Blog

  • Ibyishimo bikomeye kuri Nkurunziza Jean Paul wabaye umuvugizi wa Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko we n’umugore we Nkusi Goreth “Gogo” bibarutse imfura.

    Ni nkuru yasakaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Mata 2024 ko uyu muryango wibarutse umukobwa.

    Nkurunziza wahoze ari n’umunyamakuru wa siporo ubu akaba yibera muri Canada mu butumwa ku mbuga nkorantambaga ze, yavuze ko umuryango we wamaze kwakira umwana w’umukobwa.

    Ati 'Ubu ndumva nabuze icyo mvuga. Mana warakoze kuri ibi byiza, umwana mwiza w’umukobwa, imitima yacu iranezerewe.'

    'Urakoze cyane kuri uyu mugore w’intwari y’agatangaza yampisemo ngo nzayibere se w’abana bacu. Nishimira gukora ibi byose ndi kumwe na we.'

    Nkurunziza yarakoye ibitangazamakuru nka Isango Star, Umuseke, Radio1, Radio Flash.

    Nkusi Goreth ni umufana ukomeye wa APR FC na Arsenal FC yo mu Bwongereza.

    Nkurunziza Jean Paul na Gogo bibarutse imfura

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibyishimo-bikomeye-kuri-nkurunziza-jean-paul-wabaye-umuvugizi-wa-rayon-sports

  • Intego ni ugutwara igikombe! Rayon Sports yakaniye bidasanzwe umukino wa 1/2 w’igikombe cy’Amahoro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urugamba rugeze mu mahina. Kuri uyu wa Gatatu Rayon Sports irakira Bugesera FC mu mukino wa 1/2 cy'Igikombe cy'Amahoro 2023-24.

    Ni umukino w'ingenzi cyane. Intego ya Rayon Sports ni ukugumana igikombe yegukanye umwaka ushize w'imikino.

    Rayon Sports ikaba ishishikariza buri mufana wayo wese kuzitabira uyu mukino kuko ariho bari gucungiraho, doreko kuri shampiyona ho bakuyeho amaso.

    Source : https://yegob.rw/intego-ni-ugutwara-igikombe-rayon-sports-yakaniye-bidasanzwe-umukino-wa-1-2-wigikombe-cyamahoro/

  • Amakuru mashya kuri myugariro Evan waguye mu kibuga bitunguranye umukino ugahita usubikwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubwo umukino wahuzaga AS Roma na Udinese wari ugeze ku munota wa 71, myugariro wa AS Roma, Evan Ndicka yituye hasi bitunguranye, abashinzwe ubutabazi bw'ibanze bahita batabarira hafi.

    Yahise yihutanwa ku bitaro bya Udinese kugira ngo yitabweho ubuzima butari bwamucika.

    Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mata 2024, abaganga batangaje ko uyu mukinnyi atagize ikibazo cy'umutima nk'uko byari byaketswe mbere yo kugezwa mu bitaro.

    Uyu mukino wabaye ku Cyumweru tariki 14 Mata 2024, ntiwigeze urangira ahubwo wasubitswe amakipe yombi anganya igitego kimwe ku kindi.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-mashya-kuri-myugariro-evan-waguye-mu-kibuga-bitunguranye-umukino-ugahita-usubikwa/

  • Nyabugogo habereye impanuka ikomeye yatewe n’ikamyo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu muhanda uva Nyabugogo ugana ku Kinamba, habereye impanuka ikomeye y'ikamyo yagonze umumotari n'umugenzi bari kuri moto.

    Byabaye ahagana saa saba z'amanywa yo kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Mata 2024, aho umugenzi wari utwawe kuri moto yakomeretse bikabije.

    Abari aho bavuze ko umushoferi w'ikamyo ko ariwe wateje impanuka kuko yasatiriye moto kandi bose bagenda mu cyerekezo cyimwe.

