Blog

  • Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Djihad BIZIMANA yongeye kwitwara neza mu ikipe ye muri Ukraine – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi Djihad Bizimana yongeye kugaragara mu mu kibuga asimbuye ku munota wa 37′, mu mukino wa shampiyona, Kryvbas yo muri Ukraine akinira yanganyijemo na FC Rukh Vynnyky, igitego 1-1.

    FC Kryvbas iri ku mwanya wa 3 n'amanota 48 irushwa 1 na Shaktar Donetsk (ifite imikino 2 y'ibirarane).

    Source : https://yegob.rw/kapiteni-wikipe-yigihugu-amavubi-djihad-bizimana-yongeye-kwitwara-neza-mu-ikipe-ye-muri-ukraine/

  • The Ben, Alliah Cool na Muyoboke mu begukanye… – #rwanda #RwOT

    Byatangiwe mu Mujyi wa Nairobi mu gihugu cya Kenya mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 14 Mata 2024. Ni nyuma y'uko bahatanye mu cyiciro cy'amatora (Vote) yabereye kuri Internet, hanyuma Akanama Nkemurampaka k'iri rushanwa ka kemeza urutonde rwa nyuma rw'abatsinze.

    Ibirori byo gutanga ibi bihembo byabereye mu nyubako ya Nairobi Street Kitchen, byatangiye ahagana saa munani z'amanywa, aho ababyitabiriye banyuze ku itapi itukura (Red Carpet), bisozwa n'umuhango wo gushyikiriza ibihembo abahize abandi (Gala Event) byatangiye ahagana saa moya z'umugoroba.

    Abategura ibi bihembo bavuze ko babitanze bagendeye ku majwi angana na 50% y'abatoye binyuze kuri Internet. Isimbi Alliance 'Alliah Cool' yegukanye igikombe mu cyiciro cy'umukinnyi mwiza wa filime mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba 'East Africa Film Star East Africa'.

    Alliah Cool yahigitse abarimo Kate Actress wo muri Kenya, Jacob Stephene JB wo muri Tanzania ndetse na Nabwiso Mathew wo muri Uganda.'

    Ni mu gihe Muyoboke Alex wabaye umujyanama w'abahanzi banyuranye yegukanye igikombe cy'umujyanama mwiza muri EAC 'Best Artist Manager East Africa'. Yahigitse Chiki Kuruka wo muri Kenya, Babu Tale wo muri Tanzania ndetse na Nzeyimana Ismail wo mu Burundi.

    Umuhanzi Mugisha Bejamin [The Ben] yegukanye igikombe cy'indirimbo ifite amashusho meza 'Best Music Video of the year East Africa' abicyesha indirimbo yise 'Ni Forever'. 

    Iyi ndirimbo yayihimbiye umugore we Uwicyeza Pamella, yarakunzwe cyane mu gihe gito ahanini bitewe n'inkuru yayo no kuba uyu muhanzi yari akumbuwe kuko yari amaze igihe adashyira hanze indirimbo. Igikombe cya The Ben cyakiriwe na Muyoboke Alex wari muri Kenya.

    Mbere y'uko umuhango wo gutanga ibi bihembo urangira, ababitegura bavuze ko bongeyemo icyiciro cy'umunyamakurukazi mu rwego rwo kubashyigikira. Batangaje ko hatsinze Claudia Naisabwa wo muri Kenya ndetse na Azeezah Hashim wo muri Kenya.

    Producer Jean Pierre Irakoze [Kozze] wo muri Country Records yegukanye igikombe cya Producer wahize abandi mu batunganya amajwi y'indirimbo 'Best Audio Producer East Africa'' ni mu gihe studio ya Country Records ya Noopja yegukanye igikombe cya Studio nziza 'Best Music Studio East Africa.’

    Umuhanzi w'umunyarwanda Marchal Ujeku wamenyekanye cyane mu njyana gakondo yo ku nkombo yatashye yegukanye ibikombe bibiri mu byatanzwe.

    Yegukanye igikombe cya 'Best Culture Music- East Africa' abicyesha indirimbo ye 'Ntakazimba' ndetse yegukana n'igikombe cya 'Most Supportive/Best Real Estate Company Award' abicyesha kompanyi yashinze yise 'Marchal Real Estate'.

