wigenga wari Visi Perezida wa Kabiri wa PSd yishwe ku wa 16 Mata 1994.

    Hari amazina mashya agiye kongerwa ku rutonde rw’abaruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero ahashyinguye Abanyapolitiki barwanije  Jenoside yakorewe AbatutsiBoniface Ngulinzira yari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yakomeje kwerekana ko politiki y’ivangura n’urwango idashinga kugeza abizizeJean Baptitsa Habyarimana wabaye Perefe wa Butare yicanwe n’umuryango we kuko yari yaranze kwifatanya n’abari bafite politiki ya Jenoside yakorewe Abatutsi

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141833/incamake-ku-buzima-bwabanyapolitiki-9-bishwe-bazira-kurwanya-jenoside-bagiye-kongerwa-mu-r-141833.html

  • Kwibuka30: Hakozwe urugendo rwo Kwibuka rwere… – #rwanda #RwOT

    Ku wa Kane, tariki ya 11 Mata 2024, ibihumbi by’Abanyarwanda bitabiriye urugendo rwo #Kwibuka30 kuva IPRC-Kigali kugera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza mu karere ka Kicukiro mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ni urugendo ruba buri mwaka aho Abanyarwanda bibuka umubare munini w'Abatutsi biciwe muri Eto Kicukiro muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bari bahahungiye bakurikiye ingabo z'Umuryango w'Abibumbye z'amahoro ariko zikabatererana.

    Ibihumbi by’Abanyarwanda bitabiriye urugendo rwo #Kwibuka30



    Hacanywe Urumuri rw’Ikizere

    Abanyarwanda basobanuriwe amateka mabi yaranze u Rwanda


    Amazina ya bamwe mu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Abanyarwanda ibihumbi n’inshuti z’u Rwanda bitabiriye urugendo rwo #Kwibuka30

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141829/kwibuka30-hakozwe-urugendo-rwo-kwibuka-rwerekeje-ku-rwibutso-rwa-jenoside-rwa-nyanza-ya-ki-141829.html

  • Kwibuka30: Sekuru yishwe n’uwo yagabiye inka!… – #rwanda #RwOT

    Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga, Ingabire Claudine yabaga kwa sekuru. Ubwo yari hafi y'iwabo yagiye kubona abona Nyina wabo muto witwaga Mariya witeguraga gushyingirwa, interahamwe zamutangiriye zitangira kumuzirika ku nkingi y'amarembo zimwambika ubusa.

    Ingabire avuga ko abagabo bagera kuri barindwi bafashe ku ngufu nyina wabo, basoje bafata inkota batyaje bayimunyuza mu myanya y'ibanga ihinguka mu mutwe ahita apfa.

    Ingabire Claudine watanze ubuhamya avuga ko yahise yiruka abwira sekuru ibibaye, sekuru afata abana be bose bari mu rugo abahisha mu rwina arabatwikira ariko we na Claudine baguma hafi y'urugo. 

    Ubwo interahamwe zazaga zabajije muzehe aho abana bari, ababwira ko bagiye, ariko batinda kubyemera kuko urwo rugo rwiteguraga ubukwe bwa Mariya bari bamaze kwicisha igisongo.

    Interahamwe yitwa Mpumuje Francois yegereye se dore ko bari baziranye yari yaramuhaye n'inka, aramubwira ati “Rero ngiye kukwica'. Muzehe ati: 'Ko wanyituye nkaba naraguhaye inka koko ugiye kunyica?'. 

    Interahamwe yafashe umupanga imucamo ibice bibiri ariko igice gikomeza kuvuga kiti 'Uranyishe naraguhaye inka?” Yahise amuca ururimi aramuterura amujugunya mu musarani.

    Ingabire Claudine we ntibamwishe kuko uyu mugabo Mpumuje yamubwiye ko azamwica nyuma y'abandi bose kuko sekuru yari yaramuhaye inka. 

    Uyu mwana yirukanse ajya kureba nyina aho yacururizaga ku kabari, asanga ari kumwe na se ababwira inkuru y'inshamugongo ko Mariya na Muzehe bamaze kwicwa.

    Abanyweraga mu kabari ka nyina bari bitwaje imihoro iri munsi y'intebe bacyumva ko bamwe babishe bakomoka muri urwo rugo, bazamuye imihoro yabo bahita bazirikira nyina ku ntebe yari yicayeho bamufata ku ngufu imbere ya se ndetse n'umwana bareba.

    Nyuma baramuhambuye bahita biruka bose baratatana, gusa baza guhurira mu rufunzo we na mama we, se ahunga ukwe. Nyina yaje kumutuma kuzana amafaranga aho yayahishe kugira ngo bayahe umwicanyi ntabice.

    Yageze hafi y'urugo abona papa we bamujyanye bagiye kumwica. Amaze gufata ya mafaranga akayaha abicanyi yagiye asatira aho banyujije se aza kubwirwa ko bamaze kumutema mu mutwe yapfuye, gusa ahageze asanga atarashiramo umwuka aramubwira ati 'Mwana wanjye uzi ko burya dusa? Burya turasa ndabibonye'. Yahise amusaba kwiruka cyane agahunga mbere yo kwicwa.

    Ingabire yarirutse cyane asanga nyina ari nako bamukurikiza imijugujugu ageze kuri nyina amubwira ko na se bamaze kumwica. Baje kuva mu rufunzo bagaruka mu rugo rwabo, nyina yurira igiti ariko Claudine we agiye ku rwina rwari ruhishe abana ba muzehe asanga bose babishe.

    Yerekeje ku mugabo w'umuturanyi wari wanze guhunga ahishe abana be, Ingabire yanga kuva mu rugo rwe. Haje igitero cy'interahamwe umugabo yihisha hafi aho, binjira mu nzu batangira gusahura ibintu, Claudine abaca mu rihumye ariruka asubira iwabo.

    Claudine yakomeje kujya azenguruka areba abantu bamaze kwicwa ndetse bagakomeza kwanga kumwica bavuga ko baza kumwikuza akicwa nyuma yo kwica abatutsi bose.

    Nyina yafashe umwanzuro wo kutongera guhunga bakaza kumwicira mu rugo kuko yari amaze kuruhuka.

    Ubwo bari mu rugo haje umugabo wakundaga nyina anamusaba ko babana ariko ntiyamwemerera. Yaramubwiye ngo aze amukize nubwo yanze ko bashyingiranwa, ariko arabatwara ahantu hari guhungira abatutsi benshi hari hoteri.

    Nyuma baje kwica bamwe bari bahungiye kuri hoteri ariko hasigara bamwe barimo na nyina. Nyuma baje gutwarwa ahantu hatandukanye Claudine ajyana n’abo batwaye muri sitade aburana na nyina. 

    Ubwo bajyanwaga muri stade interahamwe zakomezaga guteramo ibyotsi bibangiza ari nako bagenda bica bamwe na bamwe bagerageza gusimbuka.

    Baje kumutema ku birenge ariko ntibamwica aza kuva mu mirambo myinshi yari imurunzeho ayivamo arahunga. Yaje guhura n'interahamwe iramubaza iti kuki wowe batakwishe? Arasubiza ati 'Sindi kuri liste. Aramusubiza ati 'Genda bagushyire kuri liste'.

