Blog

  • Menya Amazina y'Abanyapolitike icyenda barwanyije Jenoside yongewe mu rwibutso rwa Rebero #rwanda #RwOT

    Amazina icyenda y'abandi banyapolitike barwanyije Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yongewe mu Rwibutso rwa Rebero rwari rusanzwe rwibukirwamo abandi banyapolitike 12 bitandukanyije n'ubutegetsi bwakoze Jenoside kugeza ubwo bahasize ubuzima.

    Igikorwa cyo gutangaza amazina y'aba banyapolitike yongewe muri uru rwibutso, cyabaye ubwo hasozwaga icyumweru cy'Icyunamo kuri uyu wa 13 Mata 2024, ku rwibutso rwa Rebero ahasanzwe hibukirwa abanyapolitike bishwe bazira ibitekerezo byabo byo kwitandukanya n'ubutegetsi bwariho bakarwanya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Perezida wa Sena, Dr. Kalinda François Xavier, yashimiye uruhare rw'abanyapolitike baba abasanzwe bashyinguye muri uru rwibutso n'aba icyenda amazina yabo yongewemo, ku ruhare bagize mu kurwanya politike y'urwango yatanyaga Abanyarwanda.

    Ati 'Bakaba bararwanyije amacakuburi n'umugambi mubisha wo kurimbura Abatutsi, kugeza aho babizira, turifatanya n'imiryango yabo mu kubunamira tubaha icyubahiro bakwiye […] turabunamiye kandi turabaha icyubahiro bakwiye kubera ibikorwa bakoze byo kurwanya ingoma y'igitugu no guharanira ubumwe bw'Abanyarwanda.'

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yavuze ko aya mazina y'aba banyapolitike icyenda bongewe muri uru rwibutso yabonetse nyuma y'ubushakashatsi Minisiteri yakoze mu gihe cy'imyaka ibiri, hashingiwe ku bimenyetso bidashidikanywaho, birimo inyandiko, imbwirwaruhame, amashusho, ubuhamya n'ibindi.

    Ati 'Kugaragaza no kumenyekanisha ibikorwa by'indakemwa byabaranze, ni intambwe yo gukomeza guhesha icyubahiro politike nziza yubaka igihugu, politike ishimangira ubumwe n'ubudaheranwa by'Abanyarwanda,'

    'Ibikorwa n'indangagaciro byaranze buri wese, birimo ishyaka, gukunda igihugu, kwimakaza ubumwe bw'Abanyarwanda, n'izindi ndangagaciro zabaranze, bahitamo guhangana na Leta yagenderaga ku rwango, irondabwoko n'ingengabitekerezo ya Jenoside.'

    Minisitiiri Dr. Bizimana yagarutse kuri bimwe mu bikorwa by'ubutwari aba banyapolitike bagaragaje barwanya Jenoside Yakorewe Abatutsi kugeza bahasize ubuzima.

    Ati 'Aba banyapolitike batanze urugero ntagereranywa tugomba guhora tuzirikana rwo gushyira Ubunyarwanda hejuru y'ibindi byose.'

    Amazina yongewe mu Rwibutso rwa Rebero

    Muri abo banyapolitke amazina yabo yongerewe mu Rwibutso rwa Rebero harimo Ngulinzira Boniface wishwe n'abasirikare barindaga Umukuru w'Igihugu yicirwa ku musozi wa Nyanza.

    Mu 1991, Ngulinzira ni umwe mu banyapolitiki bitandukanyije n'ishyaka rya MRND ryari ku butegetsi, ajya muri MDR.

    Ngulinzira wabaye Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga ku butegetsi bwa Juvénal Habyarimana, kuva mu 1992 kugeza mu 1993, aba n'umwarimu muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda, UNR.

    Igihe yahagarariraga u Rwanda mu mishyikirano yaberaga Arusha, yaharaniye amasezerano yo guhagarika imirwano, ntibyashiisha ubutegetsi bwa Habyarimana.

    Hari kandi Dr. Habyarimana Jean Baptiste wabaye Perefe wa wa Perefegiture ya Butare, atanzwe n'ishayaka rya PL, ni we Mututsi wenyine wabashije kuba Perefe muri icyo gihe. Mbere y'ibyo kandi yanabaye umwarimu muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR).

    Dr. Habyarimana yagerageje guhagarika ibitero by'abicanyi byaturukaga mu zindi perefegitura, bituma Jenoside itinda gutangira byeruye muri Perefegitura ya Butare yayoboraga.