    Iyi mpanuka ikimara kuba abaturage bihutiye guhamagara imbangukiragutabara ikorera ubutabazi bw'ibanze uyu mugenzi wari wakomeretse umutwe mu buryo bukomeye, ihita imujyana ku Bitaro bya CHUK.

    Source : https://yegob.rw/nyabugogo-habereye-impanuka-ikomeye-yatewe-nikamyo/

  • Ni umufana ukomeye wa Liverpool! Ibyihariye k… – #rwanda #RwOT

    Mu ntangiriro z'uku kwezi kwa Kane, ni bwo Guinness World Records yabitangaje nyuma y’iminsi ibiri gusa itangaje ku mugaragaro urupfu rw’uwahoranye aka gahigo, Juan Vicente Pérez wari ufite imyaka 114 abura ukwezi kumwe gusa ngo yizihize isabukuru y'imyaka 115 y'amavuko.

    Mu kiganiro yagiranye na Guinness, Tinniswood wahoze ari umucungamari yagize ati: “Uraramba cyangwa ukabaho igihe gito, kandi nta byinshi ushobora kubikoraho.”

    Tinniswood, utanywa itabi, akanywa inzoga gake, ntakurikize gahunda y'indyo yuzuye ihoraho, akarya ifi n'ifiriti buri wa Gatanu, yavuze ko ibanga ryo kuramba ari 'amahirwe gusa,' ahishura ko gushyira mu gaciro ari urufunguzo rwo kubaho neza, maze atanga inama ku buzima bwa muntu.

    Ati: 'Niba unywa inzoga nyinshi cyangwa ukarya cyane cyangwa ukagenda n'amaguru cyane; niba ukora ikintu cyose ukarenza urugero, amaherezo uzababara.'

    Tinniswood yavukiye mu mujyi wa Liverpool mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’Ubwongereza ku ya 26 Kanama 1912. Uyu mukambwe, yabayeho mu ntambara ebyiri z'Isi, abaho mu byorezo bibiri byazengereje Isi; icyorezo cy'Indwara y'Ibicurane, ndetse n'icya Covid-19. 

    Nk'uko Guiness ibitangaza kandi, John afite amateka akomeye yo kuba ariwe mugabo ukuze cyane ukiriho wabashije wabashije kurokoka intambara ya kabiri y'Isi yose. Yavutse mu mwaka umwe n'uwo ubwato bwa Titanic bwarohamiyemo.

    Alfred wakoze mu ngabo z’u Bwongereza, yaje no kuba umucungamutungo muri serivisi y’amaposita yo mu Bwongereza arimo Royal Mail, BP na Shell, mbere y’uko asezera mu 1972.

    Umugore we bashakanye, Blodwen yitabye Imana mu 1986 afite imyaka 44 gusa y’amavuko. Uyu munsi, Tinniswood afite abuzukuru bane n’abuzukuruza batatu. 

    Mu buzima bwe bwose, Tinniswood ni umufana w'ikipe y'umupira w'amaguru ya Liverpool, kandi mu myaka 19 yose iyi kipe yegukanye ibikombe bya shamiyona ndetse n'indi 8 yegukanye ibikombe bya FA, yari ariho.

    Kugeza uyu munsi, uyu musaza wakoze mu buyobozi bw’ingabo z’U Bwongereza, atuye mujyi wa Southport uri ku nkombe z’u Bwongereza aho akomeje kwitabwaho.

    Ushinzwe kumwitaho by'umwihariko aherutse kubwira BBC ko ari ishema kwita kuri Tinniswood, 'umuntu utangaje ufite inkuru nyinshi zo kuvuga, ukunda gusoma ibinyamakuru no kumva Radio.'

    Umugabo ushaje kurusha abandi bose wabayeho igihe kinini ku Isi, ni Jiroemon Kimura (1897—2013) wo mu Buyapani, wabayeho kugeza ku myaka 116 n’iminsi 54.

