Blog

  • Twumvaga ubuzima ntacyo buduhishiye cyiza – A… – #rwanda #RwOT

    Boniface Ngulinzira yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda kuva muri Mata 1992 kugeza muri Nyakanga 1993 ubwo hashyirwagaho Guverinoma yaguye. Uyu, ni umwe mu banyapolitiki bitandukanyije n’ishyaka ryari ku butegetsi (MRND) mu 1991 ajya mu ishyaka rya MDR. 

    Yagize uruhare rukomeye mu masezerano y’Amahoro y’Arusha ubwo yari Minisitiri na nyuma yaho yakomeje kubikurikiranira hafi ku buryo byarakaje cyane Leta ya Habyarimana itarashakaga ko ayo masezerano asinywa. Ngulunzira yishwe ku mugoroba wo ku ya 11 Mata 1994.

    Mu buhamya buteye agahinda, Uwukuri Ngulinzira Cyrille, umuhungu wa Ngulinzira Boniface wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yavuze ku rwibutso afite ku mubyeyi we, ubwo hasozwaga icyumweru cy’icyunamo hibukwa ku nshuro ya 30 abanyapolitiki bishwe bazira ibitekerezo byabo no kwitandukanya n’umugambi mubisha wa Jenoside.

    Ati 'Yari umubyeyi wakundaga umuryango we, n'igihe yari umunyapolitiki yafataga umwanya wo kwicarana natwe akatuganiriza, agakina natwe kandi agakurikirana amashuri yacu.''

    Yakomeje avuga Se yatotejwe cyane n’Ubutegetsi bubi bwa Perezida Habyarimana, amashyaka n’ibitangazamakuru.

    Ati “Mbere ya Jenoside yari yarahanaguwe muri komini yavukagamo, umuryango wacu ntaho wabarizwaga. Hari abantu bahamagaraga kuri telefoni yo mu rugo, bagahita bavuga ngo iki gihugu nimukivemo. Abo ni bo bakivuyemo kandi bijyanye.”

    Uyu muhungu wa Ngulinzira Boniface, avuga kuri Se wishwe azira kurwanya umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yagize ati: “Yangaga ivanguramoko n’amacakubiri mu Banyarwanda, yashakaga ko Abanyarwanda bose bakubakira hamwe Urwababyaye.“

    Olivia Isabo Ngulinzira, umwana wa gatatu wa Boniface Ngulinzira wari ufite imyaka 16 muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze uko bahungiye mu Bubiligi bafite agahinda kenshi ko kubura umubyeyi wabo n'igihugu. Ati 'Twumvaga ubuzima ntacyo buduhishiye cyiza.”

    Marie-Yolanda Ujeneza Ngulinzira uzwi cyane ku izina rya Zaha Boo, ni umuhererezi wa Ngulinzira Boniface. Marie-Yolanda yavuze ko kugeza ubu bataramenya neza uko Se yishwe.

    Ati “Uko yishwe n'aho bamushyize tugenda tuhumva ariko kugeza na n'ubu ntabwo tuhazi. Ibyo twumva ni uko yishwe n'abasirikare n'interahamwe zo mu Gatenga ku wa 11 Mata [1994].”


    Abana ba Ngulinzira Bonifase wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi batanze ubuhamya


    Bavuze ko kugeza n’ubu bataramenya neza uko se yishwe n’aho abamwishe bamushyize


    Bashyize indabo ku mva bunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141871/twumvaga-ubuzima-ntacyo-buduhishiye-cyiza-abana-ba-boniface-ngulinzira-wabaye-minisitiri-w-141871.html

  • Kamonyi-Nyamiyaga: Umugabo w'imyaka 50 arakekwaho gusambanya umwana w'imyaka 14 yararanye #rwanda #RwOT

    Hari mu ijoro ryo kuri uyu wa 11 Mata 2024, mu Mudugudu wa Nyabubare, Akagari ka Mukinga, Umurenge wa Nyamiyaga ho mu Karereka Kamonyi. Amakuru agera ku intyoza.com ni ay'umugabo Nzikobankunda Sylivain w'imyaka 50 y'amavuko bivugwa ko yararanye umwana witwa Fillette( izina tumuhaye) w'imyaka 14 y'amavuko, bikekwa ko yamusambanije iryo joro ryose. Ababyeyi b'uyu mwana ntabwo bari kure ku kugira uruhare ku byabaye ku mwana wabo bitewe nuko aribo batumye arara hanze. Bamuhannye nti bita ku kurinda ubuzima bwe.

    Imvo n'imvano yo kugira ngo uyu mwana w'umukobwa ajye gushaka aho arara ari naho bikekwa ko yahuriye n'izi nsanganya(Gusambanywa), ituruka ku kuba ababyeyi be bamwirukanye, bamubuza kugaruka mu rugo nyuma y'uko bavuye guhinga bagasanga yataye urufunguzo rw'inzu.

    Amakuru agera ku intyoza.com kandi, avuga ko uyu mwana twahaye izina rya Fillette mu kumusiga mu rugo yari yirirwanye n'undi mwana mugenzi we w'umukobwa w'imyaka 12 y'amavuko, bivugwa ko nawe yari yirukanywe iwabo mu rugo azira guca igisheke.

    Aba bana bombi nyuma yo kwirukanwa bakabuzwa kugaruka mu rugo, babonye buririyeho bajya gusaba icumbi kwa Nzikobankunda(bivugwa ko ari mutwarasibo), ariko babanje kumusaba ko yajya kubingingira Ababyeyi akabasabira imbabazi bakabemerera gusubira mu rugo, aho kujyayo, ababwira ko acumbikira uriya mwana twahaye izina rya Fillette undi mugenzi we aramwanga, ntawe uzi aho yaraye.

    Uyu mwana wararanywe, yaje gutaha iwabo bukeye ku mugoroba ahagana ku isaa kumi n'ebyiri n'igice(18h30′), abajijwe aho yaraye yanga kuhavuga ariko mugenzi we kuko yari ahazi yabibwiye iwabo ari nabwo byamenyekanye, ababyeyi bihutira kubibwira Umukuru w'Umudugudu, bawe yihutira gutabaza ubuyobozi.

    Mudahemuka Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamiyaga yahamirije intyoza.com ko aya makuru avugwa ari impamo. Ati' iriya caisse( kiriya kibazo) yabayeho! Umwana yataye agafunguzo, iwabo baramutonganya, bamutonganije ahita ajya gucumbika kuri uriya mugabo, birangira rero uwo mugabo amuraranye, bikekwa ko yanamusambanije'.

    Akomeza avuga ko icyakozwe bakimenya amakuru bihutiye kugeza umwana kwa muganga kugira ngo akurikiranwe, akorerwe ubutabazi bw'ibanze ariko kandi ukekwaho kuba yamusambanije ashyikirizwa RIB kugira ngo Iperereza rikomeze.