    Dr. Habyarimana Jean Baptiste yishwe muri Mata 1994 ubwo yari afunzwe na guverinoma y'Abatabazi yari iyobowe na Sindikubwabo Théodore, nyuma yo gusimbuzwa Nsabimana Sylvain ku mwanya wa Perefe wa Butare.

    Hari kandi Ruzindana Godefroid wabaye perefe wa Perefegitura ya Kibungo hagati ya 1992 na 1994 aturutse mu ishyaka rya PSD, yabaye kandi Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Amashuri Abanza n'Ayisumbuye (MINEPRISEC).

    Ruzindana yamaganye ibitekerezo n'ibikorwa bigamije kumaraho Abatutsi. Ibyo byatumye yibasirwa, cyane cyane ko n'ubusanzwe bamufataga nk'icyitso cy'Inkotanyi nk'uko ibinyamakuru Umurangi na Kangura byabyandikaga.

    Ruzindana yishwe ku itariki ya 17 Mata 1994, ubwo yageragezaga guhunga.

    Harimo na none Rwabukwisi Vincent wari umunyamakuru ayobora ibinyamakuru birimo Ejo nzamera nte, Kazagwa na Kanguka.

    Kuva mu 1986 kugeza yishwe ku wa 11 Mata 1994, Rwabukwisi yarwanyije amacakubiri, akarengane n'ubuyobozi bubi binyuze mu mwuga w'itangazamakuru.

    Ku wa 29 Ukuboza 1991, yashinze anatorerwa kuyobora Ishyaka Riharanira Ubumwe bw'Abanyarwanda muri Demokarasi (UDPR), kandi abumbatira ubumwe b'abayoboke b'iryo shyaka bituma badacikamo ibice.

    Ndagijimana Callixte wari Burugumesitiri wa Komini Mugina mu 1992, Mu gihe cy'ubuyobozi bwe, ibikorwa by'urugomo rwakorerwaga Abatutsi byaragabanyutse, Ndagijimana yaje kubaumuyoboke w'ishyaka rya PSD.

    Mu gihe Jenoside yashyirwaga mu bikorwa, yakumiriye ibitero bitandukanye by'Interahamwe byibasiraga Abatutsi, kugeza ubwo abayobozi ba Perefegitura ya Gitarama babonye ko Jenoside itazashoboka I Mugina akiriho, bahana umugambi wo kumwica, ku wa 21 Matan1994 babigeraho aricwa.

    Nyagasaza Narcisse wabaye Burugumesitiri wa Komini Ntyazo atanzwe n'ishyaka rya PL. yagerageje gukumira Jenoside muri iyo komini yayoboraga, amaze kubona ko ibintu bimeze nabi, aburira Abatutsi guhungira I Burundi.

    Ku wa 23 Mata 1994, Nyagasaza yishwe n'abajandarume bayobowe na Adjudant-Chef Hategekimana Philippe wari uzwi nka Adjudant Biguma.

    Gisagara Jean Marie Vianney yatorewe kuba Burugumesitiri wa Komini Nyabisindu, atanzwe n'ishyaka rya PSD.

    Gisagara yarwanyije akarengane n'ivangura byakorerwaga Abatutsi muri iyo komini yayoboraga, afungura abari bariswe Ibyitso by'Inkotanyi, ndetse akomeza guhangana n'abasirikare n'abajandarume kubera urugomo n'ubwicanyi bakoreraga Abatutsi.

    Dr. Gafaranga Théoneste uri mu bashinze PSD agirwa Umuyobozi wungirije wa Kabiri. Yatanze imbwirwaruhame muri za mitingi, anandika inyandiko mu binyamakuru nk'iyo yise ” Amajyambere PSD iyumva ite ? ” mu kinyamakuru Le Soleil. N° 10, Ugushyingo 1991.

    Tariki 16 Mata 1994, abasirikare n'Interahamwe baje kumushaka iwe baramubura, bamusanga mu rugo rukurikiyeho, kwa Karekezi Jean aho yari amaze iminsi yihishe, bamwica urw'agashinyaguro.

    Prof Rumiya Jean Gualbert Yabaye muri Komite Nyobozi ya MRND muri Perefegitura ya Butare no ku rwego rw'Igihugu ariko agerageza kurwanya amacakubiri ashingiye ku moko yarangwaga muri iryo shyaka.