    Uyu mugabo wabashyize mu nzu agiye kubica yaje kuraswa yicaye imbere y'inzu arashwe n'interahamwe bamuziza ko yahishe abantu mu nzu ntibanakwinjira ngo barebe ko harimo abatutsi.

    Ingabire yaje kugenda abona umugabo witwa Yohana utarahigwaga aramufata aramurokora ni nawe waje kumurera nyuma ya Jenoside, akurira mu rugo rwe batangira kumwitaho. Uwo mugabo yabyukaga ajya kwica akamusiga mu rugo, umugore we akajya amureberera nk'umwana we.

    Ashimira Imana ko yarokotse ndetse akaza guhura nya nyina mu mwaka wa 2002, ndetse ababwira ko yaje guhungira muri Congo agahishwa n'umupadiri wamwakiriye ndetse bakaza no kubyarana n'abana babiri.

    Ubwo yari amaze guhura na nyina baje kubana nk'umuryango na ba bana nyina yahungukanye, hashize agahe gato nyina yitaba Imana mu buryo butunguranye, Ingabire Claudine yongera gusigara wenyine na ba bana babiri atangira gufata inshingano mu bwana.

    Ati 'Mu bantu bose nabonye bicwa ishusho itajya imvamo ni ishusho ya Mariya nkibuka ko nari kumwambarira. Ubukwe bwose mbonye mpita nibuka Mariya kuko twendaga no gusa'.


    Source: Rose Tv Show       

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141819/kwibuka30-sekuru-yishwe-nuwo-yagabiye-inka-ubuhamya-buteye-agahinda-bwa-ingabire-claudine-141819.html

  • Ni ukubaho kwa Rugamba Cyprien mu mitima yacu… – #rwanda #RwOT

    Abamuzi bamusobanura nk'intore, umusizi, umukinnyi w'ikinamico, umwanditsi w'ibitabo, umutoza w'Intore, umuririmbyi w'ubutumwa budasaza n'umunyabuntu.

    Yatashye Yeruzalemu nshya! Rugamba yishwe mu gitondo cyo ku wa 07 Mata 1994 ari kumwe n'umugore n'abana batandatu. Harokotse abana be bane bakotanira gusigasira umurage we yasigiye Abanyarwanda.

    Ababanye na Rugamba bahuriza ku kuvuga ko yari umuntu mugari urangwa n'urukundo, uca bugufi, wita ku batishoboye, saa kumi n'ebyiri z'umugoroba ikaba isaha yo kwita ku muryango we cyane cyane umugore wakundaga 'ibijumba'.

    Yasize urwibutso rudasibangana mu mitima ya benshi hashingiwe ku bihangano byinshi yashyize hanze mu bihe bitandukanye bamwe batabasha kumva neza ibyo yaririmbaga cyane ko byuzuye ikinyarwanda cyumutse.

    Indirimbo ye yise 'Murumve twana twanjye' yasubiwemo na Mani Martin, Ruti Joel, Kenny Mirasano, Bukuru Christian na Nel Ngabo ndetse na Alyn Sano mu muhango wabereye muri BK Arena, tariki 7 Mata 2024 mu gutangiza icyumweru cy'icyunamo n'Iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Uyu muhango witabiriwe n'abantu barenga ibihumbi bitanu barimo Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma, abahoze ari Abakuru b'Ibihugu, abayobozi bahagarariye ibihugu n'imiryango mpuzamahanga n'abandi.

    Iyi ndirimbo yahimbwe na Rugamba Cyprien iririmbwa n'Itorero Amasimbi n'Amakombe.

    Mani Martin uri mu baririmbye basubiramo iyi ndirimbo, yabwiye InyaRwanda ko batekereje kuyisubiramo mu rwego rwo kumuha icyubahiro no kugaragaza ko Rugamba Cyprien yabaye umunyamuziki udasanzwe mu mitima ya benshi, kandi byumvikanisha kongera kubaho kwe.

    Ati 'Bisobanuye ikintu gikomeye, ni ukubaho kwa Rugamba Cyprien mu mitima ya benshi muri twe binyuze mu nganzo ye y'ibisigo bitagira uko bisa byabyaye indirimbo zitabarika mu njyana y'amasimbi n'amakombe'.

    Mani Martin wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, ashimangira ko ari iby'agaciro gakomeye kuri we 'ku bwo gutoranywa nk'umwe mu baririmbye indirimbo “Murumve Twana Twanjye, imwe mu ndirimbo zitigera zisaza'.

    Yavuze ko kuri we ari umwihariko, kuko kuva mu bwana bwe yumvaga akunze kuririmba kuruta ibindi byose abana bakunda gukora.

    Byari ibintu bitoroshye kuko 'mu cyaro navukiyemo Ntura ya giheke ho mu Burengerazuba bw'u Rwanda ntihabaga abahanzi ngo byibura numve ko ndi gushaka kuzamera nkabo'.

    Asobanura ko benshi mu bahanzi yabumvaga kuri Radio icyo gihe babaga batakiriho cyangwa baba mu mahanga.

    Akomeza ati 'Nk'umwana muto hari ukuntu numvaga ahari nzaririmba indirimbo nyinshi namara kuzigeza kuri Radio nkajya gutura mu mahanga cyangwa nkava muri ubu buzima abandi bakazakura bazumva.'

    Ibyo bitekerezo byagumye muri we kugeza igihe agiriye umugisha udasanzwe ahura n'umwe mu bahanzi yakundaga cyane, Cecile Kayirebwa wamuganirije amubwira uko imbaga y'Abanyarwanda irimo n'abahanzi yisanze mu mahanga hirya no hino ku Isi 'batarabihisemo'.

    Yungamo ati 'Turiho mu mwanya wacu no mu mwanya w'ababayeho mbere yacu ndetse no muri wa mwanya twumvagamo icyuho ku bwo kutababona ubu turahari, ku bwacu, ku bwabo no ku bw'abazaza muri uyu murimo nyuma yacu.'

    Igihe kimwe, Mani Martin yaje kumenya amateka y'abandi bahanzi nabo bishwe mu mbaga y'inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, harimo na Rugamba Cyprien.

    Mani Martin asobanura ko abahanzi bishwe muri Jenoside ari bo 'bahanze inganzo yashibutsemo iyacu'. Arakomeza ati 'Bamwe muri twe ntitwababonye imbonankubone, gusa batuye mu mitima yacu. Tuvoma ku isoko y'inganzo idakama yabaranze n'uko tukabibyaza inganzo tubatura iteka iyo tubunamira.'

    N'ubwo bimeze gutya ariko, hari abandi bahanzi bacengewe n'intekerezo zahembereye urwango n'amacakubiri babikwiza mu muryango mugari w'Abanyarwanda babinyujije mu mpano bahawe y'ubuhanzi, ubusanzwe igomba kuba ihuza abantu kurusha uko yabatanya.

    Martin avuga ko by'umwihariko kuri we, kuririmba asubiramo indirimbo ya Rugamba Cyprien, kuyiga no kuguma ayisubiramo bimutera kumutekerezaho byihariye nk'umuntu warwanye intambara ikomeye yo gutsimbarara ku nganzo yimakaza urukundo n'amahoro mu bihe bitoroshye.

