Blog

  • APR FC yaciwe arenga miliyari ku mukinnyi umwe gusa wa Yanga Africans – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu byumweru bibiri bishije, APR FC yasabye Yanga Africans kuyiha umukinnyi wayo ukina mu kibuga hagati, Stephane Aziz Ki w'imyaka 28 gusa uyu mukinnyi bamushyize ku biciro bihanitse.

    Nk'uko bitangazwa n'umunyamakuru Micky ukomeye muri Afurika, Yanga yasabye APR FC gutanga Miliyoni imwe y'amadorali angana nka 1,301,698,000 Frw mu rwego rwo kugura amasezerano Aziz Ki ayifitiye.

    Stephane Aziz Ki w'imyaka 28 yavukiye muri Côte d'Ivoire gusa akinira ikipe y'igihugu ya Burkina Faso kuko ari cyo gihugu abasekuru be bakomokamo.

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-yaciwe-arenga-miliyari-ku-mukinnyi-umwe-gusa-wa-yanga-africans/

  • RIP! Djuma wari mu bakinnyi bari gutanga ikizere cyiza mu mupira w’amaguru yapfuye ku myaka 18 y’amavuko – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinyi witwa Rodman Djuma ukomoka mu Burundi, yapfuye ku myaka 18, akaba yazize indwara.

    Rodman Djuma yakiniraga Royal Vision ndetse n'ikipe y'igihugu y'u Burundi muri ruhago yo ku musenyi izwi nka Beach Soccer.

    Source : https://yegob.rw/rip-djuma-wari-mu-bakinnyi-bari-gutanga-ikizere-cyiza-mu-mupira-wamaguru-yapfuye-ku-myaka-18-yamavuko/

  • Amasomo 6 akomeye ukwiye kwigira kugutandukan… – #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutandukana n'uwo mwakundanaga wumva ko ari ibihe bigoye gucamo. Bamwe baza bakwihanganisha bakubwira ko bizashira ndetse ko uzabona undi mukunzi ukurutira uwa mbere,…Ariko ukuri ni uko mu mutima wawe uba wamaze gusandara utaba wiyumvisha ko ibyo byashoboka. Bamwe bishobora kubatwara iminsi, ibyumweru, amezi abandi imyaka kugira ngo babashe gukira icyo gikomere.

    Nyuma yo gutandukana n'uwo mwakundanaga ari byiza ko ureka amarangamutima ufite akajya hanze, ukirinda kuyagumana ku mutima, ugasa nukora ikiriyo cy'uwo mubano uba umaze kurangira.

    Urubuga Lifehack rutangaza ko  igihe byasaba umuntu kwikura muri iryo curaburindi, uko biri kose ngo birangira abaye umunyembaraga ndetse icyo gikomere kikazamuha ubunararibonye buzamufasha kugira imbere heza. 

    Dore amasomo 6 uba ukwiye kwiga nyuma yo gutandukana n'uwo mwakundanaga:

    1. Uburibwe n’agahinda birashira

    Iyo umaze gutandukana n’uwo wari warihebeye bigutera akababaro n’umutima ugashengurwa. Iyo ako kanya bikiba uba wumva utazongera kwishima nk’uko byahoze mbere y’uko uwo wakundaga akwanga. Gusa ukuri ni uko uko iminsi yicuma ni nako ako gahinda kagenda gashira. Bihe igihe ubanze ukire ibikomere watewe n’umukunzi wawe maze n’agahinda n’uburibwe bizashira.

    2. Urakomeye kurenza uko ubitekereza

    Mu gihe utandukanye n’uwo wakundaga cyane biguca intege ukiyumva nk’umunyembaraga nkeye bitewe n’uburyo ugira ibyuyumviro bibabaje ndetse wakwibuka n’ibihe byiza wagiranye nawe bikaba byanagutera kurira. Ariko kuba warira ntibisobanuye ko uri umunyantege nke ahubwo urakomeye kurenza uko ubyibwira kuko ubaye udakomeye ntiwabasha guca muri ibyo bihe wemye.

    3. Ibyishimo byawe bihera kuri wowe

    Nyuma yo kurira, ugomba kwibuka ko kwishima kwawe bihera kuri wowe. Nibwo uzamenya ko ibyishimo byawe ari wowe bigirira umumaro, ko udakwiriye kugira uwo wikoreza umutwaro wo kubigushakira.

    4. Igihe gikemura byose

    Ni kenshi uzakunda kumva abantu bakoresha iyi mvugo ariko niko kuri k'ubuzima. Ntabwo ushobora kwibagirwa uwo mwahoze mukundana ariko uko iminsi igenda ishira nibwo ugenda ubona ko byose bigenda bishira, ugatangira kubona ko wabaho utamufite kandi ukishimira ubuzima ubayemo.