    Ku wa 14 Ugushyingo 1992, yandikiye Perezida Habyarimana asezera muri MRND. Agira ati '…Biragayitse kubona ijambo rihamagarira ubwicanyi bushingiye ku bwoko no kutihanganirana ritamaganwa, ahubwo rigahabwa amashyi muri mitingi ya MRND…'

    Ku wa 4 Gicurasi 1994, Prof Rumiya yarishwe

    The post Menya Amazina y'Abanyapolitike icyenda barwanyije Jenoside yongewe mu rwibutso rwa Rebero appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/menya-amazina-yabanyapolitike-icyenda-barwanyije-jenoside-yongewe-mu-rwibutso-rwa-rebero/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=menya-amazina-yabanyapolitike-icyenda-barwanyije-jenoside-yongewe-mu-rwibutso-rwa-rebero

  • Yujuje imyaka 69! Amateka ya Mwenda Mutebi II… – #rwanda #RwOT

    Tugiye kugaruka ku buzima bwaranze uyu Mwami kugeza yimye ingoma amazeho imyaka isaga 30 ubusanzwe yitwa Ronald Edward Frederick Kimera Muwenda Mutebi II yabonye izuba kuwa 13 Mata 1955 ni Umwami w'Ubwami bwa Bugandsa akaba ari uwa 36 wimye iyi ngoma.

    Yavukiye mu Bitaro bya Mengo ni umuhungu wa Edward Frederick William David Walugembe Mutebi Luwangula Muteesa II wabaye Umwami w'u Buganda hagati ya 1939 kugera 1969.

    Nyina akaba ari Umwamikazi Nabakyala Sarah Nalule, Muwenda Mutebi II yasoreje amasomo ya Kaminuza mu Bwongereza mu Kaminuza ya Magdalene.

    Yigeze kubaho imyaka itari micye nk'impunzi mu mirimo yakoze harimo iy'itangazamakuru yanabaye umwe mu bagize Inama Nyobozi ya ANC muri London nyuma y'urupfu rwe yagizwe Umwami aza no gusubira mu Bugande muri 1988.

    Kuwa 24 Nyakanga 1993 ni bwo yimitswe ku mugaragaro nk'Umwami w'u Buganda u Bwami bwe bubarizwa muri Mengo.

    Muwenda Mutebi II yashyingiranwe n'Umwamikazi Sylvia Nagginda kuwa 27 Kanama 1999 muri Katederali ya Saint Paul muri Kampala afite abana barimo Igikomangoma Savio Muwenda [Juunju Suuna] wavukiye muri London mu 19986.

    Uyu muhungu mukuru w'uyu Mwami yamubyaranye n'Umunyarwandakazi Ambasaderi Vénantie Sebudandi.

    Mu bandi bana afite barimo Igikomangomakazi Joan Nassolo, Igikomangomakazi Victoria Nkinzi, Igikomangomakazi Sarah Katrina Mirembe Ssangalyambogo Nachwa wavukiye mu Bwongereza muri 2001.

    Igikomangoma Richard Ssemakookiro wavutse muri 2011 yabyaranye na Rose Nansikombi.

    Guhera muri Mata 2011 ni we Muyobozi wa Kaminuza ya Muteesa I Royal yashizwe mu 2007 afite kandi n'ibindi bikorwa bikomeye agiye abereye Umuyobozi binyuze mu Nshingano afite nk'Umwami bishamikiye ku Bwami bw'u Buganda.    Muri 1993 ubwo Mwenda Mutebi II yimikwaga imihanda yari yuzuye abantu bagenda bamusingiza Mwenda Mutebi II n’Umwamikazi Sylvia Nagginda bamaze imyaka 25 biyemeje kubana Mu mwaka wa 2023 yakoze ibirori byo kwizihiza imyaka 30 amaze yimye ingoma Aha Perezida Yoweli Kaguta Museveni yari kumwe n’Umwami Mwenda Mutebi IIAmbasaderi Sebudandi uheruka kwitaba Imana yari umwe mu bagore ba Mwenda Mutebi II banafitanye umwana w’umuhungu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141868/yujuje-imyaka-69-amateka-ya-mwenda-mutebi-ii-umaze-ibinyacumi-bisaga-3-yimye-ingoma-nkumwa-141868.html

  • AMAFOTO: Ubwiza bwa Corina Mrazek uzahagarari… – #rwanda #RwOT

    Kuwa Kane w'iki cyumweru tariki 11 Mata 2024, nibwo umunya-Espanye Corina Mrazek w'imyaka 23 y'amavuko yatorewaga guzahagararira iki gihugu mu irushanwa rya Miss World rizaba ku nshuro ya 72, ahigitse bagenzi be 50 bari bahataniye iri kamba.

    Corina afite impamyabumenyi mu bijyanye n'ubukerarugendo, akaba umukorerabushake mu bigo bitandukanye bitanga ibiribwa muri Espanye. Kuri ubu, uyu mukobwa akora akazi ko kwita ku bagenzi mu ndege.

