Blog

  • Kwibuka30: Yisunze Ibaruwa Oda Paccy yariri… – #rwanda #RwOT

    Ni indirimbo igiye hanze mu gihe u Rwanda n'Isi bari mu gihe cy'Iminsi 100 yo kwibuka no kuzirikana ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yatwaye ubuzima bw'inzirakarengane zirenga Miliyoni.

    Yabwiye InyaRwanda ko yari amaze igihe atekereza gukora indirimbo ijyanye no kwibuka mu rwego rwo gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no kubwira urubyiruko gufata inshingano yo guharanira kumenya amateka mu rwego rwo kubaka u Rwanda rwifuzwa.

    Ni indirimbo avuga ko idasanzwe kuri we, kuko ibaye iya kabiri akoze nyuma y'indirimbo yise 'Mpore Rwanda'. Ni nyuma y'ibiganiro byubakiye ku buhamya, amaze iminsi agirana na bamwe mu barokotse Jenoside bakamubwira inzira y'umusaraba banyuzemo.

    Yavuze ko muri rusange iyi ndirimbo yayikoze ashingiye ku bana babuze imiryango, mbese abarokotse Jenoside babuze imiryango 'basigaye ari nyakamwe' nyuma y'uko ababo bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Akomeza ati 'Abo bose batagize amahirwe nibura yo kumenya aho baguye nibura ngo babashyingure mu cyubahiro, aho bifuza nibura n'uko babasura mu nzozi bababwire nibura ko baruhutse mu mahoro.'

    Mu butumwa aherutse gutambutsa ku rubuga rwa Instagram, Oda Paccy yavuze ko urubyiruko rufite inshingano zo kurinda amateka u Rwanda rwanyuzemo. 

    Ati 'Twabuze imiryango, ababyeyi, inshuti bamwe muri twe twasigaye kuri Nyakamwe nta muryango! None turi bande bo kwibagirwa amateka? Turi bande bo kwibagirwa koko?

    Akomeza ati 'Turi urubyiruko rw'u Rwanda. Ni twe ba mbere bo guharanira ko bitazongera tukazabisigira n'abazadukomokaho, bikaba uruhererekane n'ubu n'iteka ryose.'

    Oda Paccy yashyize hanze indirimbo yo kwibuka yise 'Ibaruwa'

    Oda Paccy yavuze ko iyi ndirimbo yayikoze mu rwego rwo kumvikanisha intimba y'abarokotse Jenoside batarabona ababo ngo babashyingure


    Oda Paccy yavuze ko urubyiruko rufite uruhare runini mu gutegura ejo hazaza


    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO 'IBARUWA' YA ODA PACCY

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141851/kwibuka30-yisunze-ibaruwa-oda-paccy-yaririmbye-ku-gahinda-kabarokotse-jenoside-yakorewe-ab-141851.html

  • Kamonyi-Rugalika/Kwibuka 30: Kwibuka biduha imbaraga zo kwiyubaka no kubaka Igihugu twifuza-Meya Dr Nahayo #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi n'Abaturage b'Umurenge wa Rugalika kuri uyu wa 12 Mata 2024 bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu butumwa Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi yagejeje ku bitabiriye kwibuka, yabasabye kwibuka bazirikana ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bwa benshi, ishegesha benshi n'Igihugu muri rusange. Yibukije ko Jenoside abayihagaritse bagihari kandi na n'ubu bakirajwe ishinga no kugira ngo Igihugu gikomeze kwiyubaka.

    Dr Nahayo Sylvere, yashimiye abatabaye Igihugu bagahagarika Jenoside. Ati' Turashimira rero nkuko dukunda kubivuga, kandi tuzakomeza tugende tubivuga! Abahagaritse Jenoside, Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zari zirangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuba barahagaritse Jenoside uyu munsi tukaba tubona abarokotse'.

    Habanje gushyirwa indabo ahari ikimenyetso cy'amateka. Ni hafi y'ahahoze bariyeri, ahazwi nko mu biharabuge, hiciwe abatutsi basaga 800 nkuko byavuzwe na Gitifu Nkurunziza Jean de Dieu uyobora Umurenge wa Rugalika.

    Akomeza avuga ko Abatabaye, batanze ubuzima bwabo bakora ibishoboka byose kugira ngo hirya no hino abarimo bihisha, abari ku minsi ya nyuma babashe kurokoka. Ahamya ko iyo ibyo bitaba umunsi nk'uyu, Igihe nk'iki cyo kwibuka kiba kitariho, ko ayo mateka nubwo ashaririye ku buzima abarokotse banyuzemo yari kuba amateka atagira uyavuga, atazwi.

    Mu gukomeza ashimira Abatabaye, yagize ati' Turabashimira cyane bakoze iby'Ubutwari kandi baracyakomeje kubaka Umuryango Nyarwanda. Kwibuka ni igikorwa tuzakomeza gukora kandi ni igikorwa cyiza cyo gusubiza abishwe agaciro bambuwe, tugahumuriza abarokotse kandi bikaduha imbaraga zo kwiyubaka no kubaka Igihugu twifuza duhangana n'ingaruka za Jenoside zikibangamiye umuryango Nyarwanda'.

    Abayobozi ndetse n'abaturage baba aba Rugalika n'inshuti zabo bari bitabiriye igikorwa cyo Kwibuka.

    Dr Nahayo Sylvere, yakomeje yizeza Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko nubwo hakiri byinshi bibangamiye imibereho myiza yabo, Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi buzakomeza gushaka ibisubizo by'ibibazo bihari. Yibukije kandi ko mu rwego rwo kwegera Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi by'umwihariko abatishoboye, hatangijwe gahunda y''Ubudaheranwa', aho ikubiyemo kwegera Abarokotse Jenoside batishoboye, kubihanganisha kuko nta n'umwe ukwiye guheranwa n'agahinda cyangwa se ngo yisange ari wenyine kandi Igihugu gihari, Abanyarwanda bahari.