    Muri ibyo bihe bitari byoroshye, hari hariho abandi bahanzi bakunzwe cyane banashyigikiwe n'abatari bacye bari barabaswe n'ivangura. Ati 'Urugendo rwe nabwiwe rwanyigishije imbaraga zidasanzwe ziba mu mahitamo yacu.'

    Kuri Mani Martin, wahitamo urukundo, wahitamo amahoro n'ubworoherane n'ubwo byaba bitari ibigezweho mu bandi benshi, wahitamo kandi kuba wowe no mu gihe abandi bavuga banakora ibinyuranyije n'abo kubera inyungu bwite.

    Uyu muhanzi yavuze ko u Rwanda ‘rutugendamo nirwo rurema ishusho y'u Rwanda rundi tugendamo ndetse n'urwo tugendana aho tujya hose ku isi'. Yungamo ati 'U Rwanda wiyubatsemo muri wowe, ni rwo ruvamo imbaraga zubaka urwo ugendamo n'urwo ugendana'.


    Indirimbo Rugamba Sipiriyani yanditse biragoye kumenya umubare wazo

    Rugamba Olivier, imfura ya Rugamba Sipiriyani yigeze kubwira InyaRwanda ko bitoroshye kumenya umubare nyakuri w'indirimbo za Rugamba Sipiriyani ashingiye ku kuba yarishwe hari indirimbo yari yamaze kwandika, izindi yazifatiye amajwi ariko ngo ntizigeze zisohoka kugeza n'ubu.

    Ati 'Yishwe nawe atunguwe. Hari ku itariki 07 Mata ahagana saa tatu za mu gitondo. Yaratunguwe, hari izo yari yamaze gutegura zanditse Nk'iyo wumvise zimwe mu ndirimbo abaririmbyi baririmbaga ntizirasohoka ariko turateganya kuzisohora nitumara kwandika ibitero byose.'

    Avuga ko zimwe mu ndirimbo zizwi za Rugamba Sipiriyani zigera kuri 300. Indirimbo zitigeze zisohoka zimwe bazihaye Korali Rugamba ndetse ngo mu minsi ishize baniyambaje Korali Christus Regnat iririmba indirimbo yitwa 'Igipimo cy'urukundo'.

    Amateka avunaguye ya Rugamba Sipiriyani

    Rugamba Sipiriyani yavukiye mu yahoze ari Komine Karama, ubu ni mu Karere ka Nyamagabe, avuka mu mwaka w'1935. Yize amashuri ye mu Rwanda, mu Burundi ndetse no mu Bubiligi, aho yakuye impamyabumenyi y'ikirenga mu by'amateka.

    Yize amashuri abanza muri Paruwasi ya Cyanika, ayisumbuye ayiga muri Seminari nto ya Kabgayi, akomereza muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda.

    Yaje kujya muri Kaminuza ya Bujumbura aharangiriza icyiciro cya mbere cy'amashuri makuru, nyuma abona kujya mu Bubiligi muri Kaminuza ya Luve aho yaje gukura impamyabumenyi y'ikirenga mu by'amateka.

    Rugamba yashakanye na Mukansanga Daphrose (wavutse mu 1944), bashakana mu mwaka w'1965. Uyu mugore wa Rugamba Sipiriyani ubusanzwe yari umwarimukazi mu mashuri abanza, avuka mu gace kamwe na Rugamba Sipiriyani bose babarizwaga muri Paruwasi ya Cyanika.

    Uyu muhanzi kandi yanashinze itorero Amasimbi n'Amakombe riririmba indirimbo zisingiza Nyagasani ndetse zinigisha ku buzima busanzwe, kugeza n'ubu rikaba rigihimba indirimbo zifashishwa ahantu hanyuranye.

    Yakoze imirimo itandukanye muri Leta, ariko mu myaka ye ya nyuma yaje gukurwa mu kazi igihe kitageze, kubera ko atihanganiraga akarengane ako ariko kose, akabyamagana abicishije mu nganzo ye.

    Yaranzwe no gushishikariza Umunyarwanda kuba inyangamugayo no kugira indangagaciro nyazo zikwiriye u Rwanda. Ibi bigaragarira mu ndirimbo zirenga 400 yagiye ahimba zirimo 'Ntumpeho', 'Inda nini', 'Jya umenya gusaza utanduranyije cyane', 'Agaca' n'izindi nyinshi.

    Yapfuye azize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, akaba we na Mukansanga, umugore we, bari barabyaranye abana 10, muri Jenoside yakorewe abatutsi, bapfanye n'abana babo 6, ubu hasigaye abana bane. Ubu Rugamba yibukwa nk'umuntu wateje imbere ubuvanganzo nyarwanda ndetse akanafasha abakiri bato kumenya uko ururimi rwubakwa.

    Si ibyo gusa, kuko Kiliziya Gatolika n'abandi bakristu yabasigiye ibihangano by' indirimbo zisingiza Imana zirimo ubuhanga buhanitse. Indirimbo ze n'uyu munsi ntabwo zifatwa nk'indirimbo nziza gusa, ahubwo ubutumwa buzikubiyemo bufatwa nk'impanuro za none, ejo n'ahazaza ku bakuru n'abato.

    Abahanzi Mani Martin, Nel Ngabo, Alyn Sano, Kenny Mirasano na Bukuru Christine baririmbye indirimbo ‘Murumve twana twanjye’ ya Rugamba Cyprien mu rwego rwo kumwunamira no guhesha ikuzo ibihangano bye
    Uhereye ibumoso: Ruti Joel, Bukuru Christine, Nel Ngabo ndetse na Mani Martin ubwo baririmbaga basubiramo indirimbo ya Rugamba Cyprien

    Abacuranzi bahuje imbaraga mu gucuranga zimwe mu ndirimbo zaririmbwe n’abahanzi mu gutangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi


    Umunyamuziki Kenny Mirasano wize ku ishuri rya muzika rya Nyundo yaririmbye muri iyi ndirimbo ya Rugamba


    Umuhazikazi Alyn Sano ubwo yafatanyaga na bagenzi be kuririmba indirimbo y’umunyabigwi Rugamba 

    Umuhanzi Ruti Joel ari kumwe na Bukuru basubiramo indirimbo ya Rugamba

    Mani Martin yatangaje ko guhuza imbaraga na bagenzi bagasubiramo indirimbo ya Rugamba bisobanuye ko atuye mu mitima y’abo

    Umuhanzikazi Bukuru Christine ubwo yari muri BK Arena aririmbira abarenga ibihumbi bitanu bitabiriye #Kwibuka30 


    Umuhanzi Nel Ngabo wo muri Kina Music afatanya na bagenzi be








    KANDA HANO UREBE UKO ABAHANZI B’IKIRAGANO GISHYA BASUBIYEMO INDIRIMBO YA RUGAMBA
    “>

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘MURUMVE TWANA TWANJYE’

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141817/ni-ukubaho-kwa-rugamba-cyprien-mu-mitima-yacu-ibyatumye-abahanzi-bikiragano-gishya-basubir-141817.html

  • Amafederasiyo 30 agiye gutegura amarushanwa yo Kwibuka bihuzwa no Kwibuka ku nshuro ya 30 #rwanda #RwOT

    Komisiyo ishinzwe gutegura amarushanwa yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Komite Olempike y’u Rwanda, yatangaje ko uyu mwaka ishaka ko federasiyo 30 zategura iyi mikino mu rwego rwo kuyihuza n’imyaka 30 ishize iyi Jenoside ihagaze.