    Igisonga cya Miss Corina cya mbere ni Charlotte Harrison, naho Maria Arcos, Miss World Granada, akaba igisonga cya kabiri.

    Corina Mrazek yanyuze abagize akanama nkemurampaka bakimukubita amaso, bitewe n'ubwiza bwe butangaje bwitamuruye cyane ubwo yabyinaga imbyino gakondo yo mu muco wa Canariya.

    Amaze kwambikwa ikamba ry’Umwamikazi mushya, Corina yaragize ati: “Iri joro ni ikigaragaza amezi menshi yo gukora cyane. Uru rugendo rwose rwahinduye ubuzima bwanjye.”

    Mrazek yahawe ikamba na Paula Pérez, umudogiteri wari uhagarariye Espanye mu iserukamuco/irushanwa rya Miss World World ubwo ryabaga ku nshuro ya 71, rikabera mu Buhinde mu ntangiriro z’uyu mwaka. Paula, yabashije kugera mu 12 ba mbere, aba uwa 3 ku mugabane w'u Burayi.

    Miss World Espagne, Corina Mrazek azitabira irushanwa rya Miss World ku nshuro ya 72, biteganijwe ko rizaba mu mezi ya mbere ya 2025.Ni mu gihe Nyampinga w'Isi wambaye ikamba kugeza ubu, ari Krystyna Pyszková ukomoka muri Repubulika ya Czech.

    Dore amwe mu mafoto agaragaza uburanga bwa Miss Corina Mrazek watorewe kuzahagararira igihugu cya Espanye mu irushanwa rya Nyampinga w’Isi riteganyijwe umwaka utaha:





    Corina Mrazek niwe uzahagararira Espanye muri Miss World 2025


     
            

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141876/amafoto-ubwiza-bwa-corina-mrazek-uzahagararira-espanye-muri-miss-world-2025-141876.html

  • Pastor Dr Ian Tumusime yacyeje Perezida Kagam… – #rwanda #RwOT

    Pastor Dr Ian Tumusime yashakanye na Janet Tumusime, bakaba bafitanye abana batandatu. Yakiriye agakiza mu 1999, akaba ari bwo yomatanye n'Imana. Mu mwaka wa 2008 ni bwo yasengewe kuba Pasiteri, bisobanuye ko amaze imyaka 16 ari Umushumba.

    Pasiteri Ian yimitswe na Bishop James Mulisa uyobora Revival Palace Community Church mu Rwanda. Mu 2014 ni bwo yatangije Itorero mu Karere ka Bugesera. Nyuma y’imyaka 10 gusa, iri torero rifite inyubako irimo urusengero rw’icyitegererezo mu Karere ka Bugesera.

    Muri ibi byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Pastor Dr. Ian Tumusime yahumurije abanyarwanda yifashishije icyanditswe cyo muri Bibilya, Yobu 14:7, ababwira ko hakiri ibyiringiro byo kubaho kandi ‘tubeshejeho abandi’.

    Yobu 14:7 'Erega hariho ibyiringiro yuko igiti iyo gitemwe cyongera gushibuka,Kandi kikajya kigira amashami y’ibitontome. 8 Nubwo umuzi wacyo usazira mu butaka,N’igishyitsi cyacyo kigahera mu mukungugu, 9 Iyo cyumvise amazi cyongera gushibuka,Kigatoha nk’igiti kikiri gito.

    Pastor Dr. Ian Tumusime ati “Ndahumuriza abanyarwanda ko hakiri ibyiringiro byo kubaho kandi tubeshejeho abandi. Ni twe tuzi neza ububabare bw’aho tuvuye, nta muntu ukwiye gutegereza ibisubizo by’aho dushaka kujya ahandi.

    Imizi iracyafite ubuzima bwo kuvamo ishyamba rinini, imvura ikenewe yarabonetse ni imiyoborere myiza. U Rwanda rwarashibutse kandi bivuye ku mbabazi abarokotse Jenoside batanze, u Rwanda ruzakomeza ‘kubaho’ kuko abanyarwanda bahisemo kwimakaza imbabazi, ubutabera ndetse n’ubumwe. Humura Rwanda, abana bawe bari maso”.

    Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaga mu Rwanda, amahanga yatereranye u Rwanda, ingabo zari mu Rwanda mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (UN) zisubirira mu bihugu byabo, kugera aho inzirakarengane zirenga miliyoni zicwa urw’agashinyaguro. 