    Yasabye ko buri Munyarwanda wese akwiye kumva no kuzirikana akamaro ko Kwibuka kandi akabigira ibye. Yasabye abafite inshingano ku bana by'umwihariko Ababyeyi kuganiriza abana babo, bakababwira amateka ajyanye n'Igihugu kandi bakayababwira neza mu buryo butagoretse kuko ariwo murage wo kubakiraho Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda.

    Dr Nahayo Sylvere, avuga ko gushyigikira ibyiza byagezweho ari uguharanira kwigira, kurinda ibyagezweho, kubungabunga umutekano no kugira uruhare mu iterambere ryubakiye ku miyoborere myiza. Yibukije kandi ko Amahitamo y'Abanyarwanda azakomeza kuyobora imigirire ya buri wese mu kugira uruhare mu kugena ejo hazaza h'Igihugu cye, ko kandi imbaraga zigaragara mu rubyiruko ari ikimenyetso gitanga icyizere. Yashimangiye ko urufatiro nyarwo ruhari, arirwo 'imiyoborere myiza igamije imibereho myiza n'iterambere ry'Umunyarwanda wese nta vangura, nta karengane', aho ihame ry'Ubunyarwanda ryabaye umusingi wo kubaka u Rwanda rushya. Ati' Duharanire gushyira imbere Igihango dufitanye nk'Abanyarwanda'.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/04/12/kamonyi-rugalika-kwibuka-30-kwibuka-biduha-imbaraga-zo-kwiyubaka-no-kubaka-igihugu-twifuza-meya-dr-nahayo/

  • Minisitiri Musabyimana mu bacanye urumuri rw’… – #rwanda #RwOT

    Abayobozi mu nzego zitandukanye barangajwe imbere na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, abayobora ibitangazamakuru n’abanyamakuru bahuriye ku Cyicaro cy’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Aba bayobozi bose n’abahagarariye imiryango y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 abanyamakuru bazize Jenoside, bacanye urumuri rw’icyizere nk’ikimenyetso cy’uko ibyabaye mu Rwanda bitazongera kubaho ukundi.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yagaragaje ko n’ubwo hari ibitangazamakuru byagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hari ibindi byahagaze gitwari bikarwanya ivangura. Ni ubutumwa yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 abanyamakuru basaga 60 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Kwibuka Abanyamakuru bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ntibisigana no gutekereza ku ruhare itangazamakuru ryagize mu gukwirakwiza ingengabitekerezo y’ivangura ryagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

    Minisitiri kandi, yavuze ko hari abanyamakuru baharaniye ukuri kandi bari babizi neza ko bashobora kubizira. avuga ko mu myaka 30 ishize, itangazamakuru ryagize uruhare rugaragara mu kongera kubaka Igihugu cyari cyarasenywe na Jenoside yakorewe Abatutsi. Ati “Ubudasa bwagaragajwe no kubaka Igihugu muri iyi myaka 30 ishize, bigaragaza ko ari umurage muzasigira abazabakorera mu ngata.”

    Minisitiri Musabyimana yavuze ko gukora itangazamakuru ryiza ari ukubaka Ighugu cyiza kandi ababigiramo inyungu harimo n’abo baturage. Ati “Tumaze kubaka itangazamakuru ryubaka, ryubaka ubumwe, riharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi haba mu Rwanda ndetse n’ahandi ku Isi. Duharanire kubaka no kubumbatira ubumwe bwacu kuko ari wo musingi w’iterambere rirambye.”

    Mu buhamya yatanze, Dr. Marie Grace Kansayisa, umukobwa wa Karambizi Gratien, wakoreraga ORINFOR, yagarutse ku buhamya bw’uko we na Mama we ndetse n’abana batatu bavukana barokotse nyuma y’uko Se yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yavuze ko ikimushimisha ari uko nyuma yo kurokoka Jenoside, bagize Leta y’Ubumwe itavangura abaturage, ikabaha uburenganzira bwo kwiga no kubaho.Ati “Nabashije kwiga ndaragiza, iyo haza kubaho politiki y’iringaniza ntabwo mba narabashije kwiga.”


    Mu kwibuka ku nshuro ya 30 abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi hacanwe urumuri rw’Icyizere


     Ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude yacanaga urumuri rw’icyizere


    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, Cleophas Barore acana urumuri rw’icyizere


    Umuyobozi wa Ibuka, Dr Philibert Gakwenzire 


    Yavuze ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari ingenzi kuri buri munyarwanda wese ndetse n’igihugu muri rusange


    Minisitiri Musabyimana yavuze ko Itangazamakuru ryiza ari ingenzi mu kubaka igihugu cyiza


    Umukobwa wa Karambizi Gratien wakoreraga ORINFOR wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141854/minisitiri-musabyimana-mu-bacanye-urumuri-rwicyizere-hibukwa-abanyamakuru-bazize-jenoside–141854.html

  • Bahagaze neza barabizira – Clophas Barore av… – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, Cléophas Barore niwe watangije ku mugaragaro iki gikorwa, atangiye abwira mu ncamake abitabiriye uyu muhango uko yinjiye mu itangazamakuru mu Gushyingo 1994 n’impanuro yahawe n’umubyeyi we mbere y’uko atangira gukorera ORINFOR (RBA).

    Yagize ati: “Data yarambwiye ati ‘ugiye mu itangazamakuru?’ Nti ndumva nshaka kujyayo, arambwira ngo gukorera leta ntibyoroha, ariko hari abayikoreye bagihari uzamere nkabo uzitandukanye n’ikibi. Iryo jambo sinjya ndyibagirwa. Ntiyize mu mashuri ariko ubuzima bwigisha abantu.”