    Ni mu gihe umugore ukuze cyane ku isi ari Maria Branyas Morera w’imyaka 117 y’amavuko akaba atuye muri Espagne.

    Reba amwe mu mafoto ya Tinniswood, umugabo ukuze kuruta abandi bose ku Isi:


    Tinniswood yagizwe umugabo ukuze cyane ku isi na Guiness World Records

        

           
    Buri wa Gatanu Tinniswood arya ifi n’ifiriti

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141945/ni-umufana-ukomeye-wa-liverpool-ibyihariye-kuri-john-tinniswood-ukuze-kuruta-abandi-bagabo-141945.html

  • Aba-Rayon bacitse ururondogoro nyuma yaho indirimbo yabo ‘Murera’ yacuranzwe bwa mbere muri sitade Amahoro ivuguruye – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga, hari amashusho akomeje kuhazenguruka agaragaza sitade Amahoro ivuguruye hari gucurangirwamo indirimbo ya Rayon Sports.

    Iyi ndirimbo yacuranzwe muri Sitade Amahoro, mu rwego rwo kugerageza ibyuma 'sound check' biri muri iyi stade igeze ku musozo ivugururwa.

    Mu butumwa Rayon Sports yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, nabo batanze ubutumwa bugira buti 'Uburyo bwiza bwo gukora Sound Check ni ugukoresha Indirimbo zubahiriza ibirori…'

    #RwandaWorks

    Amahoro STADIUM ' HOME of AMAVUBI STARS'

    Tayari ndumva DJ yayishimuse na MURERA Song…

    Imirimo ku rugero rwa 97%…

    Vuba aha rwose ubanza abakunzi b'AMAVUBI, Rayon Sports, APR FC, Urucaca,… Bazaba babyiniramo!

    HARI INKURU IRUTA IZINDI ARIKO IGOMBA KUZABANZA… pic.twitter.com/oUCxcnr70s

    — IMFURAYACU Jean Luc (@imfuraluc01) April 14, 2024

    Source : https://yegob.rw/aba-rayon-bacitse-ururondogoro-nyuma-yaho-indirimbo-yabo-murera-yacuranzwe-bwa-mbere-muri-sitade-amahoro-ivuguruye-videwo/

  • AS Kigali yabujije APR FC kwegukana igikombe-… – #rwanda #RwOT

    Ni mu mukino w’ikirarane cyo ku munsi wa 26 ikipe ya AS Kigali yari yakiriyemo APR FC kuri uyu wa Mbere saa cyenda kuri Kigali Pelé Stadium.

    Ntabwo wari warabereye igihe bitewe nuko ikipe ya APR FC yari yagize ibyago ipfusha uwari umutoza wongerera imbaraga abakinnyi Dr Adel Zrane.

    Mbere y’uko uyu mukino unatangira habanje gufatwa umunota wo kwibuka uyu mutoza wakomokaga mu gihugu cya Tunisia.

    Abakinnyi 11 ba AS Kigali babanje mu kibuga:

    Hakizimana Adolphe

    Bishira Latif 

    Ndayishimiye Thierry

    Ishimwe Saleh

    Ntirushwa Aime

    Rucogoza Iliassa

    Ebene Kevin

    Felix Kone

    Ishimwe Fiston

    Erisa Ssekisambu

    Shabani Hussein Tchabalala


    Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga:

    Pavelh Ndzila

    Fitina Omborenga

    Nshimiyimana Yunussu

    Ishimwe Christian

    Niyigena Clement

    Nshimirimana Ismael Pitchou

    Taddeo Lwanga

    Ruboneka Bosco 

    Kwitonda Alain

    Victor Mbaoma

    Mugisha Gilbert

    Nyuma yuko umusifuzi atangije umukino, ikipe ya APR FC yatangiye ihererekanya neza ariko ikabikorera inyuma mu rubuga rwayo gusa.