    Kuva tariki ya 7 Mata 2024, u Rwanda rwinjiye mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho yahitanye abasaga miliyoni imwe.

    Muri siporo, hari amarushanwa yo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside ategurwa n’amashyirahamwe y’imikino itandukanye buri mwaka, kandi yose akaba mu gihe cyagenwe hagati ya Mata na Nyakanga.

    Kuri ubu, hashize imyaka 11 Komite Olempike y’u Rwanda, ku bufatanye na Minisiteri ifite Siporo mu nshingano, itegura Amarushanwa yo Kwibuka buri mwaka, 'aba agamije kwibuka aba-sportifs, abakinnyi, abatoza n’imiryango y’abo bose bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gutanga ubutumwa ko ayo mahano adakwiye kuzongera kuba ukundi.'

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe gutegura aya marushanwa muri Komite Olempike y’u Rwanda, Sharangabo Alexis OLY, yavuze ko ari igikorwa kigenda gikura buri mwaka.

    Ati 'Ni ibikorwa za federasiyo zitegura ku matariki dushyiraho, akenshi biba ari ukuva tariki ya 14 Mata kugeza mbere yo Kwibohora (mbere ya Nyakanga). Mbere barabikoraga, ariko mu 2013 ni bwo cyatangiye gutegurwa n’amashyirahamwe ashamikiye kuri Komite Olempike y’u Rwanda. Mu mwaka ushize cyateguwe na federasiyo 18, hari hiyongereyeho eshatu ugereranyije n’umwaka wa 2022.'

    Mu 2023, amashyirahamwe 18 muri 35 agize Komite Olempike y’u Rwanda ni yo yateguye aya marushanwa, Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite ubumuga (NPC Rwanda) iteguramo abiri.

    Sharangabo yavuze ko kuri iyi nshuro, mu 2024, bifuza ko amashyirahamwe azategura aya marushanwa yagera kuri 30 bikajyana no kuba u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 30.

    Ati 'Ni igikorwa giteguye neza, twizera ko uyu mwaka bizasumba uko byagenze mu mwaka ushize. Turateganya gushaka federasiyo zigera kuri 30 zitabira iki gikorwa. Ubushize zabaye 18, ntibyoroshye kugira ngo ubone izindi 12, ariko turakora ibishoboka turebe ko zagera 30 kuko bihurirana n’imyaka 30 twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    Yakomeje avuga ko aya marushanwa ajyana n’ubutumwa buhabwa abakinnyi bayitabira ndetse n’Abanyarwanda bayakurikira haba ku bibuga ndetse no mu bundi buryo.

    Ati 'Iki gikorwa gitegurwa na Komite Olempike, kigaterwa inkunga na Minisiteri ya Siporo mu buryo bw’amafaranga, ibitekerezo n’ibindi bikorwa, ariko tukanakorana na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu kuko usibye imikino ibaho n’ibindi biganiro, habaho n’ubutumwa tuba dufite, dutanga muri urwo rwego rwo kwibuka.'

    Abajijwe ku kuba hari federasiyo zidategura aya marushanwa kandi zifite ubushobozi, Sharangabo yavuze ko hari igihe biterwa no kugira ibindi bikorwa byegeranye, ariko ayo mashyirahamwe yasabwe kujya agira ibindi bikorwa atangiramo ubutumwa bwo kwibuka.

    Ati 'Hari ibintu bibiri, hari ubushobozi, sinavuga ngo nta bushake, ariko hari abo usanga muri ayo mezi abiri cyangwa atatu bafite gahunda za shampiyona. Hari n’abo usanga uyu mwaka babikoze, ukurikiyeho ntibaboneke kubera gahunda z’imikino yabo. Urugero nko mu mupira w’amaguru baba bafite Igikombe cy’Amahoro na Shampiyona.'

    'Mu nama iheruka, twavuze ko atari ari ngombwa ko utegura irushanwa ryitirirwa iki gikorwa, bisaba ngo n’ikindi gikorwa ufite ube washyiramo n’izo gahunda zo kwibuka. Waba noneho udakoze icyo gikorwa cya siporo, ukaba wategura ikiganiro, icya mbere ni uko haboneka abantu muha ubutumwa bwagenwe.'

    Mu Nteko Rusange Isanzwe iheruka guhuza abanyamuryango ba Komite Olempike y’u Rwanda baganiriye ku buryo bushobora gukoreshwa mu kwita no gufasha bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Sharangabo yavuze ko kuri iyi nshuro buri shyirahamwe rizajya rutegura iki gikorwa ukwaryo, ariko rikamenyesha Komite Olempike y’u Rwanda kugira ngo bifatanye kukinoza.

    Ati 'Hari ibyo twakoraga, hakaba kuremera, hakaba kubakira abatishoboye barokototse Jenoside, ariko ubu twemeje ko federasiyo ishaka gukora iki gikorwa yagira ku ruhande, ariko ikabimenyesha komisiyo ishinzwe ibikorwa bya GMT kugira ngo dufatanye. Kera hari aho twarebaga umuryango umwe tugafatanya, ariko twasanze kubera igihe dufite ubu, buri federasiyo yakora ku ruhande rwayo.'

    Yasabye aba-sportifs kwitabira ibikorwa bitandukanye bijyanye na gahunda yo Kwibuka kandi bakirinda guheranwa n’agahinda.

    Ati 'Dukwiriye kubifata nk’ikintu gikomeye, natwe tukaba intangarugero kuko muri za ndangagaciro zacu ni ugukora neza uko ikintu gisabwa. Hari byo dukora nk’Abanyarwanda muri rusange, ariko nk’aba-sportifs twibuke twiyubaka.”

    Amashyirahamwe yateguye amarushanwa yo kwibuka mu 2023 mu mikino irimo koga, amagare, Golf, Triathlon, Badminton, Rugby, Tennis, Fencing, Karate, TableTennis, ARPST, Handball, Skating, GoalBall, Cricket, Sitting Volleyball, Kungfu Wushu, Baskteball, Iteramakofe na Volleyball, aho arindwi muri yo yitabiriwe n’amakipe yaturutse hanze y’u Rwanda.

    Komite Olempike y’u Rwanda irifuza ko uyu mwaka federasiyo zose zateura irushanwa ryo Kwibuka

    Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/amafederasiyo-30-agiye-gutegura-amarushanwa-yo-kwibuka-bihuzwa-no-kwibuka-ku-nshuro-ya-30

  • Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora?  #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda yagize ati' aho kugira umwana agapfa ahagaze, washyingura ukihanagura'.

    Ababyeyi ba Jean Paul Turayishimye, Karama na Mukamusoni, nabo bagomba kuba aho bari baterwa ipfunwe no kugira umwana warumbiwe n'umutimanama, kugeza ubwo umujyanama we mukuru aba Achille Bagosora, wabaswe n'ubugome nk'ubwa se, ruharwa Théoneste Bagosora.