    Yakomeje avuga ko nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yagizwemo uruhare n’itangazamakuru, ariko hari bamwe mu barikoraga bitandukanyije n’ikibi.

    Ati: “Ikibi rero nticyenda gushira ariko umuntu ashobora kudakora ikibi kandi ikibi gihari n’abakora ikibi bahari.”

    Yavuze ko abanyamakuru bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bishwe urupfu rw’agashinyaguro, aho yagize ati: “Babanje gupfa bahagaze no gutotezwa. Nimutekereze nk’umunyamakuru wagiye gufata nk’umunyamakuru wagiye gufata iriya disikuru ya Mugesera kandi ari akazi. Twumva byinshi, tukamenya byinshi, tukabona byinshi.”

    Barore yakomeje avuga ko imyaka ibaye 30, ariko abasomaga inkuru ndetse n’abumvaga Radio icyo gihe bakaba hari amazina y’abanyamakuru bakibuka kuko bakoze umwuga wabo neza mu buryo bukwiye. Yavuze ko kuri uyu munsi hibukwa abanyamakuru bose muri rusange.

    Ati: “Ni umukoro wo kugira ngo dusubize amaso inyuma, tuvuge ngo bari abagabo, bahagaze neza barabizira. Hari abishwe bazira aho bakoraga, hari abishwe bazira ko bavugaga cyangwa bandikaga, ariko njyewe mu kanya nibwo natekerezaga ngo ariko icyo gihe Radio Rwanda, ORINFOR ko yari irinzwe byari byoroheye umututsi kwinjiramo?”

    Yasoje avuga ko nubwo ababanje gukora umwuga w’Itangazamakuru batakiriho, abasigaye bariho ku bwabo kandi bariho kugira ngo bavuge ukuri kugira ngo hirindwe ko ibyabaye byazongera kubaho ukundi.

    Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, Barore Cleophas yagarutse ku buzima busharira abanyamakuru banyuzemo mu bihe bya Jenoside

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141852/bahagaze-neza-barabizira-cleophas-barore-avuga-ku-banyamakuru-bishwe-muri-jenoside-yakorew-141852.html

  • Naripfishije birananira, bankubise impiri mu mutwe banga kunyica ngo nzapfe mboze – Kamaliza Delphine warokokeye i Nywawera (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Kamaliza Delphine uvuka i Nyawera mu Karere ka Kayonza, Jenoside yakorewe Abatutsi yayirokokeye muri Kiliziya ya Mukarange aho yakuwe n’Inkotanyi ameze nk’uwapfuye bitewe n’iyica rubozo bakorewe.

    Ubwo ubwicanyi bwatangiraga i Nyawera, Abatutsi batangiye kwicwa, buri wese arimo guhunga ni bwo bigiriye inama yo kujya muri Kiliziya ya Mukarange bibwira ko bari buharokokere.

    Bageze muri Kiliziya ya Mukarange basanze harimo n’abahutu batari bazi ko ikigambiriwe ari ukwica Abatutsi, igitero cya mbere ngo cyaje kibabwira ko umuhutu urimo agomba gusohoka, uwajyaga gusohika ari Umututsi bakamusubizayo.

    Nyuma nibwo Interahamwe zaje zigota Kiliziya maze padiri Bosco (wari umuhutu) ajya guhamagara abajandarume (Gendarmerie) ngo baze birukane Interahamwe.

    Uyu mupadiri yanze kwitandukanya n’Abatutsi bari bahungiye muri iyi Kiliziya. Ati “nibwo noneho umupadiri umwe utaragombaga gupfa (Bosco) yagiye guhamagara abajandarume, baraje barasa mu kirere ngo birukanye Interahamwe kumbe bari kuri gahunda na zo.”

    Yakomeje avuga ko bagabweho ibitero by’Interahamwe iminsi 3 yose ariko babisubizayo kubera ko hari harimo abasore bashoboye.

    Bagiye kuzana abajandarume maze binjiramo basaba buri muntu wese guterura ibuye riri mu Kiliziya akaribaha, ariko hari mu rwego rwo kubabara kugira ngo bamenye uko bangana.

    Babasabye ko nta muntu wongera gusohoka kuko bagiye kubaha umuntu wo kubarinda, ariko bigeze ni njoro babatera ama-grenade.

    Ati “Byageze ni njoro batera ama-grenade, bateye grenade, nta nubwo twari tuzi ngo ni ibiki. Mu gitondo padiri (Bosco) yasubiye kubajandarume arababwira ngo mwambabariye mugatabara bariya bantu, aravuga ngo bariya bagomba gupfa ahubwo wowe vamo, ababwira ko atasiga intama zamuhungiyeho.”

    Yagarutse ababwira ko nta yandi mahitamo uretse gusenga bakiyeza bagapfa bicujije kuko bagiye kwicwa, abasaba kuzana abana bato akababatiza.

    Ni bwo inzira y’umusaraba yatangiye. Ati “baraturashe, baraturasa koko, haza gusigaramo abana, imirambo n’abagore.”

    “Haje umusirakre ku kadirishya nari mpagazeho aratubwira ngo muzane urufunguzo musohoke cyangwa mbarase, iyi si mbunda? Ariko iyo mbunda si yo yaturashishije, yakubise grenade mu rugi irashwanyuka iratwangiza koko.”

    Yageze igihe yumva atakiriho. Ati “njye nta nubwo nemeraga ko ndiho, nari kumwe n’umwana witwa Byukusenge, twari dufite amarira avanze n’amasengesho, abanyagatulika bazi ririya sengesho rya Ndakuramutsamariya, wavugaga ikibanza ugakurikizaho igiheruka.”

    Bateye Grenade we n’uwo Byukusenge buri umwe agwa ukwe, iyo grenade ni yo yishe uwo mwana bari kumwe.