    Uko iminota yagenda yiyongera n’abafana ba APR FC binjira muri sitade ni na ko n’abakinnyi bayo batangiye kugerageza uburyo imbere y’izamu nk’aho Kwitonda Allain Bacca yahaye umupira mwiza Victor Mbaoma bari imbere y’izamu, gusa atinda kuwutera wifatirwa n’umunyezamu.

    Ku munota wa 11 AS Kigali nayo yagerageje uburyo imbere y’izamu ku ishoti ryarekuwe na Felix Kone, gusa umupira ushyirwa muri koroneri. Nyuma y’iminota 2 gusa iyi kipe y’Abanyamujyi yahise ifungura amazamu ku gitego cya Ishimwe Fiston ahawe umupira na Felix Kone.

    APR FC nyuma yuko itsinzwe yahise imera nk’iriye amavubi ishaka igitego cyo kwishyura maze ku munota wa 15 ihita ikibona gitsinzwe na Alain Bacca nyuma yuko ba myugariro ba AS Kigali n’umunyezamu wayo Hakizimana Adolphe batinze gukoraho umupira kandi byashobokaga.

    Umukino wakomeje ubona abakinnyi ba APR FC bari gukora amakosa cyane cyane ku ruhande rw’ubwugarizi nk’aho umunyezamu Pavelh Ndzira yihereye  umupira Elissa Ssekisambu gusa ntiyabyaza amahirwe umusaruro.

    Mbere yuko igice cya mbere kirangira ikipe y’Abanyamujyi yabonye ubundi buryo bwashoboraga kuvamo igitego ku ishoti riremeye ryari ritewe na Ntirushwa Aime gusa umunyezamu aritambika.

    Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi akinganya igitego 1-1. 

    Mu gice cya kabiri n’ubundi AS Kigali yaje ikomeza gukina neza gusa gutereka mu nshundura bikaba ingorabahizi ku bakinnyi barimo Tchabalala na Ishimwe Fiston babonaga uburyo.

    Ku munota wa 61 rutahizamu wa APR FC, Victor Mbaoma yahise abakosora atsinda igitego cya 2 ku mupira yarahawe na Ruboneka Jean Bosco.

    Nyuma yo gutsindwa igitego cya 2 AS Kigali yatangiye gushaka uko yakwishyura ari nako umutoza wayo Guy Bukasa akora impinduka mu kibuga gusa bikomeza kugorana.

    Kuwa 80 yarikibonye cyo kwishyura ku mupira uremereye warurekuwe na Iyabivuze Osee gusa umunyezamu wa APR FC aba ibamba awukuramo.

    Nyuma y’iminota 2 gusa Rucogoza Eliasa ahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo bibyara umutuku ahita ava mu kibuga bica intege ikipe AS Kigali ,umuvuduko waruriho uragabanyuka.

    Ku munota wa 90+2 Benedata Janvier wari winjiye mu kibuga asimbuye yaje gutsinda igitego cya 2 cya AS Kigali bituma n’umukino urangira amakipe yombi anganyije ibitego 2-2.

    Kunganya uyu mukino byasubitse ibirori kuri APR FC byo kwegukana igikombe cya shampiyona kubera ko iyo iwutsinda mu mibare byari kuba birangiye ikacyegukana hakibura imikino 4.

    Kuri ubu iyi kipe y’Ingabo z’igihugu yakomeje kuba ku mwanya wa mbere n’amanota 60 aho irusha amanota 12 ikipe ya Rayon Sports iyikurikiye.