    Muri icyo gihe nta cyizere cy’ubuzima cyari gihari mu Rwanda, ariko ku bw’amahirwe Inkotanyi zahise zitabara zihagarika Jenoside yakorewe Abatutsi zinabohora igihugu. Imyaka 30 irashize kuva u Rwanda ruzutse, ubu rurakataje mu rugendo rwo kwiyubaka ari na ko rumurikira amahanga. 

    Ibyiza u Rwanda rukomeje kugeraho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rubicyesha ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame. Dr. Tumusime yikije ku buyobozi bw’u Rwanda bwavanye u Rwanda mu icuraburindi mu myaka 30 ishize, Iterambere ry’u Rwanda rikaba rikomeje kwishimirwa n’isi yose.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Pastor Dr. Ian Tumusime yacyeje Perezida Kagame, ati “Ubuyobozi bw'u Rwanda bwabaye intangarugero ku isi n’indashyikirwa muri iki kinyejana cya 21. Ndashimira Perezida Kagame Paul ubuhanga n’ubushishozi byakomeje kumuranga”.

    “Kugeza n'uyu munsi, sindabona cyangwa ngo numve undi perezida wakuye igihugu mu icuraburindi agahagarika Jenoside, yarangiza akabanisha abaturage, igihugu kikajya ku murongo!! Sindabonaho igihugu kiyubaka kuva mu busa mu gihe gito nk’u Rwanda.”

    Yavuze akantu ku kandi ku bigira Perezida Kagame umuyobozi w’indashyikirwa ku Isi, atanga ingero ko yubatse amashuri menshi abana bakiga kandi ku buntu, umunyarwanda wese akaba yivuza bimworoheye kandi ku ivuriro rimwegereye, amashanyarazi akaba agera ku baturarwanda hafi ya bose, abahinga bakaba babona amasoko n’ibindi.

    Yamushimiye kandi ko ubutabera bukora ntawubukoreyemo, ashima ko abanyamakuru bubaka igihugu aho gusenya, yewe buri muntu akaba yibona mu iterambere ry’igihugu cy’u Rwanda, “abanyarwanda baba mu mahanga bagahabwa agaciro nk’abari mugihugu”.

    Arakomeza agira ati: “Imiyoborere myiza nyuma ya Jenoside, yasaranganyije ubutaka abanyarwanda, yaciye nyakatsi, abaturage b’u Rwanda bose bambara inkweto, hari ibintu bisa n’aho ari bito ariko bigaragaza imiyoborere ifite aho iganisha abanyarwanda.”

    Pastor Tumusime uzwi cyane mu biterane bya A Light to The Nations asemurira Ev. Dana Morey akanigisha Ijambo ry’Imana, yasabye abakristo bose gukomeza gusengera ubuyobozi n’igihugu muri rusange “ariko muri uko gusenga dukomeza kuba abakozi b’ijambo”.

    Ati “Ndasaba abakristo n’abanyarwanda bose guhaguruka tugakura amaboko mu mufuka tugasenga ariko dukora ibituma u Rwanda rukomeza gukataza mu iterambere ridukura mu guhora tugirirwa impuhwe tukanja mu bihugu bifite icyo bizana ku meza y’iterambere ry’isi.

    Pastor Dr Ian Tumusime yashimiye Perezida Kagame avuga ko atarabona undi muperezida wakoze nk’ibyo yakoze

    Pastor Dr Ian Tumusime yahumurije abanyarwanda muri ibi bihe byo #Kwibuka30

    Pastor Dr Ian Tumusime hamwe n’umufasha we bafatanya kuyobora Revival Palace Church mu Bugesera

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141875/pastor-dr-ian-tumusime-yacyeje-perezida-kagame-watumye-u-rwanda-ruba-indashyikirwa-ku-isi-141875.html

  • Umufana ukomeye wa Rayon Sport yakiriye agakiza, arabatizwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umufana ukomeye w'ikipe ya Rayon Sports NTAKIRUTIMANA Blandine yemeye kwakira Yesu Kristo nk'umwami n'umukiza abatizwa mu mazi menshi.

    Blandine yabatijwe mu itorera rya EAR Remera muri Angilikani kuri uyu wa gatandatu nyuma yo kwiyemeza kuva mu byaha kuko yamenye ko kumenya Imana aribwo bwenge ndetse ko kuva mu byaha ariko kujijuka.

    Aganira na YegoB, Blandine yagize ati;'Ubu ndi icyaremwe gishya nyuma yo kubatizwa mu mazi menshi. Inyigisho nahawe nizo zatumye mfata icyemezo cyo kwemera kuva mu buyobe maze nkagana inzira y'ukuri.'