    Uburozi bwa Jean Paul Turayishimye iyo butarimo gusebanya, gukwiza ibihuha no kugambanira igihugu cye, buba bugizwe no gushinyagura, cyane cyane mu bihe nk'ibi byo kunamira abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Nyuma y'ubuhamya bwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, bwagarutse ku rupfu rw'umwe mu bo mu muryango we, umubyeyi Florence wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abantu batangajwe no kumva amateshwa ya Turayishimye yuzuyemo ibinyoma no gukina ku mubyimba umuryango wa nyakwigendera Florence, by'umwihariko Perezida Kagame, cyane cyane aho avuga ko ingabo za RPF-INKOTANYI zitagize ubushake bwo gutabara umuryango wa Florence.

    Nubwo atari akeneye no kwisobanura, Perezida Kagame yavuze uburyo yasabye ingabo za Loni gutabara uyu muryango, ariko ntibyashoboka kuko abicanyi bakumiriye abari batababye.

    Kuba Ingabo za RPF-INKOTANYI zitarabashije kugera aho nyakwigendera yari atuye si igitangaza, cyane ko urugo rwe rwari iruhande rw'ikigo cya gisirikari cya Habyarimana, cya Camp-Kigali. Nta warokotse utazi uburyo ingabo z' Inkotanyi zitanze bidasanzwe, ndetse aho byashobotse zitabara benshi bahigwaga, batanafitanye isano n'umuyobozi wazo, Paul Kagame, uretse isano y'ubunyarwanda. Kuba zitarabashije gutabara umuvandimwe w'Umugaba Mukuru wazo, burumvikana ko bitashobokaga nyine.

    Nk'uko ibimenyetso simusiga byagaragajwe, mu bicishije umuryango wa Florence harimo Callixte Mbarushimana bakoranaga muri UNDP. Nubwo Perezida Kagame atavuze amazina y'uwo mwicanyi, abazi neza iyi dosiye ntibashidikanya ku ruhare rwa Mbarushimana, ubu widegembya mu Bufaransa.

    Uretse Jean Paul Turayishimye nawe ubikorera gushimisha incuti ze nka Achille Bagosora, abandi bose bakurikiranye urupfu rwa Florence n'umuryango we, bibaza ukuntu Callixte Mbarushimana, wanabaye umwe mu bategetsi b'umutwe w'abajenosideri wa FDLR, adafunze. Jean Paul Turayishimye we ngo ubutabera 'bwashyize mu gaciro' busanga uyu Mbarushimana nta cyaha afite.

    Ibihuha byose Jean Paul Turayishimiye avuga ku bo mu muryango wa Perezida Kagame, baba abakiriho n'abitabye Imana, nawe yivugira ko atabihagazeho, ko ibyinshi abihabwa n'abo yita'inkoramutima ze'. Twashoboye kumenya neza ko mu bamuha ibyo bitakakaragasi ngo ni amakuru, harimo Teteri Agnès, umugore w'ikigarasha Gasana Eugène, uwo Teteri akaba acuruza ibihuha

    Hari nk'aho Turayishimiye avuga ngo n'iyo Florence arokoka Kagame ntacyo yari kuba amumariye, nk'uko 'ntacyo afasha umuryango wa nyakwigendera Muyango'.

    Icya mbere, uwo muryango ntiwamutakiye ko ukeneye gufashwa. Abarokotse bo kwa Muyango barifashije cyane, ndetse ahubwo uko tubazi, Jean Paul Turayishimye abiyambaje bamuremera, akava mu bubwa bwo gusebanya ngo abone amaramuko.

    Icya kabiri, mu Rwanda ntibisaba ngo ube uri uwo mu muryango wa Kagame ngo ubone imfashanyo. Leta yashyizeho gahunda nyinshi zunganira Abanyarwanda bose, nta robanura, baba abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, baba n'abandi baturage muri rusange. Aha niho ubuyobozi bw'u Rwanda butandukaniye n'ubwo abajenosideri n'ibigarasha nka Turayishimye byifuza, bugendera ku kimenyane n'icyenewabo.

    Jean Paul Turayishimye kandi yanagarutse kuri Déogratias Kayumba, umuvandimwe wa Florence, waje kwitaba Imana ariko we azize uburwayi, umugome Turayishimye akemeza ko nyakwigendera yimwe ubushobozi n'uburenganzira bwo kwivuriza mu mahanga!

    Muri iyi myaka 30 ishize, ntiwabara Abanyarwanda Leta yohereje mu mahanga, ku mpamvu zinyuranye, zirimo kwivuza, kwiga n'izindi, cyane cyane mu myaka yakurikiye Jenoside yakorewe Abatutsi kuko u Rwanda rwari rutarabona ubushobozi bwo gutanga izo serivisi imbere mu gihugu. Ntiwabara kandi amamiliyoni y'amadolari yabatanzweho, kandi koko kwita ku buzima bw'abaturage biri mu nshingano za Leta. Wasobanura ute rero ukuntu Leta yaba yarohereje abatabarika kwivuza no kwiga mu mahanga, ndetse barimo n'abakomoka ku bahekuye u Rwanda, ikabyima umuntu nka Déogratias Kayumba, wagize uruhare runini mu kubohora u Rwanda no kurusana?

    Déogratias Kayumba yabaye mu myanya y'ubuyobozi, irimo kuba Perefe w'iyahoze ari perefegitura ya Byumba, ndetse ubwo yitabarukiraga mu Buhinde muri Gicurasi 2015, yari Visi-Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzora bwa Muntu.

    Umugore we, Imakulata Kayumba yabaye minisitiri muri Guverinoma y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, ndetse aza ko kuba Senateri. Ubu koko, uwashyira mu gaciro wese, yakwanzura ko uyu muryango wari wanzwe na Leta, kugeza aho ubura ubushobozi bwo kwivuza ndetse n'uruhushya rwo kujya mu mavuriro yo mu mahanga?

    Jean Paul Turayishimye rero, nujya kwibeshya ko wayobya Abanyarwanda ujye uzirikana ko bakuzi umuzi n'umuhamuro. Nta n'umwe wabeshya rwose, ibyo byo ubimenye.

    Ntawe utibuka ubugome wakoze ukiri serija mu ngabo z'uRwanda, nk'igihe Kayumba Nyamwasa agutuma kwica umukecuru w'imyaka isaga 70, mumuziza gusa ko umuhungu we El Hadj Ibrahim Murwanashyaka, akaba na muramu wa Nyamwasa, yanze gufasha Nyamwasa kwiba banki yitwaga BACAR. Uribuka ko wanabyiyemereye ubwo wasubizaga incuti yari ikubajije iby'ubwo bwicanyi, ukamusubiza ngo' nari nahawe amabwiriza, uzandege aho ushaka( I had an order-go and report me)'.

    Ntawe uribagirwa kandi ko umaze guhunga igihugu kubera ibyaha bikabije, wagize uruhare mu iterwa ry'ibisasu ryabaye mu Rwanda hagati ya 2010 na 2014. Ubuhamya mu manza z'abafatiwe muri iryo terabwoba ryahitanye inzirakarengane nyinshi, ababarirwa muri 400 bagakomereka, bwerekanye ko wari inyuma y'ubwo bunyamanswa. Nabwo wabitumwe na Kayumba Nyamwasa mukibana mu mutwe w'ibyihebe wa RNC, mbere y'uko mupfa ibisahurano ukajya gushinga ikiryabatezi, ngo ni ARC.