    Ibi bihembo 'East Africa Arts Entertainment Awards (EAEA)' bigamije gushyigikira urugendo rw'iterambere rw'abahanzi bakorera umuziki ku mugabane wa Afurika, by'umwihariko mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba.

    Mu 2022, Meddy yabaye umuhanzi rukumbi wegukanye igikombe muri ibi bihembo. Icyo gihe yegukanye igihembo cy'umuhanzi w’umwaka wo mu Rwanda wahize abandi [People’s Choice artist of the year- Rwanda].

    Umuhanzikazi w’umugore w'umwaka wahize bagenzi be mu 2022 (People’s Choice Best Female Artist 2022) yabaye Nandy. Yahigitse Butera Knowless.

    Mu 2023, Bruce Melodie yegukanye igihembo mu cyiciro ‘People’s Choice Best Rwandan Sound’ abicyesha indirimbo ye yise ‘Akinyuma’

    Ni mu gihe Dj Brianne yegukanye igikombe mu cyiciro cy’umugore ukora umwuga wo kuvanga imiziki ‘Peoples’ Choice Female Deejay of the Year’

    Bien-Aime wo mu itsinda rya Sauti Sol yegukanye igikombe cy’umwanditsi w’indirimbo w’umwaka [People’s Choice Songwriter of the year].

    Ni mu gihe Butera Knowless na Nel Ngabo begukanye igikombe cy’indirimbo ihuriweho ‘People’s Choice Collaboration Single of the year’ babicyesha indirimbo ‘Mahwi’ bakoranye.

    Diamond yihariye ibihembo! Yegukanye igikombe cy’umuhanzi w’umwaka [Artist of the year], icy’indirimbo ifite amashusho meza abikesha ‘Yatapita’, yabaye kandi umuhanzi w’umugabo w’umwaka wo muri EAC. Yari ahatanye mu byiciro 11.

     

    Umukinnyi wa filime Amb. Isimbi Alliance yegukanye igikombe cy'umukinnyi wa filime uhiga abandi muri EAC

    Indirimbo 'Ni Forever' yahesheje igikombe The Ben muri Kenya nyuma y'amezi atatu igiye hanze


    Muyoboke Alex yakira igikombe cy'umujyanama uhiga abandi mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba. Uyu mugabo yafashije abahanzi benshi bakomeye barimo nka Tom Close, Davis D, Charly&Nina, Urbano Boys n'abandi benshi

    Marchal Ujeku yegukanye ibikombe bibiri mu byatanzwe muri East Africa Entertainment Awards . Yavuze ko abikesha umuhate n'imbaraga yashyize mu muziki wubakiye ku buzima bwo ku Nkombo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141904/the-ben-alliah-cool-na-muyoboke-mu-begukanye-ibihembo-byatangiwe-muri-kenya-141904.html

  • Ari mubanze kwambara Visit Rwanda none aje gushakira umugati mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi Guibert Nijimbere wakiniraga Dynamo BBC y'iwabo mu Burundi yerekeje muri Kepler BBC yo mu Cyiciro cya Mbere mu Rwanda.

    Uyu mukinnyi yagarutse mu Rwanda nyuma y'aho Federasiyo ya Basketball mu Burundi ihagaritswe na FIBA kubera kudakurikiza amabwiriza ya BAL, ubwo iyi kipe yangaga kwambara imyambaro yanditseho Visit Rwanda.

    Nijimbere agarutse mu Rwanda kunshuro ya kabiri kuko ubwambere yanyuze mu makipe nka IPRC Kigali na Patriots.

    Source : https://yegob.rw/ari-mubanze-kwambara-visit-rwanda-none-aje-gushakira-umugati-mu-rwanda/

  • Premier League: Arsenal yanze gusiga Liverpoo… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru nibwo muri shampiyona y’ikiciro cyambere mu Bwongereza hakomezaga gukinwa imikino yo ku munsi wa 32.

    Saa kumi nimwe n’iminota 30, kuri Emirates Stadium Arsenal yari yakiriye Aston villa.

    Umukino watangiye ikipe ya Arsenal ariyo iri hejuru ihererekanya umupira neza nk’ibisanzwe gusa kugera imbere y’izamu bikayigora.

    Ku munota wa 12 uwitwa Leandro Trossard yihambuye ishoti riremeye gusa Emiliano Martinez akora akazi gakomeye arikuramo.