    Alain Bacca yishimira igitego yatsinze 

    Uburyo Alain Bacca yatsinzemo igitego cya 1 cya APR FC 

    Mbere y’umukino hafashwe umunota umwe wo Kwibuka umutoza wa APR warushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi uheruka kwitaba Imana 

    Ishimwe Fiston yishimira igitego yatsinze APR FC yahozemo

    Chairman wa APR FC, Colonel Richard Karasira yari yaje kureba uyu mukino 

    Victor Mbaoma, Ruboneka Jean Bosco na Ismail Pitchou bishimira igitego cya 2

    Ibyishimo byari byose ku bakinnyi ba AS Kigali nyuma yo gutsinda igitego cya 2 cyo kunganya 

    Abafana ba APR FC bari biteguye kwegukana igikombe gusa birangira bidakunze 

    Abasifuzi basifuye uyu mukino bushyushya mbere yuko utangira 

    Ubwo abakinnyi byishyushyaga mbere y’umukino 

    AMAFOTO: Ngabo Serge -InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141941/as-kigali-yabujije-apr-fc-kwegukana-igikombe-amafoto-141941.html

  • Mu myaka itanu hamaze kuboneka imibiri isaga… – #rwanda #RwOT

    IBUKA yatangaje ko mu myaka itanu ishize, hirya no hino mu gihugu hamaze kuboneka imibiri isaga ibihumbi 125 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside. 

    Ni imibiri y'inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, zishwe zikajugunywa ahantu hatandukanye ariko mu myaka mike ishize, igenda iboneka biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage bazi ibyabaye, iyabonetse kubera ibikorwaremezo biri kubakwa ahantu n'iyagiye iboneka biturutse ku mpamvu zitandukanye.

    Mu Kiganiro ‘Waramutse Rwanda’ gitambuka kuri Televiziyo by’Igihugu, cyo kuri uyu wa Mbere, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Naphtal Ahishakiye, yavuze ko ari ikibazo gikomeye cyane kuba iyo mibiri yose imaze kuboneka mu myaka itanu ishize.

    Ati: 'Ntabwo ari iyo gusa kuko nka hariya Gahoromani havuye imibiri y’abantu bagera mu bihumbi 90. Ibyo bigaragaza uburemere bw’ikibazo gihari ariko icyo dushima n’ubwo twatangiriye kure hari intambwe igenda iterwa.'

    Yavuze ko hari iyagiye iboneka biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, iyagiye igaragara kubera ibikorwaremezo barimo kubaka n’ibindi. Ati 'Ariko tubona hari intambwe yatewe, abantu bakagenda batanga amakuru.'

    Ahishakiye yavuze ko kugira ngo imibiri yose y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi iboneke, ari uko abantu bose bakwiye kumva impamvu yo gutanga amakuru kugira ngo abazize Jenoside bose bashyingurwe mu cyubahiro.

    Ati 'Dutekereza ko n’amadini n’amatorero akwiye gutera intambwe, mu mikorere yabo ya buri munsi, amateraniro bagira bakajya babyibutsa, haba hari ahantu imibiri yabonetse, mu rugo cyangwa mu isambu y’umukristo wabo, abantu bakongera bakabiganiraho.'

    IBUKA ivuga ko ikindi kintu gifasha kugira ngo amakuru abashe gutangwa, ari ibiganiro cyangwa inyigisho zigenda zihabwa urubyiruko.

    Ahishakiye ati 'Mu myaka itanu ishize, ni ugukomeza kwigisha urubyiruko n’aba bana bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuko hari amakuru yagiye atangwa n’urwo rubyiruko, uko aganira n’ababyeyi be, bakagera aho bakamubwira ukuri.'

    Yakomeje ati 'Hariya ubona hari imibiri y’abishwe ariko ufatire ku munwa ntuzabivuge, wa mwana rero wavukiye mu gihugu cyiza, akabona igihe gishize abantu batakamba, akaba yabivuga, agatanga amakuru ya ya mabanga iwabo bamuganirije.'

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bavuga kuba hashize imyaka 30 hari ababo bataramenya aho bajugunywe kandi ababishe bahazi, bikoma mu nkokora urugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141931/mu-myaka-itanu-hamaze-kuboneka-imibiri-isaga-ibihumbi-125-yabazize-jenoside-yakorewe-abatu-141931.html

  • APR FC yasitajwe n’abayikoreye (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ibitego 2 bya AS Kigali byatsinzwe na Ishimwe Fiston na Benedata Janvier bahoze bakinira APR FC, byatumye umukino wahuzaga aya makipe urangira ari 2-2 maze ikipe y’Ingabo z’Igihugu ntiyayitwariraho igikombe.