    Ako kanya ni bwo Interahamwe zinjiyemo n’utarapfa neza zitangira kumwica. “Interahamwe noneho ni bwo zaje, naripfishije ariko sinari nzi kwipfisha, bankubise impiri mu mutwe, ndeguka nashinze inkokora sinabashaga kubyuka, babona igikomere cyari mu mbavu kivamo ifuro, umwana wari ugiye kunkubita icumu umusaza aramubwira ngo uwo mureke azapfa aboze.”

    “Bahise bagenda haza undi ankandagira ku ijosi, arambwira ngo wampaye amafaranga, ariko ubwo amafaranga twari dufite nari nayahaye umukecuru witwa Mukantagara, neguye amaso mubona ahantu yari ahagaze mu bagore ateruye akana ko kwa Condo muramu we, arambaza ngo ni uwuhe muri bariya, ndamubwira ngo ntawurimo sinzi ahantu yagiye.”

    Nyuma haje undi mugabo afite umuhoro awumurambika ku mutwe abanza gusahura Bibiliya, ubundi aragaruka aramubwira ngo nareke amwice kuko n’ubundi yapfuye.

    Ati “natekereje ukuntu ari bufate uwo muhoro akantema simpite mpfa, akongera agatema, ndamubwira nti ariko buriya wikisiga icyaha cy’ubusa n’ubundi umva ko nzapfa, nzapfa, yafashe umuhoro we aragenda.”

    Haje abandi bagabo baramubwira ngo ugiye gupfa, ni bwo kubabwira ko atari n’umututsi, bamubaza iwabo ababwira ko ari uwo kwa Mugenzi hejuru y’Intaruka, baramubwira ngo reka bajye kumubwira aze amutware mu ngorofani.

    Gusa yasigaranye imitima ibiri avuga ngo nibabimubwira akaza arahita amwica ariko ntiyaje aho yaketse ko bashobora kuba ntabyo bamubwiye cyangwa se barabimubwiye agasanga mu bana be ntawubura.

    Haje abasirikare ababaza niba Abapadiri barabishe, bamubwira ko babishe kubera ko babahishe, bahita bamubwira ko bakamwishe ariko n’ubundi azapfa kubera ko yari yarangiritse cyane ndetse bamubwira ko n’Inkotanyi ni yo zaza atazakira.

    Inkotanyi zaje kuhamusanga ariko yarangiritse cyane umubiri wose kuko atabashaga guhaguruka cyangwa gukambakamba, ibisebe byaraboze cyane, imyenda yaramwumiyeho. Bafashe ikirangiti bamurambikaho ngo baterure ariko gihita gicika, bashatse ibiti babikora nka ‘Brancart’ bamutwaraho.

    Bamutwaye i Gahini kumuvurirayo ariko nta cyizere yari afite cyo gukira kuko yari ameze nabi cyane, gusa nyuma y’amezi 4 yari yatangiye kwiga kwicara kandi yari umuntu mukuru ubizi, gusa yaje gukira amera neza. Ashimira Inkotanyi zahagaritse Jeniside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Kamaliza Delphine nta cyizere cyo kuzakira yari afite

    Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/naripfishije-birananira-bankubise-impiri-mu-mutwe-banga-kunyica-ngo-nzapfe-mboze-kamaliza-delphine-warokokeye-i-nywawera-video

  • Kwibuka30: Fireman, The Nature, Kenny Edwin,… – #rwanda #RwOT

    Abahanzi biganjemo urubyiruko, bafatanije kuririmba indirimbo y’ihumure, bishimira ibyagezweho nk’abanyarwanda birimo umutekano, ubumwe, no kwiyubaka muri rusange.

    Aba bahanzi bagarutse ku mutekano usesuye uri mu gihugu cy’u Rwanda, bigatuma bakora ndetse bakagera kuri byinshi nta muntu ubatangiriye ndetse nta n’umwe ubavangura, bose bakitwa abanyarwanda. Bati: “Ubumwe ni bwo tugize intego, reka dutere imbere maze twamamare, u Rwanda rwarahamye ubu turashikamye.”

    Fireman ati: “Ujya gukira indwara arayirata. Ndakwibuka uzima ariko ubu uraka, wanishumbushije urubyiruko ushaka, simbitindaho iby’ubushongore n’ubukaka. Urugamba narwo turacyarurwana, mu kwiyubaka dufatanije urunana. Ntawasenya ibyagezweho ino mu Rwanda, uwarenga umurongo twamukoramo umuganda”.

    Uru rubyiruko rwishyize hamwe rukomeza abanyarwanda mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, banahamya ko biteguye gukorera Igihugu cyabo bakoresheje imbaraga zabo n’impano zabo bageza kure ubutumwa bufasha benshi kandi bunze ubumwe nk’abavandimwe.

    REBA INDIRIMBO “TWUNZE UBUMWE” YAHURIWEMO N’ABAHANZI BATANDUKANYE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141834/kwibuka30-fireman-the-nature-kenny-edwin-mavin-nabandi-bahuriye-mu-ndirimbo-twunze-ubumwe–141834.html

  • Kwibuka30: King James na Prosper Nkomezi baga… – #rwanda #RwOT

    Babitangaje mu kiganiro na InyaRwanda, ubwo bagarukaga ku bikorwa n’imyitwarire ikwiye kuranga urubyiruko muri iki gihe u Rwanda n’Isi bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’abarenga Miliyoni.

    King James yavuze ko mu gihe nk’iki, urubyiruko rukwiye gushyira imbaraga cyane mu kwiga amateka y’Abanyarwanda, ariko kandi no mu bihe bisanzwe bikaba uko.