    Ba myugariro ba Aston villa bihagazeho bakomeza gukuraho gusa na barutahizamu bayo bakabona amahirwe nkaho Ollie Watkins yari yiherewe umupira na Maghalaes gusa arekuye ishoti rikubita igiti cy’izamu.

    Ku munota wa 40 Arsenal yongeye kurata igitego cyabazwe ku ishoti Gabriel Jesus yararekuye gusa umunyezamu wa Aston villa arikuramo. 

    Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0. Mu gice cya kabiri ikipe y’abarashi n’ubundi yaje ikomeza kwatsa umuriro imbere.

    Ku munota wa 61 Youri Tielemans yarekuye ishoti ryashoboroga kuvamo igitego nyuma yo kwambura umupira Ben White gusa kubw’amahirwe macye umupira uragenda ukubita igiti cy’izamu.

    Kuwa 84 Leon Bailey yatsinze igitego cya 1 cya Aston villa ku mupira yarahawe na Lucas Digne.

    Nyuma yo gutsindwa igitego abakinnyi ba Arsenal bose bahise bazamuka bajya gushaka uko bishyura bituma Ollie Waktins abona umupira awuhawe na Youri Tielemans azamuka yiruka aterekamo igitego cya 2.

    Umukino warangiye Aston villa itsinze ibitego 2-0, Arsenal amahirwe yarifite yo kwegukana igikombe atangira kuyoyoka kubera ko yahise ijya kumwanya wa 2 n’amanota 71.

    Undi mukino wabaye ni uwo Liverpool yatsindwagamo na Crystal Palace igitego 1 -0 cyatsinzwe na Eberechi Eze ku munota wa 31 ahawe umupira na Tyrick Mictchell. Ibi byatumye Liverpool ihita ijya kumwanya wa 3 n’amanota 31.

    Nyuma yuko aya makipe yombi atsinzwe byahise bituma Manchester City ifata umwanya wa mbere n’amanota 73.

    Ollie Waktins yishimira igitego 

    Leon Bailey nyuma yo gufungura amazamu,ni uko yishimye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141902/premier-league-arsenal-yanze-gusiga-liverpool-141902.html

  • Cte dIvoire: Ibyaranze gutangiza iserukiram… – #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatatu tariki 3 Mata 2024, nibwo Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda ruzitabira, nk’Umushyitsi w’Icyubahiro, Isoko Mpuzamamahanga ryo guteza imbere ubuhanzi muri Afurika rizwi nka 'Marché des Arts du Spectacle d’Abidjan (MASA)'.

    Ibi birori byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mata 2024 mu Mujyi wa Abidjan muri Côte d'Ivoire, bizasozwa kuya 20 Mata 2024. Byabereye ahantu hagenewe kwakira ibitaramo n'ibirori by'umuco hitwa Treichville Palace of Culture yakira abantu barenga 9400.

    Iri serukiramuco ryatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w'Intebe wa Côte d'Ivoire Robert Beugré Mambé. Mu ijambo rye, yavuze ko 'Côte d'Ivoire ihaye ikaze buri wese witabiriye iri serukiramuco' kandi ko iki gihugu gihaye ikaze abanyafurika n'abandi bashaka kumenya ibyiza bitatse iki gihugu, uhereye ku buhanzi n'ubugeni’.

    Yavuze ko iri serukiramuco rizarangwa n'ibikorwa binyuranye byubakiye ku buhanzi, imbyino, kugaragaza imico y'ibihugu bitandukanye n'ibindi.

    Minisitiri Ushinzwe Umuco wa Côte d'Ivoire, Françoise Remarck yashimye Guverinoma y'iki gihugu ku bwo 'kudutera inkunga no kudushyigikira iri serukiramuco rigashoboka'.

    Yavuze ko afite icyizere cy'uko mu gihe cy'icyumweru iri serukiramuco rigiye kumara rizaba 'umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo ku bantu banyuranye'.

    Uyu muyobozi yavuze ko iri serukiramuco rikwiye gufasha benshi guhanga ibishya, imikoranire yagutse, gufatanya mu bikorwa binyuranye hagamijwe guteza imbere umugabane wa Afurika.