    Blandine yabatirijwe hamwe n'abandi bantu 8 mu muhango watangiye saa saba z'umugoroba zo kuri uyu wa gatandatu tariki 7 Mata 2024.

    Uretse kuba yemeye kureka ibyaha, Blandine asanzwe amenyerewe mu mupira w'amaguru w'u Rwanda nk'umukunzi ukomeye w'ikipe ya Rayon Sports.

    Blandine yihebeye Rayon Sports mu buryo bukomeye

    Uyu ni umwe mu bari n'abategarugori bazwiho kwihebera bikomeye iyi kipe yashinzwe mu 1968 ikunzwe n'abatari bake mu Rwanda no mu Mahanga.

    Blandine yabatirijwe kuri EAR Remera
    Blandine mu mwambaro wa Rayon Sports
    Nyuma yo kubatizwa bahawe certificate

    Source : https://yegob.rw/umufana-ukomeye-wa-rayon-sport-yakiriye-agakiza-arabatizwa/

  • FIBA yahagaritse ishyirahamwe rya Basketball mu Burundi nyuma yo kubuza Dynamo BBC kwambara ‘Vist Rwanda’ – YEGOB #rwanda #RwOT

    Impuzamashyirahamwe y'umukino wa Basketball ku Isi 'FIBA' yahagaritse by'agateganyo Ishyirahamwe ry'uyu mukino mu Burundi 'FEBABU' nyuma yuko babujije ikipe ya Dynamo BBC kwambara ibirango bya 'Visit Rwanda' mu mikino ya Basketball Africa League, BAL, bikanayiviramo guterwa mpaga.

    FIBA yabwiye FEBABU ko ibyo bakoze bigatuma Dynamo BBC idakina BAL binyuranyije na sitati igenga FIBA, bigasiga icyasha isura ya Basketball, bikanabangamira guteza imbere umukino wa Basketball ndetse bikaba binanyuranyije n'amategeko.

    FIBA yasabye ko bitarenze kuwa Kabiri taliki 23 z'uku kwezi, FEBABU igomba kuzaba yatanze ibisobanuro biherejejwe n'inyandiko ndetse n'ibihamya bisobanura impamvu yafashe icyemezo cyo kubuza Dynamo kwambara Visit Rwanda.

    Source : https://yegob.rw/fiba-yahagaritse-ishyirahamwe-rya-basketball-mu-burundi-nyuma-yo-kubuza-dynamo-bbc-kwambara-vist-rwanda/

  • Kwibuka30: Munyanshoza, Nyiranyamibwa na Muka… – #rwanda #RwOT

    Aba bafatwa nk’aba mbere bagize uruhare rukomeye mu kubika amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubumwe n'ubwiyunge bw'Abanyarwanda n'ibindi babinyujije mu bihangano byabo bagiye bashyira hanze mu bihe bitandukanye byomoye benshi.

    Baririmbye kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mata 2024, mu gusoza icyumweru cy'inyunamo ku rwego rw'Igihugu, byabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero.

    Muri uyu muhango, Perezida wa Sena, Dr. Kalinda François Xavier n’abandi banyacyubahiro batandukanye ndetse n’imiryango y’abanyapolitiki, bashyize indabo ku mva, banunamira abanyapolitiki bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rebero.

    Ku rutonde rw'abanyapolitiki basanzwe bashyinguye kuri uru rwibutso hiyongereyeho abandi icyenda, na bo baranzwe n'ibikorwa by'ubutwari no kwanga akarengane.

    Muri uyu muhango, Munyanshoza yaririmbye indirimbo ye yise 'Ibijya gucika bica amarenga'. Mbere yo kuyiririmba, yavuze ko yayanditse ashaka kugaragaza amateka mabi Abanyarwanda banyuzemo.

    Nyiranyamibwa Suzanne we yaririmbye indirimbo 'Ese Mbaze nde?'. Nyuma yo kuyiririmba, yavuze ko ari inshingano za buri wese kwibuka 'kugira ngo aya mahano atazasubira ukundi'.

    Yavuze ati 'Ndabifuriza gukomera no kwihangana, kuko inshingano za buri wese muri twe ni ukubaho tugatsinda ikibi, aya mahano ntazongera kugwirira igihugu cyacu. Murakoze, twibuke, twiyubaka.”