    5. Ugomba kubanza kwikunda mbere yo gukunda undi

    Agahinda no kumva uhemukiwe bikwigisha kumenya ko ukwiriye kubanza kwikunda mbere yo kugira undi wese ukunda. Kwikunda ni ukwishimira uko turi, kugena igihe cyo kwishimisha no kwiyitaho, kutima umubiri wacu ibyo wumva wifuza,…Numara kumenya kwikunda ni bwo uzatangira no gukunda abandi.

    6. Uziga guhangana n'ukuri

    Gutandukana n'uwo mukundana akenshi hari uruhare runaka uba wabigizemo rwaba ruziguye cyangwa urutaziguye. Nyuma yo gutandukana n'umukunzi wawe, uziga kumenya gushakisha uruhare ufite mu kibazo cyabaye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141927/amasomo-6-akomeye-ukwiye-kwigira-kugutandukana-nuwo-wihebeye-141927.html

  • Ni iyihe turufu yafashije The Ben, Alliah Coo… – #rwanda #RwOT

    Ibi bihembo byatanzwe mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 14 Mata 2024, byahawe abanyamuziki, aba Producer, abanyamakuru, abavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga, abakinnyi ba filime n'abandi.

    Byatangiwe mu Mujyi wa Nairobi mu gihugu cya Kenya, nyuma y'igihe cyari gishize abakunzi b'umuziki bagira uruhare mu kubatora binyuze mu itora ryo kuri Internet ryahawe amanota 50%, ndetse n'Akanama Nkemurampaka kajonjora abakwiye gutwara ibikombe.

    Muyoboke Alex yegukanye igikombe nk'umujyanama uhiga abandi mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba 'Best Manager of the year East Africa', aho yahigitse Chiki Kuruka wo muri Kenya, Babu Tale wo muri Tanzania ndetse na Nzeyimana Ismail wo mu Burundi.

    Producer Jean Pierre Irakoze [Kozze] wo muri Country Records yegukanye igikombe cya Producer wahize abandi mu batunganya amajwi y'indirimbo 'Audio Producer of Excellence', ni mu gihe studio ya Country Records ya Noopja yegukanye igikombe cya Studio nziza 'Best Music Studio East Africa'

    Noopja washinze Country Records yabwiye InyaRwanda ko bishimiye ibikombe bibiri begukanye muri Kenya, ariko kandi ni igihamya cy'uko icyo ukoze cyose ugishyizeho umutima, ukakigira inshingano birangira bikunze.

    Uyu mugabo yumvikanishije ko iyo 'wiyemeje n'umusozi wawusunika, ni ibyishimo biba bije bisanga n’izindi mbaraga tudahwema guhabwa bitewe n'uruhare rwa Country Records mu iterambere rya muziki yacu mu karere'.

    Akomeza ati 'Country Records si studio buriya, ikinini n'uko ari nk'irerero, aho abato bafitemo impano baza inzozi z'abo zikaba impamo.  Biraduha icyize cy'uko inzozi nini dufite zigomba kuba impamo kuko intangiriro imeze neza.'.

    Yavuze ko nyuma yo kwegukana iki gikombe akazi karakomeje, kandi baracyari mu murongo wo kuba irerero ry'ahatunganyirizwa umuziki mu Rwanda kandi 'nta kidakunda'.

    Noopja ati 'Buriya amateka y'aho u Rwanda rwavuye akenshi niho dukura imbaraga yo kumva ko twabikora uko byagenda kose. ⁠Nta kwirara. Gukora cyane no guha amahirwe buri wese kuko dufite talents nyinshi zibura amahirwe.'

    Yavuze ko nyuma yo gutwara igikombe mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba, bafite intego yo gukomeza kurenza ibikorwa by'abo muri Afurika bityo ibikorwa by'u Rwanda bikamenyekana ku rwego mpuzamahanga.

    Noopja ati 'Kubera dufite Perezida wakoze akazi keza kubo ayobora ahubwo Isi ikamenya u Rwanda kubera ubuhanzi kandi Country Records izabigiramo uruhare nk'uko twabyiyemeje.'

    Nicyo gikombe cya mbere, Country Records yegukanye. Noopja atekereza ko byatewe ahanini no kuba mu bihembo bitangirwa mu Rwanda nta cyiciro cya studio nziza bashyiramo 'n'aho ubundi twagombye kuba twarabyegukanye cyane hano.'.

    Akomeza ati 'Gusa ikirenze n'uko Abanyarwanda bakunda ibikorwa byacu cyane, ndetse no mu karere dufite abadukurikira badufana cyane. Biracyaza.'

    Nicyo gikombe cya mbere kandi Producer Kozze yegukanye nyuma y'imyaka ibiri ashize atangiye urugendo rwo gutunganya indirimbo z'abahanzi. Noopja wagaragaje impano ye, avuga ko Kozze afite impano yihariye mu gutunganya indirimbo, kandi atekereza ko abamushyize ku rutonde rw'abahataniye ibihembo ari byarebye ndetse n'indirimbo 'zakunzwe yakoze'.