    U Rwanda rwatumiwe muri iri serukiramuco nk'umushyitsi w'icyubahiro. Mu ijambo rye, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Umutoni Sandrine yagaragaje ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, binyuze mu buhanzi n'umuco u Rwanda rwongeye kwiyubaka, rushyira imbere gahunda z'iterambere n'ubumwe n'ubwiyunge.

    Ni mu gihe, Visi- Perezida Ushinzwe Umuco na Siporo wa Korea, Bwana Jeon Byung Geuk yavuze ko afite icyizere cy'uko umubano w'ibihugu byombi uzakomeza kuba mwiza kurushaho.

    Iri serukiramuco ribereye muri iki gihugu mu gihe rihuje abahanzi barenga 800 bazagaragaza ibikorwa by'abo mu gihe cy'iminsi.

    Ribaye igikorwa gikomeye kibereye muri iki gihe nyuma yo kwakira imikino ya CAN 2023.

    Uretse Itorero Urukerereza ryasusurukije abitabiriye gufungura iri serukiramuco, abahanzi barimo Didi B, Mosty, Roselyne Layo bataramiye abaryitabiriye.

    Inyandiko zinyuranye zivuga ko kuri iri soko ry'ubuhanzi, zigaragaza ko ryashinzwe mu 1993 bigizwemo uruhare n'iserukiramuco ry'ubuhanzi n'imbyino Nyafurika 'Agence intergouvernementale de la Francophonie,'.

    Ryaherukaga kubera i Abidjan ku wa 5-12 Gicurasi 2022, kuko riba buri nyuma y'imyaka ibiri. Ni ku nshuro ya 13 iri soko ry'ubuhanzi rigiye kuba, kuri iyi nshuro rizitsa cyane ku nsanganyamatsiko yubakiye ku kugaragaza uruhare rw''urubyiruko, mu guhanga udushya n'imirimo'.

    Kamaté ukuriye iri soko ry'ubuhanzi, aherutse kuvuga ko intego y'abo ari ukugaragaza ibikorwa by'abahanzi no kubahuza n'abashobora kugura ibihangano by'abo.

    Yunganirwa na Hassane Kassi Kouyaté ukuriye Komite y'Ubuhanzi muri iri serukiramuco, uvuga ko hafi 65% by'abitabira iri soko ry'ubuhanzi, banitsa ku ruhare rw'abo mu guteza imbere ihame ry'uburinganire.

    Ati 'Yaba abagabo bakina, bandika, bayobora, impungenge zishingiye kuri ibi bibazo. Nyuma yibyo, tubona ko abaduhanze amaso, ku mugabane wacu, batangiye kwifuza rwose kwinjiza tekinoloji nshya mu byo baremye.'


    Itorero ry’Igihugu Urukerereza ryasusurukije abitabiriye ibirori byo gutangiza Iserukiramuco 'Marché des Arts et Spectacles Africains'
    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Umutoni Sandrine yagaragaje ubuhanzi n'umuco bwagize uruhare mu kongera kwiyubaka k'u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi











    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141898/cote-divoire-ibyaranze-gutangiza-iserukiramuco-ryubuhanzi-ryasusurikijwe-nitorero-urukerer-141898.html

  • Nicki Minaj yanditse amateka adafitwe n’undi… – #rwanda #RwOT

    Onika Tanya Maraj umuraperikazi ukomoka mu birwa bya Trinidad & Tobago, wamamaye cyane ku izina rya Nicki Minaj, uri mubamaze igihe mu muziki ndetse unakunze kwiyita ko ariwe mwamikazi w’injyana ya Rap, kuri ubu yongeye kwandika amateka mashya ataragirwa n’undi muraperikazi , abikesha ibitaramo bizenguruka Isi yise ‘Pink Friday 2 World Tour’.

    Ibi ni ibitaramo bizenguruka Isi yitiriye album aherutse gusohora yise ‘Pink Friday 2’ yasohoye ku itariki 8 Ukuboza 2023. Ku itariki 1 Werurwe 2024 nibwo Nicki Minaj yabitangiye ku mugaragaro mu mujyi wa Oaclkand muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

    Kugeza ubu Billboard yamaze gutangaza ko Nicki Minaj amaze kwandika amateka adafitwe n’undi muraperikazi ku Isi aho yamaze kwinjiza amafaranga menshi mu gihe gito abikesha kugurisha amatike y’ibi bitaramo. Nicki Minaj akaba amaze kwinjiza Miliyoni 34.9 z’Amadolari mu bitaramo 17 amaze gukora.