    Ati “Intwaro urubyiruko rwakoresha mu kurwanya abahakana, bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ugukomeza gusura inzibutso, gukomeza kwiga amateka, kandi twiga amateka nyayo asobanutse, kandi tukarushaho kujya inama no kubiganiraho bya buri munsi.”

    Uyu muhanzi avuga ko uretse kujya gusura inzibutso za Jenoside, urubyiruko rukwiye no gushyira imbaraga cyane mu kwegera abakuru, bazi neza amateka y’u Rwanda kuko ‘barahari bagize uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi’.

    King James avuga ko nk’umuhanzi bafite umukoro wo gukomeza guhanga ibihangano bishishikariza ubumwe bw’Abanyarwanda, kandi ‘abahanzi bagomba kwifatanya n’abandi mu bikorwa byo kwibuka cyane cyane muri iki gihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, tukarushaho kubana n’abandi.”

    Uyu muhanzi avuga ko bagenzi be bakwiye gushyira imbaraga cyane mu gukoresha imbuga nkoranyambaga, gusura inzibutso, gusura abarokotse mu rwego rwo kugira uruhare mu rugendo rw’u Rwanda rwifuzwa.

    Anavuga ko mu gihe nk’iki, urubyiruko rukwiye kwitabira ibiganiro bitegurwa kuko bivugwamo byinshi byerekana uko umugambi wa Jenoside wateguwe kugeza ushyizwe mu bikorwa. Ati “Bigire ku mateka, bamenye amateka kandi nibo bazarwubaka.” 

    Yunganirwa n’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi uvuga ko muri iki gihe cyo kwibuka, Abakristu bakwiye kurangwa n’imyitwarire ikwiye irimo ‘kwifatanya n’Igihugu kwitabira, ibiganiro, gutanga ubutumwa bw’ihumure n’isanamitima ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye’.

    Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, yavuze ko amadini akwiye kugira uruhare rukomeye mu kwigisha, ubumwe, urukundo ndetse no gushishikariza Abakristo gusura inzibutso, kumenya amateka kugirango ubumwe n’ubwiyunge babwimakaze.

    Prosper Nkomezi wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, yavuze ko mu gihe nk’iki ashishikariza urubyiruko kugira uruhare mu guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yavuze ko ari urugamba rushoboka, kuko bisaba gukoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaza ukuri. Ariko kandi, abahanzi nabo bafite umukoro wo guhanga ibihangano by’isanamitima no kwifatanya n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.


    King James yatangaje ko abahanzi bakwiye kurushaho guhanga ibihangano by'isanamitima, kandi urubyiruko rukihatira kwiga no kumenya amateka y'u Rwanda


    Prosper Nkomezi yatangaje ko amadini akwiye gushyira imbaraga mu nyigisho zubakiye ku bumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda

    KANDA HANOUREBE AMASHUSHO Y'IKIGANIRO TWAGIRANYE NA KING JAMES NA PROSPER NKOMEZI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141839/king-james-na-prosper-nkomezi-bagaragaje-umusanzu-ukenewe-ku-bahanzi-namadini-mu-kwibuka-v-141839.html

  • Kwibuka30: Filime 10 zerekana amateka ya Jeno… – #rwanda #RwOT

    Buri mwaka tariki 07 Mata, Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda batangira icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo kwibuka no kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatwaye ubuzima bw'abarenga miliyoni.

    Filime n'ibitabo byanditswe kuri Jenoside byerekana uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa. Ariko hari umubare munini ku Isi winangiye ugipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Hari filime nyinshi zirimo esheshatu zibumbatiye amateka akomeye ya Jenoside zirimo izi umunani (8) zigaragaza uburyo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa:

    1. 'The 600, The Soldier’s Story'

    Iyi filime ifite iminota 115' ivuga ku ruhare rwa Batayo ya 3 y’ingabo za RPA mu kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ikarokora Abatutsi benshi muri Mata 1994.

    Yakinnyemo abari mu ngabo icyo gihe, abari bayoboye urugamba icyo gihe, abarokotse batanze ubuhamya bukomeye n'abandi. Iyi filime yatunganyijwe n'Umunya-Amerika Richard Hall afatanyije na Annette Uwizeye.

    Richard avuga ko yagize igitekerezo cyo gukora iyi filime nyuma yo gusura Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo Kubohora Igihugu, yiyemeza kwerekana ukuri ku ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside iherereye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yafunguwe ku mugaragaro na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame tariki 13 Ukuboza 2017. Kuri ubu, kureba iyi filime ni ubuntu.

    2. Imbabazi: The Pardon

    Iyi filime yagiye hanze mu 2013. Ni imwe muri filime zivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi zatwaye ibihembo byinshi mu ruhando mpuzamahanga.

    Yanditswe ndetse iyoborwa n'umunyarwanda Joel Karekezi. Ivuga inkuru y'abasore babiri Manzi na Karemera baba ari inshuti ariko kubera ikibazo cy'amoko baba badahuje (Karemera aba ari umututsi naho Manzi ari umuhutu), baza kwisanga ku mpande ebyiri zishyamiranye aho Manzi yica umuryango wa Karemera.

    3. Grey Matter

    Iyi filime yanditswe ndetse iyoborwa n'umunyarwanda Kivu Ruhorahoza. Ivuga inkuru eshatu zinyuranye ariko zose zikaza guhurira hamwe.

    Inkuru ya mbere ivugwa muri iyi filime ni iya Barthazard uba wifuza gukora filime ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yise “Le cycle du Cafard”, aho aba ari gushakisha inkunga yo kuyikora ariko Leta ikanga kuyitera inkunga bitewe n'uko iba ivuga ku ngaruka Jenoside yasize.

    Inkuru ya kabiri ivugwa muri iyi filime ni inkuru iba ivugwa muri iyi filime ya Barthazard aho aba avuga umuntu wagize uruhare muri Jenoside uba uri mu buhungiro hanze y'igihugu.