    Gitifu Mudahemuka, avuga ko isomo bakuyemo ari uko ababyeyi mu gihe bahana abana bakwiye cyane kwita ku nshingano zo kumenya kurinda ubuzima bwabo. Ati' Niba uhannye umwana warangiza ntumenye aho araye, icyo gihano cyo mu by'ukuri urumva gisobanutse!?. Guhana bikwiye kuba bikosora ariko bikanarinda ubuzima bw'umwana'.

    Ukekwaho gusambwanywa(Victim), hamwe n'ababyeyi be bagiriwe inama yo kujya kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Mugina. Ni mu gihe kandi uyu ukekwaho(Suspect) yamaze kugezwa kuri RIB Sitasiyo ya Mugina nkuko isoko yacu y'amakuru ibivuga.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/04/13/kamonyi-nyamiyaga-umugabo-wimyaka-50-arakekwaho-gusambanya-umwana-wimyaka-14-yararanye/

  • Kwibuka30: Nyiranyamibwa Suzanne yasabye buri… – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje nyuma yo kuririmba indirimbo 'Ese Mbaze nde?' mu muhango wo kwibuka no kuzirikana ubuzima bw'abanyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bazizwa ko banze kwijandika mu mugambi wa Politiki mbi wari ugamije kurimbura Abatutsi.

    Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mata 2024, ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero, hasozwa icyumweru cy'icyunamo.

    Mu ijambo yavuze, Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Biziman Jean Damascene, yumvikanishije kwibuka abanyapolitiki byibutsa akabararo n'agahinda, ariko bikanagaragaza 'ubudaheranwa bwatumye mu myaka 30, u Rwanda rwaratsinze ingaruka za Jenoside, rukaba igihugu abanyarwanda bishimiye kubamo, kubera politiki y'ubuyobozi bwiza bwahaye icyizere buri Munyarwanda.'

    Yavuze ko 'Kwibukira Rebero tunabihuza no kuzirikana abahakesha ubuzima. Tariki 12 Mata 1994, Ingabo za RPA zafashe Rebero zishobora kurokora abahigwaga bihishe henshi mu Mujyi wa Kigali, zihereye muri St André i Nyamirambo mu ijoro rya 16 Mata 1994. Abagabo, abagore n'abana bagera kuri 50 banyujijwe Rebero, bajyanwa ku Nteko Ishingamategeko kwitabwaho.'

    Ubwo yari asoje kuririmba indirimbo ye yise 'Ese Mbaze nde?' ijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw'abarenga Miliyoni, Nyiranyamibwa yavuze ko ari inshingano za buri wese kwibuka kugira ngo Jenoside itazasubira ukundi.

    Yavuze ati 'Ndabaramutsa bayobozi bacu muri hano, banyacyubahiro, babyeyi, bana duteraniye hano muri uyu muhango wo kwibuka abacu bazize Jenoside, cyane cyane rubyiruko mbifuriza gukomera no kwihangana, kuko inshingano za buri wese muri twe ni ukubaho tugatsinda ikibi, aya mahano ntazongera kugwirira igihugu cyacu. Murakoze, twibuke, twiyubaka.”

    Uyu mubyeyi, mu 1973 yavuye mu Rwanda ahunze itoteza n'ubwicanyi, ajya kuba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yavuye nyuma y'imyaka 16 ajya kuba mu Bubiligi.

    Mu Ukuboza 2016 ni bwo yagarutse gutura mu Rwanda nyuma y'imyaka irenga 40 yari ishize. Azwi cyane mu ndirimbo zirimo nka 'Ndavunyisha', 'Ese mbaze nde?', 'Telefone' n'izindi.

    Ijwi rye rizwi na benshi. Yigeze kubwira InyaRwanda ko cyera umuntu yafatwaga n'ikinaga, inganzo ikamutwara, indirimbo akaba ayanditse ubwo.

    Avuga ko indirimbo ye ya mbere yise 'Ese mbaze nde?' yasohotse mu cyunamo cy'umwaka w'1996. Kandi ko atamenye uko yageze kuri Radio Rwanda.

    Ati '…Habaga bariya bafotogarafe b'abanyamakuru, hakaba ubwo uyibaha wibwira ko bashaka kuyumva ikaba iragiye. Ntawamenyaga ukuntu zigenda. Ni nka ziriya twahimbye ku rugamba, nonese wamenya se zaragiye gute?


    Nyiranyamibwa yavuze ko buri wese afite inshingano zo kurinda ko u Rwanda rwasubira mu icuraburundi


    Nyiranyamibwa yaririmbye mu muhango wo kwibuka abanyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 

    Perezida wa Sena, Kalinda François Xavier


    Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donathille


    Nyakubahwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr. Nteziryaryo Faustin


    Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente 

    Hamuritswe ubushakashatsi ku bwitange bw'abanyapolitiki 21 bemeye guhara ubuzima bwabo barwanya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Minisitiri Bizimana yashimangiye ko abanyapolitiki bibukwa batanze urugero rwo gushyira Ubumwe bw'Abanyarwanda hejuru ya byose




    KANDA HANO UREBE NYIRANYAMIBWA ARIRIMBA MU KWIBUKA ABANYAPOLITIKI

     “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141862/kwibuka30-nyiranyamibwa-suzanne-yasabye-buri-munyarwanda-guharanira-ko-jenoside-itazongera-141862.html

  • Twumvane indirimbo 20 zakomeje imitima yAban… – #rwanda #RwOT

    Ku Cyumweru  tariki 7 Mata 2024, ni bwo Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi bacana urumuri rw'icyizere nk'ikirango cy'ubutwari no guharanira kwigira kw'Abanyarwanda.

    Iki cyumweru cyaranzwe n'ibikorwa bitandukanye byo kwibuka ku nshuro ya 30 inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, abahanzi mu njyana zose, bagiye bashyira hanze ibihangano bikubiyemo ubutumwa bw'ihumure, amateka y'u Rwanda, kwiyubaka kw'abanyarwanda, n'icyizere cy'ejo hazaza.

    Dore zimwe mu ndirimbo zakomeje imitima y'Abanyarwanda zikabafasha kwibuka ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994:

    1. Urukundo — Mani Martin & Ruti Joel, Alyn Sano, Boukuru, Kenny Mirasano, Nel Ngabo

    “>

    Rugamba Cyprien wishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasize ibihangano byabaye imvano yo gukomera k'ubuhanzi bw'iki gihe, bamwe baninjira mu muziki mu rwego rwo kumuhesha icyubahiro no kusa ikivi cye.

    Indirimbo ye yise 'Murumve twana twanjye' yasubiwemo na Mani Martin, Ruti Joel, Kenny Mirasano, Bukuru Christian na Nel Ngabo ndetse na Alyn Sano mu muhango wabereye muri BK Arena, tariki 7 Mata 2024 mu gutangiza icyumweru cy'icyunamo n'Iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mani Martin uri mu baririmbye basubiramo iyi ndirimbo, yabwiye InyaRwanda ko batekereje kuyisubiramo mu rwego rwo kumuha icyubahiro no kugaragaza ko Rugamba Cyprien yabaye umunyamuziki udasanzwe mu mitima ya benshi, kandi byumvikanisha kongera kubaho kwe.