    APR FC yatsinze AS Kigali 2-1 maze ihita yegukana igikombe cya shampiyona ya 2023-24, ihita ishyiraho agahigo ko kuba igikombe cya 5 kikurikiranya cya shampiyona yegukanye.

    Wari umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 26 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24 aho AS Kigali yari yakiriye APR FC kuri Kigali Pelé Stadium.

    APR FC yasabwaga gutsinda kugira ngo ihite yegukana shampiyona kuko yari guhita igira amanota 62 kandi Rayon Sports iyikurikiye ifite 48 mu gihe hasigaye imikino 4, bivuze ko inayitsinze yose yagira 60.

    Ni umukino watangiwe n’umunota wo kwibuka umunya-Tunisia, Dr Adel Zrane wahoze ari umutoza ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi ba APR FC witabye Imana tariki ya 2 Mata 2024 bituma uyu mukino utabera igihe.

    AS Kigali ni yo wabonaga iri mu mukino cyane ko ari yo wabonaga irema amahirwe menshi ndetse iza kubona igitego hakiri kare ku munota wa 13 gitsinzwe na Ishimwe Fiston.

    Ntabwo ibi byishimo byamaze kabiri kuko ku munota wa 16 Kwitonda Alain Bacca yishyuriye APR FC.

    Nta yandi mahirwe afatika APR FC yabonye muri iki gice cya mbere ni mu gihe AS Kigali abakinnyi nka Ebene na Tchabalala bagerageje ariko umunyezamu Pavelh Ndzila ababera ibamba. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-1.

    Mu gice cya APR FC wabonaga ishaka igitego cya kabiri, Taddeo Lwanga na Victor Mbaoma babanje kugerageza biranga.

    APR FC yaje kubona igitego cya kabiri ku munota wa 61 cyatsinzwe na Victor Mbaoma ku mupira mwiza yari ahawe na Ruboneka Bosco.

    Ku munota wa 82, Rucogoza Eliasa yahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo ku ikosa yakoreye Ruboneka Bosco ni mu gihe indi yayihawe ku ikosa yakoreye Victor Mbaoma. Yahise ahabwa ikarita itukura.

    Ku munota wa 90, Benedata Janvier yatsindiye AS Kigali igitego cya kabiri maze umukino urangira ari 2-2. APR FC yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 60, Rayon Sports ya kabiri ifite 48.

    Babanje gufata umunota wo kwibuka Dr Adel Zrane

    Umukino warangiye ari 2-2

    Ishimwe Fiston wakiniraga APR FC umwaka ushize ni we wayitsinze igitego cya mbere

    Benedata Janvier (28) yatsinze igitego cya kabiri cya AS Kigali na we yahoze muri APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yasitajwe-n-abayikoreye-amafoto

  • Perezida Kagame yinjije muri RDF Aba Ofisiye… – #rwanda #RwOT

    Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mata 2024, mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare, riri i Gako mu Karere ka Bugesera mu Burasirazuba bw'u Rwanda.

    Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye, abahagarariye ibihugu by’abo, abavandimwe, imiryango n’abandi.

    Abasoje amasomo ni 624 barimo abakobwa 51, aba Ofisiye bato 33 bize mu bihugu by'inshuti n’u Rwanda. Aba bose bari mu byiciro bitatu.

    Icyiciro cya mbere ni abanyeshuri 102 bize amasomo y'umwuga wa gisirikare babifatanyije n'amasomo ya Kaminuza y'u Rwanda abahesha Impamyabumenyi y'Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n'ubuhanga mu bya gisirikare n'ubumenyamuntu 'Social and Military Science', mu buvuzi 'General Medecine' ndetse n'ubuhanga mu by'ubukanishi n'ingufu 'Mechanical and Engeneering'.