    Naho inkuru ya Gatatu ikaba ivuga ku bavandimwe Yvan na Justine baba baraburiye umuryango wabo muri Jenoside baharanira kwiyubaka. Iyi filime yagiye hanze mu 2011, igaragaramo umuhanzikazi Nirere Ruth wamamaye nka Nirere Shanel n'abandi.

    4. Long Coat

    Iyi filime yakozwe mu 2009, yanditswe ndetse iyoborwa na Edouard Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco. Ivuga inkuru y'umwana w'umuhungu uba ukomoka mu muryango wakoze Jenoside, uba wifuza guhindura amateka y'umuryango we.

    Ikoti rirerire (Long Coat) rigaragara muri iyi filime niryo iba ishingiyeho, dore ko riba rifite igisobanuro kinini ku mateka y'umuryango we. Iyi filime igaragaramo ibyamamare nk'umukinnyi w'umupira w'amaguru Jimmy Gatete, Hon. Edouard Bamporiki, umuhanzi Mani Martin, umuhanzikazi Nirere Shanel n'abandi. 

    5. Sometimes in April

    Iyi filime yakozwe mu 2005 nayo ni imwe muri filime zikomeye zakozwe kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yanditswe ndetse inayoborwa n'umunyahayiti (Haiti), Raoul Peck.

    Ivuga inkuru y'abavandimwe babiri, Honore Butera (Oris Erhuero) uba ari umunyamakuru wa RTLM na Augustin Muganza (Idris Elba) uba ari umusirikare wa EX-FAR, aho Muganza aba yararongoye umukobwa w'umututsikazi bafitanye abana batatu.

    Mu gihe cya Jenoside, Honore na Augustin bibonera n'amaso yabo ubwicanyi bukorerwa imbaba isaga miliyoni y'abatutsi, harimo n'abo mu muryango wabo. Iyi filime igaragaramo abakinnyi ba filime bakomeye nka Idris Elba ari nawe ukina yitwa Augustin Muganza, Oris Erhuero, umunyarwandakazi Carole Karemera n'abandi.

    6. Shake Hands with The Devil

    Ni filime-mpamo ishingiye ku gitabo cy'iryo zina cyanditswe na Romeo Dallaire wari uyoboye ingabo z'Umuryango w'abibumbye zacungaga amahoro mu Rwanda, MINUAR, aho we n'amaso ye yiboneye urupfu rw'agashinyaguro Abatutsi bapfuye mu 1994, mu gihe isi yose yari yamwimye amatwi ubwo yatabarizaga iyi mbaga yicwaga.

    Iyi filime yakozwe mu 2004, igaragaramo Romeo Dallaire atanga ubuhamya by'ibyo yabonye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    7. Shooting Dogs

    Iyi filime kandi yitwa “Beyond the Gates”. Ivuga ku mateka yabaye mu ishuri rya ETO Kicukiro mu gihe cya Jenoside, ubwo abatutsi bahicirwaga nyuma y'uko ingabo za MINUAR zanze kubarinda ubwo zazaga gucyura abanyaburayi bahabaga zigasiga Abatutsi mu menyo y'interahamwe zahise zibatsemba.

    Iyi filime yayobowe na Michael Caton-Jones igaragaramo abakinnyi nka John Hurt, Hugh Dancy n'abandi.

    Impamvu iyi filime yiswe “Shooting Dogs”, ni uko nyuma y'uko imibiri y'abatutsi yari ikomeje kuba myinshi mu nkengero za ETO Kicukiro, abasirikare ba MINUAR bari barinze iki kigo baje gusaba padiri Christopher ko barasa imbwa zikomeje guteza umutekano mucye zirya iyo mibiri, ariko Padiri Christopher akibaza impamvu bashaka kurasa izo mbwa aho kugira ngo bahagarike impamvu iyo mibiri iri kwiyongera.

    8. A Sunday in Kigali

    Iyi filime yakozwe n'umunya-Canada, Robert Favreau. Ivuga inkuru y'umunyamakuru Bernard Valcourt uba ari mu Rwanda akaza gukundana n'umunyarwandakazi Gentille, ariko ibihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi bikaza kubatandukanya.

    9. 94 Terror

    Ni filime igaruka ku nkuru y'umukobwa witwa Keza warokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994, ikagaruka ku bibazo yahuye nabyo muri icyo gihe ndetse n'uko yabuze umuryango we wishwe muri Jenoside.

    Iyi fillime kandi yerekana urugendo rwe n'inshuti ze, Mutesi na Shema bajya ku mugezi w'Akagera aho barimo kugerageza guhungira muri Uganda.

    Yatsindiye ibihembo bitandukanye birimo icya 'Best Viewers' Choice Movie Award' mu 2018, kivuye mu Iserukiramuco rya 'Uganda Film Festival Awards' nyuma y'icyumweru kimwe gusa isohotse. Yatsindiye kandi Igihembo cya 'Best Costume Award' mu Iserukiramuco rya 'African Film Festival' ryabereye muri Leta ya Texas mu 2019. Yanahataniye kandi Igihembo mu Irushanwa rya 'Golden Movie Awards Africa' ryabereye muri Ghana.

    Yayobowe na Mulindwa Richard ikinwa na Joan Agaba, Doreen Nabbanja, Muyimbwa Phiona n'abandi, ikaba yarasohotse mu 2018.

    10. My Neighbor My Killer

    Ni filime y'Abafaransa ndetse n'Abanyamerika yasohotse mu 2009, iyoborwa na Anne Aghion, ikaba yibanda cyane ku Nkiko Gacaca.