    Yavuze ko buri gihe abwira Kozze gukora cyane kugirango idarapo ry'u Rwanda rizamuke. Ati 'Muri rusange ibi bihembo ni itsinzi ikomeye kuri twe, kandi twe nk'ibisanzwe urugendo rurakomeje.'

    Noopja yavuze ko Country Records ifite ibikorwa byinshi iri gutegura, kandi ko umusaruro w'ibihangano bakoze mu myaka ishize ari wo wabahesheje igikombe.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Muyoboke Alex yavuze ko yakozwe ku mutima no kuba yashimiwe akazi yakoze mu gihe cy'imyaka 18 ishize ari mu ruganda rw'umuziki.

    Ati 'Iyo ubonye abantu banezerwa, bakagushimira ku kazi uba warakoze, cyangwa ku cyo umaze kuba muri sosiyete, cyangwa umaze gutanga, ni ibyo gushimwa. Nanjye nemera ko wanshimira nkiriho, aho kugirango uzafate 'Microphone' urira cyane, namaze gutaha. Rero, ndishimye cyane.'

    Yavuze ko umuziki w'u Rwanda uri kurenga imbibi, kandi ni igisobanuro cy'uko ibyo yaharaniye mu myaka 18 ishize byatangiye gutanga umusaruro. Ariko kandi, haracyasabwa imbaraga za buri umwe, ndetse no kuba abahanzi 'bashyiramo agatege'.

    Muyoboke yavuze ko kuba yahize abarimo Babu Tale akegukana igikombe, byaturutse ku kuba ibikorwa akora byararenze u Rwanda, ahubwo agerageza no kwegera n’abandi bahanzi bo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

    Ati “Ibanga ntarindi! Ni uko nagiye ngerageza kwegera abahanzi ba hano tugakorana. Nkagerageza kureba uburyo uyu muziki wacu twawambukana tukawujyana hariya. Rero ntarindi banga, ni ugukomeza gukundisha abanyamahanga umuziki wacu mbicishije mu kubana n’abo bantu neza, no kugaragaza ibikorwa dukorera umuziki wacu w’u Rwanda.”

    Akomeza ati “…Abantu bazi umuziki w’u Rwanda ntabwo banshyira kure yawo, kubera ko nagiye kenshi nagiye mvuganira umuziki wacu.”

    Iki gikombe yegukanye muri Kenya, kibaye icya kabiri yegukanye hanze y'u Rwanda, nyuma y'igikombe yigeze guhererwa muri Uganda nka 'Best Promoter/Manager' mu 2017, ashimirwa guteza imbere umuziki w'u Rwanda.

    Ati 'Cyari igikombe cy'uko nateje imbere umuziki wacu mu Rwanda, ariko ubu ng'ubu birasa n'aho byabaye ibintu binini, kuko nari kumwe n'abagabo bagiye bakora ibikorwa n'ubu babikora, ariko bagiye bareba ku mpande zose, rero ndabishimira Imana.'

    Muyoboke yavuze kuba ibihangano bya The Ben bicurangwa muri Kenya, ari imwe mu iturufu yamufashije kwegukana igikombe 'Best Videp of the year East Africa.

    Ati 'Muri Kenya abahanzi b'abanyarwanda barimo gucurangwa, ariko byagera kuri Israel Mbonyi na The Ben biri ku rundi rw'ego. Ngirango wabonye ko The Ben yegukanye igikombe cy'indirimbo ifite amashusho meza, ndetse na Producer wakoze indirimbo ye 'Ni Forever' nawe akegukana igikombe.'

    Uyu mugabo washinze Decent Entertainment yakoranye na Tom Close 2006-2010, akorana na The Ben 2008-2010, Dream Boyz bakorana 2011-2012, Social Mula 2013-2016, Davis D 2013-2016, Davis D 2013-2014 ndetse n'itsinda rya Charly&Nina 2013-2018.

    Mu biganiro yagiye agirana n'itangazamakuru, yumvikanishije ko yatangiye gufasha abahanzi mu by'umuziki biturutse ku mikoranire yagiranye n'itsinda rya Urban Boys ndetse n'umubano yari afitanye na Manzi James 'Humble Jizzo'.

    Mu itangwa ry'ibi bihembo, Rayvanny yihariye ibihembo kuko yegukanye bitanu birimo igikombe cy'umuhanzi w'umugabo w'umwaka 'Best Male Artist', 'Best Studio Album, Best Song writer, Best Lovers’ Choice Single’ East Africa ndetse na Best Inspirational East Africa.

    Indirimbo ‘Enjoy’ ya Diamond na Jux yegukanye igikombe cy’indirimbo ihuriweho n’abahanzi y’umwaka ‘Collaboration of the year’. Diamond yegukanye igikombe cy’umuhanzi w’umwaka w’indirimbo zikundwa cyane binyuze mu ndirimbo ze zirimo nka ‘Shu’, ‘Achii’, ‘My Baby’ ndetse na ‘Enjoy’.