    Mukankusi Grâce we yaririmbye indirimbo yise ‘Mfite ibanga’. Yavuze ko ishingiye ku buhamya bwe, kuko igaruka ku buzima bw’umubyeyi we (Nyina) wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Mfite ibanga’ ni indirimbo ikubiyemo ubuhamya, Mama yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku itariki nk’iyi ngiyi ya 13 Mata 1994, aho bamwishe bamuciye amaguru n’amaboko bamujugunya mu cyobo bamugerekaho indi mirambo yicwa no kubura umwuka.”

    Ku rutonde rw'abanyapolitiki basanzwe bashyinguye kuri uru rwibutso hiyongereyeho abandi icyenda, na bo baranzwe n'ibikorwa by'ubutwari no kwanga akarengane.

    Ni urwibutso rushyinguyemo abanyapolitiki bemeye guhara ubuzima bwabo barwanya bivuye inyuma umugambi wo kurimbura Abatutsi wabibwe na Repubulika ya mbere n'iya Kabiri.

    Ibikorwa byabo byasize umurage udasaza, kandi batanga urugero rw'uko buri wese akwiriye guharanira kurwanya yivuye inyuma ivangura rigeza kuri Jenoside.

    Kuva mu 2006, ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero niho habitse amateka y'abanyapolitiki bishwe muri Jenoside bazira kurwanya Politiki y'urwango.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mata 2024, hibutswe kandi hazirikanwa amazina y'abanyapolitiki bongewe muri uru rwibutso. Barimo: Gisagara Jean Marie Vianney wari Burugumesitiri wa komini Nyabisindu;

    Dr Gafaranga Theoneste wari umudepite, Dr Habyarimana Jean Baptiste wabaye Perefe wa perefegitura ya Butare aba n’umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR);

    Kabageni Venantie wari umudepite, Kamenya Andre wari mu bashinze ishyaka rya PL yari n'umuyobozi w’ikinyamakuru 'Rwanda Rushya', Kavaruganda Joseph wagize uruhare mu gusinywa kw’amasezerano y’amahoro muri Arusha, Kayoranga Charles wakoze muri Ministeri y’Ubucamanza;

    Mushimiyimana Jean Baptiste wabaye umujyanama mu bya politiki muri Ministeri y’Imirimo ya Leta n’ingufu, Me Ngabo Félicien wabaye Visi-Perezida w’ishyaka rya PSD yajyaga avuga ati 'Ndabizi ko nzicwa ariko reka turwanire ukuri ku buryo n’abazadukomokaho bazajya bamenya ibibazo twanyuzemo ntihazagire ubayobya.”

    Hari kandi Ngurinzira Boniface wabaye mu bitandukanyije n'ishyaka rya MRND ryari ku butegetsi ajya muri MDR. Yishwe n'abasirikare barindaga Umukuru w'Igihugu,

    Mu bandi bibukwa harimo, Me Niyoyita Aloys wari mu ishyaka rya PL ritari rishyigikiye imiyoborere y'igitugu n'andi mashyaka yarangwaga n'ivanguramoko, Nyagasaza Narcisse wabaye Burugumesitiri wa Komini Ntyazo;

    Nzamurambaho Frederic wabaye Perezida w’ishyaka PSD wajyaga avuga ngo ” Ushobora gupfa uzira kuba ikigwari, kandi ushobora gupfa uzira kuba intwari. Rero uzahitemo icyo uzapfa uzira', Rucogoza Faustin wabaye Minisitiri w'itangazamakuru;

    Prof. Rumiya Jean Gualbert wabaye muri komite ya MRND ariko ntiyigeze ashyigikira amacakubiri, Rutaremara Jean De La Croix wabaye umujyanama mu by’amategeko muri Ministeri y’Ubucuruzi, Ruzindana Godefroid wabaye Perefe wa Perefegitura ya Kibungo;

    Rwabukwisi Vincent wari mu barwanyije Politiki mbi y’amoko binyuze mu mwuga w’itangazamakuru ndetse na Rwayitare Augustin wakoze muri Ministeri y’umurimo n’imibereho myiza y’abaturage.


     

    Umuhanzi Munyanshoza Dieudonne ubwo yaririmbaga mu muhango wo kwibuka Abanyapolitike


    Munyanshoza yavuze ko yahimbye iyi ndirimbo ‘mu rwego rwo kugaragaza uko Jenoside yateguwe’


    Nyiranyamibwa yaririmbye indirimbo ye yise 'Ese mbaze nde?