    2. Rwanda Komera — Sherrie Silver Foundation

    “>

    Umuryango wita ku bana ubafasha gukuza impano zabo 'Sherrie Silver Foundation' wahuje ibyamamare mu ngeri zinyuranye mu ndirimbo bise 'Rwanda Komera' mu rwego rwo kwibuka no kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Mu mashusho y'iyi ndirimbo yakozwe na Sherrie Silver baririmba bakangurira buri wese kumenya no kwiga amateka. Bibutsa kandi ibihe byaranze itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    3. Twunze Ubumwe — Pakkage ft All Stars (Mavin, Remedy, Fela, Mozzy, Kendo, Fire Man, The nature, Kenny Edwin)

    “>

    Inzu itunganya umuziki LLF ifunguye vuba yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise “Twunze Ubumwe” yahurijwemo abahanzi babarizwa mu muziki nyarwanda barimo Fireman, The Nature, Mavin, Remedy, Fela Music, Mozzy, Kenny Edwin ndetse na Kendo itunganywa na producer Pakkage, bifatanya n’abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 30.

    Abahanzi biganjemo urubyiruko, bafatanije kuririmba indirimbo y’ihumure, bishimira ibyagezweho nk’abanyarwanda birimo umutekano, ubumwe, no kwiyubaka muri rusange.

    4. Ibaruwa – Oda Paccy

    “>

    Umuraperikazi Uzamberumwana Oda Pacifique wamamaye nka Oda Paccy, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise “Ibaruwa”, aho aririmba ku ntimba y'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batarabona aho ababo bishwe muri Jenoside, ariko kandi bongeye kugira icyizere cyo kubaho neza.

    Ni indirimbo igiye hanze mu gihe u Rwanda n'Isi bari mu gihe cy'Iminsi 100 yo kwibuka no kuzirikana ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yatwaye ubuzima bw'inzirakarengane zirenga Miliyoni.

    5. Mpore Nyabitimbo — Munyanshoza Dieudonne

    “>

    Munyanshoza Dieudonne umenyerewe mu bihangano bigaruka ku mateka yaranze ahantu runaka mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi, yifatanyije n'abarokokeye i Nyabitimbo mu Karere ka Rusizi, aho yagize ati: 'Mpore Nyabitimbo.'

    6. Yarakuze — Chrisy Neat ft Riderman

    “>

    Umuhanzi w’umuraperi Emery Gatsinzi  [Riderman] afatanije na Kanoheri Chrismas Ruth uzwi ku izina rya Chrisy Neat mu njyana zitandukanye zirimo gakondo, bashyize hanze amashusho y’indirimbo ikomeza Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

    Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bubabaje ariko bw’inkomezi, buvuga umubyeyi wishwe  asenga asabira umwana we kurokora, Imana ikumva amasengesho ye nubwo we atabashije kubaho.

    7. Seka Rwanda — Yago Pon Dat

    “>

    Umwe mu bahanzi nyarwanda b'ikiragano gishya, Yago Pon Dat nawe yahojeje u Rwanda mu gihangano cye yise 'Seka Rwanda,' ashimangira ko Jenoside yakorewe Abatutsi itazongera kubaho ukundi.

    8. Nyundo Iribuka — Munyanshoza Dieudonne

    “>

    Umuhanzi Munyanshoza Dieudonne ufite ibihangano byinshi cyane bigaruka ku mateka yaranze ahantu hanyuranye mu bihe by'icuraburindi bya Jenoside yakorewe Abatutsi, yifatanyije n'abo ku Nyundo kwibuka abaho bazize uko bavutse.

    9. Hora Rwanda — M Zaidi ft Kibasumba Confiance, Baritone, Juda Kuberwa, Ian Vanga

    “>

    Abahanzi b'i Musanze barimo Baritone, Juda Kuberwa, M Zaidi n'abandi bahuje imbaraga n'umwe mu basizikazi b'abahanga igihugu gihanze amaso, bakora indirimbo ihumuriza u Rwanda n'abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Iyi ndirimbo bise 'Hora Rwanda,' ikubiyemo ubutumwa bukangurira abanyarwanda kurushaho gusigasira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 30 ishize, birimo amahoro, ubumwe n'ubwiyunge ndetse n'iterambere rigaragarira buri wese.

    10. Ijambo rya Nyuma — Muhorateta

    “>

    Umukobwa witwa Muhorateta Elyse yasubiyemo indirimbo iteye agahinda ya Bonhomme yitwa 'Ijambo rya Nyuma' igaruka ku mateka mabi yabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    11. Ibuka Nibuke — Kelia & Lauritha

    “>

    Mu njyana nziza ya Gakondo, abakobwa babiri; Kelia na Lauritha bahumurije abanyarwanda mu ndirimbo bise 'Ibuka Nibuke.'

    12. Humura Rwanda — Gloria Choir

    “>

    Gloria choir yakoze mu nganzo ihumuriza Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye inzirakarengane zirenga Miliyoni imwe mu minsi 100.

    Muri iki gihe cyo #Kwibuka30, Gloria choir bashyize hanze indirimbo nshya bise “Humura Rwanda” baririmbamo ko “intimba zirashize, zirarangiye, umwijima urashize uragiye. Jenoside yakorewe Abatutsi ntizongera. Urumuri rw’ubuzima ruramuritse, tubona ubuzima, icyizere cy’ubuzima cyiraganje, ihumure n’amahoro biraganje”.

    13. Ikunda u Rwanda — Abakurikiye Yesu Choir

    “>

    Abaririmbyi ba Korali Abakurikiye Yesu babarizwa mu Itorero ry'Abadivantisiti b'Umunsi wa Karindwi, bifatanyije n'abanyarwanda mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bashyira hanze indirimbo y'amashusho ikubiyemo ubutumwa bwomora.

    Bati 'Dufite ibihamya birenze kimwe bitwemeza ko Imana ikunda u Rwanda. Mu 1994 Igihugu cyose cyari cyacuze umwijima waratabaye uhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, umwijima wari ubuditse mu gihugu uratamurura, ubu u Rwanda rumeze neza.

    14. Hanagura Amarira — New Singers Voice of Praise Choir

    “>

    Abaririmbyi ba New Singers Voice of Praise Choir babarizwa mu Itorero ry'Abadivantisiti b'Umunsi wa Karindwi rya Bilengual Chuch rya Remera, bakomeje abanyarwanda mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 30 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu butumwa banyujije mu ndirimbo.

    New Singers Voice of Praise Choir bahumurije Abanyarwanda binyuze mu ndirimbo nshya bise 'Hanagura Amarira' igizwe n'ubutumwa bw'ihumure bukomeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Bavuze ko Imana iri hafi yabo kandi ko ibitayeho mu byo banyuramo byose.