    Urahomera iyonkeje rero, kuko ibigambo byawe byuzuyemo ibihuha, ubuswa, gusebanya no kugambana ntawe ukibiha agaciro, gusa ntibizakubuza kugwa igihugu igicuri.

    The post Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora?  appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ni-iki-cyiza-cyava-kuri-jean-paul-turayishimye-wanywanye-na-bene-bagosora/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ni-iki-cyiza-cyava-kuri-jean-paul-turayishimye-wanywanye-na-bene-bagosora

  • #Kwibuka30: Abayobozi nabakozi ba SKOL basuy… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe u Rwanda n'Isi muri rusange bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abakozi n'abayobozi b'uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye mu Rwanda, SKOL Brewery Ltd, bifatanyije n'abandi banyarwanda bose mu gikorwa cyo #Kwibuka30 bakoreye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

    Umuyobozi Mukuru w'Uruganda rwa SKOL Brewery Ltd, Eric Gilson, yatangaje ko ari igikorwa bose bitabiriye ndetse cyabasigiye umukoro wo guharanira ko ibyabaye mu Rwanda bitazongera kubaho ukundi.

    Yagize ati: 'Twese twaje, ari abakozi ndetse n'abayobozi ba SKOL. Twaje kwibuka ibyabaye mu myaka 30 ishize, Jenoside yakorewe Abatutsi. Ntiduteze kubyibagirwa, kandi ntibizigera bibaho ukundi haba mu Rwanda cyangwa ahandi hose ku Isi. Ntekereza ko ari ingenzi cyane kubyibuka no kubivuga nka bumwe mu buryo bwo kwirinda ko hari ahandi byaba.'

    Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ubwo basuraga uru rwibutso, benshi mu bo bari kumwe bagize amarangamutima menshi, ndetse umwe muri bo agorwa cyane no kwihanganira kubona ifoto ya Se mu yandi abitse muri uru rwibutso rwa Kigali.

    Yasobanuye ko impamvu yabasunikiye gutegura igikorwa nk'iki cyo kwibuka, ari ukugira ngo birinde kwibagirwa amateka, barusheho kunga ubumwe no kurema icyizere cy'ejo hazaza ha kampani muri rusange.

    Ati: 'Twizeye u Rwanda kandi dufite icyizere cy'iterambere ry'ejo hazaza. Ubu ni n'uburyo bwo gutera imbaraga urubyiruko kubera ko rwose muri iki gihugu hari ejo hazaza heza, kandi tugomba guharanira kujya mbere twese hamwe.'

    Umwe mu bakozi ba SKOL wanabuze umubyeyi we [Papa we] kubera Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Alice Mbayiha, yatangaje ko urwibutso ari ahantu hagerageza kwereka umuntu amateka y'ibyabaye mu 1994 ariko hakabyerekana mu ncamake.

    Yagize ati: 'Icyo nabonye hano cya mbere ni uko nubwo nari mpari muri Jenoside, icyo gihe nari nkiri umwana muto, ariko hano ku rwibutso ni nk’aho hakwereka ibintu byose byabaye ariko hakabikwereka mu ncamake. Ikintu rero nahakuye cya mbere; ntibizongere kubaho ibintu nk'ibi.'

    Alice yavuze ko kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho, hasabwa imibanire myiza y'abanyarwanda, abarokotse bagakomeza intambwe nziza batangiye yo kubabarira no gukomeza intero ivuga ngo 'Twibuke twiyubaka.'

    Ati: 'Umuntu aheranwe n'agahinda, nta kintu twazapfa tugezeho. Noneho n'ababikoze nabo nibaza yuko niba hari abagaruye umutimanama ubu ngubu nabo baba batamerewe neza ndetse bahora bicuza buri munsi. Ikintu rero kinini nakuye hano, ni ukubana neza na buri wese, abanyarwanda bakumva ko twese turi abanyarwanda, twese turi umwe nk'uko byari bimeze kera nta kumva ko dutandukanye.'

    Yavuze ko mu myaka 8 amaze akora muri SKOL, iyi ari inshuro ya mbere bakoze igikorwa cyo gusura urwibutso. Yongeyeho ko ibi hari ikintu kinini byabafashije hagati yabo, by'umwihariko abavutse nyuma ya Jenoside bayumva mu mateka gusa ndetse n'abanyamahanga batari basobanukiwe uburemere bw'amateka mabi yaranze u Rwanda mu 1994.

    Alice yasabye abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside cyane cyane ababa mu mahanga kuza gusura u Rwanda, bakareba ubumwe buri muri iki gihugu, bagasubira mu mateka kandi bagasura inzibutso zinyuranye za Jenoside. Yakomeje avuga ko nibaza bazibonera neza ko iby’amoko bitakirangwa mu banyarwanda. 

    Akomoza ku bafite ingengabitekerezo ya Jenoside baba mu Rwanda, yagize ati: “Inama nabagira ni ukubabwira ko nta hantu na hamwe ingengabitekerezo yatugeza uretse gusubira inyuma no kongera kuba mu bibazo nk’ibi ngibi bya Jenoside kandi sinibaza ko hari umunyarwanda n’umwe wifuza kongera kubisubiramo. Nabagira inama yo gushyira hasi ingengabitekerezo, bakayoboka kubana mu bumwe n’ubwumvikane, tugakorana twese, tugasenyera umugozi umwe tukubaka igihugu cyacu.”

    Uyu mukozi, yasoje avuga ko mu myaka 30 ishize hari intambwe ndende cyane u Rwanda rwateye haba mu iterambere no kubaka ubumwe n’ubwiyunge by’abanyarwanda, ndetse usanga n’abanyamahanga ubwabo batabasha gusobanukirwa. Yashimiye kandi ubuyobozi bwiza bw’igihugu bwabigizemo uruhare rukomeye, burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ruruhukiyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi isaga ibihumbi 250 by’Abatutsi biciwe mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.

    Aba bakozi n’abayobozi ba SKOL bagize umwanya uhagije wo gusura ibice byose bigize urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, basobanurirwa amateka, bashyira indabo ku mva kandi bunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ziharuhukiye.

    Abayobozi n’abakozi b’uruganda rwa SKOL Brewery Ltd basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Ubwo bageraga ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi 

    Umuyobozi mukuru w’uruganda rwa SKOL mu Rwanda, Eric Gilson

    Abakora muri SKOL basobanuriwe amateka y’urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Bashyize indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Alice Mbayiha ni umwe mu bakozi ba SKOL unafite umubyeyi uruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gikorwa

    AMAFOTO: Ngabo Serge – InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141822/kwibuka30-abayobozi-nabakozi-ba-skol-basuye-urwibutso-rwa-kigali-amafoto-141822.html

  • Kwibuka30: Clarisse Karasira yasabye kurwanya… – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa bw’amashusho, Clarisse Karasira yahaye InyaRwanda, yavuze ko muri iki gihe u Rwanda n’Isi bibuka ku nshuro ya 30, akomeza aborokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yavuze ati: “Muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, nifuza kwihanganisha ndetse no gufata mu mugongo ababuze ababo.”