    Icyiciro cya kabiri kigizwe n'abanyeshuri 522 bize umwaka umwe amasomo ajyanye n'inyigisho z'umwuga wa gisirikare gusa barimo abari basanzwe ari abasirikare bato 335 n'abasivili 167 bafite Impamyabumenyi y'Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu mashami atandukanye. Icyiciro cya Gatatu kigizwe n'aba Ofisiye 33 barangije mu mashuri yo mu bindi bihugu.

    Umuyobozi w'Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, Brig Gen Franco Rutagengwa, yavuze ko abasoje amasomo bujuje ibisabwa bimerera kwinjira mu Ingabo z'u Rwanda.

    Ati “Barabitojwe kandi bagaragaje ubushake n'ubushobozi ntayegayezwa mu kurinda Igihugu cyacu, amajyambere yacyo ndetse n'ahandi hose bakenerwa kugihagararira.”

    Brig Gen Franco Rutagengwa yavuze ko urugendo aba basore n'inkumi basoje rutari rworoshye, kuko 25 barutangiye batabashije kurusoza kubera impamvu zitandukanye.

    Yavuze ko basanzwe bafite amashami 10 y'amasomo, ariko ko mu myaka iri imbere batekereza kuzongera amashami y'amasomo batanga.

    Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimye aba Ofosiye bashya kuba barahisemo ‘gukorera igihugu cy’abo cy’u Rwanda’ mu ngabo z’igihugu no kuba bararangije amasomo y'abo neza.

    Yanashimye abarimu babigishije, babahaye ubumenyi butandukanye ndetse anashima ‘ibihugu by’inshuti byafashije mu kwigisha abandi ba Ofisiye bamaze kurahira, barahirira kwinjira mu ngabo z’u Rwanda ku rwego rwa Ofisiye’.

    Kagame yanashimye ababyeyi kuba barashyigikiye kandi bakanashishikariza abana babo 'guhitamo uyu mwuga'. Umwaka wari urenze, aba ba Ofisiye bari masomo n’imyitozo itandukanye

    Umukuru w’Igihugu yavuze intambara zirwanwa muri iki gihe 'n'iyo umuntu akubujije amahoro mu byawe kandi' ndetse 'akagushotora aganisha kuri iyo nzira y'intambara' cyangwa se 'akoresha intambara muri ibyo byose, ukubuza uburenganzira, ukubuza amahoro, ukubuza interambere cyangwa no gusenga ibyo umaze kubaka'.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rufite amateka yihariye 'yabuze ayo mahoro mvuga' akavamo gutakaza Abanyarwanda benshi. Yavuze ko nubwo ibyinshi byakozwe n’Abanyarwanda ubwabo ariko hari ‘n’ababishyigikira n’ababihembera’.

    Perezida Kagame yavuze ko umwuga wa gisirikare utarengera igihugu gusa, ahubwo unarengerera ‘wowe ubwawe’. Ni umwuga ukurengera ukarengera n’abandi.

    Ati “[…] Hari uburyo bwinshi abantu batakaza ubuzima. Ariko kuba watakaza ubuzima uri muri uyu mwuga, ni ishema! Ni ishema rikurinda rikarinda abawe, rikarinda abanyarwanda bose n’abandi bose batuye igihugu cyacu’.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko Politiki mbi yatumye hari umubare munini w’abantu bicwa. Ugasanga hari uwishwe nyuma yo kubazwa urupfu ashaka gupfa.

    Yagaragaje ko igihugu cyageze aho umuntu ahitamo urupfu apfa, bikongera kubaho ‘byaba ari ishyano’. Perezida Kagame yavuze ko ibyo ingabo z’Igihugu zigishwa, ibyo batozwa n’amateka ‘yacu ntabwo yatwemerera ko byazongera kuba mu gihugu cyacu’. Ati 'Nizo nshingano mufite nk'Ingabo z'Igihugu, ari mwebwe, ari abo musanze n'abandi bazaza.'    