    Wasafi yahawe igikombe nk’inzu ireberera inyungu z’abahanzi (Record Laber’ y’umwaka. Ni mu gihe umukinnyi wa filime, Isimbi Alliance 'Alliah Cool' yegukanye igikombe mu cyiciro cy'umukinnyi mwiza wa filime mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba 'East Africa Film Star East Africa'.

    Alliah Cool yahigitse abarimo Kate wo muri Kenya, Jacob Stephene JB wo muri Tanzania ndetse na Nabwiso Mathew wo muri Uganda.'

    Nyuma yo kwegukana iki gikombe, yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko abantu bakwiye kumutandukanya na bagenzi be bahuriye mu muri Cinema.

    Ati 'Sindakina Series (Filime z'uruhererekane) kuva kuri Rwasa kugeza kuri filime 'Good Book Bad Cover' ntimukangonganishe n'abavandimwe tudakora kimwe. Njyewe nkora filime imwe buri mwaka.'

    Uyu mukinnyi wa filime yakomeje avuga ko filime akora zirenze iz'abandi bitewe n'uko filime akora zishobora gutwara amasaha menshi.

    Muri ibi bihembo, The Ben yegukanye igikombe cy'indirimbo ifite amashusho meza 'Best Music Video of the year East Africa' abicyesha indirimbo yise 'Ni Forever'.

    Mu 2022, Meddy yabaye umuhanzi rukumbi wegukanye igikombe muri ibi bihembo. Icyo gihe yegukanye igihembo cy'umuhanzi w’umwaka wo mu Rwanda wahize abandi [People’s Choice artist of the year- Rwanda].

    Umuhanzikazi w’umugore w'umwaka wahize bagenzi be mu 2022 (People’s Choice Best Female Artist 2022) yabaye Nandy. Yahigitse Butera Knowless.

    Mu 2023, Bruce Melodie yegukanye igihembo mu cyiciro ‘People’s Choice Best Rwandan Sound’ abicyesha indirimbo ye yise ‘Akinyuma’.

    Ni mu gihe Dj Brianne yegukanye igikombe mu cyiciro cy’umugore ukora umwuga wo kuvanga imiziki ‘Peoples’ Choice Female Deejay of the Year’

    Bien-Aime wo mu itsinda rya Sauti Sol yegukanye igikombe cy’umwanditsi w’indirimbo w’umwaka [People’s Choice Songwriter of the year].

    Ni mu gihe Butera Knowless na Nel Ngabo begukanye igikombe cy’indirimbo ihuriweho ‘People’s Choice Collaboration Single of the year’ babicyesha indirimbo ‘Mahwi’ bakoranye.

    Diamond yegukanye igikombe cy’umuhanzi w’umwaka [Artist of the year], icy’indirimbo ifite amashusho meza abicyesha ‘Yatapita’, yabaye kandi umuhanzi w’umugabo w’umwaka wo muri EAC. Yari ahatanye mu byiciro 11.

     

     

    Noopja yatangaje ko umusaruro w'ibyo Country Records yakoze mu myaka ishize ari wo wabahesheje igikombe

     

    Muyoboke yavuze ko kuba indirimbo za The Ben zicurangwa cyane muri Kenya biri mu byamuhesheje igikombe

    Alliah Cool nyuma yo kwegukana igikombe yavuze ko abantu bakwiye kutamugereranya na bagenzi be bahuriye muri Cinema
    Nyuma y'imyaka ibiri atangiye gutunganya indirimbo z'abahanzi, Kozze yegukanye igikombe cye cya mbere

    Muyoboke Alex yatangaje ko igikombe yegukanye cya kabiri yegukanye hanze y'u Rwanda ari umusaruro w'ibyo yaharaniye mu myaka 18 ishize ari mu muziki

    Ubwo Muyoboke Alex yakiraga igikombe yahereye muri Kenya nk'umujyanama wahize abandi

    Muyoboke yavuze ko umuziki w'u Rwanda umaze kurenga imbibi, ku buryo ibihangano bya Israel Mbonyi na The Ben bicurangwa cyane muri Kenya
    Rayvanny yegukanye ibikombe bitanu mu byatanzwe muri 'East Africa Entertainment Awards



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141918/ni-iyihe-turufu-yafashije-the-ben-alliah-cool-muyoboke-na-country-records-kwegukana-ibikom-141918.html

  • Gupfa no gukira! APR FC iratwarira igikombe kuri AS Kigali yahembwe? #rwanda #RwOT

    Mu gihe uyu munsi APR FC yatsinda umukino w’ikirarane ifitanye na AS Kigali, yahita yegukana igikombe cya shampiyona ya 2023-24.

    Ni ikirarane cy’umunsi wa 26 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24 wagombaga kuba warakinwe tariki ya 5 Mata 2024 ariko kubera ko iyi kipe yari yagize ibyago umutoza wa yo wongereraga abakinnyi imbaraga, umunya-Tunisia, Dr Adel Zrane yitabye Imana barawusubika.