    Clarisse wamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye zirimo nka 'Twapfaga iki?', yavuze ko Abanyarwanda bakwiriye kwimakaza indangagaciro y'ubunyarwanda, kuko ari inkingi ikomeye Igihugu cyubakiyeho, bakirinda amacakaburi.

    Akomeza ati “Ubutumwa natanga ni uko twarushaho gufatanya kurwanya amacakubiri, ndetse tugakorera hamwe, kugira ngo twiyubake, twiteze imbere ndetse kandi tugasenyera umugozi umwe, tukimakaza indangagaciro y’ubunyarwanda kugira ngo u Rwanda ntiruzasubire nk’aho rwahoze. Twibuke, twiyubaka.”

    'Ndi Umunyarwanda', Clarisse Karasira yavuze ko isobanurwa nko 'kwiyumvamo isano ihuza Abanyarwanda batewe ishema no kuba Abanyarwanda bahuriye ku gukunda u Rwanda, kururinda no kuruteza imbere. 'Ndi Umunyarwanda' ikubiyemo ingingo eshatu z'ingenzi: kwiyumvamo ubunyarwanda (Rwandan spirit), indangagaciro na kirazira bigamije kwimakaza ubunyarwanda.

    Ni mu gihe Nice Ndatabaye wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, we yavuze ko muri iki gihe cyo kwibuka yihanganisha 'imiryango y’ababuze ababo ndetse n’Igihugu muri rusange, mvuga ngo ntibizongera’.

    Yisunze amagambo aboneka muri Yeremiya 29: 11 hagira hati 'Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w'ibyo muzabona hanyuma. Ni ko Uwiteka avuga' uyu muhanzi yavuze ko Imana itazigera itererana abayo, kandi ko imbere ari heza.

    Ati “Imbere ni heza, abasizwe mu kiri bato, mubayeho kandi muzabeho, ndetse muri ho kugira ngo musohoze ikivi cy’abanyu. Mukomere, kandi mwihangane.”

    Inyandiko iri ku rubuga rwa Internet ivuga kuri gahunda ya 'Ndi Umunyarwanda' itangira isobanura ko amateka y'u Rwanda mu kinyejana gishize yiganjemo byinshi byabangamiye isano hagati y'abanyarwanda.

    Uko ubuyobozi bwagiye buhindagurika kuva mu gihe cy'abakoloni na nyuma yaho, imbaraga zabwo zakomeje kubakirwa ku macakubiri yagize ingaruka ku mibereho n'imibanire y'abanyarwanda. 

    Muri izo ngaruka twavugamo: ubuhunzi, guhezwa kwa bamwe ku byiza by'Igihugu, kwironda mu buryo butandukanye, ubwicanyi n'intambara byaje gusozwa na Jenoside yakorewe Abatutsi mu w'1994.

    Inzira ndende yo kongera kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda yahereye ku kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Ihame ry'ubunyarwanda ryahawe agaciro, hagiyeho Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, uburyo bw'imiyoborere busangiwe na bose, no kubaka inzego zishimangira kandi zigashyigikira ubumwe bw'abanyarwanda nk'uko buteganywa n'Itegeko Nshinga ryo muri Kamena 2003.

    Muri urwo rugendo, Abanyarwanda banze kuba imbata z'amateka bimika umuco w'ibiganiro bashaka ikibubaka nk'abantu, kikubaka n'Igihugu muri rusange. Urugero ni nk'Ibiganiro-nyunguranabitekerezo byo mu Urugwiro byabaye Gicurasi 1998 kugeza Werurwe 1999, byatanze icyerekezo mu kubaka Igihugu (Nation), harimo Politiki y'Ubumwe n'Ubwiyunge bw'Abanyarwanda, Imiyoborere myiza, Umutekano, Ubutabera, Inkiko Gacaca n'Icyerekezo 2020.

    Uwo muco w'ibiganiro byubaka kandi bifasha Abanyarwanda kwikemurira ibibazo wakomeje gushinga imizi no mu zindi nzego zinyuranye. Mu gukomeza guharanira ko ibyagezweho biramba, ni ngombwa gushingira ku ihame ndakuka ry'Ubunyarwanda (Rwandan Spirit).

    Zimwe mu ngamba zo kubaka ubunyarwanda, ni gahunda ya 'Ndi Umunyarwanda', igamije gutoza abanyarwanda kwiyumvamo ubunyarwanda mbere y'ibindi, kubana nta rwikekwe no gushyira inyungu rusange n'iz'igihugu mbere y'inyungu bwite, binyuze mu rubuga rw'ibiganiro bagirana mu bwisanzure.

    Uretse umurimo ukorwa cyane binyuze muri Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge, hari n'izindi ntambwe zatewe n'indi miryango muri uru rugendo rwo kubaka ubunyarwanda.

    Clarisse Karasira yasabye ko buri wese aharanira kurwanya amacakubiri

    Nice Ndatabye yasabye abarokotse Jenoside gukomeza gutwaza gitwari, baharanira kwiteza imbere

    KANDA HANO UREBE UBUTUMWA BWA CLARISSE KARASIRA


    KANDA HANO UREBE UBUTUMWA BWA NICE NDATABAYE

     “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141820/kwibuka30-clarisse-karasira-yasabye-kurwanya-amacakaburi-nice-ndatabaye-atanga-ihumure-ku–141820.html

  • Byinshi kuri Kayabaga Umudepite wa Canada was… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe u Rwanda n'Isi bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Arielle Kayabaga yagaragaje ko ibihugu bikomeye bitagakwiye gukomeza gushyigikira abayigizemo uruhare.

    Ubwo yari mu Nteko yagize ati' Dukwiye kugeza mu butabera abagize uruhare muri Jenoside. Nk'uko Gen Romeo Dallaire aherutse kuvuga ko abenshi bagize Canada urugo rwabo, baridegembya nta ngaruka ibyo bakoze bibagiraho.'

    Rtd Lt Gen Dallaire akaba yari Umuyobozi w'Ingabo z'Umuryango w'Abibumbye mu gihe cyan Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, nyamara akaba yaragiye yaka ubufasha akabwimwa ariko mu mbaraga zari zihari akaba yararokoye Abatutsi benshi.

    Arielle Kayabaga kandi yasabye ko Canada yakwinjira mu murongo wa bimwe mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakemeza FDLR nk'umutwe w'Iterabwoba ashingiye ku kuba igizwe n'abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi kandi n'ubu bakaba bagikomeje ibi bikorwa mu Karere k'Ibiyaga Bigari.

    Depite Arielle Kayabaga ni muntu ki?

    Yavukiye murwa mukuru w'u Burundi, Bujumbura. Yaje kujyana n'umuryango we muri Canada ubwo yari afite imyaka 11 aho bari bahunze intambara.

    Baje gutura muri Montreal mu gihe kitari gito mbere y’uko bimukira muri Ontario. Yasoreje icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu ishami rya politiki muri Carleton muri Ottawa mu mwaka wa 2013.

    Mbere y’uko yinjira mu Nama Njyanama y'Umujyi wa London. Kayaga yabanje gukorera mu biro bishinzwe abinjira muri uyu mujyi.

    Muri 2018 ni bwo yaje gutorerwa kuyinjiramo afite imyaka 27, aba umwirabukazi wa mbere ubikoze mu mateka y'uyu mujyi. Ibi byamuhaye ububasha bwo gutangira gufata imyanzuro ikomeye irimo n'ibirebana n'imari.