    15. Ntumpeho — Theo Bosebabireba

    “>

    Umuhanzi wamamaye mu ndirimbo ziramya Imana, Theo Bosebabireba yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Ntumpeho' yitandukanya n'abagifite amacakubiri ndetse n'ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Ni indirimbo igaruka ku magambo y'uyu muhanzi yitandukanya n'abagizi ba nabi bakirangwa n'ibikorwa bitoneka inkovu z'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. 

    16. Harubuzima — Isaac Mahoro

    “>

    Umuhanzi mu ndirimbo ziramya Imana, Mahoro Isaac, yashyize hanze amashusho y'indirimbo yise 'Izuba Rirarashe,' ihumuriza abanyarwanda muri iki gihe bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, umuhanzi Mahoro Isaac yavuze ko yifuje gutanga umusanzu we w’igihangano yifatanya n'abanyarwanda ndetse n'Igihugu muri rusange, mu gihe cyo kwibuka inzirakarengane zishwe urw'agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    17.  Icyizere cy'Ubuzima — Ijwi rya Yesu Choir

    “>

    Ijwi rya Yesu ni Korali y’ivugabutumwa mu ndirimbo zihimbaza Imana n’ibikorwa by’urukundo ikaba ikomeje umurimo yahamagariwe no muri ibi ibihe abanyarwanda bari kwibukaka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 30 inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, aba baririmbyi b’i Rwamagana bifuje gukomeza abanyarwanda mu ndirimbo yiswe “Icyizere cy’ubuzima” kugira ngo “twibuke dukomeza kwiyubaka”.

    18.  Twibuke Twiyubaka — Abaragwa Choir

    “>

    Abagize korali yitwa Abaragwa, nabo ntibasigaye inyuma mu gukomeza abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye by'umwihariko ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, niko gukomeza intero igira iti 'Twibuke Twiyubaka.'

    19. Impore — Sayuni Choir ADEPR Cyahafi

    “>

    Korali Sayuni ikorera umurimo w'Imana mu Itorere rya ADEPR Cyahafi, nayo yifatanyije n'abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ibabwira iti 'Impore.'

    20. Inkuru Nziza — Penuel Choir

    “>

    Korali Penuel ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Rukurazo yashyize hanze indirimbo nshya “Inkuru Nziza” mu kwifatanya n’u Rwanda n’Isi yose muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141860/twumvane-indirimbo-20-zakomeje-imitima-yabanyarwanda-mu-cyumweru-cyo-kwibuka30-video-141860.html

  • Kwibuka30: Ni bwo bwa mbere u Rwanda rufite i… – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mata 2024, mu muhango wo kwibuka abanyapolitike bishwe mu gihe ya Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y'uko banze kwijandika mu mugambi wo kurimbura Abatutsi wari umaze igihe utegurwa.

    Minisitiri Bizimana yavuze ko Programu shingiro z'amashyaka yategetse u Rwanda kuva rubonye ubwigenge muri 1962, zubakiye ku irondabwoko rikandamiza Abatutsi. Perezida Habyarimana yanongeyeho gutonesha Akarere akomokamo, abishyira muri politiki.

    Yavuze ko umunsi nk'uyu wibutsa akababaro n'agahinda, ariko unagaragaza ubudaheranwa bwatumye mu myaka 30, u Rwanda rwaratsinze ingaruka za Jenoside, rukaba igihugu abanyarwanda bishimiye kubamo, kubera politiki y'ubuyobozi bwiza bwahaye icyizere buri Munyarwanda.

    Bizimana yagvuze ko kwibukira ku i Rebero bihuzwa no kuzirikana abahakesha ubuzima. Ati 'Tariki 12 Mata 1994, Ingabo za RPA zafashe Rebero zishobora kurokora abahigwaga bihishe henshi mu Mujyi wa Kigali, zihereye muri St André i Nyamirambo mu ijoro rya 16 Mata 1994. Abagabo, abagore n'abana bagera kuri 50 banyujijwe Rebero, bajyanwa ku Nteko Ishingamategeko kwitabwaho.'

    Abanyapolitike bibutswe bashimirwa ko banze kwinjira muri Hutu Pawa yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Harimo abanyapolitiki b'Abatutsi n'ubundi bari kwicwa kubera ubwoko bwabo, n'abanyapolitiki b'Abahutu batari bagenewe kwicwa, ariko bishwe kubera kurwanya umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, guharanira demokarasi isesuye idaheza Umunyarwanda.

    Minisitiri Bizimana yisunze amateka, yagaragaje ko tariki ya 1 Kanama 1973, Habyarimana yatangaje programe y'imitegekere, ashimangira ko abatutsi batazarenga 14% mu mashuri no mu kazi.

    Yavuze kandi ko tariki 1 Nyakanga 1982, ubwo u Rwanda rwizihizaga isabukuru y'imyaka 20 y'ubwigenge, Habyarimana yashimangiye ko politiki y'irondabwoko izakomeza.

    Mu ijambo rya Habyarimana yagize ati 'Tumaze kubona ubwigenge, abategetsi b'u Rwanda basubiye muri politiki y'uburezi, politiki nshya igamije kwigisha no kujijura rubanda nyamwinshi'. Tariki 29 Kamena 1983, Kongere ya 4 rusange ya MRND yarabishimangiye.

    Tariki 26 Gashyantare 1966, Perezida Kayibanda yatangaje Iteka ribuza impunzi z'abanyarwanda kugaruka mu gihugu, imitungo yabo abategetsi barayigabana.

    Tariki 1 Nyakanga 1979, u Rwanda rwakoze isabukuru enye: imyaka 20 ya 'Revolisiyo yo muri 1959', imyaka 17 y'ubwigenge, imyaka 6 ya Repubulika ya kabiri, imyaka 4 ya MRND.

    Icyo gihe Habyarimana yavuze ko 'Repubulika ya 2 yashubije Abanyarwanda icyubahiro n'amahoro (…) Abakoze kudeta kuwa 5 Nyakanga 1973, bashakaga kwibumbira hamwe kw'Abanyarwanda.'

    Kuri Bizimana, izi mvugo, Habyarimana yakundaga kuzikoresha nk'ibinyoma bya politiki. Kuko gukuraho ubutegetsi bwa PARMEHUTU ntibyashubije Abanyarwanda 'icyubahiro n'amahoro' yaba uwari mu Rwanda no mu mahanga.

    Kuva 1959, u Rwanda ni cyo gihugu ku Isi cyibasiye icyiciro cy'abenegihugu bacyo, Abatutsi, barakandamizwa, aho kurwanya ubukoloni bwabangamiye buri Munyarwanda. Politiki n'ibikorwa bya PARMEHUTU na MRND byahaga umukoloni agaciro kurusha Umututsi.

    Bizimana yavuze ko iyo Repuburika ya kabiri izana 'kwibumbira hamwe kw'Abanyarwanda', ntiyari guheza bamwe mu Banyarwanda mu buhunzi.