    Muri iyi filime, hagaragaramo uburyo Inkiko Gacaca zagizwemo uruhare n'abaturage, aho imanza zayoborwaga n'abaturage babaga batoranyijwe n'abandi bari bazwi nk'Inyangamugayo. Ni filime nziza yagufasha gusobanukirwa ishusho ngari y'Inkiko Gacaca.

    Amashusho y'iyi filime yafashwe mu gihe cy'imyaka 10, aho igaragaza uburyo Inkiko Gacaca zabaye umuyoboro wo kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda, kuko zatumye Abanyarwanda bongera kubana bashyize hamwe.

    Ni filime yatsindiye ibihembo bitandukanye nk'icya filime mbarankuru nziza mu Iserukiramuco rya 'Montreal Black Festival'. Iyi filime kandi yahanganiye ibihembo mu Iserukiramuco rya 'Gotham Best Documentary Award.' Ni filime yerekanywe muri kaminuza nyinshi zo ku Isi yose.

    Izi ni zimwe muri filime nyinshi zakozwe ku mateka y'u Rwanda ashingiye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse kandi hakaba hagikorwa izindi mu rwego rwo gukomeza kubika amateka ndetse no kwifashisha ubuhanzi muri Cinema mu kubaka ejo hazaza.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141846/kwibuka30-filime-10-zerekana-amateka-ya-jenoside-yakorewe-abatutsi-mu-1994-141846.html

  • Imyaka 16 bitazwi ko yapfuye! Menya Maj Mpira… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba w'uyu wa 11 Mata 2024,ni bwo habaye urugendo rwo Kwibuka Abatutsi biciwe ku musozi wa Nyanza ya Kicukiro nyuma y'inzira y’umusaraba banyuzemo kuva kuri ETO Kicukiro aho batereranwe n'Ingabo z'Umuryango w'Abibumbye ziganjemo iz'Ababiligi bari bagiye bahungiyeho.

    Mu gice cy'ikiganiro cyagarutse ku ruhare rw'Amahanga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu bikorwa byo Kwibuka no gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatusti hari aho Umushinjacyaha Mukuru w'u Rwanda, Habiyaremye Aimable yikije ku bibazo bikiri mu gukurikirana, gufata no kuburanisha Abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yerekanye ko hakiri ibibazo birimo ko bifata umwanya kumenya ibihugu aba baherereyemo, kumenya amazina bakoresha kuko benshi bagenda bayahindura aha niho yatanze urugero ku barimo Maj Mpiranya twifuje kugarukaho akaba ari umugabo udasanzwe mu bijyanye no gukwepa ubutabera ndetse aho yari yarashyiriweho amafaranga ku muntu uzagira uruhare mu gutanga amakuru y’aho aherereye.

    Protais Mpiranya yabonye izuba ku wa 30 Gicurasi 1956 yitaba Imana ku wa 05 Ukwakira 2006, yari yariyise Sambao Ndume, ari mu banyabyaha mpuzamahanga bahigwaga cyane kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Uyu mubao yafatwaga nk'imashini yica bitewe n'uruhare rukomeye yagize mu itegurwa n'ishyirwamubikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yavukiye muri Gitarama mu muryango w'Abahutu, Mpiranyi yarageze ku ipeti rya Majoro mu gisirikare cya FAR, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari asigaye ayobora abasirikare barinda Umukuru w'Igihugu.

    Yari kandi umwe kandi mu bayobozi b'Interahamwe bivuye ku mabwiriza yatanze batoteje bica Minisitiri w'Intebe, Agathe Uwilingiyimana hamwe n'abasirikare b'Umuryango w'Abibumbye bari bamurinze barimo Abanya-Ghana n'Ababiligi.

    Abandi bayobozi batandukanye nabo bagiye bicwa ku itegeko rya Mpiranya nka Faustin Rucogoza ndetse yagize uruhare mu bitero bikomeye byiciwemo Abatutsi ibihumbi.

    Yaje gutangira guhunga ubwo Inkotanyi zabohorage igihugu akoresha amayeri menshi yatumye benshi bayoberwa irengero rye gusa bikaba byizerwa ko yahunze anyuze mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Uyu mugabo utarigeze afatwa, yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi ashijwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Muri 2012 ni bwo Zimbabwe yemeye ko uyu mugabo ashobora kuba abarizwa muri iki gihugu banemeza ko bagiye kugira uruhare rukomeye mu gushakisha aho yaba yihishe.

    Muri 2022 nibwo byemejwe  hakozwe ibizamini nyuma yo gutaburura imva ye muri Harare byemezwa ko yapfuye mu Kwakira 2006.

    Nk’uko byatangajwe na raporo yashyizwe hanze n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, Mpiranya yahungiye muri Zimbabwe mu 2002 ndetse aza no kujyanwayo n’umuryango we n'abantu be ba hafi.

    Mu myaka Mpiranya aba muri Zimbabwe yari yarahinduye amazina yiyita  Sambao Ndume, aho yabaga muri Harare yakoranyeho n'ingabo za Zimbabwe ndetse akajya asurwa n'abashyitsi batandukanye baturutse mu bihugu bikomeye.

    Afatwa nk’umwe mu bacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi bacitse ubutabera mu buryo bukoranwe ubuhanga bwo hejuru.

    Mpiranya yari mu bagabo bavuga rikijyana mu gisirikare akaza kandi mu bari mu by'ubutasi bwa gisirikare ndetse byinshi mu byakorwaga yabaga abifite akaboko nk’uwari mu mutwe wabarindaga Habyarimana.

    Yatoje umutwe witwaraga gisirikare w'Interahamwe, yahagaritse ibikorwa byo kuba hari abandi banyapolitiki barahira nk’uko byari bikubiye mu masezerano ya Arusha, byari biteganijwe ku wa 05 Mutarama 1994.