    Nicki Minaj yanditse amateka yo kwinjiza Miliyoni 34.9 z’Amadolari mu bitaramo 17

    Byibuze muri buri gitaramo Nicki Minaj yinjiza Miliyoni 2 z’Amadolari dore ko ku itariki 30 Werurwe mu gitaramo yakoreye i Madison Square Garden mu mujyi wa New York yinjije Miliyoni 2.858 z’Amadolari mu ijoro rimwe gusa.

    Billboard ikomeza ivuga ko ntawundi muraperikazi urabasha kwinjiza aya mafaranga mu bitaramo ndetse ngo ayinjize mu gihe gito. Byitezwe ko Nicki Minaj azatera ikirenge mucya Beyonce na Taylor Swift baherutse kwinjiza agatubutse mu bitaramo bizenguruka Isi bakoze mu 2023. Ibi bitaramo yise ‘Pink Friday 2 World Tour’ bigiye gukomereza i Burayi aho bizasozwa ku itariki 14 Nyakanga 2024 mu Bubiligi.

    Nicki Minaj niwe muraperikazi wa mbere ubashije kwinjiza amafaranga menshi y’ibitaramo mu gihe gito

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141889/nicki-minaj-yanditse-amateka-adafitwe-nundi-muraperikazi-ku-isi-141889.html

  • Abakinnyi ba As Kigali bari mu byishimo bicagase – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mbere y'uko AS Kigali ihura na APR FC yahembye abakinnyi ukwezi kumwe mu mezi atatu yari ibarimo, byumvikane ko hasigaye amaze 2 harimo (Imishahara y'ukwezi Kwa Gashyantare na Werurwe 2024).

    AS Kigali izakira APR FC mu mukino w'ikirarane w'umunsi wa 26 wa PNL kuri uyu wa mbere tariki ya 15/04/2024 saa 15:00 kuri Kigali Pele Stadium.

    Wari umukino wasubitswe mu minsi ishize ubwo ikipe ya APR FC yari iri mu bihe bitoroshye byo kubura umutoza w'ayo witabye Imana.

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-ba-as-kigali-bari-mu-byishimo-bicagase/

  • Federasiyo ya Basketball mu Burundi yahagaritswe inasabwa ibisobanuro by’uko Dynamo yanze kwambara ‘Visit Rwanda’ #rwanda #RwOT

    Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Basketball (FIBA) yamaze kwandikira ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Burundi (FEBABU) irimenyesha ko rihagaritswe by’agateganyo kubera imyitwarire yagaragaje ubwo ikipe ya Dynamo BBC yangaga gukina BAL yambaye ibirango bya Visit Rwanda nk’umuterankunga w’irushanwa.

    Mu ibaruwa yandikiwe perezida wa FEBABU, Manirakiza Jean Paul yasinyweho na Andreaz Zagklis akaba umunyamabanga wa FIBA, yabamenyesheje ko ari ibihano bijyanye n’imyitwarire ya Dynamo muri Africa Basketball League (BAL).

    Dynamo yarimo ikina ijonjora ryaberaga muri Afurika y’Epfo, FIBA yibukije FEBABU ko tariki ya 9 Werurwe iri shyirahamwe ryandikiye FIBA rinamenyesha perezida wa BAL risaba ko ikipe ya bo yakina nta birango by’umuterankunga, Visit Rwanda. Icyo ryamenyeshejwe ko niba ishaka gukina nta birango yakwikura mu irushanwa kuko bidashoboka.

    Ngo nubwo byabaye ariko uwo munsi Dynamo yakinnye umukino wa yo wa mbere na Cape Town Tigers tariki ya 9 Werurwe 2024 bapfutse ibirango bya Visit Rwanda.

    Iti “nyuma yo kwihanangirizwa na FIBA, BAL ikipe yatewe mpaga mu mikino 2 yakurikiyeho (tariki ya 10-12 Werurwe) kubera kwanga kwambara umwambaro ugaragaza umuterankunga ndetse ihita inasezererwa mu irushanwa.”