    Urakinwa kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Mata 2024 kuri Kigali Pelé Stadium saa 15h00′.

    Ni umukino APR FC itsinze yahita itwara igikombe cya shampiyona bidasubirwaho kuko yahita igira amanota 62 ni mu gihe Rayon Sports ya kabiri ifite 48 hasigaye imikino 4 gusa.

    Bivuze ko n’iyo APR FC yatsindwa imikino yose yaba isigaye uko ari 4, Rayon Sports ikayitsinda yagira amanota 60, ntabwo yageza ku manota 62 APR FC yaba ifite.

    Ni umukino abakinnyi ba APR FC bafashe nk’uwa nyuma, aho bashaka kuwutsinda bakegukana shampiyona badatsinzwe.

    Ni umukino ariko na none utari buborohere bitewe n’uko icya mbere AS Kigali ari ikipe isanzwe igora APR FC. Amateka agaragaza ko APR FC iheruka gutsinda AS Kigali muri shampiyona muri 2018 mu mwaka w’imikino wa 2017-18 aho yayitsinze 3-0.

    Ubu abakinnyi ba AS Kigali bafite akanyamuneza nyuma yo guhembwa ukwezi 1 mu mezi 3 bari bafitiwe.

    Ikindi aba bakinnyi baravuga ko batifuza kuba batwarirwaho igikombe na APR FC, bityo bakaba biteguye kuba batanga ibyo bafite byose.

    APR FC ishobora gutwarira igikombe cya shampiyona kuri AS Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gupfa-no-gukira-apr-fc-iratwarira-igikombe-kuri-as-kigali-yahembwe

  • Imikino : Xavi ibyo kuva muri Barça bishobora guhinduka, Rúben muri Liverpool FC, Real Madrid ishaka gusogota Manchester United, Manchester City yasubiye kw’isoko. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru Mundo Deportivo cyandika mu ki-espagnol cyatangaje ko umutoza wa FC Barcelona ashobora kuguma muri iyi kipe mu gihe yaba imuhaye amafranga yo kongeramo abandi bakinnyi gusa abakunzi b'iyikipe bashaka ko ayivamo.

    Xavi Hernández umutoza wa Barcelona wari watangaje kuva muri iyi kipe ushobora kw'isubiraho Ku cyemezo yafashe

    Ikinyamakuru Guardian cyanditse ko ikipe ya Manchester City ishaka gusinyisha umukinnyi wa West ham United ukomoka muri Brazil Lucas Paqueta ikaba yakishyura asaga miliyoni 80 z'amapawundi ziteganyijwe mu masezera ariko bakaba bategereza ibyi perereza riri ku mukorwaho na FA 'Football Association'.

    Lucas Paqueta ikipe ya Manchester City ishaka kugura

    Ikinyamakuru sky sports cyatangaje ko Ikipe ya Real Madrid ishaka umukinnyi w',umwongereza ukiri muto ikina hagati mu kibuga Kobbie mainoo.

    Kobbie mainoo umwe mubakinyi bayo beza kuri ubu ikipe ya Real madrid yamaze gutangira Ku mwifuza

    ikinyamakuru Football Insider Chelsea irashaka kurangizanya ibiganiro na Athletic Bilbao Ku mukinnyi wayo Nico Williams ngo imutangeho asaga miliyoni £43m

    Nico Williams ikipe ya Chelsea ishaka kugura

    Amakuru aravuga ko Ikipe ya Liverpool FC yaba umunya_portugal w'imyaka 40
    Rúben Amorim kuza gutoza iyikipe agahabwa amasezerano y'imyaka 3

    umunya_portugal Rúben Amorim bivugwa ko yamaze kumvikana na Liverpool FC kuza kuyitoza

    Source : https://yegob.rw/imikino-xavi-ibyo-kuva-muri-barca-bishobora-guhinduka-ruben-muri-liverpool-fc-real-madrid-ishaka-gusogota-manchester-united-manchester-city-yasubiye-kwisoko/

  • Princess Oluchukwu; umwofisiyekazi wa mbere w… – #rwanda #RwOT

    Ku myaka 24, Princess Owowoh Oluchukwu yanditse amateka yo kuba ofisiyekazi wa mbere wo muri Nigeria usoreje amasomo muri RMAS, mu muhango Umwami Charles yahagarariwemo na Gen Pierre Schill, Umugaba w’Ingabo z’u Bufaransa zirwanira ku butaka.

    Abagera ku 135 ni bo basoje muri iki cyiciro, bakaba bari bamaze ibyumweru 44 bahabwa imyitozo n'amasomo yihariye mu bya gisirikare. OCdt Princess Owowoh uri muri aba basirikare basoje amasomo, avuga kuri aka gahigo ke yagize ati: 'Ni iby'icyubahiro kuba umwofisiyekazi mu gisirikare cya Nigeria ubashije gusoza amasomo ye muri RMAS.'