    Tariki 26 Nyakanga 1986 Komite nyobozi ya MRND yarabyemeje bidasubirwaho, igira iti 'u Rwanda rufite umutwaro uremereye wo kugira abaturage biyongera ubutitsa, ntawakwirengagiza ko ubwiyongere butubya umurima, ko u Rwanda rudafite umutungo kamere wakomokaho akazi, ntawakwirengagiza imbaraga nke rwifitiye zo kubonera abana barwo amashuri.'

    'Kubera izo mpamvu, u Rwanda ntirwakwirarira ngo rwiyemeze kubona abandi bakwiyongeraho bitewe n'itahuka ry'impunzi za kivunge, kubera ibibatunga byaba intandaro y'izindi nkeke.'

    Bizimana yavuze ko urugamba rwo kubohora igihugu rwaturutse kuri iyi politiki yo gutoteza no kwica bamwe mu Banyarwanda, Politiki yabuzaga umwana kwiga yatsinze, ikabuza umubyeyi akazi abifitiye ubumenyi n'ubushobozi nta cyaha yakoze, imuziza ubwoko cyangwa Akarere avukamo.

    Minisitiri Damascene yavuze ko abanyapolitiki bibukwa harizikanwa ko banze kwifatanya n’ubutegetsi bubi bwateguye umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi












    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141864/kwibuka30-ni-bwo-bwa-mbere-u-rwanda-rufite-imitwe-ya-politiki-yubakiye-ku-bumwe-bwabanyarw-141864.html

  • Kwibuka30: TMC yakomeje abarokotse Jenoside,… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, TMC yavuze ko yifatanyije n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri iki gihe u Rwanda n’Isi bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’abarenga Miliyoni.

    TMC ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iki gihe, yashimye abarokotse Jenoside “ku bw’ubutwari mwagize bwo gukomeza kubaka Igihugu ndetse no gukomeza gushyigikira ubumwe n’ubwiyunge.”

    Nk’urubyiruko, yijeje ko yiteguye gutanga umusanzu we mu gukomeza kubaka u Rwanda no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

    Ati “Mwarakoze cyane! Tubizeza ko tuzatanga igisabwa cyose kugira ngo Igihugu gikomeze gitere imbere. Kandi ibyabaye ntibizongere.”

    Yunganirwa na mugenzi we Prince Kiiz wo muri Country Records, uvuga ko mu myaka 30 ishize hari iterambere ryigaragaza mu nguni zose z’ubuzima.

    Uyu musore ubarizwa muri Country Records, avuga ko by’umwihariko urubyiruko rwahawe ‘umwanya n’amahirwe’ rugaragaza ibyo rukora kandi rushoboye mu rugendo rw’iterambere rw’Igihugu.

    Ati “Umuziki turi kuwukora nk’akazi. Ni ibintu bidutunga, kandi bitanga akazi, turimo turahirimbanira ko umuziki wagera ku rwego rw’amahanga n’ayo akamenya ko dushoboye.”

    Kiizi yavuze ko nk’abanyamuziki bafite inshingano zikomeye, zijyana no gukora ibihangano by’isanamitima n’ibigaruka ku bumwe n’ubwiyunge ‘kwigisha no guhugura Abanyarwanda muri rusange’.

    Yavuze ko muri iki gihe nk’iki, urubyiruko rukwiye gushyira imbaraga mu kwiga amateka, kandi ubumenyi bafite bakabwifashisha mu rugamba rwo guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Patrick Gakumba wamamaye nka Super Manager, we avuga ko imibare igaragaza ko urubyiruko ari bo benshi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo ko urubyiruko rwa Leta y’Ubumwe rukwiye kwigishwa gushyira hamwe.

    Avuga ko ibi bitakorwa na Leta gusa, kuko n’abahanzi bafite ijwi rigera kure, bityo ko bashyize hamwe, bakabinyuza mu bihangano byabo ubutumwa bwagera kure. Ati “Igihugu iyo kidafite urubyiruko nta ejo hazaza heza kiba gifite.”

    Yavuze ko ‘twe nk’abandi dukwiriye kugaragara mu bikorwa byose bijyanye n’igihe turimo cyo kwibuka’. Akomeza ati “Cyane cyane hari ukwegera abarokotse tukabahumuriza, hari ugutanga ubutumwa mu bikorwa bitandukanye byubaka Igihugu cyacu, hari no kwigisha abantu bakamenya ko ibyabaye bitazasubira ukundi, tukanashishikariza urubyiruko cyane cyane’.

    Super Manager yavuze ko muri iki gihe cyo kwibuka ari bwo hagaragara umubare munini w’abapfobya Jenoside, bityo ko nk’abakoresha imbuga nkoranyambaga bakwiye ‘kuzirikana guhangana n’abo bantu’.

    Yavuze ko ukuri kw’amateka kuzwi, ariko hari abakwirengagiza. Asaba urubyiruko kuba nyambere mu gutekerereza igihugu, gukora ibyiza, kandi barangwe n’urukundo.


    TMC yashimye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batanze imbabazi ku babiciye


    Super Manager yavuze ko urubyiruko rufite umukoro wo kumenya amateka


    Prince Kiiiz yavuze ko imyaka 30 ishize ubuhanzi bwatejwe imbere

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA TMC NA PRINCE KIIIZ

    “>

    KANDA HANOUREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA SUPER MANAGER

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141847/kwibuka30-tmc-yakomeje-abarokotse-jenoside-prince-kiiiz-na-super-manager-bakomoza-ku-myaka-141847.html

  • Iterambere ryibikorwaremezo mu Rwanda mu mya… – #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame aherutse kuvuga ko iyo witegereje neza ubona ko u Rwanda rwa none rutandukanye kure n’u Rwanda rwo mu 1990 no mu 1994, kuko hari ibihamya bifatika bigaragazwa n'amafoto ndetse n'ubuzima bw'abaturage mu bice bitandukanye by'igihugu bwahindutse.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko buri wese afashe umwanya wo kwitegereza amafoto yo mu 1990 kugeza mu 1994, akongera kureba amafoto ya kiriya gihe kugeza ubu, abona ko igihugu cyahindutse mu nguni zose z’ubuzima.

    Urwego rw’ibikorwaremezo ni rumwe mu byagize uruhare rukomeye mu iterambere igihugu cyagezeho mu myaka 30 ishize, kuko byorohereje ubuhahirane. Uwagera mu Rwanda nyuma y'imyaka 30 ishize, ntiyazuyaza kuvuga ko u Rwanda rwazutse kandi rwiyubatse mu buryo bufatika.

    1.  Kigali Convention Center


    Tariki 8 Nyakanga 2016, ubwo yafunguraga ku mugaragaro inyubako ya Kigali Convention Center, Perezida Kagame yavuze ko kuzura kw'inyubako ya Kigali Convention Centre, bisobanuye intsinzi y'Abanyarwanda kuko bananiwe kenshi kuyuzuza kubera ubushobozi buke ariko ntibacike intege bikarangira bayuzuje.

