Ibi Ngabonziza yabitangarije mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Gitega. Ni igikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Mata 2024 ari na yo tariki Abatutsi bo muri uwo murenge batangiye kwicirwaho.
Ni igikorwa cyatangiranye no kunamira ndetse no gushyira indabo ku mva zishyinguyemo inzirakarengane mu Rwibutso rwa Cyahafi.
Mparabanyi Faustin wahoze ayobora IBUKA mu Murenge wa Gitega, yavuze ko ubwo Jenoside yatangiraga ku itariki 7 Mata muri Segiteri ya Gakinjiro muri uyu murenge ho ubwicanyi butahise butangira kuko hari urubyiruko rushyize hamwe rubasha kwihagararaho Interahamwe zirarutinya kugeza ku itariki ya 14 Mata.
Kuri iyo tariki mu masaha y'umugoroba, Interahamwe zaje guhimba amayeri atuma zihangara Gitega zibeshya ko harashwe uwari konseye mu rwego rwo gushaka impamvu yo gutangiza Jenoside.
Ati 'Ubwo bahise bafata burende imwe bayitera ku muhanda wo haruguru wa kaburimbo, indi bayitera ku muhanda wo hepfo w'amabuye zose zitunze iminwa mu Gakinjiro. Ubwo abantu batangira kugira ubwoba n'Abahutu bari barafatanyije n'abatutsi na bo bagira ubwoba biba ngombwa ko bakora ibyo bategetswe n'ubuyobozi'.
Yakomeje ati 'Ubwicanyi bwatangiye ubwo kuri uwo munsi bishe abantu barenga nk'igihumbi. Byarakomeje bica, bafata abagore ku ngufu imfubyi ziba nyinshi n'abapfakazi, ubwo kwa kwihagararaho biba birarangiye Abatutsi bagabijwe Interahamwe zikomeza kubica'.
Mparabanyi yavuze ko muri Gitega Abatutsi bakomeje kwicirwa mu ngo abandi batangirirwa mu nzira bahunga ndetse n'abari bahungiye ku rusengero rwa ADEPR Nyarugenge Interahamwe zabasohoyemo zibicira hanze.
Yavuze ko nubwo hari imibiri yabonetse igashyungurwa mu cyubahiro, hari n'indi itaraboneka y'Abatutsi bishwe umugenda bahunga muri Gitega ariko magingo aya amakuru y'aho bajugunywe akaba ataramenyekana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Nyarugenge, Emmy Ngabonziza yanenze cyane abaturage bakomeje kwinangira ku gutanga amakuru y'aho aho abishwe bagiye bashyirwa.
Ati 'Nagira ngo tugaye abo bose bafite amakuru y'aho imibiri y'abazize Jenoside yajugunywe batayatanga kugira ngo tubashyingure mu cyubahiro. Bikomeze bibabere inkomanga ku mutima kugeza igihe bazabigaragariza kugira ngo tubahe agaciro bakwiye'.
Yakomeje ati 'Uyu munsi turateganya gushyingura imibiri igera kuri 68 twabonye muri uyu mwaka [mu Karere ka Nyarugenge], atari uko bamwe mu bafite ayo makuru babigaragaje ahubwo biraterwa n'impamvu z'ibikorwaremezo, inyubako n'ibindi bigenda bikorwa tukabasha kubona iyo mibiri. Tugenda tubona n'ibimenyetso ndetse hakagira imitima iruhuka iyo ibonye ibyo bimenyetso by'uko hari ababo bahiciwe'.
Yongeyeho ko ibyo bigagaragaza ko mu by'ukuri hari benshi mu bacu bazize Jenoside bakiri hirya no hino mu byobo hatazwi aho biherereye.
Ngabonziza yasabye abari bateraniye aho umusanzu mu gatanga ayo makuru.
Uyu muyobozi kandi yahaye abaturage umukoro wo gukomeza kuba maso no kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside kuko mu cyumweru cyo kwibuka mu Kerere ka Nyarugenge abaturage babatu bagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside.














Ni umukino w'umunsi wa 26 wa shampiyona y'u Rwanda wabereye kuri Kigali Pele Stadium, ni umukino wari bube mu minsi ishize ariko urasubikwa kuko APR FC yari yapfushize umutoza wayo DR Adel Zrane wongereraga abakinnyi ingufu.
Mbere y'uko uyu mukino ukinwa, ikipe ya APR FC iyo iwutsinda yari buhite yegukana igikombe cya shampiyona 2023/2024 kuko ikinyuranyo cy'Amanota yari bube ishyizemo ntabwo yari buzakurwemo n'ikipe ya kabiri mu mikino isigaye.
Mu gutangira uyu mukino wabanje gufatwa umunota umwe wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma yawo nibwo umukino wahuje amakipe yombi watangiye, utangira neza ku ruhande rwa AS Kigali yafunguye amazamu ku munota wa 12 ku giteyo cyatsinzwe na Ishimwe Fiston.