    Yongeraho ati: 'Ibi ngezeho ntabwo ari ibyanjye njyenyine ahubwo bishimangira ubufasha bukomeye nahawe n'ababyeyi, abantoje, abanyigishije n'abandi benshi banyizereyemo. Mu gihe nerekeje amaso ku hazaza niyemeje guhagarira ishema rya Nigeria no gukomeza kugaragaza itandukaniro mu isi yacu.'

    Mu mwaka wa 2018 ni bwo, Princess Owowoh yinjiye mu gisirikare cya Nigeria muri Leta ya Kaduna. Yaje kuzamurwa ku ipeti rya 'Corporal' ubwo yari ageze mu mwaka wa Kabiri, hanyuma mu mwaka Kane agirwa 'Sergeant' atangira guhabwa inshingano zitandukanye.

    Yaje gusoza amasomo ye ya gisirikare yafatanyaga n'arebana n'Ibinyabuzima byose. Umugabo w'Ingabo z'u Bufaransa zirwanira ku butaka, Gen Pierre Schill yitabiriye ibi birori byo gusoza amasomo mu izina rya King Charles III wamuhaye icyubahiro cyo kumuhagararira.

    Mu ijambo rye, Gen Pierre yibukije abanyeshuri ko inshingano za mbere z'umusirikare ari ukubungabunga ubusugire bw'igihugu, yitsa ku kuba muri iki gihe hariho ibihe by'intambara ababwira ko bakwiye ku maso. Abanyeshuri basoje ni 135 barimo 26 bo mu bihugu 19 bindi bitari u Bwongereza.

    Maj Gen Ochai yarase amashimwe umwofisiyekazi wa mbere wo muri Nigeria usoreje muri RMASKu myaka 24 Princess Owowoh igera kuri 6 ayimaze atangiye urugendo rwo gukorera Nigeria nk’umusirikareAbanyeshuri basoje amasomo muri RMAC biyerekanye imbere ya bagenzi babo bakuru, inshuti n’imiryango bari baje kwifatanya naboUmugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka z’u Bufaransa, Gen Pierre Schill ni we wahagarariye Umwami Charles III muri uyu muhangoRMAS iri mu mashuri ya gisirikare akomeye ku isi ndetse benshi bayanyuzemo bagiye bavamo abasirikare beza ndetse n’abayobozi bezaUmwuga w’igisirikare umaze imyaka myinshi wiyubashye ni mu gihe dore ko abakirimo ari bo bafata ahanini imyanzuro ya nyuma iyo byananiranye mu bihugu byaboPrincess Owowoh yavuze ko azakomeza gukoresha ubuhanga n’ubushobozi akomeje kunguka mu guteza imbere Nigeria n’Isi muri rusange

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141863/princess-oluchukwu-umwofisiyekazi-wa-mbere-wo-muri-nigeria-wasoreje-mu-ishuri-riri-mu-akom-141863.html

  • Perezida wa FIFA yishimiye Jimmy Mulisa wahawe inshingano nshya #rwanda #RwOT

    Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino yishimiye Jimmy Mulisa wamaze kugirwa ‘Brand Ambassador’ wa Ruhago y’Abafite Ubumuga mu Rwanda (Amputee Football).

    Mu minsi ishize ni bwo uyu munyabigwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda usanzwe ari n’umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu Amavubi, yagizwe 'Brand Ambassador’ wa Ruhago y’Abafite Ubumuga.

    Ni ku bufatanye bw’Ishyirahamwe rya Ruhago y’Abafite Ubumuga mu Rwanda (RAFA) n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu rwego rwo guteza imbere uyu mukino no kuwumenyekanisha ku Isi.

    Nyuma y’uko Jimmy Mulisa agizwe ‘Brand Ambassador’ w’uyu mukino, perezida wa FIFA, Gianni Infantino yagaragaje ko yishimiye iki gikorwa.

    Ati “ni byiza kubona umunyabigwi Jimmy Mulisa yagizwe Ambasaderi wa ruhago y’abafite ubumuga mu Rwanda. Urukundo bafitiye uyu mukino ntabwo rugereranywa, bari kumwe na Jimmy Mulisa uyu mukino uzagera kure.”

    Bimwe mu byo Jimmy Mulisa yitezweho harimo kuzamura abana bakiri bato bakina ruhago y’abafite ubumuga, kwitabira imikino itandukanye ndetse akanayimenyekanisha mu buryo ubwo ari bwo bwose.

    Nk’umukinnyi Jimmy yakiniye APR FC, HAL Bengaluru yo mu Buhinde, KSK Beveren na A.F.C. Tubize yo mu Cyiciro cya mbere mu Bubiligi n’ayandi. Yanakiniye kandi Ikipe y’igihugu Amavubi.