    Yanzuye ko kubera ibyo bikorwa bakoze hari amategeko bishe bityo ko FEBABU ihagaritswe by’agateganyo mu gihe iki kibazo cy’imyitwarire kigikomeje gukorwaho iperereza, FEBABU ikaba yasabwe na FIBA gutanga ibisobanuro ndetse n’ibimenyetso bitarenze ku wa Kabiri tariki ya 23 Mata 2024.

    FEBABU yanze gukina yambaye Visit Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Federasiyo-ya-Basketball-mu-Burundi-yahagaritswe-inasabwa-ibisobanuro-by-uko-Dynamo-yanze-kwambara-Visit-Rwanda

  • Igihombo gikomeye kuri Shampiyona ya Basketball y’u Burundi, irazahurwa nande?. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yuko irushanwa Viva Basketball League (VBL) ritinze gutangira biravugwa ko abakinnyi bamwe bakiniraga amakipe yo mu gihugu cy'u Burundi bamaze kurambagizwa n'amakipe atandukanye yo muri aka karere ka Afurika y'uburengerazuba harimo ayo mu Rwanda na DR Congo.

     

    Abo bakinnyi barimo umunya-Sudan w'imyaka 25 witwa David Deng Dikong bivugwa ko ashobora kwerekeza muri Chaux Sports BBC yo muri DR Congo akaba yakiniraga ikipe yo mu Burundi yitwa Dynamo BBC , abo bakinnyi kandi harimo n'umukinnyi w'ikipe y'igihugu y'u Burundi Landry Ndikumana ufite imyaka 30 ushobora kwerekeza muri AMI BBC yahoze akinira umwaka ushize uyu kandi akaba umwe mu bakinnyi babahanga ikipe y'igihugu y'u Burundi ifite kuko yigeze no kuba umukinnyi w'irushanwa MVP muri Ugunda. aba nibyo bakinnyi bivugwa ko bazerekeza mu macyipe acyina Basketball muri DR Congo.

    Landry Ndikumana ushobora kwerekeza muri AMI BBC

    David Deng Dikong bivugwa ko azerekeza muri Chaux Sports BBC yo muri Congo DR

    Abakinnyi bivugwa ko bazerekeza muri Shampiyona ya Basketball y'u Rwanda.

    Harimo Umunya-Nigeria Israel Otobo w'imyaka 20 wakiniraga ikipe ya Dynamo BBC uyu akaba yaranabaye umukinnyi mwiza 'MVP' w'irushanwa mu mwaka ushize biravugwa ko kandi yatangiye imyitozo muri APR BBC yahano mu Rwanda, undi mukinnyi n'umukinnyi w'umurundi w'imyaka 28 Joe Guibert Nijimbere wakiniraga Dynamo BBC yo mu Burundu bikaba bivugwa ko azakinira Kepler BBC yo mu Rwanda uyu musore si ubwambere akinnye hano mu Rwanda kuko yatwaranye na Patriot BBC igikombe mu bihe byashize.

     

     

    Aba bakinnyi bose nibaramuka basohotse muri iki gihugu cy'u Burundi biragoye ko uburyohe bwa Shampiyona y'u Burundi bwaguma kurugero nkurwo yariho kuko izaba itakaje uburyohe binyuze muri bsno bakinnyi bayo bakomeye.

    Israel Otobo wakiniraga Dynamo BBC bivugwa ko yatangiye imyitozo muri APR BBC
    Joe Guibert Nijimbere wakiniraga Dynamo BBC biravugwa ko azakinira Kepler BBC

    Source : https://yegob.rw/igihombo-gikomeye-kuri-shampiyona-ya-basketball-yu-burundi-irazahurwa-nande/

  • Jean-Luc wa Habyarimana yacunze Icyunamo kirimbanyije yikoza agati munsi y'Ubugabo #rwanda #RwOT

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga benshi batandukanye bifatiye ku gahanga umuhungu wa Habyara, Aba barimo Ambasaderi Olivier Nduhungirehe batamaje bikabije umuhungu wa Habyarimana Juvénal, Jean-Luc Habyarimana wagerageje kujijisha Abanyarwanda ku rupfu rwa Se agoreka amateka wagirango nawe ntayo azi kandi abigira nka na.

    Abafite amateka kuri Jenoside ndetse no ku Rwanda muri rusange batamaje umuhungu wa Habyarimana Juvénal, Jean-Luc Habyarimana wagerageje kujijisha Abanyarwanda ku rupfu rwa Se.