    Muri 2021 mbere y’uko haba amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko yatangaje ko na we ari mu baziyamamaza yaje kuyinjiramo nk'umurwanashyaka w'ishyaka rya Liberal.

    Yaje gutsinda yinjira mu Nteko Ishinga Amategeko nk'umudepite wo mu Burengerazuba bwa London.

    Itandukaniro hagati y'Inyeshyamba n'Umutwe w'Iterabwoba

    Ubundi inyeshyamba ahanini usanga ari umutwe wabayeho ugamije impamvu z'impinduramatwara mu birebana n'ibitekerezo bishingiye kuri politiki.

    Mu gihe umutwe w'iterabwoba nk’uko bivugwa uba ugamije ibikorwa by'ubwicanyi no guhohotera abasivili byose nubwo biba bifite aho bihuriye na politiki.

    Usanga inyeshyamba ziba zihanganye na guverinoma yaba mu buryo bwo kurwana naho imitwe y'iterabwoba yibasira abaturage cyane ikabica, ikabashimuta n'ibindi bikorwa bijyana n’ibyo bitera abantu ubwoba.

    Depite Kayabaga yasabye Canada ko yakwemeza FDLR nk’umutwe w’iterabwobaYavuze ko Canada ikwiye kumva ibyo Rtd Lt Gen Dallaire avuga ikareka gukomeza gucumbikira abagize uruhare muri Jenoside yakorewe AbatutsiDepite Kayabaga ari mu bayobozi baturutse muri Canada bitabiye Women Delver i Kigali, aha yasuhuzanyaga na Perezida Kagame Aha Depite Kayabaga ari mu bakiriye abarimo Ambasaderi Mukantabana, Ambasaderi Higiro na Minisitiri Dr Abdallah Utumwatwishima ubwo bitabiraga Rwanda Youth Convention 2023 muri Canada

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141814/byinshi-kuri-kayabaga-umudepite-wa-canada-wasabiye-ibihano-abajenosideri-numwanzuro-kuri-f-141814.html

  • Uko byari byifashe mu isengesho rya Eid al Fi… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 10 Mata mu bice bitandukanye by’Isi Abayisilamu bitabiye isengesho rusange rya Eid al Fitr bishimira umusozo w'ukwezi kwa Ramadan.

    Umugaba w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Murakh Muganga na Minisitiri w'Urubyiruko n'Itembere ry'Ubuhanzi, Dr.Utumatwishima bitabiye isengesho rya Eid al Fitr kuri Stade ya Kigali Pele Stadium i Nyamirambo

    Aha hari muri Moscow, Abayisilamu bitegura gutangira gusenga isengesho rya Eid al Fitr, hafi y'umusigiti mukuru wa Moscow.Ibihumbi by'Abanya-Albania bitabiye isengesho rya Eid al Fitr, aha bari bateraniye Skanderberg Square mu gace ka Tirana.Umwana w'umukobwa mutoya ahagaze rwagati mu bihumbi by'Abayisilamu bo mu Rwanda mu isengesho rya Eid al FitrUmwana w'umuhungu ahagaze rwagati mu bihumbi by'abamera Mana b'Abayisilamu, basengeye mu kibuga kigari cya Sir Ali Muslim Club muri Nairobi ho mu gihugu cya KenyaAbanya-Palestine bari mu bihe bitoroshye by'intambara bagize umwanya wo gusenga, aha hakaba ari mu matongo y'umusigiti wa al Farouk aha akaba ari muri Rafah ho mu majyepfo ya GazaMuri Brooklyn ho mu mujyi wa New York, Abanyamerika n'inshuti zabo b'Abayisilamu bakoreye isengesho rya Eid al Fitr ku musigiti wa Masjid At-TaqwaI Yeruzalemu, Eid al Fitr yizihijwe, uyu ni umwana muto afite kimwe mu bikinisho mu gihe ibihumbi by'Abayisilamu bari bitabiriye isengesho risoza ukwezi kwa Ramadan bikaba ari mu bihe Hamas ikomeje guhangana n'igihugu cya IsraelAbasangirangendo bo ku butaka bwa Zazzou muri Kaduna ho mu gihugu cya Nigeria nabo bizihije isozwa ry'ukwezi kwa Ramadan.Muri Yeruzalemu ho muri Israel, umubyeyi yishimana n'umwana we ahabereye isengesho rya Eid al Fitr hazwi nka Al Aqsa bamwe bahazi nka Temple MountAbabyeyi bari bagiye gushima Imana yabashoboje gusoza ukwezi kwa Ramadan mu RwandaAba-Shi'ites bishimiye isozwa ry'ukwezi kwa Ramadan bahurira Imam Ali Shrine mu mujyi mutagatifu wa Najaf ho muri IraqAba-Suni bifurizanya Eid al Fitr bishimira isozwa ry'ukwezi gutagatifu kwa Ramadan muri Mosul muri IraqUmwe mu babyeyi ashima Imana mu gace ka Jakarta, Indonesia mu isengesho rya Eid al Fitr ryabereye Sunda KelapaMu murwa mukuru wa Nigeria ibihumbi by'Abayisilamu bahuriye mu isengesho ryo gusoza Ramadan banaboneraho kwifurizanya no kwizihizanya umunsi wa Eid al FitrAbari bo muri Pakistan bari biteguye uyu munsi uyu yari yitera Henna mu gace ka KarachiMu bice bitandukanye bya Lagos muri Nigeria, Abayisilamu bahuriye mu isengesho rya Eid al FitrAbagabo n'abasore bitabiye isengesho rya Eid al Fitr ku musigiti wa Masjiid At Taqwa mu mujyi wa New YorkMufti w'u Rwanda, Hitimana Salim yasabiye u Rwanda ku bihe rugiye kwinjiramo birimo amatora ngo bizagende neza akomeze abarokotse Jenoside yakorewe AbatutsiKuri Stade ya Mogadishu muri Somalia hahuriye ibihumbi by'Abemera Mana b'Abayisilamu mu isengesho ryo kwizihiza Eid al FitrMuri Moscow ho mu Burusiya ibihumbi by'Abayisilamu bahuriye mu isengesho banaboneraho kwifiruzanya no kwizihizanya umunsi wa Eid al FitrKuri Stade ya Addis Ababa muri Ethiopia hahuriye Abayisilamu bizihiza gusoza ukwezi kwa RamadanUmusigiti Mukuru wa Sheikh Zayed muri Abu Dhabi ho mu Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu habereye isengeshoAbabyeyi abana muri Kaduna muri Nigeria bahuriye mu isengesho rya Eid al FitrAbanya-Egypt babyutse kare batangira kwishimira ko Imana yabashoboje gusoza ukwezi kwa RamadanAbabyeyi muri Palestine bagiye gusura imva zishyinguyemo imibiri y’ababo bamaze iminsi bagwa mu ntambara bahanganyemo na IsraelAbana nabo bitabiye isengesho rya Eid al Fitr muri Nairobi ho muri Kenya bishimira Imana yabashoboje gusoza ukwezi gutagatifu kwa Ramadan

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141808/uko-byari-byifashe-mu-isengesho-rya-eid-al-fitr-mu-bice-bitandukanye-byisi-amafoto-141808.html