    Byinshi mu bikorwa yakoze yabifatanyije na Cpt Innocent Sagahutu na we wari mu mutwe  w’abarindaga umukuru w'igihugu, aba bakaba baragize uruhare mu bikorwa byo kwica Abatutsi.

    Mpiranya yabwiwe mu gitondo cyo ku wa 07 Mata ko Minisitiri w'Itumanaho Faustin Rucogoza bajyanwe mu nkambi y’abarindaga umukuru w'igihugu, abaza byihuse icyo bakibamaza bidatinze bahise bicwa.

    Yari mu bashyiriweho ikiguzi  ko uzatanga amakuru y’aho aherereye  cyangwa akaba yamufata, azahabwa Miliyoni 5 z'amadorali.

    Muri 2010, Mpiranya byaje kwemezwa ko ari muri Zimbabwe ndetse ko ari mu bacacuro b'ishyaka rya ZANU PF.

    Gusa mu 2022 ni bwo byemejwe ko uyu mugabo yapfuye mu 2006, yishwe n'umutima icyo gihe akaba yari asigaye akoresha amazina ya Sambao Ndume.

    Muri 2022 ni bwo byemejwe ko Maj Mpiranya yapfuye hashize imyaka 16 ntawe uubizi kubera ko yari yarahinduye amazina Abazi uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bemeza ko yari nk’imashini yica ku buryo yagize uruhare mu iyicwa ry’ibihumbi by’abatutsi

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141837/imyaka-16-bitazwi-ko-yapfuye-menya-maj-mpiranya-umucurabwenge-wa-jenoside-yakorewe-abatuts-141837.html

  • Kuva Perezida Tshisekedi yaburirwa irengero, ubutegetsi muri kongo bwandaraye mu mayirabiri. #rwanda #RwOT

    Kuva tariki 07 Mata 2024, Abakongomani baribaza aho Perezida wabo Félix Tshisekedi yarengeye, dore ko n'ibyegera bye bitabasha gusobanura uko kuburirwa irengero k'umukuru w'igihugu.

    Igitutu kimaze kuba cyinshi ku bategetsi, umuyobozi w'ibiro bya Perezida niwe wikuye mu isoni, yandika ku rubuga rwa 'X' ko Perezida ari mu mahanga 'mu nyungu z'igihugu'.

    Icyakora, hari inkuru zivuga ko Perezida Tshisekedi yaba arwariye mu bitaro by'i Buruseli mu Bubiligi, ariko nta yandi makuru ahari afatika, uretse kuvuga gusa ko hari abamubonye ku kibuga cy'indege ahaguruka i Kinshasa.

    Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, abaturage bariye karungu, bibaza uburyo ubuzima bw'Umukuru w'Igihugu bwagizwe ubwiru, kuko ngo n'iyo yaba arembye nk'uko bihwihwiswa, 'abamutoye' bakeneye kumenya uko bazaziba icyuho cye.

    Uko byamera kose, Tshisekedi yaba arwaye, cyangwa yaragiye kwirira iraha nk'uko nabyo binugwanugwa, ibura rya Perezida ryahagaritse ubuzima bw'igihugu, kuko inzego z'ubutegetsi ziri mu rungabangabo.

    Mbere yo kuburirwa irengero, Tshisekedi yashyizeho Madamu Judith Suminwa Tuluka nka Minisitiri w'Intebe mushya, ariko aramutererana, yifatira rutemikirere batanagiye inama ku madosiye manini areba imiyoborere y'igihugu.

    Minisitiri w'Intebe agomba kwemezwa n'inteko ishinga amategeko. Nyamara nubwo abagize iyo nteko bazwi, biro igomba kuyiyobora ntirajyaho. Nta n'uwakwemeza ko izajyaho vuba urebye intambara iri hagati ya Christophe Mboso usanzwe ayobora iyo nteko, Vital Kamerhe wabyemerewe na Tshisekedi, n'abandi barwanira iyo myaka ikomeye. Birasaba rero ko Perezida Tshisekedi ahaba agahosha ubwo bushyamirane.

    Kuba Minisitiri w'Intebe ataremezwa, bivuze ko adashobora no gushyiraho abagize guverinoma, ngo anatangaze imigabo n'imigambi izagenderaho. Ibi bisobanuye ko Kongo ikomeza kuyoborwa na Guverinoma ya Sama Lukonde, kandi imaze ukwezi n'igice yareguye.

    Kongo kandi ubu ntifite sena yemewe n'amategeko, kuko iyari ihari nayo yacyuye igihe. Abasenateri bashya bagomba gutorwa n' inteko zihagarariye intara(parlements provinciaux), kandi nubwo abazigize batowe ariko ntibaremezwa ngo batangire inshingano ku mugaragaro, zirimo nyine gutora abasenateri no gushyiraho ba guverineri b'intara. Ubwo intara nazo ziri mu gihirahiro, kuko ubu ziyobowe n'abatemewe n'amategeko.

    Muri rusange rero ubutegetsi bwa kongo burandaraye, kubera Tshisekedi utazi cyangwa udaha agaciro ubuzima bw'abanyagihugu yitwa ko areberera.

    Iyo bavuze imiyobirere iciriritse rero ni nk'ibi baba bashaka kuvuga.Tshisekedi n'abambari be ntibashaka kwemera ko nta bushobozi bafite bwo kuyobora Kongo, ahubwo buri gihe amafuti yabo bakayegeka ku bandi, by'umwihariko ku Rwanda rwagowe.

    The post Kuva Perezida Tshisekedi yaburirwa irengero, ubutegetsi muri kongo bwandaraye mu mayirabiri. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kuva-perezida-tshisekedi-yaburirwa-irengero-ubutegetsi-muri-kongo-bwandaraye-mu-mayirabiri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kuva-perezida-tshisekedi-yaburirwa-irengero-ubutegetsi-muri-kongo-bwandaraye-mu-mayirabiri