    Yifashishije urugero rw’umukecuru wahitishijwemo urupfu yicwa akavuma abashakaga kumwica,Perezida Kagame yavuze ko uyu ‘mukecuru ari intwari’. Ni ibintu avuga ko bwikwiye kuranga ingabo, bakanga ubagaraguza ‘agati cyangwa agatoki’.

    Ati 'Uwo mukecuru ni intwari! Nicyo gikwiriye kubaranga mwebwe n'abandi banyarwanda. Kubaranga, kwanga ubagaraguza agati cyangwa agatoki, ukabyanga, ukabirwanya…'

    Kagame yavuze ko urupfu abanyarwanda bakwiye guhitamo ‘ni ugupfa bahangana n’ubazanaho urwo rupfu’. Ibi kandi bikwiye kuba ‘umuco.

    Yabwiye abinjiye mu ngabo ko badakora bashingiye ku byo bigishijwe gusa, ahubwo bakwiye no gukora ibyo umutima n’ubwenge bibabwira. 

    Yabasabye gupfira ukuri. Ati '[…]Bibabwira kwanga agasuzuguro, kwanga ubugwari, kwanga ububwa, ugapfira ukuri. Ugapfira agaciro ubuzima bwawe ukwiriye kuba ubuha. Ukuzanyeho ibyo, ndetse kenshi, akicuza icyatumye abikora, ni izo ngabo z'Igihugu cy'u Rwanda

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko bakwiye gupfira agaciro ku buzima bw’abo. Ati “Ubazanaho intambara akabyicuza.”

    Yasabye abinjiye mu ngabo kurangwa n’ubwitange ndetse n’ikinyabupfura. Ababwira ko akazi kose bazajyaho bagomba kuzarangwa n’imyitwarire ikwiye ya RDF nk’uko bisanzwe. Ati “Mbifurije ishyaka n’ihirwe. Muzagire akazi keza n’ubuzima bwiza.” 

    Umwe mu babyeyi bafite umwana wasoje amasomo agahabwa n’ipeti rya Sous- Lieutenant, yavuze ko ashimishijwe no kuba umwana we yinjiye muri RDF, avuga ko umutima we ukeye. Yashimye Perezida Kagame, asaba Imana kumurinda. 

    Uyu mubyeyi yavuze ko mu 1959 yahunze u Rwanda kubera Politiki mbi, ariko ko aho yagarukiye mu Rwanda yasanze umuco wimakajwe. Yavuze ko imiyoborere ya Perezida Kagame yihariye. Yibuka ko hari igihe bajyaga bakubitwa, basabwa kubyinirira inkoni ya Mombutu Sese Seko wayoboye Congo, kandi atari amuzi. 

    Batamuriza Jean D’Arc ufite umwana witwa Ndayisenga Richard wasoje amasomo ye, yavuze ko yakuze ashaka kujya mu gisirikare akiri umukobwa, ariko byanze ku buyobozi bwa Perezida Habyarimana. Yavuze ko yishimye kuba abana be bose barize ‘noneho Bucura bwanjye akaba asoreje ku ipeti rya Sous- Lieutenant’.


    Perezida Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, yinjije muri RDF Aba Ofisiye bashya 624


    Aba basore n'inkumi bari bamaze igihe mu masomo ya gisirikare. Hari 25 babatashije gukomeza amasomo kubera impamvu zitandukanye


    Perezida Kagame yasabye aba Ofisiye bashya kwanga agasuzuguro, ubugwari n’ububwa, ahubwo bagaharanira gupfira agaciro ku buzima bw'abo





    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141933/perezida-kagame-yinjije-muri-rdf-aba-ofisiye-624-abasaba-kwanga-agasuzuguro-baharanira-gup-141933.html