    Ejobundi aha mu gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Gen (Rtd) Fred Ibingira asobanurira abakozi ba RRA, Komisiyo ishinzwe amatora Abagenzuzi b'Imari ya Leta n'abandi yibajije uburyo Inkotanyi zari kurobanura indege zigwa I Kanombe zigahitamo kurasa iya Kinani kandi Inkotanyi ntaho zihuriye na Radari, Bisobanura ko Intagondwa z'abahutu ndetse n'abafatanyabikorwa bazo ari bo bashatse kubangamira Amasezerano y'Amahoro bahitamo kwikora mu gifu.

    Indege ya Habyarimana yarashwe mu masaha ya Saa Mbili y'ijoro ku itariki ya 6 Mata 1994, ubwo yari avuye mu mishyikirano muri Tanzania. Icyo gihe Jean-Luc wari ufite imyaka 18 y'amavuko yari mu rugo rwabo i Kanombe.

    Jean-Luc uba mu Bufaransa, ubwa mbere muri Mutarama 2010 yatangarije BBC Gahuzamiryango ko indege ya Habyarimana yahanuwe n'igisasu cyaturutse i Masaka mu bilometero bigera kuri 13 ujya i Kanombe, asobanura ko yabyiboneye n'amaso ye.

    Muri Mutarama 2012, iki gitangazamakuru cyongeye kuvugisha Jean-Luc, kimubaza ku hantu indege ya Se yarasiwe, aho kuhavuga nk'umuntu wahamije mbere ko yabonye aho ibi bisasu byaturutse, asubiza ati 'Aho indege yarasiwe si ngombwa. Icya ngombwa ni uwarashe indege.'

    Ku wa 12 Mata 2024, mu butumwa Jean-Luc yanyujije ku rubuga X, yagarutse ku byo yavuze mu 2010, yemeza ko indege ya Habyarimana yarashwe n'igisasu cyaturutse i Masaka, igwa mu gipangu cyabo i Kanombe.

    Ati 'Maze bitunguranye, duhita tubona urumuri runini ruturuka i Masaka, mu majyepfo y'Iburengerazuba mu rugo i Kanombe, duhita twumva n'urusaku rw'ikintu giturika. Indege yahise yongera umuvuduko, ihindura gato n'inzira yari ikurikiye.'

    Jean-Luc yasobanuye ko indege yaguye mu gipangu cyabo i Kanombe maze ubwo yabonaga umurambo wa Habyarimana, 'arumirwa, afatwa n'ikinya', ariko ngo yahise agira umutimanama atashobora gusobanura, ajya gufata icyuma cyo gufotoza imirambo n'ibice by'indege ndetse no kureba nyina aho yari mu masengesho kandi nyina n'Akazu bari  bari ku isiri.

    Ambasaderi Nduhungirehe yagaragaje ko igisubizo Jean-Luc yatanze mu 2012 gitangaje kuko byagaragaraga ko uyu muhungu wa Habyarimana yashidikanyaga ku byo ahamya ko yiboneye n'amaso.

    Ati 'Icyo gisubizo watanze cyarantangaje cyane, kuko wa mutangabuhamya wiboneye n'amaso ye aho igisasu cyaturutse, ntabwo yari acyibuka neza ibyo yabonye, ntabwo yari agifite ishushanya ry'urumuri rw'itara, ahubwo yari asigaye ashidikanya.'

    Uyu mudipolomate yatangaje ko kunyuranya imvugo kwa Jean-Luc kwerekana ko ashobora kuba nta gisasu yabonye gihanura iyi ndege, asobanura ko ibyo yavuze byari bigamije kuyobya iperereza.

    Ati 'Aya magambo ashobora kuvugwa n'undi muntu uwo ari we wese wifuza ubutabera, ariko ntashobora na rimwe kuvugwa n'uwiboneye ibintu n'amaso ye, keretse niba uwo mutangabuhamya yaratanze ubuhamya butari bwo, ko nta gisasu yigeze abona n'amaso ye, akaba yarabivuze mu rwego rwo kuyobya iperereza!'