    Nyiranyamibwa yasabye buri wese guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi


    Mukankusi Grace yaririmbye muri uyu muhango indirimbo ye yise 'Mfite ibanga' yahimbiye umubyeyi we









    Mukankusi yavuze ku kuntu umubyeyi we yishwe urw’agashinyaguro muri Jenoside








    KANDA HANO UREBE UBWO MUNYANSHOZA YARIRIMBAGA

    “>

    KANDA HANO UREBE UBWO NYIRANYAMIBWA YARIRIMBAGA

    “>

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze uyu muhango wokwibuka abanyapolitiki

    AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141861/kwibuka30-munyanshoza-nyiranyamibwa-na-mukankusi-baririmbye-mu-kwibuka-abanyapolitiki-bish-141861.html

  • RIP Rainford! Umukinnyi wamenyekanye cyane mu ikipe ya TP Mazembe yitabye Imana azize impanuka ubwo yari kumwe n’umukunzi we -Amafoto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunya-Zambia Rainford Kalaba wamenyekanye cyane mu ikipe ya TP Mazembe, yitabye Imana azize impanuka yahitanye we n'umukunzi we.

    Rainford yari umukinnyi mwiza cyane wo muri iyi myaka ishize ku mugabane w'Africa Rainford Kalaba yitabye Imana azize impanuka muri Zambia.

    Yitabye Imana ubwo yari kumwe n'umukunzi we nawe witabye Imana.

    Source : https://yegob.rw/rip-rainford-umukinnyi-wamenyekanye-cyane-mu-ikipe-ya-tp-mazembe-yitabye-imana-azize-impanuka-ubwo-yari-kumwe-numukunzi-we-amafoto/

  • Na nyuma ya zero, Imana irakora! Andi makuru mashya ku mukinnyi Rainford byari byatangajwe ko yapfuye azize impanuka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'ubuzima muri Zambiya itangaje ko abaganga bari kwita kuri Rainford Kalaba bavuze ko bitararangira, amerewe nabi, ari muri Koma, ariko ntarashyiramo umwuka.

    Charlene Mkandawire, inshuti ye bari kumwe mu modoka bakora impanuka, yo byarangiye yamaze gupfa.

    Mu masaha make ashije nibwo hari hasakaye amakuru avuga ko Kalaba wamenyekanye akinira TP Mazembe n'ikipe y'igihugu ya Zambiya yitabye Imana azize impanuka y'imodoka ikomeye yagiriye ku muhanda wa Kafue Lusaka, aho yahise ajyanwa mu bitaro bya University Teaching Hospital.

    Source : https://yegob.rw/na-nyuma-ya-zero-imana-irakora-andi-makuru-mashya-ku-mukinnyi-rainford-byari-byatangajwe-ko-yapfuye-azize-impanuka/

  • Rainford Kalaba wakiniye amakipe arimo TP Maz… – #rwanda #RwOT

    Ni impanuka yabaye kuri uyu Wagatandatu taliki 12 Mata 2024 mu masaha ya saa sita ibera mu muhanda uva Lusaka werekeza Kafue aho imodoka ntoya, Rainford Kalaba yararimo yo mu bwoko bwa Mercedes Benz yagonganye n’igikamyo cyo mu bwoko bwa Howo gitwara ibitoro.

    Nyuma y’iyi mpanuka uyu munyabigwi  yajyananywe  kwa muganga n’umukunzi we warumutwaye bose  bakomeretse cyane ariko nyuma y’amasaha macye baza kwitaba  Imana nkuko police yo muri Zambia yabitangaje.

    Reinford Kalaba wapfuye ku myaka 37 dore ko yari yaravutse taliki 14 z’ukwezi kwa 08 mu 1986 yakiniye amakipe arimo Zesco United guhera muri 2006,nyuma y’imyaka 2 ahava yerekeza muri Braga ,muri 2008 ahita  yerekeza muri Gil Vicente nyuma ajya gukinira Leiria maze muri 2012 yerekeza mu ikipe ya TP Mazembe ari naho benshi bamumenyeye gusa aza gutandukana nayo mu mwaka ushize.

    Yanakiniye ikipe ye y’igihugu ya TP Mazembe guhera muri 2005 kugeza muri 2018 anatwarana nayo igikombe cy’Afuruka cya 2012.

    Yatwaranye ibikombe 2 na Zesco United,9 ari kumwe na TP Mazembe ndetse muri 2016 yegukanye igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri CAF Confederation Cup 

    Uko imodoka yaririmo Reinford Kalaba yabaye 

    Reinford Kalaba yamenyekanye cyane akina muri TP Mazembe

    Reinford Kalaba yafashije ikipe y’igihugu ya Zambia kwegukana igikombe cy’Afurika muri 2012

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141873/rainford-kalaba-wakiniye-amakipe-arimo-tp-mazembe-yitabye-imana-141873.html