    Perezida Kagame yavuze ko iyi nyubako yanyuze mu maboko y'abantu benshi barimo Abashinwa, Abadage, n'Abanya- Turkiya ariko ikuzura neza. Ibi avuga ko ari ikimenyetso cy'intsinzi y'Abanyarwanda cyerekana ko icyo bashatse bakigeraho.

    Yagize ati 'Twagerageje kubaka iyi nyubako imyaka myinshi ishize, twaratsinzwe, bitari rimwe bitari kabiri, ndetse n'ubwa gatatu ariko kubwa kane turagerageza turatsinda, imitekerereze y'Abanyarwanda isobanuye ko twatsinzwe kenshi ariko twatsinze inshuro nyinshi kuruta izo twatsinzwe.'

    2.     BK Arena


    Inyubako ya BK Arena iherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali yatashywe ku mugaragaro kuwa 9 Kanama 2019. Yakira abantu ibihumbi 10 bicaye neza. Nyuma yo gutahwa, iyi nyubako yakiriye ibirori, ibitaramo n'amarushanwa atandukanye arimo igikombe cya Afurika muri Basketball na Volleyball.

    BK Arena yahoze yitwa Kigali Arena, yahinduye izina nyuma y'uko Banki ya Kigali [BK] iguze uburenganzira bwo kuyitirirwa kuri miliyari 7 Frw, mu gihe cy'imyaka itandatu. Ni amasezerano yashyizweho umukono ku wa Kabiri tariki 24 Gicurasi 2022, hagati ya BK Group Plc na QA Venue Solutions Rwanda, ikigo cyatsindiye gucunga iyi nyubako mu gihe cy'imyaka irindwi guhera mu 2020.

    3.     Sitade


    Nyuma y'imyaka 34 ishize Sitade Amahoro ifatwa nka Sitade ya mbere mu Rwanda, ibikorwa byo kuyivugurura kuri ubu byayishyize ku rwego mpuzamahanga ku buryo yatangiye kwifuzwa n'abo mu bihugu by'abaturanyi.

    Nimara kuzura neza, Iyi sitade izaba ifite ubushozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza, bikaba biteganyijwe ko ari yo izakira igikombe cy'Isi cy'abakanyujijeho muri Ruhago kizabera mu Rwanda muri Nzeri 2024.

    Mu gihe cy'amezi ane, imirimo yo kuvugurura Sitade ya Huye ikajya ku rwego mpuzamahanga, byatwaye amafaranga y'u Rwanda asaga miliyari icumi.

    Iyi sitade Huye yuzuye hari hamaze amezi ane ivugururwa kugira ngo yuzuze amabwiriza CAF yashyizeho yo kwakira imikino ku rwego rw'umugabane wa Afurika.

    Mu Rwanda kandi, hari hari izindi sitade zikomeye zirimo n'iya  Pelé iherereye i Nyamirambo yitiriwe umunyabigwi w'Umunya-Brésil, Edson Arantes do Nascimento 'Pelé', witabye Imana ku wa 29 Ukuboza 2022.

    4.     Imihanda


    Mu myaka irindwi gusa, imihanda mu gihugu habarurwa ibilometero 1,600 bya kaburimbo yubatswe indi irasanwa, mu gihe ibirometero 3,700 by’imihanda y’imigendererano (Feeder roads) nayo yatunganyijwe, ibilometero 2,160 muri rusange byamaze gushyirwaho amatara.

    5.     Amashuri


    Mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, imwe mu mpinduka ikomeye kandi igaragara, ni umubare munini w'Abanyarwanda bashoboye kwiga. Imyinshi mu miryango niba atari buri muryango uramutse ufashe umuryango wagutse, ifite umuntu cyangwa abantu barenze umwe bize amashuri abanza n'ayisumbuye. Ndetse n'abize kaminuza ni benshi, haba izo mu Rwanda cyangwa izo mu mahanga.

    Amashuri abanza n'ayisumbuye yikubye kabiri karenga. Mu 1994 yose hamwe yari 2,162 mu gihe mu mwaka w'amashuri 2021/22 yari amaze kuba 4,842. Muri yo, amashuri ya Leta n'afatanya na Leta ku bw'amasezerano yari 1994 ubwo Jenoside yabaga, arazamuka agera kuri 3,633 mu mwaka w'amashuri wa 2021/22.

    Ubwo Jenoside yabaga, amashuri yigenga yose akubiyemo abanza n'ayisumbuye yari 168 naho muri 2021/22, aya mashuri yari 1,209. Mu gihugu hose, muri 1994, amashuri abanza yose hamwe yari 1882 afite abanyeshuri 1, 174, 448 bigishwa n'abarimu 19,906. Mu mwaka w'amashuri 2021, amashuri yari amaze kuba 3,831 afite abanyeshuri 2,742,901 bigishwa n'abarimu 63,046.

    Mu 1994 umubare w'amashuri yisumbuye harimo n'ayigishaga tekinike, imyuga n'ubumenyingiro (TVET)yose hamwe yari 280, arimo abanyeshuri 36,815 bigishwa n'abarimu 2,330. Mu mwaka w'amashuri 2021, aya mashuri yisumbuye arimo n'ayigisha tekinike, imyuga n'ubumenyingiro yabaye 2,377 arimo abanyeshuri 813,789 bigishwa n'abarimu 29,619.

    Umubare w'amashuri yose y'imyuga mu mwaka w'amashuri 1995/96 wari 71 arimo abanyeshuri 8,736. Mu mwaka wa 2021, umubare w'aya mashuri wari 422 yigamo abanyeshuri 83,458.

    Mu mwaka wa 1994, kaminuza y'u Rwanda n' amashuri makuru, aya Leta n'ayigenga byari 7 yigamo abanyeshuri 3,728; n'aho ubu kaminuza n'amashuri makuru ni 39, yigamo abanyeshuri 95,863. Abarimu ba kaminuza y'u Rwanda bari 1,031 muri Mutarama 1991 mu gihe kugera muri Mutarama 2024 bari 1,930.

    6.     Amavuriro


    Leta yashyize imbaraga mu kwegereza abaturage ubuvuzi bw'ibanze kugira ngo bagabanye ingendo ndende bakoraga bajya kwivuza. Ingaruka z'ingendo ndende zabagamo imfu, abandi bakishyura amafaranga y'umuregera.

    Umuntu urwaye mu Rwanda abona serivisi guhera ku ivuriro rito rizwi nka Poste de santé kugeza ku bitaro bitanga serivisi zajyaga gushakirwa mu bihugu by'amahanga, nyamara mu myaka 30 ishize si ko byari biri kuko hari igihe igihugu cyari gifite abaganga 112 gusa.

    Mu Rwanda hari abaforomo barenga 14.200, ab'igitsinagore ni 9200 mu gihe ababyaza bagera ku 2110 barimo abagore 1576 n'abagabo 534. Ni mu gihe ibitaro biri mu gihugu bigeze kuri 52, birimo ibyo ku rwego rw'akarere 40 bishobora gutanga serivisi z'ubuvuzi bwisumbuye nko kubaga ababyeyi bagowe no kubyara neza, ibibyimba n'izindi ndwara zikeneye kubagwa hifashishijwe ibikoresho byo ku rwego rwo hejuru kimwe n'abakozi benshi kandi bafite ubumenyi buri hejuru.