    Ibisasu byarashwe na Ex-FAR

    Raporo yitiriwe Dr Mutsinzi Jean, y'iperereza ryakozwe ku ihanurwa ry'indege ya Habyarimana, muri Mutarama 2010 yemeje ko ibisasu byayirashe byaturutse mu kigo cya gisirikare cya Kanombe.

    Iri perereza ryifashishije abahanga mu by'indege n'ibiturika, ryagaragaje ko abayirashe ari abahezanguni bari mu ngabo z'u Rwanda (Ex-FAR) bashakaga kwikiza Habyarimana kugira ngo baburizemo ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano ya Arusha, babone gushyira mu bikorwa umugambi wa jenoside.

    Yashimangiwe n'indi yasohotse tariki ya 10 Mutarama 2012, y'iperereza ryayobowe n'Abafaransa Marc Trévidic na Nathalie Poux kuko na bo bagaragaje ko ibisasu byayirashe byaturutse i Kanombe, ahagenzurwaga na Ex-FAR.

    Iperereza rya Trévidic na Poux ryifashishije abahanga barindwi barimo batatu bazobereye iby'indege, babiri bo mu bumenyi bw'ibipimo by'uburebure, abo mu biturika n'abo mu kumva amajwi; bose bageze ahantu hatandukanye harimo mu kigo cya Kanombe n'ahahoze urugo rwa Habyarimana.

    Abatutsi bazize iki mbere y'uko indege ihanurwa?

    Jean-Luc yagaragaje ko ihanurwa ry'indege ya Habyarimana ari ryo ryatumye haba Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko uwitwa Noël Kambanda, yerekanye ibihamya byinshi bigaragaza ko jenoside yateguwe mbere tariki ya 6 Mata 1994.

    Kambanda yibukije Jean-Luc ko Se, Habyarimana, atigeze ahagarika 'ubwicanyi inshuti magara ye' Rwambuka Fidele yakoreye Abatutsi mu Bugesera hagati y'umwaka wa 1991 na 1992.

    Mbere y'uko indege ya Habyarimana ihanurwa kandi, Abagogwe babarirwa mu bihugu bishwe n'Interahamwe zayoborwaga na Nzirorera Joseph na Kajerijeri Juvénal wayoboraga Komini Mukingo; bombi bari 'inkoramutima' za Habyarimana.

    Gatete Jean Baptiste wayoboye Komini Murambi na we yishe Abatutsi mbere y'uko iyi ndege ihanurwa. Kambanda yibukije Jean-Luc ko ubwo Gatete yamaraga kwica, yajyaniraga Habyarimana raporo, bagasangirira ku Kiyaga cya Muhazi.

    Ati 'Harya inkoramutima ya so, inshuti magara Gatete wa Murambi ntiyahoraga iwanyu i Kanombe aje gutanga raporo y'Abatutsi yishe Murambi? N'inzu basangiriragamo iracyahari ku kiyaga cya Muhazi.'

    'Amasezerano ya Arusha yamwatse kuba Burugumesitiri wa Murambi, So amuhemba kuba Umuyobozi muri Minisitiri y'Umuryango ariko akomeza kuba umuyobozi utigaragaza wa Murambi.'

    Kambanda yasobanuye ko mu 1972 ubwo Habyarimana yari Minisitiri w'Ingabo, yayoboye umukwabu mu mashuri no mu bigo bya Leta wiswe 'Mututsi Mvira aha', aho Abatutsi birukanwe mu mashuri no mu kazi, batwarwa mu makamyo yabajyanye mu Bugesera.

    Ati 'Bibaze imfubyi z'abanyapolitiki b'i Gitarama yakindaguriye Ruhengeri na Gisenyi mu 1973. Hari ubutabera bwabaye? So ko yakuyeho Kayibanda bahuje ingengabitekerezo yo kwanga umututsi batandukanyijwe n'uko umwe ari umukiga, undi ari umunyenduga, Habyara akuraho Kayibanda, Abatutsi bazize iki?'

     

    The post Jean-Luc wa Habyarimana yacunze Icyunamo kirimbanyije yikoza agati munsi y'Ubugabo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/jean-luc-wa-habyarimana-yacunze-icyunamo-kirimbanyije-yikoza-agati-munsi-yubugabo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=jean-luc-wa-habyarimana-yacunze-icyunamo-kirimbanyije-yikoza-agati-munsi-yubugabo