    Jimmy Mulisa yagizwe Brand Ambassador wa Amputee Football

    Gianni Infantino yishimiye Jimmy Mulisa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/perezida-wa-fifa-yishimiye-jimmy-mulisa-wahawe-inshingano-nshya

  • AMAFOTO: Usher, Damson Idris mu bagabo 3 b’ab… – #rwanda #RwOT

    Nk’uko bisanzwe buri mwaka ikinyamakuru kabuhariwe mu mideli n’imyidagaduro, Essence Magazine, cyibanda cyane ku byamamare by’abirabura, gikora urutonde rw’abagabo n’abagore b’abirabura beza kurusha abandi. Uyu mwaka rwamaze gushyira ahagaragara abagabo 3 beza kurusha abandi ku Isi mu gihembwe cya mbere cya 2024.

    Abagabo b’abirabura 3 bafite amazina akomeye mu myidagaduro nibo batoranyijwe ko aribo beza bafite igikundiro kandi banakurura igitsina gore kurusha abandi (3 Sexiest Man of 2024). Aba ni Usher, Damson Idris hamwe na Russell Wilson usanzwe ari umugabo w’umuhanzikazi Ciara.

    Usher, Russell Wilson na Damson Idris nibo bagizwe abagabo 3 b’abirabura beza kurusha abandi mu 2024

    Mu guhitamo aba bagabo harebwe mu bice bitatu by’imyidagaduro harimo umuziki, sinema na siporo. Usher Raymond akaba ariwe muhanzi w’umugabo mwiza urusha abandi igikundiro mu 2024. Umwihariko we ni uko ngo arinze ageza imyaka 45 agisa nk’umusore ukiri mu myaka 20 kandi ngo akaba ari mu bahanzi bakunzwe cyane n’igitsinagore.

    Umuhanzi Usher niwe mugabo urusha abandi igikundiro mu muziki

    Ku myaka 45 Usher ngo aracyagaragara nk’umusore w’imyaka 20

    Usher kandi ngo ni nawe mugabo mu myidagaduro ukurura cyane igitsinagore

    Ku mwanya wa kabiri hari umukinnyi wa filime Damson Idris ufite inkomoko muri Africa mu gihugu cya Nigeria. Yamamaye cyane muri filime nka ‘Snowfall’, ‘Outside The Wire’, ‘Farming’ n’izindi. Uyu musore ubarizwa mu Bwongereza yashyizwe kuri uyu mwanya bitewe n’uburyo yabashije kwigarurira imitima y’igistinagore mu gihe gito amaze muri Sinema.

    Damson Idris niwe wa 2 mu b’abagabo b’abirabura beza kurusha abandi mu 2024

    Damson Idris w’imyaka 32 ngo yabashije kwigarurira imitima y’igitsinagore mu gihe gito

    Muri Sinema, Damson Idris ayoboye bagenzi be mu kugira igikundiro

    Ku mwanya wa Gatatu hari Russell Wilson kabuhariwe mu mupira w’amaguru w’abanyamerika ukinira ikipe ya Pittsburgh Steelers kuri nimero ya 3 unamaze gukina champiyona 10 muri NFL. Russel Wilson ngo niwe mugabo w’umwirabura witwaye neza mu 2023 akarushaho gukundwa n’abenshi ndetse kandi akaba azwiho kuba aca bugufi cyane bigatuma benshi bamwiyumvamo.

    Mu ruhando rwa Siporo, Russell Wilson niwe urusha abandi igikundiro mu 2024

    Russell Wilson umugabo w’umuhanzikazi Ciara, yarushijweho gukundwa cyane mu 2023

    Ku myaka 35, Russell Wilson ngo azwiho guca bugufi bigatuma benshi bamukunda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141912/amafoto-usher-damson-idris-mu-bagabo-3-babirabura-beza-kurusha-abandi-mu-2024-141912.html

  • Djihad igikombe gikomeje kumucika, Fiacre biranga, Lague akomeje guhunga ikibuga – Uko abakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze bitwaye #rwanda #RwOT

    Zari impera z’icyumweru nziza ku makipe amwe n’amwe akinamo Abanyarwanda hanze ya rwo, ni mu gihe abandi byanze ndetse abakinnyi nka Byiringiro Lague bakomeje kubura umwanya wo gukina.

    Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uko abakinnyi b’abanyarwanda bitwaye mu mpera z’icyumweru gishize.

    Bizimana Djihad – Kryvbas FC

    Bizimana Djihad yinjiye mu kibuga ku munota wa 37 mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Ukraine baganyijemo na Rukh 1-1ejo hashize ku Cyumweru. Iyi kipe iri ku mwanya wa 3 n’amanota 48, Shakhtar Donetsk ya mbere ifite 58.

    Hakim Sahabo – Standard Liege

    Hakim Sahabo yakinnye iminota 90 ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki ya 12 Mata 2024 mu mukino wa shampiyona ikipe ye ya Standard de Liège yanganyijemo na Sint-Truidense V.V 3-3.