    Ibigo nderabuzima biri hirya no hino ni 513, naho Poste de santé zimaze kuba 1252. Leta ifite gahunda yo gukuba kane abakozi bose bakora mu mavuriro, binyuze mu kuzamura umubare w'abasoza amashuri y'ubuvuzi bakava ku 2000 ku mwaka bakagera ku bihumbi umunani.

    7.     Inganda


    Mu myaka 30 ishize inganda zabarizwaga i Kigali, na zo ari mbarwa kuko uretse urwa Mironko, urw'itabi, urw'amasabune n'urw'ibibiriti rwabaga i Huye, na Bralirwa, zagaragaraga cyane, mu byaro habaga izitonora ikawa ikagurishwa ku giciro gito.

    Politiki y'Igihugu ijyanye no guteza imbere inganda yemejwe mu 2011, bituma mu turere twa Muhanga, Musanze, Bugesera, Huye, Nyagatare n'ahandi bashyiraho ibyanya by'inganda. Ishoramari riri mu byanya by'inganda zo mu turere dutandukanye ubu risaga miliyoni 308$, kandi zikoresha baturage benshi bo muri ibyo bice, zikanabagurira umusaruro uva mu bikorwa bitandukanye bakora.

    Ni mu gihe icyanya cy'inganda cya Kigali cyo kigizwe n'inganda zirenga 156, kirimo ishoramari rirenga miliyari 2$, kigaha akazi abarenga ibihumbi 15.

    Ubu inganda zifite uruhare rwa 21% mu musaruro mbumbe w'igihugu. Zinagira uruhare mu kongera umubare w'ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga. Ibikorerwa mu nganda byinjirije u Rwanda miliyari 1.473 Frw mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2022/2023, mu gihe mu 2006/07 byinjije miliyari 172 Frw gusa.

    8.     Amazi


    Mu gihe cy'imyaka 7 gusa ishize, imiyoboro y'amazi yubatswe isaga kilometero 1800 mu bice by'imijyi na kilometero 2000 mu bice by'icyaro, mu gihe imiyoboro y'amazi yasanwe ari 191. Ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 bigaragaza ko Abanyarwanda bo mu ngo zingana na 82% banywa amazi meza, abo mu Mujyi wa Kigali bakaba ari bo bagerwaho n'amazi meza ku ijanisha rya 97%.

    Ni mu gihe mu kwegereza amazi meza Abanyarwanda, hubatswe inganda zirindwi zitunganya amazi, harimo urwa Nzove, Kanzenze, Gihira, Kanyonyomba, Mwoya, Nkombo na Nyankore. Kugeza ubu ingano y'amazi atunganywa mu Rwanda yikubye hafi kabiri ugereranyije na 2017. Intego yari ukugera kuri metero kibe ibihumbi 303, ariko ubu zigeze kuri metero kibe ibihumbi 330.

    9.     Amashanyarazi


    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi, EDCL, Gakuba Félix, aganira na RBA yavuze ko hari icyizere cy'uko Abanyarwanda bose bazagerwaho n'amashanyarazi vuba. Ni mu gihe kuri ubu ingo zigera kuri 76% mu Rwanda zabonye amashanyarazi mu myaka 30 ishize, zivuye kuri 1% zari ziwufite mu 1994 ndetse na 10% zari zigezeho mu 2009.

    Hari kandi ingomero z'amashanyarazi zubatswe zirimo urwa Rusumo ruhuriweho n'u Rwanda, u Burundi na Tanzania, rwatangiye gutanga amashanyarazi ku muyoboro mugari.

    Minisiteri y'Ibikorwaremezo ivuga ko mu bihe biri imbere hari amasezerano azasinywa hagati ya Guverinoma y'u Rwanda na Banki y'Isi ndetse na Banki ya Aziya y'Ishoramari angana na miliyoni 400$, azafasha mu kugeza amashanyarazi ku bandi baturage bose basigaye.

    10.  Imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange


    Mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 na nyuma yaho, mu Rwanda habagaho ikigo gishinzwe gutwara abantu cyitwaga ONATRACOM imodoka zacyo zajyaga mu byaro hirya no hino cyane cyane ahabaga imihanda y'igitaka zifasha abaturage mu ngendo zabo za buri munsi.

    ONATRACOM yatangiye gukora mu 1978, bigeze mu 2013 bigaragara ko itagitanga serivisi nziza, mu Ukuboza 2015 hashyirwaho ikigo cyo kuyisimbura kitwa RITCO. 

    Nk'uko byagiye bitangazwa mu myaka yashize n'ubuyobozi bwa ONATRACOM, ngo yabonaga imodoka zigera ku 100 kandi zose ari inkunga zatangwaga n'igihugu cy'u Buyapani ariko kubera imiterere mibi y'imihanda yo mu Rwanda ndetse n'icyaro zakoreragamo zarangirikaga bigatuma intego ubuyobozi bwayo bwihaye mu gutanga serivisi nziza itagerwaho uko bikwiriye.

    Ku ya 23 Mutarama 2024, ubwo yagaragazaga ibyagezweho muri gahunda ya Guverinoma y'imyaka irindwi, NST1, kuva mu 2017-2024, hagamijwe kwihutisha iterambere rirambye, Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yatangaje ko Leta y'u Rwanda yafashije abikorera kugura bisi nini 200 zamaze kwishyurwa, ndetse 100 muri zo zamaze kugera mu Rwanda ndetse ziri gutwara abantu 'zikaba zaragabanyije umuzigo abagenzi bagiraga wo gutegereza bisi umwanya munini.'

    Ati 'Izindi 100 zizaza muri Gashyantare, nyuma hari izindi zigera ku 140 zizaza mu minsi ya vuba na zo. Iyo gahunda yo kongera imodoka no kunoza uburyo bwo gutwara abagenzi irakomeje no mu bindi bice by'igihugu, izakomeza no mu ntara.'

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141840/iterambere-ryibikorwaremezo-mu-rwanda-mu-myaka-30-ishize-ni-ntashidikanwaho-141840.html

  • Basketball amakipe 8 ni yo azakina irushanwa ryo Kwibuka #rwanda #RwOT

    Amakipe 8, ane mu bagabo n’ane mu bagore ni yo azakina irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu mukino wa Basketball.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Mata 2024 ni bwo hasozwa icyumweru Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gusa ibikorwa byo Kwibuka byo birakomeza kugeza mu minsi 100.

    Jenoside yakorewe Abatutsi, mu minsi 100 Abatutsi barenga miliyoni bari bamaze kwicwa bazira uko bavutse, muri bo hakaba harimo n’abasiporutifu mu mikino itandukanye.

    Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) rikaba ryateguye irushanwa ryo Kwibuka rizaba mu mpera z’icyumweru gitaha tariki ya 19 na 20 Mata 2024 muri Kigali Arena.

    Rikaba rizitabirwa n’amakipe 4 ya mbere ku rutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo n’abagore.

    Mu bagabo rizitabirwa na Patriots BBC, APR BBC, REG BBC na Tigers BBC ni mu gihe mu bagore ari APR WBBC, GS Marie Reine Rwaza, REG WBBC na Kepler WBBC.

    Irushanwa ryo Kwibuka abari abakinnyi n’abakunzi ba Basketball bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ryaherukaga kuba 2019 aho mu bagabo ryegukanywe na REG yatsinze Patriots ku mukino wa nyuma ni mu gihe mu bagore ryegukanywe na The Hoops.

    Hateguwe irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/basketball-amakipe-8-ni-yo-azakina-irushanwa-ryo-kwibuka

  • #KWIBUKA30: Urutonde rwa bamwe mu bakinnyi n’abakunzi ba Basketball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatwaye ubuzima bw’inzirakarengane zazize uko zavutse, mu minsi 100 gusa Abatutsi barenga miliyoni barishwe bazira uko bavutse, harimo n’abari abakinnyi n’abakunzi b’umukino wa Basketball.

    Turibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 30, hari imibiri y’abazize Jenoside itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro, hakaba harimo n’iya siporutifu ndetse no mu mukino wa Basketball, tugiye kurebera hamwe abari abakinnyi ndetse n’abakunzi ba yo bamenyekanye bazize Jenoside.

    Guhera tariki ya 07 Mata Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batangiye icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Urutonde rwose rw’abakinnyi, abayobozi n’abakunzi b’umukino wa Basketball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ntabwo ruramenyekana kimwe n’uko bitoroshye kuba warumenya, gusa ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda 'FERWABA’ rikaba ryagerageje kubona amazina y’abantu bagera kuri 30.

    Urutonde rw’abari abakinnyi, abayobozi n’abakunzi b’umukino wa Basketball mu Rwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

    • HITIMANA Nice /ESPOIR B.B.C
    • RUTARE Pierre yari perezida w’INKUBA BBC
    • RUBINGISA Emmanuel (bitaga MBINGISA)/ ESPOIR B.BC
    • NTARUGERA Emmanuel (Bitaga GISEMBE) yakiniraga ESPOIR B.B.C
    • RUGAMBA Gustave (yari n’Umubitsi w’ikipe)ESPOIR B.B.C
    • RUTAGENGWA MAYINA Aimable / ESPOIR B.B.C, UNR
    • KABEHO Auguste (bitaga TUTU) / ESPOIR B.B.C
    • MUNYANEZA Olivier (bitaga TOTO) /ESPOIR B.B.C
    • NYIRINKWAYA Damien (Umutoza) /ESPOIR B.B.C
    • MUTIJIMA Theogene (bitaga RIYANGA) /ESPOIR B.B.C
    • MURENZI J.M.V. / ESPOIR B.B.C
    • MUKOTANYI Desire / ESPOIR B.B.C
    • TWAGIRAMUNGU Felix bitaga RUKOKOMA/ ESPOIR B.B.C)
    • MUTAREMA Vedaste / ESPOIR B.B.C
    • RUTAGENGWA Jean Bosco / ESPOIR B.B.C
    • KAMANZI bitaga MAJOR/ ESPOIR B.B.C
    • MUNYAWERA Raymond/ ESPOIR B.B.C
    • GATERA Yves /ESPOIR B.B.C
    • KABAYIZA Raymond umunyamuryango ndetse n’umwe mu bayishinze ikipe ya ESPOIR BBC
    • FLORENCE bitaga KADUBIRI/ MINITRAPE B.B.C
    • ESPERANCE /NYARUGENGE BBC, MINITRAPE BBC
    • GASENGAYIRE Emma /UNR
    • MUGABO Jean Baptiste / INKUBA BBC, OKAPI BBC
    • RUTABANA / INKUBA BBC, OKAPI BBC
    • CYIGENZA Emmanuel / INKUBA BBC, TERROR BBC
    • CHRISTIAN / INKUBA BBC
    • NSHIMAYEZU Esdras /UNR
    • NZAMWITA Tharcisse / MINIJUST BBC
    • SIBOYINTORE /MINIJUST BBC
    • Masabo / INKUBA BBC

    Source : http://isimbi.rw/kwibuka/KWIBUKA30-Urutonde-rwa-bamwe-mu-bakinnyi-n-abakunzi-ba-Basketball-bazize-Jenoside-yakorewe-Abatutsi

  • Kamonyi-Mugina: Harakekwa gutwika Imwe mu nyubako z'uwarokotse Jenoside #rwanda #RwOT

    Ahagana ku i saa saba z'ijoro rya keye mu Mudugudu wa Mugina, Akagari ka Mugina, Umurenge wa Mugina ho mu karere ka Kamonyi, imwe mu nzu za Kayiranga Charles warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yafashwe n'inkongi, igisenge cyayo kirashya. Birakekwa ko byakozwe n'abataramenyekana bagishakishwa.

    Amakuru mpamo agera ku intyoza.com ni uko iyi nyubako(annex) ya Kayiranga yari isakaje amategura kandi nta muriro w'amashanyarazi wayibagamo ku buryo hakekwa ko gushya kwayo kwaba kwatewe nawo.

    Mu gushya kwayo, Abanyerondo, Abaturage ndetse n'umuryango wa Kayiranga Charles nibo batabaye bihutira kuzima umuriro, basohora amatungo yari arimo n'ibindi bashoboye ariko hahiramo bimwe mu bikoresho byakoreshwaga mu rugo birimo amajerekani n'ibindi.

    Nsengiyumva Pierre Celestin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mugina yemereye intyoza.com ko amakuru yo gushya kw'iyi nzu(Igisenge) ari impamo ariko ko bataramenya imvano yabyo, ko hagishakishwa icyaba cyabiteye cyangwa se n'uwaba yabikoze.

    Perezida w'Umuryango uharanira inyungu z'Abarokotse Jenoside(IBUKA) mu karere ka Kamonyi, Zakariya Mwenedata yemereye umunyamakuru ko aya makuru bayamenye ariko ko bagikurikirana ngo hamenyekane ukuri bityo niba haba hari n'uwabigizemo uruhare ashakishwe.

    Ibi, bibaye mu gihe kuri uyu wa 13 Mata 2024 hitegurwa gusoza icyumweru cy'icyunamo ku rwego rw'Igihugu. Hari andi makuru tugishakisha ukuri mpamo mu bice bitandukanye bya Kamonyi, ahavugwa ibikorwa n'imvugo zihembera urwango, z'ingengabitekerezo ya Jenoside byibasira Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, aho hari na bamwe bivugwa ko bafashwe.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/04/13/kamonyi-mugina-harakekwa-gutwika-imwe-mu-nyubako-zuwarokotse-jenoside/