Ibi byishimo ntibyatwaye umwanya munini kuko APR FC yahise yishyura iki gitego ubwo hari ku munota wa 15 w'umukino, ni igitego cyatsinzwe na Kwitonda Alain Bacca, bityo amakipe yombo ajya kuruhuka ari 1-1.
Mu gihe, APR FC yari yizeye ko yegukana intsinzi ku bitego 2-1, Benedata Janvier wa AS Kigali ntabwo yababaniye kuko mu minota 5 y'inyongera bari bongeyeho ngo umukino urangire nibwo yabonye igitego cyo kwishyura bityo umukino urangira ari 2-2. 






Isaha yitwa ‘Hermes Cut’ iri ku mwanya wa mbere mu zikunzwe z’abagore, ni ikorwa na kompanyi y’imideli ya Hermès yo mu Bufaransa. Iyi kompanyi isanzwe ikora imyenda n’inkweto n’imibavu. Iyi saha ihagaze igiciro cya $9,950.
Iza ku mwanya wa Kabiri mu masaha y’abagore agezweho ni iyitwa ”Chanel Boyfriend Couture’ y’uruganda rw’imideli rwa ‘Chanel’ rwashinzwe n’umufaransakazi Coco Chanel. Iyi saha kuyambara bitwara $10,300.
Isaha ‘Â Lady Jour Nuit’ ikorwa n’uruganda rw’imideli rwa ‘Van Cleef & Arpels’ rubarizwa mu Bufaransa ruzwiho gukora imirimbo itandukanye. Iyi saha kandi ngo ifite umwihariko w’uko ihuzwa na telefone.
Ku mwanya wa Gatanu mu masaha 10 y’abagore agezweho mu 2024, hari iyitwa ‘Tag Heuer Carrera Date 36mm’ ikorwa n’inzu y’imideli n’imiribo ya Tag Heuer yo muri Switzerland yatangiye gukora amasaha kuva mu 1860. Iyi saha ihagaze $4,950.
Isaha ‘Piaget’ ikorwa n’inzu y’imideli ya ‘Maison Piaget’ yo muri Switzerland yashinzwe na George Piaget mu 1874. Mu rwege rwo kwizihiza imyaka 150 ishize iyi nzu ishinzwe yasohoye isaha z’abagore yise ‘Piaget’ ziri muzigezweho ku Isi.Â
Ku mwanya wa Karindwi mu masaha icumi agezweho y’abagore, hari iyitwa ‘Chopard Happy Sport’ ikorwa n’inzu y’imideli ya Chopard ibarizwa i Geneva. Iyi saha ifite ibara ry’ubururu bucuye kuyambara bisaba $16,900.
Isaha ya ‘Twenty-4’ ikorwa n’inzu y’imideli n’imirimbo ya ‘Patek Philippe’ izwiho gukorwa gusa imirimbo y’abagore. Inamaze imyaka 25 ikorera muri Switzerland.Â
Isaha y’abagore yitwa ‘Grand Lady Kalla’ ikorwa n’inzu y’imirimbo ya ‘Vacheron Constantin’ imaze igihe kinini ikora amasaha y’abagabo n’abagore ibarizwa muri Switzerland.Â
Ku mwanya wa 10 mu masaha agezweho y’abagore, hari iyitwa ”Automatic 40′ ikorwa n’inzu y’imirimbo ya ‘IWC Portugieser’ yashinzwe n’umunyamerika Florentine Arioto Jones mu 1868. Mu 2000 iyi nzu yafunguye ishami muri Switzerland. Iyi saha igura  $19,500.
Element ubwo yaganizaga na kimwe mu bitangazamakuru byo muri Kenya yatangaje bwa mbere ko Kashe ishingiye ku nkuru ye mpamo
Indirimbo Kashe ya Element yavuze ko yari yarayihaye umukunzi we umwe yagize mu buzima ariko atifuzaga kuyishyira hanze kugeza batandukanye
Kelia Ruzindana kimwe na Element mu bihe bitandukanye bagiye bakomeza kumvikanisha ko ari inshuti atari abakunzi
Yaba ubwo uyu mukobwa yuzuzaga ikizamini cya Leta, yitabiraga Miss Rwanda ku isabukuru y’amavuko yagiye akomeza kuzirikanwa na Element
Abiganye nabo muri St Andre bigeze gutangaza ko kuva biga bari mu rukundo ndetse n’umuryango wa Kelia wagiye ukomeza kwerekana ko uzi Element guhera kuri Kessy RuzindanaÂ
Ruzindana we yongeye kugira amafoto asubizaho ariko kugera mu ijoro ryakeye ntayarariho mu gihe Element we ntakirahindukaÂ