    Maxime Wenssens – Royale Union Saint-Gilloise

    Ntabwo umunyezamu w’umunyarwanda, Maxime Wenssens yari muri 18 bifashishijwe n’ikipe ya Union Saint-Gilloise mu mukino w’icyiciro cya mbere mu Bubiligi iyi kipe yaraye yatsinzwemo na Anderlecht 2-1. Mu itsinda ry’amakipe ahatanira igikombe, iyi kipe iri ku mwanya wa 2 n’amanota 35, Anderlecht ya mbere ifite 38.

    Gitego Arthur – AFC Leopards

    Gitego Arthur ejo hashize yabanje ku ntebe y’abasimbura mu mukino wa shampiyona ikipe ye ya AFC Leopards yatsinzemo Posta Rangers 1-0. AFC Leopards iri ku mwanya wa 8 n’amanota 38 ni mu gihe Gor Mahia ya mbere ifite 54.

    Sibomana Patrick Papy & Emery Bayisenge- Gor Mahia

    Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, Gor Mahia ya Papy na Emery muri Kenya yatsinze Nzoia Sugar 3-1 mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Kenya. Iyi kipe ni yo iyoboye urutonde n’amanota 54.

    Mugisha Bonheur Casemiro – AS Marsa

    Muri shampiyona ya kamarampaka mu makipe arwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri muri Tunisia, ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize Mugisha Bonheur Casemiro yakinnye iminota 90 mu mukino ikipe ye ya AS Marsa yatsinze 2-1 US Ben Guerdane. Iyi kipe ifite amahirwe menshi yo kumanuka mu cyiciro cya kabiri kuko ari iya nyuma mu makipe 8.

    Imanishimwe Emmanuel Mangwende – FAR Rabat

    Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, Imanishimwe Emmanuel Mangwende yabanje mu kibuga akina iminota 70 mu mukino ikipe ye ya FAR Rabat mu cyiciro cya mbere muri Maroc yatsinzemo Wydad 1-0. Iyi kipe ubu ni yo iyoboye urutonde n’amanota 61.

    Meddie Kagere – Namungo FC

    Ejo hashize ku Cyumweru, Meddie Kagere yabanje mu kibuga mu mukino ikipe ye ya Namungo FC mu cyiciro cya mbere muri Tanzania yatsinzwemo na Azam FC 2-0.

    Nyuma y’umunsi wa 19, Namungo FC iri ku mwanya wa 11 n’amanota 23, Yanga ya mbere ifite 55.

    Ntwali Fiacre – TS Galaxy

    Umunyezamu mpuzamahanga w’Umunyarwanda ukinira ikipe ya TS Galaxy yo muri Afurika y’Epfo mu cyiciro cya mbere, Ntwari Fiacre yari yabanje mu kibuga ejo hashize ku Cyumweru mu mukino wa 1/4 cya Nedbank Cup batsinzwemo na Chippa United 2-0.

    Rwatubyaye Abdul – FC Shkupi

    Rwatubyaye Abdul yabanje mu kibuga mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Macedonia aho ikipe ye ejo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize yatsinze Makedonija 3-1. Ubu iyi kipe ni iya kabiri n’amanota 54, Struga ya mbere ifite 55.

    Yannick Mukunzi & Byiringiro Lague- Sandvikens IF

    Yannick Mukunzi ugifite imvune na Byiringiro Lague udahagaze neza muri iyi minsi, ntabwo bari mu bakinnyi baraye bifashishijwe na Sandvikens IF mu mukino w’icyiciro cya kabiri muri Sweden aho batsinzwe na Trelleborgs FF 1-0. Nyuma y’umunsi wa 3 iyi kipe iri ku mwanya wa 13 n’amanota 3, Landskruna ya mbere ifite 7. Ubaye umukino wa kabiri wikurikiranya Lague adakandagira mu kibuga.

    Gefle IF ya Rafael York ikaba iri bukine is umukino wa yo w’umunsi wa 3 uyu munsi na Degerfors.

    Nshuti Innocent – One Knoxville

    Ku wa Gatandatu tariki ya 13 Mata 2024, Nshuti Innocent yabanje mu kibuga akina iminota 89 mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya 3 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikipe ye ya One Knoxville yatsinzwemo na Union Omaha 1-0. Nyuma y’umunsi wa 4 iyi kipe iri ku mwanya 2 n’amanota 9, Greenville Triumph ifite 10.

    Djihad na Kryvbas barimo kugenda bava ku gikombe gake gake

    Rwatubyaye Abdul na FC Shkupi bitwaye neza mu mpera z’icyumweru gishize

    Ntwari Fiacre ntabwo byagenze neza mu mpera z’icyumweru

    Byiringiro Lague akomeje kubura umwanya wo gukina

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/djihad-igikombe-gikomeje-kumucika-fiacre-biranga-lague-akomeje-guhunga-ikibuga-uko-abakinnyi-b-abanyarwanda-bakina-hanze-bitwaye